Blog

  • Mu bari mu bigo ngororamuco mu Rwanda, harimo 30 bigaga muri kaminuza mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ibigo ngororamuco mu Rwanda byakira abagaragayeho imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda, barimo n'abanywa ibiyobyabwenge bahita bajyanwa i Nyamagabe kugira ngo bashobore kugezwa mu kigo baherwamo ubufasha i Huye.

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye, ubwo yari mu kiganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, yatangaje ko mu rubyiruko bakira harimo ingeri nyinshi, bituma banahabwa inyigisho n'ubufasha butandukanye.

    Yagaragaje ko mu barenga 7000 bari mu bigo ngororamuco harimo 20% bahageze batazi gusoma no kwandika ariko ubu bamaze kubimenya ku buryo mu gihe gito nibahava bazababasha kwisomera inyandiko zitandukanye.

    Abajya mu bigo ngororamuco kandi habamo n'abarangije kaminuza cyangwa abari bayirimo batararangiza amasomo haba muri kaminuza zo mu Rwanda no hanze y'igihugu.

    Mufulukye ati 'Nk'ubu dufite abagera kuri 30 bari baragiye kwiga hanze y'u Rwanda. Icyo twongera kubagiraho inama ni ukongera kumufasha, hari ubwo aba avuga ati njyewe ubu namenye kwifatira ibyemezo ninasubirayo nzajya aho nigaga ndangize kaminuza ariko tukamubwira tuti waguma hano mu Rwanda amanota n'aho wari ugeze ukabishaka ugakomereza hano mu Rwanda kuruta uko wasubira hanze aho wari usanzwe uri kuko twabonye ko bifite ingorane.'

    Yashimangiye ko abari bakiga muri Kaminuza ahanini bafashwa kumenya gufata icyemezo cyo kutagendera mu kigare.

    Ati 'Abo bari bageze muri kaminuza igikenewe cyane ni ukubafasha mu bijyanye n'imitekerereze, kumenya kwifatira icyemezo, kumenya ko atagomba kuyoborwa na bagenzi be bari hanze aha no gukomeza kubagira inama. […] Ni ikibazo kitureba nk'umuryango nyarwanda, dukwiye no kujya dutekereza abana bacu twohereza hanze dukwiye kumenya igihugu bagiyemo n'indangagaciro ziriyo n'imiterere ya kaminuza bagiyemo.'

    Yavuze ko hari ababyeyi usanga bohereje abana babo mu bihugu by'amahanga bagiye kwiga kubera igitutu cya bagenzi babo, abasaba kujya babanza kumenya igihugu abana babo bagiye kwigamo kaminuza n'ibindi bijyanye n'aho bagiye kuko hari igihe bigira uruhare mu kugusha urubyiruko mu buzererezi no kunywa ibiyobyabwenge.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuye ko mu minsi ishize hari abarangije amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda bahoze bagororerwa mu bigo bicungwa na NRS, bigaragaza ko hari umusanzu wabyo mu gufasha urubyiruko kuva mu kibi.

    Imibare ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ya 2023/2024 igaragaza ko mu bantu 7.185 bari muri ibyo bigo, 5.471 bangana na 76,1 % bari babijyanywemo ku nshuro ya mbere, na ho 1.714 bangana na 23,8 % bari babigaruwemo kuva ku nshuro ya kabiri kuzamura.

    Icyakora komisiyo yasanze nta muntu wari wabigaruwemo ku nshuro ya cyenda.

    Abagororerwa mu bigo ngororamuco bitandukanye barimo ingeri zinyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-30-bigaga-muri-kaminuza-mu-mahanga-bisanze-mu-bigo-ngororamuco

  • Musanze: Hatangijwe imurikamateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni imurika ryatangijwe tariki ya 10 Gashyantare 2025. Amateka amurikirwamo ni ayahurijwe hamwe akuwe mu nyandiko z'abashakashatsi bo mu bihugu nk'u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza na Afurika y'Epfo bafatanyije n'Abanyarwanda. Ayo mateka akubiye muri izo nyandiko ari mu Kinyarwanda, Igifararansa n'Icyongereza.

    Iryo murikamateka rigaruka by'umwihariko ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse rikanagaragaza intambwe u Rwanda rwateye nyuma yo kuyihagarika.

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko bifuza ko ayo mateka ari kumurikwa amenyekana no mu bindi bice bitandukanye by'Isi kugira ngo ukuri kurusheho kumenyekana.

    Ati 'Tuzakomereza no mu Kigo cy'Umuco cy'Abafararansa ariko tuzanakomeze kureba ahandi ku Isi iri murikamateka rishobora kugenda ribera ndetse n'ahandi hirya no hino mu gihugu.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko kwitabira iryo murikamateka kuko ari bo bafite byinshi bagomba kumenya ku mateka, bityo bikazabafasha guhangana n'abayagoreka.

    Ati 'Ni umwanya mwiza wo kugira ngo abatuye Intara y'Amajyaruguru by'umwihariko urubyiruko bamenye amateka. Bibafasha kandi no guhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n'abagihakana ko uwo mugambi wateguwe igihe kirekire. Harimo inyandiko [z'amateka] nk'iza ba burugumesitiri bo hambere mu myaka ya 1980 n'izindi, turasaba urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze kuryitabira.'

    Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iryo murikamateka rwabwiye RBA ko amateka rwahamenyeye ari intambwe ikomeye ruteye mu gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi kurushaho.

    Umwe yagize ati 'Hari nk'inyandiko twabonye tutari tuzi, zigaragaza ko kera umuntu yajyaga kwimukira mu yindi perefegitura bikamusaba kubanza kwerekana inyandiko igaragaza ubwoko bwe kugira ngo yemererwe gutura.'

    Imurikamateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryatangirijwe i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2024.

    Mu Rwanda, rihabereye ku nshuro ya gatatu nyuma y'iryabereye ku cyicaro cy'Umuryango IBUKA no muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye.

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko iryo murikamateka rizakomereza ahandi ku Isi no tundi turere tw’u Rwanda

    Ni imurikamteka rigaragaza amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu nyandiko zitandukanye

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ni umwe mu bayobozi bitabiriye iri murikamateka

    Iri murikamateka riri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hatangijwe-imurikamateka-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Rulindo: Habaye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko 'nibyo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi.'

    Kugeza ubu Polisi n'inzego z'ubuzima zageze ahabereye iyi mpanuka ndetse ibikorwa by'ubutabazi birarimbanyije.

    ACP Rutikanga yavuze ko hataramenyekana umubare w'ababa baguye muri iyi mpanuka cyangwa uw'abayikomerekeyemo.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi mpanuka ari iya bisi nini ya sosiyete ya International Express.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu Karere ka Rulindo ahazwi nka Rusiga habereye impanuka ikomeye.

    Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare w'ababa bitabye Imana cyangwa abakomeretse, gusa ibikorwa by'ubutabazi byatangiye. pic.twitter.com/geZTTIIlkc

    — IGIHE (@IGIHE) February 11, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-habaye-impanuka-ikomeye-ya-bisi-itwara-abagenzi

  • FERWAFA irateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 15,2 Frw mu 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryateganyije ingengo y'imari ingana na miliyari 15,2 Frw mu mwaka wa 2025, aho miliyari 7,96 Frw zizakoreshwa mu bikorwa bijyanye n'amarushanwa no guteza imbere umupira w'amaguru, hakaba miliyari 2,53 Frw zizakoreshwa mu bikorwa bya FERWAFA harimo no guhemba abakozi, mu gihe andi miliyari 4,79 Frw azajya mu bikorwa birimo kubaka ibibuga bine ndetse no gushinga radiyo na televiziyo by'iri shyirahamwe.

    Muri miliyari 4,98 Frw agenewe amarushanwa n'iterambere rya ruhago, harimo inkunga izajya ku makipe y'Igihugu azitabira imikino ya CECAFA, amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027, n'icy'Isi cya 2026. Ibi bikaba ari intambwe ikomeye mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, cyane ko bizafasha amakipe y'Igihugu mu myiteguro y'amarushanwa akomeye.

    Nkuko Igihe kibitangaza kivuga ko  Tariki ya 1 Gashyantare 2025, FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y'Inteko Rusange Idasanzwe, aho bizaganirwaho gahunda y'ibikorwa by'umwaka wa 2025 ndetse no kwemeza ingengo y'imari y'uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-irateganya-gukoresha-ingengo-yimari-ya-miliyari-152-frw-mu-2025/

  • Minisitiri Utumatwishima yahishuye uko yagowe no kubona akazi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Utumatwishima yabivuze kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025 mu muhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko rusoje amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro y'amezi atandatu muri Rwanda Polytechnic, binyuze muri gahunda ya IGIRE itegurwa na BPR Bank Rwanda Plc.

    Minisitiri w'Urubyiruko yavuze ko abasoza amashuri atandukanye abenshi nta bushobozi baba bafite kuko na we ubwo yasozaga amasomo ya kaminuza nta mafaranga yari afite yo kwitegura neza ibirori byo guhabwa impamyabumenyi ndetse n'ababyeyi be ntayo bari bafite.

    Yavuze ko ariko ibyo byabaye nk'ibimuhumuye amaso ku isoko ry'umurimo yari ajeho, bituma ashaka akazi n'umutima we wose kugira ngo nk'umuntu wari urangije kaminuza yikure mu bukene, ariko ahera ku bukorerabushake.

    Ati 'Nanjye narangije kwiga hari ahantu nashakaga akazi nk'umuganga njya gukorayo ubukorerabushake. Abandi baratahaga njye nkahasigara ntanafite n'ibyo gukora kuko [abarara izamu] umuganga mukuru yabaga yabahaye ibyo bagomba gukora. Nasigaraga ndi kubatera inkuru rimwe nkongeraho n'indirimbo zo mu bitabo ariko nkurikirana uko bari kwita ku barwayi.'

    Minisitiri yakomeje kwihangana biza kugenda neza, abona akazi.

    Yagaragaje ko iyo umuntu ageze mu bukorerabushake, akora kurusha abo uhasanze, bikaba byamufasha kubona akazi mu buryo atatekerezaga.

    Minisitiri w'Urubyiruko yakomeje avuga ko ikindi gishobora gufasha urubyiruko rurangije kwiga ari ukwishyira hamwe rugakora nk'itsinda, ariko anarwibutsa gushaka akazi rubishyizeho umutima.

    Ati 'Ikindi ni ukwiyemeza gushaka akazi ubishaka kuko muri iyi minsi dufite imibare y'urubyiruko rudafite akazi, rutari ku ishuri, rutari kugashaka rutari no kwimenyereza ibintu na bike. Ugasanga umujene arazindukira kuri TikTok yarambirwa akajya kuri Instagram ubundi ukabona yanditse kuri X ngo abatagiye ku kazi nimuze tube tuganira.'

    Yavuze ko urwo rubyiruko na rwo mu Rwanda umubare warwo umaze kuba munini kandi na rwo ruba rukeneye gusa neza no kujyana n'igihe mu buryo busaba amafaranga.

    Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko ko gushaka akazi atari ukwitwara uko ubonye, ko ahubwo bisaba gukomeza kwiyungura ubumenyi, kuba umukorerabushake, gukurikirana gahunda zitandukanye zifasha urubyiruko kubona igishoro n'ibindi bitandukanye.

    Guverinoma yiyemeje ko muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakebuye urubyiruko rudafite akazi ariko rutanafite icyerekezo cyo kugashaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-utumatwishima-yahishuye-uko-yabonye-akazi-ka-mbere-agakesheje

  • Abakora ubucuruzi hagati ya Goma na Rubavu bikubye kabiri, barenga ibihumbi 30 ku munsi – #rwanda #RwOT

    Iyo ugeze ku mupaka wa Petite Barrière muri iyi minsi usanga hagaragara ibihumbi by'abaturage bakora ubucuruzi hagati y'Umujyi wa Goma n'uwa Rubavu, bakomeje ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa byabo birimo ibiribwa, ibinyobwa n'ibindi.

    Meya w'Umujyi wa Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko nyuma y'aho umutwe wa M23 ugenzurira Umujyi wa Goma ubuhahirane bwakomeje ndetse burunarushaho kwiyongera.

    Ati 'Ubu tuvugana umwuka umeze neza, abaturage bo mu Rwanda bose bari mu bikorwa byabo, ariko bajya no guhaha muri Congo, abarangura cyangwa abajya gucuruzayo, ariko Abanye-Congo na bo barinjira mu mujyi wacu bagataha amahoro. Ubu rero akarere kongeye gushyuha, mu mujyi abantu ni benshi, ariko igishya kirimo ni uko umubare w'Abanye-Congo bagenda mu Mujyi wa Gisenyi na bo babaye benshi.'

    Yakomeje ashimangira ko urebeye ku mupaka muto uzwi nka 'Petite Barrière' bigaragara ko umubare w'abambuka buri munsi wikubye kabiri ugereranyije na mbere y'uko habaho ibibazo by'umutekano muke mu Mujyi wa Goma.

    Ati 'Ku mupaka ni ho bigaragarira cyane, kuko imibare y'abinjira n'abasohoka yariyongereye cyane, nko kuri 'Petite Barrière' abantu bari kugera hafi ku bihumbi 30 ku munsi, mu gihe mbere ya biriya bibazo, batarengaga ibihumbi 15. No ku mupaka munini na ho abantu bariyongera, nubwo ho hatanyurwaga n'abantu benshi nko kuri 'Petite Barrière'.'

    Yashimangiye kandi ko n'amakamyo y'imizigo ari kugenda nyamara mu minsi ishize warasangaga ari menshi muri parikingi, bigaragara ko atinda gusohoka muri Rubavu.

    Mulindwa yavuze ko mu mpamvu ziri gutuma abantu biyongera ku mupaka w'u Rwanda na Goma harimo kuba umupaka usigaye ukora amasaha menshi kuruta mbere ndetse n'umutekano uri i Goma.

    Ati 'Icyo dutekereza, icya mbere ni uko umupaka w'u Rwanda na Congo usigaye ukora amasaha menshi kuruta mbere, burya mbere hari harashyizweho amasaha yo kugeza saa Cyenda gusa z'amanywa, ibyo bisobanuye ko abantu batangiraga kwitegura gutaha mu ma saa Saba cyangwa saa Sita, bagakora amasaha make.'

    Yakomeje ati 'Icya kabiri, ubwo turavuga ibyo twumvana abaturage bacu bavayo, ni umutekano. Umutekano mu Mujyi wa Goma, bakundaga kutubwira ikibazo cy'umutekano, ikibazo cya za ruswa nyinshi, ahantu hose bagenda bahagarikwa, bakwa amafaranga n'inzego za leta, ariko uyu munsi baragenda bagasanga hari umutekano, bagakora amasaha menshi, kuko ubu umupaka uri kugera Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba ugikora.'

    Ku birebana n'ubuhahirane hagati y'Umujyi wa Goma na Rubavu nyuma y'uko yigaruriwe na M23, Mulindwa yemeza bihagaze neza cyane ko umubare w'urujya n'uruza wongeye kuzamuka.

    Yagaragaje ko uretse ibiribwa, kuri ubu hari n'ibindi bicuruzwa byinshi biboneka mu Rwanda bitaboneka i Goma birimo nk'umucanga n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi biri kujyanwayo ku bwinshi.

    Abinjira ku mupaka babanza gusakwa ku bw’impamvu z’umutekano

    Umupaka usigaye ufungurwa amasaha menshi bigatuma abantu bawukoresha biyongera

    Abagenda mu Mujyi wa Goma bavuga ko umutekano ari wose

    Abagore bacuruzi ibiribwa bongeye kubona icyashara

    Ubuhahirane hagati ya Goma na Rubavu bwongeye gushyuha

    Hari abambuka umupaka bagiye gukora imirimo itandukanye

    Abantu bambuka uwo mupaka bageze ku bihumbi 30 buri munsi

    Abatwara imizigo bungukira mu kubona akazi

    Ubucuruzi bw’isambaza ni bumwe mu bubona icyashara iyo abantu bahahirana

    Gusubukurwa k’urujya n’uruza bitanga akazi ku bantu batandukanye

    Abagore ntibatinya guwara amagare y’imizigo

    Abakora ubucuruzi butandukanye basubukuye imirimo yabo

    Urujya n’uruza ku mupaka rwongeye kwiyongera

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-ubucuruzi-hagati-y-umujyi-wa-goma-n-uwa-rubavu-bikubye-kabiri-barenga

  • Ruzubaka ibirimo inzu 24: Umusanzu w'urubyiruko rw'i Nyaruguru ruri ku Rugerero mu iterambere – #rwanda #RwOT

    Intore zisaga 1200 ziri mu bikorwa byo kubaka utugari icyenda, amarero abiri, inzu 24 n'ubwiherero 50 by'abatishoboye, uturima tw'igikoni 24, ingarani esheshatu, gukora mihanda ya kilometero ebyiri bakagira uruhare mu bukanguramba butandukanye kuri gahunda za Leta.

    Ku wa 07 Gashyantare 2025 ni bwo abari ku rugerero i Nyaruguru, basuwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) itegura Urugerero, gagaragaza uburyo Urugerero rubafasha kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, ari na ko bunguka ubumenyi butandukanye.

    Kanyange Valérie uri mu ntore zubatse Urugo mbonezamikurire (ECD) mu Murenge wa Mata, Akagari ka Murambi, mu Mudugudu wa Nyamyumba, yavuze ko yishimira kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu binyuze muri uru Rugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12, kuko basobanukiwe neza ko gukunda Igihugu ari ukugikorera utizigamye.

    Ati 'Impamvu mpora nza ntasiba nagiraga ngo ntange umusanzu wanjye haboneke ishuri ryigiramo abana bato, bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri, bikabavuna bo n'ababyeyi babo.'

    Uyu mukobwa agaragaza ko yakoze ibyo n'umutima udahatwa ndetse atagambiriye igihembo, akemeza ko ayo mashuri bari kubaka azigiramo barumuna be n'abaturanyi, akabishingira ko na we ayo yigiyemo yubatswe n'abandi.

    Ati 'Nanjye ayo nigiyemo si jye wayubatse. Iyo ntegereza kwigira mu mashuri nubatse, ubu mba ntaratangira kwiga.'

    Nyirishema Byiringiro Jean de Dieu, wo mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Gabiro, yabwiye IGIHE ko imirimo bakoze yo kuvugurura ibiro by'Akagari ka Gabiro ibateye ishema nk'urubyiruko, kuko bizatuma abaturage bahererwa serivisi ahafite isuku.

    Umuyobozi mu Ruganda rw'Icyayi rwa Mata, Karyabwite Eric, rwafatanije n'Intore za Mata kubaka iyi ECD, ati 'Ubu bufatanye batweretse buzafasha ababyeyi batuye hano n'abana babo bazaharererwa, ariko na twe bizadufasha, kuko uruganda ntabwo twakora tudafite abakozi, kandi bari mu miryango ifite abana, bazafashwa n'iyi ECD.'

    Iyo ECD avuga yatwaye miliyoni zisaga 30 Frw zirimo miliyoni hafi 10 Frw zibarwa mu mirimo y'amaboko y'intore, mu gihe uruganda rwatanze miliyoni 20Frw zaguzwemo ibikoresho, naho Akarere kagatanga ikibanza.

    Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Rujuga Justin, yongeye kwibutsa intore z'i Nyaruguru ko ibikorwa by'ubwitange byahozeho mu muco nyarwanda, kandi byagiraga akamaro.

    Ati 'Ubukorerabushake bwagize uruhare mu mpinduka nyinshi zo mu gihugu. Iyo bavuze ubudehe n'uruhare bwagiraga mu gufasha ababaga baraye ihinga, burya ni ubufatanye baba bavuga.'

    Yakomeje abibutsa ko mu itorero baherukamo bahize gukora ibikorwa byinshi bihindura ubuzima bw'igihugu, abasaba kutazatezuka.

    Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu no kugiteza imbere, guharanira kugira ubumwe, n'ubwitange.

    Urubyiruko rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12, rwatangiye ku wa 13 Mutarama, rukazasozwa ku wa 28 Gashyantare 2025. Rwitabiriwe n'intore 69.270 zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri 2023/2024 mu turere twose tw'igihugu.

    Ruri mu byiciro birimo amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange, ay'imyuga n'ubumenyi ngiro, amashuri nderabarezi, n'abo mu cyiciro cy'ubuvuzi (Associate Nursing Program).

    Akagari ka Gabiro ko mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru ubu gasa neza bigizwemo uruhuhare n’intore ziri ku Rugerero

    Intore za Ruramba zirishimira kuba zaratanze imbaraga mu kuvugurura Akagari ka Gabiro gafite agaciro ka miliyoni 7Frw

    Urubyiruko rw’i Nyaruguru ruri ku Rugerero rwasuwe n’abakozi ba MINUBUMBWE

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Byukusenge Assumpta (uri imbere) yashimye na we yaganirije urubyiruko rw’i Nyaruguru ruri ku Rugerero

    Ubwo hatangizwaga Urugerero rudaciye ingando i Nyaruguru mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Gabiro kari kagisa nabi ubu kahinduriwe isura

    Umukozi muri MINUBUMWE, Rujuga Justin, ubwo yaganirizaga intore z’i Nyaruguru ziri ku Rugerero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bazubaka-ibirimo-inzu-24-intore-z-i-nyaruguru-zikomeje-gutanga-umusanzu-mu

  • Harerimana Abdul 'Aziz' wamenyekanye kubwo gufana SC Kiyovu n'Amavubi yitabye Imana azize uburwayi bw'impyiko #rwanda #RwOT

    Inkuru y'akababaro yamenyekanye kuri uyu wa kabiri, aho Harerimana Abdul 'Aziz', umusore wamenyekanye cyane kubera urukundo rudasanzwe yakundaga ikipe ya SC Kiyovu ndetse n'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi bw'impyiko.

    Harerimana Abdul 'Aziz' yari umukunzi ukomeye wa ruhago, by'umwihariko akaba yari azwi nk'umwe mu bafana ba SC Kiyovu b'ibihe byose. Uyu musore ntiyari yagasibye imikino y'iyi kipe yaba iri mu rugo cyangwa hanze, akayishyigikira atizigama.

    By'umwihariko, azibukirwa ku bw'ukuntu yari afite ibendera rya SC Kiyovu yahoranaga aho agiye hose, ndetse akamenyererwa no mu mikino y'Amavubi aho yakundaga kwigaragaza nk'umwe mu bafana bayo b'inkoramutima.

    Nk'uko byemejwe n'abo mu muryango we, Harerimana yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye uburwayi bw'impyiko. Bamwe mu nshuti ze za hafi bavuga ko yari amaze igihe agorwa n'iki kibazo cy'uburwayi, ariko agakomeza kugerageza kubaho ubuzima busanzwe, nubwo ubuzima bwe bwaje kurangira mu buryo butunguranye.

    Uyu mukunzi ukomeye w'umupira w'amaguru yamenyekanye cyane mu ruhando rw'abafana, aho yagaragaraga mu mikino myinshi y'amakipe akunda, cyane cyane SC Kiyovu, imwe mu makipe afite abafana b'ibihe byose mu Rwanda.

    Abakunzi ba ruhago, cyane cyane abafana ba SC Kiyovu ndetse n'ab'Amavubi, bakiranye iyi nkuru agahinda gakomeye. Kuri ubu, ubuyobozi bwa SC Kiyovu bwatangaje ko bugiye gutegura igikorwa cyo gusezera kuri Harerimana, nk'umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ikipe yabo.

    Mu butumwa bwihanganisha bwagiye butangwa, bamwe mu bakinnyi, abayobozi b'amakipe ndetse n'abafana bagarutse ku rukundo uyu musore yakundaga ruhago Nyarwanda, bavuga ko azahora yibukwa nk'umwe mu bafana bitangiye ikipe ye.

    Uburyo Harerimana yakundaga SC Kiyovu byari ibintu bidasanzwe. Yajyaga ku kibuga yambaye ibirango bya Kiyovu, akabwira buri wese ko iyi kipe ari ubuzima bwe.

    Ndetse hari ubwo yitanga kugira ngo abashe kujya kureba umukino wa Kiyovu, bikagaragaza urukundo rwe rudasanzwe kuri iyi kipe.

    Iyi nkuru ibabaje ikomeje guca igikuba mu bakunzi ba ruhago, cyane cyane abafana ba SC Kiyovu n'Amavubi, bibaza uko bazongera kubona undi mufana ufite urukundo nk'urwo yakundaga ikipe ye. Abazi Harerimana bavuga ko yari umuntu witanga, urangwa n'urugwiro kandi wifuzaga ko ruhago y'u Rwanda iterambere.

    Umuhango wo kumusezeraho uteganyijwe kuba mu minsi iri imbere, aho abafana ba SC Kiyovu, ab'andi makipe ndetse n'inshuti ze bazahurira hamwe ngo bamusezereho bwa nyuma. Harerimana Abdul 'Aziz' azahora yibukwa nk'umufana w'ikirenga, waharaniye iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda binyuze mu kumushyigikira no kuwukunda urudashira

    Inkuru y'urupfu rwe yasakaye vuba cyane, itera agahinda abakunzi b'umupira w'amaguru, cyane cyane abafana ba SC Kiyovu n'Amavubi.
    Bamwe mu bayobozi ba SC Kiyovu bagaragaje ko babuze umuntu wari intangarugero mu gufana, ndetse batanga ubutumwa bw'ihumure ku muryango we, inshuti ze ndetse n'abakunzi ba ruhago bose.

     

    Source : https://kasukumedia.com/harerimana-abdul-aziz-wamenyekanye-kubwo-gufana-sc-kiyovu-namavubi-yitabye-imana-azize-uburwayi-bwimpyiko/

  • Rodrygo yemeje gahunda ye yo kuguma muri Real Madrid 'mu myaka iri mbere' #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Brazil, Rodrygo Silva de Goes, yatangaje ko yishimiye gukinira Real Madrid kandi yifuza kugumana iyi kipe mu gihe kirekire. Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru amuhuza n'amakipe akomeye nka Manchester City ndetse n'amakipe yo muri Arabiya Sawudite ashaka kumugura.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Rodrygo yagize ati: 'Manchester City na Arabiya Sawudite baranshaka? Ibi ni ibintu papa wanjye wanyibyariye yambwiye ati sukajarajare mwana wanjye,'. Ayo ni amagambo yerekana ko atitaye cyane ku makuru amuhuza n'andi makipe, ahubwo yibanda ku rugendo rwe muri Real Madrid.

    Yakomeje avuga ko yishimiye uko ubuzima bwe bwifashe muri iyi kipe: 'Sinzi niba Real Madrid yaranyakiriye neza mu myaka yashize, ariko nishimiye kuba muri iyi kipe byukuri, nizeye ko nzaguma hano indi myaka irimbere'.

    Ibi byatumye abakunzi ba Real Madrid bumva bafite icyizere ko uyu mukinnyi azakomeza kwitangira iyi kipe mu myaka iri imbere.

    Rodrygo ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Real Madrid, akaba amaze kuyitsindira ibitego byinshi by'ingenzi, birimo ibyafashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League mu mwaka wa 2022.

    Rodrygo ni umwe mu bakinnyi b'ingenzi ba Real Madrid, aho kuva yagera muri iyi kipe avuye muri Santos FC mu 2019, yagiye agaragaza ubuhanga budasanzwe. Uyu mukinnyi ufite imyaka 24, amaze gutsindira Real Madrid ibitego byinshi by'ingenzi, harimo n'ibyo yafashije ikipe kugera ku mikino ya nyuma ya UEFA Champions League.

    Mu minsi ishize, hari amakuru yavugaga ko Manchester City na Paris Saint-Germain bashobora kugerageza kumwegukana mu mpeshyi itaha, mu gihe amakipe yo muri Arabiya Sawudite nayo yifuza kumujyana mu marushanwa yabo.

    Gusa, Rodrygo yagaragaje ko adatekereza kuva muri Santiago Bernabéu, ahubwo yifuza gukomeza urugendo rwe muri iyi kipe izwiho kugira amateka akomeye muri ruhago.

    Uyu mukinnyi wihariye mu gucenga no gutsinda ibitego yagiye afasha Real Madrid cyane, cyane cyane mu mikino ikomeye.

    Mu mwaka ushize w'imikino, Rodrygo yagize uruhare rukomeye mu gufasha Real Madrid kwegukana Copa del Rey ndetse no kugera kure muri Champions League.

    Ibi byerekana ko uyu mukinnyi afite icyizere cy'ejo hazaza muri Real Madrid, ndetse akaba ashaka gukomeza gukinana n'abandi bakinnyi bakomeye nka Vinícius Jr., Jude Bellingham, na Federico Valverde kugira ngo bafashe iyi kipe gukomeza kwigaragaza nk'imwe mu makipe akomeye ku Isi.

    Mu gihe Real Madrid ikomeje kubaka ikipe ikomeye igizwe n'abakinnyi bato bafite impano zidasanzwe, abakunzi bayo bazakomeza kwishimira kubona Rodrygo akomeza kuyikinira, kuko ari umwe mu bakinnyi bafite ahazaza heza muri ruhago y'Isi.

    Rutahizamu wa Real Madrid, Rodrygo Goes, yatangaje ko adateganya kuva muri iyi kipe, nubwo amakipe akomeye nka Manchester City na bamwe mu makipe yo muri Arabiya Sawudite amushaka.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/rodrygo-yemeza-gahunda-ye-yo-kuguma-muri-real-madrid-mu-myaka-iri-mbere/