Blog

  • Kamonyi-Nyarubaka: Mudugudu yategewe ku mbabura y'ubuntu asabwa kwegura kubera Ejoheza #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Umudugudu wa Remera, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, yasabwe kwegura azizwa ko atatanze amafaranga y'u Rwanda 1000 ya EjoHeza yasabwaga ku mbabura zatanzwe ku buntu ariko ubuyobozi bukazitegeraho abaturage ngo babanze bishyure EjoHeza babone kuzihabwa. Mudugudu, yabwiye intyoza.com akababaro yatewe n'amagambo yabwiwe n'impamvu yafashe icyemezo cyo kwegura. Ubuyobozi ntabwo buhakana kumusaba kwegura.

    Donatha Mukankaka, Umukuru w'Umudugudu wa Remera, yabwiye intyoza.com ko ateguye ku bushake bwe, ndetse ko n'abaturage nta kibazo na kimwe bafitanye, ko anahabwa imbabura atari yanze gutanga amafaranga cyane ko n'ubusanzwe aba muri EjoHeza.

    Avuga ku ntandaro yo gusabwa kwegura, yabwiye umunyamakuru ko habayeho igikorwa cyo gutanga amashyiga( Imbabura), Gitifu w'Akagari akamusaba kwandika abaturage batigeze bafata amashyiga, igihe kiragera babwirwa kuza gufata amashyiga ariko batabwiwe kuza bitwaje amafaranga Igihumbi. Ati' Mu kubandika ntiyabimbwiye! Mu kubabwira ngo baze yabitubwiriye hamwe nka ba Midugudu ntiyatubwiye ngo tubabwire bazaze bitwaje Igihugumbi'.

    Akomeza ati' Mu gitondo ku wa Gatatu, bari kuza saa mbiri n'Igice nka saa moya na Mirongo ine arampamagara arambwira ngo ni mbwire abaturage bagende bampa Igihumbi, ndamubwira nti ese barampa Igihumbi ko nta Gitansi mfite, ko utabimbwiye tubandika ubu umuturage ndagenda mubwire ngo mpa Igihumbi, ndamusobanurira iki, ndabihingutsa hehe?'.

    Nyuma, avuga ko yabwiye Gitifu ati' Reka baze bahagere noneho wowe ubanze ubaganirize, ubibabwire uwumva atanga Igihumbi aratwara ishyiga utagitanga ubwo yigendere'.

    Mudugudu Mukankaka, avuga ko bageze ahagombaga gutangirwa aya mashyiga abayatanga bavuze ko amashyiga ari ubuntu, ariko ngo ku bw'Akagari niba bavuga ngo umuturage ayatange abe ay'EjoHeza, iyo ari gahunda yabo.

    Abaturage babwirwa gutanga icyo Gihumbi ngo barabyanze bigera aho basabwa nibura gutanga Magana atanu, uyatanze bakamufasha ishyiga akaribona agataha. Avuga ko mu guhabwa Ishyiga, we nta mafaranga yatswe.

    Yatahanye ishyiga rye nka Mudugudu, bucyeye ahamagarwa na Gitifu w'Akagari amubaza niba yishyuye Igihumbi, amusubiza ko SEDO yamubwiye ko nta kibazo akamuhesha imbabura, niko kumubwira ati' Ubu tuvugana uzane Igihumbi, niba utakizanye wandike wegura'.

    Mudugudu, akomeza avuga ko nyuma yo kubwirwa ayo magambo na Gitifu, yatekereje ibyo yahuye nabyo yiriwe ku kagari, akahava ajya gukemura ibibazo by'abaturage, akabivamo mu ma saa mbiri z'ijoro yiriwe atariye akanaburara, yumva arakomerekejwe, amusubiza ko ajya ku buyobozi yatowe n'Abaturage ko atigeze yandika, ko bityo niba abyanzuye atyo nk'Akagari ati' Ubwo ndeguye'.

    Gitifu Gatete uyobora aka Kagari, yahamirije intyoza.com ko yasabye uyu Mudugudu kwegura ariko kandi akaba yarabivuganyeho n'Ubuyobozi bw'Umurenge. Yagize ati' Naramubwiye nti ibyo bintu wakoze sibyo, niba udatanze inote y'Igihumbi ushatse wakwegura, nta kintu uba umaze'.

    Gitifu, yabwiye kandi umunyamakuru ko batigeze bateguza abaturage kuzaza bitwaje ayo mafaranga, ko babibabwiye bahageze. Ati' Twabibateguje bahageze, tubibabwira kugira ngo ubyumva abyumve, utabyumva abyihore nta kindi'.

    Nyuma yo kwegura kwa Mudugudu( bitari mu nyandiko), Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari avuga ko yahamagaye Mutekano na Mutwarasibo akababwira ko Mutekano ariwe uraba akora imirimo yakorwaga na Mudugudu.

    EjoHeza, ni gahunda yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi. EjoHeza ni ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. EjoHeza ifasha abanyamushara n'abikorera. Ejoheza ni ikigega kibarizwa mu rwego rw'igihugu rw'ubwiteganyirize (RSSB).
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/02/10/kamonyi-nyarubaka-mudugudu-yategewe-ku-mbabura-yubuntu-asabwa-kwegura-kubera-ejoheza/

  • Victor Rukotana yatandukanye n’uwari umujyana… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, Rukotana yabwiye InyaRwanda ko yari afitanye amasezerano na ‘No Brainer’ yari kumara imyaka itatu ‘ariko n’ubundi yari hafi’

    Ati “Twari twasinye imyaka itatu, ariko nari nashyizemo ingingo ivuga ko igihe habayeho ibintu bibangamira inyungu zanjye tuzatandukana”.

    Rukotana avuga ko yishimira igihe yari amaze akorana n’uyu musore ubundi uzwi cyane ku rubuga rwa Twitter

    Yavuze ko “Nari maze igihe abantu bambwira ko imyitwarire ye ishobora kungiraho ingaruka’

    Mu ibaruwa yageneye itangazamakuru, ho Rukotana yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutandukana na Label ya I.Music ya No Brainer ashingiye no ku bitekerezo ‘by’abantu bose’

    Yavuze ko azakomeza gukorana n’uyu musore ‘nk’abandi ba Influencer bose’. Rukotana yavuze ko atandukanye n’umujyanama we mu gihe ari gutegura gushyira ku isoko Album ye ya mbere, asaba abantu kumushyigikira.

    Rukotana yatangaje ko yatandukanye na Ishimwe Jean Aime wari usanzwe ari umujyanama we

    Rukotana yavuze ko asheshe amasezerano mu gihe haburaga iminsi micye imyaka itatu ikarangira 

    Rukotana yavuze ko atishimiye imibanire ya Jean Luc n’abandi bari mu ruhanga rw’umuziki 

    Rukotana yavuze ko yatandukanye n’umujyanama we mu gihe yitegura gusohora Album ye ya mbere 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA VICTOR RUKOTANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152081/victor-rukotana-yatandukanye-nuwari-umujyanama-we-kubera-imyitwarire-152081.html

  • Amajyepfo: Abagore basaga ibihumbi 250 bahawe inyigisho zo kwigobotora ubukene – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje mu gikorwa cyo gusoza umushinga wa GEWEP III ugamije kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye no kuzamurira ubushobozi abagore, washyizwe mu bikorwa na AEE ku bufatanye na Care International Rwanda.

    Bamwe mu bagore bahawe izi nyigisho bagereranya uko mbere ubuzima bwari bubagoye cyane, bagahamya ko bagize impinduka mu rugendo rwo kwigira, nyuma yo kugerwaho n'iyi gahunda.

    Mukaneza Alphonsine, wo mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Save, yavuze ko mbere yo guhugurwa, nta kintu yatekerezaga yakora uretse guhingira abantu, ariko byaje guhinduka.

    Ati 'Mbere, icyo nakoraga yenda narebaga nk'umuturanyi ufite amafaranga nkamukorera mu mirima ye akampa icyo kurya. Nyuma yo guhugurwa, narahumutse niga kuboha imipira, bityo nkabona amafaranga nkabasha kugura ibyo nkeneye, nkanizigamira.'

    Naho Ahishakiye Jeanne wo muri Nyanza ati 'Njyewe ubu mpinga imbuto z'inanasi kandi mbikesha amahugurwa twakuye muri uyu mushinga, kuko ni byo byatumye tubasha kwiyumvamo ubuhinzi bw'umwuga.'

    Hela Gharbi, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Care International Rwanda wafashije muri iyi gahunda, yashimye intambwe imaze guterwa mu kubakira imiryango ubushobozi by'umwihariko abagore, ashimira abafatanyabikorwa bose babigezmo uruhare cyane cyane ubuyobozi bw'uturere n'inzego za Leta; ku musanzu wishimirwa mu kugera ku iterambere ririho ubu.

    Ati 'Twabigishije ibijyanye no kwizigamira no kwiteza imbere ndetse n'ubuzima bw'imyororokere, none ubu abagore n'abakobwa bafite ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro mwiza ku bukungu n'ubuzima bwabo.'

    Yakomeje ashimira ubuyobozi bwabyumvise bagakorana, yongeraho ko yizeye ko abahuguwe bazakomeza gukora ibiganisha ku iterambere rirambye; harimo kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye, kugenzura ibijyanye n'imari yabo, kwegera ibigo by'imari no gukora imishinga ibyara umusaruro.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yashimye umusaruro wavuye muri iyi gahunda, akemeza ko hashyizweho uburyo bazakomeza kugenzura iterambere ry'aba bagore hasigasirwa uwo musingi.

    Ati 'Abari bari muri iyi gahunda bayirimo neza bya nyabyo, bizigamira, bashoboye kugera ku bikorwa byinshi, kandi tuzakomeza kubashyigikira. Bafashije cyane mu bikorwa byo kwigisha umuryango, kandi iyo ufite umuryango mwiza, nta n'ikindi udashobora kugeraho.'

    Mu bindi byagezweho binyuze muri uyu mushinga; hahuguwe imiryango y'abashakanye 2940 ku guhindura imyumvire itari yo ku buringanire n'ubwuzuzanye, hahuguwe kandi urubyiruko 320 hamwe n'abayobozi b'amadini 240.

    Ni mu gihe muri rusange abagore basaga ibihumbi 250 bo mu turere umunani tugize Intara y'Amajyepfo na bo bagezweho n'izi nyigisho, ibyatumye babasha no kwibumbira mu matsindo yo kwizigama no kwiteza imbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yijeje amatsinda y’abagore kuzakomeza gushyigikirwa

    Imishinga y’ubukorikori n’ubucuruzi iri mu byo bigishijwe

    Umwuga w’ubudozi bawuteje imbere kandi urabinjiriza

    Abagore barajijutse bayoboka n’ubuhinzi bw’ibihumyo

    Hela Gharbi, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Care International Rwanda, yashimye intera abagore bo mu Majyepfo bagezeho biremamo icyizere cyo kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abagore-basaga-ibihumbi-250-bahawe-inyigisho-zo-kwigobotora-ubukene

  • Tito Rutaremara yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi guhagurukira igwingira ry'abana n'inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, ubwo hatorwaga abagize komite nyobozi y'Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.

    Muri ayo matora, Samuel Dusengiyumva usanzwe ari Meya w'Umujyi wa Kigali ni we watorewe kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw'Umujyi, yungirijwe na Haruna Nshimiyimana, mu gihe Kayitesi Marceline yatorewe kuba umwanditsi.

    Irene Niyitanga yatorewe kuyobora Komisiyo y'ubukungu ahigitse abarimo Munyakazi Sadate na Makuza Freddy, Nkurunziza Samuel atorerwa kuyobora Komisiyo y'imibereho myiza, imiyoborere myiza hatorwa Tetero Solange, na ho Komisiyo y'Ubutabera hatorwa Me Nyamaswa Raphael.

    Hatowe kandi batatu bahagarariye urubyiruko muri Komite Nyobozi y'Umujyi wa Kigali barimo Cyusa Dieudonné, Rucaca Pacifique na Ingabire Josepha.

    Dusengiyumva Samuel watorewe kuyobora FPR Inkotanyi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, yijeje abanyamuryango ko amatora atari ryo herezo, ahubwo ari intangiriro zo gushyira mu bikorwa ibyo bazakorera abaturage.

    Yagaragaje ko azashyira imbaraga mu kongera ubwitabire bw'abanyamuryango guhera ku rwego rw'Umudugudu no gushyiraho imbaraga mu guteza imbere urubyiruko n'abagore.

    Ati 'Bigaragara ko iyo abantu bashyize imbaraga n'ibitekerezo byabo hamwe, uhereye ku mudugudu tujya tubona twubaka imihanda n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye. Icya kabiri tuzashyira imbaraga mu rubyiruko n'abagore, tureba uburyo binyuze mu muryango wa FPR Inkotanyi haboneka amahirwe menshi y'iterambere.'

    Yakomeje agaragaza kandi ko hazashyirwaho uburyo bwo gutambutsa ibitekerezo by'abanyamuryango, kwihutisha serivisi ndetse no kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

    Ati 'Kuzamura imyumvire y'abaturage bacu, ku buryo bwo kubaho neza, bakagira ubuzima bwiza, bakora siporo, kumenya umuryango no kwita ku bana bakiri bato kugira ngo babashe kwitegurira amashuri ariko tugenda tunagabanya n'ihungabana naryo rigenda riba ryinshi.'

    Yashimangiye ko binyuze mu bufatanye bw'abanyamuryango hazagerwa kuri byinshi by'umwihariko ibikubiye muri Manifesto ya FPR Inkotanyi ya 2025-2029.

    Tito Rutaremara yagaragaje ko ubutumwa bukomeye abayobozi batowe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakwiye kwitaho ari ibirebana no gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo n'igwingira ry'abana.

    Ati 'Nta soni mufite kuba mugifite abantu barwaye za bwaki muri abanyamujyi? Umwana wagwingiye ntabwo ubwenge bwe bukora 100%, biragenda bikagera kuri 50% ndetse no hasi y'aho. Ntabwo rero ari we uzavamo injeniyeri, umuganga, umutekinisiye ndetse izi ndwara ziza kuko baba ari abanyantege nke ni bo ziheraho zikabazahaza kurusha abandi.'

    Yagaragaje ko kugwingira kw'abana bidaturuka ahanini ku bukene ahubwo biterwa n'ubujiji no kutita ku bana uko bikwiriye, abasaba kugira uruhare mu gushaka umuti w'icyo kibazo.

    Yashimangiye ko kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagomba kugira uruhare mu gushaka umuti urambye ku kibazo cy'inda ziterwa abangavu n'ibindi bicyugarije umuryango nyarwanda.

    Yasabye abayobozi gukemura ibibazo abaturage babagezaho bidasabye gutegereza igihe kirekire.

    Tito Rutaremara yasabye abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage batazuyaza

    Dusengiyumva Samuel yijeje gushyira imbaraga mu guteza imbere abagore n’urubyiruko

    Amatora yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Senateri Nyirasafari Esperance (iburyo)

    Abitabiriye amatora banyuzagamo bakanasusurutswa mu ndirimbo zinyuranye

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine

    Gasana Alphred wabaye Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu

    Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

    Akanyamuneza kari kose ku bagore bitabiriye uyu munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tito-rutaremara-yasabye-abanyamuryango-ba-fpr-kwita-ku-bibazo-birimo-igwingira

  • RRA yasobanuye impamvu y'ifungwa rya TIN zirenga ibihumbi 40 – #rwanda #RwOT

    Gufunga izo konti z'umusoro zirenga ibihumbi 40 zijyanye na nimero ziranga usora (TIN) zazo byatumye ubucuruzi buto busora bugabanyukaho hafi ibihumbi 100.

    Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yabwiye RBA ko igabanyuka ry'iyo mibare ryose rishingiye ku mavugurura mu bijyanye n'ikoranabuhanga yakozwe atuma hamenyekana ibigo by'ubucuruzi n'abasora byari byanditswe ariko mu by'ukuri bidakora.

    Yagize ati 'RRA yagiye mu ikoranabuhanga bituma tubona amakuru tutari kumenya mbere dufata ibyemezo. Hari nk'urubyiruko rurangiza Kaminza rushaka kuba ba rwimemezamirimo rugahita rutangiza ibigo tukaruha TIN. Twanasanze bamwe baragiye bibonera akandi kazi ya TIN igasigara nta nyemezabwishyu n'imwe itangiweho, nyirayo nta bicuruzwa yatumije mu mahanga, ataracuruje cyangwa ngo arangure mu gihugu nta n'ikindi yigeze akora.'

    Yavuze ko uburyo bw'ikorabunabuhanga RRA ikoresha bwabacaga amande nk'abadasora ariko hakozwe ubugenzuzi babona ko batigeze bakora bahitamo gufunga izo TIN.

    Hari kandi n'abandi bafungiwe TIN, abandi zirasinzirizwa bitewe n'uko zakoraga ariko zikagera aho zigahagarara.

    Uwitonze 'Hari izindi TIN zakoraga zikishyurirwaho imisoro ariko bigeze hagati birahagarara. Nyuma twabonaga nta kintu na kimwe kigaragaza ko ba nyirazo bari gukora. Bamwe bagiye banaza bakatubwira ko baje kubona akazi bagahagarika kwikorera. Ese uwo muntu twakomeza kumubara nk'umuntu tugomba guca umusoro. TIN zabo twarazifunze izindi turazisinziriza.'

    Yongeyeho ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kubara umusoro ku bantu bakwiye kuwubarwaho, kandi ko ntaho bihuriye no kugabanuka kw'abasora.

    Ibyo kandi byafashije n'abari barahawe izo TIN kuruhuka umutwaro wo gufatirwa ibihano kandi mu by'ukuri icyo bari barazifungurije batagikora.

    Konti z'imisoro RRA yafunze mu mwaka ushize w'ingengo y'imari zirenga ibihumbi 40 mu gihe izindi zisaga ibihumbi 130 zasinzirijwe.

    Ibyo byatumye ubucuruzi buto busora mu mwaka ushize w'ingengo y'imari wa 2023/24 bugabanuka bugera ku 382.318 buvuye ku 465.378 naho ubucuruzi buciriritse busora buva kuri 842 bugera kuri 786.

    Konti z’umusoro zirenga ibihumbi 40 zafunzwe kubera ubucuruzi bwandikishijwe ntibukore cyangwa ubwahagaritswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yasobanuye-impamvu-y-ifungwa-rya-tin-zirenga-ibihumbi-40

  • Nyabihu: Bishimira ko ishuri ry'imyuga bahawe na Perezida Kagame ryahinduye byinshi – #rwanda #RwOT

    Nyabihu ni kamwe mu turere tw'Intara y'Iburengerazuba tugira umusaruro mwinshi w'ubuhinzi bw'ibirayi kakanagira umukamo mwinshi kubera umubare munini w'inka zororerwa mu nzuri zihari.

    Nubwo ari uko biri wasangaga umusaruro udateza imbere abaturage ku kigero gishimishije kuko ibirayi byerera rimwe bakabigurisha kuri make kugira ngo bitababoreraho. Ibi ni na ko bigenda ku mukamo, bisaba ko amata bakamye ahita agurishwa kuko badafite uburyo bwo kuyabika igihe kirekire.

    Ibyo byose biterwa n'uko nta bahanga bari bafite babasha gutunganya no kongerera umusaruro ibikomoka kuri ubwo buhinzi n'ubworozi.

    Ibi ni byo byatumye mu 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Nyabihu, abaturage bamugezaho icyifuzo cy'uko yabubakira ishuri rya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, kugira ngo abana babo babashe gutyaza ubumenyi mu bijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi. Icyo gihe Perezida Kagame yabasubije ko Leta iryo shuri izaribaha kandi vuba.

    Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, hafi y'ishuri rya Rwanda Coding Academy hahise hatangira ishuri rya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro rya Nyabihu (Nyabihu Technical Secondary School).

    Nzayisenga Marie Gorett wo mu Mudugudu wa Kazuba, Akagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu kiganiro na IGIHE yashimiye Perezida Paul Kagame wabemereye iri shuri akanaribaha ridatinze.

    Ati 'Ritaraza abana bacu bajyaga kwiga amasomo y'imyuga mu Karere ka Gakenke n'aka Rulindo, ariko ubu bigira hafi ntabwo bikibagora mu ngendo natwe ababyeyi ntabwo bitugora mu matike'.

    Nsanzimana Laurent yavuze ko impamvu basabye ishuri ry'imyuga ari uko bari bafite abana bacikiriza amashuri, ababyeyi babo bakumva byaba byiza abo bana bagiye mu myuga.

    Ati 'Iyo umwana yize imyuga nta bushomeri agira. Abona akazi cyangwa akishakira imirimo agomba gukora. Ishuri Perezida yaduhaye turyitezeho ko abana bacu bazagira ubumenyi kandi ya myuga biga bakanayishyira mu bikorwa bakiteza imbere'.

    Nyabihu TSS kuri ubu yigamo abanyeshuri 185 barimo abahungu 120 n'abakobwa 65. Ni ishuri rifite amashami ane arimo iryo kongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi (Food processing), guteka no gutegura ibiribwa n'ibinyobwa muri serivisi za hoteli, gutunganya ibyuma n'ishami ryo guhanga imyambaro igezweho (fashion design).

    Egide Gakwaya, uyobora iri shuri yavuze ko bashyizeho umunsi wo kwereka abaturage ibyo abanyeshuri bakora aho abaturage bajya mu kigo bakareba ibikoresho byakozwe n'aba banyeshuri ndetse bakagira n'umwanya wo kumva icyanga cy'ibiryo abiga guteka baba batetse.

    Ati 'Ibyo bakunze tubishyira ku isoko tukabibaha ku giciro gito kuko ikiba kigamijwe ni ukubareshya no kubereka ko dutanga ubumenyi bakwiye kwitabira ari benshi'.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko imbogamizi y'umubare muto w'abakobwa mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro iri kugabanyuka kuko ubwitabire bw'abanyeshuri b'abakobwa muri aya masomo bugeze kuri 41%.

    Nubwo biri uko ari haracyari imbogamizi ishingiye ku muco ituma ugera mu ishami rimwe ugasangamo umubare munini w'abahungu wagera murindi shami ugasangamo umubare munini w'abakobwa.

    Mu Karere ka Nyabihu barashimira Perezida Kagame wabegereje ishuri ry’imyuga

    Ishuri ry’imyuga Perezida Kagame yabegereje ryigisha gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo ubikwa igihe kirekire utangiritse no guteka

    Muri Nyabihu TSS bigisha guhanga imyambaro igezweho

    Umuyobozi wa Nyabihu TSS yavuze ko abaturage iyo basuye ishuri bashima ubumenyi buhatangirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-barashimira-perezida-kagame-wabegereje-ishuri-ry-imyuga

  • World Vision Rwanda yatangije gahunda yo kurandura imirire mibi mu bana b'i Burera – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangijwe 07 Gashyantare 2025, ibera mu Kagari ka Kabyiniro, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

    Yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, abakozi ba World Vision Rwanda n'abandi.

    Mu gutangiza iyi gahunda, hakozwe ibikorwa bitandukanye, birimo gutera ibiti by'imbuto ziribwa, gukora umurima w'igikoni, guhoma inzu n'igikoni, kubaka ubwiherero, kugaburira abana bato indyo yuzuye, kugabira inka imiryango itishoboye no kwangiza ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu yavuze ko ari iby'agaciro gikomeye kuba hatangijwe gahunda nk'iyi izafasha abana kugira ubuzima bwiza buzira imirire mibi.

    Ati 'Aho twagiye dukora iyi gahunda hose byagiye bitanga umusaruro, ndizera ko dufatanyije n'inzego zose z'ubuyobozi n'ababyeyi, 15% ry'igwingira rigaragara muri aka Karere ka Burera tuzarihashya burundu tukagera kuri 0%.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yasabye abaturage kugaragaza ubufatanye mu kurandura imirire mibi ikihagaragara.

    Ati 'Dufite intego yo gukurirana imikurire y'abana bato, kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi, kwihaza mu mirire no gutegura indyo yuzuye, kuzamura imibereho myiza n'umuryango utekanye, bityo bizadufasha guhanga n'igwingira ry'abana.'

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko gihugu kitatera imbere mu gihe gifite abana bacyo bagwingiye.

    Yasabye abaturage kurera neza abana, bakarushaho kubaha indyo yuzuye kandi ifite isuku, no guharanira ko akarere ka Burera kaza ku isonga.

    Ati 'Kugira ngo igihugu gitere imbere bihera mu bana, ibi byerekana ko kwita ku mikurire y'abana harimo kubagaburira indyo yuzuye ari ingirakamaro kuko bibarinda igwingira. Ibihugu byose byateye imbere byashyize imbaraga mu bana'

    Akarere ka Burera kaza mu turere icumi mu Rwanda dufite umubare minini w'igwingira ry'abana, aho muri raporo iheruka yo muri 2020, igipimo cy'ubugwingire cyari kuri 41.6% mu bana 100 bakoreweho ubushakashatsi.

    Umutarage witwa Kanziga Furida, yubakiwe akarima k’igikona karimo imboga z’ubwoko butandukanye

    Hatewe ibiti by’imbuto ziribwa zizafasha abantu kwikura mu mirire mibi

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko ari iby'agaciro kuba hatangijwe gahunda nk'iyi izafasha abana kugira ubuzima bwiza

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko kurwanya no kurandura imirire mibi n'igwingira bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye

    Gen (Rtd) James Kabarebe, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko Igihugu kitatera imbere mu gihe gifite abana bagwingiye

    Umuyobozi w'akarere ka Burera, MUKAMANA Soline, yasabye abaturage kugaragaza ubumwe mu kurandura imirire mibi ikihagaragara

    Inka eshatu zagabiwe abaturage kugira ngo babone amata azabafasha kurwanya imirire mibi

    ubwo Gen (Rtd) James Kabarebe yahaga abana amata

    Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo yaramukanyaga n’umubyeyi wasaniwe inzu, akanubakirwa ubwiherero n’akarima k’igikoni

    Amafoto: Niyonzima Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/world-vision-rwanda-yatangije-gahunda-yo-kurandura-imirire-mibi-mu-bana-b-i

  • Dutemberane Luxembourg iri mu bihugu byihagazeho i Burayi – #rwanda #RwOT

    Luxembourg idakora ku nyanja iherereye rwagati mu Burayi, ihana imbibi n'u Bubiligi mu Majyaruguru n'u Burengerazuba, u Bufaransa mu Majyepfo n'u Budage mu Burasirazuba.

    Iherereye mu bilometero bigera kuri 6300 uvuye mu Rwanda. Ushaka gutembererayo ushobora kunyura inzira ya Kigali -Bruxelles-Luxembourg, Kigali-Paris-Luxembourg, cyangwa Kigali- Frankfurt- Luxembourg, zose zigera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Luxembourg, bikagutwara amasaha ari hagati ya 12 na 15 bijyanye n'aho indege yagiye ihagarara.

    Iki gihugu ntikibarizwamo imisozi ihanamye kuko umuremure uzwi nka Kneiff ufite ubutumburuke bwa metero 560.

    Gifite abaturage barengaho gato ibihumbi 670, kikagira ubuso bwa kilometero kare 2586, ibyumvikana ko u Rwanda rugikubye inshuro 10.

    Hafi ya kimwe cya kabiri cy'abaturage ba Luxembourg ntabwo bayivukamo. Abanya-Luxembourg bavuga indimi eshatu zirimo Igifaransa, Ikidage n'Ikinya-Luxembourg (Luxembourgish).

    Umuturage waho ari muri batanu binjiza amafaranga menshi ku Isi kuko nk'imibare ya Banki y'Isi yo mu 2023 igaragaza ko umuturage yinjizaga arenga ibihumbi 128$ (arenga miliyoni 184 Frw) ku mwaka, ni amafaranga menshi kuko nk'uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiza arenga gato ku bihumbi 81$ ku mwaka. Luxembourg ifite umusaruro mbumbe wa miliyari 99$.

    Nta mutungo kamere ifite kuko ubukungu bwayo bushingiye kuri serivisi z'imari aho nko mu 2023 yari ifite amabanki 120 yabarirwaga umutungo wa miliyari 1000 z'Amayero, ndetse mu mpera za 2024 ishoramari ryari rifitwe n'ibigo biri muri icyo gihugu ryari kuri miliyari zirenga 5800 z'Amayero.

    Ubukungu bwa Luxembourg buteye imbere bigizwemo uruhare n'inganda, urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi, iki gihugu na cyo kikaba kimwe mu bibarizwa mu gice cya Schengen.

    Iki gihugu kiyoborwa na Henri Albert Gabriel Félix Marie Guillaume, uzwi nk'Umwami Henri, kikagira Umurwa Mukuru witwa Luxembourg utuwe n'abarenga ibihumbi 125.

    Kirangwa n'uturere twitaruye umujyi aho bakorera ubuhinzi n'ubworozi, kikagira pariki izwi nka 'Forêt dense des Ardennes' n'imibande bita 'Vallée de la Moselle', bikunda gusurwa cyane bijyanye n'uko bibumbatiye urusobe rw'ibinyabuzima.

    Guhera muri Mutarama 2020, abatuye muri Luxembourg bemerewe gukora ingendo mu buryo bwa rusange nko muri bisi na gari ya moshi batishyuye. Icyo gihe Luxembourg yabaye igihugu cya mbere cyari giteye iyo ntambwe mu Isi.

    Ni icyemezo cyafashwe bijyanye n'uko igihugu ari gito, hirindwa ko abagituye bahurira bose mu mihanda bigateza umuvundo, ariko bikanakorwa kugira ngo habungabungwe ikirere.

    Ni igihugu gifite inkomoko mu Bwami bw'Abaromani mu kinyejana cya 10, mu binyejana bitandukanye, cyagiye kigenzurwa n'ibihugu bitandukanye nk'u Bufaransa, icyakora mu 1867 kibona ubwigenge, nyuma yo kwigobotora icyo gihugu cyashakaga kucyiyomekaho.

    Mu 1994, Umujyi wa Luxembourg washyizwe na UNESCO ku Murage w'Isi, bijyanye n'umwihariko wawo ko kuba umaze imyaka myinshi, inkuta n'iminara by'umwihariko byubatswe mu kurwanya abanzi n'ibindi.

    Abanyarwanda ntibahatanzwe. Abo barimo na Nzamutuma Janvier umaze imyaka 20 ageze i Luxembourg.

    Nzamutuma wabaye mu bihugu byinshi nka RDC, Kenya, Cameroun, u Bwongereza, u Budage, Amerika, u Busuwisi n'ahandi, yageze muri Luxembourg abona itandukaniro.

    Ati 'Nkora mu Bwongereza nabonaga ibintu umuntu akora n'ibyo ashoboye ntaho bihuriye. Uba ukoresha ubushobozi bwawe ku kigero cyo hasi. Nageze muri Luxembourg mbona biratandukanye.'

    'Bo bareba ubushobozi bwawe noneho bakaguha ibijyanye n'ibyo washobora, bakaguha n'uburyo bugufasha gukura mu bumenyi ku buryo n'ibyo utashoraga ukihagera ubishobora nyuma.'

    Iyo mikorere yo muri Luxembourg yatumye Nzamutuma ayibyaza umusaruro, bimufasha gukoresha ubushobozi bwe bwose haba mu kazi ahemberwa n'ake yishingiye.

    Ati 'Abantu ba hano bifitemo ubumenyi mu bijyanye n'imari, ibindi bihugu bikenera. Urebye ibihugu byinshi mu Isi bafite ibikorwa hano ibyinshi bijyanye n'imari. Ariko igitangaje ni uko nta banki yo muri Afurika wahabona, ari nayo mpamvu ndi gukora ubuvugizi ngo twishakemo ubushobozi nk'Abanyafurika dushinge banki hano.'

    Ni ikintu ari guharanira kugira ku buryo ubona yizeye ko azakigeraho, akabijyanisha no kwagura Umuco Nyarwanda.

    Ati 'Nk'iyo ugiye muri Banki y'Abashinwa ukumva bavuga Igishinwa, wumva biryoshye. Uzi nka twe dufunguye banki hano nk'Abanyarwanda tukavuga Ikinyarwanda kwaba ari ukwihesha agaciro kwisumbuyeho.'

    Nzamutuma washinze muri Luxembourg ikigo kizwi nka 'Clear Trust Consulting (CTC)' gifasha kubakira abantu ubumenyi mu bijyanye n'imari, yavuze ko yari agamije kwinjiza Abanyarwanda n'abandi bakomoka muri Afurika mu rwego rw'imari muri iki gihugu.
    Ati 'Nk'iyo ugeze mu bindi bihugu byo mu Burayi ubona ko hari ukuntu batatwubaha, ariko muri Luxembourg ho iyo ufite ubumenyi barakubaha cyane bakaguha umwanya ugatera imbere.'

    Yavuze ko CTC yigisha ibijyanye no kurwanya iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba nka bumwe mu bumenyi bugezweho butanga akazi kuri benshi.

    Ati 'Mu cyiciro giheruka twari dufite n'abafite impambyabumenyi z'ikirenga, PhD bafite ubumenyi no mu zindi nzego. Hano muri Luxembourg bisaba umuntu gufata amahugurwa y'umwuga ubundi akajya mu kazi, bidasabye kwiga imyaka myinshi. Abantu 97% binjiye mu kazi bahuguwe natwe.'

    Ikiganiro cyihariye na Janvier Nzamutuma ku bikorwa yagezeho muri Luxembourg

    Nzamutuma washinze ikigo kizwi nka 'Clear Trust Consulting (CTC)' gifasha kubakira abantu ubumenyi bujyanye n'imari muri Luxembourg

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye ibice bitandukanye byo muri Luxembourg

    Mu 1994 Umujyi wa Luxembourg washyizwe ku Murage w'Isi na UNESCO bijyanye n'umwihariko wawo ko kuba umaze imyaka myinshi, inkuta n'iminara by'umwihariko byubatswe mu kurwanya abanzi n'ibindi

    Hirya no hino mu Mujyi wa Luxembourg haba hari amagare akodeshwa

    Luxembourg ni umujyi ushobora kugenda rwagati umwanya munini udahura n'imodoka

    Ubukungu bwa Luxembourg buteye imbere bigizwemo uruhare n'inganda, urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi, kandi gikorerwamo na banki nyinshi zikomeye ku Isi

    Inzu zo muri Luxembourg usanga zarubatswe kera ariko zikomeye

    Luxembourg iyoborwa na Henri Albert Gabriel Félix Marie Guillaume, uzwi nk'Umwami Henri

    Umwe mu basirikare barinze agace gakoreramo Inteko-Ishinga Amategeko mu Murwa Mukuru Luxembourg

    Ubukungu bwa Luxembourg bwateye imbere bigizwemo uruhare n'inganda, urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi

    Usanga Bisi ari yo zitwara abantu cyane mu Mujyi wa Luxembourg

    Usanga Bisi ari yo zitwara abantu cyane mu Mujyi wa Luxembourg

    Guhera muri Mutarama 2020, abatuye muri Luxembourg bemerewe gukora ingendo mu buryo bwa rusange nko muri bisi, gari ya moshi na Tram batishyuye

    Guhera muri Mutarama 2020, abatuye muri Luxembourg bemerewe gukora ingendo mu buryo bwa rusange nko muri bisi, gari ya moshi na Tram batishyuye

    Inzu ikoreramo ubuyobozi bukuru bw'uyu mujyi bita 'L’Hôtel de Ville de Luxembourg' yubatswe mu 1830 kugeza mu 1838

    Bisi usanga arizo zitwara abantu cyane mu mu mujyi

    Abagenzi basohotse muri Tram, imodoka baba bazisize aho batuye

    Ubukungu bwa Luxembourg bwateye imbere bigizwemo uruhare n'inganda, urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi

    Iki gihugu kiyoborwa na Henri Albert Gabriel Félix Marie Guillaume, uzwi nk'Umwami Henri

    Mu 1994, Umujyi wa Luxembourg washyizwe na UNESCO mu Murage w'Isi, bijyanye n'umwihariko wawo wo kuba umaze imyaka myinshi, inkuta n'iminara byubatswe mu kurwanya abanzi n'ibindi

    Inzu zo muri Luxembourg usanga zarubatswe kera ariko zikomeye

    Umujyi wa Luxembourg uwusangamo amaduka akomeye acuruza imirimbo

    Henshi mu Mujyi wa Luxembourg hashyizwe ibyuma bibuza imodoka kwinjira hirya no hino, mu rwego rwo guha umwanya abagenda n'amaguru cyangwa amagare no kubungabunga ibidukikije n'ikirere

    Uyu mujyi ukorerwamo na banki nyinshi

    Agace kabarizwamo inzu n'ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi bita 'Auchan Kirchberg' mu mu Murwa mukuru wa Luxembourg

    Abayobozi basohotse mu biro hafi y'ahaherereye ibiro bikuru by'umwami baba bigendera n'amaguru cyangwa amagare

    Luxembourg hari inzu z'ubucuruzi zikomeye ku Isi zihahirwamo n'abifite bahatuye cyangwa abahagenda

    Ahitaruye umujyi, wakwita mu cyaro cyaho

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Dutemberane-Luxembourg-iri-mu-bihugu-byihagazeho-i-Burayi

  • Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yahuye na Musanze FC mu mukino w'ingenzi wabaye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2025, aho amakipe yombi yageze ku musaruro akanganya ibitego bibiri kuri bibiri. Uyu mukino wari wateguwe n'abafana benshi, ushimangira ko Rayon Sports, nubwo yatanze amanota, ikomeje kuba ku mwanya wa mbere mu cyiciro cya Shampiyona y'u Rwanda, n'amanota 37 nyuma y'imikino 16 imaze gukina.

    Iyi kipe yambara ubururu n'umweru yagerageje gutsinda umukino, ariko Musanze FC nayo yitwaye neza, inagaragaza imbaraga mu rwego rwo kurwanya Rayon Sports ko yayikuraho atatu.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagerageje gushaka uburyo babona ibitego, ariko Musanze nayo yakomeje kwirwanaho bihagije, ituma umukino urangira mu buryo butunguranye.

    Nyuma y'uyu mukino, Rayon Sports yabuze amahirwe yo gukomeza kwagura ikinyuranyo cy'amapunkte hagati yayo na APR FC harimo icyinyuranyo cy'amanota make.

    Ibi bikaba bituma hari hagishize igihe gito ngo amakipe yombi yongere guhangana mu mikino izakurikiraho, cyane ko Rayon Sports itakaje amanota abiri byari bifite akamaro mu gushaka gukomeza gutandukana n'ikipe ya APR.

    Muri rusange, umukino wa Rayon Sports na Musanze FC wagaragaje ko mu gikombe cy'uyu mwaka, amakipe yose arimo gukoresha uburyo bwihariye bwo kurwanaho mu intsinzi, kandi hari byinshi bizagenwa n'imikino izakurikira.

     

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-yanganyije-na-musanze-fc-ibitego-2-2-ikomeza-kuba-ku-mwanya-wa-mbere/

  • Imirambo igera kuri 50 y'abimukira yagaragaye muri Libiya muri iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba Libiya bavumbuye imirambo igera kuri 50 muri iki cyumweru, iva mu mva ebyiri zo mu butayu bwo mu majyepfo yIburasirazuba bw'Igihugu, nk'uko abategetsi babitangaje. Ni ibyago bikomeye byabaye, aho abantu bashakaga kugera i Burayi banyuze mu gihugu cya Afurika yepfo.

    Ku wa Gatanu, imirambo 19 yabonetse mu murima uri mu mujyi wa Kufra, iri hamwe n'indi mirambo yagiye iboneka mu minsi ishize.

    Abayobozi bashyizeho amashusho ku rubuga rwa Facebook yerekana abapolisi n'abaganga bacukura umucanga bakagarura imirambo yari ipfunyitse mu bitambaro, hagamijwe gusubiza imibiri y'abitabye Imana ku miryango yabo.

    Ibi bikorwa byakozwe mu gihe Libiya ikomeje kuba inzira nyamukuru y'abimukira bashaka kugera i Burayi, abenshi baturutse muri Afurika ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

    Umwaka ushize, abayobozi bavumbuye imirambo byibuze 65 mu karere ka Shuayrif, ku birometero 350 mu majyepfo y'umurwa mukuru, Tripoli.

    Libiya, nk'Igihugu gihuza n'ibihugu byinshi by'Afurika n'ibyo mu Burasirazuba bwo hagati, yagiye ihinduka ahantu hakomeye ho kunyura ku bimukira bagiye bagerageza guhungira i Burayi. Abacuruza abantu bungukiwe n'imyaka irenga icumi idahungabana, bakoresha uburyo bwo kwinjiza magendu ku mipaka y'Igihugu n'ibihugu bitandatu, birimo Tchad, Niger, Sudani, Misiri, Alijeriya, na Tuniziya.

    Imyitwarire nk'iyi igaragaza ikibazo gikomeye cyo kuburira abantu ubuzima, hakenewe ingamba zifatika zo kurengera uburenganzira bw'abimukira no guhashya abacuruza abantu.

    Abayobozi ba Libiya bavumbuye imirambo igera kuri 50 muri iki cyumweru, iva mu mva ebyiri zo mu butayu bwo mu majyepfo y'iburasirazuba bw'igihugu, nk'uko abategetsi babitangaje.

    Source : https://kasukumedia.com/imirambo-igera-kuri-50-yabimukira-yagaragaye-muri-libiya-muri-iki-cyumweru/