Blog

  • Igiciro cy'indabo cyatumbagiye, abacuruzi zibabana nke: Uko byari byifashe i Kigali ku munsi wa Saint Valentin – #rwanda #RwOT

    Uko imyaka igenda ishira ni ko ishusho y'imyiyizirize y'uyu munsi igenda ihinduka, aho byatangiye bisa nk'aho wizihizwa n'abashakanye gusa, ubu bikaba byarabaye ibya benshi barimo urubyiruko.

    Urujya n'uruza rwari rwose muri Kigali kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, aho abacuruzi, abasore n'abakobwa, abamotari n'abandi bari babukereye, bose intego ari imwe. Ntabwo nyizi ariko yari ifite aho ihuriye n'indabo ndetse n'impano.

    Abo wahuraga na bo mu mihanda bakubwiraga ko icyo bashaka ari ugushimisha abo bakunda mu gihe abandi bashakaga gukorera amafaranga ahari batakoreye mu minsi yashize.

    Mu Mujyi Rwagati twaganiriye na Mugabire Patrick, ucuruza indabo atubwira ko 'Uyu ni umunsi udasanzwe kuko urebye mu minsi yashize ubucuruzi bw'indabo wabonaga ko buri hasi cyane, ariko muri iyi minsi urabona ko bimeze neza guhera ku mugoroba washize.'

    'Tugereranyije uyu mwaka urimo agashya kuko umwaka ushize ntabwo byari bimeze neza. Uyu munsi nta kibazo uretse kuba abakiliya baba benshi indabo zikaba nke.'

    Undi mucuruzi Ntakirutima Olivier, yavuze ko uko iminsi ishira indabo zigenda zihabwa agaciro kazo mu Rwanda, anasaba ko umusaruro wazo wakongera mu rwego rwo kwirinda ihindagurika ry'ibiciro n'ibura rya hato na hato ryazo.

    Ati 'Uyu ni umunsi udasanzwe kuko uba ari umunsi w'abakundanye, urumva indabo baba bazikeneye cyane. Akazi kari kugenda neza nk'uko tubyifuza, ikibazo ni indabo zabuze si abakiliya, ibiciro byazamutse ariko turi kubafasha uko dushoboye.'

    Abacuruzi benshi bahuriraga ku kikazo cy'ibura ry'indabo aho hari ababwiye IGIHE ko mu minsi isanzwe izaguraga hagati y'ibihumbi 20 Frw na 30 Frw kuri uyu munsi zaguraga hagati y'ibihumbi 30 Frw na 50 Frw.

    Ntakirutimana yavuze ko 'Nk'ubu indabo twaranguraga 2.300 Frw turi kuzirangura 4.500 Frw.'

    Mutoniwase Rehema na we ucuruza indabo yavuze ko abakiliya babonetse ku bwinshi, ndetse hari n'abishyuye mbere ariko, indabo akaba ari zo zabuze.

    Ati 'Uyu munsi uba usobanuye uw'urukundo ku bakundana, abantu baba bari kuduha za komande. Iyi minsi yajyaga iba myiza ariko uyu munsi nabuze imari, batwijeje ko tuzabona indabo ariko ntazo babonye.'

    Umusore umwe twaganiriye, yatubwiye ko kugura ururabo atabifata nk'ibisanzwe bikorwa n'abantu rimwe bagendera no mu kigare, ahubwo ari ikimenyetso gihamya urukundo afitiye umukunzi we.

    Amateka y'umunsi wa Saint Valentin

    Mu busanzwe uyu umunsi wizihizwa ku wa 14 Gashyantare mu bice byinshi by'Isi, ufatwa nk'umunsi w'abakundana. Abasore n'inkumi bari mu rukundo nibo baba biteguye kuwizihiza cyane.

    Bahana impano zitandukanye ziganjemo amakarita yuje imitoma, indabo z'amaroza atukura nk'ikimenyetso cy'urukundo n'izindi nyinshi.

    Nubwo bimeze bityo ariko mu myaka yo hambere igisobanuro uyu munsi ufite none sicyo wahoranye. Bivugwa ko amateka yawo ahera mu myaka ya 270 nyuma y'ipfa rya Yesu.

    Icyo gihe muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin batatu batandukanye bagiye bagirwa Abatagatifu kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa n'ingoma z'igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, bahowe Imana.

    Abo batatu ni, Valentin wari padiri w'i Roma, wishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y'inzira yitwa Via Flaminia, hari Valentin wa Terni wari Umwepisikopi nawe wishwe agashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe, ndetse na Valentin w'umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, ariko we amateka ye akaba ataramenyekanye cyane.

    Uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w'i Roma, bivugwa ko ku ngoma y'umwami Claude Le Cruel, Roma yari mu ntambara, maze uyu mwami afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka kugira ngo bakomeze bashyire umutima wabo ku rugamba gusa.

    Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya abakundanaga rwihishwa, mu bo yasezeranyaga hari harimo n'abasore b'abasirikare.

    Kera kabaye byaje kumenyekana arafungwa. Ku munsi wo kunyongwa we rero hari ku wa 14 Gashyantare, maze yoherereza agapapuro kanditseho ko 'Biturutse kuri Valentin wawe', umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza yari afungiyemo.

    Bivugwa ko uwo mukobwa Valentin yamwibonagamo. Ngayo nguko uko Valentin yahindutse igisobanuro cy'urukundo.

    Agafoto k’urwibutso kafashwe

    Ubu abamotari baciye ahantu hatuje, bari kubara ayo bakoreye

    Ikitwa ‘delivery’ cyakozwe ku bwinshi

    Igiciro cy’izi ndabo kuri uyu munsi cyari cyatumbagiye

    Abenshi batangaga komande, indabo zigakorwa badahari zikabohererezwa

    Indabo z'amaroza atukura zifatwa nk'ikimenyetso cy'urukundo

    Abamotari babonye icyashara kuri uyu munsi

    Indabo zari zateguwe mu buryo butandukanye

    Abantu b’ingeri zitandukanye bose bazaga kugura indabo

    Amafoto: Kwizera Hervé
    Video: Rukimbira Divin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiciro-cy-indabo-cyatumbagiye-abacuruzi-zibabana-nke-uko-byari-byifashe-i

  • Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiriye gutinya inshingano zo kwikemurira ibibazo – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabitangarije i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma b'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Perezida Kagame watoranyijwe mu gukorera ubuvugizi ibijyanye n'uko Afurika yakwishakamo ubushobozi bwo guteza imbere ubuvuzi, yari ayoboye inama yo ku rwego rwo hejuru igamije gushaka uburyo bwabonekamo amafaranga yo guteza imbere urwego rw'ubuzima.

    Ni inama yari yateguwe na Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo cyayo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), n'Urwego rwayo Rushinzwe Iterambere, AUDA-NEPAD.

    Ni inama kandi yaganiriwemo uburyo bwo guhanga ibishya muri uru rwego, hibandwa ku rwego rw'abikorera ndetse n'ibikorwa by'ubugiraneza.

    Perezida Kagame yatangaje ko ubu Afurika iri mu bihe bikomeye hamwe iri guhura n'ibibazo bitandukanye ariko hakaba n'amahirwe atandukanye yo kubikemura.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko uburyo gahunda zijyanye no kwita ku buzima ziterwamo inkunga bwahindutse cyane, bityo ko kugira ngo haboneka amafaranga yo kubuteza imbere, ibihugu bikwiriye kubyitaho cyane, bigashora menshi byifashishije umutungo wabyo, hanyuma hakagenzurwa ko ayashowe yakoreshejwe neza.

    Ati 'Ntabwo ibyo bigomba kudutera ubwoba. Umurimo wo kubaka umugabane wacu, harimo no guteza imbere inzego z'ubuzima zacu, nta wundi ugomba kuwudukorera. Ibi biduhamagarira gufata inshingano tukita ku bibazo byacu ndetse tugashaka n'uburyo bwo kubikemura.'

    Afurika ni umugabane ukize ku mutungo kamere, ndetse ufite ubushobozi bwo kwihaza muri buri kimwe cyose, ariko kubyaza uwo mutungo umusaruro bikaba ingorabahizi.

    Nk'ubu imibare igaragaza ko Afurika buri mwaka ikenera inkingo zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe ikora gusa izingana na 0,2%.

    Ni ikintu Perezida Kagame yakunze gukorera ubuvugizi cyane, agaragaza ko bikwiriye guhinduka.

    Muri Kamena 2024 ubwo yari mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe 'African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)', na bwo yagarutse kuri iyi ngingo.

    Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo COVID-19 yarangiye, abafatanyabikorwa bari muri gahunda yo gukorera inkingo ku Mugabane wa Afurika batigeze birara kuko urugendo rukomeje.

    Perezida Kagame yagaragaje ko COVID-19 yongeye gushimangira ko ku Isi hari ubusumbane, bugera no mu by'ubuvuzi.

    Ati 'Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima bw'abaririwa muri za miliyoni, ariko kinagaragaza isura nshya y'ibijyanye n'ubusumbane hagati y'ibihugu byateye imbere n'ibiri mu nzira y'amajyambere. Iyi virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagezweho n'ingaruka, ariko kubona inkingo n'ibyifashishwa mu buvuzi ku gihe byari birimo ingorane n'ubusumbane.'

    Yakomeje agaragaza ko ubu busumbane ari bwo bwatumye Afurika yicara hamwe isanga umuti urambye ari ugutangiza gahunda yo gukorera inkingo kuri uyu Mugabane.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyafurika badakwiriye gutinya inshingano zo gukemura ibibazo bya Afurika

    Perezida Kagame yayoboye inama yo ku rwego rwo hejuru igamije gushaka uburyo bwabonekamo amafaranga yo guteza imbere urwego rw'ubuzima

    Abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama isanzwe ya 38 y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-afurika-idakwiriye-gutinya-inshingano-zo

  • Ishuri rya Ntare Louisenlund ryatanze amahirwe yo kurisura ku bifuza kuharerera – #rwanda #RwOT

    Itangazo iri shuri ryasohoye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025, rigaragaza ko umunsi amarembo yaryo azaba yuguruye kuri buri wese ari ku wa 22 Werurwe 2025, ku cyicaro cyaryo mu Karere ka Bugesera.

    Ubuyobozi bwa Ntare Louisenlund School bwatangaje ko bushyize imbere amasomo ya siyansi (STEM) no gutegura abanyeshuri bahiga ku buryo bashobora gukomereza muri kaminuza mpuzamahanga.

    Ntare Louisenlund School ifite ibyumba by'amashuri 35 na laboratwari eshanu za siyansi. Ifite kandi ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 1100 bacumbikiwe.

    Biteganyijwe ko abazitabira uyu munsi bazatemberezwa ikigo cyose, basobanurirwe amasomo ahatangirwa n'uburyo bwo kubona buruse ku bafite ubushobozi buke bifuza kuhiga, banagire umwanya wo kuganira n'ubuyobozi bw'ishuri.

    Si ibyo gusa kuko muri iki gikorwa hazabera imyidagaduro itandukanye y'abanyeshuri ndetse banasobanurirwe porogaramu ya Plus-STEM, ifasha abanyeshuri kongera ubumenyi bwabo mu mibare, ubumenyi n'ikoranabuhanga.

    Bazanagira amahirwe yo gukoresha ibibuga by'imikino by'iri shuri birimo basketball, volleyball ndetse n'umupira w'amaguru mu gukina iyo mikino.

    Iki gikorwa kizajyamo abiyandikishije gusa banyuze kuri (https://forms.gle/9U5ZCY6B8ifxbER69)

    Abaryigamo birihira bishyura miliyoni 21 Frw ku mwaka, ni ukuvuga miliyoni 7 Frw buri gihembwe, ariko hari n'amahirwe ku Banyarwanda bifuza kuhiga yo kugabanyirizwa amafaranga y'ishuri.

    Iri shuri ryatangiye kubakwa mu 2019 bivuye ku gitekerezo cy'ihuriro rigizwe n'abize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda, ku isonga hakaba Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni. Ku ikubitiro ryakiriye abanyeshuri 145 mu 2024.

    Izindi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/…

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/…

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/…

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/…

    Amafoto y'Ishuri rya Ntare Louisenlund

    Ucyinjira muri Ntare Louisenlund School

    Muri Ntare Louisenlund School umunyeshuri ntaho azajya ahurira n’ivumbi, hubatswemo imihanda ya kaburimbo mu mpande zose

    Urebeye inzu yagenewe ubuyobozi bwa Muri Ntare Louisenlund School kure

    Buri kimwe cyose cyashyizwe muri Ntare Louisenlund School gitunganyijwe mu buryo bubereye ijisho

    Abakunzi b’imikino yo koga na bo batekerejweho muri Ntare Louisenlund School

    Hubatswe n’Ikiguga cya Cricket ngo abakunzi b’uyu mukino na bo bajye babona aho bakarishyiriza ubumenyi bwabo kuri uyu mukino

    Iyo wegereye ya zzu y’imyidagaduro neza

    Amashuri yo muri Ntare Louisenlund School ni uko ameze

    Ntubwo ikigo cyubatswe ku buso bwa hegitari 40 iyo ukizenguruka cyose nta ho uhurira n’ivumbi cyangwa icyondo

    Iyo nyubako izajya ikorerwamo n’abayobozi batandukanye b’iki kigo

    Amacumbi y’abarimu n’abandi bakozi ni uko ameze

    Buri gice cyose cy’iki kigo cyashyizwemo imihanda ya kaburimbo

    Ikimenyetso cya Ntare Louisenlund School ni intare nk’uko izina ry’iri shuri ribivuga

    Nubwo ari ishuri rizibanda kuri siyanse, abana bazajya bigishwa n’amateka yaranze u Rwanda muri wa mujyo wo kudatakaza Umuco Nyarwanda

    Ucyinjira muri Ntare Louisenlund School

    Iri shuri rifite abakozi bahora bakurikirana ibijyanye n’isuku yaryo umunsi ku wundi

    Imbere mu nyubako yagenewe gutangirwamo amafunguro. Ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 1500

    Amatara ni ikintu cyitaweho buri hantu hose hagize Ntare Louisenlund School

    Imbere mu nzu abanyeshuri bazajya bararamo

    Hagati y’inzu zo kuraramo hateganyijwe aho abana bazajya banika imyenda yabo

    Ibyo ni ibyuma bishyushya amazi abana bakoresha, ushaka akoga akonje, ariko ushaka n’ashyushye akayabona

    Inzu zo kuraramo ziri hafi y’ibibuga by’imikino bitandukanye

    Ntare Louisenlund School igaragara nk’icyatsi kibisi bijyanye n’imashini zashyizwe buri hantu hose zivomerera ibimera bigahora bitoshye

    Muri Ntare Louisenlund School igiti ni imari ikomeye

    Buri kayira kose kagiye gaterwaho ibiti mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije

    Izo ni inyubako abanyeshuri bazajya bararamo

    Amatara yashyizwe hose, akorwa ku buryo bubereye ahantu yashyizwe, iri ni iryo hanze ku kayira kagana aho abanyeshuri barira

    Ku mihanda yo muri iki kigo hashyizweho amatara amurikira abajya muri gahunda zitandukanye

    Abakunzi b’imikino y’intoki barazirikanwe

    Aho ugeze hose usanga abakozi bita ku biti byatewe muri iki kigo cy’amashuri

    Aha ni inyuma y’inyubako yagenewe gutangirwamo amafunguro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Ishuri-rya-Ntare-Louisenlund-ryatanze-amahirwe-yo-kurisura-ku-bifuza-kuharerera

  • MINICOM yahembye imishinga ikizamuka arenga miliyoni 400 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyo nkunga yatanzwe ku wa 14 Gashyantare 2025, yahawe abafite imishinga yibanda ku nzego z'ubucuruzi n'inganda.

    Imishinga yahembwe yari mu byiciro bitatu, birimo abafite imishinga ikizamuka cyangwa se bafite ibitekerezo byavamo imishinga, abafite ibigo bitandukanye, za koperative n'inganda nto.

    Abo mu cyiciro cya mbere bahawe Amayero 300, icya kabiri bahabwa Amayero 5000 mu gihe abo mu cya gatatu bahawe Amayero 6000.

    Imishinga yunganiwe ni 310 yo mu turere umunani turimo Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rustiro na Rubavu.

    Ni mu marushanwa yari agamijwe guteza imbere ibijyanye no guhanga akazi, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, no kwimakaza umuco wo kwihangira imirimo.

    Mu bahembwe harimo Ngango Jean de Dieu washinze ikigo cyitwa Inkesha Ltd gikora amandazi, ibisuguti, imigati, saucissons n'ibindi.

    Ngango ufite ikigo gikorera mu Gatsata mu Karere ka Gasabo yahembwe mu cyiciro cya gatatu, ahabwa Amayero 6000.

    Ati 'Hari amasoko ntabashaga guhaza kuko igishoro cyari gike. Iyi inkunga igiye kumfasha kwagura ibikorwa. Ubusanzwe nshobora gukora 'saucissons' 5000. Nagemuraga mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba, ubu ngiye kujya no mu ntara zisigaye. Mu cyumweru nagemuraga kabiri, ariko ngiye kujya mbikora buri munsi.'

    Mugenzi we witwa Niyonsenga Festus uyobora koperative y'abaganga b'amatungo yo mu Karere ka Nyamasheke, icuruza ibiryo by'amatungo na we yahawe 5000 by'Amayero.

    Ati 'Mu kwezi twacuruzaga toni umunani z'ibiryo by'amatungo. Turifuza gucuruza toni 15 mu kwezi. Tuzabigeraho kuko iyi nkunga izadufasha. Turashimira ubuyobozi bw'igihugu butekereza cyane no ku bafite imishinga ikizamuka.'

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'imishinga muri MINICOM, Gakire Godfrey, yashimiye Enabel n'abandi bafatanyabikorwa yafatanyije na bo mu gushyiraho ayo marushanwa ashyigikira iyo mishinga.

    Uyu muyobozi yibukije abafite imishinga kugana abajyanama mu bucuruzi baherereye muri buri murenge bakabafasha gukora imishinga bajyana muri banki kugira ngo babone inguzanyo zibafasha kwiteza imbere, asaba uturere gukomeza gukurikirana abahembwe kugira ngo imishinga yatsinze izashyirwe mu bikorwa.

    Iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi zirimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

    Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeni Martine yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza biteza imbere ndetse bakanafasha n'abandi kubona akazi.

    Ibigo by’ubucuruzi byahawe Amayero 5000 azabifasha gukomeza kwagura ibikorwa

    Urubyiruko n’abagore bafite imishinga itandukanye bunganiwe na MINICOM

    MINICOM n’abafatanyabikorwa bayo bahembye abafite imishinga itanga icyizere mu guhanga imirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minicom-yahembye-imishinga-ikizamuka-arenga-miliyoni-400-frw

  • Papa Francis ari mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Vatican yatangaje ko nyuma y'amasengesho yo mu gitondo cyo ku wa 14 Gashyantare 2025, Papa Francis yahise ajya gukorerwa ibizamini ndetse ko azakomeza kuvurirwa muri ibyo bitaro biherereye i Roma.

    Kubera icyo kibazo, byatangajwe ko kandi inama yari afite mu minsi itatu iri imbere zose zasubitswe.

    Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yakunze kujyanwa muri ibi bitaro mu myaka yashize, aho nko mu 2023 yabazwe mu nda.

    Mu minsi ishize ni bwo iyo ndwara y'ibihaha yagaragaye ndetse ubwo yajyaga gusoma imbwirwaruhame n'ubundi butumwa yagenewe abantu, habaga hateganyijwe ubimukorera.

    Abamubonye ayoboye misa mbere yo kujyanwa kwa muganga, babonaga ko agaragaza ibimenyetso byo kutamera neza, agahumeka bigoye ariko agahatiriza.

    Papa Francis w'imyaka 88 yakunze kurandwa n'indwara z'ubuhumekero igihe kinini, ndetse mu myaka ye y'ubuto yigeze kurwara indi ndwara y'ubuhumekero izwi nka 'Pneumonia', nyuma igice cy'igihaha kimwe kiza gukatwa nk'uko CNN yabihamije.

    Papa Francis yabaye Umshumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu 2013, aba Umunyamerika y'Amajyepfo ubaye uwa mbere uhawe izo nshingano.

    Muri iyi minsi ubuzima bwe bwakunze kuzahara cyane bigizwemo uruhare n'indwara zitandukanye, ku buryo hari aho byigeze akazajya agendwa atwaye mu kagare. Mu kwezi gushize yutuye hasi akomereka ukuboko.

    Bijyanye n'indwara zifata ururura runini yakunze kugira, mu 2021 yarabazwe bamukuramo igice cy'urwo rugingo.

    Papa Francis yajyanywe mu bitaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/papa-francis-ari-mu-bitaro-223947

  • Kayonza: U Buyapani bwatanze inkunga yo kuvugurura ishuri ry'abafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025.

    Iyo nkunga izafasha kubaka ibyumba by'amashuri bine, ubwogero buri kumwe n'ubwiherero 14, ubwiherero butandatu, amacumbi abiri, n'isomero.

    Hazatangwa kandi ibitanda na matera 120 bigenewe kujya mu macumbi, intebe zo mu ishuri 105 harimo eshanu z'abarimu ndetse n'ibibaho bitanu.

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, yavuze ko aya masezerano ari mu ihame ry'u Buyapani ryo guteza imbere imibireho y'abaturage, kugira ngo buri wese abeho ubuzima bufite agaciro nta we uhejwe.

    Ati 'Uyu mushinga ugiye gufungura imiryango abana bose bige, hatitawe ku bumuga bafite ubundi bibahe imfunguzo z'inzozi zabo z'ahazaza.'

    Yavuze ko uyu mushinga ujyana na gahunda ya kabiri y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) mu ngingo yayo yo guteza imbere ubumenyi bw'abana bafite n'ubumuga.

    FHR ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye mu 2006 ugamije gufasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.

    Ifite amashuri yigisha abo bana mu Karere ka Nyagatare aho bafite abanyeshuri 213 no mu Karere ka Kayonza ahari abana 28.

    Umuyobozi Mukuru wa FHR, Ndagijimana Dominique, yavuze ko aya masezerano agiye kubongerera imbaraga mu kwita kuri aba bana cyane cyane abo mu Karere ka Kayonza.

    Ati 'Aya masezerano agamije kwagura ishuri ry'abana bafite ubumuga bwo kutabona no kutumva rya Kayonza. Ni igikorwa cyiza giha aba bana icyizere cyo kubaho n'andi mahirwe.'

    Ku kibazo cy'abarimu bakurikirana aba bana bakiri mbarwa, Ndagijimana yavuze ko bakigejeje ku nzego zibishinzwe muri Leta, ko na cyo bizeye ko kizakemuka vuba.

    Uyu mushinga nurangira icyo kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 120 bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona kandi bose biga bacumbikiwe.

    Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano y'inkunga y'ibihumbi 88$ (arenga miliyoni 123 Frw), n'Umuryango wita ku bafite ubumuga uzwi nka 'Friends of Handicap in Rwanda: FHR’

    Umuyobozi w'umuryango wa FHR, Ndagijimana Dominique (ibumoso) na Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, ubwo impande zombi zari zigiye gusinya amasezerano y’ubufatanye

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, yavuze ko igihugu cye cyizerera mu guteza imbere abaturage bose nta n’umwe uhejwe

    Umuyobozi wa FHR, Ndagijimana Dominique, yitabiriye igikorwa cyo gusinyana amasezerano y’inkunga na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-u-buyapani-bwatanze-inkunga-yo-kuvugurura-ishuri-ry-abafite-ubumuga

  • M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka ni we watangaje aya makuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025 abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

    Yagize ati: 'Nk'uko twabisubiyemo, twasenyeye ikibi aho gituruka. Ikibuga cy'indege cya Kavumu cyatezaga ibibazo abaturage bo mu bice tugenzura n'ibirindiro byacu. Kuva ubu, Kavumu n'ibice biyikikije birimo ikibuga cy'indege byafashwe na AFC/M23.'

    M24 ifashe aka gace nyuma y'uko guhera mu ijoro rya tariki ya 13 Gashyantare 2025, abarwanyi bayo bari bafashe santere ya Kabamba na Katana ziri muri teritwari ya Kabare.

    Ikibuga cy'indege cya Kavumu nicyo cyifashishwaga n'ihuriro ry'ingabo za RDC ubwo zajyaga kugaba ibitero ku birindiro bya M23.

    Iki kibuga cy'indege kandi ni na cyo ingabo zari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye (MONUSCO) muri Kivu y'Amajyepfo zakoreshaga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152308/m23-yafashe-ikibuga-cyindege-cya-kavumu-152308.html

  • Axel Rugangura aza ku mwanya wa mbere! Kazungu Clever yavuze abanyamakuru akunda mu kogeza umupira kuri Radio Rwanda – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino kuri SK FM, Kazungu Clever, yavuze ko hari abanyamakuru babiri kuri Radio Rwanda afata nk'abahanga cyane mu kogeza umupira w'amaguru muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube, Kazungu yatangaje ko akunda cyane Axel Rugangura na Kwizigira Jean Claude, kuko iyo bari kumwe batanga ubunararibonye bwihariye mu kogeza umupira. Yongeraho ko igihe Kwizigira atabonetse, Ruvuyanga amusimbura neza, bigatuma igogeza rikomeza kuba ku rwego rwo hejuru.

    Kazungu kandi yagarutse ku basesenguzi b'imikino, avuga ko Reagan Rugaju na Lorenzo Musangamfura Christian ari abanyamakuru bafite ubushishozi budasanzwe mu gusesengura umupira w'amaguru. Yavuze ko aba bombi bazamuye urwego rw'isesengura mu Rwanda, bituma abafana basobanukirwa byinshi ku mikinire y'amakipe, ingamba z'abatoza, ndetse n'icyerekezo cya shampiyona.

    Uyu munyamakuru yashimiye aba banyamakuru ku bw'imbaraga bashyira mu kazi kabo, asaba n'abandi gukomeza kwitangira uyu mwuga kugira ngo umupira w'amaguru mu Rwanda ugire iterambere rirambye.

     

    Source : https://yegob.rw/axel-rugangura-aza-ku-mwanya-wa-mbere-kazungu-clever-yavuze-abanyamakuru-akunda-mu-kogeza-umupira-kuri-radio-rwanda-videwo/

  • Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru' Jeune Afrique ', Perezida wa Angola, João Lourenço yatangaje ko asanga igihe kigeze ngo inshingano yari afite z'ubuhuza mu kibazo cya Kongo zegurirwe undi mukuru w'igihigu.

    Perezida Lourenço yavuze ko ntako atagize ngo yumvishe mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, ko ikibazo cy'intambara iyogoza igihugu cye kizakemurwa gusa n'inzira y'imishyikirano, ariko Tshisekedi akabyima amatwi.

    Perezida Lourenço ati:'Mpereye ku rugero rw'igihugu cyanjye, Angola, nabwiye kenshi Perezida Tshisekedi ko nta muti ushobora kuva mu ntambara. Murabizi ko twabaye mu ntambara igihe kinini, ariko yaje kurangizwa n'imishyirano hagati ya Leta n'umutwe wayirwanyaga wa UNITA, ndetse tunagirana ibiganiro n'igihugu cy'Afrika y'Epfo cyari cyarohereje ingabo ku butaka bwacu, ari nabyo byatanze amasezerano y'amahoro muw'1998.

    Inama zinyuranye zabereye i Luanda muri Angola, zasabye Leta ya Kongo kugirana ibiganiro bitaziguye n'umutwe wa M23 uyirwanya, kandi ikagira uruhare mu gusenya umutwe w'abajenosederi wa FDLR.

    Imyanzuro ya Luanda yanashyigikiwe n'umuryango mpuzamahanga muri rusange, nawo usaba kurangiza intambara ya Kongo binyuze mu nzira y'ibiganiro. Ibi Tshisekedi ntabikozwa, kuko yarahiye kenshi ko atazigera ashyikirana na M23, yita ' umutwe w'iterabwoba. Gusenya FDLR nabyo yarabyanze, kuko yamaze no kuyinjiza mu ngabo ze, akaba anakomeje kuyifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Nyuma y'inama yagombaga guhuza Perezida Kagame w'uRwanda na mugenzi we wa Kongo i Luanda tariki 15 Ukuboza 2024, ariko igapfuba kubera ko, ku munota wa nyuma, abategetsi ba Kongo bisubiyeho bakanga umwanzuro wo gushyikirana na M23, nyamara bari babyemereye umuhuza, Perezida Kagame yavuze ko atazasubira mu nama nk'izo zo gutesha abantu igihe gusa.

    Nyuma y'aya mananiza yose rero, Perezida Lourenço amanitse amaboko, kuko asanga gukomeza ubuhuza butagira icyo bugeraho ari ukuvunwa n'ubusa.

    Kuri uyu wa gatandatu, tariki 15 Gashyantare 2025, nibwo Perezida Lourenço azatangira kuyobora Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe.

    Uwo mwanya wakamuhaye ububasha bwo gukemura ikibazo cya Kongo, ariko yabwiye 'Jeune Afrique' ko imirimo myinshi imutegereje atayibangikanya n'iy'ubuhuza [abonamo amananiza].

    Angola ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Amajyepfo, SADC, wohereje ingabo muri Kongo, ariko nta musirikati wa Angola uzirimo.

    Izo ngabo za SADC zifatanyije n'za ku Leta ya Kongo, iz'uBurundi, abajenosideri ba FDLR n'indi mitwe y'abagizi ba nabi, zananiwe gukoma imbere M23, ahubwo urwo ruvangitirane rw'abarwanirira Tshisekedi, rwijandika mu bikorwa bihohotera Abatutsi b'Abanyekongo.

    Amateka azazirikana ko Angola yanze gushora abasirikari bayo mu ntamba ya Kongo ihitana benshi, igasenya byinshi, kandi umuti urambye ari uwo kwicarana, Abakongomani bagakemura ibibazo by'igihigu cyabo babihereye mu mizi.

    The post Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-joao-lourenco-wari-umuhuza-mu-kibazo-cya-kongo-arayamanitse-kubera-amananiza-ya-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-joao-lourenco-wari-umuhuza-mu-kibazo-cya-kongo-arayamanitse-kubera-amananiza-ya-tshisekedi

  • Abapolisi n'abasirikare 25 basoje amahugurwa yo gutwara amapikipiki mu bihe by'ubutabazi – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Carabinieri yo mu gihugu cy'u Butaliyani. Yitabiriwe n'abagera kuri 25, barimo abapolisi 20 na batanu bo mu ngabo z'u Rwanda (RDF).

    Aya mahugurwa yari amaze ukwezi kumwe abera mu Ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Bahawe amasomo atandukanye arimo; ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, gutabara vuba ahabaye impanuka, kugendera ku muvundo, guhagarara bitunguranye no guherekeza abanyacyubahiro hifashishijwe ayo mapikipiki.

    Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, Jeanne Chantal, yavuze ko Polisi y'u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa no gusohoza inshinganano zayo.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe kuzuza inshingano zayo kandi bikozwe kinyamwuga. Kugira ngo tubigereho, bisaba amahugurwa nk'aya n'andi yihariye ashimangira ubunyamwuga mu mikorere y'akazi. Ubumenyi n'ubuhanga mwungutse buzatanga umusaruro witezwe igihe muzaba mwabukoresheje uko bikwiye, Polisi y'u Rwanda ibitezeho kongerera agaciro ibisanzwe bikorwa mu rwego rwo kurushaho kuzuza neza inshingano zayo.'

    DIGP Ujeneza yavuze ko iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda rifunguye kandi ryakira n'abashoramari b'abanyamahanga, abayobozi n'abanyacyubahiro baza gusura igihugu, byatumye akazi ka Polisi ko gucunga umutekano wo mu muhanda kiyongera n'inshingano zo guherekeza abo bashyitsi, kandi nabyo ari ingenzi mu rwego rw'imikorere igendanye n'igihe.

    Ati 'Kugira ngo ibyo byose bigende neza, moto zigira uruhare runini mu kurinda umutekano wo mu muhanda no gukemura cyangwa guhangana n'ibibazo by'umutekano biterwa n'umuvuduko, zigira ubushobozi bwo gukora ingendo no kunyura mu mihanda irimo umuvundo bityo abapolisi bakabasha gukorana ingoga no mu bihe bidasanzwe.'

    Yakomeje avuga ko 'Kongera ibisabwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugira moto nshya zifashishwa byatumye habaho icyuho mu bumenyi; hakenerwa kongera umubare w'abapolisi bashoboye kuzikoresha neza.'

    DIGP Ujeneza yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Carabinieri y'u Butaliyani na Polisi y'u Rwanda, ashimira abarimu batanze amahugurwa n'umuhate abitabiriye amahugurwa bagaragaje ubwo bigaga gutwara moto zizafashwa mu gucunga umutekano.

    Umuyobozi w'ishuri rya Polisi (PTS), CP Robert Niyonshuti yahamije ko abanyeshuri basoje amahugurwa bize neza kandi bifitiye icyizere cyo kuzakora akazi kose bazahabwa kajyanye n'ibyo bize.

    Yibukije abasoje amahugurwa ko mu byo bazakora byose bagomba guhora barangwa n'imyitwarire myiza kuko ari yo shingiro rya byose mu gusohoza inshingano bazahabwa.

    Abapolisi n'abasirikare 25 basoje amahugurwa yo gutwara amapikipiki mu bihe by'ubutabazi

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Carabinieri yo mu gihugu cy'u Butaliyani

    Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, Jeanne Chantal, yavuze ko Polisi y'u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa no gusohoza inshinganano zayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-n-abasirikare-25-basoje-amahugurwa-yo-gutwara-amapikipiki-mu-bihe-by