Blog

  • Ntidushaka 'betting' mu buhinzi: Umuti w'ikibazo cy'umusaruro ubura amasoko – #rwanda #RwOT

    Ubuhamya bw'uyu muhinzi ntibutandukanye n'ubw'izindi koperative cyangwa abahinzi ku giti cyabo hirya no hino mu gihugu bakunda kumvikana bataka igihombo batewe no kweza ariko umusaruro wabo ukabura isoko.

    Abibuka vuba, bazi iby'umuceri wo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi n'ahandi.

    Iki kibazo kidindiza ubuhinzi bugamije isoko, ni kimwe mu byatumye umushinga KIIWP, ukorera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, uhuza abahinzi n'abafatanyabikorwa ngo basenyere umugozi umwe mu gukemura iki kibazo.

    Uyu mushinga ugamije kuzamura umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi no kuwuhuza n'amasoko, watangijwe muri aka karere nyuma y'uko kibasirwaga n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe cyane cyane izuba ryateraga amapfa abagatuye.

    Ukorana n'abahinzi barenga ibihumbi 12 bari muri koperative 53, bahinga hegitari 6000, ni ukuvuga 10% by'ubutaka buhingwa mu Karere ka Kayonza kose.

    Abahinzi bavuga ko bakigorwa no kubona amasoko meza y'umusaruro wabo, bakishimira ko guhuzwa n'abafatanyabikorwa barimo abagura umusaruro, amabanki, ibigo by'ubwishingizi, abacuruza inyongeramusaruro n'ibikoresho bifashisha mu buhinzi, bizatuma baba abanyamwuga bahingira amasoko.

    Perezida wa Koperative Duterimbere-Shirinyota ihinga ibigori, soya, imboga n'ibishyimbo mu Murenge wa Nyamirama, Ntabanganyimana Théogène, yavuze ko ubusanzwe bahinga ariko ugasanga nta soko ryiza bafite bakagurisha umusaruro abamamyi ku mafaranga make, kandi bakanabiba.

    Ati 'Kuba duhujwe n'ibigo bigura umusaruro ni byiza cyane kuko bazatugurira ku giciro cyiza kandi banatwishyure neza'.

    Ikibazo cy'amasoko y'umusaruro agisangiye na Nsabimana na bagenzi be bahinze urusenda babura isoko barahomba.

    Avuga ko amahirwe yo guhuzwa n'abaguzi n'amahugurwa bahawe, yabafunguye amaso.
    Ati 'Twari twahinze rwa rusenda bagurisha rutumye, rwareze tubura isoko, rugera aho rutukura birangira biduhombeje. Umusaruro wari wabonetse ariko abahinzi twarahombye'.

    Ntabanganyimana asanga guhuzwa n’amasoko bizateza imbere umuhinzi

    Abahinzi bavuga ko bamwe muri bagenzi babo bagihinga ku buryo butagezweho bigatuma umusaruro uba muke, agasanga guhuzwa n'abacuruza inyongeramusaruro ari igisubizo kuko umusaruro uzaba mwinshi ku buso buto.

    Ubuhinzi bwarahindutse

    Nsabimana avuga ko mbere y'itangira rya KIIWP aho batuye hahoraga amapfa, ariko uyu munsi ngo bahinga igihe cyose bakeza kuko bahawe imirasire ibafasha kuhira,za pompe, idamu nini y'amazi n'ibindi.

    Ati 'Mbere twagiraga izuba ryinshi, ugasanga duturiye Ikiyaga cya Gishanda ariko kubona amazi ngo twuhire imyaka bikatugora […]. Twagiraga ikibazo cy'inzara, kuba tutabasha kwishyura Mituweli, kwiga kw'abana bigoranye ariko uyu munsi izo mbogamizi ntabwo tukizigira'

    Kugeza ubu abahinzi bakorana na KIIWP bafite ubwizigame mu bigo by'imari bwa miliyoni zirenga 100Frw ndetse 40% bya koperative zafashe inguzanyo mu bigo by'imari kandi barishyura neza. Ni mu gihe 16 zikorana n'ibigo by'ubwishingizi.

    Muri izi koperative, 25 zizahabwa inkunga nyunganizi vuba, irimo ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, gufata neza umusaruro no gukora inganda. Mu mishinga izitabwaho kandi harimo no kubaka ubwanikiro n'ubuhunikiro.

    Umuyobozi w'Umushinga wa KIIWP, Uwitonze Théogène, yavuze ko uyu mushinga ugamije kuzamura umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi no kuwuhuza n'amasoko.

    Ati 'Turifuza wa muhinzi utagihinga bya gakondo, uhinga afite intumbero yo kwihaza mu biribwa agasagurira n'amasoko'.

    Ntidushaka 'betting' mu buhinzi

    Private Dukundimana, Umuyobozi wa KIIWP mu muryango w'Iterambere Cordaid, aho bafasha mu guhindura imyumvire y'abahinzi kugira ngo bakore barangamiye isoko yavuze ko bashaka kugira umuhinzi w'umwuga binyuze mu kumuhindurira imyumvire, kumuhuza n'abamuha ubwishingizi, inguzanyo, abamugurira umusaruro ndetse n'abo aguraho inyongeramusaruro n'ibindi bakenera.

    Dukundimana yavuze ko muri uyu mushinga bifuza ko umuhinzi atekereza isoko ry'umusaruro mbere yo gutangira gutera imbuto kandi abahinzi bigishijwe uko bashaka amasoko.

    Ati 'Mu byari bisanzwe abahinzi basa n'abakora 'betting' mu buhinzi, hamwe bahinga ubona nta cyerekezo. Ntidushaka 'betting' mu buhinzi, dushaka wa muhinzi uzi ngo ngiye guhinga mpingiye uyu, ankeneyeho ibi, bifite ubwiza n'ubuziranenge bingana gutya, nzabimuha iki gihe. Ni byo bizafasha umuhinzi gutera imbere, kugira ngo ajye acuruza afite ibiciro byiza n'amasoko yizeye'.

    Dukundimana yashimangiye ko ubuhinzi budakwiye gukorwa nka ‘Betting’

    Kanamugire Fidèle, ushinzwe gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo mu kigo cya Old Mutual Insurance Company, yavuze ko uyu munsi hari intambwe imaze guterwa mu gufasha abahinzi guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    'Iyo umuhinzi ahombye afite ubwishingizi, cya gishoro yashoye mu butaka bwe ahinga igihingwa runaka mu biri muri iyi gahunda, aragisubizwa. Biri gufasha abahinzi ku rwego rushimishije'.

    Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2, Leta y'u Rwanda izashora miliyoni 25$ (arenga miliyari 33,8 Frw) mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.

    Mu bwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa, leta itanga nkunganire ya 40% umworozi/umuhinzi akitangira 60% by'igiciro cy'ubwishingizi.

    Mu buhinzi hishingirwa ibihingwa by'umuceri, ikiguzi cy'ubwishingizi cyawo kikaba 7,08% by'ibyashowe ku buso uhinzeho, ibigori aho ikiguzi cy'ubwishingizi ari ukuva 8.25%-10% by'ibyashowe ku busoro runaka.

    Hishingirwa kandi ibirayi , urusenda n'imiteja, byose bitangirwa 8% by'igishoro ku buso byahinzweho nk'ikiguzi cy'ubwishingizi. Hishingirwa igishoro umuhinzi yashoye mu buhinzi bwe, kuva mu gutegura umurima kugeza imyaka isaruwe.

    Gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ni ikindi gisubizo cyakuraho imvune umuhinzi agira kandi bikamufasha kongera umusaruro no kuwubonera isoko.

    Niyonsaba Donat, wari uhagarariye REMCO, ikigo cya leta kigamije kuziba icyuho cy'imashini zikoreshwa mu buhinzi, yavuze ko iyo umuhinzi akeneye imashini runaka, bafite ubushobozi bwo kuyikora, bidasabye kuzitumiza mu mahanga.

    Iki kigo gikora imashini zihinga, izitera imyaka, izibagara, izuhira n'izifasha mu gusarura no kubungabunga umusaruro.

    Kanamugire Fidèle yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yazanye ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi

    Umushinga KIIWP ukorana n’abahinzi n’aborozi mu Karere ka Kayonza

    Nsabimana yavuze ko hari ibikigoye umuhinzi birimo kubura amasoko y’umusaruro

    Uwitonze Théogène uyobora KIIWP yavuze ko bifuza guhuza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’amasoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntidushaka-betting-mu-buhinzi-umuti-w-ikibazo-cy-umusaruro-ubura-amasoko

  • Abarenga ibihumbi 25 bahawe imirimo muri Green Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yagarutsweho ku wa 13 Gashyantare 2025, ubwo hatangagwa impamyabushobozi kuri koperative zirenga 30 zigizwe n'abanyamuryango bagera kuri 780.

    Bazihawe nyuma y'amahugurwa yo kunoza neza imishinga bakora yibanze ku kumenya imiyoborere myiza no gucunga umutungo bahawe.

    Umushinga wa Green Gicumbi, ushyirwa mu bikorwa n'Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

    Mu ishyirwa mu bikorwa by'uyu mushinga, hibandwa cyane ku kugabanya ibyago by'abaturage b'Akarere ka Gicumbi ku kwibasirwa n'imihindagurikire y'ibihe n'ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije.

    Wagiyeho nyuma ya raporo y'igihugu yakozwe muri 2018 yerekanye ko Akarere ka Gicumbi gafite ibyago biri hejuru mu kwibasirwa n'ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y'ibihe ndetse kakaba ku mwanya wa kabiri mu kugerwaho n'ingaruka zifitanye isano n'imihindagurikire y'ibihe.

    Ntawizeruwe Jean Felix Aimable, ukora umwuga w'ubuvumvu, mu Murenge wa Rushaki, yavuze ko uyu mushinga wa Green Gicumbi wamufashije kumenya korora kijyambere bituma umusaruro wiyongera, ubu abasha kubona amafaranga yo kurihira abana ishuri bimworoheye, agaha n'abandi akazi.

    Ati 'Green Gicumbi itaraza twari tutaramenya ubumenyi mu korora neza inzuki cyangwa kumenya imicungire myiza ya koperative. Ngikora mu buryo bwa gakondo, umuzinga umwe nawukuragamo ibilo bitanu cyangwa icumi ariko ubu nkuramo ibilo 20 cyangwa 40.'

    Mutuyimana Penina na we yavuze ko uyu mushinga wabakoreye amatarasi y'indinganire, avuga ko batarakorerwa amaterasi wasangaga kuri hegitari imwe nta n'agufuka kamwe k'ibishyimbo kaheraga, ibyahindutse cyane.

    Yakomeje avuga ko Greeen Gicumbi yatumye babonamo akazi, bafunguza konti, batangira kumenya ubwizigame ubundi batangira kumenya kubitsa no kwaka inguzanyo ibafasha mu bikorwa kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko ibikorwa by'umushinga Green Gicumbi wakoze byivugira, ko umusaruro mu buhinzi n'ubworozi wiyongereye mu buryo bugaragara aho aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu gutanga umukamo uhagije.

    Umuyobozi w'Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko intego nyamukuru ari ukubaka ubushobozi bw'abaturage ba Gicumbi kugira ngo bashobore guhangana n'imihandarukire y'ibihe.

    Ati 'Umuturage utizigamiye ntashobora guhangana n'imihandarukire y'ikirere, uyu munsi twibanze kuri koperative kugira ngo ahinge, yihaze mu biribwa, azigamire umuryango, anasagurire amasoko.'

    Yasabye abaturage gukomeza gufata neza ibyagezweho bigakomeza kubyazwa umusaruro, kuko abahinzi n'abarozi bakunda kugirwaho ingaruka z'imihagurikire y'ibihe, basabwe guhora bari maso mu gukumira izi ngaruka n'ibizitera.

    Umushinga wa Green Gicumbi ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda yegereye umupaka igize Akarere ka Gicumbi, ifite aho ihuriye n'icyogogo cy'Umugezi wa Muvumba, irimo uwa Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

    Green Gicumbi yatangijwe mu Ukuboza 2019, itangira ibikorwa muri Mutarama 2020. Wagenewe ingengo y'imari ingana na miliyari 32 Frw, ubu ukaba umaze kuyikoresha ku kigero kingana na 98% (angana na miliyari 30Frw).

    Koperative zirenga 30 agizwe n’abagera kuri 780 zahawe impamyabushobozi, nyuma y’amahugurwa zahawe mu mezi umunani

    Umuyobozi w'Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gukomeza gufata neza ibyagezweho ndetse bagakomeza kubibyaza umusaruro

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yijeje abaturage gukomeza gukora ibishoboka, kugira ngo hubakwe ubudahangarwa mu guhangana n'ingaruka z'imihandagurikire y'ikirere

    Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bya Green Gicumbi byivugira, aho ubu Akarere ka Gicumbi kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu gutanga umukamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-25-bahawe-imirimo-muri-green-gicumbi

  • Kuri uyu wa Gatandatu itariki 15 Gashyantare 2025 ikipe ya Kiyovu Spor yakirie Rayon Spor mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

    UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

    IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

    45+1′ Mosengwo Tansele imbere y’izamu rya Rayon Spor ananiwe gutsinda igitego mu gihe Ishimwe Kevin yari ari gusaba kufura’

    45+1′ Adama nBagayogo ateye umupira ku ruhande rw’izamu nyuma y’umupira mwiza yari akiniwe na Muhire Kevin’

    44′ Adama Bagayogo nyuma yo gucenga neza yanze gutanga umupira kwa bagenzi be maze ateye ishoti umupira ujya ku ruhande’

    43′ Bugingo Hakim yari azamukanye umupira mu izamu rya Kiyovu Sports ariko umupira ugarurwa na Kazindu Bahati Guy’

    41′ Kufura bya Rayon Sport ku ikosa ryari rikorewe Ishimwe Fiston ariko kufura izamuwe kwa Fall Ngagne umupira uramurengana’

    40′ Mugisha Desire yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon sport ariko ahita agwa hasi’

    36′ Kiyovu Spor ibonye igitego cyo kwishyura nyuma y’uko kapiteni wayo Mosengwo Tansele afashe icyemezo akazamukana umupira aruhukira mu nshundura za Rayon Sport nyuma y’uburangare bukomeye bwa myugariro youssou Diagne’

    36′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mosengwo Tansele

    33′ Kiyovu Spor ikoze impinduka hakiri kare maze Twahirwa Olivier asimburwa na Tabu Tegra Crespo umuhungu wa Nyakwigendera Patrick Mafisango’

    30′ akanyamuneza ni kose ku bakunzi ba Rayon Spor kubera ko ikipe yabo iyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa bwa kiyovu Spor

    24′ Umunya Senegal Fall Ngagne arongeye akoze ku mitima y’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira mwiza ahawe na Kapiteni wa Rayon Spor Muhire Kevuin’

    24′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Fall Ngagne

    22′ Fall Ngagne ateye umutwe ukomeye mu izamu rya Kiyovu ariko u mupira ujya ku ruhande abakunzi ba rayon Sports bagira ngo wagiye mu izamu’

    20′ Adama Bagayogo ateye nabi kufura ya Rayon Sports igarurwa n’urukuta rwa Kiyovu Sports nyuma yo kugonga Mosengwo Tansele’

    19′ Karita y’umuhondo ihawe Byiringiro David nyuma yo gutega Omborenga Fitina na kufura ya rayon Sports’

    17′ Youssou Diagne atabaye ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwambura umupira MosengTansele’

    15′ Muhire Kevin nyuma yo gukururwa na Byiringiro David yasabaga penaliti umusifuzi aramushwishwuriza, ariko Bugingo Hakim ateye ishoti umupira unyura ku ruhande’

    12′ Shelf Bayo yari ateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Khadime Ndiaye aratabara’

    10′ Fall Ngagne atabaye izamu rya Rayon Sports nyuma ya Koruneli maze Muhire Kevin azamukanye umupira awucomekeye Aziz Bassane Koulagna Byiringiro David arahagoboka’

    8′ Adama Bagayogo yari azamuye kufura ashakisha Fall Ngagne ariko Byiringiro David arahagoboka aratabara’

    3′ Aziz Bassane Koulagna yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Kiyovu Spor ariko uramurengana ujya hanze’

    1′ Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Diaye atabaye ikipe ye nyuma yi gukuramo ishoti rikomeye rya kufura yatewe na Mosengwo Tansele’

    1′ Kuifura ya kiyovu Sp[or ku ikosa Adama Bagayogo akoreye Ishimwe Kevin’ 

    UMUKINO URATANGIYE

    Mbere y’uko umukino utangira abakinnyi ku mpande zombi bafashe umunota wo kwibuka umufana Aziz uherutse kwitaba Imana akaba yari umufana ukomeuye cya ne wa Kiyovu Spor.

    Amafoto ya mbere y’uko umukino utangira abasifuzi biteguye neza

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Souleymane Daffe Ishimwe Fiston, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Adama Bagayogo, na Aziz Bassane Koulagna.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Spor ni Ishimwe Patrick, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Byiringiro David, Ndizeye Eric, Kazindu Bahati Guy, Twahirwa Olivier, Mosengwo Tansele, Niyo David, Mugisha Desire, Shelf Bayo na Ishimwe Kevin.

    Uyu ni umukino ukomeye mu mateka kuko aya makipe agiye gukina amaze igihe kirekire ahanganye mu Rwanda. Guhangana kwayo ntabwo ari iby'ubu gusa, ahubwo hari n'abavuga ko byagabanyutse ugereranyije na kera.

    Kuva mu 1965 ikipe ya Kiyovu Sports Club na Rayon Sports FC yari afitanye ubukeba bwo ku rwego rwo hejuru, aho umukino wahuzaga amakipe yombi ari wo warebwaga n'abafana benshi mu Rwanda.

    Ku itariki ya 15 Kamena muri 2017, kuri Stade yo ku Mumena Rayon Sports FC yatsinze Urucaca ibitego 2-1 bituma irangiza shampiyona ku mwanya wa 15 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere byashoboraga gutuma rumanuka mu cya kabiri nubwo byaje kurangira rutamanutse bituma kongera guhangana hagati ya Kiyovu Sport Club na Rayon Sports FC bizuka.

    Kuva mu 2020 Kiyovu Sports Club yongeye kugaruka mu guhangana na Rayon Sports FC ubwo Mvukiyehe Juvenal yari atorewe kuyobora Urucaca kubera ko imwe mu ntego yari afite harimo no kongera guca ako gasuguro ka Rayon Sports FC kandi yabigezeho kuko mu myaka 3 yayoboye ntabwo iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yabashize kumutsinda.

    Kuva muri 2010 kugeza ubu muri shampiyona Rayon Sports FC igiye guhura na Kiyovu Sports Club ku nshuro ya 31. Muri iyi mikino Rayon Sports FC yatsinzemo 12, Kiyovu Sports itsinda imikino 10, zinganya 8.

    Mu mikino 9 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ya Rayon Sports yatsinzemo umukino umwe baheruka gukina, Kiyovu Sport Club yatsinzemo imikino 5 naho banganya itatu.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wakinwe ku itariki 1 Ugushyingo 2024, warangiye Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports 4-0.

    Abakinnyi ba Kiyovu Spor mu myitozo yabanjirije umukino

    Abakinnyi ba rayon Sports mu myitozo mbere y’uko um ukino utangira

    AMAFOTO: Karenzi Irene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152340/live-kiyovu-sports-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wamateka-amafoto-152340.html

  • Safi Madiba yerekanye umukobwa basigaye bakun… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yitwa Uwase Gisele, ndetse muri iki gihe ari kubarizwa mu gihugu cya Canada, ari naho Safi Madiba atuye muri iki gihe. 

    Uyu muhanzi uri gukora kuri Album ye ya Kabiri, yabwiye InyaRwanda, ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa ariko ko 'nta byinshi natangaza kugeza igihe bizaba ari ngombwa'.

    Amashusho yerekana uyu mukobwa yasohokeye ahantu hihariye ari kumwe na Safi Madiba. Ni mu gihe ifoto yagiye hanze, igaragaza Safi Madiba ari kumwe n'uyu mukobwa mu cyumba cyihariye.

    Safi Madiba aheruka mu Rwanda mu Ukuboza 2024 mu biruhuko yahuje no guhura n'uyu mukobwa. Uyu muhanzi yari atuye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu muririmbyi agaragaje ko ari mu rukundo nyuma y'igihe gishize atandukanye byeruye na Niyonizera Judith wari umugore we. Batandukanye mu 2020.

    Aherutse kubwira InyaRwanda, ko kuba atarahise ajya mu rukundo ahanini byatewe n'inama yagiriye n'umubyeyi we 'wambwiraga kwitonda mu guhitamo'.

    Ariko kandi ubwo yageraga mu Rwanda mu Ukuboza 2024 yitabiriye ibitaramo yari yatumiwemo, yavuze ko mu bimugenza harimo no gushaka umukunzi. Ati 'Yego, no mu binzajye na we arimo!'

    Safi Madiba ni umuhanzi w'Umunyarwanda wamamaye cyane mu njyana ya R&B na Afrobeat. Yabaye umwe mu batangije itsinda Urban Boys ari kumwe na Humble Jizzo na Nizzo Kaboss, aho batangiye kumenyekana mu ntangiriro za 2010.

    Safi yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu itsinda Urban Boys, rikaba ryarakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka Baba, Tayali, Ntakibazo, n'izindi.

    Mu 2017, Safi Madiba yatangaje ko asezeye muri Urban Boys kugira ngo akomeze umuziki ku giti cye. Ku giti cye, yakoze indirimbo zakunzwe nka Fine, Kimwe Kimwe, Good Morning, n'izindi.

     

    Yakoranye n'abahanzi batandukanye barimo Meddy, Rayvanny, Marina, ndetse na Riderman. Safi Madiba yashyingiranywe na Judith Niyonizera mu 2017, ariko nyuma baza gutandukana. Yaje kwimukira muri Canada aho akomeje ubuzima bwe.

      

    Afite umwihariko wo gukora umuziki ufite umwimerere wa R&B n'Afrobeat. Afatwa nk'umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda.

       

    Safi Madiba yatangaje ko ari mu rukundo n'inkumi isanzwe ibarizwa muri Canada

    Uwase Gisele uri mu rukundo na Safi Madiba afite imyaka 24 y'amavuko  

     

     

    Uyu mukobwa afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri yakuye muri Kaminuza ya 'Cambrian College' yabonye mu 2024



     

    REBA IGICE CYA KABIRI CY’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA AGARUKA KU RUGENDO RW’URUKUNDO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152342/safi-madiba-yerekanye-umukobwa-basigaye-bakundana-amafoto-152342.html

  • Amajyaruguru: Polisi yafatiye mu cyuho 68 bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Aba bafashwe nyuma y'iminsi abaturage batangaje ko bari bajujubijwe n'abo bacukuzi bigabizaga imirima yabo bagatangira gucukura batabyemeranyijeho.

    Abo baturage bavuze ko abo bacukuzi bababwirwaga ko bari gucukura zahabu mu mirima yabo kandi ngo bari barigize indakorwaho ku buryo bakubitaga umuntu wese ugerageje kubibabazaho.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko abo bantu 68 batawe muri yombi hashingiwe ku makuru abaturage batanze.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda yafatiye mu cyuho abantu 68 bacukuraga amabuye ku buryo bunyuranyije n'amategeko. Abagera kuri 52 muri bo bafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kinzuzi. Abandi 16 bafatiwe mu Karere ka Musanze mu mirenga ya Gacaca, Remera na Muhoza. Abo bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranyweho icyaha cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko.'

    Abafatiwe i Rulindo bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe ab'i Musanze bo bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

    Nyuma yo guta muri yombi abo bantu Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yahagurukiye kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko ndetse iburira ababwishoramo ko itazabihanganira.

    Abatawe muri yombi bakoraga ubucukuzi mu buryo butemewe n’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-polisi-yafatiye-mu-cyuho-68-bacukuraga-amabuye-y-agaciro-mu-buryo

  • BK yemeye gufasha abakiliya bifuza kugura inzu mu mudugudu wa Kangondo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka uyu mudugudu, kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, aho icyiciro cya mbere kizaba gifite n'inzu 100, zizarangira mu 2026. Inzu zo guturamo zizubakwa ni 590.

    Inguzanyo Banki ya Kigali yashyiriweho abakiliya bayo bifuza kugura inzu mu mudugudu wa Kangondo izajya yishyurwa mu myaka 20.

    Umuyobozi ushinzwe Abakiliya na serivisi z'Ikoranabuhanga muri BK, Desire Rumanyika, yabwiye IGIHE ko icyifuzo cyabo ari ugufasha abantu gutura ahantu heza kandi mu buryo bujyanjye n'icyerekezo cy'igihugu.

    Ati 'Twiteguye kubaha inguzanyo kugira ngo babashe kugura inzu, uzajya uyishyura mu gihe kirekire, BK yifuza ko abashoramari bashora imari yabo bakunguka, ariko hakabaho n'imiturire myiza igezweho mu Rwanda.'

    Umuyobozi Mukuru wa Savannah Creek Development Company iri kubaka izi nzu, Denis Karera, yavuze ko bafite imikoranire myiza na BK, izorohereza buri wese ubyifuza kubona inzu mu buryo bumworoheye.

    Ati 'Dukorana bya hafi na Banki ya Kigali, kuko yateguye uburyo izafasha abantu kugura izi nzu aho igufasha kuguha inguzanyo, ubundi ukaza ukihitiramo iyo ushaka guhera ku bihumbi 300$ kuzamura.'

    Si ugutanga inguzanyo gusa, BK inakorana bya hafi na Savannah Creek mu bikorwa bitandukanye byo kubaka uyu mudugudu birimo kuba yaratanze umusanzu mu kubona ikibanza cy'aho zizubakwa, ndetse bakazanakomeza gukorana mu bikorwa byo kuzubaka kugeza umushinga usojwe.

    Umuyobozi Nshingwabikora w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yatangaje ko iki gikorwa kirenze guteza imbere imiturire ahubwo kinahangira akazi abaturage benshi bakabona imibereho myiza.

    Ati “Uyu mushinga urenze kuba inzu zo guturamo gusa ahubwo uha abaturage imiturire igezweho, ifite ubudasa mbega ijyanye n'ibyo abaturage b'umujyi bifuza.'

    Biteganyijwe ko uyu mudugudu Numara kuzura inzu zawo zizatuzwamo imiryango irenga 6000.

    Inzu zizajya zigurwa muri uyu mudugudu zijyanye n’icyerekezo

    Banki ya Kigali yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza iyubakwa ry’umudugudu wa Kangondo uvuguruye

    Bagize umwanya wo gusura izi nzu no kureba izibanyuze

    Bayasese yavuze ko uyu mushinga uzafasha abanya-Gasabo kubona akazi

    Denis Karera yavuze ko BK bakorana bya hafi mu rugendo rwo kubaka izi nzu

    Rumanyika Desire yavuze ko bashyize imbere gufasha Abanyarwanda kwigurira inzu nziza

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo na Dr Frank Habineza bari kumwe muri uyu muhango

    Abatuye mu Mujyi wa Kigali bari bagiye kureba inyubako bazigurira

    Inzu zizajya zigurwa muri uyu mudugudu zijyanye n’icyerekezo

    Abantu bemerewe kujya gusura no guhitamo izo bashaka kugura

    Amafoto: Nkusi Christian


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yemeye-gufasha-abakiliya-bifuza-kugura-inzu-mu-mudugudu-wa-kangondo

  • Musanze: Abahinzi bafite ubumuga bahawe ibilo birenga 2000 by'imbuto y'ibirayi igezweho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Gashyantare 2025 mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro.

    Koperative Dukomezubuzima yahawe ibilo 1.420 by'ubwoko bugezweho buzwi nka Ndamira n'ibilo 1000 by'ubwoko buzwi nka Cyerekezo n'ibindi bikoresho birimo imiti n'ifumbire.

    Ni imbuto ASARECA yatanze nyuma yo gutanga amahugurwa kuri bamwe mu banyamuryango b'iyi koperative batoranyijwe kugira ngo n'abo bazahugure abandi basigaye.

    Ni amahugurwa ajyanye n'uburyo bakora ubuhinzi bubyara inyungu kuri bo babukora no ku gihugu ndetse n'uko bakwita ku bihingwa bya bo muri rusange.

    Umuyobozi wa ASARECA, Dr. Sylvester Dickson Baguma, yavuze ko mu guhitamo ubwoko bw'imbuto z'ibirayi batanze bafatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), bikaba impamvu nyamukuru y'icyizere ku buziranenge bw'izo mbuto.

    Ati 'Twizeye ko twatanze imbuto nziza cyane haba mu gutanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito no kwihanganira imihindagurikire y'ikirere, cyane cyane ubushyuhe.'

    Baguma yavuze ko bahisemo Koperative Dukomezubuzima, kubera ko bashaka kugira uruhare mu iterambere ry'urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga kandi ko iyi koperative byose ikaba ibyujuje.

    Yavuze ko impamvu bahisemo kujya mu buhinzi cyane cyane ubw'ibirayi ari ukubera ko ibirayi bimaze kuba igihingwa cyiyubashye mu Rwanda.

    Umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima, Sinzabaheza Jean Damascène, yavuze ko bashimishijwe cyane n'uko bahawe imbuto nziza zigezweho kandi nyinshi, akemeza ko na bo bagiye kuzibyaza umusaruro uhagije.

    Ati 'Imbuto za Cyerekezo na Ndamira ni zimwe mu mbuto nziza kandi zigezweho. Ni ahacu nk'abanyamuryango kuzitaho kuko ni nyinshi zose ntabwo twazihingira rimwe, dukuyeho izo dutera izisigaye turazijyana mu mahunikiro yacu kugira ngo zitazangirika.'

    Umuyobozi muri RAB, ishami rya Musanze, Dr. Nduwayezu Anastase, yavuze ko ubwoko bw'ibirayi bwatanzwe na ASARECA, butandukanye n'ubwari busanzwe kuko umwihariko wa bwo ari uko bwihanganira ubushyuhe ndetse bukaba bwera vuba kuruta ubundi bwoko 11 bwari busanzwe buhari mbere y'uko hasohorwa ubundi.

    Yavuze ko mu Rwanda hari amoko y'ibirayi agera kuri 22, icyakora nubwo yose ahingwa hari amaze igihe kandi uko ubwoko bw'ibirayi bumara igihe ni na ko bugenda busaza, ku buryo buba butagitanga umusaruro uhagije.

    Ati 'Ubu bwoko bwatanzwe (Cyerekezo na Ndamira) buri mu bushya kuko bwasohotse mu 2019 kandi umwihariko wabwo ni uko buhangana n'imihindagurikire y'ikirere cyane cyane mu gihe cy'ubushyuhe kuruta ubundi.'

    Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera mu bice bitandukanye by'u Rwanda, aho mu 2024 Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangaje ko buri mwaka haboneka toni ibihumbi 850, icyakora intego ikaba kubigeza byibuze kuri toni 1.500.000 buri mwaka kugira ngo bahaze isoko.

    Umuyobozi wa ASARECA, Dr Sylvester Dickson Baguma, yavuze ko imbuto batanze ari nziza cyane mu gutanga umusaruro mu gihe gito

    Umuyobozi muri RAB , Dr. Nduwayezu Anastase, yavuze ko imbuto zigezweho za Cyerecyezo na Ndamira ziri mu mbuto nziza zihari kugeza ubu

    Umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima, Sinzabaheza Jean Damascene yavuze ko bishimiye imbuto bahawe ndetse ko zizabafasha kongera umusaruro

    Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Dukomezubuzima babanje guhabwa amahugurwa ajyanye n’uko bagomba kwita ku buhinzi bw’ibirayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-asareca-yahaye-abahinzi-bafite-ubumuga-ibilo-birenga-2000-by-imbuto-y

  • Umutoza wa Liverpool Arne Slot ashobora guhan… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza umukino banganyije 2-2 mu buryo budasanzwe, aya makipe yombi ndetse n’umutoza wa Liverpool, Arne Slot, bashinjwe imyitwarire mibi n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Bwongereza (FA).

    Akaga kose katangiye ku munota wa 98 ubwo James Tarkowski yatsindiraga Everton igitego cyo kunganya cyateje impaka ndende. 

    Iki gitego cyemejwe nyuma yo gusuzumwa na VAR, ariko abakinnyi ba Liverpool n'abatoza babo ntibanyuzwe n'uko Beto wa Everton yasunitse myugariro Ibrahima Konate mbere y'uko igitego kiboneka.

    Nyuma y'umukino, Abdoulaye Doucoure wa Everton yishimiye igitego imbere y'abafana ba Liverpool, ibintu byababaje Curtis Jones wa Liverpool maze ahita amusanga. Bombi bahise bahabwa amakarita ya kabiri y'umuhondo, ahinduka atukura bahita birukanwa mu kibuga.

    Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, hamwe n'umwungiriza we Sipke Hulshoff, bagaragaje kutishimira ibyemezo byafashwe n'umusifuzi Michael Oliver ndetse bamutuka mu buryo budasanzwe. Ibi byatumye bombi bahabwa amakarita atukura.

    FA yashinje Slot ko yakoze ibikorwa bidakwiye ndetse akavuga amagambo ateye isoni n'ubushotoranyi ku musifuzi no ku mwungiriza we. Hulshoff nawe yashinjwe imyitwarire mibi mbere na nyuma yo guhabwa amakarita.

    Amakipe yombi n'abashinjwa bose bahawe kugeza ku itariki ya 19 Gashyantare kugira ngo higwe kuri ibi byaha. Nibaramuka bahamwe n'ibyaha, bashobora guhanishwa ibihano birimo guhagarikwa imikino cyangwa gutanga amande y'amafaranga.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Arne Slot yemeye ko amarangamutima yamurenze ndetse yongeraho ko yari akwiye kwitwara ukundi. 

    N'ubwo ibi byabaye, biravugwa ko azaba ari ku murongo w'abatoza ubwo Liverpool izaba ikina na Wolves kuri iki Cyumweru.

    N'ubwo byarangiye banganyije, igitego cya Tarkowski cyafashije Everton kuzamuka ku mwanya wa 15 n'amanota 10 irusha amakipe ari mu murongo w'amakipe ashobora kumanuka.

    Ku rundi ruhande, Liverpool yakomeje kuyobora urutonde rwa Premier League n'amanota 7 irusha amakipe ayikurikiye, ikaba yifuza kuguma ku mwanya wa mbere kugeza ku musozo w'iyi shampiyona.

    Imvururu zaranze umukino wa Liverpool na Everton zishobora kuviramo umutoza wa Liverpool guhanwa bikomeye cyane

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152327/umutoza-wa-liverpool-arne-slot-ashobora-guhanwa-bikomeye-152327.html

  • Bizihije Saint Valentin biratinda ! Uko Co… – #rwanda #RwOT

    Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, cyahujwe no kwizihiza mu buryo bwihariye umunsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin'. 

    Mu rwego rwo gutegura iki gitaramo bagihuje n'uburyo bwiza bwo gufasha abakundana kwizihiza 'Saint Valentin', kuko abakundana bose bageze ahabereye iki gitaramo bagiye ahabwa indabo, ndetse bamwe bahawe impano nka 'Couple' zahize izindi mu myambarire, ndetse n'uburyo bitwaye neza muri iki gitaramo 

    Ariko kandi hari umugore watunguwe n'umugabo we utari muri iki gitaramo, amwoherereza impano yihariye ndetse n'indabo zishushanya urukundo amukunda.

    Bamwe mu bakundana birekuye cyane, ubwo Kidum yari ageze ku rubyiniro, aririmba zimwe mu ndirimbo ze zamamaye cyane zubakiye ku rukundo.

    Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi uzwi nk'uw'abakundana, aho abantu bagira umwihariko wo kugaragarizanya urukundo binyuze mu mpano, ubutumwa bwiza, cyangwa ibikorwa byihariye.

    Saint Valentin yitirirwa Valentin wo mu kinyejana cya 3, umupadiri w'i Roma wahamwe n'icyaha cyo gusezeranya abakundana mu ibanga ubwo byari bibujijwe n'umwami Claudius II. Yishwe ku wa 14 Gashyantare 269, maze nyuma aza kwibukwa nk'umurinzi w'abakundana.

    Umunsi nk'uyu urangwa no guhana impano zirimo indabo (cyane cyane amaroza atukura), shokora, amakarita y'urukundo, n'ibindi.

    Abakundana kandi bashobora gusohokana, gufata ifunguro ryiza, cyangwa kugira ibindi bikorwa by'urukundo.

    Cyangwe bakohererezanya ubutumwa, byaba mu nyandiko, kuri telefone, cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, n'ahandi abantu berekana urukundo rwabo.

    Nubwo abantu benshi bawizihiza nk'uw'abakundana, hari abawufata nk'umunsi wo kugaragaza urukundo rusange (nko mushuti, umuryango, cyangwa abaturanyi).

    Hari ibihugu bimwe byizihiza uyu munsi nk'uw'ubucuti. Mu Burayi & Amerika: Ni umunsi ukomeye, aho ubucuruzi bw'indabo n'impano buzamuka cyane.

    Mu Buyapani: Abakobwa nibo batanga impano (shokora), nyuma y'ukwezi abagabo nabo bakaza gusubiza.

    Mu bihugu bimwe by'Abarabu: Hari aho uyu munsi utemewe ku mugaragaro kubera impamvu z'imyemerere.

    Ariko kandi bamwe mu bantu bafata uyu munsi nk'umunsi w'ubucuruzi gusa. Hari abatawizihiza kubera imyemerere yabo. Abataragira abakunzi ntibawizihiza uko bikwiye, nubwo hari abahimba uburyo bwo kwishimisha n'inshuti.

    Umunsi nk'uyu kandi urangwa no gutanga indabo no gusohokana umukunzi kubera impamvu nyinshi:

    1.Indabo ni ikimenyetso cy'urukundo — Amaroza atukura ni ikimenyetso cy'amarangamutima akomeye. Gutanga indabo bishimangira ko wita ku muntu ukunda.

    2. Gusohokana umukunzi bikomeza umubano — Iyo musohokanye, mwungurana ibitekerezo, mukagirana ibihe byiza bidafite imihangayiko y'imirimo ya buri munsi.

    3. Bihesha ibyishimo — Iyo umuntu ahawe impano, yumva akunzwe kandi yubahwa. Bizamura ibyishimo n'urukundo hagati y'abakundana.

    4. Ni uburyo bwo kwereka umukunzi ko umutekereza — Bifasha umuntu kwerekana ko afata umwanya wo gutekereza ku munezero w'undi.

    5. Bishimangira umuco wo guha no kwerekana urukundo — Umunsi wa Saint Valentin ni umwihariko wo kwerekana urukundo mu buryo bugaragara.





















































    RUTI JOEL YUNAMIYE BURAVAN, ANARIRIMBA INDIRIMBO ZA MEDDY NA KING JAMES

    “>

    ALYN SANO YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE UBWO YARIRIMBAGA MURI IKI GITARAMO

    “>

    ALYN SANO YAVUZE KU RUKUNDO RWE NA DAVIS D BAHERUTSE GUKORANA

    “>

    KIDUM YAVUZE KO NTA KIBAZO AFITANYE N’IGIHUGU CYE CY’U BURUNDI

    “>

    KIDUM YONGEYE GUSHIMANGIRA IBIGWI MU MUZIKI AMAZEMO IMYAKA 41

    “>

    Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo “Amore Valentine’s Gala”

    AMAFOTOl Jean Nshimiyimana &Karenzi Rene– InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152320/bizihije-saint-valentin-biratinda-uko-couple-zaserutse-mu-gitaramo-cya-kidum-amafoto-50vid-152320.html

  • Uruhisho rwa Nirere Shanel mu gitaramo cye i… – #rwanda #RwOT

    Yatangaje ibi nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo 'You Complete me' iri mu rurimi rw'Icyongereza, yitsa cyane ku rukundo no kwifuriza abakunzi be gukomeza kwizihiza umunsi wa 'Saint- Valentin' mu buryo bwihariye. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nirere Shanel yavuze ko muri iki gitaramo azita cyane ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo zigize EP ye yise 'Uzaze.'

    Ati 'Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'uburenganzira bw'abagore, ndirimba zimwe mu ndirimbo zigize EP ya 'Uzaze ivuga ku bwisanzure bw'abagore n'umwanya bagenerwa na Sosiyete.'

    Yavuze ko iki gitaramo cye kizaba ku wa 8 Werurwe 2025, kuri Institut Français du Rwanda, ariko kandi azagera mu Rwanda mbere y'iminsi kugirango yitegure.

    Uyu muhanzikazi yaherukaga gutaramira abakunzi be mu myaka ibiri ishize, kuko yataramiye kuri L'Espace, ku wa 7 Nyakanga 2022, binyuze mu gitaramo yise 'Intashyo Concert.'

    Nirere yaherukaga kandi gutaramira abakunzi be mu Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu gitaramo cyashyize akadomo ku Iserukiramuco ryiswe 'Hamwe Festival' ryateguwe na Kaminuza y’Ubuvuzi [University of Global Health Equity].

    Uyu muhanzikazi afite ijwi ry’umwimerere risendereza ibinezaneza mu mubiri. Uko ryumvikana ntaho ritandukaniye n’ijwi rye risohoka mu ndirimbo.

    Icyo gihe muri iryo serukiramuco, yaririmbye indirimbo 'Inkera' akomereza ku ndirimbo ye yise “Ndarota”, imwe mu zatumye amenyekana mu buryo bukomeye.

    Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye indirimbo 'Nakutaka' yakoranye na Wyre, 'Atura' n'izindi.

    Nirere ni umukinnyi wa filime ubifatanya no gukora umuziki. Agaragara muri filime 'The Mecry of the jungle' ya Karekezi, imaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga.

    Anagaragara muri filime nka 'Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage' yasohotse mu 2008, ndetse na 'Long Coat' yasohotse mu 2009.

    Nirere Shanel ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bazwiho ubuhanzi bufite umwihariko, cyane cyane mu njyana ya Afro-fusion, Pop, na Soul. Azwi kandi nk'umukinnyi wa filime n'umuhanzi w'umwanditsi.

    Yamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bukomeye. Indirimbo ze zizwi cyane harimo “Ndarota”, “Data ninde”, na “Igihe”. Afite umwimerere udasanzwe mu bihangano bye, aho akoresha injyana zituje ariko zinogeye amatwi.

    Yakinnye muri filime zitandukanye, zirimo “Long Coat” ndetse na “Munyurangabo”, imwe mu mafilime yamenyekanye cyane ikerekana ubuzima bw'abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uretse umuziki na sinema, yagiye akora n’indi mirimo yerekeranye n’ubuhanzi no guteza imbere umuco. Yagiye akora ibihangano bikomoza ku buzima bw'abantu, uburenganzira bwa muntu, n'iterambere ry'abagore.

    Yabaye mu Rwanda no hanze yarwo, aho yagiriye ibihe bitandukanye mu Bubiligi. Muri iki gihe abarizwa muri Afurika y'Epfo. Afite igikundiro mu ruhando rw'abahanzi b'abanyarwanda bafite impano zikomeye kandi bifitemo ubutumwa.


    Nirere Shanel yatangaje ko agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka ibiri

    Shanel yavuze ko azaririmba nyinshi mu ndirimbo ze zigize Extended Play ye 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'YOU COMPLETE ME' YA NIRERE SHANEL

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152328/uruhisho-rwa-nirere-shanel-mu-gitaramo-cye-i-kigali-nyuma-yimyaka-ibiri-152328.html