Blog

  • Gasabo: Yafatanywe ibihumbi 47 Frw by'amiganano yari agiye gukwirakwiza mu baturage – #rwanda #RwOT

    Yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare, ahagana Saa Tanu z'ijoro, mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yavuze ko uyu musore yafashwe agerageza kwishyura amwe muri ayo mafaranga y'amiganano.

    Ati 'Uyu musore yagiye guhahira kuri umwe mu bacuruzi bo mu isanteri ya Gatagara, agiye kwishyura azamura inoti nyinshi, hanyuma akuramo inote imwe ya 5000Frw ngo yishyure, umucuruzi niko kuyitegereza, agenzuye asanga ni inyiganano niko guhita atanga amakuru, arafatwa.'

    'Uyu musore amaze gufatwa Polisi yamusanganye inoti enye za 5000 Frw, inoti umunani za 2000 Frw n'inoti 11 za 1000 Frw, yose hamwe angana n'ibihumbi 47 Frw, yirinze kugaragaza inkomoko yayo.'

    CIP Gahonzire yashimiye umucuruzi wagize ubushishozi kandi akihutira gutanga amakuru yatumye uyu musore afatanwa aya mafaranga y'amiganano atarayakwirakwiza mu baturage.

    Yaboneyeho gushishikariza n'abandi bacuruza, bavunja cyangwa bafite aho bahurira no kwakira amafaranga aturutse ahantu hatandukanye, ko mbere y'uko bayabika bajya babanza kuyagenzura ko yujuje ubuziranenge; babona afite ikibazo bakihutira gutanga amakuru.

    CIP Gahonzire kandi yaburiye abagifite iyi ngeso yo kwigana amafaranga no kuyakwirakwiza ko bibaye byiza babicikaho bagahagurukira gukora ibyemewe kuko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

    Uwafashwe n'amafaranga y'amiganano yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n'urukiko ku bw'uburiganya kwigana, guhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kuzana cyangwa gukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-yafatanywe-ibihumbi-47-frw-by-amiganano-yari-agiye-gukwirakwiza-mu

  • Ibirego byakemuwe hisunzwe ubuhuza byikubye gatatu mu myaka itandatu ishize – #rwanda #RwOT

    Prof Rugege yabitangaje ku wa 13 Gashyantare 2025 ubwo hasozwaga amahugurwa y'amezi ane yahawe abantu bo mu nzego zitandukanye kugira ngo babe bahuza b'umwuga.

    Ubuhuza ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bigizwemo uruhare n'undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye na cyo, kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku cyemezo cyabafasha hatitabajwe inkiko.

    Ni bumwe buryo bwatangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2018 mu miburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi mu kugabanya umubare w'imanza nyinshi.

    Prof Rugege ati 'Umubare w'ibirego byakemuwe binyuze mu buhuza warazamutse kuva hatangira kuvugurura abahuza. Umubare wavuye kuri 700 mu 2018 ugera kuri 2199 mu 2024.'

    Prof Rugege yakomeje avuga ko urebye mu mezi arindwi ashize yonyine hamaze gukemurwa ibirego bigera kuri 1463 binyuze mu buhuza, ibigaragaraza intambwe ikomeye yatewe.

    Yavuze ko nubwo umubare wiyongereye cyane ariko ukiri agatonyanga mu nyanja ugereranyije n'ibirego biba byaburanishijwe mu nkiko, yemeza ko ari yo mpamvu bakwiriye gukomeza gukora cyane kugira ngo bagere ahifuzwa.

    Ashingira ku mibare y'imanza zaciwe mu myaka nk'itandatu ishize, yerekana ko kuva muri Mutarama 2019 kugera mu Ukuboza 2023, hari hamaze gukemurwa imanza zirenga 5000.

    Mu 2019 harangijwe imanza hisunzwe ubutabera zingana na 959, mu 2020 ziba 1000, muri 2021 zigera kuri 821, mu 2022 hakemurwa imanza 743 mu gihe mu 2023 harangijwe imanza 1508.

    Abayobozi batandukanye mu nzego z’ubutabera bitabiriye ibirori by’abasoje amahugurwa ku buhuza

    Prof Sam Rugege na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa bitabiriye ibirori by’abasoje amahugurwa y’ubuhuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirego-byakemuwe-hisunzwe-ubuhuza-byikubye-gatatu-mu-myaka-itandatu-ishize

  • Impamvu intego Leta y'u Rwanda yihaye mu bijyanye n'abiga imyuga itagezweho mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, yateganyaga ko umubare w'abanyeshuri biga imyuga, tekinike n'ubumenyi ngiro wagombaga kugera kuri 60% bitarenze 2024.

    Mu mpamvu zatumye iyi ntego itagerwaho harimo imyumvire y'abaturage bagitekereza ko imyuga, tekinike n'ubumenyingiro ari amahitamo ya kabiri.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng, Paul Umukunzi avuga ko imyumvire mibi bamwe mu Banyarwanda bafite ku myuga n'ubumenyingiro ikomoka ku mbonezabitekerezo y'uburezi bw'abakoloni, ariko ko u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere aya masomo kuko ari ishingiro ry'iterambere.

    Ati 'Abanyarwanda, hari amakosa amwe n'amwe twagiye dukora n'ayo ataduturutseho, bitewe n'uburyo twakoronijwe. Twahuye n'ibibazo bikomeye kugeza aho TVET twayise iy'abantu b'abaswa. Uyu munsi twagira ngo mwumve neza ko TVET ari ingirakamaro mu gihugu cyacu no ku Isi hose, twumve n'icyo dukwiye gukora kugira ngo TVET tuyiteze imbere uko bikwiye'.

    Eng. Umukunzi avuga ko atari mu Rwanda gusa ko ahubwo ibihugu byose bikomeye nk'u Bushinwa na Singapore amasomo asanzwe bayagabanyije bateza imbere TVET.

    Ati “Ni iyihe mpamvu yatumye Leta y'u Rwanda ivuga ko abana b'u Rwanda 60% bose bagomba kujya muri TVET. Ntabwo ari umuntu wabirose ngo yumve ko ari byaba byiza kurushaho. Hari impamvu ikomeye cyane”.

    Eng. Umukunzi yabwiye IGIHE ko kuba batarabashije kugera ku ntego y'abanyeshuri 60% biga imyuga bitarenze 2024, ntaho bihuriye n'ibyo basabwaga kuko ngo bari biteguye haba ku barimu, amashuri n'ibikoresho.

    Avuga ko icyabaye imbogamizi ari imyumvire y'abaturage ari nayo mpamvu bakomeje ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi n'abana batarumva neza akamaro k'amashuri y'imyuga, tekinike n'ubumenyingiro bagasobanukirwe.

    Ati 'Ikindi turi gukora ni ukongera ishomari mu kuvugurura porogamu, kubaka TVET y'icyitegererezo muri buri karere, no kongera umubare wa TVET mu nguni zose z'igihugu'.

    Nzayisenga Marie Goretti wo mu Mudugudu wa Kazuba, Akagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umwana we aramutse ari umuhanga mu ishuri yamugira inama yo kwiga amasomo rusange aho kwiga imyuga.

    Musabyimana Esther wiga ubwubatsi mu ishuri ry'imyuga n'ubumenyi ngiro rya Rubengera II TSS, avuga ko ababyeyi be bashakaga ko ajya kwiga PCB kuko ari nayo Leta yari yamwoherejemo, ariko we ajya guhinduza ajya mu bwubatsi.

    Ati 'Nza no kwiga hano ababyeyi banjye ntabwo babyumvaga neza, ariko kubera namye mbikunda bubashye amahitamo yanjye barabindihirira. Narihindurije, nanishakiye ikigo nta mubyeyi tuzanye'.

    Niyomugabo Théoneste wo mu Karere ka Nyabihu wize umwaka umwe mu bijyanye no gusudira, avuga ko kuri ubu yamaze kubaka inzu ndetse ngo uyu mwuga umufasha gutunga umugore n'abana.

    Ati 'Nsudira inzugi n'amadirishya. Bagenzi banjye babanje kunca intege ariko ndabangira kuko nakuze nkunda umwuga. Ntabwo nemeranya n'abavuga ko TVET ari amasomo y'abaswa kuko nzi abantu benshi bagiye barangiza amasomo asanzwe bakabura akazi, bakajya kwiga imyuga ubu bakaba bafite akazi'.

    Magingo aya mu Rwanda habarurwa amashuri 496 y'imyuga, tekinike n'ubumenyingiro. Imibare ya RTB igaragaza ko mu banyeshuri barangije aya masomo mu mwaka ushize ababonye akazi ari 46%.

    Gufata imyuga nk’amahitamo ya kabiri biri mu byatumye intego yo kuzamura abayiga bakagera kuri 60% itagerwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-intego-leta-y-u-rwanda-yihaye-mu-bijyanye-n-abiga-imyuga-itagezweho-mu

  • Afurika y'Epfo n'u Burundi byanze kuva ku izima; M23 mu nzira igana i Bukavu (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ku rundi ruhande, Ingabo za Afurika y'Epfo n'iz'u Burundi zikomeje kwisuganya ku buryo hashobora kuba imirwano ikomeye mu gihe ibintu byaba bikomeje uko biri.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Umuhuzabikorwa wa ARC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko Ingabo z'umutwe wa M23 zinjiye mu Mujyi wa Goma ndetse ko ku wa Gatandatu aribwo kuwufata wose bishoboka kuba.

    Ati 'Ndemeza ko twinjiye i Bukavu kuri uyu mugoroba, ejo [ku wa Gatandatu] tuzakomeza ibikorwa byacu byo gusukura Umujyi.'

    Nangaa yatangaje ibi nyuma y'aho mu masaha y'igitondo umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ikibuga cy'indege cya Kavumu, kimwe mu bikoreshwa mu Majyepfo ya Kivu.

    Hari nyuma kandi yo kwigarurira utundi tuce turimo Kabamba, Katana, Kavumu n'utundi two muri Kalehe.

    Nubwo bimeze bityo ariko, Ingabo za Afurika y'Epfo zanze kuva ku izima muri uru rugamba. Bivugwa ko hari ingabo z'iki gihugu zongerewe mu Mujyi wa Lubumbashi, ndetse n'ibikoresho byinshi bya gisirikare byazo bikaba byaroherejwe i Burundi.

    Bivugwa ko ibi bikoresho bibitse hafi y'urwengero rw'inzoga rukomeye mu Mujyi wa Bujumbura. Hari kandi n'andi makuru avuga ko u Burundi bwongereye ingabo muri Congo zitanga umusanzu ku zihasanzwe.

    Hagati aho, bivugwa ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikataje mu gushaka ubufasha bwa gisirikare hirya no hino. Hari amakuru y'uko Tshisekedi yasabye ubufasha mugenzi we wa Tchad kugira ngo abashe kurwanya M23.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-y-epfo-n-u-burundi-byanze-kuva-ku-izima-m23-mu-nzira-igana-i-bukavu

  • Mahama: Ibrahim wageze mu Rwanda ari impunzi, yinjiza ibihumbi 120 Frw ku kwezi abikesha ubwogoshi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'abana babiri aba mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe aho agiye kumara umwana n'igice.

    Yahageze avuye muri Sudani nyuma y'aho hari hadutse intambara.

    Aboubakar Haruna Ibrahim yabwiye IGIHE ko kuri ubu yishimira ubuzima abayeho mu Rwanda kuko butandukanye n'ubwo yavuyemo bwari burimo umutekano muke no kubaho utizeye ko uri buramuke.

    Ati 'Ubwo intambara yatangiraga muri Sudani narahunze nza nta kintu na kimwe mfite, naje mfite ubwoba ariko ngeze mu Rwanda bamfasha kubaho. Nabonye amahirwe yo kubona icyumba nkoreramo nkomeza akazi kanjye nk'uko bisanzwe aho nafashijwe na Cartas Rwanda mu kubona ibikoresho.'

    Yavuze ko buri munsi ashobora gukorera 6000 Frw.

    Ati 'Ubu buri munsi nshobora gukorera 5000 Frw cyangwa 6000 Frw, mu kwezi nshobora kwinjiza ibihumbi 120 Frw cyangwa ibihumbi 130 Frw mu kwezi.''

    Haruna avuga ko yifuza gukomeza gutera imbere agafasha abana be babiri n'umugore we gukomeza kubaho neza.

    Yavuze ko atifuza gusubira iwabo kuko yageze mu gihugu kirimo umutekano, kirimo kwishyira ukizana aho ashobora gukora atekanye we n'umuryango we.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira buri muturage wese ukeneye umutekano kandi rukanamufasha kwiteza imbere nk'uko bikorerwa n'abandi.

    Ati ''Igihugu cyacu gifungurira imiryango umuntu wese uza akeneye umutekano, akeneye amahoro kubera ko aho yari ari ntayahari, ntabwo rero bivuga ko ari ibihugu duhana imbibi gusa, n'ibihugu bindi harimo umutekano muke baza hano kimwe n'uko bajya no mu bindi bihugu, abaje hano barakirwa bakabana neza n'abandi baturage.''

    MINEMA ivuga ko imiryango 4000 y'impunzi zibarizwa mu Rwanda kuri ubu itagikeneye kubaho yishingikirije inkunga z'amahanga, nyuma yo gufashwa kwishakamo ibisubizo.

    Inkambi ya Mahama ibarizwamo impunzi ibihumbi 70 zirimo Abanye-Congo, abavuye mu Burundi, Eritrea, Ethiopia n'abandi.

    Haruna Ibrahim yishimira ko ku munsi adashobora kubura 5000 Frw akura mu kogosha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mahama-ibrahim-wageze-mu-rwanda-ari-impunzi-yinjiye-mu-bwogoshi-bumwinjiriza

  • Abiga muri ILPD basabwe gushyira imbere ubuhuza butisunga inkiko mu gukemura amakimbirane – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku itariki 14 Gashyantare 2025 ubwo abiga muri ILPD i Kigali mu mashami ya 'Diploma in Legal Practice' na 'Diploma in Child Justice' bigishwaga ku bundi buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkinko.

    Ni isomo ryatanzwe na Bruce Edwards uri mu bashinze ikigo cyitwa Edwards Mediation Academy gikemura impaka mu buryo bw'ubuhuza kiri muri California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Edwards usanzwe uzobereye ubuhuza bwunga yabwiye abo banyeshuri ko iyo nzira ari imwe mu zitanga umuti urambye kuko abari bafitanye amakimbirane uretse no kuba boroherwa no kuyakemura banasigara biyunze kandi bikagabanya ibirego bitegereje kuburanishwa.

    Yagize ati 'Ni uburyo bw'inyongera ku mwuga w'abanyamategeko bubafasha gushakira ibisubizo birambye abakiliya babo bidatwaye amafaranga menshi kandi bikozwe mu gihe gito. Bituma umubare w'ababona ubutabera wiyongera uko bikwiye kuko mu bihugu byinshi birimo n'u Rwanda uhasanga umubare w'imanza zitegereje kuburanishwa ari nyinshi. Ibyo bivuze ko abacamanza baba barabuze umwanya uhagije wo kwita kuri ibyo birego uko bikwiye.'

    Edwards yongeyeho ko uretse ubuhuza hagati y'abafitanye ibibazo mu buryo bwo kubikemura hatisunzwe inkiko hari n'uburyo bwitwa 'plea bargaining' aho abantu bakoze ibyaha cyane nk'abaguye mu ikosa bwa mbere batakambira urukiko bagahabwa ibihano bisubitse bakikosora aho kujyanwa mu magororero.

    Uwicyeza Bernadette uri mu bahawe iryo somo yavuze ko yasobanukiwe uko ubuhuza bugomba gukorwa bitandukanye n'uko akenshi abantu babwumva.

    Yagize ati 'Akenshi Abanyarwanda usanga ubuhuza babufata nko guhuza abantu bakagirwa inama y'uko babigenza ariko namenye ko uruhare rw'umuhuza ari ugufasha abantu bakaganira bakagira uburyo babona ibintu bigatuma bo ubwabo bifatira umwanzuro bagashaka igisubizo. Ni uguha abantu umwanya wo kuganira bakagira icyo bageraho kuko ni bo baba bazi ibibazo byabo n'aho bituruka.'

    Ibyo kandi bijyana no kuba ubuhuza ari umuhango ugizwe n'ibikorwa bitandukanye bifite intambwe zigomba gukurikizwa kugeza ku mwanzuro.

    Niyitegeka Jean Marie na we wiga muri ILPD akaba asanzwe ari umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco yavuze ko kugira ubumenyi mu kunga abantu hatisunzwe inkiko ari ngombwa cyane mu kugorora.

    Ibyo yabishingiye ku kuba bamwe mu bajyanwa mu bigo ngororamuco usanga babiterwa n'amakimbirane yo mu miryango mu gihe ababyeyi babo babashije kungwa byabafasha mu kwita ku gutanga uburere bwiza noneho abana babo ntibisange mu mihanda.

    Uwicyeza Bernadette yavuze ko yasobanukiwe uko ubuhuza bugomba gukorwa

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Amasomo n’Ubushashatsi muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves yari ari mu bitabiriye

    Bruce Edwards yasabye abiga muri ILPD gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko

    Abanyeshuri basobanuzaga byinshi ku buhuza butisunga inkiko

    Abahawe iryo somo ni abiga mu mashami abiri y’ibijyanye n’amategeko

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-ilpd-basabwe-gushyira-imbere-ubuhuza-butisunga-inkiko-mu-gukemura

  • Isura nshya ya Rusororo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    I Rusororo ni hamwe mu bihamya byemeza uburyo u Rwanda ruri gutera imbere. Aka gace kahoze kadatuwe cyane, ubu kabarizwamo inyubako zigezweho, nyinshi zo guturamo ndetse n'izindi z'ibikorwa bitandukanye.

    Bamwe bahazi kuko bahageze bagiye guherekeza inshuti n'abavandimwe, cyane ko ari naho habarizwa irimbi riruhukiyemo benshi.

    Icyakora iyo utembereye hirya no hino mu nsisiro zo muri aka gace, biroroshye kubona impamvu iyi Rusororo yabaye ikimenyabose. Ni agace karimo inyubako zigezweho, nyinshi zubatswe mu myaka ya vuba ku buryo zubatswe mu buryo bunogeye ijisho, zigatuma Rusororo ikundwa na benshi.

    Kuva ucyinjira muri aka gace, umutuzo ni kimwe mu bintu by'ibanze uhita ubona. Ibibazo birimo urusaku n'ibindi nk'imyanda, biragoye kubisanga i Rusororo.

    Magingo aya, aka gace kari muri tumwe dufite ibibanza bihenze mu Mujyi wa Kigali, dore ko benshi bamaze kubona ko kari mu nkengero, ariko umutuzo uhari ari ikintu kidasanzwe.

    Aha kandi tunahasanga Ibiro Bikuru by'Umuryango wa FPR-Inkotanyi, hakabarizwa n'inyubako ya Intare Arena iri mu nziza mu gihugu zakira ibirori n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

    Iyi Rusororo narayitembereye, kandi nuntiza umwanya ndakumara amatsiko mu mafoto anogeye ijisho natoranyije.

    Iyo uvuye mu muhanda munini winjira muri uyu ukwerekeza muri Rusororo

    Hari ibikorwa remezo byifashishwa n’abafite ibinyabiziga mu gihe bakeneye ibikomoka kuri peteroli

    Hari amashuri ajyanye n’icyerekezo u Rwanda rwifuza

    Ni iwabo w’inyubako zigezweho

    Abamaze kunywesha ibikomoka kuri peteroli bashyiriweho n’aho bashobora guhahira ibindi bintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi

    Ku ruzitiro rw’iri shuri, hashyizweho ubutumwa bushishikariza abanyeshuri gukunda kwiga

    City Infants & Primary School ni ishuri ribanza ritanga uburezi bufite ireme ku banyeshuri barigana

    Rusororo ni agace gatuwe ariko katarangwa n’urujya n’uruza rw’abantu cyangwa umuvundo w’imodoka

    Amagambo yagiye avugwa n’abahanga batandukanye babayeho mu mateka nka Albert Einstein, yagiye ashyirwa kuri iri shuri ngo atere umurava abaryigamo

    Amarembo y’ishuri rya City Infants & Primary School

    Inyubako z’imiturirwa ziba zizamurwa ubutitsa

    Inyubako z’imiturirwa ziba zizamurwa ubutitsa

    Harangwa n’umutuzo mwinshi ugereranye na bimwe mu bindi bice bigize Umujyi wa Kigali

    Abikorera bahafite ibikorwa by’ubucuruzi bifasha abahatuye kubona iby’ibanze bakenera bitabasabye kurenga impinga z’imisozi

    Muri Rusororo, ibikorwa remezo by’imihanda ni kimwe mu byitaweho mu buryo bufatika

    Ni agace kari gutera imbere bwangu bigendanye n’umuvuduko w’iterambere igihugu kigenderaho

    Abanyeshuri bubakiwe ibyumba by’amashuri bihagije hagamijwe guca ubucucike no gufasha abiga kwigira ahantu heza

    Rusororo ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo

    Hubatswe bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’imiturire mu Mujyi wa Kigali

    Rusororo yo hambere itandukanye n’iya none mu buryo bugaragarira buri wese

    Rusororo ni hamwe mu hantu habereye ijisho mu mujyi wa Kigali

    Hahindutse mu rusobe rw’amagorofa

    Ikiyaga cyatunganyijwe neza kiri hafi y’Uruganda rw’Inyange ahazwinko kuri 19, kiri mu bifasha abatuye i Rusororo kubona akayaga gahehereye

    Ab’i Rusororo baba bitegeye n’igice cya Masaka kibarizwamo Icyanya cyahariwe ubuvuzi n’icyambu kizwi nka Dubai Port

    Ibarura Rusange ryo mu 2022 ryagaragaje ko Umurenge wa Rusororo utuwe n’abarenga ibihumbi 60

    Muri iki gihe iyo uhitegereje ubona neza koko ko ari ka gasozi keza ka Rusororo katumye abahanzi bakora mu nganzo bakaririmba

    Hagiye hari ibice bikigaragaramo ibibanza bike na byo bizaba birimo inyubako mu gihe kiri imbere

    Ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi ni gutya hagaragara urebeye ku ruhande rw’inyuma

    Uri i Rusororo aba yitegeye ibindi bice bya Kigali birimo na Kanombe

    Ku marembo ya Intare Conference Arena ni uku hagaragara

    Hari ibiti bizanira amahumbezi abatuye i Rusororo

    Intare Conference Arena ni inyubako yahaye Rusororo ishusho y’ubwiza bwihariye

    Imishinga y’ibikorwa bishya ikomeje gukorwaho muri Rusororo

    Umunsi ku wundi imirimo yo kubaka inzu nshya iba ikorwa mu bice bigifite ibibanza

    Ibikorwa by’ububatsi bifasha abaturage kubona aho bashakira amaronko

    Inyubako nshya zikomeje kuzamurwa umusubizo muri uyu Murenge wa Rusororo

    Ubusitani ni kimwe mu byitaweho mu myubakire ya Rusororo

    Myinshi mu mihanda y’imigenderano yashyizwemo kaburimbo indi yubakishwa amabuye

    Ni ahantu harangwa n’isuku nyinshi nk’uko byabaye umuco mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkengero-z-imijyi-zabaye-ubuturo-bugendwa-rusororo-yahinduye-isura

  • Kidum, Alyn Sano na Ruti Joel batanze ibyishi… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere bombi bari bahuriye ku rubyiniro, ndetse byagizwemo uruhare na sosiyete ya Horn Entertainment yateguye iki gitaramo cyiswe 'Amore Valentine's Gala' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

    Ni ubwa mbere iyi sosiyete yari iteguye ibitaramo. Ndetse, umuhanzikazi Babo uyihagarariye ari kumwe na Nyina, bavuze ko bizeye byinshi bizabafasha gutegura ibitaramo 'byiza mu gihe kiri imbere'. 

    Bati 'Reka dushimire ababashije kuza, kandi mutwihanganire ku bintu bitagenze neza, twize byinshi tuzifashisha mu gihe kiri imbere.'

    Ni igitaramo cyatangiye saa tatu n'igice z'ijoro gisozwa saa saba z'ijoro. Cyahuriranye n'umunsi wa 'Saint Valentin', ndetse umubare munini w’abitabiriye bari bitwaje indabo zishushanya urukundo, ari na ko bimeze ku myambaro kuko bari bambaye imyambaro y'amabara y'umutuku ndetse n'umukara.

    Igitaramo cyafunguwe na Ruti Joel yunamira Buravan

    Uyu muririmbyi yageze ku rubyiniro ahagana saa tatu n'iminota 44', yinjirira mu ndirimbo ze zirimo 'Nyambo', 'Amaliza', 'Cunda' n'izindi. Maze afata umwanya wo kwifuriza buri wese umunsi wa 'Saint Valentin', kandi arenza ko buri wese akwiye kuwizihiza mu buryo bwe.

    Uyu musore yari kumwe na Clement usanzwe umucurangira gitari, ndetse yagiye amufasha kuririmba zimwe, ari na ko asaba abakunzi be kumushyigikira.

    Ruti Joel yavuze ko nawe akunda, kandi ko atekereza ku bakundana, byatumye aririmba indirimbo zirimo 'Inkoramutima' ya Meddy, ndetse aririmba n'indirimbo 'Ndagukunda' ya King James.

    Ariko kandi yunamiye inshuti ye Buravan, ubwo yaririmbaga indirimbo ye 'Low Key' iri mu zigize Album ya mbere yise 'Gusaakaara'.

    Mu bihe bitandukanye, Ruti Joel yakunze kumvikanisha ko afite urwibutso rukomeye kuri Buravan, ahanini bitewe n'ubuzima banyuranyemo.

    Uyu muririmbyi yaririmbye muri iki gitaramo, mu gihe ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye ya kabiri yise 'Rutakisha'.

    Alyn Sano yishimiwe ubwo yaririmbaga indirimbo ya Whitney Houston

    Ni umwe mu bakobwa bafite impano zidashidikanwaho, ahanini bitewe n'uburyo yitwara ku rubyiniro, ndetse n'uburyo aririmbamo. Kuva mu myaka itandatu ishize ari mu muziki, yagaragaje imbaraga no kudacika intege.

    Yageze ku rubyiniro yifuriza abantu kugira 'Saint Valentin' nziza, ubundi yanzika mu ndirimbo ze zakunzwe, kugeza ubwo ageze ku ndirimbo 'I have nothing' ya Whitney Houston, akomereza ku ndirimbo ye yise 'Tamu Samu' aherutse gusohora.

    Ariko kandi yumvishije abakunzi be indirimbo ye yise 'Fire' yitegura gusohora, ndetse yanaririmbye indirimbo 'Ain't no Body' ya Felo Jahen na Jasmine Thompson.

    Ubwo Alyn Sano yari avuye ku rubyiniro, umwe mu bagore bitabiriye iki gitaramo, yatunguwe n'impano yohererejwe n'umugabo we akazihererwa muri iki gitaramo. Yaranzwe n'amarangamutima menshi, ku buryo atorohewe birangira asutse amarira.

    Kidum yashimangiye ibigwi

    Kidum yageze ku rubyiniro ahagana saa 11 n'iminota 15' yinjirira mu ndirimbo ze zirimo 'Kumushaha', 'Haturudi Nyuma' n'izindi. Yavugaga ko ashaka kuririmba indirimbo z'urukundo gusa, kubera ko 'Saint Valentin' ari umunsi w'abakundana.

    Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Amasozi y'urukundo', Ubushikiranganji' n'izindi. Yanyuzagamo akaganiriza abafana be, ubundi hamwe na hamwe akabareka akaba ari bo baririmba indirimbo.

    Byageze hagati avuga ko yakozwe ku mutima n'ubwitabire. Ati 'Ni ukuri ndabashimiye kuko kuva twatangaza iki gitaramo mwaje kunshyigikira. Hari ibitaramo byinshi bya 'Saint Valentin', ariko rwose kuba mwaje hano muri abo gushimirwa.'

    Ariko kandi yavuze ko yari yatekereje gusubika iki gitaramo, kubera ko yabonaga nta gahunda irambuye abagiteguye bafite. Ati 'Nigeze gutekereza gusubira muri Kenya, ariko nabonye atari ngombwa nkomeza gahunda.'

    Uyu muhanzi yasoje kuririmba ahagana saa saba hatangwa impano ku bantu bahize abandi mu myambarire, ndetse n'abasohokanye n'abakunzi babo.

    Kidum yatanze ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo, ndetse rimwe na rimwe yagiye yicara hasi kugira and ngo abashe kuganira n’abakunzi be

    Kidum yavuze ko yataramiye i Kigali afite umutima wishimye kubera ibihe yanyuranyemo n’abakunzi be

    Kidum yavuze ko yisangije agahigo ko gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda

    Kidum avuga ko ibitaramo bye byubakiye cyane ku bunararibonye afite mu muziki

    Kidum yari umuhanzi mukuru mu gitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin cyiswe “Amore Valentines’ Gala”

    Kidum yari yitwaje itsinda rye ry’abaririmbyi n’abacuranzi rizwi nka “Boda Boda”

    Aimable Twahirwa wamenyekanye mu gushyigikira abahanzi, ari kumwe n’umugore we bitabiriye iki gitaramo

    Bamwe mu bahize abandi mu kwambara neza n’ibindi bahawe impano na Babo n’umubyeyi we

    Umuhanzikazi Babo n’umubyeyi we batangaje ko bungutse byinshi mu gutegura iki gitaramo

    Babo yashimye abamushyigikiye bose mu gitaramo cya mbere yabashije gutegura

    Kidum yitaye cyane ku kuririmba indirimbo ze z’urukundo zamamaye mu bihe bitandukanye

    Alyn Sano yaririmbye muri iki gitaramo nyinshi mu ndirimbo ze zamenyekanye mu myaka 6 ishize

    Alyn Sano yanaririmbye indirimbo ya Whitney Houston, umuhanzikazi yakunze  bitewe n’ubuhanga bwe

    Alyn Sano yitwaje bamwe mu basore b’intore ubwo yaririmbaga indirimbo ye ‘Bohoka’

    Ruti Joel yaririmbye indirimbo ze nka ‘Cumba’, ‘Nyambo’ n’izindi zakunzwe kuri Album ye ya mbere

    Clement uri mu bagize ‘Kesho Band’, akaba n’umucuranzi wihariye wa Ruti Joel

    Ruti Joel yunamiye inshuti ye y’igihe kirekire, Buravan aririmba indirimbo ye ‘Low Key’

    Ruti Joel yaririmbye indirimbo ya Meddy ndetse n’iya King James mu rwego rwo kubaha icyubahiro

    Ruti Joel yabwiye abakundana gushimangira urukundo rwabo buri gihe









    Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bahabwaga indabo mu rwego rwo kubafasha kwizihiza ‘Saint Valentin’

    Uyu mubyeyi yohererejwe impano n’umugabo we utari muri iki gitaramo mu gushimangira urukundo

    Ange wayoboye iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin cyiswe ‘Amore Valentine’s Gala’

    KANDA HANO UREBE: KIDUM YONGEYE GUSHIMANGIRA KO YUBAKIYE KU MUZIKI W’UBUNARARIBONYE

    “>

    Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo “Amore Valentine’s Gala” cyaririmmbyemo abarimo Kidum

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana& Karenzi Rene- InyaRwanda.com

    VIDEO: Director Melvin-Pro: InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152316/kidum-alyn-sano-na-ruti-joel-batanze-ibyishimo-bisendereye-mu-gitaramo-cya-saint-valentin–152316.html

  • Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kuri Hotel Touch Africa ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama yahuje amakipe 16 y'Icyiciro cya Mbere agize Rwanda Premier League Board.

    Ni inama yabaye hagamijwe kurebera hamwe ibimaze kugerwaho, imigendekere ya Shampiyona igeze ku munsi wa 16 n'uko yazamura urwego no gukurura abaterankunga.

    Muri iyi nama kandi hujujwe imwe mu myanya y'abagize Inama y'Ubuyobozi aho Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yatowe ajya muri nama y'ubuyobozi ya Rwanda Premier League.

    Kwinjira muri iyi nama y'abayobozi Umunani bije nyuma yaho Afande Déo agizwe umuyobozi wa APR FC asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.

    Rwanda Premier League yuzuzaga inzego nyuma yaho uwahoze ayobora APR FC, Afande Richard yari Visi Perezida w'urwo rwego akaba yari yungirije Hadji Yussuf Mudaheranwa.

    Chairman w'Ingabo z'igihugu, Brig Gen Déo Rusanganwa yagizwe umuyobozi wa APR FC tariki ya 10 Ugushyingo 2024.

    The post Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/chairman-wa-apr-fc-brig-gen-deo-rusanganwa-yatorewe-kuba-umwe-mubagize-inama-yubuyobozi-bwa-rwanda-premier-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=chairman-wa-apr-fc-brig-gen-deo-rusanganwa-yatorewe-kuba-umwe-mubagize-inama-yubuyobozi-bwa-rwanda-premier-league

  • Nyaruguru: Barindwi batawe muri yombi bakekwaho ubujura no kwenga inzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu gitondo cyo ku wa 14 Gashyantare 2025, mu rwego rwo gukumira no kurwanya icyaha cy'ubujura, kigaragara mu karere ka Nyaruguru.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyeppfo, yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi ari abo mu Murenge wa Munini, mu tugari n'imidugudu itandukanye.

    Yavuze ko Polisi yazindutse ibashakisha, igafata abasore 7 bakekwaho ubujura butandukanye harimo gutega abantu bagamije kubambura ibyo bafite, kwiba imyaka ndetse hakaba harimo n'uwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka nyinshi zirimo guteza umutekano muke, guteza uburwayi butandukanye n'ibindi.

    Yagize ati 'Ni byo koko, abafashwe ubu bafungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kibeho.'

    Yashimye ubufatanye bw'abaturage mu gutanga amakuru, akomeza ashishikariza n'abandi bose kutihererana amakuru ku banyabyaha kugira ngo ibyaha bikomeze gukumirwa.

    Barindwi bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-barindwi-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ubujura-no-kwenga-inzoga