Blog

  • M23 Nyuma yo Gufata Goma, Yigarurira Ikibuga cy'Indege cya Kavumu. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, umutwe wa M23 wongeye kwigarurira ikibuga cy'indege cya Kavumu nyuma y'uko wari umaze gufata umujyi wa Goma. Iyi ntambwe nshya y'uyu mutwe yemejwe n'umuvugizi wa M23, Kanyuka Lawrence, abicishije ku rubuga rwa X, aho yatangaje ko 'M23 ikomeje ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo kugira ngo habe impinduka zihamye mu gihugu.'

    M23

    Iki kibuga cy'indege giherereye mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu birometero bisaga 30 uvuye mu mujyi wa Bukavu. Gufatwa kwa Kavumu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w'iyi ntara no ku ngabo za FARDC, dore ko iki kibuga cy'indege ari kimwe mu by'ingenzi bikorerwaho ibikorwa bya gisirikare n'ubucuruzi mu burasirazuba bwa Congo.

    KAVUMA AIRPORT

    Nyuma yo gufata Goma, ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko bugamije kugera kure hashoboka mu guhagarika ibikorwa bya Leta ya Congo byita 'ubutegetsi bubi.' Ibi bikomeje gutera impungenge ibihugu bituranye na Congo n'amahanga muri rusange, dore ko ibihugu byo mu karere byasabye impande zose gushyira imbere ibiganiro aho gukomeza imirwano.

    Ibikorwa bya M23 byatangiye kwiyongera mu mezi ashize, aho uyu mutwe wigaruriye ibice byinshi bya Kivu ya Ruguru. Gufata Goma na Kavumu bishobora gufungura indi nzira yo kwigarurira ibindi bice by'igihugu, bikaba byatuma ikibazo cy'umutekano muri Congo cyigabanuka.

     

    Source : https://kasukumedia.com/m23-nyuma-yo-gufata-goma-yigarurira-ikibuga-cyindege-cya-kavumu/

  • Mukantaganzwa Domitilla yagaragaje icyiza cy'ubuhuza mu gukemura amakimbirane – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025, ubwo yasozaga amahugurwa y'amezi ane yahawe abantu 120 bo mu nzego zirimo abanyamategeko, abanditsi b'inkiko n'abacamanza kugira ngo babe Abahuza b'Umwuga.

    Uyu muhango wabereye mu kigo cy'ubuhuza ARD (Altenative Dispute Resolution) Center, i Nyamirambo.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko ubuhuza bugira inzego ebyiri, ubwa mbere ari mu mibanire y'abantu no mu bucamanza.

    Yagize ati 'Buriya ibibazo cyangwa kutumvikana hagati y'abantu ni ibintu bisanzwe, itandukaniro ribaho ni uburyo bikemuka, n'uburyo tubyitwaramo.'

    'Indi nyungu ya kabiri y'ubuhuza iri mu rwego rw'ubucamanza cyane ko iyo habayeho ubuhuza biba bifashije igabanyuka ry'imanza zari mu rukiko, icyo gihe birangira neza mu bwumvikane nta kirego kigeze mu rukiko ndetse nta n'ubujurire buba buri bube cyangwa ngo hagire uvuga ngo yareganye.'

    Yakomeje avuga ko ubuhuza rero ari uburyo bwo kugira ngo abantu bicarane mu gihe bananiwe kumvikana ubwabo babe bahamagara undi muntu wa gatatu abahuze yumve ikibazo cyabo.

    Me Nkanika Alimas, usanzwe ari umwavoka yatangaje ko nubwo asanzwe ari umunyamategeko muri aya mahugurwa yigiyemo byinshi birimo amahame akurikizwa mu guhuza abantu bafitanye ibibazo binyuze mu kuganiriza buri ruhande.

    Yagize ati 'Icyo ukora ni ukubatega amatwi ndetse ukagenda ubegereza kugeza bahurije hamwe bakaba babasha kwikemurira ikibazo bari bafitanye. Mu buhuza nta muntu utsinda cyangwa ngo atsindwe kubera ko bikemuka abafitanye ibibazo bumvikanye.'

    Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya 10. Abahuza b'abanyamwuga bahuguwe muri rusange ni 981, bahawe ubumenyi bubafasha gukomeza kunoza inshingano zabo zo gufasha Abanyarwanda kwikemurira amakimbirane n'ibibazo batabanje kujya mu nkiko.

    Impuguke mu bijyanye n'ubwunzi n'ubukemurampaka, Bruce Edwards yashimiye abarangije amahugurwa

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abahuguwe kuzakora neza umurimo w’ubuhuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukantaganzwa-domitilla-yashimangiye-ko-ubuhuza-bwahoze-mu-bisubizo-by

  • Yanyitayeho nkumwana wikinege- Josh Ishimwe… – #rwanda #RwOT

    Josh yasohoye iyi ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, mu rwego rwo kugaragariza umubyeyi we urukundo amukunda, yahuje no kwizihiza umunsi wa ‘Saint Valentin’ wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare buri mwaka. 

    Uyu muririmbyi yavuze ko guhimbira indirimbo umubyeyi we, ahanini yashingiye ku rukundo akunda umubyeyi we. Ati “Ni indirimbo natekereje ahanini kubera ukuntu nkunda Mama, numvaga ariyo mpano namuha.”

    Yavuze ko ari inshuti n’umubyeyi we bituma atekereza ko yakora igishoboka cyose mu kumushimisha. Ishimwe yavuze ko umubyeyi we yamubereye intwari, aho Se atari.

    Ati “Yambereye umubyeyi w’intwari, navutse ndi umwana umwe, arandera, ntiyajya mu bindi abandi bajyamo. Akantoza umuco, uburere, ikinyapfubura, ndi uwo ndiwe kubera uyu mubyeyi Mama.”

    Ishimwe yavuze ko hari ibihe byinshi yanyuranyemo n’umubyeyi bituma ‘n’uyu munsi mbizirikana’. Ati “Mba numva ari ibintu bidasanzwe kuba turi kumwe.”

    Ku wa 20 Ugushyingo 2024, Josh Ishimwe yatunguye umubyeyi we amukorera ibirori by’agatangaza ku munsi we w’amavuko.

    Uyu musore w’imyaka 25, ni umwana w’ikinege ndetse mu buhamya bwe avuga ko yakuze atazi Se kugeza na n’ubu.

    Ubuzima bukakaye yakuriyemo yitabwaho na Mama we gusa, none akaba amaze kuba umusore, byongeye akaba ari umuhanzi womora imitima ya benshi kubera inganzo yashibutse kuri nyina, bituma arushaho gukunda cyane umubyeyi we.

    Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko yanyuze mu matsinda y'abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi [Ngenzi y’Intore] na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Mu 2017, Josh Ishimwe yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo “mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi”. Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.

    Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano' n’izindi zitandukanye, avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

    Avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

    Josh Ishimwe yatangaje ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimira mu buryo bwihariye umubyeyi we 

    Ishimwe yavuze ko afitanye ibihe byihariye yagiranye n'umubyeyi we ahora azirikana 

    Josh yavuze ko ashimira umubyeyi we kuba yaramureze ari wenyine 'ikinege'

     

    Ishimwe yavuze ko azahora ashima umubyeyi we kubera ukuntu yamureze 

    Mu 2023, Josh Ishimwe yakoze igitaramo cyabereye muri Camp Kigali, aho yahaye impano yihariye umubyeyi we

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NKUNGANYE IKI' YA JOSH ISHIMWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152273/yanyitayeho-nkumwana-wikinege-josh-ishimwe-ku-ndirimbo-yahimbiye-umubyeyi-we-video-152273.html

  • Yagarukiye ku mva; akina Tour du Rwanda ya mb… – #rwanda #RwOT

    Ni umugabo w'imyaka 57 wubatse. Wavukiye mu Karere ka Gisagara mu Majyepfo y'u Rwanda. 

    Uyu mugabo afite igice cya Kabiri cy'ubuzima kitamenyekanye cyane mu itangazamakuru, harimo n'uburyo ari mu bakinnye irushanwa rya Tour du Rwanda, yabaye bwa mbere tariki 5 Kanama 2001, ikazenguruka ibice bitandukanye by'Igihugu. 

    Yakinaga afite ibiro 65Kg kuko ari byo byamufashaga kunyonga neza igare, ndetse yabashije guserukira u Rwanda ajya mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y'Epfo. 

    Ni umwe mu bari bagize ikipe yitwa 'Akagera' y'i Huye, yaje no kubasha kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda yabaye ku nshuro ya mbere.

    Muri iki gihe ari mu bakinnyi ba filime 'Urukundo rw'inzitane' ya Bahavu Usanase Jannett, ndetse akina muri filime zirimo iya Killaman, Bijiyobijya n'izindi.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, yagarutse ku rugendo rwe rw'ubuzima rwagejeje ku kuba gukina filime, kandi yarakuze ashaka kunyonga igare gusa.

    Uwakinnye Tour du Rwanda yavuyemo igihangange muri Cinema:

    Diallo yavuze ko yakuze agerageza gusiganwa ku igare, ndetse yagiye akora imyitozo inyuranye irimo no kugerageza gushakisha uburyo yakoresha nibura iminota 51. Ariko kandi yakomwaga mu nkokora n'uko atari afite igare ryiza.

    Bigeze gukora igerageza ahaguruka i Butare agera i Rubona ari ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rusange. Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo byo gushakisha igare ryiza, yaje kubona umugabo wamuhaye iryo yakoresheje mu myitozo, ariko anamubwira ko azamuha iryiza azakoresha muri Tour du Rwanda.

    Akimara kubona ririya gare, yavuye i Butare agera i Kigali ari ku mwanya wa Kane, abona ko icyo yaburaga ari igare rizima rimworohereza mu muhanda.

    Diallo avuga ko ubwo bakinaga Tour du Rwanda ya mbere, u Rwanda rwari ruhagarariwe n'amakipe abiri, arimo iyitwaga 'Akagera' ndetse n'iyo kwa Mayaka.

    Uyu mugabo yasobanuye ko bakoraga 'Etape' esheshatu, ndetse bageragaza mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, kugeza no mu Mujyi wa Kigali. Bakoreshaga inzira ya Rusizi-Butare, Kanyaru- Butera, Kigali- Nyagatare, Nyagatare-Kigali, Kigali- Gisenyi, Gisenyi-Kigali, bagasoreza mu Muyi wa Kigali.

    Yishimira ko ku nshuro ya mbere ari bo batwaye Tou du Rwanda. Ati 'Nitwe twayitwaye, icyo gihe naratsikiye nza kugwa, ariko nkora impanuka ndi uwa mbere.'

    Uko impanuka yabaye intandaro yo gusezera muri Tour du Rwanda 

    Diallo yavuze ko adateze kwibagirwa uburyo impanuka ikomeye yakoze yatumye asezera ku mukino w'isiganwa ry'amagare, kandi yarumvaga ari inzozi ze.

    Yavuze ko yakoze impanuka mu gihe yasigaga bagenzi be iminota 8, byatumye uwitwa Sengiyumva Bernard bari kumwe mu ikipe ariwe warangije isiganwa, aba uwa mbere. Ku mwanya wa Kabiri, hakurikiyeho Ruhumuriza Ibrahim n'abandi bari kumwe mu ikipe yitwaga 'Akagera'.

    Uyu mugabo yavuze ko yagiranye ibihe byiza na Ruhumuriza, kuko imyitozo myinshi bayikoreye muri Nyungwe, ndetse bigeze no kugerageza bajya mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi, bagamije kureba ko bakoresha iminota mike.

    Diallo yavuze ko tariki ya 5 Kanama 2001 yamubereye mbi mu buzima bwe, kuko yakoreye impanuka ahazwi nko mu 'ikorosi ry'imbwa' ubwo basohokaga mu ishyamba rya Nyungwe.

    Avuga ko yatunguwe n'uburyo yahaguye, kandi yari yarahakoreye imyitozo inshuro 18 ari kumwe na Ruhumuriza. Ati 'Nasohotse ishyamba niteguye, bandebera imbere, ndavuga nti ngiye kubumutsa aha hantu ndahazi, ariko byarangiye nguye.'

    Yasobanuye ko yaguye kubera ko yitiranyije 'feri' y'inyuma, kuko yafashe iy'imbere bitewe n'uko yitiranyije ukuboko iyo feri yari irimo, aho gufata feri y'inyuma. 

    Ati 'Nakase rya korosi, hafi yo mu Gasarenda, ngiye gufata feri ngo ngabanye, nshaka gufata iy'inyuma kugirango ibiro bijye inyuma, mfata iy'imbere ibiro biza imbere.'

    Amahirwe yagize ni uko ataguye muri Kaburimbo, ariko yaguye muri ruhurura, ashinga umutwe agwa mu kabande.

    Bamubitse ari muzima:

    Yavuze ko akimara gukora impanuka, yataye ubwenge ajyanwa mu bitaro bya Kigeme atumva ikintu na kimwe. Kandi ntiyahumekaga.

    Ubwo yari agejejwe kuri biriya bitaro, basanze abaganga baho basinze, kuko umuyobozi w'ibitaro byabo yari yakoze ubukwe.

    Ibi byatumye abari bamutabaye bamujyana ku bitaro i Huye, bagenda bavuga ko yitabye Imana. Ati 'Tugezeyo babajije abari bajyanye bati uyu muntu yapfuye ryari? Bati amaze iminsi, ahubwo turashaka 'Morgue' yo kumushyiramo. Bari banshyize mu kiringiti, ibirenge byanjye ari byo bigaragaraga inyuma.'

    Abamujyanye kwa muganga basabaga ko ashyirwa muri 'Morgue' bakazamushyingura, nyuma ya Tour du Rwanda n'ibihembo byatanzwe.

    Diallo yasobanuye ko umuganga wabakiriye, yamukozeho yumva imitsi ntirafatana neza, hanyuma bamwinjiza mu cyumba bamutera imiti inyuranye.

    Yavuze ko nyuma y'amasaha make yatangiye kujya muri Koma, atangira kuvuga ibintu byose byaberaga muri Tour du Rwanda mu muhanda aganira na bagenzi be.

    Avuga ko yamaze igihe kinini mu bitaro, ndetse aza kuvamo abaganga bamubwiye ko azagarura ubwenge nyuma y'imyaka 15 kubera ko yari yagize ikibazo ku bwonko, kandi koko niko byagenze.

    Ati 'Naguye ncuramye ubwonko bureguka, buva muri rya gufwa buza hejuru, uwo munsi rero ntabwo nabashaga kumenya umuntu nzi […] Baraje baduha igisubizo batubwira ko nzagarura ubwenge hagati y'imyaka 10 na 15 uhereye none, kandi niko byagenze.'

    Yisanze muri filime 'Amarira y'urukundo' bihura n'ubuzima yanyuragamo

    Diallo yasobanuye ko gukina muri filime 'Amarira y'urukundo' byabaye nko gukira ibikomere no kwiyibagiza agahinda yabanaga nako.

    Uyu mugabo yavuze ko yakinnye yisanisha n'umugabo ufite ikibazo cyo mu mutwe, kuko n'ubundi atari ameze neza mu mutwe we.

    Ati 'Nyuma yo kuva kwa muganga, nakinaga nivuza, uretse ko n'ibiro byiyongereye, bituma mbivamo. Rero maze gusezera, nibwo naje mu gukina filime. Ibintu bya filime ntabwo ari njye wabyizanyemo, nabizanywemo n'Imana'

    Yavuze ko igihe kimwe yumvise ijwi rimubwira ko ahawe impano y'ubuhanzi, ari naryo yumviye rituma yisanga muri filime zirimo 'Amarira y'urukundo' yahuriyemo na Manzi na Fabiolla.

    Aba bakinnyi bombi bongeye guhurira muri filime 'Intare y'Ingore'. Ariko kuva kiriya gihe yari yarafashe akaruhuko muri Cinema, ibyari bitumye imyaka 6 yari ishize atagaragara.

    Yavuze ko mu minsi ishize yaganiriye na Bahavu n'umugabo we Ndayirukiye Fleury, bemeranya ko atangira gukorana nabo muri filime 'Urukundo rw'inzitane'. Ati 'Bo twavuganye ko ngiye gukoresha impano yanjye, kandi ikangirira akamaro.' 


    Diallo yakoze impanuka ikomeye, yatumye bamubika ari muzima, bavuga ko bazamushyingura nyuma ya Tour du Rwanda


    Diallo ari mu bakinnyi b’imena bakinnye Tour du Rwanda ya mbere yabaye mu Rwanda mu 2001


    Diallo yatangaje ko yagarutse muri Cinema bitewe n’ibiganiro yagiranye na Usanase Bahavu Jannet


    Diallo ari mu bakinnye b’imena ba filime y’uruhererekane ya filime ‘Urukundo rw’inzitane’


    Diallo ari kumwe na Ndayirukiye Fleury wayoboye ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Urukundo rw’inzitane’ 


    Uko byari bimeze mu ifwatwa ry’amashusho ya filime yakinnyemo Diallo n’abandi   

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DIALLO

    “>

    VIDEO: Director- Melvin-Pro- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152283/yagarukiye-ku-mva-akina-tour-du-rwanda-ya-mbere-ubuzima-bwa-diallo-wakanyujijeho-muri-cine-152283.html

  • Sylvie Simbi yashyize hanze indirimbo nshya … – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Sylvie Simbi, wavukiye i Roma mu Butaliyani ku babyeyi b'Abanyarwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'This Is Love'.

    Iyi ndirimbo ikaba ihuye n'icyerekezo cye cyo gukora umuziki urenga imbibi mpuzamahanga, umuziki utanga icyizere n'umucyo ku bari mu bibazo bitandukanye.

    Mu mwaka wa 2024, Sylvie nibwo yakoze indirimbo 'I Worship Only You' yabaye imbarutso y'urugendo rwe rw'umuziki yakuze akunda dore ko mu bwana bwe yakuze aririmba ndetse atambira Imana aho yasengeraga hose.

    Mu gusobanura icyamuteye kwandika iyo ndirimbo, Sylvie yavuze ko ishingiye ku ijambo ry'Imana riboneka 1 Yohana 4:10. 'Urukundo nyarwo si uko twe twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze mbere ikaduha umwana wayo ngo aducungure ku cyaha,'.

    Yavuze kandi ko intego ye ni ugukumbuza abumva indirimbo ko urukundo rw'Imana ruhari, ari ukuri kandi buri wese ashobora kurubona, rwongera imbaraga kandi rugahumuriza buri wese igihe cyose.

    Asobanura uburyo yakozemo iyi ndirimbo, Sylvie yabwiye InyaRwanda ati 'Natangiriye ku magambo y'indirimbo, maze uko natekerezaga ku byo nanditse, injyana yaje gake gake uko nandika kandi numva ni nziza cyane.'

    Uyu muhanzikazi uri kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko mu ikorwa ry'iyi ndirimbo yahuye na zimwe mu mbogamizi zo kubona abo bakora mu buryo bworoshye haba mu ikorwa ry'indirimbo cyangwa se mu bikorwa byo kuyamamaza.

    Nyamara nubwo bimeze bityo, yizeye ko ku bw’imbaraga z'Imana n'urukundo akunze umurimo wayo,azabikora kandi umunsi ku wundi bizagenda neza. ati: 'Nizeye ko nk'uko Imana yampaye kuyoboka uru rugendo, izanampa abantu bazajya bamfasha bakananshyigikira. Niba indirimbo zange zanagufasha ukumva hari ubufasha cyangwa ibitekerezo, mwanyandikira kuri Instagram @sylviesimbi cyangwa kuri email [email protected]. Tuzafatanya gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.'

    Sylvie yahisemo gusohora iyi ndirimbo ku munsi wa St. Valentin kugira ngo atange indi shusho y'urukundo abantu benshi badakunze gutekerezaho. Ati 'Mu gihe umunsi wa St. Valentin ukunze kwibanda ku rukundo rw'abakundana, nashakaga gukoresha uyu munsi nk'umwanya wo kwibutsa abantu urukundo ruhebuje kurusha urundi, urukundo ruhoraho rw'Imana'.

    Uretse iyi ndirimbo nshya n'izindi ari gutegura mu bihe bizaza, Sylvie afite intego yo gutegura igitaramo gikomeye i Kigali nk'umujyi w'ababyeyi be nubwo magingo aya atariho abarizwa.Ati 'Byaba ari nko gutaha iwacu ndetse no kwishimira aho mvuka.'

    Sylvie Simbi ni umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo ushishikajwe no gukwirakwiza urukundo rw'Imana binyuze mu muziki. Yavukiye i Roma, mu Butaliyani, ku babyeyi b'Abanyarwanda, akura aririmba mu rusengero no ku ishuri, aho yakundiyemo cyane umuziki.

    Mu mwaka wa 2011, yagaragaye mu ndirimbo y'Abataliyani yaje ku isonga ku rutonde rw'iza pop zikunzwe hanyuma anatangira gukora ibitaramo bikomeye hirya no hino.

    Nyuma yaho gato, yafashe ikiruhuko kugira ngo yibande ku masomo ye, maze arangiza amasomo ya kaminuza aho afite MBA yakuye Oklahoma Christian University, MSc muri Finance and Financial Law yakuye SOAS kaminuza ya London, Masters muri Economic Security, Geopolitics na Intelligence from the United Nations Association yakuye mu Butaliyani hamwe na BSc mu International Economics, Management, and Finance yakuye muri Kaminuza ya Bocconi.

    Sylvie ni umunyamategeko wemewe mu Bwongereza no muri Wales, ubu akaba akora mu miryango mpuzamahanga ariko agakomeza guhanga umuziki. Mu buzima bwe, yagiye atura mu mijyi itandukanye nka Milan, Kigali, Londres, na Paris, aho ubu abarizwa i Roma.

    Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sylvie Simbi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘This is love’ igamije kwibutsa abantu ko hejuru y’urukundo rw’abantu hari urukundo rw’Imana

    Ni indirimbo ya Kabiri Sylvie Simbi ashyize hanze mu zo yakoze wenyine

    Kanda aha urebe indirimbo nshya ‘This is love’ ya Sylvie Simbi

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152291/sylvie-simbi-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-this-is-love-video-152291.html

  • Polisi yataye muri yombi umushoferi watwaye abafana bicaye hejuru y’imodoka abandi bari mu madirishya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umushoferi wa taxi wafashwe atwaye abagenzi barenze urugero, ibintu byashyize ubuzima bwabo mu kaga.

    Uyu mushoferi yafatiwe mu gace ka Nsangi ku wa Gatatu, atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite nimero za pulake UAG 660Q.

    Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa Polisi y'Umuhanda, SP Michael Kananura, iyi taxi yari itwaye abagenzi barenga 30, barimo abafana b'umupira w'amaguru n'abanyeshuri. Bamwe muri bo bari bicaye hejuru y'imodoka, mu gihe abandi bari bafashe ku madirishya, ibintu bishobora guteza impanuka ikomeye.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga X (Twitter), Kananura yagize ati: 'Iyi modoka yari itwaye abagenzi mu buryo budakwiye. Bamwe bari bicaye hejuru, abandi bafashe ku madirishya. Polisi yahise iyihagarika, umushoferi atabwa muri yombi kandi ubu ari mu maboko y'ubutabera.'

    Yakomeje avuga ko ibikorwa nk'ibi bigomba kwamaganwa kuko bihonyora amategeko y'umuhanda kandi bishyira ubuzima bw'abagenzi mu kaga. Uyu mushoferi azagezwa imbere y'urukiko kugira ngo akurikiranwe n'amategeko.

    Source : https://yegob.rw/polisi-yataye-muri-yombi-umushoferi-watwaye-abafana-bicaye-hejuru-yimodoka-abandi-bari-mu-madirishya/

  • Amavubi y’Abagore mu myiteguro ikomeye yo guhatana na Misiri mu Gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'Abagore y'umupira w'amaguru, izwi nka 'She-Amavubi', iri mu myiteguro ikomeye y'imikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025, aho izahura na Misiri. Umukino ubanza uteganyijwe kubera i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Cairo ku wa 25 Gashyantare 2025.

    Ku wa 10 Gashyantare 2025, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza Mukuru w'Amavubi y'Abagore. Yungirijwe na Mukamusonera Théogenie na Munyana Séraphine. Safari Mustapha Jean Marie ni Umutoza w'Abanyezamu, naho Yadufashije Jeannine ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.

    Mu bakinnyi bahamagawe harimo Ndakimana Angeline, Mutuyimana Elisabeth, Uwamahoro Diane (Abanyezamu), Abimana Djamila, Mukantaganira Joselyne, Uzayizenga Lydia, Uwanyirigira Safi, Maniraguha Louise, Uwase Andorsene, Mukahirwa Providence, Nibagwire Sifa Gloria (Ba myugariro), Mukeshimana Dorothe, Nzayituriki Luminate, Umwariwase Dudja, Tugeriwacu Leonce, Usanase Zawadi, Umuhoza Yvonne, Karimba Alice, Kayitesi Alodia, Umuhoza Angelique (Abakina hagati), ndetse na Dukuzumuremyi Yvonne, Imanizabayo Florence, Irumva Delphine, Nibagwire Liberathe, Niyonshuti Emerance (Ba rutahizamu).

    Imyitozo yatangiye ku wa 10 Gashyantare 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, aho abakinnyi bose bahamagawe bitabiriye. Umwiherero w'ikipe watangiye ku wa 9 Gashyantare 2025, ugamije gutegura neza aba bakinnyi mbere y'iyi mikino ikomeye.

    Cassa Mbungo André, Umutoza Mukuru mushya, yatangaje ko yizeye ko ikipe izitwara neza muri iyi mikino. Yagize ati: 'Dufite abakinnyi bafite impano n'ubushake. Turizera ko tuzabona itike y'Igikombe cya Afurika.'

    Cassa Mbungo André ni umwe mu batoza bafite ubunararibonye mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Yatoje amakipe atandukanye arimo SEC Academie, Kiyovu Sports, Police FC, AS Kigali, ndetse no mu makipe yo muri Kenya nka AFC Leopard na Bandari FC. Mu 2014, yabaye Umutoza w'agateganyo w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

    She-Amavubi iri mu myiteguro ikomeye yo guhatana na Misiri mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025. Abanyarwanda bose barasabwa gushyigikira iyi kipe kugira ngo izabashe kugera kuntego zayo.

    Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza Mukuru w'Amavubi y'Abagore.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yabagore-mu-myiteguro-ikomeye-yo-guhatana-na-misiri-mu-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika/

  • Amajyepfo: Guhemba abejeje neza, undi muvuno mu kongera umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda imaze imyaka itatu itangijwe, ifite intego yo gutuma abahinzi bose bakangukira guhinga kijyambere hagamijwe kuzamura umusaruro w'ubuhinzi bwabo.

    Ushinzwe ubuhinzi ukorana n'aba bahinzi, Munezero Gisèle, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yakanguye abahinzi, bituma buri wese yiyumvamo umuhate wo guhinga neza yubahiriza amabwiriza yose batanze.

    Ati ''Ni gahunda tugira ku bigori n'umuceri, tukabikora ku musaruro cyane cyane w'igihembwe cy'ihinga cya A. Inyungu zabyo zirigaragaza kuko buri muhinzi aba yashyize umuhate mu buhinzi bwe, yahinze neza ku mirongo, yashyizemo imborera, yabagariye igihe ndetse yanitaye ku musaruro we awufata neza kugira ngo koko azahembwe.''

    Munezero yakomeje avuga ko mu kugenzura uwahize abandi mu gihingwa runaka, bagendera ku bipimo bihuriweho, aho bapima uwahize abandi mu kugira umusaruro mwiza w'imyaka ku buso bwa 'are' imwe, kugira ngo usanganywe ubutaka bwinshi ataba yakwiharira ibihembo.

    Munyentwari Firimini, umuhinzi ukorera muri Koperative Abahizi Mamba, yavuze ko mbere y'uko ibi bihembo biza bahingaga mu kajagari, imbuto bazinyanyagiza mu murima uko biboneye, bakanakoresha ifumbire nabi kubera kutagira ubumenyi umusaruro ukaba mubi gutyo.

    Ati ''Nkanjye, kuri are imwe nezaga ibilo bitarenze 15 by'ibishyimbo na 20 by'ibigori. Ubu twazamuye imyumvire, tuzi kurwanya ibyonnyi n'indwara tukanahingira ku gihe aho nsigaye neza ibilo 40 by'ibigori kuri are na 30 ku bishyimbo.''

    Yakomeje avuga ko guhinga neza byanamuhesheje igihembo cy'ibihumbi 60 Frw kuko yari yabaye uwa kabiri, ayaguramo ingurube ebyiri, imwe ayiragiza mugenzi we utari watsinze none ubu iyo yoroye yarabyaye imuha ingurube eshanu ziyikomokaho, ku buryo ikibwana kimwe ari kugitangira ibihumbi 25 Frw.

    Mukamana Clémence na we uhinga ibigori, amaze guhembwa amagare kabiri nk'ishimwe ryo guhinga neza, akavuga ko amufasha mu bikorwa by'ubworozi yahira ubwatsi n'ibindi.

    Yahamije ko irushanwa ari ingenzi cyane kuko “iyo urimo urarushanwa, uba wumva hari izindi mbaraga ugomba gukoresha, ukabira ibyuya cyane, kugira ngo utsinde, ariko unagamije kuzabona umusaruro muri bya bindi urimo gukora.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo guhemba umuhinzi wejeje imyaka myinshi ari agashya keza gafatwa nk'imihigo.

    Ati ''Muri iyi gahunda, bidufasha kumenya uwarushije abandi kugera ku ntego y'umusaruro mwinshi, kandi ntabwo wawugeraho ntacyo wakoze. Gushimira abantu bakoresheje neza za mbuto z'indobanure, bakoresheje neza amazi, bahingiye ku gihe bakanakoresha neza ifumbire harimo inyungu; kuko n'iyo wahinga ahantu hato ukazana umusaruro mwinshi, n'igihugu kibyungukiramo. Ni yo gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka buto buhari.''

    Iyi gahunda yo guhingira ku mihigo hagamijwe umusaruro utubutse mu Ntara y'Amajyepfo, iri gukoreshwa mu turere twa Gisagara muri Koperative Abahizi Mamba ifite abanyamuryango 893 na Nyanza muri Koperative Katarara Itoshye, ibarizwamo abanyamuryango 1700.

    Imbuto z’indobanure bazibandaho kugira ngo bazabone umusaruro mwiza uhiganwa

    Abahinzi basigaye bitunganyiriza imborera kugira ngo izabafashe kweza byinshi

    Umusaruro wariyongereye ndetse no kuwufata neza ukiva mu murima bisigaye byarateye imbere

    Agoronome Munezero Gisèle, avuga ko aka gashya ko guhiganwa mu musaruro katumye abahinzi bakangukira guhinga kijyambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-guhemba-abejeje-neza-undi-muvuno-mu-kongera-umusaruro

  • Abasenateri n'Abadepite bagiye gukusanya amakuru ku kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abasenateri n'Abadepite bagize Ihuriro Rikumira Jenoside, Ipfobya n'Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), ryateguye igikorwa cyo gusura tumwe mu turere twagaragayemo ibikorwa by'ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gukusanya amakuru ku cyakorwa mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mu gukora icyo gikorwa mu mpera z'umwaka ushize, basuye uturere dutanu turimo Nyaruguru, Ngoma, Karongi, Rusizi na Ruhango bagirana ibiganiro n'abayobozi ku rwego rw'umurenge, abaturage n'abahagarariye urubyiruko.

    Mu rwego rwo gukomeza gusesengura ikibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara iri huriro ryemeza ko ryasanze ari ngomba gusura utundi turere 10.

    Urwo rugendo rw'iminsi ibiri rugamije kungurana ibitekerezo n'abayobozi ndetse n'abaturage ku bikubiye mu masezerano yo gukumira jenoside, n'ingamba zafatwa ku kibazo cy'ingengabitekerezo ya jenoside ivugwa muri tumwe mu turere.

    Biteganyijwe ko bagira umwanya wo gusobanurira abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga yerekeranye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, n'ibigize ihame remezo ryerekeye kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo igaragariramo byose.

    Hari kandi ukurebera hamwe uruhare rw'abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye muri ayo masezerano n'ibigize ihame remezo ryerekeye kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo igaragaramo byose.

    Iryo huriro kandi rigamije kumenya imiterere y'ibibazo by'ingengabitekerezo ya jenoside bivugwa muri utwo turere n'ingamba zafatwa zo kubikumira.

    Uturere twatangiye gusurwa kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025 ni Rwamagana, Bugesera, Gicumbi, Rulindo, Nyamagabe, Gisagara, Kirehe, Ngororero, Rubavu na Nyamasheke.

    Bagirana ibiganiro n'abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage ndetse n'urubyiruko.

    Abagize iri huriro kandi bagaragaza ko biteze umusaruro muri urwo rugendo bagiyemo kuko nyuma y'icyo gikorwa amakuru azaba yakusanyijwe ari yo azashingirwaho.

    Itangazo rikomeza riti 'Nyuma y'iki gikorwa, amakuru azaba yakusanyijwe ku mbogamizi zikigaragara mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside, n'ahakigaragara intege nke muri gahunda zo gusisigasira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, azifashishwa n'Inteko Ishinga Amategeko mu gutegura ibikorwa bizafasha mu guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyo igaragaramo byose.”

    Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu gushakira ibisubizo ku ihame ry'ubumwe bw'Abanyarwanda nubwo hashize igihe hagaragara ibikorwa birimo kwibasira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibigaragaza ingengabitekerezo yayo.

    Perezida w'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n'Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, aganira n’abaturage

    Abaturage bagaragaza ibitekerezo byabo ku cyakorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-n-abadepite-bagize-ihuriro-rikumira-jenoside-batangiye-gukusanya

  • Karongi: Abakobwa babyariye iwabo basabwe umusanzu mu kurwanya inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Iri gabanuka ry'abangavu baterwa inda mu Karere ka Karongi ryagizwemo uruhare n'ubukangurambaga akarere gafatanyamo n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Ubwo hasozwaga umushinga 'We actx for Hope' umaze imyaka ibiri ufasha abangavu batewe inda mu mirenge umunani yo mu Karere ka Karongi, abafashijwe n'uyu mushinga watewe inkunga na Gesundus Africa basabwe kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu.

    Aba bangavu 264 mu bufasha bahawe harimo inyigisho ku buzima bw'imyororokere, kuboneza urubyaro, no kwihangira imirimo.

    Mu rwego rwo gufasha aba bangavu kubona amikoro yo kurera abana babyaye, uyu mushinga wabahaye amatungo magufi arimo inkoko, ingurube n'ihene, bitewe n'amahitamo ya buri wese. Abangavu bahisemo guhabwa inkoko buri umwe yagiye ahabwa inkoko 20 mu gihe uwahisemo ingurube cyangwa ihene yahawe itungo rimwe.

    Umuyobozi w'Umuryango We Actx for Hope, Chantal Benekigeli yashimiye ubuyobozi bw'akarere ko bakoranye neza, asaba abangavu gukoresha ubumenyi bahawe.

    Ati 'Ni ikibazo gikomeye kuba mu mwaka ushize mu gihugu abangavu barenga ibihumbi 22 baratewe inda. Niyo mpamvu twakoranye n'imirenge kugira ngo nabo babihagurukire. Dufite abajyanama b'urungano, twarabateguye kugira ngo bashobore kwigisha abandi. N'aba bangavu twabasabye kwigisha abandi, kugira ngo batazagwa mu bibazo nk'ibyo bahuye nabyo'.

    Irankunda Sandrine, uri mu bafashijwe n'uyu mushinga avuga ko nyuma yo guterwa inda yari yaraheranywe n'agahinda, gusa ngo inyigisho yahawe zamufashije kwakira ibyamubayeho, ihene yahawe imufasha kwiyunga n'umuryango we.

    Ati 'Nyuma yo guhabwa ihene mu rugo bakajya babona ifumbire bajyana mu murima batangiye kubona ndi umwana. Ihene irabyara babona ndi kugenda nunguka'.

    Irankunda na bagenzi be bavuga ko bagiye kwifashisha inyigisho bahawe no guha ubuhamya bagenzi babo bataraterwa inda mu kubafasha kwirinda.

    Ati 'Batwigishije ibijyanye no kuboneza urubyaro. Hari bagenzi bacu tugendana batagize amahirwe yo kubona ubu bumenyi, icyo tugiye kubafasha ni ukubaha ubu bumenyi kugira ngo babashe kwirinda kugwa mu bishuko nk'ibyo twaguyemo'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko uyu mushinga usize ikintu gifatika muri aka karere kuko wakoreye mu mirenge umunani muri 13 igize aka kare.

    Visi Meya Umuhoza yavuze ko kubyara ubwabyo atari ikibazo ariko ngo kubyara udafite ugufasha kurera biba imbogamizi, rimwe na rimwe abana bakajya kuba ku muhanda kubera kubura ahantu baba cyangwa umwana akaba yakura nabi akagira imirire mibi.

    Ati 'Ubutumwa dukomeza guha bariya bana b'abakobwa ni uko ubumenyi bahawe bakomeza kububyaza umusaruro. Ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere tubasaba gukoresha ubumenyi bahawe birinda gukomeza kubyara badafite uburyo bwo kurera kandi n'iyo uburyo, ntabwo umuntu akwiye kubyara mu buryo budafite gahunda'.

    Mu gihugu hose imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472, mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

    Nubwo mu Karere ka Karongi abangavu batewe bagabanyutse mu 2024, mu gihugu hose bariyongereye bagera kuri 22.454.

    Uyu mukobwa avuga ko ihene yahawe yamufashije kwiyunga n’umuryango we

    Umuyobozi w’Umuryango We Actx for Hope, Chantal Benekigeli yasabye abangavu bafashijwe n’uyu mushinga gukoresha ubumenyi bahawe mu guhugura bagenzi babo bataraterwa inda, mu rwego rwo kubafasha kwirinda

    Visi Meya Umuhoza Pascasie yasabye abakobwa babyariye iwabo kwirinda kubyara mu buryo budafite gahunda

    Mu Karere ka Karongi abakobwa babyariye iwabo basabwe umusanzu mu kurwanya inda ziterwa abangavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abakobwa-babyariye-iwabo-basabwe-umusanzu-mu-kurwanya-inda-ziterwa