Blog

  • BREAKING NEWS: Amakuru aturuka mu banyarwanda batuye ahitwa MICHIGAN ko ateye ubwoba? #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu banyarwanda batuye ahitwa MICHIGAN ko ateye ubwoba?

    Muri USA ahitwa muri MICHIGAN ABANYARWANDA bahatuye bahuye n'uruva gusenya dore ko bibwe akayabo ka millioni 312 z'u RWANDA.

    IBI BYATANGIYE BITE RERO!

    Abantu bagera kuri 37 bakoze ikimina bazajya bagabana buri mwaka kandi icyo kimina cyari kimaze imyaka 4 gikora bagafata amafaranga bakayabika ari CASH mugihe kingana n'umwaka bakazagabana amafaranga amaze kugwira. Kumunsi w'ejo tariki 12/02/2025 nibwo abagombaga kugabana muri icyo kimina bakubiswe n'inkuba ubwo babwirwaga ko amafaranga yabo yariwe muri KAZUNGU NARARA 'yibwe'

    Iyi ni imyanzuro y'inama zabagaho mbere yuko bajya kugabana ngo bakubitwe n'inkuba.

    Umugabo wari usanzwe ari president muri icyo kimina ndetse n'umugore w'umugabo babanaga mu kimina witwa MUTONI nibo batsindiye (bibye) amafaranga ya bagenzi babo nyuma yo kuva muri HOTEL tutamenya izina kugira ibiganiro byihariye biganirira umugabo wa MUTONI yibereye kuri television murugo atazi uburyo transaction zumwihariko ziri gukorwa mu maguru no mu maboko.

    Amakuru aturuka mu banyarwanda batuye ahitwa MICHIGAN ko ateye ubwoba?

    BYARANGIYE BITE RERO?

    Kugeza magingo aya amakuru twahawe nabamwe bari MICHIGAN nuko hari umusore witwa OLIVIER wabaga muri icyo kimina wendaga kurushinga (Marriage) wamaze tayari kujyanwa mu bitaro azize kumva iyo nkuru yinca mugongo gusa yuko amafaranga MUTONI na mugenzi we bamaze kuyarigisa…

    Aba ni bamwe mu bamaze kwakira neza ko bibwe

    Iyi nkuru ni ndende reka dukomeze itohoza..

    Source : https://kasukumedia.com/breaking-news-amakuru-aturuka-mu-banyarwanda-batuye-ahitwa-michigan-ko-ateye-ubwoba/

  • Bethany Hotel yateguriye abakundana ibirori bidasanzwe kuri 'Saint Valentin' – #rwanda #RwOT

    Bumwe mu buryo wakoresha ugaragariza uwo ukunda ko ari uw'agaciro ni ukumufata akaboko mugasohokera mu birori byateguwe n'abahanga.

    Bethany Hotel iri muri hoteli zigezweho mu Karere ka Karongi ku mahumbezi y'Ikiyaga cya Kivu mu Ntara y'Iburengerazuba, yateguriye abakundana ibirori bidasanzwe aho abazabyitabira bambaye neza kurusha abandi bazahabwa impano.

    Ni ibirori bizaba iminsi ibiri, aho iyi hoteli yabimburiye izindi zubatse ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu, yateganyije ko ku munsi wa mbere abazitabira ibi birori bazataramirwa na band ya muzika naho ku munsi ukuriyeho bagatemberezwa mu Kiyaga cya Kivu berekeza ku Kirwa cya Napoleon.

    Umuyobozi Mukuru wa Bethany Group, ifite Bethany Hotel, Ntwari Janvier, avuga ko iki gitaramo cyateguwe mu buryo bworohereza buri wese bigendanye n'umufuka we. Hateganyijwe ibiciro biri muri byiciro bitatu: Platinum, Gold na Sliver.

    Hoteli Bethany yatenyije ko abifuza kurara ahantu heza cyane, mu cyumba kirimbishijwe bijyanye n'umunsi w'abakundana, ukaba wafashe ifunguro rya nimugoroba (Dinner), mu cyumba harimo icupa ry'umuvinyo (Wine), kandi mbere yo kuryama bakagusurutsa bikozwe na Live band, bwacya ugatembera Ikiyaga cya Kivu mu bwato bwiza, ibyo byose biri ku rwego rwa (Platinum) uzishyura ibihumbi 165 Frw.

    Hari kandi na Gold na yo izaba irimo ziriya serivisi ariko bitandukanire n'ibya mbere ku bwiza bw'ibyumba, iyo serivisi yo izishyurwa ibihumbi 140 naho icyiciro kindi kitwa Silver umuntu azishyura ibihumbi 100 Frw.

    Abantu batazakenera kurara kuri hoteli ariko bakishimana n'abandi mu birori bya Saint Valentin kwinjira bizaba ari ubuntu gusa bateguriwe ifunguro ridasanzwe (special dinner) rigura ibihumbi 25 Frw ariko ubishaka akaba yanatumiza commande yindi ashaka muri hoteli.

    Umwihariko wa mbere muri iki gitaramo ni abakobwa bazitabira ibi birori bazahabwa icyo kunywa cy'ubuntu (free cocktail), kandi banahabwe impano bazaba bateguriwe.

    Ku munsi nyir'izina wa Saint Valentin abazitabira iki gitaramo basabwa kuzaba bambaye umukara n'umweru naho ku munsi ukurikiyeho ku wa 15 Gashyantare 2025 bazabe bambaye umweru.

    Agashya kandi ni uko Bethany Hotel izaha igihembo 'couple' izaseruka mu mwambaro mwiza kurusha abandi.

    Ku munsi ukurikiyeho, ku bantu bazaba baraye muri hoteli, n'abatazarara ariko baje muri biriya birori, bazatemberezwa mu kiyaga cya Kivu birebera ibyiza nyaburanga, ndetse bajye gutembera ku Kirwa cya Napoleon.

    Bethany Hotel iherereye ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu

    Bethany Hotel yateguriye abakundana ibirori bya Saint Valantin, aho abakundana bazaba bambaye neza kurusha abandi bazahabwa impano

    Bethany Hotel iri ku mahumbezi y’Ikiyaga cya Kivu

    Ku marembo ya Bethany Hotel

    Imwe mu macumbi azacumbikirwamo abazitabira ibirori bya Saint Valentin muri Bethany Hotel

    Bethany Hotel ni yo ya mbere yubatswe ku mahumbezi y’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi

    Aho abazitabira ibirori by’abakundana bazafatira amafunguro

    Abazakenera ikawa yo muri Bethany Hotel kuri Saint Valentin na bo bazayihabwa

    Coffee Shop ya Bethany Hotel iri mu zifite abakozi b’abahanga mu gutegura ikawa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bethany-hotel-yateguriye-abakundana-ibirori-bidasanzwe-kuri-saint-valentin

  • Mbere yo kuririmba muri Amore Valentines Ga… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu myaka itanu ishize, uyu musore yigaragaje mu bihangano byatumye benshi bamukurira ingofero, bigeze kuri Album yitiriye umubyeyi we ibintu biracika. 

    Kuva mu myaka ibiri ishize kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye, ndetse kuri ubu ari kwitegura kuririmba mu gitaramo 'Amore Valentines' Gala' kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa 'Saint Valentin'.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, Ruti Joel yavuze ko agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe anageze kure Album ye. 

    Ati 'Album yitwa 'Rutakisha' ndi kuyikorana n'umucuranzi wanjye Clement nk'uko musanzwe mubizi. Ni Album yanjye na Clement niwe uri kuyitunganya, iriho indirimbo 10 yitwa 'Rutakisha'.'

    Yavuze ko iyi Album yayitiriye ikivugo yahaye umucuranzi we Clement 'ubwo twari mu itorero'. Ati 'Ni ikivugo kidasanzwe, ni Rutakishamihana. Iyo ndirimbo muyumvise nibwo muzasobanukirwa impamvu nabivuze uko kuko ifite aho ihuriye n'ibintu byinshi muzi.'

    Ruti Joel yavuze ko iyi Album izajya hanze muri uyu mwaka, kandi ko itandukanye n'ukuntu Album 'Musomandera' ikomezemo kuko yo irimo n'ibigezweho muri iki gihe. Ati 'Irimo ibinyarwanda, ibinyamusozo, mbese hakazamo n'urukundo.'

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

    Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.

    Mu Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye mu Intare Conference Arena yamurikiyemo Album ye 'Musomandera'.

    Ubwo yamurikaga iyi Album, Rukotana yavuze ko byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.

    Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.

    Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.

    Yavuze ko Album 'Rumata' yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo z'umudiho ugezweho. Akomeza ati 'Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.'

    Rumata avuga ko ubwo yateguraga igitaramo yongeye gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n'indirimbo 10 z'umudiho ugezweho biba 'Rumata wa Musomandera'.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan yagize kuri Album ye, abifata nk'isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri hantu hose azataramira.

    2024, wabaye umwaka mwiza kuri uyu musore kuko yagaragaye mu bitaramo bikomeye, ndetse mu ntangiriro za 2025 yataramanye na bagenzi be mu gitaramo cy'Itorero Ishyaka ry'Intore, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

     

    Ruti Joel yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye ya Kabiri yise 'Rutakisha’

    Umuhanzikazi Babo yatangaje ko yinjiye mu byo gutegura ibitaramo, ariko atibagiwe gukora umuziki 

    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi, yatangaje ko yahisemo gufasha Babo gutegura igitaramo kubera ko banakoranye agitangira urugendo rw'umuziki

     

    Alyn Sano yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, yateguye n'indirimbo yageneye abafana be mu kwizihiza Saint Valentin

     

    Dj Sonia yatangaje ko yiteguye kuvanga umuziki wubakiye ku ndirimbo z'urukundo muri 'Amore Valentines' Gala' 

    Kidum yatangaje ko gutaramira mu Rwanda abifata nko guhura n'abavandimwe be 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM ‘MUSOMANDERA’ YA RUTI JOEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152261/mbere-yo-kuririmba-muri-amore-valentines-gala-ruti-joel-yateguje-album-ya-kabiri-152261.html

  • Alyn Sano avuye muri Kenya naho Kidum ashaka… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane habaye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'ibirori bya Amore Valantine’s Gala giteganyijwe kuri uyu wa gatanu.

    Babo wateguye iki gitaramo ari nacyo cya mbere ateguye, yavuze ko byaturutse ku mpamvu zo kuba ari umukunzi w'umuziki byumwihariko umuziki ugaruka ku butumwa bw’urukundo.

    Agaruka ku mpamvu zo guhitamo abahanzi, yavuze ko ari abahanzi b’abahanga bakunzwe ariko ikirenze basanzwe ari n’inshuti bityo kuba bakora iki gitaramo ari icyabo kandi abibizeye.

    Ati 'Ni igitaramo cya mbere dukoze kandi tuzakomeza kugenda dukora n'ibindi. Ibi bitaramo twabiteguye duhitamo abahanzi haba Ruti Joel ndamufana, Alyn Sano ni umukobwa mugenzi wanjye na Kidum twakuze tumufana.'

    Muyoboke Alex uri mu bari gufasha Babo gutegura iki gitaramo, yavuze ko atewe ishema no kuba uyu muhanzikazi yaramugejejeho iki gitekerezo kandi ko yabyishimiye kubona yinjira mu bategura ibitaramo.

    Yavuze kandi ko aba bahanzi bose batumiwe muri iki gitaramo baririmba indirimbo z'urukundo akaba ariyo mpamvu batekerejweho mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi wabo.

    Umuhanzi Kidum akaba ari nawe mukuru muri iki gitaramo, yatangaje ko abamutumiye bamuhaye isaha n'igice ku rubyiniro ariko asaba abateguye iki gitaramo kumuha igihe gihagije hanyuma akerekana ibyo ahishiye abafana be mu Rwanda.

    Alyn Sano ukubutse muri Kenya, yavuze ko umunsi w'ejo ku wa Gatanu araza guha abafana be ibyo bakwiriye aho gufata ibyo babonye ndetse yongera gushimangira ko atajya akinira ku rubyiniro ahawe.

    Ati 'Ahantu hose mba ndi ntabwo biba ari imikino. Nizere ko namwe mwese muzaba muhari mukabyibonera. 

    Ruti Joel we yavuze ko umuntu wese uzitabira iki gitaramo azatahana ibyishimo ariko akanacyura amasomo yo kugusha neza uwo yakunze.

    Ati 'Ni indirimbo z'urukundo ariko nkashyiramo ak'iwacu mu Kinyarwanda. Ni ukuzana n'abakunzi banyu hanyuma nkanabigisha uko muzajya mubwira abakunzi banyu uko mubakunda bya Kinyarwanda.'

    Nyuma y’uko Alyn Sano na Kidum basabye ko bazahabwa umwanya uhagije nk’uko babyumvikanye n’abateguye igitaramo.

    Muyoboke Alex yatangaje ko ikibazo cy'amasaha kitazigera kibaho ahubwo buri muhanzi wese azataramira abafana be igihe gihagije bitewe n'uko babyumvikanye hanyuma anasaba abafana kuzitabira hakiri kare.

    Babo yavuze ko mu gutegura iki gitaramo atateguye gufatwa akaboko n'abaterankunga ahubwo we yapanze ibintu bye uko yabyumvaga gusa yizeye ko no mu bindi bitaramo azategura ashobora kuzabona abafatanyabikorwa.

    Uyu mukobwa wimyaka 23 winjiye mu mwuga w’ishoramari ryo gutegura ibitaramo, akaba  yaramamaye mu muziki, yavuze ko nubwo yinjiye muri gahunda zo gutegura ibitaramo atazigera areka umuziki.

    Kidum yagiriye inama abandi bahanzi kwirinda gushaka gufatirana ibishya n’ibiguruka ahubwo abasaba gushyira umutima ku byo bakunda.

    Yagize ati “Natangiye umuziki mfite imyaka 10 mu mwaka wa 1984. Ntabwo njya nitesha umutwe kubera ko ntarimo guhitinga, njya mbona bamwe bajya mu bapfumu, kugura views, guterura ngo bazane amaboko bakurure abantu. Namenyereye gukora ibyo nsabwa gusa kandi nkabishyiraho umutima wange wose.”

    Iki gitaramo 'Amore Valentine's Gala cyateguwe na Sosiyete ya Horn Entertainment yinjiye mu gutegura ibitaramo, inama, ibirori n'ibindi.

    Ushingiye ku biciro by'amatike byatangajwe, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw, ni mu gihe iya make ihagaze ibihumbi 50 Frw.

    Ameza y'abantu ya Miliyoni 1 Frw agizwe na 'Couple' eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze itike imwe. Bazahabwa 'Champagne', 'Heness' imwe ndetse n'ibinyobwa bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n'icyo buri umwe ashaka, ndetse n'ifunguro.

    Ameza y'ibihumbi 500 Frw (Table), izaba ariho 'Vin Mousse' ndetse na 'Chivas', ndetse n'ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, kandi bazahabwa n'icyo kurya,

    Abazagura itike y'ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na 'Vin Rouge' ebyiri ku muntu ubyifuza, ndetse bazahabwa n'ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n'amafunguro.

    Ni mu gihe uzagura itike y'ibihumbi 50 Frw, azahabwa 'Biere' esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin, ndetse n'amazi cyangwa se Fanta.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira Saa Kumi n'Ebyiri gisozwe Saa Sita z'ijoro. Kandi hazatangwa 'Cadeaux' ushobora guha umukunzi wawe.

    Umuhanzikazi Babo yatangaje ko yinjiye mu byo gutegura ibitaramo, ariko atibagiwe gukora umuziki 

    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi, yatangaje ko yahisemo gufasha Babo gutegura igitaramo kubera ko banakoranye agitangira urugendo rw'umuziki

    Alyn Sano yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, yateguye n'indirimbo yageneye abafana be mu kwizihiza Saint Valentin

    Kidum yatangaje ko gutaramira mu Rwanda abifata nko guhura n'abavandimwe be 

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakundana, hateguwe igitaramo Amore Valentine’s Gala

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152260/alyn-sano-avuye-muri-kenya-naho-kidum-ashaka-kwerekana-itandukaniro-ibyo-kwitega-mu-burori-152260.html

  • Ubukana bw'umutingito wumvikanye mu Rwanda mu mboni z'inzobere – #rwanda #RwOT

    RMB yatangaje ko uwo mutingito wumvikanye ku wa 13 Gashyantare 2025 ahagana Saa 13:16, uturutse mu Kiyaga cya Edward muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Inzobere mu bijyanye n'imiterere y'Isi, zigaragaza ko kugira ngo umutingito wangize cyane, bigirwamo uruhare n'ibintu byinshi, birimo imiterere y'aho wabereye, ubukana bwawo, ibikorwaremezo bihari, inshuro wumvikanye n'ibindi.

    Uwaganiriye na IGIHE yagaragaje ko nk'uyu mutingito uri ku gipimo cya 5,4, ushobora kubera ahantu hatamenyerewe imitingito ngo babe bariteguye, byajyana n'uburyo imyubakire yaho itajyanye n'igihe bagasenyerwa, ariko mu busanzwe uba udakanganye.

    Yakomeje avuga ko umutingito uri ku gipimo cya 5,5 kuzamura ukabera hafi ya santere runaka irimo ibikorwaremezo, icyo gice kiba kiri mu kaga ku buryo abantu baba bashobora gusenyerwa.

    Bijyanye n'uko imitingito myinshi ikunda guturuka muri RDC, inzobere zigaragaza ko iyo uturutse muri icyo gihugu abantu batangira gutekereza ku mutingito uri ku kigero kiri hafi ya 6 kuko ari yo ikunze kuharangwa.

    Nk'ubu umutingito uheruka kuba ku gipimo cya 6,2 wabereye mu Mujyi wa Bukavu muri RDC wangiza ibintu byinshi byo mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi.

    Bagaragaza ko iyo umutingito ubereye muri RDC, abantu batekereza uri ku gipimo cya 6 ushobora kugira ingaruka no ku bice byo mu Rwanda byegereye icyo gice, bakagaragaza ko mu Rwanda ho ukunze kuhagaragara utarenga igipimo cya 5.

    Ikindi bagaragaza ni uko umutingito uri ku gipimo cya 5,4 cyangwa hejuru yaho gato ushobora kwangiza, ni igihe ikirunga kiri kuruka, imitingito yo kuri urwo rwego igakomeza kwiyongera mu gihe gito, bishobora gushegesha ibikorwaremezo, ariko bakavuga ko umutingito nk'uyu uza ari umwe, kwangiriza ibintu bitabaho cyane.

    Uwaganirije IGIHE ati 'Uyu mutingito wa 5,4 wumvikanye nta byago wateza, keretse ku baturiye aho wabereye kandi na bo batubatse neza. Mu Rwanda ho nta kibazo byateza.'

    Mu ntangiriro za Mutarama 2025 umutingito wari ku gipimo cya 7.1 wibasiye ibice by'Uburasirazuba bw'u Bushinwa abagera kuri 95 bitabye Imana, abandi barenga 130 barakomereka.

    Iyi nzobere mu bijyanye n'imitingito yavuze ko bijyanye n'uko u Rwanda ruherereye aho ibisheshe (plaques, plates) by'Isi bitandukanira, byaba ari ibitangaza ko haba umutingito wagera ku kigero cya 7, ikagaragaza ko uba uri kuri gatanu cyangwa gatandatu, ikibazo kikaba ko impamvu na yo yangiza ari uko uburyo bw'imyubakire buri hasi.

    Ati 'Hari ahantu ako hatandatu cyangwa hatanu hatanateza ikibazo na kimwe bijyanye n'uko bubatse. Kugira ngo umutingito wangize bijyana n'uburyo abantu bubaka. Hari ibipimo bisabwa.'

    Amakuru IGIHE ifite ni uko n'u Rwanda ruri gutegura ibipimo bisabwa mu myubakire mu guhangana n'uko iyo mitingito idakanganye yakwangiza ibintu byinshi.

    Umutingito wamaze igihe kirekire mu Rwanda wari uri ku gipimo cya 6.6, wabayeho ku wa 20 Werurwe 1966, ndetse ni wo ukomeye wabayeho mu myaka isaga 100 ishize.

    Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bahaturiye bahunga.

    Mu Rwanda humvikanye umutingito waturutse mu Kiyaga cya Edward muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imikomerere-y-umutingito-wo-ku-kigero-cya-5-4-wumvikanye-mu-rwanda-mu-mboni-z

  • U Burundi na RDC ntibyitabiriye inama yahurije impuguke mu bya gisirikare zo muri EAC i Kigali – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko izo mpuguke zizigira hamwe uko hashyirwaho uburyo bwo kubika mu buryo bw'ikoranabuhanga, inyandiko zifashishwa mu nama n'imyitozo.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'izo mpuguke, Col. Maurice Maina, yagaragaje ko bagiye kwigira hamwe uburyo bushya buzajya bwifashishwa mu kubika inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga aho kuba impapuro nk'uko byari bisanzwe.

    Ati 'Iyi nama yahamagajwe mu gutegura iyo gahunda y'uburyo byazajya bikorwa, uko twajya dushyira izo nyandiko twakoresheje mu ikoranabuhanga. Igitekerezo cyaje nyuma y'imyitozo yo mu 2022 yabereye muri Uganda izwi nka Ushirikiano Imara.

    'Icyo gihe twabonye ko hari ibihombo byinshi, birimo kuba impapuro zatakara, kuba hakenerwa nyinshi bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ibihugu bigize umuryango byifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kujya dukusanya inyandiko zirebana n'inama n'imyitozo hifashishijwe ikoranabuhanga.'

    Yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga bishobora gutanga umusaruro haba mu kubika amakuru mu buryo bwizewe, kugabanya amafaranga yagendaga ku ikoreshwa ry'impapuro no gukoresha igihe neza.

    Ku bijyanye no kuba hari ibihugu binyamuryango bititabiriye iyo nama, Col. Maina yavuze ko nta ngaruka bizagira ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo bazayemerezamo kuko ari inshingano zihuriweho z'umuryango.

    Ati 'Izi ni inshingano zihuriweho, abo batohereje ababahagarariye harimo ababigaragarije impamvu zatumye batitabira ariko ikizava muri iyi nama kizasangizwa abantu bose kandi ntabwo twaje hano kubera igihugu kimwe. Ni ibintu bihuriweho kandi by'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Nubwo bataje ariko bazabasha kubona ibyo twemeranyijwe kandi babishyire mu bikorwa.'

    Umukozi ukora mu Bunyamabanga bwa EAC, Col Caple Karangwa, yashimangiye ko mu kwimakaza ikoranabuhanga bizoroshya uburyo bwo kugera ku makuru y'ibikorwa byatambutse, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by'ibyemezo bifatwa no gushyira imbere ikoranabuhanga.

    Yemeje ko nubwo gukoresha ikoranabuhanga bisaba kuba hari ibikorwaremezo bijyanye na ryo, bitazaba imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo ibihugu bizaba byemeranyijwe.

    Ati 'Muri EAC dufite uko buri gihugu gikoresha ikoranabuhanga, ariko uru ruzaba ari urubuga rugenzurwa n'ibiro bikuru bya EAC, ntabwo hazaba hakenewe ikoranabuhanga rihambaye. Ikoreshwa, imyumvire n'uruhare rwa buri gihugu bizashingira ku ko gikoresha ikoranabuhanga. Ntabwo bizagira ingaruka cyane ahubwo mu buryo butandukanye bishobora gutuma ibihugu byihutira gushyira imbere ikoranabuhanga.'

    Uretse RDC n'u Burundi, ibindi bihugu bititabiriye iyo nama harimo Somalia na Sudani y'Epfo byagaragaje ko habayeho izindi mpamvu zatumye bititabira.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'izo mpuguke, Col. Maurice Maina, yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu kubika inyandiko bishobora gufasha mu buryo burambye

    Abitabiriye iyi nama bagiye bungurana ibitekerezo

    Umukozi ukora mu Bunyamabanga bwa EAC, Col Caple Karangwa, yashimangiye ko mu kwimakaza ikoranabuhanga bizoroshya uburyo bwo kugera ku makuru y'ibikorwa byatambutse

    Hagiye gushyirwaho uburyo amakuru arebana n’inama, ibyemezo runaka n’imyitozo ku ngabo za EAC yajya abikwa mu ikoranabuhanga

    Inzobere zigaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kubika amakuru ari ingenzi cyane

    Amabendera y’u Burundi na RDC yari mu cyumba cy’inama nubwo nta babihagarariye

    Abari bahagarariye ibihugu byitabiriye muri iyo nama bafata ifoto n’uhagarariye ubunyamabanga bwa EAC

    Itsinda ry’impuguke mu bya gisirikare ziri kwiga ku buryo amakuru yajya abikwa ku ikoranabuhanga

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-na-rdc-ntibyitabiriye-inama-yahurije-impuguke-mu-bya-gisirikare-zo

  • Perezida Kagame yaganiriye na Qimiao Fan uyobora Banki y'Isi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Qimiao Fan ku mugoroba wo ku wa 13 Gashyantare 2025 nk'uko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byabitangaje bibinyukije kuri X.

    Bombi baganiriye ku guteza imbere imishinga itandukanye u Rwanda rufatanyamo na Banki y'Isi mu nzego nk'ibikorwaremezo, ubuhinzi, kubakira abaturage ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi n'izindi.

    Banki y'Isi ifatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye y'ibikorwaremezo, kubaka ingomero z'amashanyarazi no kuyageza ku baturage, uburezi, ubuhinzi, iterambere ry'abaturage n'ibindi byinshi.

    Muri Nzeri 1963 ni bwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y'Isi ndetse mu 1970 inama y'ubutegetsi y'iyi banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8$.

    Kugeza mu mpera za 2023, Banki y'Isi yari imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8$ yakoreshejwe mu iterambere ry'inzego zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubworozi n'izindi.

    Mu mpera z'Ukuboza 2024, iyi banki yahaye u Rwanda arenga miliyari 255$ azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by'ishoramari ry'abikorera ariko rirengera ibidukikije, mu rugendo rw'u Rwanda rwo kubaka iterambere ritangiza ibidukikije.

    Mu kwezi kwari kwabanje Banki y'Isi ni bwo yageneye u Rwanda miliyoni 200$ yo kubakira ubushobozi no guteza imbere ubumenyi buhabwa urubyiruko rurenga ibihumbi 200.

    Ni amafaranga yateganyijwe muri gahunda yo gufasha urubyiruko guhangana ku isoko ry'umurimo izwi nka ''Priority Skills for Growth and Youth Empowerment:PSGYE).

    Mu Ukwakira 2024 kandi Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yakiriye Qimiao Fan, wari uri kugirira uruzinduko rwe rwa mbere rw'akazi mu Rwanda, kuva yajya ku mwanya wo kuyobora Banki y'Isi muri ibyo bihugu, baganira ku bufatanye mu mishinga itandukanye iri muri Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka Itanu (NST2).

    Mu gufatanya n'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa NST2, Qimiao Fan yavuze ko bazibanda ku gushyigikira imishinga igamije kurengera ibidukikije, gufatanya mu gushora imari mu bikorwaremezo biramba, mu burezi, mu bumenyi, mu buvuzi no mu mibereho myiza y'abaturage, bikajyana no guhanga imirimo ku rubyiruko n'ubuhinzi.

    Perezida Kagame yakiriye Qimiao Fan uyobora Banki y'Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda

    Perezida Kagame na Qimiao Fan uyobora Banki y'Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia no muri Uganda baganiriye ku guteza imbere imishinga y’iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-qimiao-fan-uyobora-banki-y-isi-mu-rwanda-ku

  • Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n'ibikangisho bya mpatsibihugu #rwanda #RwOT

    #TuriKumwe, ni intero( hashtag) yatangijwe n'urubyiruko rwibumbiye mu matsinda anyuraye, rwiyemeje gushyigikira gahunda zose zubaka uRwanda rutubereye twese.

    #TuriKumwe ( #WeAreTogether cyangwa #Nous SommesEnsemble, mu ndimi z'amahanga) ni intero Abanyarwanda twese dusabwa kugira iyacu, mu rwego rwo gushyigikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kurwanya ibinyoma bishinja uRwanda uruhare mu bibazo bya Kongo, no kwereka isi yose ko tudatewe impungenge n'ibikangisho bya ba mpatsibihugu.

    Ubu butumwa #TuriKumwe, tugomba kubushyigikira mu mvugo, mu nyandiko no mu bikorwa, tubusakaza ku mbuga nkoranyambaga zose, kugirango isi nzima imenye ko Abanyarwanda twese duhagurukira rimwe iyo hageze kurwanirira uRwanda.

    Turashishikarizwa kandi kugura no guterwa ishema no kwambara imipira yanditseho #TuriKumwe, #WeAreTogether cyangwa #NousSommesEnsemble, amagambo meza aherekejwe n'ifoto ya Perezida Kagame.

     

    Mucyo turwane ku gaciro kacu!

    Abanyarwanda b'ingeri zose, baba abatuye mu Rwanda, baba n'abari mu mahanga, by'umwihariko urubyiruko, muzirikane ko ubwo twatoraga Paul Kagame hafi 100% ngo atuyobore mu nzira ituganisha aheza, twamwijeje kumufasha gusohoza inshingano.

    Imvugo nibe ingiro rero, twereke Perezida Kagame ko dushyigikiye ingamba ziturindira umutekano, tutitaye ku badukangisha ibihano, kuko bitaduhangayikishije kurusha ubuzima bwacu.

    Bamwe mu bo mu burengerazuba bw'isi baracyashaka kudukandamiza bitwaje imfashanyo. Baribeshya ariko, kuko hari abandi benshi banafite ubushobozi bugaragara, biteguye gukorana n'uRwanda kuko ari umufatanyabikorwa usobanutse.

    Imitekerereze ya gikoloni na mpatsibihugu ntigikora ku Rwanda.

    The post Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n'ibikangisho bya mpatsibihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urubyiruko-rwatangije-gahunda-yo-gushyigikira-perezida-kagame-mu-kurwanya-ibinyoma-nibikangisho-bya-mpatsibihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rwatangije-gahunda-yo-gushyigikira-perezida-kagame-mu-kurwanya-ibinyoma-nibikangisho-bya-mpatsibihugu

  • Rayon Sports yiyunze n’abafana bayo! Uko imikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro yagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musanze FC yanganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro waberaga kuri Stade Ubworoherane.

    Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha.

    I Rubavu, Rutsiro FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri utaha.

    Mu yindi mikino yabaye, AS Muhanga yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, Nyanza FC itsinda Police FC ibitego 2-1, Amagaju FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 naho City Boys inganya na Gorilla FC igitego 1-1.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yiyunze-nabafana-bayo-uko-imikino-ibanza-ya-1-8-mu-gikombe-cyamahoro-yagenze/

  • PSF yihanangirije abacuruzi bazagerageza kuzamura ibiciro mbere ya Nyakanga 2025 – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuvugizi wa PSF, Hunde Walter, mu kiganiro yagiranye na RBA.

    Hunde yavuze ko hari abacuruzi bashobora kwitwaza kuba ibyo bacuruza bigiye kuzamuriwa imisoro bagatangira kubizamurira igiciro mbere y'igihe cyatenganyijwe.

    Yagaze ati 'Ubu uwazamura ibyo acuruza ashingiye ku kuba hari itangazo rihindura imisoro n'imisoreshereze ku bicuruzwa runaka yaba ateye intambwe imusumba. N'amategeko yamuhana kuko niba baravuze ngo ni mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2025/26 ni uguhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2025 si uguhera muri Gashyantare, Werurwe no muri Mata. Ubu turagurisha nk'uko bisanzwe.'

    Hunde yongeyeho ko indi mpamvu abacuruzi badakwiye kuzamura ibiciro by'ibicuruzwa birebwa n'iyo politiki ivuguruye uko biboneye ari uko igiciro baranguragaho ibicuruzwa kitahindutse ko ahubwo ikizahinduka ari amafaranga abaguzi bishyura kandi ko biri mu nyungu z'abaturage.

    Ati 'N'igiciro cy'igicuruzwa runaka ku mushoramari nticyahindutse ikizahinduka n'uko umukiliya azongera icyo amuzanira. Twiteze ko dushobora kubona igabanuka ry'abakiliya kuko hari igihe ibicuruzwa bimwe Leta ibizamurira imisoro igamije kurinda umuturage. Nko ku itabi n'inzoga ishobora kuba igamije ko abantu babigura cyane kandi ni no gusaranganya ubutunzi igihugu gifite. Niba Unywa itabi n'inzoga ni ukuvuga ko iby'ibanze wamaze kubibona, gira icyo utanga rero kijye kugura iyo miti no kubaka ibyo bitaro.'

    Politiki ivuguruye y'imisoro yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025 iteganya kongera imisoro ku bicuruzwa byari bisanzwe bisora birimo inzoga n'itabi.

    Hazashyirwaho kandi umusoro ku nyongeragaciro mushya ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwishyura bitewe n'uko Leta yifuzaga ko byiyongera, bikarushaho gukoreshwa n'abaturage benshi. Ibyo birimo nka telefone ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    Ikindi giteganyijwe n'iyo politiki ivuguruye y'imisoro ni ugushyiraho umusoro mushya, uzwi nka 'Digital Services Tax', uzajya ukatwa ku bantu bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga ziva hanze y'igihugu nk'abishyura Netflix, Amazon n'izindi serivisi nk'izo.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko impamvu nyamakuru yashingiweho iyo politiki ivuguruye ari ukubasha gushyira mu bikorwa gahunda y'iterambere ya NST2, kandi bikaba bisaba amikoro kugira ngo Igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kijye ku rundi.

    Biteganyijwe ko iyo politiki ivuguriye y'imisoro izagenda ishyirwa mu bikorwa kugeza mu 2029.

    Umuvugizi wa PSF, Hunde Walter yihanangirije abacuruzi barebwa n’imisoro ivuguruye bazagerageza kuzamura ibiciro mbere ya Nyakanga 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psf-yihanangirije-abacuruzi-bazagerageza-kuzamura-ibiciro-mbere-ya-nyakanga