Blog

  • Roben Ngabo wari Umuvugizi wa Rayon Sports ye… – #rwanda #RwOT

    Radio & TV 10 yamuhaye ikaze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Yanditse iti” Mudufashe guha ikaze umunyamakuru wacu mushya Ngabo Roben muzajya mubana mu biganiro bitandukanye bya Sports”.

    Roben Ngabo yari yarageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa 6 k’umwaka wa 2023 aho yari ashinzwe Itumanaho ndetse n’imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe gusa nyuma aza kuba Umuvugizi wayo. 

    Nyuma yaho yaje kuba n’umunyamakuru wayo binyuze mu kiganiro Rayon Time kinyura kuri Isango Star.

    Roben Ngabo yakoreye ibitangaza makuru bitandukanye ibyandikira kuri murandasi [internet] birimo IGIHE ndetse n'UMUSEKE.

    Uyu munyamakuru yanakoreye Radio Isango Star ndetse na Radio 1.

    Roben Ngabo wari Umuvugizi wa Rayon Sports yerekeje kuri Radio & TV 10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152363/roben-ngabo-wari-umuvugizi-wa-rayon-sports-yerekeje-kuri-radio-tv-10-152363.html

  • WASAC yasobanuye impamvu y'ibura ry'amazi rimaze igihe kinini mu Mujyi wa Karongi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa iki kigo cyatanze nyuma y'iminsi abatuye uyu Mujyi ubarizwa mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y'Iburengerazuba, bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze ukwezi badafite amazi meza, ibikomeje kubangamira ibikorwa byabo.

    Karongi ni umwe mu mijyi yugunganira Umujyi wa Kigali, ndetse ukaba ufite umwihariko wo kuba igicumbi cy'ubukerarugendo, bijyanye n'imiterere y'aka karere, bikajyana n'uko gakora ku Kiyaga cya Kivu.

    Iri bura ry'amazi muri uyu mujyi ryatangiye kugira ingaruka ku bawutuye kuko bitewe n'igihe gishize badafite amazi n'abari bayafite mu bigega yashizemo.

    Umwe mu bafite hoteli muri uyu mujyi yavuze ko aherutse guhomba ibihumbi 900 Frw bitewe n'uko yahagaritse ubusabe bw'abantu yagombaga kwakira bitewe n'uko nta mazi yari afite muri hoteli.

    Ati 'Ntabwo wakwakira abantu 60 udafite amazi. Nasanzwe byatwicira izina mpagarika ubusabe bwabo ariko urumva ko ari igihombo kuri twe ducuruza serivisi.”

    Uretse abatanga serivisi z'ubukerarugendo n'amahoteli, n'abaturage bo muri iyi mujyi bavuga ko bari kugorwa no kuba ijerekani bari kuyigura 200 Frw.

    Umwe mu batuye muri uyu mujyi yagize ati 'Byaba byiza bagiye baduteguza ko amazi azabura mu gihe runaka kugira ngo twitegure tuvome menshi. Naho kubyuka ugasanga nta mazi ahari wari uzi ko ugiye ku kazi, bitwicira gahunda.'

    Umuyobozi w'Agateganyo wa WASAC Group, ishami rya Karongi, Niyishima Fidèle, yabwiye IGIHE ko iri bura ry'amazi mu Mujyi wa Karongi ryatewe n'imirimo yo kuvugurura imiyoboro y'amazi no kwagura Uruganda rw'Amazi rwa Kanyabusage.

    Ati 'Ntabwo nari nzi ko hari abamaze ukwezi badafite amazi, ariko nk'aho ku mahoteli uwagira ikibazo yatubwira tukamufasha.'

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'amazi, mu Murenge wa Rubengera hari kubakwa uruganda runini ruzaha amazi ingo nyinshi zo mu Karere ka Karongi no mu Karere ka Rutsiro.

    Abatuye mu Mujyi wa Karongi bamaze igihe nta mazi bafite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wasac-group-yasobanuye-impamvu-y-ibura-ry-amazi-rimaze-igihe-kinini-mu-mujyi-wa

  • Gasabo: Arakekwaho kwica umurwaza we amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Ngara.

    Ni amakuru yamenyekanye ubwo Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo yakiraga uwitwa Hakuzimana Jacques wari umwe mu bari barwaje Habumugisha avuga yishe uwo bari bafatanyije kumurwaza.

    Bose uko ari batatu bari abavandimwe; bivuze ko bari abarwaza babiri barwaje umuvandimwe wabo wari ufite ikibazo cyo mu mutwe.

    Bivugwa ko uyu murwayi yari yarivuje mu mavuriro asanzwe ariko biranga, ku wa 7 Gashyantare 2025 bamujya ku ivuriro rya gakondo ry'uwitwa Hubumugisha Pierre uzwi ku izina rya Putin, baturutse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko uwari urwaye yateye icyuma uwari umurwaje munsi y'ugutwi no mu gatuza ahagana ku mutima ahita yitaba Imana.

    Ati 'Polisi ku bufatanye n'izindi nzego nk'Urwego rw'Ubugenzacyaha, twahise tugera ahabereye icyaha dusanga Uwimana Damascène yapfuye kuko yari yamaze guterwa icyuma.'

    CIP yavuze ko uwakoze iryo bara yari amaze igihe avuzwa uburwayi bwo mu mutwe mu mavuriro asanzwe ariko byaranze ku buryo urupfu rwa nyakwigendera rwafashwe nk'impanuka yakomotse ku muntu ufite ikibazo.

    Habumugisha yahise ajyanwa mu bitaro by'abafite ibibazo byo mu mutwe bya CARAES i Ndera, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

    CIP Gahonzire yihanganshije umuryango wa nyakwigendera, yongeraho ko nubwo Turatsinze yari afite ibyangombwa byo kuvura, ariko agomba gukurikiranwa ku kuba yaracumbikiraga abarwayi kandi byo atari abyemerewe.

    Ni mu gihe ubuyobozi bw'Umurenge wa Bumbogo bwo bwavuze ko iryo vuriro ryabaye rihagaritswe by'agateganyo mu gihe nyiraryo agikurikiranyweho gukora ibirenze ibyo yaherewe uruhushya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-yishe-umurwaza-we-amuteye-icyuma

  • Nyamasheke: Abantu 19 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo abasore n'inkumi bo mu Karere ka Nyamasheke bagaragaje ipfunwe batewe no kuba mu bagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside harimo urubyiruko.

    Izo mbamutima bazigaragaje nyuma y'ibiganiro byabahuje n'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n'Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF).

    Mu birego by'ingengabitekerezo byagaragaye mu Karere ka Nyamasheke mu 2024, harimo bitatu byagaragaye ku rubyiruko, nk'aho umusore w'imyaka 19 yabonye umukecuru ahetse umwuzukuru we akavuga ngo abonye inzoka mu mutaka.

    Undi musore yaciye 'banderole' yari yamanitswe ahagiye kubera ibikorwa byo kwibuka, abajijwe icyo yabikoreye avuga ko 'wa munsi w'ubukwe bwabo wageze'.

    Mu bantu b'urubyiruko bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere ka Nyamasheke harimo n'uwabwiye umukecuru warokotse Jenoside ko azamwica.

    Umwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake, Jean Pierre Rukeratabaro, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko biteye agahinda kuba mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo urufite ingengabitekerezo ya jenoside.

    Ati “Ubundi ubusanzwe umubyeyi ni we wakabaye yigisha umwana ariko harageze ko urubyiruko tubwiza ukuri ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya jenoside ko ntacyo izamarira igihugu cyacu”.

    Mutoni Uwase Espérance ati 'Tugiye gukora amatsinda yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kugira ngo duhindure ibitekerezo bya bagenzi bacu batari mu murongo wo kubaka igihugu kandi umubyeyi wacu ari byo adushakaho'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko mu mwaka wa 2024 habonetse ibirego 19 by'ingengabitekerezo ya Jenoside birimo bitatu byagaragaye ku rubyiruko.

    Ati “Urubyiruko ni abantu basigaje igihe kinini cyo kubaho. Icyo gihe bakwiye kugikoresha neza bitwararika kugira ngo ibyaranze politiki mbi bo ntibizabagereho. Turabasaba kuba umusemburo w'impinduka aho batuye n'aho bagenda.”

    Depite Izere Ingrid Marie Parfaite yavuze ko impamvu bateguye ibi biganiro ari ukugira ngo basobanurire abaturage by'umwihariko urubyiruko amasezerano yo kurwanya Jenoside u Rwanda rwasinye no kurusaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Igihugu cyacu cyasenywe n'urubyiruko, cyabohowe n'urubyiruko, tugomba gushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko kugira ngo rukomeze gushyira imbaraga ku byagezweho, rushobore kubisigasira, ruhangane n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga'.

    Ibi biganiro byabereye mu turere turimo aka Kirehe, Rwamagana, Bugesera, Rulindo, Gicumbi, Rubavu, Ngororero, Nyamasheke na Nyamagabe.

    Depite Kayigire Therence asobanurira urubyiruko amasezerano yo kurwanya jenoside u Rwanda rwashyizeho umukono

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamasheke rwaganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rukeratabaro Jean Pierre yasabye bagenzi be kwifashisha ibimenyetso bifatika mu kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamasheke runenga bagenzi barwo bafite ingengabitekerezo ya jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-mu-2024-abantu-19-barimo-n-urubyiruko-bagaragaweho-ingengabitekerezo

  • Ishuri ry'ubuvuzi bw'amaso ryo mu Rwanda ryabaye irya mbere muri Afurika ryemewe ku ruhando mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimiye iryo shuri kubera umuhate rishyira mu masomo y'ubuvuzi bw'amaso, nyuma yo gutera iyo ntambwe ikomeye.

    Yabigarutseho ku wa 15 Gashyantare 2025, mu birori byo kwishimira iyi ntambwe yatewe kuko igaragaza umuhate w'iri shuri mu gutanga amasomo akarishya ubumenyi ku buvuzi bw'amaso mu Rwanda.

    RIIO yahawe icyemezo cyemeza ko ari ishuri ryujuje ibisabwa mu gutanga amasomo y'ubuvuzi bw'amaso ku rwego mpuzamahanga.

    Iki cyemezo gihabwa ibigo byujuje ibisabwa, kikaba gihamya ubunyamwuga n'ubuziranenge bw'ibigize porogaramu y'ubuvuzi bw'amasomo gitanga.

    Minisitiri Nsengimana Joseph yavuze ko iyi intsinzi itari kuri RIIO gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy'ingufu Leta y'u Rwanda ishyira mu guteza imbere ubuvuzi n'uburezi bufite ireme.

    Yakomeje ashima urugero rwiza riri gutanga rw'uburyo hashyirwa imbere ubunararibonye no guhanga ibishya mu buvuzi.

    Ati 'Turishimira intambwe ikomeye RIIO yateye, igaragaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwigisha no gutanga serivisi z'ubuvuzi bw'amaso ku rwego mpuzamahanga. Iyi ni intsinzi idufasha gukomeza kwihaza no gukomeza guharanira ko ubuvuzi bufite ireme bugera kuri bose.'

    Umwe mu bashinze RIIO akaba n'Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri iri shuri, Prof. John Nkurikiye, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe yatewe kandi ko byabateye imbaraga.

    Yagize ati 'Nubwo ishuri rya RIIO ryashinzwe mu 2012, ryatangiye kwigisha mu 2018 kugira ngo twitegure neza. Abanyeshuri bacu bahabwa impamyabumenyi na College of Ophthalmology of Eastern Central and Southern Africa, ariko tubashishikariza no gukora ibizamini mpuzamahanga.'

    Yongeyeho ati 'Abanyarwanda basoje amasomo yabo ubu bakorera i Rwamagana, Musanze, Kabgayi, no mu Bitaro bya Gisirikare by'u Rwanda, ndetse hari n'uwinjiye muri Kaminuza y'u Rwanda nk'umwarimu.'

    Dr. Ndayishimiye Alexis ugiye kuzuza amezi abiri yigishirizwa muri iri shuri, yavuze ko yiteze kuhungukira byinshi bizamufasha kunoza umurimo akora wo kuvura abantu amaso.

    Umukozi uvura amaso mu bitaro bya Kibagabaga, Dr. Olivier Uwizeye, yavuze ko iyo uvura mu buryo busanzwe utarajya kwiga muri iryo shuri, hari ubumenyi utaba ufite burimo no kumenya gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Iki kigo cyatangiye guhugura abaganga b'amaso mu 2018, aho kugeza muri Mutarama 2025, abaganga 26 baturutse mu bihugu bitanu bahigishirijwe barimo 10 barangije amasomo yabo mu gihe abandi 16 bakiri kwiga.

    Muri bo, 10 bakomoka mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barangije amasomo yabo, bakaba baratangiye gufasha abakeneye serivisi z'ubuvuzi bw'amaso mu mavuriro atandukanye.

    Kugeza ubu, abari kwiga baturuka mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Bahamas.

    RIIO kandi ifite abarimu mpuzamahanga n'ab'imbere mu gihugu. Yigishiriza ku bitaro bya Kibagabaga Community Eye Hospital no kuri RIIO iHospital.

    Raporo iheruka y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO) mu 2023, ivuga ko ku Isi abantu miliyari 2,2 bafite ubumuga bwo kutabona, miliyari imwe muri bo byashobokaga ko bari kuvurwa bagakira cyangwa bikaba byarakumiriwe hakiri kare.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimiye iryo shuri rya RIIO kubera umuhate rishyira mu masomo y'ubuvuzi bw'amaso

    RIIO ryabaye ishuri rya mbere muri Afurika ryemewe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga mu buvuzi bw’amaso

    Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza no kwishimira intambwe imaze guterwa

    Abiga n’abize muri iryo shuri nabo bitabiriye ibyo birori

    Umwe mu bashinze RIIO akaba n'Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri iri shuri, Prof. John Nkurikiye, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe yatewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-ry-ubuvuzi-bw-amaso-ryo-mu-rwanda-ryabaye-irya-mbere-muri-afurika

  • Arsenal yimye amatwi Minisitiri Kayikwamba wa RDC ushaka ko ihagarika ubufatanye n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Kayikwamba amaze iminsi mu Burayi azenguruka ibihugu n'amasosiyete y'ubucuruzi akomeye mu icengezamatwara ku ntambara ihuriro ry'ingabo za Leta (FARDC), FDLR, Wazalendo, abacanshuro, ingabo z'u Burundi, SAMIRDC n'abandi barwanamo na M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

    RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu bikoresho n'ingabo ariko u Rwanda mu bihe bitandukanye rwarabihakanye rugaragaza n'ibimenyetso bifatika by'uko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa.

    Ku rundi ruhande u Rwanda rushinja Guverinoma ya RDC gufatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, n'abacanshuro mu ntambara yo kwica abaturage b'igihugu cyayo n'umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko mbere yo guhaguruka iwabo yasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko bamwima amatwi.

    Ati 'Twasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko ntibigeze batuvugisha, nta gisubizo twigeze duhabwa. Uko bigaragara ntibakeneye guhura natwe.'

    Arsenal yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ndetse ni yo kipe yo mu Bwongereza ifite abafana benshi muri Afurika ikaba no mu zikurikiranwa na benshi ku Isi.

    Mbere yo kujya mu Bwongereza, RDC yari yasabye Arsenal guhagarika amasezerano y'ubufatanye yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Ukudaha agaciro ubusabe bwa RDC ku byerekeye amasezerano y'imikoranire hagati ya Arsenal n'u Rwanda kugeza ubwo Guverinoma yivamo ikavuga ko yasuzuguritse imbere y'ikipe ya Arsenal bigaragaza ko ikinyoma kidashobora gutsinda ukuri.

    Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yari abajijwe n'umunyamakuru wa CNN icyo avuga ku byakozwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n'u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.

    Yagize ati “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n'ibindi n'ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.”

    RDC imaze imyaka irenga ibiri isaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda ariko ikamera nk'ivomera mu kiva.

    Perezida Kagame ubwo yari mu nama y'Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n'Umutekano ku wa 14 Gashyantare 2025, yavuze ko imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma n'ibindi iyo biza kuba umuti w'ikibazo kiba kitaranabayeho.

    Ati 'Iyaba kwitana ba mwana, imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma, kudakorwa n'ikimwaro byari gukemura iki kibazo cyakabaye cyarakemutse kera. Ntitwakabaye twarahuye n'iki kibazo. Hari abantu babeshya batanafite impamvu.'

    Yongeye gushimangira ko ubuyobozi bwa RDC bukwiye kumva ko bufite inshingano zo gukemura ibibazo byabo aho kubyegeka ku bandi no kumva ko ibisubizo bizava ahandi.

    Kugeza ubu umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Goma, ukomereza mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyepfo, birimo n'umujyi wa Bukavu.

    Minisitiri Kayikwamba yageze mu Bwongereza yiteguye guhura na Arsenal ariko imutera umugongo

    Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arsenal-yimye-amatwi-minisitiri-kayikwamba-wa-rdc-ushaka-ko-ihagarika

  • Abashakashatsi bakomeye batunguwe nImpumuro… – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko nyuma y'imyaka igera kuri 5,000, imibiri y'abami ba Misiri yabitswe hakoreshejwe uburyo bwa mummification (uburyo bwo kubika imibiri hifashishijwe amavuta n'ibindi binyabutabire kugira ngo itabora) igifite impumuro nziza itangaje. 

    Ibi byatangajwe n'abashakashatsi bo muri University College London (UCL) (Kaminuza ya London yigisha ubumenyi butandukanye) na Kaminuza ya Ljubljana muri Slovenia (igihugu giherereye mu Burayi bw’Iburasirazuba), aho bakoze iperereza ku ‘mummies’ (imibiri y'abantu babitswe hakoreshejwe uburyo bwa mummification) icyenda, bagasanga zigifite impumuro.

    Ni impumuro zirimo izigaragaza uburyo bw'ibiti by'amashyamba (woody — impumuro ituruka ku biti bisanzwe), ibirungo (spicy — impumuro iryoshye kandi ikomeye nk'iya tangawizi cyangwa poivre), n'impumuro iryohereye (sweet — impumuro ifite uburyohe nk'ubw'ubuki cyangwa imbuto).

    Mu gushaka kumenya neza impumuro zasigaye kuri iyi mibiri, abashakashatsi bifashishije uburyo bwa gas chromatography (uburyo bwa siyansi bukoreshwa mu gutandukanya ibinyabutabire bigize impumuro runaka kugira ngo byigweho byihariye). 

    Iyi tekiniki yatumye bashobora kumenya ubwoko bw'inyongeramirire zakoreshwaga mu gutunganya imibiri y'abami ba Misiri, harimo amavuta, ibishashara (wax) (igikoresho gikoze mu bintu by'umwimerere cyangwa by'ubuhanga gikoreshwa mu gutwikira ibintu kugira ngo bidatakaza umwimerere), na resini (ikinyabutabire gituruka ku biti runaka gikoreshwa mu gukora ibintu nk'ibishashara cyangwa ibirungo).

    Dr. Cecilia Bembibre, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu kumenya uko imibiri y'abami yatunganywaga mu bihe bya kera, ati: 'Mu nkuru n'amafilime (films — amashusho yigisha cyangwa atanga ubutumwa bwa sinema), abantu bakunze kwibwira ko imibiri “mummies” zitera impumuro mbi. Twatunguwe no gusanga impumuro zazo ari nziza cyane.'

    Mu gihe cyo gutunganya imibiri y'abami ba Misiri kugira ngo izagume itarangirika, abamisiri ba kera bakoreshaga impumuro nziza. Bamwe mu miti bakoreshaga ni ibiti bya juniper (ubwoko bw'igiti gikoreshwa cyane mu gukora amavuta ahumura neza n'ibirungo), ibishashara (wax), na resini y'ibiti runaka. Izi mpumuro ntabwo zari gusa izo gushimisha, ahubwo zari n'igice cy'umuco wabo, kuko bumvaga ko umubiri ugomba kwitabwaho neza mbere yo kwinjira mu buzima bw'ikirenga.

    Uretse gutuma abantu barushaho gusobanukirwa amateka ya Misiri ya kera, ubu bushakashatsi bufite akamaro gakomeye mu kubungabunga imibiri y'abami. 

    Abashakashatsi basanze hari impumuro zerekana ibimenyetso by'itangira ry'isenyuka ry'uruhu cyangwa inyama (decomposition — igikorwa cyo kubora ku bintu byigeze kuba bizima nk'inyama cyangwa ibimera) zasigaye ku mibiri y'abami. Ibi bikazafasha abashinzwe kwita kuri izi mummies kumenya uko bazirinda kugira ngo zizagume mu buryo bwiza mu bihe biri imbere.

    Dr. Matija Strlič, umwe mu bagize iyi raporo, yavuze ko izi mpumuro zishobora no gutanga amakuru ku rwego rw'imibereho y'uwabitswe muri iyi mummification, aho dushobora kumenya niba umubiri ari uw'umwami, umuntu wo mu rwego rwo hejuru, cyangwa undi muntu usanzwe bitewe n'ibintu byakoreshejwe mu gutunganya imibiri yabo.

    Nk'uko The Guardian  yabitangaje ku itariki ya 14 Gashyantare 2025, ubu bushakashatsi ntibuzaguma mu nyandiko gusa. Impumuro zakuwe kuri iyo mibiri “mummies” zizashyirwa mu nzu ndangamurage y'i Cairo (Egyptian Museum) — ahabitswe ibintu by'amateka n'ubuhanzi bwa Misiri ya kera, aho abazisura bazashobora kuzumva bakagira uburambe nyabwo ku mateka y'Abamisiri ba kera. 

    Ibi bikazafasha gusobanukirwa neza uburyo bwo gutunganya imibiri y'abami ba Misiri n'akamaro k'impumuro mu muco wabo.

    Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152315/abashakashatsi-bakomeye-batunguwe-nimpumuro-nziza-yimibiri-yabami-ba-kera-ba-misiri-152315.html

  • Muyoboke Alex yunze Victor Rukotana numujyan… – #rwanda #RwOT

    Rukotana yabwiye InyaRwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, ko yiyunze na No Brainer bigizwemo uruhare na Muyoboke Alex utarishimiye uburyo bashaka kurangiza imikoranire yabo. 

    Ati: 'Ni inshuti yacu kuva twatangira gukorana twembi, yatwicaje atugira inama, tureba n'uko twacyemura ikibazo.' 

    Uyu muhanzi yavuze ko hari umuntu bakoranaga wagize uruhare mu mwuka mubi wavutse hagati y'abo. 

    Ati: 'Uwo muntu twatangiranye gukorana mu minsi ishize, we aba hanze y'u Rwanda, twarebye rero dusanga ari we wabaye imbarutso yo gushwana, kubera ibyo yambwiraga n'ibyo yabwiraga No Brainer.'

    Rukotana yavuze ko ubwiyunge bwe n'umujyanama we, bwanageze ku kumusaba gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo bukwiye atibasira abandi.

    No Brainer yari amaze iminsi akoresha konti z'imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ibitekerezo bye ku bantu banyuranye, byatumye hari abamubwira ko nk'umujyanama w'umuhanzi atagakwiye gutanga ibitekerezo bisenya abandi.

    Rukotana yavuze ko nyuma y'uko biyunze, Album 'Imararungu' ye ya mbere ijya hanze mu minsi iri imbere, kuko ari imwe mu mishinga bari bamaze igihe babitse.

    Rukotana na No Brainer bafite amasezerano y'imikoranire y'imyaka itatu yashyizweho umukono mu 2022. Album bitegura gushyira ku isoko ifite agaciro k'arenga Miliyoni 10 Frw.

    Uyu muhanzi aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi Album ifite ibisobanuro bitatu byumvikanisha neza impamvu yayise 'Imararungu'.

    Yavuze ko yahisemo ririya zina mu kumvikanisha ko ahantu ari hatarangwa n'irungu, mu gusobanura uburyo inka imararungu ndetse no gufasha abazayumva kutagira irungu.

    Ati 'Album nahisemo kuyita 'Imararungu' kuko njyewe ubwanjye aho ndi nta rungu ribaha, riharangwa rero nkoze Album izajya imarirungu abantu noneho ntahari.'

    Akomeza ati 'Indirimbo yitiriwe Album yitwa Inka ni Imararungu kandi koko uwirirwanye nazo(inka) ikitwa irungu ntakimurangwaho. Yewe urebye uko zitambuka, uko ziba ziri kuza, ukareba indoro yazo ukumva uko zivumera rwose irungu ntiryakwica kuko inka ni imararungu.'

    Yungamo ati 'Twayise Imararungu kuko kuyitega amatwi gusa bihwanye no kwirukana irungu ahubwo ukongera kwikunda no gusubira ku isoko uvumaho umunezero yewe ukongera no kunezerererwa umuco wacu gakundo amarangamutima menshi ndetse wuje gutaka u Rwanda rwacu cyangwa gakondo yacu.' 

    Iyo unyujije amaso mu nteguza y'iyi Album, nta wundi muhanzi Rukotana yifashishije baba barakoranye, kandi nyamara yubatse ubushuti n'abahanzi benshi.

    Rukotana yatangaje ko yiyunze na No Brainer bigizwemo uruhare na Muyoboke Alex

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152348/muyoboke-alex-yunze-victor-rukotana-numujyanama-we-barebanaga-ayingwe-152348.html

  • Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yiyambaje FERWAFA ngo imwishyurize amamiliyoni Rayon Sports yanze kumwishyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aruna Musa Madjaliwa yamaze kwandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ayisaba kumwishyuriza imishahara y'amezi 8 Rayon Sports itamuhembye.

    Ayo mezi 8 ni igihe Madjaliwa yamaze yivuza imvune, ikipe yo ikavuga ko umukinnyi yari yarataye akazi.

    Amafaranga yose hamwe Madjaliwa yishyuza arangana na miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/umurundi-aruna-moussa-madjaliwa-yiyambaje-ferwafa-ngo-imwishyurize-amamiliyoni-rayon-sports-yanze-kumwishyura/

  • Umunsi wa 17 wa shampiyona usize Rayon Sports ikanze ahababaza ikipe ya Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w'Umunsi wa 17 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo, igira amanota 40 ku mwanya wa mbere ndetse isubizamo ikinyuranyo cy'amanota atandatu hagati yayo na APR FC ya kabiri.

    Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rwa shampiyona, izakina na AS Kigali ku Cyumweru saa Kumi n'Ebyiri.

    Ni mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yo yagumye ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 12.

    Source : https://yegob.rw/umunsi-wa-17-wa-shampiyona-usize-rayon-sports-ikanze-ahababaza-ikipe-ya-kiyovu-sports/