Blog

  • U Bubiligi: Abagore bo muri FPR-Inkotanyi bahuriye mu biganiro biteza imbere imiryango yabo – #rwanda #RwOT

    Uyu mwiherero witabiriwe n'abagore 80 wari ufite insanganyamatsiko igaruka ku burere mboneragihugu nk'isoko yimakaza indangagaciro ziboneye mu muryango.

    Umwiherero wabaye ku wa 15-16 Gashyantare 2025, ubera hafi y'Umujyi wa Mons mu Karere ka Wallonne, utangizwa n'ikiganiro cy'Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Amb Gasamagera Wellars.

    Amb Gasamagera mu ijambo rye yasabye abitabiriye uyu mwiherero gukomeza gukaza umurego wo guha abana uburere bukwiye no gukomeza kubaba hafi cyane kugira ngo badatandukira bakaba bajya mu bibangiza.

    Ati 'Ndabizeye, tuzabibashimira, kandi ni n'inshingano zanyu. Ni akazi gakomeye ariko dukwiye kumva uburemere bw'izi nshingano n'icyo zivuze mu mibereho yacu nk'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n'u Rwanda muri rusange.'

    Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi mu Bunyabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, ushinzwe ibijyanye na dipolomasi n'ubukangurambaga bwa Diaspora, Karangire Christian, yavuze ko ababyeyi bakwiriye kutarebera imico mibi ikorwa na bamwe mu rubyiruko.

    Ati 'Imvugo ya 'nta gihe kitagira ab'ubu' ntigomba gutuma turebera imico itari myiza ikorwa na bamwe mu rubyiriko. Uburere mboneragihugu ni ingirakamaro mu ngamba zo kwirinda ko bikomeza.'

    Yavuze ko nubwo igihugu gishyira imbaraga nyinshi mu kugorora urubyiruko binyuze mu bigo ngororamuco, ko imiryango isabwa kugira uruhare runini mu gutanga uburere bwiza, hirindwa ko amazi yarenga inkombe.

    Assumpta Kayiranga ukora ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, imibanire, imiyoborere n'ihungabana mu muryango yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko, igaruka ku guhugurwa mu by'ubuzima bwo mu mutwe n'imibanire n'imiyoborere y'ihungabana mu muryango.

    Gilles Bazambanza uyobora ikigo kizwi nka 'Kunoza' gihinga ikawa kikanayigeza ku isoko, akaba na rwiyemezamirimo ukorera mu Rwanda no mu Bubiligi, yatanze ikiganiro cyiswe 'Ubumenyi mu ishoramari rikwiye: Impamvu n'uburyo bwo gushora imari yanjye mu Rwanda “

    Mu guhanahana amakuru y'ukuri hatanzwe ikiganiro ku bibazo byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari n'Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gitangwa na Jack Abby Habimana uyobora Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi.

    Muri uyu mwiherero haganiriwe ku bijyanye n'imibereho y'umugore w'Umunyarwanda utuye mu Bubiligi n'ibibazo ahura na byo, hagamijwe gushaka ibisubizo no kumenyana hagati yabo nk'abagore bari mu Muryango FPR-Inkotanyi. Bikorwa buri gihe iyo umwiherero nk'uyu wateguwe.

    Abagore batuye mu Bubiligi bo mu Muryango FPR-Inkotanyi bahuriye mu mwiherero, baganira ku ngingo zitandukanye

    Goretti Uwamariya, uyobora Abagore b'Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi, bateguye uyu Mwiherero

    Uyu mwiherero witabiriwe n'abagore 80

    Assumpta Kayiranga ukora ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, imibanire, imiyoborere n'ihungabana mu muryango yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko, igaruka ku guhugurwa muby'ubuzima bwo mu mutwe n'imibanire

    Umwiherero wabaye ku wa 15-16 Gashyantare 2025, ubera hafi y'Umujyi wa Mons mu Karere ka Wallonne

    Wabaye umwanya wo ku ngingo zitandukanye no kuvuga ubuhamya bw'ibyo babonye ubwo basuraga u Rwanda

    ack Abby Habimana uyobora Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi, avuga ijambo

    Mu kiganiro yatanze Umuyobozi mu Bunyabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, ushinzwe ibijyanye na dipolomasi n'ubukangurambaga bwa Diaspora, Karangire Christian, yavuze ko ababyeyi bakwiriye kutarebera imico mibi ikorwa na bamwe mu rubyiruko.

    Gilles Bazambanza uyobora ikigo “Kunoza”, mu kiganiro

    [email protected] 


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abagore-bo-muri-fpr-inkotanyi-bahuriye-mu-biganiro-biteza-imbere-224077

  • Ruhango: Ibagiro ry'ingurube bubakiwe ribagirwamo izirenga 500 mu kwezi – #rwanda #RwOT

    Ni amabagiro yubatswe binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (IFAD).

    Ibagiro ryubatswe mu Karere ka Ruhango ni rimwe muri menshi ari gutanga umusaruro kuko rikoreshwa cyane n'abacuruzi inyama z'ingurube mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Ruhango na Muhanga. Iri bagiro ribagirwaho ingurube zirenga 500 mu kwezi.

    Kugira ngo umuturage apimirwe ingurube ye, anayibagirwe bimusaba 3000 Frw arimo 2000 Frw bya serivisi 1000 Frw cy'umusoro. Iyo adafite isoko ry'inyama banamuhuza n'abazigura.

    Niyonsaba Titi Eric uyobora ibagiro rya Ruhango, avuga ko nibura uzanye ingurube ye ngo bayibage bamuha inyama nyuma y'amasaha 24 nyuma yo gusuzumwa no kubagwa mu buryo bwa kinyamwuga, inyama ahabwa ngo ziba ziriho kashe y'ubuziranenge y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), imwemerera gucuruza izo nyama.

    Ati ' Umuturage utabagishirije hano wabyikoreye iyo mu giturage inyama ze ziba zifite ingaruka. Izo nyama ntizigenzurwa ku buryo ziba zanduye zatera indwara, icyakora abaturage bagenda babyumva. Ubu ingurube z'umuturage wo mu Ruhango zagize agaciro kuko basigaye bazigurisha ku bilo ari na byo bivamo amafaranga menshi.''

    Nteziyaremye Alex utuye mu Karere ka Muhanga usanzwe akora akazi ko gucuruza inyama z'ingurube avuga ko kuva iri bagiro ryatangira gukora ni ho agurira inyama kuko aba yizeye ko zifite ubuziranenge.

    Ati 'Mbere twarazibagaga tugasanga zirwaye ariko ubu tuzana hano ingurube bakazidupimira bakamenya ko tugiye gucuruza inyama zujuje ubuziranenge. Inyungu irimo ni uko ducuruza inyama nziza kandi zizewe.''

    Ntakirutimana Hildebrand usanzwe ucururiza inyama z'ingurube mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko bishimiye ibagiro ry'ingurube ryujujwe mu Karere ka Ruhango kuko ryabafashije mu kubarinda indwara zinyuranye.

    Ati 'Inyama zipimye ziba zitandukanye na ziriya twacuruzaga mbere. Ikindi ku mucuruzi biradufasha, iyo umuyobozi akugezeho agasanga ucuruza inyama nziza zipimwe ufite n'ibyangombwa byazo nta kibazo mwagirana.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, we ashimira Leta y'u Rwanda yatekereje umushinga nka PRISM, wafashije abaturage benshi kubona amatungo magufi no guteza imbere ubworozi bw'ingurube.

    Ati 'Ririya bagiro ryahinduye byinshi kuko nta bagiro twari dufite, twari dufite iry'amatungo maremare n'andi magufi nk'ihene ariko ingurube nta hantu bazibagiraga. Ubu dukomeje kwakira abantu benshi na za hoteli nyinshi ziza kuhabagira.''

    Kuri ubu uturere twubatswemo amabagiro mato y'ingurube n'umushinga wa PRISM ni Ruhango, Huye, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rulindo, Gicumbi, Burera, Musanze na Rutsiro.

    Niyonsaba Titi Eric uyobora ibagiro rya Ruhango, avuga ko nibura uzanye ingurube ye ngo bayibage bamuha inyama nyuma y'amasaha 24

    Mu ibagiro ry’ingurube rigezweho rya Ruhango usangamo ingurube nyinshi zazanwe n'abaturage

    Mu Ruhango huzuye ibagiro rigezweho ry’ingurube


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abo-mu-ruhango-bujurijwe-ibagiro-ry-ingurube-ribagirwamo-izirenga

  • Umufana wa Rayon Sports uzwi nka ‘Rwarutabura’ yakubitiwe kuri Stade nyuma y’umukino wahuje Murera na Kiyovu Sports – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w'Umunsi wa 17 wa Shampiyona, wabereye kuri Stade ya Nyamirambo. Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports igira amanota 40, iguma ku mwanya wa mbere ndetse isubizamo ikinyuranyo cy'amanota atandatu hagati yayo na APR FC, iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.

    Ikipe ya APR FC, iri ku mwanya wa kabiri, iri gukina na AS Kigali kuri iki Cyumweru saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba. Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n'amanota 12, ikomeza kugira ibihe bikomeye muri shampiyona.

    Nyuma y'umukino, umufana ukomeye wa Rayon Sports, uzwi ku izina rya Rwarutabura, yakubitiwe kuri stade n'abashinzwe umutekano. Byavuzwe ko yateje umutekano muke ubwo yishimiraga insinzi y'ikipe ye, bikarangira arafatwa arakubitwa. Ibi byabaye imbere y'abafana benshi bari bacyishimira intsinzi, bitera impaka n'impagarara mu bakunzi ba ruhago.

    Source : https://yegob.rw/umufana-wa-rayon-sports-uzwi-nka-rwarutabura-yakubitiwe-kuri-stade-nyuma-yumukino-wahuje-murera-na-kiyovu-sports-video/

  • Abakozi ibihumbi 84 bahawe akazi mu nganda mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'agashami ko gusesengura ingamba za politiki no guteza imbere inganda muri MINICOM, Mugabe Freddy, yavuze ko mu myaka itanu ishize urwego rw'inganda mu Rwanda ruri mu zateye imbere ku muvuduko ugaragara.

    Yagaragaje ko inganda zahaye akazi abakozi bashya ibihumbi 84 bituma uyu munsi abakozi bafite akazi mu nganda bose hamwe bagera ku bihumbi 747 bingana na 16.3% by'abakozi bose mu gihugu.

    Mugabe yakomeje agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere urwego rw'inganda mu Rwanda ruteganya kwaguka ku ijanisha rifatika.

    Yagize ati 'Twifuza ko urwego rw'inganda mu myaka itanu iri imbere ruzakomeza kuzamuka ku kigero cya 10%. Ni ikigero twizeye ko tuzageraho kandi bikazafasha gahunda ya Leta y'u Rwanda yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni n'ibihumbi 250 [mu myaka itanu]'.

    Nubwo bimeze bityo ariko umusesenguzi ku ngamba z'ubucuruzi, Prof. Karuranga Egide, asanga imbaraga igihugu cyashyize mu rwego rw'inganda n'uburyo iterambere ryarwo riri kuzamuka bikwiye kujyana no kongera amasaha y'akazi ku bazikoramo.

    Aganira na RBA yagize ati 'Iyo urebye abantu bakeneye akazi ukareba imashini [zo mu ganda] twaguze, ibibanza twubatseho n'amashanyarazi twazanye ukabona abantu saa kumi n'imwe [z'umugoroba] baratashye usanga harimo icyuho. Icyo cyuho rero kirahari henshi. Niba dushaka kuzamura akazi tukazamura umusaruro ukomoka ku byo twashyizemo imbaraga nyinshi dukeneye no guhindura umuco.'

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yo mu gihembwe gishize igaragaza ko urwego rw'umurimo mu Rwanda rugizwe n'abantu 5.374.510 harimo 4.585.316 bafite akazi n'abandi 789.194 bangana na 14.7% batagafite.

    Iyo mibare igaragaza ko abadafite akazi mu Rwanda bagabanyutse mu myaka itanu ishize kuko banganaga na 17.9% icyo gihe mu gihe uyu munsi buri kuri 14.7% by'abagize urwego rw'umurimo mu gihugu.

    Abakora mu rwego rw’inganda mu Rwanda biyongeyeho ibihumbi 84 mu myaka itanu ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ibihumbi-84-bahawe-akazi-mu-nganda-mu-myaka-itanu

  • Nyanza: Umwarimu yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, bibonywe n'umugore we wari kumwe na mugenzi we wundi, atashye mu rugo avuye ku kazi mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby'uru rupfu, avuga ko uyu mwarimu yari yaratanye n'umugore we wa mbere, ashaka uwa kabiri na we wari umwarimukazi mu Murenge wa Muyira.

    Ubusanzwe, aba bombi bari barasize urugo rwabo bwite rwari i Nyabinyenga kuko umugabo yari acumbitse hafi y'ishuri yakoreraga rya GS Rubona, mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Cyabakamyi, mu gihe umugore na we yabaga i Muyira bagahura mu mpera z'icyumweru.

    Ngo mbere y'uru rupfu, ku wa 15 Gashyantare, Nyakwigendera Ngirinshuti yari yahamagaye wa mugore we muto, amusaba kuzaza kumureba mu rugo rukuru i Nyabinyenga.

    Ubwo yageraga mu rugo rero kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, ari kumwe n'undi mugore, ngo batunguwe no gusanga umugabo we amanitse mu mugozi mu rugo yapfuye.

    Meya Ntazinda ati 'Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.'

    Umwarimu wo Murenge wa Cyabakamyi yasanzwe mu mugozi yapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umwarimu-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Ngabo Roben wari umuvugizi wa Rayon Sports, yerekeje kuri Radio/TV10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ngabo Roben, wari Umuvugizi wa Rayon Sports, yatangajwe nk'umunyamakuru mushya wa Radio/TV10. Nubwo yagiye muri iyi radiyo, azakomeza gufasha Rayon Sports mu birebana n'itangazamakuru. Ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwemeje uyu mwanzuro kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, ubwo bwatangazaga ko bwakiriye umunyamakuru mushya uzajya akora ibiganiro bya siporo.

    Ngabo Roben yari amaze igihe akora ibiganiro bya siporo byerekeye Rayon Sports, by'umwihariko mu kiganiro Rayon Time. Uretse kuba umunyamakuru, yari n'Umuvugizi wa Rayon Sports ndetse anashinzwe ibikorwa by'itangazamakuru by'iyi kipe. Uyu mwanya yawufatanyaga n'akazi ke k'itangazamakuru kugeza ubwo yerekeje kuri Radio/TV10.

    Mbere yo kwinjira muri Radio/TV10, Ngabo Roben yabanje gukorera ibindi bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda, birimo Isango Star, Radio&TV1, Umuseke, ndetse na IGIHE. Nubwo yavuye muri Rayon Sports nk'Umuvugizi, azakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga z'iyi kipe, mu gihe ubuyobozi bw'iyi kipe bugishakisha uzamusimbura kuri uwo mwanya.

    Ku Radio/TV10, Ngabo Roben asanze abandi banyamakuru b'imikino bazwi, barimo Hitimana Claude, Ephraim Kayiranga, Jean Claude Kanyamahanga, na Ishimwe Adelaide. Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y'u Rwanda, n'amanota 40, ikarusha APR FC iyikurikiye amanota atandatu.

    Source : https://yegob.rw/ngabo-roben-wari-umuvugizi-wa-rayon-sports-yerekeje-kuri-radio-tv10/


  • Kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yakiriye AS Kigali mu mikino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

    UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

    Igice cya mbere kirangiye ari 0-0 hagati ya AS Kigali na APR FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda

    IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

    45′ Amakipe yombi akomeje kurwana no kubona igitego cya mbere ariko ubwugarizi ku mpande zose bikomeje kwanga’

    40′ Mahamadou lamine Bah yari ateye ishoti mu izamu rya AS kigali ariko umupira unyura hejuru y’izamu’

    38′ Umuzamu wa APR FC atabaye ikipe ya APR FC nyuma y’ishoti rya Emmanuel Okwi wari umaze kwandagaza Nshimiyimana Yunusu wa APR FC’

    38′ Franklin Onyeabor atabaye ikipe ya AS Kigali nyum,a yo kwambura umupira Cheik Djibril Ouattra’

    36′ Umuzamu Cyuzuzo aime Gael atabaye ikipe ya AS kigali nyuma y’ishoti rikomeye rya Ruboneka Jeal Bosco yari atereye kure y’urubuga rw’amahina’

    35′ Haruna Niyonzima yari akinanye neza na Emmanuel okwi ariko Yunusu aratabara’

    32′ Mahamadou Lamine Bah yari ahawe umupira mwiza na Hakim Kiwanuka ariko umupira awutera hejuru y’izamu cyane’

    31′ Ikarita y’umuhondo ihawe Emmanuel Okwi nyuma yo gutukana mu kibuga’

    30′ Denis Omed yari azamutse neza imbere y’izamu rya AS Kigali ariko umuzamu Cyuzuzo Aime Gael aratabara’

    27′ Hakim Kiwanuka wari ukiniye neza Djibril Ouattra imbere y’izamu rya AS Kigali abasifuzi bavuze ko yari yaraririye’

    27′ Ikipe ya APR FC irase igiotego gikomeye cyane nyuma y’uko Djibril Ouattra uyari akinnye neza ashakisha Dauda youssif’

    26′ Hakim Kiwanuka ateye umutwe hejuru y’izamu nyuma y’uko Djibril ouattra yari ahererekanyije neza agapira na Byiringiro Jean GilberH

    22′ Denis Omed wenyine imbere y’izamu ryambaye ubusa ananiwe gutsinda umupira yari azamuriwe na Hakim Kiwanuka’

    20′ Ishimwe Saleh atabaye ikipe ya AS Kigali nyuma y’uko Hakim Kiwanuka yari azamukanye umupira. Koruneli ya APR FC yageze ku mutwe wa Djibril Ouattra ariko ananirwa kuwutsinda’

    18′ Niyomugabo Claude ataye kure cyane umupira wa kufura ikipe ya APR FC abakunzi ba APR FC bifata mu mutwe’

    16′ Dauda Youssif yari akiniye neza Hakim Kiwanuka ariko ananirwa kugera ku mupira uramurengana’

    13′ Niyigena Clement yongeye gutabara ikipe ya APR FC nyuna y’umupira Benedata Janjier yari azamuye mu izamu rya APR FC’

    12′ Niyigena Clement akijije izamu rya APR FC nyuma ya kufura yari izamuwe na Haruna Niyonzima’

    8′ Kufura ya APR FC nyuma y’ikosa Rucogoza Ilias akoreye Mahamadou Lamine Bah, ariko Ruboneka ateye umupira ujya muri Koruneli nayo itagize icyo imarira ikipe ya ASPR FC’

    6′ Byiringiro Gilbert yari akinanye neza mna Hakim Kiwanuka ariko Kiwanuka akorera amakosa Ishimwe Saleh’

    5′ seidu Dauda YTouusif yari ashatse kubaka utuntu twiza ariko akinanye na Hakim Kiwanuka umupira uramurengana’

    2′ Amakipe yombi atangiye yatakana haba AS Kigali na APR FC ariko ubwugarizi ku mpande zombi buhagaze neza’

    1′ Akayezu Jean Bosco yari yinjiye neza mu bwugarizi bwa APR FC ariko Niyomugabo Claude ari gukina ubumoso bwa APR FC aratabara’

    UMUKINO URATANGIYE

    Mbere yo kwinjira mu kibuga abakinnyi bose ba AS Kigali sinzi ibintu babanje kwisiga kunda

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Cyuzuzo Aime Gael, Buregeya Prince, Akayezu jean Bosco, Ishimwe Saleh, Onyeabor Franklin, Haruna Niyonzima, Rucogoza Ilias, Benedata Janvier, Emmanuel Okwi, Ntirushwa Aime na, Shaban Hussein.

    Abakinnyi umutoza wa APR FC yahisemo kubanza mu kibuga ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro gilbert, Seidu Dauda Youusif, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Denis Omed, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra.

    Abakinnyi ba AS Kigali ubwo bari bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Abakinnyi ba APR FC ubwo bari bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Ni umukino ukomeye ku mpande zombi yaba AS Kigali na APR FC cyane ko zose zikiri mu buryo bwiza bwo kwegukana igikombe cya shampiyona, kubera ko mbere y'uko uyu mukino ukinwa, APR FC ni iya Kabiri n'amanota 34, naho ikipe ya AS Kigali yo ni iya Gatatu n'amanota 29.

    APR FC igiye kumanuka mu kibuga ibizi neza ko Rayon Sports zihanganiye igikombe cya shampiyona yamaze kuyishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 6 nyuma y'uko yo yamaze gutsinda Kiyovu Spor 2-1 ku munsi wa 17 wa shampiyona.

    Mu gihe APR FC yatsindwa uyu mukino ubwo bidasubirwaho imibare yo guhangana na Rayon Sjpor yaba ijemo ibihekane kuko yaba iyirushije amanota atandatu.

    Ku ruhande rwa APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igume irushwa amanota atatu gusa na Rayon Spor ya mbere.

    Ikipe ya AS Kigali nayo ishaka gutsinda uyu mukino, kuko iramutse iwutsinze, yaguma ku mwanya wa Gatatu ariko igasigara irushwa amanota abiri gusa n'ikipe iri ku mwanya wa Kabiri. 

    Bisobanuye ko gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali biraba biyinjije mu makipe ari guhanganira igikombe cya shampiyona byeruye.

    Mu mikino iheruka guhuza aya makipe yombi, ikipe ya APR FC isa n'aho iri kwigaranzura AS Kigali yigeze kumara imyaka itanu yarayifatiye ku gakanu  itazi uko gutsinda AS Kigali bimera.

    Gusa siko bikimeze kuko imikino ibiri iheruka guhuza aya makipe, APR FC yarayitsinze. Umukino uheruka ni uwo muri ½ mu gikombe cy'Intwari icyo gihe warangiye APR FC itsinze AS Kigali ibitego bibiri ku busa.

    Uko abakinnyi ba APR FC bageze kuri Kigali pele Stadium bitegura guhangana na AS Kigali

    Haruna Niyonzima mu bakinnyi bitezwe mu mukino wa AS Kigali na APR FC

     Uko abakinnyi ba AS Kigali bageze kuri Kigali Pele Stadium

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152365/live-apr-fc-yakiriye-as-kigali-mu-mukino-wo-gushaka-icyubahiro-amafoto-152365.html

  • Videwo ya weekend! Muri Kigali Pele stadium hagaragaye umwana muto wihebeye Rayon Sports yicaye ku bitugu bya se, yishimiye insinzi ya Murera – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w'Umunsi wa 17 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo, igira amanota 40 ku mwanya wa mbere ndetse isubizamo ikinyuranyo cy'amanota atandatu hagati yayo na APR FC ya kabiri.

    APR FC izakina na AS Kigali ku Cyumweru saa Kumi n'Ebyiri. Kiyovu Sports igumye ku mwanya wa nyuma n'amanota 12.

    Nyuma y'uyu mukino, abafana ba Rayon Sports bariribye indirombo bishimira insinzi gusa icyakoze ku mitima abantu benshi ni amashusho y'umwana muto wagaragaye arimo aririmba indirombo ya Rayon Sports.

    Uyu mwana wari uri ku bitugu bya se umubyara, bombi bari bambaye umwambaro wa Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/videwo-ya-weekend-muri-kigali-pele-stadium-hagaragaye-umwana-muto-wihebeye-rayon-sports-wicaye-ku-bitugu-bya-se-wishimiye-insinzi-ya-murera-video/

  • Ese Amavubi yaba abonye umutoza mwiza? Robertinho ashaka gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, akayahesha itike y'Igikombe cy'Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yatangaje ko yifuza amahirwe yo gutoza Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, kugira ngo ayiheshe itike y'Igikombe cy'Isi. Ibi yabitangaje nyuma yo gutsinda umukino wa shampiyona ari kumwe na Rayon Sports FC, aho yatsinze Kiyovu Sports FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    Robertinho ni umwe mu batoza b'Abanya-Brésil bafite ubunararibonye n'ibihembo bikomeye mu mupira w'amaguru. Yanyuze mu makipe atandukanye atsinda ibikombe, bikagaragaza ubushobozi bwe. Si ubwa mbere atoje mu Rwanda, kuko mu 2019 yatoje Rayon Sports FC, akayihesha Igikombe cya Shampiyona. Muri uwo mwaka, iyi kipe yari yageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

    Robertinho yavuze ko abakinnyi b'Abanyarwanda bamaze gukura no gutera imbere, kandi ko aramutse abahaye imyitozo ihagije, yazabafasha kugera ku rwego rwo kwitabira Igikombe cy'Isi.

    Yagize ati:'Akazi kanjye si ugutoza abakinnyi beza muri Premier League gusa, ahubwo ni ugufasha umupira w'u Rwanda muri rusange. Nabaye hano mu myaka yatambutse, none ubu mbona mufite abakinnyi bakiri bato kandi bafite ejo heza.'

    Yakomeje agira ati:'Nizeye ko Ikipe y'Igihugu izankenera. Ndabizi neza ko nzayifasha kubona itike y'Igikombe cy'Isi. Bampe amahirwe amwe gusa, mwirebere.'

    Robertinho w'imyaka 64 yatangaje ibi mu gihe FERWAFA iri gushaka umutoza mushya w'Amavubi nyuma yo gutandukana na Torsten Frank Spittler. Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda iyoboye Itsinda C mu mikino y'amajonjora y'Igikombe cy'Isi 2026, aho izakina na Nigeria na Lesotho muri Werurwe 2025, ikomeje guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy'Isi.

     

    Source : https://yegob.rw/ese-amavubi-yaba-abonye-umutoza-mwiza-robertinho-ashaka-gutoza-ikipe-yigihugu-amavubi-akayahesha-itike-yigikombe-cyisi/

  • Dr. Monique Nsanzabaganwa yashimiwe ku ruhare rwe ku mwanya w'Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU – #rwanda #RwOT

    Ni ishimwe yahawe na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, cyane ko ari n'aho uwo muryango ufite icyicaro.

    Dr. Nsanzabaganwa yatorewe kujya kuri uwo mwanya ku wa 6 Gashyantare 2021 agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva mu 2017.

    Yifashishije urubuga rwe rwa X, Dr. Nsanzabaganwa Monique yatangaje ko yishimiye guhabwa iryo shimwe ndetse agaragaza ko rwari urugendo ntagereranwa kuba Umuyobozi wungirije wa Moussa Faki Muhamat.

    Yagize ati 'Ndashimira byimazeyo abayobozi b'ibihugu n'aba za guverinoma ku cyizere bangiriye mu nshingano zikomeye zo gutanga umusanzu mu iterambere no kwihuza by'Umugabane wacu. Ndashimira abaturage bo muri Ethiopia ku rugwiro banyakiranye ndetse n'ubucuti.'

    Dr. Monique Nsanzabaganwa wari usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, yagizwe umukandida w'u Rwanda ku mwanya w'Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Ukuboza 2020.

    Ubusanzwe uwo mwanya kimwe n'Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije nawe aba afite manda y'imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe.

    Dr. Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y'Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry'u Rwanda.

    Yabaye Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu kuva muri Gicurasi 2011 kugeza mu 2020. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

    Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y'Epfo, ibijyanye n'ubukungu, abona impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n'impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu 2012.

    Ubwo yari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n'amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

    Dr. Nsanzabaganwa ari mu Nama z'Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y'ubutegetsi y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, ari no mu y'Umuryango Women's World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw'abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

    Dr. Nsanzabaganwa Monique aganira na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed

    Dr. Nsanzabaganwa yashimiwe ku ruhare rwe mu gihe cy’imyaka ine

    Dr. Monique Nsanzabaganwa yakiriwe mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-monique-nsanzabaganwa-yashimiwe-ku-ruhare-rwe-ku-mwanya-w-umuyobozi