Blog

  • 'Ndigabo' ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23 #rwanda #RwOT

    Gutsinda intambara ni ubutwari, ariko no kwemera ko watsinzwe si ubugwari. Ibi rero abarwana ku ruhande rwa Tshisekedi ntibabikozwa ngo bacishe make, kandi ibibera ku rugamba byerekana ko mu by'ukuri bari habi cyane.

    Dore nk'ubu kwihagararaho kwa Perezida Ramaphosa w'Afrika y'Epfo kudafite ishingiro, gutumye abasirikari babarirwa mu gihumbi(1.000) bari mu butumwa bwa SADC muri Kongo, n'ubu bakiri ingwate z'umutwe wa M23, nk'uko byemezwa n'ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo n'ibizwi ko bibogamiye kuri Leta ya Kongo.

    Abo basirikari babaye ingaruzwamuheto kuva mu mpera z'ukwezi gushize, ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Goma. Biganjemo abakomoka muri Afrika y'Epfo, abava muri Tanzaniya na bake bo muri Malawi.

    Abo bose barunze ku kibuga cy'indege cya Goma, ariko ibikoresho byabo bya gisirikari, birimo kajugujugu, ibimodoka byinshi by'intambara n'ibibunda birasa imizinga, bikaba byarageze mu bubiko bw'intwaro bwa M23.

    Nubwo badafite ikibazo cy'ibyo kurya no kunywa, kuko buri munsi M23 ibagemurira ibiribwa, amazi ndetse bakaba bafite n'abaganga babitaho, abo basirikari ntibabura kwibaza ku iherezo ryabo.

    Mu byifuzo byabo, abo basirikari basaba ibihugu byabo kubacyura, cyane ko n'ubundi batazi icyo bari baje kurwanira. Ikibazo rero, bazataha banyuze he ko ikibuga cy'indege cya Goma gifunze, ndetse n'icya Kavumu muri Kivu y'Amajyepfo bakoreshaga bazana ibikoresho n'abandi barwanyi, nacyo cyamaze gufatwa na M23?

    Amakuru avuga nyuma yo kugerageza kubabohoza ku ngufu ariko M23 ikabereka ko ari inzozi zidashoboka, ibihugu byabo, by'umwihariko Afrika y'Epfo, byaratakambye ngo ikibuga cy'indege cya Goma gifungurwe, maze abo basirikari n'ibikoredho byabo babone aho banyura bataha. Ubwo busabe M23 yarabwanze, kuko yabukekagamo umutego. Birashoboka ko abo yafataga nk'imfungwa z'intambara zitashye, zari kuba zibonye ubwinyagamburiro n'amahirwe yo gutangira urugamba bundi bushya.

    Ubundi buryo bwabafasha gutaha, ni ukunyura mu Rwanda nk'uko byagenze ku bacancuro barwaniriraga Tshisekedi bakaza gufatwa mpiri. Bahawe inzira mu Rwanda, ubu ndetse bamaze no kwigerera iwabo muri Roumania.

    Ni nako byagenze kandi ubwo imirambo y'abasirikari ba SADC baguye ku rugamba, yoherezwaga mu bihugu bakomokamo inyuze ku butaka bw'uRwanda.

    Aha naho haracyarimo akabazo gashingiye gusa ruri ' ndi igabo' y'ibyo bihugu, bitumva ukuntu abasirikari babyo banyura mu Rwanda bubitse umutwe, cyane cyane ko n'ubu batemera ko ari M23 yabatsinze, ko ahubwo ari ingabo z'uRwanda. Bumva rero kuhanyura nk'ingabo zatsinzwe zidohorewe n'abazitsinze, byaba ari uguseba bwa kabiri!

    Ibyo bihugu kandi bisaba ko abasirikari batahana n'ibikoresho byabo, kuko mu gihe barabasha no gusobanurira abaturage iby'urupfu rw'abaguye ku rugamba, batumva uko noneho bazasobanura uburyo indege z'intamaba n'ibitwaro bifite agaciro k'amamiliyoni y'amadolari nabyo byasigaye mu maboko y'inyeshyamba!

    Ko nshimye se u Rwanda rwabemerera gutambutsa abo basirikari batsinzwe, rwanabemerera kuhanyuza ibitwaro bya rutura, bivuye gutsemba inzirakarengane z'Abakongomani?

    Aha rero niho abasesenguzi bemeza ko umuti w'ibi byose ari ukurangiza intambara binyuze mu biganiro. Uyu waba ari n'umwanya uvugirwamo uko imfungwa z'intambara zahererekanywa. Bitabaye ibyo, igitutu cy'Abakongomani batangiye kubona ko Leta yabo idashoboye intambara, ndetse n'icy'abaturage b'ibihugu byohereje abasirikari muri Kongo, kizarusho gushyira Tshisekedi n'abamushigikiye aharindimuka.

    Gutsinda intambara ni ubutwari, ariko no kwemera ko watsinzwe ai ubugwari!

    The post 'Ndigabo' ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ndigabo-ya-ramaphosa-itumye-abasirikari-igihumbi-ba-sadc-bahera-mu-biganza-bya-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndigabo-ya-ramaphosa-itumye-abasirikari-igihumbi-ba-sadc-bahera-mu-biganza-bya-m23

  • Yakowe inka 30 na miliyoni 30! Hamisa Mobetto… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, rutahizamu wa Yanga SC, Aziz Ki yashyize hanze amashusho agaragaza ko yasabye Hamisa Mobetto kumubera umugore hanyuma Hamisa nawe arabyemera.

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gitambutse, ni bwo rutahizamu Stephanie Aziz Ki ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso yasabye ndetse anakwa umunyamideri Hamisa Mobetto nk'uko mu muco wa Tanzania bigenda.

    Amakuru ahamya ko Stephanie Aziz Ki yakoye Hamisa Mobetto inka 30 ndetse na Miliyoni 30Tzsh (16,129,350 Frw) mu birori byabaye ku wa Gatandatu.

    Nyuma yo gutanga ibisabwa hanyuma imiryango ikabaha umugisha, kuri iki Cyumweru Sheikh Walid Alhad Omar uhagarariye Dar es Salaam yabasezeranyije imbere ya Allah mu birori byabereye ku musigiti wa Nnuur uherereye i Mbweni, Dar es Salaam.

    Mu mpera za 2022, Hamisa Mobetto yavuzwe mu rukundo na Rick Ross hanyuma mu mwaka wa 2023 mo hagati atangaza ko yamaze kumutera uw’inyuma asigaye akundana n’umucuruzi witwa Kevin Sowax ariko bidaciye kabiri bahita batandukana abona guhura na Aziz Ki bashyingiranywe.


    Aziz Ki na Hamisa Mobetto bashyingiranywe 


    Aziz Ki yishyuwe inkwano ya miliyoni 30Tzsh n’inka 30

    Uretse kuba ari rutahizamu mwiza wa Yanga SC, Aziz Ki yamaze gutaha izamu rya Hamisa Mobetto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152385/yakowe-inka-30-na-miliyoni-30-hamisa-mobetto-yarongowe-amafoto-152385.html

  • Yatekereje kwiyahura! Byagenze gute ngo Bad R… – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu iherereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona. Irene Basil Masevelio yatanze ikirego avuga ko Bad Rama yanze gusohoka mu nzu ye, kandi ko amufitiye amafaranga y'ubukode angana n'ibihumbi 6900$ [9,646,358.70 Frw].

    Kwishyuza Basil amadorali ibihumbi 30$ [41,940,690.00 Frw] byamugejeje mu nkiko.

    'Uyu mugabo yambereye 'umwesikoro', ambera n'umugome ukomeye cyane, kuko yagiye antega imitego myinshi cyane'- Niko Bad Rama yasubije umunyamakuru wa InyaRwanda, ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2025, ubwo yari ategereje imyanzuro y'urubanza yarezwemo, yasohotse ku wa 12 Gashyantare 2025.

    Tariki 1 Ukuboza 2023, Bad Rama yari mu Rwanda agenzwa n'ibikorwa bibiri. Tariki 8 Ukuboza 2023, yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Hotel ya Basil i Nyarutarama, atangaza ko yinjije muri The Mane abahanzi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Babbi ndetse na BM.

    Nyuma y'iminsi ibiri, ni ukuvuga tariki 10 Ukuboza 2023, yakiriye ku meza inshuti ze, ibyamamare n'abandi mu birori byo kwakira umuvandimwe we bari baherukanaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi birori byabereye mu kabyiniro ka Basil gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Kandi yumvikanishaga ko Basil ari inshuti ye, bityo ibirori byagombaga kubera mu rugo rwe!

    Kuva icyo gihe Bad Rama yasubiye muri Amerika akomeza ibikorwa bye. Yabwiye InyaRwanda ko umwuka mubi hagati ye na Basil wavutse nyuma y'uko amwishyuje amadorali ibihumbi 30$ by'akazi bakoranye mu bihe bitandukanye, ariko undi ahitamo kuyoboka iby'inkiko.

    Bad Rama yavuze ko kuva yakwishyuza Basil byabaye imvano y'imitego myinshi yamuteze. Ati 'I Kigali yanteze imitego! Anzana i Kigali mu bintu ntari nateguye kandi ariwe byose wabiteguye, abinzanamo ku mbaraga, binarangira atanyishyuye n'ibindi byinshi atagiye anyishyura. Ndarwaye, kuko no kuvuga biri kungora.'

    Uyu mugabo yavuze ko yitabye urukiko ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2025, arwaye mu buryo bukomeye, kuko byasabye inshuti ze kumugeza ku rukiko. Yasobanuye ko impapuro Basil yifashishije amurega mu rukiko ari mpimbano, kandi yiteguye kuzakomeza kugaragaza ukuri kw'ibyabaye.

    Avuga ati 'Nzakomeza kubisobanurira abantu. Kuko hari byinshi nkiri gukurikirana, harimo n'izo mpapuro mpimbano yagiye akoresha mu rukiko. Hari impapuro zisinye (Basil afite), ugasanga njyewe izo mfite ntizisinye, kandi byose mbikura ku rukiko. Kuko izo mpapuro ntazigeze zibaho, we yabikoze kugirango abone uko yahimba ikirego cyangeza mu rukiko, abone uburyo antera ubwoba, kugira ngo arege ku byo yifuza.'

    Akomeza ati 'Nguwo rero Basil wanyu, umushoramari wanyu! Maze imyaka irenga 20 muri 'Business'. Nta muntu n'umwe turagirana ibibazo by'amafaranga.'

    Yeruye ko ibihumbi 30$ by'amadolari yishyuje Basil ari byo byabaye intandaro yo kujyanwa mu nkiko. Ati 'Ni njye umwishyuza ibihumbi 30$ ariko nibyo byabaye intandaro y'ibi bibazo byose ureba. Ngeze kure, najyaga mu rukiko, bakampamagara, mu gitondo nkajyayo, nkasobanura, mbese byari ibintu by'ubusazi.'

    Yishinja ko umutima mwiza agira utuma abantu bamuhemukira:

    Uyu mushoramari mu 2017 yahombye Miliyoni zirenga 80 Frw mu ijoro rimwe arataha akomeza ubuzima. Hadaciye kabiri, ahura n’abagabo babiri b’abacuruzi abaha Miliyoni 20 Frw baramwambura, aratuza- Niko avuga, ndetse byarangiye abahaye imbabazi, kandi n’ubu ni inshuti

    Ikindi gihe kandi yaguze ikamyo ayiha umuntu birangira nawe  ayimutwaye.

    Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram, Bad Rama yumvikanishije ko amaze kunyura muri byinshi byari gukomeretsa umutima we, ndetse ko uburyo yitwaye mu kibazo yagiranye na Basil, ari ikimenyetso cy’uko yari ageze ku rwego rwo kwiyahura.

    Ati “Mbanje gusaba Abanyarwanda bose ndetse n’abandi bankurikirana imbabazi z’uburyo naba naritwaye muri iki kibazo nahuye nacyo. Cyane cyane muri za ‘Video’ nasohoye ibibazo bikimbaho. Impamvu ni uko mu by’ukuri uriya ntiyari Bad muzima, yari Bad uri ku rwego rwo kwiyahura bitewe n’ibyari biri kumbaho nta nashobora kweguka ku gitanda kubera uburwayi kandi narabibonaga ko umuntu ari kundoha mu cyobo nabuze n’uwo natakira cyane ko hano wisanga no mu nzu wenyine.”

    Akomeza ati “Byari ibihe bigoye ku buryo icyari kindi hafi ari cyo nakoze ngo byibuze ndebe ko hari n’uwanyumva cyangwa se nanakwiyahura mukazamenya icyanyishe.”

    Bad Rama yagerageje kwiyunga na Basil biranga

    Bad Rama yasobanuye ko mbere y’uko yitaba urukiko Basil yamusuye mu rugo ari kumwe n’abandi bagabo babiri, maze abatekerereza ikibazo afitanye nawe.

    Muri abo bagabo babiri, umwe witwa Manchester yabwiye Bad Rama ko yabaye indangare kuko bitumvikana ukuntu Basil yamukoresheje ‘atarakwishyura ugakomeza kumwizera’.

    Umugabo wa Kabiri witwa Kassimu we yabajije Basil ati “Ibyo numvise byose byarabaye’. Basil ati “Yego”.

    Kassimu yahise avuga ko yiteguye gutanga amadolari ibihumbi 5 kugira ngo ikibazo gikemuke, ariko Basil amusubiza ko ibyo abikora ku giti cye kuko ‘nzi icyo nzakora akamvira mu nzu’. Bad Rama ati “Ntitwari tuzi umutego yateze kandi abo bari abantu be yari yizaniye”.

    Uyu mugabo avuga ko bidatinze yahise yisanga mu rukiko atangira kuburana, asanga umucamanza afite impapuro ‘zisinye Basil yemeza ko ari njye wazisinye’.

    Yavuze ko amasezerano Basil yagaragaje mu rukiko ‘bwari ubwa mbere nyabonye’ kuko ‘nayabonye nayahawe n’urukiko ariko yo ntasinye’.

    Bad Rama yifuza ko inyandiko Basil yatanze mu rukiko zapimwa na Polisi y’u Rwanda kugirango hamenyekane ukuri kuko ari mpimbano.

    Kandi avuga ko ariya masezerano yagaragaje mu rukiko ari ayo muri Mutarama 2025, kandi ntiyigeze ayashyiraho umukono.

    Yibuka ko yatangiye gushyidika n’uyu mugabo, nyuma y’uko tariki 9 Ukuboza 2023, amwishyuje amadolari ibihumbi 30$ akamwihorera, ahubwo agahitamo gutangira inzira y’imanza kuva ku wa 14 Mutarama 2025, asaba urukiko kumusohora mu nzu ye.

    Irene Basil Masevelio wajyanye mu nkiko Bad Rama, ni Umunyarwanda uba muri Amerika watangije Ikigo Basil Industries Ltd gikora ibikorwa by'ubwubatsi.

    Afite akabari ka The B Lounge gaherereye i Nyamirambo ndetse na'Night Club'. Anafite The B Hotel' iherereye hafi y'ikibuga cya Golf.

    Ku wa 15 Ukuboza 2023, Bad Rama yasohoye amashusho amugaragaza ari kumwe na Basil batemberera mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali

    Bad Rama yatangaje ko Basil yamujyanye mu nkiko nyuma y'uko amwishyuje amadolariibihumbi 30$ y'ibikorwa bakoranye mu bihe bitandukanye

    Bad Rama yavuze ko yitabye urukiko arwaye mu buryo bukomeye, aca mu bihe byari gutuma yiyahura

    Bad Rama ashinja Basil gukoresha impapuro mpimbano mu kirego cyashyizweho akadomo tariki 12 Gashyantare 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152386/yatekereje-kwiyahura-byagenze-gute-ngo-bad-rama-yisange-mu-manza-zatumye-asohorwa-mu-nzu-m-152386.html

  • Ibyari mu masezerano ntibisobanutse- Yvanny M… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe yari amaze iminsi abiri yamamazwa mu Mujyi wa Dubai, ndetse Sosiyete ya Agakoni TV yari yamutumiye, yari yatangiye guhamagarira abantu kuzitabira iki gitaramo uyu muhanzi yari agiye kuhakorera ku nshuro ye ya mbere. 

    Uyu muhanzi yagombaga guhaguruka ku wa Kane tariki 11 Gashyantare 2025 akerekeza muri kiriya gihugu, agataramira abakunzi be ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2025, ariko siko byagenze kuko iriya tariki yageze ari i Kigali mu gitaramo yahuriyemo n'abarimo Dj Briane na Dj Diallo. 

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Yvanny Mpano yavuze ko atabashije kujya i Dubai kubera ko 'ibiganiro byabayeho mbere bitari byiza'.

    Yavuze ko atari we wivuganye na Batman wari wamutumiye i Dubai, aho ibiganiro byabaye hagati ya Batman n'undi muntu.

    Ati 'Hari umuntu wari hagati yacu nasanze rero yaremeye ibintu bitari byo, kandi iminsi yaradufashe. Urumva rero 'Management' yanjye ibimenye irabyanga kubera imyiteguro itaragenze neza. Harimo ibintu bitagomba kubamo, kandi nta n'ubwo ari ibintu byari bikomeye.'

    Yvanny Mpano yavuze ko uriya muntu waganiriye na Batman ntibari baravuganye ku bijyanye n'amatike kuko 'Bari baganiriye ko nziyishyurira, bakazatwishyura tugeze hariya, urumva kandi hari agaciro nk'umuhanzi aba agomba kugira, ntabwo waba ugiye gutaramira abantu ngo babure kugira ibyo bakwishyurira runaka'.

    Yungamo ati 'Nasanze atari ibintu bipanze neza ku murongo njyewe na 'Management' yanjye dufata gahunda yo kubihagarika. Ubu twibereye mu bindi bikorwa, kuko twahise tunakorera igitaramo hano njye na Brianne na Dj Diallo.'

    Uyu musore yavuze ko ari gukora kuri Album ye ya mbere yise 'Igitabo cy'urukundo' mu gihe umujyanama we ari i Kigali muri iki gihe, kuko asanzwe abarizwa mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yvanny yumvikanisha ko yiteguye gutaramira i Dubai, igihe cyose ibiganiro na Batman byagenda neza, kandi agahabwa ibyamworohereza kugerayo.

    Batman wari wateguye iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko yababajwe no kuba Yvanny Mpano atarubahirije amasezerano bari bagiranye. Yavuze ko iki gitaramo cyapfuye ku munota wa nyuma, kubera ko ikipe ya Yvanny Mpano yari yemeye kwishyura amadolari1000 kugira ngo babone 'Visa' ariko ntibabikora.

    Ati 'Ibyo ngibyo ntabwo byandebaga. Ni ibintu bakabaye bariteguye mbere. Narababwiye nti mureke nzabasabira Visa niba muzabyishyura, barambwiye ngo bafite umuntu uzabibakorera, rero mu minsi ishize nibwo bambwiye ko bagize ikibazo cy'amadolari1000, kandi barambwiye ko bafite umuntu uzabafasha, mu gihe nari niteguye kubafasha.'


    Yvanny Mpano yatangaje ko yasubitse gutaramira i Dubai kubera ko ibyari mu masezerano bitamworoherezaga 

    Yvanny Mpano yavuze ko yiteguye gutaramira abafana be mu gihe cyose ibintu byajya ku murongo 

    Ni ubwa mbere Yvanny Mpano yari agiye gutaramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVANNY MPANO

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'UMUHIGI' YA YVANNY MPANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152387/ibyari-mu-masezerano-ntibisobanutse-yvanny-mpano-ku-isubikwa-ryigitaramo-cye-i-dubai-152387.html

  • Dr. Butera yibukije urubyiruko kugendera kure ibirwangiriza ubuzima – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 15 Gashyantare 2025, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gukangurira abantu b'ingeri zitandukanye by'umwihariko urubyiruko kwirinda ibihungabanya ubuzima bwabo, cyabereye kuri Maison des Jeunes, Kimisagara.

    Ibiyobyabwenge bikunda gukoreshwa n'urubyiruko birimo itabi, inzoga, urumogi n'ibindi banywa bikabagiraho ingaruka zikomeye.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw'urubyiruko mu Rwanda buri mu kaga kuko 25% banywa ibiyobyabwenge, umubare munini muri bo bakaba basogongera ku bwoko butandukanye buri kwezi.

    Dr. Yvan Butera yavuze ko urubyiruko rukwiriye kugira amahitamo meza rwirinda icyatuma ubuzima bwarwo bwangirika, nko kwishora mu biyobyabwenge.

    Yagize ati 'Uyu munsi twitaye cyane ku bintu bitatu, birimo kumenya ubuzima bw'imyororokere kugira ngo umuntu amenye ubuzima bwe abufate neza, inyigisho ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda ibyangiza ubuzima bw'umuntu by'umwihariko ibiyobyabwenge.'

    Umuyobozi muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi, yavuze ko bishimira gutanga umusanzu wabo mu gutuma abantu bagira ubuzima bwiza.

    Yagize ati 'Kugeza serivisi z'ubuvuzi aho zikenewe cyane bidufasha kuvana inzitizi mu nzira no guhindura ubuzima bwa benshi. Dutanga amahirwe ku rubyiruko kugira ngo rufate ibyemezo byiza ku buzima bwabo, haba mu gihe gito no mu gihe kirekire.'

    Muri iki gikorwa kandi urubyiruko rwapimwe indwara zirimo kanseri y'ibere na SIDA, abagore n'urubyiruko bahabwa serivisi z'ubuzima bw'imyororokere ku buntu, kugenzura uko umuvuduko w'amaraso uhagaze na diyabete n'ibindi.

    Urubyiruko rwahawe ubujyanama ku buzima bw'imyororokere, ikoreshwa ry'agakingirizo, n'uburyo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya Ibyaha n'Ibiyobyabwenge rigaragaza ko urubyiruko ruza imbere mu gukoresha ibiyobyabwenge.

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu 2023/2024 igaragaza ko ibyaha byo gukora ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo byageze mu nkiko ari 5,413.

    Dr. Yvan Butera yakanguriye urubyiruko cyane cyane ko rugomba kugira amahitamo meza birinda icyatuma ubuzima bwabo bwangirika

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, Urujeni Martine, yasabye urubyiruko kwitwararika mu bikorwa byaruganisha ahabi

    Urubyiruko rwahuguwe uko rwakoresha agakingirizo mu gihe kwifata bibananiye

    Abakozi n’abayobozi batandukanye ba Global Citizen bari bahari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamabanga-wa-leta-muri-minisante-dr-butera-yibukije-urubyiruko-kugendera

  • Ruhango: Imiryango irenga 300 yafashijwe kuva mu makimbirane – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yahuguwe mu matsinda hifashishijwe uburyo bwa GALS (Gender Action Learning System), bugamije gucengeza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo.

    GALS ni uburyo bwazanywe n'umushinga PRISM wazanywe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Muri ubu buryo imiryango ifitanye amakimbirane yigishwamo amasomo arimo indoto y'ubukungu, igiti cy'uburinganire, zahabu, ikarita y'imibanire, ubusumbane hagati y'umugore n'umugabo n'andi menshi atandukanye agamije kubakangurira gushyira hamwe n'inyungu zabyo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yavuze ko GALS bifuza kuyikwirakwiza mu Karere hose kugira ngo ibafashe mu kurwanya amakimbirane mu buryo bifatika.

    Yavuze ko kuri ubu imiryango 302 yavuye mu makimbirane burundu.

    Ati 'Nta nubwo dushaka ko bijyana n'uko PRISM yaryigishije ngo rigende rihere, ni isomo dushaka gufata rigakwizwa mu Karere hose ndetse no mu tundi turere. Ni amasomo afasha abaturage kumva ubwuzuzanye, uburinganire hagati y'abagize umuryango ku buryo babasha gufatanya no kurwanya amakimbirane.'

    Visi Meya Rusilibana yakomeje avuga kuri ubu inzego z'ibanze zanatangiye gufata amasomo ya GALS zikanayigisha mu nteko z'abaturage kuko zabonye yafasha benshi baba batabanye neza cyangwa se akanafasha abatari bumva ihame ry'uburinganire.

    Hakizimana Elam ufite imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Musebeya Akagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango, yavuze ko urugo rwe rwahoragamo intonganya ku buryo buri cyumweru yahoraga yungwa n'umugore we, kuri ubu ngo ibintu byarahindutse mu buryo bugaragara.

    Ati 'Njye maze imyaka itatu nsezeranye rero numvaga ko kuba najya mu gikoni nkateka ari ikibazo gikomeye, umugore yaba ansuzuguye ariko muri GALS baransobanuriye, banyereka uburyo mvunishamo umugore wanjye kandi koko nasanze aribyo. Ubu mu rugo byarahindutse imirimo yose ndayikora kandi biri gutanga impinduka ku buryo iwanjye maze no kunguka inka naragijwe n'abaturanyi nyuma yo kubona ko nta makimbirane tukigirana.''

    Habimana Eugène yavuze ko muri we yumvaga ko nta mugabo wafata ijerekani ngo ajye kuvoma, guteka, gutera intabire, koza amasahani n'indi mirimo myinshi abagabo benshi bumva igomba gukorwa n'abagore gusa.

    Ati 'Ubu rero niba arimo guteka ndi mu rugo nshobora koza amasahani, nshobora gufura mu gihe ari gukora indi mirimo nta mpamvu yo guharira umuntu umwe imirimo yose kuko birangira mutageze ku iterambere. Ikindi nungukiye muri GALS ni uko dusigaye dukorera ku ntego tukaba twarungutse amatungo magufi arimo ihene, inkoko ndetse nanabashije kuguramo igare.''

    Uwitije Clémentine we yavuze ko atajyaga ajya guhinga cyangwa ngo agire uruhare mu gucunga umutungo w'urugo kuko yabihariraga umugabo we, ariko ngo kuri ubu ibintu byose basigaye bafatanya kandi ngo biri kubafasha mu kwikura mu bukene.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango bwatangaje ko imiryango 302 imaze kuva mu makimbirane nyuma y'aho yigishijwe hifashishijwe uburyo bwa GALS

    Hakizimana Elam avuga ko yumvaga atajya mu gikoni ngo ateke, ariko iyi myumvire yarahindutse

    Akanyamuneza ni kose ku bahoze mu ngo zirimo amakimbirane bafashijwe na GALS

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko uburyo bwa GALS bagiye kubukwirakwiza mu mirenge yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-imiryango-irenga-300-yafashijwe-kuva-mu-makimbirane

  • Muhanga: Abantu 12 barimo abakobwa batanu bafunzwe, bakekwaho ubujura – #rwanda #RwOT

    Ni umukwabu wakozwe mu masaha y'igitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera. Polisi yafashe abasore n'abagabo barindwi ndetse n'abakobwa batanu; bose bakekwaho kugira uruhare mu bujura bukorwa mu buryo butandukanye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko aba basore n'abagabo bafashwe bakekwaho gutega abantu nijoro bakabambura, naho aba bakobwa bakekwaho kuba abafatanyacyaha aho bacumbikiraga aba bajura hamwe n'ibyo bibye.

    Ati 'Bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe.'

    SP Habiyaremye yakomeje avuga ko Polisi idahwema kuburira umuntu wese utekereza kwishora mu byaha, kubireka kuko itazamwihanganira.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko iki cyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw, ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

    Ku rundi ruhande ariko, uwahamijwe iki cyaha ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.

    Muri Nzeri 2024, Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza ya 2023/2024, yerekanye ko icyaha cy'ubujura cyari cyiganje mu Nkiko z'u Rwanda muri uwo mwaka w'Ubucamanza, aho inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 21.326.

    Ugereranyije na 2022/2023, usanga ibi byaha byariyongereye kuko muri uwo mwaka hari hakiriwe dosiye 9.979.

    Si rimwe cyangwa kabiri abatuye mu Mujyi wa Muhanga mu bice nka Gahogo, Ruhina n'ahandi, bagiye bumvikana bataka kwamburwa telefone n'amasakoshi, bagasaba ko Polisi yakaza ingamba igacogoza ababikora bose.

    Abakekwaho ubujura 12, barimo abakobwa batanu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abantu-12-barimo-abakobwa-batanu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ubujura

  • Byiringiro Lague yahishuye ko yakuze afana Ra… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro The Choice Live cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025. Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yavuze ko kuva akiri muto kugeza muri 2017 agiye muri APR FC yafanaga Rayon Sports, gusa kuri ubu akunda APR FC bijyanye n’ibyo yamukoreye birimo no kumwubakira.

    Yagize ati: “Njyewe muri 2015 nafanaga Rayon Sports kandi nafanaga Rayon Sports 100%. Njyewe narayikundaga sinzi icyo nabikoreraga njyewe ndi kukubwiza ukuri. 

    Muri 2016 nakundaga Rayon Sports nkijya muri APR FC kuva icyo gihe mpita ndeka kuyifana kuko APR FC ni ikipe nkunda birebenze kuko yaramfashije yampaye umugore, ibintu byose, yaramfashije impa inzu ariko abafana ba Rayon Sports bihangane ubu ntabwo nkiyifitiye amarangamutima. APR FC ndayikunda cyane bimwe birenze ariko nkunda APR FC kuri ubu”.

    Byiringiro Lague yanyomoje Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée wavuze ko atigeze ashaka kumusinyisha ahubwo ko yari yagiye kumwakira ku kibuga cy’indege nk’inshuti ye bisanzwe.

    Amunyomoza yagize ati “Ni byo koko Perezida wa Rayon Sports yigeze kubivuga turi inshuti rero ni inshuti yanjye peeh cyane. 

    Afite murumuna we uba muri Sueden ni nawe wanyakiriye ngenda njyayo muri Sueden nanamushimire ngomba no kumushimira, rero niwe waduhuje.

    Buriya Perezida wa Rayon Sports twavuganye uriya munsi nza arambwira ngo ese ntabwo waza muri Rayon Sports?. 

    Nanjye ndamubwira ngo ibyo birashoboka kuko nta kipe turavugana, ubwo tubitegura iryo joro arambwira ngo ndaza kukwakira tuganire n'ibikunda tukumvikana usinye ariko n'ubona ahantu hagufitiye inyungu cyane abe ari ho uzajya.

    Ndavuga nti uyu muntu ni umuntu ushobora kureberera ikipe ariko akareberera n’iz'undi muntu ku giti cye”. 

    Yakomeje avuga ko nta matike y’indege n’inzu Rayon Sports yamwishyuriye ndetse anavuga uko nyuma y’uko Twagirayezu Thaddée amwakiriye ku kibuga cy’indege yamusabye kubanza kujya ku ruhuka gusa nyuma Police FC ikaza guhita imuhamagara.

    Yagize ati “Ibintu byo kuvuga ngo amatike ya Rayon Sports mumbabarire Banyarwanda ntabwo ariyo yantegeye ni ikinyoma kubera ko njya gutandukana n'iriya kipe bari banyemereye ko bazampa amatike y'ahantu hose nzajya ndetse n'amatike y'umuryango wanjye ndetse n'inzu nagiye guhita mbamo ni njye wayiyishyuriye.

    Ubwo Perezida twahuriye ku kibuga cy'indege, ndamubwira nti rero rekanjye kuruhuka turaza kukaganira nimugoroba, maze nkigera mu rugo ubuyobozi bwa Police bwari bwabonye ko nageze i Kigali nagiye kumva numva burampamagaye burambwira buti turakwifuza waza tukaganira.”

    Kuva Byiringiro Lague yagera mu ikipe ya Police FC amaze gukina imikino 5 gusa ntabwo yari yabasha gutsinda igitego. 

    Byiringiro Lague yahishuye ko yakuze afana Rayon Sports 

    Byiringiro Lague yanyomoje Perezida wa Rayon Sports wari wahakanye ibyo kumushaka ngo abasinyire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152377/byiringiro-lague-yahishuye-ko-yakuze-afana-rayon-sportsanyomoza-perezida-wayo-152377.html

  • APR FC yitwaye neza imbere ya AS Kigali bituma ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports bahanganiye igikombe cya shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona, byasabye umunota wa kane muri itanu y'inyongera kugira ngo APR FC ibone igitego cy'intsinzi mu mukino wayihuzaga na AS Kigali urangiye ari 2-1.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu igize amanota 37 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atatu na Rayon Sports ya mbere nyuma y'imikino 17 imaze gukinwa. AS Kigali igumanye amanota 29 ku mwanya wa kane.

    Mu yindi mikino yabaye, Police FC yanyagiye Marine FC ibitego 4-0 naho Gorilla FC ya gatatu itsinda Musanze FC igitego 1-0.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yitwaye-neza-imbere-ya-as-kigali-bituma-ikomeza-kotsa-igitutu-rayon-sports-bahanganiye-igikombe-cya-shampiyona/

  • Abantu 20 bamaze gufatirwa mu bucukuzi butemewe bigizwemo uruhare na 'drones' zibugenzura – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kurwanya ubwo bucukuzi gihuriweho na Polisi, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) n'inzego z'ibanze.

    Ikoreshwa ry'iryo koranabuhanga rigamije gutahura ibirombe bitemewe bigafungwa, kurengera ibidukikije no korohereza ubucuruzi bwemewe bukorwa mu rwego rw'ubucukuzi.

    Rikoreshwa hibandwa mu bice birimo amabuye y'agaciro ariko bigoye kugeramo mu buryo busanzwe nko mu bice by'imisozi.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye The New Times ko ubwo buryo bwatangiye gutanga umusaruro mu gufata abakoraga ubucukuzi butemewe n'amategeko mu turere twa Kamonyi, Rulindo,Musanze na Rwamagana.

    Ni mu bice by'utwo turere bikize ku mabuye y'agaciro kandi bitoroshye kugeramo mu buryo busanzwe.

    ACP Rutikanga yasobanuye ko hagati ya Nzeri na Ukuboza 2024, hifashishijwe drones hafashwe abagera kuri 20 bahaga abandi akazi mu gukora ubucukuzi butemewe n'amategeko.

    Abafashwe batangiye gukurikiranwaho icyaha cyo gukora ubucukuzi butemewe mu gihe ababakoreraga bo batakurikiranywe kuko bo bahawe akazi.

    ACP Rutikanga yavuze ko gukoresha iryo koranahunga biri gufasha mu guta muri yombi abateraga urugomo abayobozi mu nzego z'ibanze bageragezaga kubahagarika.

    Ati 'Abenshi mu bakora ubucukuzi butemewe n'amategeko iyo abayobozi b'inzego z'ibanze bashatse kubagahagarika bakora ibikorwa by'urugomo. Ubucukuzi butemewe n'amategeko kandi busubiza inyuma ibikorwa bya sosiyete ziba zicukura mu buryo bwemewe.'

    Umuvugizi wa Polisi kandi yibukije abakora ubucukuzi butemewe nk'abakozi basanzwe ko harimo ingaruka nyinshi ku buzima bwabo kuko baba badakurikiza amategeko abagira inama yo kwibumbira hamwe bakaka ibyangombwa bagakora mu buryo budashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu 2024 u Rwanda rwazamuye ibihaho ku bakora ubucukuzi b'wamabuye y'agaciro batabifitiye uruhushya.

    Iyo ubikurikiranyweho abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 25 Frw ariko atarenze miliyoni 50 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe iyo ubucukuzi butemewe bwakozwe na sosiyete,ikigo cyangwa urundi rwego ruzwi igihano kigera ku ihazabu ya miliyoni zitari munsi ya miliyoni 60 Frw ariko zitarenze miliyoni 80 Frw.

    Muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere ikiciro cya kabiri, u Rwanda rutegenya gukuba kabiri ibyinjizwa n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro buri mwaka bukava kuri miliyari 1.1 z'amadolari bwinjizaga mu 2023 bukagera kuri miliyari 2.17 z'amadorali bitarenze mu 2029.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-20-bamaze-gufatirwa-mu-bucukuzi-butemewe-bigizwemo-uruhare-na-drones