Blog

  • Amajyepfo: Abarenga 6000 bahawe akazi mu gutunganya igishanga cya Nyiramageni – #rwanda #RwOT

    Iyi mirimo yatangiye mu 2022, itangirira ku gutunganya inkengero z'igishanga ku misozi igikikije ku mpande zombi, ahakozwe amaterasi y'indinganire kuri hegitari 100.

    Haciwe imirwanyasuri kuri hegitari 300, haterwa ibiti by'amashyamba kuri hegitari 100, n'ibindi byera imbuto ziribwa ku buso bwa hegitari 200.

    Ibi biziyongeraho kandi itunganywa ry'igishanga nyir'izina cya Nyiramageni gifite ubuso bwa hegitari zisaga 600.

    Imirimo yo kugitunganya izasiga iki gishanga gikikijwe n'imiyoboro y'amazi ya kilometero 19 iri gucibwa kuri ubu, ikazafasha mu gukamura iki gishanga cyibasirwaga n'imyuzure mu gihe cy'imvura nyinshi, ariko kandi inagire uruhare mu kuhira mu bihe by'izuba.

    Ni imirimo iri gukorwa mu mushinga uzwi nka 'Umushinga uzwi nka 'Sustainable Agricultural Productivity and Market linkage Project: SAPMP' ugamije guteza imbere umusaruro w'ubuhinzi no gushaka amasoko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungurije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Kajyambere Patrick, yagaragaje ko imirimo yakorewe ku nkengero za Nyiramageni yahaye abaturage imirimo myinshi binazamura ibipimo by'akarere ku itangwa ry'imirimo.

    Ati 'SAPMP yashyigikiye iyi mirimo, yafashije mu guca amaterasi, guca imirwanyasuri n'ibindi kandi byasabaga abakozi. Abaturage bacu barenga 2200 babonyemo akazi kabinjiriza amafaranga.'

    Kajyambere yakomeje avuga ko iyi gahunda yatumye intego yo guhanga akazi mu Karere ka Nyanza izamuka, ku kigero cya 28% ikava ku 5000 yari iteganijwe mu 2023/2024, ikagera kuri 6200 bigizwemo n'uyu mushinga.

    Abihuriraho n'Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, wabwiye IGIHE ko umushinga wa SAPMP wahaye abaturage 4000 b'i Gisagara akazi gatandukanye.

    Yavuze ko umushinga watanze akazi mu nguni nyinshi, harimo abafundi bubatse ubuhunikiro n'ubwakiniro bw'ibigori n'umuceri, hari abakoze mu buhumbikiro bw'ingemwe z'ibiti byatewe n'ibindi.

    Ati 'Habonetse akazi ku bantu barenga 4000, ku buryo abo bose batunzwe n'iyo mirimo ndetse bateye imbere bakora n'indi mishinga ivuye muri ayo mafaranga babonye.'

    Niyigaba Philémon, wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagari ka Katarara, avuga ko mu myaka itatu ishize uyu mushinga ugeze iwabo, akazi yabonyemo n'amasomo yo kwiga guhinga neza yahawe byatumye atera imbere.

    Ati 'Nongereye ubutaka buva ku gice cya hegitari bugera kuri hegitari n'igice, nguramo moto ntemberaho nyuma yo kwiga kuyitwara, byose kubera guhinga ibigori mu buryo bugezweho.'

    Umushinga SAPMP watewe inkunga n'Ikigega cya Koreya y'Epfo gishinzwe iterambere (KOICA), ku bufatanye na Leta y'u Rwanda, ukaba uzatwara asaga miliyari 16Frw mu gihe cy'imyaka itanu uzamara kugeza mu 2026.

    Imiriro yo gutunganya Igishanga cya Nyiramageni n’inkengero zacyo izatwara asaga miliyari 16Frw

    Abaca imirwanyasuri bakanatera n’ibiti baranabihemberwa bakiteza imbere

    Umushinga wa SAPMP uzafasha mu gukora ibilometero 19 by’imiyoboro y’amazi ku nkengero z’Igishanga cya Nyiramageni

    Imirimo yo kubaka ubwanikiro na yo yatanze akazi. Aha ni mu Kagari ka Gakoma, Umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara

    Ubuhunikiro bwo mu Murenge Mamba na bwo ni umusaruro w’ibyakozwe mu mushinga wa SAPMP

    Meya wa Gisagara, Rutaburingoga Jérome, avuga ko nta muntu utarungukiye muri SAPMP kuko n’uwari ufite ingemwe z’imbuto yarazigurishije

    Imirimo yo gutunganya Igishanga cya Nyiramageni irarimbanyije

    Niyigaba Philémon wo mu Murenge wa Ntyazo avuga ko uyu mushinga wamuteje imbere ubu akaba abarizwa mu batunze moto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abarenga-6000-bahawe-akazi-mu-gutunganya-igishanga-cya-nyiramageni

  • Abana bafite 'autisme' bagiye kubakirwa ibigo by'amashuri bitanu – #rwanda #RwOT

    'Autisme' ni ihinduka ridindiza imikurire n'imikorere y'ubwonko n'imyakura bya muntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n'iby'abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

    Uyifite akenshi arangwa n'ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kuba yananirwa kumenya uko yitwara mu bandi akaba yanaceceka nk'aho atari kumva, n'ibindi.

    Abafite 'Autisme' ntibakunda impinduka mu buzima bwabo busanzwe, ibishobora no kubatera umujinya udasanzwe mu gihe ibyo bubatse basanze byahinduwe mu bundi buryo, cyangwa se bakisanga mu bintu batamenyereye, ibibatera guhindagurika kudasanzwe mu marangamutima yabo.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yabwiye The New Times ko mu rwego rwo kubaka uburezi budaheza abana bafite 'autisme' n'abafite indi myitwarire idasanzwe bagomba gushyirirwaho integanyanyigisho n'ibigo by'amashuri byihariye aho hazubakwa kimwe muri buri ntara.

    Yagize ati 'Uburezi bwacu bugomba kudaheza mu buryo bwuzuye. Abana bafite 'autisme' bagomba gushyirirwaho integanyanyigisho yihariye. Bazubakirwa kandi amashuri, kuva mu kiburamwaka, azatuma babasha kubona ibyo bakeneye byihariye mu burezi. Leta iri guteganya kubaka ayo mashuri mu rwego rwo gufasha abo bana.'

    Kugeza ubu abana bafite 'autisme' mu Rwanda bitabwaho n'ikigo rukumbi cyitwa Autisme Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali.

    Biteganyijwe ko abana bafite ubumuga butandukanye biga mu mashuri abanza bazikuba kabiri bakava ku 40.324 bakagera ku 80.323 bitarenze mu 2029.

    Ni muri urwo rwego muri iyi myaka itanu iri imbere Leta iteganya kongera umubare w'abiga mu mashuri y'ikiburamwaka bakava ku ijanisha rya 39% bakagera kuri 65%.

    Mu gukemura ikibazo cy'ubucucike mu mashuri muri rusange kandi Leta izubaka ibyumba by'amashuri bishya bigera ku 11.240 bitarenze mu 2029.

    Abana bafite ‘autisme’ mu Rwanda bagiye kubakirwa ibigo by’amashuri byihariye muri buri ntara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bafite-autisme-bagiye-kubakirwa-ibigo-by-amashuri-bitanu

  • Amashanyarazi u Rwanda rutunganya yageze kuri megawatt 406 – #rwanda #RwOT

    Amashanyarazi ni imwe mu nkingi za mwamba zituma iterambere ry'igihugu ryihuta kuko ni yo inganda zose zifashisha mu gutunganya ibyo muntu adasiba gukenera mu buzima bwa buri munsi.

    Politike y'urwego rw'ingufu yashyizwe hanze na Minisiteri y'Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.

    Imibare igaragaza ko 27% by'aya mashanyarazi akomoka ku ngomero zifatiye ku mazi, Gas Methane ikagira 21,1% mu gihe akomoka kuri mazutu ari 7%.

    Uretse inganda z'amashanyarazi zo ku migezi, kuva mu 2015 mu Rwanda hatangiye kubyazwa amashanyarazi akomoka kuri gaz methane yatangiye ari megawatt 26,4 ariko kugeza mu mpera za 2024 yari amaze kugera kuri megawatt 82,4.

    Kuri ubu kandi hari inganda zitunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri agera kuri megawatt 85, na ho izitunganya akomoka ku mirasire y'izuba zigeze kuri megawatt 12.

    Urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n'ibihugu by'u Rwanda, u Burundi na Tanzania na rwo ruri mu zatangiye gutanga amasharazi ku muyoboro mugari mu mwaka ushize. Rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80, zigasaranganywa mu bihugu byose mu buryo buringaniye.

    Amakuru ari ku rubuga rw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu, REG, agaragaza ko amashanyarazi akomoka ku ngomero zo mu mazi angana na 43,9% mu gihe akomoka ku mirasire y'izuba ari 4,2%.

    Ingo zigerwaho n'amashanyarazi zigeze kuri 81,4%, harimo 56,5% zafatiye ku muyoboro mugari na 24,9% zifite amashanyarazi yandi yiganjemo imirasire y'izuba.

    Magingo aya Akarere ka Gakenke ni ko kageze kuri 99,3%, Muhanga igeze kuri 98,8% mu gihe Akarere ka Nyabihu ari ko gafite impuzandengo yo hasi na 69,9%.

    Kugeza ubu kandi imihanda ireshya na kilometero 2.227,6 yaracaniwe kugeza mu 2024, bikazagera mu 2029 imihanda icaniwe igeze kuri kilometero 3.237.

    Bigaragazwa ko amashanyarazi apfa ubusa kubera ibibazo bya tekinike cyangwa izindi mpamvu ari ku rugero rwa 18,9%.

    Mininfra ivuga ko mu myaka itanu iri imbere ingomero zifatiye ku mazi zizaba zimaze kuzura zizaba zitanga megawatt 81, zirimo Nyabarongo II izatanga megawatt 45.

    Politiki igenga urwego rw'ingufu igaragaza ko kugeza mu 2034 u Rwanda ruzashyira imbaraga mu kongera ingano y'amashanyarazi atunganywa haba mu ngomero zifatiye ku mazi, gaz methane, kubyaza umusaruro nyiramugengeri yose iri mu Rwanda, kugerageza kubyaza umusaruro umuyaga n'ibindi hagamijwe kugabanya ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Kugeza mu 2034, biteganyijwe ko hazubakwa ingomero zirimo Rusizi III ruzatanga mwgawatt 68, Rusizi IV ruzatanga megawatt 95 n'urwa Nsongezi ruzatanga megawatt 12.

    Urugomero rwa Rusumo ruri mu zongereye amashanyarazi mu 2024

    Kongera amashanyarazi atunganywa no kuyakwirakwiza hose biri muri gahunda zihutirwa z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashanyarazi-u-rwanda-rutunganya-yageze-kuri-megawatt-406

  • Abavuye i Bukavu bavuze ku busahuzi bwa FARDC n'intwaro zigabijwe n'amabandi (Video) – #rwanda #RwOT

    Amakuru ava mu Mujyi wa Bukavu avuga ko mu gitondo, abakora ubucuruzi guhera ku bw'ibiribwa kugera ku bw'inyama, bari mu kazi kabo nk'ibisanzwe. Nubwo bimeze bityo ariko, urujya n'uruza rwari rwahagaze ku mipaka itandukanya RDC n'u Rwanda i Rusizi.

    Mu masaha y'igitondo ubwo itsinda ry'abanyamakuru ba IGIHE ryageraga ku mupaka wa Rusizi I, ryasanze nta bantu bambuka. Ku mupaka wundi wa Rusizi II, hambukaga Abanyarwanda, umwe ku wundi gusa.

    Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Oscar Balinda, yatangaje ko umupaka wafunzwe kugira ngo habanze hagenzurwe ko nta bantu bashobora guhungabanya umutekano mu gihe urujya n'uruza rwaba rukomeje nk'ibisanzwe.

    Ati 'Rusizi II twakemuye ikibazo cyaho. Kamanyola haracyari Wazalendo n'Abarundi'. Balinda yasobanuraga ko nyuma yo kwirukana aba barwanyi aribwo ibintu biza gusubira mu buryo.

    Ku mupaka wa Rusizi II, ubwo twahageraga, twasanze Abanyarwanda bari barabuze uko bava muri Congo, batangiye kwambuka umwe ku wundi. Benshi muri bo barimo abacuruzi, gusa bavuze ko ibintu byabo byinshi byasahuwe.

    Twagiramungu Alexis ni umucuruzi uhagarariye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Yavuze ko ku wa Gatanu ubwo bumvaga ko M23 yageze mu Mujyi wa Bukavu, abasirikare ba Congo bahunze bata intwaro mu mihanda zitoragurwa n'abana bazikoresha mu kwiba

    Ati 'Twatwaraga ibicuruzwa tukabishyira mu madepo. Barabyibye byose. Ducuruza ifu y'ibigori n'ifu y'ubugari. Twari dufitemo imifuka nka 200, ubwo ni nka miliyoni 8 Frw byose barabitwaye'.

    Gizele Umutoni, ukora ubucuruzi bw'ibitunguru hagati y'u Rwanda na Congo, yavuze ko yoherezaga ibicuruzwa mu isoko rya Erakate. Ku wa Gatanu yageze kuri Congo asanga ibintu byahindutse abona abasirikare ba Congo bari guhunga agira ubwoba we na bagenzi be bagaruka mu Rwanda.

    Ati 'Ibicuruzwa twabisize muri Congo. Nyuma twumva ko babyibye. Twamaze guhomba'.

    Umutoni avuga bamwibye ibintu byinshi kuko yari yinjije muri congo ibitunguru na tungurusumu bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw byose bikaba byaribwe.

    Nubwo bimeze bityo, bombi bavuga ko kuva umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Bukavu, bizeye ko ibintu bigiye gusubira mu buryo, bakazajya bambuka nta nkomyi.

    Twagiramungu ati 'Ku gicamunsi cy'ejo ni bwo M23 yahageze, amasasu yahise ahagarara. Dufite icyizere kuko aho M23 igiye akenshi hakunze kuboneka umutekano, dufatiye urugero nka Goma. Dufite icyizere ko tugiye gukora ubucuruzi bwacu neza'.

    Umutoni we ati 'Baratwiba, bagashyiraho imisoro, utamenya ngo ni iyi iki? Kunyura ku mupaka byari bigoye. M23 kuba yamaze kugera hano turishimye cyane. Tuzajya twambuka umupaka bo ntabwo bazajya batwaka bya byangombwa bigoye'.

    Uyu mugore avuga ko yacuruzaga umufuka umwe w'ibitunguru ku bihumbi 30 Frw, bakamusaba kuba afite icyangombwa cyo kuba muri Congo kigura ibihumbi 150 Frw.

    Ati 'Ibaze gufata umufuka umwe w'ibitunguru nshuruza ukanyaka icyangombwa cy'ibihumbi 150 Frw?'.

    Muhimpundu Enatha, umuturage wo mu Karere ka Rusizi usanzwe acuruza imyenda ya Caguwa ayivanye muri RDC, ku wa Gatanu yagiye nk'ibisanzwe agezeyo ibintu birahinduka abura uko agaruka mu Rwanda kugeza kuri uyu wa Mbere avuganye na mugenzi we akamubwira ko we yabashije kwambuka akagera mu Rwanda.

    Ati 'Mvuye hano hakurya i Bukavu, nari nabanje gutinya kuza, kuko nabonaga inzira zimeze nabi. Mu gitondo navuganye na mugenzi wanjye ambwira ko yageze mu Rwanda nanjye ndaza'.

    Muhimpundu yavuze ko mu Mujyi wa Bukavu hagikonje, nta rujya n'uruza rurahaba ndetse n'inzu z'umucuruzi zigifunze.

    Ati 'Abaturage bakimenya ko M23 yahageze numvaga bishimye cyane, babifotorejeho bakajya banyereka. Ntabwo M23 yateje umutekano muke'.

    Benimana Emmanuel wacuruzaga muri restaurant y'i Bukavu, yavuze ko bakimenya ko M23 iri hafi kugera muri uyu mujyi bari bikingiranye mu nzu ariko bahita basohoka.

    Ati 'Abasirikare ba FARDC bahungiye za Uvira n'ubu ni ho bakiri.

    Hategekimana Jean Pierre, we yavuze ko yari asanzwe agenda muri Congo ngo abasirikare batangira guhunga yararebaga, bagenda basahura, banywa inzoga n'itabi bagenda berekeza ahitwa Plaine.

    Ati 'Bamaze kugenda bose mu kigo cya gisirikare cya Camp Nzao hasigayemo abasirikare batatu. Abana b'amabandi binjiye mu kigo cya gisirikare buri wese afata imbunda akajya atanga 1000 Frw bakamwigisha kurasa, yamara kumenya kurasa agahita agenda. Ni bo baje guhungabanya umutekano wa Quartier Latin, ni yo masasu yaraye avuga'.

    Niyonsenga Emelyne wakoraga muri hoteli yo mu Mujyi wa Bukavu, yavuze ko avuyeyo imirimo yo muri hoteli itarasubukura.

    Ati 'Maze amezi icyenda mba mu Mujyi wa Bukavu. Amakuru dufite ni uko abarasaga barasaga biba. Abarwanyi ba M23 nababonye hari n'abo twahuriye ku Rusizi i twasuhuzanyije, nta mutima mubi urebye nta kibazo'.

    Mu masaha ya mu gitondo, abarwanyi ba M23 bagaragaye mu nkengero z'umupaka wa Rusizi I. Ubwo bagendaga, abaturage bababonye, babakomeye amashyi, abandi nabo barabapepera.

    Umujyi wa Bukavu wongeye kugarukamo ituze nyuma y’iminsi hari imirwano

    Abaturage bavuga ko hari intwaro nyinshi ziri mu baturage zatawe n’abasirikare ba FARDC

    Uwambutse iki kiraro aba ageze i Bukavu muri RDC

    Ubwo abaturage bari babonye abarwanyi b’Umutwe wa M23 ahagana Saa Yine z’igitondo, babakiranye urugwiro

    Abasirikare ba M23 batemberaga hakurya ku musozi, bagenzura umutekano ku ruhande rwa RDC

    Byari ibyishimo ku baturage babonye abarwanyi ba M23 hafi yabo

    Abanyarwanda bavuye muri Congo nyuma y’iminsi mike barabuze uko bataha

    Byari ibyishimo ku bari batashye, bakakirwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda

    Ababishoboye bacyuye bimwe mu bikoresho byabo

    Uyu mubyeyi yavuze ko mu nzira ataha, nta kibazo na kimwe yigeze ahura nacyo

    Amafoto: Kwizera Hervé
    Video: Pacifique Muneza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abavuye-i-bukavu-bavuze-ku-busahuzi-bwa-fardc-n-intwaro-zigabijwe-n-amabandi

  • Game Changers: Ihangana ryeruye rya APR FC na… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Game Changers cyo kuri uyu wa Mbere twagarutse ku ihangana rigiye kugaragara hagati ya APR FC na Rayon Sports muri shampiyona cyane ko aya makipe arushanwa amanota atatu gusa, kandi bikaba bigaragara ko yose afite inyota yo gutwara igikombe cya shampiyona.

    Mu cyumweru turangije Rayon Sports yashimangiye umwanya wa mbere n'amanota 40 nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1, ikipe ya APR FC nayo ishimangira umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1.

    Mu Kiganiro Game Changers twagarutse ku ikipe ya Manchester United yatsinzwe na Tottenham Hotspurs muri shampiyona y'u Bwongereza, bikaba bikomeje kuyijyana ahabi. Kuva iyi kipe yo mu karere ka Manchester yatandukanana Sir Alex Ferguson imaze gutozwa n'abatoza barindwi ariko iraca amarenga yo kurindimuka.

    Twagarutse kuri Kylian Mbappe ukinira Real Madrid wagize intangiriro mbi muri iyi kipe ariko uko iminsi yicuma akaba akomeje kuba umukinnyi mwiza cyane. Mu mikino 34 uyu mukinnyi amaze gukinira Real Madrid.

    Iki kiganiro cyayobowe na Ishimwe Walter, Ndayishimiye ‘Fabros’ na Niyigena Geovanie.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152399/game-changers-ihangana-ryeruye-rya-apr-fc-na-rayon-muri-shampiyona-video-152399.html

  • Min. Nduhungirehe, The Ben, Sadate Munyakazi,… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yari amaze imyaka ibiri akora kuri iyi Album, ndetse ifite agaciro k'arenga Miliyoni 10 Frw, aho yagizwemo uruhare na Sosiyete y'umuziki ya I. Music. 

    Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu musore, kuko igiye hanze nyuma y'imyaka itanu ishize ari mu muziki. Kandi iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Mu ndirimbo yise 'Inyambo' humvikanamo amazina y'abantu barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Mugisha Benjamin [The Ben], Sadate Munyakazi, Alex Muyoboke, Nemeyimana Fiacre washinze ‘Fiacre Tent Maker’, Sharangabo wo muri BK Arena, Ishimwe Jean Aime 'No Brainer' n'abandi.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Victor Rukotana yavuze ko yahisemo kuririmba bariya bantu mu rwego rwo kubashimira 'uburyo bamfashije mu bihe bitandukanye, kandi mu buryo butandukanye.

    Mu bo yashimye kuri Album harimo na 'No Brainer' usanzwe ari umujyanama we 'utaraciwe intege no gufasha umuhanzi nkanjye wa gakondo'. Ati 'Ni muto ariko afite ubwenge. N'abo bose bamubwiraga kundeka bazi ukuri, rero we yahisemo icyo umutima we wamubwiye, araza turahagararana, intambara turayirwana, nibwo nanjye nari ninjiye mu muziki gakondo. Nari nkeneye umuntu wumva ibyo ndi gukora, nari nkeneye umuntu wihanganira, utubazo twanjye tumwe na tumwe.'

    Kuri Album kandi yaririmbyeho Producer Popiyeeh kubera ko 'ari umwana muto wumvise neza igitekerezo cyanjye'. Yavuze ko atekereza gukora iyi Album yashakaga kuyikorana na Producer Made Beats, ariko arangije aragenda 'kugirango mbone undi muntu umusimbura yari kuba Bob Pro, ariko ni umuntu uba ufite ibintu byinshi, ku buryo bitari byoroshye'. Ariko kandi avuga ko yifashishije Bob Pro mu kunononsora iyi Album.

    Rukotana avuga ko yahisemo Popiyeeh nyuma y'uko anagerageje gukorana n'umwe mu ba Producer bakomeye muri iki gihe 'ariko ambwira ko atabishobora, ndagutungurwa cyane'.

    Uyu muhanzi yavuze ko kuba yarashyize aba bose kuri Album ye mu ndirimbo 'Inyambo' yashakaga kumvikanisha icyo bamumariye mu muziki we gakondo. Mu bandi yaririmbye, harimo na Ras Kayaga wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Maguru'.

    Yavuze ko Ras Kayaga yanditse 70% bya buri ndirimbo iri kuri Album. Ati 'Ni umugabo mwiza, ufite inyota yo kubona umuziki gakondo hari ahantu wageze. Tuwukora mu buryo bwiza, tukawukura mu gatebo abantu bagenda bawuterekamo.'

    Muri iyi ndirimbo kandi, yanaririmbye umuhanzi Uncle Austin wabaye umujyanama we. Yavuze ko n'ubwo batagikorana muri iki gihe, ariko amufata nka Se mu muziki kuko 'twabaye abavandimwe kurusha uko yaba umuntu wareberera inyungu zanjye'. Ati 'Yaranshyigikiye! Yahoraga yiteguye kumva indirimbo zanjye. Ni umuntu mwiza kuri njye, binarenze uko abantu babitekereza.'

    Rukotana yanaririmbye Alex Muyoboke kuri Album ye, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kumushimira ko yamushishikarije gukora umuziki wa gakondo. Ati 'Ni nkaho ari we muntu wambwiraga ati zibukira uriya muziki, uze muri gakondo. Yarambwiraga ati genda ufatanye na bagenzi bawe, ukore umuziki wa gakondo.'

    Uyu muririmbyi yanaririmbye Fiacre washinze Fiacre Tent Maker avuga ko we yamugiriye inama y'uko atagomba gukomeza kuririmba asubiramo indirimbo z'abandi ibizwi nka 'Cover'. Ati 'Yarambwiye ati fata igihe cyawe, utegure indirimbo zawe ku buryo nawe bazajya basubiramo indirimbo zawe.'

    Yavuze ko Fiacre yamubwiye gukora indirimbo ze, mu gihe yari yasohoye indirimbo 'IBuhoro' yari yasubiyemo y'abandi. Ati 'Ndamushimira.'

    Rukotana yavuze ko kuririmba The Ben yashingiye mu kuba ari umuhanzi Mukuru mu muziki kandi 'twigiyeho ibintu byinshi'. 

    Yavuze ko ubwo yahuraga bwa mbere na The Ben yamuteye imbaraga 'ambwira ko ndi umuhanga'. Ati 'Naratunguwe cyane. Amfasha mu buryo bwinshi, iyo mwiyambaje aramfasha, dusangira ibitekerezo, ntekereza ko bidatinze abantu bashobora kuzabona indirimbo yanjye nawe. Ariko nawe yagize uruhare runini kuri Album yanjye.'

    Kuri Album ye, yanaririmbye Sharangabo wamufashije gutanga umusogongero wa Album ye, mu birori byabereye muri BK Arena.

    Rukotana avuga ko kuri Album ye yaririmbye Minisitiri Nduhungirehe kubera uburyo atera imbaraga abahanzi n'ubuhanzi muri rusange. Ati 'Afite ukuntu agutera imbaraga, ukamubona mu bintu byawe, urabizi ahora ahuze. Umuntu ufite mu biganza bye ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda, ubu noneho bwo kumubona ntibyoroshye, ariko twe twaramubonaga mu bintu byacu. Ntibyari byoroshye, ariko twaramubonaga.'

    Kuri Album ye kandi yaririmbye umunyamakuru David Bayingana, ndetse na Mugasa Butera. Uyu muhanzi yavuze ko kuririmba aba bose kuri Album, yabikoze mu rwego rwo kubitura, kubera uruhare bagize kuri Album ye no guhagararana nawe mu itegurwa ryayo.

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'IMARARUNGU' YA VICTOR RUKOTANA

    Victor Rukotana yashimye byihariye abarimo Amb. Nduhungirehe, Munyakazi Sadate, Muyoboke Alex, The Ben, Uncle Austin n'abandi bamushyigikiye mu itegurwa ry'iyi Album

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152394/min-nduhungirehe-the-ben-sadate-munyakazi-rukotana-yabituye-kubaririmba-kuri-album-152394.html

  • Abadepite bongeye kugaragaza impungenge ku it… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rivugurura irigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

    Ingingo nshya ziwukubiyemo zirimo iyerekeye uburyo umugore ashobora gusamira undi mu gihe we n’uwo bashakanye bifuza umwana ariko bakaba badashobora kumubyara mu buryo busanzwe no kwemerera abangavu bafite imyaka 15 guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Abadepite bongeye kugaragaza impungenge kuri izi ngingo zombi aho bamwe bavuga ko umwana w'imyaka 15 adakwiye kuboneza urubyaro atabifashijwemo n’ababyeyi be cyangwa abamurera byemewe n’amategeko.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko itegeko ryatowe mu 1998 ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakijyanye n’igihe kubera iterambere ryihuse mu buvuzi.

    Ishingiro ry'uyu mushinga ryemejwe n'Inteko Rusange y'Abadepite ku wa 5 Ugushyingo 2024, ubu rikaba riri gusuzumwa muri Komisiyo. 

    Bimwe mu byo umushinga w’itegeko rishya ugamije gukemura harimo gusimbura itegeko ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakijyanye n'igihe, kujyanisha n’igihe itegeko ryerekeye ubuzima bw'imyororokere y’abantu, guhuza amategeko ajyanye n’ubuzima mu itegeko rimwe, kugena uburyo serivisi zo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga zitangwa no kunoza imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu buvuzi.

    Umwaka ushize ku wa 5 Ugushyingo ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite uyu mushinga, Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko nubwo amategeko asanzwe ateganya ko abifatira imyanzuro ku birebana no guhabwa serivisi z'ubuzima bw'imyororokere ari abafite imyaka y'ubukure [ni ukuvuga imyaka 18], usanga bizitira ingimbi n'abangavu kuri serivisi n'amakuru ku buzima bw'imyororokere bikaba intandaro y'ubwiyongere bw'inda zitateganyijwe.

    Iri tegeko ririmo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z'ubuzima bw'imyororokere. Mu bisobanuro hagaragaza ko 'imyaka y'ubukure' muri iri tegeko bivuga imyaka 15 y'amavuko kuzamura.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana ati: 'Itegeko rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kugezwaho inyigisho n'ibikorwa by'ubuvuzi bijyanye na serivisi z'imyororokere y'abantu kandi ko nta wukwiriye kuvutswa uburenganzira kubera ivangura iryo ari ryo ryose.'

    Dr. Nsanzimana yasobanuye ko uko amategeko yari asanzwe ameze aheza abangavu n'ingimbi bakabuzwa uburenganzira bwo gufata ibyemezo by'ubuzima bwabo ndetse n'imyororokere 'kuko imyaka y'ubukure mu Rwanda ni imyaka 18 nk'uko biteganywa n'ingingo ya 104 y'itegeko rigena abantu n'umuryango.'

    Ati: 'Nubwo bimeze bityo amategeko ntabwo avuga uburyo ingimbi zishobora kubona amakuru y'ubuzima bw'imyororokere na serivisi kandi amategeko ni yo yemeza ko buri wese afite uburenganzira ku makuru na serivisi z'ubuzima bw'imyororokere. 

    Kuba rero abangavu n'ingimbi batabona amakuru ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ndetse na serivisi bituma haba ikibazo cy'inda zitateganyijwe. Uyu mushinga rero tukaba twaragabanyije ku myaka yo kwiyemerera kubona serivisi z'ubuzima.'

    Icyo gihe Depite Uwamariya Veneranda yagaragaje ko hakwiye kubaho ubushakashatsi bwerekana ko ibituma inda zitateganyijwe ziyongera mu bangavu ari uko badahabwa serivisi zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ati: 'Ndashaka kubaza niba hari ubushakashatsi bwaba bwarakozwe bukagaragaza ko igituma inda zitateganyijwe ziyongera biterwa n'uko amakuru ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere y'abantu batayamenya.'

    Dr. Nsanzimana yasobanuye ko mu mezi 12 ashize mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu bakiriye abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18 batwite bari bagiye gusuzumisha inda bagera ku 8000.

    Ati: 'Baje ku mavuriro turabakurikirana nk'abandi batwite ariko icyaje kudutera impungenge ni uko 70% by'aba cyane cyane abari munsi y'imyaka 20 ni bo bibasirwa cyane n'impfu z'ababyeyi n'iz'abana. Ni ukuvuga ko impfu z'ababyeyi n'izabana tugira hano mu gihugu 70% ziba muri muri aba bari munsi y'imyaka y'ubukure.'

    Yasobanuye ko ibyinshi bijyana n'imiterere y'umubiri no kuba umuntu atarageza imyaka yo gutwitiraho, umubiri utaritegura neza, ndetse n'abandi baba baragerageje gukuramo inda byabagwa nabi bakabireka.

    Dr. Nsanzimana yanavuze ko impfu z'abana batarageza ku myaka itanu na bo 70% bari mu bavutse ku bakobwa batarageza ku myaka y'ubukure, mu gihe 35% by'abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y'ubukure.

    Yashimangiye ko ‘bifitanye isano n'igwingira, bifitanye isano n'impfu z'ababyeyi n'abana noneho tukabona ko no mu myaka itanu ishize imibare twarayisesenguye, ntabwo yigeze ihinduka ngo igabanyuke kandi harakoreshejwe ubundi buryo abantu bashyizemo imbaraga.’

    Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n'imibereho y'abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanze barakuyemo inda, abatwite n'ababyaye bafite abana bitaho.

    Umubare munini w'aba bana ni abo mu byaro, mu gihe biganjemo abize amashuri abanza gusa, hamwe n'ayisumbuye.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ko abana 4.5% b'abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y'amavuko.

    Abadepite bongeye kugaragaza impungenge ku mushinga w’itegeko rivugurura irigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda ryemerera abangavu b’imyaka 15 kuboneza urubyaro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152397/abadepite-bongeye-kugaragaza-impungenge-ku-itegeko-ryemerera-abana-bimyaka-15-kuboneza-uru-152397.html

  • Ukuri no gukomera bizahora biganza – Amaranga… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe bamwe mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga n'abandi, bari gutambutsa ubutumwa bahaye #Hashtag ya 'Turi kumwe' ndetse na #NoMore mu kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame mu rugendo rushimangira kwihesha agaciro k'u Rwanda, n'imibanire ikwiye hagati y'Abanyafurika. 

    Doctall Kingsley yagiye atumirwa mu bihe bitandukanye mu Rwanda mu bitaramo, ibyatumye ahitamo gufata izina ry'ikinyarwanda yiyita 'Ntakirutimana'.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Doctall Kingsley yagaragaje ko Perezida Kagame ariwe mahitamo ye, kandi azi neza ko ukuri kuzatsinda.

    Mu magambo ye ati: 'Iyo badashobora kumanura umugabo hasi, batangira gukwirakwiza ibihuha. Ariko umuyobozi ufite ubunyangamugayo, icyerekezo, n'umutima ku bantu bizahora bizamuka hejuru y'ibinyoma. Ukuri no gukura bizahora biganza.'

    Kingsley yanditse ubu butumwa mu gihe Perezida Kagame amaze igihe agaragariza amahanga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikwiye kwikemurira ibibazo, aho kubyikoreza u Rwanda.

    Umukuru w'Igihugu, ubwo yari mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC i Addis Ababa muri Ethiopia, yavuze ko abantu birengagiza ikibazo cya FDLR y'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahubwo bagakomeza kwegeka ibirego ku Rwanda.

    Yavuze ko “Iyaba kwitana ba mwana, imbwirwaruhame zisize umunyu, kutagira isoni ari byo bisubizo ku kibazo cya RDC, iki kibazo kiba cyarakemutse kera cyane. Ntituba tukigifite. Dufite abantu bavuga ibinyoma kandi nta mpamvu.”

    Akomeza agira ati “Kuki mu mitwe ya bamwe, FDLR itariho? Cyangwa se kuki ari ikintu kigomba gufatwa nk’ikitagize icyo gitwaye? Iyo ugikerensheje utyo, uba urimo upfobya amateka yanjye, kandi sinabikwemerera. Uwo waba uri we wese.”

    Perezida Kagame yagaragaje ko atazemera n'umunsi n'umwe umuntu uzamuhitiramo uko agomba kubaho, no guharanira uburenganzira bw'Abanyarwanda.

    Ati: “Hari umuntu n’umwe muri iki cyumba ndimo gutakambira ngo ampe uruhushya rwo kubaho cyangwa rwo gutuma abaturage banjye babaho? Habe n’umwe. Nzaharanira kubaho kuko ari uburenganzira bwanjye. Ni ibyo.”

    “Bityo rero iyo numva abantu bavuga ibi bintu; none se ni ryari Congo izabona ko ibibazo ari ibyayo bwite? Ni gute Congo itekereza ko ibibazo byayo byose bituruka hanze yayo, dore ko ari na byo bituma ishakira ibisubizo hanze yayo? 

    U Rwanda nta ho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Twifitiye ibyacu bibazo duhanganye na byo. Congo ni nini cyane ku buryo u Rwanda rutabasha kuyiheka ku mugongo warwo.”

    Arakomeza ati “Nk’uko mbibabwiye, turi igihugu gito cyane, turakennye, ariko iyo ari ikibazo kireba uburenganzira bwacu bwo kubaho, ntimukibeshye. Nta muntu ndimo gutakambira, nta n’umwe nzatakambira.”

    Doctall Kingsley, amazina ye nyakuri ni Ogbonna Buchi Kingsley, ni umunyarwenya w’umunya-Nigeria wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impano ye yo gusetsa no gusangiza abantu urwenya rwe.

    Yavutse ku itariki ya 26 Nzeri 1990, avukira muri Leta ya Ebonyi muri Nigeria. Uretse kuba umunyarwenya, azwi kandi nk’umushyushyarugamba (MC).

    Doctall Kingsley yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu mashusho y’urwenya ashyira ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze kugaragara yambaye ikositimu itukura, karuvati y’umuhondo, n’ingofero. Imvugo ye yamamaye izwi cyane ni “This life has no balance” (Ubuzima ntibugira isano).

    Doctall Kingsley yakunze kugaragaza urukundo rukomeye ku Rwanda no kuri Perezida Paul Kagame. Yiyise izina rya “Ntakirutimana” kubera uko akunda u Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye, yagiye yerekana ko anyuzwe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame ndetse yitabiriye ibitaramo bitandukanye byabereye i Kigali.

    Yitabiriye igitaramo cya 'Iwacu Summer Comedy Festival' cyabaye ku itariki ya 9 Kamena 2024, i Gikondo mu ihema ry’imurikagurisha, aho yataramiye Abanyarwanda atera urwenya rudasanzwe.

    Uyu musore yanitabiriye igitaramo cya Japhet Mazimpaka, cyabaye ku wa 29 Ukwakira 2023, aho yishimiwe cyane n’abakunzi b’urwenya.


    Doctall Kingsley yagaragaje ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame, kandi azi neza ko ukuri kuzatsinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152406/ukuri-no-gukomera-bizahora-biganza-amarangamutima-yumunyarwenya-doctally-kuri-perezida-kag-152406.html

  • Arsenal yanze guhura na Minisitiri Kayikwamba wa RDC washakaga ko ihagarika ubufatanye bwa “Visit Rwanda” ifitanye n'u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yashakaga guhura n'ubuyobozi bw'Ikipe ya Arsenal kugira ngo abasabe guhagarika amasezerano y'imikoranire n'u Rwanda. Gusa, Arsenal ntiyamusubije cyangwa ngo imuhe umwanya wo kuganira. Aya masezerano afasha kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Guverinoma ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu bikoresho n'ingabo, ariko u Rwanda rwabihakanye kenshi, rugaragaza ibimenyetso by'uko ibyo ari ibinyoma. Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR, wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukoresha abacanshuro mu ntambara.

    Mu kiganiro na CNN, Perezida Kagame yavuze ko imbaraga RDC ishyira mu gusaba amakipe nka Arsenal guhagarika imikoranire n'u Rwanda ari guta igihe. Yavuze ko aho kwita ku bibazo by'imbere mu gihugu, RDC iri gukoresha ingufu mu kwitana ba mwana. Yongeye kubigaruka ho no mu nama y'Akanama k'Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n'umutekano, ashimangira ko RDC ikwiye gushaka ibisubizo aho kwirirwa ishinja abandi.

    Mu gihe RDC ikomeje gusaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda, nta kintu gifatika irageraho. Ubuyobozi bwa RDC bwanavuze ko bwakandamijwe no gusuzugurwa na Arsenal. Kugeza ubu, umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Goma, ukomeza kugenda wigarurira ibice bitandukanye bya Kivu y'Amajyepfo, harimo n'umujyi wa Bukavu.

    Source : https://yegob.rw/arsenal-yanze-guhura-na-minisitiri-kayikwamba-wa-rdc-washakaga-ko-ihagarika-ubufatanye-bwa-visit-rwanda-ifitanye-nu-rwanda/

  • Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Arsenal bwanze guhura na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner washakaga kubusaba guhagarika amasezerano y'imikoranire bufitanye n'u Rwanda

    Ubuyobozi bw'Ikipe y'Umupira w'Amaguru ya Arsenal, bwanze guhura na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, washakaga kubusaba guhagarika amasezerano y'imikoranire bufitanye n'u Rwanda.

    Minisitiri Kayikwamba amaze iminsi mu Burayi azenguruka ibihugu n'amasosiyete y'ubucuruzi akomeye mu icengezamatwara ku ntambara ihuriro ry'ingabo za Leta (FARDC), FDLR, Wazalendo, abacanshuro, ingabo z'u Burundi, SAMIRDC n'abandi barwanamo na M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

    RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu bikoresho n'ingabo ariko u Rwanda mu bihe bitandukanye rwarabihakanye rugaragaza n'ibimenyetso bifatika by'uko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa.

    Ku rundi ruhande u Rwanda rushinja Guverinoma ya RDC gufatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, n'abacanshuro mu ntambara yo kwica abaturage b'igihugu cyayo n'umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko mbere yo guhaguruka iwabo yasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko bamwima amatwi.

    Ati 'Twasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko ntibigeze batuvugisha, nta gisubizo twigeze duhabwa. Uko bigaragara ntibakeneye guhura natwe.'

    Arsenal yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ndetse ni yo kipe yo mu Bwongereza ifite abafana benshi muri Afurika ikaba no mu zikurikiranwa na benshi ku Isi.

    Mbere yo kujya mu Bwongereza, RDC yari yasabye Arsenal guhagarika amasezerano y'ubufatanye yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Ukudaha agaciro ubusabe bwa RDC ku byerekeye amasezerano y'imikoranire hagati ya Arsenal n'u Rwanda kugeza ubwo Guverinoma yivamo ikavuga ko yasuzuguritse imbere y'ikipe ya Arsenal bigaragaza ko ikinyoma kidashobora gutsinda ukuri.

    Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yari abajijwe n'umunyamakuru wa CNN icyo avuga ku byakozwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n'u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.

    Yagize ati 'Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n'ibindi n'ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.'

    RDC imaze imyaka irenga ibiri isaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda ariko ikamera nk'ivomera mu kiva.

    Perezida Kagame ubwo yari mu nama y'Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n'Umutekano ku wa 14 Gashyantare 2025, yavuze ko imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma n'ibindi iyo biza kuba umuti w'ikibazo kiba kitaranabayeho.

    Ati 'Iyaba kwitana ba mwana, imbwirwaruhame ziryoheye amatwi, ibinyoma, kudakorwa n'ikimwaro byari gukemura iki kibazo cyakabaye cyarakemutse kera. Ntitwakabaye twarahuye n'iki kibazo. Hari abantu babeshya batanafite impamvu.'

    Yongeye gushimangira ko ubuyobozi bwa RDC bukwiye kumva ko bufite inshingano zo gukemura ibibazo byabo aho kubyegeka ku bandi no kumva ko ibisubizo bizava ahandi.

    Kugeza ubu umutwe wa M23 wamaze kwigarurira Goma, ukomereza mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyepfo, birimo n'umujyi wa Bukavu.

    IGIHE.COM

    The post Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubuyobozi-bwa-arsenal-bwakuriye-inzira-ku-murima-minisitiri-therese-kayikwamba-uharanira-gusiga-icyasha-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubuyobozi-bwa-arsenal-bwakuriye-inzira-ku-murima-minisitiri-therese-kayikwamba-uharanira-gusiga-icyasha-u-rwanda