Blog

  • King James yavuze icyakomye mu nkokora urubug… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 13 Ukwakira 2021, nibwo King James yamuritse ku mugaragaro ruriya rubuga. Icyo gihe rwatangiye rucuruza Album ye ya Karindwi yise ‘Ubushobozi’, ndetse aza no gushyiraho filime z’abantu banyuranye zirimo n’izo Zaba Missed Call yahuriragamo na Lynda. 

    Ni urubuga rwari rwubatswe ku buryo umuntu yabashaga kumviraho indirimbo ari uko abanje kwishyura mu manyarwanda, cyangwa se akanarebaho filime abanje kwishyura. Ariko ubu ntiruboneka ku rubuga rwa Internet.

    Uru rubuga rwafashije King James gucuruza Album ye ya karindwi, kuko yakuyemo arenga Miliyoni 60 Frw, binyuze mu bantu bumvise iyi Album babanje kwishyura banyuze kuri uru rubuga.

    Zana Talent yayishinze nk’umushinga wo kuzajya acururizaho ibihangano by’abahanzi, ariko kandi akarwifashisha nka sosiyete azajya anyuzamo imbaraga ze mu gufasha abahanzi, ari naho yanyujije ubufasha yahaye umuhanzi Manick Yani usigaye ubarizwa mu mahanga muri iki gihe.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, King James yavuze ko yasanze hari byinshi byo kuvugurura kuri uru rubuga, kandi yabonye ko akeneye amaboko y’abandi bantu barimo n’abafatanyabikorwa.

    Yavuze ko gukomwa mu nkokora k’uyu mushinga, byanaturutse mu kuba atarabona abantu bazajya bakurikirana imirimo ya buri munsi y'uru rubuga.

    King James yavuze ko yubatse uru rubuga “nk’ahantu ho gucururiza ibihangano ariko ukishyura mu manyarwanda kandi ukoresheje inzira zose.”

    Uyu muririmbyi yasobanuye ko atekereza uru rubuga yifuzaga ko abahanzi bungukira mu kugera ku baturage bashobora kuba badakoresha amakarita ya Banki, ahubwo ugasanga bakoresha uburyo bwa Mobile Money cyangwa se Airtel Money.

    Yungamo ati “Ariko nanone hari n’umuntu ufite umutima wo kumva ko umuhanzi we yamufasha, yagura igihangano cye ariko uko yakiguze. Nawe bikamutera ishema, akumva ko yaguze igihangano cy’umuhanzi akunda.”

    Yanavuze ko mu kubaka uru rubuga banashyizeho uburyo umuntu ashobora kwitanga, akagura Album cyangwa se ikindi gihangano amafaranga arenze ayashyizweho ibizwi nka ‘Donation’.

    King James yavuze ko atekereza uru rubuga yarwubatse “nk’ikintu cyagirira abantu akamaro’, ari nayo mpamvu ijanisha ry’ibyo uru rubuga ruzajya rwinjiza, bizajya ku ruhande rw’umuhanzi.

    Ati “Nka Youtube ni urugero idufataho 30%, ariko aho ngaho nta nubwo yari kugeraho. Kandi noneho amafaranga agahita aza iwawe.”

    Yasabye abahanzi bagenzi be guhuza imbaraga nawe kugira ngo bakorane mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

    King James avuga ko amafaranga yakuye muri Album ya mbere angana na Miliyoni 60 Frw, yerekana ko “wari umushinga ushoboka.”

    Asobanura ko muri iki gihe ari gushaka abafatanyabikorwa barimo n'abafite aho bahuriye n'umuziki, ndetse n'abahanzi muri rusange kugira ngo yongere gukora kuri uyu mushinga w'urubuga rwa Zana Talent.com yashinze.  

    King James yatangaje ko urubuga yashinze rwahagaze nyuma yo kubona ko hari byinshi byo kuvugurura

     King James yasabye abahanzi bagenzi be guhuza imbaraga nawe kugirango Zana Talent.com izabashe kubungukira 

    King James avuga ko urubuga yashinze rwamufashije kwinjiza arenga Miliyoni 60 Frw yavuye muri Album ye 'Ubushobozi' 

    Ku wa 20 Mata 2022, King James yagiranye amasezerano na Zaba Missed Call yo gucuruza Filime ye yise ‘Love and Drama’ 

    Ku wa 10 Kanama 2022, King James yagiranye amasezerano n’itsinda rya Bigomba Guhinduka hagamije gucuruza Album yabo bise ‘Come Ducation’ 

    Urubuga Zana Talent ntabwo rukigaragara ku rubuga rwa Internet kubera impamvu zirimo no gushakisha abafatanyabikorwa 

    Flime 'Love and Drama' ya Zaba Missed Call, Lynda na Umukundwa Cadette yatambukaga ku rubuga 'Zana Talent'

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI KING JAMES

    “>  

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'UBUSHOBOZI' YA KING JAMES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152429/king-james-yavuze-icyakomye-mu-nkokora-urubuga-yashinze-yacururizagaho-album-video-152429.html

  • Amafaranga yatumye atajya muri Murera ye! Burya Byiringiro Lague yagiye muri Police FC gushakamo amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yemeje ko mu buto bwe yari umufana ukomeye wa Rayon Sports, ariko aza kuyireka ubwo yajyaga muri APR FC mu 2017. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na The Choice Live kuri Isibo TV tariki 16 Gashyantare 2025, aho yasobanuye uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kwinjira muri APR FC.

    Mu kiganiro cye, Lague yavuze ko APR FC yamuhaye byinshi, birimo inzu n'undi mutungo, bituma ayikunda cyane. Yemeje ko kuba yarayihisemo atari impanuka, ahubwo ari amahitamo meza yamufashije kwiteza imbere nk'umukinnyi.

    Lague yasobanuye amagambo aherutse gutangaza nyuma y'uko Police FC itsinze Rayon Sports, avuga ko yababajwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe bwavuze ko butigeze bumwifuza nk'umukinnyi, ahubwo nk'ushinzwe itangazamakuru. Yongeyeho ko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, ari inshuti ye, ndetse ubwo yajyaga gukina muri Suède, umuvandimwe wa Thadee ari we wamwakiriye.

    Byiringiro Lague, wari umaze igihe akinira Sundsvikens IF yo muri Suède, ubu yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Police FC. Uyu mukinnyi yitezweho kuzafasha iyi kipe kugera ku musaruro mwiza muri shampiyona y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/amafaranga-yatumye-atajya-muri-murera-ye-burya-byiringiro-lague-yagiye-muri-police-fc-gushakamo-amafaranga/

  • Arsenal yahanishijwe amande ya miliyoni zirenga 65 z’amanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza (FA) yaciye Arsenal amande y'ibihumbi 65 by'Amapawundi (asaga miliyoni 65 Frw) nyuma y'uko abakinnyi bayo basagariye umusifuzi ku mukino batsinzemo Wolves igitego 1-0 muri Mutarama.

    Muri uwo mukino, Myles Lewis-Skelly yabonye ikarita itukura ku munota wa 43, maze abakinnyi barimo Declan Rice bajya kuri Michael Oliver, umusifuzi, bamwereka ko atari akwiye gutanga iyo karita. FA yahise ifatira Arsenal ibihano, ariko nyuma yo kujurira, iyo karita yaje gukurwaho.

    Arsenal ni yo kipe imaze kubona amakarita menshi atukura muri Premier League uyu mwaka, aho abakinnyi nka Declan Rice, Leandro Trossard, na William Saliba bayabonye ku mikino itandukanye.

    Source : https://yegob.rw/arsenal-yahanishijwe-amande-ya-miliyoni-zirenga-65-zamanyarwanda/

  • Imikoranire ya Polisi n'abaturage ni nk'urutirigongo mu mubiri w'umuntu- IGP Namuhoranye – #rwanda #RwOT

    Ibi IGP Felix Namuhoranye yabigarutseho ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, ubwo yakiraga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda rya ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.

    Ni muri gahunda y'urugendoshuri batangiye ruzamara icyumweru imbere mu gihugu, rukubiye mu masomo y'umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri.

    Uru rugendoshuri bazarukorera mu turere dutandukanye two mu Ntara zose z'u Rwanda hagamijwe guhuza amasomo bigira mu ishuri n'akazi gakorerwa mu nzego n'ibigo bitandukanye bazasura.

    Rwitabiriwe n'abanyeshuri bagera kuri 45 bakomoka mu bihugu 9 by'Afurika birimo n'u Rwanda rwabakiriye, bakurikirana amasomo y'icyiciro cya 13 yerekeranye n'ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course).

    Rwateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Gucunga umutekano bishingiye ku mibereho y'abaturage; Uburyo buboneye bwo gukumira ibyaha'.

    Hazibandwa ku gusuzuma uburyo ingamba z'imikoranire zishobora gutanga umusanzu ku mutekano n'imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye by'ubufatanye bugamije kubumbatira umutekano.

    Mu kiganiro bagiranye; IGP Namuhoranye yabifurije kuzungukira byinshi muri uru rugendoshuri kugira ngo bizabafashe kubihuriza hamwe n'ubumenyi bigiye mu ishuri.

    Yababwiye ko ubufatanye bwa Polisi n'abaturage ari ishingiro ry'umutekano, ashimangira akamaro ko gukorana nabo bya hafi mu gukumira ibyaha no gutahura ababikora.

    Yagize ati 'Imikoranire ya Polisi n'abaturage mu gucunga umutekano bugereranywa n'urutirigongo mu mubiri w'umuntu. Abaturage nibo shingiro ry'umutekano, iyo ushaka gukumira no kurwanya ibyaha ugomba gukorana n'abaturage kuko abakora ibyaha baba bavuye muri sosiyete, ari nayo basanzwe babamo kandi bamara no kubikora bakongera bagasubira muri ya sosiyete. Kugira ngo rero ubashe kumenya ababikora bisaba ko ukorana bya hafi n'abaturage.'

    Yakomeje avuga ko ” Kubera kandi ko umutekano ari wo shingiro rya byose, twahisemo gukorana n'abaturage binyuze mu ngeri zitandukanye zirimo; urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha, Komite z'abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), imboni z'impinduka, amatsinda (clubs) atandukanye yo gukumira no kurwanya ibyaha n'ibiyobyabwenge, ndetse n'abandi batandukanye bidufasha kubona amakuru y'ahakorerwa ibyaha bityo bikorohereza Polisi n'izindi nzego zishinzwe umutekano guhangana nabyo.”

    IGP Namuhoranye yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko imikoranire yarushaho kuba mu buryo bw'ikoranabuhanga kugira ngo byihutishe guhuza abantu, gukorera mu mucyo no gukora neza mu kurushaho kubumbatira umutekano.

    Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko muri uru rugendoshuri rw'icyumweru, abanyeshuri bazasura ahantu hatandukanye mu rwego rwo guhuza ibyo biga n'ibikorerwa hanze bityo bibafashe kwiyungura ubumenyi n'ubunararibonye no kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo muri rusange.

    Mu gihe cy'umwaka umwe bamara biga, ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko, bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye birimo amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n'ayerekeranye n'ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

    CG Felix Namuhoranye yagiranye ikiganiro n'itsinda rya ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yagaragaje ko mu ari ingenzi ko polisi ikorana n'abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imikoranire-ya-polisi-n-abaturage-ni-nk-urutirigongo-mu-mubiri-w-umuntu-igp

  • Kamonyi: Umuyobozi mu Kagari yafunzwe akekwaho kwakira ruswa y'ibihumbi 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Shyaka watawe muri yombi ku wa 14 Gashyantare 2025, bikekwa ko yatse ndetse akakira indonke y'ibihumbi 100 Frw, ayihawe n'umuturage kugira ngo azamufashe gukemura ikibazo cy'imbibi z'ubutaka uyu muturage yari afitanye n'abaturanyi be.

    Ibyo bikorwa bikekwa ko byakorewe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Muganza mu Mudugudu wa Kigabiro.

    Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Runda ndetse dosiye ye yarakozwe. Iyo dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha ku wa 17 Gashyantare 2025.

    Icyaha Shyaka akekwaho cyo kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n'ingingo ya kane y'itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB yashimiye Abanyarwanda bakomeje gutanga amakuru nyuma yo gusobanukirwa ububi bwa ruswa, ikanihanangiriza abakomeje kwishora mu bikorwa bya ruswa bitwaje umwuga bakora, ikemeza ko uzabifatirwamo azabihanirwa.

    RIB irashishikariza Abaturarwanda gutanga amakuru y'aho bakeka ruswa mu gukomeza urugamba rwo kuyirwanya mu gihugu.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha kandi rwibukije ko ruswa ari icyaha kidasaza kuko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta kabuza aba agomba gukurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umuyobozi-mu-kagari-yafunzwe-akekwaho-kwakira-ruswa-y-ibihumbi-100-frw

  • Harimo abafungiwe ibiyobyabwenge n’ubwicanyi!… – #rwanda #RwOT

    Gukurikiza amategeko ni ingenzi kugira ngo umuntu agire ejo hazaza heza. Hari abibwira ko gereza ari iya bamwe, abandi wenda itabareba hashingiwe ku kuba ari ibyamamare, ariko ibi ntaho bihuriye n'ukuri kuko aho ariho hose ku Isi ukoze ibikorwa bihabanye n'amategeko uko yaba ameze kose arahanwa.

    Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y'u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko hashize iminsi itaye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga,kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti: 'Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.'

    Icyo gihe Polisi yongeyeho ko ibyo byaha atari ubwa mbere yari abikoze.

    Iyi ni imwe mu nkuru benshi bagaragaje nk'amahano ndetse benshi bamutera imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ntaho byabaye gusimbuza ikamba amapingu.

    Gusa igitangaje ni uko burya ibi bitabaye kuri Muheto gusa, kuko mu mateka y'imyidagaduro, hari ba nyampinga batandukanye bagiye bagira ibibazo bibagoganisha n'amategeko, bikabaviramo gufungwa. Bamwe bagiye batabwa muri yombi kubera ibyaha by'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, uburiganya, cyangwa ibyaha bijyanye n'ubwicanyi.

    Dore bamwe mu banyampinga bagiye bafungwa, barimo n'Abanyarwanda ndetse n'Abanyafurika.

    Aba banyampinga bagaragaza ko nubwo umuntu yaba icyamamare, ibibazo bijyanye n'amategeko bishobora kugera kuri buri wese. Gukurikiza amategeko ni ingenzi kugira ngo umuntu agire ejo hazaza heza.

    1.     Melissa Mikosz

    Melissa wabaye Miss Swimsuit UK 2019, yahamwe n'icyaha cyo gucuruza cocaine no gukora ubucuruzi bw'amafaranga butemewe. Mu mwaka wa 2024, yakatiwe gufungwa imyaka irindwi.

    2.     Lindsay Shiver

    Yahoze ari nyampinga muri Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yafatiwe muri Bahamas mu mwaka wa 2024, akekwaho gucura umugambi wo kwica umugabo we.

    3.     Glenis Zapata

    Uyu mugore wabaye Miss Indiana Latina mu 2011, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2024 azira gukorana n'itsinda ry'amabandi acuruza ibiyobyabwenge muri Mexique.

    4.     Divine Muheto

    Divine Nshuti Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2024 azira gutwara imodoka yanyweye ibisindisha kandi adafite uruhushya rwo gutwara.

    5. Leona Gage 


    Leona Gage wabaye Miss USA 1957, yambuwe ikamba nyuma y’uko bivumbuwe ko ari umugore ndetse akaba umubyeyi w’abana babiri, kuko ibi bitari byemewe mu mategeko y’irushanwa. Nyuma yaho yagiye afungwa incuro nyinshi kubera ibibazo by’imyitwarire.

    6.     Alicia Guastaferro  


    Alicia wamamaye mu marushanwa y’aba nyampinga bakiri bato muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2012, ashinjwa ubusambanyi bwishyuwe no gutunga ibiyobyabwenge.

    7.     Iradukunda Elsa

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, na we yigeze gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

            8. Priscila Guevara


    Guevara, Nyampinga ukomoka muri Mexique, we n’umukunzi we bakatiwe igifungo cy’imyaka ine muri Werurwe 2023 bazize kwiba divayi zifite agaciro ka miliyoni 1.7$ muri resitora yo muri Espagne

    9.     Maria Susana Flores Gámez

    Uyu wabaye nyampinga muri Mexique watawe muri yombi mu 2012, akekwaho gukorana n'amatsinda y'amabandi acuruza ibiyobyabwenge. Maria yaje kwitaba Imana muri uyu mwaka arashwe.

    10. Agnes Gerald (Masogange)

    Agnes Gerald wamenyekanye nka Masogange wamenyekanye cyane muri Tanzania nk'umunyamideli ndetse n'umwe mu bitabiriye amarushanwa y'ubwiza. Na we yatawe muri yombi mu 2018, ashinjwa ibyaha bijyanye n'ibiyobyabwenge, aza kwitaba Imana muri uwo mwaka.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152390/harimo-abafungiwe-ibiyobyabwenge-nubwicanyi-ba-nyampinga-10-bigeze-kwisanga-mu-gihome-amaf-152390.html

  • Kamonyi-Rukoma: Litiro hafi 700 z'inzoga zitemewe zafatiwe mu mukwabu wa Polisi #rwanda #RwOT

    Ni umukwabu(Operasiyo) wakozwe na Polisi y'u Rwanda ikorera mu Murenge wa Rukoma ahagana ku i saa kumi n'imwe z'igitondo cyo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025 mu Mudugudu Gahungeri, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, aho mu nzu y'Umuturage hasanzwe Ibidomoro n'amajerekani birimo Litiro hafi 700 z'izi nzoga z'inkorano zitemewe, zangiza ubuzima zikanateza umutekano muke.

    Umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho izi nzoga zafatiwe ari naho zamenwe, bamwe mu baturage bamubwiye ko babonye Abapolisi n'izindi nzego baza mu rugo bazindutse, bakinguza abari mu nzu, binjiye basangamo inzoga z'inkorano zitemewe.

    Bamwe muri aba baturage, bavuga ko ibintu nk'ibi babonye by'inzoga n'uko zingana bitakorwa ubuyobozi bw'ibanze buhegereye butabizi, ko ikigaragara habamo guhishira ababikora bitewe n'inyungu za bamwe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko uyu mukwabo wakozwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Muriture cyangwa Nyirantare.

    Abaturage baganiriye n'umunyamakuru bavuga ko izi nzoga zigira amazina menshi, ko izirimo gukorwa bamwe bazihaye amazina ya; Tigo n'Umutobe yiyongera kuri ariya ya Nyirantare, Muriture n'ayandi.

    SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye intyoza.com ko urugo rwafatiwemo izi nzoga ari urw'umuturage Niyigaba Fabien, hakaba hamenwe Litiro 660. Izi nti habariwemo izatombotse zikameneka. Akomeza avuga ko aha hanafatiwe abagabo babiri bari baje kurangura, aho bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

    Avuga kandi ko Amakuru Polisi ifite ari ay'uko hari undi muntu uri inyuma yabyo ushobora kuba ariwe uzenga, akajijisha zikabikwa ahandi. Gusa ngo nyuma y'amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage hagafatwa izi nzoga, hatangiye iperereza.

    Inzoga zafashwe zamenewe imbere y'abaturage kandi bibutswa ububi bwazo kugirango bazirinde. Basabwe kandi kuba abafatanyabikorwa beza mu kurwanya no gukumira ibyaha n'abakora ibitemewe, gutanga amakuru neza kandi ku gihe.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Polisi y'u Rwanda iburira abishora bose mu gukora no gucuruza izi nzoga, yibutsa ko batazihanganirwa kuko zigira ingaruka nyinshi ku buzima bw'abazinywa ndetse n'abazikora, guteza umutekano muke ndetse n'uburwayi butandukanye.

    Inzu yasanzwemo izi nzoga.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/02/18/kamonyi-rukoma-litiro-hafi-700-zinzoga-zitemewe-zafatiwe-mu-mukwabu-wa-polisi/

  • Karongi: Abayobozi bahawe umukoro wo kurandura burundu igwingira mu bana – #rwanda #RwOT

    Yabikomojeho ku wa 16 Gashyantare 2025, mu mwiherero wahuje abayobozi bose b'Akarere ka Karongi kuva ku buyobozi bw'akagari kugera ku bw'akarere.

    Ni umwiherero ubaye mu gihe u Rwanda ruhanganye no kugabanya umubare w'abana bagwingirira kuko kugeza ubu bari kuri 33%, mu gihe intego ya gahunda ya kabiri ya guverinoma yo kwihutisha iterambere, iyo mibare igomba kugabanywa byibuze ikagera kuri 15%.

    Akarere ka Karongi kari mu turere 10 twa mbere dufite abana benshi bagwingiye. Utwo turere ni Ngororero ifite 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%.

    Kayisire avuga ko nubwo Guverinoma yihaye intego yo kugabanya abana bagwingira bakagera kuri 15% bitarenze 2029, ikigambiriwe ari uko nta mwana n'umwe ukwiye kugwingira.

    Ati 'Umuntu wagwingiye ntacyo amarira igihugu, cyangwa se arakimara ariko bitari mu bushobozi bwe bwose. Tugomba gukora uko dushoboye. Abana bose bavuka muri Karongi bakagera ku bushobozi bwabo bwose. Ni cyo dushinzwe nk'abayobozi twese twicaye hano.'

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko bateguye uyu mwiherero nk'umwanya wo kuganira ku bibazo biri mu karere kugira ngo babifatire ingamba.

    Ati 'Nta mukozi mutoya, nta mukozi munini twese turi abakozi b'Akarere. Buri wese iyo akoze neza bitanga umusanzu, kandi iyo akoze na bi bigira icyo byica. Uyu mwiherero uba ari umwanya wo kugira ngo twisuzume dufate ingamba, ibigaragara nabi bihinduke'.

    Uretse igwingira ibyo bibazo byagombaga kwigwaho birimo n'icy'ingengabitekerezo ya jenoside imaze iminsi igaragara mu turere dutandukanye na Karongi irimo n'icy'imitangire mibi ya serivisi, aho Karongi iri mu turere twasubiye inyuma mu mitangire ya serivisi.

    Raporo iheruka y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ku ishusho y'imiyoborere n'imitangire ya serivisi igaragaza ko Akarere ka Karongi katakaje amanota ava 76,87% agera kuri 73,53%.

    Ni mu gihe intego ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi ishize yari uko ikigeroccy'abaturage banyurwana serivisi kikagera kuri 90% bitarenze 2024.

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yasabye abayobozi ba Karongi guharanira ko nta mwana n’umwe ugwingira

    Meya Muzungu avuga ko umwiherero wari umwanya wo kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zo gukosora ibitagenda neza

    Umwiherero witabiriwe n’abayobozi bose kuva ku Kagari kugera ku rwego rw’Akarere ka Karongi

    Mu mwiherero wahuje abakozi b’Akarere ka Karongi habayemo umwanya wo guhemba abayobozi babaye indashyikirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-minisitiri-kayisire-yahaye-abayobozi-umukoro-wo-kurandura-igwingira-mu

  • Abanye-Congo bari barahungiye mu Rwanda kubera Wazalendo, basubiye i Bukavu (Video) – #rwanda #RwOT

    Abaturage baturiye muri ako gace, bavuga ko ubwo umutwe wa M23 winjiraga mu Mujyi wa Bukavu, batangiye gucunaguzwa, bagahura b'ibibazo, bahitamo guhungira mu Rwanda.

    Abagera kuri 400 binjiye ku mupaka wa Bugarama, bahisemo gutaha iwabo kuri uyu wa Mbere mu masaha ya nyuma ya Saa Sita nyuma yo kumva ko ibintu bimeze neza i Bukavu.

    Inzego z'ibanze mu Rwanda zabafashije, zibashakira imodoka zibageza ku mupaka, binjira ku mupaka wa Rusizi I bajya i Bukavu. Usibye abambukiye ku wa Rusizi I, hari abandi banyuze ku mupaka wa Rubavu bataha.

    Abandi 25 bahisemo kuguma mu Rwanda, bacumbikirwa mu nkambi ya Nyarushishi mu gihe bategereje kuzataha mu minsi iri imbere.

    Umwe mu Banyekongo basubiye iwabo yagize ati ' Uyu munsi batubwiye ngo abashaka gutaha batahe ni yo mpamvu uri kubona buri wese asubira iwe. Umutekano wifashe neza'.

    Adrien Mutaba, yavuze ko yageze Uvira agasanga hari intambara, akomeza yerekeza ku mupaka wa Kamanyola ahinguka mu Rwanda baramwakira.

    Ati 'Batwakiriye neza baduha amazi yo kunywa. Kugeza ubu twari tukiri mu mujyi wo Rwanda, ndashaka kwambuka ngasubira muri Congo. Kamanyola ntabwo M23 irahagera.'

    'Abasirikare ba FARDC bari kurasa amasasu buri kanya, nta mwanzi babonye, ahubwo bari kwambura abantu amatelefone, bakambura amafaranga… M23 ntabwo irahagera ku bw'Imana irahagera kubera ko bafite imbaraga'.

    Mutaba yavuze ko akorera ahitwa Kalemi bityo ko agiye kwinjira mu mujyi wa Bukavu akaharara kubera ko yumvise ko hatekanye, akazakomeza nyuma.

    Undi mugenzi we yagize ati 'Maze iminsi itatu ndi muri hoteli Kamanyola, uyu munsi nibwo twambutse tunyura mu Rwanda. Iwacu ni Banjia muri Bukavu.'

    Amakuru avuga ko ubwo abarwanyi ba M23 bari bageze mu Mujyi wa Bukavu, bakomereje urugendo rwabo mu Majyepfo yawo, bagera mu bice bya Walungu. Ako ni agace kegeranye na Kamanyola hafi y'Umupaka w'u Burundi na RDC.

    Bivugwa ko hari abasirikare benshi ba FARDC bahunze bava i Bukavu, bakanyura Kamanyola binjira mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.

    U Burundi bwihuje na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi ntambara ndetse bukomeje kongera ingabo muri uru rugamba. Hari impungenge ko ibintu bishobora gufata indi ntera mu gihe Ingabo za M23 zaba zigeze hafi n'umupaka w'u Burundi.

    Amafoto: Herve Kwizera
    Video: Muneza Pacifique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-bari-barahungiye-mu-rwanda-kubera-wazalendo-basubiye-i-bukavu

  • M23 yahamagariye indi mitwe y'Abanye-Congo kubiyungaho mu rugamba rwo kubohora RDC – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025 n'Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka.

    Ni itangazo rishyizwe hanze nyuma y'umunsi umwe iri huriro ritangaje ko ryatabaye byuzuye abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu bari baratereranywe n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Ni nyuma kandi y'ibikorwa byo kubohora abaturage bo mu bice bitandukanye by'Intara ya Kivu y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru, by'umwihariko mu Mijyi ya Goma na Bukavu bifatwa nk'imirwa mikuru y'izo ntara, uyu munsi muri ibyo bice amahoro akaba ahinda.

    Mu itangazo AFC/M23 yakomeje iti 'Ubuyobozi bubi, igitugu, ruswa, gutonesha bamwe, kwiharira umutungo w'igihugu bikozwe n'umuryango umwe, ibyaha bitizwa umurindi n'ubutegetsi buriho, ibyibasira inyoko muntu n'amacakubiri no guheza abanegihugu bamwe, ni zimwe mu mbogamizi zibangamiye amahoro n'umutekano, ubumwe bw'abaturage n'iterambere ry'igihugu.'

    Ibyo bibazo bike muri byinshi byamunze ubutegetsi burangajwe imbere na Félix Tshisekedi, biri mu byatumye AFC/M23 yimwe uburenganzira mu gihugu, yegura intwaro nyuma y'uko inzira y'ibiganiro inaniranye, bikaba ari na byo biri gutuma ihamagarira indi mitwe y'Abanye-Congo ifite intumbero nk'iyayo kubiyungaho bagasenyera umugozi umwe.

    Iri huriro rirakomeza riti 'Turahamagarira imitwe y'ingenzi mu gihugu kutwiyungaho mu rugendo rukomeje ndetse rugamije kubohora abaturage tukabakura mu menyo y'ubutegetsi bwimitse ikibi, burangwa n'iterabwoba kugira ngo hashyirweho ubuyobozi bwita ku baturage butabogamye, ari na ko hanazahurwa igihugu.'

    AFC/M23 kandi yanasabye abanyepolitiki, abaharanira imibereho myiza y'abaturage, abahunze ubutegetsi bubi bwa Congo, n'Abanye-Congo baba mu mahanga kudatera umugongo igihugu cyababyaye, ahubwo ko bakwiriye kuza, bakunga ubumwe mu kubohora igihugu, hagamijwe kongera kucyubaka.

    Iri huriro kandi risaba Abanye-Congo kwirinda ibihuha bisakazwa n'ubutegetsi bwa Kinshasa busigariye hagati y'umupfu n'umupfumu.

    Kugeza ubu ibice AFC/M23 yamaze kubohora ibyinshi yabishyizemo abayobozi bayo bashya, barajwe ishinga no kwimakaza umutekano n'iterambere ry'abaturage.

    Iri huriro rigaragaza ko rirajwe ishinga no kuganira na RDC ku gukemura ibibazo by'umutekano muke muri iki gihugu, bitakunda rikemeza rizatuza ari uko rigeze i Kinshasa rikabohora abaturage.

    M23 yarahiriye kubohora Abanye-Congo mu gihe Kinshasa yakwinangira ku kugarura amahoro hisunzwe ibiganiro

    Umujyi wa Goma ho ibintu byamaze gusubira mu buryo, amashuri n’ibindi bikorwa birasubukurwa

    Umujyi wa Bukavu watangiye kugarukamo ituze nyuma y’uko AFC/M23 itabaye abawutuye bari baratereranywe n’ubutegatsi bwa Kinshasa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afc-m23-yahamagariye-indi-mitwe-y-abanye-congo-kubiyungaho-mu-rugamba-rwo