Blog

  • RDF yakiriye abasirikare 30 baturutse muri Nigeria – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abasirikare 30 bo mu Kigo gitanga ubumenyi ku Ngabo za Nigeria (Nigerian Army Resource Centre) riyobowe n'Umuyobozi Mukuru wacyo Maj. Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda wabakiriye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, yagaragaje ko Ingabo z'u Rwanda n'iza Nigeria zifitanye umubano mwiza cyane by'umwihariko mu byerekeye kongerera ubushobozi abakozi.

    Ati 'Ndashaka gushima ubushake dusangiye hagati ya RDF n'Ingabo za Nigeria mu gufatanya guharanira amahoro n'umutekano byanatumye twembi tugira uruhare rugaragara mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni no kurwanya iterabwoba ku mugabane wacu.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amasomo ya Gisirikare n'Uburezi muri rusange, Col David Mutayomba, yasobanuriye abasirikare bo muri Nigeria uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu iterambere ry'igihugu n'ibyerekeye umutekano wo mu karere.

    Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab yatangaje ko uruzinduko rwabo mu Rwanda rugamije kwigiranaho kuko n'ingabo zabo zigira uruhare mu kubaka igihugu.

    Yavuze ko mu kigo cyabo cya NARC batanga amasomo ajyanye n'imiyoborere kuri ba-Ofisiye bakuru kugira ngo bashobore gukemura ibibazo by'umutekano.

    Mu minsi itanu bafite mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazanasura Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ingabo ku mpande zombi zifitanye ubufatanye bwiza

    Izi ngabo zunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu rugamije kwigiranaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yakiriye-abasirikare-30-baturutse-muri-nigeria

  • Kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Rutsiro FC mu mukino wo kwishyura muri Kimwe cya Munani mu gikombe cy'Amahoro.

    Ni umukino Rayon Sports igiye kumanuka mu kibuga yizeye itike yo gukomeza muri kimwe cya Munani kuko mu mukino ubanza wahurije aya makipe mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, ibifashijwemo na Adama Bagayogo na myugariro Youssou Diagne yatsinze Rutsiro ibitego 2-1.

    Gutsinda ibitego bibiri kuri Kimwe byongera amahirwe ku ikipe ya Rayon Sports ko iza kugera muri Kimwe cya Kane biyoroheye, kuko ibitego bibiri yatsindiye mu karere ka Rubavu ni impamba ikomeye kuko yabitsindiye hanze.

    Bisobanuye ko kugira ngo Rayon Sports izezererwe muri iri rushanwa ari uko yatsindwa ibitego 2-0 ubwo Rutsiro ikaba yakomeza ku giteranyo cya 3-2.

    Mu gihe Rayon Sports yasoza umukino itsinzwe igitego 1-0 nabwo yakomeza muri kimwe cya Kane kuko amakipe yahita anganya igiteranyo cy'ibitego 2-2 kandi Rayon Sports ikaba ariyo yatsinze ibitego byinshi hanze.

    Rayon Sports kandi niyo ifite amahirwe yo gukomeza isezereye Rutsiro FC kuko ikunda kurenga 1/8.

    Mu mwaka ushyize mu gikombe cy'Amahoro Rayon Sports yaviriyemo muri kimwe cya Kabiri nyuma yo gusezererwa na Bugesera.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bageze kuri Kigali Pele Stadium aho Rayon Sports igiye gucakirana na Rutsiro FC
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152456/live-rayon-sports-yakiriye-rutsiro-fc-mu-gikombe-cyamahoro-amafoto-152456.html

  • Canal+ ijyanye muri Tour du Rwanda Poromosiyo… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare, abagura n'abasanganywe ifatabuguzi rya Canal+ batangiye kuryoherwa na poromosiyo nshya ya Canal + imwe muri sosiyete zitaburira poromosiyo abakiriya babo kandi igihe cyose.

    Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi mu kigo cya Canal+ yavuze ko iyi poromosiyo 'Ibyiza ku bawe' igenewe abantu bose mu muryango haba abagabo, abagore ndetse n'abanaa.

    Ati: 'Canal+ yazanye Poromosiyo yise ibyiza ku bawe. Ni ukuvuga ngo ni ibyiza ku muryango, ari umugabo, umugore n'abana aho Canal+ iba yabateguriye ibintu cyangwa ibiganiro bashobora kurebera mu rugo bavuye mu kazi, abana bavuye ku ishuri ndetse n'umushyitsi waba uri mu rugo mushaka kuganira ariko mufite icyo muri kuganiriraho.'

    Butoyi yavuze ko iyi poromosiyo igenewe abasanganywe ifatabuguzi rya Canal+ ndetse n'abakiriya bashya ba Canal+.

    Yagize ati 'Iyi poromosiyo irimo ibice bibiri. Hari abakiriya basanzwe n'abakiriya bashyashya. Ku bakiriya basanzwe, niba uguze abonema iyo ariyo yose, tuvuge uguze ikaze uhita uhabwa iminsi 15 yo kureba ubuki (Abonema yerekana shene zose za Canal plus akaba ari nayo ihenze) naho abakiriya bashya ni igabanuka ry'amafaranga y'ifatabuguzi rya Canal+ aho ugura ibikoresho ku mafaranga 5,000Rwf no Installation y'amafaranga 5,000Rwf ukagura abonema ya 10,000Rwf kandi nawe ya minsi ukayihabwa.'

    Nyamara n'ubwo abakiriya bashyizwe igorora, abonema ya Ikaze yaguraga amafaranga 5,000Rwf yongerewe agaciro kuri ubu ikaba igura amafaranga 6,000Rwf ku bw’impamvu zo kongera amashene, kwerekana amashusho meza kandi byose bisaba imbaraga z'amafaranga.

    Canal Plus kandi yongereye ibiganiro (Content) ku bakiriya bayo ndetse no muri Tour du Rwanda, Canal izaba ihabaye ndetse yerekana inshamake y'umunsi ku wundi muri iri rushanwa rya Tour du Rwanda.


    Ibi birori byo gutangaza ku mugaragaro Poromosiyo ‘Ibyiza ku bawe’ byabereye ku iduka rya Canal+ riherereye Kicukiro imbere ya IPRC




    Abitabiriye ibi birori bishimiye Poromosiyo ‘Ibyiza ku bawe’



    Umuyobozi wa Canal+ yongeye gushimangira ko ayoboye Sosiyete yifuriza ibyiza abanyarwanda


    Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yasobanuye Poromosiyo nshya bazaniye abafatabuguzi ba Canal+ ndetse n’ababyifuza
          

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152452/canal-ijyanye-muri-tour-du-rwanda-poromosiyo-ibyiza-ku-bawe-amafoto-152452.html

  • Abana 51% bari munsi y'imyaka 12 bo mu Rwanda bakoze imibonano mpuzabitsina mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, ubwo Minisiteri y'Ubuzima yasobanuraga ishingiro ry'umushinga w'Itegeko rivugurura irigenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda.

    Zimwe mu ngingo ziri muri iri tegeko zanakuruye impaka nyinshi ni izirebana no kwemerera abana bafite imyaka 15 guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye gufatirwa icyemezo n'ababyeyi cyangwa abamurera n'irebana no gutwitira undi.

    Abadepite bagaragaza ko bitaba bikwiye ko umwana w'imyaka 15 ahabwa izo serivisi umubyeyi atabizi cyane ko aba akitabwaho n'ababyeyi be nubwo iryo tegeko ryo rivuga ko aba ari mukuru.

    Depite Mukabunani Christine yavuze ko iyo ngingo igomba kwiganwa ubushishozi ndetse Minisiteri y'Ubuzima igasobanurira neza Abadepite serivisi abo bana bazaba bemerewe guhabwa mu gihe byaba byemejwe.

    Dr. Aline Uwimana yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bo mu Rwanda bari munsi cyangwa abafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina bityo ko ari ikintu giteye impungenge inzego zitandukanye.

    Yavuze ko kuba abana bato bakora imibonano mpuzabitsina usanga bigira ingaruka kuko biteza ibibazo birimo inda ziterwa abangavu ndetse n'ubwandu bw'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati 'Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bari munsi cyangwa bafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina mu Rwanda. Bikaba intandaro y'ibibazo bishamikiyeho bijyanye n'inda ziterwa abangavu, ubwandu bw'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.'

    Yakomeje ati 'Urebye mu bigaragara imibare tubona harimo kutabona serivisi kuko zidahari ku bajyanye n'icyo kigero. Gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, iyo abana baje bari kumwe n'ababyeyi bakabyemera barazihabwa ariko hejuru ya 70% ku bana bafite hagati y'imyaka 15 na 19 ni bo batabona izo serivisi.'

    RBC igaragaza ko mu myaka itatu ishize, mu bagore bose baza gusuzumisha inda, 2% baba ari abana bari munsi y'imyaka 15.

    Dr Uwimana avuga ko ari yo mpamvu ari ngombwa ko abana bafite imyaka 15 bajya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Ati 'Ku bayirengeje ariko badahabwa ayo makuru mu buryo bwihuse cyangwa ntibamenye aho bajya kuyishaka, biri kuri 7%. Ibyo rero bikaba ari byo bitera imbogamizi, ubona inda ziterwa abangavu zikomeza kwiyongera kuko urebye ingamba zose dushyira mu bikorwa mu myaka itatu ishize ni uko buri mwaka usanga mu bagore baba baje gupimisha inda 2% aba ari abana bari munsi y'icyo kigero [imyaka 15].'

    Yagaragaje ko kwemerera abana bafite imyaka 15 kuba bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bishobora gutanga umusaruro mu kugabanya inda ziterwa abangavu buri mwaka.

    Uyu mushinga w'itegeko urimo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z'ubuzima bw'imyororokere. Mu bisobanuro hagaragaza ko 'imyaka y'ubukure' muri iri tegeko bivuga imyaka 15 y'amavuko kuzamura.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango igaragaza ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.

    Ni mu gihe mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

    Abadepite basobanurirwa ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imitangire ya serivisi z’ubuvuzi mu kuziba icyuho cyagaragaraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-51-bari-munsi-y-imyaka-12-bo-mu-rwanda-bakoze-imibonano-mpuzabitsina-mu

  • Aba mbere bamaze kwambuka – Umupaka wa Rusizi I wongeye kuba nyabagendwa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, ni bwo uyu mupaka wafunguwe. Habanje kwambuka Abanyarwanda bari mu Mujyi wa Bukavu, n'Abanye-Congo bamaze iminsi mu Rwanda nyuma n'abandi biganjemo abakeneye guhahira mu Rwanda bemererwa kwambuka.

    Umugore w'Umunyamulenge utuye mu Mujyi wa Bukavu ahitwa Nkuba wambutse mu ba mbere kuri uyu mupaka agiye kugura imboga mu Rwanda yahamije ko i Bukavu ari amahoro.

    Ati 'Ni ukuri ni amahoro ibintu byaratuje. Nje mu Rwanda guhaha. Twishimye kuba umupaka wongeye gufungurwa.'

    Umupasiteri wa rimwe mu matorero akorera mu Mujyi wa Bukavu, uri mu bambutse bwa mbere nyuma y'aho uyu mupaka ufunguwe, yavuze ko yinjiye mu Mujyi wa Rusizi kugura ifatabuguzi rya canal+.

    Ati 'Twishimye cyane kuba umupaka wafunguwe. Ngiye mu Mujyi wa Rusizi kugura canal+. Twishimye cyane kuba urujya n'uruza rwagarutse. Ubucuruzi i Bukavu buri kugaruka gake gake.'

    Irakoze Jean Max, Umurundi wakoraga akazi k'ubufundi mu Mujyi wa Bukavu, yavuze ko yari amaze iminsi itatu aba mu nzu kuko ubuzima bwari bwarahagaze.

    Ati 'Nabaga ahitwa i Nkuba mu Mujyi wa Bukavu kuva mu Ukuboza, nkora igifundi. Ubuzima bwari ubusanzwe twubaka, ariko kuva ku wa Gatanu abakoresha ntitwongeye kubabona. Byasabye ko ababyeyi bacu batwoherereza amafaranga.'

    Irakoze avuga ko ubuzima bwari bugoranye. Ati 'Imirimo ntirasubukura neza. Tubaye dusubiye iwacu i Burundi. Tuzasubirayo imirimo yongeye gutangira, kuko dutashye bataduhembye.'

    Umwe mu basore b'Abanyamulenge yavuze ko magingo aya ubuzima bumeze neza ariko ko mu minsi ishize byari bigoye.

    Ati 'Ibyari bisanzweho kwari nko guhohotera abantu, wabaha n'ibyangombwa ntibabyiteho, bakakureba ku isura ntarebe ko ufite icyangombwa nk'icyo na we afite, bakakubaza ibindi birenze, ariko haragaragara impinduka kubera aba bagabo baje barakubona bakakubaha, nta byinshi bari kukubaza.'

    Mushinzimana Eric ukorera ku mupaka wa Rusizi I akazi ko gutwaza imizigo abagenzi bava muri Congo n'abajyayo bavuye kuri uyu mupaka, yavuze ko muri iyi minsi itatu ishize uyu mupaka udakora byamusabye gufata inguzanyo mu itsinda yizigamamo.

    Ati 'Byansabye gufata inguzanyo mu itsinda. Kuba umupaka wongeye gufungurwa, byadushimishije cyane, hari icyizere ko amadeni twafashe mu matsinda tuzabona ubushobozi tukayishyura.'

    Abaturage ku mpande zombi barasaba ko nk'uko hatewe intambwe yo kwemerera abaturage kwambuka hanafungurwa ibicuruzwa bikambuka.

    Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nibura abantu barenga 500 bari barahunze ubugizi bwa nabi bwa Leta ya Kinshasa basubiye i Bukavu.

    Ati 'Hari abavandimwe bacu bari bahunze kujujubywa no kwicwa na Guverinoma ya Kinshasa, gusahurwa none ubu basubiye iwabo kuko amahoro yagarutse. Ubu twageze muri Bukavu amahoro yagarutse none na bo baratashye.'

    Yongeyeho ati 'Turashimira abavandimwe b'Abanye-Congo bahisemo gutahuka bakaza kubwira Guverinoma ya Kinshasa ngo igihe kirageze ngo ihagarike kwica abavandimwe bacu, ndetse ko ikwiye kuva ku butegetsi.'

    M23 yigaruriye Bukavu nyuma ya Goma yafashe mu mpera za Mutarama 2025 imipaka igahita ifungurwa kugeza saa yine z'ijoro, bivuye kuri saa cyenda z'amanywa yari yarashyizweho na RDC.

    Umupaka wa Rusizi I wongeye kuba nyabagendwa

    Bamwe bari barahunze imirwano basubiye mu byabo i Bukavu

    Bamenye ko M23 yafashe Bukavu bahitamo gusubira iwabo kuko bizeye kutazongera guhohoterwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aba-mbere-bamaze-kwambuka-umupaka-wa-rusizi-i-wongeye-kuba-nyabagendwa-amafoto

  • Gicumbi habereye impanuka iteye ubwoba aho Fuso yahitanye abantu harimo n’abanyamaguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Mutete, habaye impanuka y'imodoka yibasije abantu batatu, barimo umubyeyi n'umwana we. Ibi byabaye ubwo imodoka yibasaga abanyamagare bari mu nzira, bikaba byarateje igihagararo gikomeye mu mutekano w'ako gace.

    Iyi mpanuka yabereye ku wa 16 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Gihira, Akagari ka Gaseke. Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi ifite plaque RAH 072G yavaga mu karere ka Gicumbi yerekeza i Kigali, maze igatangira kwiruka mu nzira.

    Mu byago by'iyi mpanuka, habuye ubuzima umugabo w'imyaka 29, umugore w'imyaka 40 ndetse n'umwana w'imyaka ine wari uhetswe na nyina. Uwo mwana yagejejwe ku bitaro bya Byumba, aho nyuma y'igihe gito yahise atitabwaho kubera ko yari amaze kugaragara mu mwuka, nyuma y'uko nyina we yari yaratakaje ubuzima.

    Abaturage bahise batangaza ko imodoka ya Fuso yari yagiye kugerageza kunyura ku ivatiri aho yari ihuye n'imodoka ya Toyota Corolla ifite plaque RAH 774, bityo ikagira ingaruka mbi ku banyamagare bari mu nzira. Umwe mu babonye iby'iyi mpanuka yavuze ko imodoka yari ifite intego yo kugera i Kigali ariko igihe yashakaga kunyura ku ivatiri, yahise igonga abanyamagare, bikaba intandaro y'icyago.

     

    Source : https://yegob.rw/gicumbi-habereye-impanuka-iteye-ubwoba-aho-fuso-yahitanye-abantu-harimo-nabanyamaguru/

  • Ikigo cya Aterian Plc cyasubukuye ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyatangaje ko hari havutse ikibazo kijyanye na sisitemu y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz [Rwanda Mining Board- RMB], yifashishwa n'abafite aho bahurira n'urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda, yitwa Inkomane trading system.

    Aterian PLC, yatangaje ko ikomeje gukoranira hafi na RMB n'abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo amahame mpuzamahanga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro akomeze yubahirizwe mu bikorwa byayo.

    Umuyobozi wa Aterian Plc, Charles Bray, yatangaje ko bishimiye gusubukura ibikorwa byabo mu Rwanda, yizeza imikorere iboneye nk'uko bisanzwe.

    Yagize ati 'Tuzakomeza gukorana bya hafi n'abandi bafatanyabikorwa no gukurikiza imyitwarire myiza mpuzamahanga, bityo dukomeze gushyigikira ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa mu buryo bwemewe kandi burambye.'

    Nyuma y'ibimenyetso bitandukanye byerekanye ko mu Rwanda hari amabuye y'agaciro ya Lithium, mu 2023 Aterian PLC, ni yo yatangije ubushakashatsi kuri aya mabuye.

    Byaje kwemezwa ko mu Rwanda aya mabuye y'agaciro ahari, bikururira ibindi bigo nka Rio Tinto Mining and Exploration Ltd gushora imari mu urw'imisozi igihumbi. Iki kigo cyagiranye amasezerano y'imikoranire na Aterian Plc, kinemera gushora miliyoni 7.5$ mu byiciro bibiri.

    Aterian Plc inasanganwe ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu bindi bihugu bya Afurika birimo Botswana na Morocco.

    Mu 2023 Aterian PLC ni yo yatangije ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cya-aterian-plc-cyasubukuye-ibikorwa-by-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-mu

  • Abahanga mu by’imibanire basobanuye igihe cyi… – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru cya Family Psychology bwasobanuye neza byinshi ku gihe nyacyo cyo kurushinga.

    Ubu bushakashatsi bwerekana ko abashakanye bakunze kuba babayeho mu buzima bwiza kandi bishimye kurusha abakiri ingaragu cyangwa abatandukanye n'abo bashakanye. Nyamara ubu bushakashatsi ntibwagaragaje impamvu zabyo.

    Ese ni uko mu rugo haba ibyishimo, cyangwa gushinga urugo ubwabyo biganisha ku kubaho neza? 

    Usanga akenshi abantu batandukanye n'abo bashakanye bakunze kugaragaza ibibazo by'amarangamutima, nko kwiheba n'agahinda gakabije.

    Abahanga mu by’imibanire bavuga ko abantu batinda gushaka bakunze kugira urugo rwiza. Bavuga ko kurushinga ukiri muto atari byiza kandi ko ibyago byo gutandukana kw'abashakanye bigabanuka iyo babanye bakuze.

    Niba ukiri muto, birashoboka ko ufite ibibazo by'amafaranga kandi ukiri no kwiyubaka, utarafatisha mu kazi kandi ugifite n'ibindi byinshi utarakemura; birashoboka ko ufite ibibazo byo mu muryango uvukamo, inshuti, akazi, n'ishuri. 

    Si byiza guhita wirukira mu gufata umwanzuro wo gushinga urugo, ugomba kubanza ugategereza kugira ngo utazicuza umwanzuro wawe nyuma umaze kumenya neza ko icyo cyitari igihe cyiza cyo kurushinga.

    Ubushakashatsi bwerekana ko ari byiza gutegereza ukazashinga urugo ukuze, aho kwihutira kurushinga ukiri umwana. Imibare igaragaza ko hari amahirwe angana na 50% yo kurambana hagati y'abashakanye mu gihe bashyingiranwe ari bakuru, bari mu kigero cy'imyaka 25 kuzamura, ugereranije n'abashakanye bafite imyaka iri munsi ya 25.

    Igitekerezo cy’uko gushyingirwa umuntu akuze bigabanya ibyago byo gutandukana gishingiye ku kuba umuntu aba yiteguye bihagije, kandi afite ubushobozi bwo kwihangana no kubaka urugo rugakomera nk’uko byagarutsweho n’ubu bushakashatsi.

    Umuntu uri mu kigero cy’imyaka 25 kuzamura, aba amaze kugira aho agera, ahagaze neza mu bukungu, azi neza icyo ashaka ndetse anafite umwanya uhagije wo kwita ku rugo rwe.

    Umushakashatsi mu by’imibereho y’abantu Nicholas Wolfinger yavumbuye ikintu gishya gitangaje. Isesengura aheruka gukora ku mibare yo kuva muri 2006 kugeza mu wa 2010 mu bushakashatsi bwakozwe na NSFG ryerekana ko gushyingirwa nyuma y'imyaka 30 y’amavuko kuzamura bishobora guteza akaga kuruta gushyingirwa mu myaka ya za 20.

    Avuga ko imyaka myiza yo gushyingiranwa iri hagati ya 25 na 30, kandi ko nyuma yaho ibyago byo gutandukana bitangira kuzamuka.

    Avuga ko igihe cyiza cyo kurushinga ari igihe udakuze cyane kandi na none utari umwana cyane, kuko haba kurushinga ukiri muto cyangwa kurushinga ukuze cyane, igipimo cy'ibyago byo gutandukana kiba kiri hejuru.

    Ubushakashatsi bwe bugaragaza ko nyuma y’imyaka itanu yo kurushinga, abashakanye bakiri bato (ni ukuvuga bari munsi y'imyaka 25) baba bafite ibyago ku kigero cya 38% byo gutandukana 

    Ariko si uko bimeze ku bashakanye bafite hagati yimyaka 25 na 29 kuko ibyago byo gutandukana bigabanuka bikagera ku kigero gito cyane kingana na 10%. Abashakanye bafite imyaka 35 cyangwa irenga bafite ibyago ku kigero cya 17% byo gutandukana mu myaka itanu gusa.

    Nyamara imyaka myiza yo gushyingirwa iratandukanye bitewe n'ubushake bw'umuntu n'ikigero agezeho yiyubaka cyangwa izindi mpamvu zitandukanye. Icyemezo cyo gushyingirwa ku myaka iyo ari yo yose gifatwa n'umuntu ku giti cye.

    Mu Rwanda umuntu yemerewe gushyingirwa ku myaka 21, ariko ni ibisanzwe ko umuntu ashobora guhitamo gushingirwa ayirengeje. Hari abashobora kumva biteguye kurushinga bafite imyaka 21, mu gihe abandi bahitamo gutegereza bitewe n'impamvu zabo bwite.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152414/abahanga-mu-byimibanire-basobanuye-igihe-cyiza-cyo-kurushinga-152414.html

  • Impaka zurudaca ku mushinga w’itegeko ryo gu… – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagarutsweho ku wa 17 Gashyantare 2025, ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yatangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rivugurura irigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

    Ingingo nshya ziwukubiyemo zirimo iyerekeye uburyo umugore ashobora gutwitira undi mu gihe we n’uwo bashakanye bifuza umwana ariko bakaba badashobora kumubyara mu buryo busanzwe no kwemerera abangavu bafite imyaka 15 guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Abadepite bongeye kugaragaza impungenge kuri izi ngingo zombi aho bamwe bavuga ko umwana w'imyaka 15 adakwiye kuboneza urubyaro atabifashijwemo n’ababyeyi be cyangwa abamurera byemewe n’amategeko.

    Depite Uwababyeyi Jeannette, avuga ku mushinga w'itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi, riteganya ko umwana w’imyaka 15 ashobora kwemererwa serivisi zo kuboneza urubyaro, yabajije niba haba hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza koko ko abana Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko batwaye inda bakiri bato babitewe no kuba nta burenganzira bari bafite kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, yumvikanisha ko hari igihe kubaha ubu burenganzira atari byo byakemura iki kibazo.

    Ati: “Ese ahubwo ntabwo haba hari ikibazo cy’ubumenyi buke ku buryo n’ubundi nitunabafungurira ahubwo ari bwo bazabikoresha nabi, ugasanga ntidukemuye ikibazo kimwe ahubwo duteye ibindi byinshi?”

    Depite Mujawabega Yvonne, avuga ku mushinga w'itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi, riteganya uburyo bwo gutwitira undi, yavuze ko basabye Minisiteri y’Ubuzima kongera gusuzumana ubushishozi iyi ngingo hitabwa cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’umubyeyi ushobora gutwita yabyara bagahita bamutwara umwana.

    Ati: “Kuko nishyize mu mwanya w’aba bantu nk’umubyeyi, nkareba ukuntu umubyeyi bazahita  atanga umwana, njye byarambabaje pe. Ubundi iyo umuntu atwise umwana nubwo waba wamutwitiye undi, ibyo ari byo byose bigera aho ukamugiraho amarangamutima. 

    Nabonaga tubyara bagahita babadufatisha, njyewe nkumva guhita bagutwara umwana ari ibintu byagira ingaruka ku mubyeyi. Tuzarebe uburyo tumuherekeza, kuko numva ibyo bibaye birimo ikintu cyamuhungabanya.”

    Yakomeje agaragaza ko uyu mubyeyi wiyemeje gutwitira undi bishobora kumugiraho ingaruka zo gutwita umwana atamukunze, cyangwa se akabyara umwana ufite ‘ubusembwa runaka’ ku buryo ari uwamutwise atamukunda ndetse n’uwasabye ko bamumutwitira ntamwemere, ibishobora kurangira umwana ari we ubibabariyemo.

    Depite Mujawabera yasabye ko iyi ngingo yakongera gusuzumwa hakagira amavugurura akorwamo, aho yagize ati: “Ese uyu mubyeyi ubyarira abandi, azabyara incuro zingahe? Ntabwo birimo, kubera ko bishobora kuba nka ‘business.’ Mbese tumurinde gukoreshwa. Numva iki kintu kijyanye no kubyarira undi dukwiye kwiga uburyo uyu muntu yarindwa, umwana akarindwa, ku buryo bose batazahungabana.”

    Mu bindi Abadepite basabye ko birebwaho, harimo kuba iyi serivisi yo gutwitira undi yajya itangirwa kwa muganga, aho kugira ngo umuntu ku giti cye ajye kwishakira uwo bakorana amasezerano, mu rwego rwo kurinda umwana ibibazo ibyo ari byo byose ashobora guhura na byo mu gihe kiri imbere.

    Hanibajijwe niba kwemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro byaba atari ukubagira abantu bakuru imburagihe, mu gihe abafite iyo myaka baba bagikeneye kurerwa no gufatirwa ibyemezo n’ababyeyi babo.

    Bagaragaje ko kuba umwana yatangira kwifatira ibyemezo n’ababyeyi be batabizi, usanga aribyo bimuviriyemo gukora amahitamo mabi yo kuba yanakuramo nyababyeyi kuko azi ko bizoroha kubona umutwitira, ibyagaragajwe ko byakwangiza cyane ubusugire bw’umuryango w’ejo hazaza.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko izi mpaka ari ingenzi kuko zizabafasha mu kunonosora uyu mushinga w’itegeko rishya, yumvikanisha ko hari benshi bategereje ko wemezwa bagatangira guhabwa serivisi bakeneye.

    Ishingiro ry'uyu mushinga ryemejwe n'Inteko Rusange y'Abadepite ku wa 5 Ugushyingo 2024, ubu rikaba riri gusuzumwa muri Komisiyo. 

    Bimwe mu byo umushinga w’itegeko rishya ugamije gukemura harimo gusimbura itegeko ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakijyanye n'igihe, kujyanisha n’igihe itegeko ryerekeye ubuzima bw'imyororokere y’abantu, guhuza amategeko ajyanye n’ubuzima mu itegeko rimwe, kugena uburyo serivisi zo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga zitangwa no kunoza imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu buvuzi.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bo mu Rwanda bari munsi cyangwa abafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.

    Byatangajwe n'Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Aline Uwimana, wavuze ko kuba abana bato bakora imibonano mpuzabitsina usanga bigira ingaruka kuko biteza ibibazo birimo inda ziterwa abangavu ndetse n'ubwandu bw'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati: 'Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bwagaragaje ko abana 51% bari munsi cyangwa bafite imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina mu Rwanda.'

    Dr Uwimana avuga ko ari yo mpamvu ari ngombwa ko abana bafite imyaka 15 bajya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Ati: 'Urebye 70% ku bana bafite hagati y'imyaka 15-19 nibo batabona izo serivisi. Ku bayirengeje ariko badahabwa ayo makuru mu buryo bwihuse cyangwa ntibamenye aho bajya kuyishaka, biri kuri 7%.'

    Yakomeje agira ati: 'Ibyo rero bikaba ari byo bitera imbogamizi ubona inda ziterwa abangavu zikomeza kwiyongera.'

    RBC igaragaza ko mu myaka itatu ishize, mu bagore bose baza gusuzumisha inda, 2% baba ari abana bari munsi y'imyaka 15.

    Abadepite bongeye kugaragaza impungenge zikomeye bafite ku mushinga w’itegeko rivugurura irigenga serivisi z’ubuzima mu Rwanda

    Bashinze agati ku ngingo zirimo iyerekeye gutwitira undi no korohereza abana b’imyaka 15 kubona serivisi zo kuboneza urubyaro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152425/impaka-zurudaca-ku-itegeko-riteganya-uburyo-bwo-gutwitira-undi-no-korohereza-abana-kubonez-152425.html