Blog

  • Ingabo z'u Burundi zatangiye kuvanwa muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yemejwe na bamwe mu basirikare b'u Burundi, na bamwe mu bayobozi b'Umuryango w'Abibumbye nk'uko Reuters yabyanditse.

    U Burundi bwatangiye kumanika amaboko nyuma y'uko M23 isumbirije ihuriro ry'ingabo za RDC, igafata Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y'iminsi mike uyu mutwe unatangaza ko watabaye byuzuye abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyepfo.

    Uwatanze amakuru yavuze ko zinyuze ku mupaka uhuza RDC n'u Burundi 'Ingabo z'u Burundi ziri kuvanwa muri RDC. Amakamyo menshi yuzuye abasirikare yageze mu gihugu kuve ejo.'

    M23 ikomeje ibikorwa byo kubohora abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Bijyanye n'uko Umujyi wa Bukavu uri hafi y'umupaka w'iki gihugu n'u Burundi, bivugwa ko imirwano ku wa 17 no ku wa 18 Gashyantare yabereye ku Mupaka wa Kamanyola.

    Ubufatanye bwa RDC n'u Burundi, ubutegetsi bwa Gitega bumaze igihe kinini bufite ingabo muri Congo buvuga ko buba buri guhashya imitwe yitwaje intwaro iburwanya.

    Muri bihe Abarundi berekeje iminwa y'imbunda kuri M23 irwanira uburenganzira bwayo, icyakora uyu mutwe ntiwahwema kubatsinda bakaba batangiye kuyabangira ingata.

    Izo ngabo z'u Burundi zafatanyije n'iza RDC, Wazalendo, abajenosideri ba FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, SADC, abacanshuro b'Abanyaburayi n'indi.

    Muri Kanama 2023, Ndayishimiye yagiranye na Tshisekedi amasezerano y'ibanga y'ubufatanye mu bya gisirikare, yohereza ingabo zirenga 12.000 zo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Bivugwa ko Tshisekedi yamwishyuye miliyoni ebyiri z'Amadolari nk'igihembo, ndetse byarakaje abofisiye mu ngabo z'igihugu cye ubwo bari bamaze gutahura ko uyu Mukuru w'Igihugu agamije inyungu ze bwite.

    Leta ya Kinshasa kandi yageneye buri musirikare w'u Burundi urwanya M23 Amadolari 5000, ariko yose yagiye mu mufuka wa Ndayishimiye kuko bakomeje guhembwa umushahara nk'uwo bari basanzwe bahembwa mbere yo kujya mu burasirazuba bwa RDC.

    Icyemezo bwite cya Ndayishimiye cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC cyatewe cyane n'ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi ahuriyeho na Tshisekedi na FDLR.

    Raporo zitandukanye za sosiyete sivile n'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu zemeza ko ingabo z'u Burundi, Wazalendo, ingabo za RDC na FDLR byishe Abanye-Congo b'Abatutsi muri Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.

    Ingabo z’u Burundi bivugwa ko zatangiye gukurwa muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-burundi-zatangiye-kuvanwa-muri-rdc

  • U Bubiligi bwavuze ku cyemezo cy'u Rwanda cyo guhagarika imikoranire na bwo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yasheshe amasezerano y'imikoranire mu mishinga igamije iterambere yari ifitanye n'iy'u Bubiligi, kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw'iterambere.

    U Rwanda rwagaragaje ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira z'ubuhuza bwemejwe na Afurika yunze Ubumwe n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu by'miryango ya EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwagiye mu bukangurambaga bufatanyije na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga zigamije iterambere ku ruhando mpuzamahanga.

    Minisitiri Prévot, abinyujije kuri X, yongeye kumvikana ashinja u Rwanda kuba kuvugera ubusugire bwa RDC, avuga ko ari ibyo igihugu cye cyagendeyeho kikaba cyari kiri gusuzuma uko cyasubiramo amasezerano y'ubufatanye gifitanye n'u Rwanda, “hagamijwe gufata ingamba zigendanye n'icyo kibazo.”

    Yongeyeho ati “Turajwe ishinga no kubona ihagarikwa riciye mu mucyo rizatuma hasigasirwa inyungu y'ubufatanye bwacu bw'igihe kirekire ku bw'ineza y'Abanyarwanda.”

    Yavuze kandi ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gusaba umuryango mpuzamahanga gushaka igisubizo cyiza ku bibazo by'umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.

    Mu itangazo rya Guverinoma y'u Rwanda kandi, yashimangiye ko idashobora guterwa ubwoba n'uwo ari we wese ku bijyanye no kurinda umutekano w'igihugu kandi ko rushyigikiye amahoro no gukemura ibibazo mu buryo burambye.

    Guverinoma y'u Rwanda yakomeje ishimangira ko nta muntu ukwiye gukomeza kwihanganira amakimbirane akomeje kuba aturutse ku kunanirwa inshingano kwa RDC n'umuryango mpuzamahanga wananiwe kuzuza inshingano zawo zo gusenya umutwe w'Iterabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR.

    U Rwanda rwavuze ko rukomeza rugaragaza ko ubufatanye mu birebana n'iterambere bukwiye kuba bushingiye ku bwubahane.

    Minisitiri Maxime Prévot yatangaje ko u Bubiligi bwamenye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-bwavuze-ku-cyemezo-cy-u-rwanda-cyo-guhagarika-imikoranire-na-bwo

  • Abitabiriye amarushanwa ya YouthConnekt 2024 bagabanyijwe miliyoni 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Ayo arimo arenga miliyoni 100 Frw zatsindiwe n'abantu icyenda bahize abandi mu byiciro byose barimo n'Umunyarwenya Fall Merci watangije ibitaramo by'urwenya bya GenZ Comedy.

    Ni amarushanwa yasojwe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, aho hahembwe abantu icyenda bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu gushyigikira urubyiruko rukora ishoramari no kuruzamura.

    Abiyandikishije bose hamwe bari 2.268, abarushanyijwe ku rwego rw'Akarere 643, hahembwa 30 ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali, aho buri wese yahawe miliyoni 1 Frw.

    Hatanzwe kandi amahugurwa y'ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo 260 bafite imishinga itanga icyizere aho uzabona make muri abo azahabwa miliyoni 1 Frw yo kumuherekeza mu gihe hahembwe arenga miliyoni 125 Frw ku bahize abandi.

    Abahembwe ni Uwineza Peace Shakirah wamenyekanye cyane muri Sinema, aho kuri ubu akora urusenda yise 'Neza Chill' wahembwe miliyoni 5 Frw mu cyiciro cy'abagore, ku cyiciro cy'urubyiruko rufite ubumuga hatsinze Ufitimana Aimee Pacifique wahawe miliyoni 5 Frw.

    Mu cyiciro cy'ubuhanzi 'Artconnekt' hahembwe Uwiduhaye Ligobert ufite ikigo cya Studio of African wildlife wahembwe miliyoni 10 Frw, Merci Ndaruhutse wa Gen-Z Comedy yegukana miliyoni 10 Frw, mu gihe Biseruka Joshua na we ukora ibijyanye n'inkuru z'urugendo yahembwe miliyoni 10 Frw.

    Hari kandi Bizimana Janvier wegukanye miliyoni 25 Frw ahigitse abandi mu cyiciro cy'ubuhinzi n'ubworozi, Michel Nshimiyimana yegukana miliyoni 15 Frw, Dufatanye Jean Claude wegukanye miliyoni 20 Frw, mu gihe Muhorakeye Annet na we yegukanye miliyoni 25 Frw.

    Umunyarwenya Fally Merci wavuze ahagarariye abegukanye ibihembo yashimiye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku bwo gushyigikira urubyiruko n'ubuhanzi muri rusange.

    Ati 'Ubuhanzi bwagutunga, nta bahanzi muzi butunze? Turashimira Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi kuba yaratekereje ku buhanzi kuko ubuhanzi bugera kure.'

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabwiye urubyiruko ko bazakomeza kuruba hafi mu rugendo rw'iterambere.

    Yagaragaje ko kuri ubu hirya no hino mu gihugu hashyizweho ahantu urubyiruko rushobora gutyariza ubumenyi mu kwagura imishinga yarwo ,Hanga hubs, arushishikariza kujya rwitabira gukoresha ibyo bikorwa remezo byashyizweho.

    Minisitiri Ingabire yerekanye ko hashyizweho undi mushinga wiswe Hanga Ventures ugamije gutera inkunga y'igishoro kuri ba rwiyemezamirimo bato, abasaba kuwitabira mu kwagura ibikorwa byabo.

    Ati 'Hashyizweho n'umushinga wa Hanga Ventures ugamije kuba watanga igishoro kuri mwebwe ba rwiyemezamirimo bato, hagati ya miliyoni 50 Frw na miliyoni 100 Frw. Ni umushinga twatangije icyumweru gishize ukazakomeza umwaka wose. Ndabakangurira ba rwiyemezamirimo bari hano kuwugana, buri uko ufite umushinga wanogeje wifuza kubonera igishoro ngo igitekerezo cyawe ukigereho ushobora kugana urubuga rwacu ukagerageza amahirwe.'

    Yagaragaje ko mu mezi abiri igiciro cya Internet kizaba cyagabanyijwe ku bigo n'imishinga bigitangira nk'uko byari byagaragajwe nk'imbogamizi, asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byo rukora.

    Ati 'Icyangombwa si amafaranga mubona uyu munsi cyangwa mu minsi iri imbere mu mishanga dufite nka Leta n'abafatanyabikorwa bacu, icy'ingenzi ni umusaruro mushobora kuba mwabona. Mukaba muri hano mukatwereka ibyo mumaze kwigezaho n'ibyo mumaze kugeza ku rubyiruko rugenzi rwanyu.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abatsinze muri aya marushanwa gukoresha neza inkunga bahawe no guharanira iterambere ry'imishinga ya bo bagamije kwiteza imbere no guteza imbere bagenzi babo.

    Ati 'Hari ababona aya mafaranga, agataha ajya kwihemba, akayanywa inzoga, akazajya gufata iki gihembo cyo kuzamura ishoramari rye yarayamazemo kubera kwikopesha. Ndagira ngo mbabwire ko ibintu byose twirinda yaba mwebwe mwatsinze, abari gushaka ibyo bakora ndetse n'abari mu mashuri, mujye mwirinda inzoga. Tunywe gake. Inzoga zitaruvangira ukaba wari mu murongo mwiza w'ishoramari ukayisenya kubera ubusinzi.'

    Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda, Shaima Hussein, yashimye uko urubyiruko rw'u Rwanda rukataje mu guhanga imirimo, ashimangira ko ari intangiriro nziza yo guhanga udushya, gukemura ibibazo no guhanga akazi mu guharanira iterambere rya Afurika.

    Icyenda bahembwe nk’abahize abandi begukanye miliyoni 125 Frw

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Gaspard Musonera, yasabye urubyiruko kurushaho gukora cyane

    Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda, Shaima Hussein , yashimye uko urubyiruko rw'u Rwanda rukataje mu guhanga imirimo

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibyakangiza intego zarwo

    Urubyiruko 260 nibura buri umwe agomba kubona 1 Frw

    wineza Peace Shakirah wamenyekanye muri filime z'urwenya zitandukanye nka Mbaya series na Subu Comedy, yegukanye igihembo cya miliyoni 5 Frw

    Ufitimana Aime Pacifique ni we watsinze mu cyiciro cy’abafite ubumuga yegukana miliyoni 5 Frw

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko igihugu gishyize imbere iterambere ry’urubyiruko

    Uyu yabaye uwa kabiri mu cyiciro cye atsindira miliyoni 20 Frw

    Muhorakeye Annet yahize abandi yegukana miliyoni 25 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abitabiriye-amarushanwa-ya-youthconnekt-2024-bagabanyijwe-miliyoni-500-frw

  • Abagera kuri 80% mu biga amasomo y'imyuga y'igihe gito, babona akazi bakiyarangiza – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko iyi mibare ikubiye mu nyigo ikorwa hagamijiwe gukurikirana uko abize amasomo y'imyuga n'ay'igihe gito bagiye babona akazi nyuma yo kurangiza amasomo 'Tracer Study'.

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n'abasenateri ba Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, muri gahunda yabo yo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Yavuze ko mu nyigo iheruka, byagaragaye ko 67% by'abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y'amezi atandatu gusa barangije kwiga.

    Ni mu gihe 70% mu barangiza mu mashuri makuru y'imyuga, Polytechnique, bo babona akazi nyuma y'amezi atatu basoje kwiga.

    Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko iyi mibare igaragaza umusanzu w'aya masomo y'imyuga mu kugabanya ubushomeri cyane mu rubyiruko rw'u Rwanda.

    Hashingiwe kuri politiki igamije guteza imbere TVET, mu 2008 hashyizweho ikigo gishinzwe guteza imbere imyigire y'imyuga n'ubumenyingiro, mu 2015 hajyaho politiki yihariye igamije gushimangira isano hagati y'uburezi n'isoko ry'umurimo.

    Mu 2020 iyi politiki yaravuguruwe kugira ngo ihuzwe na Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST1, ndetse ubu hakaba hari gahunda yo kuyivugurura nanone kugira ngo ihuzwe na NST2, kugira ngo irusheho kujyana n'igihe tugezemo n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo mu minsi ya none.

    Minisitiri Nsengiyumva yagize ati 'Ibi bikajyana no kumva ibisabwa ku isoko kugira ngo turebe uburyo ayo masomo y'igihe gito ajyaho akanigishirizwa mu mashuri y'imyuga cyangwa muri yayandi y'igihe gito, noneho abarangije bakajya gushaka imirimo ku isoko,'

    'Tuzakomeza tuyagura kugira ngo abana basaga miliyoni 1,2 batari mu ishuri, akazi cyangwa mu biruhuko bashobore kubona ayo mahirwe yo kwihugura bakabona akazi.'

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike imyuga n'ubumenyingiro [RTB] rutangaza ko umubare w'abiga imyuga, tekinike n'ubumenyingiro ugeze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022.

    Ni mu gihe intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, yateganyaga ko umubare w'abanyeshuri biga imyuga, tekinike n'ubumenyi ngiro wagombaga kugera kuri 60% bitarenze 2024.

    Magingo aya mu Rwanda habarurwa amashuri 496 y'imyuga, tekinike n'ubumenyingiro.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko 80% by'abanyeshuri bose baba bize amasomo y'imyuga mu mashuri y'igihe gito 'vocational training', babona akazi nyuma yo kuyarangiza

    Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, iri muri gahunda yo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-biga-amasomo-y-igihe-gito-80-babona-akazi-nyuma-yo-kuyarangiza

  • Real Madrid ishobora kwikura muri shampiyona… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ikipe ya Osasuna yari yakiriye Real Madrid mu mukino wo ku munsi wa 24 shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne.

    Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, habayemo ibintu Real Madrid itigeze yishimira birimo penaliti eshatu bagomba guhabwa batahawe, guhabwa ikarita y’umuhondo ku mutoza Carlo Ancelotti no guhabwa ikarita y’umutuku ku mukinnyi wabo Jude Bellingham.

    Uyu mukinnyi w’Umwongereza yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 39 nyuma y’uko yari atutse Jose Munera warimo arasifura mu kibuga hagati nk’uko byatangajwe muri raporo y’umusifuzi.

    Ni mu gihe uyu mukinnyi we yahakanye ibyo kumutuka ahubwo avuga ko habayeho ikosa ryo kumva nabi, atigeze atuka umusifuzi.

    Yagize ati “Biragaragara ko habaye ikosa, habaye ikosa ry’itumanaho. Ntabwo nshaka gusubiramo ibyo navuze kandi ndashaka ko abantu bose bamenya ko ntashakaga gushyira ikipe muri biriya bihe mva mu kibuga ngo hasigare abakinnyi 10.  

    Iyo urebye mu mashusho ushobora kubona ko bidasa n’ibyo raporo ivuga, nizeye ko Federasiyo izabikurikirana. Ntabwo natutse umuntu, biragaragara neza muri videwo, nta nubwo nabibwiye umusifuzi, narabyibwiye ubwanjye. Byari ukutumva, ni ikosa rigaragara ry’umusifuzi. “

    Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti nawe yavuze ko itari ikarita y’umutuku anarekana ko mu misifurire y’abasifuzi bo muri Espagne harimo ikibazo gikomeye.

    Muri uyu mwaka w’imikino ntabwo ari ubwambere Real Madrid yari yerekanye ko yasifuriwe nabi ku kuko no ku mukino yatsinzwemo na Espanyol naho ariko byagenze.

    Icyo gihe yavugaga ko myugariro wa Espanyol, Carlos Romero yagombaga kuba yarahawe ikarita y’umutuku ku ikosa yari yakoreye Kylian Mbappé.

    Ntabwo ari ibi gusa kuko hari n’igitego cya Vinicius Junior cyanzwe kandi cyaricyo.

    Nibyo byatumye Real Madrid yandika ibaruwa irega abasifuzi bo muri Espagne, yerekana ko bayisifurira nabi ndetse inaka amajwi yo kuri VAR ku ikosa ryakorewe Mbappé ndetse no ku gitego cya Vinicius.

    Muri iyi baruwa bagize bati: “Ibyabaye ntabwo ari ibintu byihariye cyangwa ikosa ryoroheje ry’abasifuzi. Ni ibigaragara kandi bikomeye cyane bya sisitemu y’abasifuzi kandi icyizere cyabo cyarangiritse rwose”.

    Nyuma y’ibi byose Real Madrid ishobora gufata umwanzuro wo kuva muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne ikaba yajya gukina mu Budage cyangwa mu Butaliyani nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru birimo Daily Mail.

    Ibi kugira ngo bibe, byasaba ko byemezwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi, UEFA.

    Real Madrid ishobora gufata umwanzuro wo kwikura muri shampiyona ya Espagne nyuma y’uko iri gusifurirwa nabi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152451/real-madrid-ishobora-kwikura-muri-shampiyona-ya-espagne-152451.html

  • Hamisa Mobetto na Miss Muyango mu byamamareka… – #rwanda #RwOT

    Imwe muri izi nkuru zasamiwe hejuru ni iy’umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, wasezeranye na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda 2019.

    Mu 2019 ni bwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine yari yasimbuje Didy d'Or. Byari nyuma y'igihe kinini iby'urukundo bihwihwiswa ariko mu itangazamakuru bakaba ibamba babibajijweho.

    Ubwo iby'uko bakundana byajyaga hanze, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.

    Urukundo rw'aba bombi rwakomeje gusagamba, rukomeza kuba inganzamarumbu ndetse uko iminsi yagiye ihita, bereka abarutegaga iminsi ko 'urwabo ruruta byose!'

    Iby'urukundo rwabo byakomeje gushimgangirwa n'amagambo meza bakundaga kubwirana bifashishije imbuga nkoranyambaga, bikomeza kwerekana ko byanga bikunze ruzagera kure.

    Tariki 19 Werurwe 2020, ubwo Miss Muyango yizihizaga isabukuru y'amavuko, icyo gihe Kimenyi Yves yigomwe ibitotsi ageza Saa Sita z'ijoro ategereje ko urushinge rw'isaha rwinjiza umunsi kuri iyi tariki, maze yifashishije Instagram agenera umukunzi we ubutumwa bwuzuyemo amagambo y'urukundo.

    Aka bya bindi Knowless yaririmbye agira ati 'Byarakomeye!' Benshi batangira kubona ko inkweto yamaze kubona iyayo.

    Icyo gihe uyu mugabo yaragize ati: 'Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti magara nagize ikomeye kuva nabaho, kukugira ni cyo kintu cyiza cyambayeho kuva navuka. Uyu munsi ni wo wavukiyeho, nkwifurije kugira umunsi mwiza, ugire umunsi mwiza cyane, ndagukunda Miss wanjye.'

    Ni mu gihe Muyango yigeze kubwira itangazamakuru ko bwa mbere amenya Kimenyi hari muri Mata 2019. Ngo muri iyo minsi yagiye kureba umukino wahuzaga Rayon Sports na APR FC [Kimenyi yakinagano] ngo yirebere n'amaso uwo musore wavugwaga cyane.

    Icyo gihe ngo nibwo batangiye kujya bavugana kuri telefone bisanzwe nk'inshuti ariko nta rukundo rurimo. Uko bagiye baba inshuti baje kujya bahamagarana bakibukiranya gusenga Saa Cyenda z'ijoro, ari na cyo ahanini cyabahuje cyane.

    Muyango ati: 'Simvuga uwahamagaye undi bwa mbere, gusa twavuganaga ibintu bisanzwe, twakundaga kuvugana Saa Cyenda z'ijoro tugiye gusenga, hagati mu munsi twavuganaga gake ariko akaba azi ko izo saha tubyuka tugasenga buri munsi, tuba inshuti zisanzwe tutarabonana.'

    'Twari inshuti nta kindi cyari kibyihishe inyuma, duhura bwa mbere yanyuzeho ahantu nari mu birori by'isabukuru aje kundamutsa ntiyanahamara umunota n'umwe.'

    Muyango yavuze ko yashidutse bakundana ariko atibuka uko byagenze, baza kwinjira mu rukundo bya nyabyo muri Kamena hafi Nyakanga 2019.

    Ati: 'Yari yaratandukanye n'umukunzi we kandi nanjye hari hashize amezi arenga atatu ntandukanye n'umusore twakundanaga.'

    Urukundo rw'aba bombi rwageze aho rurenga ubucuti n'umubano usanzwe, kuva mu 2020 biyemeza kubana mu nzu imwe.

    Ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yiyemeje gutera ivi yambika impeta ya 'Fiançailles' Muyango amusaba kumubera umufasha, undi ntiyazuyaza arabyemera.

    Muri Nyakanga 2021 hagiye hanze amashusho agaragaza ko Muyango akuriwe ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse imfura y'umuhungu yitwa Kimenyi Miguel Yannis.

    Ni mu gihe tariki 6 Mutarama 2024, ari bwo basezeranye kubana akaramata. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden.

    Waranzwe n'ubwitabire bw'abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y'u Rwanda. Barimo Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2019, Mariya Yahani wasohoye umugeni, Victor Rukotana uririmba gakondo ndetse na Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba n'Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera.

    Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda ya 2019 ari mu bambariye Muyango Claudine. Umuhanzi Nkurunziza waririmbye indirimbo irata ubutwari bw'ingabo z'u Rwanda, Nkurunziza ni we wari umusaza wasabiye Kimenyi Yves.

    Kimenyi Yves yaherekejwe n'abasore barimo abakinnyi nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira Kiyovu FC na Zaba Missed Call w'umunyarwenya.

    Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi mu ntera ngufi uvuye kuri Romantic Garden ahabereye uwo gusaba no gukwa.

    Basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, abasaba kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry'Imana.

    Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine amusezeranya kumubera umugore umwubaha. Bakimara gusezerana bakiriye abatumirwa mu Busitani bwa Romantic Garden.

    Uru si rwo rukundo rwonyine rwashimangiye isano ihuza imyidagaduro na siporo, kuko hari n’ibindi byamamarekazi birimo abanyamideli n’abandi bamamaye cyane mu marushanwa y’ubwiza, barushinganye n’ibindi byamamare mu guconga ruhago.

    Mu gukora uru rutonde rw’imiryango 10, InyaRwanda yibanze cyane mu Rwanda no muri Afurika, ariko itera akajisho no ku byamamarekazi bifite amazina aremereye ku Isi byabanye n’ibindi byamamare muri ruhago.

    1. Hamisa Mobetto na Stephanie Aziz Ki

    Hamisa Mobetto, umunyamideli w'umunya-Tanzania, yashakanye na Stephanie Aziz Ki, rutahizamu wa Yanga SC. Ubukwe bwabo bwabaye muri Gashyantare 2025. 

    2. Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves

    Muyango Claudine, wabaye Miss Heritage Rwanda 2019, yashakanye na Kimenyi Yves, umunyezamu w'ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi. Ubukwe bwabo bwabaye muri Mutarama 2024.

    3. Antonella Rocuzzo na Lionel Messi


    Antonella, ni umunyamideli ukomeye ukomoka muri Argentine, wamamaye cyane mu gukorana n’ibigo nka Adidas, Alo Yoga n’ibindi. Yashyingiranwe na Lionel Messi, rutahizamu w’ikipe ya Inter Miami ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine ku ya 30 Kamena 2017, ndetse ubu bafitanye abana b’abahungu batatu.

    4. Adaeze Yobo na Joseph Yobo


    Adaeze Yobo ni umubyinnyi w’icyamamare muri Nigeria, akaba yaratowe nk’umukobwa uhiga abandi mu buranga mu 2008, aho yaje no guhagararira igihugu cye muri Miss World muri uwo mwaka. Yashyingiranwe na Joseph Yobo, Kapiteni wa Nigeria wahoze akina muri Everton.

    5. Edurne na David de Gea


    Edurne ni umuhanzikazi w’umunya-Espagne washyingiranwe na David de Gea, umunyezamu wa Espagne na Bayern Munich, mu mwaka wa 2023.

    6. Shakira na Gerad Pique


    Shakira, umuhanzikazi ufite inkomoko muri Colombia, yatandukanye na Gerard Pique, myugariro w’umunya-Espagne wahoze akinira FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine, mu 2022 nyuma y’imyaka 12 babana, ubwo Shakira yamenyaga ko uyu mukinnyi amuca inyuma.

    7. Viktoria Varga na Graziano Pelle


    Uyu mugore, ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli ukomoka mu Butaliyani. Yashyingiranwe na Graziano Pelle, Rutahizamu w’Ubutaliyani wahoze akinira Southampton, baza gutandukana umwaka ushize nyuma y’imyaka 10 babana nk’umugabo n’umugore.

    8. Menaye Donkor na Sulley Muntari


    Menaye Donkor ni umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo w’icyamamare muri Ghana. Yashyingiranwe na Sulley Muntari wakiniye A.C Millan kuri tariki 25 Ukuboza 2010.

    9. Georgina Rodríguez na Cristiano Ronaldo 


    Georgina Rodríguez, umunyamideli ukomoka muri Esipanye, yashakanye na Cristiano Ronaldo, rutahizamu w'ikipe ya Al-Nassr ndetse n'ikipe y'igihugu ya Portugal. Ubukwe bwabo bwabaye muri Nyakanga 2017.

    10. Victoria Beckham na David Beckham

    Victoria Beckham, umunyamideli n'umuririmbyi wahoze mu itsinda rya Spice Girls, yashakanye na David Beckham, wahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza. Ubukwe bwabo bwabaye muri Nyakanga 1999.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152441/hamisa-mobetto-na-miss-muyango-mu-byamamarekazi-byarushinganye-nabahanga-mu-guconga-ruhago-152441.html

  • Yazitumije i Burayi! Umukire Hadji Kanyabugabo, yahaye impano rutahizamu Fall Ngaghe wa Rayon Sports – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Fall Ngaghe wa Rayon Sports yahawe impano y'inkweto za siporo (Godio) n'umukire Hadji Kanyabugabo, nyuma yo gutsinda igitego mu mukino batsinzemo Kiyovu SC ibitego 2-1. Iyi mpano ni ubusabe bwo kumushimira ku bw'umusaruro mwiza akomeje gutanga muri shampiyona.

    Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 12 amaze gukinira Rayon Sports, bituma aba umwe mu rutahizamu bafite ubukana muri shampiyona. Ubuhanga bwe bwatumye ikipe ye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 40.

    Hadji Kanyabugabo yavuze ko izi nkweto yazitumije i Burayi akazigura amadorali 200, nk'uburyo bwo kwereka Ngaghe ko ibikorwa bye bishimwa. Yagize ati: 'Iyo umukinnyi yitwaye neza, ni byiza kumwereka ko tumushyigikiye.' Yongeyeho ko azakomeza gushyigikira Rayon Sports n'abakinnyi bayo kugira ngo barusheho kwitwara neza.

     

    Source : https://yegob.rw/yazitumije-i-burayi-umukire-hadji-kanyabugabo-yahaye-impano-rutahizamu-fall-ngaghe-wa-rayon-sports-video/

  • Gasogi United ya KNC yageze muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United yabonye itike ya 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro nyuma yo kunganya na AS Muhanga 1-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8. Ikipe y'i Kigali yakomeje ku kinyuranyo cy'ibitego 3-1, kuko yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0.

    Mu minota ya mbere, AS Muhanga yagaragaje ubusatirizi bukomeye ishaka igitego cya kare, ariko Gasogi United iyihagarika neza. AS Muhanga yaje gufungura amazamu ku munota wa 33, binyuze kuri Mutebi Rashid, atsinda igitego cyajyanye amakipe mu karuhuko.

    Mu gice cya kabiri, AS Muhanga yakomeje gushaka ibindi bitego, ariko amahirwe ntiyayibana. Gasogi United yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 72, gitsinzwe na Alioune Mbaye nyuma yo gucenga abakinnyi ba AS Muhanga mu rubuga rw'amahina.

    Umukino warangiye ari 1-1, ariko Gasogi United ikomeza kubera ikinyuranyo cy'ibitego 3-1. Iyi ntsinzi yayihesheje itike yo gukomeza muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro, mu gihe AS Muhanga yasezerewe.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-ya-knc-yageze-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro/

  • Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by'indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye #rwanda #RwOT

    Itariki ya 23 Mutarama 2025, umunyamabanga Mukuru w'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yamubereye iy'akaga nyuma yo kurogwa, ubwo yitabiraga igiterane cy'iminsi itatu cyo gusengera igihugu. Bikaba bikekwa ko ari Perezida Ndayishimiye uri inyuma y'ubwo bugizi bwa nabi, amuziza ko ashobora kumusimbura ku ntebe y'ubuperezida muw'2027.

    Ngabo 'abakristu' bitwaza uburozi bagiye mu masengesho!

    Magingo aya, ubuzima bwa Révérien Ndikuriyo buri hagati y'umupfu n'umupfumu, kuko arembeye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho amaze iminsi mu bitaro by'indembe.

    Umukozi w'ikigo cy'iperereza cy'u Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye iki gitangazamakuru ko uburozi bwahawe Ndikuriyo, ari agafu kanyanyagijwe mu modoka ye maze yakwinjiramo akabuhumeka, kandi ko ari intumwa za Ndayishimiye zabikoze.

    Evariste Ndayishimiye yakunze kwikanga icyugazi cya Révérien Ndikuriyo, kuko ari we ukunzwe cyane mu ishyaka CNDD-FDD kurusha Evariste Ndayishimiye.

    Révérien Ndikuriyo nawe kandi koko yari asigaye yitwara nk'Umukuru w'Igihugu, doreko no mu mbwirwaruhame ze atari agitandukanya ishyaka n'igihugu.

    Kubera ko gufunga Ndikuriyo cyangwa kumurasa byatera umwuka mubi mu gisirikari, doreko naho Ndikuriyo ahamurisha ubutoni, Ndayishimiye yasanze icyoroshye ari ukumwikiza akoresheje uburozi.

    Amakuru ava mu Burundi agaragaza ko muri iki gihe Perezida Evariste Ndayishimiye adakunzwe haba mu baturage, mu gisirikari no mu ishyaka, kubera ntiyishimiwe namba haba mu ishyaka, ahanini kubera ibyemezo yagiye afata bigapyinagaza Abarundi. Twavuga nko gufunga imipaka ihuza uBurundi n'u Rwanda, ndetse n'amasezerano y'amaraso yo kohereza mu muriro ingabo z'uBurundi muri Kongo, kubera inyungu ze bwite, doreko Tshisekedi amwishyura amadolari 5.000 buri kwezi, kuri buri musirikari w'Umurundi uri muri Kongo.

    Uretse gutanga abasirikare be nk'igitambo, ngo yiyuzurize igifu n'umufuka, abatirage banashinja Ndayishimiye kubakenesha no kubicisha inzara, nyuma y'uko ubucuruzi bwose bukomeye abuahyiriye mu buganzs by'umugore we n'abana be.

    Révérien Ndikuriyo urembye byo gupfa, aramutse arusimbutse ( Imana imworohereze), bizakomeza gutera umwiryane mu ba'DD', dore ko nawe ubu yamenye ushaka umutwe we, aho bagiye kubana aka wa muntu ubyinana n'umukeba adahumbya.

     

    The post Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by'indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amarozi-aravuza-ubuhuha-muri-cndd-fdd-ndikuriyo-mu-bitaro-byindembe-i-dubai-azira-kwifuza-intebe-ya-ndayishimiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amarozi-aravuza-ubuhuha-muri-cndd-fdd-ndikuriyo-mu-bitaro-byindembe-i-dubai-azira-kwifuza-intebe-ya-ndayishimiye

  • Guverinoma y'u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y'ubufatanye rwari rufitanye n'Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw'2024 kugeza muw'2029 #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'uRwanda imaze gushyira ahagaragara, iravuga ko nta mpamvu yatuma ubwo bufatanye mu iterambere bukomeza, mu gihe Ububiligi bwahisemo kubogamira kuri Kongo, gushyigikira binyoma icyo gihugu kigereka ku Rwanda, no kubangamira ibikorwa byose bigamije iterambere ry'u Rwanda.

    Guverinoma y'u Rwanda iravuga kandi ko imyitwarire y'Ububiligi ica intege gahunda zo gukemura ikibazo cy'umuteka muri Kongo no muri aka karere, aho gushyigikira imbaraga imiryango mpuzamahanga ishyira mu kurangiza icyo kibazo binyuze mu biganiro.

    Guverinoma y'uRwanda yashimangiye ko itazaha icyuho icyahungabanya umutekano warwo cyose, kandi itazihanganira politiki y'ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko muri aka karere.

    Iryo tangazo rirasoza ryibutsa ko u Rwanda rushyigikiye ubufatanye bushingiye ku bwubahane, rikanibutsa ko kugeza ubu abafatanyabikorwa barwo bose bashimye imikoreshereze y'inkunga u Rwanda ruhabwa.

    The post Guverinoma y'u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y'ubufatanye rwari rufitanye n'Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw'2024 kugeza muw'2029 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/guverinoma-yu-rwanda-imaze-guhagarika-amasezerano-yubufatanye-rwari-rufitanye-nububiligi-akaba-yari-afite-agaciro-kuva-muw2024-kugeza-muw2029/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guverinoma-yu-rwanda-imaze-guhagarika-amasezerano-yubufatanye-rwari-rufitanye-nububiligi-akaba-yari-afite-agaciro-kuva-muw2024-kugeza-muw2029