Blog

  • Amb. Mukantabana yaganiriye na Ted Cruz wa Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzweAfurika – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byabaye ku wa 18 Gashyantare 2025 byarimo n'abandi ba Ambasaderi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bibera muri Ambasade y'u Rwanda muri Amerika.

    Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya X ya Ambasade y'u Rwanda muri Amerika bugaragaza ko 'Ambasaderi Mathilde Mukantabana yakiriye Senateri Ted Cruz, Perezida w'Agashami ka Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, gashinzwe Afurika, ari kumwe na ba ambasaderi b'ibihugu bya Afurika, baganira ku by'ingenzi bashyize imbere muri manda ya 119 y'Inteko Ishinga Amategeko mu 2025.'

    Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga ya Sena ya Amerika igira udushami twinshi dukurikirana gahunda z'ububanyi n'amahanga bw'igihugu n'ibindi bijyanye n'inkunga Amerika itera ibihugu by'amahanga.

    By'umwihariko Agashami gashinzwe Afurika (Senate Foreign Relations Subcommittee on Africa) gashinzwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika n'ibihugu bya Afurika bitarimo ibyo mu Majyaruguru yayo birebwa n'utundi dushami.

    Aka kandi kita ku miryango ihuza ibihugu bya Afurika nka Afurika Yunze Ubumwe, EAC, DEDEAO, SADC n'indi itandukanye.

    Mu nshingano zabo kandi harimo kwita ku bibazo byugarije uturere dutandukanye twa Afurika nk'iterabwoba, ibyaha n'ibikorwa bijyanye n'ibiyobyabwege, kureba gahunda z'inkunga Amerika iha ibihugu bya Afurika no guteza imbere ubucuruzi hagati y'impande zombi.

    Aka gashami kanashinzwe ubuzima mpuzamahanga harimo kwita ku byorezo bitera Isi no guhangana na byo.

    Amerika muri rusange igirana ubufatanye na Afurika mu bijyanye n'ubucuruzi binyuze mu masezerano ya AGOA (African Growth and Opportunity Act) ariko hari ibihugu nk'u Rwanda n'ibindi bitayabarizwamo kubera impamvu zitandukanye.

    U Rwanda rwayakuwemo nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika imyenda n'inkweto byambawe bituruka mu mahanga, hagamijwe guteza imbere urwego rw'inganda zikora imyenda n'inkweto, bigakorerwa imbere mu gihugu.

    Amerika kandi igira imishinga nterankunga ifatanyamo n'ibihugu bya Afurika ariko muri manda nshya ya Perezida Donald Trump yatangiye muri Mutarama 2025, yahagaritse mu minsi 90 Ikigega gishinzwe Iterambere mpuzamahanga, USAID, cyateraga inkunga gahunda zitandukanye mu mugambi wo kubanza kubaka Amerika ifite ingufu n'igitinyiro ku Isi.

    Ambasaderi Mukantabana yakiriye Senateri Ted Cruz baganira kuri gahunda Sena ya Amerika iteganya ku mugabane wa Afurika

    Ibiganiro byarimo n’abandi ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-mukantabana-yaganiriye-na-ted-cruz-wa-komisiyo-ya-sena-ya-amerika-ishinzwe

  • Hagiye gutangizwa ikigega cya Aguka kizatanga inguzanyo ku rubyiruko rufite imishinga nta ngwate – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu birori byo gusoza amarushanwa ya YouthConnekt 2024 byabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025.

    Amarushanwa ya YouthConnekt yashyizweho agamije gufasha urubyiruko rufite imishinga y'iterambere kwaguka, kwiteza imbere no guteza imbere urundi rubyiruko.

    Kuri iyi nshuro Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yatangaje ko mu marushanwa ya YouthConnekt 2024 hakoreshejwe arenga miliyoni 500 Frw mu guhemba abayitabiriye guhera ku rwego rw'Umurenge kugera ku rwego rw'Igihugu.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangarije urubyiruko ko iyi Minisiteri iri gukorana bya hafi n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere UNDP Rwanda, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mibereho myiza y'abaturage (UNFPA), n'Ikigega cya BDF ngo hatangizwe Aguka Fund izajya ifasha urubyiruko kubona inguzanyo nta ngwate.

    Yagize ati 'Ndashaka kubabwira ko nyuma yo gutsindira nka miliyoni hano ugakomeza gukora ishoramari ryawe, ushobora kuba ufite nka miliyoni 20 Frw, ukaba ugikeneye andi mafaranga, turi gukorana na BDF, UNDP, EU na UNFPA mu gushyiraho Aguka Fund.'

    Yavuze ko icyo kigega kizatangira mu gihe cya vuba kandi ko kizajya gitanga inguzanyo ku rubyiruko nta ngwate rusabwe kandi ku nyungu ntoya.

    Ati 'Iyi Aguka Fund igiye gutangira mu gihe cya vuba cyane, izajya itanga inguzanyo ku rubyiruko nta ngwate kandi ku nyungu nto iri munsi ya 10%. Kandi ibyo biratangira bitarenze uyu mwaka, kubera ko ubu dufite amafaranga dufite ari muri BDF, UNFPA nayo igiye kuduha asigaye twaganiriyeho.'

    Yashimangiye ko yizera ko mu minsi iri imbere urubyiruko ruzajya rusaba inguzanyo nta ngwate rwatswe nka kimwe mu byari imbogamizi zikomeye, arusaba gutuma icyo kigega gikora neza binyuze mu kwishyura neza inguzanyo baba bahawe.

    Ati 'Mu gihe twatuma icyo kigega gikora mu buryo burambye, mu gihe mwaba mwishyuye neza inguzanyo mwahawe n'ikigega kikagenda gitera imbere. Ndizera ko utu dushya tuziyongera n'ishoramari ry'urubyiruko ryiyongere.'

    Yakomeje asaba urubyiruko gukomeza gushyira imbere gahunda yo kwiteza imbere, kwihangira imirimo no guteza imbere guhanga udushya n'igihugu muri rusange.

    Yagaragaje ko igihugu gitanga amahirwe ku rubyiruko bityo ko bakwiye guhora biteguye kuyabyaza umusaruo amahirwe babona ndetse no gutinyuka bagahera kuri duke bafite.

    Ati 'Ubutumwa ni uko nutegereza ko umuntu azagufasha gutangira, akagufasha gusaba guhatanira ibihembo, yarangiza akanaguhemba, bizagutwara igihe kinini. Genda utangire bito ushoboye, ubikore neza, amahirwe nk'aya azahoraho kandi azagusanga aho uri. Nakifuje ko urubyiruko rwacu mwakoresha imbaraga mu gatangira.'

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye kandi urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho rukoresha hanga hubs zashyizweho hirya no hino mu gihugu ngo rufashwe gutyaza ubumenyi.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi,Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko hagiye gutangizwa ikigega cyiswe Aguka Fund kizajya gitanga inguzanyo ku rubyiruko

    Urubyiruko rugiye gushyirirwaho ikigega kizajya gitanga inguzanyo nta ngwate

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye kandi urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho rukoresha hanga hubs zashyizweho hirya no hino mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangizwa-ikigega-cya-aguka-kizatanga-inguzanyo-ku-rubyiruko-rufite

  • Amasaha ya nyuma y'Ingabo za Congo mu Mujyi wa Bukavu (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Moise Shako akora mu rwego rushinzwe imisoro muri RDC kuva mu 2002. Kuva icyo gihe cyose, nta mushahara arabona, gusa ngo abona agahimbazamusyi ka buri kwezi bitewe n'ingano y'imisoro yinjije.

    Yabwiye Umunyamakuru wa IGIHE ko ako aheruka ari ak'ukwezi kwa Ugushyingo, ubwo yabonaga hafi 1000$. Ariko ngo hari ukwezi yabonye amafaranga ibihumbi birindwi by'amanye-Congo, atagera no ku madolari abiri.

    Kuri we, M23 ifata Umujyi wa Bukavu, byari birenze izindi mpamvu kuko usibye kudahembwa no guhohoterwa mu bundi buryo, hiyongeragaho no kugirirwa nabi kuko yashatse umugore w'Umunyarwandakazi.

    Ubu atuye ahitwa Feu Vert, umugore we witwa Ingabire avuka i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Ati 'Ahantu hose ngeze bavuga ko ndi Umunyarwanda kubera ko narongoye umunyarwandakazi. Njye ntacyo bintwara kubera ko ndi Umukongomani, mfite uburenganzira bwo gukora hano kandi mfite uburenganzira bwo kubana n'Umunyarwandakazi. Twese turi Abanyafurika.'

    Yasobanuye ko akibona abarwanyi ba M23 binjiye mu Mujyi, yavuye aho yari atuye, yiruka ajya mu Mujyi kubasanganira. Ngo mu nzira agenda, yahuye n'abasirikare ba FARDC bahunga, bamubwira ko ari icyitso cya M23.

    Ati ' Njye nari ahitwa Ngouba, nkimenya ko baje numvise nezerewe njya kubarindirira ahitwa kuri Place.'

    Muri ayo masaha yo ku wa Gatanu, ngo abasirikare ba FARDC bahise birara mu maduka hirya no hino, barasahura, abandi bata imyenda ya gisirikare bariruka. Mu kigo cya gisirikare cya Camp Saio, urubyiruko rwabonye abasirikare bahunze, rwinjiramo rufata intwaro.

    Hari abaturage bamwe babwiye IGIHE ko mu bigo bya gisirikare bimwe na bimwe, hari aho abaturage binjiye, bakajya bishyura abasirikare bamwe bari basigayemo kugira ngo babigishe uko bakoresha intwaro.

    Umwe yishyuraga amafaranga 1000 akoreshwa muri Congo, umusirikare akamwereka uko imbunda ikoreshwa. Hamwe na hamwe, ngo abo basirikare bamufashaga kurasa inshuro eshatu, hanyuma agakomeza ajya gukoresha iyo ntwaro mu bikorwa byo kwiba.

    Patrick Muganga Bagalwa wakuriye i Bukavu, yavuze ko bari bafite ikibazo gikomeye muri uyu mujyi, kuko bari babangamiye abaturage, ku buryo Abapolisi basangaga umuturage aho ari, bagatwara ibintu bye batabajije.

    Ati 'Twarakubititse cyane'.

    Mugenzi we yavuze ko ubwo M23 yari igeze i Kavumu, yasabye abasirikare ba FARDC kuva aho bari, ariko ngo bo bahise birukankira mu bikorwa by'abaturage batangira gusahura.

    Ati 'Bibye ibintu mu nzu z'ubucuruzi, bajya mu tubyiniro bica abantu, byarabaye i Kavumu.'

    Ku wa Kabiri, Croix Rouge yatoraguye imirambo y'abantu barenga 20 bivugwa ko baguye mu bikorwa by'ubusahuzi bya FARDC n'andi mabandi.

    Undi mubyeyi utuye muri Quartier Nyawera, yavuze ko abantu binjiye mu ngo zabo basahura bari Abapolisi, ahandi bari Abasirikare. Ati ' Mu gace ka Panzi, twabonye abantu babiri baharasiye. Muri Panzi, ububiko bw'ibicuruzwa byinshi bwarasahuwe cyane.”

    Umuvugizi w'Umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo M23 yasanze mu Mujyi wa Bukavu, byari nka filimi ibabaje. Ati 'Twasanze Umujyi umeze nk'ikuzimu, abantu bari bahungabanye, inzu zasahuwe, ubu kuva turi aha, nibura abantu bongeye kugira icyizere, warabibonye mu mashusho ubwo twazaga, abantu bakomaga amashyi bati 'murakaza neza mu Mujyi wa Bukavu'. Ibyo twasanze mu Mujyi wa Bukavu biteye agahinda.'

    Kanyuka yavuze ko bakomeje gusaba abasirikare ba FARDC aho bari hose, kwiyunga na M23, abashaka gukorera igihugu bagahabwa imyitozo, abafite ibyo bakurikiranyweho n'ubutabera nabo bakabiryozwa.

    Ati 'Abashaka gukomeza mu gisirikare, turabafasha abashaka gusubira mu buzima busanzwe nk'abasivile, nabo turabafasha ariko tubaha ubutumwa, tukababwira tuti 'mutwegere n'intwaro zanyu, muzidushyikirize.''

    Yongeyeho ati 'Hari aho bose bahurira, tureba abanyabyaha tukabashyikiriza ababishinzwe, hari benshi bari kuza, bamwe si abasirikare.'

    M23 isobanura ko urugendo rukomeje no mu bindi bice. Mu masaha y'umugoroba kuri uyu wa Kabiri, abarwanyi ba M23 bari batangiye kwinjira mu bice bya Kamanyola.

    Ku mupaka, amakamyo atwaye ibicuruzwa ari kwambuka nk’ibisanzwe

    Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko urugamba ruzahagarara mu gihe cyose ubutegetsi bwa Tshisekedi buzaba bwahagaritse ibikorwa byo guhohotera abaturage

    Litiro ya lisansi iri kugura ibihumbi umunani by’amafaranga akoreshwa muri Congo. Yikubye inshuro zirenga ebyiri

    Inyubako zikorerwamo ubucuruzi zarasahuwe ku buryo bamwe bacyisuganya ngo bongere bakore

    Aho wagera hose muri Bukavu, abantu baba ari urujya n’uruza

    Ibikorwa by’ubucuruzi i Bukavu byakomeje nta nkomyi

    Benshi mu barwanyi ba M23 ni urubyiruko rwiyemeje kurwanirira igihugu cy’ababyeyi babo

    Abarwanyi ba M23 baboneka mu nkengero zose z’uyu mujyi amanywa n’ijoro

    Station za lisansi zikora ni nke, ahubwo ahenshi bayicuruza mu majerekani

    Muri Quartier yitwa Cap, amaduka menshi aracyafunze nyuma yo gusahurwa

    Abamotari baracyatwara abantu barenze babiri nk’uko byari bimeze na mbere…

    Hotel Riviera imwe mu ziboneka umuntu acyinjira i Bukavu zasubukuye imirimo

    Urujya n’uruza ni urusanzwe nubwo ibikorwaremezo ari ikibazo gikomeye

    Mu nkengero za Place de l’Indépendance, inzu zaho ni uku zimeze. Abazituyemo bavuga ko batazongera kwemera ko FARDC ihungabanya umutekano wabo

    Mu Mujyi wa Bukavu abaturage bakomeje imirimo yabo nyuma y’igihe bacunaguzwa na FARDC

    Kuri Place de l’independance ubuzima ni ubusanzwe ndetse abaturage bavuga ko batekanye

    Amafoto: Kwizera Herve

    Video: Muneza Pacifique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasaha-ya-nyuma-y-ingabo-za-congo-mu-mujyi-wa-bukavu-amafoto-na-video

  • Elon Musk yuzuje Abagore 13 amaze gutera inda

     

    Elon Musk yuzuje abagore 13 amaze gutera inda

    Yanditswe na : Genevieve Vivance

  • Batanze ibyishimo bisendereye! Abahanzi Nyarw… – #rwanda #RwOT

    Ni umuziki wagutse kandi bigaragarira buri wese haba mu mikorere y'abahanzi, uburyo bw'imenyekanisha, ndetse n'icyerekezo cyawo. Kandi ubuhanga mu gutunganya amajwi bwateye imbere, aho abatunganya indirimbo nka Niz Beat, Element Eleéeh, Prince Kiiiz, Madebeat, Knox Beat, Kozzy, Bob Pro, Ishimwe Clement n'abandi bagize uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda. 

    Abahanzi nka The Ben, Meddy, Bruce Melodie, n'abandi bagiye bakorana n'inzu zitunganya umuziki zo ku rwego rwo hejuru nka Monster Records, Kina Music, Kina Music, 1:55 AM, Country Records n'izindi.

    Hari abahanzi bagiye basinya amasezerano akomeye, nk'ayo Bruce Melodie yigeze kugirana na Cloud9, ayo The Ben yasinye yo kwamamaza inzoga izwi ku rwego mpuzamahanga…. Kandi Meddy na The Ben bitabiriye ibitaramo bikomeye hanze y'u Rwanda nka One Africa Music Fest na Trace Awards.

    Indirimbo z'abahanzi nyarwanda kandi zacuranzwe cyane kuri MTV Base, Trace Africa, n'zindi shene zikomeye ku isi, ibyo bikazamura igikundiro cy'umuziki w'u Rwanda.

    Iyi myaka 10 ishize yagaragaje amasura mashya y'abahanzi, yaba mu basore ndetse no mu bakobwa. Ariel Wayz, Bwiza, Juno Kizigenza, Chriss Eazy, Kenny Sol, na Ish Kevin ni bamwe mu batangije injyana nshya n'imyidagaduro itandukanye, bituma rubanda rubahanga amaso.

    Injyana ya Kinya Trap na Drill Music zaramutse cyane, binyuze ku bahanzi nka Ish Kevin, Bushali, na B Threy, bigira uruhare mu guha umwihariko injyana nyarwanda.

    Imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Spotify, Apple Music, na Audiomack, zabaye isoko y'ingenzi yo kwamamaza umuziki nyarwanda. Kandi zabyaye amafaranga ku bahanzi.

    Ibitaramo byifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga (Virtual Concerts) byagiye bifasha abahanzi kubona abafana bashya, cyane cyane mu gihe cya Covid-19.

    Indirimbo nka Slowly ya Meddy n'izindi zabaye zimwe mu ndirimbo za mbere z'abanyarwanda zarenze miliyoni 50 z'abarebye kuri YouTube. Ndetse na n'uyu munsi iyi ndirimbo iracyahesha ikuzo, umuziki w'u Rwanda.

    Irushanwa rya Prix Decouvertes RFI ryegukanywe na Yvan Buravan muri 2018, ryagaragaje ko umuziki nyarwanda wahanzwe amaso kugeza n’uyu munsi.

    Ibihembo nka Isango na Muzika Awards, Kiss Summer Awards, Salax Awards, The Choice Awards, Trace Awards byafashije abahanzi guhabwa agaciro. N'ubwo bimwe muri byo ababitanga bacitse intege muri iki gihe, bakavuga ko bari gukora amavugurura.

    Mu myaka 10 ishize kandi, abahanzi bo mu Rwanda batangiye kugira umubano mwiza mu muziki n'ibihugu nka Nigeria, Tanzania, na DR Congo.

    Aho The Ben yakoranye na Diamond Platnumz, Bruce Melodie akorana na Harmonize, Meddy na Otile Brown, naho Juno Kizigenza na Drama T, Bwiza na Double Jay n'abandi.

    Mu myaka 10 ishize kandi Guverinoma yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by'imyidagaduro birimo nka BK Arena, ivugururwa rya Camp Kigali, Kigali Convention Center, Intare Conference Arena, l'Espace n'ahandi hanyuranye.

    N'ubwo umuziki w'u Rwanda wateye imbere, haracyari ikibazo cyo kubona amasoko menshi no kugera ku rwego rw'imyidagaduro mpuzamahanga nka Afrobeats. 

    Ibitangazamakuru mpuzamahanga ntibiragira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha abahanzi b'Abanyarwanda.

    Uburyo bwo gucuruza umuziki buracyafite ibibazo, aho abahanzi bamwe bagikoresha uburyo bw'imbonekarimwe aho gukoresha ikoranabuhanga ryateye imbere.

    Mu myaka 10 ishize, umuziki w'u Rwanda wateye imbere cyane, haba mu bwiza bw'indirimbo, uburyo bwo gukorana n'abahanzi bo hanze, no kumenyekanisha ibihangano ku ruhando mpuzamahanga. 

    Gusa haracyari urugendo rwo gukomeza kuzamura urwego, kugira ngo umuziki nyarwanda ugere ku rwego rwa Afrobeats ya Nigeria cyangwa Bongo Flava ya Tanzania. Cyangwa se 'Amapiano' yo muri Afurika.

    InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi 10 bakoze ibikorwa by'indashyirwa mu myaka 10 ishize, kandi batanze ibyishimo ku bihumbi by'abantu. 

    Ni urutonde rwakozwe hifashishijwe ibitekerezo bya bamwe mu banyamakuru, aba-‘Promoters’ n'abandi bafite aho bahuriye n'umuziki.

    Umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry'uru rutonde, yasobanuye ko mu myaka 10 bitoroshye gukora urutonde ntakuka, kuko umubare munini w'abahanzi bakoze neza. Yavuze ko buri wese afite uko abona ibintu ariko kandi 'no mu ishuri habamo uwa mbere'.

    Yagiye atanga urugero rw'abahanzi barimo nka The Ben wakoze ibikorwa byinshi birimo za Album, Bruce Melodie waguye isoko ry'umuziki we, Kenny Sol wahojejeho mu muziki we n'ibitaramo yakoreye i Burayi, Kevin Kade wakoranye indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga, Bwiza witegura gutaramira i Burayi, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Dany Nanone, Marina, Chriss Eazy, ndetse na Yampano.

    Ati 'Kuri iyi ngingo buri wese afite urutonde yakora. Ariko kandi hano harebwa ku bikorwa bya buri umwe, ari nayo mpamvu harebwa abantu 10 gusa, mu myaka 10.”

    “Uwo muhanzi amaze imyaka 10 mu muziki cyangwa se irarenga, ariko se mu myaka 10 ishize uwo muhanzi yakoze iki? Yagaragaje ibihe bikorwa? Yataramiye bande, yaba mu Rwanda no mu mahanga? Ibyo rero bimuhesha kujya ku rutonde.'

    Ni bande bari ku rutonde rw'abahanzi 10 bahiga abandi mu Rwanda kubera ibikorwa?

    1. The Ben

    The Ben aherutse gushyira ku isoko Album ye ya Gatatu yise 'Plenty Love' iriho indirimbo 12, yasohotse tariki 31 Mutarama 2025, ndetse ari kwitegura gukorera mu Rwanda, igitaramo cyo kuyimurika kizaba tariki 28 Gashyantare 2025 hatagize igihinduka.

    Album ye ikubiyemo indirimbo z’urukundo zashimishije benshi. Ku wa 1 Mutarama 2025, yanakoze igitaramo yise 'The New Year's Groove &Album Launch'.

    Mu 2020, kubera icyorezo cya COVID-19, The Ben yagumye mu Rwanda, bituma akorana indirimbo n’abahanzi bakizamuka nka Bushali, Igor Mabano na Mucoma, afasha guteza imbere impano nshya.

    The Ben yakunze gusaba abahanzi bashya gukomeza gukora cyane no kwiyubakamo icyizere, anabashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibihangano byabo.

    Mu 2017, The Ben yakoranye indirimbo na Diamond Platnumz, umuhanzi ukomeye muri Tanzania, bikomeza kumufasha kumenyekana mu karere. Ndetse, baherutse gukorana indirimbo ya Kabiri.

    Yitabiriye ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, harimo icya “East African Party” na 'Rwanda Rebirth' cyabereye muri BK Arena. 

    The Ben yakomeje kuba umwe mu bahanzi b’icyitegererezo mu Rwanda, agira uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    2. Massamba Intore

    Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Massamba Intore yari mu ngabo za RPA, aho yari ashinzwe gutanga ubutumwa binyuze mu buhanzi, gukangurira ingabo no kubatera morali.

    Massamba afite album zirimo “Mukomere ku muco”, “Murambarize impamvu”, “Ikaze mu Rwanda”, “Ubutumwa”, “Iyo ndirimbo”, “Intore ni Intore”, “Kanjongera”, “Uzaze urebe”, n’izindi. Izi album zose zifite intego yo gusigasira umuco nyarwanda no kuwumenyekanisha.

    Aherutse kubwira InyaRwanda, ko ari gukora kuri Album ya 11 izajya hanze mu minsi ya vuba.

    Ku wa 31 Kanama 2024, Massamba yakoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena, yise “3040 Ubutore Concert”, aho yizihizaga imyaka 40 amaze mu muziki ndetse n’imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

    Massamba yagiye afasha abahanzi bakiri bato mu kubatoza no kubafasha gukura mu buhanzi bwabo, cyane cyane mu njyana ya gakondo. Afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi batumirwa kenshi mu mahanga.

    Kubera umusanzu we mu muziki no mu gusigasira umuco, Massamba yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye by’ishimwe mu Rwanda no mu mahanga.

    Yakoranye n’abahanzi b’ingeri zose mu Rwanda, harimo abakizamuka n’abamaze kumenyekana, mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda.

    Indirimbo ze nyinshi zigaruka ku butwari bw’Abanyarwanda, harimo izo yanditse mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. Massamba yagiye akoresha umuziki we mu kwigisha urubyiruko umuco nyarwanda, abashishikariza kuwusigasira no kuwubaha.

    Mu ndirimbo ze, akoresha cyane ibikoresho bya gakondo nk’ingoma, inanga, umuduri n’ibyuma by’umuziki by’Abanyarwanda ba kera.

    Yagiye azana impinduka mu muziki gakondo, akawuhuza n’ibihe tugezemo ariko adatatira umwimerere wawo. Massamba yabaye icyitegererezo ku bahanzi benshi, kubera umurava we, ubuhanga n’ubwitange mu guteza imbere umuziki gakondo.

    N’ubwo amaze imyaka 40 mu muziki, Massamba Intore aracyakomeje gukora no gusohora ibihangano bishya, bikomeza gushimisha abakunzi b’umuziki gakondo. 

    Ibi bikorwa byose byerekana uruhare rukomeye Massamba Intore yagize mu guteza imbere umuziki gakondo no gusigasira umuco nyarwanda.

    3. Butera Knowless

    Ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda. Ndetse ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ryawo, cyane cyane mu rwego rw'abagore, ndetse hari abakobwa benshi yagiye ashyigikira kugeza n'ubu.

    Ibikorwa bye byari bifite ingaruka zikomeye ku muziki w'u Rwanda. Yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wegukanye Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) mu 2015.

    Irushanwa ryari rikomeye cyane mu Rwanda. Ibi byamugize icyitegererezo ku bandi bahanzikazi, bigaragaza ko umuziki utagomba kwiharirwa n'abagabo.

    Mu myaka 10 ishize, Knowless yasohoye Album zitandukanye zagiye zituma izina rye riguma hejuru nka: Queens (2016), Komeza (2019), Inzora (2022) n'izindi, ndetse amaze igihe atangiye gukora kuri Album ye ya Gatandatu.

    Izi album zarimo indirimbo zakunzwe cyane nka Peke Yangu, Te Amo, Darling, Nzabivuga, n'izindi.

    Mu gihe yatangiraga umuziki, Knowless yaririmbaga injyana ya Afrobeat na Pop isanzwe, ariko mu myaka yashize yakomeje kwagura ubushobozi bwe.

    Yakoranye n'abahanzi batandukanye, agira umwimerere utuma umuziki we utajyana n'ibigezweho gusa, ahubwo unagira umwimerere wihariye. Uyu mugore yatwaye ibihembo bitabarika, ndetse ahatana muri Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards n'ibindi.

    Mu gihe abandi bahanzikazi benshi bagiye bagabanuka cyangwa bagacika intege mu muziki, Knowless yagumanye igikundiro.

    Nubwo haje abakobwa bashya nka Ariel Wayz na Bwiza, ntibyigeze bimuca intege. Ahubwo yakomeje kuba umwe mu bahanzikazi bagira ingaruka zikomeye mu Rwanda.

    Mu myaka 10 ishize, Knowless yakoze ibitaramo byinshi bikomeye, harimo ibyo yateguraga ubwe n'ibyo yatumiwemo. Yigaragaje nk'umuhanzikazi udacika intege, ugira ibitaramo biri ku rwego rwo hejuru. Yataramiye muri Amerika, no mu bindi bihugu bya Afurika.    

    4. Meddy

    Meddy, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, wagize ibikorwa by’ingenzi ku mu myaka 10 ishize, kandi ibikorwa bigaragarira uruhumbirajana rw'abantu.

    Yashyize ahagaragara indirimbo nyinshi zakunzwe, zirimo “Slowly”, “Ntawamusimbura”, “Adi Top” n’izindi, zatumye amenyekana cyane mu Rwanda no mu karere. Muri iki gihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we.

    Mu rugendo rwe rwa muzika, yegukanye ibihembo bitandukanye. Yanitabiriye ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, harimo icya “East African Party” cyabereye muri 'Parking' ya Sitade Amahoro, aho yataramiye imbaga y’abafana.

    Meddy yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, bikazamura urwego rw’umuziki we.

    Amashusho y’indirimbo ze akunze gukorwa mu buryo bugezweho, bikamufasha kugera ku bafana benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse, aherutse gutangaza ko yahisemo gukora umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Yifashisha cyane imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Instagram na Twitter mu gusangiza abafana be ibikorwa bye bishya.

    Meddy yakomeje kuba umwe mu bahanzi b’ikitegererezo mu Rwanda, agira uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    5. Bruce Melodie

    Umuhanzi wagaragaje ubudasa mu gukora umuziki w'umwimerere kandi agakorana n'abahanzi bo hanze.

    Yakoze indirimbo zakunzwe nka Katerina, Bado, Ikinyafu, Funga Macho n'izindi. Aherutse gushyira ku isoko Album nshya yise 'Colofurl Generation' iriho indirimbo 20, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yayishimiye cyane, avuga ko izaba imwe mu nziza z’uwo mwaka.

    Uyu mugabo wakuriye i Kanombe, yakoreye ibitaramo hirya no hino ku Isi, nko muri Canada, muri Amerika, Uganda n'ahandi.

    Ku wa 6 Ugushyingo 2021, Bruce Melodie yakoze igitaramo gikomeye muri BK Arena, yizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye ndetse n’abafana benshi, barengaga ibihumbi umunani.

    Yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, bikazamura izina rye mu ruhando rw’umuziki w’isi.

    Mu myaka 10 ishize, Bruce Melodie yegukanye ibihembo byinshi mu muziki, byerekana ubuhanga n’umurava afite mu buhanzi. Yatwaye ibihembo muri Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards, Trace Awards, ndetse ahataniye ibihembo muri The Headies yo muri Nigeria.

    Bruce yabaye umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, indirimbo ze zikaba zicurangwa kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye no mu birori.

    Ibi bikorwa byose byerekana iterambere rikomeye Bruce Melodie yagize mu myaka 10 ishize, akaba yarabaye umwe mu nkingi za mwamba mu muziki nyarwanda. 

    Aherutse kuvuga ko arangamiye gukora umuziki wambukiranya imipaka, kandi ni ibintu ko azageraho uko byagenda kose.

    6.King James 

    King James ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda kandi wagize uruhare runini mu gutuma injyana ya R&B na Afrobeat ikomeza gukundwa.

    Mu myaka 10 ishize, ibikorwa bye byaranzwe no gukomeza gukora umuziki mwiza, nubwo atagaragaraga cyane nk'abandi bahanzi bashya bagiye kuzamuka.

    Uyu musore yashyize ku isoko Album zakomeje kuguma mu mitima y'abafana harimo nka: Umugisha (2015), Meze Neza (2018), Ubushobozi (2021) n'izindi; ndetse ari kwitegura gushyira ku isoko Album ya Munani yise 'Gukura'.

    Izi album ziriho indirimbo zakunzwe cyane nka Hari Ukuntu, Meze Neza, Nturare Utabivuze, Yantumye, n'izindi.

    King James yakoze ibitaramo bikomeye mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo. Yatumiwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Yataramiye abantu muri BK Arena mu bitaramo bitandukanye, kandi yagiye aririmba mu bihugu byo hanze, cyane cyane muri Uganda, Kenya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nubwo adakunze kugaragara King James nk'abandi bahanzi baririmba buri gihe, yagumanye igikundiro kubera umwimerere w'injyana ye. Ibi byatumye akomeza gukundwa cyane, kandi abakunzi be bagumana ibyishimo mu ndirimbo ze, nubwo adasohora indirimbo nyinshi.

    Mu myaka yashize, King James yagize uruhare mu gukorana n'abahanzi bashya. Nubwo atagiye agaragara nk'ufite 'label' ifasha abahanzi, yakoranye nabo, harimo Ariel Wayz, Israel Mbonyi, Manick Yani n'abandi.

    Mu gihe umuziki w'u Rwanda wahinduraga imiterere ugana kuri Afrobeats na Drill, King James yakomeje kwihambira ku njyana ya R&B na Afrobeat isanzwe. Nubwo abahanzi benshi bahinduraga injyana, we yakomeje gukora umuziki we, ibintu byatumye agumana abakunzi be.

    Mu myaka 10 ishize, King James ntiyari mu bahanzi bakoraga umuziki buri gihe, ariko yagumanye umwimerere. 

    Indirimbo ze zarakunzwe cyane, ibitaramo bye bikomeza kugira abafana benshi, kandi yagize uruhare mu gufasha umuziki nyarwanda kuguma ku rwego rwo hejuru. Nubwo atagaragaraga cyane mu marushanwa mpuzamahanga nka Bruce Melodie cyangwa The Ben, yagumye mu mitima y'abakunzi b'umuziki.

    7. Riderman

    Mu myaka irenga 10 amaze mu muziki, Riderman yakomeje kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop, ashyira ahagaragara indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake.

    Yakoranye cyane n’abahanzi b’ingeri zose, harimo n’abakizamuka, mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda no gufasha impano nshya.

    Mu ndirimbo ze nyinshi, Riderman yagiye akangurira urubyiruko gukunda igihugu no kwiyubakamo umuco wo gukunda umurimo.

    Uyu muraperi yakomeje kuba intangarugero ku rubyiruko, abashishikariza gukurikira inzozi zabo no gukora cyane kugira ngo bagere ku ntego zabo.

    Yitabiriye kandi ibitaramo bitandukanye mu gihugu no hanze yacyo, aho yakomeje gususurutsa abakunzi b’umuziki we. Yanataramiye hanze y'u Rwanda.

    Riderman yagiye ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ze afite ireme, bikomeza kumwubakira izina mu ruhando rw’umuziki nyarwanda.

    Mu rugendo rwe kandi, yakoranye n'ibigo by'ubucuruzi mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa byabo, ndetse ni umwe mu bakoranye n'ibigo binyuranye bya Leta.

    Ku itariki ya 8 Ukuboza 2019, Riderman yakoze igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki, anashyira ahagaragara album ye nshya.

    Ibi bikorwa byose byerekana ko Riderman ari umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda, kandi yakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu muziki no mu gukangurira urubyiruko gukunda igihugu no gukora cyane.

    Uyu mugabo yegukanye PGGSS 2013, aba umwe mu baraperi babaye aba mbere mu gihugu. Yakoze kandi ibitaramo bikomeye nka 'Icyumba cy'amategeko' yahuriyemo na mugenzi we Bull Dogg muri Camp Kigali. 

    Ndetse mu minsi ishize yataramiye mu Mujyi wa Dubai, anagaragara mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi.

    Ni umwe kandi mu bagira uruhare mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, aho ari mu Kanama Nkemurampaka.

    8. Mico The Best

    Mico The Best yamenyekanye cyane nk'umuhanzi udafite 'Label' yegamiyeho. Ariko mu 2018 yagiranye amasezerano y'imikoranire na Kikac, yaje kurangira muri Werurwe 2023.

    Nyuma y’ibi, yatangaje ko atazongera gusinyana amasezerano n’indi sosiyete ifasha abahanzi, ahubwo azakomeza kwikorana ku giti cye. Iyi mikoranire yamufashije mu iterambere ry’umuziki we, harimo gusohora indirimbo nshya no gukora ibitaramo bitandukanye.

    Mu mwaka wa 2020, yasohoye indirimbo yise “Igare” yakunzwe cyane, ikaba yarabaye imwe mu ndirimbo z’icyo gihe zarebwe cyane kuri YouTube mu Rwanda. Ndetse yabashije kumuhesha igikombe muri Kiss Summer Awards.

    Uyu mugabo azwi cyane nk'umwanditsi w'indirimbo, kuko ariwe wanditse indirimbo 'Saa Moya' ya Bruce Melodie kuri Miliyoni 1 Frw.

    Mu myaka 10 ishize, uyu mugabo yanagize uruhare mu kurengera ubuzima bw'abandi, kuko yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu, mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara mu Rwanda. 

    Mico The Best yagiye asaba urubyiruko kugira umuco w’ubutwari, abashishikariza gukora ibikorwa byiza no kwirinda ibibi.

    Yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, bise “Sinakwibagiwe”. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane mu karere, n'ubwo yaje guherekezwa no kutumvikana bitewe n'amafaranga, yamwishyuzaga.

    Mico The Best yabaye umwe mu bahanzi 10 bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya karindwi, aho yagaragaje impano ye mu muziki wa Afrobeat. Ndetse, yagiye akubana igihe kirekire na Uncle Austin na Kamichi.

    9. Bull Dogg

    Umuraperi Bull Dogg wavutse yitwa Mark Bertrand Ndayishimiye, ari mu baraperi bakomeye u Rwanda rufite, kuva mu myaka 10 ishize yiyeguriye injyana ya Hip Hop.

    Afite ku isoko Album ziriho indirimbo ziryoshye nka 'Kempotheraphy' yo mu 2021, yakiriwe neza n’abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda.

    Mu rugendo rwe kandi yakoranye indiirmbo n'abahanzi bagenzi be, barimo nka Tom Close bakoranye indirimbo 'Igikomere' yo mu 2017, ndetse mu minsi ishize bakoranye indirimbo 'Cinema'.

    Uyu muraperi yanataramye na Davis D mu gitaramo cye 'Shine Boy Fest' cyabereye muri Camp Kigali, ubwo yizihizaga imyaka 10 yari ishize ari mu muziki.

    Akorana na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang, ndetse aherutse gutangaza ko bari kwitegura gusohora Album yabo nshya.

    Ni umwe mu bagombaga kuririmba mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' n'ubwo atabshije kuboneka. Muri iki gihe, uyu mugabo ari kwitegura gushyira ku isoko Album 'Impeshyi 15'.

    Bull Dogg yagize uruhare mu guteza imbere abahanzi bashya, aho yagiye akorana na bo mu ndirimbo zitandukanye, bikazamura impano nshya mu muziki nyarwanda.

    Muri iki gihe yumvikana cyane mu bitangazamakuru binyuze mu ndirimbo 'Puta' yakoranye na Juno Kizigenza, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.

    Mu myaka 10 ishize, Bull Dogg yakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, abinyujije mu ndirimbo ze, ibitaramo, no gufasha abahanzi bashya.

    Ibi bikorwa byose byerekana uruhare rwa Bull Dogg mu guteza imbere umuziki wa Hip Hop mu Rwanda no gushyigikira impano nshya. 

    10. Israel Mbonyi

    Mu myaka 10 ishize, Israel Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere.

    Yatangiye umuziki mu 2014, ari nabwo yashyize hanze Album ya mbere yise 'Number One'.

    Indirimbo zirimo nka Number One, Yankuyeho Urubanza, na Hari Ubuzima zahise zikundwa cyane, kandi nawe yagiye azaririmba cyane mu bitaramo binyuranye.

    Afite ku isoko kandi Album zirimo 'Intashyo' yo u 2017, 'Mbwira' yo mu 2020 iriho indirimbo nka Mbwira, Nzaririmba, na Baho. Hari kandi Album yise 'Nk'umusirikare' aherutse gushyira ku isoko iriho indiirmbo nka 'Nina Siri'.

    Uyu musore yakoze ibitaramo by'amateka mu Rwanda no hanze yacyo. Mu myaka itatu ishize akora ibitaramo yise 'Icyambu' bihuza Abakristu ku munsi wa Noheli.

    Amaze gukorera ibitaramo bikomeye muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'ibindi bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzaniya.

    Yagiye atorwa nk'umwe mu bahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda no mu karere. Ndetse yatwaye ibihembo birimo ibya Isango na Muzika Awards.

    Yagiye anahabwa ibihembo bitandukanye by'icyubahiro kubera umusanzu we mu muziki wa Gospel. Muri iki gihe ahataniye igikombe muri Trace Awards izabera muri Zanzibar.

    Indirimbo ze zakomeje guca agahigo ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube, aho zirebwa n'abantu benshi hirya no hino ku isi.

    Azwiho kuba umuhanzi wigenga, utagengwa n'inzu z'umuziki, kandi wikorera ibikorwa bye ku giti cye. Anafite uburyo bwe bwihariye bwo kwandika no gutanga ubutumwa, bituma umuziki we ugira umwimerere ukundwa na benshi.            

    Mu myaka 10 ishize, yagaragaje ko umuhanzi wa Gospel ashobora gutegura ibitaramo binini, akagurisha amatike, kandi agacuruza ibihangano bye nk'abandi bahanzi bose, bikazamura urwego rw'uyu muziki.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152454/batanze-ibyishimo-bisendereye-abahanzi-nyarwanda-10-bahize-abandi-mu-myaka-10-ishize-152454.html

  • Hamuritswe App yigisha Ikinyarwanda, abanyama… – #rwanda #RwOT

    Nyi nyuma y’uko hagaragajwe  imbogamizi zirimo;amakosa mu mvugo n’imyandikire mu bitangazamakuru,kwangirika k'uruhererekane rw'ururimi hagati y'abakuze n'urubyiruko, ubushobozi buke bw'ibitangazamakuru butuma bidatanga inkuru zicukumbuye ndetse n’ikibazo cya za Minisiteri n'ibigo bya Leta bikoresha cyane indimi z'amahanga mu matangazo.

    “Tumenye Ikinyarwanda ni Ikoranabuhanga (App) rishya  ryamuritswe ku wa 18 Gashyantare 2025, ryakozwe na 250TECHLAB LTD ku bufatanye n'Inteko y'Umuco ari nayo yatanze uburyo bwo kuyikora n’imiterere yayo.

    Iri Koranabuhanga  rizafasha Abanyarwanda kumenya no gukoresha neza Ikinyarwanda binyuze mu bwenge bw’ubukorano, ikubiyemo ibyiciro 6: Indamukanyo (28), Amasano (32), Ntibavuga-Bavuga (100), Ikeshamvugo (42), Inshoberamahanga (105), n'Ibisakuzo (100).

    Ririmo sisitemu y'ibizamini ndetse n'imikino y'amahitamo mu rwego rwo gufasha abantu gukomeza kumenya Ikinyarwanda ikaba izaboneka kuri Play Store na App Store mu gihe gito kiri imbere.

    Ubushakashatsi bwa Rwanda Media Barometer 2024 ,RGB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, bwagaragaje ko 42.4% by’abanyamakuru bishimiye uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere Ikinyarwanda, ariko haracyari ibibazo by’imikoreshereze yaryo itanoze.

    RGB yasabye abanyamakuru kunoza ikoreshwa ry’Ikinyarwanda no kugira uruhare mu gusigasira umuco.

    Hanatanzwe ibitekerezo byo gukemura ibi bibazo, birimo:Gutanga amahugurwa ahoraho ku banyamakuru, kugira inzobere mu Kinyarwanda muri buri kigo cy’itangazamakuru ,gushishikariza Leta gutanga amatangazo mu Kinyarwanda no guteza imbere umuco wo gusuhuzanya no gusurana nk'uko byahoze.

    Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb.Robert Masozera yagaragaje ko Ikinyarwanda atari ururimi gusa, ahubwo ari ingobyi ihetse umuco. Yavuze ko hari ibitabo byinshi byanditswe mu Kinyarwanda kandi bikomeje gukwirakwizwa binyuze mu bufatanye na Google.

    U Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire ku wa 21 Gashyantare 2025, ku nshuro ya 22, mu Karere ka Gicumbi, TTC de la Salle Byumba. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni “Twige, tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza.”

    Ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, amashuri n'amasomero bizahabwa ibitabo byahinduwe mu Kinyarwanda, birimo Gahugu Gato cya Gaël Faye na Notre Dame du Nil cya Scholastique Mukasonga.

    Jean Bosco Rushingabigwi  ushinzwe imikorere y’Itangazamakuru  muri RGB, yasabye abanyamakuru kubona  ikinyarwanda mu kazi kabo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152453/hamuritswe-app-yigisha-ikinyarwanda-abanyamakuru-bahabwa-umukoro-152453.html

  • Begukanye miliyoni 500 Frw! Imishinga yuruby… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatangiwe muri Kigali Convention Center, birimo arenga miliyoni 100 Frw zatsindiwe n'abantu icyenda bahize abandi mu byiciro byose.

    Mu bahembwe, harimo n'umunyarwenya Fally Merci watangije ibitaramo by'urwenya bya Gen-Z Comedy, watsindiye miliyoni 10 Frw mu cyiciro cya Arts Connekt.

    Uyu munyarwenya yagize ati: 'Ingamba ni uko ‘hagiye gushya’. Urumva amafaranga nk'aya iyo uyatsindiye, tuba dufite ibintu byinshi kuko gutegura igitaramo biravuna. Iyo ugize gutya ukabona ibintu byagutwaraga amafaranga urabyiguriye, ni 'expense' uba ukuyeho. Na wa munyawenya agatera imbere mu buryo yahembwagamo, na kompanyi igakura. Izi ni imbaraga baduhaye.'

    Uwineza Peace Shakirah wamenyekanye muri filime z'urwenya zitandukanye nka Mbaya Series na Subu Comedy, na we watsindiye miliyoni 5 Frw mu cyiciro cy'abagore.

    Uyu mukobwa wize ibijyanye na 'Customs and Tax Operation' kuri ubu ni rwiyemezamirimo ufite urusenda yise 'Neza Chill' akora binyuze muri sosiyete ye Shaky Ltd ari na wo mushinga wamufashije gutsinda.

    Nyuma yo guhabwa igihembo yagize ati: 'Mu by'ukuri, ni urugendo rutari rworoshye, n'ubu ntabwo rworoshye, ariko nibura hari aho ngiye kuva hari n'aho nzagera.'

    Mu bandi bahembwe, harimo Ufitimana Aimee Pacifique watsinze mu cyiciro cy'urubyiruko rufite ubumuga akegukana miliyoni 5 Frw, Uwiduhaye Ligobert ufite ikigo cya Studio of African wildlife wahembwe miliyoni 10 Frw watsinze mu cyiciro cy'ubuhanzi 'Artconnekt,' Biseruka Joshua ukora ibijyanye n'inkuru z'urugendo yahembwe miliyoni 10 Frw;

    Bizimana Janvier wegukanye miliyoni 25 Frw ahigitse abandi mu cyiciro cy'ubuhinzi n'ubworozi, Michel Nshimiyimana yegukana miliyoni 15 Frw, Dufatanye Jean Claude wegukanye miliyoni 20 Frw, mu gihe Muhorakeye Annet ari we wegukanye igihembo gikuru gihwanye na miliyoni 25 Frw.

    Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Loni ryita ku Iterambere, UNDP, Shaima Hussein, yashimiye u Rwanda ko ruha urubuga urubyiruko ndetse rukarutinyura kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

    Yibukije urubyiruko ko rutitabiriye amarushanwa gusa ahubwo ari ba rwiyemezamirimo kandi bafite umusanzu mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

    Ni mu gihe Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, na we yibukije urubyiruko gukoresha amahirwe rufite kuko hari imishinga irushyigikiye irimo na Hanga Ventures, wamuritswe uyu munsi.

    Yasabye urubyiruko rwahembwe kutirara kuko urugendo rugikomeza, anizeza ba rwiyemezamirimo bakiri bato ko mu gihe cy'amezi abiri, igiciro cya internet bavuga ko kiri hejuru kizaba cyagabanyijwe.

    Minisitiri Ingabire yagaragaje ko hashyizweho undi mushinga wiswe ‘Hanga Ventures’ ugamije gutera inkunga y'igishoro ba rwiyemezamirimo bato, abasaba kuwitabira mu kwagura ibikorwa byabo.

    Ati 'Hashyizweho n'umushinga wa Hanga Ventures ugamije kuba watanga igishoro kuri mwebwe ba rwiyemezamirimo bato, hagati ya miliyoni 50 Frw na miliyoni 100 Frw. Ni umushinga twatangije icyumweru gishize ukazakomeza umwaka wose. Ndabakangurira ba rwiyemezamirimo bari hano kuwugana, buri uko ufite umushinga wanogeje wifuza kubonera igishoro ngo igitekerezo cyawe ukigereho ushobora kugana urubuga rwacu ukagerageza amahirwe.'

    Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi n'Umurimo, Musonera Gaspard yashimye ukwiyemeza n'ubushishozi bw'abana bakiri bato b'u Rwanda, aragira ati: 'Ukwiyemeza kwanyu, ubuhanzi n'ubudacogora byerekana ubushobozi ntagereranywa buri mu rubyiruko rw'u Rwanda.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko rwatsindiye amafaranga mu marushanwa ya YouthConnekt kuzabafasha kuzamura imishinga yabo.

    Ati: 'Aya mafaranga mwatsindiye agomba kuzamura imishinga yanyu, ni nayo mpamvu twashatse abafatanyabikorwa batandukanye ngo babafashe gukora imishinga yunguka.'

    Minisitiri Utumatwishima yashimiye kandi urubyiruko rukora imishinga mito yo kwiteza imbere, ku muhate bagira, aboneraho no kwibutsa urundi rubyirukorwari rwitabiriye uyu muhango ko amahirwe nk'aya ahoraho kandi ni ari aya bose.

    Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, igaragaza ko mu bahembwa hiyongereyemo ibyiciro bishya harimo icy'Urubyiruko ruri mu buhinzi (AgriConnekt), icy'Abahanzi (ArtConnekt), icy'Urubyiruko rw'abafite ubumuga ndetse n’icyiciro cy'abagore n'abakobwa.

    Abiyandikishije bose hamwe bari 2.268, abarushanyijwe ku rwego rw'Akarere 643, hahembwa 30 ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali, aho buri wese yahawe miliyoni 1 Frw.

    Hatanzwe kandi amahugurwa y'ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo 260 bafite imishinga itanga icyizere aho uzabona make muri abo azahabwa miliyoni 1 Frw yo kumuherekeza mu gihe hahembwe arenga miliyoni 125 Frw ku bahize abandi.


    Hatanzwe ibihembo bya YouthConnekt ku nshuro ya 13


    Abatsinze bose bagabanye miliyoni 500 Frw

    Muhorakeye Annet ni we wegukanye igihembo gikuru gihwanye na miliyoni 25 Frw

    Byamurenze arapfukama ashima Imana

    Umunyarwenya Fally Merci yegukanye miliyoni 10 Frw

    Uwineza Shakirah wamenyekanye muri filime z’urwenya na we yahembwe miliyoni 5 Frw

    Uyu yabaye uwa kabiri mu cyiciro cye ahabwa miliyoni 20 Frw

    Minisitiri Utumatwishima yabukije urubyiruko ko amahirwe nk’aya ahoraho kandi agenewe buri wese

    Minisitiri Ingabire yibukije urubyiruko gukoresha amahirwe rufite kuko hari imishinga myinshi irushyigikiye

    Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda, Shaima Hussein yashimiye u Rwanda ruha urubuga urubyiruko ndetse rukarutinyura mu kwiteza imbere  


    Umuhanzi Chriss Eazy ni we wasusurukije abitabiriye



    Bari bizihiwe


    Ishami Talents na bo basusurukije abitabiriye binyuze mu mbyino zigezweho


    DJ Niny yatanze ibyishimo bisendereye


    Judy uri mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga yari ahari




    Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Doxvisual – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152460/begukanye-miliyoni-500-frw-imishinga-yurubyiruko-yahize-iyindi-irimo-nuwa-gen-z-comedy-yah-152460.html

  • Byari ibihe bigoye- Adrien Misigaro ku mishin… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yari amaze icyumweru ari mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije gukora ku mishinga y’ibikorwa by’umuryango yashinze yise ‘MNH’, ndetse no gukora ku ndirimbo zimwe ziri kuri Album ye. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Adrien Misigaro yavuze ko izi ndirimbo yazikoze mu gihe cy’amajoro atatu ari kumwe na Bob Pro, Ayo Rush n'abandi.

    Ati “Indirimbo zose zakorewe hariya mu minsi itatu ya nyuma nari mfite i Kigali. Indirimbo imwe rero yo yamaze gusohoka nayise Mporana inyota’, ariko kandi n’indi ya kabiri nayise ‘umwambaro’ ndetse n’iya Gatatu ntarafatira izina yo nzayitangaza mu gihe kiri imbere.”

    Adrien Misigaro yavuze ko yagize umugisha wo guhuza n’abacuranzi ndetse na ba Producer kuko byamworoheye cyane, bituma adatinda i Kigali bitewe na gahunda yari afite.

    Ati “Urumva ko byari ibihe bigoye. Ibaze ko mu minsi itatu yanjye ya nyuma muri Kigali twatahaga buri gihe mu gitondo, rero urumva ko bamfashihe cyane. Urugendo rwanjye rw’i Kigali nari naje nje mu kazi gasanzwe, ariko nashatse n’umwanya wo kugerageza ubundi buryo bwo kuba nakora indirimbo.”

    Adrien aherutse kuvuga ko buri ndirimbo iri kuri album ye uko ari umunani yayanditse mu murongo w’ijwi ry’Imana ivugana n’umuntu.

    Ati “Akenshi nkunda kwandika indirimbo mu buryo butatu; indirimbo nyinshi nandika ari isengesho, nyinshi zisaba cyangwa se ziramya Imana mbese nk’umuntu mvugana n’Imana, mpagarariye Imana ku Isi mbwira abantu, ubasaba kwihana, ubabwira ibyo Imana ikora mbese muri uwo mwanya ubwira ubutumwa abantu.”

    Muri iyi ndirimbo ‘Ninjye ubivuze’ yitiriye album ye, uyu muhanzi aririmba abwira buri wese ko Imana ihindura amateka y’ubuzima bwa buri wese.

    Ati “Ndirimba mbwira buri wese, Imana iravugana nanjye, Imana irambwira iti wirira, wikiyanduriza umutima, kuko ni njye ubivuze, ninjye uzi aho nkwerekeza kandi ntabwo nzagusiga.”

    Misigaro avuga ko iyi ndirimbo ari isezerano Imana iha buri wese. Kandi avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi album igarukaho neza neza ku kumvikanisha ubufasha bw’Imana.

    Ati “Ndizera ko abantu bazumva Imana kuri iyi album. Nari maze igihe narafashe akaruhuko, ariko nifuzaga kuzatanga ikintu cyiza cyane, kandi nziko abantu bazabyumva.”

    Amashusho y'iyi ndirimbo 'Nijye ubivuze' yakorewe mu rusengero Bethesda Holy Church rwa Bishop Rugamba Albert, andi afatirwa mu Karere ka Bugesera. Izasohoka mu Cyumweru gitaha.     

    Adrien Misigaro avuga ko Album ye ‘Ninjye ubivuze' igaruka ku rugendo hagati y'Imana n'umuntu 

    Adrien Misigaro ari kumwe na Bob Pro ndetse na Ayo Rush muri studio mu ikorwa ry'indirimbo ze 

    Adrien yavuze ko byamusabye iminsi itatu akora ku ndirimbo eshatu zigize Album ye 'Ninjye ubivuze' 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MPORANA INYOTA' YA ADRIEN MISIGARO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152482/byari-ibihe-bigoye-adrien-misigaro-ku-mishinga-yindirimbo-eshatu-za-album-yasize-akoreye-i-152482.html

  • Bakora amasahane, ibikombe na lavabon mu ibumba: Twasuye Mugisha na Manirahari biyeguriye ububumbyi bugezweho – #rwanda #RwOT

    Icyakora Mugisha na Manirahari bahuje ibitekerezo, biyemeza gukora ububumbyi ariko bakabujyanisha n'iterambere Isi igezeho, ndetse bamaze gutera intambwe ifatika kuko nyuma y'umwaka mu bushobozi bwabo bamaze gukora ibikoresho birenga 2000.

    Mugisha Kabaya w'imyaka 24 na Manirahari Ildephonse w'imyaka 27 biyemeje kubyaza umusaruro ibumba rya Kariko riherereye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

    Ni abasore ubusanzwe bavuka mu Karere ka Rubavu ariko bamaze umwaka mu bushakashatsi bareba ibumba ryiza bakoramo amasahani, ibikombe na Lavabon by'umwimerere.

    Iri bumba bamaze kuribona nyuma yo kurishakisha mu turere twa Rubavu, Muhanga, Kigali na Rwamagana.

    Mugisha afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi yikuye muri Pologne, mu gihe Manirahari we afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kaniri yakuye muri muri Kaminuza y'u Rwanda.

    IGIHE yasuye aba basore bashinze ikigo bise Himaya Business Group, bavuga ko bamaze umwaka batangiye uyu mushinga, bifuza kugera ku kigero cy'uko bagabanya mu buryo bufatika ingano y'ibikoresho bikozwe mu ibumba bituruka mu mahanga.

    Mugisha ati ''Twatangiranye n'ubushakashatsi bugoranye, dushakisha ibumba ryiza twakoresha, tujya mu turere dutandukanye dusanga ibumba ryaho ritameze neza nkuko tubyifuza.'

    Aba basore barakomeje barashakisha, bageze i Rwamagana babona ibumba ryiza kandi ryoroshye gukoresha ku buryo ryatanga umusaruro nk'uko babyifuzaga.

    Bakimara kubona ibumba bashakaga bahise bajya gukodesha muri icyo gice kugira ngo bakorere hafi y'iryo bumba, batangira ari babiri nyuma baza gushaka abandi bakozi babafasha, kuko imirimo yagendaga yaguka.

    Mugisha yavuze ko ibumba rya Kariko bakoresha babanje kuryohereza muri Pologne bararipimisha basanga ryujuje ubuziranenge, akemeza ko bamaze kuzuza ibisabwa kugira ngo banahabwa ibyangombwa by'ubuziranenge by'u Rwanda.

    Kuri ubu bafite abakozi batanu bahoraho n'abandi batatu ba nyakabyizi babazanira ibumba barikura mu gishanga.

    Batangiye gukora ibikoresho birimo amasahane, ibikombe na 'lavabons', ibintu byahise binakundwa kuko bahise banatangira kubona abakiliya barimo abacuruzi baranguza ibikombe n'amasahane n'ibigo by'amashuri bibasaba kubakorera amasahane.

    Mu mbogamizi bafite muri iyi mirimo ni ukubona ibikoresho by'ubwiza bifashisha mu gushyira ku byo bakora kuko babigura mu Bushinwa, indi ikaba kutabona ibikoresho bigezweho bibafasha kunoza akazi kabo, kuko bacyifashisha ibikoresho gakondo.

    Mugisha yavuze ko iyo mikorere ituma bakora gake asaba Leta ko yabunganira bakabona imashini zigezweho.

    Mariyamungu Eric wifashishwa mu kuvanga ibumba avuga ko amaze umwaka akorana n'aba basore, aho byamufashije mu kubona akazi gatuma atunga umugore we n'abana be babiri, ishimwe ahuje na Izabayo Adelphine uvuka mu Karere ka Rutsiro.

    Izabayo umaze amezi atandatu akorana n'aba basore yavuze ko yari amaze igihe kinini ari umushomeri kuri ubu akaba yishimira ko afite akazi kamufasha mu kunganira ababyeyi be gutunga barumuna be.

    Kugeza ubu aba basore bamaze gukora amasahane n'ibikombe birenga 2000 mu gihe bashyize imbaraga cyane mu gukora 'lavabons' zigezweho kuko ari zo bafitiye isoko rinini.

    Izabayo Adelphine avuga ko yishimira ko yabonye akazi kandi kamufasha mu gukangira umuryango we

    Akanyamuneza ni kose ku rubyiruko rwahawe akazi mu bijyanye no gukora ibikoresho bitandukanye mu ibumba

    Mariyamungu yishimira ko yabonye akazi gatuma atunga umuryango we agakesheje ibumba

    Mugisha na Manirahari bavuga ko bafite intumbero zo kuzubaka uruganda rukora ibikoresho bitandukanye mu ibumba ku buryo kubitumiza mu mahanga bizacika

    Mugisha na Manirahari bakora ibikoresho mu ibumba bavuga ko babangamirwa no gukoresha ibikoresho gakondo bituma badakora vuba

    Ibi ni bimwe mu bikombe Mugisha na Manirahari bakora mu ibumba

    Bimwe mu bikoresho bakora bifashisha ibumba

    Bimwe mu bikoresho bikozwe mu ibumba bikorwa n’abana b’Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bakora-amasahane-ibikombe-na-lavabon-mu-ibumba-twasuye-mugisha-na-manirahari

  • Ibyitezwe mu nama yiga ku iterambere ry'amashuri makuru muri Afurika igiye kubera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko iyi nama izaba hagati ya tariki 18 na 20 Werurwe 2025.

    Izahuriza hamwe impuguke n'abahanga mu burezi, abayobozi b'amashuri makuru, abashoramari, abahagarariye za guverinoma n'abandi bafatanyabikorwa baturuka ku migabane itandukanye, kugira ngo baganire ku bibazo n'amahirwe ari muri uru rwego ku Mugabane wa Afurika no ku iterambere ryawo rusange.

    Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukoresha uburezi bwa Afurika mu kubaka iterambere rirambye.'

    Izitabirwa n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, [University of Global Health Equity, UGHE], Prof. Philip Cotton, wayoboye Kaminuza y'u Rwanda; Umuyobozi w'Ikirenga wa Kaminuza ya Johannesburg, Dr Phumzile Mlambo-Ngcuka, Perezida wa American University of Nigeria, Dr DeWayne Frazier n'abandi benshi.

    Mu minsi itatu iyi nama izamara, izahuriza hamwe abarenga 350 bazungurana ibitekerezo n'impuguke zirenga 100 ku ngingo zirimo ubufatanye mu by'uburezi muri Afurika, iterambere rirambye ry'uru rwego, uruhare rw'ikoranabuhanga mu kwihutisha ireme ry'uburezi, no kunoza ubushakashatsi hagamijwe kongera amahirwe y'akazi ku banyeshuri basoje kwiga.

    Biteganyijwe ko kandi muri iyi nama, hazaberamo amahugurwa azaba ayobowe n'inzobere mu bushakashatsi bujyanye n'isesengura ry'amakuru [data scientist] yo muri Times Higher Education [THE].

    Azasobanura uko THE ikora urutonde rw'amashuri makuru hashingiwe ku bushakashatsi aba yakoze mu nzego zinyuranye [Interdisciplinary Science Rankings 2025], n'uburyo amashuri makuru ashyirwa ku rutonde hagendewe ku ruhare rwayo mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye z'Umuryango w'Abibumbye [Impact Rankings 2025].

    Iyi nzobere izagaragaza uko amakuru akusanywa n'uburyo yifashishwa mu gushyira ku rutonde za kaminuza zitandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga muri THE, Phil Baty, yavuze ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo kugaragaza umusanzu w'uburezi mu iterambere rya Afurika n'uruhare rw'uyu mugabane mu ahazaza h'Isi.

    Yagize ati 'Afurika ifite uruhare rukomeye mu iterambere ryahazaza h'Isi, kandi twishimiye kuzakirira iyi nama i Kigali kugira ngo tuganire ku cyakorwa kugira ngo uburezi bukomeze bugere ku iterambere rirambye bifashe mu gutuma uyu mugabane utera imbere.'

    Ku bifuza guhagararira za kaminuza muri iyi nama, imiryango itari iya leta n'inzego za leta bazishyura Amadorali ya Amerika 199 ku baziyandikisha mbere yo ku wa 28 Gashyantare 2025, kuko nyuma yaho ikiguzi kizaba 299$. Ku bashoramari n'abazaba bahagarariye ibigo by'ubucuruzi bazasabwa kwishyura 299$.

    Iyi nama izitabirwa n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, [University of Global Health Equity, UGHE], Prof. Philip Cotton


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyitezwe-mu-nama-yiga-ku-iterambere-ry-amashuri-makuru-muri-afurika-igiye