Blog

  • APR FC yageze muri mu gikombe cyAmahoro ny… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu itariki 19 Gashyantare 2025 mu Rwanda hakinwe imikino y'igikombe cy'Amahoro muri kimwe cya munani. Ubu ikipe ya APR FC yakiriye Musanze FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 ariko kugeza ubu nta kipe irizera gukomeza.

    Umukino warangiye APR FC ibifashijwemo na Mamadou SY watsinze ibitego bibiri, mahamadou Lamine Bah na Hakim Kiwanuka itsinze Musanze FC ibitego 4-0, ndetse ikomeza ku giteranyo cya 4-0 kuko umukino wabereye mu karere ka Musanze amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Muri kimwe cya kane ikipe ya APR FC izakina na Gasogi United. Mu mwaka w'imikino ushyize Gasogi United niyo yasezereye APR FC muri kimwe cya kane.

    UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

    UMUKINO URARANGIYE

    88′ Mamadou SY wari ushatse gutsinda igitego cya gatanu ariko umupira yari ahawe na Niyomugabo Claude awutera hanze’

    82′ Musanze FC ikoze impinduka maze Leonidas Munyangabo asimbura Confor Bertrand’

    81′ Abakinnyi ba APR FC batangiye gukina batuje nyuma yo gutsinda ibitego bike ku busa bwa Musanze FC ubu bakaba bamaze kwizera gukina muri kimwe cya kane’

    76′ Mamadou SY yanditse igitego cya kane cya APR FC nyuma yo kugundagurana igihe kinini imbere y’izamu rya Musanze maze ku buhanga Bwa Mugisha Gilbert na bagenzi be batanga ubudasa bw’umupira kwa mamadou SY maze nawe yanga kubatenguha’

    76′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mamadou SY

    72′ Ruboneka Jean Bosco ahaye umwanya Nshimiyimana Ismael Pichou’

    69′ Musanze FC ikoze impinduka maze Sunday Inemesit asimburwa na Batte Sheif’

    66′ APR FC ikoze impinduka mze Nzotanga na Dushimirimana Olivier basimbura Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert’

    62′ Hakim Kiwanuka itsindiye APR FC igitego cya gatatu nyuma y’uko umupira wari ucaracaye imbere y’izamu igihe kinini’

    62′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Hakim Kiwanuka

    60′ Mugisha Gilbrt arase igitego akimara kwinjira mu kibuga’

    60′ Musanze ikoze impinduka maze kamanzi Ashlaf aha umwanya Adeaga Adeshola Johnson’

    59′ Ikipe ya APR FC ikoze impinduka maze Niyigena Clement na Denis Omedi baha umwanya Nshimiyimana Yunusu na Mugisha Gilbert’

    58′ Ikipe ya Musanze FC iri ku gitutu

    57′ Umuzamu wa Musanze FC Nsabimana Jean De Dieu atabaye ikipe nyuma yo gukuramo amashoti abiri yungikanye ya Niyigena Clement’

    56′ Niyomugabo Claude yari akiniye neza Ruboneka Jean Bosco ariko abakinnyi ba Musanze um,upira bawushyira muri koruneli

    55′ Mahamadou Lamine Bah ateye umupira numutwe nyuma ya pass ya Ruboneka ariko ujya hanze’

    53′ Kwizera Tresor yari akiniye neza Sunday Inemest ariko Niyigena Clement atabara APR FC’

    51′ Umuzamu wa APR FC Ishimwe Pierre atabaye ikipe nyuma ya kufura ya Musanze yari itewe na Sunday Inemesit’

    50′ Mahamadou Mamine Bah yari akiniye neza mamadou SY ariko umupira awutera hanze y’izamu

    48′ Abakinnyi ba Musanze FC batangiye bubakira umupira mu kibuga hagati ngo barebe ko bagombora ibitego cyane ko baramutse banganyije uyu mukino aribo bakomeza’

    45′ Ikipe ya Musanze FC itangiranye impinduka maze Tuyisenge Pacifique na Tuyisenge Clement bajya mu kibuga basimbura Mackelenga Rachid na Nduwayo Valeur’

    IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

    Abakinnyi ba APR FC nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri

    Mahamadou Lamine Bah nyuma yo gutsinda igitego cya mberer

    Igice cya mbere cy’umukino kirangiye ikipe ya APR FC ifite ikizere cyo gukomeza muri kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro nyuma y’uko ubu ifite ibitego 2-0 bwa Musanze FC

    IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

    45+1′ Kufura abakinnyi ba APR FC barayihererekanyije ariko Musanze iratabara’

    45′ Kufura ya APR FC nyuma y”ikosa rikorewe Niyomugabo Claude’

    42′ Ruboneka yari ahererekanyije umupira na kapiteni Claude ariko abakinnyi ba Musanze baratabara bakiza izamu’

    41′ Kufura ya APR FC nyuma y’ikosa rikorewe Ruboneka Jean Bosco’

    40′ Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude akoreye umupira mu rubuga rw’amahina aho gutanga penaliti umusifuzi atanga ikosa ko rihanwa na APR FC’

    39′ Mamadou SY yari akiniye neza Ruboneka Jean Bosco ariko umuzamu wa

    38′ Aliou Souane yari acomekeye umupira mwiza Mamadou SY ariko umuzamu wa Musanze Nsabimana aratabara’

    36′ Kamanzi na Bertrand bari bazamukanye umupira imbere y’izamu rya AP{R FC ariko habaho kurarira’

    35′ Hakim Kiwanuka yari azamukanye agapira imbere y’izamu rya Musanze FC ariko umupira uramurengana’

    30′ Mamadou SY atsindiye APR FC igitego cya kabiri nyuma yo gucenga abakinnyi babiri ku mupira mwiza ahawe na Ruboneka Jean Bosco’

    30′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mamadou SY

    28′ Imbere y’izamu wenyine Mamadou SY ananiwe gutsinda igitego cya kabiri cya Musanze FC’

    26′ Denis Omedi yari ashatse kongera kwiyereka abakunzi be ariko umupira ujya hejuru y’izamu’

    25′ Ruboneka Jean Bosco yari ateye urutambi mu izamu rya Musanze ariko umupira ujya hanze’

    22′ Ruboneka Jean Bosco yari akinanye na Lamine Bah imbere y’izamu rya Musanze ariko abakinnyi ba Musanze FC baratabara’

    19′ Umuzamu wa Musanze FC atabaye ikipe nyuma ko gukibita ibipfunsi umupira wari uvuye muri Koruneli yatewe na Ruboneka Jean Bosco’

    18′ Mamadou Sy yari azamutse ashaka kwataka umuzamu wa Musanze ariko ariko agwa hasi’

    16′ Confor Bertrand yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko umuzamu Ishimwe Pierre aratabara’

    14′ Mamadou SY yari yakiriye umupira mwiza uturutse kwa Ruboneka ariko ateye umutwe umuzamu Nsabimana wa Musanze aratabara’

    13′ Kufura ya APR FC itewe na ruboneka Jean Bosco ariko umupira ubura uwushyira mu izamu’

    11′ Mathaba Lethabo yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya APR FC ariko Kamanzi ananirwa kuwushyira mu rubuga rw’amahina ngo ba rutahizamu birwaneho’

    11′ Niyomugabo Claude yari agiye gutera ishoti ariko Mathaba lethabo aratabara’

    9′ Ikipe ya APR FC nyuma yo kubona igitego cya mbere ikomeje kubakira umukino mu kibuga hagati ireba uko yatsinda igitego cya kabiri maze igasezerera Musanze FC’

    4′ Mu gihe abakinnyi ba Musanze bari bari kwiga umukono umunya Mali Mahamadou Lamine Bah atsinze igitego cya APR FC nyuma yo gukinana neza kw’abakinnyi ba APR FC bahererekanya agapira buri wese agakoraho rimwe’

    4′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mahamadou Lamine Bah

    1′ Hakim Kiwanuka yari azamukanye umupira ariko abakinnyi ba Musanze FC baratabara’

    UMUKINO URATANGIYE

    Abakinnyinbabanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze FC ni Nsabimana Jean De Dieu, Kwizera Tresor, Dufitumufasha, Bakaki Shafik, Hakizimana, Nduwayo Valeur, Mathaba Lethabo, Confor Bertrand, Mackelenga Rachid, Kamanzi Achraf na Sunday Inemesit.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude’ Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert, Seidou Dauda Youssif, Alioume Souane, Mamadou SY, Denis Omedi, Mahamadou Lamine Bah na Hakim Kiwanuka.

    Ibintu birakomeye hagati ya Musanze FC na APR FC kuko umukino wabanje wabereye mu Karere ka Musanze amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa none kugeza ubu ntawe uzi niba ari APR FC ikomeza muri ¼ cya ngwa Musanze FC.

    Ikipe ya APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere itike ya ¼ bitaba ibyo gukomeza byayisaba kunganya ubusa ku busa maze amakipe yombi agakizwa na za penaliti.

    Kunganya ibitego muri uyu mukino biraha Musanze FC amahirwe yo kugera muri kimwe cya Kane nta kujurira kubera ko yaba yinjije igitego iri mu rugo rwa APR FC kandi mu karere ka Musanze ikipe ya APR FC yo ikaba itarashoboye kwizigama impamba y'igitego cyo hanze.

    Ikipe ya APR FC iramanuka mu kibuga ifite gahunda yo gutsinda uyu mukino kuko igikombe cy'Amahoro kiri mu byo umutoza Darko Novic asabwa kwegukana kugira ngo agume kwemeza abakunzi ba APR FC.

    APR FC kandi ifite inyota yo kwitwara neza muri iri rushanwa kubera ko imyaka 8 irihiritse itazi uko risa.

    APR FC iheruka kwegukana Igikombe cy'Amahoro mu 2017. Mu mwaka washyize yaviriyemo muri kimwe cya kane nyuma yo gusezererwa na Gasogi United.

    Abakinnyi ba Musanze FC mbere y’uko umukino utangira

    Abakinnyi ba APR FC ubwo bari mu myitozo mbere y’uko umukino utangira

    Uko abakinnyi ba Musanze FC basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

    Uko abakinnyi ba APR FC bageze kuri Kigali Pele Stadium

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152494/live-apr-fc-yakiriye-musanze-fc-mu-gikombe-cyamahoro-152494.html

  • Massamba agiye gukora igitabo muri Album 12 a… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025. Album ye ya 12, yatumye aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ugejeje umubare w'izi Album, kuko nta wundi urazigezaho.

    Ni Album ateguye mu gihe cy'imyaka ibiri, ndetse yakozweho na ba Producer batandukanye barimo Made Beats ubarizwa mu Bwongereza muri iki gihe, Aaron Niyitunga, Rwiza, Bob Pro, Didier Touch wo mu Bubiligi n'abandi benshi 'bagize uruhare nka Dawidi, Bolingo Paccy, abacuranzi ba gitari z'ubwoko bunyuranye.  

    Iriho indirimbo 27 zirimo: Rwabihama, Batashye, Tsinda, Ikibasumba, MporeMpore, Urwererane, Umwali, Mbonezamakuza, Duhananye umurego, Zarwaniyinka, Milindi ya Ngoma, Kamonyi, Nyangenzi, Nyiramaliza, Amagaju, Nyaruguru Vol II, Dukumbuye Rwanda Yacu, Abe, Muyumbu wa Nziga, Twaje kugutaramira, Urabeho Shenge, Twazindutse, Iyambere Ukwakira Voll II, Sisi wenyine Vol II, Dimba Hasi Vol II, Fourteen Vol II na Vive Lange.

    Massamba yabwiye itangazamakuru, ko iyi Album ye yise 'Mbonezamakuza' isohotse mu gihe yihaye gahunda y’uko azongera gusohora Album nyuma y’imyaka itanu.

    Yavuze ko agiye gukora ku ndirimbo ze zirenga 100 ziri kuri izi Album 12 hanyuma 'nkazikubira mu gitabo kimwe.' Ati ‘Ni ukwandika izo ndirimbo zikajya mu manota ku buryo byorohera abantu kuzimenya, kandi zikazakomeza kubaho na nyuma yanjye.'

    Ni icyemezo avuga ko yafashe bitewe n’uko aho yagiye atumirwa hirya no hino ku Isi, byamugoraga kugirango abantu baririmbe indirimbo ze, yaba mu bitaramo, ibirori n'ahandi byasabaga ko abacuranzi be n'abaririmbyi baziga mbere ye.

    Ati 'Urumva rero kwandika izo ndirimbo zose ukazishyira mu manota urumva ko kari akazi kenshi cyane. Birasaba n’ubushobozi bwinshi.”     

    Massamba yasobanuye ko bitewe n'umubare w'indirimbo uri kuri Album, bishoboka ko azakora ibitabo byinshi, aho buri gitabo kizaba gikubiyemo Album imwe.

    Massamba asobanura ko ‘Amakuza’ ari ‘amacumu’. Ati “Njye Massamba Intore kuntandukanya n’urugamba biragoye. Muri njye hazengurutsemo indirimbo z’urugamba. Mbonezamakuza rero ni amacumu. Ndifuza ko urubyiruko rwacu mwamenya gufata amacumu, ariko nanone cyikaba bumwe mu butwari, kuko ari cyo Isi yose ituziho.”

    Yavuze ko izi ndirimbo ziri kuri Album ye, zibutsa cyane urubyiruko kugira uruhare mu rugamba rwo kubaka u Rwanda. Ati “Nashakaga kugirango indirimbo z’ingabo zicengere’ mu bana”.

    Yanavuze ko kuri Album ye hariho indirimbo z’abageni ‘kuko basigaye banyita Bishop Gakondo, kuko buri wa Gatandatu no ku Cyumweru mba nsohora abageni’.

    Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo izi ndirimbo z’abageni, kugirango yongere umubare w’izo asanzwe aririmba mu bukwe. Ariko kandi Album ye inariho indirimbo zigaruka ku bupfura, indangagaciro z’umuntu warezwe.

    Nta muhanzi n’umwe uri kuri Album ye

    Uyu muhanzi yasobanuye ko asohoye iyi Album mu gihe afite umubare munini w’abahanzi bagezweho muri iki gihe bamusaba gukorana indirimbo.

    Kandi avuga ko uruganda rw’umuziki ‘rugikura’ binatuma hari umubare munini w’abahanzi wigana iby’ahandi mu bindi bihugu.

    Uyu munyabigwi mu muziki yasobanuye ko kudakorana indirimbo n’abahanzi kuri Album ye, byatewe n’uko yihaye gahunda y’uko bazakorana mu gihe cy’imyaka itanu ubwo azaba ari no gukora gitabo gikubiyemo Album ye 15.

    Uyu muhanzi asohoye iyi Album mu gihe aherutse gutangaza ko ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025 azakora igitaramo azamurikiramo zimwe mu ndirimbo zigize iyi Album, kizabera kuri Institut Français.

    Yasubije ko kuba ageze kuri Album ya 12, byaturutse ku muhate yashyize mu rugendo rwe rw'umuziki, no kuba ari umukuru kandi avuga kwa Sentore.

    Massamba asanzwe afite ku isoko Album zirimo 'Mukomere ku muco', 'Murambarize impamvu', 'Ikaze mu Rwanda', 'Ubutumwa', 'Iyo ndirimbo', 'Intore ni Intore', 'Kanjongera', 'Uzaze urebe' n'izindi.

    Album ze ziganjemo ubutumwa bw'ubutwari, umuco, ndetse n'indirimbo zicuranze mu njyana ya gakondo y'u Rwanda. Hari izindi ndirimbo yakoze zitari kuri izi Album ariko zakomeje gukundwa cyane.  

    Massamba Intore yatangaje ko agiye gukora igitabo kizaba gikubiyemo Album 12

    Massamba yavuze ko Album ye yamutwaye amafaranga menshi mu ikorwa ryayo, ariko yizeye kuzayagarurira mu bitaramo azakora

    Massamba yavuze ko agiye kumara imyaka itanu adasohora indirimbo, ahubwo akorana indirimbo n'abandi bahanzi

    Massamba ubwo yari kume n'abakobwa bo muri Kigali Protocol bamwakiriye mu kiganiro n'itangazamakuru 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO MASSAMBA INTORE YITIRIYE ALBUM YE YA 12

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152499/massamba-agiye-gukora-igitabo-muri-album-12-amaze-gushyira-ku-isoko-152499.html

  • Yanditswe nabantu 3, agaragazamo urugo rwe!… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yatangiye guteguza iyi ndirimbo ku wa 7 Gashyantare 2025. Icyo gihe yerekanaga ko yamaze kurangira, igisigaye ari uko azayishyira ku isoko abantu bakayumva, kandi bagatangira kwitegura Album ye nshya. 

    Ni indirimbo igiye hanze mu gihe amezi 11 yari ashize nta ndirimbo asohora, kuko yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Uzitabe' yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, byabaye muri Kanama na Nzeri mu 2024.

    Knowless yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk'uko yayifuzaga.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.

    Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n'uko yitsa ku rukundo n'umuryango we iwushingiyeho.

    Ati 'Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by'abo bantu bose biganisha ku magambo meza y'urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.'

    Akomeza ati 'Yankoze ku mutima, bituma numva n'ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya.'

    Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo 'w'indirimbo yanjye na Clement' ariko 'nk'uko turi abantu, turi 'Couple' kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk'abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare'.

    Knowless yavuze ko muri iki gihe yatangiye urugendo rwo gusohora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya Gatandatu 'kandi nayo izaba iriho'.

    Mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo, harimo agaragaza igice kimwe cy'inzu atuyemo n'umugabo we mu Karumuna, ndetse na 'Pisine'. Ati 'Nibyo koko hari amashusho twakoreye mu rugo.'

    Uyu muhanzikazi yasabye abantu 'gushimishwa n'iyi ndirimbo, ikabakora ku mutima nk'uko nanjye yawunkozeho, n'abandi bari kuyumva ikabakora, bakayisangiza abakunzi, inshuti, abavandimwe, bakayishimiramo, bakayibyina, bakayitura ababo, kandi nizera ntashidikanya y'uko ibashimisha ku kigero cyo hejuru.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh, ni mu gihe amajwi yanononsowe na Bob Pro, n'aho gitari yumvikanamo yacuranzwe na Hirwa Jules. Igaragaramo kandi umubyinnyi wamamaye nka Shakirah, ni mu gihe Milly Beauty ariwe Knowless yifashishije mu kumukorera ibirungo by'ubwiza n'abandi bakoranye.

    Knowless yaherukaga gushyira ku isoko Album ya Gatanu yise 'Inzora' iriho indirimbo 11, yakoranyeho n'abahanzi barimo Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.

    Butera Knowless yatangaje ko yiyambaje abantu batatu mu kwandika iyi ndirimbo
     

    Knowless yavuze ko we n'umugabo we Ishimwe Clement bisaga muri iyi ndirimbo kuko yitsa ku rukundo

     

    Knowless yavuze ko hari amwe mu mashusho yo mu rugo rwe agaragara muri iyi ndirimbo

    Umusizi Rumaga yanditse ku ndirimbo ya Knowless, nyuma yo kurambika ikiganza ku ndirimbo z'abandi barimo Bruce Melodie

     

    Platini P nyuma y'uko akoranye indirimbo na Knowless, yanagize uruhare mu kwandika indirimbo ye nshya    

    Producer Mamba wagize uruhare mu iyandikwa ry'indirimbo 'Umutima' ya Knowless  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTIMA' YA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152500/yanditswe-nabantu-3-agaragazamo-urugo-rwe-butera-knowless-yavuye-imuzi-indirimbo-ye-umutim-152500.html

  • Abishaka byose! Robertinho yashyize umwanzuro ku gutsinda buri mukino wose Rayon Sports ikinnye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo 'Robertinho', yatangaje ko intego ye ari gutsinda buri mukino usigaye kugira ngo ikipe ye yegukane igikombe cya Shampiyona (Rwanda Premier League) ndetse na Peace Cup.

    Rayon Sports iyoboye shampiyona n'amanota atatu imbere y'iyikurikiye kandi ifite amahirwe yo kugera muri 1/4 cya Peace Cup, nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Umuganda Stadium. Ku wa Kabiri, bazakira umukino wo kwishyura kuri Kigali Pele Stadium, aho Robertinho yemeza ko abakinnyi be biteguye neza.

    Yagize ati: 'Tugomba gutsinda buri mukino kugira ngo dukomeze urugamba rwo kwegukana ibi bikombe byombi.' Yongeyeho ko imikino yose isigaye ari ingenzi, kuko igihombo kimwe gishobora gutuma Rayon Sports itakaza amahirwe.

    Ikipe izegukana Peace Cup 2024 izabona itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2025-26.

    Source : https://yegob.rw/abishaka-byose-robertinho-yashyize-umwanzuro-ku-gutsinda-buri-mukino-wose-rayon-sports-ikinnye/

  • Rayon Sports iraye igeze muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yageze muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro, itsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, nyuma yo kuyisezerera ku giteranyo cya 4-1 mu mikino ibiri ya 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro.

    Rayon Sports itsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 byinjijwe na Ombolenga Fitina ndetse na Aziz Bassane, iyisezerera muri ⅛ mu gikombe cy'Amahoro.

    Mu yindi mikino yarangiye, amakipe yageze muri 1/4 ni Amagaju FC, Gasogi United ndetse na Mukura VS.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-iraye-igeze-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro/

  • Kamonyi-Rukoma: Ikirombe cyagwiriye umuhebyi bagenzi be bamuta imusozi #rwanda #RwOT

    Ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro giherereye mu Kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, cyagwiriye umugabo wari wagiye gucukuramo amabuye y'agaciro. Yabonywe imusozi yapfuye, bikekwaho bagenzi be( abazwi ku izina ry'Abahebyi) babashije ku mukuramo babonye yapfuye bamuta imusozi barigendera.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma hafi n'ahabonywe umurambo w'uyu mugabo witwa Nsengiyaremye Jean Baptiste w'imyaka 44 y'amavuko, bavuga ko yari asanzwe ari umwe mu bajya mu birombe bitagira bene byo, abazwi nk'ABAHEBYI gushaka amabuye y'Agaciro.

    Aba baturage ku makuru bahurizaho n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma, ni ay'uko Nyakwigendera yaguye mu Kirombe cy'ahitwa Kumuganda. Yari acumbitse mu Mudugudu wa Kabuga kwa Abaramye Frolida. Akomoka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Nemba, akaba mwene Kanyamanza Stanislas na Ntawiragira Mariam.

    Ubwo Inzego z'ibanze, Polisi, Dasso, Reserve Force(RF) hamwe na RIB bamenyaga amakuru bayahawe n'abaturage, bageze ahaherereye iki kirombe ndetse n'aho abamukuyemo bamusize yapfuye, ariko nta wigaragaje ngo atange amakuru y'uko byagenze kuko bamukuyemo bamuta ku nzira aho bita ku ikoni hafi ya Robine ku murima wa Ngendahimana Otto, barigendera.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko nk'ubuyobozi bakibwirwa amakuru bageze aho ikirombe kiri, bagera aho uyu nyakwigendera yasizwe n'abamukuye mu kirombe, bahamagara abo mu muryango we baraza, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzumwa.

    Gitifu Mandera, avuga ko ibi birombe byitwa ko bitagira bene byo biteza ibibazo bikomeye ku buzima bw'abaturage kuko ababyishoramo gushaka amabuye y'agaciro ntaho bagira babarizwa, ntawe umenya ibyabo ndetse bashakishwa kenshi bamwe bakanafatwa ariko kandi ngo kuko usanga abenshi mu baturiye ibi bice batunzwe n'ubucukuzi imyaka myinshi, ngo biragoye ko babireka.

    Mandera Innocent, Asanga ibirombe nk'ibi bikwiye guhabwa ibyangombwa bityo bikagira abo bibazwa, bigakorerwamo mu buryo buzwi kandi bwemewe n'amategeko ku buryo ahabaye ikibazo umuntu agira uwo abaza.

    Akomeza avuga ko bitewe n'uko abishora muri ubu bucukuzi bazi ko babikora rwihishwa bacungana n'inzego z'ubuyobozi, iyo habaye ikibazo hakagira nk'uwo ikirombe kigwira agapfa, iyo babashije kumwikuriramo ngo baragenda bakamujugunya ku nzira, bagashaka uko batanga amakuru rwihishwa kugira ngo bimenyekane.

    Iyo bananiwe ku mukuramo nabwo ngo bashaka uburyo bwose amakuru agenda akagera ku bayobozi n'abaturage, bagamije ko babimenya bakajya kumukuramo, kandi ubwo ngo na bagenzi be akenshi baba bari mu batabaye ariko ntawe ushobora kwigaragaza ko bari kumwe.

    Ni kenshi ibirombe cyane cyane ibitagira ababikoreramo bazwi bihitana abantu. Hagiye hashyirwa mu majwi ikigo cy'Igihugu gifite ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu nshingano zacyo, ko aricyo nyirabayazana w'ibibazo nk'ibi ndetse n'ibindi bibera mu birombe bitagira ababihawe bazwi kuko iyi RMB( Rwanda Mining Board) ngo idatanga ibyangombwa ngo bicungwe ndetse bicukurwe mu buryo bwemewe.

    Iki ni ikibazo kigarukwaho kenshi ariko RMB imeze nk'idashaka gukemura iki kibazo ngo itange ibyangombwa. Bikavugwa ko kutabitanga bifitiye inyungu bamwe mu babikuramo inyungu zifite abazisangira.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/02/19/kamonyi-rukoma-ikirombe-cyagwiriye-umuhebyi-bagenzi-be-bamuta-imusozi/

  • Minisitiri Nsengimana yahamije ko umwaka wa 2025 uzarangira ibigo by'amashuri byose bifite internet – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 18 Gashyantare ubwo yaganiraga n'Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu batangiye igikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ibigo by'amashuri bingana na 62% y'ibiri mu gihugu, bimaze kugezwamo internet, ibisigaye bikazayigezwaho mu byiciro bibiri muri uyu mwaka.

    Yagize ati 'Muri iki gihembwe irindi janisha [ry'ibigo by'amashuri] rya 21 % rizaba ryagejejweho internet bibe bitugejeje ku ijanisha rya 83%. Mu [kindi ] gice cy'umwaka tuzaba dukora kuri iryo janisha rya 17% rizaba risigaye kugira ngo uyu mwaka uzarangire amashuri yose twashoboye kuyagezamo internet.'

    Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko uwo muhigo ugamije korohereza ibigo byose mu gukoresha internet mu myigire no myigishirize kuko ubu ikoranabuhanga ari ryo zingiro ryo kugera ku byo umuntu yifuza kugeraho.

    Yanavuze ko hari gahunda yo kwihutisha kugeza amashanyarazi n'amazi ku mashuri yose.

    Imibare ya Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] yo muri Nzeri 2024 igaragaza ko internet imaze gukwirakwira mu Rwanda ku rugero rwo hejuru ndetse ko 60.6% by'abarutuye bayikoresha.

    Ibyo kandi byajyanye n'uko ibiciro byayo bigenda bigabanyuka kuko bibarwa ko bayishyura ku mpuzandengo ya 43.22$ ku kwezi avuye ku 60.96$ yariho mu 2023, bingana n'igabanuka rya 29.1%.

    MINICT kandi igaragaza ko u Rwanda rukataje mu kubaka ibikorwa remezo bya internet, imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa internet ya 4G LTE ugera mu bice by'Igihugu ku rugero rwa 98%.

    Minisitiri Nsengimana yahamirije SENA y’u Rwanda ko umwaka wa 2025 uzarangira amashuri yose afite internet


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsengimana-yahamije-ko-umwaka-wa-2025-uzarangira-amashuri-yose

  • Gatsata: Imodoka eshatu zakongokeye mu igaraje, zikongeza n'inyubako – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu igaraje bita Icyerekezo ahagana saa Sita z'amanywa kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025.

    Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n'abateranyaga ibikoresho bya pulasitike hafi ya 'réservoir' ijyamo lisansi y'imodoka, bashyamiranye basa n'abashaka kurwana umuriro utarukira muri iyo réservoir' bihita biteza inkongi.

    Dusabimana Taylor yagize ati 'Byatewe n'abana bari barimo gusudira maze barwanira ibyo bakoreshaga akaba ari bwo byaje gutarukira muri icyo gice cya 'réservoir de carburant' kibikwamo lisansi maze bihita biteza impanuka.'

    Muhungirwa Saddah ukorera muri Restaurant iri hejuru y'iryo garaje yashimiye inzego z'umutekano zihutiye gutabara zikazimya uyu muriro.

    Ati 'Turashima inzego za Polisi kubera ko bahagereye ku gihe, ubu hakaba nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.'

    Usibye izi modoka eshatu IGIHE ntiyahise imenya ingano y'ibyangirikiye muri iyi nkongi, gusa abafite restaurant bavuze ko bagerageje kwigizayo ibintu byose umuriro ugera ku bikoresho bike cyane.

    Ubwo iyi nkongi yatangiraga imodoka za polisi zishinzwe kuzimya umuriro zahise zihagera zirazizimya ndetse n'icyo gice cyari cyafashwe.

    Imodoka zafashwe n’inkongi zitwika n’igice kimwe cy’inzu

    Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi yatabaye

    Abaturage bo mu Gatsata bari bashungereye

    Polisi yatabaranye ingoga ihita izimya umuriro

    Imodoka zafashwe n’inkongi zitwika n’igice kimwe cy’inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-imodoka-eshatu-zakongokeye-mu-igaraje-zikongeza-n-inyubako

  • Irembo yatangije urubuga rushya rutangirwaho serivisi z'ibigo by'ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    IremboPlus ni urubuga ruriho serivisi kandi rucyongerwaho izindi z'ibigo by'ubucuruzi zari zisanzwe zitangwa mu buryo bunyuranye birimo guhamagara aba-agents b'ibyo bigo, kujya ku biro bikoreraho n'ubundi buryo bwinshi butatanye.

    Ibyo ni byo byahurijwe ku rubuga IremboPlus aho umukiliya w'ikigo cy'ubucuruzi runaka azajya aca kuri urwo rubuga akabasha kubona izo serivisi atavuye aho ari kandi agahita anazishyura mu buryo bworoshye akoresheje uburyo bwa IremboPay.

    Ibyo bizafasha abakiliya b'ibyo bigo kubona izo serivisi batavunitse baca muri za nzira zose kandi bifashe n'ibigo by'ubucuruzi guhura n'abakiliya babyo byoroshye banyuze ku IremboPlus.

    Urugero ni nk'aho wasangaga umukiliya akeneye serivisi runaka ku kigo cy'ubucuruzi bakorana bisaba kujya ku biro aho gikorera agakora urugendo rurerure ajyayo, rimwe na rimwe agasanga n'ugomba nko kubyemeza ntahari cyangwa akamutegereza umwanya munini.

    Indi nyungu iri mu gukoresha IremboPlus ku bakiliya ni uko inyandiko zishobora gukenerwa kuri serivisi runaka, nk'icyemezo cy'ubwishingizi, zihita zibika kuri urwo rubuga ku buryo ikindi gihe azikeneye azibona byoroshye.

    Ni mu gihe ku bigo by'ubucuruzi byo bizoroherwa cyane no gutanga serivisi bitiriwe byubaka izindi mbuga kuko hari aho usanga nk'ikigo gisanzwe gifite urubuga rwa internet rwacyo ariko nko kurucururizaho serivisi runaka bidashoboka bigasaba ko hubakwa urundi rwo kubikoreraho.

    IremboPlus rero izungura ibyo bigo byagorwaga no gushaka izindi mbuga bitangiraho serivisi runaka ku bakiliya kuko na byo bisaba ubundi bushobozi bw'amafaranga mu kuzubaka.

    Ibigo bitanga serivisi kandi bizungukira mu kwishyurwa mu buryo bworoshye bw'ikoranabuhanga bwa IremboPay ndetse n'imirimo yo mu biro yo kwakira abakiliya imbonankubone igabanuke ku buryo n'isigaye ikorwa mu buryo bunoze kurushaho.

    Gutangira gukoresha IremboPlus bisaba kuba ufite konti ku IremboGov noneho ukaba ari yo ukoresha winjira kuri urwo rubuga kandi n'abadasanzwe badafite izo konti kuzifungura birororoshye baciye ku rubuga IremboPlus.

    IremboPlus yatangiye gutangirwaho serivisi yo kubona ifatabuguzi rya televiziyo ku bakoresha Canal+ ndetse n'ifatabauguzi rya internet ku bakoresha CanalBox.

    Ni mu gihe IremboPlus biteganyijwe ko vuba aha iraba inatangirwaho serivise yo kwishyura ubwishingizi bw'ibinyabiziga ndetse nyuma hazaniyongeraho serivise za banki nko gufunguza konti, gusaba inguzanyo n'izindi zitandukanye.

    Ushobora gusura uru rubuga rushya unyuze kuri www.iremboplus.com.

    Irembo yatangije urubuga rushya rutangirwaho serivisi z'ibigo by'ubucuruzi

    Urubuga rwa IremboPlus ubu ushobora kuruguriraho ifatabuguzi rya televiziyo ku bakoresha Canal+ n’irya internet rya CanalBox


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yatangije-urubuga-rushya-rutangirwaho-serivisi-z-ibigo-by-ubucuruzi

  • Imishinga y'iterambere y'u Bubiligi u Rwanda rwahagaritse yari ifite agaciro k'arenga miliyari 140 Frw – #rwanda #RwOT

    U Bubiligi bwari bufitanye n'u Rwanda amasezerano y'imikoranire mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, iterambere ry'imijyi, n'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage. Ibyo byose byakorwaga hibandwa ku guteza imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije ndetse n'uburinganire.

    Ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2025, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko yahagaritse amasezerano y'imikoranire n'u Bubiligi mu mishinga igamije iterambere, kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw'iterambere.

    U Rwanda rwagaragaje ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira z'ubuhuza bwemejwe na Afurika Yunze Ubumwe n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Imiryango ya EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande rwa RDC, bujya mu bukangurambaga bufatanyije na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga zigamije iterambere ku ruhando mpuzamahanga.

    Itangazo ryakomeje riti 'U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande muri aya makimbirane kandi bubifitiye uburenganzira, ariko kuvanga ibikorwa by'iterambere na politiki ni ibintu bidakwiye. Nta gihugu mu Karere gikwiye gukumirwa mu kubona inkunga igamije iterambere nk'intwaro yo kugishyiraho igitutu.'

    U Rwanda rwagaragaje ko ibihano bishingiye ku kubogamira ku ruhande rumwe ari ukwivanga kudakenewe kandi bishobora guhungabanya no guca intege imbaraga z'Abanyafurika mu rugendo rugamije gushaka amahoro ndetse bikanadindiza kugera ku gisubizo cy'amahoro kuri ayo makimbirane ku buryo burambye.

    Ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bubiligi mu mushinga igamije iterambere bwari bumaze igihe kirekire, aho u Bubiligi bwatangaga inkunga zo gushyigikira imishinga itandukanye, nko mu 2022 honyine u Bubiligi bwahaye u Rwanda agera kuri miliyoni 44 z'Amayero.

    Muri Mutarama 2024, ni bwo u Bubiligi bwasinyanye n'u Rwanda amasezerano mashya y'imikoranire afite agaciro ka miliyari 95 z'Amayero, yo kurufasha mu iterambere ry'inzego zitandukanye kuva mu 2024-2029.

    Ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano ryari rihuriweho na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Minisiteri zifite mu nshingano inzego ziri mu mikoranire ndetse n'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambera, Enabel.

    Binyuze muri ayo masezerano, mu rwego rw'ubuzima hagombaga kuzibandwa ku kubaka ibitaro, kuzamura imitangire inoze ya serivisi z'ubuzima kuri bose, by'umwihariko hibandwa ku buzima bw'imyororokere no guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ni urwego rwari rugenewe arenga miliyoni 35,5 z'Amayero.

    Mu rwego rw'ubuhinzi hari hashyizwemo arenga miliyoni 25,5 z'Amayero, yari agamije gushyira imbaraga mu kugera ku kwihaza mu biribwa kandi byuje ubuziranenge, gushyiraho uburyo buhamye mu bari mu ruhererekane rw'ibiribwa no kwimakaza ubuhinzi budahenza kandi bugezweho.

    Harimo kandi gufasha abari mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi kugera kuri serivisi z'imari, kubona isoko ry'ibyo bakora, kugera ku ikoranabuhanga no guhangana n'ibyonnyi mu myaka yabo ndetse no guhanga imirimo mishya muri urwo rwego.

    Muri ayo masezerano y'imikoranire kandi ku bijyanye n'iterambere ry'imijyi, hari kuzibandwa gufasha mu kubaka imijyi yunganira Kigali nka Rwamagana, Bugesera, Musanze n'indi, kuzamura imibereho myiza y'abayituye, by'umwihariko abafite amikoro make no gukora imihanda.

    Uyu mushinga kandi wari ugamije no kugira uruhare mu guteza imbere iterambere ry'imibereho myiza no kubungabunga ibidukikije hatibagiranye no gufasha mu bibazo bijyanye n'imiturire.

    Ni urwego rwari kuzakoreshwamo arenga miliyoni 25,5 z'Amayero, ni mu gihe mu rwego rwo guteza imbere imicungire y'imari ya leta hari kuzakoreshwa arenga miliyoni 6 z'Amayero.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA nyuma y'uko hasohotse itangazo rya Guverinoma rihagarika ubufatanye n'u Bubiligi mu mishinga y'iterambere, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, abajijwe ku ngaruka bishobora kugira, yavuze ko u Rwanda rutagurana umutekano w'Abanyarwanda cyangwa ubusugire bwarwo imfashanyo, agaragaza ko igihugu kizagerageza kubana n'abandi.

    Yagize ati “Ingaruka, niba hari igihugu n'ubundi mwari mufitanye ubuhahirane n'ubufatanye, hari ibyo muhana cyangwa se icyo gihugu kigufasha, iyo bihagaze, ubwo nyine abo byagiragaho akamaro, ntabwo biba bikibagezeho, ariko ku rundi ruhande, ntabwo ushobora kuba wagurana umutekano w'abaturage b'u Rwanda cyangwa se ubusugire bw'igihugu cy'u Rwanda ngo ubugurane imfashanyo.”

    Yavuze ko abazagirwaho ingaruka n'ibyo “bazizirika umukanda, cyangwa se turi mu Isi ifunguye n'ubundi abantu bazagerageza kubana n'ibindi bihugu, ariko ntushobora kuvuga ko igihugu kiza kubangamira iterambere ry'abaturage bawe ndetse kikagerageza kubwira ibindi bihugu n'indi miryango na bo ngo bajye muri iyo nzira […] nta kundi byagenda.”

    Mukuralinda yakomeje avuga ko hazakomeza gushakwa ubundi buryo ibyo bikorwa byakorwaga n'ubundi byagerwaho, ariko ko nta cyaguranwa umutekano w'u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Ibitaro bya Nyarugenge byubatswe ku bufatanye na Enabel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-y-iterambere-y-u-bubiligi-u-rwanda-rwahagaritse-yari-ifite-agacero-k