Blog

  • Ese koko Ayabonga Lebitsa yasubije Rayon Spor… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ku wa Kabiri yatsinze ikipe ya Rutsuro FC ibitego 2-0, ndetse ihita ibona itike ya 1/4 cy'Igikombe cy'Amahiro iheruka mu 2023.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali Pele aho watangiye ku isaha ya Saa 18:00 Pm.Nubwo utitabiriwe n'abafana benshi nk'uko bisanzwe, ariko abankunzi ba Rayon Sports babashije kugera ku kibuga batashye banyuzwe ndetse bishimiye uko ikipe irimo gukina, abenshi bakemeza ko umutoza wongerera imbaraga abakinnyi Ayabonga Lebitsa ikipe yaba yayishubije ku murongo ndetse ifite umuvuduko uyemerera guhangana n'ikipe iyariyo yose ya hano mu Rwanda.

    Kuki abafana bari gutera icyuhagizo cyane umutoza Ayabonga Lebitsa?

    Tariki 29 Ukuboza 2024, nibwo byemeje ko uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports yatandukanye n'iyi kipe aho amakuru InyaRwanda yamenye byatewe n'ikipe cyo kudahabwa agaciro ndetse no kwanga kongeza umushahara uyu munya-Afurika y'Epfo.

    Rayon Sports yahisemo guha akazi Hategekimana Corneille wahoze akorana n'umutoza mukuru Robertinho mu makipe atandukanye arimo na Simba SC yo muri Tanzania.

    Iyi kipe umukino wa mbere bakinnyi batari kumwe n'uyu mutoza, ni uwo batsinzemo Police FC ibitego 2-0 muri shampiyona ukaba n'utangira umwaka wa 2025 kuri iyi kipe.

    Nyuma yaho Rayon Sports urushinge rwatangiye kugwa, iza gutsindwa na Mukura ibitego 2-1 ndetse irushwa. Ntabwo byarangiriye aho kuko no mu gikombe cya Heroes Cup iyi kipe yatisnzwe na Police FC muri 1/2 ndetse ibura itike y'umukino wa nyuma. Usibye uko gutsindwa Rayon Sports yagaragazaga umukino mubi urimo n'umunaniro.

    Ku ruhande rw'abafana ntabwo bari bishimiye uburyo ikipe iri kwitwaramo ndetse amanota akaba yari atangiye kugabanyuka ku yo barushakaga mukeba, ibi mu gushaka gitera bakavuga ko ikipe itarimo Ayabonga ntacyo yakora ko bamukenye cyane.

    Nyuma yaho Rayon Sports yaje kunganya na Musanze noneho bihumira ku mirari, abafana bataha baririmba Ayabonga.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma bwaje gufata umanzuro wo kugarura Ayabonga ndetse icyumweru kirashize uyu mutoza agarutse mu kazi bihurirana n'intsinzi z'ikipe.

    Mu maso y'abanyamakuru babona gute uyu musaruro, ese umukinnyi ashobora kwangirika mu Cyumweru kimwe?

    Abanyamakuru basubije bari babajijwe ibibazo bibiri bigira biti' Ukurikije uburyo Rayon Sports iri gukinamo, umuntu yavuga ko Ayabonga yongeye gusubiza abakinnyi bayo ku rwego rwiza'? 'Ese birashoboka ko umukinnyi mu Cyumweru kimwe abona imyitozo itari myiza yaba yangiritse ku buryo bigaragara no mu kibuga?'

    Ishimwe Adelaide (Ida)

    'Ukurikije uko yagiye abakinnyi bameze ntago barasubira ku rwego yabasizeho, ariko kuva yagaruka bamaze gutsinda match 2, kandi akigenda batakaje match 3 zikurikiranya, urumva hari icyiyongereye kuva yaza nubwo bitaraba 100/100.

    'Yego birashoboka bitewe n’uburyo twabonye abakinnyi benshi bakina shampiyona yacu bisaba kubakurikirana umunsi ku munsi'.

    Mugenzi Faustin – Isibo FM/TV

    Ntabwo ntakwemeza ko 100/100 turi kubona impinduka kubera ko Ayabonga yamaze kugaruka ngo mpite nemeza ko Rayon Sports yasubiye ku rwego rw'imbaraga yari ifite mbere y'uko agenda.

    Hari utumenyetso duke twiza ku mukino wa Rutsiro nubwo atari igipimo cyiza gusa no kuri Kiyovu Sports hari utumenyetso twagaragaye twa Ayabonga. 

    Gusa icyo mbona cyahindutse cyane ni uko Rayon Sports yari yabuze umuntu abakinnyi biyumvamo kandi twabonye ko Ayabonga ari umutoza uzi kubana n'abakinnyi cyane.

    Birashoboka cyane ko umukinnyi yakwangirika no mu minsi ibiri gusa. Niyo mpamvu no mu makipe ateye imbere umukinnyi aba afite imyitozo y'icyumweru cyangwa ukwezi kose ku buryo umukinnyi niyo yakwica umwitozo umwe gusa bimubera ibibazo. Mu cyumweru kimwe birashoboka ko umukinnyi yaba yangiritse cyangwa se yanahindutse.

    Uwanyirawe Antoine – BTN TV

    'Ntabwo wahita wemeza ko Ayabonga aka kanya impinduka ze zihise zigaragara, ariko nibura urabona ko ibimenyetso by'imyitozo ye byatangiye kugaragara ku kigero gito gusa uko azagenda agumana ikipe, bigaragaza ko impinduka zizaba abakinnyi bakaba basubira nka mbere.

    Ntabwo nemera ko umukinnyi mu cyumweru kimwe yaba yangiritse ku buryo buri wese yabibona nibura njye navuga ko mu byumweru nka 2 aribwo umukinnyi waba utangiye kubona ko ari guhura n'impinduka z'imitoreze.'

    Aime Niyibizi – SK FM

    '100% harimo akaboko ka Ayabonga kuko ikipe yongeye kujya ikina iminota 30 ya nyuma y'umukino iri ku rwego rwo hejuru ndetse ukabona ko yaba umukinnyi uvuye mu kibuga ndetse n’ugiyemo bari ku rwego rwiza ndetse bafite igihaha.

    Icyumweru kimwe ku bakinnyi bitewe n’imiterere y’umubiri wa bo ukongeraho urwego rw'imyitozo ye yihariye, birashoboka cyane ko umukinnyi yaba yangiritse rwose.”

    Edmond Iraguha – Radio 1

    'Navuga ko hatari hashize igihe kirekire umutoza Ayabonga agiye ku buryo umukinnyi wa Rayon Sports yaba yangiritse cyane kandi umutoza wari umusimbuye uko muzi ntabwo ari umutoza mubi ku buryo abakinnyi baba barangiritse ngo bicike.Ahubwo mbona ko umubano Ayabonga yari amaze kubaka mu bakinnyi byahinduye imyumvire y'abakinnyi ubwo bumvaga ko agiye kuko bari batakaje umuntu ubafasha.

    Nkurikije uko narebye umukino urabona ko anakinnyi basa nkaho basubiye mu bihe byabo urebye nka Aziz Bassane.

    Umukinnyi mu cyumweru kimwe kuba yangiritse kubera imyitozo birashoboka cyane, gusa kuri Hategekimana wari wasimbuye Ayabonga siko mbibona ahubwo habayeho kutiyumvanamo'.

    Rugaju Reagan – RBA

    'Ibijyanye n'imyitozo ya Rayon Sports mu gihe Ayabonga atari ahari, ntabwo abakinnyi bayishimiye. Impamvu batayishimiye, ni uko bavugaga ko bakora imyitozo myinshi y'imbaraga ikabananiza cyane bigatuma bajya mu mukino umubiri utameze neza aho bo bavugaga ko iyo myitozo bakabaye bayikora shampiyona iri hafi gutangira.

    Ibi rero byari bitandukanye na Ayabonga kuko we akoresha imyitozo ariko irimo n'umupira mwinshi. Navuga ko igihe gito yagiye (Ayabonga) icyabaye ku bakinnyi imyitozo yahise isubira hasi ukundi, ahubwo ni iryo tandukaniro ryabaye. Navuga ko abakinnyi bataryohewe na Hategekimana Corneille.

    Nkisubije ngendeye kuri Rayon Sports navuga ko igihe Ayabonga yari amaze adahari kitatuma umuntu avuga ngo ibintu byarahindutse ahubwo si no mu batoza bongera imbaraga no mu batoza basanzwe umukinnyi ashobora guhura n'umutoza akamwishimira haza undi nta mwishimire bigatuma hangirika mu mutwe kandi umupira ubanza mu mutwe mbere yo kujya ku ikirenge.'

    Ndabarasa Eugene Irambona — Umwezi FM

    'Ntabwo navugako mu gihe gito gishize agarutse yaba amaze kubashyira ku rwego rwiza, njye mbona umubano agirana n’abakinnyi ariwo utuma bamukunda.

    Oya icyumeru kimwe ntabwo cyangiza umukinnyi ku rwego byatuma atanga umusaruro utari mwiza kuko umukinnyi umeze neza wuzuye, byibura bifata ibyumweru 2 n'igice kugira ngo abe atangiye gutakaza urwego (fitness).'

    Ngabo Frank – SK FM

    'Ayabonga ni umutoza mwiza wongera imbaraga ariko akongeraho n'ikindi cyo kuba azi no kubanisha abantu ndetse akagira n'igikundiro. Nawe wakibaza ukuntu yavuye muri Rayon Sports abakunzi bayo bagatangira kubyibazaho kandi ari umukino umwe batakaje. 

    Ni umuntu wari umaze iminsi mu ikipe kandi ataragaragaje imyitwarire mibi. Kuba yaragiye ntabwo nakwemezako byatumye abakinnyi basubira inyuma ahubwo navuga ko bahuyemo n'amakipe akomeye Mukura na Police FC ibi bitandukanye no gukona na Rutsiro imikino ibiri.'

    Umukinnyi mu cyumweru kimwe ntabwo yaba yangiritse keretse agize ikibazo cy'imyitwarire mibi hanze y'ikibuga. Umukinnyi mu cyumweru kimwe ntabwo yaba yangiritse cyereka bari mu bihe byo kudakina naho bafite imikino ntabwo yaba yangiritse ku buryo umukinnyi wahita ubimubonaho.

    Ni ibintu bakabirije kandi kuba Rayon Sports itaratsindaga hagombaga gushakwa umuntu byegekwaho'.

    Karera Kayihura — BTN TV

    'Ikipe ya Rayon Sports nibyo nyuma y’aho Ayabonga ahagereye bamaze gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports batsinda na Rutsiro mu gikombe cy’Amahoro ntabwo uwo musaruro wose nahita mvuga Ayabonga kubera igihe gito yakoranye imyitozo n’abakinnyi ba Rayon Sports, ahubwo navuga ko ari abakinnyi bayo batangiye kugaruka nyuma y’imikino ibiri bakinnye uwa Police FC muri Heroes Cup n’uwa Musanze FC kandi ntiranagaruka yose kuko hari abakinnyi ubona bakiri hasi urugero nabonye Richard utaraba wa Richard w'imikino ibanza.

    Nyuma y’umukino batsinzwemo na Mukura usoza imikino ibanza nta mikino ya gicuti bakinnye nk’uko twari tubibamenyereyeho, urabizi ko niyo ikipe y'igihugu yahamagarwaga, Rayon Sports abakinnyi basigaye bashakirwaga imikino ya gicuti bagenzi babo bakazagaruka.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152485/ese-koko-ayabonga-lebitsa-yasubije-rayon-sports-ku-murongo-ibitekerezo-byabanyamakuru-152485.html

  • Icyo duharanira si amabuye y'agaciro- Kanyuka wa AFC/M23 – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yabitangarije abanyamakuru ku wa 18 Gashyantare 2025, ubwo yabahaga ishusho y'ibikorwa uyu mutwe umaze gukora mu kubohora abaturage ba Congo bamaze imyaka myinshi bakandamizwa.

    Nyuma yo gufata umujyi wa Goma M23 yakomereje muri Kivu y'Amajyepfo, ifata ahitwa Kalehe, Kavumu n'Umujyi wa Bukavu, ukurikizaho Kamanyola, ndetse ngo bafite gahunda yo gukomereza mu Mujyi wa Uvira.

    U Burasirazuba bwa Congo bumaze imyaka myinshi ari ikibuga cy'intambara ahanini zishingiye ku gusahura amabuye y'agaciro y'iki gihugu cya kabiri mu bunini muri Afurika, ibitera bamwe gutekereza ko n'umutwe wa M23 uri muri uwo mujyo wo gushaka kwigarurira amabuye y'agaciro y'iki gihugu kibarizwamo amoko arenga 250.

    Kanyuka yatangaje ko batarwanira amabuye y'agaciro kuko mu bice bafashe harimo ibitarimo amabuye y'agaciro.

    Ati 'Ugiye Bunagana na Rutshuru nta mabuye y'agaciro ahari, intambara yacu ni uguhanira kubaho. Kinshasa iraduheza, ikatwita abanyamahanga, ariko twe ntabwo turi abanyamahanga, turi abanye-Congo turi iwacu. Tugomba kubaho nicyo cya mbere. Icyo duharanira si amabuye y'agaciro ni ukubaho.'

    Yagaragaje ko badaharanira uburenganzira bw'ubwoko bumwe, ko ahubwo baharanira uburenganzira bw'amoko yose, atanga urugero rwo kuba akomoka Kasai ariko akaba ari mu ihuriro AFC/M23.

    Ati 'Turwanirira amoko yose, twe ntabwo turi abahezanguni bishingiye ku moko nka Tshisekedi ufata bamwe akabashyira ku ruhande, agashyiraho politiki y'ikimenyane.'

    Uyu mutwe uvuga ko intego yawo itari ugukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa, ko ahubwo ari ukubusaba kureka kwica abaturage.

    Ati 'Abaturage ba Bukavu ni bo badutabaje turababohora. Icyo dusaba Guverinoma ya Congo ni ukureka kugaba ibitero ku baturage, amakimbirane agahagarara tukabana mu mahoro duharanira iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Abaturage bo mu bice uyu mutwe wamaze gufata bavuga ko noneho batekanye ndetse ko abarwanyi b'uyu mutwe batandukanye n'igisirikare cya Congo FARDC n'imitwe irimo FDLR, Wazalendo n'abandi.

    Bahamya ko M23 idasahura abaturage mu gihe FARDC, FDLR na Wazalendo mbere yo guhunga batobora amaduka bagatwara imitungo y'abaturage.

    Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yashimangiye ko batarwanira amabuye

    I Bukavu ibintu byasubiye mu buryo nyuma y’uko M23 ihafashe

    Abarwanyi ba M23 ntibasagarira abaturage nk’uko FARDC na FDLR babajujubyaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-duharanira-si-amabuye-y-agaciro-ni-ukubaho-kanyuka-wa-afc-m23

  • Mu myaka irindwi u Rwanda rwungutse impuguke zirenga 2500 mu kurwanya iyinjizwa ry'abana mu gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, ubwo yatangizaga inama y'iminsi ibiri yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kwinjiza abana mu gisirikare.

    Ni inama iri kubera i Kigali yateguwe n'Umuryango Dallaire Institute for Children, Peace and Security uharanira kurwanya ikoreshwa ry'abana mu gisirikare ndetse no kugarura amahoro n'umutekano.

    Uwo muryango ukorera hirya no hino ku Isi, icyicaro cyawo cya Afurika kikaba kiri mu Rwanda.

    Batamuriza yagaragaje akaga kazanwa no kwinjiza abana mu ntambara ndetse ko mu Rwanda icyo kibazo kidahari kuko inzego z'umutekano zikora kinyamwuga.

    Yavuze ko hari n'andi mategeko yo kurengera uburenganzira bw'umwana mu gihugu n'andi mpuzamahanga yubahirizwa mu Rwanda.

    Ati 'Umwana iyo agiye mu gisirikare si uburenganzira bwe gusa buba buhonyowe ku bwo kujya ku rugamba, ahubwo aba atakaje n'ishuri, ataye umuryango we ndetse adahura n'abandi. Kujya ku rugamba agafata imbunda byo ni ikizira, ni ikintu kiremereye ku mwana.'

    Yavuze ko uburyo igisirikare, polisi n'izindi nzego zo mu Rwanda zinjiza abantu mu kazi, bwemewe kuko hinjira abujuje imyaka.

    Batamuriza yasabye ibindi buhugu kwirinda amakimbirane kuko ariyo abyara intambara ituma abo bana hamwe bahatirwa na bo gufata intwaro bakajya ku rugamba.

    Yongeyeho ko Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu kurengera abana, aho ku bufatanye na Dallaire Institute for Children, Peace and Security abasirikare, abaplolisi, abakora mu bugenzacyaha n'abandi bo mu Rwanda barenga 2.500 bamaze guhugurwa ku kurwanya kwinjiza abana mu ntambara.

    Umujyanama Mukuru ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro n'umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Amb.Gateretse Ngoga Frédéric, yavuze ko uyu munsi muri Afurika hari ibihugu 16 bituranye n'ibihugu bibiri bya RDC na Sudani biri mu ntambara kandi ko bimwe muri byo byohereza abana muri izo ntambara ku ngufu.

    Yavuze ko ibyo ari ikibazo gikomeye ku rwego rw'umugabane ubu bakaba bagenda begera ibihugu babisaba gukura abana mu ntambara no kubavura ihungabana, kandi ko aho biri ngombwa ibihugu bizafatirwa ibihano kugira ngo bikemure icyo kibazo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Dallaire Institute for Children, Peace and Security, Dr. Shelly Whitman, yavuze ko muri iyo nama hagamijwe gushaka uburyo bunyuranye bwo kurengera abana kuko batugarijwe n'ikibazo cyo kujyanwa mu ntambara gusa.

    Umuryango w'Abibumbye, ugaragaza ko mu mwaka wa 2023 wonyine abana barenga ibihumbi 27 ku Isi bakorewe ibyaha bikomeye harimo abagera kuri 35% binjijwe mu ntambara ku gahato.

    Muri abo kandi harimo abana b'abakobwa bacurujwe bajya gukoreshwa uburaya ndetse n'ab'abahungu bafunzwe bagakorerwa iyicarubozo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yavuze ko u Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu muri Afurika mu kurwanya iyinjizwa ry’abana mu ntambara

    Amb Gateretse Ngoga Frédéric yavuze ko uyu munsi muri Afurika hari ibihugu byohereza abana mu ntambara

    Abahagarariye polisi ni bamwe mu bitabiriye inama yo kurwanya iyinjizwa ry’abana mu ntambara

    Iyi nama yo kurwanya ibijyanye no kwinjiza abana mu ntambara yitabiriwe n’abakora mu nzego zinyuranye harimo n’iz’umutekano

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Dallaire Institute for Children, Peace and Security, Dr Shelly Whitman yavuze ko bazakomeza gukumira ibijyanye no kujyana abana mu ntambara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rufite-impuguke-zirenga-2500-mu-kurwanya-iyinjizwa-ry-abana-binjizwa

  • Ambasade y'u Rwanda yasubije u Bwongereza bwarwikoreje umutwaro wa RDC – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 Gashyantare ni bwo Ibiro bya Guverinoma y'u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Commonwealth n'Iterambere, FCDO, byasabye ibisobanuro Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, ku bikorwa byavuze ko RDF na M23 bikomeje gufata ibice mu burasirazuba bwa RDC.

    FCDO yavuze ko u Rwanda rugomba guhagarika intambara, hakisungwa inzira y'ibiganiro by'amahoro nk'uko byemejwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza yasubije FDCO yayisabaga ibisobanuro ko RDF yakajije ingamba z'umutekano ku mipaka y'u Rwanda mu kwirinda ibibazo byahungabanya umutekano w'igihugu nk'uko byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye.

    Mu itangazo yashyize hanze ku wa 19 Gashyantare 2025, yakomeje iti 'Bimwe muri ibyo bibazo byagaragaye ku wa 26 Mutarama 2025, aho ibitero byagabwe ku mupaka wa Rubavu nyuma y'ifatwa rya Goma, bigahitana abantu 16 abandi basivili 177 bagakomereka.'

    Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwahuye kenshi n'ibibazo by'umutekano bituruka muri RDC, bigizwemo uruhare n'abarwanyi ba FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

    Iyi ambasade yagaragaje ko FDLR yagabye ibitero ku Rwanda muri Kamena 2022, irasa ku butaka bwarwo. Ibi bitero byagabwe mbere y'ibyumweru bibiri ngo Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za guverinoma zikoresha Icyongereza, CHOGM, ibe.

    Iti 'FDLR yagabye ibitero 20 ku butaka bw'u Rwanda ariko uyu munsi yatewe icyuhagiro ndetse ihabwa ikaze mu ngabo za RDC, aho ingabo zose zihuje, FDLR igafatwa nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi.'

    Guverinoma y'u Bwongereza yibukijwe ko u Rwanda ruri gushinjwa ibyo binyoma nyamara ruri mu bihugu bya mbere bitanga umusanzu utaziguye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by'Isi, ibyo bigakorwa kinyamwuga.

    Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza kandi yagaragaje ko M23 iri kwamaganwa, igizwe n'Abanye-Congo bahanganye n'uruhuri rw'ibibazo by'ivangurwa n'ubuhezanguni bishingiye ku moko bakorerwa, bikozwe na Leta yabo, bigakorerwa mu maso y'umuryango mpuzamahanga, n'u Bwongereza budasigaye.

    Iryo vangura n'ubuhezanguni bushingiye ku moko bisa n'ibyakwirakwiye mu karere, Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza igashimangira ko bigomba kurandurwa mu guharanira amahoro n'iterambere rirambye.

    Iti 'U Bwongereza bwagakwiriye kugendera mu murongo w'inzira y'ibiganiro by'amahoro yemejwe na Afurika Yunze Ubumwe (AU), EAC na SADC aho gukomeza gutera ingabo mu bitugu RDC itsimbaraye ku gukoresha imbaraga za gisirikare nk'igisubizo.'

    Iyi ambasade yavuze ko hari ingingo zigomba gushingwaho agati zirimo ko abantu badakwiriye kurangazwa n'imvugo z'uko FDLR ari umutwe w'abakambwe utagifite imbaraga, ikagaragaza ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

    Yavuze ko ahubwo uyu mutwe w'abajenosideri watangiye kubaho nyuma gato ya 1994, mu myaka yakurikiyeho wakomeje kwiyubaka, ukongera ubushobozi mu bijyanye n'intwaro ari na ko ukomeza kwinjiza abarwanyi bashya, ubifashijwemo na RDC mu bihe bitandukanye.

    Hagaragajwe ko imbogamizi FDLR iteza zidashingiye ku bya gisirikare gusa, ahubwo uyu mutwe unakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo y'urwango ku Batutsi, ibyagize uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bushingiye ku moko mu myaka 30 ishize.

    Ikindi Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza yagaragaje ni imvugo z'urwango ziganjemo ubuhenzanguni bushingiye ku moko byakunzwe kugaragazwa na bamwe mu bayobozi bakuru ba RDC n'u Burundi, na bwo bukomeje kongera ibibazo mu bindi mu karere kose.

    U Bwongereza bweretswe ko bugomba kumva neza impamvu imirwano yongeye kubura, bugaragarizwa ko Ingabo za EAC (EACRF) zafashije mu buryo bukomeye gahunda yo gushyiraho agahenge mu mezi atandatu, ariko RDC igakomeza kwigaragaza nk'umwanzi w'amahoro.

    Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza yibukije ko RDC yifashe, nta we igishije inama, ihagarika ubutumwa bwa EACRF mu kugarura amahoro muri iki gihugu, bitari uko yari irangamiye amahoro, ahubwo ari ugukomeza intambara.

    Ambasade y'u Rwanda i Londres irakomeza iti 'Ihuriro ry'ingabo za RDC, rigizwe n'igisirikare cyayo FARDC, SAMIDRC, ingabo ibihumbi 10 z'u Burundi, FDLR, abacancuro b'Abanyaburayi, bafite intwaro nyinshi zitandukanye, ntabwo rigamije kugarura umutekano, ahubwo rigamije gukomeza kurwanya M23 igizwe n'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda no gukomeza gushotora u Rwanda.'

    Mu myaka irenga 20 MONUSCO imaze igerageza kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe yari iri aho ni bwo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahuye n'ibibazo bikomeye cyane by'ubugizi bwa nabi, guhezwa no kwicwa.

    Hagaragajwe ko ibyo byabaga mu gihe FDLR na yo yongeraga ubushobozi umunsi ku wundi, yagura ibirindiro ari na ko ibona indi mitwe y'abafatanyabikorwa.

    Ku bw'izo mpungenge Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza irakomeza iti 'U Rwanda rwakomeje kubaka ubushobozi bwarwo burufasha kurinda umutekano warwo n'uw'abaturage barwo, ari na ko rukomeza kubaka ubushobozi mu kwimakaza umutekano mu karere.'

    RDC izenguruka ibice hafi ya byose by'u Burayi isaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano no kuba rwakomanyirizwa ku gutanga wa musanzu wo kugarura amahoro, iyi ambasade ikavuga ko ibyo Kinshasa ikora bihabanye kure n'ubushake bwo kwimakaza amahoro.

    U Bwongereza kandi bwibukijwe ko nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, iki gihugu cy'i Burayi gikomeje kuba indiri y'abajenosideri batunzwe n'imisoro Abongereza baba bavunikiye.

    Ambasade y'u Rwanda iti 'Mu gihe ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi bikomeje kohereza abakekwaho Jenoside, u Bwongereza bwo bwakomeje kuba ubwihisho bukingira abakekwaho ibyo byaha.'

    Iyi ambasade kandi yavuze ko uko gutinda k'u Bwongereza mu kubohereza bitihanganirwa, ikagaragaza ko nk'uko FDLR imaze imyaka 30 muri RDC bimeze kimwe no kuri abo bantu bamaze iyo myaka bacumbikiwe n'iki gihugu cyo mu Burayi cyaruciye kikarumira.

    Igaragaza ko bijyanye n'uko hari imyanzuro yemejwe na AU, EAC na SADC igamije kurandura FDLR, inahamagarira u Bwongereza kugendera muri uwo murongo iyo miryango yafashe ndetse bukagaragaza uruhare rwabwo.

    Ibiro bya Guverinoma y'u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Commonwealth n'Iterambere, FCD, biherutse kwikoreza u Rwanda ibibazo bya RDC

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Ambasade-y-u-Rwanda-yasubije-u-Bwongereza-bwarwikoreje-umutwaro-wa-RDC

  • Imbere muri Gereza ya Bukavu, ahari hafungiye abagororwa 2300 bagatoroka – #rwanda #RwOT

    Gereza ya Bukavu iherereye mu Mujyi rwagati hafi ya Place de l'Indépendance. Ahantu iherereye, ikikijwe n'inzu z'abaturage, hejuru yayo, umuturage uri mu rugo rwe, aba areba umuntu uri muri gereza ibyo ari gukora.

    Ni gereza nto, yagenewe kwakira abantu nibura 500. Ariko ku wa Gatanu yari irimo abantu 2.391. Aba bose nta n'umwe wigeze asohoka mu buryo busanzwe ahubwo ubwo umutwe wa M23 wari ugeze i Bukavu, abasirikare ba FARDC bari bacunze iyo gereza, bahise bayifungura, abantu bose baragenda.

    Nta muntu n'umwe uzi aho baherereye. Umwe mu baturage uturiye iyi gereza, yavuze ko afite impungenge ko abo bantu bazasubira mu ngo zabo, bakongera gukora ibyaha.

    Emile Muhindo utuye i Bukavu, aturiye Gereza. Ati ' Abagororwa bisanze batereranywe, kuko nta muntu wabarebereraga, baratoroka baragenda. Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatanu, bari hirya no hino buri wese yanyuze inzira ye.'

    Ugeze muri iyi gereza, ntiwatekereza ko ari ahantu hari hasanzwe haba abantu. Ibice bimwe na bimwe byayo byaratwitswe. Harimo umwanda mwinshi, ndetse wagira ngo iherukamo umuntu mu myaka myinshi ishize, binagaragaza uburyo abari bayicumbikiwemo bari babayeho nabi.

    Ahantu hose humvikana umunuko, hari aho umuntu agera akabona imyenda yari isanzwe ikoreshwa n'abasirikare ba FARDC yatawe, bivuze ko bakuyemo imyambaro yabo bagahunga nk'abandi.

    M23 ivuga ko aba bagororwa batorotse bigizwemo uruhare na FARDC ndetse ko yanabikoze i Goma, ikabarekura iminsi ibiri mbere y'uko umutwe wa M23 winjira muri uyu mujyi.

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-muri-gereza-ya-bukavu-ahari-hafungiye-abagororwa-2300-bagatoroka

  • Kamonyi-Runda: Umugabo yishe umugore we akoresheje isuka #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'iri joro ryo ku wa 19 Gashyantare 2025 mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rugazi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, umugabo yishe umugore we akoresheje isuka yamukubise mu mutwe atema, arapfa.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage baturiye hafi y'ahabereye ubu bugome bw'uyu mugabo wishe umugore we, bavuga ko uyu mugabo yitwa Maniraguha Wellars w'imyaka 50 y'amavuko, mu gihe Umugore we yishe yitwa Bandekayo Venantie w'imyaka 45 y'amavuko.

    Andi makuru, ni ay'uko igihe uyu mugabo yasubiraga mu rugo avuye kwica umugore we, abana ngo bamubajije ngo' Ese Papa, Mama ari he!? Abasubiza mu ijwi riremereye ati' Nyoko n'agasuzuguro ke sha! Mu mutegereze'. Nyuma yahise asohoka mu rugo arahunga nubwo ijoro ritamuhiriye.

    Nyuma y'uko abana babwiwe ayo magambo kandi bakabona Se agiye, bagiye gushakisha Mama wabo kuko babonaga ko hari ikidasanzwe, muri uko gushakisha bamusanga ahantu hari akagezi ndetse impande ye hari n'isuka yamwicishije aribwo bahise batabaza.

    Amakuru agera ku intyoza.com arahamya neza ko mu bufatanye bwa Polisi n'abaturage uyu mugabo wishe umugore we yashakishijwe impande zose agafatwa, aho yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Runda, Ruyenzi.

    Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye y'uko umugabo yishe umugore we kandi ko birimo gukurikiranwa.

    Amakuru kandi ahari ni ay'uko inzego bireba, Polisi na RIB bahise batangira iperereza mu rwego rwo gushaka kumenya imvano y'ubu bugome busize uyu mubyeyi yicwa. Gusa kandi hari andi makuru bamwe mu baturage bahaye umunyamakuru bavuga ko uyu muryango wajyaga ugirana amakimbirane, aho nabwo tugishakisha kumenya icyo yabaga ashongiyeho.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/02/19/kamonyi-runda-umugabo-yishe-umugore-we-akoresheje-isuka/

  • Ibibazo byageze muri Murera bitera agatebe! Skol yafunze ikibuga cya Nzove Rayon Sports yakoreragaho imyitozo isohora abakinnyi bayo bari mu myitozo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cya Nzove cyakoreshwaga n'amakipe yombi ya Rayon Sports, harimo iy'abagabo n'iy'abagore. Iki cyemezo cyafashwe bitewe n'uko hari ingingo z'amasezerano iyi kipe itubahirije, nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'uruganda.

    Ibi byahise bigira ingaruka ku myiteguro y'umukino Rayon Sports ifitanye na Amagaju FC ku wa Gatandatu. Bitewe n'ifungwa ry'ikibuga, ikipe ntiyabashije gukora imyitozo kuri uyu wa Kane, bigatuma ishakisha ubundi buryo bwo kwitegura.

    Mu gihe ibiganiro hagati y'impande zombi bikomeje, Rayon Sports irateganya gusaba gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu Ruyenzi niba SKOL itemeye gusubira ku cyemezo yafashe. Naho ikipe y'abagore, yo yakuwe mu kibuga yari irimo gukorera imyitozo, mu gihe iy'abagabo yari ifite gahunda yo gutangira saa 16:00.

    Kugeza ubu, haracyategerejwe igisubizo cya SKOL ku busabe bwa Rayon Sports. Niba ikibazo kidakemutse vuba, iyi kipe ishobora gukomeza guhura n'imbogamizi mu myiteguro yayo, bigira ingaruka ku mikino iri imbere.

     

    Source : https://yegob.rw/ibibazo-byageze-muri-murera-bitera-agatebe-skol-yafunze-ikibuga-cya-nzove-rayon-sports-yakoreragaho-imyitozo-isohora-abakinnyi-bayo-bari-mu-myitozo/

  • Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa gikomeye kizahuriza hamwe Abanyarwandakazi bibumbiye muri DRB-Rugari barimo abahakorera, abahiga n'abatuye n'inshuti zabo.

    Biteganyijwe ko uwo munsi uzabera mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 08 Werurwe 2025.

    Abo bagore bazaba bizihiza intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ihame ry'uburinganire, uburenganzira, no kubakira abagore ubushobozi byashyizwemo imbaraga hirya ni hino ku Isi.

    Iki gikorwa kiri gutegurwa k'ubufatanye na Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi.

    Uretse ibiganiro kandi abagore baba mu Bubiligi bazagira umwanya w'ubusabane, mu mbyino n'indirimbo za Kinyarwanda

    Nkuko abategura iki gikorwa babivuga, kiba ari umwanya mwiza wo kongera guhura, guhanahana amakuru ku ngingo zitandukanye no kumenyana.

    Uyu mwaka DRB-Rugari ifatanyije n'Ikigo 'Team Production' kizobereye mu gutegura ibitaramo no gutumira abahanzi b'Abanyarwanda n'abandi Banyafurika kuza kwerekana ubumenyi bwabo mu Burayi.

    Abayobozi ba DRB-Rugari bakomeza bagira bati: Uyu Munsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore ntiwaba mwiza utitabiriwe ngo wizihizwe n'Abagore n'Abagabo.'

    Amafoto yerekana uko Umunsi Mpuzamahanga w'Abahore witabirwa ukaba gahuzamiryango muri DRB-Rugari mu Bubiligi ( amafoto yo muri 2023)

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-bubiligi-bagiye-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-w-umugore

  • I Bukavu umutekano ni wose, imirimo yarasubukuwe, abaturage barashima M23 yabakuye mu menyo ya rubamba (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu mutwe ukigera mu Mujyi wa Bukavu waharaniye kurwanya iryo huriro no guhagarika ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byakorerwaga abaturage

    Ubu iyo ugeze i Bukavu nko mu gace kazwi nka Nyawela, ubona ko imirimo yasubukuwe, amasoko yarafunguwe, imirimo y'ubwikorezi irakorwa na cyane ko abaturage bagaragaza ko barindiwe umutekano nubwo bagifite impungenge z'abasirikare.

    M23 yasabye ko abasirikare bo mu ihuriro ry'ingabo za RDC, bakiri mu Mujyi wa Bukavu, bakwishyikiriza uyu mutwe, ukagaragaza ko nibatabyaza umusaruro ayo mahirwe uzabahiga aho bari hose, kuko utazihanganira ko bagirira abaturage nabi nk'uko byahoze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-bukavu-umutekano-ni-wose-imirimo-yarasubukuwe-abaturage-barashima-m23

  • Kayonza: Aborozi batangije Mutuelle y'inka ibafasha guhangana n'ibiciro by'imiti byatumbagiye – #rwanda #RwOT

    Mutuelle y'inka ni uburyo bwatangijwe n'aborozi 40 bo mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Kabura, banagemura amata ku ikusanyirizo rito rya Kabura.

    Buri muturage atanga ibihumbi 15 Frw buri mwaka, bakayashyira hamwe bakagura imiti irimo ivura zimwe mu ndwara zirimo gasheshe, ikibagarira, igabanya umuriro, iya vitamine, imiti y'inzoka n'indi myinshi bakunze gukenera.

    Iyo umuturage arwaje inka ye ahamagara kuri koperative ubundi na bo bakabwira ushinzwe ubworozi ku Murenge akajya kureba ikibazo ya nka ifite, bagakora kuri ya miti baguze inka ikavurwa. Iyo basanze umuti ntawuhari bakora kuri ya mafaranga bakagura undi muti ubundi umuturage akishyura 1000 Frw cy'urugendo gusa atarindiriye kujya kwigurira ya miti.

    Umuyobozi w'ikusanyirizo rya Kabura, Harorimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bahisemo kwishyira hamwe kuko babonaga ubuvuzi bw'inka buhenze cyane, mu gihe umuturage arwaje inka kuyivuza bikaba ingorabahizi.

    Ati 'Twaricaye rero nk'abanyamuryango turavuga tuti turamutse duhuje ibitekerezo tugahuza amafaranga ntabwo twajya twivuriza inka zacu. Bose babyumvise neza, tubibwira umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge na we arabyemeza, yanadufashije gushaka imiti ikenerwa cyane, twatangiye buri muturage atanga 6500 Frw tuza gusanga ari make ubu twashyize ku bihumbi 15 Frw kandi ibintu bimeze neza.''

    Harorimana yavuze ko kuva batangiza iyi Mutuelle y'inka byatanze agahenge mu gupfusha inka no mu gutanga amafaranga menshi bavuza inka zabo, birinda benshi kuvuza inka zabo mu buryo bwa magendu kuko ngo buri wese iyo inka ye irwaye yihutira kubimenyekanisha.

    Muhawenimana Devotha avuga ko mbere yo kwinjira muri ubu buryo yahamagaragara umukozi ushinzwe ubworozi hakaba ubwo amuciye amafaranga menshi atapfa guhita abona ariko ubu bisigaye bimworohera.

    Ati 'Iyo inka yawe yarwaye uhamagara hano kuri koperative ukabivuga mu minota mike umukozi ushinzwe ubworozi aba akugezeho. Niba inka irwaye gasheshe cyangwa ikibagarira arayivura ukishyura cya 1000 Frw gusa. Ubu navuga ko umukamo w'inka yanjye wiyongereye.''

    Nsengiyumva Théoneste utuye mu Mudugudu wa Kabeza we yavuze ko ubu buryo bwa Mutuelle y'inka ari igisubizo kuko ngo hari ubwo warwazaga inka nta mafaranga ufite ikaba yanagupfana kubera gutinda kubona ubuvuzi.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bwa Mutuelle y'inka bwatangijwe mu Kagari ka Kabura bifuza kubukwirakwiza mu Murenge wose kuko babonye ko aho buri gukorwa bwatanze umusaruro mu buryo bugaragara, yavuze ko bazifashisha abaturage ba Kabura mu gusobanurira abandi.

    Umurenge wa Kabarondo utuwe n'abaturage ibihumbi 40 batuye mu tugari tune, kuri ubu habarurwa inka zirenga 5000. Biteganyijwe ko nibura aborozi bose bazakoresha ubu buryo mu kubafasha kuvuza inka zabo.

    Aborozi b’i Kayonza basigaye batanga ubwisungane mu kwivuza bw’inka

    Batanze ubwisungane bagura imiti ngo bahendukirwe n’ubuvuzi bw’inka zabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-aborozi-batangije-mituweli-y-inka-ibafasha-guhangana-n-ibiciro-by-imiti