Blog

  • APR FC igeze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro inyagiye Musanze FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yasatiraga bitandukanye n'uko yari isanzwe ikina, yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura muri 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro, iyisezerera muri iri rushanwa.

    Amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza. Muri 1/4, Ikipe y'Ingabo z'Igihugu izahura na Gasogi United.

    Ni ubwa mbere APR FC itsinze ibitego byinshi (ikinyuranyo) mu mukino umwe, muri uyu mwaka w'imikino, kuva itangiye gutozwa na Darko Novic.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-igeze-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro-inyagiye-musanze-fc/

  • Mu Rwanda hagiye gukoreshwa AI mu buhinzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanga mu ikoranabuhanga, Muhire Eric yatsindiye igihembo cy'ubuhanga mu gukoresha ubwenge bw'ubukorano (Artificial Intelligence — AI) mu buhinzi, aho yahawe ishimwe nk'umwe mu bantu bazanye ibisubizo bishya bifasha abahinzi guhangana n'ibibazo bahura na byo.

    Iki gihembo cyatanzwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buhinzi n'Ibiribwa (FAO) binyuze muri gahunda ya Mountain Future Award igamije gushimira imishinga y'ikoranabuhanga ifasha mu iterambere ry'ubuhinzi, by'umwihariko mu bice by'imisozi.

    Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imisozi wa 2024 (International Mountain Day 2024), FAO yahamagariye abantu n'ibigo bitandukanye kohereza imishinga itanga ibisubizo bishya bigamije iterambere rirambye ry'uturere tw'imisozi.

    Hagati y'ibitekerezo 840 byaturutse mu bihugu 75, hatowe imishinga itatu yahize iyindi:

    • Muhire Eric (Rwanda) mu cyiciro cy'udushya (Innovation)
    • Acres of Ice (Ubuhinde) mu cyiciro cyo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere (Adaptation)
    • Mountain Youth Hub (Ku rwego rw'Isi) mu cyiciro cy'urubyiruko (Youth)

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye ku cyicaro gikuru cya FAO i Roma mu Butaliyani ku wa 11 Ukuboza 2024.

    Abatsinze bahawe igihembo cy'amafaranga $5,000 nk'inkunga izafasha gutangira gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Iyi nkunga yatanzwe na Arjun Gupta Family Foundation, Forte di Bard, na Polo Museale — Sapienza University of Rome. FAO kandi izatanga ubufasha bwo gukomeza gutunganya iyi mishinga binyuze muri Mountain Partnership Secretariat.

    Eric Muhire yahawe iki gihembo cya Mountain Future Award 2024 mu cyiciro cy'udushya (Innovation) kubera umushinga we witwa 'Revitalizing Indigenous Peoples' wisdom for climate adaptation' (Gusubiza agaciro ubwenge bw'abenegihugu mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere).

    Uyu mushinga ugamije guhuza ubumenyi gakondo bw'abenegihugu n'ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi bwo mu misozi, binyuze mu ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI). Hazashyirwaho urubuga rwa rugezweho ruzakusanya, rusuzume, runasangize ubunararibonye bw'ubuhinzi gakondo, bityo hagamijwe kurengera ubutaka no kongera ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y'ikirere.

    Uyu mushinga wagaragajwe nk'igisubizo gifatika cyafasha ubuhinzi bwo mu misozi gukomeza gutera imbere mu buryo burambye binyuze mu guhuriza hamwe ikoranabuhanga n'ubumenyi bw'abenegihugu.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-hagiye-gukoreshwa-ai-mu-buhinzi/

  • Kigali: Abagabo 2 bakoze agashya batwara umurambo ari bonyine bageze ku irimbi abagore bababana ibamba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu irimbi riherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali, akagari ka Kigali, habereye impagarara nyuma y'uko abaturage babonye abagabo batatu bazanye umurambo bawushyingura mu buryo bwateye benshi kwibaza byinshi.

    Abaturage biganjemo abagore bari bamaze gushyingura umuntu wabo babonye imodoka irimo abagabo babiri n'umushoferi izanye umurambo. Bategereje ko haza benewabo w'uwapfuye, ariko ntihagira undi muntu ugaragara. Ibi byatumye abaturage batangira kugira amakenga.

    Ibintu byarushijeho gukomera ubwo umwe muri abo bagabo yashakaga abakarani ngo bamufashe kujyana umurambo mu mva, ababwira ko abishyura amafaranga. Ibi byatumye abaturage babaza uwo mugabo amakuru y'uwapfuye. Mu gusubiza, yababwiye ko ntacyo bamubaza kuko ari umuyobozi ukomeye mu gihugu ndetse ababwira ko yabarasa ngo kuko afite imbunda.

    Ukutumvikana kwakomeje, bituma uwo mugabo asaba abaturage kwemera amafaranga bakareka kwivanga muri icyo gikorwa. Gusa, abaturage banze kuko bakekaga ko uyu muntu yaba yishwe n'abo bagabo.

    Nk'uko BTN TV yabitangaje, iyi nkuru yagejejwe ku nzego za polisi, nazo zitangaza ko zigiye gukurikirana iby'iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri.

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-abagabo-2-bakoze-agashya-batwara-umurambo-ari-bonyine-bageze-ku-irimbi-abagore-bababana-ibamba/

  • Ibyo wamenya ku mishinga icyenda y'urubyiruko yahize indi mu marushanwa ya YouthConnekt 2024 – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yasojwe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, aho hahembwe abantu icyenda bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu gushyigikira urubyiruko rukora ishoramari no kuruzamura.

    Abiyandikishije bose hamwe bari 2.268, abarushanyijwe ku rwego rw'Akarere 643, hahembwa 30 ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali, aho buri wese yahawe miliyoni 1 Frw.

    Hatanzwe kandi amahugurwa y'ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo 260 bafite imishinga itanga icyizere aho uzabona make muri abo azahabwa miliyoni 1 Frw yo kumuherekeza mu gihe hahembwe arenga miliyoni 125 Frw ku bahize abandi.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mwihariko w'imishinga yahize indi muri iri rushanwa yanahawe ibihembo binyuranye bitewe n'icyiciro umushinga watsinzemo.

    Electronic and repair

    Dufatanye Jean Claude, uhagarariye umushinga wa Electronic and Repair ukorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mushikiri yegukanye miliyoni 20 Frw.

    Yasobanuye ko umushinga we ukora ibikoresho by'ikoranabuhanga nyuma yo kubona ko abantu benshi bafite icyo kibazo cyo kutagira ibyo bikoresho.

    Ati 'Twabonye ko abantu benshi bafite ikibazo cyo kutagira ibikoresho bitandukanye biborohereza mu kazi n'ibyabonekaga ugasanga birahenze cyane. Icyo uyu mushinga waje gukemura muri sosiyete ntuyemo ni uko twabashije gutanga akazi.'

    Yavuze ko babashije gukora frigo itandukanye n'izindi kuko ikoresha umuriro n'imirasire y'izuba, bakora imashini itanga umuyaga ku mafuru yotsa imigati n'ibindi.

    Uyu agaragaza ko zimwe mu mbogamizi yahuye nazo zishingiye ku kubura ibikoresho by'ibanze yifashisha mu bikorwa bye bya buri munsi bigatuma imirimo ye itihuta nk'uko bikwiye ariko ko gutsinda muri aya marushanwa bizatuma abyongera.

    Dufatanye wo mu Karere ka Kirehe yatsindiye miliyoni 20 Frw

    Elite Café

    Muhorakeye Annet ufite ikigo cya Elite Café gikora ikawa ndetse kikanahugura urubyiruko uburyo bwo kuyikora hagamijwe kwihangira imirimo yegukanye miliyoni 25 Frw.

    Elite Café kuri ubu ifite amashami abiri aho ikorera i Remera na Kicukiro. I Remera hari Coffee Shop mu gihe Kicukiro hari ikigo gitanga amahugurwa ku gukora no gutunganya ikawa ku rubyiruko.

    Muhorakeye yavuze ko uwo mushinga yawutangije agamije gukundisha Abanyarwanda ikawa ndetse no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

    Ati 'Umushinga wanjye waje gukemura ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko no gukundisha abantu ikawa ari nayo mpamvu nashinze ikigo cy'urubyiruko kugira ngo nduzamure, tuzamurane twese tuzi ikawa ndetse tuyikunda.'

    Yakomeje ati 'Imbogamizi dufite ni uko isoko tuyitangaho batarabasha kuyisobanukirwa bitewe n'uko usanga Abanyarwanda batarabasha gukunda ikawa ku rwego rwo hejuru. Ibyo bituma amasoko yacu agabanyuka cyangwa tutabasha kugera kure ikawa yacu ngo igere kure nk'uko tubyifuza.'

    Yerekanye ko gutsindira igihembo muri YouthConnekt bizamufasha kwagura ibikorwa bye binyuze mu kugura ibikoresho bizamufasha gukora ikawa ihagije igera ku Banyarwanda ndetse no mu mahanga, kongera umubare w'abahugurwa ndetse no kongera abakozi.

    Muhorakeye Annet yishimiye kwegukana miliyoni 25 Frw

    Volcanoes Overview Safaris

    Ni ikigo gikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze aho cyashinzwe na Nshimiyimana Michel agamije gukundisha abantu ubukerarugendo.

    Nshimiyimana yemeza ko ari ikigo gitwara ba mukerarugendo, kikanabacumbikira by'igihe gito aho kigiye kumara imyaka itanu gitanga izo serivisi.

    Ati 'Urugendo rw'imyaka itanu tumaze dukora, ibikorwa byacu byatanze inyungu yavuyemo imari shingiro ya miliyoni 85 Frw. Ziri mu bikorwa birimo ibiro dukoreramo, aho dukorera ndetse no mu bindi bikoresho dukoresha mu kazi kacu.'

    Yashimangiye ko kuri ubu iki kigo cyatanze akazi ku bakozi 11 bahoraho ndetse n'abakozi 50 badahoraho.

    Nshimiyimana yagaragaje ko iki kigo cye gifite intego yo kuba ikigo gikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo ka harimo n'izishingiye ku kubona igishoro, yemeza ko gutsindira ibihembo muri Youth Connekt bizamutera ingabo mu bitugu.

    Ati 'Twitabiriye ibihembo bya YouthConnekt kugira ngo bitubere amahirwe yo kuba twaba bamwe mu batsinda noneho tukabyaza umusaruro ibihembo twatwaye mu buryo bwo kongera ibikoresho, kunoza serivisi dutanga ndetse no kwagura amasoko.'

    Volcano Overvier Safaris yegukanye miliyoni 15 Frw.

    Volcanoes Overview Safaris Ni ikigo gikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze aho cyashinzwe na Nshimiyimana Michel iri mu mishinga yatsinze

    Innovate better independence

    Nsanzimana Janvier wo mu Karere ka Rusizi yenga imitobe ivuye mu mbuto zitandukanye ndetse akanayipfunyika mu buryo bwa kizungu bwubahiriza ubuziranenge.

    Yagaragaje ko kwitabira amarushanwa ya YouthConnekt Award bishingiye ku ndoto yakuranye zo kuyitabira kuva agitangira kwihangira umurimo.

    Kuri ubu yahaye akazi abakozi 24 barimo 12 bahoraho n'abandi bakora nka nyakabyizi. Ageze ku rwego rwo gutunganya nibura amacupa 6000 y'umutobe uvuye mu mbuto buri kwezi kandi uwo mushinga ufite agaciro ka miliyoni 6 Frw.

    Zimwe mu mbogamizi Nsanzimana ahura na zo ni ukubona ibyo gupfunyikamo ndetse n'igishoro kikiri hasi.

    Ati 'Biriya bihembo icyo bizafashwa icya mbere nzagura ibikoresho ntafite, nongere abakozi ngabanye ubushomeri kuko igishoro kizaba cyiyongereye.'
    Nsanzimana Janvier yatsindiye miliyoni 25 Frw muri ibi bihembo.

    Janvier Nsanzimana nyir’umushinga wa Innovative for Better Independence Ltd ari mu baje ku isonga aho yahembwe miliyoni 25 Frw

    Secretariat Public

    Ufitimana Aime Pacific ni we wegukanye igihembo cya miliyoni 5 Frw nyuma yo guhiga abandi mu cyiciro cy'abafite ubumuga.

    Uyu mukobwa afite umushinga wo gutanga serivisi zo muri Papeterie, gutanga serivisi z'ikoranabuhanga aho atuye n'ibindi bitandukanye aho atuye mu Karere ka Rutsiro.

    Yavuze ko zimwe muri serivisi atanga ku baturage harimo serevisi z'irembo, kwishyura imisoro ndetse no gufasha abaturage kwishyura 'mituweli'.

    Ati 'Icyo umushinga wanjye ugamije muri sosiyete ni ugutanga serivisi nziza ku baturage muri ibyo nkora. Impamvu nitabiriye aya marushanwa ni uko nahawe amakuru n'umurenge wacu, ndavuga ngo reka ngende mbikore ndushanwe n'abandi. Mpitamo kujya mu cyiciro cy'abantu bafite ubumuga. Ku rwego rw'umurenge naratsinze, ku Karere naho ngira amahirwe ndatsinda.'

    Ufitimana yemeza ko umushinga we kuri ubu ufite agaciro ka miliyoni 3 Frw, akaba agihura n'imbogamizi zishingiye ku gishoro gike ariko ko gutsindira igihembo muri aya marushanwa bizamutera ingabo mu bitugu.

    Ufitimana Aime Pacifique yahembwe miliyoni 5 Frw

    SAWA ya Uwiduhaye

    Uwiduhaye Ligobert washinze inzu y'ubugeni yitwa 'SAWA', yahawe igihembo cya miliyoni 10 Rwf mu cyiciro gishya cyashyiriweho guteza imbere ubuhanzi muri aya marushanwa ya Youth Connekt.

    Yasobanuye ko iyi nzu yashinze yitwa 'Sawa Studio of African Wildlife' ikora ubugeni bushingiye ku nyamaswa, iherereye mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

    Iyi nzu ifite abanyabugeni 17 bishyize hamwe kugira ngo batange ubutumwa buvuga ku nyamaswa ndetse no kugarura urukundo rwatuma abantu bongera kwiyumvamo inyamaswa no kuzibungabunga.

    Uwiduhaye Ligobert, yavuze ko intego iki kigo gifite ari ukuba ikigo cya mbere muri Afurika kigurisha cyangwa kimurika ibihangano by'abanyabugeni nyafurika bakora ku nyamaswa.

    Yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi SAWA ihura nazo harimo kuba batabasha gusakaza ibihangano bakora bifite ubutumwa bwo kubungabunga ubuzima bw'inyamaswa.

    Ikibazo cy'ubushobozi nacyo kiracyari ingorabahizi muri SAWA kuko bituma batongera abanyabugeni bakorana bityo akazi kakababana kenshi ari nayo mpamvu bifuza kongererwa ubushobozi.

    Uwiduhaye Ligobert washinze inzu y'ubugeni yitwa 'SAWA', yahawe igihembo cya miliyoni 10 Rwf mu cyiciro gishya cyashyiriweho guteza imbere ubuhanzi

    Gen-Z Comedy Show

    Umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci washinze Gen-Z Comedy Show na we ari mu bafite imishinga yahembwe muri Youth Connect Awards. Uyu mushinga we wahawe miliyoni 10 Rwf.

    Merci avuga ko uyu mushinga w'iseka rusange yawushinze mu rwego rwo kuzamura impano z'abanyarwenya hamwe no gushyira itafari rye mu kubaka uruganda rw'urwenya mu Rwanda, aho bakora kabiri mu kwezi.

    Gen-Z ifite abakozi batandatu bahoraho n'abanyakabyizi benshi barimo abanyarwenya barenga 100, mu gihe iyo habaye Iseka Rusange abanyarwenya 13 ari bo bajya ku rubyiniro.

    Ndaruhutse Merci avuga ko uyu mushinga we uhagaze hagati ya miliyoni 25 na 30 Rwf.
    Yemeza ariko ko ugihura n'imbogamizi nyinshi zirimo ubushobozi bwo gukora iki gitaramo kabiri mu kwezi, kwishyura aho bibera n'abakozi, akemeza ko gutsindira ibihembo bya YouthConnekt ari itafari rikomeye.

    Umunyarwenya Fally Merci ashyikirizwa igihembo cye

    Umuraza Arts

    Umunyabugeni Joshua Biseruka yatsindiye miliyoni 10 Frw muri Youth Connect abikesha umushinga we yakoze w'Umuraza Arts.

    Asobanura ko Umuraza Arts wibanda ku gushushanya inkuru z'urugendo. Yahisemo ibi nyuma yaho yabonaga ko ku isoko ry'ubugeni benshi bibandaga mu gice kimwe cyo gushushanya bakoresheje amarangi cyangwa amashusho yo mu biti n'amabumba.

    Bigeruka Joshua avuga ko ibi ari byo byatumye yinjira mu bugeni bwo gushushanya ibintu babonye ahantu batembereye bashingiye no ku makuru yaho.

    Avuga ko uyu mushinga we ufite agaciro kari hagati ya miliyoni 4-5 Rwf.

    Yavuze ko imbongamizi afite mu mushinga we harimo nko kuba ibikoresho bakenera bitaboneka ku isoko ry'u Rwanda aho babituma mu mahanga bikabahenda cyane.

    Intego ye ni uko azagura ibikoresho bigezweho bizajya bimufasha gushyira ku isoko ibikorwa bifite umwimerere uri ku isoko mpuzamahanga.

    Umuraza Arts nayo yegukanye igihembo cya miliyoni 10 Frw ugaragaza ko zigiye kuwufasha kwaguka

    Shakilah Lty

    Uwineza Peace Shakira ukomoka mu Karere ka Kamonyi yegukanye igihembo cya Youth Connekt cya miliyoni eshanu, nyuma yo gushimga uruganda rutunganya urusenda rwa Shakilah Ltd.

    Uwineza Peace washinze uruganda rwa Shakilah LTD ku ikubitiro yakoze urusenda yise 'Ineza Chill'.

    Asobanura ko umushinga we yawutekereje nk'inzira yo kwiteza imbere nk'umugore no gutanga ibisubizo urubyiruko ruhura nabyo birimo no kubura akazi, akagatanga.

    Kugeza ubu umushinga we utunganya urusenda watanze akazi ku bantu 12, harimo umunani bahoraho na bane ba nyakabyizi.

    Yavuze ko hakiri imbogamizi ikomeye kugeza ibicuruzwa ku bantu benshi kuko ibicuruzwa bye bikorerwa mu mugi wa kigali, kandi akaba yifuza kubigeza mu ntara zose z'u Rwanda no hanze yarwo.

    Ni mu gihe yari ahanganye no kuba imashini zikoreshwa mu mushinga we zidahagije, bityo hagakorwa urusenda rw'abantu bake.

    Ibi yabigarutseho avuga ko izo mbogamizi zigiye kuvaho, kuko inkunga yahawe igiye kugurwa imashini zishoboye zizifashishwa mu bikorwa bye, ndetse akongera n'umubare w'abakozi.

    Ati 'Ibihembo bya Youth Connekt ikintu cya mbere bizamfasha ni ukugura imashini zishoboye nkabasha kwagura ibikorwa byanjye muri rusange'.

    Uwineza ukora urusenda ashyikirizwa igihembo cye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mishinga-icyenda-y-urubyiruko-yahize-indi-mu-marushanwa-ya

  • U Rwanda rwihanangirije RDC ikomeje kujya mu matwi y'abafatanyabikorwa barwo barimo Arsenal,PSGnaBAL – #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwirakwije bigamije gushaka kuyobya amahanga no guhisha ukuri ku bibera mu karere.

    Iti 'U Rwanda rwamaganye ibikorwa bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gushaka gutesha agaciro ubufatanye bw'u Rwanda n'abafatanyabikorwa barwo binyuze mu gukwiza ikinyoma n'igitutu cya politiki. Ibi bikorwa biryamira ukuri kandi bikabangamira umusingi w'amahoro, umutekano n'ubufatanye mu iterambere twaharaniye.'

    RDB yashimangiye ko ubufatanye bw'u Rwanda n'amakipe atandukanye nka Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint-Germain n'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), bwabaye inkingi ya mwamba muri gahunda y'iterambere ry'ubukungu, ubukerarugendo n'iterambere ry'abaturage muri rusange.

    Iti 'Ubu bufatanye burenga imbibi bugahuriza hamwe Abanyafurika barenga miliyoni nyinshi kandi bukagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.'

    Itangazo ryashyizwe hanze na RDB kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, rigaragaza ko u Rwanda ruteza imbere imikino hagamijwe gushimangira ubumwe n'iterambere rya Afurika yose.

    Ubufatanye bw'u Rwanda n'amakipe mpuzamahanga nka Arsenal, Paris Saint-Germain, Bayern Munich n'irushanwa rya Basketball Africa League, buganisha igihugu mu nzira yo kuba igicumbi cy'imikino n'imyidagaduro no kwakira ibikorwa mpuzamahanga bijyanye n'ubukerarugendo.

    Riti 'Ubu bufatanye bwateje imbere umupira w'amaguru na Basketball, bufasha kuvumbura no kurera impano z'abato haba mu gihugu no mu karere, hatezwa imbere ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu, ibikorwa remezo by'imikino birubakwa kandi bitanga imirimo myinshi.'

    'Kubihindura ibikorwa bya politiki, ni uburyo bwo kuyobya uburari hirengagizwa akamaro bifite mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.'

    RDB ihamya ko imikino ari imwe mu ntwaro zimakaza ubumwe n'amahoro kandi ikageza ku mpinduka nziza zigaragara.

    Iti 'Gahunda ya Visit Rwanda ari na yo zingiro ry'ubu bufatanye igaragaza ubushake bukomeye bw'u Rwanda mu guharanira amahoro, umutekano n'iterambere ridaheza. Kubitesha agaciro, nta musanzu byatanga mu gukemura ibibazo byugarije u Burasirazuba bwa RDC.'

    Mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wa CNN yabazaga Perezida Kagame icyo avuga ku byakozwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n'u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.

    Yagize ati “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n'ibindi n'ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politiki yabo, mu buryo buboneye.”

    Ibikorwa remezo by’imikino n’imyidagaduro byubatswe bigamije kugira u Rwanda igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro

    U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwirindira umutekano

    Intambara zimaze imyaka mu Burasirazuba bwa RDC zagiye zikomoka ku miyoborere mibi y'igihugu, imitwe yitwaje intwaro amagana iba mu mashyamba yacyo harimo n'uw'iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu Rwanda. Uyu mutwe wamaze no kwinjizwa mu ngabo za FARDC bafatanya no kugaba ibitero ku Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mu myaka itatu ishize, Umutwe wa M23 wongeye kwegura intwaro ngo uharanire uburenganzira bw'Abatutsi, Abanyamulenge, Abahima n'abandi bicwa bazizwa uko bavutse, bagatotezwa, byanatumye abarenga ibihumbi 100 bahungira mu Rwanda, abandi ibihumbi amagana bahungira mu bihugu byo mu karere.

    RDB iti 'Intambara zibera hafi y'umupaka w'u Rwanda na RDC zishingiye ku bibazo bimaze igihe kirekire by'umwihariko iby'imiyoborere mibi, ivangura rishingiye ku moko n'imitwe myinshi yitwaje intwaro. Umutwe wa M23 ushyigikiwe n'abaturage b'abanye-Congo bawusaba umutekano no kubarindira imiryango kubera imyaka ishize benewabo bicwa. Guverinoma ya RDC yananiwe kurinda bantu bayo bibashyira mu byago byo kwicwa bazizwa ubwoko.'

    'By'umwihariko FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi ifashwa mu buryo butaziguye na Guverinoma ya RDC kandi ikomeje kuba ikibazo ku mutekano w'u Rwanda.'

    U Rwanda rusobanura ko ikibazo cy'umutekano muke cyongerewe ubukana na Guverinoma ya RDC yagiye ikwirakwiza imvugo zibiba urwango ku Batutsi n'abavuga Ikinyarwanda mu bihe bitandukanye, bituma benshi bicwa mu buryo bwa kinyamaswa abandi barameneshwa.

    Ni itangazo rishimangira ko u Rwanda rwakomeje gushyira imbere inzira y'ibiganiro, hibandwa ku mutekano w'akarere ariko runashyira ingamba z'ubwirinzi ku mipaka yarwo hagamijwe kurinda umutekano w'abaturage barwo.

    Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo Umutwe wa M23 wigaruriraga Goma, u Rwanda rwamenye amakuru ko ihuriro ry'ingabo za FARDC, FDLR, Abacanshuro, ingabo z'u Burundi n'izindi zari zifite gahunda yo gusohoza umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwaryo.

    Robert Pires na Parlor ba Arsenal basuye u Rwanda binyuze mu bufatanye bw’ikipe bakiniye n’u Rwanda

    U Rwanda rushyize imbere ibiganiro biganisha ku mahoro n'iterambere ry'akarere

    RDB yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro bigamije guteza imbere umutekano n'iterambere ry'akarere.

    Iti 'Intego yacu ni ukurinda umutekano ku mipaka yacu ubundi tukoroshya ubufatanye mu gukemura ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro y'abahezanguni bagendera ku moko iri mu Burasirazuba bwa RDC, kuko tubona ari ikibazo gikomereye umutekano w'igihugu.'

    U Rwanda ruhamya ko izi ngamba n'ibihugu bituranye na rwo byazungukiramo.

    Itangazo kandi rihakana ibirego bya RDC by'uko rwiba amabuye y'agaciro y'iki gihugu, rigahamya ko ari ibinyoma bidafite ishingiro bigamije kuyobya amahanga no guhisha ibyuho mu miyoborere ipfuye y'urwego rwayo rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibibazo bya ruswa byamunze abayobozi n'ibibazo bya politiki y'imbere mu gihugu muri rusange.

    Rigaragaza ko u Rwanda rugihagaze ku gitekerezo cy'uko ibiganiro n'inzira za politiki ari byo muti w'ibibazo bya RDC, kandi ubuhuza bugakorwa na Afurika ubwayo.

    Riti 'U Rwanda ruracyashyigikiye ubuhuza n'ibiganiro biyobowe n'Abanyafurika nk'inzira rukumbi yageza ku mahoro. Turanasaba ko amoko ya ba nyamuke mu Burasirazuba bwa RDC arindirwa umutekano kandi intambara igahagarara.'

    Iterambere ry'u Rwanda rishingiye ku mutekano

    Imibare igaragaza ko umuturage w'u Rwanda mu 1994 yinjizaga Amadorali ya Amerika 111 ku mwaka ariko byageze mu 2023 yinjiza 1040$.

    RDB igaragaza ko iterambere u Rwanda rwagezeho mu bihe byashize rishingiye ku mutekano, amahoro n'imiyoborere myiza, byatumye ubukerarugendo burushaho kuzamuka, ndetse igihugu kiba icya kabiri mu kwakira inama zitandukanye muri Afurika.

    Iti 'Twifuza gukomeza ubufatanye bubyara umusaruro n'ibihugu duturanye harimo na RDC kugira ngo iterambere ry'akarere rishobore kugerwaho. Twizeye imbaraga z'ubufatanye mu by'imikino kuko bihuza abantu b'ingeri zinyuranye muri Afurika kandi bikagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.'

    RESPONSE TO THE DRC'S FALSE ACCUSATIONS AND MISGUIDED ATTACKS ON INTERNATIONAL PARTNERSHIPS

    The Government of Rwanda rejects attempts by the Democratic Republic of Congo (DRC) to undermine its international partnerships through misinformation and political pressure. These… pic.twitter.com/eGtbrJJ9f0

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 20, 2025

    Bagiriye ibihe byiza muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-ibinyoma-rdc-yakwirakwije-ku-bafatanyabikorwa-barimo

  • 'U Rwanda ntirukwiye guhakwa n'umugaragu n'amateka' – Senateri Destexhe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusuzuma imyitwarire ya guverinoma y'Ububiligi mu kibazo cy'amakimbirane ari muri aka Karere k'Ibiyaga Bigari, abasesenguzi benshi, barimo abanyapolitiki, impuguke mu mateka n'abanyamakuru, basanga icyo gihugu nta kindi cyagombye gukora uretse gusaba imbabazi gusa, kuko Ububiligi ari nyirabayazana w'ayo makimbirane yose.

    Maxime Prévot, Minisitiri w'Intebe wungirije w'Ububiligi

    Nyamara Ububiligi buracyitwara nk'umukoloni, bugerageza gutegeka uRwanda uko rubaho, kabone n'iyo byaba bishyira mu kaga ubuzima bwarwo. Ni aha rero abo basesenguzi bavugira ko Ububiligi ari umugaragu w'amateka, witwaza imfashanyo agashaka kugaraguza uRwanda agati, nk'uko byahoze kera.

    Aho kurarama nk'ukiza abavandimwe, cyane cyane ko icyo bapfa ahanini gishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside n'imiyoborere mibi Ububiligi bwaraze aka karere, Ububiligi bwahisemo kubogamira kuri Kongo no kuyishyigikira mu binyoma ikwiza ngo uRwanda nirwo ruyibuza umutekano.

    Nk'aho ibyo bidahagije mu kubangamira inyungu z'uRwanda, Ububiligi bwahagurukiye kuruteranya n'abafatanyabikorwa barwo mu iterambere, ibihano ku Rwanda biba igikangisho, hirengagijwe ibimenyetso bigaragaza ibikorwa bya Kongo mu kubuza uRwanda amahoro n'umutekano.

    Nk'uko u Rwanda rutahwemye kuvuga ko ntawe ruzapfukamira rusaba uruhushya rwo kwirindira umutekano, rwongeye kwereka Ububiligi ko ubuzima bw'Abanyarwanda butazashingira ku mpuhwe z'uwo ari we wese, maze ku mugoroba wa tariki 18 Gashyantare 2025, ruhagarika amasezerano y'ubufatanye rwari rufitanye n'Ububiligi.

    Ayo masezerano yari yatangiye muri 2024, akaba yari kuzageza muri 2029. Guverinoma y'uRwanda yasobanuye ko miliyoni 95 z'amaeuros zitaguranwa agaciro k'Abanyarwanda n'uburenganzira bwabo bwo kubaho.

    Senateri Alain Destexhe wamaganye kubogama kwa Guverinoma y'Ububiligi

    Umwe mu basanga Ububiligi butari bukwiye ijambo mu bibazo byo muri aka karere, ko ahubwo bukwiye kuryozwa uruhare muri ibyo bibazo, ni Senateri Alain Destexhe wo muri Sena y'icyo gihugu.

    Senateri Destexhe yagize ati:'Urebye amateka mabi Ububiligi bufite muri aka karere, ukazirikana raporo yakozwe na Sena y'Ububiligimuw'1997 igaragaza uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bibazo byose biri muri aka karere, yemwe na Guy Verhofstadt wabaye Minisitiri w'Intebe w'Ububiligi akaba yarasabye uRwanda imbazi, nta kindi gikwiye abategetsi b'Ububiligi, uretse gukorwa n'isoni, bakaruca bakarumira.Kubogama byatuma ibintu birushaho kujya irudubi'.

    Abagaye imyitwarire y'Ububiligi bibaza ukuntu abategetsi babwo birengagiza uburyo Leta ya Kongo ifatanya n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR n'indi mitwe yitwara gisirikari mu guhohotera Abatutsi b'Abakongomani.

    Ntibumva ukuntu Ububiligi buhumiriza, ntibwamagane Tshisekedi urenga ku mategeko mpuzamahanga, agakoresha abacancuro mu kwica abaturage be.

    Hibazwa kandi ukuntu Ububiligi butitaye ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi byibasira ambasade z'ibihugu binyuranye i Kinshasa.

    Kuri ibi byose abo basesenguzi banzura ko Ububiligi bwaheranywe n'amateka ya gikoloni, kuko bugifata uRwanda nk'insina ngufi, bashobora gucaho ikoma nta nkomyi. Ntibazi ko Abanyarwanda bamaze imyaka isaga 30 baripakuruye politikiya 'cishwaha'.

    Ikindi, Ababiligi by'umwihariko, n'abanyaburayi muri rusange, bazi neza ko abategetsi ba Kongo bakunda umuntu ubashimagiza mu mafuti yabo. Biboneye rero ko umuvuno wo gusahura Kongo, ari ukuba utuka uRwanda gusa.

    The post 'U Rwanda ntirukwiye guhakwa n'umugaragu n'amateka' — Senateri Destexhe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-ntirukwiye-guhakwa-numugaragu-namateka-senateri-destexhe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ntirukwiye-guhakwa-numugaragu-namateka-senateri-destexhe

  • Formula One yateye utwatsi icyifuzo cya RDC cyo guhagarika imikoranire n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Isiganwa rya mbere rikomeye mu mukino wo gutwara imodoka, Formula One, mu Nama y'Inteko Rusange y'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yabereye i Kigali mu Ukuboza 2024.

    Ni amakuru yari yaratangiye kuvugwa muri Kanama 2024 ko u Rwanda ruri gusaba kwakira Grand Prix ya Formula One ndetse biza gushimangirwa n'Umuyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale, wavuze ko hari ibindi biganiro byagombaga kuba muri Nzeri uwo mwaka.

    Kuva umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw'Abatutsi, Abahema n'Abanyamulenge n'abandi bavuga Ikinyarwanda bicwa, bagatotezwa n'imitungo yabo igasahurwa, wubuye imirwano, RDC yatangiye intambara yo gusaba amahanga n'abafatanyabikorwa b'u Rwanda kurufatira ibihano no kurutera umugongo ariko byose bifata ubusa.

    Mu Ntangiriro za 2025, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner yandikiye ibaruwa amakipe yose afitanye imikoranire n'u Rwanda ayasaba guhagarika ubwo bufatanye, yose ntiyagira icyo abikoraho, ndetse agera no ku Muyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale amusaba guhagarika ibiganiro n'u Rwanda no kurukura mu bahatanira kwakira isiganwa rikomeye ku Isi.

    Ibikubiye mu ibaruwa yohereje ni ibinyoma by'uko u Rwanda rwigaruriye ibice by'u Burasirazuba bw'igihugu cye, nyamara abahabohoye ari abenegihugu babujijwe uburenganzira bwo kubaho mu mahoro bagahitamo kubuharanira ku ngufu.

    Umuvugizi wa Formula One asubiza ibaruwa ya RDC, yatanze igisubizo cy'urucantege cyerekana ko basuzuma ubusabe bwa buri wese bakagendera ku ho basanga babona inyungu zijyanye n'indangagaciro z'umukino wabo.

    Ati 'Twakiriye ubusabe buturutse mu bice bitandukanye by'Isi bashaka kwakira isiganwa rya F1. Dusuzuma umunyamahirwe wese akantu ku kandi kandi icyemezo kizafatwa mu bihe bizaza cyazaba gishingiye ku makuru yuzuye no ku byaba inyungu ku mukino wacu n'indangagaciro zacu.'

    Mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wa CNN yabazaga Perezida Kagame icyo avuga ku byakozwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n'u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.

    Yagize ati “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n'ibindi n'ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.”

    Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu 1993 ubwo ryakirwaga na Afurika y'Epfo.

    U Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.

    Ubuyobozi bwa Formula One bwasubije RDC ko buzasuzuma buri wese wasabye butitaye ku kirego yatanze ku Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/formula-one-yaciye-intege-rdc-yashakaga-gutoba-ubusabe-bw-u-rwanda

  • Agahinda k'abaturage b'i Mugano bategesha ibihumbi 18 Frw kugira ngo bagere kuri kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Niba waravuye i Nyamagabe mu Mujyi ukerekeza mu Murenge wa Mugano, uri umwe mu bazi neza ububi bw'umuhanda uri muri ibi bice. Kugira ngo ugere muri uyu Murenge witaruye indi unyura mu Gasarenda mu Murenge wa Tare, ugakomeza mu mirenge ya Uwinkingi, Buruhukiro, Musebeya, Mushubi, Kaduha ukabona gukomeza werekeza muri Mugano.

    Ni urugendo rurerure kandi rugizwe n'umuhanda mubi cyane urimo amakorosi ku buryo abatuye muri uyu murenge barimo abaturage benshi batazi kaburimbo n'abandi bavuga ko batinya kugenda kubera uyu muhanda mubi.

    Havugimana Fabien yavuze ko ikibazo cy'umuhanda mubi bakimaranye imyaka myinshi, aho ngo nta modoka itwara abagenzi ishobora kwerekezayo kuko hanyerera cyane. Yasabye ubuyobozi kubumva bukabafasha kubona umuhanda mwiza watuma bava mu bwigunge.

    Kabasinga Epiphanie w'imyaka 65 we yavuze ko kugira ngo moto igutware ikugeze ku muhanda wa kaburimbo iguca ibihumbi 18 Frw kugenda no kugaruka, akavuga ko ari ibintu bituma batagera ku iterambere.

    Ati 'Ni ibintu bibangamye cyane, nka njye mbere nkifite imbaraga nibwo najyaga Nyamagabe ariko ubu rwose ntabwo nagerayo, nubwo wanyicaza kuri moto nagerayo narwaye. Iyo noneho imvura yaguye nta muntu ugera inaha rwose ubuyobozi nibutwumve budufashe.''

    Dushimimana Emmanuel we yavuze ko kuva mu isantere ya Mugano ugera ku Karere utari bugaruke umumotari aguca ibihumbi 12 Frw, ariko ngo iyo muri bugarukane arakorohereza akaguca ibihumbi 18 Frw.

    Ati 'Iyo imvura noneho ijemo bihita bihenda cyane, turasaba ko rero ubuyobozi bwadukorera umuhanda. Iyo nk'umuriro w'amashanyarazi ugiye dushobora kumara iminsi ibiri tutari twabona umutekenisiye kubera gutinya kuza mu muhanda mubi.''

    Dushimimana Jean Damascène, usanzwe ari n'umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Mugano, yavuze ko nawe iyo agiye ku Karere atanga ibihumbi 18 Frw kuri moto kandi ngo iyo imvura iguye ntabwo n'uwo mumotari bamubona.

    Ati 'Mu minsi ishize hari abashyitsi bo muri LODA twagize baza gusura uyu muhanda kugira ngo barebe ko badufasha kugira ngo ukorwe. Ni ikibazo Akarere kazi kandi gashyizeho umutima ngo gikemuke.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habimana Thaddée, yabwiye IGIHE, ko ikibazo cy'uyu muhanda bakizi kandi ko bagiye gutangira kuwukora, asaba abaturage kuba bihanganye ngo kuko bashonje bahishiwe.

    Ati 'Uriya muhanda twamaze gukora inyigo yawo tuzatangira kuwukora umwaka utaha mukwa karindwi, uzatangirana n'ingengo y'imari y'umwaka utaha. Tuzabanza mu gice cya mbere dukore Kaduha kugeza Mugano, mu gice cya Kabiri dukomeze n'ahandi.''

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uzaba ufite ingengo y'imari ya miliyari 3 Frw ariko ukazakorwa mu bice bibiri, birimo ikiva Kaduha kugeza ku Murenge wa Mugano, igice cya kabiri ukorwe kugeza mu Murenge wa Mushubi ku buryo abaturage bazajya bawukoresha neza bisanzuye.

    Umuhanda ugera mu Murenge wa Mugano warangiritse cyane

    Abaturage ba Mugano basabye ko bakorerwa umuhanda

    Kabasinga Epiphanie, avuga ko kubera umuhanda mubi atakijya i Nyamagabe mu mujyi

    Dushimimana ukora ku Murenge wa Mugano, yavuze ko yishyura ibihumbi 18 Frw kuri moto iyo agiye ku Karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-agahinda-k-abaturage-b-i-mugano-bategesha-ibihumbi-18-frw-kugira-ngo

  • U Rwanda rwavuze ku ihamagazwa rya Ambasaderi warwo mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 Gashyantare ni bwo Ibiro bya Guverinoma y'u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Commonwealth n'Iterambere, FCDO, byasabye ibisobanuro Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, ku birego bishinja Ingabo z'u Rwanda (RDF) gufata ibice mu burasirazuba bwa RDC.

    FCDO yavuze ko u Rwanda rugomba guhagarika intambara, hakisungwa inzira y'ibiganiro by'amahoro nk'uko byemejwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza yasubije FDCO yayisabaga ibisobanuro ko RDF yakajije ingamba z'umutekano ku mipaka y'u Rwanda mu kwirinda ibibazo byahungabanya umutekano w'igihugu nk'uko byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye.

    Nyuma yo gutumizwa kwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye RadioTV 10 ko ari uburyo bwiza bwo gusobanura ibibazo biri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwimbitse.

    Ati 'Abantu ntabwo bagomba gukangwa n'uko ambasaderi bamuhamagaye ngo abazwe, ahubwo bakagombye kubyishimira. Nonese wibwira ko Ambasaderi w'u Rwanda niba bamuhamagaye ngo bagire ibyo bamubaza kuri iki kibazo, si uburyo bwo kujya kugisobanura byimbitse?'

    Yagaragaje ko hari n'ubwo ibihugu bishobora kudahamagara ambasaderi uhagarariye igihugu cye muri byo bikaba byakwihutira gufata icyemezo. Yashimangiye ko guhamagarwa kwa Amb. Busingye Johnston, bishobora gutanga amakuru y'ukuri aganisha ku gufata icyemezo gikwiye ku Bwongereza.

    Yavuze ko kubaza amakuru ku bijyanye n'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari ikintu cy'ingenzi.

    Ati 'Hari ibivugwa n'abantu ku giti cyabo n'ibitangazamakuru bikandika, hari ibivugwa na Guverinoma ya RDC kuko no mu Bwongereza yagezeyo ijya kurega u Rwanda mu nzego zitandukanye. Ni byiza ko mbere yo gufata icyemezo umuntu abanza kugenzura. Nibura ukavuga uti Guverinoma y'u Rwanda barayivugaho ibi mu itangazamukuru, iya Congo yanyuze hano, yandikiye ikipe ya Arsenal, Formula1, bakavuga bati reka mbere yo gufata icyemezo tubanze tubahamagare.'

    Mukuralinda yakomeje avuga ko Guverinoma y'u Bwongereza ishobora kuba yahamagaje ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu igamije gufata icyemezo runaka cyangwa ishaka kumva neza imiterere y'ikibazo, igamije kureba uruhare yagira mu kugikemura mu buryo burambye.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko kuba u Bwongereza bwahamagaje ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu ari inzira yo gusobanura imiterere y'ikibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuba-u-bwongereza-bwahamagaje-ambasaderi-w-u-rwanda-ni-uburyo-bwo-gusobanura

  • Bayobowe nuw’imyaka 19! Abakuru bIbihugu ba… – #rwanda #RwOT

    Aba bakuru b'ibihugu bagiye ku butegetsi ari bato babaye igice gikomeye cy'amateka y'Isi. Bamwe bagaragaje imiyoborere ikomeye, abandi bagaragaza ubukana bw'impinduramatwara n'ingaruka zabyo. 

    Ibi bigaragaza ko ubuyobozi budashingira ku myaka, ahubwo bushingira ku bushobozi n'icyizere abantu babona mu wo bifuza ko abayobora.

    Muri iyi nkuru, turagaruka ku bakuru b'ibihugu 10 babaye bagiye ku buyobozi bakiri bato mu mateka y'isi:

    1. Jean-Claude Duvalier (Haiti) 


    Jean-Claude Duvalier yabaye Perezida wa Haiti mu 1971 afite imyaka 19, asimbuye se François Duvalier. Yamaze imyaka 15 ku ayoboye kugeza mu 1986 ubwo yakurwaga ku butegetsi ahunze igihugu.

    Ubutegetsi bwe bwari buzwiho igitugu, ndetse bwagaragayemo ruswa no kwica abatavuga rumwe na we.

    2. Valentine Strasser (Sierra Leone) 


    Mu 1992, Valentine Strasser yafashe ubutegetsi bwa Sierra Leone afite imyaka 25 nyuma yo guhirika ubwariho. Ni we muyobozi wari ukiri muto mu mateka y'Afurika wabaye Perezida.

    Yategetse imyaka ine mbere yo gukurwa ku butegetsi na bagenzi be mu 1996. Nyuma yaho, ubuzima bwe bwagize ibibazo, kugeza aho yisanze ari umukene udafite aho aba.

    3. Michel Micombero (Burundi) 


    Mu 1966, Michel Micombero yafashe ubutegetsi bw’u Burundi afite imyaka 26, nyuma yo gukuraho Ubwami bw'icyo gihugu. Yabaye Perezida wa mbere wa Repubulika y’iki gihugu, ategeka imyaka 10 kugeza mu 1976. Yahiritswe na Jean-Baptiste Bagaza, maze ahungira muri Somalia.

    4. Kim Jong-un (North Korea)


    Kim Jong-un yabaye Perezida wa Koreya ya Ruguru mu 2011 afite imyaka 27, nyuma y'urupfu rwa se Kim Jong-il. Ku butegetsi bwe, akomeje kuyoboza igitugu icyo gihugu.

    5. Joseph Kabila (DR Congo) 


    Nyuma y'iyicwa rya se, Laurent-Désiré Kabila, mu 2001, Joseph Kabila yabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite imyaka 29. Yayoboye imyaka 18, kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi nyuma y'amatora.

    6. Samuel Doe (Liberia) 


    Samuel Doe yafashe ubutegetsi bwa Liberia mu 1980 afite imyaka 28 nyuma yo gukuraho Perezida William Tolbert binyuze mu ihirikwa ry'ubutegetsi. Yategetse imyaka 10, kugeza mu 1990 ubwo yahirikwaga akanicwa.

    7. Félix Houphouët-Boigny (Côte d'Ivoire) 


    Félix Houphouët-Boigny yabaye Perezida wa Côte d'Ivoire mu 1960 afite imyaka 27, aba umwe mu bayobozi bayoboye igihugu igihe kirekire cyane muri Afurika. Yayoboye imyaka 33, agwa ku butegetsi mu 1993.

    8. Moussa Traoré (Mali)


    Mu 1968, Moussa Traoré yafashe ubutegetsi bwa Mali afite imyaka 32 nyuma yo guhirika Perezida Modibo Keïta. Yayoboye imyaka 23 kugeza mu 1991 ubwo nawe yahirikwaga n'igisirikare.

    9. Kim Il-sung (North Korea)


    Mu 1948, Kim Il-sung yabaye Perezida wa Koreya ya Ruguru afite imyaka 33. Ni we washinze Koreya ya Ruguru nk'igihugu cyigenga, ndetse anayobora imyaka irenga 45 kugeza yitabye Imana mu 1994.

    10. Thomas Sankara (Burkina Faso) 


    Mu 1983, Thomas Sankara yabaye Perezida wa Burkina Faso afite imyaka 33, aba umwe mu bayobozi b'intangarugero mu mateka y'Afurika. Yari ashyigikiye iterambere ry'igihugu no kwigira kw'Afurika. Yaje kwicwa mu 1987 mu ihirikwa ry'ubutegetsi ryakozwe na Blaise Compaoré wari inshuti ye ya hafi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152491/bayobowe-nuwimyaka-19-abakuru-bibihugu-bagiye-ku-butegetsi-bakiri-bato-mu-mateka-yisi-152491.html