Blog

  • Abamaze imyaka ibiri bagororerwa Iwawa bateguriwe imirimo izabarinda gusubira mu buzererezi – #rwanda #RwOT

    Hari mu gikorwa kimaze kumenyerwa, aho abagororerwa Iwawa mbere yo gutaha basurwa n'abayobozi bakabagariza.

    Igikorwa cy'uyu mwaka cyabaye tariki 19 Gashyantare 2025, kikaba cyaritabiriwe n'abayobozi b'intara enye n'Umujyi wa Kigali.

    Icyiciro cya 24 cy'abagororerwa Iwawa cyagize umwihariko kuko abariyo bamaze imyaka ibiri mu gihe ubusanzwe bamaragayo umwaka umwe.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko kuba bamaze imyaka ibiri byatewe n'uko mu masomo bahatangira hongerewemo amasomo yo gufasha umuntu kwiyobora, ibijyanye no gusuzuma cyane kugira ngo bamenye ko umuntu yahindutse

    Ati “Ngira ngo murabizi ko twamaraga umwaka, nyuma y'umwaka tugasoza, abo twagororaga bagasubira mu miryango yabo, ariko ubu noneho twibanze cyane cyane no gusuzuma neza, uyu muntu ibimenyetso bitwereka ko yahindutse ni ibihe? Icya gatatu na cyo twongeyemo imbaraga ni ukumenya umuryango w'umuntu turimo dufasha ni byo byatumye igihe kiyongera.”

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko abasore n'abagabo bo mu mujyi wa Kigali bamaze igihe bagororerwa Iwawa batashye mu biganza byiza kuko umujyi wa Kigali umaze witegura kubakira.

    Ati “Habayeho gutegurwa. umuyobozi agahamagara mu kigo runaka, ababaza ati 'ese wadufasha guha akazi abubatsi bangahe? Abadoda bazashakirwa imashini, ariko se kandi arayitereka hehe ngo atangire adode. Ibyo byose byagiye bitegurwa urumva ko rero baje mu biganza byiza rwose.'

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, na we yavuze ko bagiye bavugana n'abafite imishinga itandukanye ku buryo nta we uzava Iwawa ngo abure icyo akora.

    NRS ifite ibigo by'Igororamuco bitatu birimo icya Gitagata, Iwawa na Nyamagabe ndetse itanga umurongo w'imikorere y'ibigo by'igororamuco by'ibanze nubwo bicungwa n'uturere n'Umujyi wa Kigali.

    Ibyo bigo bifasha ababaswe n'imyitwarire mibi nk'ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n'indi, bakigishwa indangagaciro n'imyuga itandukanye.

    Abajyanwa Iwawa bahabwa ubuvuzi ku buntu, bakanigishwa amasomo y'imyuga arimo ubuhinzi n'ubworozi, ububaji, ubudozi n'ubwubatsi.

    Mu cyiciro cya 24 Iwawa hari kugororerwa abasore n'abagabo barenga 5014, barimo 1375 basubiyeyo inshuro irenze imwe.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, bari mu basuye abagororerwa Iwawa

    Mu cyiciro cya 24 Iwawa hari kukororerwa abarenga 5000

    Abayobozi batandukanye basuye abagororerwa Iwawa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamaze-imyaka-ibiri-iwawa-bateguriwe-imirimo-izabarinda-gusubira-mu-buzererezi

  • Akanyamuneza ku baturage nyuma y'uko gufunga imipaka ihuza Bukavu na Rusizi bishyizwe Saa Kumi n'ebyiri – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zatangiye tariki 19 Gahyantare 2025, zibaye nyuma y'uko Umujyi wa Bukavu uherutse kwigarurirwa n'umutwe wa M23 mu ntambara uhanganyemo n'ihuriro ry'ingabo za RDC.

    Ni impinduka zanyuze imitima y'abakoresha iyi mipaka by'umwihariko abakora ubucuruzi buyambukiranya.

    Nyiraminani Hyacinthe avuga ko hari igihe yohererezaga abacuruzi bo muri RDC ibicuruzwa ngo bamugurishirize yabahamagara ngo bamwoherereze amafaranga bakamubwira ko amasaha yo gufunga yageze.

    Ati 'Gufunga umupaka Saa Cyenda byari bitubangamiye ariko noneho kuva bashyizeho Saa Kumi n'ebyiri ni byiza cyane. Umunye-Congo azajya abona uko yambutsa ibicuruzwa yaranguye mu Rwanda'.

    Umushoferi utwara ibicuruzwa biva mu Kibaya cya Bugarama bijya i Bukavu, Bagaza Jean Baptiste, yavuze ko bishimiye kuba umupaka uhuza Bukavu na Rusizi ugiye kujya ufunga Saa Kumi n'ebyiri.

    Ati 'Twageraga mu isoko mu Bugarama hari imizigo ihari bigatuma tutayipakira kubera gutanguranwa n'amasaha. Hari n'ubwo iyo mizigo wayifataga ukayirarana kandi wagombaga kuyijyana igacuruzwa. Aho bongereye amasaha urumva niba bazajya bafunga Saa Kumi n'ebyiri na Saa Saba wapakira, ibitashobokaga mbere.'

    Uyu mushoferi avuga ko yaraye muri RDC inshuro eshatu bamufungiyeho umupaka kubera ko Saa Cyenda zamugereyeho atararangiza gupakurura.

    Nyiransabimana Françoise ukora ubucuruzi bw'ibinyampeke hagati ya Rusizi na Bukavu yavuze ko umupaka wafungaga Saa Cyenda byari bibangamiye abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi kubera ko hari igihe ibicuruzwa byararaga bitambutse habaka ibigerayo byangiritse.

    Ati 'Iyo atari ku mwero w'ibigori nshuruza imboga. Hari igihe noherezaga imboga zikagera ku mupaka bafunze, zagenda bukeye bwaho Abanye-Congo bakankata amafaranga bavuga ko zabagezeho zarabye.'

    Munyemana Egide ukora akazi ko gukanika amakamyo yabwiye IGIHE ko yajyaga ajya gukanika amakamyo mu Mujyi wa Bukavu, Saa cyenda zagera akiriyo bikaba ngombwa ko ararayo mu icumbi kandi afite umugore n'abana yasize mu Rwanda.

    Ati 'Lodge yaho ya make ni 15$. Ugasanga ni ibintu bitari byiza ku muntu uraye kandi yagombaga gutaha. Twishimiye ko amasaha yo gufunga umupaka yashyizwe gufunga Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba'.

    Mu 2020 ubwo COVID-19 yadukaga mu Isi ni bwo RDC yagabanyije amasaha yo gufunga umupaka ava Saa Yine z'ijoro ashyirwa Saa Munani z'amanywa.

    Aho icyorezo kirangiriye iki gihugu cyongereyeho isaha imwe gishyiraho ko imipaka ihuza u Rwanda na Congo igomba gufungwa Saa Cyenda z'amanywa ari na ko byari bicyubahirizwa kugeza ubu.

    Amasaha yo gufunga imipaka ihuza Bukavu na Rusizi yashyizwe Saa Kumi n'Ebyiri

    Abasirikare ba M23 baba bari mu bice bitandukanye bya Bukavu bacunga umutekano w’abahakorera n’ibyabo

    Imodoka za M23 ziba zinyuranyuranamo mu Mujyi wa Bukavu harebwa ko nta cyahungabanya umutekano w'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-ku-baturage-nyuma-y-uko-gufunga-imipaka-ihuza-bukavu-na-rusizi

  • Mu 2024 hakozwe imirimo ifite agaciro k'asaga miliyari 22,8 Frw binyuze mu Muganda – #rwanda #RwOT

    MINALOC igaragaza ko umuganda mu bihe bitandukanye wagiye ugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage, ubusabane n'iterambere ry'ubukungu binyuze mu bikorwa binyuranye byagiye bikorwa.

    Ibyo bikorwa birimo kubaka ibikorwaremezo by'ubuvuzi nk'ibigo nderubuzima, ibyumba by'amashuri, guhanga no gusana imihanda, kubaka no gusana amacumbi y'abatishoboye, kubaka inzu inzego za leta zikoreramo nk'ibiro by'imirenge, utugari, aho polisi ikorera n'ibindi.

    Imibare ya MINALOC yagiye hanze mu 2025 igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari ushize warangiye ku wa 30 Kamena 2024 mu Rwanda hakozwe ibikorwa bitandukanye by'umuganda byose hamwe bifite agaciro ka 22.865.855.703 Frw.

    Mu by'ingenzi byabazwe harimo hegitari 66.957 zaciweho amaterasi y'indanganire, hubakwa inzu z'abatishoboye 32.221 ndetse hubakwa n'ubwiherero bw'abatishoboye 95.570.

    Muri uwo mwaka kandi hasanwe imihanda y'imigendererano ifite uburebure bw'ibilometero 39.502 ndetse hubakwa ibiraro 13.399 n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    MINALOC kandi igaragaza ko umuganda ugenda utera intambwe kuko nko mu 2007 agaciro kawo kabarirwaga 4.112.943.849 Frw ni ukuvuga ko kikubye inshuro zirenga eshanu kugeza muri Kamena 2024.

    Ni muri urwo rwego iyo ministeri isaba Abanyarwanda gukomeza kwitabira ibikorwa by'umuganda kuko ari ukwiyubakira Igihugu.

    Buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi mu Rwanda haba umuganda rusange mu gihugu hose

    Abanyarwanda bamaze kumenyera Umuganda na cyane ko ari kimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo, gitanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu

    Mu Muganda hakorwamo ibikorwa bitandukanye harimo n’ibigamije kurengera ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-2024-hakozwe-imirimo-ifite-agaciro-k-asaga-miliyari-22-8-frw-binyuze-mu

  • Twirwaneho yemeje urupfu rwa Col Makanika wari umuyobozi wayo – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umuhuzabikorwa wawo Ndakize Kamasa Welcome ku wa 20 Gashyantare 2025, uyu mutwe wavuze ko wihanganishije Abanyamulenge, Abatabazi n'abarwanashyaka ba Twirwaneho ku Isi yose.

    Wagize uti “Intwari yacu yatabarutse ku itariki 19 Gashyantare 2025, akaba yaguye ku rugamba rwo kurwanya jenoside ikorerwa Abanyamulenge n'abandi basa na bo imaze imyaka irindwi, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta y'igihugu cyacu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazalendo, hamwe n'abafatanyabikorwa bayo ari na bo bagabye igitero cya Drone iturutse i Kisangani, mu rwego rwo guca intege umugambi wo kwirwanaho.”

    Uyu mutwe wakomeje wibutsa ko ibikorwa byo kwirwanaho byatangijwe na Col Makanika bikomeje, uvuga ko nta kizabihagarika.

    Wanaboneyeho kandi gusaba Abanyamulenge bari hirya no hino ku Isi, guhaguruka bakabiyungaho mu rugamba rwo kwirwanaho, “kugeza dutsinze intambara yo kuturimbura, kutwambura gakondo yacu, no guca akarengane n'ubwicanyi dukorerwa.”

    Uyu Colonel Makanika yahoze Umuyobozi wungirijwe w'ingabo za FARDC mu gace ka Walikale mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, ashinzwe ibikorwa n'iperereza.

    Col Makanika yigeze gutangaza ko yavuye mu gisirikare cya Congo nyuma yo kubona ntacyo gikora ngo kirengere abaturage bo mu bwoko bwe bw'Abanyamulenge, bumaze imyaka myinshi bugirirwa nabi n'imitwe yitwaje intwaro ndetse bikavugwa ko na bamwe mu gisirikare cya Congo babigiramo uruhare.

    Imyaka ikomeje kuba myinshi Abanyamulenge bo muri RDC bakorerwa ubwicanyi ndengakamere. Ababikurikiranira hafi babona ubwo bwicanyi nka Jenoside, ariko ntiyitwa yo byeruye kuko hatagaragara uruhare rutaziguye rwa Leta mu mahano arimo kuba.

    Kuva mu myaka y'umwaduko w'abakoloni, Abanyamulenge bakomeje kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, harimo n'uburenganzira bwo kubaho. Ubwicanyi butaziguye bwatangiye kubakorerwa muri za 1964 mu gihe cy'intambara izwi nk'iya Mulele. Nyuma y'agahenge k'imyaka itari mike, ubu bwicanyi bwaje gukomeza mu myaka ya 1996, 1997na 1998.

    Guhera muri Mata 2017, ubu bwicanyi bwafashe indi ntera. Kuva icyo gihe, imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai ifatanyije cyane cyane na Red Tabara na FNL PALIPEHUTU yo mu Burundi, yavuye mu bice bitandukanye byiganjemo ibyo mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo nka Lemera, Rurambo, Itombwe, Swima, Uvira, Sange, Lulenge n'ahandi, mu buryo bigaragara ko bwateguwe neza, batangira kwica abantu, gutwika inzu, kunyaga amatungo no kumenesha abo batabashije kwica.

    Col Makanika yishwe n’igitero cya Drone ya FARDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twirwaneho-yemeje-urupfu-rwa-col-makanika-wari-umuyobozi-wayo

  • U Rwanda rwagaragaje ko ibihano bidateza gukemura ibibazo by'umutekano muke mu Karere – #rwanda #RwOT

    MINAFFET yagaragaje ko iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere hari kuba harabonetse amahoro mu myaka myinshi ishize.

    Iyi minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, mu itangazo yasohoye nyuma y'uko Amerika itangaje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ibihano biri mu rwego rw'ubukungu.

    Amerika yashinje Gen (Rtd) Kabarebe kuba umuhuza wa Guverinoma y'u Rwanda n'umutwe wa M23, yanafatiye ibihano Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

    MINAFFET yatangaje ko mu myaka 30 ishize ku mupaka w'u Rwanda wo mu burengerazuba hahoze ingabo zigambiriye ikibi ariko zitigeze zifatirwa ibihano.

    Iti 'Harimo ingabo za Congo, FARDC iri kurwana ifatanyije n'ingabo za SAMIDRC, iz'u Burundi, iz'abajenosideri ba FDLR n'iz'abacanshuro b'Abanyaburayi (barimo 300 baherutse guhabwa inzira n'u Rwanda bakajya iwabo muri Romania).'

    Yagaragaje ko kudafata ingamba zikwiriye k'umuryango mpuzamahanga no kuruma uhuha iyo bigeze ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi n'ibihungabanya umutekano byagizwemo uruhare na RDC, ari byo byatumye imirwano ifata indi ntera mu burasirazuba bw'iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.

    Inshuro nyinshi Perezida Tshisekedi yahize ko uko bizagenda kose azatera u Rwanda agakuraho ubuyobozi bwarwo. Ni imbwirwaruhame yafatanyijemo na mugenzi we w'u Burundi bahuje ingengabitekerezo ishingiye ku moko, ndetse mu minsi yashize u Rwanda rwakiriye amakuru ko isaha n'isaha rwashoboraga guterwa n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Ibyo kandi bijyanye n'uko FDLR yari ifite ibirindiro mu bilometero bike uvuye ku mupaka w'u Rwanda, ihora ishaka kurugabaho ibitero, ibintu yanagerageje inshuro nyinshi ndetse bigahitana abaturage.

    Mu kwirinda ibyo byose no kubungabunga umutekano w'Abanyarwanda, MINAFFET yavuze ko icyo Igihugu cyakoze ari ugukaza ingamba z'ubwirinzi ku mupaka wacyo no kurinda ko iyo mitwe yamunzwe n'ingengabitekerezo ishingiye ku moko yagira ibyo yangiza ku Rwanda.

    Iyi minisiteri yakomeje iti 'Bijyanye no kurinda umutekano w'Igihugu ndetse ni cyo turangamiye. Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro, bakabaho nta mpungenge z'ibibazo by'umutekano muke bishobora guturuka muri RDC.'

    Yagaragaje ko ibijyanye no gufata ibihano muri ubu buryo, nta ruhare na ruto byagira mukugarura amahoro n'umutekano birambye ku bihugu byose byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Yavuze ko ibyemezo nk'ibyo bifatwa nk'uburyo budakenewe buturutse hanze bwivanga mu byemezo byafashwe n'Abanyafurika, bigatuma n'ingamba zafashwe mu gushaka ibisubizo ku makimbirane zidindira.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda kandi yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira no kubaha gahunda zo gukemura amakimbirane hisunzwe ibiganiro zafashwe n'Abanyafurika nk'uko ziherutse no kwemezwa n'inama yahuje abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC n'iya Afurika Yunze Ubumwe.

    Iti 'Iyi ni yo nzira yizewe igeza ku bisubizo hisunzwe ibiganiro. U Rwanda na rwo rushyigikikiye byuzuye iyo nzira y'ibiganiro.'

    Ni kenshi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kwitwaza u Rwanda, ikarwegekaho ibibazo byayo nyamara yanze gukemura ibibazo ifitanye na M23, umutwe uhora witeguye kumva guverinoma yayo.

    Ni ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari inzitwazo zidafite ishingiro ndetse ko ari uburyo bwo kuyobya uburari kugira ngo ihishe ibikorwa byayo byo kwica, kugirira nabi, kuvangura n'ibindi bibi ikorera Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Aho gukemura ibibazo no kumvikana na M23 nk'uko amasezerano atandukanye yasinywe abisaba, Kinshasa yahaye ikaze FDLR inayinjiza mu ngabo zayo izi neza ko uwo mutwe uhora ugambiriye kugaba ibitero ku Rwanda, unazi neza kandi amahano wasize ukoze mu Rwanda.

    U Rwanda kandi rwakunze kugaragaza uburyo umutekano ku mupaka warwo ugeramiwe, bijyanye n'imitwe yitwaje intwaro ikambitse mu bilometero bike uvuye ku butaka bwarwo.

    Nk'ubu mu minsi ishize ubwo M23 yari isumbirije ihuriro ry'ingabo za RDC, aho guhangana n'uwo mutwe, iryo huriro ryagabye ibitero mu Karere ka Rubavu, bihitana abantu 16 abandi barenga 170 barakomereka. Icyakora ibyo byose umuryango mpuzamahanga ubyirengagiza nkana, ahubwo ugahengamira ku butegetsi bwa Kinshasa.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-ko-ibihano-bidakemura-ibibazo-by-umutekano-muke-mu

  • Uruganda rwa Skol rwisubiyeho ku cyemezo rwari rwafatiye Rayon Sports cyo gufunga ikibuga cy’imyitozo cya Nzove – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa SKOL Breweries rwongeye kwemerera Rayon Sports gukorera imyitozo ku kibuga cyayo nyuma y'uko rwari rwaragifunze ku wa 19 Gashyantare 2024. Iki cyemezo cyari gishingiye ku kutumvikana hagati ya SKOL n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ku bijyanye n'imikoranire yabo. Nyuma y'ibiganiro byabaye kuri uwo munsi, imyitozo yasubukuwe ku wa Kane, aho ikipe y'abagore yatangiye gukorana n'umutoza Rwaka Claude, mu gihe ikipe y'abagabo na yo yiteguraga umukino uzayihuza na Amagaju FC.

    Kutumvikana kwaturutse ku kuba Rayon Sports yarashatse abandi baterankunga kugira ngo ifashe mu micungire y'ikipe, mu gihe SKOL ari yo muterankunga mukuru kuva mu 2014. Mu mukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC, hagaragaye undi muterankunga wiyemeje gutanga miliyoni 5 Frw kuri buri ntsinzi, ibintu bitanyuze SKOL kuko amasezerano yabo asaba ko Rayon Sports ibanza kubamenyesha mbere yo gukorana n'abandi bafatanyabikorwa.

    Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, impande zombi zagombaga kugirana inama ku wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare 2024, ku cyicaro cya SKOL mu Nzove. Iyi nama yari igamije kuganira ku buryo ubufatanye bwabo bwakomeza gukorwa neza kandi bubahiriza amasezerano bagiranye.

    SKOL ikomeje kuba umuterankunga ukomeye wa Rayon Sports, aho amasezerano y'impande zombi ari ingirakamaro mu mikorere y'ikipe. Muri 2022, Rayon Sports yasinyanye na SKOL amasezerano mashya arenga miliyari 1 Frw azarangira mu 2026, ariko hakomeje kuvuka impaka ku bijyanye n'uburenganzira bw'ikipe bwo gushaka abandi bafatanyabikorwa.

    Source : https://yegob.rw/uruganda-rwa-skol-rwisubiyeho-ku-cyemezo-rwari-rwafatiye-rayon-sports-cyo-gufunga-ikibuga-cyimyitozo-cya-nzove/

  • Ruhango: Baribaza iherezo ry'umushinga wo kubaka gare igezweho – #rwanda #RwOT

    Ibi bije nyuma y'uko abikorera 55 bo mu Karere ka Ruhango bibumbiye hamwe mu cyitwa Ruhango Investment Company mu 2022 bakoze umushinga wo kubaka gare igezweho mu mujyi wabo, haza no gutangizwa imirimo yo kuyubaka ariko iza kudindira burundu ari na cyo gituma abaturage bibaza amaherezo yawo.

    Uwo mushinga kandi wanamurikiwe uwari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasuraga akarere ka Ruhango muri Mutarama 2022, anashyiraho ibuye ry'ifatizo mu gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kuyubaka.

    Abaturage batuye n'abagenda mu Mujyi wa Ruhango bibaza icyaba cyarabaye kugira ngo imirimo yo kubaka iyi gare ihagarare. Bagaragaza ko kutagira gare bituma uyu mujyi udasa neza bikanadindiza iterambere ryawo.

    Kuri ubu ahari gare ya Ruhango, igice kinini ni ibisambu, ahandi ni imbuga isanzwe ku buryo aho wavuga hakoze neza ari agace gato gahagararamo imodoka.

    Mu kiganiro bamwe muri aba baturage bagiranye na RBA, ku wa 19 Gashyantare 2025, basabye ko ubuyobozi bw'akarere bwababwira impamvu y'idindira ry'uwo mushinga wo kubakirwa gare, kuko bahura n'ingorane nyinshi zirimo no kunyagirwa n'imvura.

    Bavuga ko gare ihari itajyanye n'igihe, ikaba idashobora gutanga serivisi nziza ku bagenzi. Bamwe mu baturage bagaragaza ko bategera ahantu hatagira aho kwicara cyangwa aho kwikinga izuba, bikaba bibagiraho ingaruka cyane cyane ababyeyi bafite abana bato.

    Umwe yagize ati 'Iyo imvura iguye turanyagirwa, izuba naryo rikatwica, ntaho kwicara tugira kandi bavuga ngo Ruhango icyeye, Turasaba ko batwubakira gare igezweho ikaba Ruhango icyeye koko.'

    Abamotari na bo bavuga ko babangamiwe kuko badafite aho bahagarara heza.

    Umuyobozi wa 'Ruhango Investment group' ifite uruhare runini mu kubaka iyi gare, Uwayisaba Jacques yavuze ko batangiriye ku mushinga wo kubaka inzu igeretse izafasha abaturage mu gushora imari mu bijyanye n'ubucuruzi.

    Yakomeje avuga ko uyu Munsi iyi nzu igeze kuri 50%, imirimo yo kwagura gare ya Ruhango nayo izahita ikomeza.

    Ati 'Kuvuga ko imirimo yatinze, yego ni byo, ariko byatewe no gukomeza gushaka ubushobozi, ikindi iriya nzu twubatse iri mu bice bigize umushinga wa gare, hanyuma niyuzura hazakomeza kwagura ibindi bikorwa birimo na gare.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango buvuga ko bwiteguye gukomeza gufatanya n'abikorera kugira ngo imirimo izasozwe vuba, dore ko ari imishinga izatwara arenga miliyari 2 Frw.

    Umushinga wo kubaka Gare ya Ruhango uhuriweho n'abikorera bo muri aka karere ka Ruhango bibumbiye muri 'Ruhango Investment Company' ifitemo imigabane ya 65% n'Akarere ka Ruhango gafitemo 35%.

    Abaturage basabye ko imirimo yasubukurwa vuba kugira ngo babone gare igezweho kandi ko byafasha ubucuruzi bwabo, bikongera imirimo ku batuye mu mujyi wa Ruhango.

    Umujyi wa Ruhango nta gare igizweho ugira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-baribaza-iherezo-ry-umushinga-wo-kubaka-gare-igezweho

  • Nyaruguru: Abarema isoko ry'ingurube rya Muganza barinubira kwakwa umusoro batagurishije – #rwanda #RwOT

    Isoko rya Muganza rirema buri wa Gatanu, rikaremwa n'abaturage bo mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Nyaruguru kuko rifite ibice bigurishirizwamo amatungo arimo ingurube zikiri nto, izikuze,inkwavu, ihene n'andi matungo atandukanye.

    Bamwe mu barema iri soko babwiye IGIHE ko babangamiwe n'uko bakwa umusoro mu gihe batabonye abaguzi, kuba iri soko riba umunsi umwe mu cyumweru ndetse no kuba nta yandi masoko y'amatungo menshi ari muri aka Karere bituma hari abakora urugendo rurerure bajya kurirema.

    Uwamahoro Beatha utuye mu Murenge wa Nyabimata wari wagiye kugurisha ingurube, yavuze ko iri soko ari ryiza kuko ryubakiye bitandukanye n'iryo mbere bakoreragamo. Yavuze ko ikibazo barifiteho ari uko iyo uzanye ingurube kuyigurisha waba wayigurishije cyangwa utayigurishije ngo bagusoresha.

    Ati 'Ni ibintu ubona bidakwiye kuko hari ubwo nzana ingurube nkataha ntabonye umuguzi ariko iyo ngiye gusohoka bansaba kwishyura 850 Frw kandi simba nagurishije, turasaba ko bajya bishyuza abagurishije gusa.''

    Maniraho Domitien waturutse mu Murenge wa Kirwa we yavuze ko iri soko rya Muganza baryishimiye ariko bakeneye n'andi masoko menshi y'amatungo kuko ngo rikiremwa n'abaturage baturuka mu mirenge ya kure. Yasabye ubuyobozi kandi kubafasha iri soko rikajya rirema iminsi ibiri nibura mu cyumweru ngo kuko inshuro imwe idahagije.

    Ati 'Dukeneye ko mudukorera ubuvugizi ku bintu bibiri, icya mbere iri soko riba umunsi umwe mu cyumweru kandi biratubangamiye, icya kabiri ni uko bareka gusoresha abantu batacuruje. Isoko ni ryiza ariko ibyo bintu bibiri biratubangamiye.''

    Mukamana Triphine yavuze ko bishimira ko iri soko ryatumye basigaye bacuruza ingurube zabo mu buryo bwiza kuko ryubakiye kandi rinacungiwe umutekano, asaba ko iminsi rirema mu cyumweru yongerwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko bishimira ko kuri ubu abaturage bafite icyo bajyana ku isoko avuga ko bafite uburenganzira bwo kujyena ko ryaba buri munsi mu gihe ikirijyamo gihari.

    Ati 'Abashora ntibagurishe bakakwa umusoro, ubundi umusoro wakwa umuturage wagurishije, abafite imbogamizi twabakurikiranira hafi muri kwa gufatanya nabo ariko ubundi umusoro utangwa n'umuturage wagurishije. Ni imisoro yeguriwe inzego z'ibanze nta nyungu nk'Akarere twagira mu gusoresha umuturage wazanye inka ye, ihene ye ntayigurishe.''

    Visi Meya Gashema yavuze ko hari abaturage bamwe bagurisha bagashaka gukwepa ya misoro kandi ari yo igaruka ikabubakira ibikorwaremezo bituma hubakwa ayo masoko. Yavuze ko bagiye gufatanya mu kubikurikirana ku buryo umuturage utagurishije aadashobora gusoreshwa.

    Isoko rya Muganza ni rimwe mu masoko yubatswe binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na RAB, ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 70 Frw.

    Isoko rya Muganza riremwa n'abaturage benshi bo mu Karere ka Nyaruguru

    Abaturage bavuga ko abatasoze batemererwa gusohora ingurube zabo mu isoko nubwo baba batabonye abakiriya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abarema-isoko-ry-ingurube-rya-muganza-barinubira-kwakwa-umusoro

  • Nyamasheke: Umusaza w'imyaka 80 yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabageni, Akagari ka Ninzi Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ku wa 19 Gashyantare 2025.

    Saa Yine z'Ijoro ni bwo ababanaga n'uyu musaza bamusanze yikingiranye mu cyumba cye, ubwo abandi bari bakiri hanze batararyama, basanga amanitse mu mugozi w'ikiziriko cy'amatungo yapfuye.

    Umugore wa nyakwigendera yavuze ko nta makimbirane bari bafitanye, ibinemezwa n'ubuyobozi bw'umudugudu wa Kabageni bwavuze ko nta kibazo cy'amakimbirane yo muri urwo rugo bwigeze bwakira.

    Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko uwo musaza kumanywa yiriwe asaba Imana kumurinda kujya kwiyahura mu Kivu, bakayoberwa impamvu ituma avuga ibyo.

    Saa 18:30 z'umugoroba Ndutiye yavuye mu rugo asa n'ugiye ku Kivu baramugarura babona asa n'uwahinduye ibitekerezo byo kujya kwiyahura mu kiyaga.

    Bamugaruye bamushyize imbere mu nzu mu cyumba cye barakinga kugira ngo atagira aho ajya, nyuma basanga yimanitse yapfuye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko Urwego rw'Ubugenzacyaha n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bagezeyo umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

    Ati 'Ibimenyetso biragaragaza ko yiyahuye ndetse umuryango we wamaze no kumushyingura. Twihanganishishe umuryango we tunasaba abantu ko igihe babona ibimenyetso by'uko umuntu ashobora kwiyahura, bajya babimenyesha ubuyobozi n'abaturanyi kugira ngo bikumirwe kuko hari n'igihe aba ari uburwayi bwo mu mutwe ku buryo abaganga bamufasha'.

    Nyakwingendera Ndutiye yari yarashakanye byemewe n'amategeko na Nyiramaringoti Josephine w'imyaka 70. Babyaranye abana 8, akaba yabanaga n'umugore we, umwana wabo witwa Iradukunda François w'imyaka 24 n'abuzukuru babo babiri bato.

    Umusaza w’i Nyamasheke yasanzwe mu mugozi yapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umusaza-w-imyaka-80-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • U Rwanda rwamaganye ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yatangaje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ibihano biri mu rwego rw'ubukungu.

    Ni ibihano kandi byafatiwe Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

    Amerika yashinje Kabarebe kuba umuhuza wa Guverinoma y'u Rwanda n'umutwe wa M23.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibi bihano bitumvikana ndetse nta shingiro bifite.

    Ati 'Ibihano nta shingiro bifite, umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira imbaraga Akarere kari gushyira mu buryo bugamije kugera ku gisubizo cya politike, aho kuzica intege.'

    Yakomeje avuga ko ibihano bidashobora kuba umuti w'ikibazo kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere twari kuba twarabonye amahoro mu myaka myinshi ishize.'

    U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ntaho ruhuriye n'umutwe wa M23, kuko abawugize ari abaturage ba Congo, biyemeje kurwanya ihohoterwa Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi bamaze igihe bakorerwa.

    Rwagaragaje ko amahanga akomeje kwirengagiza ko akarengane aba baturage bamaze imyaka myinshi bakorerwa n'ubutegetsi bwa RDC, ari ko mpamvu y'iyi ntambara n'amakimbirane amaze igihe.

    U Rwanda rushimangira ko ikiruraje ishinga ari umutekano warwo no gukumira ibishobora kuwuhungabanya bivuye muri RDC. Ni mu gihe RDC yagiranye Ubufatanye n'u Burundi, n'umutwe wa FDLR ndetse bose bagahuriza hamwe ko umugambi wabo ari ugukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko nta bwoba bw'ibihano by'amahanga afite, kuko utabigereranya no guhungabana k'umutekano w'Abanyarwanda.

    Ati 'Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk'Ababiligi n'Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y'ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n'ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-ibihano-amerika-yafatiye-gen-rtd-kabarebe