Blog

  • Sitade Amahoro ihataniye igihembo cya sitade ihiga izindi ku Isi harimo na Santiago Bernabéu ya Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ivugururwa rya Stade Amahoro igashyirwa ku rwego muzamahanga ubu yashyizwe muri stade nziza 23 zihataniye ibihembo by'ibibuga byiza ku Isi bya 2024.

    Nk'uko bisanzwe buri mwaka kuva mu 2010, urubuga rwa StadiumDB.com, rukusanya amakuru ku bibuga bishya biba byarubatswe, rugatanga igihembo ku byahize ibindi hagendewe ku matora aba yakozwe.

    Aha hahatanye ibindi bibuga birimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid muri Espagne, Egypt Stadium yo mu Misiri, Kingdom Arena yo muri Arabie Saoudite, Linyi Olympic Sports Park Stadium yo mu Bushinwa n'izindi.

    Biteganyijwe ko amatora ku bantu bose batandukanye azarangira tariki ya 3 Werurwe 2025.

    Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw'inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.

    Source : https://yegob.rw/sitade-amahoro-ihataniye-igihembo-cya-sitade-ihiga-izindi-ku-isi-harimo-na-santiago-bernabeu-ya-real-madrid/

  • U Budage bwahamagaje Ambasaderi w'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amb. Igor César yahamagajwe ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025.

    Mu itangazo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Budage yashyize hanze, yavuze ko uyu mudipolomate w'u Rwanda yahamagajwe kugira ngo haganirwe ku ntambara umutwe wa M23 urimo n'Ingabo za FARDC.

    Yavuze ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiriye kwemera kuganira na M23, ndetse igaha agaciro impungenge z'u Rwanda mu bijyanye n'umutekano warwo.

    Amb. Igor César aherutse kunenga abagize Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi (EU) basabye Komisiyo n'Akanama k'uyu muryango gufatira u Rwanda ibihano, nyuma yo kurushinja gufasha M23.

    Ambasaderi César yifashishije imibare y'ubucuruzi bukorwa hagati y'u Rwanda na RDC, agaragariza aba badepite ko u Rwanda rwungukira mu kuba umutekano w'igihugu cy'abaturanyi umeze neza, abasaba kwima agaciro amakuru y'ibinyoma aterwa n'ubunebwe.

    Uyu mudipolomate ahamagajwe nyuma y'iminsi mike na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, nawe ahamagajwe na Leta y'iki gihugu bigendanye n'iyi ntambara yo muri RDC.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko kuba umudipolomate w'u Rwanda yahamagazwa kubera intambara yo muri RDC nta kibazo kibirimo.

    Yagaragaje ko guhamagazwa ari inzira yo gusobanura imiterere no kubona amakuru yimbitse ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    U Budage bwahamagaje Ambasaderi w'u Rwanda, Igor César, bijyanye n'intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-budage-bwahamagaje-ambasaderi-w-u-rwanda

  • Ntimuhangayike – Minisitiri Nduhungirehe ku bihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 nibwo Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano by'ubukungu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe. Iki gihugu cyamushinje kuba umuhuza wa Guverinoma y'u Rwanda n'umutwe wa M23.

    Mu butumwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize kuri X, yavuze ko abantu badakwiriye guhangayikishwa n'ibi bihano.

    Ati 'Ntimuhangayike, ntabwo ari ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatiye ibihano umuntu uharanira ubwigenge n'uburenganzira bw'abandi.'

    Kuva Amerika yatangaza iki cyemezo, u Rwanda rwacyamaganiye kure.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yavuze ko ibi bihano ari ibintu biri aho gusa bidafite aho bishingiye, ndetse ko nta ruhare na ruto byagira mu guharanira amahoro arambye mu Karere.

    Yagaragaje ko iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC, mu Karere hari kuba harabonetse amahoro mu myaka myinshi ishize.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi bamaze igihe kinini bahohoterwa.

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko yumva impamvu M23 irwana, ariko ashimangira ko nta bufasha u Rwanda ruha uyu mutwe.

    Ati 'Uyu mutwe urengera abantu benshi, bamaze igihe bacunaguzwa, bicwa, bameneshejwe bakaba impunzi. Dufite ibihumbi by'impunzi zatanga ubuhamya bw'ibyo. Niba aba bantu bagirirwa nabi, ni uko bafitanye isano n'u Rwanda.”

    Yongeyeho ati “Abagize M23 bashinjwa ko ari Abatutsi, barashaka kubirukana ngo bajye mu Rwanda kandi si u Rwanda rwabagejeje muri Congo, kandi ni amateka y'ubukoloni no gukata imipaka y'ibihugu.'

    Yarakomeje ati 'Iyi politiki mbi yazanywe na Guverinoma ya RDC igamije guheza igice kimwe cy'abaturage ba Congo ishingiye ku nkomoko yabo. Hanyuma ni ukubera iki ntagirira impuhwe abo bantu? Mwahitamo ko nifatanya na Guverinoma ya Kinshasa kandi ari yo muzi w'ikibazo? Ku bw'abajenosideri, FDLR?”

    Umukuru w'Igihugu yarakomeje ati “Ku bwa Wazalendo yashyizweho na Guverinoma ya Congo kugira ngo ikore ubwicanyi bushingiye ku moko? Cyangwa se ku bw'ubuyobozi bw'u Burundi bwinjiye muri aya makimbirane bufite intego imwe yo gushyigikira bagenzi babo b'Abanye-Congo mu mugambi wabo w'ubwicanyi no kurimbura abo bantu? Ikibazo nk'iki cyabayeho mu 2012-2013, kubera iki nyuma y'imyaka 10 iki kibazo kigihari? Kuki kitakemuwe kare kose? Ibi ni byo bibazo byo kwibaza.'

    Amahanga akomeje kutavuga rumwe ku ntambara ya M23 na FARDC, mu gihe uyu mutwe uri kwigarurira ibice byinshi bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC birimo Umujyi wa Goma n'uwa Bukavu.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda kudahangayikishwa n'ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimuhangayike-minisitiri-nduhungirehe-ku-bihano-amerika-yafatiye-gen-rtd

  • John Legend yanze amabwire, arakorera igitaramo i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Umuryango Human Rights Foundation wandikiye ibaruwa Umuhanzi John Legend umusaba kudataramira mu Rwanda ku mpamvu z'uko ari igihugu gihungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu muhanzi yanze gusubika igitaramo cye, anahita agera i Kigali.

    Uyu mwanzuro we wakiranywe ibyishimo n'abakunzi b'umuziki be, by'umwihariko urubyiruko rw'Abanyarwanda, rukomeje kumwereka urukundo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kwiyemeza kuzitabira igitaramo cye ku bwinshi.

    Abantu benshi bategereje iki gitaramo nka kimwe mu bitaramo bikomeye bizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2025

    Mu magambo uyu muryango watangaje wagize ati: 'Fondasiyo y'Uburenganzira bwa Muntu yamenye gahunda zawe zo gukorera i Kigali, mu Rwanda, ku wa 21 Gashyantare 2025, mu rwego rw'umushinga Move Afrika—ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, Global Citizen, na pgLang.

    Turagusaba gusubika igitaramo cya Move Afrika i Kigali, tugendeye ku rugero rw'umuhanzi Tems, wegukanye igihembo cya Grammy, wo muri Nijeriya, wahagaritse igitaramo nk'iki. Dusaba kandi ko wahagarika ubufatanye n'abanyarwanda n'abanyekongo bishwe n'intambara iterwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

    2025.02.07_HRF-to-John-Legend

    Urukundo rwa rubanda kuri John Legend

    Kuva John Legend yagera mu Rwanda, abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza ubutumwa bugaragaza ko biteguye kumwakirana urugwiro, bakanitabira igitaramo cye muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.

    Ku mbuga nka X (Twitter), Instagram na Facebook, abantu batandukanye bakomeje gukoresha amagambo nk''Twiteguye kukwakira John Legend', 'Ntituzaterwa ubwoba, tuzaba turi BK Arena', ndetse n''Igitaramo kizaba cyiza, tuzacyitabira twese'.

    Ubutumwa nk'ubu bukomeje gukwirakwira, bugaragaza ko abafana be batiteguye kwemera igitutu cya Human Rights Foundation.

    Kuri bamwe, iki gitaramo kirenze kuba igikorwa cy'imyidagaduro, ahubwo ni uburyo bwo kwereka abahanzi mpuzamahanga ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano kandi gishoboye kwakira ibitaramo bikomeye.

    'John Legend ni umuhanzi ukomeye kandi twishimiye kumwakira i Kigali. Kuba yarafashe icyemezo cyo kudasubika igitaramo ni ikimenyetso cy'uko yizeye u Rwanda n'abakunzi be bari mu Rwanda.

    Nanjye nzaba ndi muri BK Arena.' Uyu ni bumwe mu butumwa bwanyujijwe kuri X n'umwe mu bafana b'uyu muhanzi.

    John Legend, uzwiho indirimbo z'urukundo nka 'All of Me', 'Ordinary People', na 'Tonight', yageze i Kigali yakirizwa urugwiro.

    Human Rights Foundation n'igitutu ku bahanzi

    Umuryango Human Rights Foundation umaze igihe ugerageza gushyira igitutu ku bahanzi bagombaga gutaramira mu Rwanda, ubasaba ko basubika ku mpamvu za politiki.

    Mu minsi mike ishize, uyu muryango wandikiye umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria, umusaba kudataramira mu Rwanda, maze uyu mwari afata icyemezo cyo gusubika igitaramo cye cyari giteganyijwe nuyu muryango.

    Ibi byatumye hari bamwe bibaza niba na John Legend atazafata umwanzuro nk'uwa Tems, ariko siko byagenze.

    N'ubwo Human Rights Foundation yamusabye kutaza, uyu muhanzi yanze kumvira ayo mabwire, ahubwo aguma ku cyemezo cye cyo gutaramira abafana be i Kigali.

    Iyi myanzuro itandukanye y'aba bahanzi bombi yakuruye impaka nyinshi. Abanyarwanda benshi bagaragaje ko batishimiye icyemezo cya Tems, ndetse bashimira John Legend ku kuba yanze gukurikiza iyo nzira yamashuko.

    Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: 'John Legend ni intwari. Kuza mu Rwanda ni ikimenyetso cy'uko atemera kujyanwa mu bihuha. Turaba turi BK Arena kumwereka ko tumushyigikiye.'

    BK Arena igiye kwaka umuriro

    Igitaramo cya John Legend giteganyijwe kuba kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena, kimwe mu byumba by'imyidagaduro bikomeye muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Mu gihe habura amasaha make ngo kiba, amatike ari kugenda ashira, byerekana ko abakunzi b'uyu muhanzi bamushyigikiye bikomeye.

    Abateguye iki gitaramo batangaje ko biteze ubwitabire bwinshi, kuko John Legend ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no ku Isi yose.

    Afite ibihangano bikunzwe nka All of Me, Ordinary People, Tonight, n'izindi nyinshi zirasusurutsa abitabiriye iki gitaramo.

    Uretse igitaramo, abafana b'uyu muhanzi bari no kwerekana urukundo rwinshi binyuze mu gutegura ibikorwa bitandukanye byo kumwakira neza. Bamwe mu banyamuziki n'abanyabugeni Nyarwanda barimo gukora ibihangano byihariye byamuhariwe, naho bamwe mu bakunda ibiribwa gakondo biteguye kumugezaho amafunguro yihariye y'u Rwanda.

    Nawe urajya kumwereka urukundo muri BK Arena?

    Mu gihe Human Rights Foundation yashakaga ko John Legend atazataramira i Kigali, impamvu zitandukanye zagaragaje ko abafana be bo biteguye kumushyigikira uko bishoboka kose.

    Kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 21 Gashyantare 2025, BK Arena irakira iki gitaramo gikomeye, aho John Legend arataramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Ese nawe uraba uri BK Arena kwifatanya n'abandi mu kumwereka urukundo?

    Ibyamaze kugaragara ni uko abari bwitabire igitaramo cye ari benshi. Ubwitabire bw'abantu benshi buzaba igisubizo ku bagerageza gutambamira iterambere ry'u. Rwanda

    Source : https://kasukumedia.com/john-legend-yanze-amabwire-arakorera-igitaramo-i-kigali/

  • Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

    Imikino yo kwishyura ya 1/8 y'igikombe cy'Amahoro 2025 yarangiye isize amakipe amenye uko azahura muri 1/4 hahatanirwa igikombe gitanga itike yo gukina imikino Nyafurika.

    Ikipe zabonye itike zo gukomeza zaraye zuzuye ari umunanir nyuma yaho ikipe ya Gorilla FC isezereye City Boys bari banganyije ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura.

    Andi makipe yabonye itike yo gukomeza Mu kiciro cya kimwe cya kane, ni Rayon Sports yasezereye ikipe ya Rutsiro FC.

    APR FC yasezereye ikipe ya Musanze FC ku giteranyo cy'ibitego bine ku busa, Police FC ifite igikombe giheruka yo yasezereye Nyanza FC ku giteranyo cy'ibitego 4-3.

    Ikipe y'Amagaju yo yasezereye Bugesera FC yo mu ntara y'i Burasirazuba naho ikipe ya Mukura VS yo isezerera ikipe y'Inyare FA.

    Biteganyijwe ko amakipe azahura muri kimwe cya Kane aho Police FC izahura na  AS Kigali, Mukura VS izahure n'Amagaju FC, APR FC yo izakina na Gasogi naho Rayon Spors izakina na Gorilla FC.

    Biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/4 izakinwa ku wa 26  na 27 Gashyantare 2025.

    The post Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United — Uko amakipe azahura muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-izahura-na-as-kigali-apr-fc-na-gasogi-united-uko-amakipe-azahura-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-izahura-na-as-kigali-apr-fc-na-gasogi-united-uko-amakipe-azahura-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro

  • The Ben na Niyo Bosco bahaye impano Yaka na N… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere aba banyarwenya bari batumiwe mu ruhererekane rw'ibitaramo. Bataramiye ibihumbi by'abantu mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

    Babanjirijwe ku rubyiniro n'abanyarwenya barimo Joshua, Pilate, Muhinde, Pilote, Lucky Baby, Clement, Salisa, Isacal n'abandi, ndetse na Luckman Nzeyimana watanze ikiganiro cyibanze ku rugendo rwe rwo kwinjira mu itangazamakuru no gufasha abahanzi muri muzika.

     Yaka na Nzovu nibo baganirije abantu mu musozo w'iki gitaramo. Bageze ahabereye iki gitaramo ahagana Saa Yine z'ijoro, ndetse buri umwe yerekanaga ko yiteguye gutaramira abakunzi be, ariko kandi ibihumbi by'abantu ntibabakuragaho ijisho. 

    Bageze ku rubyiniro, Nzovu yagarutse ku kuntu yahuye bwa mbere na Yaka bahuriye mu Mujyi wa Gisnyi bose bagiye kureba 'indangamirwa'. Yavuze ko kuva icyo gihe 'twabaye inshuti, kandi kugeza n'ubu niko bikimeze.'

    Yaka yagiye akoresha amagambo yuzuye gusetsa ku buryo abantu batamukuragaho ijisho, ndetse yanagarutse ku bihe yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Fally Merci wabakiriye mu gace ka 'Meet me Tonight', yabajije Nzovu umuhanzi akunda mu Rwanda asubiza ko ari The Ben. Ati 'Umuhanzi nkunda mu Rwanda ni The Ben, kuko niwe wampaye amafaranga ananyishurira kujya mu gitaramo cye.'

    Yavugaga igitaramo cya The Ben cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, yamurikiyemo Album ye 'Plenty Love.' Abajijwe indirimbo ya The Ben akunda, Nzovu yavuze ko byamugora 'kuko ntabwo mfite Smart Phone'.

    Alex Muyoboke usanzwe akorana bya hafi na The Ben, yafashe indangururamajwi maze abwira Nzovu ko The Ben yemeye kumugurira telefone. Ibihumbi by'abantu bateye hejuru, bavuga ko na Yaka nawe akwiye guhabwa telefone, maze Fally Merci abwira Yaka ko umuhanzi Niyo Bosco yemeye kumugurira telefone nawe.

    Aba banyarwenya batembagaje abantu mu gihe bamwe mu baguze amatike bari basubiyeyo, kubera ko imyanya yose yari yashyizwe ku isoko yari yashize. Ndetse, amatike yashize ku buryo buri muntu wageraga Camp Kigali, yasangaga aba-Polisi ku muhanda bakamusubizayo, bamubwira ko 'amatike yashize'.

    Nzovu ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane kuri TikTok na YouTube — Akora urwenya rufite umwihariko, cyane cyane yifashishije amagambo asekeje, imyitwarire idasanzwe, n'uburyo avuga.

    Afite umwihariko wo gukoresha imvugo n'amajwi asekeje — Ibi nibyo bituma abantu bamukunda, kuko uburyo avuga ibintu biba byoroshye gutuma abantu baseka.

    Yatangiye urwenya nk'akazi k'umwuga mu myaka ya vuba — Nubwo urwenya rwahoze ari igice cy'imyidagaduro mu Rwanda, abanyarwenya nka Nzovu barimo kuruzamura ku rundi rwego.

    Akunda gukoresha amagambo arimo urwenya rusanzwe mu buzima bwa buri munsi — Ibi bituma abantu bamufata nk'umunyarwenya ubegereye, bakisanga mu mikino ye.

    Yakinnye mu mashusho atandukanye y'urwenya — Ashobora kuba yaragaragaye mu makinamico cyangwa amashusho y'urwenya (skits) yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yaka Mwana ni umunyarwenya  uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube. Mu kiganiro kimwe, yavuze ko yatangiye kunywa inzoga afite imyaka itatu.

    Akunze kugaragara mu biganiro bitandukanye kuri YouTube, aho asangiza abakunzi be ubunararibonye bwe mu buzima, urwenya, ndetse n’ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye.   

    Yaka Mwana akorana n’abandi banyarwenya bazwi mu Rwanda, nka Kanyombya, bakorana ibiganiro by’urwenya bishimisha abakunzi babo.

    Mu bindi biganiro, Yaka Mwana yagiye atangaza amateka ye, harimo n’ibijyanye n’ubuzima bwe bwite, nko kuba yararasiwe mu ntambara ya M23. 

    Umunyarwenya Yaka yabwiwe ko yemerewe impano ya telefoni na Niyo Bosco


    Nzovu yavuze ko akunda The Ben kubera ko yamutumiye mu gitaramo cye, bamubwira ko yamugeneye telefoni




    Umunyarwenya Joshua yibanze cyane ku bakobwa b’ikimero muri iki gihe



    Umunyarwenya Rumi Rwagaju yibanze cyane ku mibereho y’agace aturukamo



    Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa RBA yatanze ikiganiro kibanze ku rugendo mu itangazamakuru



    Dj Brianne wamamaye mu kuvanga imiziki yitabiriye iki gitaramo cy’urwenya





    Umunyarwenya Isacal yongeye kwishimirwa mu buryo bukomeye bitewe n’ingingo yibanzeho



    Yaka ubwo yari kumwe na Fally Merci ku rubyiniro baganiriza abantu banyuranye

    Ibihumbi by’abantu bari bakoraniye muri Camp Kigali, mu gihe bamwe batabashije kwinjira kubera kubura aho kwicara

    Yaka yateye urwenya yibanze cyane ku bihe yanyuzemo ubwo yari muri Congo
    Umuhanzikazi Akaliza Shimwa Gael w’imyaka 10 y’amavuko yagaragaje impano ye ubwo yasubiragamo indirimbo zinyuranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152570/the-ben-na-niyo-bosco-bahaye-impano-yaka-na-nzovu-nyuma-yo-kemeza-abantu-muri-gen-z-comedy-152570.html

  • Hamuritswe ubushakashatsi bugamije kubungabun… – #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n'ikigo cy'indashyikirwa mu micungire y'ibinyabuzima n'imicungire y'umutungo kamere (CoEB) muri kaminuza y'u Rwanda (UR), batangije ubushakashatsi bugamije gucukumbura no kubungabunga ibiti bibumbatiye amateka n’umuco mu Rwanda.

    Ni ubushakashatsi buzibanda cyane ku biti bimaze igihe kinini, bibyibushye, bifite amateka haba mu muco ndetse n’ibindi byaba byaravuyeho ibitekerezo.

    Mu rwego rwo gukusanya amakuru, hazakoreshwa uburyo bwo gutanga amakuru ku bazi neza aho ibyo biti byaba biherereye, gutanga amakuru agendanye n’ibyo biti, …

    Mu birori byo kumurika uyu mushinga, Beth Kaplin, Umushakashatsi Mukuru wa CoEB yavuze ko mu Rwanda hari ibiti byinshi bibumbatiye amateka ariko mu gihe bitamennyekanye ngo birindwe, byazazimira n’amateka akazimira.

    Yasobanuye kandi uyu mushinga uzafasha mu Kubona uburyo bwiza bwo kubona imbuto kavukire yo kugarura ubwoko bw’ibiti kavukire, kuboneka kw’amakuru y’ibiti kavukire mu Rwanda, Kongera ubumenyi bwabaturage ku kamaro k’amoko y’ibiti kavukire …

    Bimwe mu biti by’amateka harimo imivumu, Inyabutatu ya Rwanda, imisave, Verminia amygdalena, Dracaena afromontana ….

    Nyuma yo kumurika uyu mushinga, abitabiriye ibirori byamurikiwemo uyu mushinga bahawe impano z’imbuto z’ibiti bibumbatiye amateka n’umuco nyarwanda.

    Hamuritswe umushinga wo gukora ubushakashatsi bugamije kumenya ibiti by’amateka biri mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152560/hamuritswe-ubushakashatsi-bugamije-kubungabunga-ibiti-byamateka-mu-rwanda-152560.html

  • Tujyane i Huye mu kigo cy'icyitegererezo gifasha abantu kwigobotora ububata (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byivurizamo urubyiruko, abagabo n'abagore ndetse n'abakuze cyane, bose bafite ikintu kimwe kibahahuriza. Ububata! Ku bantu bagowe no guhita babyumva, ububata ni imbaraga z'ikibi, zigufata bugwate zikakwambura uburenganzira ku buzima bwawe bwite.

    Bahurira muri ibi bitaro kugira ngo bibafashe kwigobotora izi mbaraga z'ikibi.

    Kuri benshi bitangira ari ibisanzwe bikabaviramo ububata nyuma. Umunyeshuri muto ushaka kwimara agahinda ka mwarimu akanywa ku rumogi, umukarani utwara ibicuruzwa akarara mu kabari ashaka kwimara umunaniro, n'abandi benshi. Igihari ni uko buri wese aba afite inkuru ye yatumye agera aho.

    Reka ndeke kubicisha amatsiko. Ibi bitaro ntabindi ni 'Huye Isange Rehabilitation Center', bikaba bishizwe kwakira no kuvura abagizweho ingaruka n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, cyangwa indi myitwarire ishobora kugira abantu imbata.

    Iyi myitwarire ni myinshi ariko kugira ngo byumvikane neza, wavuga nko kumenyera cyane gukina imikino y'amahirwe 'betting'.

    Nyuma yo kubona ko ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge gikomeje gufata indi ntera mu muryango Nyarwanda, mu 2015 ku bufatanye bw'inzego zitandukanye za Leta na za Minisiteri, nibwo iki kigo cyashinzwe, na cyane ko muri iyo myaka uburyo bwo kwita kuri iki kibazo mu mujyo w'ubuvuzi, bwari bukiri hasi mu gihugu.

    Mu ntangiriro za 2016, iki kigo cyatangiye kwakira abantu, gihabwa inshingano zo kwakira abafite ibibazo byo kuba imbata z'ibiyobyabwenge, n'izo kuba ikigo cy'icyitegererezo mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu buryo bwo kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe abagizweho ingaruka n'iki kibazo.

    Akenshi kugira ngo umuntu abe imbata aca mu byiciro bine: Icya mbere usangamo abantu bakoresha ibishobora kubatera ububata ariko bakabikoresha ku buryo babasha kubigenzura, aha wavuga nk'inzoga n'ibindi.

    Mu cyiciro cya kabiri usangamo abantu bakoresha ibiyobyagwenge cyangwa ibindi, bigasa nk'ibishaka gufata indi ntera ariko bitarateza ibibazo.

    Mu cyiciro cya gatatu haba harimo abantu baba batangiye kugirwaho ingaruka n'ibiyobyabwenge, bagatangira no kugorwa kubigenzura. Umuntu ugeze muri iki cyiciro byinshi mu byo yitagaho arabihagarika.

    Mu cyiciro cya kane haba harimo babandi babaye imbata. Nta kintu baba bagikora, kuko ahanini usanga ubuzima bwabo bushingiye kuri bya biyobyabwenge bafata.

    Tugaruke kuri bya bitaro! Mu minsi ishize narabisuye, nsanga ubuzima buba busanzwe. Ahantu umuntu avurwa, akagaburirwa, akidagadura ndetse agakurikiranwa by'umwihariko ntacyo wahanganya.

    Icyakora ni ahantu abahageze baba bari mu rugamba rukomeye rwo gusubira mu buzima busanzwe, kuko bahajya bahunga bwa buzima bubakururira mu bubata.

    Nta modoka iba yemerewe kwinjiramo. Ukinjira icyitwa telefoni n'amafaranga ubisiga aho bagusakira, impamvu nta yindi ni ukugira ngo hirindwe icyatuma abarwayi babamo bateshuka ku ntego zabo baba bahatana ngo zigerweho.

    Amwe mu makuru ya mbere nakiriye nyuma yo kwinjira, ni uko iki kigo cyakira abarwayi mu byiciro bibiri by'ingezi aho icya mbere ari icy'abakeneye kwitabwaho babamo n'abandi baba bataha.

    Ababamo ntabwo bagomba kurenga 100 kandi hakakirwa ab'igitsina gabo n'abigitsina gore.

    Nubwo abantu baba bahuje ibiyobyabwenge n'ingano yibyo bafata, buri wese yitabwaho mu mwihariko we.

    Muri iki kigo ahanini hakirwa abantu bari muri bya byiciro bibiri bya nyuma by'ububata, kuko usanga ari bo baba bakeneye kwitabwaho byihariye.

    Iyo uhazenguruka uba ubona abantu benshi, ariko buri wese ari muri gahunda ze, nubwo habaho izindi rusange zikurikizwa buri munsi.

    Natunguwe no kuhasanga abanyamahanga bo mu Burundi, RDC, Gabon, n'ahandi. Umwe muri bo yambwiye ko 'Iwacu nta kigo nk'iki gihari, nahisemo kuza aha ngo nkire. Mpamaze amezi atatu.'

    Mu gitondo iyo babyutse bamwe bakora imyitozo ngororamubiri, nyuma bagafatira hamwe ifunguro ya mu gitondo, abakurikiranwa ku giti cyabo cyangwa mu matsinda bakajya kureba abaganga babitaho.

    Saa sita aba ari umwanya wo gufata ifunguro, nyuma bakaruhuka kugeza saa cyenda, abakurikiranwa bakongera kwitabwaho. Ifunguro rya nijoro rifatwa saa moya n'igice, bakaruhuka saa tatu n'igice z'ijoro.

    Bagira n'umwanya w'imikino itandukanye nka billiards, pingpong, dames, igisoro, abakenera kugina basketball n'umupira w'amaguru bagaherekezwa hanze y'ibitaro.

    Abarwayi baba mu cyumba gisangirwa na babiri muri ibi bitaro, umwe yishyura 8.200 Frw ku munsi, mu gihe uba mu cyumba cyihariye yishyura 15.200 Frw ku munsi. Kurya no kwitabwaho n'abaganga nabyo biba bikubiye muri iki kiguzi.

    Amatsiko yaranyishe mbaza Umuyobozi Mukuru wa Huye Isange Rehabilitation Center, Dr Rwagatare Patrick, niba hari umuntu ujya ukira burundu avuye muri iki kigo nyuma y'ibiba byakozwe ngo bagire ibyo basiga inyuma mu buzima bwabo.

    Yansubije agira ati 'Ubu ni ubuvuzi bw'umwihariko, guherekeza umuntu ni urugendo. Nta muti w'igitangaza dufite dushobora gutanga ku buryo icyo umuntu yanywaga cyose ahita agihurwa,'

    'Mu bo twakira hari abakora urugendo bagasohoka, hakaba n'abashobora kumara imyaka nk'itandatu cyangwa 10 bakongera bagasubira. Ibyo nabyo tubifata nk'ibisanzwe mu rugendo. Biragoye rero kuvuga ngo aba barakize burundu, ikiba ni ukubana nabo bagakomeza gutera intambwe igana imbere.'

    Kuva mu 2015 kugeza mu mpera za 2024, abarwayi banyuze muri iki kigo bari 2.278. Impuzandego umurwayi amara mu bitaro ni hagati y'ukwezi kumwe n'amezi atatu, ndetse hakaba abagenda nyuma y'igihe runaka bakagaruka.

    Abarwayi benshi muri ibi bitaro ni abakoresha urumogi kuko bangana na 38% by'abakirwa bose, hagakurikiraho abakoresha mugo 'heroine' bangana na 34%.

    Ku mwanya wa gatatu haza abakoresha inzoga bangana na 31%.

    Hari abandi bakoresha imiti itangirwa kwa muganga ishobora gukora nk'ibiyobyabwenge bangana na 0.07%, abakoresha Cocaine bangana na 0.02% hagaheruka ababa barabaye imbata y'imyitwarire runaka nk'imikino y'amahirwe bangana na 0.02%.

    Huye Isange Rehabilitation imaze kunyuramo abarwayi basaga ibihumbi bibiri

    Muri HIRC hari inyubako zitangirwamo serivisi nyinshi zigamije gufasha abarwayi

    Ibi bitaro byatangijwe mu ntangiriro za 2016

    Muri ibi bitaro hari ibikorwa bitandukanye bifasha abarwayi gukora imyitozo ngororamubiri

    Iyi ni inyubako ab’igitsina gabo baherwamo ubufasha bwihariye

    Iyi nyubako yifashishwa n’abaganga batandukanye nk’ibiro byabo

    Aha ni kuri ‘reception’ ahakirirwa abaje bagana ibi bitaro

    Umuyobozi Mukuru wa Huye Isange Rehabilitation Center, Dr Rwagatare Patrick, yavuze ko urugendo rwo gukira ububata rushobora no gufata imyaka irenga 10

    Iyi mashini iteye imbere ku buryo bidatwara iminota iri hejuru ya 25 mu gutanga ibisubizo

    Iyi ni imashini ishyirwamo inkari z’abarwayi hakaboneka ibiyobyabwenge bafite mu mibiri yabo

    Umwanya munini abarwayi baba batanga ibikenewe ngo bakorerwe ibizamini, aha nahahuriye n’umwe muri bo amaze gutanga inkari ngo hapimwe ingano y’ibiyobyabwenge biri mu mubiri we

    Laboratwari yo muri HIRC ifite ibikoresho bitandukanye

    Umuganga ukora muri laboratwari aba afite akazi gakomeye, kuko ibisubizo atanga ni byo bitanga umurongo ugaragaza uburyo umurwayi yitabwaho

    Iyi ni laboratwari ifatirwamo ibizamini by’abarwayi

    Iyo abarwayi batanze inkari kugira ngo hapimwe ingano y’ibiyobyabwenge, ibisubizo biboneka mu gihe cya vuba

    Amacumbi yo muri HIRC aba asa neza

    Iyi ni inyubako ab’igitsina gore baherwamo ubufasha bwihariye bujyanye nabo muri ibi bitaro

    Amacumbi yo muri HIRC ni uko aba ameze

    Iyo amasaha yo kurya yateganyijwe, abarwayi baba muri ibi bitaro bahurira muri iyi nzu yo kuriramo

    Ababa muri ibi bitaro bagaburirwa amafunguro y’ubwoko bwose kandi akaba ari ho ategurirwa

    Iyi ni inzu mberabyombi yifashishwa n’abarwayi mu kwidagadura bareba filimi, indirimbo n’ibindi

    Umwe mu mikino ikinirwa imbere muri ibi bitaro ni billiards

    Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100 babamo

    Ibi bitaro biherereye aho wakita nko mu marembo y’Umujyi wa Huye kuko uba ari bwo ukiwinjiramo

    Uyu ni umuganga uvura indwara zo mu mutwe witwa Sugira Léonce, ufasha ababa barwariye muri HIRC

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyane-i-huye-mu-kigo-cy-icyitegererezo-gifasha-abantu-kwigobotora-ububata

  • Umunye-Congo wimwe uburenganzira bwo gutaha akegura intwaro – Inkuru ibabaje ya Nsengiyera – #rwanda #RwOT

    Biryana kurushaho, iyo igihugu cyawe wimwemo uburenganzira gifite imitungo, mbese kirimo ubuzima nyamara wowe uri kwicirwa isazi mu jisho mu nkambi, igihugu cyawe kiri kubyazwa umusaruro n'abimitse ikibi bamunzwe n'ingengabitekerezo ya jenoside.

    Ibyo ni byo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi, Abanyamulenge, Abahima n'abandi babayemo imyaka agahishyi mu bice bitandukanye by'Isi, nyamara igihugu cyabo kiri kubyazwa umusaruro n'abicanyi ba FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Nsengiyera John ni umwe muri bo. Ni Umunye-Congo wamaze imyaka 29 mu nkambi zo mu Rwanda aho yahuze ibikorwa by'ubwicanyi bikorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitijwe umurindi n'ubutegetsi bw'iki gihugu.

    Uyu musore wakunze kugaragaza cyane ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kunamura icumu, we na begenzi baratabaje ariko ntibumvwa, icyakora akagaragaza ko nubwo ibyo byakwanga bazasubira ku butaka bwabo ku kabi n'akeza.

    Ubwo muri Werurwe 2024 abo mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi bigaragambyaga, basaba ko ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda buhagarara, Nsengiyera yongeye kugaragara mu mvugo yateye benshi intimba.

    Ati 'Intambara zizashira ari uko hariya hantu tuhabonye. Ni iwacu. Tugomba gusubira mu rugo imyaka 28 irahagije. Nta cyizere na kimwe tuzigera dutakaza ku butaka bwa ba sogokuruza. Twabusigira FDLR se? Ni iwabo? Icyizere kiracyahari. Abana bacu bari kurwana muri M23, muri Twirwaneho n'abandi Bahima bari kurwana muri Ituri, bose bashaka kugira ngo benewabo bahabwe uburenganzira nk'ubw'abandi benegihugu.'

    Nsengiyera ntiyahwemye kugaragaza akababaro amazemo imyaka irenga 28 kubera kwimwa uburenganzira ku gihugu cyabo

    Icyo gihe Nsengiyera yakomeje avuga ko niba ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka kubirukana muri RDC bugomba kubaha ubutaka bwabo, aho kubirukana ku butaka bwayo ndetse bagakorerwa Jenoside.

    Ni imvugo yumvikana kuko mu nama y'i Berlin ubwo Afurika yacibwagamo imirwi, igice kimwe cy'ubutaka bw'u Rwanda cyometswe kuri Congo (hagiye ubuso bwa kilometero kare 124. 553) harimo ibice byo muri Kivu y'Epfo na Kivu ya Ruguru. Ikindi gice kingana na kilometero kare 17.715 cyomekwa kuri Uganda.

    Kuva icyo gihe, u Rwanda rwasigaranye ubutaka buto buri ku buso bwa kilometero kare 26.338, ubwo butaka rwambuwe bujyana n'abaturage bari babutuyeho.

    Nsengiyera ati 'Niba batadushaka nibaduhe ubutaka bwacu aho kutwirukana gutyo gusa. Amahanga nadashaka kubidukemurira, dutekereza ko tuzabyikemurira. Abari kurwana ni abana bacu, ni twe turi aha tumaze imyaka 28 bari kurwanira n'abandi bari yo bari kwicwa.'

    Icyo gihe Nsengiyera wabonaga yuzuye intimba yakomeje kugaragaza ko ibihugu byari bikomeje gushinja u Rwanda byirengagiza ukuri, akabisaba guceceka kuko ntacyo byabamariye kuko byose birangira Abanye-Congo bicwa, ari bo babiguyemo.

    Ati 'Niba badakeneye kuduha uburenganzira ngo tubeho, nibaceceke twishakire igisubizo mu mbaraga nke dufite. Niba bacecetse kuri Jenoside iri kudukorerwa baceceke no ku bikorwa byo kwirwanaho.'

    Ku wa 13 Mutarama 2024 Nsengiyera yari mu bahagarariye impunzi z'Abanye-Congo baba mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda, bazindukiye kuri za Ambasade zitandukanye bajyanyeyo amabaruwa.

    Nsengiyera yazengurutse kuri ambasade nyinshi z’ibihugu bitandukanye mu Rwanda ariko kumvwa birananirana

    Yari amabaruwa asaba ibihugu n'imiryango itandukanye kugira icyo bakora ngo ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge n'Abahima buhagarare, batangaza ko mu gihe ibyo basaba bitashyirwa mu bikorwa bazirwanaho kugeza basubiye ku butaka bwabo buri kubyazwa umusaruro na FDLR.

    Icyo gihe hari hashize iminsi izi mpunzi zigaragambiriza mu nkambi zitandukanye, zamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi bukorana n'umutwe wa FDLR, n'indi itandukanye mu kwica Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Congo.

    Bageze kuri Ambasade ya Amerika, iy'u Bubiligi, u Bushinwa, iy'u Bwongereza, u Burundi, iya Kenya, ku Biro by'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n'ibindi bihugu.

    Icyo gihe Nsengiyera wari mu bayoboye itsinda ryinjiye muri Ambasade ya RDC mu Rwanda, yatangaje ko mu gihe cy'isaha n'iminota 20 bamaze baganira n'umukozi basanze kuri ambasade, byagaragaye ko batemera na gato ko hari Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Congo.

    Icyo gihe yagize Ati 'Biratangaje kuba batazi ngo dufite inkambi zingahe zirimo Abanye-Congo mu Rwanda, bakatubaza ngo mufite inkambi zingahe? Tukababwira, mu by'ukuri ntabwo babyitayeho kuba turi impunzi hano. Ikindi batubwiraga ngo ibi ni ibintu bya politiki mwebwe mubivemo, tubivemo kandi dushize?'

    Nsengiyera wakuriye mu nkambi atanga umusanzu we areba ko byibura bakumvwa, byarananiranye, yabonye ko uwo musanzu udahagije yiyemeza kujya mu ishyamba gutanga n'imbaraga ze z'umubiri, akifatanya n'abavandimwe be kubohora Abanye-Congo nyuma yo kumara igihe kirekire ku ngoyi y'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Inshuro nyinshi hagaragajwe uburyo ubutegetsi bwa Kinshasa buri gukorera Jenoside Abatutsi, Abahema, Abanyamulenge bo muri RDC ariko ibihugu byinshi byica amatwi

    Ubwo ku wa 27 Mutarama 2025 M23 yafataga Umujyi wa Goma, Nsengiyera yari umwe mu ngabo za M23 zagaragaye muri uyu mujyi ubona ko bishimiye iyo ntambwe ikomeye aba basore n'inkumi baharanira uburenganzira bwabo bari bagezeho.

    Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Kavumu uherereye mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ndetse ko wafashe n'ikibuga cy'indege cyaho.

    Nyuma hagaragaye amashusho n'amafoto by'abarwanyi ba M23 bifotoreza kuri icyo kibuga, harimo n'iya Nsengiyera wifataga ifoto, bigaragara ko ari mu bo ku mirongo y'imbere bafashe Ikibuga cy'Indege cya Kavumu.

    Nubwo bakomeje guterwa imijugujugu n'ubutegetsi bwa Kinshasa n'ibindi bihugu byirengagiza ukuri, birimo n'ibyateje icyo kibazo nk'u Bubiligi, M23 ikomeje kugaragaza itandukaniro aho ikomeje kubohora Abanye-Congo mu bice bitandukanye, uyu mutwe ukavuga ko ibiganiro nibidakunda uzatuza ugeze i Kinshasa ugakuraho ubutegetsi bwamunzwe n'amacakubiri.

    Nyuma yo kubona ko gutanga umusanzu mu buryo bwa gisivili bidahagije, Nsengiyera wari umaze imyaka 28 mu buhungiro yeguye intwaro. Aha yari mu basirikare b’imbere bafashe Ikibuga cy’Indege cya Kavumu

    Abaturage mu nkambi zose bagaragaje akababaro kabo ko kuba impunzi kabone nubwo ibihugu nk’u Bubiligi byateje icyo kibazo byakomeje kwirengagiza umuborogo wabo

    Umwaka ushize impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda zagaragarije amahanga akababaro kazo ko kwimwa uburenganzira ku gihugu cyazo

    Ababyeyi bamaze imyaka agahishyi mu buhunzi bagaragaje uburyo Abanye-Congo by’umwihariko Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahima bakomeje kwicwa amahanga arebera

    Abana bagaragaje akababaro ko kuvukira mu buhunzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunye-congo-wimwe-uburenganzira-bwo-gutaha-akegura-intwaro-inkuru-ibabaje-ya

  • Kamonyi-Rukoma: Basabwe guca ukubiri n'umwanda w'amacakubiri ashingiye ku moko #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi, SP Furaha yasabye Abanyarukoma by'Umwihariko Abanyagishyeshye kuva mu mwanda w'amacakubiri ashingiye ku moko, guca ukubiri n'Ingengabitekerezo ya Jenoside, bakirinda guhishira ikibi. Ni nyuma y'aho mu nteko y'abaturage yo kuri uyu wa Kabiri hari Umuturage wagaragaje uburyo nyuma y'imyaka cumi abana n'umugabo bakabyarana abana batatu, amaze amezi asaga atanu yirukanywe mu rugo azizwa ko ari'Umutwa'.

    Nyirandimubanzi Jeanne, atuye mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi. Avuga ko amaze imyaka 10 abanye n'umugabo babyaraye abana batatu ariko nyuma y'iyo myaka, amezi arasaga atanu yirukanywe mu rugo rwe bikozwe n'umugabo we ashyigikiwe n'ababyeyi be, bitwaje impamvu yo kumubwira ko ari Umutwa, ko nta wajye gusaba umugeni mu batwa.

    Nyirandimubanzi wirukanwe mu rugo rwe azira ko ari Umutwa.

    Yagize ati' Nabanye n'Umugabo wanjye tumaranye imyaka Icumi, dukorana ibintu byose turubaka, tugura imirima, tubyarana abana batatu, umwe wa 12, undi w'imyaka 5 n'uwa Gatatu ufite umwaka umwe'.

    Akomeza ati' Tumaze kubona ibyo byose, iwabo begera umuhungu wabo bamubwira bati ntabwo dushaka ko ubana n'uriya mugore, uriya mugore iwabo ni ABATWA, uriya mugore w'Umutwa ntabwo dushaka ko atubera Umukazana, ubwo nyine umugabo turakimbirana ati wa Mutwa we n'ubundi iwacu ntibagushaka'.

    Nyirandimubanzi, avuga ko yagerageje kuganiriza umugabo we agamije kumwumvisha ko adakwiye kumva abamushuka, amubwira ko iwabo ataribo bamushakiye, ko kandi ubwe azi neza ko yamuzanye abizi neza ko ari Umutwa ariko biba iby'ubusa yanga kumwumva.

    Mu Nteko y'Abaturage i Gishyeshye kuri uyu wa Kabiri.

    Akomeza agira ati' Ubu ng'ubu baranyirukanye ngo iwacu ntabwo babona aho bicara baza gusabira umuhungu wabo, ngo nta Mutwa uragura imodoka y'Umucanga, ngo nta n'Umutwa uzi uko umufuka wa Sima ugura, ngo nta n'Umutwa waryamye ahantu heza ujya atekereza'. Avuga ko bamwirukanye mu rugo, ko kandi uwari umugabo we yitegura gushaka undi mugore.

    Uyu mubyeyi, avuga ko ikibabaje kinamushengura umutima ari uko nubwo yabanye n'umugabo we batarasezeranye byemewe n'amategeko, yagerageje gusaba kurenganurwa nibura agahabwa ku byo yavunikiye, bashakanye ndetse hakanarebwa ku burenganzira bw'abana ariko ngo yagiye yigizwayo ndetse bakanga ku mwumva, n'aho bashatse gukemura ikibazo bagashaka kumuhambiriza bamuhaye udufaranga yita intica ntikize bitewe n'uko bamwe mu bayobozi bahawe amafaranga nkuko ngo Umugabo yabyigambye, amubwira ko ntawe uzamurengera afite.

    Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu mu karere ka Kamonyi-DPC Furaha, imbere y'abitabiriye iyi nteko y'abaturage, yabasabye gukora byose bubakira k'Ubunyarwanda aho kubakira ku moko kuko nta cyiza yazaniye Abanyarwanda uretse gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wa Polisi muri Kamonyi, SP Furaha yabwiye abaturage ko Polisi itazihanganira uwo ariwe wese wagarura Amacakubiri ayo ariyo yose.

    Yarababwiye kandi ati' Mu kirangantego cy'Igihugu cyacu handitsemo UBUMWE, UMURIMO no GUKUNDA IGIHUGU. Ntabwo dukwiye n'Umunsi n'umwe kwirengagiza ahantu uriya mwanda, uriya mwanda, Umwanda ariko Umucafu w'Amoko watugejeje tugapfusha Abanyarwanda. Ni twe Gihugu cya mbere ku Isi cyagize umubare munini w'impunzi kuva amateka y'Isi yabaho. Hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, twakagombye kuba hari intambwe tumaze kwinjiramo neza'.

    Akomeza ati' Ariko!, ushatse umuntu, murabyaranye rimwe, mubyaranye kabiri, mubyaranye Gatatu, hanyuma nyuma y'aho hatangiye kuzamo ubutiku ngo uyu ng'uyu ntabwo yambera Umukazana?, Uwo mwanda ni bwoko ki?'. Ntabwo ibintu by'ingengabitekerezo byo kuvangura Abanyarwanda twabyemera, turaje tubikurikirane'.

    Inteko y'Abaturage i Gishyeshye.

    Yakomeje yibutsa ko Ubumwe bw'Abanyarwanda arizo mbaraga zabo, ko rero ntawe ukwiye kwihanganira abazana umwanda wo kuba bakibona mu ndorerwamo y'amoko. Ati' Uyu ni umwanda mubi cyane'.Yahise asaba byihuse ko iki kibazo gikurikiranwa.

    Meya Dr Nahayo Sylver wari muri iyi Nteko y'Abaturage yasabye abayitabiriye gukomera k'Ubumwe bw'Abanyarwanda, bakirinda amacakubiri ayo ariyo yose hamwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside, batangira amakuru ku gihe kandi barwanya ikibi icyo aricyo cyose, haba aho gituruka n'uwo ariwe wese wabizana.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi yasabye abaturage kubakira k'Ubumwe bw'Abanyarwanda, ko ushaka kugarura amacakubiri ayo ariyo yose atazihanganirwa.

    Ingengabitekerezo ya Jenoside, Amacakuburi n'amakimbirane ashingiye ku moko bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kamonyi kuko uretse muri iyi nteko y'abaturage ba Gishyeshye mu Murenga wa Rukoma, mu cyumweru gishize nabwo mu nteko y'Abaturage aho Meya n'izindi nzego z'Umutekano zirimo Polisi na RIB mu Murenge wa Runda hagaragaye abaturage bahamya neza ko mu gace baherereyemo hakigaragara Ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri ashingiye ku moko.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/02/21/kamonyi-rukoma-basabwe-guca-ukubiri-numwanda-wamacakubiri-ashingiye-ku-moko/