Blog

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye igitaram… – #rwanda #RwOT

    Uyu muririmbyi yabivuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ubwo yataramiraga ibihumbi by’abantu bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika cy'umuryango Global Citizen. Ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bibereye mu Rwanda, nyuma ya Kendrick Lamar wahataramiye mu Ukuboza 2023.

    Bwari ubwa mbere John Legend ataramiye i Kigali, kandi “nanyuzwe n’uburyo mugaragaza ko mwishimye”. Uyu mugabo yavuze ko ari ubwa mbere ataramiye mu Rwanda, ndetse ni ubwa mbere ataramiye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Uyu munyamuziki yagaragaje ko umuziki n’umuco bikwiye guhuzwa kugirango bireme Isi buri wese yishimira. Igitaramo cye kitabiriwe na Perezida Kagame n'umuryango we, ndetse n’umubare munini w’urubyiruko, hamwe n’abanyamahanga benshi baba mu Rwanda.

    John Legend yaserutse yambaye imyenda yahanzwe n’inzu y’imideli ya Moshions, ndetse n’iyahanzwe na Tanga. Ari ku rubyiniro, yabashimiye cyane ku bwo kumudodera imyenda myiza. Ati 'Mwakoze cyane.'

    Ku rubyiniro, yahinduye imyenda inshuro ebyiri, ndetse yasomye ku mazi inshuro enye. Yanyuzagamo akaganiriza abakunzi be, ndetse hari aho yabwiye abafana kubwirana bati ‘ndagukunda’ [Buri wese abwira mugenzi we].

    Asoje kuvuga aya magambo, yaririmbye indirimbo ‘All She Wana Do’. Ni indirimbo yaririmbaga, asaba abakunzi be gufatanya nawe kubyina.

    John Legend yanavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali aherekejwe n’umugore we. Ati “Ndizera ko nawe anezerewe aho ari.'

    Mu gusoza iki gitaramo, uyu mugabo yaririmbye indirimbo nka ‘Green Light’ yakoranye na Dr Andre, asoje kuyiririmba yerekanye abacuranzi be n’abaririmbyi bazanye i Kigali, bamufashije ku rubyiniro. 

    Yavuye ku rubyiniro aririmbye indirimbo ye yamamaye yise “All of me' asoreza kuri 'Wild' maze agira ati 'Murakoze cyane. Mwakoze baturage b’u Rwanda. Imana ibahe umugisha Ndabashimira cyane.'

    Izina rye nyakuri, yitwa John Roger Stephens, ariko akoresha izina rya “John Legend” nk’izina ry’ubuhanzi. Yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, i Springfield mu Mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa piano, n'umukinnyi wa filime. Azwi cyane mu njyana ya R&B, soul, na pop.

    Indirimbo yamenyekaniyeho yitwa “All of Me” yasohotse mu 2013. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku isi yose, igakundwa mu bukwe no mu rukundo.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki yatsindiye kandi yegukanye ibihembo bikomeye bya muzika birimo Grammy Awards 12, Oscar Award, Golden Globe, na Tony Award.

    Yabaye umwe mu bantu bake begukanye ibihembo byose byizwi nka EGOT (Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards, na Tony Awards).

    Ni umuhanzi wageze ku ntebe y'ishuri, kuko yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye Impamyabumenyi mu mategeko ya Gisivili (English & African-American Literature).

    John Legend yashakanye na Chrissy Teigen, icyamamare mu mideli n’itangazamakuru, barushinze muri 2013. Bafitanye abana batatu.

    Album ye ya mbere ye ya mbere yitwa Get Lifted, yasohotse mu 2004. Yamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse inamuhesha igihembo cya Grammy Award.

    Uretse kuririmba, ni umucuranzi w'umuhanga cyane ku piano, kandi akenshi yicurangira mu bihangano bye. Ndetse, yitabajwe na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi, mu ndirimbo zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

    John Legend ni umufatanyabikorwa w'ibikorwa byinshi by'ubugiraneza, cyane cyane bijyanye no guteza imbere uburezi, kurwanya ubukene, no gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

    Ndetse mu butumwa bwe, yemeza gutaramira i Kigali, yavuze ko igitaramo cye kirenze gutanga ibyishimo, ahubwo harimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y'akazi no guhanga udushya.

    Arenzaho ko Afurika kuva na cyera irajwe ishinga no guteza imbere umuco, ndetse yishimira kugira uruhare mu guha icyerekezo umuziki wa Afurika n'inganda ndangamuco muri rusange. Afite ku isoko ibihangano biryoshye birimo nka “Ordinary People,” “Green Light,” na “Love Me Now.”

    John Legend yatangaje ko yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere ndetse n’uburyo yakiriwe

    John w’imyaka 46 y’amavuko yageze ku rubyiniro saa tatu z’ijoro n’iminota 39′, yinjirira mu ndirimbo ze zo hambere

    Umwe mu baririmbyi bihariye John Legend akunze kwifashisha mu bitaramo bye hirya no hino ku Isi

    John yavuze ko yambaye imyambaro yahanzwe n’inzu y’imideli ya Moshions iri mu zikomeye mu Rwanda

    John yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abaririmbye be bataramanye muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena

    Iyi myenda y’inzu y’imideli ya Moshions yaserukanye, ku isoko ihagaze Miliyoni 3 Frw 

    John yavuze ko ari ubwa mbere akoreye igitaramo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba

    John Legend yaririmbye indirimbo ze zamamaye nka ‘Heaven’, ‘Stay with me’ n’izindi

    John Legend yavuze ko umuziki ukwiye kuba ikiraro gihuza abantu aho kubatanya


    John Legend yavuze ko kuva yagera mu Rwanda, we n’umukobwa we bishimiye uburyo bakiriwe






    Umuhanzikazi Bwiza, yabaye umukobwa rukumbi waririmbye mu gitarano cya John Legend

    Benshi mu bitabiriye iki gitaramo, bari bambaye imyambaro igaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame


    John Legend yanaririmbye indirimbo “Feeling Good” yigeze kuririmba mu irahari rya Perezida Biden na Kamala Harris mu 2021

    John Legend ni umugabo w’umunyabigwi, uzwi cyane kuva mu myaka 21 ishize ari mu muziki

    JOHN LEGEND YANDIKIYE AMATEKA I KIGALI KU NSHURO YE YA MBERE AHATARAMIYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152601/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-igitaramo-cya-john-legend-asigira-urwibutso-abakunzi–152601.html

  • Muhanga: Urukiko rwashimangiye igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo kuri Nsanzimana wari Gitifu wa Kabacuzi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 20 Gashyantare 2025 n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, ni nyuma y'uko uregwa akurikiranweho ibyaha bikomoka ku biti 62 bikekwa ko byatemwe mu ishyamba rya Leta mu buryo budakurikije amategeko, nk'uko bivugwa n'ubushinjacyaha.

    Nsanzimana akurikiranweho ibyaha bine bikekwa ko yakoze ubwo yayoboraga Umurenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga mu 2024, birimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, ndetse n'icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ibiti.

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko raporo y'Akarere ka Muhanga yemejwe n'umugenagaciro igaragaza ko ibiti 62 bya Leta ashinjwa gutanga atabiherewe uruhushya bifite agaciro gasaga miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, busaba ko yayishyura, bukanakomeza bushimangira ubusabe bw'uko yakomeza gufungwa by'agateganyo kugira ngo atabangamira iperereza cyangwa agasibanganya ibimenyetso.

    Nsanzimana we yaburanye agaragaza ko atemera ibyavuye mu igenagaciro, akavuga ko byakozwe adahari afunze, agasaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze.

    Yavuze ko ibiti bivugwa yabitemye mu nyungu z'abaturage, agaragaza ko hari ibiti 24 yahaye kompanyi icukura amabuye y'agaciro yitwa MMCO ikabyubakisha ibiraro bifitiye abaturage akamaro, anavuga ko hari ibindi 30 yatemye mu Kagari ka Ngoma, yubakishije ibiraro binyuze muri gahunda y'ubudehe, kandi yari yabanje kubimenyesha umuyobozi ushinzwe ubukungu mu karere aranabimwemerera baganira kuri telefoni.

    Nsanzimana yakomeje avuga ko ibisigazwa by'ibyo biti yabihaye Padiri wa Paruwasi Gatolika ya Kabacuzi nk'umufatanyabikorwa watanze umusanzu w'imashini zo gutema ibiti no gutanga imodoka zabitwaye, akumva bitagize icyaha.

    Ni impamvu urukiko rutigeze ruha agaciro, kuko kuva ku wa 06 Ukuboza 2024, ubwo Nsanzimana Védaste yatabwaga muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), muri uko kwezi Urukiko rw'Ibanze rwa Kiyumba rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo ahita ajyanwa mu igororero rya Muhanga.

    Nyuma yaje kujurira, ahabwa kuburana ubujurire ku wa 06 Gashyantare 2025, maze ku wa 13 Gashyantare 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rusubika isomwa ry'umwanzuro w'urwo rubanza, byimurirwa ku wa 20 Gashyantare 2025, ari na bwo hatangazwaga gukomeza gufungwa by'agateganyo kwa Nsanzimana Védaste, mu gihe hagitegerejwe kuzaburana mu mizi.

    Ingoro y’Ubutabera y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-urukiko-rwashimangiye-igifungo-cy-iminsi-30-y-agateganyo-kuri

  • Misiri yatsinze Amavubi y’abagore mu mukino u… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Gashyantare 2025 ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu bagore yari yakiriye iya Misiri mu majonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Africa kizabera muri Morooc muri 2026.

    Ni umukino watangiye u Rwanda rudahabwa amahirwe kubera uko rwagiye rwitwara mu mikino itandukanye rwagiye rukina mu cyiciro cy'abagore. 

    Mu gice cya mbere abakinnyi ba Misiri barangajwe imbere na Nour Fahim bagerageje kugora u Rwanda ariko ba myugariro b'u Rwanda barimo Imaniraguha Loise na Emerance bugarira neza cyane.

    U Rwanda narwo rwanyuzagamo rukataka ikipe y'igihugu ya Misiri ariko ba myugariro ba Misiri barangajwe imbere na Nadda Emad Awad bahagarara neza. Uko guhangana hagati y'ibihugu byombi mu kibuga ni byo byaranze igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

    Mu gice cya kabiri abakinnyi b'u Rwanda bagerageje kwataka ngo barebe ko inkoko iri iwayo yashonda umukara. Ku munota wa 46 Mukeshimana Dorothee yagerageje kuzamukana umupira ariko umunya Misiri Nour Abdel wari wabaye ibamba mu bwugarizi yongera gutabara.

    Misiri yongeye kurokoka ubwo Uwitonze Nyirarukundo yageraga imbere y'izamu maze akarekura ishoti rikomeye ariko umuzamu wa Misiri Habiba Emad Sabry Mohamed aratabara.

    Misiri yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Habiba Esam Mohamed Hafiz nyuma yo gucika ba myugariro bose b'u Rwanda bakamwihorera batekereza ko yaraririye ariko abasifuzi bemeza ko ari igitego.

    Igitego cya Habiba Esam Mohamed Hafiz ni na cyo cyasoje umukino kuko warangiye Misiri itsindiye u Rwanda imbere y’abafana barwo igitego 1-0.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki 25 Gashyantare 2025. Ikipe izarokoka hagati ya Misiri n’u Rwanda izakomeza mu ijonjora rya kabiri maze izaricika ibone itike yo gukina igikombe cya Africa kizabera muri Morooc muri 2026.
     

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Misiri

    Umukino wahuje u Rwanda na Misiri mu majonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa warangiye u Rwanda rutsindiwe mu rugo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152589/misiri-yatsinze-amavubi-yabagore-mu-mukino-ubanza-wo-gushaka-itike-yigikombe-cya-afrika-am-152589.html

  • Ntimuzahabure! ibirori bidasanzwe birarimbanyije muri The Shooters Lounge #rwanda #RwOT

    Banyarwanda, Banyarwandakazi, ejo ntimuzacikwe! Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, imihanda yose izaba iyobowe n'ibyishimo n'urukundo rwo kwidagadura, kuko Shooters Lounge, iherereye mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Kimihurura, ku muhanda wa KG 674 St, izakira igitaramo cy'amateka!

    Ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, abantu bose bazaba bari gutumbira aho ibyishimo bizaba bikubye inshuro nyinshi!

    Uyu ni umunsi mutagomba gucikwa n'iyo mpamvu mwese muhamagariye kuza kwifatanya n'abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro mu ijoro ridafite uko risa.

    Eric SEMUHUNGU azaba ari we muhoster w'iki gitaramo, akaba azayobora ibirori ku buryo bizashimisha buri wese uzahaboneka.

    Abafana b'umuziki w'injyana zitandukanye, mwitegure ibyiza! Aba deejay bazasusurutsa iri joro ni abahanga bazwi mu gutanga ibyishimo mu muziki:
    DJ Pius — Umwe mu ba DJs akaba ari n'umuhanzi w'indirimbo ukunzwe mu Rwanda no mu karere, azagaragaza ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki ushimisha buri wese.

    DJ Caspi Nyirabyo — Nawe ntazabura gushyiraho umwihariko we, azahundagaza injyana zidasanzwe zizatuma abantu badahagarika kubyina.

    X The DJ RW — Umwe mu basore bafite ubuhanga budasanzwe mu kuvanga umuziki, azazana umudiho utagira uko usa muri SHOOTERS LOUNGE.

    Ibirori ntibyakuzura hatariho MC Nario, uzaba ari ku mwanya w'umusangiza w'amagambo, azamenya uko abari aho bataramirwa uko bikwiye.

    Uyu musore azafatanya n'aba DJs gutuma ibirori bigenda neza, maze abantu bibagirwe imihangayiko ya buri munsi.

    Nk'ibisanzwe, Aba Traffic bazaba bari gukora akazi kabo, bashimisha abitabiriye ikirori, bakayobora imyidagaduro mu buryo butangaje, bakarushaho gutuma SHOOTERS LOUNGE yaka umuriro!

    Ntuzacikwe! Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, SHOOTERS LOUNGE izaba iri kugurumana! 
    Ni ahantu heza ho guhura n'inshuti, kwidagadura no kuryoherwa n'umuziki utagira uko usa.

    Niba ukunda ibirori bidasanzwe, ibi ni ibyawe. Kandi nk'uko bisanzwe, igihe ni iki cyo kwishimira ubuzima no kugaragaza urwego rw'imyidagaduro y'i Kigali.

    Eric Semuhungu ni we uzaba ari umu-hoster w'iki gitaramo, akaba azafatanya n'abanyamwuga bo mu myidagaduro kugira ngo ibyishimo bibe 100%!
    MC Nario, uzaba ari ku mwanya w'umusangiza w'amagambo, azamenya uko abari aho bataramirwa uko bikwiye.
    DJ Pius — Umwe mu ba DJs akaba ari n'umuhanzi w'indirimbo ukunzwe mu Rwanda no mu karere, azagaragaza ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki ushimisha buri wese.
    DJ Caspi Nyirabyo — Nawe ntazabura gushyiraho umwihariko we, azahundagaza injyana zidasanzwe zizatuma abantu badahagarika kubyina.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/ntimuzahabure-ibirori-bidasanzwe-birarimbanyije-muri-the-shooters-lounge/

  • Amakipe y’i Madrid yatomboranye: Uko tombora ya 1/8 cya UEFA champions league yagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tombola ya 1/8 cya UEFA Champions League yasize hamenyekanye uko amakipe azahura, aho imikino ikomeye cyane itegerejwe.

    Dore uko yatomboranye:

    • PSG vs Liverpool — Imwe mu mikino ikomeye, aho PSG ya Mbappé izahura na Liverpool ya Klopp.
    • Real Madrid vs Atletico Madrid — Derby y'i Madrid izaba iryoheye ijisho.
    • Feyenoord vs Inter Milan — Feyenoord izagerageza guhangana n'Inter Milan ifite ubunararibonye bukomeye.
    • Borussia Dortmund vs LOSC Lille — Dortmund ishaka kwerekana imbaraga imbere ya Lille.
    • Club Brugge vs Aston Villa — Aston Villa izashaka gutera imbere muri Champions League.
    • PSV Eindhoven vs Arsenal — Arsenal ifite intego yo kugera kure muri iri rushanwa.
    • Bayern Munich vs Bayer Leverkusen — Amakipe yo mu Budage azacakirana mu mukino ukomeye.
    • Benfica vs FC Barcelona — Barcelona izagerageza kwikura imbere ya Benfica ishobora gutungurana.

    Iyi mikino izaba ikomeye cyane, aho buri kipe izaharanira kugera muri 1/4.

    Source : https://yegob.rw/amakipe-yi-madrid-yatomboranye-uko-tombora-ya-1-8-cya-uefa-champions-league-yagenze/

  • Intore ziri ku Rugerero muri Musanze na Ngororero zubakiye inzu abatishoboye – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwubatse inzu ebyiri mu Karere ka Musanze, mu mirenge ya Cyuve na Busogo, mu gihe abo mu Karere ka Ngororero na bo bubatse inzu ebyiri, mu mirenge ya Ngororero na Muhororo.

    Abaturage bubakiwe bagaragaje ibyishimo bavuga ko batari bafite aho kurambika umusaya ndetse bamwe bavuze ko aho bari batuye batari bizeye umutekano w'ubuzima bw'abo kuko inzu bari batuyemo zashoboraga kuba zabagwaho.

    Muhawenimana Clémence wo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, ni umwe mu baturage bari kubakirwa. Yavuze ko yishimye cyane kuko yabonye aho kuba kuko we n'abana be ntaho kuba bari bafite.

    Ati 'Inzu nabagamo imvura yaraguye iragwa kandi nta bushobozi bwo kwiyubakira nari mfite, nyuma ubuyobozi hamwe n'abaturage bakusanyije ubushobozi bagura amabati, hanyuma uru rubyiruko ruri ku Rugerero na rwo rumpa umuganda kandi aho bigeze ndabona mu minsi mike inzu izaba yuzuye.'

    Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Cyuve, Usabye Emmanuel, yavuze ko Intore ziri ku Rugerero zibafasha cyane mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage ndetse ko ubwitabire n'ubwitange byabo bigira uruhare rukomeye mu gukemura bimwe mu bibazo biba biri mu baturage.

    Yagize ati, 'Turashimira cyane izi Ntore ziri ku Rugerero kuko ibyo bakora byose babikora kubera ubwitange n'ubushake kuko nta gihembo bahabwa kandi ubwo bwitange bwabo ni bwo butuma ibi byose mubona bigerwaho.'

    Urihabwa Tito, Intore yo ku Mukondo mu Murenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero, yavuze ko nk'Intore ziri ku Rugerero bashimishwa no kubona bagira uruhare mu gukora ibikorwa bifitiye inyungu abaturage kuko baba basanzwe baziranye yewe rimwe na rimwe ugasanga mu bakeneye ubufasha haba harimo n'ababyeyi babo.

    Ati 'Ibi dukora ntabwo tubikora tubihatirijwe ahubwo ni ukubera ko natwe tubona ari ngombwa kuko usanga bamwe mu bakeneye ubufasha haba harimo n'ababyeyi bacu, rero ntabwo tujya twiganda mu gutanga umusanzu wacu nk'urubyiruko.'

    Umukozi muri MINUBUMWE ushinzwe itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya porogaramu z'Itorero, Rujuga Justin, yashimye uruhare rw'Intore z'Inkomezabigwi mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu, bibanda ku bibazo byagaragajwe n'inzego z'ibanze.

    Ati 'Mu mpera z'icyumweru ni ukuvuga buri wa Gatanu buri Karere kaduha raporo y'ibikorwa by'Intore ziri ku Rugerero, byaba iby'imirimo y'amaboko, ibiganiro ndetse n'ubukangurambaga. Biragaragara ko uru rubyiruko rukorana umurava kubera urukundo bafitiye igihugu cyabo nk'intore zibereye u Rwanda. Icyo tubasaba ni ugukomerezaho.'

    Urugerero ruba mu byiciro bitatu, birimo imirimo y'amaboko, ibikorwa by'ubukangurambaga nk'ibiganiro, ndetse n'akarasisi. Biteganyijwe ko Urugerero rw'Intore z'Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ruzasozwa tariki 28 Gashyantare 2025.

    Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda igihugu no kugiteza imbere, barangwa n'ubumwe, n'ubwitange.

    Gahunda yo kwitangira u Rwanda ku Rugerero ni inkingi y'iterambere ryihuse rishingiye ku muco wo kwigira n'ubudaheranwa mu Banyarwanda. Iyi gahunda ituma Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato bamenya amateka n'umuco by'u Rwanda, batora ishyaka ry'u Rwanda ribaremamo kurukunda, kurwitangira no kwimakaza ubumwe bwabo.

    Kwitangira u Rwanda ku Rugerero byunganira gahunda za Leta zisanzweho zubaka ubumwe, kwimakaza indangagaciro zo gukunda u Rwanda no kunoza umurimo bigeza Abanyarwanda n'urubyiruko by'umwihariko ku kwigira no kwihesha agaciro.

    Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 z’iri ku rugerero zubakiye inzu abaturage batishoboye

    Intore zashimiwe uburyo zitwaye ku Rugerero

    Intore ziri ku Rugerero mu Murenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero bafatanyije n’abaturage bubakiye inzu Nduhirabandi Tasiyana utagiraga inzu yo kubamo

    Akarima k’igikoni kubakiwe kubatswe n’Intore z’iri ku Rugerero

    Intore ziri ku Rugerero ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze bari kubakira inzu umuturage utishoboye utari ufite aho kuba

    Intore zo mu Murenge wa Ngororero, Akagari ka Nyange ku bufatanye n’abaturage bujurije inzu Yamfashije Pelagie utagiraga aho kuba

    Inzu iri kubakwa n’Intore z’iri ku Rugerero mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze

    Inzu yuzurijwe umuturage utishoboye mu Murenge wa Muhororo Akagari ka Bweramana

    Muhawenimana Clémence, Umuturage uri kubakirwa wo mu Murenge wa Cyuve ari gufatanya n’Urubyiruko ibikorwa byo kumwubakira

    Nyirandepandanse Bernadette, wo mu Murenge wa Busogo uri kubakirwa ari gufatanya n’Intore imirimo yo kumwubakira

    Umukozi muri MINUBUMWE Ushinzwe Itegurwa n'Ishyirwa mu bikorwa rya porogaramu z'Itorero, Rujuga Justin, yashimye ibikorwa byIntore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 z’iri ku Rugerero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intore-ziri-ku-rugerero-muri-musanze-na-ngororero-zubakiye-inzu-abatishoboye

  • Kamonyi-Mugina: Umuntu bamwishe bamutwara isura n'ikiganza #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Mataba Nord, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 hagaragaye umurambo w'umugabo witwa Ngirababyeyi Aimable w'imyaka 68 y'amavuko wishwe. Abamwishe, bakase isura n'ikiganza barabitwara.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com, bavuga ko uyu mugabo bamubonye aryamye kugasozi yapfuye babonye uko yari ameze bakeka ko yishwe kuko yaciwe ukuboko kwe kw'ibumoso bagatwara ikiganza, ndetse bakanamukata isura bagatwara, ibyo bavuga ko ntawabyikora.

    Uyu Nyakwigendera, Ngirababyeyi Aimable amakuru agera ku intyoza.com ni uko avuka mu Karere ka Ngororero ariko akaba afite iranganuntu yafatiye ku Mugina. Bivugwa kandi ko umugore bashakanye bari baratandukanye.

    Abamubonye bwa mbere aho yari yiciwe cyangwa yashyizwe amaze kwicwa bavuga ko yari aryamye acuritse umutwe, yambaye umupira w'icyatsi ndetse n'ipantaro y'umweru, iruhande rwe hari inkweto za bodaboda z'ibara ritukura.

    Amakuru intyoza.com ifite ni ay'uko uyu nyakwigendera abamubonye, yatashye avuye mukabari k'uwitwa Kanani Marcel kandi uyu nawe akaba adahakana ko Nyakwigendera yigeze kugera mu kabari ke.

    intyoza.com, ifite amakuru y'uko bamwe mu bakekwa bwa mbere muri ubu bwicanyi barimo nyiri akabari ndetse n'undi bivugwa ko batahanye bari mu maboko y'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Mugina, babazwa kuri ubu bwicanyi.

    Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye, ko bageze aho ubu bwicanyi bwabereye. Avuga kandi ko abakekwa bafashwe bakaba bari mu maboko ya RIB, ko nk'Ubuyobozi bahumurije abaturage ndetse iperereza ryo rikaba rikomeje.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/02/21/kamonyi-mugina-umuntu-bamwishe-bamutwara-isura-nikiganza/

  • Bizavugwa mu mateka! Amatike y’igitaramo cya… – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tanu z'amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, urubuga rwa www.ticqet.rw  rwacururijweho amatike rwerekanye ko amatike y’iki gitaramo cya ‘Move Afrika’ cy’umuryango Global Citizen yashize ku isoko. 

    Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’umuziki rw’uyu mukinnyi wa filime wageze i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen. 

    Hari hashyizweho amatike y'ibyiciro binyuranye. Harimo icyiciro cy’amatike y’ibihumbi 35 Frw yiswe ‘GA Lowerbowl’, harimo kandi itike ya ‘Silver’ igura ibihumbi 70 Frw, ni mu gihe itike ya ‘Gold’ igura ibihumbi 110 Frw.

    Ushingiye kandi ku byari byatangajwe mbere itike ya ‘Gold’ yaguraga ibihumbi 100 Frw yarazamuwe agirwa ibihumbi 110 Frw, itike ya ‘GA Lowerbowl’ yaguraga ibihumbi 30 Frw yarazamuwe ubu igura ibihumbi 35 Frw, ni mu gihe itike ya ‘Silver’ y'ibihumbi 70 Frw itigeze ihinduka. Ariko kandi harimo itike ya 'Platinum' yaguraga ibihumbi 135 Frw yashize ku isoko.

    Move Afrika ni uruhererekane rw'ibitaramo bya muzika rwa mbere muri Afurika, ruyobowe n'abahanzi mpuzamahanga, rugamije guteza imbere ishoramari ry'igihe kirekire mu bukungu no guhanga imirimo mu buhanzi ku Mugabane w'Afurika.

    Ibikorwa by'umushinga Move Afrika by'uyu mwaka wa 2025, bigamije ubukangurambaga bushingiye ku baturage, buharanira iterambere rirambye n'iterambere ry'ubukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z'ubuzima muri Afurika.

    Hamwe n'abafatanyabikorwa mu bukangurambaga, Global Citizen izasaba ibihugu by'Afurika kongera inkunga ihabwa ibijyanye n'ubuzima mu bihugu byabo, gushyira imbere ubuvuzi bw'ibanze, ubuzima n'uburenganzira bwa muntu mu by'imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu guhangana n'ibibazo by'ubuzima, no kugabanya ibibazo by'imari ku bihugu kugira ngo ubuzima bw'abaturage muri rusange bushimangirwe.

    Izina rye nyakuri, yitwa John Roger Stephens, ariko akoresha izina rya “John Legend” nk’izina ry’ubuhanzi. Yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, i Springfield mu Mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa piano, n'umukinnyi wa filime. Azwi cyane mu njyana ya R&B, soul, na pop.

    Indirimbo yamenyekaniyeho yitwa “All of Me” yasohotse mu 2013. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku isi yose, igakundwa mu bukwe no mu rukundo.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki yatsindiye kandi yegukanye ibihembo bikomeye bya muzika birimo Grammy Awards 12, Oscar Award, Golden Globe, na Tony Award.

    Yabaye umwe mu bantu bake begukanye ibihembo byose byizwi nka EGOT (Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards, na Tony Awards).

    Ni umuhanzi wageze ku ntebe y'ishuri, kuko yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye Impamyabumenyi mu mategeko ya Gisivili (English & African-American Literature).

    John Legend yashakanye na Chrissy Teigen, icyamamare mu mideli n’itangazamakuru, barushinze muri 2013. Bafitanye abana batatu.

    Album ye ya mbere ye ya mbere yitwa Get Lifted, yasohotse mu 2004. Yamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse inamuhesha igihembo cya Grammy Award.

    Uretse kuririmba, ni umucuranzi w'umuhanga cyane ku piano, kandi akenshi yicurangira mu bihangano bye. Ndetse, yitabajwe na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi, mu ndirimbo zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

    John Legend ni umufatanyabikorwa w'ibikorwa byinshi by'ubugiraneza, cyane cyane bijyanye no guteza imbere uburezi, kurwanya ubukene, no gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

    Ndetse mu butumwa bwe, yemeza gutaramira i Kigali, yavuze ko igitaramo cye kirenze gutanga ibyishimo, ahubwo harimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y'akazi no guhanga udushya.

    Arenzaho ko Afurika kuva na cyera irajwe ishinga no guteza imbere umuco, ndetse yishimira kugira uruhare mu guha icyerekezo umuziki wa Afurika n'inganda ndangamuco muri rusange. Afite ku isoko ibihangano biryoshye birimo nka “Ordinary People,” “Green Light,” na “Love Me Now.”

    John Legend yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n'umugore we Chrissy Teigen

    John Legend yandikiye amateka i Kigali, mu gihe asanzwe akora n'ibitaramo bica uduhigo hirya no hino ku Isi 

    Amatike y'igitaramo cya John Legend yashize ku isoko nyuma y'amasaha macye ngo ataramire abakunzi be 


    John Legend yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere, azahita akomereza mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria 


    John Legend ari mu bahanzi bakomeye ku Isi, abitse mu kabati ke Grammy Awards 12 

    KANDA HANO UREBE UBWO JOHN LEGEND YARI AGEZE I KIGALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152577/bizavugwa-mu-mateka-amatike-yigitaramo-cya-john-legend-yashize-ku-isoko-152577.html

  • Liverpool yisanze kwa PSG: Uko tombola ya 1/8… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025 Saa Saba ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi i Nyon mu Busuwisi ni bwo habereye tombola yuko amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League nyuma y’uko kuwa Gatatu w’iki Cyumweru aribwo imikino ya kamparamaka yasojwe gukina.

    Muri iyi tombola amakipe 8 yari yarabonye itike mbere yatomboye andi 8 yabonye itike binyuze mu mikino ya kamparamaka.

    Paris Saint-Germain yatomboye kuzacakirana na Liverpool, Club Brugge itombora Aston Villa, Real Madrid itombora Atletico Madrid, PSV Eindhoven itombora Arsenal, Benfica itombora FC Barcelona, Borussia Dortmund itombora Lille, FC Bayern Munich itombora Bayer Leverkusen naho Feyenoord itombora Inter Milan.

    Muri 1/4 izava hagati ya PSG na Liverpool izahura n’izava hagati ya Club Brugge na Aston Villa naho izava hagati ya Arsenal na PSV Eindhoven yo izahure n’izava hagati ya Real Madrid na Atletico Madrid.

    Ni mu gihe kandi izava hagati ya Benfica na FC Barcelona izahura n’izava hagati ya Borussia Dortmund na na Lille naho izaba hagati ya FC Bayern Munich na Bayer Leverkusen yo izahura n’izava hagati ya Feyenoord na Inter Milan.

    Imikino ya 1/8 ibanza izakinwa tariki ya 4 na 5 naho iyo kwishyura ikinwe tariki ya 11 na 12 z’ukwezi kwa Werurwe.

    Iya 1/4 ibanza yo izakinwa tariki ya 8 na 9 naho iyo kwishyura ikinwe tariki ya 15 na 16 Mata, iya 1/2 ibanza ikinwe tariki ya 22 na 30 Mata mu gihe iyo kwishyura yo izakinwa tariki ya 6 na 7 Gicurasi.

    Ni mu gihe umukino wa nyuma wo uzakinwa tariki ya 31 Gicurasi i Munich.

    Uko amakipe yatomboranye nuko azahura kugeza ku mukino wa nyuma 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152584/liverpool-yisanze-kwa-paris-saint-germain-uko-tombola-ya-18-cya-uefa-champions-league-yage-152584.html

  • Robertinho utoza Rayon Sports, yatangaje igihe kapitene Muhire Kevin azamara hanze y’ikibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yatangaje ko Kapiteni w'iyi kipe, Muhire Kevin, yahawe iminsi irindwi yo kuruhuka nyuma yo kugira imvune mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu Gikombe cy'Amahoro.

    Nubwo iyi minsi igaragara nk'itunganye kugira ngo akire, amakuru ahari avuga ko ashobora gusiba imikino itatu ikomeye Rayon Sports ifite mu minsi iri imbere. Iyo mikino irimo uwo bazahuramo n'Amagaju FC, Gorilla FC na Gasogi United.

    Kubura Kapiteni Muhire Kevin byaba ari igihombo gikomeye kuri Gikundiro, cyane ko ari umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe. Rayon Sports izakomeza gukurikirana uko imvune ye igenda ikira, harebwa niba ashobora kugaruka vuba mu kibuga.

    Source : https://yegob.rw/robertinho-utoza-rayon-sports-yatangaje-igihe-kapitene-muhire-kevin-azamara-hanze-yikibuga/