Blog

  • Kirimo uducurama ibihumbi 10: Tujyane mu kirombe umuntu wa mbere yanduriyemo Marburg mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ikirombe cya Gamico Limited Mining Company ni cyo cyaragayemo utu ducuruma tuzwiho kurya imbuto, tukabana na virus ya Marburg ndetse tukayikwirakwiza binyuze mu matembabuzi dusohora mu bihe bitandukanye.

    Iyi sosiyete ikora ubucukuzi yari ifite ibirombe [imyobo icukurwamo] 12. Icya 12 ni cyo umugabo w'imyaka 27 yahuriyemo n'uducurama, yandura Marburg.

    Urubuga Devex rwanditse ko Gamico Ltd Mining Company ikoresha abagera ku 1,600. Bakomeje imirimo yabo mu bindi birombe bitagaragayemo uducurama, aho turi harazitirwa ku buryo nta muntu ushobora kuhegera ngo agire aho ahurira na two, iki cyorezo kikongera kubaca mu rihumye.

    Ukihagera ubona ibyapa bikuburira ko icyo kirombe kirimo ikibazo gikomeye bityo utagomba kuhinjira, kikakubwira ko ugomba kwitondera uducurama twose turi aho. Umwobo turimo wo warafunzwe burundu, hashyirwaho urugi rukingishije ingufuri n'ikirango gitukura kigaragaza ko uhagaritswe burundu.

    Nta muntu wemerewe kwinjiramo uretse abashakashatsi n'impuguke mu by'ubuzima bahagera bacukumbura byisumbuye kuri utwo ducurama. Basabwa kuba bambaye imyenda yabugenewe ibarinda kwandura indwara, bagafata amaraso n'amatembabuzi ya twa ducurama bagakomeza ubushakashatsi bwabo.

    Ku rundi ruhande, hafi y'icyo kirombe hashyizwe ivuriro ku buryo abahakorera n'imiryango yabo bashobora kuza kwivuza mu gihe bagize umuriro cyangwa ibindi bimenyetso bishobora kuba ibya Marburg. Iri vuriro ryakira nibura abantu 10 ku munsi.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z'Ibyorezo muri RBC, Dr. Rwagasore Edson, avuga ko hashyizweho ingamba zikomeye zigamije gukumira iki cyorezo.

    Ati 'Dukoresheje ubu buryo tuba twizeye ko buri wese ugaragaje ibimenyetso yahita agaragara byihuse agahita yitabwaho.'

    Mu bugenzuzi bwakozwe kandi mu gihugu hose hagaragaye uduce dukorwamo ubucukuzi dutandatu tugaragaza ibyago byo kuba abantu bahuriramo n'uducurama, aho bishoboka bashyiraho imbibi ku buryo abantu batagira aho bahurira na two, aho bidashoboka ibirombe birafungwa.

    Rwagasore ati 'Turi gukora ibishoboka byose ngo twirinde ko uducurama twagira aho duhurira n'abantu.'

    Mu mezi atatu Marburg yamaze mu Rwanda, abayanduye ni 66 na ho abo yahitanye ni 15. Ibyago byo kwica byari ku kigero cya 22,7%, impuzandengo nto yabayeho kuva iki cyorezo cyatangira kugaragara hirya no hino ku Isi.

    Hashyizweho urugi n’icyapa cyerekana ko ikirombe gifunzwe burundu

    Uyu mwobo wahoze ukorerwamo ibikorwa by’ubucukuzi warafunzwe burundu

    Mbere yo kwinjira aho iyi sosiyete ikorera ubucukuzi bagusaba kwirinda uducurama

    Ivuriro ryashyizwe hafi y’ibirombe rivura ababikoramo n’imiryango yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirimo-uducurama-ibihumbi-10-tujyane-mu-kirombe-umuntu-wa-mbere-yanduriyemo

  • U Rwanda rwamaganye iterabwoba ryashyizwe ku bihugu bitatu bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari mu nama mpuzamahanga i Munich mu Budage, yibasira ibi bihugu, asobanura ko ari byo byatumye aka kanama kadatora umwanzuro wo kwamagana u Rwanda.

    Perezida wa RDC yashinje u Rwanda kohereza ingabo mu burasirasuba bwa RDC, agaragaza ko akanama ka Loni kari gakwiye kurwamagana, kakarusaba kuzikurayo. Leta y'u Rwanda yamaganye kenshi iki kirego, isobanura ko nta shingiro gifite.

    Tshisekedi ati 'Dufite ibihugu bitatu bihagarariye Afurika nk'abanyamuryango badahoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, byananiwe gutora umwanzuro wo kwamagana ibikorwa bibi by'u Rwanda kuri RDC. Ibyo bihugu bitatu bya Afurika Yunze Ubumwe byitambitse inzira yashoboraga kugera ku mwanzuro wo kwamagana u Rwanda.'

    Nyuma y'aho aka kanama gatoye umwanzuro wo kwamagana u Rwanda kuri uyu wa 21 Gashyantare, Ambasaderi Rwamucyo yagaragarije aka kanama ko ibi bihugu bya Afurika byatewe ubwoba kugira ngo na byo bishyigikire uyu mwanzuro.

    Yagize ati 'Turagira ngo tugaragaze ko duhangayikishijwe bikomeye n'iterabwoba ritigeze ribaho ryashyizwe ku majwi y'Abanyafurika muri aka kanama, ryibasira cyane cyane abanyamuryango batatu. Twamaganye bikomeye iyi myitwarire.'

    Ambasaderi Rwamucyo yatangaje ko nubwo Leta ya RDC yibwira ko ibisubizo by'ibibazo byo muri RDC bizava hanze ya Afurika, u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo kuri uyu mugabane.

    Uyu mudipolomate yagaragaje ko kugira ngo haboneke igisubizo kirambye mu karere, impungenge u Rwanda rugaragaza ku bishobora kubangamira umutekano warwo nk'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukomeje guhabwa ubufasha na Leta ya RDC, zikwiye kwitabwaho.

    Yagaragaje kandi ko mu gihe aka kanama katakwita ku bubabare bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bwatumye M23 ibaho, mu burasirazuba bwa RDC hadashobora kuboneka igisubizo kirambye.

    Abakuru b'ibihugu byo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAC) na Afurika y'Amajyepfo (SADC) tariki ya 8 Gashyantare 2025 bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania, banzura ko Leta ya RDC ikwiye kuganira n'abo ishyamiranye na bo barimo M23, imirwano n'ubushotoranyi bihagarara.

    Mu rwego rwo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro, tariki ya 24 Gashyantare hateganyijwe inama izahuza abagaba bakuru b'ingabo bo muri EAC na SADC. Raporo bazakora bazayishyikiriza ba Minisitiri b'ingabo, bayemeze.

    Ambasaderi Rwamucyo yamaganye iterabwoba ryashyizwe kuri Algeria, Sierra Leone na Somalia byari byaranze umwanzuro wo kwamagana u Rwanda

    Tshisekedi yari aherutse kuvuga ko ibi bihugu bya Afurika ari byo byitambitse umwanzuro wo kwamagana u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-iterabwoba-ryashyizwe-ku-bihugu-bitatu-bya-afurika

  • Iñigo Martínez yiteguye gusinyana amasezerano mashyamuri Barcelona #rwanda #RwOT

    Iñigo Martínez, myugariro w'ikipe ya Barcelona, yiteguye gusinyana amasezerano mashya. Amasezerano agomba kumara imwaka umwe, akaba azagera mu mwaka wa 2026. Ibi byatangajwe nyuma y'uko uyu mukinnyi yiteguye kwagura umubano we n'iyi kipe nyuma y'ibimenyetso byinshi byerekana ko bari kugirana imikoranire myiza.

    Ibi byatangajwe n'umuyobozi w'ikipe ya Barcelona, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'umwaka umwe, avuga ko Iñigo Martínez ari mu bagize uruhare mu buryo bwiza ikipe ikomeje gukinamo doreko abari muri ba myugariro bafitiye runini iyi kipe ya Barcelona.

    Hansi Flick, umutoza mukuru w'ikipe ya Barcelona, yavuze ko yishimiye cyane ibikorwa by'ubuyobozi bwa Iñigo, kandi ko afite icyizere ko bazakomeza gutera imbere nk'ikipe.

    Flick yongeyeho ko uyu mukinnyi azagira uruhare rukomeye mu gukomeza kuzamura urwego rw'ikipe y'abakomeye ku Isi.

    Biteganyijwe ko La Liga izagena igihe cyo gushyira umukono kuri ibi byemezo, ndetse bikazaba ari intambwe ikomeye muri gahunda yo kugumana imbaraga za Barcelona mu mikino ikomeye yo mu Gihugu cya Espaigne.

    Iñigo Martínez, wabaye umukinnyi w'ingenzi mu ikipe ya Barcelona, yishimiye ikizere agihabwa n'umutoza Hansi Flick hamwe n'abayobozi ba club.

    Source : https://kasukumedia.com/inigo-martinez-yiteguye-gusinyana-amasezerano-mashyamuri-barcelona/

  • Ghana ri mu kaga gakomeye, Cholera ikomeje kwibasira abaturage #rwanda #RwOT

    Indwara ya Cholera ikomeje kwiyongera muri Ghana, aho ibihumbi by'abaturage bamaze kuyandura kandi benshi bahasiga ubuzima. Kugeza ku ya 16 Gashyantare, abantu barenga 6,100 bari bamaze kwandura naho 51 barapfuye, ibintu byashyize igitutu gikomeye ku nzego z'ubuzima.

    Kubera iyo mpamvu, ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage isuku burarimbanyije.

    Cholera, indwara iterwa na bagiteri ikwirakwizwa n'amazi n'ibiribwa byanduye, yatangiriye mu mujyi wa Accra ariko ubu yamaze gukwira uturere two hagati, Uburengerazuba, Ashanti, n'Uburasirazuba.

    Dr. Douglas Amponsah, umuyobozi w'ibitaro bya leta bya Winneba, yagaragaje uko ubucucike bw'abarwayi bwahinduye imikorere y'ibitaro. 'Mu cyumweru gishize, nakoze imanza zirenga 20 jyenyine kuko abapolisi bari bahugiye mu kigo gishinzwe kurwanyaCholera.'

    Nubwo icyorezo gikomeje kwibasira Ghana, inzego z'ubuzima zashyizeho ingamba zirimo gukingira abantu bagera ku 854,000 no gushyiraho ibigo byita ku barwayi. Minisitiri w'Ubuzima, Kwabena Mintah Akandoh, yatangaje ko uturere tumwe, nka Agona West na Effutu, twagabanyije umubare w'abandura.

    Ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwita ku isuku no kurwanya ibihumanya amazi birakomeje. Nenyin Ghartey II, umuyobozi wa Paramount mu karere ka Effutu, yagize ati: 'Dukeneye gukomeza kwigisha abaturage kugira isuku, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo gutsinda Cholera.'

    Nubwo hari icyizere, inzego z'ubuzima zikomeje gukangurira leta n'abaturage gushyira imbaraga mu gukumira iki icyorezo.

    Ghana irahangayikishijwe n'ikwirakwira rikabije rya cholera, indwara yica iterwa na bagiteri, aho abarwayi barenga 6.100 bamaze kuyandura, mu gihe abantu 51 imaze kubahitana.

    Source : https://kasukumedia.com/ghana-ri-mu-kaga-gakomeye-cholera-ikomeje-kwibasira-abaturage/

  • M23 yasabye ibigo bya Leta muri Bukavu gusubukura imirimo nyuma y'icyumweru kimwe bifunze #rwanda #RwOT

    Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025 wasabye ibigo bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikorera mu mujyi wa Bukavu ko byasubukura imirimo.

    Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibigo birebwa n'iri tangazo birimo REGIDESO ishinzwe gukwirakwiza amazi, SNEL ishinzwe ingufu z'amashanyarazi, ibigo by'uburezi, ibigo by'ubuzima na Radiyo na Televiziyo y'igihugu (RTNC).

    Ibi bigo byafunze ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga muri Bukavu tariki ya 16 Gashyantare 2025. Kanyuka yavuze ko nta mpamvu ikwiye gutuma ibikorwa by'ibi bigo bidakomeza, kuko abasirikare ba M23 bari muri uwo mujyi bashinzwe kugenzura umutekano no gukumira ibikorwa by'ubusahuzi no guhungabanya ituze ry'abaturage.

    M23 ivuga ko isaba ibi bigo kongera gufungura imiryango kugira ngo ubuzima busanzwe bukomeze, cyane cyane ko serivisi z'ayo mashami ya Leta ari ingenzi ku baturage ba Bukavu.

    Kanyuka yagize ati: 'Turahamagarira ibigo bya Leta bifite ibikorwa hano muri Bukavu kongera gufungura imiryango, kuko abaturage bakeneye amazi, umuriro w'amashanyarazi, serivisi z'ubuzima ndetse n'uburezi. Kuri ubu umutekano uracungwa, kandi nta mpamvu yatuma abaturage badakomeza imirimo yabo isanzwe.'

    Iki cyifuzo cya M23 kije mu gihe ubuyobozi bwa Leta ya Congo butaremeza niba koko bwiteguye kongera gukorana n'ibi bigo byatangajwe, cyane ko Bukavu ari umujyi w'ingenzi cyane mu Burengerazuba bwa Congo, ukaba kandi uri hafi y'umupaka w'u Rwanda.

    Hari impungenge ko igisirikare cya FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) gishobora gutegura ibitero byo kwirukana M23, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mibereho y'abaturage n'ibi bikorwa remezo.

    Mu minsi yashize, igisirikare cya Congo cyashinje M23 gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo y'ukwigenga kw'uduce tumwe twa Congo, ibintu Leta ya Kinshasa ihakana yivuye inyuma, ivuga ko uwo mutwe ugomba gushyira intwaro hasi mu buryo budasubirwaho.

    Ku rundi ruhande, M23 yo ikomeje gusaba Leta ya Congo kwicara ku meza y'imishyikirano kugira ngo haboneke umuti urambye w'ibibazo by'umutekano mu Burasirazuba bw'Igihugu.

    Nubwo M23 yasabye ibi bigo gusubukura imirimo, haracyari ikibazo gikomeye cy'uko abaturage bamwe bagaragaje impungenge z'umutekano, cyane cyane ko hari abahunze ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga muri Bukavu. Bamwe muri bo basabye ko habaho inzira zizewe zo kubasubiza mu ngo zabo no kubahumuriza ku bijyanye n'ahazaza h'umutekano wabo

    M23 ishinja Leta ya RDC gutiza umurindi ihagarikwa ry'izi serivisi mu rwego rwo gucisha bugufi uyu mutwe.

    Source : https://kasukumedia.com/m23-yasabye-ibigo-bya-leta-muri-bukavu-gusubukura-imirimo-nyuma-yicyumweru-kimwe-bifunze/

  • Bwiza yaserukanye nItorero Inyamibwa bahesha… – #rwanda #RwOT

    Bwiza yabaye umukobwa rukumbi waririmbye muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 

    Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’uyu mukobwa w’i Nyamata, kuko yaririmbiye abantu nyuma y’amasaha macye amuritse igitabo yanditse asoje amasomo ye muri Kaminuza ya Mount Kigali.

    Bwiza yaririmbiye indirimbo ze zakunzwe nka ‘Ready’, ‘Soja’, ‘Call me’ n’izindi. Uyu mukobwa yahinduye imyambaro inshuro ebyiri.

    Hari umwambaro yaserukanye ubwo yari kumwe n’Itorero Inyamibwa, hari uwo yambaye aririmba indirimbo ze zirimo nka ‘Soja’, mu gice cya nyuma agaruka yarengejeho ingofero, ubundi aririmba indirimbo ye yise ‘Best Friend’ yakoranye na The Ben.

    Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Hello”, avuga ko ariyo azasohora mu Cyumweru kiri imbere. Iyi ndirimbo icuranze mu njyana ya 'Electronic'.

    Ku rubyiniro, Bwiza yari yitwaje ababyinnyi b’abasore n’abakobwa. Mu ndirimbo yaririmbye, yanashyizemo iyitwa ‘Do Me’.

    Ni igitaramo kandi kidasanzwe ku Itorero Inyamibwa, kuko bafashije ku rubyiniro Bwiza, bitegura igitaramo cyabo bwite bise ‘Inka” kizabera muri Camp Kigali tariki 15 Werurwe 2025.

    Ku rubyiniro, bafashije Bwiza mu ndirimbo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, ndetse banakorana mu ndirimbo ye yamwinjije ku rubyiniro. Mu ndirimbo yinjije Bwiza ku rubyiniro, babyinanye nawe Kinyarwanda, binyura ibihumbi by'abantu.

    Uyu mukobwa yari yaserutse yambaye umukenyero, ndetse afatanyije n'abandi bakobwa babarizwa muri iri torero bataramiye benshi biratinda, kugeza ubwo yasigaga bagenzi be ku rubyiniro akajya guhindura imyambaro.

    Muri Werurwe 2024, Inyamibwa bakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, aho kitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Cyabaye igitaramo kidasanzwe kuri bo, kuko cyabaye Impamvu nyinshi zo gutegura ibitaramo nk’ibi, ndetse muri uyu mwaka bazanataramira muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

    Itorero Inyamibwa ni itsinda ry’umuco ryashinzwe n’Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere umuco nyarwanda. Ryamenyekanye cyane mu mbyino gakondo, indirimbo, n’imivugo, rikaba ryaragiye ritumirwa mu bitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Mu myaka yashize, Itorero Inyamibwa ryateguye ibitaramo bikomeye birimo “Inkera i Rwanda” mu mwaka wa 2018, aho berekanye umukino bise “Rw’Imitana” . Mu mwaka wa 2023, bizihije isabukuru y’imyaka 25 mu gitaramo bise “Urwejeje Imana”.

    Mu mwaka wa 2024, bakoze igitaramo cyiswe “Inkuru ya 30” muri BK Arena, cyari kigamije kwerekana iterambere ry’igihugu mu bijyanye n’umuco n’ubukungu.

    Itorero Inyamibwa rikomeje kwimakaza umuco nyarwanda mu rubyiruko, aho bigisha abana bato imbyino, imivugo, amahamba, amazina y’inka, ibisakuzo, no guca imigani, kugira ngo bakure bakunda umuco wabo.

    Iri torero rikomeje kuba ikitegererezo mu guteza imbere umuco nyarwanda, rikaba rizwiho ubuhanga mu mbyino n’indirimbo gakondo, ndetse no mu bikorwa byo gusigasira umurage w’igihugu.

    Ni mu gihe Bwiza azwi nk’umuhanzikazi wigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize.

    Ni umuhanzikazi w’umunyarwandakazi wavutse ku itariki ya 9 Kanama 1999. Ni imfura mu muryango w’abana bane, akaba yaravukiye i Gitarama mu Karere ka Muhanga, nyuma umuryango we wimukira i Kigali, hanyuma bagatura i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Amashuri abanza yayize kuri Kigali Harvest mu Murenge wa Kimihurura. Mu muziki, Bwiza yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake, harimo “Ready” n’izindi.

    Yashyize hanze Album ye ya mbere yise “My Dream”, iriho indirimbo nka “Call Me”, “No Body” yakoranye na Double Jay, “Amahitamo”, “Niko Tamu”, “Sexytoy”, “Are u okay”, “Mr Dj”, “Tequielo” yakoranye na Chriss Eazy ndetse na “Rudasumbwa”.

    Ku itariki ya 8 Werurwe 2025, ateganya kumurika Album ye ya kabiri yise “25 Shades” mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, igitaramo kizahurirana n’umunsi mpuzamahanga w’abagore.

    Muri iki gitaramo, azafatanya n’abahanzi barimo The Ben na Juno Kizigenza. Mu mwaka wa 2024, Bwiza yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza witwaye neza mu bihembo bya “IMA Awards” bitangwa na Isango Star.

    Mu buzima bwe bwite, Bwiza yigeze gutangaza ko umunsi wa mbere yibona kuri Televiziyo ari wo munsi wamushimishije cyane mu buzima bwe.

    Mu mafoto atandukanye asangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, Bwiza akunze kugaragaza ubwiza bwe, bikemezwa na benshi mu bamukurikira. 

    Bwiza yatunguye benshi ubwo mu minota ye ya mbere yiyerekanaga yambaye umukenyero, abyina Kinyarwanda

    Bwiza yacurangiwe na Symphony Band, ndetse yifashishije abasore n’inkumi mu kubyina

    Mu gice cya Kabiri, Bwiza yagarutse yahinduye imyambaro, yikuye umukenyero yari yambaye




    Bwiza yahinduranyije ingofero yari yambaye mu gice cya Kabiri ndetse n’igice cya Gatatu




    Bamwe mu bafana ba Bwiza bafataga amafoto n’amashusho y’urwibutso rw’uburyo iki gitaramo cyagenze




    Abagize Itorero Inyamibwa bafashije Bwiza mu ndirimbo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi

    Bwiza yahuje imbaraga na bagenzi be mu Itorero Inyamibwa banyura ibihumbi by’abantu


    Bwiza yagaragaje ko yishimiye guhurira ku rubyiniro rumwe na John Legend wamamaye mu bihangano binyuranye

    ITORERO INYAMIBWA RYATARAMANYE NA BWIZA MURI IKI GITARAMO CYA MOVE AFRIKA

    “>

    Kanda hano ubashe kureba Amafoto agaragaza uburyo Bwiza yitwaye muri iki gitaramo

    AMAFOTO: Karenzi Rene- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152603/bwiza-yaserukanye-nitorero-inyamibwa-bahesha-gakondo-ikuzo-muri-move-afrika-amafotovideo-152603.html

  • AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu baturarwanda babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo cya John Legend.

    Ni igitaramo cyabereye mu nyubajo ya BK Arena aho abantu batandukanye bitabiriye iki gitaramo cy'amateka kuko bwaribwo bwa mbere uyu muhanzi akoreye igitaramo muri Afurika y'i Burasirazuba.

    Uyu muhanzi yataramiye mu Rwanda binyuze muri Move Afrika isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye ku bufatanye bw'Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen ndetse n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda ruzwi nka RDB.

    Binyuze ku rubuga rwa X rwa Village Urugwiro, bemeje ko Perezida Kagame ndetse na Madamu Jeanette Kagame bifatanyije n'abandi bakunzi ba ba muzika ku nshuro ya kabiri ya Move Africa mugitaramo cy'umuhanzi akaba anazitunganya, Johny Legend.

    John Legend wari wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yaririmbye indirimbo ze nyinshi zakunzwe cyane harimo nka Green Light, Love Me Now ndetse n'iyamamaye cyane ya All of Me.

    Ari ku rubyiniro, John Legend yishimiye kuba ari mu Rwanda aho yagize ati 'Nishimiye kugera i Kigali, by'umwihariko nejejwe no gutaramira bwa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba'.

    The post AMAFOTO — Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bitabiriye-igitaramo-cya-john-legend-cyabereye-muri-bk-arena/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bitabiriye-igitaramo-cya-john-legend-cyabereye-muri-bk-arena

  • John Legend yahinyuje Human Rights Watch na T… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko, yaririmbye agaragaza ko yirengagije ubusabe bwa Human Rights Watch yamusabaga kudakorera igitaramo mu Rwanda ‘kubera ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)’ uyu muryango ushinja u Rwanda kugiramo uruhare. 

    Ku wa 7 Gashyantare 2025, ni bwo Human Rights Watch (HRW), yandikiye ubutumwa bwa ‘Email’ John Legend bamubwira ko ikibazo cy’umutekano mucye muri RDC cyatewe n’u Rwanda- Ibyo Guverinoma y’u Rwanda yahakanye mu bihe bitandukanye.

    Muri iyi baruwa, itsinda ryitwa ko riharanira uburenganzira bwa muntu ryo muri New York, Human Rights Watch [HRW], ryabwiraga John Legend “guhagarika igitaramo cyawe i Kigali nk'uko mugenzi wawe Tems wegukanye Grammy Awards yabikoze”.

    Uyu muryango mu butumwa bwawo, waratanye usobanurira John Legend uko kuva mu 2022 umutwe wa M23 wigaruriye bimwe mu bice bya Congo, cyane cyane ibirimo amabuye y'agaciro, urenzaho ko ibi byose uyu mutwe ubigeraho kubera ubufasha uhabwa n'Ingabo z'u Rwanda.

    Ibi si ko byagenze, kuko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwandika, bagaragariza John Legend ko u Rwanda rudafasha umutwe wa M23, kandi ko ubutegetsi bwa Congo ari bwo bufite mu biganza gukemura iki kibazo cy'intambara zidashira mu burasirazuba bw'iki gihugu.

    Nyuma yo kutumvira ibyo HRW yamwandikiye, John Legend yanarenze ibyo Tems yakoze asubika igitaramo cye yari afite mu Rwanda, tariki 22 Werurwe 2025 muri BK Arena.

    Uyu mukobwa ufite Grammy Awards ebyiri, yavuze ko yasubitse igitaramo cye i Kigali kubera amakuru y’intambara atamenye iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ati 'Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y'u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.'

    Mbere y'uko ajya guhindura imyambaro, John Legend yavuze ijambo ryakoze ku mitima ya benshi. Uyu mugabo yavuze ko 'nishimiye kuba ndi hano.'

    Avuga ko yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n'umugore we kandi “ndi kumva uburyo muri kumwe nanjye muri iki gitaramo”.

    Arakomeza ati 'Ndumva ari ibyishimo bizakomeza. Ni ubwa mbere nkoreye igitaramo cyanjye i Kigali, ndetse ni ubwa mbere nkoreye igitaramo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ndetse ni ubwa mbere nkoreye igitaramo mu Rwanda.'

    Yumvikanishije ko umuziki usobanuye urukundo no guhuza abantu, cyo kimwe n'umuco. Ati 'Binyuze mu muziki mbasha guhuza namwe.'

    Indirimbo 10 za John Legend zakunzwe cyane ku rwego rw'isi:

    1. All of Me (2013)

    Iyi ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane z'ibihe byose. Yegukanye ibihembo byinshi kandi yakunzwe mu bukwe n'ahandi hantu hahuza abakundana. Yahariwe umugore we Chrissy Teigen.

    2. Ordinary People (2004)

    Iyi ndirimbo iri kuri album ye ya mbere Get Lifted yamuzamuriye izina. Iravuga ku mibanire y'abantu n'urukundo rutari rwuzuye ubushobozi bwo kuba ruzira amakemwa.

    3. Green Light (2008)

    Ni indirimbo ifite umudiho yafatanyije n'umuhanzi Andre 3000. Yagaragaje John Legend mu buryo budasanzwe bw'imyidagaduro.

    4. Love Me Now (2016)

    Iyi ndirimbo ivuga ku gukunda umuntu nta buryarya kandi nta gutegereza. Yakunzwe cyane mu rukundo ahantu hatandukanye ku isi.

    5. You & I (Nobody in the World) (2014)

    Ni indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo gukunda umuntu uko ari, by’umwihariko mu bijyanye no kongera icyizere ku mubiri no mu mutima.

    6. Used to Love U (2004)

    Iri mu bihangano bye bya mbere byagaragaje impano ye ku rwego mpuzamahanga. Ni indirimbo irimo amagambo ashingiye ku rukundo rwashize.

    7. Tonight (Best You Ever Had) (2012)

    Iyi ndirimbo yahuriyemo na Ludacris, ikaba yarakoreshejwe muri filime 'Think Like a Man'. Yakunzwe cyane mu bitaramo no mu rubyiruko.

    8. Save Room (2006)

    Ni indirimbo ifite umudiho wa Soul ishimishije kandi ivuga ku rukundo. Yakunzwe cyane ku maradiyo ndetse igaragaza ubuhanga bwe mu gutunganya injyana za Soul na R&B.

    9. Preach (2019)

    Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo guharanira impinduka nziza mu muryango, cyane cyane mu rwego rw'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu.

    10. So High (2004)

    Ni indirimbo ifite amagambo yoroshye kandi yuje urukundo, ikaba yarakunzwe cyane mu bukwe no mu bihe by'umunezero.

    Izi ndirimbo zigaragaza umwihariko wa John Legend mu njyana za R&B, Soul, n'izo gukundwa cyane zishingiye ku rukundo.

    John Legend yataramiye i Kigali yirengagije ‘Email’ ya Human Right Watch yamusabaga gusubika igitaramo cye

    HRW yabwiraga John Legend gutera ikirenge mu cya Tems agasubika igitaramo cye, ariko siko byagenze kuko uyu mugabo yataramiye i Kigali yizihiwe

    John Legend yumvikanishije ko umuziki uhuza abantu, kandi uvamo urukundo kuri benshi

    Uyu mugabo yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, ku buryo byagiye bimusaba gusoma ku mazi

    John Legend yagaragaje ko gutaramira i Kigali, byamubereye umuryango wo kwisanga mu bihugu byo muri EAC

    John Legend ari kumwe n’abaririmbyi n’abacuranzi be ku rubyiniro mu gihe cy’amasaha arenga abiri
























    Ku wa 30 Mutarama 2025, Tems yasohoye itangazo abeshya ko impamvu za Politiki zatumye asubika igitaramo cye i Kigali

    “>REBA HANO UKO JOHN LEGEND YITWAYE MU GITARAMO CYE CYA MBERE I KIGALI

    “>

    Kanda hano ubashe kureba amafoto y’igitaramo ‘Move Africa’ cyaririmbyemo John Legend

    AMAFOTO: Karenzi Rene- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152602/john-legend-yahinyuje-human-rights-watch-na-tems-amafoto-152602.html

  • Butera Knowless, Yampano na Alyn Sano mu bagu… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu ndirimbo nshya, harimo iyitwa 'Umutima' y'umuhanzikazi Butera Knowless washyize ahagaragara amashusho yayo ku wa 19 Gashyantare 2025, aho yahise anatangaza ko iri mu zizaba zigize Album ye ya Gatandatu, kandi ko yitondeye ikorwa ryayo byanatumye yiyambaza abantu bane mu iyandikwa ryayo kugirango izanogere abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

    Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yatangiye guteguza iyi ndirimbo ku wa 7 Gashyantare 2025. Icyo gihe yerekanaga ko yamaze kurangira, igisigaye ari uko azayishyira ku isoko abantu bakayumva, kandi bagatangira kwitegura Album ye nshya. 

    Ni indirimbo igiye hanze mu gihe amezi 11 yari ashize nta ndirimbo asohora, kuko yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Uzitabe' yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, byabaye muri Kanama na Nzeri mu 2024.

    Knowless yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk'uko yayifuzaga. Ariko kandi iyi ndirimbo Butera Knowless nawe yayanditseho.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.

    Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n'uko yitsa ku rukundo n'umuryango we iwushingiyeho.

    Ati 'Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by'abo bantu bose biganisha ku magambo meza y'urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.'

    Akomeza ati 'Yankoze ku mutima, bituma numva n'ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya.'

    Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo 'w'indirimbo yanjye na Clement' ariko 'nk'uko turi abantu, turi 'Couple' kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk'abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare'.

    Mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo, harimo agaragaza igice kimwe cy'inzu atuyemo n'umugabo we mu Karumuna, ndetse na 'Pisine'. Ati 'Nibyo koko hari amashusho twakoreye mu rugo.'

    Uyu muhanzikazi yasabye abantu 'gushimishwa n'iyi ndirimbo, ikabakora ku mutima nk'uko nanjye yawunkozeho, n'abandi bari kuyumva ikabakora, bakayisangiza abakunzi, inshuti, abavandimwe, bakayishimiramo, bakayibyina, bakayitura ababo, kandi nizera ntashidikanya y'uko ibashimisha ku kigero cyo hejuru.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh, ni mu gihe amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Mamba, anononsorwa na Bob Pro.

    Ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Hirwa Jules. Igaragaramo kandi umubyinnyi wamamaye nka Shakirah, ni mu gihe Milly Beauty ariwe Knowless yifashishije mu kumukorera ibirungo by'ubwiza n'abandi bakoranye.

    Knowless yaherukaga gushyira ku isoko Album ya Gatanu yise 'Inzora' iriho indirimbo 11, yakoranyeho n'abahanzi barimo Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.

    Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo muri iki Cyumweru harimo umuhanzikazi Alyn Sano washyize hanze iyo yise 'Fire,' Yampano, Confy, umuhanzikazi Melissa Nyarwaya uri mu bari kuzamuka neza, umuramyi Adrien Misigaro, n'abandi.

    1.     Umutima — Butera Knowless

    “>

    2.     Fire — Alyn Sano

    “>

    3.     Mamayi – Yampano

    “>

    4.     Confy — Fiya

    “>

    5.     Mporana Inyota — Adrien Misigaro

    “>

    6.     Scam — Olo ft Papa Cyangwe & Dj Flixx

    “>

    7.     Balotelli — Melissa Nyarwaya

    “>

    8.     Umujinya — Cally

    “>

    9.     Ihumure — Alicia & Germaine

    “>

    10. Amahitamo Yacu Meza — Aloys Family

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152598/butera-knowless-yampano-na-alyn-sano-mu-bagufasha-kuryoherwa-na-weekend-video-152598.html

  • Nta busirimu bwirengagiza Ikinyarwanda Mini… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ni bwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire ku nsanganyamatsiko igira iti 'Twige, Tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza'.

    Mu Rwanda, kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire bigamije kurengera ubusugire bw'Ikinyarwanda nk'ingobyi y'umuco n'ubumwe by'abanyarwanda, kugihesha agaciro nk'ururimi ruhuza Abanyarwanda no gukangurira Abanyarwanda b'ingeri zose gukunda, kuvuga neza, kwandika neza, guhanga mu Kinyarwanda no gusigasira indimi shami.

    Ubuyobozi bw'Inteko y'Umuco bugaragaza ko Ururimi kavukire ari umurage Abanyarwanda bagomba kwitaho no kubungabunga kugira ngo rudatakaza umwimerere warwo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yashishikarije urubyiruko kuzirikana no kunoza Ururimi rw'Ikinyarwanda. Ati 'Dukunze kubyita ubusirimu, ariko nta busirimu bwo kutamenya ururimi rwawe kandi witwa Umunyarwanda.'

    Gaël Faye, umuraperi akaba n'umwanditsi w'ibitabo ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa n'inkomoko mu Rwanda, yabwiye urubyiruko ko gukunda gusoma ari inzira ibaganisha ku kuba abanditsi beza. Yagize ati: “Kugira ngo wandike igitabo, ugomba kuba ufite umuco wo gusoma. Ndizera ko ibi bitabo bizabafasha kwiga kugira ngo namwe muzavemo abanditsi beza.

    Ku wa 4 Ugushyingo 2024, nibwo uyu muhanzi yashyikirijwe igihembo cya 'Prix Renaudot2024' agikesha igitabo yise 'Jacaranda'. Ni igitabo cye cya kabiri ashyize hanze nyuma y'icyo yise 'Petit Pays,' kuri ubu cyamaze guhindurwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

    Muri Kanama 2016, Gaël Faye yasohoye igitabo cye cya mbere yise 'Petit pays', iki kikaba cyari icya mbere asohoye nubwo cyasize kimwicaje ku meza y'abanditsi bubashywe kubera ko cyakiriwe n'abasomyi mu buryo bushimishije cyane.

    Ni igitabo cyahesheje Gaël Faye igihembo kizwi nka 'Prix Goncourt des lycéens' ndetse cyahinduwe mu ndimi zibarirwa muri 20 mu gihe avuga ko yagurishije kopi zirenga miliyoni 1,4.

    Mu ijambo rye, umwanditsi w'ibitabo w'Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique wanditse igitabo 'Bikira Mariya wa Nili' yashimangiye akamaro k'ibyanditswe mu gusigasira umuco n'amateka, by'umwihariko ay'u Rwanda. Yagize ati: 'Amagambo arashira, ariko ibyanditse birasigara.'

    Mu 2012, Mukansonga yegukanye kuri uyu wa Gatatu igihembo cyitiriwe Renaudot kubera igitabo aherutse gushyira ahagaragara yise “Notre-Dame du Nil,' na cyo cyamaze gushyirwa mu Kinyarwanda.

    Muri iki gitabo avugamo uko kwanga Abatutsi byagiye bifata intera bikaza kugeza kuri Jenoside yabakorewe mu 1994 ikanahitana umuryango we.

    Mu kuvuga “Notre-Dame du Nil” yashakaga kugereranya u Rwanda nk'umukobwa w'isugi w'umwirabura, wagenewe isura n'umukoloni w'Umubiligi aherereye mu misozi y'u Rwanda ku isoko ya Nil.

    Muri bitabo bye nka “Inyenzi” cyangwa muri “les Cafards” byo mu 2006, “La Femme aux pieds nus” cyo mu 2008 ndetse na “L'Iguifou” cyo mu 2010, Mukasonga ntahwema kwibaza ku cyateye amacakuburi ashingiye ku moko yaranze u Rwanda mu bihe byashize.

    Isabelle Kabano, wavuze mu izina rya Rwanda Arts Initiative yahinduye ibitabo mu Kinyarwanda, yagarutse ku kamaro k'ubuvanganzo mu gusigasira ururimi rw'Ikinyarwanda no kurinda umuco. Yagize ati: 'Ubuvanganzo ni cyo kigega kibitse imigenzereze y'abatubanjirije, ururimi rukaba umuyoboro ndengagihugu.'

    Mu butumwa bwe, Yvonne Gahongayire ukora mu Inteko y'Umuco, yagaragaje akamaro ko kwiga no kunoza Ikinyarwanda nk'umurage uduhuza. Yagize ati: 'Ururimi rwacu ni umurage tugomba kwitaho no kubungabunga kugira ngo rudatakaza umwimerere warwo.

    Ni mu gihe abakiri bato basaba ko ababyeyi babo bajya babashishikariza kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda kuruta uko bashyira imbaraga mu kubigisha iz’amahanga, ndetse n’ibigo by’amashuri bikongera imbaraga mu kwigisha abana Ikinyarwanda kuva bakiri bato.

    Umwe muri bo, ni Mutabazi Kayumba Dismas wakomoje ku mpamvu abona zitera bagenzi be kutavuga neza Ikinyarwanda. Yagize ati: “Biterwa n’impamvu nyinshi; hari ababiterwa wenda n’imiryango tuvukamo, mu rugo ababyeyi bakadushishikariza kuvuga indimi z’amahanga, n’amashuri twigamo abanza, kuko Abanyarwanda baravuga ngo ‘umwana apfa mu iterura, ubwo rero udapfuye mu iterura akira no mu iterura.”

    Mugenzi we Gatera Giselle we, asaba ko amashuri yakongera umwanya aha Ururimi rw’Ikinyarwanda haba mu masomo no mu zindi gahunda zihuza abanyeshuri. 

    Ati: “Bipfira mu myigire no mu rugo. Icyakorwa ni uko bakongera amasomo twiga y’Ikinyarwanda. Bakatwigisha kurwandika, bakatwigisha kuruvuga, bakazana n’ibindi bikorwa byinshi, aho turi buvuge Ikinyarwanda kurusha uko tuvuga izindi ndimi, bakanaganiriza n’ababyeyi bacu na sosiyete muri rusange, ku buryo twazajya tuvuga Ikinyarwanda tukumva ari ibintu biturimo, ari ubuzima busanzwe.”

    Mu ijambo rye, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimangiye akamaro ko kunoza ururimi cyane cyane mu rubyiruko, anabasaba gusigasira Ikinyarwanda. Ati: “Kuvuga neza Ikinyarwanda, iyo tugize umugisha tugahura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, buri gihe atwibutsa ko nta busirimu bwirengagiza Ikinyarwanda.”

    Yakomeje agira ati: 'Iyo uzusuguye ururimi ukiri muto, niko bigenda no mu busaza. Tugomba kurusigasira, by'umwihariko mu rubyiruko.'

    Minisitiri yaboneyeho gushimira abanditsi Gaël Faye na Mukasonga Scholastique bahaye amashuri n'amasomero rusange ibitabo byabo. Yashishikarije kandi n'urubyiruko gukunda gusoma no kwandika, by'umwihariko bakabikora mu rurimi kavukire rw'Ikinyarwanda.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n'Umuco (UNESCO) ni ryo ryashyizeho Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire mu 1999 nk'uko bigaragara mu mwanzuro 30C/62 w'Inama Rusange yaryo yo mu kwezi k'Ugushyingo 1999.

    Inama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye na yo mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000, yashyigikiye ko buri tariki ya 21 Gashyantare hazajya hizihizwa uyu munsi.

    Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyigikira indimi z'abatuye isi kubera ko hari izigenda zicika cyangwa zikazimira kandi zihatse ubumenyi butandukanye no guteza imbere ubusabane n'ubumwe by'abatuye isi kuko ururimi kavukire ari umuyoboro w'ubumwe n'ubusabane bw'abatuye igihugu.

    Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n'Itegeko Nshinga nk'ururimi rw'igihugu ndetse n'urw'ubutegetsi. Indirimbo yubahiriza igihugu na yo irubona nk'umurunga ubumbatiye ubumwe bw'Abanyarwanda, aho igira iti '…Ururimi rwacu rukaduhuza…'


    U Rwanda rwongeye kwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire


    Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, uyu munsi wizihirijwe mu ishuri rya Lycee de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge


    Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah


    Abanyeshuri bo muri Lycee bishimiye kwakira ibi birori, basaba ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwahabwa umwanya munini mu masomo biga

    Basabye abarezi n’ababyeyi gushyira imbaraga mu kubakundisha ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda kuruta uko babakangurira kumenya iz’amahanga

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yasabye urubyiruko kuzirikana no kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda

    Gahongayire Yvonne wari uhagarariye Inteko y’Umuco yagaragaje akamaro ko kwiga no kunoza Ikinyarwanda nk’umurage uhuza Abanyarwanda

    Umuhanzi Gael Faye yashishikarije urubyiruko gukunda gusoma nk’inzira ibaganisha ku kuba abanditsi beza

    Umwanditsi Scholastique Mukasonga yashimangiye akamaro k’ibyanditswe mu gusigasira amateka y’u Rwanda

    Isabelle Kabano ni we waje ahagarariye Rwanda Arts Initiative ihindura ibitabo byanditswe mu ndimi z’amahanga mu Kinyarwanda

    Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko ko nta busirimu bwo kutamenya Ikinyarwanda

    Bandikaga ibishya bungutse

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’amasomero rusange bahawe impano y’ibitabo bya Gael Faye na Mukasonga Scholastique

    Ni ibitabo byombi bibumbatiye amateka y’u Rwanda

    Uwa mbere uhereye iburyo, ni we muyobozi wa Lycee de Kigali yakiriye ibi birori

    Abaje bahagarariye ibigo by’amashuri n’amasomero rusange 12, ubwo bafata ifoto y’urwibutso na Minisitiri Utumatwishima nyuma yo gushyikirizwa ibitabo

    Aba ni bo bayoboye gahunda yose y’umunsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152586/nta-busirimu-bwirengagiza-ikinyarwanda-minisitiri-utumatwishima-abwira-urubyiruko-152586.html