Blog

  • Tumaranye imyaka itatu- Josh Ishimwe ku mukob… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka 'Reka Ndate Imana', yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa, aho bamaze iminsi. 

    Yavuze ko amaze imyaka itatu akundana n'uyu mukobwa, kandi ko ari umukobwa uzi Yesu. Ati 'Tumaze igihe kirenga imyaka itatu. Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu umurimo.'

    Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.

    Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

    Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

    Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

     


    Josh Ishimwe yatangaje ko yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Gloria 

    Josh Ishimwe yavuze ko umukunzi we ari Umukristu, byamusunikiye gukundana nawe 


    Josh yavuze ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we byabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufarasa 



    Josh Ishimwe yambikiye impeta umukunzi we hafi y’umunara wa ‘Tour d’Eiffel’ wamamaye ku Isi




    KANDA UREBE INDIRIMBO Z’UMUHANZI JOSH ISHIMWE YAKOZE MU BIHE BITANDUKANYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152627/tumaranye-imyaka-itatu-josh-ishimwe-ku-mukobwa-yambikiye-impeta-mu-bufaransa-152627.html

  • Misiri yatsindiye u Rwanda kuri Pele stadium – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Misiri y'Abagore yatsinze iy'u Rwanda igitego 1-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abagore. Uyu mukino wabereye muri Rwanda, aho amakipe yombi yahataniraga umwanya mu irushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

    Misiri yigaragaje nk'ikipe ifite ubunararibonye, ibasha kubona igitego kimwe rukumbi cyayihesheje intsinzi. Nubwo u Rwanda rwarushijwe igitego, rwagaragaje imbaraga n'ubushake bwo gushaka uko rwishyura, ariko bikanga.

    U Rwanda ruzaba rufite amahirwe yo kwishyura mu mukino wo kwishyura uzabera i Alexandria ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025. Uyu mukino uzaba ari amahirwe ya nyuma ku ikipe y'u Rwanda yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, bityo abakinnyi bazakora uko bashoboye kugira ngo bibonere itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abagore.

    Source : https://yegob.rw/misiri-yatsindiye-u-rwanda-kuri-pele-stadium-amafoto/

  • 'Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres #rwanda #RwOT

    Aya magambo anenga imyitwarire y'Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, Antonio Guterres yayabwiye Televiziyo Mpuzamahanga ya ' Al Jazeera', ubwo yerekanaga ko kubogama no kudashyira mu gaciro byatumye imyanzuro y'ako kanama idakemura ibibazo byugarije isi, nk'ibyo mu ntara ya Gaza, ibyo muri Sudan, UKraine n'ahandi henshi.

    Koko rero, iyo usuzumye imikorere y'ako kanama, n'iya Loni yose muri rusange, usanga ari nk'urubuga ibihugu byo mu burasiraziba bw'isi byifotorezaho, ngo byerekane ko ari byo biyoboye isi. Nyamara nk'uko na Bwana Guterres abyivugira, amateka ya vuba atwereka ko ibyemezo bya Loni ari icyuka, kuko nta na hamwe byari byagira ikibazo bikemura.

     

    Ibihugu byinshi ubu ntibigikangwa n'imyanzuro ya Loni. Abayobozi bashyira mu gaciro bakora ibiri mu nyungu z'abaturage babyo, bakarekera Loni mu magambo yo ' kwamagana' ashimisha gusa abanyurwa manuma.

     

    Dore nk'ubu iyo urebye imyanzuro Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi kasohoye ku kibazo cy'intamabara iri muri Kongo, ntibigusaba kuba impuguke muri politiki mpuzamahanga ngo ubone ko iyo myanzuro ari icyuka, kuko yirengagije ibibazo nyakuri bizanatuma ahubwo iyo ntambara inarushaho gukomera, mu gihe byakomeza kurenzwa ingohe.

     

    Ese ubundi iyo myanzuro yabura ite kubogama, kandi Loni ubwayo, ibinyujije mu ngabo zayo ziri muri Kongo, yitangarije ko nayo irwana ku ruhande rwa Leta y'icyo gihugu? Ibyemezo byayo ntaho bitaniye n'ibyafatwa na Tshisekedi!

    Muri iyo myanzuro, Loni irasaba M23 guhagarika intambara, ndetse ikava mu mujyi wa Goma na Bukavu wigaruriye.

    Loni ntivuga aho M23 izajya nimara kuva mu duce yigaruriye. Iki cyemezo kandi kiravuguruzanya n'igisaba ko impande zishyamiranye zijya mu biganiro. Bisobauye ko ibyo biganiro ari byo byakabaye biteganya ikizakurikiraho M23 nihagarika intambara, ikava no mu duce yafashe. Twibutsa kandi ko Loni ifatira imyanzuro ibihugu binyamuryango byayo, ko rero umutwe nka M23 udafite inshingano zo kubahiriza ibyo byemezo.

    Loni kandi irategeka uRwanda 'kuvana ingabo zarwo muri Kongo'. Ese uretse kugendera ku binyoma bya Kongo n'inkomamashyi zayo, Monusco, izo ngabo z'uRwanda ni zingahe, ziherereye hehe, zanyuze hehe ko hari itsinda ry'abasirikari n'impuguke mpuzamahanga rishinzwe kugenzura umupaka w'ibihugu byombi?

    Perezida Kagame yakomeje kubaza abavuga ko uRwanda rufite ingabo muri Kongo, impamvu batekereza ko zagombye kuba ziriyo byanze bikunze. Na Loni rero yumva nta kuntu uRwanda rwaba rudafite abasirikari muri Kongo, kuko izi neza ko rufite impamvu yo kuzoherezayo. Kubikeka gusa ariko ntibihagije, byagombye guherekezwa n'ibimenetso ndashisikanywaho.

    Ni byiza gusaba ko ubusugire bwa Kongo bwubahirizwa. Ariko se ubusugire bw'uRwanda bwo ko ntacyo iyo Loni ibuvugaho, izi neza ibisasu biraswa ku butaka bw'uRwanda bivuye muri Kongo, bigahitana Abanyarwanda benshi abandi bikabakomeretsa, imitungo yabo ikononekara? Ese kuri Loni amaraso y'Abanyarwanda nta gaciro afite nk'ay'abandi ivugira? Igisubizo dushatse twakiha, kuko n'ubundi Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Loni ihafite ibihumbi by'abasirikari.

    Iyo Loni iza kuba ari abanyakuri bari kugaruka ku kibazo cy'abajenosideri ba FDLR bagitegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'uRwanda, ndetse bakaba bafatanya na Leta ya Kongo kwica Abatutsi bo muri icyo gihugu. Nyamara, mu myanzuro yabo, nta na hamwe bamagana ibyo bikorwa bya FDLR, amagambo abiba urwango y'abategetsi ba Kongo, n'ihohoterwa rikorerwa Abatutsi b'Abakongomani.

    Niba koko Loni ishaka ko ikibazo cya Kongo gikemuka, wasobanura ute ukuntu nta na hamwe mu myanzuro yayo ivuga ikibazo cy'Abatutsi b'Abanyekongo bahunze igihugu cyabo, ubu bakaba bagiye kumara imyaka hafi 30 mu nkambi zo mu bihugu birimo n'uRwanda. Iyo Loni yirengagiza ko guhonyora uburenganzira bw'abo bantu biri mu byatumye M23 ivuka.

    Mu ntambara Leta ya Kongo irwana na M23, ikoresha abacancuro, bayifasha gutsemba abenegihugu. Kubera ko abo bacancuro bava mu bihugu by'Uburayi, binafite ijambo muri iyo Loni, ibyemezo byayo byirinze kwamagana Kongo yarenze ku mategeko n'amahame mpuzamahanga ahana ikoreshwa ry'abacancuro.

    Leta ya Kongo yakwije intwaro mu baturage, ndetse ishyira abana mu mitwe y'abarwsnyi. Ibi n'ubqo bihabanye n'uburenganzira bwa muntu Loni yitwa ko ngo irengera, ntibyamagana, ahubwo ikamagana kuba bararasiwe ku rugamba nk'abandi barwanyi bose.

    Ubuyobozi nw'uRwanda bwasobanuye bihagije ko imyanzuro n'ibikangisho bidafite agaciro kurusha ubuzima bw'Abanyarwanda. Bagaragaje rero ko uRwanda ruzakomeza ingamba z'ubwirinzi ku mipaka yarwo, zitagize icyo zibangamiyeho ibihugu by'abaturanyi.

     

    Biramenyerewe ko Loni yitwara nk'ishaka ko ibibazo bya Kongo biba agatereranzamba. Murabizi ifite abasirikari hafi 20.000 bamaze imyaka isaga 20 muri Kongo kandi aho kugarura amahoro, ahubwo arushaho kuba kure nk'ukwezi. Imibare yerekana ko Monusco ikoresha amamiliyari y'amadolari buri mwaka, bikumvikana rero ko ba rusahuriramunduru batakwifuza ko Kongo itekana.

    Izo ndonke abakozi ba Loni bavana muri Kongo ni nazo zituma bategura ibyegeranyo biharabika uRwanda, kugirango bahakwe ku butegetsi bwa Kinshasa. Nyamara kugoreka ukuri ngo ushimishe Tshisekedi, ntacyo bifasha Kongo, ahubwo bituma idashakirwa ibisubizo, bishingiye ku mpamvu nyakuri zitera ibibazo.

    Gusa Loni nayo irabizi ko ibyemezo byayo ari icyuka, kuko ntawe bigicira ishati

    The post 'Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/akanama-ka-loni-gashinzwe-amahoro-ntigashyira-mu-gaciro-icyemezo-byako-ni-icyuka-antonio-guterres/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akanama-ka-loni-gashinzwe-amahoro-ntigashyira-mu-gaciro-icyemezo-byako-ni-icyuka-antonio-guterres

  • Minisitiri Lammy w'u Bwongereza ategerejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imwe mu mpamvu z'uruzinduko rwa Minisitiri Lammy ni ukuganira n'abo muri Guverinoma y'u Rwanda ku mutekano wahungabanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko Lammy aragera mu Rwanda mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatandatu.

    Guverinoma z'ibihugu byombi ntizivuga rumwe kuri iki kibazo, kuko u Bwongereza bushinja u Rwanda kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC mu buryo bunyuranyije n'amategeko, u Rwanda rwo rukagaragaza ko iki kirego kidafite ishingiro.

    Tariki ya 20 Gashyantare, Minisitiri Lammy wari witabiriye inama y'umuryango G20 muri Afurika y'Epfo, yatangaje ko azabwira Perezida Paul Kagame ko gukomeza kuvogera ubusugire bwa RDC bizagira ingaruka.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri X ko ategereje kubona Minisitiri Lammy akora ibyo yavugiye muri Afurika y'Epfo, anashyira hanze itangazo rishize amanga ubwo azaba amaze guhura na Perezida Kagame.

    Muri ubu butumwa buha Minisitiri Lammy ikaze, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati 'Koko se? Ntegerehe kubibona no gusoma itangazo rishize amanga nyuma yo guhura. Ikaze i Kigali David Lammy!'

    Guverinoma y'u Rwanda ikomeje kunenga uburyo umuryango mpuzamahanga wirengagiza impamvu muzi z'intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo itotezwa ry'Abanye-Congo b'Abatutsi, ndetse n'ubufasha umutwe w'iterabwoba wa FDLR uhabwa na Leta ya RDC kandi ufite umugambi wo kuruhungabanya.

    Ku ngaruka cyangwa se ibihano abarimo Minisitiri Lammy bateguza u Rwanda, Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko atari byo bizana ibisubizo, kuko iyo biba bizana ibisubizo, akarere kaba kamaze imyaka myinshi gatekanye.

    Guverinoma y'u Rwanda isaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'uwa Afurika y'Amajyepfo (SADC) kuko ari yo yazana amahoro arambye. Iyo irimo ibiganiro bya politiki hagati ya Leta ya RDC n'imitwe bishyamiranye irimo uwitwaje intwaro wa M23.

    Minisitiri David Lammy ategerejwe mu Rwanda

    Minisitiri Nduhungirehe yahaye Lammy ikaze i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-lammy-w-u-bwongereza-arasura-u-rwanda

  • Haba habayemo kurangara- Guverineri Rubingisa ku bayobozi basenyera abaturage – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025, ubwo ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba, ubw'uturere n'abakozi bashinzwe imitangire ya serivisi z'ubutaka bwaganiraga n'ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka ku micungire n'imikoreshereze y'ubutaka ndetse n'iyubahirizwa ry'ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka, ibibazo birimo n'icyakorwa.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko mu mikoreshereze y'ubutaka harimo ibibazo bishobora kuzateza ibibazo mu myaka iri imbere, hakiyongeraho serivisi zitanoze mu by'ubutaka.

    Yavuze ko kuri ubu uturere twose two mu Ntara y'Iburasirazuba twamaze kubona ibishushanyo mbonera ku buryo ngo abayobozi bari bakwiriye gukurikirana abantu bubaka mu butaka bwagenewe ubuhinzi.

    Ati ''Umuntu bamuha icyangombwa cyo kubaka ikiraro cy'inkoko, wagenda ugasanga yubatsemo inzu yo kubamo, ibyo bintu turabifite cyane. Ikindi gihari, uburyo tumenya ubutaka abantu bakwiriye guturamo, uracyasanga abantu bashaka gutura bonyine.''

    Nishimwe yavuze ko mu Ntara y'Iburasirazuba harimo n'ikibazo cy'abantu bagabanya ubutaka bw'ubuhinzi bakabugira ubwo guturamo kandi ngo bakanabukata nabi badakurikije ibishushanyo mbonera, asaba abayobozi kwita kuri ibi bibazo byose mu gukurikirana ikoreshwa neza ryabwo.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko hari amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi yo kudakurikirana imikoreshereze y'ubutaka ashobora no kuvamo ruswa, bose abasaba kujya bakurikirana hakiri kare.

    Ati ''Buriya umuturage iyo yubatse inzu ukaza ukamubwira ngo yayishyize ahatemewe kandi ukabimubwira yamaze gusakara haba habayemo kurangara. Hari ubikora kubera ko atabizi ariko hari n'ubikora kubera ko yabirenzeho avuga ati ndabizi ko hariya batazabibona.''

    Yakomeje agira ati ''Ni n'icyuho cya ruswa, ashobora kubikoresha yasabwe ruswa cyangwa na we yayitanga, tugomba rero kubikumira tugakorana n'inzego. ''

    Guverineri Rubingisa yavuze ko ibibazo byinshi bakira mu Ntara no mu turere bishingiye ku butaka birimo imbibi zabwo zikeneye gukosorwa, ibyangombwa bifite ibibazo n'ibindi byinshi.

    Yavuze ko mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali bafite ndetse no mu mijyi iwugaragiye bakwiriye guhindura imikorere mu rwego rwo guhuzwa n'icyerekezo cy'igihugu cya 2050.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko bemeranyijwe n'abandi bayobozi ko bamanuka hasi, umuturage bakamukemurira ibibazo, bakamuha amakuru akeneye kandi bakamutega amatwi ku buryo ibitekerezo bye na byo bigenderwaho mu gufata imyanzuro.

    Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi kujya bagenzura abakoresha nabi ubutaka bakabigisha ndetse bakanakumira hakiri kare

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, ni umwe mu batanze ibitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/haba-habayemo-kurangara-guverineri-rubingisa-avuga-ku-bayobozi-basenyera

  • Agahinda k'Abanyarwanda basahuriwe ibicuruzwa mu Mujyi wa Bukavu – #rwanda #RwOT

    Ubwo bari bamaze kuva muri uyu mujyi, zimwe mu nsoresore zo mu Mujyi wa Bukavu zatoraguye imyenda y'igisirikare cya Congo n'imbunda aba basirikare bari bataye, zikomeza ubusahuzi bari basize batangije.

    Muri abo basore harimo abagiye mu kigo cya gisirikare cya Cap Saio, basangamo abasirikare bane bari bahasigaye, buri umwe agaha abo basirikare 1000 Frw bakamwigisha kurasa, yamara kurasa amasasu atatu agahita afata imbunda n'imyenda ya gisirikare akajya kubikoresha mu gusahura ububiko n'amaduka.

    Mu bubiko bw'ibicuruzwa n'amaduka yo muri uyu Mujyi byasahuwe, harimo n'iby'Abanyarwanda bakorera ubucuruzi bwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Twagiramungu Alex ukora ubucuruzi bw'ifu y'ibigori n'ifu y'imyumbati hagati y'u Rwanda na Congo, ari na we uhagarariye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'Akarere ka Rusizi n'Umujyi wa Bukavu, yabwiye IGIHE ko tariki 14 Gashyantare 2025, ubwo FARDC na Wazalendo bahungaga uyu mujyi, yari afite imifuka 200 y'ifu mu bubiko bw'ibicuruzwa bye buri mu Mujyi wa Bukavu.

    Ati 'Hari abacuruza ifu, hari abacuruzi imboga, hari abacuruza ibigori. Bagiye mu bubiko bwose, nta na bumwe basize baradusahura.'

    Nyiraminani Hyacinthe ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'Akarere ka Rusizi n'Umujyi wa Bukavu, we yavuze ko Ingabo za FARDC n'amabandi bamusahuye imifuka 200 y'ibigori bifite agaciro k'ibihumbi 400 Frw.

    Ati 'Nari napakuruye ku wa Kane, amasasu atangira kuvuga Saa Munani, uwo nari nabisigiye abitwikiriza shitingi arigendera agaruka ku wa Mbere mu gitondo asanga nta mufuka n'umwe uhari.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko igishoro ari amafaranga yari yagujije mu itsinda ndetse ko afite impungenge z'aho azakura ayo kwishyura itsinda kandi baramwibye ibicuruzwa byose ntasigarane igishoro.

    Nyiransabimana Françoise avuga ko ku wa Gatanu, tariki 14 Gashyantare 2025, yohereje ibicuruzwa mu bubiko bwe nk'uko yari asanzwe abyohereza.

    Ati 'Bibaye ku mugoroba amasasu arakara, abakongomani twari twabisigiye, babita mu bubiko barigendera, imivurungano igabanutse, tubajije batubwira ko babisahuye, turahomba kuko nta wundi twagombaga kubibaza.'

    Uyu mugore wari uherutse gufashwa na 'Mupaka Shamba Letu' mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahombejwe na COVID-19, yavuze ko ubu busahuzi bwahungabanyije ubucuruzi bwe.

    Ati 'Byarampungabanyije kuko kugeza iyi saha nta gishoro ngifite kandi urebye tuba twagiye dufata amafaranga y'abandi tuguza no mu matsinda.'

    Umutoni Gisèle, umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi ucuruza ibitunguru mu Mujyi wa Bukavu, yavuze ko yagiyeyo tariki 14 Gashyantare agasanga ibintu byahindutse, ibicuruzwa abisigayo arataha.

    Ati 'Nyuma twaje kumva ko ibicuruzwa byacu babisahuye. Nari mfiteyo imodoka y'ibitunguru na tungurusumu bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw. Aya mahoro n'umutekano nibikomeza nzasubirayo nshake amafaranga nsubire mu isoko.'

    Mu maduka yasahuwe mu Mujyi wa Bukavu harimo ay’Abanyarwanda

    Ubwo M23 yari hafi kugera mu Mujyi wa Bukavu, abasirikare n’abapolisi bahunze umujyi bagenda basahura ibicuruzwa bitandukanye

    Umutwe wa M23 umaze gukusanya imbunda 150 izivanye mu baturage

    Izi mbunda ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-k-abanyarwanda-basahuriwe-ibicuruzwa-mu-mujyi-wa-bukavu

  • Umwe nturi ku isoko! Agaciro kimyenda John L… – #rwanda #RwOT

    Nk'umuhanzi wese aho ava akagera ikintu cya mbere yitaho ni imyambarire ndetse n'uko agaragara iyo ari imbere y'abakunzi b'umuziki we baba bamuhanze amaso ari benshi ndetse n'itangazamakuru riba rireba akantu ku kandi kubiri kubera mu gitaramo.

    Abajyanama ba John Legend n'abashinzwe kumwitaho bari bamaze hafi icyumweru i Kigali mu gutegura urugendo rw'uyu muhanzi banyarukiye mu nzu zihanga imideli i Kigali bashakisha imyambaro yaserukana muri iki gitaramo cy'amateka muri Afurika.

    Aba bajyanama be banyarukiye mu nzu y'imideli ya Moshions iyobowe na Moses Turahirwa bahakura imyambaro itandukanye irimo iya John Legend n'abariririmbyi be b'igitsina gore batatu.

    Umwambaro w'ibara ry'umweru n'ubururu buke ku rutugu rw'iburyo ukoze nk'ikoti rifite umwitero wahitiwemo John Legend witwa 'Shana Dress Jacket' ufite agaciro ka miliyoni 3Frw nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Moshions. Uyu niwo mwambaro John Legend yaserukanye mu gice cya mbere cy'igitaramo.

    Mu gice cya kabiri John Legend yagiye kuruhuka agarukana ikoti ry'umukara rifite umwitero w'ibara rishashagirana nka zahabu.

    Uyu mwambaro wahanzwe na Tanga Design. Uyu munyamideli aganira na InyaRwanda yavuze ko uyu mwenda wambawe na John Legend atarawushyira ku isoko ngo ugenerwe agaciro kawo.

    Kenshi na kenshi imyambaro yambawe n'ibyamamare mu bikorwa bitandukanye usanga iyo igiye hanze ihita izamurirwa ibiciro cyangwa igashakishwa cyane ku isoko kuko iba ikenewe na benshi banyuzwe nayo kubera ko bayibonanye ibyamamare.

    Muri rusange imyambaro cyangwa imyenda yose John Legend yaserukanye ifite aho ihuriye n'umuco nyarwanda nk'igihugu yari agiye gutaramiramo umuhanzi w'umuhanga areba akantu kose kamuhuza n'abantu baho bikamworohera gukurura amarangamutima yabo.

    John Legend yagize umugisha wo gukora igitaramo cya mbere muri Afurika kikitabirwa n'umukuru w'igihugu, ibintu bidakunze kuba henshi ku Isi.

    Iki gitaramo John Legend yaririmbyemo i Kigali mu ijoro rya tariki 21 Gashyantare 2025 cyateguwe na Global Citizen binyuze mu iserukiramuco rya Move Afrika rizajya riba buri mwaka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ni iserukiramuco ryatangirijwe i Kigali mu 2023 mu gitaramo cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar nacyo cyari icya mbere uyu muraperi akoreye muri Afurika.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhangamideli David Thomas usanzwe ukorana bya hafi na John Legend, yavuze ko yishimiye gukorana na Moshions ndetse na Tanga Design mu guhitamo imyambaro uyu mugabo yaserukanye.

    Yavuze ko iyi myambaro bayihisemo mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa by'abahangamideli bo mu Rwanda. Ati 'Byari ibyishimo by'ikirenga kuri njye gukorana n'abo, mu rwego rwo kugaragaza ibihangano nyarwanda n'umuco ku rwego rw'Isi.'

    David Thomas yavuze ko uretse John Legend, n'abaririmbyi be barimo Natalie Imani, Shenice Johnson, ndetse na Kay Manee bambaye imyenda ya Moshions.


    John Legend yashimye inzu y’imideli yamwambitse iyi myambaro ihagaze Miliyoni 3 Frw 


    John Legend yashimye Tanga Design kubera iyi myambaro yaserukanye


    John Legend asanzwe akorana n’umunyamideli witwa David, ari nawe wakoranye na Moshions na Tanga mu guhitamo iyi myambaro 


    Turahirwa Moses washinze Moshions ari kumwe n’ikipe ya John Legend ubwo bamusuraga aho akorera


    Tanga Design yabwiye InyaRwanda ko iyi myambaro yahanzwe itarashyirwa ku isoko, ndetse ko atarayigenera igiciro 

    Turahirwa Moses ari kumwe n’abaririmbyi ba John Legend mbere y’igitaramo cyabo muri BK Arena

    Abaririmbyi ba John Legend bambaye imyambaro yahangiwe muri Moshions

    Umuhangamideli David Thomas wakoranye na Tanga Design na Moshions mu guhitamo imyambaro ya John Legend, basanzwe bakorana

    John Legend yagaragaje ko yanyuzwe no gukorana n’inzu z’imideli zo mu Rwanda

    KANDA HANO UBASHE KUMVA NO KUREBA BIMWE MU BYARANZE IGITARAMO CYA JOHN LEGEND

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi y’igitaramo cya mbere cya John Legend i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152612/umwe-nturi-ku-isoko-agaciro-kimyenda-john-legend-yaserukanye-ku-rubyiniro-i-kigali-amafoto-152612.html

  • Ibaruwa yuje ibinyoma n’iterabwoba Human Righ… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe yiteguraga gutaramira mu Rwanda, John Legend yandikiwe ibaruwa yuzuye ibinyoma n’iterabwoba n’umuryango witwa ko wita ku burenganzira bwa muntu ku Isi (Human Rights Foundation) bamusaba kudataramira mu Rwanda kubera umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa DRC.

    Iyi baruwa yuzuyemo amagambo akakaye, ayobya, yangisha abantu ubuyobozi bw’u Rwanda nk’uko bifuzaga ko John Legend nawe yakwanga gutaramira i Kigali nubwo batabigezeho.

    Muri iyi baruwa, itsinda ryitwa ko riharanira uburenganzira bwa muntu ryo muri New York, Human Rights Foundation [HRF], ryasabaga John Legend guhagarika igitaramo cye i Kigali nk'uko mugenzi we Tems wegukanye Grammy Awards yabikoze.

    Uyu muryango mu butumwa bwawo, waratanye usobanurira John Legend uko kuva mu 2022 umutwe wa M23 wigaruriye bimwe mu bice bya Congo, cyane cyane ibirimo amabuye y'agaciro, urenzaho ko ibi byose uyu mutwe ubigeraho kubera ubufasha uhabwa n'Ingabo z'u Rwanda.

    Ibi si ko byagenze, kuko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwandika, bagaragariza John Legend ko u Rwanda rudafasha umutwe wa M23, kandi ko ubutegetsi bwa Congo ari bwo bufite mu biganza gukemura iki kibazo cy'intambara zidashira muri iki gihugu.

    Ibyo Human Rights Foundation (HRF) yandikiye John Legend ni ibinyoma byambaye ubusa kuko u Rwanda ntaho ruhuriye n’intambara iri kubera muri DRC nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabinyomoje kuva kera ariko DRC ikavunira ibiti mu matwi.

    DRC ivuga ibi binyoma kubera inyungu ifite muri iyi ntambara yayo na M23 y’abarwanyi b’Abanyekongo, dore ko iki gihugu cyigamba kuzakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse kikanabishimangira gishyigikira FDLR y’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ishaka kuzongera guhekura u Rwanda.

    Kubera abigamba gutera u Rwanda, niyo mpamvu u Rwanda ruryamiye amajanja, imipaka yose ikaba irinzwe kuko intero ari ukwita ku muturage warwo “Umuturage ku isonga”. U Rwanda ruratekanye ndetse abaturarwanda basabwa kuryama bagasinzira.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse kubwira RBA ati “Ubwabo (DRC) bahora bavuga ko bazarasa u Rwanda, bavuga ko barwanya Leta iyoborwa na Perezida Kagame, hanyuma rero uragira ngo u Rwanda n'abayobozi barwo bayobowe n'Umukuru w'Igihugu n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, bicare baturame!”.

    Umutekano usesuye mu Rwanda n’iterambere rigaragarira Isi yose kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame wazuye u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora igihugu, bituma Abanyarwanda bamugaragariza urukundo rwinshi yaba mu matora bakamuhundagazaho amajwi hafi 100% no mu bindi bihe binyuranye mu ntero igira iti: “TuriKumwe”.

    Ibaruwa ndende ya HRF yateraga ubwoba John Legend ariko ukuri kugatsinda agataramira mu Rwanda iragira iri:

    “Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wamenye igitaramo ugiye gukorera i Kigali, mu Rwanda, ku ya 21 Gashyantare 2025, muri Move Afrika ubufatanye hagati ya guverinoma y’u Rwanda, Global Citizen, na pgLang.

    Turabasaba guhagarika igitaramo cya Move Afrika i Kigali, ukurikije urugero rw’umuhanzikazi Tems wegukanye Grammy wo muri Nigeria, mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda n’abanyekongo bahitanywe n’intambara y’ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Nubwo dushima gahunda yanyu yo guteza imbere impano z'Abanyafurika, umuco wabo ndetse n'iterambere ry'ubukungu, turabasaba kongera gutekereza ku cyemezo cyo gutaramira mu Rwanda kuko kuhataramira bishobora gufatwa nk'icyemezo cyo gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame, ubutegetsi buri kurwana intambara y'amaraso no gusahura umutungo kamere w'uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Igitaramo cyanyu i Kigali cyaha ubutegetsi bw'u Rwanda uburyo bwo kwihisha inyuma yacyo no kurangaza amahanga n’imiryango irengera ikiremwa muntu binyuze mu gushyigikira no kohereza ingabo n'ibikoresho bifatanyije n'umutwe wa M23, washyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'Umuryango w'Abibumbye (ONU).

    Uyu mutwe ushinjwa kwica abasivile mu bwicanyi bw'indengakamere, gukoresha ihohotera rishingiye ku gitsina nk'intwaro y'intambara, gushora abana mu mirwano, kugaba ibitero bya gisirikare ku bindi bihugu no gusahura umutungo kamere mu buryo bw'agahato kandi bw'iyicarubozo.

    Kuva mu mwaka wa 2022, umutwe wa M23 wafashe ibice binini by'uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ushyiraho igitugu ku baturage no gusahura mu buryo bunyuranyije n'amategeko umutungo kamere w'akarere, bigirira inyungu ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Ibihumbi n'ibihumbi by'abaturage barahunze, bituma bisanga mu buzima bubi cyane. Mu byumweru bishize, igitero cyagabwe na M23, ifashijwe n'ingabo z'u Rwanda, cyafashe umujyi wa Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa RDC, maze gituma abarenga 700,000 bahunga.

    Ubufasha ubutegetsi bw'u Rwanda butanga kuri M23, bwica amategeko mpuzamahanga ndetse n'aya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. M23 iri ku rutonde rw'abafatiwe ibihano n'ishami rishinzwe kugenzura imitungo y'abanyamahanga muri Minisiteri y'Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (OFAC).

    Ubutegetsi bw'u Rwanda nabwo bwafatiwe ibihano hashingiwe ku itegeko rirwanya ikoreshwa ry'abana mu gisirikare (Child Soldiers Prevention Act), kubera uruhare rwa M23 mu gushora abana mu mirwano.

    Ubutegetsi bwa Paul Kagame bugenzura u Rwanda mu buryo bukomeye, buburizamo ibitekerezo bitandukanye binyuze mu gukoresha ubugenzuzi bukaze, kuburirwa irengero kw'abantu, gufunga abanenga ubutegetsi ndetse no kwica abatavuga rumwe nabwo bari mu buhungiro.

    Urugero rugaragara ni ishimutwa n'ifungwa rya Paul Rusesabagina, intwari nyakuri yagaragajwe muri filime ya Hollywood ‘Hotel Rwanda’ ndetse akaba umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yafunzwe mu buryo butemewe igihe kirenga iminsi 900.

    Ubutegetsi bwa Kagame bwacengeye kandi telefoni y'umukobwa we, Carine Kanimba, na we ufite ubwenegihugu bw'Amerika, hakoreshejwe intasi ya mudasobwa (spyware). Don Cheadle hamwe n'abakinnyi ba filime ‘The Avengers’ bifatanyije mu bukangurambaga busaba ko Rusesabagina arekurwa agasubira iwe i San Antonio, Texas.

    Nubwo hafi igice kinini cyo mu Rwanda kibayeho mu bukene, Kagame ayobya umutungo w'igihugu awushyira mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwerekana isura nziza, binyuze mu kwakira ibirori mpuzamahanga bikomeye nka Move Afrika, gutura mu mazu y'akataraboneka, gukoresha ba lobbystes (abamushakira inyungu ku rwego mpuzamahanga) no gutera inkunga siporo mpuzamahanga.

    Twemera ko Kagame ashaka gukoresha iri serukiramuco nk'intwaro yo kumenyekanisha isura itariyo y'igihugu, akoresheje icyubahiro cyanyu, ubwamamare bwanyu n'ijambo mufite ku isi, kugira ngo agaragaze u Rwanda nk'igihugu gifite ituze, iterambere.

    Mu magambo yoroshye: Nubwo mwaba mutabizi, igitaramo cyanyu kizaba igikoresho cyo kurangaza amahanga ku ntambara y'amaraso Kagame arwana muri Kongo, no gushyigikira propagande y'ubutegetsi bwe bumaze imyaka 24.

    Byongeye kandi, ibi bizarushaho kwibagiza ibyaha mpuzamahanga by'amateka ashinjwa, birimo ibyaha by'intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse nibishoboka, na jenoside nk'uko byagaragajwe mu nyandiko z'inzego mpuzamahanga.

    Nk'umuhanzi w'icyamamare wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubutabera no kurengera uburenganzira bwa muntu, harimo no gushyigikira ubukangurambaga ‘Write for Rights’ bwa Amnesty International, tubasabye tubikuye ku mutima ko mwakongera gutekereza ku cyemezo cyo gutaramira mu Rwanda, mugafata icyemezo cyo guhagarika iki gitaramo. Ibi byaba bigendeye ku rugero rw'umuhanzi w'umunya-Nigeria watsindiye Grammy, Tems, wahisemo kudataramira muri Kigali.

    Turabashishikariza gukoresha izina ryanyu n'ijwi ryanyu mu gushyigikira urugamba rw'isi yose rwo guharanira ubwisanzure bwa muntu harimo no mu Rwanda.

    Twiteguye kubaha amakuru arambuye kuri iyi ngingo no kuganira ku bundi buryo mushobora gushyigikira abaturage b'u Rwanda mu buryo buboneye.

    Tubasabye gukoresha ijwi ryanyu rikomeye ku rwego mpuzamahanga mu gushyigikira urugamba turimo rwo guharanira ubwisanzure n'ubutabera ku isi hose, kandi twiteguye gukomeza kuganira kuri iyi ngingo.

    Niba mufite ibibazo cyangwa mushaka ibisobanuro birambuye, mwaduhamagara kuri (+1) 212-246-8486 cyangwa mukatwandikira kuri email [email protected].

    Nyuma yo gusoma iyi baruwa, John Legend yayiciye amazi hanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agera i Kigali ndetse ku mugoroba ahita aha ibyishimo Abanyarwanda mu birori by’agatangaza byitabiriwe na Perezida Kagame.”

    Ubwo yataramaga mu gitaramo cy’amateka cyabereye muri BK Arena, kikitabirwa n’abantu ibihumbi barimo Perezida Kagame n’umuryango we, John Legend umaze gutwara ibihembo byinshi birimo na Grammy Awards, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere akaba ari n’inshuro ya mbere ataramira mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Ati: 'Ndanezerewe cyane kuba ndi hano, ku nshuro yanjye ya mbere ntaramiye i Kigali, inshuro ya mbere ntaramiye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, inshuro ya mbere ntaramiye mu Rwanda, turi hano kubera ko tubakunda, kubera ko dushaka kwishimira umuziki, urukundo n'umuco, kubera ko twumva buduhuza , biranejeje cyane kuba turi hano.'

    Ibaruwa Human Rights Foundation (HRF) yari yandikiye John Legend bamubuza gutaramira mu Rwanda


    Nyuma yo gusoma ibaruwa Human Rights Foundation yamwandikiye, John Legend yahisemo kubima amatwi ataramira mu Rwanda



    John Legend waserutse mu mwambaro wakozwe na Moshion, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152607/ibaruwa-yuje-ibinyoma-niterabwoba-human-rights-watch-yandikiye-john-legend-imubuza-kuza-i–152607.html

  • Vatikani yatangaje amakuru mashya ku Papa Fransisko ubwo akiri mu bitaro. #rwanda #RwOT

    Papa Fransisko, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, aracyari mu bitaro aho ari gukurikiranwa n'abaganga. Ku wa Gatanu, Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yatangaje ko ubuzima bw'Umushumba wa Kiliziya bugenda burushaho kuba bwiza, ndetse abaganga bakomeje gukurikiranira hafi uko amerewe.

    pope-francis

    Papa Fransisko yajyanywe mu bitaro bya Gemelli biri i Roma nyuma yo kugira ibibazo by'ubuzima byamubayeho bitunguranye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Vatikani, bavuze ko yari afite ikibazo cyo guhumeka neza, ari na yo mpamvu yafashwe n'abaganga kugira ngo bagire icyo bamufasha.

    Ubutumwa bwa Vatikani nk'uko byatangajwe n'abashinzwe kuvugira Papa, ubuzima bwe bumeze neza kandi abaganga bagaragaje ko hari icyizere ko azongera kugaruka mu mirimo ye isanzwe vuba. Matteo Bruni yagize ati: 'Papa aragenda yoroherwa, n'ubwo akiri mu bitaro kugira ngo abaganga bakomeze kumwitaho no gukurikiranira hafi uko amerewe.'

    pope-francis

    Uburyo abarwaje papa, muri ibi bihe Papa ari mu bitaro, abayoboke ba Kiliziya Gatolika hirya no hino ku Isi bakomeje kumusengera no kumwifuriza gukira vuba. Mu bihugu bitandukanye, imiryango ya Kiliziya Gatolika yateguye amasengesho yo gusabira Umushumba wa Kiliziya kugira ngo abashe kugaruka mu mirimo ye.

    Ibitekerezo bya'abayobozi batandukanye bo ku Isi, barimo abakuru b'ibihugu, abayobozi b'amadini ndetse n'abantu basanzwe, bakomeje kohereza ubutumwa bwifuriza Papa gukira vuba. Umukuru w'Igihugu cy'u Butaliyani, Sergio Mattarella, yatangaje ko we n'abaturage b'iki gihugu bifatanyije na Papa muri ibi bihe bitoroshye. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, na we yagaragaje ko ashyigikiye Papa kandi amusabira gukira vuba.

    pope-francis

    Papa Fransisko yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936, yitwa Jorge Mario Bergoglio, avukira i Buenos Aires muri Argentine. Yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku wa 13 Werurwe 2013, aba Papa wa mbere uturuka muri Amerika y'Amajyepfo. Yabaye umushumba ufite umwihariko mu kwita ku bakene no gushishikariza Kiliziya gutanga ubutumwa bw'amahoro n'impuhwe.

    Muri iyi myaka amaze ku butegetsi, yagaragaje umwihariko mu gushyira imbere ukwemera guhuza abantu bose, aharanira amahoro ndetse anaharanira uburenganzira bw'abakene n'abatagira kivurira. Ni umwe mu bapapa bazwiho gutanga ubutumwa bw'amahoro no guharanira ko abantu babaho neza.

    pope-francis

    Papa Fransisko yagiye agaragaza ibibazo by'ubuzima kuva kera, by'umwihariko byagiye bigaragara mu myaka yashize. Mu mwaka wa 2021, yagize ikibazo mu mara bituma abaganga bamubaga. Nubwo icyo kibazo cyari gikomeye, yagarutse mu mirimo ye vuba, agaragaza imbaraga n'umurava mu kuyobora Kiliziya Gatolika.

    Nyuma yaho, muri Kamena 2023, yongeye kujyanwa mu bitaro kubera ikibazo cy'impyiko. Icyo gihe yagaragaje ko yagize ububabare bukabije, bituma abaganga bemeza ko agomba kwitabwaho byihariye. Ibi byose byagaragaje ko nubwo afite intege nke z'ubuzima, agira umuhate wo gukomeza umurimo we.

    Ese Azagaruka mu Mirimo Vuba?

    pope-francis

    Nk'uko byatangajwe na Vatikani, Papa Fransisko azakomeza gukurikiranwa n'abaganga kugeza igihe bazasanga ashobora gusubira mu mirimo ye nta kibazo. Nubwo bimeze gutya, abamwegereye batangaje ko akomeza kugira imbaraga, ndetse anafata umwanya wo gusoma no kwandika ubutumwa bugenewe abakirisitu.

    Abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakomeje kwihanganisha no kwihanganira ibi bihe bikomeye by'uburwayi bw'Umushumba wabo. Hirya no hino ku Isi, abakirisitu bakomeje gusaba Imana gukomeza kumuha imbaraga kugira ngo abashe kugaruka mu mirimo ye asanzwe.

    Mu butumwa bwatanzwe na Vatikani, basabye abakirisitu bose gukomeza gusengera Papa no kumwifuriza gukira vuba. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, bavuze bati: 'Papa aracyari mu bitaro ariko aragenda yoroherwa. Turasaba abakirisitu bose gukomeza kumusengera no kumuha inkunga y'amagambo amwihanganisha muri ibi bihe.'

    pope-francis

    Ubuzima bwa Papa Fransisko bukomeje kuba ikintu gishyirwa imbere n'abakirisitu bose ku Isi. Nubwo arwariye mu bitaro, ubutumwa bwiza bw'impuhwe n'amahoro akomeje gutanga buracyafite agaciro n'ingaruka nziza ku bayoboke ba Kiliziya. Twese twizere ko azakira vuba, akagaruka mu mirimo ye, akomeze gutanga umurongo n'icyerekezo ku Kiliziya Gatolika n'Isi yose muri rusange.

    pope-francis

     

    Source : https://kasukumedia.com/vatikani-yatangaje-amakuru-mashya-ku-papa-fransisko-ubwo-akiri-mu-bitaro/

  • Perezida Trump Yirukanye Jenerali Charles Q. Brown ku Buyobozi bw'Ingabo za Amerika, Hanirukanwa N'abandi Bayobozi Bakuru #rwanda #RwOT

    Donald-trump-na A-cq-brown-

    Perezida Trump Yirukanye Jenerali Charles Q. Brown ku Buyobozi bw'Ingabo za Amerika, Hanirukanwa N'abandi Bayobozi BakuruKu wa Gatanu, Perezida Donald Trump yatangaje ko yirukanye Jenerali Charles Q. Brown, wari uyoboye Inama Nkuru y'Ubutegetsi bw'Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Joint Chiefs of Staff). Iyi ni intambwe ikomeye yo gukuraho abayobozi bashyigikiye politiki z'ubwuzuzanye n'uburinganire mu gisirikare.

    General-charles-brown

    Jenerali Brown, wabaye umugaba mukuru w'ingabo z'ikirere kandi akaba ari we mwirabura wa kabiri wabashije kugera kuri uyu mwanya ukomeye, yari amaze amezi 16 kuri uyu murimo. Muri icyo gihe, yari ahanganye n'ibibazo bikomeye birimo intambara yo muri Ukraine n'ikwirakwira ry'imirwano mu Burasirazuba bwo Hagati.
    'Ndashimira Jenerali Charles 'CQ' Brown ku myaka irenga 40 yamaze akorera igihugu cyacu, harimo no kuyobora Inama Nkuru y'Ubutegetsi bw'Ingabo. Ni umugabo w'intangarugero kandi w'inararibonye. Mwifurije we n'umuryango we ejo hazaza heza,' Perezida Trump yanditse kuri konti ye ku mbuga nkoranyambaga.
    Perezida Trump yatangaje ko agiye gusimbuza Brown na Jenerali w'ikiruhuko cy'iza bukuru Dan 'Razin' Caine.

     Jenerali Charles Q. Brown na Dan Caine
    Umunyamabanga wa Pentagon, Pete Hegseth, nawe yatangaje ko Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Inyanja, Admiral Lisa Franchetti, na Visi Umugaba Mukuru w'Ingabo z'ikirere, Jenerali James Slife, birukanywe.
    Franchetti yabaye umugore wa mbere mu mateka wayoboye Ingabo z'Inyanja kuva mu mwaka wa 2023. Yabwiwe ko agiye gusimbuzwa binyuze mu kiganiro kuri telefone yagiranye na Hegseth mbere y'uko itangazo rishyirwaho.
    Hegseth yatangaje ko n'abanyamategeko bakuru ba gisirikare b'Ingabo z'Igihugu, iz'Inyanja n'iz'Ikirere nabo bazasimbuzwa.
    Impamvu y'uku kwirukanwaTrump yafashe uyu mwanzuro n'ubwo Brown yari ashyigikiwe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse no nyuma y'inama bagiranye mu kwezi kwa Ukuboza. Bari banicaranye igihe kinini mu mukino wa ruhago wahuje Ingabo z'Igihugu n'iz'Inyanja.
    Brown yari akomeje kugirana ibiganiro bya kenshi na Hegseth, wabaye Umunyamabanga wa Pentagon mu gihe gito gishize, kingana n'ukwezi kumwe gusa.
    Hegseth yagize ati: 'Dan Caine ni umusirikare w'intwari wifitemo umurava n'ubushishozi, akaba ari we dukeneye muri ibi bihe bigoye. Nishimiye gukorana nawe.'
    Yakomeje avuga ko Brown yagize urugendo rwiza rw'akazi mu myaka irenga ine yaramaze mu gisirikare kandi akaba yari inama nziza ku buyobozi.

    Dan Caine ni muntu ki?

    Dan Caine

    Jenerali Caine, wahawe uyu mwanya na Trump, yigeze gukora mu rwego rw'ubutasi bwa CIA kuva mu mwaka wa 2021, aho yari Umuyobozi w'Ibikorwa bya Gisirikare.
    Ubundi yari asanzwe ari umuyobozi wa porogaramu zidasanzwe muri Minisiteri y'Ingabo z'Amerika. Ni umupilote wabigize umwuga, akaba amaze gukorera amasaha arenga 2,800 mu ndege ya F-16, harimo amasaha 150 mu mirwano.
    Caine yize muri Virginia Military Institute aho yakuye impamyabumenyi mu bukungu mu mwaka wa 1990.
    Gusa, bisanzwe bimenyerewe ko umugaba mukuru w'ingabo agomba kuba afite ipeti rya Jenerali w'inyenyeri enye (four-star general), mu gihe Caine ari Jenerali w'inyenyeri eshatu.
    Iri jambo ry'ihinduka rikomeye mu buyobozi bw'igisirikare rya Trump rizagira ingaruka zikomeye mu ngabo z'Amerika, cyane cyane ku bijyanye n'imiyoborere mishya n'icyerekezo cyazo muri iyi myaka iri imbere.

    Dan Caine
    Dan Caine
    Dan Caine

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-trump-yirukanye-jenerali-charles-q-brown-ku-buyobozi-bwingabo-za-amerika-hanirukanwa-nabandi-bayobozi-bakuru/