Blog

  • Umutoza w’Amagaju yishongoye kuri Rayon Sports ayigereranya na Rutsiro FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Amagaju FC, Niyongabo Amars, yongeye kwishongora kuri Rayon Sports nyuma yo kunganya na yo 1-1 mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa 22 Gashyantare 2025. Yemeje ko yahitamo gukina na Rayon Sports aho guhura n'amakipe mato nka Rutsiro FC na Etincelles, kuko azi neza uburyo bwo guhangana n'amakipe akomeye.

    Mbere y'umukino, Niyongabo yari yavuze ko umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, ari nk'abandi bose, ikibatandukanya ari uko atoza ikipe ifite amikoro. Nyuma y'umukino, yongeye gushimangira ko Rayon Sports ari ikipe isanzwe, ishingiye ku mazina, abafana n'amafaranga, ariko abakinnyi ari 11 kuri 11 nk'andi makipe.

    Yavuze ko yari azi ko Rayon Sports ikina neza igice cya mbere ariko igacogora mu cya kabiri, bityo agahitamo kubananiza akoresheje imipira miremire. Ibyo byatumye ikipe ye ishobora kwishyura igitego yatsinzwe mbere, agaragaza ko yarenze mugenzi we mu mayeri y'umukino.

    Niyongabo yijeje abakunzi ba Amagaju FC ko bagiye gushaka amanota menshi mu mikino isigaye ya shampiyona no kwitwara neza mu Gikombe cy'Amahoro. Amagaju FC izakina na Mukura VS ku wa 26 Gashyantare 2025, mu gihe Rayon Sports izahura na Gorilla FC.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wamagaju-yishongoye-kuri-rayon-sports-ayigereranya-na-rutsiro-fc/

  • Rwanda Ultimate Golf Course yatanze Mituweli ku baturage 3000 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Gashyantare 2025, nyuma y'umuganda rusange wakozwe n'abakozi b'iki kigo, abaturage bo muri iyo mirenge, abayobozi mu nzego za Leta n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Bakoze imirimo irimo gukora isuku mu Kibuga cya Golf cya Kigali no mu nkengero za cyo ndetse hanaterwa n'ibiti 80 byaje byiyongera ku bindi 420 byari byaratewe mbere.

    Ni muri gahunda yo kongera amoko atandukanye y'ibiti muri iki kigo. Amwe mu moko y'ibiti byatewe harimo ikawa, imyembe n'icyayi.

    Umuyobozi wa RUGC, Gaston Gasore, yashimiye abaturage baturiye Ikibuga cya Golf cya Kigali ku buryo ari abafatanyabikorwa beza ndetse ashima n'uruhare bagira mu gutuma iki kigo gikomeza gusa neza.

    Ati 'Twabitabaje ngo mudutere ingabo mu bitugu kandi mwaje ku bwinshi rero ntabwo ari byiza ko twirebaho nka RUGC gusa, ni yo mpamvu twahisemo kubashimira duha Mituweli bamwe muri mwe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kuko ni ngombwa ko abaturanyi bacu bagira ubuzima bwiza.'

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya NCBA, Nkubito Samuel, yavuze ko bagejejweho igitekerezo cyo kwishyurira Mituweli abaturage baturiye Ikibuga cya Golf cya Kigali, bumva ari cyiza kuko ari kimwe mu bituma abaturage bagira ubuzima bwiza.

    Ati 'Biba bibabaje kumva hari umuturage warembeye mu nzu kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura Mituweli. Twashimye cyane iki gitekerezo kuko abaturage ni bo bafatanyabikorwa ba mbere.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cyo kurengera Ibidukikije, REMA, Juliet Kabera, yashimiye RUGC, n'abafatanyabikorwa ba yo ku gitekerezo cyiza bagize cyo gukora umuganda ndetse bakarenzaho gutanga Mituweli ku baturage batishoboye.

    Ati 'Iki gikorwa gikubiyemo indangagaciro nyinshi zituranga nk'Abanyarwanda zirimo ubumwe kuko murabona ko uku twahuriye hamwe harimo abarataha bungutse inshuti, harimo n'indangagaciro yo gukunda umurimo ndetse ikirenzeho hajemo no gufasha abatishoboye.'

    RUGC ni ikigo gishinzwe gukurikirana no kubungabunga ikibuga cya Golf cya Kigali no kureberera imishinga itandukanye harimo n'umushinga wa Kigali Golf Resort and Villas.

    Ni umushinga urimo Ikibuga cya Golf cya Kigali, inzu igezweho yakirirwamo abakina Golf izwi nka 'Club House' iri ku rwego rwo hejuru.

    Uyu mushinga ubarizwamo n'Ikibuga cya Golf cya Kigali n'indi mikino nka Tennis, umuhanda wo kwirukiraho (running trail), Piscine, Club House irimo imyambaro y'abakinnyi, inkoni za Golf, ibikapu bya Golf, ikagira ahakorerwa indi myitozo ngororamubiri 'Gym', aho gufatira amafunguro n'ibindi.

    Umurenge wa Remera wahawe Miliyoni 3 Frw zo kwishyurira Mituweli abatishoboye bawubarizwamo

    Umurenge wa Kacyiru wahawe miliyoni 3 Frw na RUGC zo kwishyurira Mituweli abatishoboye

    Umurenge wa Kinyinya washimiwe ko ari abafatanyabikorwa beza ba Golf Club bahabwa miliyoni 3 Frw zo gufasha abatishoboye kwishyura Mituweli

    Abafatanyabikorwa batandukanye ba Kigali Golf Club bifanyije na yo mu muganda rusange banateye ibiti

    Umuyobozi w’agateganyo wa RUGC, Gaston Gasore, yashimiye abaturage bo mu mirenge ya Kacyiru, Kinyinya na Remera baturiye ikigo cya Kigali Golf Club uburyo ari abafatanyabikorwa beza

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yashimiye NCBA Bank Rwanda na RUGC bishyuriye imiryango 3000 Mituweli

    Chairman wa RUGC, Alain Girinshuti, yashimiye abaturage bo mirenge ya Kacyiru, Remera na Kinyinya ku bijyanye n’ubufatanye badahwema kubagaragariza

    Imirenge ya Kinyinya, Remera na Kacyiru yahawe miliyoni 9 Frw zo gufasha abatishoboye kwishyura Mituweli

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri NCBA Bank Rwanda, Nkubito Samuel, yashimye igitekerezo cya Kigali Golf Club cyo kwishyurira Mituweli abatishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-ultimate-golf-course-yatanze-mituweli-ku-baturage-3000

  • Amagaju FC afashe Rayon Sports ayibaga nta kinya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Amagaju FC na Rayon Sports waberaga kuri Stade ya Huye urangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1:1

    Gusitara kwa Rayon Sports byakomeje kuyongerera igitutu itewe na mukeba APR FC ikomeje kuyirya isataburenge ku rutonde rwa Shampiyona.

    Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 41, igakukirikirwa na APR FC 37 ariko igifite umukino, mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa Munani n'amanota 23.

    Source : https://yegob.rw/amagaju-fc-afashe-rayon-sports-ayibaga-nta-kinya/

  • Umuntu umwe yishwe, abandi batanu barakomerek… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, mu mujyi wa Mulhouse uherereye mu burasirazuba bw’u Bufaransa, habereye igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye umuntu umwe, abandi batanu barakomereka. 

    Umugabo w’imyaka 37 ukomoka muri Algeria, wari uzwi n’inzego z’umutekano kubera ibikorwa by’ubutagondwa, yafashwe akekwaho kuba ari we wagikoze. Bivugwa ko ubwo yakoraga icyo gitero, yaranguruye amagambo “Allahu Akbar” (Imana ni yo nkuru).

    Icyo gitero cyabereye ku isoko riri mu mujyi wa Mulhouse, aho cyahitanye umusaza w’imyaka 69 ukomoka muri Portugal, wari ugerageje gutabara. Abapolisi batatu n’abashinzwe kugenzura aho imodoka ziparika babiri bari mu bakomerekeye muri icyo gitero. 

    Umushinjacyaha wa Mulhouse yatangaje ko hatangijwe iperereza ku byaha by’iterabwoba kuko uwo mugabo yari asanzwe ari ku rutonde rw’abakekwaho ibikorwa by’ubutagondwa kandi yari yarategetswe gusubira iwabo.

    Perezida Emmanuel Macron yemeje ko nta gushidikanya ko ari igitero cy’iterabwoba ry’Abayisilamu. Yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, ati: “Ndashaka kongera gushimangira ubushake bwa guverinoma, n’ubwanjye, mu gukomeza akazi ko kurandura iterabwoba ku butaka bwacu.”

    BBC yatangaje ko Meya wa Mulhouse, Michèle Lutz, yanditse kuri Facebook ati: “Igitangaza cyafashe umujyi wacu.” Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bruno Retailleau, ategerejwe kugera ahabereye icyo gitero ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

    Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152633/umuntu-umwe-yishwe-abandi-batanu-barakomereka-mu-gitero-cyubwiyahuzi-mu-bufaransa-152633.html

  • Nyuma ya Convention, Senderi Hit yagarukany… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, mu gihe uyu muhanzi ari kwitegura kuzaririmba mu bikorwa biherekeza isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda, rizatangira kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025. 

    Senderi asohoye iyi ndirimbo, kandi nyuma y'uko aherutse kwegukana igikombe cy'umuhanzi w'ibihe byose mu byatanzwe muri Kalisimbi Entertainment Awards.

    Yabwiye InyaRwanda, ko yahisemo gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) mu rwego rwo kuticisha irungu abafana n'abakunzi b'umuziki, ariko kandi yatangiye no gutegura ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo.

    Ni indirimbo avuga ko irimo amagambo meza y'urukundo, buri wese yakwifashisha cyane cyane urukundo. Ati 'Ni indirimbo natuye cyane cyane abakundana, buri wese aho ari ajye ayumva, ayisangize mugenzi we, mbese buri wese yibonemo. Ndasaba itangazamakuru gukomeza kunshyigikira kuri buri gihangano cyose nshyira hanze.'

    Uyu muhanzi yavuze ko imyaka itanu yari ishize adakora ku ndirim bo z'urukundo, kuko yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Convention' yakoranye na Bruce Melodie, umuhanzi bubatse ubushuti mu bihe bitandukanye.

    Avuga ati 'Ntabwo ari uko inganzo yari yakamye ijyanye n'indirimbo z'urukundo, ahubwo nari nabanje kwita cyane ku ndirimbo zigaruka ku Ngabo, ubutwari, kurinda ibyagezweho, gukangurira abantu gukomera ku ntego yo kubaka igihugu n'ibindi.'

    Senderi Hit ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu Rwanda, cyane cyane mu njyana ya Afrobeat, Dancehall, na Afro-pop.

    Azwiho gukora indirimbo zifite umudiho wihariye, ziganjemo ubutumwa bushimisha abantu, ibirori, no gushimangira umuco w'u Rwanda. Yakoze indirimbo nka Jalousie, Icyomoro, Nsomyaho, Nta Cash, n'izindi nyinshi zakunzwe cyane. 

    Senderi ni umwe mu bahanzi bafite imbaraga nyinshi ku rubyiniro, akoresha imikino n'ibikorwa bishimisha abafana.

    Yakoze indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka, harimo izo yahanze mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu, izishishikariza urubyiruko kwitinyuka, n'izirata igihugu.

    Akunda kwiyita Senderi International Hit, agaragaza ko ari umuhanzi ufite indoto zo kurenga imipaka y'u Rwanda. Akunda kuvuga ku bukire n'iterambere mu ndirimbo ze, rimwe na rimwe akavuga ko akunda “cash” no kwishimisha.

    Ni umuhanzi ukunda gutebya, kandi amagambo ye akunze gusetsa abafana, ibyo bikamufasha kugira abakunzi benshi.

    Uretse umuziki, akunda gutanga ubutumwa bw'iterambere n'icyizere mu bantu, akoresheje indirimbo no kwitabira ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

    Senderi ni umwe mu bahanzi batanga ishusho y’umuziki utera ishema abanyarwanda, by'umwihariko abashaka kwidagadura no kwishimira umuco wabo.


    Senderi Hit yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise 'Iyizire Chou' yari amaze igihe ari gukoraho, yakozwe na Trackslayer 

    Senderi yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be muri iki gihe  

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA 'IYIZIRE CHOU' YA SENDERI HIT

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152635/nyuma-ya-convention-senderi-hit-yagarukanye-indirimbo-yurukundo-yumve-152635.html

  • Umunyamakuru wakoreraga RBA yakiriwe nk’umunyamakuru mushya kuri radio SK FM ya Sam Karenzi mu kiganiro Urukiko rw’ikirenga – YEGOB #rwanda #RwOT

    SK FM yakiriye Cynthia Naissa nk'umunyamakuru mushya uzakorera mu biganiro by'imikino. Naissa, umwe mu banyamakuru bakiri bato ariko bafite ubuhanga, aje kongera imbaraga mu gutanga amakuru n'isesengura ryimbitse ku mikino.

    Uyu munyamakuru yari asanzwe akorera RBA (Rwanda Broadcasting Agency), aho yagaragaje ubuhanga bwe mu itangazamakuru ry'imikino. Ku SK FM, azaba ari umwe mu bayoboye ibiganiro bikunzwe cyane, birimo 'Urukiko rw'Ikirenga' gitambuka mu gitondo ndetse na 'Extra Time', ikiganiro cy'imikino cyo ku mugoroba.

    Ubuyobozi bwa SK FM bwatangaje ko bwishimiye kwakira Naissa, buvuga ko azafasha mu gukomeza kuzamura urwego rw'itangazamakuru ry'imikino kuri iyi radiyo. Abakunzi b'iyi radiyo bategereje kumva uburyo bushya azazana mu biganiro, byitezweho kongera ubushishozi n'udushya mu gusesengura ibibera mu mupira w'amaguru n'indi mikino.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wakoreraga-rba-yakiriwe-nkumunyamakuru-mushya-kuri-radio-sk-fm-ya-sam-karenzi-mu-kiganiro-urukiko-rwikirenga/

  • Nyamagabe: Abanyeshuri babiri b'imyaka 15 na 16 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma yaho bari kumwe na bagenzi babo bigana, mu mukoro mu itsinda ry'abana 10, hanyuma bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni umukoro ku isomo ry'Ikinyarwanda ku mwandiko witwa 'Jenoside ntizongere ukundi.' Ayo magambo yavuzwe ubwo bari bageze ku kibazo kigira kiti 'Sobanura ibitera Jenoside, ingaruka zayo n'uko yakumirwa'

    Umwana umwe w'umuhungu w'imyaka 16 yasubije ko “harimo n'ingaruka nziza”. Yavuze ko “abantu babaye bake babona aho batura, ubutaka bwariyongereye, igihugu cyaramenyekanye, kandi banatsemba 'imbéciles' z'Abatutsi.'

    Undi w'umuhungu bari kumwe asubiza icyo kibazo yagize ati “Hari abantu batari kuvuka iyo Jenoside itaba”, yageze n'aho avuga ko “hari abakobwa bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside”.

    Umwana w'umukobwa wari muri iryo tsinda byamwanze mu nda yihutirwa kubwira umwarimu wabo witwa Ingabire Brigitte ati “Wihanize bariya bana bavuze amagambo mabi.”

    Ingabire yahise ajya muri rya tsinda kubaza abo bana bose uko bari icumi, bemeza ko bagenzi babo bavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside n'aba bana bombi barabyiyemerera.

    Yahise yiyambaza umuyobozi w'ishuri begera aba bana bababaza niba koko byavuzwe basanga ari ukuri, ari nabwo yahise abimenyesha ubuyobozi bw'Umurenge wa Tare n'inzego z'umutekano, abo bana bashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Tare.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ati ' Ku wa 20 Gashyantare 2025 muri GS Gisanze, habayeho gukurikirana abana bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside , iperereza rirakomeje ngo harebwe impamvu , hanarebwe niba nta wundi waba warakoze icyaha nk'icyo.'

    Meya Niyomwungeri yakomeje avuga ko bahise bafata gahunda yo gukora ubukangurambaga bwihariye bajya mu bigo by'amashuri byo mu Karere ka Nyamagabe, bagatangayo ibiganiro bya 'Ndi Umunyarwanda'.

    Ati 'Twanabitangiye njye na bagenzi banjye dufatanyije, dufite gahunda y'uko mu byumweru bibiri tuba tumaze kuzenguruka mu bigo byose byo mu karere uko ari 166, byaba ibya Leta n'ibyigenga, tukongera kubigisha.'

    Yibukije abaturage n'abayobozi ku nzego zose ko icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ari icyaha gikomeye, bityo ko uzajya akigaragaraho hadakwiye kuzamo inzira zo kunga cyangwa kubizinzika ku buryo ubwo ari bwo bwose.

    Hari amakuru IGIHE yamenye ko ibibazo nk'ibi bishingiye ku ngengabiterezo ya Jenoside biherutse kugaragara bu bindi bigo nka GS Sekera, mu Murenge wa Musebeya, no muri GS Ngororero, mu Murenge wa Tare nanone, ahagaragaye ikibazo cy'ivangura mu bana bo muri iki kigo, bivugwa ko bari banze kwigana n'abana b'impunzi z'Abanye-Congo bahiga.

    Akarere ka Nyamagabe kari mu twari mu cyiswe 'Zone Turquoise' muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse gaherutse kubarurwamo abasaga 200 bakoze ibyaha bya Jenoside ariko batabihaniwe bacyihishahisha.

    Abanyeshuri babiri bari munsi y’imyaka y’ubukure bo muri GS Gisanze batawe muri yombi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

    GS Gisanze yigamo abana babiri batawe muri yombi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside,iherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abanyeshuri-babiri-bari-munsi-y-imyaka-y-ubukure-batawe-muri-yombi

  • Dr. Frank Habineza ashaka kujyana Leta mu nkiko kubera ibigo bifungirwamo by'igihe gito 'Transit center' – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 21 Gashyantare 2025, ubwo yitabiraga amahugurwa y'abarwanashyaka bahagarariye abandi mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Habineza yabashimiye uburyo bitwaye mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite aheruka nubwo batatsindiye umwanya w'Umukuru w'Igihugu bifuzaga.

    Yabagaragarije ko manifesto batangazaga mu gihe cyo kwiyamamaza itarangiriye aho, ahubwo ko izakomeza kugenderwaho mu myaka itanu iri imbere.

    Yemeje ko bazakomeza guharanira ko ibiyikubiyemo bishyirwa mu bikorwa cyane ko hari ibyashyizwe muri NST2 hagendewe kuri za manifesto z'imitwe ya politiki yiyamamaje mu matora.

    Bimwe mu bikubiye muri manifesto y'Ishyaka rya Green Party ni ibijyanye n'ubutabera aho, Dr. Habineza yagaragaje ko bifuza ko 'transit centers' zose zifungwa kuko zidatanga umusaruro ukwiye.

    Yabwiye abarwanashyaka ko bagiye gutegura ikirego bazashyikiriza Urukiko rw'Ikirenga bagamije kurega Leta kugira ngo izo zifungwe burundu.

    Ati 'Dufite icyizere ko tuzatsinda kuko tuzashingira ku itegeko Nshinga ryacu ritanga uburenganzira n'abantu bagomba gufungwa bakoze ibyaha, dushingire ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje kuko nayo ari ku rwego rwa gatatu ku mategeko agenga igihugu.'

    'Dufite n'ubuhamya bwinshi harimo n'ubw'abarwanashyaka bacu n'abandi bazifungiwemo. Dufite ibimenyetso, tuzabikusanya neza kandi n'abanyamategeko turabafite hari abari mu ishyaka ariko nibiba ngombwa ko twiyambaza n'abandi b'abahanga tuzabikora.'

    Yunzemo ati 'Tuzarega amategeko, nituyatsinda ababikoreshaga bizavaho. Twebwe twemera ko inzego zemerewe gufunga abantu ari RIB n'amagororero.'

    'Tukavuga ngo ubushobozi bwinshi twabushakira kuri RIB, igashakirwa ingengo y'imari ihagije niba badafite aho bashobora gufungira abantu muri ya minsi bemerewe kubafunga hakabaho, ariko gufata umuntu ukamushyira muri Transit center akamaramo amezi abiri cyangwa umwaka, afashwe nabi ntabwo tubyemera.'

    Ku bijyanye no kuba ikigo cy'igororamuco gikoreshwa nko kugorora ababaswe n'ibiyobyabwenge, ubusinzi n'ibindi bikorwa bibangamira ituze ry'abaturage; Dr. Habineza yemeza ko ibyo byazakomeza gukorerwa mu bigo byabugenewe kandi bigakorwa ku wo byagaragajwe na muganga ko akeneye ubwo buvuzi.

    Ati 'Bazafate abantu bafite ibibazo by'uburwayi babatware mu bigo by'igororamuco atari 'transit center' kandi urumva ko amagambo atandukanye. Abakekwaho ibyaha ni RIB, ni yo tuzashyigikira.'

    'Niba umuntu akekwaho icyaha bamufunge muri ya minsi itanu, nibasanga kitamuhama bamurekure ariko dufite n'izindi nzengo nk'abunzi. Nazo zakongererwa ubushobozi zikajya zikemura ibyo bibazo.'

    Dr. Habineza agaragaza ko hari n'ikibazo cyo kuba Urukiko rutegeka ko abantu bafungwa iminsi 30 y'agateganyo ariko hakaba abo biviramo gufungwa n'imyaka ibiri nyamara bakazaba abere.

    Yagaragaje ko abantu bafunzwe icyo gihe bakazagirwa abere n'Urukiko bakwiye guhabwa indishyi z'akababaro kandi ko ibyo byagabanya ubukana.

    Raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'uburenganzira bwa muntu y'ibikorwa bya 2023/2024, yagaragaje ko abantu barenga ibihumbi birindwi hirya no hino mu gihugu bari bafungiwe muri za 'transit centers' zimwe zifite n'ubucucike bukabije.

    Dr. Frank Habineza ashaka kujyana Leta mu nkiko kubera ibigo bifungirwamo by'igihe gito

    Abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Rulindo

    Abarwanashyaka ba Green Party bashimiwe uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-ashaka-kujyana-leta-mu-nkiko-kubera-ibigo-bifungirwamo-by

  • Abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bamuritse umuco w'ibihugu 21 bavukamo – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kumurika umuco (Intercultural Day) ku nshuro ya kane byabaye ku wa 21 Gashyantare 2025, muri INES-Ruhengeri, abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, bamuritse imbyino, ibyo kurya no kunywa, imyambaro n'imyambarire n'amateka bihariyeho.

    Umunyeshuri uhagarariye Abanyarwanda biga muri INES-Ruhengeri, Cyuzuzo Fidele, yavuze ko uyu munsi ubafasha mu guhuza n'abandi kuko baba berekana umuco w'u Rwanda ariko bakamenya n'uw'abandi, anavuga ko uyu munsi uba ari umwanya mwiza wo kugaragaza umwihariko w'u Rwanda.

    Akram Hussein uturuka muri Sudani yavuze ko batiigishwa amasomo yo mu ishuri gusa, ahubwo inabafasha kubana nk'abavandimwe, bagakundana, bakanigishwa gusabana n'abandi.

    Ati 'Iyo twerekanye umuco wacu kandi tukamenya n'uw'abandi, yaba uwa Gabon, uw'u Rwanda, cyangwa uwa Sudani y'Amajyepfo, nk'Abanyafurika turushaho kumenyana, tukiyemeza gufatanya muri byose. Ni iby'agaciro kanini kuri njye.'

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yashimiye ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri kuba bwarateguye igikorwa nk'iki gituma umunyeshuri yisanga muri bagenzi be.

    Ati 'Nishimiye imbyino zigaragagaza umuco w'u Rwanda nko gutega amaboko nk'inyambo, nishimye cyane kuko ndazikunda. Mukomeze mukure kandi mwizihize uyu munsi mukuru w'umuco wacu, ibyishimo byacu, ubumwe bwacu, n'imibereho myiza yacu'.'

    Umuyobozi w'Ikirenga wa INES-Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yavuze ko ibyakozwe bigaragaza ko iyi kaminuza imaze kuba mpuzamahanga koko, avuga ko iyi gahunda igamije guha abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye ubwisanzure.

    Ati 'Nyuma y'amasomo tubigisha, uyu uba ari umwanya mwiza wo kwidagadura no gusabana bishimangira ubumwe, kaminuza yacu usibye gutanga ubumenyi n'ubushobozi, ni no kubaka umuntu ariko tunubaka Afurika tuyiteza imbere.'

    Ibi birori ngarukamwaka byashyizweho kugira ngo abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye barusheho kwiyumvanamo, no kuzamura ubumenyi bwabafasha mu guteza imbere ibihugu byabo, bashingiye ku mico bigiye ku bindi bihugu.

    INES-Ruhengeri ifite abanyeshuri b'abanyamahanga baturuka mu bihugu by'Afurika birimo Gabon, Sudani y'Epfo, Sudani n'ibindi bihugu, bagera ku 1150.

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri INES-Ruhengeri bagaragaje umwihariko w’Intore z’u Rwanda

    Itorero ry’abanyshuri b’Abanyarwanda bagaragaje imbyino ziranga Umuco Nyarwanda

    Abo muri Sudani y’Epfo berekanye umuco wabo, dore ko ari na bo bihariye umubare munini w’abanyamahanga biga muri INES-Ruhengeri

    Imbyino zakunzwe cyane n’abarimo Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda

    Muri INES-Ruhengeri hamuritswe umuco w’ibihugu bitandukanye abiga muri iri shuri bakomokamo

    Buri gihugu gihagarariwe muri INES Ruhengeri cyerekanye umwihariko wacyo mu bijyanye n’umuco

    Abaturuka muri Repubulika ya Congo berekanye imbyino ziranga umuco w’igihugu cyabo

    Abari b’u Rwanda baserutse mu mbyino zashimishije benshi

    Abaturuka muri Tchad na bo berekanye ibiryo bikundwa cyane mu gihugu cyabo

    Abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje ibiryo biribwa cyane muri iki gihugu, birimo n’isambaza

    Abo muri Sudani baserutse mu myambaro myiza iranga umuco wabo

    Abanyeshuri baturuka muri Sudani ni uku bari baserutse

    Abarundi na bo bagaragaje umuco w’igihugu cyabo

    Abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bitabiriye ibirori byo kumurika umuco w’ibihugu bitandukanye ari benshi

    Ababyeyi b’Abanya-Sudani barerera muri INES-Ruhengeri bari baje gushyigikira abana babo

    Abakaraza b’itororero ryahagaririye Abanyarwanda bashimishije cyane abari bitabiriye

    Abanya-Tchad berekane imbyino ziranga umuco w’igihugu cyabo

    Abanyeshuri baturuka mu Butaliyani bagaragaje inyandiko zaranze iki gihugu mu myaka ya kera cyane ko ari igihugu kizwiho ibijyanye no kubungabunga amateka n’ubugeni

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyeruke yavuze ko akunda inyambo cyane nka bimwe mu biranga Umuco w’u Rwanda

    Umuyobozi w'Ikirenga wa INES-Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yavuze ko gahunda yo kumurika imico y’ibihugu bitandukanye abanyeshuri bakomokamo igamije kubaha ubwisanzure ari na ko bamenyana byisumbuye

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-ines-ruhengeri-bamuritse-umuco-w-ibihugu-21-bavukamo

  • Irushanwa rya The Legend Karate Open rigiye… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro cyahuje abateguye iri rushanwa ndetse n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025 kigaruka ku byo kwitega n'uburyo irushanwa riteguwe.

    The Legend Karate Open ni irushanwa rihuza abakanyujijeho mu mukino wa karate aho ku nshuro yaryo ya mbere ryitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome usanzwe ukina Karate, Shihan Sinzi Tharcisse, Sensei Master Rugeyo Rutingwa, Sensei Karamaga Barnabé n'abandi benshi.

    Kuri iyi nshuro, uyu mukino ugiye kongera kuba ariko unafite udushya twinshi harimo ibihembo byongerewe agaciro, ahantu heza hajyanye n'igihe, abantu benshi barimo kwiyandikisha kuzakina ndetse n'ibindi byinshi.

    Impamvu yo gutegura iri rushanwa ni mu rwego rwo gusigasira impano z'abakanyujijeho kugira ngo zitazima, gufasha no kwereka abato inzira bakwiye kunyuramo mu gihe biga uyu mukino ndetse n'abawukunda muri rusange.

    Agaruka ku mbogamizi zishobora kuzabaho kuri uyu munsi w'irushanwa wahujwe n'umunsi wa Tour Du Rwanda, Uwase Ortha umwe mu bayobozi ba Kigali Elite Sports Academy ari nayo yateguye iri rushanwa ifatanyije na The Great Warrior Sports Academy, yavuze ko nta mbogamizi n'imwe izabaho kuko amarushanwa yose azwi kandi ba nyiri ukuyategura banagairiye.

    Yagize ati 'Nta kizabuza irushanwa ryacu kuba mu gihe cyaryo. Ni ibintu byamaze kwigwaho kandi n'abategura irushanwa rya Tour du Rwanda turavuga bityo rero gukorana biroroshye cyane.'

    Iri rushanwa riza kinwa mu byiciro byinshi. Mu bagabo, hari ikiciro cyo kuva ku myaka 30-45 ndetse n'ikiciro cyo kuva ku myaka 46 kuzamura.

    Kubera ubucye bw'abategarugori batari bimariramo gukina uyu mukino, hari ikiciro kimwe cyabo cyo kuva ku myaka 30 kuzamura.

    Mu gihe hakibura iminsi micye ngo irushanwa ritangire, hamaze kwiyandikisha amakipe 8 mu bagabo ndetse n'amakipe 7 mu bagore mu gihe abiyandikishije bifuza guhangana ku giti cyabo bamaze kuba 16 kandi bakomeje kwiyongera.

    Ku bazifuza kujya kuri uyu mukino, nta kidasanzwe basabwa kugera kuri NPC Remera gusa hanyuma bakishimira uburyohe bw'umukino wa Karate mu Rwanda.

    Kuwa kane kuri Kigali Elite Sports Academy habereye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku irushanwa rya ‘The legend karate open’

    Abateguye iri rushanwa bahamya ko ritandukanye n’irya mbere kubera ko ryateguwe bigendanye n’uko irushanwa rya mbere ryagenze

    Uwase Ortha [Soleil] usanzwe ukina uyu mukino akaba ari n’umwe mu bateguye iri rushanwa, yatangaje ko yizeye y’uko iri rushanwa rizagenda neza kandi ko habayeho ibiganiro na Tour du Rwanda ku buryo nta kizabangamira ikindi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152547/irushanwa-rya-the-legend-karate-open-rigiye-kuba-mu-isura-nshya-152547.html