Blog

  • Abahawe akazi bageze kuri 90%, umutekano urak… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubare ni uw'abahawe akazi by'umwihariko mu bijyanye n'ibyuma by'umuziki, amatara, n'amashusho. 

    Byumvikana ko uko Move Afrika ikomeza gukorwa, umubare w'abanyarwanda bakora ibi bitaramo uriyongera, bigatuma igihugu cyihaza mu bijyanye n'ibikorwa by'ubunyamwuga mu gutegura ibitaramo bikomeye.

    Ni iterambere rikomeye, bivuze ko u Rwanda rudakenera cyane abatekinisiye baturutse hanze, ahubwo rubona abanyamwuga b'imbere mu gihugu.

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyahujwe n'ubukangurambaga bushishikariza abaturage kugira uruhare mu mpinduka nziza.

    Iki gitaramo cyari kiyobowe n'umuhanzi w'icyamamare John Legend, ufite ibihembo bikomeye by'ubuhanzi (EGOT). Hanitabiriye abahanzi b'Abanyarwanda nka Bwiza na DJ Toxxyk.

    Ni mu gihe ibihangano by'abanyabugeni n'abanyamideli b'Abanyarwanda byari biri ku rwego rwo hejuru. Iki gikorwa ni kimwe mu bizarenga Afurika y'Uburasirazuba bikagera no mu Burengerazuba. 

    Nyuma y'iki gitaramo i Kigali, Move Afrika izakomereza i Lagos, Nigeria ku wa 25 Gashyantare 2025.


    1.John Legend yataramiye abafana muri Kigali ku nshuro ye ya mbere

    Uyu muhanzi w'icyamamare yatangije igitaramo cye acuranga indirimbo zakunzwe cyane zirimo 'Ordinary People', 'Green Light' n'izindi.

    Yavuze ko yari yishimiye cyane gutaramira muri Kigali ku nshuro ye ya mbere, ndetse ko yahise yumva uburyohe bw'uyu mujyi akihagera.

    Yagize ati 'Twageze i Kigali mu gitondo, numva imbaraga n'amashimwe by'abaturage b'uyu mujyi umunsi wose. Ndi hano bwa mbere, kandi ndabashimira urukundo rwanyu. Iki ni igitaramo cy'urukundo n'umuziki.”

    Mu gitaramo, John Legend yari yambaye imyenda yihariye yakozwe n'amazu y'imideli y'i Kigali ariyo Moshions na Tanga.

    2.Kwerekana filime nshya no gufasha iterambere ry'ubuhanzi

    Mbere y'igitaramo, abafana barebye bwa mbere filime mbarankuru nshya yitwa 'Art Behind the Artist', yerekana uko Move Afrika ya mbere yateguwe, ndetse n'uruhare rw'abanyabugeni n'abahanzi bayigizemo uruhare.

    Iyi filime igaragaza icyerekezo cy'igihe kirekire cy'iki gikorwa, aho kigamije kuzamura impano z'Abanyafurika no gutanga amahirwe mashya ku bahanzi n'abashoramari bo kuri uyu mugabane.

    Hugh Evans, umwe mu bashinze Global Citizen, yagize ati 'Gushinga urubuga rwa mbere rwo kuzenguruka Afurika n'abahanzi mpuzamahanga ni igitekerezo gikomeye gisaba ubwitange bwinshi. I Kigali twabonye imbuto z'iyo myiteguro, igitaramo cy'amateka kizahora mu mitima y'urubyiruko rw'u Rwanda.”


    3.Impamvu Move Afrika ari ingenzi kuri Afurika

    Move Afrika ni gahunda yatangijwe mu 2023 igamije guteza imbere ibitaramo mpuzamahanga muri Afurika, ikongerera imijyi ishyirwa mu bikorwa ubushobozi bwo kwakira ibitaramo bikomeye, igatanga akazi, amahugurwa ku rubyiruko, ndetse ikagaragaza impano z'Abanyafurika ku isi yose.

    Muri uyu mwaka, Move Afrika yanatangije ubukangurambaga bugamije gusaba ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu buvuzi, gushyigikira serivisi z'ubuvuzi bw'ibanze, ndetse no gukuraho imbogamizi z'imari ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kurengera ubuzima rusange.

    4.Ubunyamwuga bw'Abanyarwanda bwari ku rwego rwo hejuru

    Mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bw'Abanyarwanda mu gutegura ibitaramo by'isi yose, ubwitabire bw'abakozi b'imbere mu gihugu bwavuye kuri 75% umwaka ushize bugera kuri 90% muri uyu mwaka. Aba ni abahawe akazi.

    5.Dore bimwe mu byagaragaje iterambere ry'Abanyarwanda muri iki gitaramo:

    Ibikoresho by’umuziki n’amatara: Byarateguwe ku kigero cya 95% n'inzobere z'Abanyarwanda, bikarushaho kugabanya ubufasha bw'abanyamahanga.

    Ibyuma by'icyuma n'imyubakire y'icyapa: Dolph Banza yakoze ibishushanyo byihariye ku rubyiniro, naho Nyamirambo Women's Center bakoze Agaseke kacanwe mu gitaramo nk'amatara.

    Uburezi n'imyitozo: Abantu 50 b'urubyiruko rwari rwatojwe gufasha mu myiteguro y'igitaramo, barimo n'abanyeshuri 14 barangije amahugurwa y'amezi atandatu.

    Umutekano: Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, abashinzwe umutekano bari barahawe amahugurwa ya First Aid ku rwego mpuzamahanga, bifasha kongera umutekano w'abitabiriye igitaramo.

    Icyicaro cya BK Arena: Iki kibuga cyatewemo inkunga kugira ngo cyongererwe ubushobozi bwo kwakira ibitaramo bikomeye, ndetse hanatozwa Abanyarwanda bane nk'aba mbere bahoraho bashinzwe gukoresha ibyuma bifasha mu gutegura ibyuma byo ku rubyiniro (riggers).


    6.Ubwitabire bw'urubyiruko n'ubukangurambaga

    Global Citizen yahaye ibihumbi by'urubyiruko amatike y'ubuntu, cyane cyane:

    Abajyanama b'ubuzima: Abantu barenga 1000 bitabiriye igikorwa cyo kwita ku buzima bw'abagore n'urubyiruko, cyabereye ku Maison des Jeunes i Kimisagara.

    Abahanzi n'abanyamwuga mu gufata amashusho: Abantu 15 batsinze amarushanwa bakitabira amahugurwa yo gukora filime.

    Abakozi n'abakorerabushake batsindiye ibihembo mpuzamahanga: Harimo imiryango nka Water Access Rwanda, Loss and Damage Youth Coalition na MobiKlinic.

    7.Move Afrika yakomeje urugendo rw'ibitaramo bikomeye muri Afurika

    Mu myaka yashize, Global Citizen yateguye ibitaramo bikomeye muri Afurika birimo:

    Move Afrika: Rwanda 2023 cyari kiyobowe na Kendrick Lamar.

    Global Citizen Festival: Mandela 100 muri Afurika y'Epfo (2018), cyaririmbyemo Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, n'abandi.

    Global Citizen Live: Lagos (2021) cyaririmbyemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage.

    Global Citizen Festival: Accra (2022) cyagaragayemo Usher, SZA, Stormzy, na TEMS.

     

    90% by'abakozi mu gitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo John Legend ni Abanyarwanda 

    Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, bamwe mu bashinzwe umutekano bongerewe ubumenyi, ndetse urubyiruko rw'abanyeshuri barahuguwe 


    KANDA HANO UBASHE KUMVA ISESENGURA KU GITARAMO CYA JOHN LEGEND I KIGALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152639/abahawe-akazi-bageze-kuri-90-umutekano-urakazwa-ibitazibagirana-mu-ijoro-rya-john-legend-152639.html

  • Ngarambe Franois agiye kumurika igitabo giku… – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cyitwa 'Ijuru nk'intego' gifite Paji 114, ndetse harimo na Album y'amafoto. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ngarambe yasobanuye ko muri iki gitabo yakubiyemo incamake y'ubuzima bwa Rugamba Sipiriyani n'umuryango we. 

    Ati 'Ni incamake y'ubuzima bwa Sipiriyani Rugamba n'umugore we Daforoza Mukansanga n'umuryango wabo urimo abana bapfanye ku itariki ya 7 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Ngarambe yavuze ko ateganya gushyira hanze iki gitabo mu mpera z'icyumweru kiri imbere, hatagize igihinduka. Avuga ati 'Haracyigwa umuhango wo kukimurika, ugereranywa no gusohora umwana kugira ngo umuryango mugari umugaragarizwe ko yishimiwe, ukamwakira ku mugaragaro.'

    Uyu munyamuziki yavuze ko Album y'amafoto ya Rugamba n'umuryango we mu bihe bitandukanye ikubiye muri iki gitabo, ndetse yo iri kuri Paji 8; ni mu gihe igitabo cyose gifite Paji 114.

    Rugamba yari intore, umusizi, umukinnyi w'ikinamico, umwanditsi w'ibitabo, umutoza w'Intore n'umuririmbyi w'ubutumwa budasaza.

    Yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n'umugore n'abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage Rugamba yasigiye Abanyarwanda.

    Urupfu rwe rwasize icyuho mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda. Kuva mu 1995; abasigaye mu muryango we bamwibuka buri tariki 15 Kanama.

    Ababanye nawe bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu mugari urangwa n'urukundo, uca bugufi, wita ku batishoboye, Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba ikaba isaha yo kwita ku muryango we cyane cyane umugore wakundaga 'ibijumba'.

    Bavuze ko yasize urwibutso rudasibangana mu mitima ya benshi hashingiwe ku bihangano byinshi yashyize hanze mu bihe bitandukanye bamwe batabasha kumva neza ibyo yaririmbaga cyane ko byuzuye ikinyarwanda cyumutse.

    Rugamba Olivier, Imfura ya Rugamba Sipiriyani yigeze kubwira InyaRwanda ko bitoroshye kumenya umubare nyakuri w'indirimbo za Se ashingiye ku kuba yarishwe hari izo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko ngo ntizigeze zisohoka kugeza n'ubu.

    Ati 'Yishwe nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana Saa Tatu za mu gitondo. Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse.'

    Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w'1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga mu by'amateka.

    Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy'amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y'ikirenga mu by'amateka.

    Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w'1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.

    Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n'Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n'ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.

    Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.

    Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo 'Ntumpeho', 'Inda nini', 'Jya umenya gusaza utanduranyije cyane', 'Agaca' n'izindi nyinshi.

    Yishwe muri  Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n'abana babo 6, ubu hasigaye abana bane.

    Ubu Rugamba yibukwa nk'umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.

    Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n'abandi bakristu yabasigiye ibihangano by' indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. 

    Indirimbo ze n'uyu munsi ntabwo zifatwa nk'indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk'impanuro za none, ejo n'ahazaza ku bakuru n'abato.     

    Igitabo 'Ijuru nk'intego' kigaruka ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani n'umuryango we cyanditswe na Ngarambe 

    Ngarambe yavuze ko azamurika iki gitabo mu cyumweru kiri imbere, ndetse kopi imwe yacyo igura ibihumbi 3 Frw 

    Ngarambe yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Umwana ni umutware' yamufunguriye amarembo mu muziki

    REBA HANO INDIRIMBO NGARAMBE YAKORANYE N’UMWUZUKURU WA RUGAMBA, TANIA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152636/ngarambe-francois-agiye-kumurika-igitabo-gikubiyemo-ubuzima-bwa-rugamba-sipiriyani-152636.html

  • Elon Musk Ashinjwa Gutoteza Abakozi ba Leta ya Amerika #rwanda #RwOT

    Elon Musk, umwe mu bantu bakize kandi bafite ijambo rikomeye ku isi, yongeye guteza impaka nyuma yo gusaba abakozi ba Leta ya Amerika 'gutangaho ibisobanuro' ku kazi kabo bitarenze ku wa Mbere. Aya magambo yakuruye umwuka mubi mu bayobozi no mu baturage, bamwe bakamushinja kudaha agaciro abakozi ba Leta, abandi bakavuga ko agaragaje ikibazo cy'imikoreshereze mibi y'umutungo wa Leta.

    Uko byakiriwe n'abaturage n'abayobozi

    Muri iyi nkuru, turasesengura ibyabaye, impamvu z'aya magambo ya Musk, uko byakiriwe, ingaruka bishobora kugira, ndetse n'icyo bishobora kumara ku mikorere ya Leta ya Amerika.


    Elon Musk ni nde kandi kuki ijambo rye rifite agaciro?

    Elon Musk

    Elon Musk ni rwiyemezamirimo w'umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika y'Epfo. Ni we muyobozi wa Tesla, SpaceX, ndetse na X (yahindutse izina rya Twitter). Afite ijambo rikomeye mu iterambere ry'ikoranabuhanga, ubukungu, ndetse no mu buzima bwa politiki.

    Mu myaka ishize, Musk yagaragaje ubushishozi mu guhanga udushya, ariko nanone ashinjwa kugira imyitwarire idahwitse ku mbuga nkoranyambaga. Imvugo ze zimwe na zimwe zateje impaka, harimo n'iyi ivuga ku bakozi ba Leta ya Amerika.

    Elon Musk

    Elon Musk, binyuze ku rubuga rwa X, yavuze ko abakozi ba Leta bagomba kugaragaza icyo bakora, ukuri kw'imirimo yabo, ndetse no kwerekana impamvu Leta igomba gukomeza kubishyura. Yatangaje ibi mu gihe hari impaka kuri gahunda za Leta zifite ingengo y'imari nini, ariko zitagaragara cyane ku baturage.

    Ibi byahise bitera impaka zikomeye. Bamwe mu bayobozi ba Leta, cyane cyane abo mu ishyaka ry'Abademokarate, babwiye Musk ko ibyo yavuze bidakwiye kuko akazi ka Leta kagizwe n'inzego nyinshi, kandi buri rwego rufite inshingano zarwo.


    Impamvu y'aya magambo ya Musk

    Musk si ubwa mbere agaragaza impungenge ku ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta ya Amerika. Mu bihe byashize, yakunze kuvuga ko hari amafaranga menshi asohoka ariko atagaragara mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.

    Ibi bishobora kuba bifitanye isano n'ibibazo bikomeje gututumba muri Amerika, birimo:

    1. Ubukungu butifashe neza: Ibiciro by'ibiribwa, mazutu, na serivisi byazamutse cyane.
    2. Ikibazo cy'imisoro: Hari impaka nyinshi ku misoro, aho bamwe bavuga ko imisoro iremereye, nyamara Leta igakomeza gukoresha amafaranga mu buryo budasobanutse.
    3. Politiki yo kwikanga Leta nini (Big Government Fear): Abantu nka Musk bafite politiki y'imiyoborere idashyigikira Leta ifite ububasha bwinshi.
    4. Ubwiyongere bw'ubushomeri n'imirimo idatanga umusaruro: Hari abavuga ko hari imirimo imwe n'imwe ya Leta ikwiye gusubirwamo, hakagenzurwa niba koko ari ngombwa.

    Uko byakiriwe n'abaturage n'abayobozi

    Muri rusange, amagambo ya Musk yakiriwe mu buryo butandukanye bitewe n'icyerekezo cya buri wese:

    1. Abamushyigikiye: Hari abavuga ko yagaragaje ukuri, ko hari bamwe mu bakozi ba Leta bahembwa nta musaruro bagira.
    2. Abamunenze: Abayobozi benshi ba Leta bamaganye amagambo ye, bavuga ko ari 'gutoteza' abakozi ba Leta.
    3. Abakoresha imbuga nkoranyambaga: Ku mbuga nkoranyambaga nka X na Facebook, abantu bagaragaje ibitekerezo bikomeye ku magambo ya Musk, bamwe bamushinja kwivanga mu bibazo bya Leta atayobora.

    Ingaruka z'aya magambo

    Nyuma y'aya magambo, hashobora kubaho ingaruka zitandukanye, zirimo:

    • Kwaguka kw'impaka kuri Leta nini: Bishobora gutuma abanyarwanda n'abanyamerika bakomeza kuganira ku mikorere ya Leta, n'akamaro kayo.
    • Gusaba impinduka mu bakozi ba Leta: Hari aho bishobora gutuma haba impinduka mu micungire y'abakozi ba Leta.
    • Gukemangwa k'ubushobozi bwa Musk mu buyobozi: Nubwo ari rwiyemezamirimo ukomeye, hari abamwita 'umuntu wishyira hejuru'.

    Icyo twakwigira kuri ibi bibazo

    Ubutumwa bwa Musk bwatumye abantu bibaza byinshi ku mikorere ya Leta. Ni ingenzi kugenzura imikoreshereze y'amafaranga ya rubanda, ariko nanone ni ngombwa kumva ko hari imirimo imwe n'imwe ya Leta itagaragara, nyamara ifite uruhare runini mu mibereho y'igihugu.

    Ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nka Rwanda, ikibazo nk'iki gitanga amasomo menshi, harimo:

    • Ubushishozi mu ikoreshwa ry'ingengo y'imari
    • Gufata icyemezo gishingiye ku bushishozi aho gukurura impaka zidafite aho zishingiye
    • Gukomeza gushishikariza urubyiruko gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro

    Elon Musk ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye, kandi amagambo ye ntashobora kwirengagizwa. Ibi byagaragaje ukuntu ubuyobozi bwa Leta bushobora gukemangwa, ariko nanone bigaragaza ko Musk adaha agaciro imirimo imwe n'imwe ya Leta. Icy'ingenzi ni uko ibi biganisha ku mpaka zikwiye kugira ingaruka nziza aho gukomeza kuba intambara y'amagambo hagati y'abanyepolitiki n'abayobozi b'ibigo byigenga.

    Ibyabaye bishobora kudufasha gusuzuma imikoreshereze y'ingengo y'imari y'igihugu cyacu, no gutekereza ku buryo twateza imbere ubukungu binyuze mu micungire myiza y'abakozi ba Leta n'icyo bakora.

    Source : https://kasukumedia.com/elon-musk-ashinjwa-gutoteza-abakozi-ba-leta-ya-amerika/

  • Curry yakoze amateka mu gutsinda Kings, Warriors bazamuka mu mwanya wa 9 #rwanda #RwOT

    Curry Stephen

    Curry yakoze amateka mu gutsinda Kings, Warriors bazamuka mu mwanya wa 9

    Stephen Curry yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya Golden State Warriors ugejeje imikino 700 atsindamo amanota 20 cyangwa arenga, nyuma yo gufasha ikipe ye gutsinda Sacramento Kings amanota 132-108.

    Curry yari umwe mu bakinnyi bane ba Warriors batsinze amanota 20 cyangwa arenga. Brandin Podziemski na Moses Moody batsinze amanota 43 hamwe, mu gihe Buddy Hield yatsinze 22.

    Uwo mukino watumye Warriors barusha Kings imyanya muri Western Conference, bakaba bageze ku mwanya wa cyenda.

    Uko gutsinda kwa Curry kwatumye anganya na Michael Jordan, icyamamare cya NBA, mu mikino myinshi umukinnyi wa position ya guard watsinzemo amanota 20 cyangwa arenga nyuma yo kuzuza imyaka 35.

    Thunder bayoboye Western Conference nyuma yo gutsinda Utah Jazz

    Ikipe ya Oklahoma City Thunder iyoboye Western Conference yagarutse mu kibuga nyuma y'ikiruhuko cy'umukino w'All-Star, itsinda Utah Jazz amanota 130-107 muri Salt Lake City.

    Shai Gilgeous-Alexander yatsinze amanota 21, naho Chet Holmgren atsinda 20, bituma Thunder babona intsinzi yabo ya munani mu mikino icyenda iheruka.

    Cleveland Cavaliers batsinze New York Knicks mu mukino ukomeye

    Ahandi, ikipe ya Cleveland Cavaliers yatsinze New York Knicks amanota 142-106, bikomeza kubafasha kuguma hejuru muri Eastern Conference.

    New York Knicks imaze gutsinda imikino 46 muri 56 bamaze gukina.

    Izindi ntsinzi:

    Milwaukee Bucks batsinze Washington Wizards amanota 104-101, Brook Lopez atsinda 18 anatanga rebounds 9.

    Miami Heat batsinze Toronto Raptors amanota 120-111, bahagarika igitero cy'imikino ine batsindwa.

    Detroit Pistons batsinze San Antonio Spurs amanota 125-110.

    Dallas Mavericks batsinze New Orleans Pelicans amanota 111-103.

    Dallas Mavericks batsinze New Orleans Pelicans

    Houston Rockets batsinze Minnesota Timberwolves amanota 121-115.

     

    Dallas Mavericks batsinze New Orleans Pelicans

     

    Source : https://kasukumedia.com/curry-yakoze-amateka-mu-gutsinda-kings-warriors-bazamuka-mu-mwanya-wa-9/

  • Rubavu: Inzu zangijwe n'ibisasu byarashwe n'ingabo za Leta ya Congo zatangiye gusanwa – #rwanda #RwOT

    Ibi bisasu byarashwe mu Rwanda ku wa 27 Mutarama 2025 byahitanye abagera kuri 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse byangiza n'inzu zigera kuri 293.

    Muri izo nzu 293 zangiritse harimo izo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, zigizwe n'izigera kuri 10 zasenyutse burundu, 245 zangijwe isakaro, 38 zangirika cyane ibisenge, inzugi n'amabati.

    Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi yatangije imirimo yo gusana inzu n'amashuri byangijwe n'ibyo bisasu.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti yavuze ko inyubako z'amashuri zizasanwa zizatwara miliyoni 35 Frw, inzu z'abaturage zitware miliyoni 400 Frw, naho ibikorwaremezo bindi birimo amazi n'umuriro bitware asigaye. Byose hamwe bizatwara ingengo y'imari isaga miliyoni 527 Frw.

    Ati “Leta yateganyije miliyoni zigera kuri 527 Frw, harimo izigera kuri 35 Frw zo gusana amashuri na miliyoni 400 Frw zo gusana inzu z'abaturage. Andi asigaye azakoreshwa mu gutunganya amazi n'amashanyarazi nabyo byangijwe. Turifuza ko ubuzima buzasubira kuba bwiza nka mbere ndetse bukarushaho.”

    Abaturage bari gusanirwa inzu bashimiye Leta y'u Rwanda ukuntu yabitayeho ikabahungisha n'ubundi bufasha yabahaye none ubu ikaba uri no kubasanira kandi nta ruhare yagize mu kubangiriza inzu.

    Dusabimana Donatha, ni umwe muri bo, yagize ati “Igisasu cyaraje cyinjira mu gisenge kimena imbere mu nzu. Turashimira cyane leta kuko kuva icyo gihe batwitayeho baradukodeshereza, baduha n'ubufasha none bagiye no kunsanira ngaruka mu nzu yanjye.”

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Umubano naryo ryangijwe n'ibyo bisasu, Ngizwenimana Thomas, we avuga ko mu gihe ibyo bisasu byagwaga ku ishuri byangijwe byinshi ariko kuba bagiye kubasanira biratuma abanyeshuri bongera kwiga neza.

    Ati “Hano haguye ibisasu bitanu byangiza amabati, intebe zirangirika ariko kuba bagiye kubasanira biratuma abana bongera bige neza ahantu heza nta ngorane nk'izo twari tumaranye iminsi.”

    Biteganyijwe ko imirimo yo gusana izo nzu izamara amezi atatu igatwara amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 527.

    Rimwe mu mashuri yangijwe n’ibisasu naryo ryatangiwe gusanwa

    Byasabye ko zimwe mu nzu zangiritse, zubakwa bundi bushya

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti, avuga ko imirimo yo gusana izamara amezi atatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-inzu-zangijwe-n-ibisasu-byarashwe-n-ingabo-za-leta-ya-congo-zatangiye

  • Buri gihugu kigize Umuhora wa Ruguru kigiye gushyirwamo ibiro bihoraho – #rwanda #RwOT

    Iyo ngingo ni imwe mu zaganiriweho ndetse zemezwa n'inama y'iminsi ibiri yateraniye i Kigali kuva ku wa 20-21 Gashyantare 2025.

    Ni inama y'itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa ubufatanye mu bya Gisirikare (Mutual Defense Pact) riba rikuriwe na ba Minisitiri b'Ingabo bo mu bihugu binyamuryango n'abandi bayobozi mu bya gisirikare.

    Ubwo bufatanye buteganya ko mu gihe kimwe mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru cyaterwa n'umwanzi ibindi bihugu binyamuryango byagitabara.

    Uretse ibyo Umuhora wa Ruguru unafite imishinga itandukanye y'ubufatanye harimo ijyanye no koroshya ubwikorezi, ubukererugendo, umutekano n'indi itandukanye.

    Muri iyo nama hemejwe ko hagiye gushyirwaho ibiro bihoraho muri buri gihugu bizajya bikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemeranyijwe.

    Ubusanzwe mu buri gihugu kigize Umuhora wa Ruguru habagamo abashinzwe gukurikirana ibyemeranyijwe ariko bakorera muri za minisiteri z'ububanyi n'amahanga.

    Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Maj. Gen.(Rtd) Robert Rusoke yashimangiye ko gushyiraho ibiro byaba ari inyungu ikomeye cyane ku bihugu binyamuryango.

    Ati 'Gushinga ibiro […] bizoroshya kumenya aho tugeze dushyira mu bikorwa imyanzuro yemejwe kandi tunasuzuma uburyo ibyasabwe bikurikizwa. Ibyo biro kandi bizaba ahantu hahuriweho ho kubika inyandiko z'ingenzi, imyanzuro n'ibindi.'

    Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ujyanye no kwemerera umunyamuryango mushya mu bufatanye mu bya gisirikare no gushyiraho ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza bizakorwa n'abaminisitiri bireba mbere y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu b'uwo muhora itaha.

    Minisitiri w'Umutekano, Juvenal Marizamunda yibukije abari bitabiriye iyo nama ko umutekano mu Karere ari ingingo isaba ubufatanye kandi ko iki ari igihe cyiza cyo kubikora.

    Yagize ati 'Nta gihe cyiza cyo gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare n'umutekano nk'iki nk'iki. Ibibazo by'umutekano dufite uyu munsi birakomeye ndetse bireba impande nyinshi kandi nta gihugu gishobora kubikemura cyonyine. Ubufatanye no kongeramo imbaraga ni byo byatuma twese twizera ko mu Karere kacu hari umutekano.'

    Beatrice Askul Moe ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba n'Iterambere ry'Akarere muri Kenya we yashimangiye ko hakenewe kongera ingufu mu ishyirwa mu bikorwa ry'ubufatanye mu bya gisirikare bwemeranyijwe.

    Ati 'Ndasaba ibihugu binyamuryango byose gushyira ingufu zihagije mu gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego z'ubufatanye mu bya gisirikare twiyemeje. Gushyira mu bikorwa imishinga duhuriyeho mu bya gisirikare no gusangira ubumenyi ni byo rufunguzo ruzadufasha guhangana n'ibihungabanya umutekano byaduka kandi twizere umutekano hagamijwe iterambere ry'igihe kirekire'.

    Ingingo zose zemeranyijweho muri iyo nama zizemezwa bwa nyuma n'inama y'abakuru b'ibihugu izaterana mu gihe kiri imbere noneho zitangire gushyirwa mu bikorwa.

    Ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru byibumbiye hamwe mu 2013 hagamijwe ubufatanye mu ngeri zinyuranye.

    Buri gihugu kiba gifite ikingi zihariye kigomba gushyira mu bikorwa ku buryo ibihugu binyamuryango byose byungukira muri uko gufatanya.

    Mu nkingi u Rwanda rushinzwe gushyira mu bikorwa ku isonga harimo ubufatanye mu bya gisirikare, korohereza ikoranabuhanga n'itumanaho no korohereza ingendo zo mu kirere n'ubwikorezi bw'ibicuruzwa byo mu bihugu binyamuryango kuri za gasutamo.

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yavuze ko kubungabunga umutekano mu Karere bisaba ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango

    Ibyashyizweho umukono muri iyi nama yahuje abo mu Muryango w’Ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru bizemezwa bwa nyuma n’abakuru b’ibihugu binyamuryango

    Buri gihugu kigize Umuhora wa Ruguru cyohereza itsinda ry’abagihagarariye mu nama ihuza uwo muryango

    Beatrice Askul Moe (ibumoso) yasabye ibihugu binyamuryango kongera ingufu mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho

    Ibihugu bine bigize Umuhora wa Ruguru birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y'Epfo bagerutse guteranira i Kigali higwa ku mishinga itandukanye y’uyu muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buri-gihugu-kigize-umuhora-wa-ruguru-kigiye-gushyirwamo-ibiro-bihoraho

  • Rulindo: Abantu icyenda bafatanywe kanyanga n'ibyo bayengamo – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rulindo. Bafashwe ku wa 21 Gashyantare 2025.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko aba baturage batekaga kanyanga bifashishije ibisigazwa by'ibisheke, bakayikwirakwiza mu bice bitandukanye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko mu byo babafatanye harimo iyo kanyanga batekaga ndetse n'ibyo bifashishaga mu kuyiteka.

    Ati “Mu byo bafatanwe harimo ibikoresho bajya bifashisha mu guteka kanyanga, kuyitunda n'ibyo batwaramo imisemburo bayikoramo. Bimwe muri byo ni ingunguru imwe, amajerekani 84 harimo ayo bari bashyizemo umusemburo witwa melase ukorwamo kanyanga, andi abereye aho ndetse na litiro 17 za kanyanga nyirizina.”

    SP Mwiseneza yibukije abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bigayitse, byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge, kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi bigira ingaruka ku buzima bwabo.

    Ati “Polisi irabamenyesha ko bagifite amahirwe yo kubireka burundu, kuko bitazigera bibahira. Amafaranga bashoramo n'ikindi kiguzi cyose bibasaba ngo babijyemo, byose bizahora biba ibihombo kuri bo. Nibazibukire babireke kuko Polisi yashyizeho ingamba zikarishye zirimo kubashakisha aho bari bakabihanirwa.”

    Abafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abandi baturage bari babangamiwe n'ibyo bikorwa byo gukora, kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

    Aba baturage bafatanywe litiro 17 za kanyanga n’ibyo bayengamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abantu-icyenda-bafatanywe-kanyanga-n-ibyo-bayengamo

  • Imvune ya Fall Ngagne isigiye Rayon Sports igihunga mu rugamba rwa Shampiyona – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne, umaze kwerekana ubuhanga mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona, yagize ikibazo cy'imvune mu mukino wahuje ikipe ye na Amagaju FC kuri Stade ya Huye. Iyi mvune yabaye intandaro yo gusohoka mu kibuga atarasoza umukino, ibintu byateye impungenge abakunzi ba Rayon Sports.

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1-1, bikaba byatumye Rayon Sports itakaza amahirwe yo kongera ikinyuranyo cy'amanota hagati yayo na APR FC, mukeba ukomeje kuyishyira ku gitutu ku rutonde rwa Shampiyona.

    Nyuma yo kunganya n'Amagaju FC, Rayon Sports igumye ku mwanya wa mbere n'amanota 41, igakurikirwa na APR FC ifite amanota 37 ariko igifite umukino w'ikirarane. Ku rundi ruhande, Amagaju FC yo ari ku mwanya wa munani n'amanota 23.

    Gusa ikibazo gikomeje kwibazwa ni uko imvune ya Fall Ngagne izagira ingaruka ku mikinire ya Rayon Sports mu mikino iri imbere. Kuba uyu rutahizamu ari we uyoboye ba rutahizamu mu gutsinda ibitego, byatumye abafana ba Rayon Sports bibaza niba azagaruka vuba cyangwa niba iyi mvune izayiviramo gutakaza imbaraga mu busatirizi.

    Nubwo ikipe itaratangaza igihe uyu mukinnyi azamara hanze, abayobozi bayo n'abakunzi bayo barasaba ko yakira vuba kugira ngo azabashe gufasha Rayon Sports gukomeza urugamba rwo gutwara igikombe cya Shampiyona.

    Iki gitekerezo cyibanda ku ngaruka z'imvune ya Fall Ngagne ku ikipe ya Rayon Sports no ku cyerekezo cyayo muri Shampiyona. Ese utekereza ko hakenewe kongerwamo andi makuru cyangwa gusobanura bimwe mu bice?

    Source : https://yegob.rw/imvune-ya-fall-ngagne-isigiye-rayon-sports-igihunga-mu-rugamba-rwa-shampiyona-amafoto/

  • Umutoza w’Amagaju yishongoye kuri Rayon Sports ayigereranya na Rutsiro FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Amagaju FC, Niyongabo Amars, yongeye kwishongora kuri Rayon Sports nyuma yo kunganya na yo 1-1 mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa 22 Gashyantare 2025. Yemeje ko yahitamo gukina na Rayon Sports aho guhura n'amakipe mato nka Rutsiro FC na Etincelles, kuko azi neza uburyo bwo guhangana n'amakipe akomeye.

    Mbere y'umukino, Niyongabo yari yavuze ko umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, ari nk'abandi bose, ikibatandukanya ari uko atoza ikipe ifite amikoro. Nyuma y'umukino, yongeye gushimangira ko Rayon Sports ari ikipe isanzwe, ishingiye ku mazina, abafana n'amafaranga, ariko abakinnyi ari 11 kuri 11 nk'andi makipe.

    Yavuze ko yari azi ko Rayon Sports ikina neza igice cya mbere ariko igacogora mu cya kabiri, bityo agahitamo kubananiza akoresheje imipira miremire. Ibyo byatumye ikipe ye ishobora kwishyura igitego yatsinzwe mbere, agaragaza ko yarenze mugenzi we mu mayeri y'umukino.

    Niyongabo yijeje abakunzi ba Amagaju FC ko bagiye gushaka amanota menshi mu mikino isigaye ya shampiyona no kwitwara neza mu Gikombe cy'Amahoro. Amagaju FC izakina na Mukura VS ku wa 26 Gashyantare 2025, mu gihe Rayon Sports izahura na Gorilla FC.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wamagaju-yishongoye-kuri-rayon-sports-ayigereranya-na-rutsiro-fc/

  • Rwanda Ultimate Golf Course yatanze Mituweli ku baturage 3000 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Gashyantare 2025, nyuma y'umuganda rusange wakozwe n'abakozi b'iki kigo, abaturage bo muri iyo mirenge, abayobozi mu nzego za Leta n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Bakoze imirimo irimo gukora isuku mu Kibuga cya Golf cya Kigali no mu nkengero za cyo ndetse hanaterwa n'ibiti 80 byaje byiyongera ku bindi 420 byari byaratewe mbere.

    Ni muri gahunda yo kongera amoko atandukanye y'ibiti muri iki kigo. Amwe mu moko y'ibiti byatewe harimo ikawa, imyembe n'icyayi.

    Umuyobozi wa RUGC, Gaston Gasore, yashimiye abaturage baturiye Ikibuga cya Golf cya Kigali ku buryo ari abafatanyabikorwa beza ndetse ashima n'uruhare bagira mu gutuma iki kigo gikomeza gusa neza.

    Ati 'Twabitabaje ngo mudutere ingabo mu bitugu kandi mwaje ku bwinshi rero ntabwo ari byiza ko twirebaho nka RUGC gusa, ni yo mpamvu twahisemo kubashimira duha Mituweli bamwe muri mwe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kuko ni ngombwa ko abaturanyi bacu bagira ubuzima bwiza.'

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya NCBA, Nkubito Samuel, yavuze ko bagejejweho igitekerezo cyo kwishyurira Mituweli abaturage baturiye Ikibuga cya Golf cya Kigali, bumva ari cyiza kuko ari kimwe mu bituma abaturage bagira ubuzima bwiza.

    Ati 'Biba bibabaje kumva hari umuturage warembeye mu nzu kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura Mituweli. Twashimye cyane iki gitekerezo kuko abaturage ni bo bafatanyabikorwa ba mbere.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cyo kurengera Ibidukikije, REMA, Juliet Kabera, yashimiye RUGC, n'abafatanyabikorwa ba yo ku gitekerezo cyiza bagize cyo gukora umuganda ndetse bakarenzaho gutanga Mituweli ku baturage batishoboye.

    Ati 'Iki gikorwa gikubiyemo indangagaciro nyinshi zituranga nk'Abanyarwanda zirimo ubumwe kuko murabona ko uku twahuriye hamwe harimo abarataha bungutse inshuti, harimo n'indangagaciro yo gukunda umurimo ndetse ikirenzeho hajemo no gufasha abatishoboye.'

    RUGC ni ikigo gishinzwe gukurikirana no kubungabunga ikibuga cya Golf cya Kigali no kureberera imishinga itandukanye harimo n'umushinga wa Kigali Golf Resort and Villas.

    Ni umushinga urimo Ikibuga cya Golf cya Kigali, inzu igezweho yakirirwamo abakina Golf izwi nka 'Club House' iri ku rwego rwo hejuru.

    Uyu mushinga ubarizwamo n'Ikibuga cya Golf cya Kigali n'indi mikino nka Tennis, umuhanda wo kwirukiraho (running trail), Piscine, Club House irimo imyambaro y'abakinnyi, inkoni za Golf, ibikapu bya Golf, ikagira ahakorerwa indi myitozo ngororamubiri 'Gym', aho gufatira amafunguro n'ibindi.

    Umurenge wa Remera wahawe Miliyoni 3 Frw zo kwishyurira Mituweli abatishoboye bawubarizwamo

    Umurenge wa Kacyiru wahawe miliyoni 3 Frw na RUGC zo kwishyurira Mituweli abatishoboye

    Umurenge wa Kinyinya washimiwe ko ari abafatanyabikorwa beza ba Golf Club bahabwa miliyoni 3 Frw zo gufasha abatishoboye kwishyura Mituweli

    Abafatanyabikorwa batandukanye ba Kigali Golf Club bifanyije na yo mu muganda rusange banateye ibiti

    Umuyobozi w’agateganyo wa RUGC, Gaston Gasore, yashimiye abaturage bo mu mirenge ya Kacyiru, Kinyinya na Remera baturiye ikigo cya Kigali Golf Club uburyo ari abafatanyabikorwa beza

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yashimiye NCBA Bank Rwanda na RUGC bishyuriye imiryango 3000 Mituweli

    Chairman wa RUGC, Alain Girinshuti, yashimiye abaturage bo mirenge ya Kacyiru, Remera na Kinyinya ku bijyanye n’ubufatanye badahwema kubagaragariza

    Imirenge ya Kinyinya, Remera na Kacyiru yahawe miliyoni 9 Frw zo gufasha abatishoboye kwishyura Mituweli

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri NCBA Bank Rwanda, Nkubito Samuel, yashimye igitekerezo cya Kigali Golf Club cyo kwishyurira Mituweli abatishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-ultimate-golf-course-yatanze-mituweli-ku-baturage-3000