Blog

  • Wasili amagambo yabuze ivuga! Abanyamakuru 2 b’imikino bihebeye Rayon Sports bagaragaye muri stade mu gahinda kenshi ubwo Rayon Sports yesuranaga n’Amagaju – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili na mugenzi we Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho Simbigarukaho bagaragaye muri sitade ya Huye batishimye ku maso yabo ubwo barebaga umukino wahuzaga Amagaju FC na Rayon Sports urangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1:1.

    Gusitara kwa Murera igatakaza amanota 2 kuri uyu mukino, byababaje abafana bayo benshi barimo n'aba banyamakuru Wasili na Faustinho bayihebeye. Byanakomeje kuyongerera igitutu itewe na mukeba wayo APR FC ikomeje kuyirya isataburenge ku rutonde rwa Shampiyona aho zombi zishaka igikombe.

    Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona ikaba ifite amanota 41, igakukirikirwa mukeba wayo APR FC ifite 37 ariko igifite umukino, mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa Munani n'amanota 23.

     

    Source : https://yegob.rw/wasili-amagambo-yabuze-ivuga-abanyamakuru-2-bimikino-bihebeye-rayon-sports-bagaragaye-muri-stade-mu-gahinda-kenshi-ubwo-rayon-sports-yesuranaga-namagaju-video/

  • TdRwanda2025: Isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda” ku munsi wa mbere ritashye mu Bubiligi -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubiligi Aldo Taillieu w'imyaka 19, ukinira Lotto Dstny Devo Team, ni we wegukanye isiganwa ritangiza Tour du Rwanda 2025 aho yakoresheje iminota itatu n'amasegonda 48 ku ntera y'ibilometero 3,4 byatangiriye kuri BK Arena bigasorezwa kuri Stade Amahoro.

    Umunyarwanda waje hafi kuri iki Cyumweru ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda aho yabaye uwa 31, yasizwe amasegonda 23.

    Ku munsi wejo kuwa Mbere iri siganwa rizenguruka ibice bitandukanye by'u Rwanda rizakomeza hakinwa agace ka Kabiri ,kakaba kazahagukurikira Rukomo gasorezwe i Kayonza ku ntera y'ibilometero 158.

    Source : https://yegob.rw/tdrwanda2025-isiganwa-ryamagare-tour-du-rwanda-ku-munsi-wa-mbere-ritashye-mu-bubiligi-amafoto/

  • RwandAir yasabye abakiliya bayo kwigengesera kubera imirimo yo kubaka imihanda i Londres – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RwandAir yashyize hanze, yavuze ko bitewe n'isanwa ry'imihanda yo mu mujyi wa Londres irimo uwitwa M25, ishobora gutuma abakiliya bayo bahura n'ibibazo bitandukanye mu nzira zigana ku kibuga cy'indege.

    RwandAir yavuze ko abagenzi bakwiriye kwigengesera ari abafite ingendo hagati ya tariki 7-11 Werurwe 2025, hamwe no kuva tariki 21-24 Werurwe 2025.

    Iri tangazo ryakomeje risaba abagenzi ko mu rwego rwo kwirinda gukererwa bazagera ku kibuga cy'indege kare ku buryo bahagera amasaha ane mbere y'uko indege ihaguruka.

    Basabwe kandi ko bakoresha indi mihanda yerekeza ku kibuga cy'indege itari uwa M25 uri gusanwa kugira ngo bitabatinza. Mu kwirinda akajagari ko mu muhanda kandi banasabwe ko bakoresha ibinyabiziga rusange, gari ya moshi n'ibindi byabafasha kugera ku kibuga cy'indege cya Londres bitabatindije.

    Uyu muhanda wa M25 ushobora gukoma mu nkokora ingendo za RwandAir, watangiye gukorwa mu 2022 gusa imirimo yo kuwusana yigijwe inyuma ku buryo biteganyijwe ko uzarangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    RwandAir yasabye abakiliya bayo kwigengesera kubera imirimo yo kubaka imihanda i Londres


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yasabye-abakiliya-bayo-kwigengesera-kubera-imirimo-yo-kubaka-imihanda

  • Musanze: Imiryango 200 yasenyewe n'ibiza yatangiye kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe n'umuganda wabaye ku wa 22 Gashyantare 2025, mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, akagari ka Kabazungu, witabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu karere na Minisitiri w'ingabo, Juvenal Marizamunda.

    Inzu 115 nizo zatangiye kubakwa mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga izindi 85 zikazubakwa nyuma, ariko zose byitezwe ko zizarangirana na 2025.

    Abaturage bari kubakirwa inzu babwiye RBA ko bibereka ko ubuyobozi bw'igihugu bubazirikana kandi bubitayeho.

    Elizabeth Nikuze, umwe mu bagiye kubakirwa, yagize ati 'Imvura yaragwaga nkapfukama mu buriri nkatabaza Imana yo mu ijuru, ikanyagira hakaba hari igihe nshaka amashashi nkatwikira abana. Leta yaradufashije, iradukodeshereza, none igiye kutwubakira. Ndanezerewe cyane.'

    Uwitonze Florida na we yagize ati 'Ubuzima bwari bumeze nabi, kugira ngo menye ngo burakeye ni amabati nareberagamo hejuru, nkamenya ngo burakeye, yari yarapfumutse hari nko hanze, ariko ubu kubera Perezida Kagame agiye kunshyira hariya, yanshyize mu buzima busanzwe, akaba yanguriye ikibanza'

    Umuyobozi muri Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi (MINEMA), Mugisha Virgile yavuze ko izi nzu zizubakwa mu buryo bugezweho kandi ku buryo zishobora guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Ati 'Inzu zari zisanzwe aha zari zubakishijwe ibiti, ubu tugiye kubakisha amatafari ahiye nk'uko mwabibonye mu muganda twagize, dukusanya amabuye azakoreshwa mu kubaka umusingi, kuko uzaba ari umusingi wigiye hejuru ugereranyije nuko zari zisanzwe zimeze'

    Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasabye abaturage gufata neza ibi bikorwa no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Yabasabye kandi kumva ko iterambere bariharanira nk'abanyarwanda, ntabandi bazabigiramo uruhare, kuko akimuhana kaza imvura ihise, bityo bakwishakamo ibisubizo, ntakidashoboka bashyizemo imbaraga bagashyira hamwe mu kubona ibisubizo birambye.

    Biteganyijwe ko inzu 115 zizuzura mu mpera za Mata 2025, izindi 85 zikazarangira mbere y'uko uyu mwaka urangira.

    Musanze ni kamwe mu turere dukunda kwibasirwa n’ibiza mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imiryango-200-yasenyewe-n-ibiza-yatangiye-kubakirwa

  • RDC: Kera kabaye abasirikare ba Afurika y'Epfo barimo n'abatwite bashobora gutaha banyuze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Afurika y'Epfo yohereje ingabo zirenga 2900 mu butumwa bw'Umuryango w'Ubukungu n'Iterambere ry'ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo, SAMIRDC.

    Izi ngabo zajyanye n'iza Malawi na Tanzania, zisangayo iz'u Burundi zinifatanya na FARDC, Wazalendo n'abacanshuro b'Abanyaburayi ariko M23 ibakubita inshuro, hapfa abasirikare 14 ba Afurika y'Epfo, Goma irafatwa, abasirikare bari bayirimo bazengurukwa na M23.

    Ingabo za Afurika y'Epfo zahagaritse imirwano, ihurizo risigara ku kumenya uko zizava mu Burasirazuba bwa Congo, kuko Ikibuga cy'Indebe cya Goma cyangiritse.

    Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Epfo yamaze iminsi yotsa igitutu Perezida Cyril Ramaphosa ngo acyure ingabo z'igihugu zireke kwicirwa mu mahanga zizira inyungu z'umuntu ku giti cye.

    Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanhyuka aherutse kubwira itangazamakuru ko igihe kigeze ngo ingabo za Afurika y'Epfo ziri mu bigo bya MONUSCO zitahe ndetse bagiye kuzireba bakazibwira ko inzira ishoboka zanyuramo ari umupaka w'u Rwanda.

    Ati 'Byavuzwe kenshi ko twe twiteguye kubaha inzira bakagenda. Ikibuga cy'indege [cya Goma] ubu ntibyashoboka ko bagikoresha. Hari ibisasu byinshi bigitezemo, n'inzira y'indege yuzuye ibinogo kubera kubera ibisasu byaharashwe.'

    'Twababwiye ko bashobora kunyura mu Rwanda bagasubira iwabo. Twe nta kibazo tubifiteho. Twababwiye ko n'ubwo bari kuba mu birindiro bya MONUSCO bagomba gusubira iwabo.'

    Amakuru avuga ko aba basirikare bazanyura ku mupaka w'u Rwanda ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, ari 189 bakomeretse barimo batanu barembye cyane n'abagore babiri batwite. Izi ngabo zageze muri RDC mu mpera za 2023.

    Depite Carl Niehaus mu ntangiriro za Gashyantare 2025 yavuze ko u Rwanda rwahaye Afurika y'Epfo inzira yo kunyuzamo imirambo ikayanga ivuga ko byaba ari agasuzuguro.

    Ati 'Perezida Kagame yahaye Afurika y'Epfo uruhushya rwo gukoresha inzira yo mu Rwanda, ariko Afurika y'Epfo ibibona nk'agasuzuguro, ihitamo kudakoresha ayo mahirwe.'

    Abadepite ba Afurika y'Epfo bashinje Perezida Ramaphosa kohereza ingabo z'igihugu gupfira muri RDC mu nyungu ze, umuryango we n'aba hafi ye bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, bikavugwa ko yari ari kubaharurira inzira ngo bazajye kuyacukura mu Burasirazuba bwa RDC.

    Bibazaga kandi ukuntu mu bihugu 15 bigize SADC ibihugu bitatu ari byo byohereje ingabo gusa, ibindi bigahitamo kwifata.

    Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye muri RDC barwana na M23 bashobora gucyurwa banyuze mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kera-kabaye-abasirikare-ba-afurika-y-epfo-barimo-n-abatwite-bashobora-gutaha

  • Miss Jolly n’umuherwe bavugwa mu rukundo bong… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z'urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu batunze agatubutse muri Tanzania, ndetse binavugwa ko acuruza imbunda.

    Byari nyuma y'ubutumwa bwahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga z'aba bombi baca amarenga y'urukundo, ariko Mutesi Jolly aza kubyamaganira kure, avuga ko bari binjiriwe n'abatekamutwe bo ku mbuga nkoranyambaga (Hackers) nta mubano udasanzwe bafitanye.

    Nyuma, Miss Jolly yongeye kwamagana abantu bakomeje kuvuga inkuru z'uko akundana n'umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi, abinyujije mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, aho yagaragaje ko ibivugwa by'urukundo rwe n'uyu muherwe ari ibihuha.

    Ati: 'Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by'amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.'

    Nubwo abantu benshi basaga nk'abamaze kubirenza ingoyi, kuri ubu iyi nkuru yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko hongeye kuza ikindi gihamya cy'uko hashobora kuba hari umubano udasanzwe hagati y'aba bombi.

    Ibi biri kuvugwa hashingiwe ku mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rw'umuhanzikazi Gigy Money uri mu bakomeye muri Tanzania, aho uyu mukobwa yumvikana aririmbira Saidi Lugumi yita 'umuvandimwe we' amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko yizihije mu ntangiro za Gashyantare 2025, akanamwita 'umugabo wa Mutesi'.

    Muri aya mashusho, Gigy Money asoza kuririmbira uyu mugabo, akamuha impano, agahita agira ati: 'Utanga byinshi, ukwiye imigisha myinshi. Isabukuru nziza mugabo wa Mutesi.'

    Aya magamba uyu Gigy Money yakoresheje, yongeye guhagurutsa benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta kabuza Miss Jolly Mutesi na Lugumi Saidi baba bari mu rukundo ndetse rugeze kure.


    Gigy Money yatumye inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Saidi yongera kwibazwaho


    Ni amashusho yumvikanamo Gigy Money yita Lugumi Saidi umugabo wa Mutesi ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko


    Hashize igihe gito Miss Jolly ahakanye iby’urukundo rwe n’uyu muherwe wo muri Tanzania

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152647/miss-jolly-numuherwe-bavugwa-mu-rukundo-bongeye-kurikoroza-152647.html

  • Aldo Taillieu yegukanye agace ka mbere ka To… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025 Saa Tanu n’iminota 30 nibwo hatangiye gukinwa Tour du Rwanda ya 2025 itangijwe na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi,UCI,David Lappartient.

    Agace k’uyu munsi ari nako ka mbere muri rusange kahagurukuye kuri BK Arena gasoreza mu marembo ya Stade aho abakinnyi ku giti cyabo basiganwe n’ibihe ku ntera y’ibilometero 3,4.

    Umukinnyi wabimburiye abandi mu guhaguka ni Nzafashwanayo Jean Claude wo mu ikipe ya Centre Mondial du Cyclisme aho nyuma ye buri munota hahagurukaga umukinnyi kugeza abakinnyi 69 bose barangiye.

    Uwakoresheje ibihe bito muri rusange ni Umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Dstny Devo Team aho yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 48 ndetse ahita anambara umwenda w’umuhondo.Umunyarwanda waje hafi kuri iki Cyumweru ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda aho yabaye uwa 31, yasizwe amasegonda 23.

    Ku munsi w’ejo ku wa Mbere iri siganwa rizenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda rizakomeza hakinwa agace ka Kabiri ,kakaba kazahagukurikira Rukomo gasorezwe i Kayonza ku ntera y’ibilometero 158. Kazahuguruka Saa Tanu maze gasozwe Saa Munani.

    Aldo Taillieu wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2025

    Perezida Kagame  na Perezida na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi,UCI,David Lappartient batangiza Tour du Rwanda ya 2025

    Nzafashwanayo Jean Claude wahagurutse mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152650/aldo-taillieu-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2025-yatangijwe-na-perezida-kagam-152650.html

  • Ruhango: Inkomezabigwi ziri kubakira abaturage isoko n'irerero – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu mihigo myinshi y'intore zo mu Karere ka Ruhango, aho ziyemeje kugira uruhare mu bikorwa by'ubukorerabushake bigamije guhindura imibereho myiza y'abaturage.

    Sibobugingo Ezechiel, akaba intore yo ku mukondo mu zo mu Murenge wa Ntongwe, yabwiye IGIHE ko inkomoko yo kubaka iri soko n'irerero, ari ibiganiro bagize nk'intore bakabona hari ababyeyi bacururiza ku isantere ya Kayenzi, ariko bagakorera ahantu hatanoze ku muhanda batabona aho bikinga izuba n'imvura.

    Ati ''Iki gitekerezo twakigejeje ku buyobozi na bwo buragishyigikira bunagishakira ibikoresho n'aho kubaka ibyo bikorwaremezo none bigeze aheza. Abaturage barabyishimiye, cyane cyane abazahacururiza kuko bizahindura imibereho yabo.''

    Gakwaya Elysée wo mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Ntongwe wize ubwubatsi mu mashuri yisumbuye, yavuze ko aterwa ishema no kuba ari gutanga umusanzu we ushingiye no ku bumenyi afite mu bwubatsi, akavuga ko ubwo azabona iri soko riri gukorerwamo, azishimira ko hariho uruhare rwe.

    Ati 'Nk'urubyiruko, ni iby'agaciro kubaka igikorwaremezo, umurage n'umwana uzankomokaho azareba akabona ko icyo nanjye natanzeho umusanzu, gifite agaciro, ibyazatuma nawe akunda urugerero.''

    Abihuriyeho na Uwimana Liliane, wo mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe, wavuze ko yishimiye kuba na we yaratanze imbaraga ze mu kubaka isoko rizamara igihe kirekire rikorerwamo.

    Uwimana yavuze ko urugerero rwamwunguye n'ubundi bumenyi mu bwubatsi, bwiyongera ku bwo yari asanzwe afite bw'ibinyabuzima n'ubutabire, ariko ubu akaba hari bike ari kunguka, agahamya ko urugerero ari n'ikindi gihe cyo kungukira ibishya ku bandi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko izi ntore z'Inkomezabigwi ziri kubaka ibikorwa binejeje kandi byitezweho guteza imbere ubuzima bw'abaturage.

    Ati ''Ni ibikorwa dushima rwose kandi byihuta, kuko nk'ubu imirimo yo kubaka isoko rya Kayenzi, ubwiherero n'irerero igeze kuri 93% muri rusange.''

    Meya Habarurema, akomeza avuga ko agaciro k'imirimo yose yo ku isoko rya Kayenzi ari 25.301.200Frw, mu gihe imirimo y'intore z'inkomezabigwi ifite agaciro ka 3.580.200Frw.

    Mu Karere ka Ruhango kose kandi hari ibikorwa byinshi birimo gukorwa n'intore ziri ku rugerero rw'Inkomezabigwi, birimo kubakira abatishoboye, gutunganya imihanda, ubuhinzi, n'ibindi, aho inzu esheshatu z'abatishoboye hakanasanwa 11, ubwihero 70, imirima y'igikoni isaga 500.

    Hakozwe kandi imirwanyasuri kuri hegitari 35, hatunganywa imihanda y'imigenderano mu tugari n'imidugudu kuri kilometero 13, hakorwa ibimoteri n'ubukangurambaga mu midugudugu 533 kuri gahunda nyinshi zirimo gusubiza abana ku ishuri, gutanga Mituweli, Ejoheza, kwirinda ibiyobyabwenge, gufasha mu gutanga ibyangombwa by'ubutaka n'ibindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko Inkomezabigwi zo muri Ntongwe zubatse ibikorwa by’asaga miliyoni 25 Frw

    Uwimana Liliane yabwiye IGIHE ko yungukiye byinshi mu rugerero birimo no kumenya iby’ibanze mu bwubatsi

    Intore zo mu Murenge wa Ntongwe ziri kubaka isoko rizifashishwa n’abacururizaga ku muhanda

    Umubyeyi azajya aza konkereza muri iyi nzu ndetse n’umwana abe yahasinzirira kuko bazashyiramo ibyangombwa birimo n’ibitanda baryamaho

    Iri ni irerero rizajya rifasha abana b’ababyeyi bazaba bari gucururiza mu isoko riciriritse rya Kayenzi

    Gakwaya Elysés ari gutanga imbaraga ze nk’umufundi mu kubaka ubwiherero bw’isoko rya Kayenzi muri Ntongwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-inkomezabigwi-zubakiye-abaturage-isoko-n-irerero

  • Ikibazo cya Tshisekedi ni indimi ze ebyiri- Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Nduhungirehe yagarutse kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu butumwa yashyize kuri X, avuga ku nkuru ya RFI, ivuga ko uyu mukuru w'igihugu yashimangiye ko adateze kuganira na M23.

    Iyi radiyo y'Abafaransa yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi ari kugerageza kwegeranya ingabo kugira ngo agabe ibitero bishya kuri M23.

    Yagaragaje kandi ko mu nama Tshisekedi yagiranye n'abadepite, abasenateri n'abandi bayobozi bo mu ihuriro rye, yashimangiye ko adateze kuganira na M23.

    Tshisekedi yavuze ko aherutse gutera utwatsi Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika n'ab'Abaporoso, batangiye kuyoboka inzira y'ubuhuza, ababwira ko adateze kuganira na M23. Yashimangiye ko kuganira na M23 kwaba ari ukwisuzuguza nubwo yemera ko ingabo ze zifite ibibazo byinshi.

    Agaruka kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ikibazo cy'uyu mugabo ari indimi ze ebyiri.

    Ati 'Ikibazo cya Perezida Félix Tshisekedi ni indimi ze ebyiri. Rumwe akoresha ku bafatanyabikorwa be bo mu Burengerazuba, abwira ndetse akarahira ko yiteguye kuganira na AFC/M23 (ndetse yabisubiyemo ejo i Kinshasa aganira na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bwongereza).'

    Yakomeje avuga ko urundi rurimi Tshisekedi arukoresha avuga ko atazaganira na M23.

    Ati 'Hari n'urundi rurimi akoresha mu itangazamakuru no ku bandi basigaye, arahira mu izina ry'imana nyinshi ko atazigera aganira n'uyu mutwe w'Abanye-Congo.'

    Yakomeje avuga ko 'Izi ndimi ebyiri kandi zigaragara mu kibazo cy'abajenosideri bo muri FDLR, Perezida Tshisekedi yijeje ko azaca intege mu biganira agirana n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu Bugerangerazuba, mu gihe mu biri kuba, ubufatanye bwa FARDC na FDLR butigeze bucogora.'

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR ari ubwa kera, kandi ko iki gisirikare nta rugamba na rumwe cyarwana kidafite uyu mutwe n'ingabo z'ibindi bihugu.

    Ati 'Bigomba kuzirikanwa ko FDLR yatangiye ifasha FARDC ubu yahindutse inshuti y'akadasohoka y'igisirikare cya Congo. Kandi ku mpamvu zigaragaza, FARDC, igisirikare gisigaye ku izina gusa, ntishobora kubaho idafite ubufasha bw'aba bajenosideri b'Abanyarwanda, imitwe y'imbere mu gihugu, abacanshuro b'Abanyaburayi, Ingabo z'u Burundi n'iza SADC.'

    Félix Antoine Tshisekedi akomeje guseta ibirenge mu bijyanye no kuganira na M23, mu gihe uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Kugeza ubu niwo ugenzura imijyi ya Bukavu na Goma. Bivugwa ko kandi uri mu bindi bice nka Uvira.

    AFC/M23 kandi yamaze kwihuza n'umutwe wa Twirwaneho uharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge batotezwa.

    Le problème du Président Félix Tshisekedi, c’est son double langage. Un langage pour ses partenaires occidentaux, auxquels il jure qu’il est prêt à négocier avec l’AFC/M23 (il l’a même répété hier à Kinshasa au Secrétaire britannique aux affaires étrangères), et un language pour… https://t.co/h2cykAOQAW

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) February 23, 2025

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cya-tshisekedi-ni-indimi-ze-ebyiri-minisitiri-nduhungirehe

  • Corey Walker Yakatiwe Imyaka 29 y'Igifungo Kubera Uruhare Rwe mu Iyicwa rya Pop Smoke #rwanda #RwOT

    Corey Walker Wari Uyoboye Agatsiko K'insoresore Zishe Umuraperi Pop Smoke mu 2020 Yakatiwe Imyaka 29 y'Igifungo

    Corey Walker Yakatiwe Imyaka 29

     

    Tariki 19 Gashyantare 2020 ni umunsi wagize amateka mabi mu muziki wa Hip-Hop, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri iyo tariki, umuraperi Bashar Barakah Jackson, uzwi ku izina rya Pop Smoke, yishwe n'itsinda ry'abasore bane binjiye iwe bagamije kwiba, ariko bikarangira bamwishe. Iri tsinda ryari rigizwe n'abasore bakiri bato, ariko uwitwa Corey Walker ni we wari mukuru muri bo, kuko yari afite imyaka 19 y'amavuko. Ibi byatumye ari we ukurikiranywa n'amategeko nk'umuntu mukuru, mu gihe bagenzi be bajyanwe mu nkiko z'abana.

    Uyu mugabo, nyuma yo kumara imyaka itanu akurikiranwa, urukiko rwa Los Angeles rwamukatiye igifungo cy'imyaka 29 kubera uruhare yagize muri ubwo bwicanyi. Uru rubanza rwatwaye igihe kinini, ariko rwarangiye bigaragaye ko yagize uruhare runini mu iyicwa rya Pop Smoke, umwe mu baraperi bari kuzamuka cyane muri icyo gihe.

    Corey Walker

    Pop Smoke yari atuye mu nyubako y'icyubahiro iherereye mu gace ka Hollywood Hills, muri Leta ya California. Muri iryo joro, abasore bane binjiye mu rugo rwe bagenzwa no kwiba, ariko nyuma y'iminota micye binjiye, bahise bamurasa. Abashinzwe iperereza bagaragaje ko aba basore binjiye binyuze mu idirishya, maze umwe muri bo yinjira mu cyumba Pop Smoke yararagamo. Nyuma yo kumutera ubwoba no kumusaba ibintu bye by'agaciro, bamurashije amasasu abiri mu gatuza, maze arapfa.

    Ubusanzwe, aba basore bari baje kwiba inzu ye nyuma yo kubona amafoto yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga, arimo ibintu bye by'agaciro ndetse n'ibiranga aho atuye. Raporo z'abashinzwe iperereza zerekanye ko aba basore babashije kubona icyangombwa cy'imodoka ya Pop Smoke, bivuze ko bari bafite amakuru yuzuye yerekeye aho atuye.

    pop smoke

    Nk'uko bigaragazwa na dosiye y'uru rubanza, Corey Walker ni we wari uyoboye aba basore bari bagiye kwiba Pop Smoke. Yari afite imyaka 19, mu gihe abandi bari munsi y'imyaka 18, bituma we akurikiranwa nk'umuntu mukuru. Mu iburanisha rye, hagaragajwe ko Walker ari we wari wafashe umwanzuro wo kujya kwiba Pop Smoke, kandi ko yateguye byose mbere y'uko bajya muri icyo gikorwa cy'ubugizi bwa nabi.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Walker yari afite umugambi wo kwiba, ariko ko ubwicanyi bwakozwe atari impanuka, kuko hari ibimenyetso byagaragaje ko aba basore bari bateguye no gukoresha ingufu niba Pop Smoke yanga gutanga ibintu bye by'agaciro. Abacamanza bagendeye kuri ibi bimenyetso, bemeza ko Walker yagize uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi, bityo akatirwa igifungo cy'imyaka 29.

     

    Kuba Corey Walker yari umuyobozi w'itsinda ryakoze ubwo bugizi bwa nabi ni kimwe mu byamuhamye icyaha. Nubwo atari we warashe Pop Smoke, kuba yari mu bagize umugambi, bigatuma abandi bakora icyaha, byamushyize mu ruhande rw'abagomba kubiryozwa. Umucamanza yavuze ko kuba yaremeye kugirana ubufatanye n'abana bato bagakora icyaha nk'icyo, ari ibintu bigaragaza ko yagize uruhare rukomeye.

    Muri urwo rubanza, Corey Walker yagerageje gusaba urukiko kumuha imbabazi, avuga ko yicuza icyaha yakoze, ariko ubucamanza bwemeje ko ibyaha bye bikomeye ku buryo adashobora guhabwa igihano gito. Muri urwo rubanza kandi, hagaragajwe ko Corey Walker yari asanzwe afitanye imikoranire n'andi matsinda y'abasore bagira imyitwarire y'ubugizi bwa nabi, bityo bigaragara ko atari ubwa mbere yari akoze ibyaha.

    Icyemezo cyafashwe ku rubanza rwa Corey Walker cyakiriwe mu buryo butandukanye. Abakunzi ba Pop Smoke n'umuryango we bishimiye ko ubutabera bwakoze akazi kabwo, kandi bagaragaje ko bishimiye kubona ko umuntu ufite uruhare rukomeye mu rupfu rwe afatiwe ingamba zikomeye.

    Ku rundi ruhande, hari abagaragaje ko Walker akatiwe imyaka myinshi cyane, cyane ko atari we warashe Pop Smoke. Hari abibajije niba igihano cy'imyaka 29 kitari kinini cyane, cyane ko yari akiri muto ubwo yakoreshaga ibi byaha. Ariko nanone, amategeko ya Leta ya California areba ku ruhare umuntu yagize mu cyaha, aho kuba ari we nyirizina wagikoze.

    Urupfu rwa Pop Smoke rwabaye igihombo gikomeye mu muziki wa Hip-Hop. Uyu muraperi wari ukiri muto, yari umwe mu bari kuzamuka cyane, ndetse yari afite ahazaza heza mu mwuga we. Nyuma y'urupfu rwe, indirimbo ze zakomeje gukundwa cyane, ndetse umuziki we urushaho gukundwa n'abatari bamuzi mbere.

    Uyu muraperi yari azwiho umwihariko we mu njyana ya 'Brooklyn Drill,' kandi yagize uruhare rukomeye mu kuzamura iyi njyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abantu benshi bakomeje kumwibuka binyuze mu ndirimbo ze, ndetse n'abahanzi batandukanye bakomeje guha icyubahiro umuziki we.

    Ubwicanyi bwa Pop Smoke bwahaye isomo rikomeye urubyiruko, cyane cyane abahanzi b'abaraperi. Benshi basigaye bamenya akamaro ko kwitondera uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko Pop Smoke yishwe nyuma y'uko abantu babonye aho atuye binyuze ku mafoto yashyize kuri Instagram. Iyi nkuru kandi yatumye abahanzi benshi bagira ingamba nshya zo kwirinda ibibazo nk'ibi, barushaho kugira umutekano usesuye.

    Iki gihano cy'imyaka 29 cyahawe Corey Walker cyerekanye ko ubutabera budakingira ikibaba abagizi ba nabi, kabone n'iyo baba bakiri bato. Leta ya California ifite amategeko akaze ku bijyanye n'ubwicanyi no gukoresha intwaro, kandi iki kibazo cyagaragaje ko umuntu wese ugira uruhare mu bwicanyi ashobora guhanwa bikomeye.

    Ku rundi ruhande, igihano cya Corey Walker cyatumye bamwe bibaza ku mikorere y'ubutabera, cyane cyane ku bijyanye n'abana bakora ibyaha bikomeye. Bamwe bibajije niba abantu bakiri bato bakwiye guhanwa nk'abantu bakuru, cyane ko benshi muri bo baba barashutswe cyangwa badafite ubushishozi buhagije.

    Urubanza rwa Corey Walker n'urupfu rwa Pop Smoke byabaye isomo rikomeye ku bantu benshi. Uru rubanza rwagaragaje uburyo uburangare, gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, n'ubugizi bwa nabi bishobora kugira ingaruka mbi. Nubwo Walker yakatiwe imyaka 29, biracyatanga isomo ku rubyiruko ko ibyaha nk'ibi bifite ingaruka zikomeye. Ku bakunzi ba Pop Smoke, ibihangano bye bizakomeza kumuhesha icyubahiro, naho ku isi y'umuziki, uru rupfu rwahindutse ikimenyetso cyo kwitonda no kwirinda ibyago bishobora guterwa n'abantu bafite imigambi mibi.

    Source : https://kasukumedia.com/corey-walker-yakatiwe-imyaka-29-yigifungo-kubera-uruhare-rwe-mu-iyicwa-rya-pop-smoke/