Blog

  • Amstel ihishiye udushya twinshi abazitabira Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 17, aho ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare rikazasozwa ku ya 2 Werurwe 2025.

    Amstel iri mu baterankunga bakuru, ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi, aho muri isiganwa ry'uyu mwaka, Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara uyu mwambaro.

    Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko nk'ibisanzwe buzasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2025 nk'uko byagenze muri enye ziheruka.

    Nk'uko bisanzwe, ahasorezwa agace ku munsi, haba hari ibinyobwa bitandukanye bya Bralirwa by'umwihariko Amstel, bifasha abantu kumanura akavumbi.

    Si ibyo gusa kuko uru ruganda runategura ibitaramo biriherekeza ibizwi nka 'After Party'. Muri uyu mwaka, bizakorerwa i Musanze, Rubavu, Huye ndetse n'i Kigali ku munsi usoza irushanwa.

    Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara umwambaro wa Amstel muri Tour du Rwanda 2025

    Amstel ihemba umukinnyi mwiza w'umunsi

    Kuri iyi nshuro, Amstel yifashishije Miss Muyango na MC Tino bafite izina rikomeye mu myidagaduro

    Amstel ifasha abitabiriye Tour du Rwanda kwica icyaka

    Abakobwa bajyanwa na Amstel ni bamwe mu bakunze kwishimirwa na benshi muri Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amstel-ihishiye-udushya-twinshi-abazitabira-tour-du-rwanda-2025

  • Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika 2000 tw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu ku wa 22 Gashyantare 2025.

    Saa cyenda n'igice z'amanywa ni bwo ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n'ibindi byaha ryafatiye mu cyuho aba bagabo barimo uw'imyaka 22 n'undi wa 31, bafite utwo dupfunyika tw'urumogi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SSP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abafatanywe uru rumogi bari barutwaye mu gikapu.

    Yongeyeho ati “Ibiyobyabwenge ni bimwe mu biteza umutekano muke kuko bishobora gutera urugomo, ubujura n'ibindi byaha. Kubirwanya ni inshingano ya buri wese kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye. Umutekano uraharanirwa, kandi buri muturarwanda afite inshingano yo kuwusigasira atanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n'ibiyobyabwenge'

    SSP Karekezi Twizere yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho no gushishikariza abaturage muri rusange kwirinda ibyaha bisa n'ibyo.

    Mu karere ka Rubavu abagabo babiri bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafatanywe-udupfunyika-2000-tw-urumogi

  • Umutoza wa Manchester City Pepe Guardiola yikomanze mu gatuza mbere y’uko acakirana na Liverpool – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester City yishongoye kuri mukeba Liverpool mbere y'uko bahura mu mukino wa shampiyona bafitanye uyu munsi saa kumi n'ebyri n'igice.

    Pep Guardiola aganira na Sky Sports yagize ati:'Mumbabarire ariko ntibizigera bibaho!'

    'Nta muntu n'umwe uzatwara Premier League n'amanota 100, ya cyangwa ngo ayitware inshuro 4 zikurikiranya.'

    'Ntabwo bizigera bibaho mu buzima bwanjye'.

    Ni nyuma y'uko Manchester City ari yo kipe yonyine imaze gutwara shampiyona y'u Bwongereza inshuro 4 zikurikiranya, 2020—21, 2021—22, 2022—23 and 2023—24.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-manchester-city-pepe-guardiola-yikomanze-mu-gatuza-mbere-yuko-acakirana-na-liverpool/

  • Wasiri yongeye gukina ku mubyimba APR FC yari yizeye ko igiye gutsinda Mukura igasigara irushwa inota rimwe na Rayon Sports – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yatsindiwe i Huye na Mukura VS igitego 1-0, isiga Rayon Sports iyirusha inota rimwe ku rutonde rwa shampiyona. Ikipe y'ingabo z'igihugu yari yizeye amanota atatu ngo yisubize umwanya wa mbere, ariko igitego cya Destin Maranda ku munota wa 28 cyabaye icya nyuma cy'umukino, bituma itahana ubusa. Nubwo APR FC yagerageje kwishyura mu gice cya kabiri, Mukura VS yihagararaho neza, igumana intsinzi imbere y'abafana bayo.

    Nyuma y'uyu mukino, umunyamakuru Wasiri yongeye gukina ku mubyimba APR FC, ayibutsa ko Rayon Sports yayibanjirije kuvuka kandi iyirusha umupira. Yongeyeho ko APR FC idakwiye gutegereza ko andi makipe ayifasha gutsinda Rayon Sports, ahubwo igomba kujya yitsindira kugira ngo ibe ishobora gutwara igikombe mu buryo bukwiye.

    Iyi ntsinzi ya Mukura VS isize Rayon Sports iyoboye shampiyona n'amanota 41, mu gihe APR FC ifite 37 ikaba igomba gukosora ibitagenda neza kugira ngo igaruke mu murongo mwiza. Abafana bayo bakomeje kugira impungenge, mu gihe Rayon Sports yo igenda isatira igikombe uko imikino igenda ishira.

     

    Source : https://yegob.rw/wasiri-yongeye-gukina-ku-mubyimba-apr-fc-yari-yizeye-ko-igiye-gutsinda-mukura-igasigara-irushwa-inota-rimwe-na-rayon-sports-video/

  • Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwiga muri AUCA rwasuye Ingoro Ndangamateka yo ku Mulindi w'Intwari – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bagiyemo ku wa 22 Gashyantare 2025, aho bagiye gusura iyi Ngoro kugira ngo bige amateka bahibereye atari ukuyabwirwa gusa ahubwo bimenyere n'ibikorwa by'ingenzi byaranze urugamba rwo kwibohora.

    Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo.

    Ni Ingoro iherereye ahahoze ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n'indaki Perezida Paul Kagame yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati ya 1990-1994.

    Uru rubyiruko rwasobanuriwe uburyo urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze, imvano yarwo, n'uruhare rw'abayobozi bakuru ba RPA mu gufata ibyemezo bikomeye.

    Basobanuriwe byinshi ku mateka yo mu 1959, mbere yaho gato na nyuma yaho. Babwirwa byinshi ku bitero byo gushaka kubohora u Rwanda byatangiye mu myaka ya za 1970 ariko bikaburizwamo, n'impamvu nyamukuru tariki ya 1 Ukwakira ari ingenzi mu mateka y'u Rwanda, nk'umunsi urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye.

    Abanyeshuri bagaragaje ko basanze hari byinshi batari bazi ku mateka y'u Rwanda, byatumye bavuga ko bafite inyota yo kumenya amateka byimbitse.

    Umuyobozi w'abanyeshuri bo muri FPR-Inkotanyi muri AUCA, Chris Bebeto Kayiranga, yavuze ko ibi babyifuje kuva cyera ariko bishimiye kuba byagezweho, bakaba basonukiwe neza amateka yo kubohora iguhugu kuva urugamba rutangiye kugeza rurangiye.

    Yagize ati 'Nahakuye umukoro wo kuba ingenzi ku gihugu cyacu cyane nko muri ibi bihe twugarijwe n'abatatwifuriza ineza, nubwo tutasabwa urugamba rw'amasasu ariko hari umusanzu twatanga, twari tuzi amateka ahagije, ariko byose wagira ngo byari bishya mu matwi yacu.'

    Yavuze ko bagikeneye kwiga byinshi byisumbyuyeho, banasaba bagenzi babo, cyane cyane abanyamahanga bigana, gusura iyo ngoro kugira ngo basobanukirwe n'amateka y'igihugu cy'u Rwanda baje gushakamo ubumenyi.

    Umukozi muri iyi ngoro ndangamurage, Hakuzimana Valens, yavuze ko abize ikoranabuhanga muri iki kiragano gishya ari bo bakwiye kurwana urwo rugamba, avuga ko batashobora kururwana ayo mateka batayazi.

    Ati 'Uwageze hano ahavana ubumenyi buhagije, aho igihugu cyari kiri, aho intwari zakibohoye zagikuye, ubwitange zagize, ibyo byose uhava ufite ishusho rusange ukamenya aho igihugu cyavuye ukamenya naho cyerekeza.'

    Abanyeshuru basuye Ingoro Ndangamateka yo ku Mulindi w'Intwari bavuze ko bahavuye bafite amatsiko yo gusangiza abatabashije kuhagera ibyo bahigiye ndetse no gukomeza gusura izindi ngoro zibumbatiye amateka y'u Rwanda.

    Urubyiruko rwa RPF Inkotanyi rwiga muri AUCA rwasuye Ingoro Ndangamateka yo ku Mulindi w'Intwari

    Ubwo bamanukaga bajya kuyisura

    Mu gihe bari aho basobanuriwe uburyo urugamba rwabayeho, imvano yarwo

    Bavuze ko bagiye gukomeza gusura izindi ngoro zibumbatiye amateka y'u Rwanda

    Indake Perezida Paul Kagame yateguriragamo Urugamba

    Ingoro Ndangamateka yo ku Mulindi w'Intwari isigasiye amateka menshi y’urugamba rwo kubohora igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwa-fpr-inkotanyi-rwiga-muri-auca-rwasuye-ingoro-ndangamateka-yo-ku

  • Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu #rwanda #RwOT

    Guhera kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare kugeza kuya 3 Werurwe 2025 mu Rwanda hatangiye isiganwa rizenguruka igihugu ku magare, ni isiganwa ryatangijwe na Perezida Paul Kagame.

    Iri siganwa ryatangiriye kuri Sitade Amahoro aho bakozwe ibirometero 3 ba metero 400  kuri buri muntu aho harebwa ibihe byiza umukinnyi yakoresheje hakaboneka uzaba yambaye umwenda w'umuhondo wegukanywe n'Umubiligi Aldo Taillieu.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Perezida wa UCI, David Lappartient, Jacques Landry uyobora UCI Satellite yo muri Afurika y'Epfo ndetse na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

    Uko  bakinnyi bitwaye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda n'ibihembo batwaye:

    Ikipe nziza ku munsi wa mbere wa yahembwe na Inyange Industries: Lotto Development Team

    Ruhumuriza Aime (May Stars) yahembwe nk'umukinnyi muto w'Umunyarwanda.

    Umukinnyi wahize abandi muri sprint wahembwe na TotalEnergies: Joris Delbove (TotalEnergies

    Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Aldo Taillieu (Lotto Dstny)

    Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Joshua Dike (Afurika y'Epfo)

    Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza Bet: Fabien Doubey (TotalEnergies).

    Umukinnyi uyoboye Tour du Rwanda 2025 wahembwe na Visit Rwanda: Aldo Taillieu (Lotto Dstny). Uyu ni nawe wegukanye Prologue aho yahembwe na Amstel.

    Nyuma y'iri siganwa, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi.

    Baganiriye ku ifungurwa ry'ikigo cyo guteza imbere umukino w'amagare cyashyizwe mu Rwanda kizafasha mu kuzamura abakinnyi b'Abanyarwanda, abo ku Mugabane wa Afurika n'ahandi.

    Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikaba mu marushanwa ari ku rwego rwa kabiri rw'akomeye ku Isi no ku rwego rwa mbere rwa 'World Tour'

    The post Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-ari-hamwe-na-perezida-wa-uci-david-lappartient-batangije-tour-du-rwanda-2025-umunsi-wa-mbere-wegukanywe-na-aldo-taillieu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-ari-hamwe-na-perezida-wa-uci-david-lappartient-batangije-tour-du-rwanda-2025-umunsi-wa-mbere-wegukanywe-na-aldo-taillieu

  • Umuhanzi Nyarwanda LiT 404 akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga n'indirimbo ye 'Brick by Brick' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda LiT 404, amazina ye nyakuri ni Iriho Peter, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Brick by Brick. Iyi ndirimbo, imaze umunsi umwe isohotse, yamaze gukwirakwira ku mbuga zitandukanye, cyane cyane kuri YouTube channel ye, LiT 404.

    Mu gihe gito, Brick by Brick yabaye ikiganiro ku bakunzi b'umuziki, bamwe bayishimira ubutumwa bwihariye burimo, mu gihe abandi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku miterere y'iyi ndirimbo.

    Iyi ndirimbo igaruka ku butumwa bukomeye bwo gukorera intambwe ku yindi mu buzima (step by step), bivuze gukomeza kwiyubaka gahoro gahoro kugira ngo ugereho ku inzozi zawe.

    LiT 404 ni umuhanzi w'umwimerere ufite umwihariko mu njyana ye, aho akunda guhuza umudiho wihariye n'amagambo afitiye benshi icyo bivuze. Aho yanyuze mu rugendo rwe rw'umuziki, yagiye ashimwa kubera udushya n'ukuntu aba afite inyota yo kuzamura umuziki we.

    LiT 404, uzwiho umwihariko mu buhanga bwe bwo guhanga injyana idasanzwe, yashyize iyi ndirimbo ye nshya hanze.

    Nk'uko bigaragara mu ndirimbo ye nshya, LiT 404 yagaragaje ubuhanga mu kwandika no gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kudacika intege mu rugendo rw'ubuzima.

    Abakunzi be, baba abari mu Rwanda cyangwa se hanze, bakomeje gutangaza ko iyi ndirimbo ifite imbaraga zituma umuntu yumva afite icyizere cy'ejo hazaza.

    Nubwo hari abatanga ibitekerezo binyuranye ku ndirimbo ye, nta gushidikanya ko Brick by Brick ari imwe mu zifite ubutumwa. Kuri YouTube, amashusho yayo agaragaza ubudasa kuko akoze mu buryo bushishikaje, bujyanye n'amagambo y'indirimbo.

    Mu gihe abahanzi bakomeje kugenda bahanga udushya twinshi mu muziki Nyarwanda, LiT 404 nawe yerekanye ko afite aho ashaka kugera kandi afite impano ituma ahatana ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu minsi iri imbere, abafana be bategerezanyije amatsiko ibikorwa bishya azabagezaho, cyane ko ari umwe mu bahanzi bagezweho bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na TikTok mu kwamamaza umuziki we.

    Ku bakunzi b'umuziki Nyarwanda bashaka kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo, bashobora kuyisanga kuri YouTube channel ye LiT 404. Nta kabuza ko izakomeza gutigisa imbuga nkoranyambaga no gutuma izina rya LiT 404 rikomeza gukura mu ruhando rw'abahanzi bafite aho bashaka kugera.

    LiT 404 asanzwe azwi mu njyana ya Hip-hop na RnB, aho akora umuziki we mu buryo bwihariye.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-nyarwanda-lit-404-akomeje-gutigisa-imbuga-nkoranyambaga-nindirimbo-ye-brick-by-brick/

  • Amafoto utabonye ya Josh Ishimwe yambika impe… – #rwanda #RwOT

    Ni amafoto n’ubundi ashimangira ibyishimo by’aba bombi ubwo bateraga intambwe ikomeye ibaganisha ku gusezerana kubana akaramata nk’umugabo n’umugore, yagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025.

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by'umuziki mu muziki gakondo, Josh Ishimwe, aya mafoto yayaherekesheje ijambo ry’Imana riboneka mu Imigani:18:22, havuga ngo “Ubonye umugore aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.”

    Aya mafoto asohotse nyuma y’uko uyu muramyi atangaje ko yambitse impeta y'urukundo [Fiançailles] umukunzi we Gloria bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo, banitegura kurushinga.

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka 'Reka Ndate Imana', yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa, aho bamaze iminsi. 

    Yavuze ko amaze imyaka itatu akundana n'uyu mukobwa, kandi ko ari umukobwa uzi Yesu. Ati 'Tumaze igihe kirenga imyaka itatu. Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu umurimo.'

    Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda, biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.

    Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko, yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

    Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

    Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.

    Josh Ishimwe yambitse impeta umukunzi we

    Iyi nkuru yasamiwe hejuru n’abakunzi b’ibihangano by’uyu muramyi

    Josh yavuze ko uyu mukobwa yambitse impeta bamaze imyaka itatu bakundana

    Josh Ishimwe avuga ko mu byo yagendeyeho akunda Gloria harimo no kuba afite Yesu muri we

    Josh ahamya ko ubonye umugore aba abonye ikintu cyiza nk’uko Bibiliya ibivuga

    Bombi bishimiye intambwe bateye ibaganisha ku kubana akaramata 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152656/amafoto-utabonye-ya-josh-ishimwe-yambika-impeta-umukunzi-we-152656.html

  • Babiri ba mbere bazegukana imodoka! Abacuruzi… – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi ncuro, ubu bukangurambaga buzibanda cyane ku bacuruzi bakoresha MoMoPay. Ubu bukangurambaga, buri mu mugambi mugari wo guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki no korohereza ubucuruzi binyuze mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Abacuruzi ku isonga mu bukungu bugezweho

    Abacuruzi bifuza kubona amahirwe yo gutsindira ibihembo bikomeye muri 'BivaMoMotima 3', barasabwa kwakira ubwishyu bw'abakiriya banyuze kuri kode yabo ya MoMoPay, ndetse na bo hagati yabo n’abandi bacuruzi bakishyurana bakoresheje MoMoPay. 

    Biteganijwe ko kuri iyi ncuro, abacuruzi babiri ba mbere b'abanyamahirwe bazatsindira imodoka zizajya zibafasha mu bucuruzi bwabo (pickup trucks), ibi bikaba ari uburyo bwo kubashimira uruhare rwabo mu kwimakaza uburyo bwishyurana butekanye kandi bwihuse.

    MoMoPay: Icyizere cy'abacuruzi n'abakiriya

    Mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Chantal Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Limited, yagaragaje ko iyi gahunda ari inzira yo kwizihiza urugendo rukomeye iyi sosiyete yateye mu kwimakaza ubwishyu bwa MoMoPay mu Rwanda.

    Ati: “Twishimiye gutangiza icyiciro gishya cya 'BivaMoMotima' kuko twageze ku ntsinzi ikomeye umwaka ushize. Twabonye abacuruzi barenga 500,000 batangiye gukoresha MoMoPay, ndetse abakiliya 3.3 miliyoni bakoresheje ubu buryo mu kwishyura.”

    Yakomeje agira ati: “Ibi byerekana ko ubucuruzi bukomeje kwimukira ku ikoranabuhanga, bigahura n'icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki. 'BivaMoMotima 3', ni uburyo bwo gushimira abacuruzi no gukomeza kubashishikariza gukoresha MoMoPay.'

    Amahirwe mashya ku bacuruzi

    Gahunda ya 'BivaMoMotima' imaze kumenyekana nk'imwe mu zifasha kwimakaza ikoreshwa ry'amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iki cyiciro cya gatatu cyayo kigamije kwibanda ku bacuruzi, dore ko ari bo nkingi y'ubucuruzi bwa buri munsi. MoMoPay ifasha abacuruzi kwakira ubwishyu hifashishijwe kode yihariye, bityo bakirinda ibyago byo gukoresha amafaranga mu ntoki no gutakaza umwanya.

    Uyu munsi, Mobile Money Limited ifite abacuruzi barenga 500,000 bakoresha MoMoPay, kandi ikomeje gushishikariza abandi kwiyandikisha kugira ngo bungukire muri ubu buryo bworoshye, butekanye kandi bujyanye n'igihe.

    Ubucuruzi bw'ejo hazaza ni ubushingiye ku ikoranabuhanga

    Mu gihe ubukungu bw'Isi buhura n'impinduka nyinshi, uburyo bw'ikoranabuhanga mu kwishyurana ni inkingi ikomeye y'ubucuruzi bugezweho. Mobile Money Limited yiyemeje gukomeza gushyigikira abacuruzi n'abakiliya bayo, hagamijwe iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu bwishyurane bugezweho, bwihuse kandi bwizewe.

    Muri Gashyantare 2024, nibwo MTN Mobile Money Rwanda Ltd yatangije ubukangurambaga bwiswe #BivaMoMoTima, bugamije guhemba abakoresha neza uburyo bwo kwishyura binyuze kuri telefoni bwa Momo Pay.

    Ubu bukangurambaga bugamije gushimira abakiliya ba MTN Mobile Money, bishyura cyangwa bishyurwa ibintu binyuze kuri Momo Pay.

    MoMo Pay ni uburyo bwo kwishyura bwa MTN Mobile Money bwatangiye mu gihe cya Covid-19, bwari bugamije korohereza abantu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga.

    Iyi serivisi abayikoresha biganjemo abamotari, abacuruzi n'abandi bakenerwa kwishyuza, uwishyuwe muri ubu buryo asabwa ikiguzi cya 0.5% mu gihe yakiriye ari hejuru ya 4,000Frw.


    Chantal Kagame uyobora Mobile Money Rwanda Ltd yatangaje ko hatangijwe icyiciro cya gatatu cy’ubukangurambaga bwa ‘BivaMoMotima’

    Abanyamahirwe babiri ba mbere ni bo bazegukana izi modoka zizakomeza kubafasha mu bucuruzi bwabo  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152664/babiri-ba-mbere-bazegukana-imodoka-abacuruzi-bakoresha-neza-momo-pay-bashyizwe-igorora-mur-152664.html

  • Ubuzima bwa Papa Francis bukomeje kuzamba, Vatican iri kugaragaza impungenge #rwanda #RwOT

    Ku wa 22 Gashyantare 2025, Vatican yatangaje ko Papa Francis, umaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Gemelli i Roma, ari mu bihe bikomeye kubera uburwayi bw'ubuhumekero bwamusabye kongererwa umwuka w'inyongera ku gipimo cyo hejuru.

    Papa Francis, w'imyaka 88, yibasiwe n'umusonga wafashe ibihaha byombi, aho abaganga bamwitaho batangaje ko ubu yanasabye kongererwa amaraso. Nubwo akiri maso kandi afite ubushake bwo gukomeza imirimo ye, uburibwe afite bukomeje kwiyongera, ndetse abaganga bagaragaza impungenge ko uburwayi bwe bushobora gukomera kurushaho.

    Vatican yatangaje ko ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Papa Francis atazayobora isengesho rya Angelus kubera ubuzima bwe butifashe neza.

    Ibibazo by'ubuzima kwa Papa Francis byakomeje kwiyongera mu myaka ishize, aho yagize ibibazo by'amatwi, uruti rw'umugongo, ndetse akaza no kubagwa urura runini.

    N'ubwo atigeze agaragaza ubushake bwo kwegura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, inkubiri y'ibibazo by'ubuzima byamugarije isize icyuho gikomeye mu miyoborere ye.

    Mu minsi ishize, Vatican yashyizeho uburyo bwihariye bwo gukomeza ibikorwa by'Ubupapa mu gihe ubuzima bwa Nyirubutungane butifashe neza.

    Ibi byatumye abasesenguzi batangira kwibaza niba Kiliziya itagomba gutangira gutekereza ku hazaza h'ubuyobozi bwayo.

    Ku rundi ruhande, abakirisitu Gatolika hirya no hino ku Isi bakomeje gusengera Papa Francis, bamusabira gukira vuba no gukomeza umurimo we wo kuyobora Kiliziya Gatolika n'Isi yose muri rusange.

    Papa Francis, w'imyaka 88, yibasiwe n'umusonga wafashe ibihaha byombi, aho abaganga bamwitaho batangaje ko ubu yanasabye kongererwa amaraso.

    Source : https://kasukumedia.com/ubuzima-bwa-papa-francis-bukomeje-kuzamba-vatican-iri-kugaragaza-impungenge/