Blog

  • Minisitiri wo mu Bwongereza yemeye ko yabeshyeye Amb.Nduhungirehe ku bwicanyi bwa ADF – #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Gashyantare 2025 ubwo yari imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Collins of Highbury yabajijwe ibijyanye n'impfu z'abakirisitu 70 baherutse kwicwa n'umutwe wa ADF, hakoreshejwe imihoro n'inyundo.

    Imirambo y'aba bantu uko ari 70 yasanzwe mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu gusubiza, Minisitiri Collins of Highbury yahise avuga ko yahuye na Minisitiri Nduhungirehe i Genève bakabiganiraho, ariko u Rwanda rugahakana ibirego byose rushinjwa.

    Ni imvugo yongereye ikibatsi mu mubano wajemo agatotsi hagati y'ibihugu byombi, ndetse u Rwanda rwabigaragaje nk'ubujiji no gushaka kuyobya Isi ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC.

    Ku wa 28 Gashyantare 2025, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yahise ahamagazwa ngo atange ibisobanuro kuri iyi ngingo.

    Nyuma y'aho Minisitiri Collins ashobora kuba yarumvise uburemere bw'ikosa yakoze, ahitamo kwandika ibaruwa igaragaza ko yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ibinyoma.

    Minisititri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yabwiye The New Times ko ku wa 1 Werurwe 2025 yabonye ibaruwa yandikiwe na Minisitiri Collins igaragaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n'umutwe w'iterabwoba wa ADF.

    Ati 'Twabonye ibaruwa ariko ntabwo yigeze asaba imbabazi.'

    Amakuru ahamya ko muri iyi baruwa, Collins yahamije u Rwanda ntaho ruhuriye n'umutwe w'iterabwoba wa ADF ndetse ko atigeze aganira na Minisitiri Nduhungirehe ku byerekeye igitero uyu mutwe wagabye.

    Biteganyijwe kandi ko Collins yandikira ibaruwa Lord Alton wamubajije ikibazo ku gitero cya ADF kugira ngo hakosorwe ibyavuzwe kandi bishyirwe mu nyandiko, bikazanatangazwa ku rubuka rw'Inteko Ishinga Amategeko.

    Umubano hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza watangiye kuzamo agatotsi nyuma y'uko iki gihugu gitangaje ko kigiye gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego rushinjwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 no kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko rwo rukabihakana ndetse rukanerekana ibimenyetso bifatika.

    U Rwanda rushinja u Bwongereza kwihutira gufata uruhande mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    U Rwanda kandi rwerekana ko rutewe impungenge n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorana n'ingabo za FARDC, Abarundi, abacanshuro b'Abanyaburayi na SAMIRDC muri kilometero nke cyane uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC bagamije gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, bityo rukavuga ko rudateze gukuraho ingamba z'ubwirinzi zashyizweho mu gihe uyu mutwe ugihari.

    Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury yandikiye Minisitiri Nduhungirehe ahamya ko u Rwanda ntaho ruhuriye na ADF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bwisubiyeho-butangaza-ko-u-rwanda-ntaho-ruhuriye-n-umutwe-w

  • Amateka y'u Rwanda, uko yinjiye muri FPR no gukira 'stroke': Ikiganiro na Dr. Sezibera – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavukiye i Ngozi mu Burundi agakurira muri Uganda, na we yari mu basore n'inkumi bafashe icyemezo gikomeye cyo kureka ibyo yakoraga, ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu ubwo yari asoje amasomo ye mu buvuzi.

    Nyuma yo kubohora u Rwanda yakoze imirimo itandukanye, haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu, iyo mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS n'ahandi.

    Icyakora mu myaka nk'itanu ishize ntabwo yari akigaragara muri politiki cyane, atari uko yayiretse ahubwo kubera ibibazo by'ubuzima butari bwifashe neza.

    Mu kiganiro The Long Form yagiranye Sanny Ntayombya, Amb Dr. Sezibera yaragaraje uko ubuzima bwe buhagaze, yongera gushimangira ko ari Inkotanyi cyane ko ari mu barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yashinzwe mu myaka 38 ishize.

    Ku wa 07 Mutarama 2025, Dr. Sezibera yanditse ku rukuta rwe rwa X amagambo agira ati 'Mu kwirinda ibyo shidikanya, utanyise Inkotanyi twabipfa.'

    Abajijwe impamvu y'iyo mvugo. Uyu muhanga mu by'ubuvuzi yavuze ko byaje ubwo yari ari kuganira n'inshuti ze, azisobanurira aho izina Inkotanyi ryavuye, anabasobanurira inkuru ya FPR-Inkotanyi.

    Ati 'Icyo gihe nagaragazaga ko nterwa ishema cyane no kuba ndi umwe mu bagize FPR-Inkotanyi. Ni bwo nanditse biriya ntebya. Ibihe byiza byanjye bya mbere nagize ni igihe nafataga icyemezo cyo kuba Inkotanyi.'

    Kuba Inkotanyi byeruye ni icyemezo cyaturutse ku mibereho mibi we n'Abanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira bwabo ku gihugu, ibibazo bahuraga na byo, bituma bahurira mu matsinda atandukanye yatumaga baganira ku buryo bwo gutaha iwabo.

    Ati 'Mu 1987, Umuryango FPR-Inkotanyi uvukira muri Uganda njye na bagenzi banjye turi mu ba mbere barahiriye kuba abanyamuryango bawo. Twari muri Kaminuza ya Makerere. Abo twari kumwe baracyariho ariko abandi bitabye Imana. Mu buryo budasubirwaho ninjiye muri FPR-Inkotanyi ubwo yashingwaga mu 1987.'

    Mu 2019 Dr Sezibera yagize ibibazo bya stroke, ha handi imitsi yo mu bwonko igira ikibazo, amaraso akavura, ayavuze akabuza andi gutambuka, ibishobora gutwara ubuzima bw'uwo byabayeho mu gihe ataba atabawe vuba.

    Ni ibintu byamubayeho bimitunguye ariko umuryango we na Guverinoma y'u Rwanda baramufasha ubu akaba ari mu rugendo rwo gukira.

    Dr Sezibera agaragaza ko ashimira Imana ku kuba yararokotse iyo stroke, uyu munsi akaba ameze neza, agashimira cyane ubuyobozi bw'Igihugu buhora bushyize imbere imibereho myiza y'abaturage, kuko bwamubaye hafi mu buryo butaziguye.

    Ati 'Urugendo rwo gukira rwari rurerure cyane. Ariko ubu meze neza cyane.'

    Amb Dr Sezibera yavuze ko bihawe agaciro ndetse bigashyirwamo ingufu, ibihugu bya EAC byakwihuza

    Abajijwe niba yarigeze yumva yinubiye ibibazo by'ubuzima bukomeye yahuye na bwo yewe bikaza no mu bihe yari atangiye gusoroma imbuto z'igihugu yarwaniriye, yagaragaje ko bitamubayeho.

    Ati 'Nabayeho igihe kinini kiruta icyo natekerezaga mu 1994. Uyu munsi icyizere cyo kubaho ni imyaka 69. Muri ubwo buryo ndacyafite imyaka yo kubaho. Sinabura gushima ko niboneye ku bitangaza by'ubuzima mu Rwanda ndetse ngashyiraho n'uruhare rwanjye. Ku bw'amahitamo sinari guhitamo kugira stroke, ariko narayigize ndayikira ndetse ubuzima buracyakomeje.'

    Aya magambo yuzuye icyizere n'uburyo bwo kudaheranwa n'ibibi, ni na byo uyu muhanga mu buvuzi asaba urubyiruko rushobora kumva ko rwahuye n'ibibazo rukumva ko byacitse.

    Agaragaza ko nubwo ibibazo bizahoraho, abantu bagomba kwishingikiriza ku migisha bahura na yo mu buzima bwabo, bikabafasha no guhangana na za kidobya bashobora guhura na zo mu buzima.

    Ubudasa bw'u Rwanda rw'ubu, inkomoko yo mu 6000 mbere ya Yezu

    Amb Dr Sezibera yabajijwe ku bituma u Rwanda rutera imbere umunsi ku wundi, yagaragaje ko u Rwanda rwabayeho igihe kirekire kurusha ibindi bihugu ndetse birimo n'ibyarukolonije, ku buryo ibiri kuba ubu ari umurage wo hambere.

    Ati 'Nk'u Bubiligi uyu munsi buracyahanganye no gukomeza gushaka icyatuma buba igihugu. Amateka y'u Rwanda ni aya kera kuva mu myaka ya 6000 mbere ya Yesu.'

    Yashimangiye ko u Rwanda rwatangiye kwiyubaka nk'igihugu mu myaka ibihumbi na mbere y'uko Abanyaburayi baruzamo.

    Byagizwemo uruhare Abacurabwenge, bahoraga i Bwami bafite inshingano zo kugaragaza amateka uko yasimburanaga.

    Ni amateka kandi yabaga mu buryo bw'ibisigo, ibitekerezo byose bigamije guhererekanya amateka y'u Rwanda kuva muri iyo myaka yose.

    Amb Dr. Sezibera yavuze ko ibyo byajyanaga no kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye i Bwami, ibintu avuga ko ari umwihariko utapfa no gusanga muri ibyo bihugu bindi bya gashakabuhake.

    Ati 'Ikindi cyari uburinganire n'ubwuzuzanye aho abagabo n'abagore bose bagiraga uruhare mu butegetsi. Ubwami bw'u Rwanda bwayoborwaga n'abantu babiri, habaga umwami wagombaga buri gihe kuyoborana n'umugabekazi. Umugabekazi yatoranywaga mu buryo bwitondewe, ndetse imbaraga nyinshi zashyirwaga mu gutoranya uzaba umugabe kazi, kurusha uko byagendaga ku gutoranya umwami. Iyo ngingo yo kuba hagombaga kuba abagabo n'abagore bagira uruhare mu buyobozi ni umwihariko w'u Rwanda.'

    Ubwo buryo bw'imiyoborere, Amb Dr Sezibera agaragaza ko bwakomejwe na FPR-Inkotanyi mu mishinga yarwo, akagaragaza ko ari ho hakomowe ibijyanye n'ubumwe bw'Abanyarwanda, ubwiyunge no kubabarirana, ihame ry'uburinganire n'ibindi.

    Amb Dr. Sezibera yagaragaje ko u Rwanda rwahoze rugira indangaciro na kirazira bivuze ko rwimirizaga imbere ibikwiriye ibidakwiriye bikarwanywa, ariko akavuga ko ari agahomamurwa kuboba bimwe mu bihugu ubu bishaka kurwigisha icyo uburenganzura bwa muntu buvuze.

    Amb Dr Sezibera (ibumoso) ari kumwe n’Umunyamakuru Sanny Ntayombya

    Umushinga ugira ibihugu bya EAC igihugu kimwe uracyashoboka

    Amb Dr. Sezibera yanabajijwe impamvu kugira Afurika y'Uburasirazuba igihugu kimwe gifite ubuyobozi, ifaranga n'ibindi byose bimwe bikomeje kudindira, yagaragaje ko ari umushinga umushinga yahoze aharanira kugeza uyu munsi.

    Yavuze ko uko abatuye icyo gice babagaho mu myaka yo hambere mbere y'ivuka rya Yezu, aho bakoreraga hamwe n'ubu muri iyi Si ikataje mu iterambere na byo byashoboka.

    Ati 'Kuki tutabikora? Kuko haba mu buryo bwa politiki, imibereho myiza y'abaturage, ubw'ubukungu byose bifite akamaro.'

    Amb Dr Sezibera yavuze ko mu masezerano ya EAC hari ibyiciro bine by'imikoranire bigamije kuhuza ibihugu bya EAC harimo guhuza za gasutamo, isoko rusange, guhuza ifaranga n'uburyo bwo kwihuza, EAC ikaba nk'igihugu kimwe kigizwe na za leta zigenga (confederation).

    Ati 'Ubwo nari muri EAC ni ikibazo nakunze kugaragaza. Bamwe bavuga ko bitashoboka ko EAC iba igihugu kuko hari impungenge zitandukanye. Twaravuze ngo reka dushyireho itsinda ryo gusesengura izo mpungenge rimenye izo ari zo ndetse rizikemure.'

    Iryo tsinda ryashyizweho ndetse rijya gukora akazi ryahawe, bakora raporo itomoye igaragaza izo mbogamizi zose n'uburyo bwo kuzikemura.

    Amb Dr. Sezibera agaragaza ko icyagaragaye ari uko ubwo bwoba n'impungenge zari mu bitekerezo by'abanyepolitiki mu nzego zitandukanye za EAC kurusha uko zari mu baturage bose.

    Bamwe bagaragazaga impungenge ku busugire n'imikorere y'ibihugu byabo, icyakora birasesengurwa bigaragara ko ibihugu byakwihuza, izo mpungenge zigakemurwa binyuze mu kizwi nka 'confédération.

    Ni uburyo ibihugu byihuza ariko bigakomeza kurinda ubusugire bwabyo bikaba bifite imiyoborere yabyo yihariye nk'ibisanzwe ariko bifite ubundi buyobozi hejuru bugenzura iryo huriro.

    Amb Dr. Sezibera yavuze ko kugira EAC igihugu kimwe ari ibintu bimaze igihe kirekire kuko ari igitekerezo cyatangiye mu 2007, hafi imyaka 18 abantu bizengurukaho batagira icyo bakora.

    Yavuze ko ibihugu byo muri EAC byakwihuza mu buryo bukomeye kabone nubwo ibyo bihugu byaba bifite indangagaciro zitandukanye, ko amasezerano ya EAC yabishyizeho umucyo, ndetse n'uko byagenda, ko ibihugu byitabira iyo gahunda bijyanye n'ubushake bwabyo n'aho bibona inyungu rusange.

    Ati 'Nk'urugero. Ubu abaturage bo mu Rwanda, Uganda na Kenya bakoresha ingangamuntu nk'uburyo mw'inzandiko z'inzira muri ibyo bihugu uko ari bitatu. Ni icyemezo cyafashwe mu myaka myinshi ishize, hasabwa ko ibihugu bigomba kugikora muri EAC. Ibi bihugu uko ari bitatu byo byumva bifite ubushake bwo kubikora ubwabyo mu gihe ibindi bitabikora, ariko ibyo ntibyabuza ibindi gukomeza.'

    Uko bimeze ku bijyanye no kugenderanirana ni na ko bimeze ku bijyanye no gukoresha ifaranga rimwe kuko hari ibihugu bifite ubushake bwigiye imbere kuri iyo ngingo kurusha ibindi ndetse ko nta kintu kigomba kubahagarika mu gihe bategereje abandi.

    Ati 'Kwihuza mufite indangagaciro zitandukanye birashoboka. Nimwihuze ku ndangagaciro mwumva mwemeranyaho ndetse mwagure urwo runana ku byo mwemeranyaho uko ibihe bisimburana, aho guhora muri hamwe nta kijya mbere. Mureke dutere imbere ku nzego twumvikanaho.'

    Amb Dr Sezibera yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo kugira uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu

    Yatanze urugero ku bwihuze nk'ubwo bwakoze, ubwo Mwalimu Julius Kambarage Nyerere na Abeid Amani Karume bemeje guhuza icyitwaga Tanganyika na Zanzibar kigahinduka Tanzania, nubwo hari ibyo ibyo bihugu bitumvikanagaho.

    Amb Dr. Sezibera yanagarutse ku bijyanye no gushyira mu masezerabo ibyaba byemeranyijwe n'iryo huriro, na cyane ko hari abava inyuma bakaba bahinduka nk'igihugu.

    Yatanze urugero ku biri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho abakuru b'ibihugu ba EAC bemeje ko ingabo z'uyu muryango zajya kugarura amahoro muri icyo gice cya Congo, ariko nyuma Kinshasa yonyine nta n'uwo igishije inama, bikarangira ifashe umwanzuro wo kwirukana izo ngabo, ikazana izirwanya byeruye M23 zo mu Muryango w'Ubufatanye mu by'Ubungungu w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo SADC.

    Yavuze ko nubwo ibyo kubahiriza ibyemezo byafashwe bikiri hasi, ariko ari ikintu abantu bagenda bakoraho uko bwije n'uko bukeye bigizwemo uruhare n'inzego zitandukanye.

    Amb Dr Sezibera yavuze ko ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa EAC, abanyapolitiki benshi bo mu Burasirazuba bwa RDC bashyiraga imbaraga mu busabe bwo kuba umunyamuryango wa EAC nk'icyo gice bitari igihugu cyose.

    Ati 'Byanakozwe na mbere y'uko RDC nk'igihugu cyinjira muri EAC. Abo banyapolitiki twababwiye ko bagomba kwinjira nk'igihugu ndetse birakunda. Icyakora ubona ko bitakozwe ku nyungu za bose, kuko ubibonera mu makimbirame akiriho ubu.'

    Amb Dr Sezibera muri iyi minsi hari ibibazo by'ubuyobozi bujegajega, ko abayobozi bamwe batakigira umubano wihariye n'abaturage babo, ari yo mpamvu ubu hari kugaragara ibibazo byagakwiriye kuba byarakemuwe kera.

    Ibyo ni byo bituma abaturage bamwe bashaka guhirika ubutegetsi, cyangwa kwifashisha ibindi bisubizo byo kwigobotora ingoyi, agasaba ko ibihugu bya Afurika bigomba kwitegura icyo kintu, ariko bikanoza umubano wabyo n'abaturage, kubaka ubushobozi udategereje ak'imuhana n'ibindi.

    Ati 'Perezida Paul Kagame na we aherutse kubigarukaho agaragaza ko Isi itakugomba ubuzima, ahubwo ni wowe ugomba guharanira kubaho. Niba udashoboye kwirinda uzapyinagazwa n'icyo bise umuryango mpuzamahanga. Uko ni ko kuri tugomba kubaka igihugu cyacu n'umugabane wacu nta yandi mahitamo. Niba umuntu atagushaka kuki wamwihomaho. Ibyo bivuze ko tugomba gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo dukora mu bihugu byacu.'

    Amb Dr. Sezibera yavuze ko hagomba kubakwa sosiyete idaheza, abayobozi barajwe ishinga no gutegura ejo hazaza heza h'abaturage bikaba uko no ku kubanira n'abaturanyi ariko hatibagiranye icyo kubaka ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho.

    Amb Dr Sezibera yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwe-rwo-gukira-n-ibyo-kugira-eac-igihugu-kimwe-ikiganiro-na-dr

  • Shemu yagumanye umwambaro wa Forzza Bet ku munsi wayihariwe muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, kakinwe tariki ya 1 Werurwe, ubwo abasiganwa bavuye i Nyanza berekeza ku i Rebero, kegukanywe n'Umunya-Eritrea, Nahom Araya watanze abandi kugera kuri Canal Olympia.

    Muri iri siganwa ry'uyu mwaka, iyi sosiyete yazanye ubukangurambaga bwa 'BikorenaForzza', uburyo bushya bwo kwishyiriraho amafaranga yo gukinira ndetse no kwibikuriza ayo watsindiye, byose bigakorwa utarinze kugana cyangwa guhamagara iduka rya Forzza Bet.

    Ushobora kandi no gukina unyuze ku rubuga rwayo rwa http://www.forzza.rw/

    Forzza kandi yashimangiye ko yinjiye mu rugamba rwo guhanga imirimo kuko imiryango ifunguye ku bifuza gutunga amaduka y'ikoranabuhanga ( Virtual shop) , aho basabwa guhamagara umurongo utishyurwa 6677 kugirango bahabwa ubusobanuro burambuye.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Forzza Bet, Nshuti Thierry yatangaje ko yatunguwe n'urukumbuzi basangaye abanyarwanda.

    Ati 'Natunguwe cyane n'urukumbuzi twasanze abanyarwanda badufitiye. Rwatumye twiha umugambi wo gukomeza kubaha serivisi nziza uko dushoboye ndetse no kurushaho kubegera.'

    Forzza Bet ni izina ry'ubucuruzi bwa Sosiyete ya Baron Sports Gaming Ltd, yanditse kandi ikorera mu Rwanda. Intego zayo ni ugutanga serivisi zinoze, kandi ikaba ishishikajwe no guteza imbere uruganda rw'imikino n'imyidagaduro mu Rwanda.

    Ukeneye ibindi bisobanuro uhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa 6677 cyangwa se ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, (X, Facebook, Instagram @Forzzagamingrwanda na WhatsApp: 0795307588).

    Ubwo Nsengiyumva Shemu yari amaze gushyikirizwa igihembo n’Umuyobozi Mukuru wa Forzza, Rutayisire Eric

    Nsengiyumva Shemu yongeye kwambara umwambaro w’uwahize abandi mu kuzamuka, utangwa na Forzza Bet

    Muri iyi Tour du Rwanda 2025, Forzza yafunguye ishami rishya i Kamembe mu karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shemu-yagumanye-umwambaro-wa-forzza-bet-ku-munsi-wayihariwe-muri-tour-du-rwanda

  • Nyuma y’ibiganiro birebire na bayobozi ba rayon sport, Fall Ngagne yemeye imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bwa Murera ku bijyanye n’imvune ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Senegal Fall Ngagne, yemeye kubagwa nyuma y'ibiganiro byimbitse yagiranye n'ubuyobozi bw'iyi kipe. Iyi myanzuro yafashwe nyuma yo gusuzumwa bikagaragara ko imitsi ye y'ivi izwi nka cruciate ligaments (ligaments croisés) zacitse, bityo akaba adashobora gukira neza atabazwe. Kubagwa ni bwo buryo bwiza bwemejwe kugira ngo azabashe kugaruka mu kibuga ameze neza.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gashyantare, Fall Ngagne yajyanywe ku bitaro aho yaraye ategereje kubagwa. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu arajyanwa mu cyumba cyabugenewe (iseta) kugira ngo abagwe na Dr Bukara, inzobere mu kuvura imvune z'amagufa, by'umwihariko izifata mu ivi. Iki gikorwa cyitezweho kumufasha gukira neza, nubwo bizamusaba igihe kirekire adakina.

    Fall Ngagne yagiriye iyi mvune ikomeye mu mukino Rayon Sports yakinnye na Amagaju FC, ubwo yagonganaga n'umunyezamu bikamuviramo ikibazo gikomeye ku ivi ry'iburyo. Nyuma yo gusuzumwa n'abaganga, byemejwe ko azamara hagati y'amezi atandatu n'icyenda adakina, bitewe n'uburyo umubiri we uzakira nyuma yo kubagwa. Ibi bivuze ko atazongera gukina muri iyi season ya 2024-2025, ibintu bishobora kugira ingaruka ku musaruro wa Rayon Sports.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports n'abakunzi bayo bakomeje kwihanganisha uyu mukinnyi no kumwifuriza gukira vuba. Kugeza ubu, abafana bategereje kureba uko ubuyobozi bw'iyi kipe buzabyitwaramo mu gushaka uburyo bwo gusimbuza rutahizamu wayo wari uyoboye abandi mu gutsinda ibitego muri shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yibiganiro-birebire-na-bayobozi-ba-rayon-sport-fall-ngagne-yemeye-imyanzuro-yafashwe-nubuyobozi-bwa-murera-ku-bijyanye-nimvune-ye/

  • Umukinnyi wa team Rwanda, Mugisha Moïse, yafatiwe ibihano muri Td Rwanda 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Team Rwanda, Mugisha Moïse, yafatiwe ibihano muri Td Rwanda 2025 nyuma yo kunyura ahatemewe mu Gace ka Gatandatu (Nyanza- Kigali Canal Olympia).

    Yaciwe amande y'ama-CHF 200 (agera ku bihumbi 315 Frw), anakurwaho amasegonda 20 ku bihe yakoresheje.

    Yakuweho kandi amanota 15 ku rutonde rw'abazamutsi, amanota 12 yo gutambika n'amanota 15 ku rutonde rwa UCI.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-team-rwanda-mugisha-moise-yafatiwe-ibihano-muri-td-rwanda-2025/

  • MTN MoMo yamuritse ikarita y'ikoranabuhanga ifasha mu kwishyura ku Isi yose – #rwanda #RwOT

    Iyi karita yashyizwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025 kuri Canal Olympia ubwo hasozwaga Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025.

    Umuyobozi wa MTN MoMo Rwanda Ltd, Kagame Chantal, yavuze ko ubu buryo buje gufasha abakuriya kugendana n'igihe ndetse no kuborohereza guhahira mu maduka atandukanye ku Isi.

    Yagize ati 'Twishimiye cyane gutangiza ubu buryo dufatanyije na Mastercard na I&M Bank. Mu gihe isoko mpuzamahanga rikomeje kwaguka, turizeza abakiriya bacu ko tuzahora imbere. Twizera ko bakwiye ibigezweho kandi ubu bufatanye buzafasha guhahira ku masoko mpuzamahanga bifuza.'

    Yakomeje agira ati 'Iyi karita y'ikoranabuhanga ni imwe muri byinshi dufitiye abakiriya bacu kandi twizeye ko gukorana na Mastercard na I&M Bank bizadufasha gukoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.'

    Gukoresha cyangwa kubona iyi karita ukanda *182*2*6#, ugashyiramo umubare w'ibanga wa MoMo yawe, ugahitamo ahanditse 'Virtual Card by MoMo', ukayifungura ugakurikiza amabwiriza.

    MoMo Rwanda Ltd ni ikigo gitanga serivise z'imari mu buryo bw'ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Cyatangiye gukora ukwacyo mu 2021 kikaba gifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu mu gihugu hose.

    MTN MoMo yamuritse ikarita y'ikoranabuhanga ifasha mu kwishyura ku Isi yose

    Abayobozi batandukanye bareba ubu buryo bushya

    Umwe mu bayobozi bakuru muri Mastercard, Sandra Enwezoh yahaye igihembo Yoel Habteab wabaye umunyafurika muto mwiza

    Kuri uyu munsi, MTN MoMo yaserutse muri kajugujugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-momo-yamuritse-ikarita-y-ikoranabuhanga-ifasha-mu-kwishyura-ku-isi-yose

  • Rwamagana: Ntibumva impamvu bimwa amagare yabo kandi baba baramaze kwishyura ibihano – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, aba banyonzi bari banze kuva ku biro by'Akarere batabonye amagare yabo, nyuma y'aho bagiriye ku biro bya Polisi y'u Rwanda ishami rya Rwamagana inshuro nyinshi, bakimwa amagare yabo nyamara ibisabwa birimo n'amande baba barabyubahirije.

    Simpunga Vianney uri muri aba banyonzi yavuze ko bamaze kujya kuri Polisi inshuro umunani babima amagare yabo kandi amande asabwa barayishyuye, akibaza impamvu bayimwa kandi ari yo atunze imiryango yabo.

    Ati 'Ubundi ko nta kanyanga nahetse, urumogi n'ibindi, kandi nkaba ntanga Mituelle n'amafaranga y'irondo kuki barifata. Mfite abana babiri biga kandi bashaka kurya.''

    Undi yavuze ko bemera guhanwa ariko bagahabwa amagare yabo, yavuze ko ashyigikiye ko abarenza amasaha yagenwe bazajya babihanirwa ariko nyuma ngo Leta ikajya ibaha amagare yabo kuko abenshi ari yo abatunze.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko amabwiriza ashyirwaho n'inzego z'ibanze bo ko baba bayashyira mu bikorwa, avuga ko iyo abafatiwe amagare bamaze kwishyura baza bakayahabwa.

    Ati 'Ubutumwa twatanga ku banyonzi n'abandi bakoresha amagare bagomba kubahiriza amabwiriza. Ni mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka cyane ko amagare nta rumuri ruhagije aba afite, mu gihe cy'umwijima usanga biteza impanuka. Ni amabwiriza yo kurengera ubuzima bwabo bagomba kuyubahiriza, utazayubahiriza tuzamufata.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko gufata aya magare biri mu buryo bwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w'Inama Njyanama, yemeje ko igare rizajya rifatirwa mu muhanda hejuru ya Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba rizajya rifatirwa na Polisi kugeza nyiraryo yishyuye amande ya 3000 Frw.

    Nyuma yo kugaragaza akababaro kabo ba nyir'amagare basabwe kwiyandika, bagahabwa amagare yabo, ariko basabwa kubahiriza ibyemezo byafashwe kuko bigamije kurengera ubuzima bwabo.

    Inama Njyanama z'uturere hirya no hino zafashe umwanzuro w'uko nta gare ryemerewe kurenza Saa Kumi n'Ebyiri rikiri mu muhanda nyuma y'aho Polisi y'u Rwanda igaragarije ko atera impanuka nyinshi zo mu muhanda mu masaha ya nijoro bitewe nuko nta matara agira.

    Aya magare yafashwe ba nyirayo barengeje amasaha yo gutaha

    Abanyonzi basabwe kwiyandika kugira ngo bahabwe amagare yabo

    Abanyonzi benshi bafatiwe amagare bahuriye ku Karere ka Rwamagana bariyandika bajya kuyahabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-ntibumva-impamvu-bimwa-amagare-yabo-kandi-baba-baramaze-kwishyura

  • Abakinnyi b'ikipe ya Real Madrid bataramiye mu mujyi wa Sevilla, aho biteguye gukina na Real Betis ku isaha ya saa moya n'igice z'ijoro. #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025, abakinnyi b'ikipe ya Real Madrid bataramiye mu mujyi wa Sevilla, aho biteguye gukina na Real Betis ku isaha ya saa moya n'igice z'ijoro. Iyi kipe yageze muri uyu mujyi ifite intego yo gukomeza kwitwara neza muri shampiyona ya La Liga, cyane ko bahanganye bikomeye na FC Barcelona na Atletico Madrid mu rugamba rwo kwegukana igikombe.

    Kugaruka kwa Kylian Mbappé nyuma y'ikibazo cy'amenyo

    Umwe mu bakinnyi bari bahanzwe amaso muri uru rugendo ni rutahizamu Kylian Mbappé, wari umaze iminsi afite ikibazo cy'amenyo cyatumye adakina imikino ibiri iheruka. Gusa, amakuru aturuka mu ikipe ya Real Madrid yemeza ko Mbappé yamaze gukira neza kandi yiteguye gukina uyu mukino. Umutoza Carlo Ancelotti yagaragaje ko yishimiye kugaruka kwe, avuga ko ari umukinnyi w'ingenzi mu mikinire y'ikipe.

    Imyiteguro ya Real Madrid

    Real Madrid yagiye muri uyu mukino ifite intego yo gukomeza gutsinda, nyuma yo gutsinda Real Sociedad mu gikombe cya Copa del Rey ndetse na Girona muri shampiyona. Nubwo bafite ikibazo cy'imvune ku bakinnyi nka Dani Carvajal na Eder Militao, Ancelotti yizeye ko abasigaye bazitwara neza. Mu bakinnyi 19 yajyanye, harimo n'abakiri bato baturutse mu ikipe ya Castilla, nka Chema, bigaragaza ko umutoza afite icyizere mu rubyiruko.

     

    Imyiteguro ya Real Betis

    Ku rundi ruhande, Real Betis iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona, ikaba yifuza gukomeza kwitwara neza kugira ngo izamuke ku rutonde. Nyuma yo gutsinda Getafe mu mukino uheruka, Betis yizeye ko ishobora gukoresha umwanya muto Real Madrid ifite bitewe n'ubucucike bw'imikino. Umutoza wa Betis yavuze ko abakinnyi be biteguye neza kandi bafite icyizere cyo kwitwara neza imbere y'abafana babo.

     

    Amateka y'imikino yahuje aya makipe

    Mu mateka y'imikino yahuje Real Madrid na Real Betis, Madrid yagiye yitwara neza cyane. Gusa, Betis yagiye igora iyi kipe cyane iyo bakiniraga ku kibuga cyayo, Estadio Benito Villamarín. Abafana ba Betis bategereje kureba niba ikipe yabo ishobora gutsinda Real Madrid, cyane ko iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye nka Mbappé na Vinicius Junior.

    Icyizere ku bafana ba Real Madrid

    Abafana ba Real Madrid

    Abafana ba Real Madrid bari bafite impungenge ku mikinire ya Mbappé nyuma yo kugera muri iyi kipe avuye muri Paris Saint-Germain. Mu minsi ishize, byagaragaye ko uyu mukinnyi atari mu bihe byiza, aho yahuye n'ibibazo by'amenyo ndetse n'ibindi by'ubuzima bwite. Gusa, kugaruka kwe mu kibuga byongereye icyizere ku bafana, bategereje kureba niba ashobora kongera kwitwara neza no gufasha ikipe kubona intsinzi.

    Umubano wa Mbappé na Vinicius Junior

    Mbappé na Vinicius Junior

    Hari amakuru yavugaga ko hari ubwumvikane buke hagati ya Mbappé na Vinicius Junior, cyane ku bijyanye no gutera penaliti. Gusa, mu kiganiro Mbappé yagiranye n'itangazamakuru, yasobanuye ko umubano we na Vinicius ari mwiza kandi ko bafatanya neza mu kibuga. Yongeyeho ko umutoza yabahaye uburenganzira bwo kwiyumvikanira ku bijyanye no gutera penaliti, aho Vinicius afata iya mbere, naho Mbappé agafata iya kabiri.

    ICYIZERE CYA REAL BETIS MURI UYU MUKINO UKOMEYE NA REAL MADRID

    Ikipe ya Real Betis irakira Real Madrid kuri uyu wa gatandatu saa moya n'igice z'ijoro (19:30 GMT+2) ku kibuga cya Benito Villamarín, mu mukino ukomeye wa shampiyona ya La Liga. Nubwo Real Madrid iri ku mwanya wa mbere n'amanota 39, Real Betis na yo ifite icyizere cyo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone amanota atatu imbere y'abafana bayo.

    ICYIZERE CYA REAL BETIS KURI UYU MUKINO
    1. Imiterere myiza y'ikipe muri iyi minsi
      • Real Betis imaze imikino 11 idatsindwa muri La Liga, ikaba yaranyagiye Villareal ibitego 3-1 mu mukino uheruka.
      • Iyi kipe irashaka gukomeza urugendo rwayo rwo kudatsindwa imbere y'ikipe iyoboye shampiyona.
    2. Ubukana bw'abakinnyi b'ingenzi
      • Isco wahoze akinira Real Madrid ni umwe mu bakinnyi bagomba kwitonderwa cyane kuri uyu mukino. Muri uyu mwaka amaze kwigaragaza nk'umuyobozi w'ikipe ya Betis.
      • Ayoze Pérez na Willian José ni ba rutahizamu bitezweho gutsinda ibitego.
    3. Ubushobozi bwo gukina imbere y'abafana bayo
      • Betis ikina neza iyo iri mu rugo, kandi abafana bayo bazaba bayishyigikiye bikomeye.
    4. Ibibazo bya Real Madrid
      • Nubwo Real Madrid ifite abakinnyi bakomeye nka Bellingham, Vinícius Jr na Mbappé, ifite ibibazo by'imvune.
      • Mbappé amaze iminsi afite ikibazo cy'amenyo, naho Tchouaméni na Camavinga ntibazakina.

    Source : https://kasukumedia.com/abakinnyi-bikipe-ya-real-madrid-bataramiye-mu-mujyi-wa-sevilla-aho-biteguye-gukina-na-real-betis-ku-isaha-ya-saa-moya-nigice-zijoro/

  • Nahom Araya yegukanye agace ka Gatandatu ka T… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Tour du Rwanda ya 2025 yari igeze ku munsi wayo wa Karindwi, yakomeje hakinwa agace ka Gatandatu kavaga mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 131,5.

    Agace k’uyu munsi kahagurutse abakinnyi bagenda ibilometero bitatu bitabarwa. Bageze ku kilometero cya 13, Umunya-Uganda Shafik Mugalu ukinira Java-InovoTec, yasohotse mu gikundi agenda wenyine imbere.

    Ku kilometero cya 13 abandi bakinnyi batandatu aribo Mugisha Moise, Uwiduhaye Mike, Munyaneza Didier (Rwanda), Nsengiyumya Shemu (Java-Inovotec), Niyonkuru Samuel (Team Amani) na Schutte wa Afuria y’Epfo nabo baje kujya imbere baramufata boyarana isiganwa.

    Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec yatsindiye amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe mu Rukingiro.

    Aba bakinnyi barindwi bari bari imbere bakomeje gushyiramo intera y’iminota myinshi ndetse Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec, yongera kwegukana amanota y’Umusozi wa kabiri yatangiye i Gihanga.

    Munyaneza Didier wa Team Rwanda yaje kwegukana amanota ya Sprint yatangiwe ku Ruhuha naho Ryno Schutte wa Afurika y’Epfo yegukana amanota yo gutambika i Nyamata,

    Isiganwa rigeze ku kilometero cya 114 Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Shafik Mugalu wa Java-InovoTec na Nsengiyumva Shemu basizwe n’abandi bakinnyi bari bayoboranye isiganwa.

    Mu bilometero 5 bya nyuma Mugisha Moise wa Team Rwanda na Niyonkuru Samuel wa Team Amani bagiye imbere basiga Schutte wa Afuria y’Epfo bari bari kumwe. 

    Mugisha Moise yagiye imbere ubwo haburaga kirometero 2 gusa birangira Nahom Araya ukinira Eritrea amunyuzeho ubwo bazamukaga ku i Rebero binarangira ariwe wegukanye agace k’uyu munsi akoresheje amasaha 3, iminota 9 n’amasegonda 23.

    Abanyarwanda baje hafi ni Mugisha Moise wasoreje ku mwanya wa 4 arushwa amasegonda 22 n’uwa Mbere na Masengesho Vainqueur waje ku mwanya wa 10 arushwa amasegonda 38 n’uwa Mbere.

    Umufaransa Fabien Doubey yahise asubirana umwambaro w’umuhondo wari ufitwe na mugenzi we, Joris Delbove, bakinana muri TotalEnergies.

    Abanyarwanda baza hafi ku rutonde rusange ni Masengesho Vainqueur uri ku mwanya wa 7 aho arushwa amasegonda 51 n’uwa Mbere, Eric Manizabayo uri ku mwanya wa 12 akaba arushwa umunota 1 n’amasegonda 23 ndetse na Mugisha Moise uri ku mwanya wa 18 akaba arushwa iminota 8 n’amasegonda 41.

    Tour du Rwanda ya 2025 izasozwa ejo ku Cyumweru hakinwa agace ka Karindwi kazasenguruka mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 74.

    Nahom Araya wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152921/nahom-araya-yegukanye-agace-ka-gatandatu-ka-tour-du-rwanda-ya-2025-152921.html

  • Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025 nibwo hakinwe agace ka 6 ka Tour du Rwanda kahagurutse mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali kegukanwa na Araya ukomoka muri Eritrea.

    Ni agace kakinwe nyuma yaho abasiganwa bari baraye mu Ntara y'Amajyepfo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

    Abasiganwa bahagurutse mu karere ka Nyanza ko mu ntara y'Amajyepfo ku isaha ya Saa Ine za mugitondo, ni kubagabo ntera ya 131.5km.

     

    Ni agace kari gafite umwihariko ko abasiganwa banyura mu muhanda mushya uca mu karere ka Bugesera(Amayaga Stretch )berekeza Canal Olympia aho basoreza.

    Ubwo abasiganwa bari bageze mu mujyi wa Kigali hafi mu bilometero 5 bya nyuma, abanyarwanda nibo bayoboye abandi, aha ninaho Mugisha Moise wa Team Rwanda na Niyonkuru Samuel wa Team Amani bari imbere bahise bafatwa na Ryno Schutte wa Afurika y'Epfo.

    Aba bakinnyi bose bari basizeho igikundi amasegonda 20, nibwo Nahom Araya yabanyuzeho bose ubwo bariimp bazamuka ku i Rebero bagana kuri Canal Olympia aho aha gace kasorejwe.

    The post Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunya-eritrea-nahom-araya-yegukanye-agace-ka-6-ka-tour-du-rwanda-kavaga-i-nyanza-kagasorezwa-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunya-eritrea-nahom-araya-yegukanye-agace-ka-6-ka-tour-du-rwanda-kavaga-i-nyanza-kagasorezwa-i-kigali