Blog

  • Rwanda Foam yishimiye uko yakiriwe muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya cyenda uru ruganda rwari rwitabiriye Tour du Rwanda, aho iya 2025 yegukanywe n'Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.

    Muri iri siganwa, uru ruganda rwasusurutsaga abaryitabiriye rubifashijwemo na Platini P, rukanatanga impano zitandukanye za matela n'imisego.

    Ubuyobozi bwa Rwanda Foam bwatangaje ko bwishimiye uko isiganwa ry'uyu mwaka ryagenze ndetse n'uko babanye n'abanyarwanda.

    Bwanatangaje ko bwongereye igihe cya poromosiyo y'igabanywa rya 5% ku biciro bya Super Executive, Inzozi na Executive.

    Si ibyo gusa kuko uru ruganda ruzanishyurira amezi abiri, abacuruzi 10 bashya bifuza gukorana narwo.

    Uru ruganda ruherutse kwagurwa mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu Rwanda no hanze kuko ubu rushobora gukora matela 5000 ku munsi.

    Rwanda Foam imaze imyaka irenga 40 ikora matela kuva mu 1983. Serivisi zayo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.

    Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy'umuhondo cyayo ndetse nta zindi matela acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/

    Rwanda Foam yatanze impano zitandukanye ku bakunzi bayo

    Umuhanzi Platini P yaserukanye na Rwanda Foam muri iyi Tour du Rwanda

    Rwanda Foam yashimye uko yakiriwe muri Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yishimiye-uko-yakiriwe-muri-tour-du-rwanda-2025

  • MU MAFOTO 100: Tour du Rwanda 2025 isigiye Ab… – #rwanda #RwOT

    Iri siganwa, ryatangiye hakinwa agace ka Prologue ku ntera ya kirometero 4.3 aho abakinnyi bahagurukiraga ku marembo manini ya BK Arena bagasoreza kuri Sitade Amahoro.

    Umukinnyi Aldo Taillieu ukinira ikipe ya Lotto Cycling Team ukomoka mu Bubiligi niwe wegukanye aka gace, akoresheje iminota 3 n'amasegonda 48. Ku mwanya wa kabiri haje Fabien Doubey ndetse na Milan Menten bose barushijwe amasegonda 2 n'ibice.

    Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan w’imyaka 25 ubitse Tour du Rwanda ya 2023 yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 kakinwe ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare.

    Aka gace ka mbere kari gafite intera y’ibilometero 157,8 akaba ari nako karekare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, kahagurutse i Rukomo mu karere ka Gicumbi Saa tanu, kanyura mu karere ka Nyagatare na Gatsibo ubundi gasorezwa mu karere ka Kayonza.

    Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025, kakinwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare. Ubwo iri rushanwa ryakomezaga ku munsi waryo wa kabiri, hakinwe agace kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu, kaza gusorezwa i Musanze ku ntera y’ibilometero 121.

    Ku wa Gatatu ubwo Tour du Rwanda ya 2025 yakomezaga ku munsi wayo wa 4 hakinwa agace ka Gatatu kavaga i Musanze Saa tanu, kakaza gusorezwa i Rubavu ku ntera y’ibilometero 121, Brady Gilmore yanditse amateka yo kwegukana aka gace nyuma y'uko ari we wegukanye n'aka kabiri.

    Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe ku wa Kane kava i Rubavu kerekeza i Karongi. Ni mu gihe Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira Ikipe ya UAE, yegukanye Agace ka Gatanu k'iri rushanwa kakinwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, ubwo kavaga i Rusizi kerekeza i Huye.

    Naho Nahom Araya w’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe ku wa Gatandatu ubwo kavaga mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia. Agace ka nyum kaje kwitambikwa n’imvura, kegukanwe n’umufaransa Fabien Doubey.

    Usibye uburyohe bw'igare ku bakunda imikino muri rusange, n'abakunzi b'imyidagaduro ntibasigajwe inyuma kuko habaye ibitaramo binyuranye byiswe 'Tour du Rwanda Festival' byazengurutse mu Turere twa Musanze, Rubavu, Huye, ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

    Mu bahanzi batanze ibyishimo muri ibi bitaramo harimo Bwiza, Juno Kizigenza, Yampano, Chriss Eazy, Mico The Best,Bushali na Senderi Hit. Ni mu gihe Tasha The DJ ndetse na DJ Brianne na bo batanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki.

    Mu mafoto, ihere ijisho uko byari bimeze hirya no hino mu gihugu, uko Abanyarwanda bari bishimiye abakinnyi ba Tour du Rwanda:









     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152954/mu-mafoto-100-tour-du-rwanda-2025-isigiye-abaturarwanda-ibyishimo-bisendereye-152954.html

  • Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk'umutoza mukuru w'Amavubi y'Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy'Abagore #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, nibwo ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA brwaatangaje ko Umunya-Algeria Adel Amrouche ariwe mutoza mushya w'Amavubi asimbuye Frank Spittler.

    Nk'uko byatangajwe binyuze ku mburaga nkoranyambaga za FERWAFA, Adel Amrouche w'imyaka 57 azungirizwa n'abatoza babiri, Eric Nshimiyimana n'Umudagekazi Dr Carolin Braun.

    Adel Amrouche yatoje amakipe atandukanye arimo u Burundi,Kenya,USM Alger,Libya ,MC Alger,Botswana,Yemen na Tanzania aherukamo aho yajyanye nayo mu Gikombe cya Afurika 2024.

    Mu ikipe y'Igihugu y'Abagore, Cassa Mbungo André ni we wahawe inshingano z'umutoza, aho azabifatanya no gutoza amakipe y'abakiri bato ndetse akazaba anashinzwe iterambere rya ruhago mu biro bya tekinike ku rwego rw'igihugu.

    Cassa wahawe gutoza Amavubi y'Abagore yari aherutse gutoza imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, akaba yarasezerewe na Misiri itsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

    Kuri Adel, amakuru ahari aravugwa ko yahawe gutoza Amavubi mu gihe cy'umwaka umwe naho Cassa we yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

     

    The post Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk'umutoza mukuru w'Amavubi y'Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy'Abagore appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ferwafa-yemeje-adel-amrouche-nkumutoza-mukuru-wamavubi-yabagabo-cassa-mbungo-ahabwa-iyabagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ferwafa-yemeje-adel-amrouche-nkumutoza-mukuru-wamavubi-yabagabo-cassa-mbungo-ahabwa-iyabagore

  • Prime Insurance yanyuzwe n'uko yakiriwe muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya munani iki kigo cyari giherekeje iri siganwa ry'amagare rizenguruka igihugu, ryarangiye ryegukanwe Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.

    Ubuyobozi bw'iyi sosiyete butangaza ko bwanyuzwe ni uko bakiriwe mu bice bitandukanye iri siganwa ryagezemo, cyane ko aho ryasorezaga henshi haba amashami ya Prime Insurance.

    Muri iri siganwa, iyi sosiyete ihemba umukinnyi muto mwiza kuri buri gace, aho muri rusange uwegukanye umwambaro wayo ari Milan Donie ukinira Lotto Development Team.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yagaraje ko iri siganwa ryari umwanya mwiza wo kwegera abakiriya babo bagasobanurirwa byimbitse serivisi zitandukanye.

    Ati 'Uyu mwaka twibanze cyane ku bwishingizi bwo kwivuza n'ubw'imitungo itimukanwa kuko tuzi neza ko uko igihugu gitera imbere ni ko abantu bacyubaka ariko buryo icyo wubatse uba ushaka kukirinda.'

    Yakomeje agira ati 'Icya kabiri kwivuza nabyo ni kimwe kuko ukora ushaka gutera imbere ushobora kwisanga warwaye aho rero tugufasha kwivuza haba imbere mu gihugu, mu karere no hanze ya Afurika nko muri Turikiya n'u Buhinde.'

    Muri Tour du Rwanda 2025, Prime Insurance yitiriwe agace ka kabiri kiswe 'Ntakibazo na Prime (*177#)'. Aka gace kavuye i Kigali kagasorezwa i Musanze, kegukanywe na Brady Gilmore wa Israel Premier Tech.

    Uretse ibyo kandi, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga yavuguruye gahunda yayo, aho umukiriya yisabira serivisi akanze *177#.

    Umukiliya mushya ashobora kwisabira ubwishingizi bwose ashaka, bitabaye ngombwa ko afata umwanya, ajya ku ishami rimwegereye.

    Iyi serivisi ifasha umukiliya kubona abafatanyabikorwa bayo muri serivisi zijyanye n'ubuzima n'imodoka (Pharmacie n'ibitaro)
    Si ibyo gusa kuko ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje ubwo buryo bityo ugatabarwa byihuse.

    Hari kandi ubwishingizi bw'ingendo bwo mu mahanga bukoresheje indege (Travel Insurance) aho wishingirwa mu gihe ugize ikibazo mu mahanga nko kurwara, gutakaza ibyawe by'agaciro(luggage) cyangwa gukerererwa biturutse ku ndege aho ufashwa gushakirwa icumbi mu gihe utegereje indege.

    Kugeza ubu, Prime Insurance itanga ubwishingizi bw'igihe gito busaga mirongo ine bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose, ubw'inkongi z'umuriro, ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri, ubw'ingendo zo mu kirere, ubwo kwivuza, n'ubundi butandukanye.

    Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy'ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda ndetse kikaba cyaranahawe ikirangantego cy'ubuziranenge muri serivisi (ISO 900-2015) gitangwa n'Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

    Kuva icyo gihe kugeza ubu gifite amashami arenga 60 mu gihugu n'aba-agent basaga 80, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse. Mu gihe kandi hari ukeneye serivisi atarinze kubageraho akoresha umurongo utishyurwa (1320).

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yambika umwambaro Milan Donie

    Milan Donie ukinira Lotto Development Team yabaye umukinnyi mwiza ukiri muri Tour du Rwanda 2025 ahembwa na Prime Insurance

    Mu isiganwa ry’uyu mwaka, Prime Insurance yimakaje ubwishingizi bw’imitungo itimukanwa n’ubw’ubuvuzi

    Prime Insurance yari yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya munani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yanyuzwe-n-uko-yakiriwe-muri-tour-du-rwanda-2025

  • Abanyeshuri barenga 3000 ba Kaminuza y'u Rwanda babonye akazi binyuze muri gahunda ya SPIU – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 28 Gashyantare 2025, mu nama ngaruka mwaka ya Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'abafatanyabikorwa bayo, aho beretswe imwe mu mishinga y'abanyeshuri yatewe inkunga n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Kaminuza yerekanye ko kuva mu 2017 kugera mu 2024 yakiriye inkunga zigera kuri 351, zafashije abanyeshuri 2,496 kwishyurirwa ishuri, ndetse zinafasha imishinga igiye inyuranye irimo iy'ubushakashatsi, ibyatumye abagera ku 3000 babona akazi.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko n'ubwo ibyo byagezweho hakiri ikibazo cy'abanyeshuri barangiza bafite ubumenyi bwo mu ishuri gusa nta bumenyi bwo mu kazi bafite.

    Avuga ko ari yo mpamvu bashyizeho gahunda yo guhuza abanyeshuri n'inzobere mu bintu bitandukanye kugira ngo abanyeshuri bunguke ubundi bumenyi.

    Yagize ati 'Dutegura ibiganiro byibanda ku myuga igiye itandukanye, bihuza abanyeshuri n'impuguke muri iyo mirimo. Ibi bifasha abanyeshuri kumva ibibera hanze, ndetse kibanabahuza n'abantu bafite uburambe mu mirimo bashaka kuzakora.'

    Amos Mfitundinda, wari uhagarariye Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo, MIFOTRA, yavuze ko uretse kuba iyi Minisiteri ikorana bya hafi na Kaminuza y'u Rwanda cyane cyane mu gufasha abanyeshuri barangije kubona imenyerezamwuga, inafasha kumenya ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Yagize ati 'Dukora ubushakashatsi mu mirimo igezweho tukamenya ibyo akaboresha bakeneye bityo bikadufasha kumenya ni iyihe mirimo ikenewe ku isoko kuri ubu ndetse no mu gihe cya ahazaza. Ibi bifasha amashuri na za Kaminuza gushyiraho gahunda nshya cyangwa bakavugurura gahunda z'amasomo basanzwe bafite kugira ngo bizere ko bari gutanga ubumenyi buzakenerwa ku isoko ry'umurimo.'

    Iki gikorwa cyasojwe no guhemba abanyeshuri 17 bitwaye neza kurusha abandi mu cyiciro cy'abarangije amasomo yabo mu 2024, barimo 10 barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ndetse na 7 barangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, asaba afatanyabikorwa gukomeza gufasha abanyeshuru kubona imenyerezamwuga

    SPIU yatumye abarenga 3000 babona akazi

    Amos Mfitundinda asobanura uburyo Mifotra ifasha abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda barangije kubona imenyerezamwuga

    Abanyeshuri berekanye imwe mu mishinga ibyara inyungu bakoze binyuze muri SPIU

    Inama ya Kminuza y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo yiga ku buryo bwo kuyiteza imbere

    Abayobozi batandukanye baganira ku buryo bwo guteza imbere amasomo muri kaminuza

    Abanyeshuri bahize abandi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza bahawe ibihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-3000-ba-kaminuza-y-u-rwanda-babonye-akazi-binyuze-muri

  • Abanyarwanda bishimiye ibikorwa bya Amstel muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Nkuko bisanzwe, muri iri siganwa ry'uyu mwaka, Amstel yongeye gutegura ibitaramo biriherekeza bizwi nka 'After Party'.

    Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya 17 kuva ribaye mpuzamahanga, ryasojwe ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025 ryegukanwe n'Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies.

    Bamwe mu bitabiriye ibirori byariherekezaga bagaragaje ko babyishimiye cyane.

    Niyonkuru Emmanuel wo mu Karere ka Rubavu yatangaje ko yishimiye kubona umuhanzi Yampano uri mu bagezweho muri iyi minsi.

    Ati ' Nishimye cyane. Twaririmbiwe na Yampano uri kuduha ibigoma birenze muri iyi minsi. Turashimira Amstel yamutuzaniye ku buntu.'

    Hirwa Bruce yatangaje ko yishimira cyane ibi bitaramo kuko bibafasha kubona ubushyuhe mu mujyi wabo.

    Ati 'Ibi bitaramo ni byiza cyane. Urabona abantu baba biriwe ku mihanda rero ni mugoroba tubona aho kwicira icyaka mu buryo butandukanye n'ubusanzwe.'

    Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko ibikorwa nk'ibi bishimisha abantu ndetse bigatuma basabana aribyo Amstel iba igamije kandi ibereyeho. Bwateguje kandi udushya twinshi mu isiganwa ritaha.

    Uretse ibikorwa nk'ibi, muri Tour du Rwanda, Amstel ihemba umukinnyi mwiza w'umunsi (uwegukanye agace k'uwo munsi).

    Amstel ihemba umukinnyi mwiza w'umunsi

    Amstel iba itanga ibyo kunywa ahasorezwa isiganwa

    Amstel yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya gatanu

    Miss Muyango ni umwe mu bagiye bayobora ibi bitaramo

    Abanyarwanda bishimiye ibikorwa bya Amstel muri Tour du Rwanda 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bishimiye-ibikorwa-bya-amstel-muri-tour-du-rwanda-2025

  • Ibyo u Rwanda rwategetse u Bwongereza nyuma y'ikinyoma cya Minisitiri Collins – #rwanda #RwOT

    Ku wa 26 Gashyantare 2025 ubwo yari imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Collins of Highbury yabajijwe ibijyanye n'impfu z'abakirisitu 70 baherutse kwicwa n'umutwe wa ADF, hakoreshejwe imihoro n'inyundo.

    Imirambo y'aba bantu uko ari 70 yasanzwe mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu gusubiza, Minisitiri Collins of Highbury yahise avuga ko yahuye na Minisitiri Nduhungirehe i Genève bakabiganiraho, ariko u Rwanda rugahakana ibirego byose rushinjwa.

    Ni imvugo yongereye ikibatsi mu mubano wajemo agatotsi hagati y'ibihugu byombi, ndetse u Rwanda rwabigaragaje nk'ubujiji no gushaka kuyobya Isi ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC.

    Ku wa 28 Gashyantare 2025, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yahise ahamagazwa ngo atange ibisobanuro kuri iyi ngingo.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 2 Werurwe 2025, yatangaje ko akibona igisubizo cya Minisitiri Collins of Highbury yagize ngo byateguwe hakoreshejwe AI.

    Ati 'Twahise duhamagaza Ambasaderi w'u Bwongereza tumubwira ko ibyo bintu bidashobora kwihanganirwa, tumubwira ko mbere na mbere Minisitiri ushinzwe Afurika witwa Lord Collins of Highbury ko ibyo yavuze ntabwo ari ukuri kuko ntabwo twigeze tuganira ku bya ADF.'

    Mu bindi ambasaderi w'u Bwongereza yeretswe, Nduhungirehe yavuze ko harimo ko 'Gushinja u Rwanda gukorana na ADF ni ibintu rwose bidashobora kwihanganirwa kubera ko u Rwanda tunarwanya ahubwo iyo mitwe y'iterabwoba Cabo Delgado, icya gatatu kuko kubera ko ari u Bwongereza ibyo bavuze byagize ingaruka mbi ugasanga abantu babifashe nk'ukuri bakavuga bati 'ubwo u Bwongereza bwabivuze, ni igihugu gikomeye gishobora kuba gifite amakuru.'

    Yavuze ko hari abantu bari batangiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko u Rwanda rufitanye ubufatanye na ADF byose bitewe n'ibinyoma bya Collins.

    Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko u Rwanda rwasabye u Bwongereza gusohora itangazo rivuguruza iki kinyoma no kugisabira imbabazi.

    Ati 'Ni yo mpamvu twasabye ko Guverinoma y'u Bwongereza itanga itangazo rivuga ko ibyo Minisitiri wabo yavuze atari ukuri kandi bagasaba n'imbabazi. Ntabwo bakoze iryo tangazo ahubwo Minisitiri wabo yanyandikiye ibaruwa yemera ko ibyo bintu tutabivuganye koko, akemera ko u Rwanda nta hantu ruhuriye na ADF. Icyo atakoze ni ukubisabira imbabazi.'

    'Yemeye ko atavugishije ukuri kandi yemeye ko u Rwanda nta bufatanye na buke rushobora kugirana n'umutwe w'iterabwoba nka ADF ujya kwica Abakiristu muri za Kiliziya. Ibyo ni bibintu bitari gushobora kwihanganirwa.'

    Umubano hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza watangiye kuzamo agatotsi nyuma y'uko iki gihugu gitangaje ko kigiye gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego rushinjwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 no kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko rwo rukabihakana ndetse rukanerekana ibimenyetso bifatika.

    U Rwanda rushinja u Bwongereza kwihutira gufata uruhande mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    U Rwanda kandi rwerekana ko rutewe impungenge n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorana n'ingabo za FARDC, Abarundi, abacanshuro b'Abanyaburayi na SAMIRDC muri kilometero nke cyane uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC bagamije gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, bityo rukavuga ko rudateze gukuraho ingamba z'ubwirinzi zashyizweho mu gihe uyu mutwe ugihari.

    Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko basabye u Bwongereza gusohora itangazo ziruvuguruza ikinyoma cya Minisitiri Collins of Highbury


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-u-rwanda-rwategetse-u-bwongereza-nyuma-y-ikinyoma-cya-minisitiri-collins

  • Fabien ukinira Total Energies ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa Fabien Doubey ukinira Team Total Energies ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025.

    Ni irushanwa habazwe ibihe by'uduce 6 kuko aka nyuma kahagaritswe katarangiye kubera imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.

    Ku rutonde rw'abakinnyi 10 ba mbere, harimo umunyarwanda umwe, Masengesho Vainqueur uri ku mwanya wa 7 arushwa amasengonda 51.

    Source : https://yegob.rw/fabien-ukinira-total-energies-ni-we-wegukanye-tour-du-rwanda-2025/

  • Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano zo kumenya amateka y'igihugu no kukirinda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 1 Werurwe 2025, ubwo urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Gisagara rwahuriye hamwe mu biganiro biteguriza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byiswe 'Rubyiruko menya amateka yawe.'

    Muri ibyo biganiro benshi basobanukirwa kurushaho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatozwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, bigafasha kandi urubyiruko kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa rurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kandi rukagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ibi biganiro bifasha abari impinja mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga n'abavutse nyuma yayo kuko hari byinshi badasobanukiwe.

    Ati 'Bamwe babonye ababyeyi babo bicwa, abandi bahigwa ari impinja batabisobanukiwe. Hari n'abana bashowe muri jenoside n'ababyeyi babo, ubu abo bana barakuze ariko ntibazi iyo yavuye. Ni ngombwa rero ko ayo mateka asobanurwa tukigisha abantu kumenya uburyo ubumwe bw'Abanyarwanda bwahozeho mu muco wacu na kirazira byasenywe, uburyo irondabwoko ryinjijwe muri politike y'u Rwanda n'ababigizemo uruhare harimo abakoloni n'abanyapolitike b'Abanyarwanda n'abanyamadini.'

    Yibukije ko urubyiruko ari rwo rwinshi, bityo rugomba kugira inshingano zo kumenya amateka y'igihugu no kukirinda, inshingano zo kwiyubaka ubwabo bakiteza imbere ndetse n'igihugu cyabo.

    Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE bavuze ko bungutse byinshi byiza bagiye gusangiza abandi bagamije gufatanya kubaka igihugu.

    Kabera Claude wo mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Ndora yagize ati 'Icyo nkuye muri iyi nama ni ukudaheranwa n'amateka tugakomera ku muco w'Abanyarwanda no gusigasira ibyagezweho, kandi tukabyigisha n'abandi.'

    Uwimbabazi Alice Merveille we yavuze ko hari biyinshi yasobanukiwe bikuraho urujijo.

    Ati 'Twungukiyemo ibintu byinshi bidukura mu rujijo. Hari byinshi twumvaga tukabifata nk'ibihuha, ariko Minisitiri yatubwiye ibintu byinshi twumva turanyuzwe. Tugiye kubisangiza abandi batari bahari bityo tubashe kwiyubakira u Rwanda twifuza ruzira amacakubiri.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimangiye ko iyi gahunda ifasha urubyiruko kurushaho kumenya amateka y'Igihugu bakavomamo amasomo abafasha kugana heza no kutongera kugwa mu kibi.

    Minisitiri Dr. Bizimana, yongeye kwibutsa urubyiruko ko rufite inshingano yo kumenya amateka y’igihugu cyabo

    Batamuriza Brigitte, umwe mu rubyiruko waturutse i Huye, yasabye ko hakumirwa imbuga nkoranyambaga zibiba urwango mu buryiruko

    Abayobozi b’Uturere nabo bari bitabiriye ibi biganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rufite-inshingano-zo-kumenya-amateka-y-igihugu-cyabo-kukirinda

  • Namibiya yashyinguye Sam Nujoma, umuyobozi w'ikirenga mu rugamba rwo kwibohora #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, Namibia yashyinguye Perezida washinze iki gihugu, Sam Nujoma, mu irimbi ry'Intwari Acre, aho yakiriwe nk'intwari y'igihugu n'umwe mu bayobozi b'ikirenga barwanyije ubukoloni muri Afurika.

    Uyu muhango wabaye uw'icyubahiro, witabirwa n'umuryango wa nyakwigendera ndetse n'abayobozi bakuru bo muri Afurika, ab'ubu n'abayoboye igihe cyashyize.

    Sam Nujoma azwi nka 'Se washinze' Namibiya, kuko yavuye mu buzima bwo korora inka akiri muto, maze ajya imbere y'urugamba rwo guharanira ubwigenge bw'igihugu cye cyari gikandamizwa na Afurika y'Epfo.

    Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba, yavuze amagambo akomeye ashimira Nujoma, ati: 'Kuri ibi bibanza byera, dushyinguye umugabo w'icyubahiro k'ubutaka bwacu, igihangange mu bayobozi, n'ishusho y'impinduramatwara.'

    Abantu baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye mu murwa mukuru, Windhoek, mu gitondo cya kare, bunamira Nujoma, wapfuye afite imyaka 95.

    Sam Nujoma, uzwi nka 'Se washinze Namibia,' yavuyemo umwana uragira inka maze agahagarara ku ruhembe rw'urugamba rwo kwigenga, ubwo yari ayoboye SWAPO, umutwe wabarwanyije ubutegetsi bw'Afurika y'Epfo. Yabaye Perezida wa mbere wa Namibia guhera mu 1990, akayobora manda eshatu kugeza mu 2005.

    Pendukeni Ithana, umuyobozi wungirije wa Fondasiyo ya Sam Nujoma, yamugiriye icyubahiro, agira ati: 'Yabaye intangarugero mu rugamba rwo kwibohora kwa Afurika. Mu myaka ya za 1950, ni umwe mu bantu bahagurukiye kurwanya ivanguramoko.'

    Namibia yateguye iminsi 21 y'icyunamo, amabendera amanurwa, ndetse umurambo wa Nujoma ugenda uciyemo uturere turindwi kugira ngo abaturage bose bamusezereho.

    Ubwo isanduku ye yomekwagaho ibendera rya Namibia yamanurwaga, habayeho indamutso y'imbunda 21 ndetse n'ikirori cy'ingabo zirwanira mu kirere cya Namibia, flypast, mu guha icyubahiro umuyobozi wayoboye urugendo rwo kubohora igihugu.

    Nujoma yayoboye Namibia manda eshatu, kuva mu 1990 ubwo igihugu cyabonaga ubwigenge, kugeza mu 2005.

    Source : https://kasukumedia.com/namibiya-yashyinguye-sam-nujoma-umuyobozi-wikirenga-mu-rugamba-rwo-kwibohora/