Blog

  • Kenya: Yafatiwe mu cyuho ari gusambanya inka… – #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ushinjwa yitwikiriye ijoro maze akurira urugo rwa nyir'inka yahohotewe mu masaha y'ijoro, maze akaba ari na bwo yakoze ayo mahano. 

    Abaturage bamufatiye mu cyuho maze batangira kumukubita no kumunnyega, nyuma bamutegeka guhunga igice kimwe yambaye ubusa. 

    Ariko yongeye gufatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Khwisero, ndetse n'iyo nka yahohotewe yajyanywe kuri polisi.

    Inkuru dukesha ikinyamakuru TNX ivuga ko, ukekwaho icyaha, ari umusore uri mu kigero cy'imyaka 20 isatira 30, akaba ari ingaragu. 

    Nk'uko umutangabuhamya wamufatiye mu cyuho, Agrrey Imbumi abivuga, yasanze uyu mugabo yahambiririye inka mu kiraro cyayo mbere yo kuyisambanya.

    Ati: 'Nari mu nzira njya mu kazi, ubwo nacaga hafi y'urugo rw'umuturanyi numvise urusaku rudasanzwe rwavaga mu kiraro cy'inka, kubera ko inka yari ikuriwe, naketse ko iri kubyara, ariko nagiye kureba ntungurwa no kuhasanga umugabo nari nsanzwe nzi yambaye ubusa, ari gusambanya inka'

    Yatangaye cyane ndetse ababazwa n’ibyo yari amaze kubona maze yihutira gutabaza abaturanyi ngo baze barebe ibibaye. Ati: 'Twihutiye kuza ku kiraro nko dutabare inka, maze dusanga yayiboshye amaguru. 

    Mu gihe twahageraga, yagerageje gutoroka, icyakora imbaga y’abaturage bari bahuruye, bafite umujinya mwinshi, bahise bamufata maze batangira kumukubita. “

    Imbumi yavuze ko atari bwo bwa mbere uyu mugabo yari afatiwe mu bikorwa nk'ibi. Yagize ati 'Ni ubwa kabiri uyu mugabo afashwe ari gusambanya itungo

    Umwaka ushize, yafashwe ari gufata ku ngufu ihene ariko yabashije gutoroka, kuri iyi nshuro rero abaturage biyemeje gukora ibishoboka byose ngo ahanwe.'

    Nyir’inka yahotewe ni umugore witwa Leonida Angatia, akaba yavuze ko yari amaze igihe kinini akeka ko uyu mugabo ajya yinjira mu rugo rwe agahohotera inka ye ariko atari afite ikimenyetso simusiga kibyemeza. 

    Ati: “Uyu munsi yafatiwe mu cyuho. Imana ishimwe ko ibikorwa bye bibi byashyizwe ahagaragara bose babireba'.

    Angatia yasabye ko umuryango w'ukekwaho icyaha wamuha indi nka, avuga ko we n'abagize umuryango we badashobora kunywa amata cyangwa kurya inyama biva ku nka yanduye. 

    Ni mu gihe, kugeza ubu, ukekwa agifungiye kuri sitasiyo ya polisi, ari na ko iperereza rigikomeje.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152893/kenya-yafatiwe-mu-cyuho-ari-gusambanya-inka-ihaka-152893.html

  • Andi makosa muri Trace Awards: Juma Jux na Na… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya Trace Awards & Festival byatanzwe ku nshuro ya Kabiri mu birori byasize umugani byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025 i Zanzibar mu gihugu cya Tanzania, ahari hakoraniye ibihumbi by'abantu batashye batanyuzwe. 

    Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 24, aho umuhanzi Rema ariwe wihariye ibi bihembo kuko yatwaye ibihembo bitatu. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, abategura ibi bihembo batangaje ko ku nshuro ya mbere, bongeyemo ibyiciro bibiri by'abahanzi babiri b'imbere mu gihugu, Tanzania. 

    Babitangaje nyuma y'amakosa bari bakoze nyuma y'uko basibye ubutumwa bari banditse bagaragaza ko Juma Jux yatwaye igihembo cya 'Best Artist Tanzania', ubutumwa bugakurwaho mu buryo bwatunguranye.

    Hashize umwanya muto, Doctor Ulimwengu uhagarariye itsinda ry'abashinzwe inyungu za Juma Jux, yanditse ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko ibyakozwe na Trace Awards bishobora kugira ingaruka kuri uyu muhanzi, ndetse ko ari igikorwa cyateje urujijo no mu bafatanyabikorwa no mu bafana.

    Nyuma y'ubu butumwa bwe, Trace Awards yatangaje ko Juma Jux na Nandy batwaye ibihembo mu byiciro bitigeze bitangazwa mbere. Bavuze ko Juma Jux yatwaye igikombe cya 'Best Male Artist Tanzania'. Iki cyiciro nticyahataniwe.

    Batangaje kandi ko umuhanzikazi Nandy yatwaye igikombe cya 'Best Artist Tanzania'. Mbere, byari byatangajwe ko uyu mukobwa yatwaye igikombe cya “Best Female Artist Tanzania”. Iki cyiciro nacyo ntikigeze gihatanirwa mu byahataniwe.

    Uyu mwaka, ibihembo byagaragaje uko umuziki wa Afurika ukomeje kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga, aho Afrobeats, Amapiano, n'izindi njyana z'uyu mugabane zari ku isonga, kuko zabafashije abahanzi bazikora gutwara ibihembo.

    Itsinda rya Titom & Yuppe bo muri Afurika y'Epfo ryatwaye igikombe cy'indirimbo y'umwaka, babicyesha indirimbo yabo 'Tshwala Bam', yacuranzwe cyane ku isi yose kubera injyana yayo idasanzwe n'umudiho ugezweho.

    Rema wo muri Nigeria yegukanye igikombe cya Album y'umwaka (Album of the year), kubera indirimbo ye 'Heis', yerekanye uburyo ashoboye kuvanga Afrobeats n'injyana z'amahanga.

    Yatsindiye kandi n'igikombe cy'umuhanzi mwiza w'umugabo (Best Male Artist), agaragaza ko akomeje kuba umwe mu byamamare bikomeye muri Afurika. Ndetse n'igikombe cy'indirimbo nziza (Best Music Video) abicyesha indirimbo ye yise 'DND', yasohoye tariki 20 Ukuboza 2023.

    Indirimbo yahuriweho n'abahanzi (Best Collaboration) yegukanwe na Tam Sir & Team Paiya bo muri Côte d’Ivoire batsinze kubera indirimbo yabo 'Coup du Marteau', ifite umudiho wihariye n'ubuhanga bw'abayikoze.

    Igihembo cya Producer w'umwaka, cyegukanwe na P. Priime wo muri Nigeria, kubera uko yayoboye amashusho y'indirimbo 'MMS' ya Rema na Asake, igaragaza ubuhanga bwihariye mu gutunganya amashusho.

    Umubyinnyi wabyinnye neza kurusha abandi (Best Dancer) yabaye Makhadzi wo muri Afurika y'Epfo, aho yongeye kwemeza ko ari umubyinnyi w'umuhanga, abikesheje imyiyereko ye idasanzwe.

    DJ mwiza w'umwaka yabaye DJ Moh Green wo muri Algeria yatsindiye iki gihembo, agaragaza ko ari umwe mu bavanga umuziki bakomeye muri Afurika.

    Diamond Platnumz wo muri Tanzania yatwaye igikombe cya 'Best Global African Artist' abicyesha gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, atsindira iki gihembo.

    Umuhanzi w'injyana ya Hip-Hop mwiza yabaye Didi B wo muri Côte d’Ivoire. Yegukanye iki gihembo, kubera ubuhanga bwe mu miririmbire n'imirya ye iteye amabengeza.

    Umuhanzikazi w'umugore mwiza (Best Female Artist) yabaye Tyla wo muri Afurika y'Epfo. Yahawe iki gihembo, nk'ishimwe ry'ubushobozi bwe bwo guhanga umuziki wihariye.

    Umuhanzi mwiza w'indirimbo zihimbaza Imana: Mercy Chinwo wo muri Nigeria yegukanye iki gihembo kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwimbitse za 'Gospel'.

    Abatsinze mu byiciro by'uturere:

    Umuhanzi ukoresha ururimi rw'Igifaransa (Best French-Speaking Artist): Josey wo muri Côte d’Ivoire.

    Umuhanzi ukoresha ururimi rw'Icyongereza mu Burengerazuba bwa Afurika: Ayra Starr wo muri Nigeria. Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y'Amajyepfo yabaye Tyler ICU.

    Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y'Iburasirazuba yabaye Bien wo muri Kenya. Umuhanzi ukorera ururimi rwa Protugal, yabaye Chelsea Dinorath wo muri Angola.

    Ibihembo bya Trace Awards 2025 byongeye kugaragaza ko umuziki wa Afurika ukomeje kwaguka no gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

    Urutonde rw'abegukanye ibihembo muri Trace Awards yabaga ku nshuro ya Kabiri:

    1.Song of the Year

    Titom & Yuppe — 'Tshwala Bam' (South Africa)

    2.Album of the Year

    Rema — Heis (Nigeria)

    3.Best Collaboration

    Tamsir & Team Paiya — 'Coup du Marteau' (Ivory Coast)

    4.Best Music Video

    Meji Alabi — Rema 'DND' (Nigeria)

    5.Best Dancer

    Makhadzi (South Africa)

    6.Best DJ

    DJ Moh Green — 'Kelele' (Algeria)

    7.Best Hip Hop Artist (sponsored by Hot 97)

    Didi B (Ivory Coast)

    Pan-African Awards

    8.Best Global African Artist

    Diamond Platnumz (Tanzania)

    9.Best Male Artist

    Rema (Nigeria)

    10.Best Female Artist

    Tyla (South Africa)

    11.Best Live Performance

    Fally Ipupa (DRC)

    11.Best Producer

    P.Priime — 'MMS' (Nigeria)

    12.Best Gospel Artist

    Mercy Chinwo (Nigeria)

    Regional Awards

    13.Best Artist Eastern Africa

    Bien (Kenya)

    14.Best Artist (Western Africa Anglophone)

    Ayra Starr (Nigeria)

    15.Best Artist (Southern Africa)

    Tyler ICU (South Africa)

    16.Best Artist Francophone Africa

    Josey (Ivory Coast)

    17.Best Artist (Lusophone Africa)

    Chelsea Dinorath (Angola)

    International and Diaspora Awards

    18.Best Artist (Europe)

    Joe Dwet File (France/Haiti)

    19.Best Artist (Brazil)

    Duquesa (Brazil)

    20.Best Artist (Caribbean)

    Lea Churro (Reunion Island) 

    21.Best Artist (Indian Ocean)

    Barth (Reunion)

    22.Lifetime Achievement Award

    D'Banj

    Juma Jux yahawe igihembo cya Best Male Artist Tanzania atigeze ahatanira mu buzima bwe
    Nandy wari wahawe igikombe cya Best Artist Tanzania, yahindurirwe ahabwa igihembo cya Best Female Artist Tanzania








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152912/andi-makosa-muri-trace-awards-juma-jux-na-nandy-bahawe-ibikombe-batahataniye-152912.html

  • Menya ibihembo by’amafaranga ari gutangwa mur… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku Cyumweru gishize nibwo hatangiye gukinwa Tour du Rwanda ya 2025 aho haherewe kuri Prologue. Kuva uwo munsi kuzageza ejo ku Cyumweru isiganwa risoje hari ibihembo by’amafaranga biri guhabwa abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi.

    Kuri Prologue hahembwe abakinnyi 20 ba mbere aho bahawe amafaranga agera ku Mayero 1,380. Uwabaye uwa mbere yahawe Amayero 500, uwa kabiri ahabwa Amayero 250, uwa 3 ahabwa Amayero 150, uwa 4 ahabwa Amayero 100 naho uwa 5 ahabwa Amayero 75.

    Amafaranga yose hamwe ahembwa abitwaye neza kuva ku gace ka mbere kuzageza Tour du Rwanda ya 2025 irangiye arenga ibihumbi 20 by’Amayero.

    Uwegukanye agace ahabwa Amayero 1,100, uwa kabiri agahababwa Amayero 600, uwa 3 ahabwa Amayero 300, uwa kane agabahwa Amayero 200 naho uwabaye uwa gatanu agahabwa Amayero 150.

    Ikipe izaba yaritwaye neza ubwo isiganwa rizaba rirangiye izahembwa Amayero 1300, iya kabiri ihabwe Amayero 1000 naho iya gatatu ihabwe Amayero 800.

    Umukinnyi uzasoza isiganwa yaritwaye neza mu misozi kurusha abandi azahabwa Amayero 700, uwa kabiri ahabwa Amayero 500,uwa gatatu ahabwa Amayero 300, uwa Kane ahabwe Amayero 100 naho uwa Gatanu ahabwe Amayero 50.

    Umukinnyi uzaba waritwaye neza muri Sprint muri Tour du Rwanda 2025 azahabwa Amayero 700,uwa kabiri ahabwa Amayero 500, uwa gatatu ahabwr Amayero 300,uwa Kane ahabwe Amayero 100 naho uwa Gatanu ahabwe Amayero 50.

    Abakinnyi bakiri bato bazaba bitwaye neza kuva kuwa mbere kugeza kuwa Gatanu nabo bazahabwa ibingana gutya. Ni nako bizagenda kandi ku bakinnyi beza b’Abanyafurika.

    Ku bakinnyi beza b’Abanyafurika bakiri bato ,uwa mbere azahabwa Amayero 400, uwa kabiri ahabwe Amayero 300, uwa Gatatu ahabwe Amayero 150, uwa Kane ahabwe Amayero 100 naho uwa Gatanu ahabwe Amayero 50.

    Abakinnyi beza b’Abanyarwanda ho uwa mbere azahabwa Amayero 600, uwa kabiri ahabwe Amayero 450, uwa Gatatu ahabwe Amayero 300, uwa Kane ahabwe Amayero 150 naho uwa Gatanu ahabwe Amayero 50.

    Amafaranga azahabwa uzaba yabaye uwa mbere ju rutonde rusange ubwo isiganwa rizaba risojwe azahabwa agera ku bihumbi 3500 by’Amayero, uwa kabiri ahabwe Amayero 2000,uwa Gatatu ahabwe Amayero 1500, uwa Kane ahabwe Amayero 1000 naho uwa Gatanu ahabwe Amayero 800.

    Kuri rusange kuri uru rutonde rusange ubwo Tour du Rwanda ya 2025 izaba irangiye hazahembwa 20 ba mbere aho muri rusange bazahabwa agera ku Mayero 11,050.

    Muri rusange amafaranga azatangwa kuri ibi bihembo ni Amayero 46,100 naho wayashyira mu Manyarwanda akarenga miliyoni 68 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Kuri uyu Wa Gatandatu nibwo Tour du Rwanda ya 2025 irakomeza ku munsi wayo wa karindwi hakinwa agace ka Gatandatu karava i Nyanza, kerekeza kuri Canal Olympia, ku ntera y’ibilometero 131,5 mu muhanda unyura mu Bugesera.

    Uwegukanye agace ko kuwa Gatanu kahagurukiye i Rusizi kagasorezwa i Huye ni Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20, ukinira Ikipe ya UAE. 

    Ni mu gihe ugikomeje kwambara umwambaro w’umuhondo ari Umufaransa Joris Delbove wa TotalEnergies.

    Duarte Marivoet wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda ku munsi wejo yahawe Amayero 1,100

    Joris Delbove naramuka akomeje kwambara umwambaro w’umuhondo kuzageza ku munsi wa nyuma azahembwa agera ku Mayero 3500

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152908/menya-ibihembo-byamafaranga-ari-gutangwa-muri-tour-du-rwanda-ya-2025-152908.html

  • General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n'izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y'Imyaka 30 bica banasahura #rwanda #RwOT

    'General de Brigade'Ezéchiel Gakwerere wari umunyamabanga mukuru w'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, ni umwe mu bo M23 imaze gushyikiriza u Rwanda nyuma y'imyaka isaga 30 yica, asahura abakongomani, ari nako ategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ezéchiel Gakwerere uzwi ku yandi mazina nka Sibomana Stany na Julius Mokoko, ni Umunyarwanda wavukiye mu yahoze ari Komini Rukara, ubu kakaba ari akarere ka Kayonza mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya liyetona, akora mu ishuri rya ESO i Butare, aho yanagize uruhare mu gutsemba Abatutsi mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo, barimo n'Umwamikazi Rozaliya Gicanda.

    Ni umwe mu barwanyi ba FDLR bagize amahirwe yo gufatwa mpiri, kuko hari bagenzi be benshi basize agatwe mu mirwano hagati yabo na M23. Twibutse ko abajenosideri ba FDLR narwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo.

    The post General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n'izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y'Imyaka 30 bica banasahura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/general-de-brigadeezechiel-gakwerere-agejejwe-mu-rwanda-nyuma-yimyaka-30-yica-anasahura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=general-de-brigadeezechiel-gakwerere-agejejwe-mu-rwanda-nyuma-yimyaka-30-yica-anasahura

  • Gatsibo: Umuturage yikoreye uburyo bwo kuhira bimufasha guhinga mu bihembwe byose – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo utuye mu Mudugudu w'Icyerekezo mu Kagari ka Butiruka mu Murenge wa Remera yabigezeho nyuma y'amahugurwa anyuranye koperative ebyiri zo mu Karere ka Gatsibo zahawe binyuze mu mushinga SAPMP.

    Ntirivamunda avuga ko we na bagenzi be 20 bamaze ukwezi kose muri Koreya y'Epfo, basura abahinzi banyuranye n'amakoperative bareba ibyo babigiraho.

    Yavuze ko yabonye uburyo abahinzi baho bahora bahinga kandi abenshi biyoboreye amazi mu mirima yabo nta ruhare rwa Leta rurimo na we abigira umuhigo kuko yabonaga yabyikorera.

    Akivayo yitegereje umugezi uri nko muri metero 600 ufite isoko mu musozi, acukura inzira z'amazi zigenda zikagera mu murima we neza, na ho akora inzira zigera mu isambu yose nk'uko mu gishanga biba bimeze ku buryo igihe akeneye ko hajyamo amazi ahita ajyamo.

    Ati 'Navuyeyo njye aricyo gitekerezo mfite, ndaza hano hari ubutaka burimo ishyamba buri i musozi, ndaza ndarirandura ngenda ncamo imirenzo, nkurura amazi nyakura hirya ahantu hari amazi y''isoko nca imiferege nyakururira muri wa murima wanjye. Ubu nahinzemo imboga, soya n'ibijumba igihe cyose njye ngomba kuba ntera, nsarura mbagara ubu nta nzara nagira kandi nibura mpinga mu bihembwe bitatu mu gihe abandi bahinga bibiri.''

    Ntirivamunda ufite ubutaka busaga hegitari ebyiri avuga ko yifuza kujya ahahinga igihingwa kimwe nyuma yo kubona ko aribyo byamufasha kwiteza imbere.

    Gukurura aya mazi mu murima we byamutwaye asaga miliyoni 5 Frw kuko yashyizeho abakozi bakagenda bacukura inzira z'amazi.

    Yavuze ko kujya muri Koreya akareba uko abandi bahinzi bahinga byamufunguye mu bwonko ku buryo ubumenyi yahakuye azabukoresha mu kwiteza imbere no gukora ubuhinzi buvuguruye.

    Kamali Felicien we avuga ko amahugurwa yaherewe muri SAPMP yatumye amenya kwikorera ifumbire y'imborera aho kuri ubu asigaye ayikorera akayigurisha.

    Mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A, Kamali yakoze ifumbire yagurishije ibihumbi 550 Frw, kongeraho indi yikoreye yagiye ashyira mu mirima ye kugira ngo abashe kubona umusaruro mwiza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko bishimira ko abahinzi babo bongerewe ubumenyi, bagahuzwa n'amasoko ndetse hakaba n'ibishanga byatunganyijwe ku buryo abahinzi basigaye bahinga bakeza.

    Ati 'Natwe rero tuzakomeza kuba hafi y'abahinzi kugira ngo ubumenyi babonye bazabusangiza n'abandi, turashaka ko izindi koperative dufite zizajya zikura ubumenyi kuri aba ngaba babubonye.''

    Koperative ya CAPRORE Intambwe yo mu Murenge wa Remera n'indi iginga ibigori mu Murenge wa Gasange ihinga, ni zo zafashijwe kongera umusaruro bava ku kweza toni 1,7 kuri hegitari bagera kuri toni eshanu, bahuza n'amasoko, bigishwa gufata neza umusaruro ndetse bamwe muri bo bakorera urugendo shuri muri Koreya y'Epfo mu kureba uko abahinzi baho bahinga.

    Ntirivamunda avuga ko kuri ubu yifuza kuba umuhinzi w’icyitegererezo

    Ibihingwa birimo amashu n’izindi mboga nibyo asigaye ahinga mu bihembwe bitatu

    Amazi yayakuye muri metero zirenga 600 ayakururira mu murima we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umuturage-yikoreye-uburyo-bwo-kuhira-bimufasha-guhinga-mu-bihembwe

  • Chelsea yiteguye gusinyisha Denner Evangelista, impano ikomeye yo muri Brazil #rwanda #RwOT

    Chelsea iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe Denner Evangelista, umukinnyi w'imyaka 17 yamavuko ukomoka muri Brazil, muri iyi weekend. Nk'uko byatangajwe na @venecasagrande, uyu mukinnyi wa Corinthians azagurwa akabo ka miliyoni €15, harimo n'inyongera zishobora kwiyongeraho bitewe n'imyitwarire ye.

    Uyu musore ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri shampiyona ya Brazil, bikaba byitezwe ko azinjira muri Chelsea guhera mu mwaka wa 2026. Ibi bijyanye n'amategeko ya FIFA atemerera abakinnyi batarageza imyaka 18 yamavuko kujya i Burayi bataruzuza imyaka yemewe.

    Corinthians izagumana ingingo yo kugurisha (sell-on clause), bivuze ko izabona amafaranga mu gihe Chelsea yaba imugurishije mu yindi kipe mu bihe bizaza.

    Chelsea ikomeje kugenda isinyisha impano zikiri nto hirya no hino ku Isi, igamije kubaka ikipe ikomeye y'ejo hazaza.

    Uyu mukinnyi afite umwihariko mu gucunga neza umupira hagati mu kibuga, akaba azwiho gukina umupira wihuta no gufasha mu buryo bwo gutanga imipira ibyara ibitego. Abafana ba Chelsea bazakomeza gutegereza kureba niba azagera ku rwego rwo gukina mu ikipe ya mbere igihe azaba ageze i Londres.

    Ese Evangelista azaba igisubizo mu kibuga hagati muri Chelsea? Ibyo bizagaragazwa n'igihe!

    Source : https://kasukumedia.com/chelsea-yiteguye-gusinyisha-denner-evangelista-impano-ikomeye-yo-muri-brazil/

  • Marco Asensio na Marcus Rashford bakomeje kugaragaza impinduka mu gusatira izamu #rwanda #RwOT

    Mu mikino ibiri iheruka, Marco Asensio yerekanye ko ari umukinnyi wihariye mu kibuga, atsinda ibitego bine ndetse agatanga imipira itatu yavuyemo ibitego. Uyu mukinnyi ukina asatira, yagaragaje ubuhanga budasanzwe, ibintu byatumye abafana ndetse n'abasesenguzi b'umupira w'amaguru bamuvugaho cyane.

    Ku rundi ruhande, Marcus Rashford nawe ntiyasigaye inyuma, atanga imipira itatu yavuyemo ibitego, bigaragaza ko ubufatanye hagati y'aba bakinnyi bombi buri gutanga umusaruro udasanzwe.

    Gutsinda ibitego bine mu mikino ibiri si ibintu bisanzwe, bikaba bigaragaza ko Asensio ari mu bihe bye byiza, kandi ko arimo gukina ku rwego rwo hejuru.

    Mu mikino ibiri iheruka, Marco Asensio yerekanye ko ari umukinnyi wihariye mu kibuga, atsinda ibitego bine ndetse agatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.

    Iyo witegereje amasezerano yabo yo muri Mutarama, ni gute wayagereranya uhereye kuri 1 kugera ku 10? Ese abakinnyi bashya binjiye mu makipe atandukanye bagaragaje impinduka zikomeye nk'izo? Kugira umukinnyi ushobora gutsinda ibitego no gutanga assists nk'izi bitanga icyizere kinini ku kipe ye.

    Buri mukino Asensio akinamo muri iyi minsi, agaragaza ubuhanga bwe, kandi niba akomeje gukina kuri uru rwego, nta kabuza azaba umwe mu bakinnyi bafite impinduka zikomeye muri shampiyona.

    Rashford nawe akomeje kugaragaza ko ari umukinnyi ugira uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego, haba ari we ubitsinda cyangwa afasha gutanga imipira.

    Mu gihe ibirimo kuba ubu bishimishije, ikibazo kigumaho: Ese Asensio azakomeza gutanga ikizere mu inshundura? Rashford azakomeza kuba imbarutso y'ibitego? Ibi ni byo bigiye gukomeza gukurikiranwa mu mikino iri imbere!

    aba bakinnyi bombi bakomeje kwigaragaza nk'imbaraga zikomeye, kandi uko imikino izagenda ishira, bizagaragara neza niba koko bazakomeza gutanga umusaruro udasanzwe.

    Source : https://kasukumedia.com/marco-asensio-na-marcus-rashford-bakomeje-kugaragaza-impinduka-mu-gusatira-izamu/

  • Elon Musk yibarutse umwana wa 14, akaba ari uwa Kane abyaranye na Shivon Zilis #rwanda #RwOT

    Umushoramari w'umuherwe Elon Musk yongeye kwibaruka umwana wa 14, akaba ari uwa Kane yabyaranye na Shivon Zilis, umuhanga mu bijyanye n'ubwenge bw'ubukorano (Artificial Intelligence). Uyu mwana wavutse aherutse guhabwa izina rya Seldon Lycurgus.

    Elon Musk, uzwiho kugira abana benshi n'icyifuzo cyo kongera umubare w'abaturage ku isi, akomeje kororoka no gufasha kuzamura ubwonko bw'ikiremwamuntu.

    Shivon Zilis, umubyeyi w'uyu mwana, ni umwe mu bayobozi bakuru ba xAI, ikigo cyashinzwe na Musk mu rwego rwo guteza imbere ubwenge bw'ubukorano.

    Uyu mwana mushya yinjije Musk mu mubare w'ababyeyi bafite abana benshi mu cyiciro cy'abaherwe. Perezida wa Tesla, SpaceX na xAI asanzwe afitanye abana n'abandi bagore batandukanye, barimo Justine Musk na Grimes.

    Binyuze mu bikorwa bye n'ubuzima bwe bwite, Musk akomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry'ikoranabuhanga, atanga icyifuzo cy'uko abantu bakwiye kororoka cyane.

    Uyu mwana mushya aje akurikira impanga ebyiri Musk na Zilis babyaranye mu mwaka wa 2021.

    Source : https://kasukumedia.com/elon-musk-yibarutse-umwana-wa-14-akaba-ari-uwa-kane-abyaranye-na-shivon-zilis/

  • Perezida wa Rayon Sports yashyize ukuri hanze ku makuru yuko Robertinho yirukamwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yahakanye amakuru yavugwaga ko ubuyobozi bw'ikipe buri gutekereza kwirukana umutoza w'umunya-Brazil, Robertinho. Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y'uko Rayon Sports yanganyije na Amagaju igitego 1-1 kuri Stade ya Huye.

    Mu kiganiro yahaye InyaRwanda dukesha iyi nkuru, kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Gashyantare 2025, Twagirayezu yavuze ko nta mpamvu yatuma birukana umutoza uri ku mwanya wa mbere muri shampiyona. Yagize ati: 'Robertinho ari ku mwanya wa mbere, kandi asigaje imikino itarenze 12. Nubwo hari ibyo ashobora kunanirwa, ntitwakwihutira kumwirukana kuko umupira w'amaguru ni uguhangana.'

    Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko amakipe yose ahura n'ibihe bigoye, ndetse atanga urugero rw'uko na APR FC, mukeba wabo ukomeye, yigeze kunanirwa gutsinda Amagaju i Huye. Yashimangiye ko Robertinho akora uko ashoboye kandi kugeza ubu ari we uhiga abandi mu gutsinda.

    Nubwo hari abavuga ko Robertinho ashobora kwirukanwa, Rayon Sports ifite imikino ikomeye imbere yayo. Ku itariki 2 Werurwe izahura na Gasogi United, naho ku itariki 9 Werurwe icakirane na APR FC. Iyi mikino ishobora gutanga ishusho nyayo y'ahazaza h'uyu mutoza mu ikipe.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-rayon-sports-yashyize-ukuri-hanze-ku-makuru-yuko-robertinho-yirukamwe/

  • Adel Amrouche mu nzira zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Adel Amrouche, wahoze ari umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Kenya, yamaze kumvikana na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo kugira ngo atoze Amavubi. Uyu mutoza ukomoka muri Algeria, akaba anafite ubwenegihugu bw'u Bubiligi, ni we watoranyijwe mu batoza batatu batoranyijwe mu rutonde rurerure rw'abifuzaga uwo mwanya. FERWAFA ivuga ko uyu mutoza ari igihamya cy'icyerekezo gishya cy'ishyirahamwe, aho bashaka abatoza bafite ibigwi n'ubushobozi bwo guteza imbere ikipe y'Igihugu.

    Amrouche afite ubunararibonye mu gutoza amakipe yo muri Afurika. Yigeze guhagarikwa na CAF kubera amagambo yatangaje mu gikombe cya Afurika giheruka, ariko yari umwe mu mpuguke eshanu zifatanya na Arsène Wenger mu guteza imbere umupira w'amaguru ku Isi. Yatoje u Burundi hagati ya 2007 na 2012, aho yafashije abakinnyi barenga 15 kubona amakipe i Burayi, barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza. Yanatoje Kenya ayihesha igikombe cya CECAFA cya 2014, ndetse ajyana Tanzania mu gikombe cya Afurika akoresheje ikipe y'abakinnyi bakiri bato.

    Uyu mutoza afite Licence ya UEFA Pro, kandi yari asanzwe ari umwe mu batoza b'inzobere mu Bubiligi, aho yatozaga abandi batoza barimo Luc Eymael wigeze gutoza mu Rwanda. FERWAFA yizeye ko ubunararibonye bwe buzafasha Amavubi kuzamuka ku rwego mpuzamahanga.

    Amavubi ari kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, aho bazakina na Nigeria ku wa 17 Werurwe ndetse na Lesotho ku wa 24 Werurwe. Iyo mikino izabera kuri Stade Amahoro, kandi Amrouche ashobora kuzaba ayoboye Amavubi muri iyo mikino.

    Source : https://yegob.rw/adel-amrouche-mu-nzira-zo-gutoza-ikipe-yigihugu-amavubi/