Blog

  • Adel Amrouche umutoza mushya wAmavubi ni mun… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru itariki 2 Werurwe 2025 ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Umunya-Algeria, Adel Amrouche ari we mutoza mushya w'Amavubi asimbuye Frank Spittler. Azungirizwa na Eric Nshimiyimana ndetse n'Umudagekazi Dr Carolin Braun.

    Amrouche, umutoza ukomoka muri Algeria ariko ufite ubwenegihugu bw'u Bubiligi, yagize urugendo rudasanzwe rwamugejeje ku rwego rw'abatoza bakomeye muri Afurika.

    Adel Amrouche yavukiye i Kouba, muri Algeria, ku itariki ya 7 Werurwe 1968. Yatangiye gukina umupira w'amaguru akiri muto, ahitamo gukina mu kibuga hagati nk'umukinnyi ushinzwe kurinda ba myugariro (Defensive Midfielder).

    Adel Amrouche yanyuze mu makipe akomeye nka CR Belouizdad na JS Kabylie mu gihe cy'ubuto bwe, akomeza kwigaragaza muri OMR El Anasser, USM Alger ndetse aza no gukina mu Burayi muri Favoritner AC (Austria), RAA Louvière, RAEC Mons, Termonde, na SK Lombeek-Liedekerke zo mu Bubiligi.

    Nyuma yo guhagarika gukina umupira, Amrouche yahisemo kwinjira mu mwuga w'ubutoza. Yatangiye nk'umuyobozi wa tekinike muri FCA Brussels mu 1995, ahava yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise aho yamaze imyaka itandatu akora nk'umuyobozi wa tekinike.

    Nyuma yo kwigaragaza nk'umutoza ushoboye mu Burayi, yerekeje muri Afurika aho yatangiye gutoza DC Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu 2004, yahawe inshingano zo gutoza Ikipe y'Igihugu ya Guinée Equatoriale, ariko ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Gençlerbirliği SK yo muri Turikiya, nyuma yaho agasubira muri Motema Pembe.

    Adel Amrouche yakomeje kugenda yerekana ubuhanga bwe nk'umutoza, ahabwa amahirwe yo gutoza Burundi kuva mu 2007 kugeza mu 2012, aho yafashije iyi kipe kuzamuka ku rwego mpuzamahanga. 

    Nyuma y'iyi myaka, yerekeje muri Kenya, ayifasha kubona umwanya mwiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup mu 2013.

    Nyuma y'akazi keza yakoze muri Kenya, yaje gutoza amakipe n'ibihugu bitandukanye harimo Libya (2018), Botswana (2019 – 2022), Yemen (2022 – 2023), Tanzania (2023 – 2024), ndetse ubu akaba ari umutoza mushya w'Amavubi, ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

    Amrouche ni umutoza uzwiho kugira imyumvire ikomeye ku miyoborere y'amakipe, ndetse agashyira imbaraga mu gushyiraho uburyo bwo gukina bugendeye ku ngufu, ubuhanga n'ikinyabupfura. 

    Akunda gukoresha abakinnyi bafite ubuhanga bwo gukina umupira muto kandi basatira banyuze mu mpande.

    Mu bihe bye nk'umutoza, yakunze kunengwa ku kuba afite imyitwarire ikomeye, ariko nabyo byamufashije gukomeza kuba umutoza ushakishwa n'amakipe atandukanye. 

    Afite impamyabumenyi y'Ubutoza ya UEFA Pro License, akaba yarize muri Higher Institute of Science and Technology of Sport.

    Ku wa 2 Werurwe 2025, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Amrouche ariwe mutoza mushya w'ikipe y'igihugu. 

    Ibi byateye amatsiko abakunzi b'Amavubi, kuko benshi bagize amatsiko y'uburyo azafasha ikipe kuzamura urwego no kubona itike yo kwitabira amarushanwa akomeye.

    Adel Amrouche mu nshingano zo gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda afite akazi gakomeye ko gusigasira ibyagezweho n'umudage Trossten Frank Spitller ubwo yatozaga u Rwanda. 

    Uyu mutoza asanze u Rwanda ruyoboye itsinda C mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi cya 2026 kizakinirwa muri USA, Canada na Mexico. 

    Muri iryo tsinda u Rwanda ruri imbere y'ibihugu by'ibihangange nka Nigeria, Benin, South Africa, Lesotho na Zimbabwe.

    Umutoza mushya w’Amavubi Adel Amrouche niwe uhanzwe amaso kujyana u Rwanda mu gikombe cy’isi

    Adel Amrouche ni we mutoza mushya w’u Rwanda

    Ku Cyumweru ni bwo Adel Amrouche yatangajwe nk’umutoza mushya w’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153014/adel-amrouche-umutoza-mushya-wamavubi-ni-muntu-ki-153014.html

  • Rayon Sports mu bibazo uruhuri mbere yo gucak… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe Saa Kumi n’Ebyiri nibwo ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Stade Amahoro.

    Amatike y’uyu mukino yamaze kujya hanze aho ahasanzwe hejuru ari 3000 Frw, ahasanzwe hasi hakaba ari 5000 Frw,VIP ikaba 30,000 Frw,VVIP ikaba 50,000, Executive Seats ikaba 100,000 Frw naho SKY Boxes ikaba ari 1,000,000 Frw.

    Mbere y’uko uyu mukino ukinwa Rayon Sports iri mu bibazo bitandukanye itakabaye yifuza kubamo mbere yo guhura na mukeba w’ibihe byose .

    Ibibazo mu buyobozi 

    Ubwo ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwatorwaga mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize wa 2024,  benshi batunguwe no kubona hatowe abayobozi b’inzego ebyiri aho bamwe bagiye mu rwego rw’ikirenga naho abandi bandi bagahabwa kuyobora umuryango wa Rayon Sports.

    Ibi byateye benshi kwibaza niba ibi bihanga bibiri bitazarwanira mu nkono imwe ndetse hibazwa n’inshingano za buri rwego gusa aba bayobozi bo bakerekana ko ibintu bisobanutse ndetse nta kibazo kizabamo.

    Mu minsi ya mbere ubumwe bw’Aba-Rayon bwari bwose gusa bidatinze uwitwa Munyakazi Sadate wari watorewe kujya mu rwego rw’ikirenga yerekanye ko bitazoroha aba atangiye kwandikira ikipe ayishyuza amafaranga yayigurije mu myaka 5 ishize ndetse ibyo kuyiba hafi birangira ubwo.

    Abandi basigaye bakomeje gusenyera umugozi umwe berekana ko ibya Sadate batabyitayeho gusa uko iminsi yagiye igenda hatangira kuvuka ibibazo muri bo.

    Byatangiye ku isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ryo mu kwezi kwa Mbere aho bamwe bashakaga abakinnyi bamwe naho abandi ntibabashake.

    Ibibazo byakomereje mu nama y’inteko rusange idasanzwe yabaye mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kabiri aho habayeho ukutumvikana gukomeye ku bijyanye n’amategeko mashya yarimo aratorwa.

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ubu hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamaze kuva ku rubuga rwa Whatsapp bahuriragaho ndetse ngo harimo bamwe bifuza ko Twagirayezu Thaddée uyobora umuryango wa Murera yakweguzwa hagashyirwaho undi muyobozi naho abandi bo bakifuza kwegura ubwabo.

    Ntabwo ari ibibazo byo kutimvikana biri mu buyobozi bwa Rayon Sports gusa kuko harimo n’ibyo kudaha abafana ibyo babemereye. Mbere y’uko imikino yo kwishyura ya shampiyona itangira, bari bemereye ikipe imodoka ndetse no kugura abakinnyi bakomeye gusa birangira nta na kimwe gikozwe.

    Kuri ubu muri Rayon Sports haravuhwamo ibibazo mu buyobozi 

    Ibibazo mu batoza

    Ikipe ya Rayon Sports igiye gucakirana na APR FC ifite ibibazo mu batoza aho uwari umutoza w’ungirije,Quanane Sellami yayisezeyeho avuga ko agiye kwita ku mugore we urwariye iwabo muri Tunisia.

    Nubwo ariyo mpamvu uyu mutoza yatanze ariko amakuru avuga ko nawe atari amaze iminsi yishimiye uburyo afatwamo aho ngo mu minsi yashize abakinnyi n’abandi bahembwe umushara w’ukwezi kwa Mutarama gusa we ntahembwe.

    Ntabwo ari ibi gusa kuko bivugwa ko umutoza Mukuru muri Rayon Sports, Robertinho atumvukana n’uwongerera imbaraga abakinnyi, Lebitsa Ayabonga uheruka kugarurwa.

    Ni nyuma y’uko kandi mu minsi yashize byavuzwe ko Robertinho ashobora kwirukanwa bitewe nuko ikipe idafite umusaruro mwiza ndetse abakinnyi bakaba bamaze iminsi batishimiye uburyo abatozamo.

    Ibibazo mu bakinnyi 

    Ikipe ya Rayon Sports yitegura gucakirana na APR FC ifite ibibazo mu bakinnyi aho bamwe mu nkingi zayo za mwamba bavunitse.

    Rutahizamu uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri iyi kipe ndetse akaba ari nawe uyoboye abandi muri shampiyona,Fall Ngagne yagize ikibazo cy’imvune gituma azamara uyu mwaka wose w’imikino adakina ndetse yabazwe ku wa Gatandatu.

    Kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin nawe yaravunitse dore ko imikino ibiri ya shampiyona iheruka kongeraho n’ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro ntabwo yigeze ayikina. 

    Inkuru nziza kuri uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira we nuko yatangiye imyitozo ndetse akaba yiteguye kuzakina na APR FC.

    Mu bandi bakinnyi bavunitse harimo Youssou Diagne na Souleymane Daffe kandi bose basanzwe babanza mu kibuga.

    Usibye aba bavunitse kandi , abakinnyi iyi kipe yaguze mu kwezi kwa Mbere ntabwo baragaragaza ko hari kinini bayifasha dore ko usibye Souleymane Daffe na Biramahire Abbedy abandi bo batarabona n’unwanya uhagije wo gukina.

    Ibibazo mu musaruro 

    Bimwe mu bibazo bikomeye ikipe ya Rayon Sports ifite kugeza ubu harimo n’iby’musaruro udahagaze neza kubera ko mu mu mikino itanu iheruka ya shampiyona ifitemo intsinzi imwe gusa.

    Yatsinzwe na Mukura VS,inganya na Musanze FC,itsinda Kiyovu Sports,inganya n’Amagaju FC ndetse inangana na Gasogi United.

    Bivuze ko mu manota 15 yashobokaga yabonyemo amanota 6 gusa ibyanatumye yararushaga mukeba wayo amanota 5 none kuri ubu hakaba harimo amanota 2 gusa.  

    Ubwo umukino wo ku Cyumweru Rayon Sports idacunze neza ushobora kuzasiga ivuye ku mwanya wa mbere ndetse igahita itangira no kugenda iva ku gikombe gake gake. APR FC iramutse itsinze yahita ifata umwanya wa mbere ubundi ikayirusha inota rimwe.

    Rayon Sports ibintu byose bikomeze neza

    Mu batoza ba Rayon Sports haravugwamo ibibazo aho Quanane Sellami wungirije Robertinho we yamaze no gusezera

    Twagirayezu Thaddée we yatangaje ko bigoye kwitegura gukina na APR FC mu minsi 9 gusa

    Rayon Sports igiye gukina na APR FC ifite ibibazo by’imvune 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153010/rayon-sports-mu-bibazo-uruhuri-mbere-yo-gucakirana-na-apr-fc-153010.html

  • Bull Dogg yarinangiye? Kuki The Ben akimusaba… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yari itegerejwe mu buryo bukomeye. Byanatumye, na n’uyu munsi The Ben akiyibazwaho, akavuga ko asaba imbabazi mugenzi we Bull Dogg kubera ko itigeze ijya hanze mu gihe we yabishakaga. Ubu, ibitse mu kabati, n’ubwo bigoye kumenya nyiri ako kabati. 

    Uti byagenze gute? 

    Mu 2021, nibwo Bull Dogg na The Ben batangaje ko bari gukorana indirimbo, kandi ko izaba idasanzwe mu rugendo rwabo rw’umuziki. Ni nyuma y’indirimbo ‘Impfubyi’ bakoranye yari imaze igihe ica ibintu hirya no hino.

    Iyi ndirimbo ‘Impfubyi’ kugira ngo bayikorane, byabaye mu buryo bw’impanuka, kuko Bull Dogg yigeze kuvuga ko bayikoranye bombi bataziranye.

    Mu kiganiro na ‘Don Podcast’ hari aho Bull Dogg yagize ati 'Urumva Lick Lick na The Ben bari inshuti, umunsi umwe The Ben yari kuri studio yumva indirimbo arayikunda ariko ntiyashima inyikirizo Lick Lick yari yakoze amusaba ko yayisubiramo. 

    Mvuye mu ngando ngeze kuri studio nasanze yararangiye imeze neza bansaba ko nashyira The Ben mu itangira ryayo!'

    Yasobanuye ko iyi ndirimbo yasohotse, hanyuma amenyana na The Ben bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo kimwe. 

    Ati 'Aho naviriye mu ngando naje gutumirwa mu gitaramo ngihuriramo na The Ben, ntabwo twari twarigeze dutegura kuririmbana iyi ndirimbo ku rubyiniro. Mu gihe rero nari ndi kuririmba nagiye kubona mbona arazamutse numva birandenze.'

    Nyuma y’iyi ndirimbo, buri umwe yakomeje imishinga kugeza ubwo mu 2021 batangazaga ko bagiye kongera gukorana indirimbo.

    Amakuru agera kuri InyaRwanda agaragaza ko The Ben yatangiye gukorana iyi ndirimbo na Bull Dogg, ari no mu mishinga y’indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 24 ku rubuga rwa Youtube.

    Kuva muri Nyakanga 2022, Bull Dogg yahise atangira kuganira n’itangazamakuru agaragaza ko yahemukiwe na The Ben nyuma y’uko bakoranye indirimbo ariko ntisohoke.

    Ku wa 21 Ukwakira 2022, yabwiye MIE Empire ko The Ben yamuhemukiye mu buryo bukomeye kuko indirimbo bakoranye itigeze isohoka, nyamara barakoze buri kimwe.

    Ushingiye ku gihe yabitangarije, hari hashize amezi atandatu indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond isohotse. Bivuze ko yari yamaze kwemeranya na The Ben kudasohora iyi ndirimbo.

    Ari muri kiriya kiganiro, Bull Dogg yavuze ko atazongera kuvuga ukundi ku kibazo cye na The Ben kuko yamuhemukiye. 

    Ati “Reka mbabwize ukuri. Uriya mutipe yarananiye, yarananije, naramwihoreye kandi sinzongera kubivugaho. Indirimbo ifite amashusho yararangiye na hano ndayifite kuri telefoni.'

    Kuva kiriya gihe, abantu bari batarumva ijambo rya The Ben, ku cyatumye iyi ndirimbo idasohoka, kugeza ubwo ku wa 9 Gicurasi 2024 yabwiraga itangazamakuru ko yandikiye Bull Dogg ubutumwa bumusaba imbabazi.

    Ati 'Bull Dogg naramwandikiye, musaba imbabazi. Muri iki gihe ntabwo ari ugusohora indirimbo uko wishakiye, habanza kubaho kuganira kuri sosiyete izacuruza iyo ndirimbo yaba iyanjye cyangwa se iya Bull Dogg. Ndi umufana wa Bull Dogg, turi umuryango. Ndabizeza ko tuzakora indirimbo mu gihe gikwiriye, igasohoka kandi izagera ku Banyarwanda.'

    Imyaka ine irashize, ariko The Ben aracyasaba imbabazi 

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, The Ben yagarutse i Kigali avuye mu rugendo i Zanzibar muri Tanzania ahatangiwe ibihembo bya 'Trace Awards' byihariwe na Rema wo muri Nigeria.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru akigera i Kigali, uyu mugabo yongeye kubazwa ku ndirimbo ye na Bull Dogg, asubiza ko tariki 14 Ukuboza 2024, yongeye kwandikira no kuvugana n'uyu muraperi amusaba imbabazi, kandi yizeye ko yamubabariye.

    Ati “Njyewe nk’umuntu nakoze iby’umuntu yakora. Nahamagaye Bull Dogg inshuro nyinshi. Ubwo mperuka ni tariki 14 Ukuboza 2024 nsaba imbabazi Bull Dogg, ubwo ni indi nshuro kuko nari narazimusabye mbere.”

    The Ben yavuze ko ariwe wasabye Bull Dogg ko indirimbo bakoranye itasohoka, bitewe n'uko yiteguraga gusohora 'Why' yakoranye na Diamond.

    Avuga ati 'Bull Dogg yifuzaga ko tuyisohora mu gihe twari tugiye gusohora ‘Why’ (yakoranye na Diamond) nsa nk’umugira inama, ndamubwira nti Bull Dogg nidusohora indirimbo igasohokana na ‘Why’ iraza kuzimirira muri ‘Why’ kuko abantu bari bayiteze cyane.”

    Yavuze ko yubaha Bull Dogg kandi “ndamusaba imbabazi nanone.” The Ben avuga ko yiteguye gukora buri kimwe cyose cyatuma umubano we na Bull Dogg wongera gushibuka. Ati 'Namubwiye ko niteguye gukora kintu cyose cyatuma njye nawe twongera kuzana ubuvandimwe bwacu, arambwira ati agiye kubitekerezaho.”

    The Ben yumvikanishije ko yiteguye kwishyura indirimbo mu gihe cyose Bull Dogg yaba yamaze kwakira mu mutima we kurenga ibyabatandukanya. Ati “Niteguye kubikora. Kuko njye nita ku kintu cyampuza n’umuntu kurusha icyantandukanya nawe. Nditeguye ijana ku ijana.”

    Yavuze ko yagiye anandikira ubutumwa bwo kuri Instagram, Bull Dogga amusaba imbabazi ‘kandi nawe arabibona, kandi buri gihe mpora mbivuga’.

    Bull Dogg yarinangiye?

    Ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena yamurikiyemo Album ye “Plenty Love” iriho indirimbo 12.

    Mu bahanzi bamufashije ku rubyiniro, harimo n’itsinda rya Tuff Gang ritagaragayemo Bull Dogg wari witezwe na benshi.

    Nyuma y’uko atagaragaye ku rubyiniro, havuzwe byinshi bijyanye n’uko uyu muraperi atitabiriye igitaramo cy’uyu muhanzi ahanini bitewe n’ibibazo bafitanye bishamikiye ku ndirimbo ‘Rotate’ bari barakoranye.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na 3D TV, Bull Dogg yumvikanishije ko yarenze ibibazo yagiranye na The Ben kuko bimaze igihe kinini. Ariko kandi yumvikanishije ko The Ben atigeze amutumira, kandi yubaha amahitamo ya buri umwe.

    Ati “Ibyo ngibyo ni ibintu bya kera byarangiye. Ubwo nyine ubushuti bwararangiye. Ikindi hano mu muziki aba ari ibintu by’inyungu cyane, urabyumva nyine hari igihe umuntu mushobora kubana ku bw’inyungu runaka, zarangira agakomeza.”

    Akomeza ati “Nta mfitanye na The Ben. Nta kibazo mfitanye n’umuntu uwo ari we wese. Umuntu akora ibintu mu buryo bwe. Byaba ikibazo ari uko hari ibyo yangombaga akaba yarabinyimye.”

    Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Bull Dogg yagaragaje ko atinangiye umutima, ashimangira ko nta kibazo afitanye na The Ben. Ati “Nta kibazo mfitanye n’umugabo [Yirinze kumuvuga mu izina] ariko njyewe ‘wangu’ (nshuti).”

    Bull Dogg yatangaje ko nta kibazo afitanye na The Ben 'yirinze kumuvuga mu izina' n'ubwo imyaka ine ishize bakoranye indirimbo ikibitse mu kabati 

    The Ben yongeye gusaba imbabazi, yumvikanisha ko Bull Dogg ataramubabarira, ariko kandi yiteguye gukora buri kimwe cyatuma biyunga 

    The Ben yavuze ko ariwe wasabye Bull Dogg kudasohora iyi ndirimbo bitewe n'uko yitegura gusohora indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN UBWO YARI AGEZE MU RWANDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153020/bull-dogg-yarinangiye-kuki-the-ben-akimusaba-imbabazi-kandi-imyaka-ine-ishize-video-153020.html

  • The Ben yavuze ku ndirimbo yakoranye na Dia… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ubwo yari avuye i Zanzibar muri Tanzania mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards byahuje ibihumbi by'abantu, ndetse n'ibyamamare binyuranye muri Afurika.

    The Ben yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025. Yasobanuye ko ubwo yari muri Tanzania mu mpera za Gashyantare 2025, ari nabwo yakoranye indirimbo ya Kabiri na Diamod, kandi ko izasohoka vuba aha. 

    Yasobanuye ko bateganya gusohora iyi ndirimbo mu mpeshyi, kandi ko muri iki gihe bari kuyikoraho mu bijyanye n'amashusho. Ati 'Ahubwo muyitege mu mpeshyi. Video ntabwo turayikoraho. Ntabwo turayirangiza, ariko uko byagenda kose bizasohokana.'

    The Ben atangaje isohoka ry'indirimbo ye ya Kabiri na Diamond, nyuma y'uko bakoranye indirimbo 'Why' imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 24, aho yagiye hanze tariki 4 Mutarama 2022.

    Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, cyane cyane muri Afurika y'Iburasirazuba. Gukorana na we bifasha The Ben kumenyekana kurushaho ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igiswahili nka Tanzania, Kenya, na Uganda.

    Diamond afite igikundiro gikomeye, bityo gukorana indirimbo na we bituma n'abafana be bamenya The Ben, bikazamura umubare w'abamukurikirana no kumva ibihangano bye, unashingiye ku bigaragazwa n'imibare ye muri rusange.

    Diamond kandi ni umwe mu bahanzi bageze kure mu muziki wa Afurika, akaba ari n'umwe mu bafite ibigo bikomeye bikora umuziki nka Wasafi. Gukorana na we bivuze gukora ku rwego ruhanitse haba mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho.

    Indirimbo ya The Ben na Diamond yitezweho kandi kuba inkuru nini mu itangazamakuru rya Afurika, bityo bikamufasha gukomeza kuba mu mwuka wa muzika no kuguma mu biganiro by'abakunda umuziki.

    Diamond ari mu bahanzi binjiza amafaranga menshi mu muziki. Gukorana na we bituma indirimbo icurangwa cyane ku ma radiyo, ku ma TV, no ku mbuga zigurisha umuziki nka Boomplay, Apple Music na Spotify. Ibyo byose bivuze inyungu nini kuri The Ben.


    The Ben yatangaje ko indirimbo ya Kabiri yakoranye na Diamond izasohoka mu mpeshyi

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153008/the-ben-yavuze-ku-ndirimbo-yakoranye-na-diamond-nigihe-izasohokera-153008.html

  • Rayon Sports mu bibazo bikomeye cyane mbere yo guhura na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bikomeye mbere y'umukino ukomeye uzayihuza na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025. Uyu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda uzabera kuri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n'Ebyiri. Amatike yatangiye kugurishwa, aho igiciro kiri hagati ya 3,000 Frw (ahasanzwe hejuru) na 1,000,000 Frw (SKY Boxes). Gusa Rayon Sports ifite ibibazo bikomeye mu buyobozi, mu batoza, mu bakinnyi no mu musaruro wayo wa vuba.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo kutumvikana kuva aho hatorewe abayobozi babiri mu rwego rutandukanye mu Ugushyingo 2024. Byatangiye basa n'abumvikana, ariko nyuma Munyakazi Sadate yandikiye ikipe ayishyuza amafaranga yayigurije, bituma havuka ibice bitandukanye. Ibihemberwa abakinnyi, kugura abakinnyi bashya no gutanga imodoka byari byaremejwe mbere y'imikino yo kwishyura byarananiranye. Kugeza ubu, hari bamwe mu bayobozi bamaze kuva mu itsinda rya WhatsApp rya Rayon Sports, abandi bakaba bifuza kweguza Twagirayezu Thaddée, umuyobozi w'umuryango wa Rayon Sports.

    Ku ruhande rw'abatoza, Rayon Sports yahuye n'igihombo gikomeye nyuma y'uko Quanane Sellami, wari umutoza wungirije, yeguye avuga ko agiye kwita ku mugore we urwaye. Gusa bivugwa ko atishimiraga uburyo yafatwaga kuko abandi bahembwe, we ntiyahabwa umushahara we. Umutoza mukuru Robertinho nawe ntavugana n'umutoza wongerera abakinnyi imbaraga, Lebitsa Ayabonga, kandi hari impaka ku bushobozi bwe, cyane ko ikipe iri mu bihe bibi.

    Mu bakinnyi, Fall Ngagne, wari rutahizamu wa mbere wa Rayon Sports, yavunitse bikomeye, ndetse yabazwe ku wa Gatandatu. Kapiteni Muhire Kevin nawe yari amaze iminsi adakina ariko ashobora kuzagaruka mu mukino wa APR FC. Abandi bakinnyi nka Youssou Diagne na Souleymane Daffe nabo baracyarwaye, kandi abakinnyi Rayon Sports yaguze mu kwezi kwa Mbere ntibaragaragaza icyo bamariye ikipe.

    Mu mikino itanu iheruka, Rayon Sports yatsinzemo umwe gusa, inganya itatu itsindwa umwe. Mu gihe iyi kipe yari ifite amanota 5 arusha APR FC, ubu harimo amanota 2 gusa, bivuze ko APR FC nikomeza gutsinda izayirenza inota rimwe. Ibi bituma umukino wo ku Cyumweru uba ingenzi cyane, kuko Rayon Sports idatsinze ishobora gutakaza umwanya wa mbere no kwitakariza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-mu-bibazo-bikomeye-cyane-mbere-yo-guhura-na-apr-fc/

  • Papa Fransisiko akomeje kwitabwaho, ariko amakuru ye yo gukira aracyarimo amakenga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri mu rukerera, nibwo Papa Fransisiko hatangajwe makuruavuga ko acyari mu bihe by'ububabare bukabije bw'ubuhumekero, direko bisabwa ko akomeza kwitabwaho bikomeye mu rwwego rwo kumuvura ubuhumeka.

    Vatican yatangaje ko kurwara kwe kwatewe no kwirundanya kwinshi kw'ibihaha no mu mitsi ya bronchial, bikaba byaratumye hakorwa ibizamini bibiri bya bronchoscopie kugira ngo bikuremo ururenda rwinshi rwari rwabuze umwuka.

    Abaganga bo ku bitaro bya Gemelli by'i Roma bakoze bronchoscopi ebyiri kugira ngo bakureho ururenda rwinshi rwari rwihariye mu bihaha bye.

    Nubwo yari ahanganye n'iki kibazo gikomeye, Papa Fransisiko akomeje kuba maso kandi agakomeza gukorana n'itsinda ry'abaganga be.

    Gusa, kumenyekanisha amakuru ye biracyarimo amakenga, kuko bigaragaza ko nubwo arimo gukira, atarava mu kaga burundu.

    Abaganga ntibaremeza ko ameze neza, ariko amakuru yatangajwe ku bibazo by'uburwayi bwe mu minsi yashize agaragaza ko hari icyizere cyo gukira burundu.

    Ku ya 14 Gashyantare, uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika w'imyaka 88 yinjiye mu bitaro bya Gemelli i Roma kugira ngo yipimishe indwara ya bronchite no kwisuzumisha ubuzima bwe muri rusange.

    Uyu mukambwe amaze igihe agaragaza ibibazo by'ubuzima, by'umwihariko bijyanye n'ubuhumekero. Mu bihe bitandukanye, yagiye agaragaza intege nke, aho rimwe na rimwe yahagaritse bimwe mu bikorwa bye kubera uburwayi. Nubwo afite ubushake bwo gukomeza kuyobora Kiliziya, hari impungenge ku hazaza h'ubuzima bwe.

    Ibibazo by'ubuzima bya Papa Fransisiko byatumye bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika batekereza ku cyerekezo cy'ubuyobozi bwe mu gihe kiri imbere.

    Nubwo yakomeje kwerekana ubushake bwo gukomeza imirimo ye, hari ibimenyetso bishobora gutuma adakomeza kuyobora nk'uko yabikoraga mbere.

    Abahanga mu by'amateka ya Kiliziya bavuga ko bishobora gusaba ingamba nshya, bijyanye n'ubushobozi bwe bwo gukomezanya inshingano ze nk'umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Ibitekerezo ku buzima bwa Papa Fransisiko bikomeje gukwirakwira, ariko Vatican yirinze gutangaza amakuru ahamye ku hazaza he. Gusa, icyizere cy'uko azakomeza kugarura imbaraga kiracyariho, ndetse abakurikiranira hafi ubuzima bwe bategereje kureba uko azitwara mu minsi iri imbere.

    Ubu burwayi bwe bwatangiye kugaragara ku ya 14 Gashyantare, ubwo yajyaga mu bitaro bya Gemelli kugira ngo yipimishe indwara ya bronchite.

    Source : https://kasukumedia.com/papa-fransisiko-akomeje-kwitabwaho-ariko-amakuru-ye-yo-gukira-aracyarimo-amakenga/

  • Abana barenga 200, barimo abari bafite umwaka umwe, bafashwe ku ngufu muri Sudani, UNICEF iraburira #rwanda #RwOT

    UNICEF yerekanye imibare iteye inkeke y'abana barenga 200 bafashwe ku ngufu kuva mu ntangiriro za 2024.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo no gufata ku ngufu, rikoreshwa nk'intwaro y'intambara mu kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera abana.

    Mu gihe intambara ikomeje kwaduka mu bice bitandukanye bya Sudani, raporo nshya ya UNICEF yerekanye imibare iteye inkeke y'abana barenga 200 bafashwe ku ngufu kuva mu ntangiriro za 2024. Ibi bikorwa by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikomeje kwibasira abana bato, harimo n'abafite imyaka imwe, bigaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikoreshwa nk'intwaro y'intambara mu kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera abana.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk'intwaro y'intambara

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuba ikibazo gikomeye mu bice byibasiwe n'intambara, aho rikunze gukoreshwa nk'intwaro yo gutera ubwoba no guca intege abaturage. Mu Rwanda, nk'uko UNICEF Rwanda ibigaragaza, ihohoterwa rikorerwa abana ni ukuvutswa uburenganzira bwabo bw'ibanze, kandi rikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

    Ingaruka ku bana n'imiryango yabo

    Abana bahohoterwa bahura n'ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bw'umubiri n'ubw'ubwenge, ndetse n'ubuzima bw'imitekerereze. Ibi bishobora gutuma bahura n'ibikomere by'igihe kirekire, birimo ihungabana, kwiheba, ndetse no kwiyumva nk'abatagifite agaciro mu muryango. Imiryango yabo nayo ihura n'ingaruka zikomeye, zirimo ipfunwe, agahinda, ndetse no gutakaza icyizere mu muryango mugari.

    Ingaruka ku muryango nyarwanda

    Nubwo ibi bikorwa by'ihohoterwa byagaragaye muri Sudani, biributsa umuryango nyarwanda akamaro ko gukomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu Rwanda, hari ingamba nyinshi zafashwe mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo no gushyiraho serivisi z'ubutabazi ku bakorewe ihohoterwa, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa UNHCR Rwanda.

    Guharanira ubutabera no kurinda abana

    Ni ngombwa ko ibihugu byose bihagurukira kurwanya ikoreshwa ry'ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk'intwaro y'intambara, ndetse bigashyiraho ingamba zo kurinda abana no guharanira ko abakoze ibi byaha babiryozwa. Gushyiraho amategeko akomeye arengera abana, kongera ubukangurambaga ku burenganzira bw'abana, no gushyigikira imiryango ifasha abakorewe ihohoterwa ni ingenzi mu kurandura iki kibazo.

    Umwana ateruye umwana we

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuba intwaro ikoreshwa mu ntambara hirya no hino ku isi, bigira ingaruka zikomeye ku bana n'imiryango yabo. Ni inshingano z'umuryango mpuzamahanga, leta, n'imiryango itegamiye kuri leta gukorera hamwe mu kurwanya no gukumira ibi bikorwa, ndetse no guharanira ko uburenganzira bw'abana burengerwa mu bihe byose.

    Source : https://kasukumedia.com/abana-barenga-200-barimo-abari-bafite-umwaka-umwe-bafashwe-ku-ngufu-muri-sudani-unicef-iraburira/

  • Urukiko rwo muri Kenya rwahaye abapolisi iminsi 21 yo gufata abakekwaho kwica Umwongereza Campbell Scott #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Kenya rwatanze iminsi 21 ku bapolisi kugira ngo bafate abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Campbell Scott, wari ufite imyaka 58. Umurambo we wagaragaye tariki ya 22 Gashyantare, nyuma y'iminsi mike ageze muri Kenya aho yari yitabiriye inama.

    Abayobozi batangaje ko Scott yaherukaga kugaragara avuye muri hoteri ari kumwe n'umugabo utaramenyekana, mbere yo gufata tagisi yerekeza mu gace ka Nairobi.

    Nyuma yaho, umurambo we wabonetse mu birometero 110 uvuye mu murwa mukuru, aho byakekwaga ko yishwe mbere yo kujugunywa.

    Uyu mugabo w'imyaka 58 yasanzwe yapfuye, umurambo we ugaragara ku ya 22 Gashyantare 2025, nyuma y'iminsi mike ageze muri Kenya kugira ngo yitabire inama.

    Mu iperereza rikomeje gukorwa, umushoferi wa tagisi bivugwa ko yagize uruhare muri uru rubanza ubu ari mu maboko y'inzego z'umutekano, aho akomeje gufasha abagenzacyaha mu gushakisha amakuru y'ukuri.

    Kugeza ubu, ibizamini bya toxicology birakomeje mu rwego rwo kugenzura niba Scott yaba yarahawe uburozi cyangwa indi miti yateje urupfu rwe.

    Ibimenyetso by'ibanze byerekana ko hashobora kuba harabayeho iyicwarubozo cyangwa ubundi bugizi bwa nabi bwakorewe Scott mbere y'uko yicwa. Gusa, inzego z'umutekano ntiziratangaza amakuru arambuye ku bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi.

    Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza tariki ya 24 Werurwe, aho urukiko ruzasuzuma ibimenyetso bishya bizaba byabonetse no guha uburenganzira inzego z'umutekano bwo gukomeza iperereza.

    Abantu benshi barimo abanyamakuru n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bategereje kureba uko uru rubanza ruzagenda, kuko ari kimwe mu byagaragaje ikibazo cy'umutekano w'abanyamahanga basura Kenya.

    Ibihugu by'amahanga, cyane cyane Ubwongereza, byagaragaje impungenge ku mutekano w'abaturage babo basura Kenya, basaba ko habaho iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyateye urupfu rwa Scott.

    Inzego z'umutekano muri Kenya nazo zavuze ko zitazihanganira ubugizi bwa nabi no gukorera urugomo abanyamahanga bari mu gihugu cyabo.

    Urukiko rwo muri Kenya rwategetse ko abapolisi bahabwa iminsi 21 yo guta muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Campbell Scott, umwenegihugu w'u Bwongereza.

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwo-muri-kenya-rwahaye-abapolisi-iminsi-21-yo-gufata-abakekwaho-kwica-umwongereza-campbell-scott/

  • Trump Ahagaritse Imfashanyo ya Gisirikare muri Ukraine, Ashyiraho Imisoro ku Bicuruzwa bituruka muri Canada, Mexique na Chine #rwanda #RwOT

    u-s-president-donald-trump

    Ku wa Mbere nimugoroba, Perezida Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse imfashanyo yose ya gisirikare zageneraga Ukraine, agamije gushyira igitutu kuri Perezida Volodymyr Zelenskyy ngo yinjire mu biganiro by'amahoro na Russie.  Iyi ngingo yafashwe nyuma y'ibiganiro bikomeye byabereye muri Oval Office, aho Trump na Visi Perezida JD Vance bashinje Zelenskyy kutagaragaza ishimwe rikwiye ku bufasha Amerika imuha, ndetse banamusaba kwitabira ibiganiro bigamije amahoro na Russie.

    Impamvu yo Guhagarika Imfashanyo

    Perezida Trump yavuze ko iyi ari ingamba yo guhatira Zelenskyy kwitabira ibiganiro bigamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu yatangijwe na Russie. Yongeyeho ko Ukraine idashobora gutsinda Russie idafite ubufasha bwa Amerika, bityo ko ari ngombwa ko Zelenskyy asaba imbabazi ku byo Trump afata nko kutubaha, ndetse agatangira ibiganiro by'amahoro. Iyi ngingo yateye impungenge mu bihugu by'u Burayi, byiyemeje kongera imbaraga mu gushyigikira Ukraine, ndetse bikagaragaza ubwoba ko Amerika ishobora kwegera Russie mu mubano.

    Icyifuzo cya Trump ku Mutungo Kamere wa Ukraine

    Perezida Trump kandi yagaragaje ko ashaka ko habaho amasezerano ajyanye no gusangira inyungu zituruka ku mutungo kamere wa Ukraine, cyane cyane ku mabuye y'agaciro. Ibi byateye impungenge mu bayobozi ba Ukraine, bavuga ko iyi ari inzira yo gushyira igitutu kuri Ukraine kugira ngo yemere ibyo idashaka.

    Repubulika ya Ukraine mu Rujijo

    Abaturage ba Ukraine bakangutse kuri uyu wa Kabiri bafite impungenge zikomeye nyuma y'uko Perezida Trump atangaje ko ahagaritse imfashanyo ya gisirikare yose yagenerwaga igihugu cyabo. Ibi byateye urujijo ku bijyanye n'ubufasha bwa gisirikare bwari bwaratanzwe mu gihe cy'ubutegetsi bwa Perezida Biden, ndetse ntibizwi neza niba n'amasasu n'ibindi bikoresho byari byaratanzwe bizakomeza gutangwa. Abaturage ba Ukraine babona iyi ngingo nk'aho Amerika iri kuruhande rwa Russie, kandi ko ishaka gushyira Ukraine mu mwanya woroheje mu biganiro by'amahoro. citeturn0news25

    Icyifuzo cyo Gushyiraho Imisoro ku Biciruzwa bituruka muri Canada na Mexique

    Mu rindi tangazo, Perezida Trump yatangaje ko guhera tariki ya 1 Gashyantare 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatangira gushyira umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexique. Uyu mwanzuro witezweho kugira ingaruka zikomeye mu bucuruzi hagati y'ibi bihugu bitatu, cyane cyane ku biciro bya peteroli no ku bukungu muri rusange.

    Impamvu yo Gushyiraho Imisoro

    Perezida Trump yavuze ko iyi ngingo igamije gukumira ibiyobyabwenge n'abantu binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko, cyane cyane ibiyobyabwenge nka fentanyl, bigira ingaruka mbi ku buzima bw'Abanyamerika. Yagize ati: 'Canada na Mexique birimo kureka ibintu bikomeye nk'ibiyobyabwenge ndetse n'abantu kwinjira mu gihugu cyacu mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Ibi ntibikwiye gukomeza.

    Ingaruka ku Biciro bya Peteroli

    Umusoro wa 25% ushobora kugira ingaruka zikomeye ku bikomoka kuri peteroli byinjira muri Amerika, cyane cyane biva muri Canada, aho iri soko ryonyine ritanga 20% by'ibikenerwa na Amerika. Ibi bishobora gutuma ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongera hagati ya 30 na 70 cents kuri galoni mu duce tw'amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Amerika.

    Icyifuzo cyo Gushyiraho Imisoro ku Biciruzwa bituruka mu Bushinwa

    Perezida Trump kandi yatangaje ko ashobora kuzamura imisoro ku bindi bicuruzwa by'Abashinwa bya miliyari 200 by'amadolari, mu rwego rwo gukomeza gushyira igitutu ku Bushinwa mu bijyanye n'ubucuruzi. Iyi ngingo ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi hagati y'ibihugu byombi, ndetse no ku bukungu bw'isi muri rusange.

    Icyifuzo cya Perezida Donald Trump cyo gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa cyaturutse ku mpamvu nyinshi zirimo:

    1. Ubucuruzi butangana (Trade Imbalance)
      Amerika ifite icyuho kinini mu bucuruzi n'u Bushinwa, bivuze ko yinjiza ibicuruzwa byinshi bivuye mu Bushinwa kurusha ibyo boherezayo. Trump yavuze ko ibi bitera igihombo gikomeye ku bukungu bw'Amerika.
    2. Ubujura bw'ikoranabuhanga (Intellectual Property Theft)
      Amerika ishinja u Bushinwa kwiba ibanga ry'ikoranabuhanga ry'ibigo byayo binyuze mu buryo butemewe, bikabangamira ishoramari ry'abanyamerika.
    3. Ubukungu bw'imbere mu gihugu (Economic Protectionism)
      Trump yavuze ko ashaka kurinda inganda z'imbere mu gihugu, cyane cyane izikora ibikoresho by'ikoranabuhanga, imyenda, n'ibindi bicuruzwa bikunze kwinjizwa bivuye mu Bushinwa ku giciro gito, bigatuma inganda zo muri Amerika zibura isoko.
    4. Icyifuzo cyo kwimakaza ubucuruzi bw'imbere mu gihugu (America First Policy)
      Trump yashyize imbere gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa muri Amerika ('Made in America'), aho yashakaga kugabanya ubucuruzi bw'ibihugu by'amahanga butesha agaciro ibicuruzwa by'imbere mu gihugu.
    5. Igitutu cya Politiki
      Trump yakoreshaga ibi nk'uburyo bwo kwerekana ko ahanganye n'u Bushinwa, kandi ko yitaye ku nyungu z'abaturage b'Amerika, cyane cyane abakozi bo mu nganda bagizweho ingaruka n'ibicuruzwa biva mu Bushinwa.

    Iyi misoro yari igamije gushyira igitutu ku Bushinwa kugira ngo bwemere gukora amavugurura mu bucuruzi, ariko yanagize ingaruka mbi ku bukungu bw'Amerika, aho ibicuruzwa bimwe byatumbagiye ibiciro kubera izamuka ry'iyo misoro.

    Source : https://kasukumedia.com/trump-ahagaritse-imfashanyo-ya-gisirikare-muri-ukraine-ashyiraho-imisoro-ku-bicuruzwa-bituruka-muri-canada-mexique-na-chine/

  • Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Iradukunda Bertrand “Kanyarwanda” yakoze ubukwe n’umukobwa w’umuzungu – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bertrand Iradukund yasezeranye imbere y'amategeko, yitegura ubukwe mu Rwanda

    Uwahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru, Bertrand Iradukunda uzwi ku izina rya 'Kanyarwanda,' yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Lydie. Uyu muhango wabaye ku wa 28 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Québec muri Canada, aho Bertrand asanzwe atuye.

    Bertrand Iradukunda yamenyekanye cyane mu mupira w'amaguru mu Rwanda, aho yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga FC, APR FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports. Yanabaye umukinnyi w'ikipe y'igihugu, Amavubi. Nyuma yo gusezera kuri ruhago nk'uwabigize umwuga, yahisemo kwibanda ku mwuga wo kogosha, akaba akorera muri Canada.

    Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, Bertrand na Lydie bari mu myiteguro y'ubukwe buzabera mu Rwanda. Ni ibirori biteganyijwe guhuza inshuti n'imiryango, nubwo itariki y'ubukwe itarashyirwa ahagaragara ku mugaragaro.

    Gusezerana kw'uyu mukinnyi wakunzwe na benshi byakiriwe neza n'inshuti ze, zifuriza we n'umugore we urugo ruhire. Abakunzi be bishimiye iyi ntambwe nshya mu buzima bwe ndetse bamwifuriza amahirwe muri uru rugendo rushya.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-iradukunda-bertrand-kanyarwanda-yakoze-ubukwe-numukobwa-wumuzungu-amafoto/