Blog

  • Imiryango irenga 4000 irimo 870 yahoze ituriye Sebeya igiye kubakirwa inzu – #rwanda #RwOT

    Ijoro ryo ku wa 2/3 Gicurasi 2023, ryabaye iry'icuraburindi ku baturage bo mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba, turimo Karongi, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, na Ngororero twibasiwe n'ibiza byanahitanye ubuzima bw'abantu 135.

    Ibi biza byangije n'inzu zirenga 2100 mu gihe izindi 2763 zasenyutse burundu, n'ibikorwaremezo nk'imihanda na byo birangirika.

    Ibiza bikimara kuba Leta yahise yihutira kubakira abaturage bo muri twa turere twagizweho ingaruka. Ku ikubitiro hubatswe 904 z'abaturage zirimo 184 zo mu Karere ka Rubavu.

    Zirimo kandi 189 zubakiwe ab'i Karongi, 117 zubakiwe ab'i Nyabihu, 164 zubakiwe ab'i Ngororero, 53 zubakiwe ab'i Burera n'inzu 197 zubakiwe Abanya-Rutsiro.

    Mu kwihutisha ibyo bikorwa byo kubakira abaturage, mu 2023 Guverinoma y'u Rwanda yatangije undi mushinga wiswe 'Contingency Emergency Response Component: CERC).

    CERC izarangira hubatswe inzu 4085. Kuri ubu inzu 900 zamaze kubakwa mu gihe ibikorwa byo kubaka inzu 1888 bigikomeje. Izindi zizubakwa mu bihe bitarambiranye na cyane ko ibibanza byabonetse.

    Nk'ubu mu Karere ka Rubavu hazubakirwa abaturage 870 bimuwe mu bice bitandukanye biri mu nkengero z'Umugezi wa Sebeya wagize ingaruka ku barenga 5000 ndetse n'ahandi hari ibyago byo kwibasirwa n'ibiza badafite ibibanza.

    Izi nzu zizubakwa mu Murenge wa Rugerero kuri site za Kasonga na Ruranga. Ubutaka bwarabonetse n'indi myiteguro yose yarakozwe.

    Mu Karere ka Rubavu, ibiza by'umwihariko byatewe n'imyuzure yakomotse ku mugezi wa Sebeya, wibasiye cyane imirenge irimo uwa Kanama, Nyundo, Rugerero, Nyamyumba n'indi.

    Ibiza byo muri Gicurasi 2025 bikiba, Akarere ka Rubavu katangiye ibikorwa byo gutabara abaturage bakurwa mu manegeka, aho barenga 5000 bahise bajyanwa kuri site ya Gisa, mu buryo bwo kubaha ubutabazi bw'ibanze, burimo no kubakodeshereza.

    Nyiramashashi Apollinaria wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, agaragaza inzu yari atuyemo mbere yo gusenyerwa n’ibiza

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko bagiye kubakira imiryango itari ifite ibibanza inzu 399

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yavuze ko bagiye kubakira inzu imiryango 870 yahoze ituriye umugezi wa Sebeya

    Ibarura ryo mu 2022 ryagaragaje ko Akarere Ka Rubavu gafite abaturage 546.683

    Imwe mu nzu zubakiwe abo mu Karere ka Nyabihu

    Ibiro by’Akarere ka Nyabihu biherereye mu Murenge wa Mukamira

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko ibiza byo muri Gicurasi 2023 byagize ingaruka ku miryango 1243

    Umuryango wo mu Karere ka Ngororero wishimiye inzu wahawe

    Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Ngororero, Mundanikure Joseph yavuze ko abarenga 1400 bagizweho ingaruka n’ibiza byo muri Gicurasi 2023

    Mu Murenge wa Musanze hari kubakwa inzu 200 zizahabwa abibasiwe n’ibiza

    Imirimo yo kubaka inzu 200 kuri site ya Kabazungu mu Murenge wa Musanze irarimbanyije

    Umuturage witwa Bwenge wo mu Karere ka Burera agaragaza inzu yari atuyemo mbere yasenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2025

    Ibiro by'ako Karere ka Burere byatashywe mu 2024. Bifite ibyumba 60 byuzuye bitwaye miliyari 2,996 Frw

    Iyi nzu yubakiwe umuturage wo mu Karere ka Burera witwa Kwizera Célestin utuye mu Murenge wa Kinoni mu Kagari ka Ntaruka

    Amafoto: Ines Igikwiye/MINEMA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-irenga-4000-irimo-870-yahoze-ituriye-sebeya-igiye-kubakirwa-inzu

  • U Rwanda rwagaragajwe nk'urugero rw'iterambere ry'ubuvuzi bw'ibanze muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru wungirije w'Agateganyo akaba n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibigo by'Ubuvuzi Rusange n'Ubushakashatsi muri Africa CDC, Dr. Raji Tajudeen, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry'urwego rw'ubuzima izwi nka The Africa Health International Conference Agenda, AHAIC 2025.

    Yagize ati 'Tugomba kugira ubushishozi ku mahirwe yo kwiga, ikindi cy'ingirakamaro ni uko tugomba gushaka uburyo twagera kuri serivisi z'ubuvuzi zihendutse kandi nziza. Ni gute rero ibyo twabigeraho? Ni gute twagira ubuvuzi buhendutse kandi bwiza? Nta yindi nzira uretse kubaka urwego rw'ubuvuzi bw'ibanze rukomeye rutanga serivisi inoze.'

    Yavuze ko guteza imbere ubuvuzi bw'ibanze ari ukwita cyane ku byo abaturage bifuza, ukubakira sosiyete ubushobozi bwo kuba yafata inshingano ku rwego rw'ubuzima.

    Yakomeje ashimangira ko ubuvuzi bw'ibanze bushobora guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, gukoresha internet binyuze mu gusakaza telefoni zigezweho muri Afurika ku kigero cya 80% ndetse hakanitabwa ku buryo bw'ishoramari.

    Uyu muyobozi yakomeje agaragariza ibihugu bitandukanye byitabiriye iyo nama ko u Rwanda rwabaye urugero rwiza kuri ibyo muri Afurika kuko rwabashije kubaka urwego rw'ubuvuzi bw'ibanze.

    Ati 'Urugero rwiza ni u Rwanda. Bagize iterambere rigaragara mu guteza imbere ubuvuzi bw'ibanze. Rero nk'uko twese duhuriye aha muri iyi minsi, mureke dufate ayo mahirwe yo kumva uburyo u Rwanda rwabashije kubigeraho.'

    Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarabashije guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Marburg ndetse no kugabanya umubare w'impfu cyashoboraga guteza, bishimangira uko urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda ruteye imbere.

    Yongeye kwerekana ko mu gihe hari igabanuka rikomeye ku nkunga yaterwaga ibihugu byo muri Afurika bitanategujwe n'ababiteraga izo nkunga, bikwiye gukora ibishoboka byose mu kuziba icyo cyuho.

    Yashimiye Perezida Paul Kagame wagaragaje ko gushora imari mu rwego rw'ubuzima muri Afurika bishoboka, ahagamagarira inzego zinyuranye gutangira gushaka ubundi buryo bw'ishoramari mu rwego rw'ubuzima hagamijwe kuruteza imbere.

    Yongeye kwibutsa ko Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kugira ubushake gusa mu gushora imari mu buvuzi bw'ibanze bidahagije, ahubwo hakenewe no gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje.

    Dr. Raji Tajudeen yakomeje ashimangira ko Afurika ikeneye gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zikora imiti n'ibikoresho byifashishwa mu rwego rw'ubuzima kandi ko n'abakuru b'ibihugu bya Afurika bamaze kugaragaza ubwo bushake.

    Yasabye abafatanyabikorwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe, yemeza ko Africa CDC izakomeza kubaba hafi muri urwo rugendo.

    Ubwo Minisitiri w'Ubuzima w'u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yabazwaga icyo u Rwanda rwakoze mu guteza imbere ubuvuzi bw'ibanze n'uko rwabigezeho, yagaragaje ko hari inkingi esheshatu z'ingenzi zibanzweho.

    Yavuze ko mu guteza imbere ubuvuzi hakenewe kugira umubare w'abakora muri urwo rwego guhera ku bajyanama b'ubuzima kugera ku bitaro bikuru by'Igihugu.

    Muri urwo rwego u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera umubare w'abajyanama b'ubuzima ndetse na gahunda yo gukuba kane umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima izwi nka '4×4 Reform' yitezweho kuzamura uwo mubare mu myaka ine iri mbere.

    Inkingi ya kabiri yashyizwemo imbaraga n'u Rwanda ni ukubakira ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi abakora mu rwego rw'ubuvuzi kugira ngo batange umusanzu bitezweho.

    Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwashyize imbere ibijyanye no guteza imbere ibikorwaremezo mu buvuzi birimo kubaka ibitaro byaba ibikuru ndetse n'amavuriro y'ibanze aboneka nibura muri buri kagari kandi icyerekezo ni uko aboneka muri buri mudugudu.

    Kuri ubu u Rwanda rufite amavuriro y'ibanze 1280 angana na 57% y'ibigo by'ubuvuzi igihugu gifite rukanagira ibigo Nderabuzima 510.

    Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa amavuriro y'ibanze kandi agezweho 100 mu gihe 420 azavugururwa.

    Dr. Sabin Nsanzimana kandi yerekanye ko ibindi bishyizwemo imbaraga ari ukwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi no kugira ibikoresho bigezweho, kandi bitanga umusanzu ukomeye mu gihe hataraboneka umubare munini w'abakozi bakenewe.

    Yemeje ko mu gihe ibihugu bya Afurika byashyira imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, kwimakaza ubwenge bw'ubukorano (AI) no kugira ibikoresho bigezweho byatanga umusanzu ukomeye. Yavuze ko ibyo byose bijyana no kugira imicungire n'imiyoborere myiza mu rwego rw'ubuzima ari nabyo u Rwanda rukomeje kubakiraho.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Agateganyo akaba n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibigo by'Ubuvuzi Rusange n'Ubushakashatsi muri Africa CDC, Dr. Raji Tajudeen, yagaragaje u Rwanda nk’urugero rw’igihugu cyateje imbere ubuvuzi bw’ibanze

    Umuyobozi Mukuru wa AMREF Health Africa, ari nayo yateguye iyo nama, Dr. Githinji Gitahi, yagaragaje ko guhashya Murburg mu gihe gito byagaragaje ko u Rwanda rwubatse urwego rw’ubuvuzi

    Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe ko u Rwanda rukomeje kubaka urwego rw’ubuzima kandi rukwiye kwigirwaho byinshi

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’uwahoze ari Visi Perezida wa Gambia (wabanye imyenda y’ibara ry’ubururu), Dr. Isatou Touray

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu 56 byo hirya no hino ku Isi

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS muri Afurika, Dr. Chikwe Andreas Ihekweazu, yitabiriye iyi nama

    Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje uko u Rwanda ruri kubaka urwego rw’ubuzima

    Zimwe mu mashini zigezweho u Rwanda rufite

    Mu Rwanda huzuye Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi, CEBE. Igice cya mbere cyayo cyuzuye gitwaye miliyoni 21$


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragajwe-nk-urugero-rw-iterambere-ry-ubuvuzi-bw-ibanze-muri

  • Buri mwaka hava toni 1000: Dusure ikirombe cy'u Rwanda gicukurwamo Wolfram nyinshimuriAfurika – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka iki kirombe gicukurwamo Wolfram irenga toni 1000. Biteganyijwe ko mu myaka ine iri imbere uwo musaruro uzaba warikubye kabiri.

    Wolfram ni amabuye y'agaciro atunganywamo ibyuma bikomeye cyane bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda, amasasu n'ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rwatangaje ko byibuze ku cyumweru u Rwanda rwohereza mu mahanga Wolfram ipima toni 24.

    Ayo mabuye y'agaciro acukurwa na Sosiyete y'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro ya Trinity Metals Group, ikuramo agatubutse, ku buryo kontineri imwe ishobora kugeza ku bihumbi 350$.

    Ni wolfram yoherezwa mu mahanga itunganyijwe ku kigero cya 68% kuko mu Rwanda nta ruganda ruhari rushobora kuyikuramo cya cyuma cya nyuma.

    Iyo igejejwe mu mahanga yongererwa agaciro ku rugero rwa 99,999% ikavamo icyuma.

    Wolfram ya Nyakabingo yoherezwa muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite, aho nko mu 2024 hoherejwe toni 1107.

    Ubushakashatsi ku mabuye y'agaciro yo muri ibi bice yatangiye mu 1930, ubucukuzi bweruye butangira mu 1949, nyuma mu 2022 ibigo byacukuraga amabuye y'agaciro i Nyakabingo, i Musha n'i Rutongo bihindurwamo Trinity Metals Group.

    Iki kirombe gifite ubuvumo butanu, ubwa kure bukaba bugeze kuri metero 800 butambika mu musozi, na metero 120 zimanuka mu kuzimu.

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin, yagaragaje ko iki gice kirimo amabuye menshi ku buryo biteganywa ko yazamara imyaka myinshi bayacukura.

    Ati 'Hejuru hariya mbakuye ni ku butumburuke bwa metero 2000 uvuye hasi mu kibaya. Aha mbagejeje ni ku butumburuke bwa metero 1700, izo metero 300 zose twazicukuyemo. Amabuye arahari nta n'aho ateze kujya. Duteganya ko turamutse ducukuye kuri uru rugero turiho tuzacukura imyaka 48.'

    Trinity Nyakabingo ni kimwe mu bigo bikorana ikoranabuhanga rigezweho, aho usanga ubuvumo (indani) ari bugari, hari imashini zitwarwa n'abakozi zijya gukura ayo mabuye iyo kure, zikayazana imusozi, ibyuma bitanga umwuka, ibikurura amazi y'imbere mu musozi kugira ngo atabuza abantu kucukura, n'ibindi bikoresho bigezweho bigabanya impanuka.

    Nk'ubu amezi arindwi ari gushira, i Nyakabingo bataragira impanuka (lost time injury) ituma umuntu ashobora gusiba akazi umunsi.

    Trinity Nyakabingo ifite abakozi bagera ku 2000 ihemba byibuze imishahara y'arenga ibihumbi 700$ buri kwezi.

    Niragire Claudine, umubyeyi w'umwana umwe na we akorera muri iki kigo, aho aba ashinzwe gukura umusaruro mu mucanga, avuga ko akazi kamufatiye runini mu mibereho ye ya buri munsi.

    Ati 'Nishyurira umwana ishuri, nkizigama, ngatunga urugo, nkiyitaho n'ibindi. Iyi mirimo nayigiye hano mpambwa amahugurwa, ndabimenya.'

    Uretse abakozi kandi iki kigo kigura ibikoresho bitandukanye bifasha mu bucukuzi imbere mu gihugu na byo bishobora kugera kuri miliyoni 1$, ayo mafaranga bakayakoresha biteza imbere.

    Umuyobozi w'Ishami rya RMB rishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubugenzuzi bwayo, Nsengumuremyi Donat, yavuze ko mu Rwanda hari umurongo ubonekamo Wolfram (Tungsten Belt), uhera i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ukambuka i Rulindo, ugakomeza i Gifurwe no mu Bugarama muri Burera.

    Ati 'Uwo ni wo murongo munini cyane ubonekamo amabuye ya wolfram menshi. Ahandi tuyigira ni mu Karere ka Rutsiro na Gatsibo.'

    Nsengimana yavuze ko u Rwanda rwihagije ku mabuye ku bwinshi no ku bwiza, akavuga ko hafi igihugu cyose, ni ukuvuga mu turere 28 hagaragaye ibimenyetso by'amabuye y'agaciro atandukanye, ndetse muri utwo turere turimo ibikorwa by'ubucukuzi.

    Yavuze ko nubwo u Rwanda rukataje mu gucukura, ntaho ruragera kuko mu gihe ibindi bihugu bigeze ku bilometero nka bibiri munda y'Isi, u Rwanda rutaragera no ku kilometero kimwe.

    Ati 'U Rwanda rufite amabuye y'agaciro, kuko ruherereye mu gice abarizwamo (Kibara Belt), ndetse rukaba hagati yacyo. Ni igice kiva muri Tanzania kikanyura mu Rwanda kigakomeza mu Burasirazuba bwa RDC kigakomeza muri Uganda. Niba turi hagati bivuze turi mu izingiro ryayo. Haracyari imyaka myinshi yo gucukura.'

    Trinity Nyakabingo iteganya ko mu myaka ya vuba, izaba yashyizeho uruganda rutunganya toni 50 ku isaha z'umucanga uva imbere mu buvumo, kugira ngo na Wolfram itakara yose ibyazwe umusaruro.

    Iki kigo cyanitaye ku byo kubungabunga ibidukikije kuko amazi y'imvura aturuka mu buvumo akusanywa agashyirwa mu rugomero rwabugenewe, agatunganywa akongera kuyakoresha mu kazi.

    Kugeza ubu Trinity Metals Group muri rusange imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo amabuye ya gasegereti.

    Iki kigo gifite abakozi bakabakaba 700, kigakorera ubucukuzi ku buso bwa hegitari 17.294. Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.

    Ubu u Rwanda rwatanze impushya zigera ku 150 zirimo abacukura amabuye, abayatunganya n'abandi.

    Mu Ugushyingo 2023 RMB yatangaje ko amabuye y'agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z'Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%.

    Ni umusaruro wagizwemo uruhare na Wolfram kuko mu mezi atatu ya nyuma ya 2023, kuko nko mu Ukwakira 2023 hoherejwe Wolfram ingana n'ibilo 182.099, yinjiza 2.293.588$. Mu kwezi kwakurikiyeho umusaruro wiyongereyeho gato kuko hoherejwe ku isoko mpuzamahanga ibilo 183.395 byinjirije igihugu 2.296.577$, mu gihe mu Ukuboza 2023 aya mabuye yakomeje kwiyongera agera ku bilo 274,493 byinjije Amadorali ya Amerika 3,298,468.

    RMB igaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y'agaciro no kohereza ku isoko mpuzamahanga ubwoko butandukanye ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga rwinjiza agera kuri miliyari 1,3$ mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025.

    Ubuvumo burebure Trinity Nyakabingo ifite bugera kuri metero 800 zitambika mu musozi

    Uyu atwaye imashini ikura amabuye mu buvumo

    Amabuye ya wolfram ni uku aba ameze akivanwa mu butaka

    Iyi mashini ni yo itunda amabuye ya wolfram avanwa mu ndani. Ibigize iyi mashini bikorwa n’Abanyarwanda

    Trinity Nyakabingo icukurwamo toni zirenga 1000 za wolfram ku mwaka

    Abakozi ba Trinity Nyakabingo imbere mu musozi bacukura amabuye ya wolfram

    Ubu Trinity Nyakabingo ifite ubuvumo butandatu bukoreshwa. Uburebure muri bwo bugeze kuri metero 800 utambika mu musozi

    Indani za Trinity Nyakabingo ziba zagutse aho umuntu agenda yemye

    Aho Trinity Nyakabingo ikorera imirimo yo gucukura amabuye ya wolfram yakozemo imihanda imodoka zayo zifashisha

    Aha ni ku butumburuke bwa metero 1700 uvuye aho umusozi uhera

    Abakora muri Trinity Nyakabingo bagaragaza ko ari akazi kabatungiye imiryango na cyane ko bahembwa neza

    Trinity Nyakabingo icukura amabuye ya wolfram ifite abakozi bagera ku 2000

    Uku ni ko wolfram iba imeze iyo itaranyuzwa mu mashini ziyisya

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin, yasobanuye ko mu cyumweru bohereza mu mahanga wolfram ingana na toni 24

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta, asobanura ibikorerwa i Nyakabingo nka kimwe mu birombe bitatu ikigo ayoboye gifite

    Aya ni amabuye ya wolfram aba agiye koherezwa mu mahanga

    Iyo bamaze gusya amabuye ya wolfram no kuyakuramo ubukonje ni uku aba ameze

    Trinity Nyakabingo ifite laboratwari yifashishwa mu gupima amabuye ya wolfram yacukuye

    Trinity Nyakabingo ifite imashini zigezweho zifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro ya wolfram

    Trinity Nyakabingo ifite imashini zitunganya amabuye ya wolfram mbere y’uko yoherezwa mu mahanga

    Amafoto: Emmanuel Dushimimana/The New Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutemberane-nyakabingo-ya-rulindo-mine-ya-mbere-icukurwamo-wolfram-nyinshi-muri

  • U Rwanda ruri kwishyuza u Bwongereza arenga miliyari 89 Frw – #rwanda #RwOT

    Amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n'amategeko yashyizweho umukono muri Mata 2022, ariko avugururwa mu Ukuboza 2023.

    Bidatinze impinduka zabaye muri Guverinoma y'u Bwongereza, hatorwa Minisitiri w'Intebe mushya, Keir Starmer, winjiye mu biro muri Nyakanga 2024, ingingo ya mbere iba guhagarika aya masezerano kuko we n'ishyaka rye ry'Abakozi bemezaga ko iyi gahunda idashobora gukumira abimukira binjira mu gihugu cye bitemewe n'amategeko.

    Byatangajwe ko aya masezerano yashyizweho akadomo n'uruhande rw'u Bwongereza, mu gihe u Rwanda rwari rwaramaze gutora amategeko azagenga impunzi n'abashaka ubuhungiro bavuye mu Bwongereza, inyubako zizabakira zarubatswe, izindi zikizamurwa, ndetse n'inzego zizabitaho nyinshi zari zaramaze gushyirwaho hasigaye kumenya umunsi indege ya mbere izahagurukira yerekeza mu Rwanda.

    Mu Ukwakira 2024 u Bwongereza bwatangaje ko amafaranga yose bwari bumaze guha u Rwanda muri iyi gahunda butazayishyuza ariko butayibonamo umuti wakemura ikibazo cy'abimukira, ahubwo bugomba gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w'aho abimukira binjirira mu bwato buto bava muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

    The Telegraph yanditse ko magingo aya u Bwongereza butari bwahagarika aya masezerano mu buryo bwemewe n'amategeko, nubwo kuva Ishyaka ry'Abakozi [Labor Party] ryatsinda amatora ryahise rihagarika ibikorwa byose bijyanye no kohereza abimukira.

    U Rwanda ruvuga ko kuba aya masezerano atarahagaritswe mu buryo bunyuze hagati ya za Guverinoma nk'uko yasinywe biha igihugu uburenganzira bwo gukomeza gukurikirana ibiyakubiyemo.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri X yanditse ko u Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda gukurikirana amafaranga yagombaga kwishyurwa bucece, rubyemera kubera umubano mwiza n'icyizere impande zombi zari zifitanye ariko u Bwongereza bubirengaho.

    Ati 'U Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda gukurikirana aya mafaranga bucece, hashingiwe ku cyizere n'umubano mwiza twari dusanganywe hagati y'ibihugu byombi. Ariko u Bwongereza bwangije iki cyizere binyuze mu gufatira u Rwanda ibihano bidafite ishingiro bigamije guhungabanya umutekano wacu hamwe n'imvugo rutwitsi zidafite ishingiro za Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins of Highbury.'

    'Ubu rero turi gukurikirana ayo mafaranga kuko u Bwongereza buyatugomba mu buryo bwemewe n'amategeko.'

    The UK had asked Rwanda to quietly forego the payment based on the trust and good faith existing between our two nations. However, the UK has breached this trust through the unjustified punitive measures to coerce Rwanda into compromising our national security & by the… https://t.co/ZcmbP8iLNs

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) March 3, 2025

    Amakuru avuga ko kugeza muri Gashyantare 2024, u Bwongereza bwari bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni 220 z'ama-Pound, hakaba hari hasigaye kwishyurwa izindi nshuro eshatu aho muri Mata 2024 hagombaga kwishyurwa miliyoni 50 z'ama-Pound, muri Mata 2025 hakishyurwa andi miliyoni 50 z'ama-Pound no muri Mata 2026 hakazishyurwa andi miliyoni 50 z'ama-Pound.

    Makolo ati 'U Rwanda rwamenyesheje Guverinoma y'u Bwongereza ko rwishyuza miliyoni 50 z'ama-Pound akubiye mu masezerano agenga gahunda y'abimukira n'imishinga y'iterambere.'

    Imibare y'inzego zishinzwe abimukira mu Bwongereza igaragaza ko mu 2024 abimukira binyijiye mu gihugu binyuranye n'amategeko banyuze mu nzira z'ubwato buto barenga 36.816 barimo abarenga 23.000 binjiye nyuma ya Nyakanga 2024 ubwo Starmer yari amaze kujya ku butegetsi.

    U Bwongereza buherutse gutangaza ko bubaye busubitse inkunga zimwe zanyuzwaga mu ngengo y'imari ya Leta zigenewe u Rwanda, uretse amafaranga agenewe gufasha mu mibereho myiza y'abaturage.

    Ni icyemezo bwafashe nyuma yo gushinja u Rwanda kugira ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko rwo rukabihakana ndetse rugatanga n'ibimenyetso bibivuguruza.

    Umwuka wakomeje kutaba mwiza ubwo Minisitiri Collins yabeshyaga Sena y'u Bwongereza ko yavuganye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda ibyerekeye abantu bishwe na ADF muri RDC, ariko u Rwanda rurabinyomoza ndetse ruhamagaza Ambasaderi w'iki gihugu, gisabwa kubivuguruza.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda ruri kwishyuza u Bwongereza amafaranga akubiye mu masezerano y’abimukira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-kwishyuza-u-bwongereza-arenga-miliyari-89-frw

  • The Ben yasabye imbabazi Bull Dogg, yizeza ku… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ubwo yari avuye mu gihugu cya Tanzania muri Zanzibar aho yari yitabiriye ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards byatanzwe ku nshuro ya Kabiri, aho Rema yihariye ibihembo kuko yegukanyemo bitatu. 

    The Ben yagarutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, ndetse mu masaha y'ijoro biteganyijwe ko yerekeza mu Bubiligi yitabiriye igitaramo azahuriramo na Bwiza cyo kumurika Album ye '25 Shades' iriho indirimbo 12. Amakuru avuga ko ajyana n'umugore we Uwicyeza Pamella.

    Muri byinshi yaganiriyeho n'itangazamakuru, The Ben yongeye kubazwa ku ndirimbo ye na Bull Dogg ndetse n'icyo ari gukora kugirango azahure umubano wabo.

    The Ben yavuze ko n’ubwo umushinga w’indirimbo ye na Bull Dogg utigeze ujya hanze ariko amufata nk’umuvandimwe we. Yavuze ko yafashe igihe cyo kuvugisha Bull Dogg kuri telefoni baraganira, ndetse amusaba imbabazi.

    Ati “Njyewe nk’umuntu nakoze iby’umuntu yakora. Nahamagaye Bull Dogg inshuro nyinshi. Ubwo mperuka ni tariki 14 Ukuboza 2024 nsaba imbabazi Bull Dogg, ubwo ni indi nshuro kuko nari narazimusabye mbere.”

    Yavuze ko amashusho y’indirimbo ‘Rotate’ yari yarakozwe 'ariko Bull Dogg yifuzaga ko tuyisohora mu gihe twari tugiye gusohora ‘Why’ (yakoranye na Diamond) nsa nk’umugira inama, ndamubwira nti Bull Dogg nidusohora indirimbo igasohokana na ‘Why’ iraza kuzimirira muri ‘Why’ kuko abantu bari bayiteze cyane.”

    The Ben yavuze ko nyuma y’isohoka ry’indirimbo ‘Why’ yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyabasha gukomeza kuvugana na Bull Dogg nk’uko byari bisanzwe. Yavuze ko yubaha Bull Dogg kandi “ndamusaba imbabazi nanone.”

    Uyu muririmbyi yavuze ko mu Ukuboza 2024, ubwo yavuganaga na Bull Dogg “Namubwiye ko niteguye gukora kintu cyose cyatuma njye nawe twongera kuzana ubuvandimwe bwacu, arambwira ati agiye kubitekerezaho.”

    The Ben yumvikanishije ko yiteguye kwishyura indirimbo mu gihe cyose Bull Dogg yaba yamaze kwakira mu mutima we kurenga ibyabatandukanya.

    Ati “Niteguye kubikora. Kuko njye nita ku kintu cyamuza n’umuntu kurusha icyantandukanya nawe. Nditeguye ijana ku ijana.”

    Yavuze ko yagiye anandikira ubutumwa bwo kuri Instagram, Bull Dogga amusaba imbabazi ‘kandi nawe arabibona, kandi buri gihe mpora mbivuga’.

    Yanavuze ko yiteguye guhura amaso ku maso na Bull Dogg bakiyunga kuko ‘Bull Dogg ni umuntu w’umugabo’.

    Si ubwa mbere The Ben asabye imbabazi Bull Dogg mu ruhame, kuko na tariki 9 Gicurasi 2024, yabwiye itangazamakuru ko yiseguye kuri uyu muraperi.

    Ati 'Bull Dogg naramwandikiye, musaba imbabazi. Muri iki gihe ntabwo ari ugusohora indirimbo uko wishakiye, habanza kubaho kuganira kuri sosiyete izacuruza iyo ndirimbo yaba iyanjye cyangwa se iya Bull Dogg. Ndi umufana wa Bull Dogg, turi umuryango. Ndabizeza ko tuzakora indirimbo mu gihe gikwiriye, igasohoka kandi izagera ku Banyarwanda.'

    Mu mpera za 2022, Bull Dogg yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugirango ahuze na The Ben biranga. Ati 'Reka mbabwize ukuri. Uriya mutipe yarananiye, yarananije, naramwihoreye kandi sinzongera kubivugaho. Indirimbo ifite amashusho yararangiye na hano ndayifite kuri telefoni.'

    The Ben yatangaje ko tariki 15 Ukuboza 2024 yahamagaye kuri telefoni Bull Dogg amusaba imbabazi
    Bull Dogg yakunze kumvikana mu itangazamakuru yumvikanisha ko yababajwe no kuba indirimbo yakoraye na The Ben itarigeze isohoka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153007/the-ben-yasabye-imbabazi-bull-dogg-yizeza-kumuguyaguya-kugirango-biyunge-153007.html

  • Minisitiri Rwigamba yerekanye amavugurura akenewe kugira ngo Afurika itubure imbuto zigezweho – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa 3 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga Inama Nyafurika yiga ku gutubura imbuto nziza zo guhinga muri Afurika. Ni inama izamara iminsi itatu iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Iyi nama ngarukamwaka itegurwa n'Ihuriro ry'Abatubura n'Abacuruza Imbuto muri Afurika (AFSTA), yitabiriwe n'abagera kuri 400 bakora ibijyanye n'ubuhinzi n'ubutubuzi bw'imbuto muri Afurika n'ahandi ku Isi.

    Rwigamba yabwiye abitabiriye iyo nama ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kuvugurura inzego, hagamijwe kunoza uburyo bwo gutubura imbuto kandi hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.

    Aha yatanze urugero kuri laboratwari yafuguwe mu 2022 igamije kugenzura ubuziranenge bw'imbuto z'u Rwanda, aho zishobora gutuburwa mbere yo kuzihinga.

    Nubwo bimeze bityo ariko haracyakenewe amavugurura kugira ngo Afurika ibashe gukora ubutubuzi bw'imbuto kandi butanga umusaruro, budakomwe mu nkokora n'ihindagurika ry'ibihe nk'uko Rwigamba yabigarutseho.

    Ati 'Ihindagurika ry'ibihe rigenda rizana imbogamizi nyinshi. Mu guhangana na zo dukeneye kwibanda ku gushora amafaranga mu bushakashatsi no kurishakira ibisubizo.'

    'Dukeneye kandi guhanga uburyo bushya bwo gutubura imbuto, guhugura abantu, kuvugurura ingamba no guhanga udushya mu ikoranabuhanga rijyanye n'imbuto. Dufatanyije twakubaka Afurika ikomeye kandi yihagije mu biribwa kuri buri wese.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Abatubura n'Abacuruza Imbuto mu Rwanda, Namuhoranye Innocent, yavuze ko igihugu gihagaze neza mu gukora ubutubuzi bw'imbuto zigezweho kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga, dore ko ibigori byose bihingwa bituburirwa mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa AFSTA, Dr. Yacouba Diallo, we yavuze ko kimwe mu byo iryo huriro ryishimira mu myaka 25 rimaze, ari uko ryafashije ibihugu bitandukanye muri Afurika gutubura imbuto zigezweho zihanganira ihindagurika ry'ibihe.

    Ibi bikaba byaratangiye gutanga umusaruro ufatika mu gufasha Abanyafurika kwihaza mu birirwa.

    Alleluia Amen ukora mu kigo cya Agriseeds Ltd gitubura imbuto zinyuranye harimo n'ibigori, yavuze ko ku ruhande rw'ishoramari biri mu nzira nziza kuko imbuto bagurisha abahinzi zitanga umusaruro mwiza, gusa hakaba hakiri imbogamizi z'ihindagurika ry'ibihe rikunze gutungurana.

    AFSTA ikorera mu bihugu 48 byo muri Afurika, muri byo ibigera kuri 28 birimo n'u Rwanda bikaba bifite amashyirahamwe ayishamikiyeho afasha ibihugu mu butubuzi bw'imbuto no kuzicuruza.

    Abitabiriye iyi nama bazamara iminsi itatu barebera hamwe uko hajya hatuburwa imbuto zigezweho

    Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zo guteza imbere ubutubuzi bw’imbuto

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric, yavuze ko Afurika ikeneye gushora mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga mu gutubura imbuto zigezweho

    Muri iyi Nama Nyafurika ku butubuzi bw’imbuto hari kumurikirwa n’imbuto zitandukanye zituburirwa mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Abatubura n'Abacuruza Imbuto mu Rwanda, Namuhoranye Innocent, yavuze ko igihugu gihagaze neza mu gukora ubutubuzi bw'imbuto zigezweho

    Umuyobozi Mukuru wa AFSTA, Dr. Yacouba Diallo, yavuze ko kimwe mu byo bishimira mu myaka 25 ari uko bafashije ibihugu bitandukanye muri Afurika gutubura imbuto zigezweho zihanganira ihindagurika ry'ibihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-rwigamba-yerekanye-amavugurura-ekenewe-ngo-afurika-itubure-imbuto

  • Arsenal iri hafi kwerekana Andrea Berta nk'umutoza mushya nyuma yo kuva muri Atlético Madrid #rwanda #RwOT

    Arsenal iri mu biganiro bya nyuma na Andrea Berta, wahoze ari umuyobozi ushinzwe ubucungamutungo bwa Atlético Madrid, kugira ngo yinjire mu ikipe nk'umuyobozi mushya. Nk'uko byatangajwe mbere uyu munsi, ibiganiro biri ku rwego rwo hejuru, kandi hari icyizere ko amasezerano ashobora kurangira bitarenze uku kwezi kwa Gashyantare.

    Berta ni umwe mu bayobozi b'ibihangange mu mupira w'amaguru, uzwiho kugira uruhare runini mu gutunganya gahunda z'imikino no gusinyisha abakinnyi bakomeye.

    Muri Atlético Madrid, yagize uruhare mu gusinyisha abakinnyi bihariye barimo Antoine Griezmann, Jan Oblak, José Giménez, ndetse no gutuma Atlético iba imwe mu makipe akomeye ku mugabane w'u Burayi.

    Impamvu nyamukuru itumye Arsenal yifuza Andrea Berta ni ubunararibonye bwe mu kubaka ikipe ikomeye, cyane cyane muri Premier League aho Arsenal yifuza kongera kuba ikipe ihatanira ibikombe bikomeye.

    Muri iyi minsi, Arsenal iri gushaka gukomeza umushinga w'igihe kirekire watangiye ku buyobozi bwa Mikel Arteta, kandi kugira umuntu nka Berta byayifasha gutera intambwe ikomeye mu guhangana n'amakipe akomeye nka Manchester City, Liverpool, na Chelsea n'izindi.

    Nubwo ibiganiro bikomeje, hari hakenewe izindi ntambwe kugira ngo amasezerano arangire neza. Ibihugu byombi, Arsenal na Andrea Berta, bifite icyizere ko bizagerwaho vuba, kandi uyu mugabo ashobora gutangazwa nka nyir'uyu mwanya mushya bidatinze.

    Kwinjira kwe muri Arsenal bishobora guhindura byinshi ku bijyanye n'imigendekere y'ubuyobozi bw'iyi kipe, ndetse no ku isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi.

    Abafana ba Arsenal bari gukurikiranira hafi aya makuru kuko bizeye ko azafasha ikipe gutera imbere, cyane ko bafite intego yo kwegukana ibikombe mu myaka iri imbere.

    Andrea Berta ni umwe mu bifujwe na Arsenal, kandi ibiganiro birimo gukorwa kugira ngo hashyirweho ibisabwa byose ngo amasezerano ashyirweho umukono.

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-iri-hafi-kwerekana-andrea-berta-nkumutoza-mushya-nyuma-yo-kuva-muri-atletico-madrid/

  • Bwiza yagiye i Burayi kumurika Album igura ib… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, aho yari aherekejwe n'abo mu muryango we barimo Mama we. 

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi. Ku rubyiniro, azahahurira na The Ben, Juno Kizigenza, Dj Toxxyk n'abandi. Yari amaze iminsi mu bitaramo bya Tour du Rwanda Festival, ndetse agaragaza ko byamufashije kwitegura ibi bitaramo. 

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Bwiza yavuze ko agiye mu Bubiligi 'niteguye mu buryo buhagije, kandi njyanyeyo imbaraga zidasanzwe zishamikiye kuri iyi Album'. Ati 'Imyiteguro yagenze neza, ni nayo mpamvu ngiye kare kugirango nkomeze. Ibintu bikomeze neza, bigende neza cyane.'

    Uyu mukobwa yavuze ko kuba agiye kumurikira Album ye mu Bubiligi ari igisobanuro cy'uko ari 'Album idasanzwe'. Ati 'Byansabye kuyitegera indege.'

    Yavuze ko adafite gushidikanya ko abantu bazitabira igitaramo cye, anashingiye ku nyota yabonye abafana b'umuziki we bafite. Ati 'Byanyeretse ko ari njye ufite uruhare kugirango abantu bakomeze kunyumva nk'abakunzi cyangwa se abafana.'

    Agiye gukora iki gitaramo ariko mu gihe ataratangaza amazina y'indirimbo zigize Album ndetse n'abahanzi bakoranye. Yasobanuye ko hari gahunda y'uko amazina y'indirimbo zizajya hanze muri iki cyumweru 'bidatinze' kuko avuga ko yamaze kubitegura.

    Uyu mukobwa yavuze ko mu gitaramo cye mu Bubiligi, azaririmba indirimbo ziri kuri Album, izo yasohoye kuri Extended Play (EP) n'izindi zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye. Ati 'Nzajya nyuzamo ndirimbe n'izi kuri Album '25 Shades'.

    Yavuze ko ibiruhuko yakoreye mu bihugu by'i Burayi atari byo byamusunikiye gukorera igitaramo mu Bubiligi. Yanasobanuye ko kujyana na The Ben muri iki gitaramo yashingiye mu kuba ari umuhanzi 'unshyigikira kandi wagaragaje kenshi ko yishimira ibikorwa byanjye n'iterambere ryanjye'. Ati 'Yabyemeye atanduhije.'

    Bwiza agiye gutaramira mu Bubiligi mu gihe aherutse kuririmba mu gitaramo 'Move Afrika' cyaririmbyemo umuhanzi w'icyamamare ku Isi, John Legend.

    Uyu mukobwa yavuze ko iki gitaramo 'cyanyeretse ugukura ku muziki wanjye, kuko yari umuhanzi mukuru watumiwe, nisanga ari njye muhanzi njyenyine wo mu Rwanda watumiwe ari njye uri buririmbe, kandi ngomba gukora ibintu uko nabiteganyije.'

    Yavuze ko kiriya gitaramo cyamusigiye guhura n'abantu benshi bafite aho bahuriye n'umuziki, kandi mu kwitegura iki gitaramo nta gitutu yagize 'kuko ibintu byabo byari biri ku murongo, buri kintu cyose cyari gifite umuntu uri bugikoreho'.

    Iyi Album azayimurika tariki 8 Werurwe 2025, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. Yavuze ko kuyihuza n'uyu munsi 'bisobanuye gutsinda ku mugore'.

    Yavuze ko ubwo azaba ari gukora iki gitaramo, abakitabiriye bazabasha no kugura 'Flash' iriho Album yose aho imwe izaba igura ibihumbi 500 Frw, ariko kandi hashyizweho n'uburyo bw'aho umuntu ashobora kuzagura iyi Album amafaranga ashatse 'mu rwego rwo kuntera inkunga y'umuziki wanjye'.

    Ariko kandi avuga ko iyi Album izajya hanze tariki 23 Werurwe 2025, ariko ko tariki 6 Werurwe 2025 hazasohoka integuza y'iyi Album y'indirimbo yise 'Hello'.

    Uyu mukobwa yanavuze ko iyi Album izabanza gushyikirizwa abantu batatu barimo Coach Gael, Uwitonze Clementine 'Tonzi' ndetse na Munyakazi Sadate 'bamubaye hafi mu rugendo rwe rw'umuziki'.

    Ati 'Abantu batatu bagize uruhare runini cyane mu muziki wanjye ndetse n'uruganda rw'umuziki muri rusange, nzabashyikiriza Album yanjye, abo dukorana bazabimfashamo, tuzabashyikiriza Album mu buryo bwa 'Flash.'

    'Ni mu buryo bwo kubashimira, ku kuntu badahwema gushyigikira umuziki wacu, harimo Coach Gael, Tonzi ndetse na Munyakazi Sadate, abo nibo tuzashyikiriza ejo, nibo ba mbere, abandi bazagenda bakurikiraho.'

    Bwiza yerekeje mu Mujyi wa Bruselles mu Bubiligi aho agiye gukorera igitaramo cye cya mbere 

    Bwiza yavuze ko iki gitaramo cye kugihuza n'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore bisobanuye gutsinda ku mugore 

    Bwiza yavuze ko Album ye izajya ku isoko ku mugaragaro tariki 23 Werurwe 2025; kandi ko azakorera igitaramo mu Bubiligi ari nako acuruza Album ye ku mafaranga ibihumbi 500 Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153004/bwiza-yagiye-i-burayi-kumurika-album-igura-ibihumbi-500-frw-ateguza-kuyiganuza-abantu-3-am-153004.html

  • Sam Karenzi yahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports imikino 2 irimo uwo izahuramo na APR FC, mu gihe bwaba budahinduye ibintu akazasaba imbabazi abakunzi b’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports imikino ibiri irimo uwo izahuramo na APR FC, mu gihe bwaba budahinduye ibintu akazasaba imbabazi abakunzi b'iyi kipe.

    Yabivuze mu gihe mu myaka yashize, yakunze kugaragaza cyane ko kugarura 'abasaza' muri Rayon Sports ari byo byayifasha kongera gukomera no gutwara ibikombe. Doreko Karenzi yakunze kumvikana avuga ko uwari perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akwiye kuyivamo bikarangira asezeye none abamusimbuye nta tandukaniro bari gukora.

    Yagize ati: 'Bikomeje gutya, nta gihe kinini mfite nkasaba abafana ba Rayon Sports imbabazi kuko nibeshye ku bantu.'

    Abivuze nyuma y'uko Rayon Sports imaze imikino 2 muri shampiyona yikurikiranya itabona itsinzi mu gihe ihatanira igikombe na APR FC.

    Source : https://yegob.rw/sam-karenzi-yahaye-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-imikino-2-irimo-uwo-izahuramo-na-apr-fc-mu-gihe-bwaba-budahinduye-ibintu-akazasaba-imbabazi-abakunzi-biyi-kipe/

  • Hamenyekanye amashuri azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya AI na robots – #rwanda #RwOT

    Amarushanwa yo kumurika imishinga y'ikoranabuhanga rikoresha robots na AI ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yabereye i Kigali ku 2 Werurwe 2025.

    Ayo marushanwa ngarukamwaka ategurwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) ku bufatanye n'izindi nzego, aho yitabiriwe n'ibigo by'amashuri yisumbuye 25 byo mu Rwanda biturutse muri buri ntara, ndetse n'ibigo bitanu byatsinze mu bindi byiciro, hakiyongeraho n'ibigo bitatu byo muri Nigeria.

    Imishinga yahatanaga yari mu byiciro bibiri harimo icy'umushinga mwiza mu gukoresha AI n'umushinga mwiza mu gukoresha AI by'umwihariko mu kubaka imashini za robots.

    Ikindi gihembo cyari icy'umushinga mwiza wa AI mu kubaka robots ku bigo byaturutse mu mahanga.

    Buri kigo cy'ishuri mu byitabiriye cyari gihagarariwe n'abanyeshuri 10 ndetse buri wese muri bo yahawe umudari w'ishimwe.

    Ku bigo byatsinze by'umwihariko, buri mwana yahawe mudasobwa ndetse no kuzakomeza mu yandi marushanwa azabera mu mahanga.

    Ishuri rya Groupe Scolaires Officiel de Butare ryabaye irya mbere mu mushinga mwiza wa robots rizahagarira u Rwanda mu yandi marushanwa azabera muri Amerika naho Ecole des Sciences Byimana ryabaye irya mbere mu mushinga mwiza wa AI rizahagararira u Rwanda mu yandi marushanwa azabera mu Busuwisi.

    Ni mu gihe ikigo cy'ishuri cya Qeens College cyo muri Nigeria cyatsinze ku rwego mpuzamahanga mu kumurika robots na cyo kizitabira ayo marushanwa azabera muri Amerika.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko ayo marushanwa ari kugirira abana akamaro kuko ari uburyo bwo gushyira mu ngiro ibyigwa mu masomo ajyanye na mudasobwa azwi nka 'coding'.

    Yagize ati 'Umusaruro urabona ko ari mwinshi kuko abana basigaye bitabira ari benshi kandi bagashishikarira amasomo ya 'coding' ari benshi, bikabafasha kumeya ibyo bize. Turashaka kureba uburyo amashuri menshi ashobora kubyitabira.'

    Minisitiri Nsengimana yongeyeho ko bari gushaka abafatanyabikorwa bafasha kongera ibikoresho mu mashuri menshi ku buryo yose yitabira aya marushanwa kandi hagashyirwa imbaraga mu masomo ya coding.

    Umushinga wa Groupe Scolaire officiel de Butare watsinze ujyanye na robot yajya munsi y'amazi y'inyanja hakunze kuba hari ibyago byinshi, igakurura amakuru atandukanye, kuko kugeza ubu Isi izi 20% gusa ku bijyanye n'inyanja.

    Ni mu gihe umushinga wa AI wa Ecole des Sciences Byimana ujyanye no gukoresha ikoranabuhanga rishyirwa muri telefone igendanwa rigafasha abahinzi kumenya indwara ibihingwa byabo birwaye kandi bakamenya ibyerekeye iteganyagihe bitabagoye.

    Ibigo by’amashuri bitandukanye byamuritse imishinga y’ikoranabuhanga rikoresha ‘robot’ na AI

    Imishinga y’aba banyeshuri ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga

    Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko bagiye gushyira ingufu mu mashuri adafite ibikoresho na yo akazajya yitabira amarushanwa

    Abanyeshuri bafite imishinga yatsinze bose bahawe mudasobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenyekanye-amashuri-azahagararira-u-rwanda-mu-marushanwa-ya-ai-na-robots