Blog

  • Imungu yegereye imipaka: Ishusho y'ingengabitekerezo ya Jenoside mu mboni z'Inteko y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    AGPF yasuye uturere 15 tw'igihugu turimo 11 twegereye imipaka u Rwanda rugabaniraho n'ibindi bihugu.

    Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre,akaba na Perezida w'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, Ipfobya n'Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y'ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere u Rwanda ruherereyemo, ingaruka zayo n'ingamba zo kuyirwanya, yatangaje ko ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagaragaye cyane muri Kanama kugeza mu Ukuboza 2024 byari bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagaragaje ko basanze ingengabitekerezo ya Jenoside itagaragara ku bantu benshi, hari ibimenyetso 16 basanze bigaragaza ko iki gitotsi hari aho kikigaragara.

    Ati 'Ibimenyetso twabonye 16 biraduha gutekereza ko bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside, 12 byagaragaye ku barengeje imyaka 30, bibiri bigaragara ku basore n'inkumi noneho bitatu bigaragara ku bana bari hagati y'imyaka 12 na 16.'

    AGPF yasanze mu turere twegereye imipaka ari ho higanje ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse hari n'abaturage usanga bakorana n'imitwe yayishyize imbere ikorera mu Burasirazuba bwa RDC nka FDLR.

    Prof. Dusingizemungu ati 'Hari ikindi twabonye cyane cyane ku mupaka usanga hari abagore bambuka umupaka bakajya gukora icyo badusobanuriye bise 'kwiteza agashinge', ubwo bikaba ari ukujya kwiteza inda mu bantu bo muri FDLR kugira ngo babone icyororo. Ngira ngo ubyumva yakumva icyo bishatse kuvuga.'

    Utu turere twegereye imipaka kandi bagaragaje ko turimo abaturage bashobora kuyobywa n'ibiganiro bya by'abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Hari n'uturere twavuzwemo abadukomokamo cyangwa abakomoka hafi yatwo bakora ibikorwa byo gushaka kwigarurira urubyiruko barushora mu macakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Yongeyeho ati 'Hari abaturage batuye mu Rwanda bigaragara ko bakivugana n'abari muri FDLR cyangwa abandi barwanya ubuyobozi bw'u Rwanda bakomeje kubacengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Yatanze urugero rwo mu murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, aho abaturage bagaragaje ko hari abantu bakiyoba kubera ibiganiro bya Gen. Habyarimana Emmanuel ukomoka muri ako gace, muri Nyamasheke hakaba abumva Padiri Nahimana na Padiri Rudakemwa Fotunatus bakomoka mu karere ka Rusizi gaturanye na Nyamasheke.

    I Ngororero kandi hakomoka abantu benshi bari mu mutwe wa FDLR ku buryo ingengabitekerezo yabo bayigeza no ku batuye muri ako karere.

    Mu karere ka Gisagara hari urubyiruko ruhabwa Sim Card zo mu bindi bihugu zitababaruyeho kugira ngo ubutumwa burimo ingengabitekerezo batanga 'babikore bumva ko bikingiye ko batazagerwaho n'ubutabera.”

    Muri Nyaruguru hagaragaye umwana w'imyaka 12 wafataga abana bagenzi be akareba mu biganza byabo ababwira ko ari kubarebera niba ari Abatutsi cyangwa Abahutu, ndetse ngo umwarimu yamuhaye ikiganza ngo amurebere ahita yiyamira ngo 'wowe uri mwene wacu ntacyo tuzagutwara.'

    Hari kandi umusore w'imyaka 26 wariye inzoka ku manywa y'ihangu avuga ko ngo ayiriye 'nk'uko bazarya Abatutsi.'

    Mu Karere ka Nyamagabe kandi basanze hari ahantu hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakahubaka inzu, ndetse hari umusaza wamaze imyaka 30 mu nzu adasohoka kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof. Dusingizemungu ati 'Hari abayobozi iyo bumvise amakuru arebana n'ingengabitekerezo ya Jenoside bagerageza kunga abagaragaweho ibimenyetso n'abarokotse Jenoside, hamwe na hamwe usanga bashaka guhishira icyo cyaha kandi ari icyaha gihanwa n'amategeko.'

    AGPF igaragaza ko umubare w'abantu basanganye ibimenyetso by'ingengabitekerezo ya Jenoside ari muto ariko nanone ugomba gufatirwa ingamba kugira ngo irandurwe.

    Ati 'Ibyo twagiye tubona ni ibitotsi, ni ingaruka z'iyo mitwe ivugwa ishaka kuzana ibikorwa bya Jenoside bivuga ko tugomba kubikurikirana ariko ntabwo ari byinshi.'

    Prof. Dusingizemungu yagaragaje ko abaturage benshi bagaragaje ko amahitamo bakora ashingira ku bikorwa byiza babona mu Rwanda aho gushingira ku macakubiri arangwa mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igomba guhagurukirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imungu-yegereye-imipaka-ishusho-y-ingengabitekerezo-ya-jenoside-mu-banyarwanda

  • Banki Nkuru ya Ghana mu Bikorwa byo Kugabanya Izamuka ry'Inguzanyo Zitishyurwa #rwanda #RwOT

    Mu bihe bishize, ubukungu bwa Ghana bwahuye n'ibibazo bitandukanye byatewe n'izamuka ry'umwenda wa leta, byatumye habaho kuvugurura uwo mwenda hagamijwe kugabanya igitutu ku bukungu bw'igihugu. Icyakora, iki gikorwa cyagize ingaruka ku rwego rw'amabanki, aho inguzanyo zitishyurwa (non-performing loans) ziyongereye. Mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo, Banki Nkuru ya Ghana (Bank of Ghana) yatangiye ibiganiro n'amabanki yo mu gihugu kugira ngo harebwe uko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye.

    Inguzanyo zitishyurwa ni inguzanyo zatanzwe n'amabanki ariko abazifashe bakaba barananiwe kuzishyura mu gihe cyateganyijwe. Ibi bitera igihombo ku mabanki ndetse bigahungabanya n'ubukungu bw'igihugu muri rusange. Muri Ghana, izamuka ry'izi nguzanyo ryatewe ahanini n'ingaruka zo kuvugurura umwenda wa leta, aho ibikorwa bimwe na bimwe by'ubucuruzi byahuye n'ibibazo by'amikoro bigatuma bidashobora kwishyura inguzanyo byari byafashe mu mabanki.

    Mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo, Banki Nkuru ya Ghana yatangiye ibiganiro n'amabanki yo mu gihugu hagamijwe kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo hagabanywe izamuka ry'izi nguzanyo zitishyurwa. Ibi biganiro bigamije kureba uko amabanki yakomeza gutanga inguzanyo ariko hanashyizweho uburyo bwizewe bwo kwishyuza, ndetse no gufasha abafashe inguzanyo guhura n'ibibazo by'amikoro kubona uburyo bwo kongera kwishyura inguzanyo zabo.

    Izamuka ry'inguzanyo zitishyurwa rifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw'igihugu. Bishobora gutuma amabanki atinya gutanga inguzanyo nshya, bigahungabanya ishoramari n'iterambere ry'ubucuruzi. Ibi bishobora no gutuma ubukungu bugenda biguru ntege, bikagira ingaruka ku mibereho y'abaturage muri rusange.

    Ibiganiro hagati ya Banki Nkuru ya Ghana n'amabanki yo mu gihugu ni intambwe ikomeye mu guhangana n'ikibazo cy'izamuka ry'inguzanyo zitishyurwa. Ni ngombwa ko hafatwa ingamba zinoze zo gufasha abafashe inguzanyo guhura n'ibibazo by'amikoro kongera kwishyura, ndetse no gushyiraho uburyo bwiza bwo gutanga inguzanyo kugira ngo ubukungu bw'igihugu bukomeze gutera imbere mu buryo burambye.

    Source : https://kasukumedia.com/banki-nkuru-ya-ghana-mu-bikorwa-byo-kugabanya-izamuka-ryinguzanyo-zitishyurwa/

  • Kamonyi: Polisi yataye muri yombi 35 bakekwaho ubujura n'ibindi byaha – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 3 no ku wa 4 Werurwe 2025, aho mu Polisi yafashe abantu 24 mu Murenge wa Gacurabwenge ndetse n'abandi 11 mu Murenge wa Ngamba bakekwaho ubujura n'ibindi bikorwa bibi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko Polisi yafashe abakekwaho kugira uruhare mu byaha, ati 'Ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.'

    SP Habiyaremye yashimiye abaturage batanga amakuru y'ahavugwa ibyaha, abasaba gukomeza ubwo bufatanye kugira ngo bahashye abanyabyaha babangamira ituze n'umudendezo by'abaturage.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

    Uwahamijwe iki cyaha kandi, ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-polisi-yataye-muri-yombi-35-bakekwaho-ubujura-n-ibindi-byaha

  • RRA yashishikarije abaguzi kuyitungira agatoki abacuruzi babima fagitire za EBM – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y'uko RRA ishyikirije abaguzi 80, ishimwe rihwanye na 50% by'ibihano byaciwe abacuruzi batabahaye fagitire za EBM, cyangwa bakabaha izituzuye. Ni ishimwe ryatanzwe hashingiye ku makuru batanze kuri abo bacuruzi.

    Ni igikorwa gishingiye ku Iteka rya minisitiri Nº 002/24/03/TC ryo ku wa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro, ryateganyije ko umuguzi wa nyuma ahabwa ishimwe rya 10% by'umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe.

    Mu gihe asabye inyemezabuguzi ntayihabwe cyangwa agahabwa idahwanye n'amafaranga yishyuye, akabimenyesha ubuyobozi bw'imisoro, ahabwa ishimwe ry'inyongera ringana na 50% by'ibihano byishyuwe kuri iyo nyemezabuguzi.

    Umwe mu bitabiriye iyi gahunda, ubwo ishimwe ryatangwaga yakiriye asaga miliyoni 1.9 Frw kubera amakuru yatanze kuri fagitire zitandukanye atahawe, abakozi ba RRA bagaca ibihano abacuruzi bazimwimye.

    Yavuze ko nyuma yo kwiyandikisha, yiyemeje ko buri uko ahashye azajya asaba fagitire ya EBM kandi ihwanye n'ibyo ahashye, uwinangiye akamutangira amakuru.

    Undi wahawe ishimwe ry'ibihumbi 120,127 Frw, ni uwaguze ibintu agasaba fagitire, ariko agahabwa idahwanye n'amafaranga yishyuye, agatanga amakuru. Kugeza ubu abagera ku 58,000 bamaze kwitabira gahunda y'Ishimwe kuri TVA.

    Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, avuga ko Abanyarwanda bose bamaze kubona akamaro k'umusoro batanga, ku buryo abacuruzi bakwiye kubahiriza gutanga fagitire ya EBM nk'uko biteganywa n'itegeko.

    Yagize ati 'Tubona abantu bakomeza kuduha amakuru, tunabashimira, tukabakangurira gukomeza kuko uyu musoro ni uwabo, ntabwo wakabaye uribwa n'umuntu wanze gutanga fagitire cyangwa se agatanga iriho amafaranga make.'

    Kugira ngo umuntu yinjire mu bahabwa ishimwe kuri TVA, bisaba ko aba yariyandikishije akanze *800# agakurikiza amabwiriza cyangwa akanyura muri sisitemu ya MyRRA. Igihe akeneye gutanga amakuru, ayohereza kuri nimero 0739008010 (WhatsApp), ubundi agahabwa ishimwe rya 50% y'ibihano umucuruzi aciwe.

    Uwitonze yakomeje ati 'Abanyarwanda bakomeza kwitabira kuko iyi gahunda ibyiza byayo twese turabibona, nta mpamvu tutakomeza kuyitabira, tukiyubakira igihugu ariko tukabona n'ishimwe ritugarukira.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yashishikarije-abaguzi-kuyitungira-agatoki-abacuruzi-babima-fagitire-za-ebm

  • U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi wa Canada ngo asobanure imyitwarire y'igihugu cye – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Canada mu Rwanda yahamagajwe ku wa 4 Werurwe 2025. Ni nyuma y'amasaha make iki gihugu gishinje u Rwanda kugira Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no gufasha umutwe wa M23.

    Canada kandi yashinje u Rwanda kugira uruhare mu bugizi bwa nabi bukorerwa mu Burasirazuba bwa RDC burimo kugaba ibitero ku basivili, ku mpunzi, ku batabazi, ku ngabo z'Umuryango w'Abibumbye n'iz'akarere, ubuhotozi, gushimuta no gufata ku ngufu abagore n'abakobwa. Ibi birego byose nta na kimwe cyigeze gitangirwa ibimenyetso.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yatangaje ko nyuma yo kubona iri tangazo rigereka ibijyanye n'intambara iri muri RDC ku Rwanda, yahisemo guhamagaza Ambasaderi wa Canada kugira ngo atange ibisobanuro.

    Mu byo uyu mudipolomate yagaragarijwe harimo uburyo igihugu cye kiri gushinja nkana u Rwanda ibijyanye n'ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe bizwi neza ko ibi byaha bikorwa na FARDC ndetse n'imitwe yitwaje intwaro ikorana na Guverinoma ya RDC.

    Yagaragarijwe kandi ko Canada yirengagije impungenge z'u Rwanda mu bijyanye n'umutekano warwo, ihitamo guhishira amabi ya Guverinoma ya RDC arimo n'ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi ku bufatanye n'umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

    U Rwanda rwashimangiye ko rudateze gutezuka ku ntego rwihaye yo kurinda abaturage barwo no gukomeza kubungabunga umutekano w'igihugu.

    Ambasaderi wa Canada yahamagajwe nyuma y'amasaha make Guverinoma y'u Rwanda itangaje ko uruhande Canada yafashe ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC 'ruteye isoni' kandi ko kwegeka ubu bugizi bwa nabi ku Rwanda bitihanganirwa.

    Abarimo Rwamucyo Ernest uhagarariye u Rwanda mu Muryango w'Abibumye, bagaragaje ko iyi myitwarire ya Canada ishobora kuba ifitanye isano n'inyungu iki gihugu gifite muri RDC cyane cyane izijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Yatangaje ko Canada yafatiye u Rwanda ibi bihano mu gihe umujyi wa Toronto uri kuberamo inama mpuzamahanga yo kubyaza umusaruro amabuye y'agaciro, PDAC 2025.

    Uyu mudipolomate yasobanuye ko iyi nama igamije kubungabunga inyungu Canada ifite mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri RDC kandi ko itangazo ry'ibi bihano ryahuriranye n'uruzinduko rwa Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro wa RDC, Kizito Pakabomba, yagiriye i Toronto.

    Yagize ati 'Iri harabika ryabaye mu gihe hari kuba PDAC 2025, ni inama igamije kurengera inyungu nyinshi Canada ifite mu mabuye y'agaciro muri RDC. Rihuriranye no kugera i Toronto kwa Minisitiri wa RDC ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Kizito Pakabomba, urageza ijambo ku bitabira inama.'

    Guverinoma y'u Rwanda isobanura ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ikagaragaza ko imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo muri Afurika ari yo yabonekamo ibisubizo.

    Muri iyi myanzuro harimo gusaba impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano n'ubushotoranyi ndetse ko haba imishyikirano hagati ya Leta ya RDC n'imitwe irimo M23.

    U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi wa Canada, Julie Crowley ngo asobanure imyitwarire y'igihugu cye (Iyi foto yafashwe muri Kanama 2024)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahamagaje-ambasaderi-wa-canada-ngo-asobanure-imyitwarire-y-igihugu

  • Harimo ba rutahizamu nka Victor Osimhen, Ademola Lookman, Victor Boniface! Nigeria yatangaje urutonde rw'abakinnyi izifashisha ku mukino ifitanye n’ikipe y’igihugu Amavubi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, yahamagaye abakinnyi 39 azatoranyamo abo azakoresha mu mikino ya Super Eagles izahuramo n'u Rwanda na Zimbabwe. Uyu mukino wa Nigeria na Rwanda uzaba tariki ya 21 Werurwe 2025 i Kigali, mu gihe Nigeria izakina na Zimbabwe nyuma yaho.

    Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino y'amatsinda yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, Chelle yahamagaye abakinnyi barimo abanyezamu batanu bayobowe na Stanley Nwabali wa Chippa United F.C. Hari kandi abakinnyi bakomeye mu bwugarizi nka kapiteni William Ekong, mu kibuga hagati nka Wilfred Ndidi na Alex Iwobi, ndetse no mu busatirizi aho higanjemo Victor Osimhen na Kelechi Iheanacho.

    Iyi kipe yiteguye kwihorera nyuma yo gutsindwa n'u Rwanda ibitego 2-1 mu mukino uheruka, aho abakinnyi bayo bakomeye nka Aina, Nwabali na Lookman batari bahari. Éric Chelle yashyize imbere gukosora amakosa yagaragaye muri uwo mukino kugira ngo yongere amahirwe yo kubona itike y'Igikombe cy'Isi.

    U Rwanda, ruyobowe n'umutoza mushya Adel Amrouche, ruri ku mwanya wa mbere mu Itsinda C n'amanota arindwi, runganya na Afurika y'Epfo na Benin ariko ruzigamye ibitego byinshi. Nyuma yo guhura na Nigeria, Amavubi azakina na Lesotho tariki ya 25 Werurwe.

    Source : https://yegob.rw/harimo-ba-rutahizamu-nka-victor-osimhen-ademola-lookman-victor-boniface-nigeria-yatangaje-urutonde-rwabakinnyi-izifashisha-ku-mukino-ifitanye-nikipe-yigihugu-amavubi/

  • U Rwanda rukeneye ibyumba by'amashuri birenga 26.000 – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho na Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph kuri uyu wa 4 Werurwe 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite.

    Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no gufasha abana kwiga amasaha menshi aho kwiga mu buryo basimburana na bagenzi babo (double shift), hakenewe ibyumba nibura 26.000.

    Yagaragaje ko kuva mu 2017 hubatswe ibyumba by'amashuri 27.500 kandi byatanze umusaruro mu kugabanya umubare w'abana mu cyumba cy'ishuri nubwo bitakemuye ikibazo cy'ubucucike cyari gihari.

    Ati 'Umuntu arebye ibyumba by'amashuri byubatswe mu myaka ishize, nko guhera mu 2017 byari bigeze ku bihumbi birenga 27 bikaba byaratumye umubare w'abana mu ishuri ugabanuka ndetse n'abiga mu byiciro biragabanuka kuko wasangaga bigera no ku bana mu mashuri abanza yose ariko ubu bisigariye mu mashuri atatu abanza.'

    Yongeyeho ati 'Ibi byumba ntabwo byarangije icyo kibazo, no kuba abantu biga basimburana. Burya iyo abanyeshuri biga basimburana baba bafite amasaha 25 gusa yo kwiga mu cyumweru kandi ntahagije.'

    Yakomeje ashimangira ko hakenewe kubakwa ayo mashuri mu gukemura ibyo bibazo, anizeza ko mu gihe bitarubakwa hazakomeza gutangwa uburezi bufite ireme.

    Ati 'Birasaba ko dukomeza kubaka ibi byumba by'amashuri, tukagenda tureba ko twakemura ibi bibazo duhura nabyo, ariko ntibivuze ko mu gihe bitarakemurwa tutazakomeza kwigisha. Tuzakomeza kandi turebe uburyo twazamura ireme ry'uburezi mu mashuri.'

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko ibyo byumba by'amashuri byitezweho gutanga umusanzu ukomeye.

    Yemeje ko imirimo yo gutangira kubaka ayo mashuri izatangira mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026.

    Ati 'Gahunda ya leta ni uko umwana wese ugeze ighe cyo gutangira ishuri aritangira, kuva ku myaka itatu…hashyizweho gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kandi yatumye tugira umubare munini w'abana bagana ishuri.'

    Yakomeje ati 'Igihari ni uko mu ngengo y'imari y'umwaka utaha iyubakwa ry'amashuri rizaba ryatangiye kandi rizaba riri ku muvuduko mwiza kugira ngo iki kibazo cy'umubare w'ibyumba by'amashuri bikiri bike kubera ko umubare w'abanyeshuri wiyongereye gikemuke.'

    Yashimangiye ko kuba umubare w'abanyeshuri wakwiyongera ari ibintu byiza ku rwego rw'uburezi rw'u Rwanda kandi ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibyumba by'amashuri byubakwe vuba.

    Ati 'Mu by'ukuri iyo umubare w'abanyeshuri wiyongereye ni ikintu cyiza cyane tugomba kwishimira ari na yo mpamvu Minisiteri y'Uburezi iri gushaka uburyo ibyumba by'amashuri biziyongera dutangiriye mu ngengo y'imari y'umwaka w'amashuri wa 2025/2026.'

    Nubwo bimeze bityo ariko haracyari ikibazo cy'abana bata ishuri ndetse n'umubare munini w'abatiga, aho Minisiteri y'Uburezi itangaza ko abarenga miliyoni 1,2 batika cyangwa ngo babe bafite akazi runaka bakora.

    Abadepite bibukije Minisiteri ko hashobora kwifashishwa uburyo bwaherukaga kwifashishwa burimo no gukora umuganda ubwo hubakwaga ibyumba by'amashuri 22.505.

    MINEDUC yagaragaje ko u Rwanda rukeneye ibindi byumba birenga ibihumbi 26

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko hakenewe kubakwa ibindi byumba mu kugabanya ubucucike mu mashuri

    Kubaka amashuri ageretse ni kimwe mu byitezweho ibisubizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-ibyumba-by-amashuri-birenga-26-000

  • Igabanuka ry'Abanyeshuri B'Abirabura muri Harvard Law School Nyuma y'Icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga #rwanda #RwOT

    harvard law school

    Mu mwaka ushize, Urukiko rw'Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda zo kwakira abanyeshuri hashingiwe ku bwoko (race-based admissions) mu mashuri makuru na za kaminuza. Icyo cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku mibare y'ubwoko bw'abanyeshuri bemererwa kwiga muri izo kaminuza, cyane cyane ku banyeshuri b'abirabura. Muri Harvard Law School, imwe mu mashuri y'amategeko akomeye ku isi, umubare w'abanyeshuri b'abirabura batangiye mu mwaka wa mbere wagabanutse ku rugero ruteye impungenge. Iri gabanuka rifite ingaruka zigaragara, zirenze kure icyumba cy'icyigisho, zikagera ku mibereho y'abanyeshuri, umuco w'ishuri, ndetse n'imitegurire y'abanyamategeko b'ejo hazaza.

    Ku ya 29 Kamena 2024, Urukiko rw'Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda zo kwakira abanyeshuri hashingiwe ku bwoko, kizwi nka 'affirmative action'. Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y'ibirego byatanzwe n'itsinda ry'abanyeshuri bavuga ko gahunda za kaminuza zimwe na zimwe zishyira imbere ubwoko mu kwakira abanyeshuri, bikaba ari ukubogama. Urukiko rwanzuye ko gukoresha ubwoko nk'ikintu cy'ingenzi mu kwakira abanyeshuri binyuranyije n'Itegeko Nshinga rya Amerika, bityo bigomba guhagarikwa.

    Igabanuka ry'Abanyeshuri B'abirabura muri Harvard Law School

    Nyuma y'icyo cyemezo, Harvard Law School yahuye n'igabanuka rikomeye ry'abanyeshuri b'abirabura batangiye mu mwaka wa mbere. Mbere y'icyemezo, abanyeshuri b'abirabura bagize 14% by'abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere. Nyuma y'icyemezo, uwo mubare wagabanutse ukagera kuri 6%. Iri gabanuka ryateye impungenge mu muryango wa Harvard, ndetse no mu mashuri makuru na za kaminuza zindi, ku bijyanye n'ubwiza n'ubusumbane mu burezi.

    Igabanuka ry'abanyeshuri b'abirabura rifite ingaruka zitandukanye ku banyeshuri ubwabo. Abanyeshuri b'abirabura bashobora kumva ko badahagarariwe bihagije mu ishuri, bikaba byabatera kumva batishimiye cyangwa batari mu mwanya wabo. Ibi bishobora kugira ingaruka ku myigire yabo, ndetse no ku mibereho yabo muri rusange. Ubushakashatsi bugaragaza ko abanyeshuri bumva bahagarariwe neza mu ishuri bagira amahirwe menshi yo gutsinda no kugira uruhare mu bikorwa by'ishuri.

    Uretse ingaruka ku banyeshuri ku giti cyabo, igabanuka ry'abanyeshuri b'abirabura rifite ingaruka ku muryango w'ishuri muri rusange. Ubwiza bw'uburezi muri kaminuza bugenwa n'uburyo abanyeshuri batandukanye mu mico, ibitekerezo, n'uburambe. Iyo habuze ubwo butandukanye, imyigire irahungabana, ndetse n'ubushobozi bwo gutegura abanyamategeko bazi gukorana n'abantu batandukanye bugabanuka.

    Ingaruka z'igabanuka ry'abanyeshuri b'abirabura muri Harvard Law School zirenze imbibi z'ishuri ubwaryo. Abanyamategeko b'ejo hazaza bazagira uruhare mu miyoborere y'igihugu, mu butabera, no mu zindi nzego z'ingenzi. Iyo hatabayeho ihagararirwa ry'abantu b'ubwoko butandukanye mu mashuri y'amategeko, bishobora gutuma habaho ubusumbane mu nzego zifata ibyemezo, bigira ingaruka ku muryango mugari.

    Mu guhangana n'izi ngaruka, Harvard Law School, kimwe n'andi mashuri makuru na za kaminuza, irimo gushaka uburyo bwo kongera ihagararirwa ry'abanyeshuri b'abirabura n'abandi bakomoka mu bwoko butandukanye. Ibi birimo kongera ibikorwa byo kumenyekanisha ishuri mu miryango itandukanye, gutanga ubufasha mu kwitegura ibizamini by'akazi, no gushyiraho gahunda zifasha abanyeshuri b'abirabura kumva bishimiye kandi bashyigikiwe mu ishuri.

    Igabanuka ry'abanyeshuri b'abirabura muri Harvard Law School nyuma y'icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga cyo guhagarika gahunda zo kwakira abanyeshuri hashingiwe ku bwoko ni ikibazo gikomeye gifite ingaruka zirenze icyumba cy'icyigisho. Ni ngombwa ko amashuri makuru na za kaminuza bifata ingamba zo gukomeza guteza imbere ubwiza n'ubusumbane mu burezi, kugira ngo habeho ihagararirwa ry'abantu bose mu nzego zose z

    Source : https://kasukumedia.com/igabanuka-ryabanyeshuri-babirabura-muri-harvard-law-school-nyuma-yicyemezo-cyurukiko-rwikirenga/

  • UEFA Champions League: Real Madrid yateye int… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Real Madrid yari yakiriyemo Atletico Madrid kuri Santiago Bernabeu Saa yine z’ijoro.

    Uyu mukino watangiye ikipe ya Real Madrid ihererekanya umupira neza ndetse ku munota wa 4 gusa ihita ifungura amazamu aho Federico Valverde yahereje umupira mwiza Rodrigo arawuzamukana yinjira mu rubuga rw’amahina arekura ishoti riruhukira mu nshundura.

    Nyuma yuko Real Madrid ifunguye amazamu yakomeje gusatira cyane, abarimo Vinicius Junior bagerageza uburyo gusa ba myugariro ba Atletico Madrid bakaba ibamba.

    Ku munota wa 27 Aurélien Tchouameni yatabaye Real Madrid ku mupira wari uhinduwe na Giuliano Simeone maze Samuel Lino agiye gushyiraho ukuguru gusa uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa aratabara.

    Ku munota wa 32 Julian Alvarez yaje kwishyura ku mupira yari abonye acenga Camavinga arekura ishoti riremereye maze Thibaut Courtois ntiyamenya uko byagenze.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Mu gice cya kabiri Atletico Madrid yaje isatira cyane ndetse hari aho Rodrigo De Paul yabonye umupira ari mu rubuga rw’amahina arekura ishoti rinyura impande y’izamu .

    Ku munota wa 55 Brahim Diaz yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid nyuma yo gucenga ba myugariro akarekura ishoti rinyura mu nguni ya ruguru.

    Real Madrid yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Edouardo Camavinga hajyamo Luka Modric naho kuri Atletico havamo Giuliano Simeone na Samuel Lino hajyamo Conor Gallagher na Nahuel Molina.

    Atletico Madrid yagiye ishaka uko yakwishyura gusa birangira byanze itsindwa na Real Madrid ibitego 2-1

    Indi mikino yakinwe Club Brugge yatsinzwe na Aston Villa 3-1, Borussia Dortmund inganya na Lille 1-1 naho PSV Eindhoven inyagirwa na Arsenal 7-1.

    Arsenal nyuma yo gutsinda ibi bitego yahise yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere itsindiye ibitego 7 hanze mu mikino yo gukuranwamo muri UEFA Champions League.

    Arsenal yanditse amateka mashya muri Champions League 

    Uko Rodrigo yatsinze igitego cya mbere cya Real Madrid 

    Real Madrid yateye intambwe ya mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153054/uefa-champions-leaguereal-madrid-yateye-intambwe-ya-mbere-naho-arsenal-yandika-amateka-153054.html

  • Ba-Rayons hari ingeso mbi mukwiye gucikaho – Mu burakari bwinshi, Reagan Rugaju yakebuye Rayon Sports n’abafana bayo (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Quanani Sellami, yasezeye ku mirimo ye avuga ko agiye kwita ku mugore we urwaye. Ibi byabaye nyuma y'uko iyi kipe inganyije na Gasogi United ubusa ku busa muri shampiyona.

    Nubwo yavuze ko asezeye ku mpamvu z'umuryango, hari amakuru avuga ko kutishyurwa umushahara we w'ikirarane byabaye imbarutso yo kuva muri iyi kipe. Rayon Sports yishyuye abakinnyi bayo, ariko we ntibamwishyura, ndetse yongeye kwibona mu kibazo cyo gusuzugurwa ubwo ikipe yagaruraga umutoza Ayabonga bamwongeza umushahara inshuro ebyiri, mu gihe we yakomeje guhembwa $1,500.

    Umunyamakuru wa RBA, Reagan Rugaju, yagaragaje uburakari, anenga ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n'abafana bayo, ababwira ko bagomba kureka ingeso mbi yo kurakarira abashaka kwishyurwa ibyo bakoreye. Yavuze ko uburyo Rayon Sports yafashe Sellami ari agasuzuguro gakabije kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku mutoza w'umusimbura.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gushaka umutoza mushya wungirije Robertinho, kuko hari abemeza ko Sellami yagize uruhare rukomeye mu mikino ibanza ya shampiyona kurusha umutoza mukuru. Iki kibazo gikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, bamwe bashinja ubuyobozi kutita ku batoza bayo.

     

    Source : https://yegob.rw/ba-rayons-hari-ingeso-mbi-mukwiye-gucikaho-mu-burakari-bwinshi-reagan-rugaju-yakebuye-rayon-sports-nabafana-bayo-video/