Blog

  • Ruhango: Umugabo yapfuye ari kurira urugo kuko umugore we yanze kumukingurira – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Kagari ka Mwendo mu Mudugudu wa Mataba mu ijoro ry'itariki 1 Werurwe 2025.

    Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye BTN ko urupfu rwe rwatewe n'amakimbirane yari yagiranye n'umugore we kuri uwo munsi yapfuyeho.

    Bavuga ko byatangiye ubwo nyakwigendera yari amaze kugurisha ihene n'ingurube noneho umugore we amusaba ko yamugurira inzoga ariko undi arabyanga amubwira ko na we agomba kuzigurira.

    Byaje kurangira wa mugore na we agiye mu kabari yigurira inzoga kuko nyakwigendera yari yanze kumugurira ariko aza kuhamusiga ataha mbere ye.

    Nyuma ngo bigeze nka saa sita zi'ijoro nyakwigenedera yaje gutaha, abasangiye na we bavuga ko yari yasinze, ageze mu rugo umugore yanga kumufungurira undi ashaka urwego ngo yurire urugo abone uko ageramo imbere, ariko ntibyamuhira.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye IGIHE iby'rupfu rwa nyakwigendera ndetse avuga ko umugore we yamaze gutabwa muri yombi.

    Yagize ati 'Ku itariki ya 1 Werurwe 2025, RIB yafunze umugore […] w'imyaka 50. Akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake yakoze mu ijoro ry'itariki ya 1 Werurwe 2025. Ubwo umugabo we […] w'imyaka 62 yari atashye avuye mu kabari ageze mu rugo umugore we yanze kumufungurira umugabo ashaka urwego yurira inzu nyuma yitura hasi ajyanwa kwa muganga agezeyo yitaba Imana'.

    Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byimana mu gihe dosiye iri ye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake giteganwa n'Ingingo ya 111 y'itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu kuva ku 500,000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cy'ubwicanyi ndetse n'ibindi kandi ko abazabikora bose bazashyikirizwa ubutabera bakabiryozwa.

    Mu Murenge wa Mbuye umugore akurikiranyweho urupfu rw’umugabo we rutaturutse ku bushake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umugabo-yapfuye-ari-kurira-urugo-kuko-umugore-we-yanze-kumukingurira

  • Airtel yatangije uburyo bwo kwishyura serivisi z'ibigo bicururiza kuri internet bikomeye ku Isi – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwiswe Airtel Money GlobalPay Card buzajya bukorana na konti za Airtel Money aho amafaranga ariho ari yo abakiliya bazajya bifashisha bishyura izo serivisi nta zindi nzira binyuzemo zo kuyimura.

    Ubwo buryo bwatangijwe n'ikigo cya Airtel muri Afurika cyitwa Airtel Mobile Commerce BV gishinzwe ibijyanye no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa (Airtel Money).

    Ubwo buryo bugamije gufasha abakiliya ba Airtel muri Afurika bagera kuri miliyoni 150 bo mu bihugu 14 koroherwa no kwishyura serivisi zo kuri internet z'ibigo bikomeye nka Facebook, Netflix, Uber, Amazon, Google, AliExpress na Alibaba.

    Si byo gusa kuko ubwo buryo buzajya bunafasha mu kwishyura amafaranga y'ingendo, ifatabuguzi ry'ibigo by'ubucuruzi, no kwishyura ibindi bicuruzwa biri mu mahanga bakoresheje telefone ngendanwa.

    Ubwo buryo bwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha Abanyafurika koroherwa no kwishyura ibicuruzwa na serivise by'ibigo bikomeye bidakorera muri Afurika.

    Gutangira gukoresha ubwo buryo bisaba kuba ufite konti ya Airtel Money iriho amafaranga noneho ukajya kuri internet ugafungura konti kuri Airtel Money GlobalPay Card ubundi ugahita ubona uburyo wanyuramo wishyura serivise ukeneye.

    Ntibisaba gukura kuri internet 'application' cyangwa ubundi buryo bwo kwiyandikisha.

    Airtel na Mastercard bifitanye imikoranire igamije guteza imbere uburyo bwo kwsihyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Afurika no kuzamura ubucuruzi buto ku rwego mpuzamahanga.

    Ubwo bufatanye bufasha Airtel muri Aurika kugera ku ntego zayo zo kuzamura serivisi z'imari hakoreshejwe telefone zigendanwa mu bihugu bitandukanye bw'uwo Mugabane.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Ian Ferrao, yavuze ko ubwo buryo bushya bwatangijwe bugiye gufasha abakiliya babo koroherwa no guhahira kuri internet ku Isi hose.

    Yagize ati 'Duhora dushaka uburyo bwo guhaza ibyifuzo by'abakiliya bacu. Guhuza uburyo butekanye bwo kwishyurana bwa Mastercard na Airtel Money ni ukoroshya no kwihutisha uburyo mpuzamahanga bwo guhaha.Ubu bufatanye buzaniye abakiliya bacu uburyo bwo guhahira kuri internet ku Isi.'

    Mastercard muri Afurika ifite intego yo kwihutisha serivise z'imari kuri bose aho muri uyu mwaka wa 2025 itaganya gufasha abantu bagera kuri miliyari guhaha bakoresheje ikoranabuhnga,gufasha ubucuruzi buto miliyoni 50 kwishyurwa mu buryo bw'ikoranabuhanga no gufasha mu kuzamura ba rwiyemezamirimo b'abagore miliyoni 25.

    Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu by'ikoranabuhanga muri Mastercard ishami ry'Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, Muhammad Nana, yavuze ko intego yabo ari ukongera abakiliya b'ibigo bakorana.

    Yongeyeho ko ibyo bigaragazwa no kuba miliyoni 150 z'Abanyafurika bakoresha Airtel bagiye kwisanga ku isoko ryo kuri internet ku rwego rw'Isi.

    Ubwo buryo bwa Airtel Money GlobalPay Card kandi bwihariye kuba bufasha ababukoresha basanzwe bafite amafaranga kuri banki kubasha kwishyura kuri internet ndetse b'abayafite gusa kuri Airtel Money kandi byose bigakorerwa kuri telefone.

    Airtel Africa yatangije uburyo bwo kwishyura serivise zicururizwa kuri internet hakoreshejwe Airtel Money


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/airtel-yatangije-uburyo-bwo-kwishyura-serivisi-z-ibigo-bicururiza-kuri-internet

  • Perezida wa Centrafrique yakiriye Gen Maj Vincent Nyakarundi – #rwanda #RwOT

    Perezida Touadéra yakiriye aba abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda mu biro bye, Palais de la Renaissance, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

    Mu bandi bitabiriye ibiganiro harimo Col Alexis Nsengiyumva ukuriye Ingabo ziri muri Centrafrique binyuze mu masezerano y'ibihugu byombi hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zépherin Mamadou.

    U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare.

    Kuva mu 2014, Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni ndetse guhera mu 2020, u Rwanda rwohereje Ingabo muri Centrafrique binyuze mu masezerano hagati y'ibihugu byombi.

    Ingabo z'u Rwanda ni zo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2016. Ni inshingano zikora neza, zikarangwa kandi n'ubwitange umunsi ku wundi.

    Mu 2020, Perezida Touadéra yabwiye IGIHE ko atewe ishema no kuba umutekano w'igihugu cye n'uwe bwite ucungwa neza n'Abanyarwanda.

    Ati 'Murabizi ko hari ibyiciro bibiri by'Ingabo z'u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n'izo ngabo, ndanyuzwe cyane.'

    𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye Umugaba Mukuru w'Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n'Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

    Mu bandi bitabiriye ibiganiro harimo Col Alexis… pic.twitter.com/FbYCBx9h3l

    — IGIHE (@IGIHE) March 4, 2025

    Perezida wa Centrafrique yakiriye Gen Maj Vincent Nyakarundi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-centrafrique-yakiriye-gen-maj-vincent-nyakarundi

  • Nta gihugu cyabwirwa ko kizaterwa ngo kireke kwirinda – Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Kuva umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2024, Guverinoma ya RDC n'ibihugu bimwe by'i Burayi byakajije umurego mu gushinja u Rwanda ibinyoma birimo kuba rwarohereje Ingabo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ibi birego u Rwanda rwabiteye utwatsi inshuro nyinshi ndetse rubivuguruza rukoresheje ibimenyetso bifatika, icyakora rugahamya ko ku mupaka warwo na RDC hashyizwe ingamba z'ubwirinzi zikumira ko hagira uwahungabanya umutekano w'igihugu muri rusange.

    Mu kiganiro Minisitiri Bizimana yahaye urubyiruko rwo mu Ntara y'Iburasirazuba, yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubusugire bw'ibindi bihugu, kandi na byo bigomba kubahiriza ubuzima n'imibereho by'Abanyarwanda.

    Ati 'Ibihugu by'abaturanyi bigomba kubahiriza imibereho, uburenganzira bwo kubaho bw'Abanyarwanda nk'uko natwe twubahiriza uburenganzira bwo kubaho bwabo. Ntawe dutera. Hari abantu basebya u Rwanda […] bagafata umugani w'Ikinyarwanda ngo 'u Rwanda ruratera ntiruterwa' noneho bakabihindura bavuga ngo u Rwanda rugendera kuri uwo mugani rutera ibindi bihugu. Ngo ni rwo ruhora rubitera.'

    U Rwanda rwasobanuye kenshi ko abarwanyi ba M23 bubuye intwaro mu mpera za 2021 baturutse muri Uganda, bityo ko ntaho rukwiriye guhurizwa n'intambara imaze imyaka mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yongeyeho ati 'Kwirinda ko uterwa bivuga gushyiraho ingamba zose zo kwiyubaka kugira ngo uwaza guhungabanya umutekano wawe, imibereho yawe muhangane. Ngicyo icyo bivuga ariko hari abatubeshyera ko M23 igizwe n'Abanyarwanda…Abo ni inyangarama, ni abanga kureba kandi ingero zirahari.'

    Nta gihugu cyabwirwa ko kizaterwa ngo kireke kwirinda – Minisitiri @DrDamascene.#MenyaAmatekaYawe. pic.twitter.com/2fLAB0Mekb

    — Ministry of National Unity and Civic Engagement (@Unity_MemoryRw) March 4, 2025

    Yatanze urugero rw'igihe Perezida Tshisekedi wa RDC yiyamamarizaga kuyobora igihugu cye, aho yatangaje ko yiteguye gutera u Rwanda agakuraho ubuyobozi bwarwo kandi akazabikora yibereye mu gihugu cye.

    Minisitiri Bizimana yabwiye urubyiruko ko gushyiraho ubwirinzi hagamijwe kurinda ubuzima bw'abaturage n'umutekano w'igihugu muri rusange kuko hari ibihugu byigambye gukuraho ubuyobozi ndetse bigatangira no gutegura uwo mugambi, ku buryo bisaba ingamba z'ubwirinzi zikomeye kugira ngo uwo mugambi mubisha utazashyirwa mu bikorwa.

    Ati 'Niba u Rwanda rushyizeho ubwirinzi tukajya ku mupaka tukarinda ubwirinzi bw'igihugu kubera ikibazo cyavuye mu mahanga, twitirirwe ko ari twebwe twateye? Niba Abanye-Congo bicwa, mwabonye Abatutsi batwikwa bakabagwa ku mugaragaro, ari ubuyobozi bwa Congo bubiyoboye noneho abana cyangwa urubyiruko rukomoka kuri abo bantu biciwe ababo nibahaguruka bakarwana bavuga bati 'turimo turicwa' ibyo byitirirwe u Rwanda? Oya.'

    Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kumenya neza ko ari inshingano zabo kurinda igihugu no kukirwanirira.

    Ati 'Tugomba gukomeza kubaha ubusugire bw'ibihugu, tukabana nabyo neza ariko tukamenya kwirinda. Tukabyubaha, tukanabasaba ko batwubaha natwe tukabana, ni cyo cyifuzo cy'u Rwanda. Kandi ibyo birahagije tubanye tukagira ubuhahirane bakabaho mu mahoro tukabaho mu mahoro, icyo ni cyo cy'ingenzi. Ariko mukitegura gukorera igihugu no kukirinda.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko igihugu cyose cyabwirwa ko kizaterwa cyahita gishyiraho ubwirinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-gihugu-cyabwirwa-ko-kizaterwa-ngo-kireke-kwirinda-minisitiri-dr-bizimana

  • Abatuye umujyi wa Nyanza basabwe uruhare mu kuwurimbisha – #rwanda #RwOT

    Iyo ugenda mu mujyi wa Nyanza uhabona imihanda mishya itandukanye yinjira mu nsisiro z'abaturage, ndetse n'inzira z'abanyamaguru zimeze neza.

    Mu kurushaho kuyisigasira no kongera ubwiza bw'inkengero zayo, aho hagiye hakenerwa uruhare rw'abaturage haba mu gutera ibiti n'ibyatsi, cyangwa gusasa Amapave ku nkengero z'imihanda cyangwa aho yinjirira ijya mu ngo n'ahandi.

    Bamwe mu baturage bumvise ijwi ry'ubuyobozi bagatangira kubikora, bavuga ko byahinduye isura y'aho bakorera n'aho batuye.

    Mukarugwiza Drocella wo mu Mudugudu wa Gihisi A, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana yubatse umuhanda w'amapave wa metero 80, wunganira uwo akarere kubatse mu gace akoreramo mu isantere ya Girimpuhwe.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ashima ibyo ubuyobozi bwakoze mu kubagezaho ibikorwa remezo by'umuhanda, ari na byo byatumye agira umuhate wo kubaka indi nzira ikomeza mu kigo afite.

    Ati 'Twiyemeje gukomerezaho ngo natwe dushyigikire ibi byiza twahawe. Mbere yo gukora aka gahanda, imodoka zazaga kuri kaburimbo ariko zakwinjiramo hano mu kigo haguye nk'imvura, mu gutaha zigahita zanduza umuhanda. Ni na yo mpamvu yaduteye kuhubaka umuhanda dufatanyije n'abafatanyabikorwa basanzwe badutera inkunga.'

    Mukarugwiza akomeza avuga ko n'abandi bakwiye kubikora aho batuye cyangwa bakorera, kuko bizarushaho kurimbisha umujyi wabo.

    Muhizi Straton na we twasanze mu mujyi wa Nyanza rwagati, yavuze ko nubwo nta nzu agira mu mujyi, ariko anezezwa no kubona umujyi ukomeza kugira isuku.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, ashishikariza abatuye Umujyi wa Nyanza bose by'umwihariko abafite inyubako zikora kuri za kaburimbo zubatswe hirya no hino mu mujyi, gushyigikira iterambere begerejwe bubaka amapave yinjira mu ngo zabo, aho bishoboka bakanatera ibiti by'imirimbo.

    Ati 'Icyo nasaba abaturage ni ugukomeza kubungabunga isuku bita ku bikorwaremezo by'umwihariko imihanda. Bagashyiraho amapave, beto cyangwa batera ibyatsi bifata imihanda kugira ngo hataza ibyondo cyane abegereye imihanda.'

    Meya Ntazinda yongeyeho ko hari gahunda yo gukomeza kwagura imihanda ya kaburimbo uko ubushobozi bugenda buboneka, ikajya mu bice nka Nyamagana, Mugandamure na Rwesero.

    Kuri ubu Akarere ka Nyanza kamaze kugeramo ibilometero 17 by'imihanda ya kaburimbo mu mujyi rwagati, mu gihe igiteranyo cy'imihanda yose inyura muri aka karere isaga ibilometero 70.

    Abaturage basabwa kubungabunga imihanda bayigirira isuku

    Umuhanda uva ku Ruganda rw’Amata rwa Nyanza ujya ku Rukiko Rukuru no ku biro bya FPR muri aka karere na wo warakozwe

    Hari aho mu mujyi wa Nyanza imbere y’amaduka, abaturage bagiye bahashyira amapave kugira ngo barinde ibyondo bijya mu mihanda

    Ku muhanda ugera kuri Centre Girimpuhwe mu Gihisi waratunganyijwe

    Imihanda ya kaburimbo ikomeje kwiyongera muri Nyanza nyuma y’uwa Kigali-Huye uhanyura

    Imihanda ikomeje kugera henshi mu nsisiro z’umujyi wa Nyanza

    Ku nkengero z’imihanda yo mu mujyi wa Nyanza hateweho ibiti, ubu amahumbezi ni yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abatuye-umujyi-wa-nyanza-barasabwa-uruhare-rwabo-mu-kuwurimbisha

  • Eng. Mulindahabi Diogène wayoboye IPRC Kigali yirukanwe mu bakozi ba Leta – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu iteka rya Minisitiri w'Intebe no 008/03 ryo ku wa 27 Gashyantare 2025 rimwirukana, ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 3 Werurwe 2025.

    Iryo teka rya Minisitiri w'Intebe rigaragaza ko yirukanwe nyuma y'uko bisabwe na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2023 ikabisuzuma ndetse ikanabyemeza.

    Minisitiri w'Intebe kandi yagaragaje ko Minisitiri w'Uburezi, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi bashinzwe gushyira mu bikorwa iri teka.

    Mu 2022 ni bwo Eng. Mulindahabi na bagenzi be 19 bafashwe mu iperereza ryari riri gukorwa ku byaha by'ubujura no kunyereza umutungo byakorewe mu Ishuri rya IPRC-Kigali.

    Eng Mulindahabi wari Umuyobozi wa IPRC Kigali, yavuzweho kunyereza umutungo ndetse ngo hari imashini ikurura amazi basanze iwe mu rugo ndetse n'indi mashini na yo ikora mu bijyanye no gutunganya amazi.

    Ku wa 22 Ugushyingo 2022, Eng Mulindahabi n'abandi 11 baregwaga hamwe muri dosiye y'ubujura, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa leta Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko barekurwa by'agateganyo bagenzi babo batanu barafungwa.

    Icyo gihe Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n'imikirize y'urubanza rujurira rusaba ko Eng. Mulindahabi yakurikiranwa afunzwe nubwo we yakomeje gusaba ko yarekurwa akuburana ari hanze.

    Bwari bwagaragaje ko hatwawe ibikoresho birimo indobo z'amarangi, inzugi n'amadirishya bya metallic, utubati dukorerwa muri IPRC, insiga, imashini n'ibindi bitandukanye.

    Batanu Urukiko rwari rwategetse ko bafungwa harimo abahawe akazi ku bukarani bemezaga mu rukiko ko bagiye batwara ibikoresho babikuye muri IPRC Kigali bikajya bikubakishwa na bamwe muri abo bayobozi bareganwaga.

    Mu byo bagaragaje batwaraga harimo amakaro, amasima, inzugi, ibyuma byo kubakisha n'ibindi.

    Yaburanye ahakana ibyaha byose agaragaza ko ubuhamya bushingirwaho n'Ubushinjacyaha butari bukwiriye guhabwa agaciro kuko burimo kujijinganya.

    Eng. Mulindahabi Diogène wayoboraga IPRC Kigali yirukanwe mu bakozi ba Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eng-mulindahabi-diogene-wayoboye-iprc-kigali-yirukanwe-mu-bakozi-ba-leta

  • Urwibutso kuri Juno Kizigenza, agahinda gakab… – #rwanda #RwOT

    Kiriya gihe asohora indirimbo ya mbere, yumvikanaga cyane aririmba mu rurimi rw’Icyongereza ariko uko imyaka yagiye yicuma yashyize imbaraga no mu kuririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda. 

    Yatangiye umuziki afite intangiriro, kuko yari amaze gusoza amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ahakuye ubumenyi yakwifashisha mu rugendo rw’umuziki nk’abandi bose. 

    Ni umukobwa wagaragaje ko ashaka gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki w’abakobwa mu Rwanda, kandi akora ibihangano byatumye umubare munini umurangamira. Yewe, yabonye n’ibiraka hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo .

    Mu rugendo rwe, yanakoranye indirimbo n’abandi bahanzi, ndetse na ba Producer. Ariko kandi yanashyize imbere gusubiramo zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi nka Adele, kandi avuga ko akunda byimazeyo umuhanzi Bruno Mars.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ariel Wayz yagarutse kuri zimwe muri Paji zaranze ubuzima bwe mu myaka ine ishize. Yavuze impamvu yinjiye mu muziki rimwe na rimwe asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, umubano we na Juno Kizigenza, Album nshya yise “Hear To Star” agiye gushyira ku isoko n’ibindi.

    Ariel Wayz yasobanuye ko kwinjira mu muziki anyuzamo agasubiramo indirimbo z’abandi, bishingira ahanini mu kuba ari ibyo byamuranze mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. 

    Ati “Gusubiramo indirimbo z’abandi nibyo byandanze mbere y’uko ntangira urugendo rw’umuziki. Numva rero ari ibintu bifite ikintu kinini bivuze ku muziki wanjye. Ndabikunda. Nkunda indirimbo z’abandi, rero gukurira muri uwo mutaka ngirango niyo mpamvu nkomeza kumva ntakibazo, usibye ko numva ntakibazo.”

    Uyu mukobwa yavuze ko ibi byose byabanjirije imyaka ine ishize ari mu muziki. Ariko kandi yumvikanisha ko iyi myaka yaranzwe n’ibyiza n’ibibi ‘mbese ni ubuzima busanzwe’. Ati “Ibyiza bikomeje kuganza.”

    Yumvikanishije ko iyi myaka ine ishize ari mu muziki, yabanjirijwe n’imibanire myiza yari afitanye n’itsinda rya Symphony Band nubwo igihe cyageze akarivamo.


    Ni icyemezo kitoroshye gufata!

    Ariel yavuze ko Symphony ari umuryango azahora yibuka, kuko bamubaniye neza mbere y’uko atangira umuziki ari wenyine. Ati “Ni ‘Band’ ifite inkuru yihariye mu rugendo rwanjye rw’umuziki.” Ariko kandi muri Nzeri 2020, nibwo yatangaje ko yavuye muri Symphony Band. 

    Mu gusubiza, Ariel Wayz yavuze ko atorohewe no gufata icyemezo cyo kuva muri iri tsinda kuko ‘ntabwo ari ibintu biba byoroshye, kuko hari ibintu byinshi muba mwarapanze, bikaba bigiye gupfa, ukareba uburyo umuntu agiye gutuma ibyo bintu bipfa, rero ni umwanzuro umuntu afata yawutekerejeho, bimugoye.”

    Yavuze ko yorohewe no kuva muri Symphony Band, kuko yakurikije ibyo umutima we wamubwiraga. Ati “Rero no gufata uwo mwanzuro ni uko byagenze. Numvise ari ikintu ngomba kuvugaho ako kanya, aho ngaho.”

    Yavuze ko yagiye kwiga ku Nyundo ‘mbizi ko ngomba kuba umuhanzi, ngomba kuba umusitari’. Ati “Nagiye mu bintu nkunze, akaba ari nabyo bintunze. Ni zo zari inzozi.”

    Uyu mwari yavuze ko kujya kwiga umuziki byanashingiye mu kuba ababyeyi be baramushyigikiye cyane. Kandi ngo akiri muto nabwo yakundaga kuririmba ‘byatumye ababyeyi banjye numva ko umuziki ari ikintu cyanjye’. Ati “Ntekereza ko ariyo mpamvu bemeye kunshyigikira.”

    Ariel yavuze ko nta mubyeyi ukwiye kubuza umwana we gukurikira inzozi ze. Ati “Gushyigikirwa n’umubyeyi ni ikintu uba ukeneye cyane. Rero, iyo udashyigikiwe biri mu bintu bishobora gutuma utagera ku nzozi zawe. Ikintu nabwira umubyeyi wese ni uguha amahirwe uwmana wawe.”

    Yakurikijwe agahinda gakabije! 

    Ariel Wayz yavuze ko akimara kuva mu itsinda rya Symphony Band yagize agahinda gakabije ahanini bitewe n’ubutumwa yakiraga kuri telefone bw’abantu bamubwiraga nabi, umutima we unanirwa kubyakira.

    Yavuze ko byamurenze ku buryo n’ubu kubasha kubisobanura atari ikintu cyoroshye. Ariel avuga ko yakomerewe ahanini bitewe n’uko byari ibintu bishya kuri we, kuko atari asanzwe amenyereye gutukwa.

    Avuga ko ubu yamaze kwakira ko ikintu cyose yakibazwaho, kandi afite uburyo yagisubizamo. Ati “Ubu namenye ko umuntu wese afite uko yakira ikintu, kandi n’uburyo yagisubizaho. Rero, icyo nicyo cyabaga ikibazo, kubireba bikambaza, ariko ndashima ko ubu ngubu mbireba nkabirenga.”

    Ariel yavuze ko gusohoka mu gahinda gakabije, yibutse impamvu yinjiye mu muziki ‘ndongera ndahagaruka njya muri studio njya gukora’. Ariko kandi avuga ko umuryango we, inshuti n’abandi bamubaye hafi cyane.

    Yavuze ko nubwo yanyuraga mu bihe bishaririye umutima we, ariko ntiyigeze atekereza mu kuba yasubira muri Symphony Band.

    Away yabaye Away!

    Ku wa 18 Nyakanga 2021, nibwo Ariel Wayz yashyize ku rubuga rwe rwa Youtube indirimbo ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigeza. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 5.

    Ni indirimbo yacuranzwe cyane mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu, iherekezwa n’inkuru y’uko bombi bakundana.

    Bifashishije imbuga nkoranyambaga bateranye imitoma karahava, ariko kandi igihe cyarageze buri umwe aca ukwe.

    Ariel Wayz yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ari nziza kandi “yamfunguriye imiryango myinshi’ kandi ‘impora ku mutima’.

    Yasobanuye ko gukorana na Juno Kizigenza ari ibintu byikoze, kuko atari afite muri gahunda gukorana nawe.

    Ati “Ni indirimbo yikoze. Twari muri ‘studio’ yamperekeje ngiye gukora indirimbo ari njye wamubwiye ngo tujye muri ‘studio’ umperekeze birangira ndirimbye, nawe ahita aririmbamo gutyo.”

    Uyu mukobwa yavuze ko yari yagiye muri studio n’ubundi agiye gukora iyi ndirimbo ‘Away’ ariko ko bitewe n’ibihe yagiranye na Juno muri ‘studio’ byagejeje ku ikorwa ry’iyi ndirimbo.

    Yavuze ko atajya kure y’abantu bavuga ko bari barishimiye urukundo rwabo nubwo baje gutandukana. Ati “Ntabwo nabahakanya rwose niba bari barabikunze. Ni uburenganzira bwabo. Ntabwo nabahakanya, ngo mvuge ngo ibyo bavuga atari byo.”

    Ariel Wayz yashimangiye ko atorohewe no gufata umwanzuro wo gutandukana na Juno Kizigenza. Kandi ko nta byinshi amukumburaho ahanini bitewe “n’uko turacyari kumwe, turacyavugana, rero ntacyo gukumbura gihari mu buzima bwa buri munsi.”


    Aritegura gusohora Album ye ya mbere

    Iyi album izaba igizwe n'indirimbo 12, izajya hanze ku mugaragaro ku wa 8 Werurwe 2025, ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore. 

    'Hear to stay'' ni album ikubiyemo urugendo rw'imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza yawugiriyemo ndetse n'ingorane yahuriyemo na zo.

    Mu butumwa bwe, Ariel Wayz yatangaje ko 'Hear to stay irenze kuba album y'indirimbo, ni ubuzima bwanjye mu muziki.''

    Indirimbo ziri kuri album ya Ariel Wayz, zikubiyemo ubutumwa bw'urukundo, ubudaheranwa n'ingorane abari n'abategarugori banyuramo mu muziki. 

    Izi ndirimbo zumvikanaho umwimerere wa Ariel Wayz binyuze mu myandikire ye inoze irimo ibarankuru, iherekejwe n'ijwi rinyura amatwi y'uryumva, rigakurura amarangamutima ye.

    Yakomeje ati 'Iyi album ivuga ku rugendo rwanjye, gukura kwanjye, intambara nahuye na zo n'uko nihebeye umuziki. Nifuza ko abakunzi banjye bazatega amatwi indirimbo ziyiriho kuko bizatuma bumva neza impamvu ndi mu muziki by'iteka.''

    Ariel Wayz yavuze ko yahisemo 'Hear to Stay' nk'izina rya album kuko yashakaga guha agaciro urukundo abahanzi berekwa n'abakunzi babo.

    Ati 'Nashakaga gutera ibuye rimwe nkica inyoni ebyiri. Izina uryumvise wariha ibisobanuro bibiri birimo icya mbere cy'uko abakunzi b'umuziki bakwiye kuwumva ukabagumamo. Icya kabiri ni uko urwo rukundo rutuma tuguma mu muziki.''

    Ibyo wamenya kuri Ariel Wayz

    Uwayezu Ariel, ukoresha amazina ya Ariel Wayz mu muziki, afite imyaka 22. Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine.

    Mu kwagura impano ye, mu 2016 Ariel Wayz yagiye kwiga umuziki mu Ishuri ry'u Rwanda ry'Umuziki ryahoze ku Nyundo.

    Agisoza amasomo ya muzika, yaririmbye mu Itsinda Symphony Band mbere y'uko atangira urugendo nk'umuhanzi wigenga mu ntangiriro za 2019.

    Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Away' yakoranye na Juno Kizigenza, 'You Should Know', 'Wowe Gusa', 'Good Luck', 'Katira' yakoranye na Butera Knowless. Indirimbo aheruka gusohora yayise 'Made for you' yayikoze nk'impano yageneye abakundana. 

    Kuva atangiye umuziki, Ariel Wayz amaze gushyira hanze EP ebyiri zirimo Love & Lust yasohotse ku wa 10 Ukuboza 2021 ndetse na TTS (Touch The Sky) yo muri Nzeri 2022. 

    Ariel Wayz yatangaje ko imyaka ine ishize ari mu muziki yaranzwe n'ibyiza n'ibibi

    Ariel Wayz yavuze ko indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza yamutunguye, kuko atari ibintu bari bapanze

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA ARIEL WAYZ

    “>

    VIDEO: Melvin- Pro: InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153033/urwibutso-kuri-juno-kizigenza-agahinda-gakabije-na-album-ye-ariel-wayz-yiniguye-video-153033.html

  • Umunyarwanda yagizwe Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni muri Madagascar – #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Madagascar yemeje kandidatire ya Ngororano ku wa 1 Werurwe 2025.

    Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw'Ishami rya Loni rishinzwe intego z'iterambere rirambye bwifuriza ishya n'ihirwe 'Ngororano Anthony washyizweho n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ngo ayobore abakozi bacu muri Madagascar, bateza imbere intego z'Isi nta muntu n'umwe usigaye inyuma.'

    Ngororano afite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu bijyanye no kwita ku iterambere rirambye, no mu miyoborere y'Umuryango w'Abibumbye hamwe n'inzego z'abikorera.

    Mu myaka yashyize yabaye Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, muri Kenya aho yagiye avuye mu mwanya nk'uyu muri Mauritanie.

    Mbere yo kujya muri Mauritanie yari Umuyobozi Nshingwabikorwa mu biro by'Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y'Abaturage (UNFPA) i New York, ndetse yakoze inshingano nyinshi mu Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere ry'Abagore, aho yarihagarariye muri Haiti ndetse akurira agashami gashinzwe Afurika mu biro byaryo i New York.

    Ngororano kandi yabaye Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu wa Minisitiri w'Intebe mu Rwanda. Mbere yaho yari yarabaye umujyanama mu biro bya UNDP bishinzwe Afurika biri muri New York, n'umujyanama muri gahunda za politike n'igenamigambi muri UNDP ishami rya Nigeria, Zambia n'u Rwanda.

    Uyu mugabo yanabaye umujyanama mu by'ishoramari muri Citigroup N.A muri Kenya na Tanzania. Imirimo y'ibijyanye n'imari n'ubukungu yayitangiriye muri Uganda, aho yari ashinzwe ubukungu muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi n'Iterambere ry'Ubukungu ya Uganda.

    Ngororano afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Iterambere ry'Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya East Anglia n'indi ijyanye n'Imibanire n'Amahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza ya Sussex.

    Afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubukungu yavanye muri kaminuza ya Edinburgh.

    Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni mu gihugu ni we uba ukuriye abandi bakozi bose b'uyu muryango n'abayobozi b'amashami yawo bakorera mu gihugu ashinzwe.

    Aba ashinzwe guhuza ibikorwa by'amashami yose, hagamijwe iterambere ry'igihugu akoreramo, agaharanira imikorere myiza n'ubwisanzure bwa buri shami kandi akaba ikiraro gihuza Loni na Guverinoma y'igihugu.

    Anthony Ngororano yagizwe Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni muri Madagascar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-anthony-ngororano-yagizwe-umuhuzabikorwa-w-amashami-ya-loni-muri

  • Ibigo by'amashuri byose bizaba bifite 'Smart Classrooms' bitarenze mu 2029 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite mu biganiro yagiranye n'Abagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore, bishingiye ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB.

    Iyo raporo yagaragaje ko urwego rw'uburezi rwishimiwe n'abaturage ku kigero cya 76,0%. Hari ibyo abaturage bagaragaje ko batishimiye muri serivisi zitangwa muri urwo rwego.

    Politiki y'ikoranabuhanga mu burezi igena ko abanyeshuri mu byiciro byose bagomba gutegurwa no guhabwa ubumenyi bwose bubafasha guhatana bijyanye n'ikinyejana cya 21 aho ubukungu bwose bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Iyi politiki yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yo muri Mata 2016 ni yo ikigenderwaho icyakora hari amakuru ko iri mu nzira zo kuvugururwa.

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko hakozwe byinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga aho kuri ubu ibigo by'amashuri bifite icyubamba cy'ikoranabuhanga 'Smart Classroom' bingana na 64%.

    Ati 'Ibigo 64% bimaze guhabwa Smart classroom. Hari ibifite imwe n'ibifite ebyeri. Gushyiraho Smart Classroom bigendera ku mashuri afite afite ibyumba byihariye ishobora kujyamo. Ugasanga rero hari abafite icyumba kimwe cyangwa hari n'abadafite icyumba gishobora kujyamo. Hari n'ibigo bifite ibyumba bibiri byihariye, Smart Classrooms tukazigira ebyiri bakabona mudasobwa 105 aho kuba 55 zijya mu cyumba kimwe.'

    Yakomeje agaragaza ko muri gahunda ya NST2 ari uko ibigo byose by'amashuri bizaba bifite Smart Classrooms kandi zinakoreshwa uko bikwiye.

    Ati 'Icyo tugamije muri NST2 ni uko Smart Classrooms zagera ku mashuri yose, ubwo turacyabura 36% by'ibigo bigomba kuzibona. Bimwe muri ibyo bigo usanga harimo n'ibidafite umuriro w'amashanyarazi ubwo bizibona ari uko byamaze kubona amashanyarazi.'

    Yavuze ko abarimu bahugurwa kugira ngo bemenye uko bakwiye kubyaza umusaruro ibyo byumba by'ikoranabuhanga nk'uko bikwiye.

    Yerekanye kandi ko hari aho usanga ibigo by'amashuri bidakoresha ibyo byumba uko byagenwe, ahandi bakabifunga ngo abana batangiza izo mudasobwa kandi zaragenewe kwigirwaho.

    Ati 'Bimwe mu byo twabonye ni uko hari amashuri yagize ibyo byumba ibyo kwigiramo isomo ry'ikoranabuhanga (ICT) gusa aho kugira ngo babikoreshe no mu yandi masomo. Birasaba ko twongera kubahugura kugira ngo bamenye ko atari byo yagenewe. Hari n'amashuri amwe n'amwe wasangaga bazifunze ngo abana batazica cyangwa ugasanga batazikoresha, aho rero tugenda twibutsa impamvu zirimo no kugira ngo bazikoreshe.'

    Yemeje ko kuri ubu hagiye kujya hanatangwa amafaranga ashobora kwifashishwa mu gucungira umutekano ibyo byumba bya Smart Classroom mu buryo bwa kinyamwuga, hirindwa ko ibibazo bikunze kugaragara byo kwibwa kwa mudasobwa.

    Hari kandi amasezerano Urwego rw'Igihugu rw'Uburezi bw'Ibanze REB rugiye kugirana n'ikigo kizajya gifasha mu gukora imashini zagize ikibazo kandi nabyo bizatanga umusaruro.

    Yashimangiye ko hari gahunda yo guhugura abiga uburezi haba mu mashuri nderabarezi ndetse n'abiga muri Kaminuza ibijyanye n'uburezi ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu burezi.

    Gahunda ya Smart Classroom yatangijwe hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Buri cyumba kiba kirimo mudasobwa 50, zishyirwamo amasomo ari mu ikoranabuhanga ajyanye n'ubumenyi ndetse n'ururimi rw'Icyongereza.

    Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph, yavuze ko bitarenze 2029 amashuri yose azaba afite smart classrooms

    Ibyumba by’ikoranabuhanga bifasha abanyeshuri

    Aho ibyo byumba by’amashuri byashyizwe umusaruro ugenda uboneka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bitarenze-mu-2029-ibigo-by-amashuri-byose-bizaba-bifite-smart-classroom