Blog

  • Karongi: WASAC Group yaremye agatima abangirijwe n'uruganda rw'amazi batarishyurwa – #rwanda #RwOT

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo WASAC Group yatangiye kubaka uru ruganda ruzajya rutunganya meterocube ibihumbi 13 ku munsi.

    Ni uruganda rwasabye ko hubakwa ikigega kinini ku musozi wa Bwimambure kugira ngo kige gikusanyirizwamo amazi yamaze gutunganywa mbere y'uko akwirakwizwa mu giturage.

    Mu mirimo yo kubaka iki kigega hari abaturage bari bafite imyaka n'ishyamba kuri uyu musozi, yangizwa n'ikorwa ry'umuhanda. Magingo aya bamwe barishyuwe ariko harimo abatarishyurwa.

    Munyankanka Modeste yabwiye IGIHE ko yabariwe miliyoni zirenga 9 Frw nk'ingurane y'ubutaka bwe bwanyuzemo umuhanda n'ishyamba rye ryangijwe n'iyi mirimo.

    Ati 'Twifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakatwishyura kuko hari bagenzi bacu twari duhuje ikibazo none bo barishyuwe twe turasigara'.

    Uwamaliya Pascasie wabariwe miliyoni 6,4Frw ku myaka ye irimo ibishyimbo, amateke, imyumbati n'ishyamba byangijwe n'ikorwa ry'uyu muhanda, yavuze ko gutinda kwishyurwa ingurane byamuteye ubukene n'inzara.

    Ati 'Byanteye ubukene n'inzara kuko baranduyemo imyaka yagombaga kuntuga. Ishyamba nari nateresheje ku bihumbi 420Frw ryangijwe n'amabuye n'itaka byavuye ahaciwe umuhanda […] Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bwadufasha bukatwishyuriza'.

    Ugabiwenayo Emmanuel waranduriwe ibishyimbo, imyumbati, amapera, avoka, ibigori, na kawa avuga ko yabariwe ibihumbi 259Frw.

    Ati 'Hashize umwaka urenga bataranyishyura kandi ibyangombwa byose bansabye narabitanze. Ibyangombwa natanze biruzuye kuko iyo biba bituzuye bari kumbwira ibibura nkabitanga cyangwa haba harimo ikosa nkabikosora'.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa WASAC Group, ishami rya Karongi, Niyishima Fidèle, mu kiganiro na IGIHE, yasabye abaturage bangirijwe ibyabo n'imirimo yo kubaka uru ruganda, ibigega n'imiyoboro y'amazi babariwe bakaba batarishyurwa ko bamugeraho akabafasha.

    Ati 'Amafaranga yo kubishyura arahari. Mwabonye ko hari abishyuwe abatarishyura mwababwira bakazaza ku cyicaro bakatugezaho ikibazo cyabo tukabafasha kugikurikirana'.

    Uruganda rw'amazi ruri kubakwa mu Murenge wa Rubengera rwitezweho kuzakemura ku rugero rufatika ikibazo cy'ibura ry'amazi mu Karere ka Karongi no mu mirenge imwe n'imwe y'Akarere ka Rutsiro.

    Magingo aya mu Karere ka Karongi hari inganda eshatu zatangaga metero kibe 3000 ku munsi. Izo nganda ni urwa Kanyabusage rwo mu Murenge wa Bwishyura rutanga metero kibe 1000, urwa Nyabahanga Compact Unit rutanga metero kibe 2000 zoherezwa mu cyanya cy'amahoteli yubatse ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

    Amabuye n’itaka byavuye aho uyu muhanda wanyuze byangije imyaka n’amashyamba by’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-wasac-group-yaremye-agatima-abangirijwe-n-uruganda-rw-amazi

  • Minisitiri Dr. Bizimana yanenze abakuru b'ibihugu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka abakuru b'ibihugu bya RDC n'u Burundi bahigira kuzakuraho ubutegetsi mu Rwanda, ndetse raporo nyinshi zagaragaje imikoranire yabo n'umutwe w'Itwerabwoba wa FDLR ugizwe n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    FDLR irimo benshi mu bahoze mu Nterahamwe n'ingabo za Ex-FAR zatsinzwe na RPA-Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Aba barimo abinjijwe mu ngaboza Leta ya RDC, bafatanya ku rugamba rwo kurwanya M23, umutwe uharanira uburenganzira bw'Abatutsi, Abanyamulenge n'Abahema bo mu Burasirazuba bw'iki gihugu, ndetse abarimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste bafatiwe ku rugamba na M23 ibashyikiriza u Rwanda.

    Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y'ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n'ingamba zo kuyirwanya, yabaye ku wa 5 Werurwe 2025, Minisitiri Jean-Damascène Bizimana yatangaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere ikomeza gukwirakwira kubera uruhare rukomeye rw'abakuru b'ibihugu bya RDC n'u Burundi.

    Yatanze urugero kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi wagiye mu Kirundo muri Gashyantare 2025, akavuga ko yiteguye guhangana n'Abanyarwanda.

    Icyo gihe yagize ati 'Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti 'Muzi mu Kirundo aho byavuye'? Noneho ntimuzaba muri mwenyine. Twese, n'uw'i Nyanza Lac hariya ku mupaka wa Tanzania ureba Kigoma, azaba ari aha. Twese Abarundi ntituzemera gupfa nk'Abanye-Congo. Ipuuu! Abantu bakicwa nk'ihene uko nyine!'

    Minisitiri Dr. Bizimana yatangaje ko imvugo nk'iyi iyo ivuzwe n'umukuru w'igihugu irushaho gukuza urwango mu baturage.

    Ati 'Umukuru w'Igihugu iyo aje akavuga ibi abaturage urwango rwabuzwa n'iki kuremera?'

    Yanagarutse kuri Minisitiri w'Ubucamanza wa RDC, Constant Mutamba, wavuze ko u Rwanda na Perezida Kagame ari abanzi ba RDC.

    Hari kandi Minisitiri w'Itangazamakuru akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, na we wajyanye na Minisitiri w'Intebe agatanga ikiganiro gikwiza ikinyoma mu baturage ko Abatutsi ari abicanyi kandi bateza ikibazo mu karere.

    Dr. Bizimana yahamije ko igikomeye muri iki gihe ari uko ingengabitekerezo ya Jenoside isigaye ikwirakwizwa n'abakuru b'ibihugu mu gihe mbere byakorwaga n'imitwe ya politike yari mu buhungiro.

    Ati 'Igishya ni uko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere isigaye ikwirakwizwa, yamamazwa n'abakuru b'ibihugu. Umukuru w'Igihugu w'u Burundi n'uwa Congo. Mbere byacaga mu mitwe ya politike.'

    Yavuze ko imitwe yitwaje intwaro irimo ALIR waje guhinduka FDLR, uwa RDR, FDU-Inkingi n'indi yashinzwe n'abahoze muri Leta ya Habyarimana ni yo yagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere n'ubu igikwirakwira.

    Ingabo za FARDC, iz'u Burundi zifatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR kurwanya M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ubufatanye u Rwanda rwamaganye kuko FDLR imaze imyaka myinshi igerageza kuruhungabanyiriza umutekano kandi iracyabifite mu mugambi.

    Ubufatanye bwa Leta y'u Burundi na FDLR bwarenze imbibi za RDC kuko iyi Leta icumbikira abayobozi bakuru b'uyu mutwe w'iterabwoba, igategura inama zabo, ndetse bivugwa ko bafite inyubako mu mijyi irimo Bujumbura.

    Minisitiri Bizimana yanenze abakuru b’ibihugu bakwirakwiza ingengabitekerezo mu karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yanenze-abakuru-b-ibihugu-bakwirakwiza-ingengabitekerezo

  • Kuri uyu wa Gatatu itariki 5 Werurwe 2025 ikipe ya APR FC yakiriye Gasogi United mu mukino wo wishyura muri ¼ mu gikombe cy'Amahoro.

    UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

    UMUKINO URATANGIYE

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Dauda Ibrahima Bareli, Muderi Akbar, Iradukunda Axel, Hakizimana Adolphe, Nduwayo Alex, Udahemuka Jean De Dieu, Mugisha Josepf Rama, Mbaye Alioune, Kokoete Udo Ibiok, Hamis Hakim na Ngono Guy Herve.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Niyomugasbo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Nshimirimana Ismael, Byiringiro Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka Bosco, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra.

    Ni umukino ikipe ya APR FC ifata nk'uwo kwihorera kuko mu mwaka w'imikino ushyize ubwo yasezererwaga muri Kimwe cya kane muri iri rushanwa, yavanywemo na Gasogi United.

    Kuri uyu wa Gatatu APR FC yaje nta gahunda yo kongera gukora ikosa kuko idashaka gusezererwa na Gasogi United inshuro ebyiri zikurikiranya.

    Ku wa Kane w'icyumweru gishyize nibwo Gasogi United yari yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa ¼ mu gikombe cy'Amahoro aho uwo mukino warangiye ku munota wa mbere kuko igitego Niyibizi Ramadhan yatsinze aricyo cyatandukanyije impande zombi.

    Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya APR FC niyo ifite amahirwe menshi yo kurenga kimwe cya kane ikagera muri ½, kuko umukino ubanza yawutsinze ndetse ikanacyura igitego cy'impamba yo hanze yatsindiye kwa Gasogi United.

    Kugira ngo Gasogi United ibashe gusubira mu byo yakoze mu mwaka w'imikino ushyize igasezerera APR FC, birayisaba gusoza umukino itsinze ibitego bibiri ku busa bwa APR FC.

    Intsinzi yose Gasogi United iragira ariko irengeje igitego kimwe irayifasha kugera muri kimwe cya kabiri. Mu gihe umukino Gasogi United ifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC byasaba kwiyambaza za Penaliti.

    Ikipe iza kurokoka hagati ya APR FC na Gasogi United izacakirana na Polkice FC muri kimwe cya kabiri. Ikipe ya Police yahageze nyuma yo gusezerera AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    Abakinnyi ba Gasogi United bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    APR FC yakiriye Gasogi United mu mukino wo kwishyura muri kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153084/live-apr-fc-yakiriye-gasogi-united-mu-mukino-wo-kwihorera-153084.html

  • The Rock arayoboye: Abakinnyi ba filime 20 bi… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ibyerekeranye n'ubukungu bw’ibyamamare cyashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 20 ba filime bahembwe amafaranga menshi mu mwaka ushize wa 2024, barimo abazwi cyane nka The Rock, Will Smith, Ryan Reynolds hamwe n’abandi.

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bakinnyi ba filime bishyurwa menshi n’urubuga rwa Netflix kuko ari nayo ikomeje kwigaragaza mu ruhando rwa Sinema. Uru rubuga nta myaka myinshi rumaze rukora ariko rurayoboye, ndetse benshi bari kuri uru rutonde bagiye bahabwa na Netflix amafaranga yaturutse muri filime bakinnye.

    Mu gukora uru rutonde, habazwe amafaranga binjije ariko havuyemo ayagiye yishyurwa mu misoro itandukanye.

    Dwayne Johnson uzwi nka The Rock uri ku mwanya wa mbere (uyu ni umwaka wa gatatu ari ku mwanya wa mbere), yinjije Miliyoni 88 z'amadolari.

    Dore urutonde rw'abakinnyi 20 bahembwe amafaranga menshi mu 2024:

    1. Dwayne Johnson — Miliyoni 88$

    Dwayne Johnson wamamaye nka 'The Rock', yongeye kuza ku mwanya wa mbere nyuma yo kubona igihembo kinini kurusha ibindi mu mateka ya filime zitambuka kuri televiziyo abikesha filime yitwa ‘Red One’ yamuhesheje miliyoni 50$, ariko ibyo ntiyari bihagije. Yongeyeho amafaranga yakuye muri ‘Moana 2’, aho yabaye umuyobozi wungirije w'iyo filime, bikazamura umusaruro we wose w’umwaka wa 2024 biwugeza kuri miliyoni 88$.

    2. Ryan Reynolds — Miliyoni 85$

    Ryan Reynolds yagaragaye mu gice gishya cya ‘Deadpool & Wolverine,’ filime yinjije arenga miliyari 1.3$ ku isi hose. Si ibyo gusa kuko yagaragaye no muri ‘IF’ ndetse n’izindi zihenze zamuhesheje kwinjiza akayabo mu 2024.

    3. Kevin Hart — Miliyoni 81$

    Kevin Hart yihariye umwaka wa 2024 akora filime nyinshi, ibiganiro bitandukanye, ndetse n'ibitaramo by'urwenya byitabiriwe ku bwinshi. Yagaragaye muri Borderlands, Lift, Die Hart 2: Die Harter n'indi mishinga nka Fight Night kuri Peacock. Uyu mukinnyi w'imyaka 45 yinjije amafaranga menshi mu bucuruzi bw'imyidagaduro, bituma aza mu bakinnyi ba filime bahembwe cyane uwo mwaka.

    4. Jerry Seinfeld — Miliyoni 60$

    Jerry Seinfeld, nubwo yamenyekanye cyane kuri televiziyo, aza no ku rutonde rw’abinjiza amafaranga atubutse muri Sinema. Mu mwaka wa 2024, yashyize hanze filime ‘Unfrosted’ yanditse akanayiyobora. Ku yo yinjije, hiyongereyeho n’amafaranga ahoraho yinjiza kuri filime ye y'ibihe byose, ‘Seinfeld.’

    5. Hugh Jackman — Miliyoni 50$

    Hugh Jackman yongeye kugaragara nka Wolverine muri ‘Deadpool & Wolverine,’ nyuma y'uko yari yasezeye kuri uwo mwanya mu 2017. Ubucuti bwe na Ryan Reynolds bwatumye asubira muri iyo filime, ibintu byamuhesheje umushahara munini kurusha izindi filime yakinnye mbere.

    6. Brad Pitt — Mliyoni 32$

    Brad Pitt yakinnye muri ‘Wolfs,’ filime yaguzwe na Apple TV+ mbere yo kujya mu mazu ya Sinema. Uyu mukinnyi kandi afite kompanyi itunganya filime, Plan B, ikomeje gutanga filime zikunzwe n'abatari bacye ku Isi.

    7. George Clooney — Miliyoni 31$

    George Clooney wakoranye na Brad Pitt muri Wolfs, bivugwa ko bombi bahembwe miliyoni $35 kuri iyo filime. Nubwo yagiye avuga ko ayo mafaranga atari yo nyayo, ariko iri mu zazamuye amafaranga yinjije mu mwaka ushize.

    8. Nicole Kidman — Miliyoni 31$

    Nicole Kidman yongeye kuba umwe mu bagore bahembwa amafaranga menshi muri Sinema, cyane cyane binyuze mu mafilime atambuka kuri televiziyo n’ahandi herekanirwa filime. Yakinnye muri The Perfect Couple, Lioness, ndetse na Expats, byose bikaba byarazamuye umushahara we mu 2024.

    9. Adam Sandler — Miliyoni 26$

    Adam Sandler afitanye amasezerano akomeye na Netflix, imwishyura amafaranga menshi buri mwaka. Yagaragaye muri ‘Spaceman,’ bituma akomeza kwinjiza amafaranga aza yiyongera ku aturuka muri filime ze zo hambere nka ‘Happy Gilmore’ n’izindi.

    10. Will Smith — Miliyoni 26$

    Nyuma y'imyaka ibiri atavugwa cyane, Will Smith yagarutse muri Sinema akina muri ‘Bad Boys: Ride or Die,’ filime yinjije miliyoni 400$ ku isi hose, ibyamufashije kwinjiza agatubutse mu 2024.

    11. Mariska Hargitay — Miliyoni 25$

    Mariska Hargitay ni umwe mu bakinnyi ba filime zitambuka kuri televiziyo bahembwa amafaranga menshi. Akina muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Law & Order: SVU,’ aho yinjije hafi miliyoni 25$ mu 2024.

    12. Channing Tatum — Miliyoni 24$

    Nubwo ‘Fly Me To The Moon,’ filime yakinnyemo ititwaye neza, Channing Tatum yakomeje kwinjiza amafaranga menshi kubera amasezerano akomeye afite n’inzu zisakaza amashusho.

    13. Jason Statham — Miliyoni 24$

    Jason Statham uzwi cyane mu gukina filime z’uruherekane nka ‘The Transporter na Fast & Furious,’ yakinnye muri The Beekeeper, filime yitwaye neza ikamuhesha kwinjiza agatubutse mu mwaka ushize.

    14. Mark Wahlberg — Miliyoni 23$

    Mark Wahlberg w’imyaka 53 yakomeje kugaragara muri filime zitandukanye, harimo ‘The Union’ itambuka kuri Netflix n’indi mishinga ye ku giti cye irimo nka ‘Arthur The King,’ igaruka ku nkuru y'umukino w'amarushanwa.

    15. Matt Damon — Miliyoni 23$

    Ubufatanye bwa Matt Damon na Ben Affleck bwatumye filime zabo zikomeza kwinjiza amafaranga menshi mu 2024. Iyitwa ‘The Instigators,’ yakinnyemo, yaguzwe na Apple TV+ ku giciro cyo hejuru bimuhesha kuza mu bakinnyi ba filime binjije agatubutse.

    16. John Cena — Miliyoni 23$

    Umwaka ushize John Cena yakomeje gukina muri filime nyinshi nka ‘Argylle’ yatambutse kuri Apple, ‘Ricky Stanicky’ yatambutse kuri Hulu na ‘Jackpot!’ yanyuze kuri Amazon.

    17. Denzel Washington — Miliyoni 23$

    Denzel Washington yakinnye muri Gladiator II, filime yari yitezweho kwinjiza menshi, nubwo itamuhesheje igihembo cya Oscar yari ategerejweho. Gusa, ibi ntibyatumye atinjiza amafaranga menshi kuko ni umukinnyi w’icyamamare wagiye agaragara no mu zindi filime zikomeye.

    18. Jake Gyllenhaal — Miliyoni 22$

    Jake Gyllenhaal yakinnye muri ‘Road House,’ filime byarangiye igurishijwe kuri Amazon aho gukinwa bisanzwe muri sinema. Ibi byatumye ahembwa amafaranga menshi mu 2024.

    19. Scarlett Johansson — Miliyoni 21$

    Scarlett Johansson yakinnye muri ‘Fly Me To The Moon,’ ‘Transformers One,’ n’izindi, aho yakuye amafaranga menshi abarirwa muri miliyoni 21 z’amadolari. 

    20. Joaquin Phoenix — Miliyoni 19$

    Nubwo filime ‘Joker: Folie à Deux’ ititwaye neza ku isoko, Joaquin Phoenix yahawe igihembo gikomeye kubera igikundiro cye mu ruhando rwa Sinema.

    Aba nibo bakinnyi 20 ba filime bahembwe amafaranga menshi ku Isi umuntu atatinyuka kuvuga ko bayayoresha igitiyo dore ko aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda ahita aba menshi kurushaho. 

    Aya mafaranga ariko si ayo binjije kuri filime imwe gusa ahubwo ni ayo binjize mu ma filime bamaze gukina ari ku rubuga rwa Netflix, yaba ari ayo uru rubuga rwashoyemo amafaranga mu ikorwa ryayo cyangwa ayo yaguze amaze gukinnywa ikabona kuyacuruza.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153066/the-rock-arayoboye-abakinnyi-ba-filime-20-binjije-akayabo-mu-2024-amafoto-153066.html

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umugore arakekwaho kwiba ihene akoresheje umwana we bakayica umutwe #rwanda #RwOT

    Ubujura n'Ubugome biri kuva mu babyeyi byigishwa abana bato. Umugore witwa Nyirangendo Mariyana w'imyaka 35 y'amavuko, utuye mu Mudugudu wa Rwankeke, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 05 Werurwe 2025 yatawe muri yombi akekwaho ubujura, aho yakoresheje umwana we w'Umuhungu w'imyaka 12 y'amavuko. Bivugwa ko yamutumye kuzitura ihene y'abandi, ayigejeje mu rugo ayishyira mu cyumba ayica umutwe. Ukekwa yatawe muri yombi ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Mugina. Ibi bije bikurikira ubujura bwibasiye ahatari hake mu tugari n'Imidugudu bigize uyu Murenge.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com, ni ay'uko ku i saha y'i saa tatu n'iminota makumyabiri n'Itanu (9h25) uyu mubyeyi Nyirangendo Mariana yatumye umwana we w'umuhungu (twirinze gutangaza amazina) ufite imyaka 12 ku muzanira ihene yari iziritse munsi y'urugo rwabo, umwana amanukana Nanjoro akata ikiziriko azana iyo hene mu rugo.

    Nyina w'uyu mwana akibona Ihene igeze mu rugo yayifashe ayishyira mu nzu ariko yaka umwana we ya Nanjoro akata ijosi ryayo ayica umutwe, ahita akinga inzu ajya ku I Santere y'Ubucuruzi yo ku kibungo, ariko abaturage babonye Ihene iziturwa baza kuvuza induru bavuga ko hari akana kazituye ihene, bagafashe kababwira ko iri mu nzu yabo bakinguye basanga yapfuye bayikase ijosi.

    Bakibona ibyabaye, bafashe icyemezo cyo kujya gushaka Nyina w'uyu mwana, baramufata, hari abaturage bahuruye ariko bahita bamujyana kuri RIB Sitasiyo ya Mugina.

    Mudahemuka Jean Damascene bakunda kwita Nzirubugwari,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko muri iyi minsi bigaragara ko hari bamwe mu baturage badukanye Imico mibi irimo n'ibikorwa bigize ibyaha bitari bisanzwe muri uyu Murenge. Ashimangira ko ku bufatanye n'abaturage hamwe n'izindi nzego ntawe uzakora ikibi ngo bamujenjekere.

    Asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo aho gufata uwamaze gukora icyaha, ahubwo bamufate ataragikora cyane ko abenshi babikora bava rwagati mu baturage. Ati' Ababikora si abava kure, bari mu baturage ahubwo bo ni baduhe amakuru y'uwo ariwe wese bakeka bityo afatwe agororwe, ashyirwe ku murongo nafatirwa mu kibi tumushyikirize amategeko akore akazi kayo'.

    Akomeza avuga ko inzego z'Ubuyobozi bw'ibanze hamwe n'iz'Umutekano ndetse n'abaturage bari maso kandi ko batangiye guhiga uwo ariwe wese wijanditse mu bikorwa bihungabanya ituze n'umudendezo bya rubanda, ko kandi ntawe uzabacika.
    Uretse uyu mugore ukekwaho kwiba ihene y'abandi akayica Umutwe, mu ijoro ryakeye muri uyu Murenge abajura bibye ahatari hake mu baturage, barimo umucuruzi bacucuye butike barayeza ndetse n'irerero bibye byose kugera ku ifu y'igikoma cy'abana.

    Muri aba bafashwe kandi, umwe mu bakekwa ndetse umaze gufatwa kenshi akagenda akagaruka bamutaye muri yombi mu Kagari ka Kabashumba afite Umuhoro n'Indobo biriho amaraso.

    Muri Kamonyi, Abajura batangiye guhigwa bukware kandi ntawe uri kwiba ngo birangire adafashwe kuko abaturage bavuga ko barambiwe kubuzwa amahoro no gucuzwa utwabo bavunikiye bikozwe n'abiyemeje kurya imitsi y'abandi. Mu minsi ibiri gusa, hamaze gutabwa muri yombi ababukekwaho 35.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/05/kamonyi-nyamiyaga-umugore-arakekwaho-kwiba-ihene-akoresheje-umwana-we-bakayica-umutwe/

  • Arsenal yandagaje ikipe yari mu rugo iyitsinda 7, Real Madrid nayo ibona insinzi: Uko imwe mu mikino ibanza ya 1/8 cya UEFA champions league yarangiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League yaranzwe n'udushya twinshi, aho amakipe yitwaye mu buryo butandukanye mu mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri.

    Real Madrid 2-1 Atletico Madrid

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Santiago Bernabéu, Real Madrid yatsinze Atletico Madrid ibitego 2-1. Iyi ntsinzi yashimangiye ubudahangarwa bwa Real Madrid mu mikino yo guhatanira igikombe cy'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'u Burayi.

    PSV Eindhoven 1-7 Arsenal

    Arsenal yigaragaje mu buryo bukomeye itsinda PSV Eindhoven ibitego 7-1 mu Buholandi. Kapiteni Martin Ødegaard yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, anashimwa n'abafana ba PSV kubera ubuhanga bwe. Uyu mukino wabaye intangiriro nziza ku mukinnyi muto w'imyaka 17, Ethan Nwaneri, watsinze igitego, aba umukinnyi wa gatatu muto utsinze mu mikino yo gukuranwamo ya Champions League.

    Borussia Dortmund 1-1 Lille

    I Dortmund, Borussia Dortmund yanganyije na Lille igitego 1-1. Dortmund yafunguye amazamu ku gitego cya Karim Adeyemi mu gice cya mbere, ariko Lille yaje kwishyura binyuze kuri Hakon Haraldsson, ishyiraho iherezo ry'umukino ku ntsinzi ingana.

    Club Brugge 1-3 Aston Villa

    Aston Villa yatsindiye Club Brugge iwayo ibitego 3-1, ishyiraho umusingi ukomeye wo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho. Nyuma y'uko Brugge yishyura igitego cya mbere, Aston Villa yatsinze ibindi bitego bibiri mu minota ya nyuma y'umukino, byayihesheje intsinzi. Umutoza Unai Emery yakoze impinduka z'ingenzi mu minota ya 64, azana abakinnyi bahinduye isura y'umukino.

    Aya makipe azongera guhura mu mikino yo kwishyura izaba ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha, aho hazamenyekana azakomeza muri kimwe cya kane (1/4) cya Champions League.

    Source : https://yegob.rw/arsenal-yandagaje-ikipe-yari-mu-rugo-iyitsinda-7-real-madrid-nayo-ibona-insinzi-uko-imwe-mu-mikino-ibanza-ya-1-8-cya-uefa-champions-league-yarangiye/

  • Umusaruro w'amabuye y'agaciro mu Rwanda wiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru akubiye muri raporo ngarukakwezi ku musaruro w'ibikorerwa mu nganda izwi nka 'Monthly Index of Industrial Production'.

    Iyi raporo ikubiyemo amakuru agaragaza uko inzego zirimo inganda, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, amashanyarazi n'imicungire y'amazi ndetse n'imyanda byari bihagaze muri Mutarama 2025.

    Muri rusange imibare igaragaza ko umusaruro w'inganda wazamutseho 7.9%, ugereranyije n'uwari wabonetse muri Mutarama 2024.

    Umusaruro w'urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro wazamutseho 4,3%, uw'inganda uzamukaho 7,1%, amashanyarazi azamukaho 4,2%. Ni mu gihe ibijyanye n'amazi no gucunga imyanda byazamutseho 20%.

    Izamuka ry'umusaruro w'inganda ryaturutse ahanini ku kuzamuka k'umusaruro w'izitunganya ibyo kurya wiyongereyeho 16,7%, uw'ibinyobwa n'itabi wazamutseho 13,9%. Nubwo bimeze gutyo, umusaruro w'inganda zikora imyambaro n'izitunganya impu wagabanutseho 8,6%.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ruherutse kugaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y'agaciro ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga rwinjiza agera kuri miliyari 1,3$ mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025.

    Mu mihigo ya RMB y'umwaka wa 2024/2025, hagaragaramo uwo kongera ingano n'ubwiza bw'amabuye yoherezwa hanze, bikazatuma yinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,3$ mu 2024/2025 avuye kuri miliyari 1,2 yinjiye mu 2023/2024.

    RMB igaragaza ko buri gihembwe amabuye y'agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325$.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruri w'inganda mu Ukuboza 2024 wiyongereyeho 5,7% ugereranyije na n'uwari wabonetse mu Ukuboza 2023.

    By'umwihariko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro umusaruro wiyongereyeho 2,5% mu Ukuboza 2024.

    Amwe mu mabuye u Rwanda rwongerera agaciro akoherezwa mu mahanga harimo zahabu itunganyirizwa muri Gasabo Gold Refinery na gasegereti itunganywa na LuNa Smelter, ndetse intego ni uko n'andi yose azajya yoherezwa hanze atunganyijwe.

    Biteganywa kandi ko hazakomeza ubushakashatsi bwisumbuye ku duce 26 tugaragaza amahirwe yo kubonekamo amabuye y'agaciro menshi harimo Ndiza, Miyove muri Gicumbi, Nyamasheke, Ruhango, Ruli, Nzige, Gatumba, Rukira, Burera-Rulindo, Huye, Kirimbi, Rukarara, Shyembe, Nyamasheke, Birambo/Murambi, Nyiramuganza, Musenyi-Ntarama n'ahandi.

    Umusaruro w'amabuye y'agaciro mu Rwanda wiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-amabuye-y-agaciro-mu-rwanda-wiyongereyeho-4-3-muri-mutarama-2025

  • Kamonyi: Polisi yafunze umugabo ukekwaho gutema umugore we – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, mu Mudugudu wa Kagina yatawe muri yombi ku wa 4 Werurwe 2025.

    Ku bw'amahirwe uyu mugore ntiyapfuye, ubu akaba ari kwitabwaho n'abaganga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi naho umugore we akaba yajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma.

    Ati 'Arakekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we akoresheje umupanga, yafashwe ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.'

    SP Habiyaremye yaboneyeho kwibutsa abaturage ko nta n'umwe uzijandika mu byaha ngo birangirire aho, kuko Polisi ihora iri maso, yiteguye gushyikiriza amategeko uwakoze icyaha wese ngo abihanirwe by'intangarugero.

    Nsengiyumva Jean Bosco afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-polisi-yafunze-umugabo-ukekwaho-gutema-umugore-we-amaboko-n-amabere

  • Abagore barenga 200 bari mu kigo ngororamuco cya Gitagata basubijwe mu buzima busanzwe – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho ku wa 4 Werurwe 2025, ubwo habaga igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abagore n'abakobwa 204 bamaze umwaka urenga bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera.

    Ubwo Minisitiri Biruta yasozaga iyi gahunda yo kugorora aba bagore n'abakobwa 204 ku mugaragaro, yabibukije ko bari muri iki kigo kubera imyitwarire mibi, bityo babonye umwanya uhagije wo kwitekerezaho kugira ngo bafate umwanzuro ntakuka wo kuva mu bibi byose bahozemo.

    Yagize ati 'Ibikorwa bibi byabarangaga mutaraza hano birashoboka ko mwabireka burundu mubifashijwemo n'aya mahugurwa mumazemo iminsi, ndahamya ko mufite ubumenyi n'ubushobozi by'ibanze byabafasha gutandukana n'imico mibi no gutangira ubuzima bushya.'

    Abagorerwaga muri iki kigo bose uko ari 204 bigishijwe imyuga irimo guteka, ubudozi, gutunganya imisatsi n'ibindi bizabafasha kwiteza imbere n'imiryango yabo.

    Umulisa Joseline uri mu basubijwe mu buzima busanzwe yabwiye IGIHE ko yakoreshaga ibiyobyabwenge ariko inyigisho n'inama yagiriwe bigiye kumufasha gukora neza umwuga wo guteka yigishijwe.

    Ati 'Nageze hano narakoreshaga ibiyobyabwenge, nari umwari utarifatira umwanzuro, ntaritekerezaho, ariko nahawe inama n'ubukangurambaga butandukanye, nigishwa indangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda kuko nari narazitaye, mu by'ukuri nta mwari w'u Rwanda ukwiriye kwiyandarika.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan yasabye gufasha abasubiye mu buzima busanzwe.

    Ati 'Icyo dusaba sosiyete ni ukudakomeza kubabona mu ndorerwamo bari babaziho ya kera, niba yari umujuru, indaya n'ibindi. Bamufate, bamwakire, bamwegere bamenye ko avuye mu mahugurwa, bamube hafi kuko nibatabikora azongera ahure na cya kibazo kuko abona ko sosoyete yamwanze.'

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS igaragaza ko abarenga 7000 kuri ubu bari guhererwa amasomo ku bigo by'igororamuco birimo n'iki cya Gitagata.

    Abayobozi basuye ibikorwa bitandukanye abagororwaga bigishijwe

    Mu bagorowe harimo n’abagishijwe umwuga wo kudoda

    Abagera kuri 204 ni bo basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo kumara umwaka urenga bagororwa

    Minisitiri Dr. Vincent Biruta na Umulisa Joseline wahawe impamyabushobozi igaragaza ko yasoje amasomo yigishijwe yo guteka afite amanota meza

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred yasabye abagororwaga kwitwara neza muri sosiyete bagiyemo

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan yasabye Abanyarwanda kwakira neza abamaze kugororwa

    Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred na Minisitiri Biruta bari bitabiriye igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abagore n’abakobwa bagororerwaga i Gitagata

    Abayobozi bo mu nzego zitandukanye n’abasubijwe mu buzima busanzwe

    Hafashwe n’ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-barenga-200-bari-mu-kigo-ngororamuco-cya-gitagata-basubijwe-mu-buzima

  • Gen. (Rdt) Kabarebe yavuze ko ibihugu by'i Burayi bitashimishijwe n'abacanshuro banyujijwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y'ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n'ingamba zo kuyirwanya, yabaye ku wa 5 Werurwe 2025.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko intambara irwanirwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo imitwe myinshi igizwe n'ingabo za FARDC, FDLR, SAMIRDC, by'umwihariko hakaba abacanshuro b'Abanyaburayi bahawe ikiraka nyamara bitemewe n'amategeko mpuzamahanga.

    Ati 'Nta munsi n'umwe umuryango mpuzamahanga wigeze uvuga ku kibazo cy'abacanshuro muri RDC kandi ari ibintu bitemewe n'umuryango mpuzamahanga. […] ahubwo no kugira ngo bave i Goma bace mu Rwanda bataha na byo bari babirwanyije. Abazungu bari babirwanyije, hari za Ambasade rwose hano zahagurutse ziraduhagurukira ziravuga ziti 'muramenye bariya bantu batavanwa mu nkambi za Monusco ngo bace mu Rwanda bagenda'. Icyo bangaga ni iki? Bangaga kumwara. Bangaga ikimwaro no kubagaragaza.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ibyo bihugu byirinda guseba.

    Ati 'Barabapfukiranye ntibigeze bashaka ko bamenyekana n'umunsi n'umwe. Ikindi bangaga kubona ku mupaka w'u Rwanda abasirikare bacu n'Abapolisi basaka uruhu rwera. Iyo abacanshuro baba Abirabura, baba barabemeye baranabavuze ariko kuko bari Abazungu barabahishiriye banga kubavuga n'umunsi n'umwe no kugeza n'uyu munsi ntacyo barigera babavugaho.'

    Abacanshuro barenga 280 banyujijwe ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC mu mpera za Mutarama 2025 nyuma y'uko bafatiwe ku rugamba n'umutwe wa M23.

    Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bifatanyaga n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.

    Gen. (Rtd) Kabarebe yatangaje ko abazungu bari bafite ipfunwe ryo kwandagazwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zibasaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-rdt-kabarebe-yahishuye-uko-ibihugu-by-i-burayi-byabanje-kwitambika-umugambi