Blog

  • Minisitiri Dr. Volker Wissing w'u Budage yashishikarije abantu gusura u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, ubwo yari amaze gusura ahamurikirwa ibikorwa (stand) ha Visit Rwanda, mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry'Ubukerarugendo rizwi nka ITB (Internationale Tourismusborse Berlin) ribera mu Budage.

    Minisitiri Dr. Wissing, yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irène Murerwa, ari na we uyoboye itsinda ry'Abanyarwanda bitabiriye iryo murikagurisha, ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar.

    Ubwo yari amaze gusura ahamurikirwaga ibikorwa bya Visit Rwanda, Minisitiri Dr. Wissing yagize ati 'Ni 'stand' nziza hano mu Imurikagurisha rya ITB, kandi u Rwanda rwerekanwa mu bwiza bwarwo. Nashishikariza abantu gusura u Rwanda, ni igihugu cyiza, gifite abantu beza, ndetse n'ibyiza nyaburanga.

    Yavuze ko na we ubwe yasuye u Rwanda inshuro zitandukanye, agaruka ku byiza yahaboneye.

    Ati 'Nagize amahirwe yo kuza mu Rwanda inshuro nyinshi, kandi buri gihe byabaga ari ukubona ibyiza bishya n'abantu beza. Ni igihugu giteye imbere, gifite ibikorwaremezo byiza ndetse n'ubukungu buteye imbere, kandi ni igihugu kibereye abakerarugendo rwose.'

    Muri iryo Murikagurisha, ryatangiye tariki 4 – 6 Werurwe 2025, u Rwanda rwahagarariwe n'ibigo 14 bikora mu by'ubukerarugendo, aho igihugu kiri kwerekana ibyiza bigitatse, ibyo umuntu yakwitega asuye igihugu, inyamaswa zishobora gusurwa n'ibindi byerekwa Isi. Ibyo byose bigamije kwerekana ku ruhando mpuzamahanga ko u Rwanda ari ahantu hakwiye gusurwa.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yavuze ko ari ingenzi kuba u Rwanda rwarahagarariwe muri iri Murikagurisha, kuko bituma rurushaho kumenyekanisha ibyiza nyaburanga byarwo ku bantu barenga 5.800 bakora mu rwego rw'ubukerarugendo bitabiriye iryo Murikagurisha.

    Yagize ati 'Nishimiye aya mahirwe y'uko u Rwanda, Visit Rwanda, yahawe intebe mu hantu h'ingenzi ho gusura kuri ba mukerarugendo ku Isi.'

    Yashimangiye ko kwitabira iri Murikagurisha bifasha abakora mu rwego rw'ubukerarugendo gushyikirana n'abandi ku rwego mpuzamahanga, bakubaka ubufatanye.

    Minisitiri Dr. Wissing, yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar

    Minisitiri Dr. Volker Wissing w'u Budage yashishikarije abantu gusura u Rwanda

    Dr. Volker Wissing, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite abantu beza n'ibyiza nyaburanga

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-volker-wissing-w-u-budage-yashishikarije-abantu-gusura-u-rwanda

  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zongeye Gutanga Inkunga ya HIV/AIDS ku Kigo cya JCRC muri Uganda #rwanda #RwOT

    Nyuma y'itangazo ryatanzwe na Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda akaba n'Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu bijyanye n'Ibikorwa byihariye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gutanga inkunga yose ya HIV/AIDS ku Kigo cy'Ubushakashatsi n'Ubuvuzi (JCRC) cya Uganda.

    Iyi nkunga yasubukuwe nyuma yo kubona amakuru atanzwe na Ambasaderi Adonia Ayebare, uhagarariye Uganda mu Muryango w'Abibumbye. Gen Kainerugaba yatangaje ibi abinyujije kuri Twitter ye, ashimira abayobozi batandukanye barimo na Donald Trump ku mwanzuro wafashwe wo gusubukura inkunga.

    Uyu mwanzuro ufite ingaruka zikomeye ku rwego rw'ubuzima muri Uganda, aho JCRC isanzwe ifasha abarwayi ba SIDA binyuze mu bushakashatsi n'itangwa ry'imiti igabanya ubukana bwa VIH. Muri iyi nkuru, turasesengura iby'uyu mwanzuro, impamvu waje, n'ingaruka zawo ku bukangurambaga bwo kurwanya SIDA muri Uganda.

    Mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zahagaritse inkunga yari igenerwa Uganda binyuze mu Kigo cya JCRC. Nubwo impamvu y'iyo myanzuro itatangajwe mu buryo burambuye, hari amakuru yavugaga ko ishingiye ku ngingo zijyanye n'imiyoborere n'uburenganzira bwa muntu.

    Nyuma y'uko inkunga ihagaritswe,  yatangaje ko yaganiriye na Ambasaderi Adonia Ayebare, wemeje ko nyuma y'ubutumwa bwe kuri Twitter, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubukuye inkunga yose ya HIV/AIDS ku Kigo cya JCRC.

    Yagize ati:
    'Namaze kumenya amakuru aturutse kuri Ambasaderi @adoniaayebare ko guverinoma ya Amerika yongeye gusubukura inkunga ya HIV/AIDS ku Kigo cya JCRC nyuma y'ubutumwa bwanjye kuri Twitter.'

    Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye byimazeyo uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump ku mwanzuro wafashwe, avuga ko uyu mwanzuro ari intambwe nziza mu gufasha abaturage ba Uganda.

    Impamvu Inkunga Yari Yahagaritswe

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite amategeko agenga inkunga igenerwa ibihugu bitandukanye, by'umwihariko ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, demokarasi, n'imiyoborere myiza. Inkunga yari yahagaritswe bitewe n'impamvu zitavuzweho rumwe, ariko byagaragaraga ko hari umwuka mubi mu mubano wa Uganda na Amerika ku bijyanye n'amahame mpuzamahanga.

    Icyemezo Cyo Kwasubukura Inkunga — Ingaruka Kuri Uganda

    1. Kugaruka kw'inkunga y'ubuvuzi
    JCRC ni ikigo gikora ubushakashatsi ku ndwara zitandukanye, ariko cyane cyane ku bwandu bwa VIH/SIDA. Kuba inkunga yongeye gutangwa bivuze ko abarwayi bari batangiye kugira impungenge ku bibazo by'imiti, bazongera kuyibona ku gihe no mu buryo buhagije.

    2. Gukomeza ubufatanye bwa Uganda na Amerika mu by'ubuzima
    Ubwo Gen Muhoozi Kainerugaba yaganiraga na Ambasaderi wa Amerika muri Uganda, William Popp, yashimye umubano ukomeye umaze igihe kinini hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'ubuvuzi, umutekano, ubukungu, n'umuco.

    3. Guhangana na VIH/SIDA muri Uganda
    Uganda ni kimwe mu bihugu bifite ubwandu bwa VIH/SIDA buri hejuru mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Mu myaka yashize, inkunga y'amahanga yafashije igihugu kugabanya umubare w'abandura no kongera ubukangurambaga bwo kwirinda. Iyi nkunga yongeye gutangwa izafasha gukomeza iyi gahunda.

    Ibitekerezo by'Abayobozi batandukanye kuri uyu mwanzuro

    Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati:
    'Ndagira ngo nshimire Perezida @realDonaldTrump n'ubutegetsi bwe kuba bafashe icyemezo cyo kuba ku ruhande rw'amateka no gufasha abaturage bacu!'

    Ambasaderi William Popp, uhagarariye Amerika muri Uganda, yagize ati:
    'Dufite umubano ukomeye n'Uganda, kandi tuzakomeza gufatanya mu gukemura ibibazo bireba ubuzima rusange.' 

    Ambasaderi William Popp  na Gen Muhoozi Kainerugaba

    donald trump and Gen muhoozi

    Uganda na Amerika bifitanye umubano umaze imyaka myinshi, ugaragarira cyane mu bufatanye mu bya dipolomasi, umutekano, ubukungu, ubuzima, n'umuco.

    1. Amateka y'Ubufatanye
    Guhera mu 1962, ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, Amerika yagiye itanga inkunga mu bice bitandukanye by'ubukungu n'iterambere. Inkunga ya PEPFAR (President's Emergency Plan for AIDS Relief) ni imwe mu zatanzwe mu rwego rwo guhangana na VIH/SIDA muri Uganda.

    2. Ibibazo byagiye bituma umubano ujegajega
    Mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye igaragaza impungenge ku miyoborere ya Uganda, by'umwihariko ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu n'amatora. Ibi byatumye rimwe na rimwe inkunga ihagarikwa cyangwa igabanywa.

    Kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gutanga inkunga ya HIV/AIDS ku Kigo cya JCRC ni intambwe ikomeye mu gufasha Uganda mu rugamba rwo guhangana na SIDA. Iki cyemezo cyashimishije abayobozi ba Uganda barimo Gen Muhoozi Kainerugaba, Ambasaderi Adonia Ayebare, ndetse n'Abanyamerika bagira uruhare muri iyi gahunda.

    Kubera ko inkunga nk'izi zifasha ibihugu bikennye mu guhangana n'indwara zugarije abaturage, ni ingenzi ko ubufatanye bwa Uganda na Amerika bukomeza kugenderwa ku mahame y'ubufatanye, kubahana no gukomeza kuganira ku ngingo zitandukanye zireba impande zombi.

    Iki cyemezo kigaragaza ko ububanyi n'amahanga bushobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubuzima bw'abaturage. Afurika ikwiye gukomeza gushakira ibisubizo byayo imbere, ariko na none ikagira ubufatanye n'amahanga mu rwego rwo gukomeza kubona ubufasha mu nzego nk'ubuzima.

     

    'Niba dushaka kubona Afurika ifite iterambere rirambye, ni ngombwa ko ibihugu byongera kwishyira hamwe, bigakorana neza n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu guteza imbere ubuzima, uburezi, n'ubukungu.'

    Source : https://kasukumedia.com/leta-zunze-ubumwe-za-amerika-zongeye-gutanga-inkunga-ya-hiv-aids-ku-kigo-cya-jcrc-muri-uganda/

  • Rutsiro: Ubuyobozi bwasobanuye iby'umuturage witabye Imana abaturage bakanga kumushyingura – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y'uko Harelimana wari ufite imyaka 35 y'amavuko yanze gushyingurwa n'abaturage bo mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Kivumu, bavuga ko ubuyobozi bubagomba ibisobanuro ku rupfu rwe.

    Amashusho yatangajwe na BTN yagaragazaga abaturage bariye karungu bavuga ko badashobora kumushyingura ubuyobozi butarabasobanurira icyamwishe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karambi ibyo byebereyemo, Mugabo Aloys, yageregaje kumvisha abaturage ko bagomba gushyingura uwo muntu ariko bamubera ibamba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yabwiye IGIHE ko urupfu rw'uwo muturage rwatewe n'abamukubise bamufatiye mu cyuho yagiye kwiba ikawa noneho yicwa n'izo nkoni.

    Yagize ati 'Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru nimugoroba aho umuturage yari yagiye kwiba ikawa [bene zo] baramufata baramukubita. Mu gihe bari bamushoreye bamuzanye kuri Polisi inkoni ziba ziramwishe. Bamusize aho bahita biruka kuko ntibari kubona umuntu apfuye ngo bahagume, baratorotse na n'ubu ntibarafatwa.'

    Yakomeje ati 'Twarabimenye RIB irahagera na Polisi n'umuganga wo kumupima. Bwari bwije ntiyari gushyingurwa muri iryo jojro, ubuyobozi bw'Umurenge twafashije kubona isanduku n'ubundi buryo bwo gushyingura'.

    Icyizihiza yongeyeho ko icyatumye umuryango wa nyakwigendera n'abandi baturage bumvikana bavuga ko batari bushyingure nyakwigendera ari uko bari baratasobanurirwa uko yapfuye ariko ubuyobozi bumaze kubibasobanurira bemerenya kumushyingura.

    Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ariko asaba abaturage muri rusange kwirinda kwihanira kuko usanga hari abo bihitanye kandi ubuyobozi bwagombaga kubikemura mu buryo buciye mu mucyo.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu bwashyize umucyo ku kibazo cy’abaturage bari banze gushyingura umuntu wishwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ubuyobozi-bwasobanuye-iby-umuturage-witabye-imana-abaturage-bakanga

  • Maj Gen Nyakarundi yasuye ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa i Bria muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    RDF yatangaje ko ibyo byabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, aho yakiriwe n'Umuyobozi w'umutwe wa VII w'ingabo z'u Rwanda, Lt Col Willy Ntagara, wamubwiye uko umutekano wifashe ndetse n'ibikorwa byakozwe mu rwego rwo gusigasira amahoro n'umutekano mu gace bakoreramo.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Nyakarundi, yaganiriye n'ingabo z'u Rwanda, azigezaho ubutumwa Perezida Kagame n'ubw'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, babashimira ubunyamwuga ndetse no guhoza umutima ku kazi mu nshingano zabo.

    Yabashimiye ibikorwa byakozwe n'ingabo z'u Rwanda zaba iziri mu butumwa bwa Loni ndetse n'iziri mu butumwa bushingiye ku masezerano y'ibihugu byombi, mu kugarura amahoro ndetse no kwita ku mibereho myiza y'abaturage. Yabasabye gukomeza kuba maso no kwitwara neza mu gihe cyose bagikora inshingano batumwemo.

    Maj Gen Nyakarundi yaboneyeho kubwira izo ngabo uko umutekano wofashe mu Rwanda no mu karere, ababwira ko imipaka y'u Rwanda irinzwe, idashobora kuvogerwa n'ubushotoranyi bwose bwaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko hashyizweho ingamba z'ubwirinzi.

    Ingabo z'u Rwanda ziri mu itsinda rya VII ni batayo ikoresha ibifaru, ndetse ikaba imwe mu zigize ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA, zikorera mu gace ka Bria, aho zifite n'ibitaro byo ku rwego rwa 2+.

    Mu nshingano zabo harimo kurinda abasivili, gukora ubugenzuzi ku manywa na nijoro (patrol) ndetse no gutunganya umuhanda mugari. Bakora kandi ibikorwa bitandukanye bigamije kubahuza n'abaturage, birimo Umuganda, gutanga ubuvuzi ku buntu, ndetse n'ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y'abaturage.

    Ibi bitaro ingabo z'u Rwanda zahujuje bitanga ubuvuzi ku bari mu butumwa bwa MINUSCA by'umwihariko, bari mu burasirazuba bw'icyo gihugu, aho bitanga serivisi zirimo kubaga, gutera ikinya, kwita ku ndembe, ubugororangingo, guca mu cyuma, kuvura indwara zo mu mubiri ndetse n'iz'amenyo.

    Bria ni Umurwa Mukuru w'Intara ya Haute-Kotto iherereye mu bilometero 600 uvuye mu Mujyi wa Bangui. Ni urugendo rw'isaha n'igice mu ndege, mu gihe ukoresheje umuhanda bishobora kugufata iminsi igera kuri itatu kubera imihanda mibi iba muri Centrafrique.

    Ni intara ituwe n'abaturage barenga ibihumbi 120 ku buso bwa kilometero kare 86.650, ni ukuvuga inshuro zirenga eshatu ku ngano y'u Rwanda.

    Umubare munini w'abatuye muri uwo mujyi utabona uko ugereranya n'indi yo mu Rwanda ni impunzi, zimwe zaturutse muri Sudani izindi zahatujwe nyuma y'amakimbirane akomeye y'abaturage b'abayisilamu n'abandi b'abakirisitu.

    Maj Gen Nyakarundi yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa i Bria muri Centrafrique

    Izi ngabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA zikorera mu gace ka Bria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-nyakarundi-yasuye-ingabo-z-u-rwanda-ziri-mu-butumwa-i-bria-muri

  • Guverinoma y'u Butaliyani Igaragaza Impungenge ku Masezerano ya Miliyari 1.5 z'Amayero na Starlink ya Elon Musk #rwanda #RwOT

    Starlink

    Mu bihe bishize, guverinoma y'u Butaliyani yari mu biganiro bikomeye byo gusinya amasezerano afite agaciro ka miliyari 1.5€ (miliyari 1.6$) na Starlink, kompanyi ya Elon Musk izwiho gutanga internet yihuta binyuze mu bikoresho byo mu isanzure. Icyakora, muri iyi minsi, izi gahunda zisa n'izigeze aharindimuka kubera impungenge zikomeje kwiyongera ku ruhande rwa Leta y'u Butaliyani. Izi mpungenge zishingiye ahanini ku cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugabanya ubushake bwayo mu kurinda umutekano w'Uburayi, bituma Butaliyani yibaza ku cyizere ifitiye uyu mushinga.

    Starlink: Uburyo Bushya bwo Gutanga Internet Ku Isi

    Starlink ni umwe mu mishinga ikomeye ya SpaceX, ikigo cyashinzwe na Elon Musk, ukaba ugamije gutanga internet yihuta n'ihendutse ku bantu bo hirya no hino ku isi, harimo n'ahantu hatagerwaho n'ubundi buryo bwa internet. Uyu mushinga ukoresha icyogajuru (satellite) gito gikwirakwiza internet mu buryo bwihuse. Kugira ngo Butaliyani yifatanye na Starlink, byari kugirira akamaro cyane ubucuruzi, inganda, ndetse n'igisirikare cy'icyo gihugu.

    Ubwo ibiganiro byatangiraga, guverinoma y'u Butaliyani yagaragaje inyota yo kugirana ubufatanye na Starlink kuko yizeye ko bizazamura ikoranabuhanga ry'igihugu ndetse bikafasha iterambere ry'ubukungu. Icyakora, ubu hari ibintu bitatu by'ingenzi bituma iki cyemezo gikemangwa:

    1. Igabanuka ry'Ubushake bwa Amerika mu Kurinda Uburayi
      Amerika yagiye igaragaza ibimenyetso by'uko igiye kugabanya ubushake bwayo mu kurinda Uburayi. Kuba Amerika itacyitaye cyane ku mutekano wa NATO ndetse no ku burinzi bwa gisirikare bw'Uburayi byateye impungenge mu bihugu nka Butaliyani. Niba Amerika itagifite ubushake bwo gutanga umutekano usesuye, Butaliyani yibaza niba koko ikwiriye kugirana amasezerano na kompanyi y'Abanyamerika mu rwego rw'ikoranabuhanga.
    2. Ubwoba ku mutekano w'itumanaho
      Internet ya Starlink ni iyihuta cyane, ariko nanone igaragaza imbogamizi zijyanye n'umutekano. Hari impungenge ko guverinoma y'Abanyamerika cyangwa ubuyobozi bwa Starlink bushobora kugenzura ibikorerwa kuri iyo internet. Butaliyani ntishaka gukorana na Starlink hanyuma nyuma y'igihe runaka igasanga itakigira ubwisanzure bwuzuye ku bijyanye n'itumanaho ryo mu gihugu cyayo.
    3. Ibibazo by'ubukungu n'imari
      Amasezerano ya miliyari 1.5€ si make, kandi Butaliyani iri mu bihe bikomeye by'ubukungu aho igomba gukora ibishoboka byose ngo igabanye imyenda ifite. Kuba hari impamvu zituma iyi internet itizerwa neza, guverinoma y'u Butaliyani ntishaka kujya mu mishinga itazagira inyungu ihamye.

    Ese Starlink Izagira Uruhare Hejuru y'Umutekano w'Uburayi?

    Starlink ntiyaba ari umushinga usanzwe gusa w'ikoranabuhanga, ahubwo inafite uruhare rukomeye mu rwego rwa gisirikare. Mu ntambara y'Uburusiya na Ukraine, Starlink yagize uruhare rukomeye mu gutanga itumanaho ryo mu rwego rwa gisirikare ku ruhande rwa Ukraine. Ibi byatumye bamwe mu bayobozi b'i Burayi bibaza niba gukorana na Starlink bitazatuma baba mu kato mu gihe ibihugu by'igihangange byaba byihuje mu ntambara.

    Uko byagenda kose, icyemezo cya Butaliyani ku masezerano ya Starlink kizagira ingaruka ku mubano wayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Niba Butaliyani ihisemo kudakomeza ayo masezerano, bishobora gutuma Amerika iyifata nk'igihugu kitagikorana neza n'ubutegetsi bw'icyo gihugu. Ku rundi ruhande, niba yemeye ayo masezerano ariko uburenganzira bwayo bugakomwa mu nkokora, bishobora kuyigiraho ingaruka zikomeye mu rwego rw'umutekano.

    Mu gihe Butaliyani bukomeje kugira impungenge ku masezerano ya Starlink, hari amahitamo abiri ishobora kwitabaza:

    1. Kugirana amasezerano n'izindi kompanyi z'Abanyaburayi
      Butaliyani ishobora gushaka ubundi buryo bwo kubona internet yihuta ariko ikayishakira mu makompanyi yo ku mugabane w'Uburayi aho gukorana na Starlink ya Amerika. Ibi byatuma ibona ikoranabuhanga rikomeye ariko rikagumana ubusugire bwacyo bwose.
    2. Kwigenga mu bijyanye n'ikoranabuhanga
      Igihugu cy'u Butaliyani gishobora gushyiraho gahunda yo kwihangira ikoranabuhanga ryacyo, aho cyakwikorera umushinga nk'uwa Starlink ariko kidafashijwe n'ikigo cyo hanze. Ibi byasaba ishoramari rinini ariko bikaba byatanga igisubizo kirambye.

     

    Guverinoma y'u Butaliyani iracyashidikanya ku masezerano ya miliyari 1.5€ na Starlink ya Elon Musk kubera impamvu zitandukanye zirimo igabanuka ry'uruhare rwa Amerika mu mutekano w'Uburayi, impungenge ku mutekano w'itumanaho, ndetse n'ibibazo by'ubukungu.

    U Butaliyani bushobora guhitamo gukomeza aya masezerano ariko bugashyiraho amabwiriza akomeye, cyangwa bugahitamo ubundi buryo bwo kubona internet yihuta binyuze mu makompanyi y'Uburayi cyangwa kwikorera umushinga wacyo. Icyemezo kizafatwa kizagira ingaruka ku buryo ubucuruzi, umutekano, n'ikoranabuhanga ry'iki gihugu bizakomeza kwiyubaka mu bihe biri imbere.

    Elon Musk Starlink Internet

    Source : https://kasukumedia.com/guverinoma-yu-butaliyani-igaragaza-impungenge-ku-masezerano-ya-miliyari-1-5-zamayero-na-starlink-ya-elon-musk/

  • Isoko ry'Imigabane muri Aziya Rizamutse Nyuma y'Itangazo rya Trump ku Misoro #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 5 Werurwe 2025, isoko ry'imigabane muri Aziya ryazamutse nyuma y'itangazo rya Perezida Donald Trump ryerekeye kugabanya cyangwa gusubika imwe mu misoro yari yashyizweho ku bicuruzwa biva mu bihugu nka Kanada na Mexique. Iri tangazo ryatumye abashoramari bongera icyizere, bigira ingaruka nziza ku isoko ry'imigabane mu karere ka Aziya. Muri iyi nkuru, turasesengura uko iri tangazo ryagize ingaruka ku isoko ry'imigabane muri Aziya, turebe uko ibindi bihugu byabyitwayemo, ndetse tunarebe ingaruka z'igihe kirekire zishobora kubaho.

    Imiterere y'Isoko ry'Imigabane muri Aziya Nyuma y'Itangazo rya Trump

    1. Hong Kong
      • Indezi ya Hang Seng: Nyuma y'itangazo rya Trump, indeksi ya Hang Seng yazamutseho 2.59%, igera ku manota 20,741.66. Ibi byerekana icyizere cyongeye kugaruka mu bashoramari nyuma y'icyo cyemezo. citeturn0search6
    2. U Buyapani
      • Indezi ya Nikkei 225: Mu Buyapani, indeksi ya Nikkei 225 yazamutseho 0.72%, igera ku manota 38,798.37. Uku kuzamuka kwatewe ahanini n'uko abashoramari bagize icyizere ko ubucuruzi mpuzamahanga bushobora kongera gusubira ku murongo. citeturn0search6
    3. Koreya y'Epfo
      • Indezi ya Kospi: Muri Koreya y'Epfo, indeksi ya Kospi yazamutseho 1.13%, igera ku manota 2,481.69. Uku kuzamuka kwerekana ko isoko ry'imigabane muri Koreya y'Epfo ryungukiye mu cyizere cyongeye kugaruka mu bashoramari. citeturn0search6

    Impamvu z'Izamuka ry'Isoko ry'Imigabane muri Aziya

    1. Guhagarika cyangwa Kugabanya Imisoro
      • Icyizere mu Bashoramari: Itangazo rya Trump ryo gusubika cyangwa kugabanya imisoro ku bicuruzwa biva muri Kanada na Mexique ryatumye abashoramari bongera kugira icyizere mu isoko, bityo bagaruka gushora imari yabo mu migabane.
    2. Gahunda z'Ishoramari za Guverinoma
      • Ubushinwa: Mu nama ya National People's Congress (NPC) yatangiye i Beijing, Guverinoma y'u Bushinwa yatangaje ko izakomeza gushyigikira ubukungu binyuze mu kongera ishoramari mu bikorwaremezo no gushyiraho ingamba zo guteza imbere isoko ry'imbere mu gihugu. Ibi byatumye abashoramari bagira icyizere ko ubukungu bw'u Bushinwa buzahagarara neza. citeturn0news13
      • U Budage: Guverinoma y'u Budage yatangaje gahunda yo gushora miliyari 500 z'ama-euro mu bikorwaremezo, ibintu byatumye isoko ry'imigabane mu Burayi rizamuka, bikagira ingaruka nziza no ku isoko ry'Aziya. citeturn0news13

    Ingorane zishobora Kuvuka mu Gihe Kirekire

    1. Ubwiyongere bw'Imisoro
      • Ibihugu byihimura: Nubwo hari icyizere cyagarutse, hari impungenge ko ibihugu byazahimura bikongera gushyiraho imisoro ku bicuruzwa by'Abanyamerika, bikaba byateza umwuka mubi mu bucuruzi mpuzamahanga.
    2. Ihindagurika ry'Isoko
      • Kudatekana kw'Isoko: Isoko ry'imigabane rishobora gukomeza guhura n'ihindagurika bitewe n'uko politiki z'ubucuruzi za Amerika zishobora guhinduka mu buryo butunguranye.

    Icyo Abashoramari Bakwiye Kwitaho

    1. Gukurikirana Politiki z'Ubucuruzi
      • Kumenya amakuru: Abashoramari bakwiye gukomeza gukurikirana amakuru yerekeye politiki z'ubucuruzi za Amerika n'ibindi bihugu bikomeye kugira ngo bamenye aho bashora imari yabo mu buryo butekanye.
    2. Gushyira Imari mu Bice Bitandukanye
      • Kugabanya ingaruka: Ni ingenzi ko abashoramari bagabanya ingaruka bashora imari mu bice bitandukanye by'ubukungu, ntibibande gusa ku isoko rimwe cyangwa inganda zimwe.

    Umwanzuro

    Izamuka ry'isoko ry'imigabane muri Aziya nyuma y'itangazo rya Perezida Trump ryo kugabanya cyangwa gusubika imisoro ku bicuruzwa biva muri Kanada na Mexique ryerekana uburyo politiki z'ubucuruzi zishobora kugira ingaruka ku isoko ry'imigabane ku isi. Nubwo hari icyizere cyagarutse mu bashoramari, ni ngombwa gukomeza kuba maso ku mpinduka zishobora kuba mu bihe biri imbere, cyane cyane ku bijyanye na politiki z'ubucuruzi mpuzamahanga. Abashoramari bagirwa inama yo gukomeza gukurikirana amakuru no kugabanya ingaruka bashora imari mu bice bitandukanye by'ubukungu.

    Indezi ya Hang Seng i Hong Kong

    Isoko ry'imigabane rya Hong Kong ryazamutse nyuma y'itangazo rya Trump.

    Isoko ry'Imigabane rya Hong Kong

    Source : https://kasukumedia.com/isoko-ryimigabane-muri-aziya-rizamutse-nyuma-yitangazo-rya-trump-ku-misoro/

  • Chriss Eazy na Kevin Kade bari gukorana Album… – #rwanda #RwOT

    Bombi baherutse guhurira mu ndirimbo ‘Jugumila’ bakoranye na Phil Peter na n’ubu icyumvikana mu matwi ya benshi.

    Yabaye indirimbo nziza kuri aba bahanzi bituma biyemeza gukorana indirimbo nyinshi bazikubira kuri Album.

    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko kugeza ubu iyi Album imaze gukorwaho indirimbo umunani.

    Ariko kandi barifuza ko zagera kuri 12. Ati “Ni Album bombi bari gukoranaho nyuma yo kubona umusaruro watanzwe n’indirimbo Jugumila. Kugeza ubu tugejeje umunani ariko turifuza ko uyu mubare urenga.’

    Junior yavuze ko izi ndirimbo ziri gukorwaho na Producer Element, ndetse barifuza ko iyi Album izajya ku isoko muri Nzeri.

    Uyu mugabo yavuze ko uretse gushyira hanze iyi Album ‘Turi gutekereza n’uburyo twakora igitaramo cyo kuyimurika’.

    Yasobanuye ko mu mezi ari imbere bazatangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize iyi Album batarabonera izina.

    Isohoka rya Jugumila bakoranye yabanje guteza ibibazo: 

    Indirimbo “Jugumila” yahuriyemo abahanzi Chriss Eazy na Kevin Kade, ndetse na DJ Phil Peter. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 21 Gashyantare 2024, ishyirwa kuri shene ya YouTube ya Chriss Eazy.

    Nyuma y’igihe gito isohotse, yahise yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda kubera uburyohe bwayo. 

    Iyi ndirimbo yaje guhura n’ikibazo cyo gusibwa kuri YouTube bitewe n’uko umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, witwa Icor Music, yayiyitiriye akayishyira ku mbuga zitandukanye nka Audiomack, Google Play, na YouTube. Yatanze ikirego kuri YouTube avuga ko igihangano ari icye, bituma indirimbo isibwa kuri uru rubuga. 

    Nyuma y’ibi bibazo, impande zombi zaganiriye maze indirimbo isubizwa kuri YouTube.

    Icyo gihe Junior Giti, ureberera inyungu za Chriss Eazy, yatangaje ko uyu musore wiyitiriye indirimbo ari umunyeshuri witeguraga gukora ikizamini cya Leta, bityo kumujyana mu nkiko byari bigoye. 

    Indirimbo “Jugumila” yakomeje gukundwa cyane, ndetse iza ku isonga mu ndirimbo zikunzwe muri icyo gihe mu Rwanda. 

    Kugeza ubu, iyi ndirimbo iracyaboneka kuri YouTube kandi iracyakundwa n’abatari bake.

    Kuba Chriss Eazy na Kevin Kade barakoranye indirimbo bifite ibisobanuro byinshi, bitewe n'ukuntu umuziki nyarwanda uhagaze muri iki gihe:

    1.Chriss Eazy azwiho umwihariko we mu njyana ya afrobeat ifite umuvuduko mwinshi, mu gihe Kevin Kade ari umwe mu bahanzi bafite ijwi ryoroshye kandi ryuje ubuhanga mu miririmbire. Gukorana kwabo byatanze indirimbo yumvikana neza ku bantu bafite inyota y'iyo mico yombi y'umuziki.

    2.Kuba aba bahanzi bombi bakundwa n'imbaga y'abafana babo batandukanye, byafashije indirimbo kugera ku bantu benshi kurushaho. Ibi bigira uruhare mu gukomeza guteza imbere umuziki wabo ku giti cyabo no kuzamura urwego rwa muzika nyarwanda.

    3.Hari igihe abahanzi nyarwanda bashinjwaga kudakorana cyane, bikabangamira iterambere ry'inganda z'umuziki. Kuba barakoranye biratanga isomo ry'uko ubufatanye bushobora gutanga umusaruro mwiza, bikaba byakurura n'abandi bahanzi.

    4.Kuba iyi ndirimbo yarahuriyemo n'umuntu nka DJ Phil Peter, uzwi mu gutuma indirimbo zikundwa cyane mu Rwanda, byafashije kuyigeza ku bantu benshi no kuyimenyekanisha hanze y'u Rwanda.

    5.Abahanzi iyo bahuye bashobora kwiga ku bunararibonye bwa mugenzi we, bakareba aho bagomba gukosora cyangwa gusigasira. Gukorana indirimbo nka Jugumila byatumye buri muhanzi yerekana imbaraga ze mu buryo bushya.

    Gukorana indirimbo hagati ya Chriss Eazy na Kevin Kade ni ikintu cyagize ingaruka nziza kuri bombi no ku muziki nyarwanda muri rusange.

    Chriss Early na Kevin Kade batanze integuza y’indirimbo bakubiye kuri Album yabo ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153087/chriss-eazy-na-kevin-kade-bari-gukorana-album-yavuye-muri-jugumila-153087.html

  • Uko agakiriro ka Nyamasheke kahinduye imibereho y'abagore bagakoramo – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe hari abaturage bakigaragara mu mihanda n'ahandi hahurira abantu benshi basabiriza, abandi bagakora uburaya kugira ngo babone ikibatunga.

    Abagore bayobotse akazi ko kurimbisha ibikoresho bikorerwa mu gakiriro banenga umuco wo gusabiriza no gusambanira amafaranga, bagasaba abagore n'abakobwa bakibikora kubihagarika bagashaka indi mirimo bakora itabatesha agaciro.

    Iyamurera Noella umaze imyaka itatu akorera mu gakiriro ka Nyamasheke akazi ko gusena no gusiga amarangi na verine ibikoresho bikorerwa muri aka gakiriro, yabwiye IGIHE ko mu myaka itatu amaze akora aka kazi amaze kwizigama ibihumbi 250Frw.

    Ati “Nagiye nyakorera nkayatanga mu ishyirahamwe hano hepfo mu isoko, twagabana nkayajyana muri SACCO. Nyafitiye umushinga. Namara kugwira akaba nka miliyoni 1 Frw, nzashinga butike”.

    Iyamurera avuga ko amafaranga akorera amurinda ibishuko no kujya kwiba.

    Ati “Hari bagenzi banjye, niba ari ubunebwe simbizi, usanga kubera gukwepa imirimo bajya kwiba cyangwa gusambanira amafaranga”.

    Mu gakiriro ka Nyamasheke, gusena no gusiga verine urugi ni amafaranga ari hagati 1000Frw na 2500Frw bitewe n'ubwoko bw'urugi. Ameza manini kuyasena no kuyasiga verini ni 4000Frw.

    Yambabariye Fortunee, umubyeyi w'abana batatu, umaze imyaka itandatu muri aka kazi avuga ko iyo byagenze neza ku munsi ashobora gukorera 5000Frw cyangwa 6000Frw.

    Ati “Niba nakoreye nka 5000Frw nizigama 3000Frw mu kimina nkarya 2000Frw. Twazagabana nkagura itungo nkabasha kwiteza imbere. Aka kazi katurinda gusabiriza no kuba indaya. Ku giti cyanjye aka kazi kamfasha kwishyura amafaranga y'ishuri ry'abana nkanabatangira ayo kurya ku ishuri”.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Agakiriro ka Nyamasheke, Ntigurirwa Léopold, yabwiye IGIHE ko muri aka gakiriro hakoreramo abantu barenga 80 barimo abagore 15 bakora akazi ko kurimbisha ibikoresho baba bakoze.

    Ntigurirwa avuga ko akazi ko kurimbisha ibikoresho bihabarizwa abagore babikora neza kimwe n'uko abagabo babikora.

    Ati “Dufite abafundi bateranya noneho ba bagore bakaza banogereza bakoresheje umuseno, banadufasha gusiga ibyakozwe. Harimo abagore bamaze kubimenya ku buryo aho yasennye akanahasiga utahatandukanya n'aho umugabo yakoze”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko abari n'abategarugori nk'uko bahawe ijambo badakwiye kwiheza mu mirimo basaza babo bakora.

    Ati “Imirimo y'amaboko itanga imibereho ku bagore n'abakobwa kimwe n'uko abasore n'abagabo bakora iyo mirimo ikabatunga. Abakobwa n'abagore nabo tubashishikariza gukora imirimo yose nta n'umwe basuzuguye kuko umurimo niyo waba muto waguha imibereho aho kugira ngo wisange waguye mu ngeso zitari nziza cyangwa wisange hari umuntu uri kugushukisha ya mafaranga yakoreye muri ya mirimo iciriritse”.

    Gusena no kurimbisha intebe n'inzugi n’ibitanda ni imirimo itavugwa yakungahaje abagore b'i Nyamasheke

    Urugi rwa make kurusena no kurusiga verini ni 1000Frw

    Yambariye, akazi ko gusena no gusiga irangi na verine ibikoresho byo mu mbaho kamurinze igisuzuguriro

    Umuyobozi w’Agakiriro ka Nyamasheke avuga ko aba bagore bashoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agakiriro-ka-nyamasheke-kafashije-abagore-mu-kwikuraho-igisuzuguriro

  • Mu buribwe bwinshi, rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngaghe yamaze kubagwa na muganga w’inzobere amubwira igihe azakira imvune ye akagaruka mu kibuga – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Senegal Fall Ngagne, yamaze kubagwa imvune yo ku ivi nyuma yo kugira ikibazo gikomeye yagiriye mu mukino bahuyemo na Amagaju FC. Uyu mukinnyi wari umaze iminsi arwaye yabazwe n'umuganga wa mbere mu Rwanda mu kubaga imvune, akaba yamubwiye ko azamara amezi atandatu adakina mbere yo kongera kugaruka mu kibuga.

    Nyuma yo kubagwa, Fall Ngagne yagaragaye agendera ku mbago, agaragaza ko atari mu bihe byiza. Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Faustinho Simbigarukaho, yatangaje ko ari bwo bwa mbere avunitse mu ivi, ibintu byamugoye cyane.

    Uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri shampiyona, aho yari ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi (13), yavuze ko yifuzaga gukina umukino Rayon Sports izahuramo na APR FC ku Cyumweru.

    Nubwo Fall Ngagne atazaboneka muri uyu mukino ukomeye, Rayon Sports igomba gukina idafite rutahizamu wayo w'icyizere. Ubuyobozi bw'iyi kipe n'abakunzi bayo bakomeje kumwifuriza gukira vuba kugira ngo azagaruke mu kibuga afite imbaraga nk'izo yari asanzwe agaragaza.

    Source : https://yegob.rw/mu-buribwe-bwinshi-rutahizamu-wa-rayon-sports-fall-ngaghe-yamaze-kubagwa-na-muganga-winzobere-amubwira-igihe-azakira-imvune-ye-akagaruka-mu-kibuga-video/

  • Igice kinini cy'amafaranga acibwa abandikirwa na camera zo ku muhanda gishyirwa muri Mutuelle de Santé – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Dr. Nsanzimana yabitangarije mu nama y'Urugaga rwa Afurika rushinzwe kurwanya Kanseri y'Ibere, yabereye i Kigali ku wa 4 Werurwe 2025, ubwo yagarukaga ku ngamba u Rwanda rwashyizeho mu guhangana na Kanseri n'izindi ndwara zitandura.

    Yavuze ko mu ngamba zafashwe na Leta y'u Rwanda harimo ko serivisi zose zo gusuzuma no kuvura kanseri ubu zisigaye ziboneka ku Bwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de santé).

    Yagize ati “Nk'urwego rw'ubuzima, mu minsi ishize twarishimye ubwo Inama y'Abaminisitiri yemeza ko gusuzuma no kuvura kanseri, bizajya byishyurwa 100% n'Ubwisungane mu Kwivuza, bisobanuye byinshi ku baturage bacu, kuko kuvura kanseri birahenze, by'umwihariko abakennye, ariko Guverinoma yanzuye ko kuko bihenze, reka tube ari twe twikorera uwo mutwaro uremereye nka guverinoma, Kugira ngo abaturage bakomeze bite ku bindi bya buri munsi bibareba nk'imiryango.”

    Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ubufatanye bw'inzego zose atari Guverinoma gusa.

    Ati “Ubu bwisungane mu kwivuza ntabwo ari inshingano za Guverinoma gusa, ni inshingano duhuriyeho twese, ni muri urwo rwego inzego zitandukanye zasabwe gutangamo inkunga, harimo urwego rw'amabanki, nka rumwe mu nzego zikize, ku nshuro ya mbere rwatangiye gushyira amafaranga mu gushyigikira ubwisungane mu kwivuza,”

    Yakomeje avuga ko “Ku batwara muri Kigali mwabonye izi camera nziza zo ku muhanda, iyo urengeje umuvuduko zirakwandikira, hanyuma amafaranga wishyuye, igice cyayo kinini kijya muri Mutuelle de santé. Ntabwo dushishikariza abantu kurenza umuvuduko kuko na byo byateza ibindi bibazo, ariko iyo urengeje umuvuduko [bakakwandikira] hari umusanzu uba utanze ku nyungu rusange.”

    Nubwo amafaranga atangwa n'abandikiwe n'izo camera zo ku muhanda agira uruhare mu gushyikira ubwisungane mu kwivuza, Polisi y'u Rwanda itangaza ko zitagamije guhana abantu no kuba isoko y'amafaranga, ahubwo ari izigamije kubungabunga umutekano w'abakoresha umuhanda.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025, ni yo yemeje ingamba zo mu rwego rw'ubuzima zirimo kongera serivisi z'ubuvuzi zishingirwa n'ubwisungane mu kwivuza, mu guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.

    Ubwishingizi bwa Mituelle busanzwe bukoreshwa n'Abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo serivisi 14 nshya z'ubuvuzi.

    Muri zo harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga bigezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kubaga umutwe w'igufa ryo mu kuguru, mu ivi, urutirigongo n'ahandi, ndetse n'ibijyanye n'insimburangingo n'inyunganirangingo.

    Mutuelle kandi yongereweho imiti ya kanseri yagoraga abakoresha ubwo bwishingizi kuyibona, guhabwa ibigize amaraso nk'udufashi (plaquettes) insoro zitukura (globules rouges) n'umushongi (plasma), ibijyanye n'inyunganiramirire n'indi miti itabaga kuri Mutuelle.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yasobanuye ko hari igice kinini cy’amafaranga atangwa n’abandikirwa na camera zo ku muhanda gishyirwa muri Mutuelle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igice-kinini-cy-amafaranga-acibwa-abandikirwa-na-camera-zo-ku-muhanda-gishyirwa