Blog

  • Minisiteri y'Ubuzima: Abanyarwanda 44 bamaze gusimburizwa impyiko mu Gihugu, abarenga 530 babazwe umutima #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuva gahunda yo gusimbuza impyiko yatangira gukorwa mu Rwanda, abarwayi 44 bamaze kubona ubu buvuzi mu gihugu, mu gihe abandi barenga 530 bamaze kubagwa kubera uburwayi bw'umutima.

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 Werurwe 2025 na Minisitiri w'Ubuzima wungirije, Dr. Yvan Butera, ubwo yari imbere y'Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite, muri Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore.

    Mu kiganiro yagiranye n'iyi komisiyo, Dr. Butera yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z'ubuvuzi zifasha abarwayi gukorerwa ibikorwa by'indashyikirwa bitari bisanzwe biboneka imbere mu gihugu.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hamaze gukorerwa ibikorwa by'ivuriro rihambaye, aho Abanyarwanda 44 bamaze gusimburizwa impyiko, mu gihe abarenga 530 bamaze kubagwa biturutse ku burwayi bw'umutima.

    Yagize ati: 'Iyi gahunda yo gusimbuza impyiko no kubaga abarwayi b'umutima ni intambwe ikomeye mu rwego rw'ubuvuzi. Byatumye Abanyarwanda benshi batakirirwa kujya kuvurizwa mu mahanga, bikagabanya ibiciro by'ubuvuzi no gutuma ubunararibonye bw'abaganga bacu burushaho kwiyongera.'

    Yavuze kandi ko gahunda yo gusimbuza impyiko yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo gutangiza ibikorwa byo gutanga impyiko ku bushake, bikaba byarakomeje koroshya iki gikorwa.

    Ku bijyanye n'ubuvuzi bw'indwara z'umutima, yavuze ko ibagwa rikomeje gukorwa neza kandi hari gahunda yo kwagura ibi bikorwa kugira ngo abarwayi benshi barusheho kubifashwamo.

    Kuva mu mwaka wa 2023, Leta y'u Rwanda yateye intambwe nini mu rwego rw'ubuvuzi, aho hashyizweho itegeko rigena imikoreshereze y'umubiri w'umuntu n'ibiwukomokaho ku mpamvu z'ubuvuzi, kwigisha no guteza imbere ubushakashatsi. Iri tegeko ryatowe n'Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite muri Gashyantare 2023.

    Abadepite bari muri iyi nama bashimye iyi ntambwe igihugu cyateye mu rwego rw'ubuvuzi, bibutsa ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo gutanga impyiko ku bushake, no kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda indwara z'umutima.

    U Rwanda rufite intego yo gukomeza guteza imbere ubuvuzi buhambaye, rukagabanya ingendo z'abajya kwivuriza mu mahanga no kwihaza mu bikoresho n'abaganga bafite ubushobozi buhambaye.

    Mu rwego rwo gukomeza kurwanya izi ndwara, Minisiteri y'Ubuzima irasaba Abanyarwanda kwitabira kwipimisha hakiri kare, kuko indwara z'impyiko n'umutima zishobora kwirindwa hakoreshejwe imirire myiza, gukora siporo no kwirinda ibiyobyabwenge.

    Source : https://kasukumedia.com/minisiteri-yubuzima-abanyarwanda-44-bamaze-gusimburizwa-impyiko-mu-gihugu-abarenga-530-babazwe-umutima/

  • Real Madrid yizihije isabukuru y'imyaka 123: Ubuhangange bw'ikipe idatezuka ku ntego #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 6 Werurwe 2025, umuryango mugari wa Real Madrid uri mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 123 iyi kipe ikomeye yo muri Esipanye imaze ibayeho. Kuva yashingwa mu 1902, Real Madrid yabaye imwe mu makipe akomeye ku Isi, itsindira ibikombe byinshi kandi igira abafana benshi hirya no hino ku Isi.

    Real Madrid, izwi ku kazina k'icyubahiro ka 'Los Blancos', yashinzwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru i Madrid, iza kugira izina rikomeye nyuma y'imyaka mike.

    Muri 1920, Umwami Alfonso XIII yayihaye izina Real risobanura 'Ubwami,' ari na ho yatangiye kwitwa Real Madrid Club de Fútbol.

    Mu mateka yayo, iyi kipe yigaragaje nk'iyoboye andi mu Burayi no ku Isi yose. Ifite ibikombe 14 bya UEFA Champions League, ari na yo kipe ifite byinshi kurusha izindi.

    Yatwaye ibikombe byinshi bya La Liga, Copa del Rey, Supercopa de España, ndetse n'ibikombe mpuzamahanga nka FIFA Club World Cup.

    Abakinnyi b'ibihangange nka Alfredo Di Stéfano, Cristiano Ronaldo, Raúl González, na Sergio Ramos bagize uruhare runini mu guteza imbere iyi kipe no kuyihesha amateka akomeye.

    Kugeza ubu, Real Madrid ikomeje kuba ku isonga mu mupira w'amaguru, dore ko ifite abafana benshi kandi ikaba ifite ubuyobozi buhamye buyobowe na Florentino Pérez.

    Uyu munsi, abafana ba Real Madrid ku Isi yose bari mu byishimo, bibuka amateka akomeye y'iyi kipe, bishimira ibyagezweho kandi bitegura indi myaka myiza y'intsinzi.

    Mu myaka yose ishize, Real Madrid yubatse izina rikomeye binyuze mu gutsinda ibikombe bikomeye haba imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yizihije-isabukuru-yimyaka-123-ubuhangange-bwikipe-idatezuka-ku-ntego/

  • Paulo Fonseca wa Lyon yahagaritswe amezi icyenda kubera gusagarira umusifuzi #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya Olympique Lyonnais, Paulo Fonseca, yahagaritswe amezi icyenda adatoza, nyuma yo gusagarira umusifuzi Benoit Millot ku mukino wabaye ku wa 2 Werurwe 2025, aho Lyon yatsinze Brest ibitego 2-1.

    Iyi myitwarire mibi ya Fonseca yabaye nyuma y'uko umusifuzi yari agiye kureba niba Brest yahabwa penaliti, bikaba ari ibintu uyu mutoza atashimishijwe na byo na gato.

    Yahise agaragaza uburakari bukabije, yitotombera bikomeye umusifuzi, byanatumye ahabwa ikarita itukura. Ibi ntibyahagarariye aho, kuko Fonseca yakomeje kwitwara nabi, akankamira umusifuzi ndetse anashaka kumutera umutwe, ibintu byafashwe nk'icyaha gikomeye muri ruhago y'u Bufaransa.

    Umutoza w'ikipe ya Olympique Lyonnais, Paulo Fonseca, yahagaritswe amezi icyenda adatoza, nyuma yo gusagarira umusifuzi Benoit Millot.

    Nyuma y'ibi bikorwa, Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y'u Bufaransa (LFP) rwatangaje ko Paulo Fonseca yahagaritswe amezi icyenda, bivuze ko atemerewe kuba hafi y'ikibuga mbere y'umukino, mu gihe cy'umukino ndetse na nyuma yawo, kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2025.

    Uyu mwanzuro ukaba warafashwe hagendewe ku raporo y'umusifuzi Benoit Millot, ivuga ko imyitwarire ya Fonseca yarenze ku mategeko agenga abatoza muri shampiyona.

    Ibi ni imwe mu bihano bikomeye byahawe umutoza muri shampiyona y'u Bufaransa, kuko amezi icyenda ari igihe kirekire cyane mu mwuga w'umutoza.

    Birashoboka ko iyi myitwarire ishobora no kugira ingaruka ku hazaza h'uyu mutoza muri Lyon, dore ko iyi kipe iri mu bihe bigoye muri shampiyona.

    Hari impungenge z'uko iyi myitwarire ya Fonseca ishobora kugira ingaruka ku ikipe ye, cyane ko azamara igihe kinini atayitoza ku kibuga. Abasesenguzi bavuga ko ubuyobozi bwa Lyon bushobora gutekereza kumwirukana niba bigaragaye ko kutaba kuri touchline bizatuma ikipe igira umusaruro mubi.

    Ku rundi ruhande, abakunzi b'iyi kipe bagaragaje impungenge kuri uyu mwanzuro, bamwe bavuga ko igihano cyahawe Fonseca gikabije, mu gihe abandi bavuga ko ari isomo rikomeye ku batoza bagaragaza imyitwarire idahwitse ku kibuga.

    Ubuyobozi bwa Lyon ntiburagira icyo butangaza ku cyemezo cyafashwe kuri Fonseca, gusa bivugwa ko bushobora kujuririra iki gihano mu minsi iri imbere, mu gihe umutoza we atari yatangaza niba yemera icyemezo cyafashwe cyangwa niba azagishoraho ubujurire.

    Birashoboka ko iyi myitwarire ishobora no kugira ingaruka ku hazaza h'uyu mutoza muri Lyon, dore ko iyi kipe iri mu bihe bigoye muri shampiyona.

    Source : https://kasukumedia.com/paulo-fonseca-wa-lyon-yahagaritswe-amezi-icyenda-kubera-gusagarira-umusifuzi/

  • RIB yatanze ikiganiro ku ishuri ryagaragayemo umwana wareberaga mu biganza bya bagenzi be ko ari Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare 2025 umunyeshuri w'imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza mur ishuri rya GS. Sekera, wagendaga areba imirongo iri mu biganza by'abandi bigana, maze umwe muri bo amubwira ko abonye ari Umututsi kandi ko bazabamwica.

    Umuyobozi wa GS Sekera, Ngiyembere Charles, yabwiye IGIHE ko byatumye bongera imbaraga mu itorero ryo mu kigo kugira ngo abana bose barusheho kunga ubumwe.

    Ati 'Twatewe ipfunwe n'ibyabaye mu ishuri ryacu, ariko byatumye twongera imbaraga mu itorero ryo ku ishuri, aho buri shuri riba ari isibo.'

    Ubukangurambaga bwo kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside bwakozwe na RIB mu Karere ka Nyamagabe mu bigo by'amashuri birimo na GS Sekera, Umuyobozi muri RIB Ushinzwe Ubukangurambaga no Gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yabwiye abana ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo, abasaba kwirinda ababashora mu bibi.

    Ati 'Numvise ko hano hari umwana warebaga abandi mu biganza, areba ko harimo inyuguti ya 'M', kandi ibyo nta mumaro. Ese mbabaze, iyo ugiye kwa muganga ukiza amagara yawe, ujya kureba amazuru y'ukuvura? Twese ntitwaba barebare, ntituzaba ibikara cyangwa inzobe. Ntabwo twese twagira imitwe minini cyangwa mito, amazuru manini cyangwa amato.'

    Yabibukije ko Abanyarwanda bose bakomoka kuri Gihanga, bityo ko ubumwe bagomba kubukomeraho.

    Ati 'None se ko twese tuvuga ko twabyawe na Gihanga umwe, ubwo dufite ba gihanga bangahe? Ibi bibatanya mubireke; kuko ntawe ubijyana ku isoko ngo bimuheshe amafaranga. Ntibikijyanye n'aho Isi igeze, nimubivemo kuko si byo igihugu kidukeneyemo.'

    Abanyeshuri bahawe ibi biganiro bavuze ko bungukiyemo byinshi, kandi biteguye no kubyigisha ababyeyi babo.

    Nzagumyansenge Jonas wiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye ati “Twigira kumenya, kandi hari ibyo mutubwiye tumenye tugiye kubikurikiza, ndetse ibyo turabibwira abo twasize iwacu.”

    GS Sekera yigamo abanyeshuri 1600, bari mu byiciro bine birimo icy'incuke, amashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga.

    Ubu bukangurambaga buri gukorwa mu bigo 166 byo hirya no hino mu Karere ka Nyamagabe, muri gahunda yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye muri GS Sekera, GS Ngororero ndetse na GS Gisanze mu Murenge wa Tare.

    GS Sekera yigamo abanyeshuri barenga 1600

    Umuyobozi muri RIB Ushinzwe Ubukangurambaga no Gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yasabye abanyeshuri kuba umwe

    Inzego zitandukanye zari muri ubu bukangurambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-rib-yasabye-abanyeshuri-kuzibukira-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Ingabire wa FDLR, FDU-Inkingi na Dalfa Umurinzi ntaho batandukaniye- Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Ingabire Victoire yinjiye mu Rwanda mu 2010 avuye mu buhungiro mu Buholandi, avuga ko ashaka guhatana mu matora y'umukuru w'igihugu, ariko ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yihutira kubaza aho 'urw'Abahutu ruherereye', amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bweruye.

    Usubije amaso inyuma mu mashyamba ya Zaïre [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y'ubu], mu mitwe ya politike yahavukiye yari iyobowe n'abasirikare n'abahoze muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungirayo, umusangamo.

    Ingabire yayoboye umutwe wa RDR mu 1998 wahindutse ijwi ry'abo avuga ubu ko ari 'abasigaye mu ngabo zatsinzwe n'inyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside' babaye mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro nka ALIR, FDLR, FLN n'indi.

    RDR imaze kuvaho yasimbuwe n'undi mutwe witwa FDU-Inkingi, uhita uyoborwa na Ndereyehe Charles, unakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, aho agereye mu Buholandi asimburwa na Ingabire Victoire Umuhoza.

    Mu rubanza rwa Ingabire Victoire mu 2010, umwe mu bamushinjaga witwa Lt Col Nditurende Tharcisse yasobanuye ko bagiranye imishyikirano, Ingabire amusaba kwitandukanya na FDLR bagashinga umutwe w'abasirikare wa FDU-Inkingi, ndetse ko yanamwoherereje itike kuri Western Union, bahurira i Kinshasa mu 2008 na Brazzaville babiganiraho. Mu biganiro byabo, ngo bateguraga ibikorwa by'iterabwoba n'intambara mu Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye, Ingabire yakunze gutagatifuza iyi mitwe, avuga ko 'FDLR yashinzwe n'impunzi z'Abanyarwanda muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda muri Jenoside, biyemeje kurwana intambara nk'uburyo bwari kubafasha kongera gufata ubutegetsi.'

    Urubanza rwaciwe tariki ya 12 Ukuboza 2013, rwasize Ingabire Victoire ahamijwe icyaha cy'ubugambanyi n'icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamamaza nkana ibihuha akatirwa gufungwa imyaka 15.

    Gusa mu 2018 yahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu, ariko nyuma yagiye ahakana ko ntazo yasabye nyamara inyandiko yazisabiyeho zigaragara.

    Uyu mugore wasabye imbabazi byari byitezwe ko avuye muri gereza ari mushya ariko ibikorwa n'imvugo ze bikomeza kuba nk'ibya kera.

    Minisitiri Dr. Bizimana Jean-Damascène ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y'ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n'ingamba zo kuyirwanya, yabaye ku wa 5 Werurwe 2025, yatangaje ko Ingabire Victoire wabaye muri FDLR atigeze ahinduka.

    Ati 'RDR imaze kuvaho yasimbuwe n'icyitwaga FDU Inkingi, iyoborwa na Ndereyehe nyuma ajya mu Buholandi asimburwa na Ingabire Victoire Umuhoza, ava muri FDU-Inkingi ashinga rya rindi rye ryitwa Dalfa-Umurinzi. Gutandukanya rero Ingabire wa Dalfa na Ingabire wa FDLR na RDR, nta tandukanyirizo rigihari mu byukuri.'

    Ingabire ugendera kuri politike ya FDLR y'ivangura rishingiye ku moko n'ingengabitekerezo ya Jenoside, tariki 11 Gicurasi 2019 yafatiwe mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w'iterabwoba ugizwe n'ubwoko bumwe gusa.

    Iyi nama yabereye mu Karere ka Kirehe yari yitiriwe amahugurwa, ariko umwe mu bayitabiriye wanatanze amakuru, yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo ko nta mututsi ashaka.

    Abo yashakaga cyane, ngo bari 'urubyiruko rw'Abahutu' rutagira akazi. Abatanze amakuru bavuze ko yasabaga umwirondoro wa buri munyamuryango mushya bandika.

    Mu Ugushyingo 2019 yahinduye izina ry'ishyaka rya FDU-Inkingi aryita DALFA Umurinzi, ariko ibikorwa bikomeza kuba byabindi.

    Ku wa 4 Ugushyingo 2019, mu Kinigi hagabwe ibitero byahitanye inzirakarengane 14 bigizwemo uruhare n'Ihuriro ry'imitwe yibumbiye muri P5 yari irimo na FDU Inkingi. Icyo gihe, Ingabire yari akiri Umuyobozi wa FDU-Inkingi.

    Ingabire wiyita umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi n'impirimbanyi ya demokarasi n'uburenganzira bwa muntu, muri Werurwe 2024, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri X yagaragaje atari umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi ahubwo ari umunyabyaha wanze guhinduka.

    Ati 'Victoire Ingabire ntabwo ari umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi, nta nubwo ari n'impirimbanyi ya Demokarasi. Ni umunyabyaha uticuza wahamwe n'umugambi wo guhirika Guverinoma abinyujije mu nzira z'imyivumbagatanyo no kugerageza kubiba amacakubiri mu Rwanda. Hashimwe ubutabera bw'u Rwanda bwongeye gushimangira iyubahirizwa ry'amategeko.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko Ingabire Victoire wamaze imyaka myinshi mu mitwe yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside atigeze ahinduka

    Ingabire aheruka gusaba ihanagurabusembwa ariko aryimwa kubera ko atubahirije ibyo amategeko asaba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabire-victoire-wa-fdlr-fdu-inkingi-na-dalfa-umurinzi-ntaho-batandukaniye

  • Rusizi: Yafashwe agerageza guha Umupolisi ruswa y'ibihumbi 50Frw – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Murenge wa Kamembe, ahakorera imashini yimurwa y'Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga mu rwego rwo kwegereza iyi serivisi abakoresha ibinyabiziga muri Rusizi n'utundi turere bihana imbibi, ubwo yari aje gusuzumisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aho gukoresha amakosa imodoka ye yari yarezwe yahisemo gushaka gutanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy'uko yujuje ibisabwa, ari nabyo byatumye afatwa.

    Ati 'Ku wa Mbere w'iki cyumweru tari ya 3 Werurwe, nibwo uriya mushoferi yazanye imodoka ye kugira ngo ikorerwe isuzuma ry'ubuziranenge, ntiyabasha gutsinda ikizamini kuko basanze ifite amakosa agomba gukosorwa arimo kudakora neza kwa bimwe mu bice byayo birimo; feri yo guhagarara umwanya munini (frein à main) n'ibyuma biyobora (steering apparatus).'

    Yakomeje avuga ko 'Aho kugira ngo akoreshe imodoka amakosa bayisanganye akosorwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo yagarutse, yegera umupolisi ukorera kuri iriya mashini yimurwa yifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga, ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 50Frw bigizwe n'inote 10 z'ibihumbi bitanu, nawe abimenyesha abamukuriye, ahita atabwa muri yombi.'

    Ingingo ya 143 mu Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo ivuga ko ibinyabiziga bitujuje ibisabwa bidahabwa icyemezo kibyemerera gushyirwa mu mihanda nyabagendwa. Hagomba gukorwa irindi genzurwa ryemeza ko amakosa yakosowe mbere yo guhabwa icyemezo.

    SP Karekezi yibukije abatunze ibinyabiziga n'abashoferi ko mu gihe bagiye kubikoreshereza isuzuma bagasanga bitujuje ubuziranenge; ari umwanya mwiza wo kubikoresha, bakabishyira ku rwego rwo kuba bitateza akaga ku buzima; bwaba ubwabo bwite ndetse n'ubw'abandi bakoresha umuhanda, biturutse ku mpanuka zaterwa n'amakosa ya mekaniki.

    Yasobanuye kandi ko nta zindi ngendo bagomba gukoresha ibyo binyabiziga mu gihe byarezwe amakosa, uretse kwerekeza mu igaraje no kugaruka gusuzumisha ko ayo makosa yamaze gukosorwa, aho guhitamo gutanga ruswa ngo bakingirwe ikibaba, bibakururira ibyago bikomeye birimo n'igihano cy'igifungo.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

    Ingingo ya 4 y'Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Uyu mugabo yafatiwe i Rusizi agerageza guha Umupolisi ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-yafashwe-agerageza-guha-umupolisi-ruswa-y-ibihumbi-50frw

  • Gatsibo: Yatejwe imbere no guhingira abandi akoresheje imashini – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo amaze imyaka ibiri atangiye uyu mushinga wo guhingira abandi bantu yifashishije imashini zirima, zigasanza ndetse zikanatera ifumbire n'imyaka abikorera abaturage babikeneye cyane cyane abahinga ku buso bunini.

    Ni imashini yahawe binyuze mu mushinga SAIP aho wamuhaye 70% nawe yishakira 30%.

    Imashini Mpambara akoresha ahinga, ku munsi buri imwe ifite ubushobozi bwo guhinga hegitari eshatu, mu gihe nibura kugira ngo ku munsi uhingishe hegitari imwe bigusaba abakozi 50.

    Mpambara avuga ko uyu mushinga wo kugura imashini zihinga yawuteguye neza awugeza kuri SAIP ufite agaciro ka miliyoni 141 Frw, bamusaba miliyoni 42 Frw zingana na 30% nabo bamuha miliyoni 99 Frw. Yavuze ko yahise atangirira ku guhinga ubutaka bwe bungana na hegitari 12 ateramo ibigori ndetse binagenda neza.

    Ati '' Ahantu twakoreshaga ibihumbi 600 twishyura abahinzi, ubu kubera duhingisha imashini dukoresha hagati y'ibihumbi 200 Frw cyangwa 260 Frw kandi byaradufashije cyane. Iyo umuturage ashaka ko tumusanziriza umurima tumuca ibihumbi 80 Frw kuri hegitari imwe mu gihe we ashyizemo abahinzi 50 byamutwara arenga ibihumbi 150 Frw kandi bakanabikora iminsi myinshi.''

    Mpambara yavuze ko umushinga wo guhingira abandi akoresheje imashini ari mwiza kandi wunguka, bitewe nuko imashini zihinga zikiri nke kandi ziri gukenerwa n'abantu benshi.

    Yavuze ko iyo abaze mu kwezi kumwe ashobora kunguka miliyoni 2 Frw zirenga kandi yahembye abakozi ndetse yanishyuye ibindi byose asabwa.

    Uyu mugabo avuga ko guhinga ukoresheje imashini nibura ku gihembwe kuri hegitari imwe bishobora gutwara ibihumbi 260 Frw mu gihe ngo iyo ugiye guhingisha isuka, uhata umwanya munini, ukanakoresha amafaranga menshi ku buryo uba utanizeye neza ko uzasarura neza bitewe nuko abaguhingiye baba batanabikoze neza.

    Yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda benshi bagenda bumva akamaro ko guhingisha imashini kuko ituma mu minsi itatu umurima uba wabonetse ndetse yanawuteye mu gihe abantu baba bahahinga ukwezi kose.

    Ati ''Iyo dukoresheje imashini duhinga, nibura imwe ihinga hegitari eshatu ku munsi ahantu hakwiriye gukora abahinzi 50. Urumva ko harimo ikinyuranyo kinini cyane, buri mukozi rero ugiye umubarira amafaranga byagutwara amafaranga menshi cyane ndetse n'umwanya.''

    Mpambara avuga ko kuva aho atangiriye uyu mushinga wo guhingira abandi akoresheje imashini byamufashije gutera imbere birimo kubaka inzu igezweho, kurihirira abana be amashuri n'indi mishinga myinshi.

    Yavuze ko kuri ubu afite intumbero yo kongera imashini zihinga kugira ngo abaturage bazikeneye zibahingire batazajya bazibura.

    Yagaragaje ko uyu ari umwe mu mishinga itari yaganwa n'abantu benshi nyamara ngo urimo amafaranga menshi kuko abanyarwanda benshi bahinga ku buso bunini bamenye agaciro ko guhingisha imashini.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimira uburyo SAIP yabafashije kuva mu buhinzi bw'isuka bagatangira guhingisha imashini, aho kugeza ubu hamaze gutangwa imashini zirenga 29 zifasha abahinzi mu guhinga ndetse no mu gusarura.

    Ati '' Imashini ituma igihe abantu bakoresha bahinga kigabanuka, iyo kigabanutse ntabwo habaho gukererwa mu gihembwe. Aho umuturage yagahingishije isuka agakoresha ibyumweru bibiri, imashini izahahinga umunsi umwe buke mu gitondo atera ibigori. Icyo gihe bituma dusoza igihembwe duhinze twese, ubu hamaze gutangwa imashini zirenga 29 kandi ni ibintu byiza.''

    SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kubushakira amasoko no kwihaza mu biribwa.

    Uterwa Inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga cyita ku biribwa no kuboneza imirire,Global Agriculture and Food Security Program, iyo nkunga igacungwa na Banki y'Isi igashyirwa mu bikorwa na RAB. Kugeza ubu ufite intego yo gufasha abaturage ibihumbi 65.

    Buri mashini ifite ubushobozi bwo guhinga hegitari eshatu ku munsi

    Mpambara avuga ko yishimira uburyo abahinzi bari kumenya akamaro ko guhingisha imashini

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko imashini zihinga ziri kubafasha gukora ubuhinzi buteye imbere

    Izi mashini zirahinga zikanatera ifumbire mu murima

    Imashini zihinga ziri gutuma mu Karere ka Gatsibo hahingwa ku buso bunini


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-ibyihariye-kuri-mpambara-watejwe-imbere-no-guhingira-abandi-akoresheje

  • Uwavuye Iwawa ahindutse kurusha abandi muri buri karere azajya ahabwa inka – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 5 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga icyiciro cya 24 cy'amasomo atangirwa mu kigo ngororamuco giherereye ku Kirwa cya Iwawa mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Icyiciro cya 24 cyagize umwihariko w'uko ari cyo cyiciro cyatangirijweho gahunda y'inyigisho zimara imyaka ibiri.

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, bwavuze ko impamvu amasomo atangirwa mu Kigo cya Iwawa agiye kujya amara imyaka ibiri, ari uko mu busesenguzi bakoze basanze 12% by'abahagororerwa bongera gusubira mu buzererezi.

    Minisititiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Mugenzi Patrice yabwiye abarangije inyigisho zitangirwa Iwawa ko aho bagiye hari abazabaca intege bakabita amazina mabi kubera imyitwarire itaboneye bahozemo, abasaba kuzabirengagiza bagakurikiza inyigisho bahawe kuko uwo bizagaragara ko yahindutse kurusha abandi azahabwa inka.

    Ati 'Hari inka 30, mu turere 30 tw'u Rwanda, zizahabwa umudaheranwa witwaye neza, agahinduka imboni y'impinduka mu karere, agatorwa na bagenzi be, iyo azayihabwa, hanyuma nawe azaziturire abandi'.

    Minisitiri Mugenzi yavuze ko guha inka uwavuye Iwawa witwaye neza byatewe no kuba gahunda za Leta zigenewe abaturage bose n'abavuye Iwawa barimo.

    Ati 'Hari izindi gahunda mugiye gusanga hariya zerekeranye no kwiteza imbere, gahunda z'imiyoborere myiza, uzaba yahindutse hari urubyiruko rw'abakorerabushake, biteguye kuzabana namwe muri gahunda z'umutekano, gutanga amakuru ku gihe, muri gahunda zo kubaka igihugu, muri gahunda zose z'iterambere ry'Abanyarwanda'.

    Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred yavuze ko mu mbogamizi bagihura nazo mu nyigisho baha abafatiwe mu migirire ibagamiye abaturage harimo kuba batabasha kubona amakuru kuri buri muryango w'umuntu ujyanywe Iwawa kandi mu mpamvu zituma abantu bajya mu buzererezi harimo ibibazo byo mu miryango.

    Abajyanwa mu Kigo cya Ngororamuco cya Iwawa bahabwa ubuvuzi burimo n'ubujyanye n'imiterereze, abatazi gusoma no kwandika bakabyigishwa, ndetse buri wese akigishwa umwuga ahisemo mu myuga ihigishirizwa irimo ubudozi, ubuhinzi n'ubworozi, ububaji n'ubwubatsi.

    Icyiciro cya 24 harangijemo abasore n'abagabo barenga 5000.

    Mu bavuye Iwawa, uwagaragaje impinduka kurusha abandi agiye kujya ahabwa inka y’ishimwe

    Mu masomo atangirwa Iwawa harimo n’umwuga w’ubudozi

    Minisitiri Mugenzi Patrice yavuze ko uwagororewe Iwawa uzagaragaza ko yahindutse kurusha abandi azajya ahabwa inka

    Abitwaye neza kurusha abandi mu nyigisho zitangirwa Iwawa bahawe icyemezo cy’ishimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwavuye-iwawa-ahindutse-kurusha-abandi-muri-buri-karere-azajya-ahabwa-inka

  • Atunze za miliyari abikesha ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro: Inkuru ya Kwizera – #rwanda #RwOT

    Uko imyaka yasimburanye uru rwego rwakomeje gutera imbere, binyuze mu mavugurura atandukanye ku buryo ruri mu bigira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w'igihugu, aho nko mu 2023 u Rwanda rwinjije miliyari 1,1$ avuye kuri miliyoni 373.4$ mu 2027, ruyakesha ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Ku mabuye ya Gasegereti, Coltan na Wolfram yo byibuze u Rwanda rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000 buri mwaka, igiciro mu mafaranga kigahinduka bijyanye n'uko amasoko ahagaze.

    Iyi mirimo yafatwaga nk'iy'abanyamahanga Abanyarwanda na bo batangiye kuyijyamo bashoramo imari ndetse ubu bari kubarura agatubutse bakura mu mutungo kamere w'u Rwanda.

    Abo barimo Kwizera Jean Bosco usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa DUMAC Ltd, ikigo cya mbere gicukura gasegereti na Coltan nyinshi mu Rwanda bivanze, mu kirombe giherereye mu Karere ka Rwamagana mu mirenge ya Mwurire Nzige na Rubona.

    Kwizera wavukiye mu Karere ka Ngororero ahazwi ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, yakuriye muri iyo mirimo atangira ari umucukuzi wa nyakabyizi, ubu ariko inkuru yarahindutse, ni umwe mu batunze za miliyari, kuko DUMAC Ltd we na bagenzi be babiri bamaze kuyishoramo arenga miliyari 5 Frw.

    DUMAC Ltd yabonye ubuzima gatozi bwo gukora ubushakashatsi ku mabuye y'agaciro mu 2013 mu 2021 itangira gucukura amabuye byemewe.

    Ifite abakozi 1008 (barimo 352 b'abagore) batangwaho hafi miliyari 3,3 Frw ku mwaka ku mishahara.

    DUMAC Ltd ifite site ebyiri zirimo iya Manene n'iya Kigarama, zikorerwamo ubucukuzi kuri hegitari 400 mu buryo bw'imusozi n'ubucukuzi bwinjira mu musozi imbere.

    Kwizera yavuze ko batangiriye ku musaruro muke aho nko mu kwezi babaga bafite ibilo nka 800, ubu babona toni ziri hagati ya 17 na 25 za gasegereti na Coltan. Coltan iba ingana na 55% mu gihe gasegereti 45%.

    Bafite imashini zigera ku munani zicukura amabuye. Bamaze kurema ubuvumo (indani) butanu aho ubunini bufite ikilometero 1,2, ubuto bufite metero 400. Hose hamwe bakaba bamaze gucukura izifite metero 2500.

    Kwizera ati 'Twatangiye dushora nka miliyoni 80 Frw ariko ubu tugeze kuri miliyari 5 Frw. Twatangiranye abakozi 120 ubu barenze 1000. Aha hari amabuye menshi cyane kuko niba twaratangiriye ku bilo 200 mu cyumweru uyu munsi nkaba ngeze kuri toni zirenga 20 kandi hafi yanjye hakaba ibindi birombe by'ibindi bigo. Urumva ko aya mabuye ari menshi.'

    Ahantu DUMAC Ltd icukura amabuye yatahuye ko bayacukura mu myaka 55 kandi na bwo bakoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Kwizera na bagenzi be bafite intego y'uko mu myaka nk'itanu iri imbere bazaba bacukura byibuze toni 40 za Coltan na gesegereti, ishoramari rikagera kuri miliyari 10 Frw.

    Ati 'Turashaka gushyiraho uruganda rutunganya amabuye menshi dutakaza mu myanda, amabuye aducika yose tukayabona. Duteganya ko uyu mwaka ushobora gusiga dufite urwo ruganda.'

    Uku kuzana uruganda ni ikintu gikomeye cyane kuko mu byitwa ko ari imyanda bitakara iyo bamaze gukuramo Coltan na gasegereti, abaganga bagaragaza ko byibuze haba harimo amabuye y'amoko arenga 10 kandi na yo afite akamaro.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ruherutse kugaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y'agaciro ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga rwinjiza agera kuri miliyari 1,3$ mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025.

    Mu mihigo ya RMB y'umwaka wa 2024/2025, hagaragaramo uwo kongera ingano n'ubwiza bw'amabuye yoherezwa hanze, bikazatuma yinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,3$ mu 2024/2025 avuye kuri miliyari 1,2 yinjiye mu 2023/2024.

    RMB igaragaza ko buri gihembwe amabuye y'agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325$.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko muri Mutarama 2025, umusaruro w'amabuye y'agaciro mu Rwanda, wiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Mutarama 2024.

    Umuyobozi wa DUMAC Ltd yagaragaje uburyo gushaka ari ugushobora. Yatangiye ari umucukuzi ubu afite ikirombe gihemba abakozi arenga miliyari 3 Frw ku mwaka

    Abaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu batemberejwe ahava coltan na gasegereti nyinshi mu Rwanda

    DUMAC Ltd imaze gushora arenga miliyari 5 Frw mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa i Rwamagana

    DUMAC Ltd icukura gasegereti na coltan ku buso burenga hegitari 400

    Aha ni imusozi ahacukurwa gasegereti na coltan bikozwe na DUMAC Ltd

    Indani ziba ziteze neza ku buryo zitagira ibibazo ziteza abacukuzi

    Aha uba utangiye kujya mu bujyakuzimu, aho gukomeza gutambika

    Uyu yari atwaye umucanga urimo amabuye y’agaciro awushyiriye bagenzi be imusozi na bo bakawugeza aho utunganyirizwa. Yari imbere mu musozi

    Ushinzwe ubucukuzi muri DUMAC Ltd, Ngaruwenimana Elie, aba agenda mu ndani hose areba niba ibikorwa bigenda neza nta mukozi ufite ikibazo, agasuzuma ingano ya gaz irimo n’ibindi byabangamira ubucukuzi

    Aha ni kuri metero 200 z’intambike winjira imbere mu musozi

    Iyi ni yo bita indani. DUMAC ifite eshanu zikora. Inini ifite uburebure bwa kilometero imwe

    Ibirombe byo mu mirenge ya Mwurire, Nzige na Rubona mu Karere ka Rwamagana birimo amabuye y’agaciro ashobora gucukurwa kugeza mu myaka 50

    DUMAC Ltd ifite abakozi barenga 1000

    Buri wese ahereza mugenzi we agafuka kugeza kageze aho yose irundwa

    Aha umusenyi uvanwamo amabuye y’agaciro uba ugejejwe hanze y’indani ujyanywe gutunganywa

    Kuko gasegereti na coltan biremera cyane bikaba bitasunikwa n’amazi, muri uyu mucanga basukamo amazi menshi amabuye y’agaciro agasigara, imyanda ikajyana na yo

    Uyu mucanga wuzuyemo amabuye y’agaciro ya gasegereti na coltan n’andi menshi

    Buri munsi DUMAC Ltd ibona umusaruro w’amabuye y’agaciro ubarirwa mu bilo 800 Frw kugeza ku 1000

    Amafoto: Dushimimana Emmanuel/The New Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umucukuzi-wahindutse-umunyemari-utunze-za-miliyari-inkuru-ya-kwizera-ucukura

  • Jenoside yakorewe Abatutsi si ikarita- Minisitiri Bizimana – #rwanda #RwOT

    Ibi Dr.Bizimana yabinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ubwo yasubizaga ubutumwa bw'uwiyise Yali Yala wari utandukiriye, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakiri ikarita yo kuvugiraho uyu munsi.

    Byose byatangiriye ku mashusho yatangajwe kuri X na Mama Urwagasabo Tv.

    Yari amashusho agaragaza Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano mboneragihugu asobanura uburyo hari abanyamakuru bo mu Rwanda bakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga bakoreshwa n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu gukomeza kubiba ingengabitekerezo yayo.

    Aha yatanze ingero ku banyamakuru bakoreye n'abagikorera ibitagazamakuru mpuzamahanga birimo BBC y'Abongereza, Ijwi rya Amerika n'ibindi.

    Ati 'Bavuga Etienne Karekezi, Augustin Hatali, Phocas Fashaho na Thomas Kamilindi bakoreraga Ijwi rya Amerika n'ubu baracyahari uretse wenda Hatali na Fashaho. Ntibajya bakoresha inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi na rimwe no mu gihe cyo Kwibuka. Barakubwira bati 'umuyobozi wacu Etienne Karekezi yarabitubujije turamutse dukoresheje iyo nyito dufite ibyago ko akazi twagatakaza'.'

    Yakomeje ati 'Kuri BBC bavugaga Ally Yusuf Mugenzi na Venuste Nshimiyimana. Ally Yusuf Mugenzi muzakurikire mu biganiro yagiye atanga mu Imvo n'Imvano mu gihe kirenga imyaka 10. Byari ibiganiro bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bisebya FRR Inkotanyi n'ubuyobozi bw'u Rwanda kandi bibiba amacakubiri. Iyi ngengabitekerezo tubona muri Congo uyu munsi, Imvo n'Imvano ya All Yusuf yayigizemo uruhare rukomeye cyane.'

    Dr. Bizimana yongeyeho ko we ubwe yigeze kubwirwa na Ally Yusuf Mugenzi ngo aramwanga, amuziza ikiganiro yigeze gutanga iwabo wa Mugenzi i Kiziguro kigaragaza ukuri kw'amateka ya Jenoside avuguruza ibyo uwo munyamakuru yavugiraga mu Imvo n'Imvano.

    Aho rero ni ho uwo Yali Yala yaziye atanga ubutumwa kuri icyo kiganiro, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikarita.

    Dr. Bizimana mu kumusubiza yanditse ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi si ikarita. Ni icyaha cy'ubwicanyi ndengakamere cyemejwe ku rwego mpuzamahanga n'inzego zibifitiye ububasha ko ari Jenoside. Wowe kubihakana ni ukugosorera mu rucaca. Ntibizafata namba.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje amuha ingero zishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe bidashidikanywaho harimo kuba mu 1998 Jean Kambanda wayoboye Guverinoma y'abateguye Jenoside ku bBtutsi yarabisinyiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Mu 2006 kandi ICTR yafashe icyemezo cy'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka ndetse no mu 2003 Loni yemeza ko itariki ya 7 Mata buri mwaka ari Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ikarita y'igikangisho u Rwanda rukoresha mu kwigaragaza, ko ahubwo ari icyaha ndengakamera kandi cyemejwe ku rwego mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-yakorewe-abatutsi-si-ikarita-minisitiri-bizimana