Blog

  • Kamonyi-Nyarubaka: Polisi yataye muri yombi Umugabo wasanganywe umurima w'Urumogi iwe #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa sita n'igice z'amanywa yo kuri uyu wa 06 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka ho muri Kamonyi, Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Hitimana Emmanuel w'imyaka 48 y'amavuko. Ni nyuma yo gusanga mu rugo iwe yarahahinze Urumogi ibiti bigera ku icumi.

    Bamwe mu baturage bo hafi y'uru rugo rwasanzwemo umurima w'Urumogi babwiye intyoza.com ko bagiye kubona bakabona Polisi ije mu rugo rwa Hitimana Emmanuel, binjira mu rugo iwe basanga yarahahinze Urumogi bagenda bamutwaye.

    Hari amakuru bamwe muri aba baturage bahaye intyoza.com bavuga ko nubwo babonye Polisi ije, kuza kwayo bitapfuye kwizana kuko hari bamwe muri bagenzi babo bari bazi amakuru ko uyu mugabo ahinga Urumogi ndetse bakaba aribo barimo abatanze amakuru yatumye Polisi iza gufata uyu waruhingaga.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mugabo ari impamo, ko ubwo Polisi yageraga mu rugo iwe yahasanze umurima w'Urumogi.

    Yagize ati' Polisi yafashe Hitimana Emmanuel w'imyaka 48 y'amavuko akekwaho guhinga Urumogi iwe mu rugo. Twahasanze hahinzemo ibiti 10 by'ikiyobyabwenge cy'Urumogi'. Akomeza avuga ko uyu wafashwe yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye mu butumwa bwe, aravuga ko Polisi y'u Rwanda itazihanganira abijandika bose mu byaha. Ashimangira ko nta kibi na kimwe wakora ngo Polisi ye kutakimenya, ko bityo yiteguye gufata buri wese ubarizwa mu byangwa n'Amategeko.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/06/kamonyi-nyarubaka-polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-wasanganywe-umurima-wurumogi-iwe/

  • Gatsibo: Ruhorimbere yatangiye gukora amandazi, imigati na keke mu bihaza (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ruhorimbere yashinze ikigo yitwa Iwacu Bakery Solution gikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.

    Agura ibihaza byahinzwe na koperative y'abaturage 400, ikilo kimwe akakigura 150 Frw. Hari kandi abandi benshi babimugemurira bavuye mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

    Iyo bakora amandazi, keke n'imigati mu bihaza, babanza kubiteka bagakuramo umutsima w'imbere ubundi bakawupima bakawuvanga n'ifarini, amagi n'ibindi bituma bakora ibyo bashakamo. Iki gihaza ngo gisimbura isukari abandi bakoresha.

    Uyu mushinga yawutangiye mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda. Byatangiye yandika igitabo ku bihaza ubwo yarangizaga kaminuza, akomeza anakomeza akora ubushakashatsi abona ko igihaza cyavamo amandazi n'imigati byiza kandi byagirira benshi umumaro.

    Ati 'Naratekereje nti cya gihaza uwagishyira mu irindazi cyangwa umugati za ntungamubiri ntizagera ku baturage benshi barimo na ba bandi bahinga ibihaza ariko batabirya. Ni uko rero natangiye niyemeza kubikoramo amandazi, imigati na keke ku buryo na wa wundi udasanzwe ubirya yabirya mu irindazi cyangwa mu mugati.''

    Ruhorimbere avuga ko yatangiye akorera mu nzu ntoya cyane, akora imigati, amandazi na keke bishira, biza kurangira mu 2021 atoranyijwe mu mushinga wa SAIP kugira ngo umufashe mu kwagura ibyo yakoraga.

    Ati 'SAIP yadufashije kwagura umushinga wacu batwubakira inyubako nziza nini yahindutse uruganda, baduhaye 70% ku nyubako n'imashini natwe twishakamo 30%. Kuva mu mwaka ushize twahise dutangira gucuruza imigati, amandazi na keke mu Karere hose ndetse no mu Karere ka Nyagatare.''

    Ruhorimbere avuga ko mbere yapondeshaga intoki, agakoresha abasore b'imbaraga bakoreshaga amasaha menshi bavanga ifarini, ibihaza n'amagi, bikanatuma umugati utabyimba ariko ubu asigaye avangisha imashini ku buryo ku munsi bavanga ibiro biri hagati ya 250 na 300 by'ibihaza.

    Ati 'Mbere twakoraga imigati itari myiza cyane ariko ubu duteka umugati ku bipimo byiza, binatuma imigati yacu isigaye imara iminsi itanu ivuye ku kumara umunsi umwe kandi uwo mugati ukaba urimo intungamubiri nyinshi.''

    Ruhorimbere avuga ko yavuye ku gucuruza ampaki atanu y'amandazi, atanu y'imigati na atanu ya keke agera ku gukora amapaki arenga 3000 ku munsi akwirakwiza mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

    Aka kazi yagatangiye akorana n'abantu bake ariko ubu akoresha abakozi 17 bahoraho n'abandi batanu badahoraho.

    Niyonkuru Elysa w'imyaka 21 wahabonye akazi yishimira iterambere amaze kugeraho ririmo amabati 20 yaguze kugira ngo aziyubakire inzu.

    Ati 'No kuba ndi umwe mu bantu bafite akazi gahoraho ntari umushomeri byose ndabikesha amandazi n'imigati dukora mu bihaza, rero ubu ndashimira ko ndi umwe mu rubyiruko rufite akazi gahoraho.''

    Ntirikwendera Felix we avuga uru ruganda rukora imigati n'amandazi mu bihaza rumufasha gutunga umuryango we, akishyurira abana ishuri, kandi akabona ibyo akeneye byose abikesha abikesha umushahara ahembwa.

    Kuri ubu Ruhorimbere afite intumbero zo kuzanatangiza uruganda rukora amavuta mu nzuzi akura mu bihaza, avuga ko yamaze gukora inyigo abona ko ari ibintu bishoboka akaba akibitegura neza.

    Amandazi, keke n’imigati akora abigurisha mu turere tubiri

    Ruhorimbere avuga ko nyuma yo gukora amandanzi azanatangira uruganda rw’amavuta akoze mu nzuzi

    Ibihaza babivanga n’ifarini bigasimbura isukari isanzwe ikoreshwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-ruhorimbere-yatangiye-gukora-amandazi-imigati-na-keke-mu-bihaza-amafoto

  • Kaminuza ya Kigali yohereje abanyeshuri kwiga muri Chypre – #rwanda #RwOT

    Aboherejwe muri Chypre ni ababaye indashyikirwa mu masomo. Ni igikorwa kigamije kugira ngo na bagenzi babo bajye biga cyane, bibaheshe amahirwe nk'aya cyangwa ayandi.

    Ubufatanye buri hagati y'izi kaminuza zombi bugamije gufasha abanyeshuri ba UK kunguka ubumenyi butangirwa muri Chypre. Uretse kwiga, banagira inararibonye mu wundi muco.

    Ibyo bibafasha kwagura imitekerereze yabo no kugirana imikoranire n'abantu batandukanye ku rwego mpuzamahanga.

    Abanyeshuri bagiye muri Chypre bazahamara amezi ane. Bavuze ko ari ubwa mbere bagiye mu mahanga, kandi ko babyishimiye, bagaragaza ko amahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro.

    Gitarama Sabrina ni umwe muri bo. Yagize ati 'Ni ibintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye. Sinatekerezaga ko nzagenda mu ndege. Iyi gahunda izahindura ubuzima bwanjye, kandi niteguye kwiga byinshi no kuwaguka ndi muri Cyprus.”

    Ababyeyi b'aba banyeshuri bashimiye UK, bagaragaza ko gahunda yo kohereza abana babo kwiga mu mahanga ituma bigana umwete.

    Umubyeyi witwa Gakire Athanase yagize ati 'Ndashimira Kaminuza ya Kigali ku bwo guha amahirwe angana buri munyeshuri kandi ashingiye ku bushobozi. Ibi bituma abana bacu bakorana umwete, kuko bamenya ko imbaraga bashyira mu masomo zibazanira inyungu.'

    Gakire yakomeje ati 'Ndashishikariza abandi banyeshuri kwiga muri UK kubera umuhate wayo mu gutanga uburezi bufite ireme n'amahirwe yo kujya mu mahanga itanga.'

    Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga muri UK, CPA Dorcas Kamau, yavuze ko aba banyeshuri bagiye mu mahanga bazatuma barumuna babo babareberaho, bakiga bashyizeho umwete.

    Yavuze ko kandi UK izakomeza gutanga ubumenyi bufite ireme ariko yitaye no ku gutanga amahirwe afasha abanyeshuri kujya mu mahanga ku buryo bajya ku isoko ry'umurimo bashoboye guhatana hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UK ushinzwe Iterambere, Ubushakashatsi no Guhanga Udushya, Prof. Felix Maringe, yavuze ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri kugira ubumenyi buhamye.

    Yagize ati 'Iyi gahunda yo gusangira ubumenyi ifasha abanyeshuri kubona uko bahagaze mu mahanga, kunguka ubumenyi no kumenya imico itandukanye. Ibi biha abanyeshuri amahirwe akomeye yo kugendana n'aho Isi igeze, kumenya uburyo butandukanye bwo kwiga no guhura n'abantu bo hirya no hino ku Isi, bizabafasha mu kazi kabo k'ejo hazaza.'

    Prof. Maringe yakomeje ati 'Kaminuza ya Kigali twiyemeje guha abanyeshuri ubumenyi n'ubushobozi bibafasha guhangana mu Isi yabaye Umudugudu.'

    Kohereza abanyeshuri ba UK muri Kaminuza ya Nicosia binyuze mu bufatanye izi kaminuza zifitanye ni gahunda ikomeza kandi yitwezweho gufungura indi miryango y'ubufatanye hagati y'impande zombi.

    Aba banyeshuri bageze muri Cyprus bishimiye kwiga muri kaminuza yo mu mahanga

    Abenshi muri aba banyeshuri ni ubwa mbere bagiye mu mahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kigali-yohereje-abanyeshuri-kwiga-muri-chypre

  • Kamonyi: Polisi yataye muri yombi umugabo wari warahinze urumogi iwe mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yamenyekanye saa sita z'amanywa zo kuri uyu wa 6 Werurwe 2025, ubwo Polisi yamugwaga gitumo mu rugo iwe.

    Abaturage bavuga ko babonye Polisi ije gukora umukwabu mu rugo rwa Hitimana Emmanuel, basanga muri urwo rugo yarahahinze urumogi, ndetse ibiti byarwo bitohagiye.

    Bivugwa kandi ko hari abaturage bari bazi ko aruhinga, bakaba ari na bo batungiye agatoki Polisi ikaza kumufata.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

    Ati 'Akekwaho guhinga urumogi iwe mu rugo aho twasanze hahinzemo ibiti 10 by'ikiyobyabwenge cy'urumogi.

    SP Habiyaremye yakomeje aburira abaturage bakijandika mu byaha kubireka kuko ngo nta kibi bazakora ngo kibure kumenywa, kandi ko bazabihanirwa n'amategeko.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n'urumogi.

    N'ubwo bimeze bitya ariko, haracyari abaturage biyumvisha ko guhinga urumogi byaba bisigaye byemewe kuri buri wese, nyuma y'iteka rya Minisitiri ryasotse mu 2021, mu gihe nyamara kubikora bisaba uruhushya rwemewe rutangwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), bakubahiriza amabwiriza n'amategeko bibigenga.

    Polisi yataye muri yombi umugabo wari warahinze urumogi iwe mu rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-wari-warahinze-urumogi-iwe-mu-rugo

  • Ukuriye Ingabo za Loni ziri muri Centrafrique yavuze ku mwihariko wa RDF watumye ihabwa inshingano zihariye – #rwanda #RwOT

    Ukuriye Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, Lt Gen Humphrey Nyone, yashimye umusanzu w'Ingabo z'u Rwanda ziri muri ubu butumwa, avuga ko zifite umwihariko mu kazi kazo kandi ko aho zigeze hose, nta ngingimira abantu basigarana, kuko banyurwa n'uko zitwara.

    Yabigarutseho nyuma yo kugirana ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, wasuye icyicaro cya Minusca muri Centrafrique.

    Ni mu rugendo arimo muri Centrafrique. Kuri uyu wa Kane, Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni muri Centrafrique, zikorera mu gace ka Bossembélé muri Perefegitura ya Ombella-M'Poko.

    Ni nyuma y'aho ku wa Gatatu, we n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, bari basuye Ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA mu gace ka Bria.

    Lt Gen Humphrey yavuze ko u Rwanda rwatanze umusanzu ufatika mu mikorere yarwo mu butumwa bwa Loni. Yavuze ko muri Centrafrique hari Ingabo z'u Rwanda mu butumwa bwa Loni n'izindi ziri mu butumwa bushingiye ku masezerano hagati y'ibihugu kandi ko zose zikora neza.

    Ati 'Rwandbat1 iri hano i Bangui ireba umutekano wa Bangui. Bangui mu gisirikare ni byo twita izingiro rya byose. Usibye ibyo, zinashinzwe umutekano w'Umukuru w'Igihugu. Ibyo ubwabyo, ni inyongera, hari ingabo nyinshi Bangui muri ariko kugira ngo utoranywe mu bashinzwe umutekano w'Umukuru w'Igihugu, ni umwihariko.'

    Yavuze ko Rwandbat2 yo ifite inshingano zo kureba imiyoboro migari, ni ukuvuga umutekano w'ibice byose byinjira muri Bangui. Ati 'Ni nk'amaraso y'ubu butumwa. Bakora neza. Hari ibibazo twahuraga nabyo mu gihe cyashize ariko ntekereza ko hari intambwe ifatika yatewe.'

    Yavuze kandi ko izindi ngabo ziri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba nazo zikora akazi keza, hamwe n'izifite ibitaro by'icyitegererezo. Ati 'Ibitaro bitanga ubufasha bwose mu by'ubuvuzi, atari kuri Minusca gusa ahubwo no ku basivile batuye hariya. Nk'Umukuru w'Ingabo, nyuzwe n'ibyo Ingabo z'u Rwanda zikora.'

    Lt Gen Humphrey yavuze ko aho Ingabo z'u Rwanda zikorera hose, bigoye kumva hari abaturage binubira ibikorwa byazo, ati 'kubera icyizere bafite, kubera akazi keza bari gukora, abantu barashaka kubona umusaruro ugaragara, ntabwo bashaka kumva inkuru zidafatika. Ibikorwa byawe bizivugira.'

    Kugeza ubu, Lt Gen Humphrey yavuze ko umutekano uhagaze neza muri Centrafrique by'umwihariko muri Bangui no mu nkengero zayo nubwo hamwe na hamwe mu Burengerazuba no mu nkengero z'imipaka hari ibibazo bihumvikana.

    Maj Gen Nyakarundi amaze iminsi mu ruzinduko muri Centrafrique

    Ukuriye Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, Lt Gen Humphrey Nyone, yashimye umusanzu w'Ingabo z'u Rwanda

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, yasuye icyicaro cya Minusca muri Centrafrique

    Maj Gen Nyakarundi amaze iminsi mu ruzinduko muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukuriye-ingabo-za-loni-ziri-muri-centrafrique-yavuze-ku-mwihariko-wa-rdf

  • Komiseri ushinzwe imisifurire muri FERWAFA yamaze amatsiko ku makuru avugwa ko umukino wa Rayon Sports na APR FC hazifashishwa VAR – YEGOB #rwanda #RwOT

    Komiseri ushinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Hakizimana Louis, yanyomoje amakuru avuga ko ku mukino wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru hazifashishwa ikoranabuhanga rya VAR.

    Amategeko agena ikoreshwa ry'iri koranabuhanga mu misifurire, ateganya ko 'ridakoreshwa mu mukino umwe gusa w'irushanwa, ahubwo ryitabazwa mu mikino yose.'

    FIFA na IFAB ni byo bitanga uburenganzira kuri shampiyona zishaka gukoresha VAR nyuma yo gusuzuma ko bizakorwa ku mikino yose.

    Source : https://yegob.rw/komiseri-ushinzwe-imisifurire-muri-ferwafa-yamaze-amatsiko-ku-makuru-avugwa-ko-umukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-hazifashishwa-var/

  • Yari afite urutonde rw'Abatutsi bagomba kwicwa-Abarokotse Jenoside i Nyakabanda ku ifatwa rya Mbonyunkiza – #rwanda #RwOT

    Mbonyunkiza wirukanwe muri Amerika ku wa 4 Werurwe 2025, yaburanishijwe adahari n'Urukiko Gacaca rwa Nyakabanda mu 2007, rumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

    Uyu mugabo wari inshuti magara ya Ngirumpatse Mathieu, yanabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Édouard Karemera, Mathieu Ngirumpatse, Joseph Nzirorera rwaburanishirijwe Arusha mu 2005.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyakabanda batangaje ko Mbonyunkiza yari umwe mu bayoboye Interahamwe mu Murenge wa Nyakabanda, aho yari afite bariyeri hafi y'ahazwi nka Baoba.

    Mbonyunkiza ngo ni umwe mu bashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi, ndetse ngo ni we wari ufite urutonde rw'abagombaga kwicwa bose mu Murenge wa Nyakabanda.

    Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witabiraga Inkiko Gacaca, yabwiye RBA ko umunsi Mbonyunkiza yagombaga kuburana atigeze ahagera, kuva ubwo ntibongera kumenya aho aherereye, ariko kuba yongeye gufatwa ari ari inkuru nziza kuko ubutabera bugiye gutangwa.

    Yagize ati 'Napoleon yari umurwanashyaka wa MRND, ari umwe mu bagize uruhare mu kubaka umutwe w'Interahamwe, yari mu bashishikirije abasore b'Abahutu kwica Abatutsi, yari afite abo akoresha kandi yari afite ijambo kuko yari anafite urutonde rw'abagomba kwicwa bose mu Murenge wa Nyakabanda.'

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, Nkusi Faustin yavuze ko Mbonyunkiza agomba kumenyeshwa icyemezo yafatiwe na Gacaca, yabishaka agasubirishamo iburanisha kuko rwabaye adahari.

    Yagize ati 'Umuntu waburanishijwe adahari iyo agarutse icyemezo arakimenyeshwa agahabwa uburenganzira bwo kugisubirishamo. Ni iminsi 30 ahabwa kuva uyu munsi yo gusubirashamo icyo cyemezo cya Gacaca kugira ngo atangire izindi nzira z'amategeko.'

    Uyu mugabo akigera ku Kibuga cy'Indege cya Kigali yakiriwe n'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda ahita ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge kugira ngo atangire kurangiza igihano yakatiwe.

    Mbonyunkiza yirukanwe muri Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy'imyaka 15 yari yarakatiwe kubera icyaha cyo gufata ku ngufu.

    Uyu mugabo yirukanywe muri Amerika nyuma yo gufungwa imyaka 15

    Yageze i Kigali ahita atabwa muri yombi ngo aryozwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Akihagera yahise amenyeshwa ko Inkiko Gacaca zamuhamije uruhare muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-afite-urutonde-rw-abatutsi-bagomba-kwicwa-abarokotse-jenoside-i-nyakabanda

  • Minisitiri Dr. Mugenzi yijeje abavuye mu bigo ngororamuco akazi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 5 Werurwe 2025, ubwo basezereraga abarenga 4900 bagororerwaga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

    Aba basore bari bamaze imyaka irenga ibiri bagororwa bakanigishwa imyuga izabafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe.

    Imibare igaragaza ko mu bari mu bigo ngororamuco 23,8 % babigaruwemo kuva ku nshuro ya kabiri kuzamura, abenshi bagatanga impamvu zo kutabona imirimo yatuma bibeshaho badahungabanyije umudendezo wa rubanda.

    Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi, yatangaje ko abavuye kugororwa bagomba kwakirwa n'imiryango hanyuma bagahuzwa n'amahirwe y'akazi ahaboneka.

    Yagize ati 'Icyakozwe rero ni uko mu ntara zose, mu turere twose, abantu bose basohoka bafite umuryango bajyamo n'ibyo bajya gukora, bahereye ku bumenyi bakuye aha tuzabahuza n'amahirwe y'akazi ari mu turere twabo.'

    Nizeyimana Omar uri mu basubijwe mu buzima busanzwe we yahise ahabwa akazi bitewe n'imyitwarire myiza yagaragaje mu myaka yari amaze mu Kigo cya Iwawa.

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Igororamuco bwamuhaye akazi mbere y'abandi bose bari Iwawa nk'umukozi wa leta uhoraho muri iki kigo ndetse bunamwizeza kumubera umuryango.

    Nizeyimana yabwiye RBA ati 'Ndishimye cyane, kuba muri aba bantu bose twabanye ari njye bahisemo bagahita bampa akazi, ni ibintu bikomeye cyane kandi nishimiye ko bakomeje kumbera ababyeyi.'

    Kuri iyi nshuro ya 24, abarenga 6,400 ni bo basezerewe mu bigo ngororamuco bine bibarizwa mu Rwanda.

    Hari n’abize ububaji kandi babikora neza

    Minisitiri Dr. Mugenzi yijeje abavuye mu bigo ngororamuco kubahuza n’amahirwe y’akazi

    Abarenga 4900 bagororerwaga Iwawa ni bo basubijwe mu buzima busanzwe

    Bigishijwe gukora imyuga itandukanye irimo ubudozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-mugenzi-yijeje-abavuye-mu-bigo-ngororamuco-akazi

  • Nyamasheke: Ikamyo yagonze umunyeshuri w'imyaka umunani ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Rusizi-Nyamasheke, urenze gato isantere ya Kinini mu kagari ka Rwesero Umurenge wa Kagano tariki 5 Werurwe 2025.

    Saa kumi n'imwe ubwo abanyeshuri bari bavuye ku ishuri, bageze ahitwa kuri Konsaseri ni bwo iyi kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi yagonze uyu munyeshuri.

    Abatuye muri aka gace bavuga hakunze kubera impanuka kuko ngo hatashira amezi atatu hatabereye impanuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda , SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'uburangare bw'umushoferi.

    Ati “Ntabwo nibura imodoka yamugonze yambuka umuhanda arimo hagati, yagenderaga ku ruhande, iyo umushoferi aza kuba atarangaye ntabwo yari kumugonga, ni uko yasatiriye inkombe z'umuhanda aho uwo mwana yagendaga.'

    SP Kayigi yavuze ko icyifuzo cy'abaturage basaba ko aho iyi mpanuka yabereye hashyirwa ibyapa bigaragaza ko ari hafi y'ikigo cy'ishuri, mu rwego rwo gukumira impanuka kigiye gusuzumwa.

    Ati “Ntabwo twari tuzi ko hakunze kubera impanuka, ni amakuru muduhaye ariko, abantu basuzuma dufatanyije n'izindi nzego kugira ngo niba ari ibyapa bikenewe aho hantu bihashyirwe impanuka zigabanyuke kuko icyo dukeneye cyane ni umutekano w'abantu.'

    Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo nyuma yo kugonga uyu mwana yamutwaye mu mapine ibice by'umubiri bigenda bisigara mu nzira.

    Muri iyi modoka inzego zibishinzwe zasanzemo urwagwa shoferi na tandiboyi we bagendaga banywa. Umushoferi afungiye kuri Statiyo ya Polisi ya Kagano, na ho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kibogora.

    Mu karere ka Nyamasheke ikamyo yagonze umwana wari uvuye ku ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ikamyo-yagonze-umunyeshuri-w-imyaka-umunani-ahita-apfa

  • Minisitiri Dr. Utumatwishima yahishuye amahirwe agiye guhabwa urubyiruko rwacikirije amashuri – #rwanda #RwOT

    Yabigarutsho mu nama yiga ku buryo bwo bwo kuzamura imirimo mu rubyiruko yakoranye n'urubyiruko ruhagarariye urundi mu Ntara y'Amajyepfo n'abandi bayobozi, yabereye mu Karere ka Huye ku wa 5 Werurwe 2025.

    Minisitiri Dr.Utumatwishima yavuze ko muri gahunda ya NST2 izageza mu 2029, Guverinoma yiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka, kandi ko bigomba kugirwamo uruhare n'abantu bose.

    Yashimangiye ko buri wese ataba rwiyemezamirimo, ariko nanone akwiye kugira icyo aba azi gukora cyamufasha kubaho.

    Ati 'Mu myaka itanu iri imbere, kugira ngo imirimo ibashe kuboneka twasanze ari uko tugomba kugira Abanyarwanda benshi bize, bazi iby'ibanze mu bumenyi.'

    'Turi gufatanya na MINEDUC, MIFOTRA na MINALOC, uko urubyiruko rwacikirije amashuri, cyane cyane abifuzaga kurangiza ayisumbuye ntirurangize, ngo turebe niba umuntu wese wacikirije ishuri kubera ibibazo bitandukaye, yarangiza ayo masomo mu mwaka umwe mu cyiswe 'Secondary Plus', hanyuma tukamuha n'umwuga wamufasha kujya guhanga umurimo.''

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomeje avuga ko hari n'izindi gahunda zishyigikira iterambere ry'urubyiruko zirimo icyiswe 'Aguka Skilling' aho bafasha urubyiruko gukora imishinga, muri uyu mwaka bakazigisha 1500, maze 100 ba mbere buri wese akazahabwa 3000$ byo gutangiza umushinga.

    Hazanashyirwa imbaraga mu guteza imbere gahunda ya Youth Connekt, ku buryo igera kuri benshi bashoboka.

    Mineduc igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abanyeshuri bataye ishuri bavuye kuri 8,5% mu mwaka wa 2021/2022 bagera kuri 6,8% mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023.

    Iyi mibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza baritaye bangana na 5.5%, mu gihe abo mu cyiciro rusange [Tronc Commun] bagera ku 10,5%. Abo mu mashuri yisumbuye bataye ishuri bangana na 4,5%.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko abatarabashije kurangiza amashuri bagiye kwitabwaho

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yeretswe bimwe mu bikorwa by’urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-utumatwishima-yahishuye-amahirwe-agiye-guhabwa-urubyiruko