Blog

  • Chriss Eazy yageze muri Suède – #rwanda #RwOT

    Akigera muri Suède, Chriss Eazy yabwiye IGIHE ko yiteguye gususurutsa abakunzi be bazitabira iki gitaramo azahuriramo na Spice Diana wo muri Uganda.

    Iki gitaramo Chriss Eazy arakirangiza asubira i Kigali, mbere yo kongera gusubira i Burayi mu bitaramo bizazenguruka ibihugu binyuranye by'uwo mugabane.

    Uyu muhanzi azakomereza muri Pologne ku wa 26 Mata 2025. Ku wa 3 Gicurasi 2025, Chriss Eazy azataramira i Paris, ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi mu gihe hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu bitaratangazwa.

    Igitaramo cyo muri Pologne giteganyijwe ku wa 26 Mata 2025, byitezwe ko Chriss Eazy azagihuriramo n'Umunya-Nigeria, Joe Boy.

    Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu Rwanda, yerekeje i Burayi mu gihe aherutse gutangaza ko ari mu nzira zo gusohora album ahuriyeho na Kevin Kade izajya hanze mu minsi iri imbere.

    Chriss Eazy yishimiye kugera muri Suède


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chriss-eazy-yageze-muri-suede

  • Imyidagaduro nyarwanda yimukiye i Burayi – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, abahanzi barimo Bwiza na The Ben ni bwo bageze mu Bubiligi naho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Chriss Eazy nawe afata rutemikirere imwerekeza i Burayi by’umwihariko mu gihugu cya Sweden.

    Si aba gusa ahubwo benshi mu bari ku ruhembe rw'imyidagaduro mu Rwanda bari i Burayi ku mpamvu zo gushaka amafaranga binyuze mu bitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye i Burayi.

    Dore abahanzi n'abandi bari mu myidagaduro nyarwanda berekeje i Burayi

    1.    The Ben

    Kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, The Ben arataramana na Bwiza mu Bubiligi mu gitaramo cyo kumenyekanisha album '25Shades' y'umuhanzikazi Bwiza. Nyuma y'aho, ku wa 22 Werurwe 2025, The Ben azataramira mu Budage mu gitaramo cye cyo kumenyekanisha album 'Plenty Love'.

    2.    Bwiza

    Kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, Bwiza arakorera igitaramo mu Bubiligi kigamije kumenyekanisha album ye yise '25Shades' akaba yaratumiyemo abarimo The Ben, Ally Soudy na Luck Nzeyimana.

    3.    Chriss Eazy

    Uyu muhanzi waraye afashe rutemikirere kuri uyu wa kane, yerekeje mu gihugu cya Sueden aho ataramira kuri uyu wa 08 Werurwe 2025 akagaruka mu Rwanda gato hanyuma agasubira i Burayi mu bitaramo bizazenguruka u Burayi. Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi abanza guca mu Bubirigi akaramutsa umukunzi we.

    4.    Ishimwe Josh

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa akaba ari mu nzira zo kuva mu busiribateri, amaze iminsi ku mugabane w'i Burayi aho yanasabiye umukobwa bakundana kuzamubera umufasha.

    Uyu musore arataramana na Aline Gahongayire ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu mu gihugu cy'Ububirigi ahitwa Rue Stroobants.

    5.    Aline Gahongayire

    Ni we wagize uruhare mu itumirwa rya Ishimwe Josh mu gitaramo baza gukorana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Bibiligi. Ni mu gitaramo yise 'Ndashima Live Concert'.

    6.    Lucky Nzeyimana

    Uyu munyamakuru ni umwe mu bazaba ari abashyushyarugamba mu gitaramo cya Bwiza kirabera mu Bubiligi kuri uyu wa 08 Werurwe 2025. Ni igitaramo kiririmbwamo na The Ben.

    7.    Ally Soudy

    Uyu mugabo usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba ari n'umwe mu bategura bakanayobora ibitaramo, araba ari mu Bubiligi mu gitaramo cya Bwiza kigamije kumenyekanisha album '25Shades'.

    8.    Junior Giti

    Junior Giti yaherekeje Chriss Eazy mu bitaramo azakorera muri Sueden ndetse bakaba bazanakomezanya mu bindi bitaramo arimo ateganya gukora bizenguruka umugabane w’u Burayi.

    9.    David Bayingana na Muyoboke Alex

    Aba bagabo bakunda kugendana na The Ben, ni bamwe mu bamuherekeje mu Bubiligi aho agiye gutaramira afasha Bwiza kumvisha abafana be album '25Shades' ndetse The Ben we akazakomeza gukora ibitaramo bitandukanye i Burayi.


    Bwiza na The Ben barataramira mu Bubirigi kuri uyu wa gatandatu


    Chriss Eazy yerekeje i Burayi mu gihugu cya Sueden 


    David Bayingana yaherekeje The Ben i Burayi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153165/imyidagaduro-nyarwanda-yimukiye-i-burayi-153165.html

  • Yahageze nayo irenga umuhanda! I Rulindo hongeye kubera indi mpanuka iteye ubwoba ibera ahaherutse kugwa bus yahitanye abantu 20 – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ahagana saa sita z'amanywa, ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ya Kompanyi ya East Hope yaguye munsi y'umuhanda Kigali — Musanze ubwo yari igeze i Rulindo mu Murenge wa Rusiga ahaherutse kubera indi mpanuka yatwaye ubuzima bw'abarenga 20 mu kwezi gushize.

    Iyo kamyo yari ifite kontineri irimo ibikoresho by'ubwubatsi yavaga i Kigali yerekeza Rubavu, igeze aho imodoka itwara abagenzi ya International iherutse kugwa na yo, irenga umuhanda, umushoferi wari uyitwaye ararokoka.

    Source : https://yegob.rw/yahageze-nayo-irenga-umuhanda-i-rulindo-hongeye-kubera-indi-mpanuka-iteye-ubwoba-ibera-ahaherutse-kugwa-bus-yahitanye-abantu-20-amafoto/

  • Abavuye kugororerwa Iwawa batahanye miliyoni 112 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred, yabitangaje ubwo hasozwaga icyiciro cya 24 cy'inyigisho zigenerwa abafatiwe mu buzererezi bakajyanwa kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

    Abagize iki cyiciro bageze mu kigo cya Iwawa mu bihe hari hari kubakwa amacumbi mashya no kongera ibyumba by'amashuri bigiramo.

    Mufulukye yavuze ko hari abajyaga bavuga ko Iwawa ari ahantu hadatuwe, ariko ko ubu huzuye inzu y'igorofa igeretse kabiri, izaba ari icumbi ry'abarimu ndetse n'ibyumba bishya by'amashuri.

    Yagize ati 'Ndashaka gushimira cyane nubwo bose babyifuzaga. Hari abakoze akazi gakomeye, bari abayede, bari abafundi, uyu munsi hari miliyoni 112 Frw batahanye.'

    Mufulukye yavuze ko muri buri karere harimo abasore n'abagabo bakoreye aya mafaranga, ndetse ko bumvikanye n'abakoreye ayo mafaranga ko azoherezwa mu karere aherekejwe n'urutonde rwa ba nyirayo agashyirwa kuri konti zabo.

    Ati 'Amafaranga tuyafite kuri konti, buri muntu n'amafaranga ye, urutonde turarufite, bayasinyiye, turashaka ko amafaranga bayabonera mu turere twabo. Uturere tuzatwoherereza amafaranga, n'urutonde, n'amafaranga ashyirwa kuri konti ya buri muntu.'

    Tigana Patrick wo mu karere ka Gasabo yize umwuga w'ubwubatsi atsinda neza amasomo y'uyu mwuga bituma atoranywa mu banyamahirwe bahawe akazi k'ubufundi.

    Ati 'Nabyakiriye neza kuko biba byiza iyo urangije amasomo ugahita ubona n'akazi bituma ibyo wize utabyibagirwa kandi bituma ugira ubunararibonye mu mwuga wize.'

    Ubwa mbere Tigana ajyanwa Iwawa yigishijwe umwuga w'ububaji, ntiyashobora kuwushyira mu bikorwa kuko nta gishoro yari afite.

    Ati 'Ubu mfite igishoro nzahita nshyira mu bikorwa inzozi zanjye zo kugira inzu ikorerwamo umwuga w'ububaji.'

    Uwitonze Bonane wo mu karere ka Nyamasheke yatangaje ko aya mafaranga ari urufunguzo ruzamufasha gutangira ubuzima bushya.

    Uwitonze yavuze ko igishoro yavanye Iwawa kizamufasha gushyira mu bikorwa umushinga w'ububaji amaze igihe atekerezaho ariko akabura igishoro.

    Ikigo cya Iwawa gifite abaganga b'inzobere mu ndwara zo mutwe, bafasha abajyanyweyo baramaze kugerwaho n'ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Abahawe imirimo yo kubaka babarirwa amafaranga bakorera bataha bakayatahana

    Mu kigo Ngororamuco cya Iwawa huzuye inyubako zagizwemo uruhare n’abahafashirizwa kugororoka

    Abahawe akazi ko kubaka izi nyubako bavuga ko ari igishoro babonye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abavuye-kugororerwa-iwawa-batahanye-miliyoni-112frw

  • Australie: Umusore w'imyaka 17 yafatanywe imbunda mu ndege – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 6 Werurwe 2025, ni bwo hagaragaye amashusho uyu musore ari kurwana n'abagenzi ndetse n'abakozi mbere y'uko indege yiteguraga guhaguruka ku Kibuga cy'Indege cya Avalon, hafi y'Umujyi wa Melbourne, aho yari irimo abagenzi 160 berekeza i Sydney.

    Polisi ivuga ko uyu musore yinjiye ku kibuga cy'indege yabanje gusenya uruzitiro rwo ku kibuga cy'indege, mbere y'uko ahagarikwa agasubizwa hasi.

    Uyu musore w'imyaka 17 wo mu gace ka Ballarat utatangajwe imyirondoro, yahise atabwa muri yombi nyuma akazajyanwa kuburanira mu rukiko ruburanisha abana aho azaburana ku byaha umunani ashinjwa.

    Police yahise itangira gusaka imodoka ndetse n'ibikapu bibiri byari hafi aho ireba ko hari izindi ntwaro zaba zirimo.

    Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Michael Reid, yemereye itangazamakuru ko uyu musore yafashwe n'abagenzi batatu afite imbunda ubwo yazamukaga ajya mu ndege. Gusa yatangaje ko nta muntu wigeze akomerekera muri izo mvururu

    Reid yavuze ko bari gukorana n'abashinzwe kurwanya ibyaha by'iterabwoba ariko hakiri kare kwemeza icyateye uyu musore gukora ibi.

    Ati 'Nta gushidikanya ibyabaye byateye ubwoba abagenzi gusa turabashimira ko bagaragaje umutima ukomeye cyane cyane kuri bariya bamufashe.'

    Umwe mu bagenzi yabwiye Televisiyo ya ABC ko uyu musore ucyekwa yari yambaye nk'abakozi bakora ku kibuga cy'indege.

    Umusore w’imyaka 17 yashatse kwinjira imbunda mu ndege


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/australie-umusore-w-imyaka-17-yafatanywe-imbunda-mu-ndege

  • Mario Nawfal yateguje ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru uyu mugabo yatangaje binyuze ku rubuga nkoranyamabaga rwa X, aho yagaragaje ko agiye gushyira hanze ikiganiro yagiranye n'Umukuru w'Igihugu wahagaritse Jenoside anubaka igihugu.

    Ati 'Uyu mukuru w'igihugu yahagaritse Jenoside, yongera kubaka igihugu […] ikiganiro cyihariye kizajya hanze ku wa Kabiri.'

    Ubu butumwa yabukurikije amwe mu mashusho yafashwe ari mu Rwanda.

    Mario Nawfal ateguje ikiganiro na Perezida Kagame nyuma y'uko mu minsi ishize yagiriye uruzinduko mu Rwanda, asura ibice bitandukanye by'ibihugu birimo n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi.

    Uyu mugabo w'imyaka 30 yamenyekanye cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa X kubera ibitekerezo bigaruka cyane kuri politike akunze gutambutsa, ndetse n'ibiganiro agirana n'abantu batandukanye.

    Akunzwe kandi kuri YouTube kubera ibiganiro nk'ibi. Mu bo aheruka kuganira nabo harimo Perezida wa Beralus, Aleksandr Lukashenko na Minisitiri w'Intebe wa Slovakia, Robert Fico.

    Mario Nawfal yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mario-nawfal-yateguje-ikiganiro-yagiranye-na-perezida-kagame

  • Amata abyaye amavuta cyangwa inkono ishyushye… – #rwanda #RwOT

    Kuba wahuza umwuga n'uwo mwitegura kurushingana cyangwa mwashakanye, hari ababifata nk'amata abyaye amavuta kuko baba batekereza ko abo bantu bagiye guhuza imbaraga maze bakagera kure. 

    Ku rundi ruhande ariko, hari abatekereza ko biba ari umutwaro uremereye kuko bombi baba bazi neza ibyiza n'ibibi by'uwo mwuga ku buryo n'iyo babanye nk'umugabo n'umugore batangira kubaho bacungana bityo urwo rugo ntirurambe cyangwa ngo rubeho mu mahoro.

    Dr. Gary Chapman wanditse igitabo 'The 5 Love Languages' avuga ko iyo abashakanye bahuje umwuga, hari igihe akazi kabatwara umwanya munini, bikagira ingaruka ku mibanire yabo. Ati: 'Iyo bombi bakora umwuga umwe, bishobora gutuma akazi kababana kenshi, bikagabanya umwanya wo kwita ku mibanire yabo.'

    Ni mu gihe Dr. John Gottman, umushakashatsi ku mibanire y'abashakanye avuga ko iyo abashakanye bahuje umwuga, usanga bombi bumva neza imbogamizi n'ibyiza biri muri ako kazi.

    Ati: 'Abashakanye bahuje umwuga akenshi babasha kumvikana cyane ku bibazo bahura na byo no ku byishimo bagira, bikabyara imbaraga zibahuza kurushaho.'

    Ibyo kandi bishimangirwa na Esther Perel, impuguke mu mibanire n'urukundo uvuga ko gushakana n'uwo muhuje umwuga bishobora kuba ingirakamaro, cyane cyane iyo muhuje intego.

    Iyi ni ingingo yagiye igibwaho impaka n'impuguke zitandukanye mu bijyanye n'imibanire y'abantu. Bamwe babona ko bifasha urukundo gukomera kuko buri wese yumva neza akazi k'undi, mu gihe abandi babona ko bishobora guteza amakimbirane mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Nubwo bidakunze kubaho, ariko hari abahanzi bari basanzwe bazwi mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga barushinganye n'abandi bahanzikazi none ubu bakaba bamaze gushinga imizi no kwigarurira imitima y'abakunzi babo.

    Gusa nubwo bimeze bityo, hari bamwe muri bo bivugwa ko zirara zishya bwacya zikazima, ariho bashwana rimwe na rimwe bakanatandukana ariko bagera imbere ya camera bagaseka ku bwo gusigasira icyubahiro cyabo n’imiryango yabo.

    Dore abahanzi 10 bashakanye n'abahanzikazi.

    1. Jay-Z na Beyoncé

    Jay-Z na Beyoncé ni bamwe mu byamamare bikomeye ku isi. Bashyingiranywe mu 2008, bakomeza gukora umuziki n'ubucuruzi butandukanye. Indirimbo zinyuranye bakoranye, zishimangira ubufatanye bwabo mu rugendo rw'umuziki ndetse no mu rushako.

    2. Rihanna na ASAP Rocky

    Rihanna, umuhanzikazi w'icyamamare ku isi, yashakanye na ASAP Rocky, umuraperi w'umuhanga muri Hip-Hop. Bombi bamaze kubyarana abana babiri kandi bakomeje gushyigikirana mu bikorwa byabo bya muzika no mu bucuruzi.

    3. Alicia Keys na Swizz Beatz

    Alicia Keys, umuhanzikazi w'indirimbo za R&B, yashakanye na Swizz Beatz, umuhanzi akaba n'umwe mu batunganya umuziki bakomeye ku isi. Bashyingiranywe mu 2010 kandi bakomeje gushyigikirana mu bikorwa by'umuziki n'iterambere ry'umuryango wabo.

    4. Offset na Cardi B

    Offset, umwe mu baraperi bagize itsinda rya Migos, yashakanye na Cardi B, umuhanzikazi w'icyamamare mu njyana ya Hip-Hop mu 2017.  Nubwo bagiye bahura n’intambara nyinshi mu rugo rwabo, bakomeje kuba hamwe no gushyigikirana mu rugendo rw'umuziki ndetse Cardi B wari wasabye gatanya avuga ko yiteguye kongera kubaka neza umuryango we.

    5. Simi na Adekunle Gold

    Simi na Adekunle Gold ni abahanzi b'Abanya-Nigeria bakomeye cyane mu njyana ya Afrobeat na R&B. Bashyingiranywe mu 2019 kandi na bo bakomeje guterana imbaraga mu muziki wabo, aho buri wese akunze gutanga umusanzu mu ndirimbo z'undi.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153130/amata-abyaye-amavuta-cyangwa-ni-inkono-ishyushye-abahanzi-bibyamamare-ku-isi-barushinganye-153130.html

  • Yabaye urufatiro rwinganzo yanjye- Cyusa Ibr… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yayishyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Werurwe 2025, ni mu gihe muri Kanama 2024 yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Migabo' yatuye Perezida Paul Kagame. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko mu gihe ari kwitegura gushyira ku mbuga nkoranyambaga Album ye ya mbere, yahisemo kuba atangiye urugendo rwo gukora ku ndirimbo zigize Album ye ya kabiri yise 'Muvumwamata'.

    Yavuze ko yayitiriye Nyirakuru we kubera uruhare yagize mu rugendo rwe rw'umuziki, byatumye yifuza kumushimira. Ati 'Niwe watumye nangira kuba umuhanzi, mbese yabaye urufatiro rw’inganzo yanjye. Ni mu buryo bwo kumutura iyi Album, niyo mpamvu namwise 'Muvumwamata', ni nk'igisingizo namukoreye mu rwego rwo kumushimira.'

    Iyi album izaba iriho n'izi ndirimbo zirimo 'Mucyo', 'Emerabujyane' na 'RPF Turatashye' zizasohoka ku munsi umwe, mu rwego rwo guteguza iyi album.

    Iyi album izaba iriho indirimbo 14 zirimo izo hambere yagiye asubiramo ndetse n’ize bwite yagiye ahimba. Ati “Nagiye mvanga kugirango n’abacyera zazindi bagenda bumva bazumve mu buryo bwiza, nk’uko nsanzwe mbikora.” Iyi album izaba iriho indirimbo esheshatu ze bwite n’indirimbo esheshatu zo hambere.

    Mu busanzwe Nyirakuru wa Cyusa ntabwo yitwa Muvumwamata. Uyu muhanzi avuga ko nta muntu uvuga mu izina umubyeyi we, ari nayo mpamvu yahisemo izina amwita aba ari naryo yitirira iyi album ye avuga ko ifite umwihariko.

    Ati 'Ni uko iyi ndirimbo yitwa Muvumwamata ariwe navugaga. Ntago umubyeyi bamuvuga mu izina. Umubyeyi baramutsinda bakamuvuga mu byivugo cyangwa mu bindi bisingizo.'

    Yavuze ko yitiriye iyi album Nyirakuru kubera yabaye imvano y'umuziki we. Avuga ati 'Iyi album nayitiriye nyogokuru wampaye impano yo kuririmba.'

    Amwitiriye album nyuma y'uko mu minsi ishize amuhaye impano y'imodoka mu rwego rwo kumushimira. Ati 'Rero kumuha imodoka numvaga bidahagije mpitamo no kumwitirira album yanjye ya mbere niho namwise 'Muvumwamata'. Muvumwamata ni nko kuvuga muragwa mugisha, kuko amata yavugaga umugisha.”

    Cyusa Ibrahim agiye gusohora album ye ya mbere nyuma y’amezi umunani yari ashize asohoye indirimbo yise ‘Uwanjye’ yabanjirijwe n’indirimbo zirimo ‘Wa munsi wageze’, ‘Ku Gacyamo’, ‘Ndabyanze’, ‘Mama’, ‘Marebe’ n’izindi zinyuranye.

    Uyu munyamuziki amaze imyaka ine yinjiye mu muziki nk’umuhanzi wigenga. Kuva icyo gihe yaririmbye mu bitaramo bikomeye, kandi aririmba kenshi mu misango y’ubukwe yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu.

    Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo 'Muvumwamata' mu rwego rwo gushimira Nyirakuru wamwinjije
    Cyusa Ibrahim yavuze ko iyi Album yihariye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko ari igisingizo kuri Nyirakuru we 

    Cyusa yavuze ko Nyirakuru yagize uruhare rukomeye mu mibereho ye byatumye yifuza kumutura Album   


    Mu 2020, Cyusa Ibrahim yahaye imodoka Nyirakuru mu rwego rwo kumushimira- Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Muvumwata’ yamwifashishijeo

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUVUMWAMATA' YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153149/yabaye-urufatiro-rwinganzo-yanjye-cyusa-ibrahim-watangiye-gusohora-indirimbo-kuri-album-ya-153149.html

  • Kuva i Washington n'i Moscow kugera Bamako na Abu Dhabi; Tshisekedi arashaka intwaro n'ibihano ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Intego yari ugukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda avuga ko bushyigikiye M23, umutwe uharanira uburenganzira bw'abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda, babagwa bakaribwa ku manywa y'ihangu, itotezwa rimaze imyaka myinshi ribakorerwa kuko Ababiligi n'Abanyamerika baryandikaga kuva mu myaka ya 1960.

    U Rwanda rwakunze guhakana ibyo gukorana na M23, ahubwo rukerekana ibimenyetso simusiga by'ubufatanye hagati y'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR, umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ukagendera ku ntego nyamukuru yo gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

    M23 yakunze kugaragaza kenshi ko yifuza ibiganiro, ingingo Tshisekedi yateye utwatsi, ahubwo azenguruka amahanga ashaka intwaro zo kurasa uwo mutwe, yawutsinda agakomereza mu Rwanda.

    Raporo y'Ikigo SIPRI igaragaza amafaranga akoreshwa n'ibihugu mu kugura intwaro, igaragaza ko mu 2023, Leta ya RDC ari cyo gihugu cya mbere ku Isi cyongereye ijanisha rinini ku mafaranga gikoresha kigura intwaro, ryari kuri 105%.

    Muri uwo mwaka, RDC yaguze intwaro zifite agaciro ka miliyoni 794$, amafaranga akubye inshuro zirenga ebyiri ayari yakoreshejwe mu 2022.

    Ibi byose byerekanaga ko nta kindi Tshisekedi agamije, uretse guhangana na M23 ku rugamba nta by'inzira y'ibiganiro, akayitsinda mu buryo bwa gisirikare mbere yo gukomereza i Kigali, akahashinga idarapo ry'igihugu cye.

    Icyakora iby'iyi gahunda byajemo kidobya ahagana mu ntangiriro z'uyu mwaka. Icyo gihe, M23 yakoresheje imbaraga zidasanzwe mu gusubiza inyuma abarwanyi ibihumbi n'ibihumbi b'imitwe yifatanya na Leta ya Congo ikubiye mu ihuriro rya Wazalendo, FDLR, Ingabo z'u Burundi, iza Monusco na SADC n'izindi nyinshi.

    Gashyantare yageze M23 igenzura Umujyi wa Goma, ari nako iri kumanuka igana Bukavu ndetse magingo aya iri mu nkengero z'Umujyi wa Uvira.

    Nyuma yo gutsindwa uruhenu ndetse no gutakaza ibikoresho byinshi bya gisirikare, Perezida Tshisekedi yarashobewe, atangira kuzunguza umutwe ashaka icyamufasha kwikura muri uru ruhuri rw'ibibazo yijanditsemo.

    Uyu mugabo yaje kuterera akajisho muri Ukraine, igihugu kindi kiri mu ntambara n'u Burusiya. Perezida Volodymyr Zelenskyy aherutse kugaragaza ubushake bwo gutanga umutungo kamere w'igihugu cye, akawuha ibihugu bizamwemerera gukomeza kumuha intwaro n'ubundi bufasha akeneye.

    Ukraine ifite umutungo kamere ubarirwa mu gaciro ka miliyari ibihumbi 14$ mu gihe RDC nayo ifite umutungo ubarirwa mu gaciro ka miliyari ibihumbi 24$. Niba ubu buryo bwa Zelensky bushobora gukora kuri Ukraine, birumvikana ko no kuri RDC bushobora gukora, mu mbona za Perezida Tshisekedi.

    Ni cyo cyatumye mu kwezi gushize, Perezida Tshisekedi yohereza amatsinda hirya no hino ku Isi, kugira ngo amufashe kubona intwaro ndetse no gufatira ibihano u Rwanda.

    Zelensky yatanze umuvuno; Amerika ihatirwa gukanira u Rwanda

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu Tshisekedi yoherejemo inkoramutima ze, aho zakiriwe 'mu buryo budashamaje cyane.'

    Perezida Donald Trump aherutse kuberereka ubwo yabazwaga ku kibazo cy'u Rwanda na RDC, asubiza umunyamakuru ko ari ikibazo gikomeye ati 'ndabyemera, ariko sintekereza ko aka kanya ari igihe cyiza cyo kukivugaho. Ariko ni ikibazo gikomeye.'

    Inyuma y'amarido, ubutegetsi bwa Kinshasa bufite ubwoba bw'ingaruka bwagirwaho n'ibiganiro byaba hagati ya Amerika n'u Rwanda, ari nayo mpamvu buri gukora ibishoboka byose mu gushyira Amerika ku ruhande rwayo.

    Ikinyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko muri Gashyantare, Perezida Tshisekedi yohereje itsinda muri Amerika kugira ngo ryumvishe icyo gihugu ko RDC ishobora kugiha uburenganzira bwo gucukura amabuye y'agaciro. Ku rundi ruhande, icyo RDC yifuza ni uko Amerika irushaho gushyira igitutu ku Rwanda.

    Mu bayobozi boherejwe muri Amerika, harimo abayobozi ba Gécamines, Ikigo cya Leta gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Aba bayobozi bari bakuriwe na Guy Robert Lukama, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Gécamines.

    Hari kandi Patrick Luabeya, Perezida w'Ikigo cya Arecoms gishinzwe gukurikirana icukurwa n'iyoherezwa mu mahanga ry'amabuye y'agaciro y'ingenzi. Iki kigo ni cyo giherutse guhagarika iyoherezwa mu mahanga rya 'cobalt' mu gihe cy'amezi ane.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byari bihagarariwe na Minisitiri w'Imari, Doudou Fwamba Likunde mu gihe Perezida Tshisekedi yari yohereje umuvandimwe we, Jacques Tshisekedi. Ibiganiro bya Jacques Tshisekedi byari kwibanda cyane ku bijyanye n'umutekano, ingingo ishobora gukubirwamo ibijyanye no guhabwa intwaro, amakuru y'ubutasi n'ibindi.

    Iyi kipe ya Tshisekedi ni ikipe ifatika, ibyerekana uburyo uru rugendo rwari rumushishikaje cyane. Icyakora amakuru avuga ko ibijyanye n'ibyo RDC yemereye Amerika muri urwo rugendo, bitazwi neza, uretse ko bikekwa ko Amerika ishobora kungukira mu birombe biri mu bice bya Grand Katanga.

    Ibi byerekanwa n'uko Gécamines iherutse kwanga kwemeza igurishwa ry'Ikigo cya Chemaf. Iki ni Ikigo cya sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu izwi nka Shalina Resources.

    Iyi sosiyete yashakaga kugurisha Chemaf ku yindi sosiyete y'Abashinwa izwi nka Norin Mining, ariko Gécamines yanga kwemeza ubwo bugure. Benshi babihuza n'ibyo kuba Tshisekedi yifuza kwikururira Abanyamerika cyane, bityo akaba ari kwirinda guha ikaze Abashinwa.

    Icyakora ku rundi ruhande, bisa n'aho Perezida Tshisekedi agomba gukora cyane mu kwigarurira icyizere adafitiwe muri Amerika, kuko amakuru avuga ko yaba Peter Pham, Umunyamabanga wa Amerika wungirije ushinzwe Afurika, na Richard Grenell uhagararira Perezida Trump mu buryo bwihariye, bakunze kumvikana bavuga ko badafitiye icyizere Leta ya Congo.

    Abu Dhabi basezeranyijwe ibirombe, basabwa intwaro karundura

    Nyuma yo kuva muri Amerika, Jacques Tshisekedi ntiyatinze mu mayira kuko feri ya mbere yayifatiye Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE). Muri uru rugendo, yari aherekejwe n'Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, Kahumbu Mandungu Bula uzwi nka 'Kao.'

    Uyu mugabo, ni nawe ukora nk'umuhuza hagati ya Perezida Tshisekedi na Mohammed bin Zayed Al Nahyan (MbZ), Perezida wa UAE. Intego nyamukuru y'uru rugendo, yari ugusaba intwaro karundura zigomba gusimbura izigaruriwe na M23, zikanifashishwa mu kuyitsinda. Amakuru avuga ko ubusabe bwa RDC kuri UAE bwari ubusabe 'bwihutirwa cyane.'

    Aha muri UAE, aba bagabo bari bacumbitse muri hoteli y'akataraboneka y'inyenyeri eshanu izwi nka 'Four Seasons Hotel Abu Dhabi' iri ku Kirwa cya Al Maryah, rwagati mu mutima wa Abu Dhabi, Umurwa Mukuru wa UAE.

    Uretse gusaba intwaro, aba bagabo bari bitwaje impamba y'icyo bashobora guha UAE, mu gihe yakwemera kubaha intwaro.

    Abayobozi b'Ikigo cya International Holding Co (IHC) gikora ishoramari mu nzego nyinshi zirimo urwego rw'imari, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n'izindi, nibo bari biteguye kubakira. Aba bari bayobowe na Tahnoon bin Zayed Al Nahyan, umuvandimwe wa Perezida MbZ, akaba n'Umujyanama we mu bijyanye n'umutekano.

    Mu biganiro by'impande zombi, itsinda rya RDC ryabwiye abayobozi ba IHC ko babafitiye amahirwe y'ishoramari, ari mu kirombe cya 'Musonoï East' kizwiho kugira ububiko bw'amabuye y'agaciro arimo cobalt na copper. Iki kirombe giherereye mu Ntara ya Lualaba iri mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa RDC, hafi y'agace ka Kolwezi.

    Gusa itsinda rya RDC ryavuze ko iki kirombe cyaboneka ari uko IHC yemeye kwishyura miliyoni 250$, ikabona guhabwa ibyangombwa byo kugicukura. Ayo mafaranga yagombaga kwishyurwa mbere.

    Icyakora ku rundi ruhande, iby'iki kirombe si shyashya. Magingo aya, iki kirombe kibarwa mu mitungo ya Gécamines, icyakora amakuru akavuga ko muri Nyakanga 2021, cyari cyahawe Ikigo cya Guma Group cyo muri Afurika y'Epfo, kikaba ari icy'umukire Robert Gumede, uyu nawe akaba ari inshuti magara ya Nicolas Kazadi wahoze ari Minisitiri w'Imari muri RDC n'abandi bayobozi bafite amazina akomeye i Kinshasa.

    Amasezerano yo kwegurira iki kirombe Ikigo cya Guma Group, bivugwa ko yari yabayeho mu buryo bw'ibanga.
    Amakuru avuga ko Gemede yagiranye ibiganiro na Leta ya RDC inshuro nyinshi, birimo n'ibyo kuyifasha kubona intwaro.

    Hagati aho, ku itariki ya 4 Gashyantare, iminsi mike M23 yigaruriye Goma, Umuyobozi wa Gécamines, Placide Nkala Basadilua, yandikiye ibaruwa Robert Gumede amumenyesha ko ya masezerano y'ibanga yasinywe muri Nyakanga, 2021, ateshejwe agaciro.

    Ibyo gusesa aya masezerano, byashyizwe mu bikorwa nyuma y'uko impande zombi zari zagiranye ibiganiro mu Ukuboza 2023, ariko ntizumvikane ku bijyanye no gusubukura imirimo y'ubucukuzi.

    Iyi baruwa ivuga ko 'Gécamines itakomeza kurebera iki kirombe kitabyazwa umusaruro, ari nayo mpamvu ifashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro.'

    Uburyo UAE ishobora kuzitwara kuri iyi ngingo, ni ibyo guhanga amaso.

    I Moscow bahisemo kugendera kure intambara zitabareba

    Nubwo Perezida Tshisekedi yakunze kwigaragaza nk'umuyobozi ukorana n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, uyu mugabo yaranahindukiye, ahanga amaso u Burusiya.

    Muri Gashyantare yohereje itsinda i Moscow, rikuriwe n'Umujyanama we, Théo Mbiye wakunze kuvugwa cyane mu by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro za Grand Katanga.

    Amakuru avuga ko i Moscow batahaye Abacongomani icyizere, ahanini bishingiye ku rugamba rutoroshye barimo, cyane ko igihugu cyabo gihanganye na Ukraine mu ntambara imaze imyaka itatu.

    Iyi ntambara ngo yatumye Abarusiya birinda kwinjira mu bindi bibazo byiyongera ku byo bafite, cyane cyane ibibazo bitoroshye kandi batamenyereye cyane, nk'ibyo mu Burasirazuba bwa Congo.

    I N'djamena barashyugumbwe, bacira ibirura rugikubita

    Mu myaka itatu Tshisekedi yari amaze arwana na M23, ntabwo yigeze atumira Tchad, igihugu azi kandi afata nk'inshuti, by'umwihariko kikaba kizwiho ubushobozi bw'igisirikare cyacyo.

    Icyakora koko uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe! Perezida Tshisekedi kera kabaye yaje kwibuka Tchad, anagerageza kuyishora mu ntambara zo kwica abaturage be ariko biranga.

    Perezida Tshisekedi yamenye Tchad cyane mu 2021, nyuma y'urupfu rwa Perezida Idriss Déby. Icyo gihe, Umuryango w'Ubukungu w'ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, birimo na RDC, byashyizeho Perezida Tshisekedi kugira ngo azafashe mu bijyanye no guhererekanya ubutegetsi mahoro muri Tchad.

    Aho niho Tshisekedi yubakiye ubucuti na mugenzi we wa Tchad, Perezida Mahamat Idriss Déby Itno. Mu gihe abacanshuro bari bamaze gukubitwa inshuro, Wazalendo na FDLR bananiwe, Abarundi bari kuririra mu myotsi nyuma yo gupfusha abasirikare benshi, Perezida Tshisekedi yaje kwibuka Tchad.

    Ku itariki ya 18 Gashyantare, Tshisekedi yohereje Minisitiri Didier Mazenga Mukanzu nk'intumwa yihariye, ayiha ubutumwa bwo kujyana i N'djamena kwa Perezida Mahamat Idriss Déby Itno.

    Amakuru avuga ko Tshisekedi yasabye mugenzi we kumuha ingabo, zikamufasha guhangamura M23. Perezida Mahamat Idriss Déby Itno nawe usanzwe ari umusirikaare, bivugwa ko yatekereje kuri iki cyifuzo, cyane ko harimo n'ingingo y'amafaranga kandi nawe akaba ayoboye igihugu gikennye, kitanafite uburyo bwo kubona amadevize ahagije.

    Icyakora bivugwa ko iki cyifuzo cyatewe utwatsi n'abandi basirikare bakuru muri icyo gihugu, bamubwiye ko Ingabo za Tchad zimenyereye intambara zo mu butayu, ku buryo kurwana intambara zo mu mashyamba n'imisozi, ari ibintu byazigora cyane.

    Aba basirikare kandi ngo bamusobanuriye ko bitoroshye kujyana abasirikare ku Burasirazuba bwa Congo kuko ari kure, ibyatuma kubagezaho ibyo bakeneye bigorana kurushaho.

    Izi mpamvu zombi, zari butume aba basirikare bagorwa cyane no gukora itandukaniro ku rugamba, mu gihe nyamara na Tchad itorohewe, kuko ari igihugu kiri mu gace gakunze kurangwamo imitwe y'iterabwoba.

    Si ibyo gusa ariko kuko Tshisekedi atacitse intege, ahubwo tariki ya 22 Gashyantare, yohereje na Minisitiri w'Ubutabera, Constant Mutamba, kugira ngo ahure na Perezida wa Mali Assimi Goïta.

    Icyakora biragoye kwemeza ubufasha bwaturuka i Bamako, nyamara na Mali imaze imyaka ihanganye n'imitwe y'iterabwoba yanigaruriye ibice by'Amajyaruguru i'icyo gihugu.

    Perezida Ndayishimiye yahekenye ibitamirika; igihe cyo kwisubiraho?

    Ni gake uzumva Ijambo rya Perezida Ndayishimiye agasoza adakomoje ku mafunguro, gusa ubanza kuri iyi nshuro ibyo ari kunyunguta ari ibitaribwa.

    Uyu mugabo ni umwe mu bafatanyabikorwa b'imena ba Perezida Tshisekedi mu mugambi we wo kwica abaturage b'igihugu cye.

    Amakuru avuga ko ubwo M23 yigarurira Umujyi wa Bukavu, u Burundi bwakuyeyo abasirikare barenga ibihumbi 10 bazanwa hafi n'umupaka, ubu amakuru akavuga ko bongeye koherezwa mu Mujyi wa Uvira ugoswe na M23.

    Icyakora amakuru avuga ko bishoboka ko u Burundi bushobora gucyura ingabo zabwo, cyane cyane nyuma y'uko ngo bwagiranye ibiganiro by'ibanga n'u Rwanda bigamije guhosha umwuka mubi wari wazamuwe na Perezida Ndayishimiye, wihandagaje akavuga ko azakuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Bivugwa ko ibi biganiro byababaje cyane ubutegetsi bwa Kinshasa, bukabifata nko gutereranwa n'inshuti y'imena.

    Imwe mu mpamvu zishobora gutuma Perezida Ndayishimiye afata iki cyemezo, ijyanye n'uko ibintu bitameze neza mu gisirikare cye.

    Nubwo RDC yishyura serivisi z'igisirikare cy'u Burundi mu kuyifasha kwica abaturage bayo, bamwe mu basirikare bakuru mu Burundi bari kwibaza impamvu ingabo z'igihugu zashowe mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse ibintu byarushijeho kuba bibi muri Mutarama, ubwo ingabo z'u Burundi zatakazaga abasirikare benshi mu bice bya Ngungu na Kivu y'Amajyaruguru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-i-washington-n-i-moscow-kugera-bamako-na-abu-dhabi-tshisekedi-arashaka

  • 'Ngira weakness yuko iyo ninjiye mu ntambara kwigarura bingora.' Uruntu runtu hagati ya Sam Karenzi na Bruno Taifa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sam Karenzi na Bruno Taifa babaye inshuti igihe kirekire, bakorana kuri radio zitandukanye nka Radio TV10 na Fine FM. Karenzi yabaga ari umuyobozi wa Taifa, kandi benshi bababonaga nk'abakorana neza. Ariko vuba aha, amakuru yatangiye kuvugwa ko aba bombi batagicana uwaka, bituma abantu bibaza icyabaye hagati yabo.

    Ubwo Sam Karenzi yabazwaga kuri ayo makuru mu kiganiro Urukiko rw'Ikirenga, yagaragaje ko atifuza kuganira ku ntambara zidafite umumaro. Yagize ati: 'Ngira weakness yuko iyo ninjiye mu ntambara kwigarura bingora.' Ayo magambo yagaragaje ko adashaka kwinjira mu mpaka cyangwa intambara z'amagambo na Taifa.

    Bruno Taifa, binyuze kuri YouTube ye, yatangaje ko yumvise Karenzi avuga ko afite urutonde rw'abantu bamurwanya, kandi ko nawe arimo kuri urwo rutonde. Yavuze ko bamwe mu bamurwanya bavuga ko Karenzi yajyaga afata amafaranga avuye mu makipe nka APR FC na Rayon Sports, yitwaje kuyagurira abakinnyi. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza niba koko ibyo bintu bifite ishingiro.

    Mu gihe ibi birego bikomeje gukwirakwira, Sam Karenzi yahisemo kudatinda kuri ibyo bivugwa. Yagize ati: 'Hari intambara ntarwana.' Ibi bishobora gusobanura ko atifuza kujya impaka na buri wese, ahubwo yifuza guharanira amahoro. Ndetse yanavuze ko yemera ko agurira amakipe abakinnyi, ariko ntiyigeze asobanura niba ibyo avuga bivuga ko ayo mafaranga yayakoresheje mu buryo bwemewe cyangwa niba ari ibirego bidafite ishingiro.

    Source : https://yegob.rw/ngira-weakness-yuko-iyo-ninjiye-mu-ntambara-kwigarura-bingora-uruntu-runtu-hagati-ya-sam-karenzi-na-bruno-taifa/