Blog

  • Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w'abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ingabo za M23 zakoze ibikorwa bya gisirikari byo gusaka ibitaro aho ingabo za FARDC, wazalendo na FDLR zari zahungiye ziyise abarwayi kandi ari abarwanyi. Kugeza ubu abarenga 130 bamaze gufatwa bihishe mu bitaro ndetse n'intwaro zabo. Ibi byabaye nyuma yuko aba barwanyi bihishe bafite intwaro bateza umutekano muke mu mugi wa Goma maze Guverinoma ya Tshisekedi ikabyitirira M23.

    Nyuma yo gukura abarwanyi bose mu bitaro biherereye muri Goma, MONUSCO yatangaje ko ibitaro byatewe kandi M23 yakoze ibikorwa bya gisirikari kuburyo bujyanye n'amategeko mpuzamahanga, ibikorwa kandi byarengeraga abarwayi n'abaganga barimuri ibyo bitaro babatandukanya n'abarwanyi bakora ibikorwa by'iterabwoba.

    Intego nkuko byatangajwe na M23 kwari ugushakira umutekano nyamukuru ibitaro nizindi nzu zihurirwamo n'abandi bantu benshi. Ibi bikorwa kandi byakozwe hamaze kuganirwa n'impande zose cyane cyane abafite ibikorwa remezo nk'ibitaro n'ibindi

    Nyuma yiki gikorwa, MONUSCO, imaze imyaka isaga 26 muri Congo ntacyo yakoze kigaragara, yamaganye iki gikorwa cyo kugarura umutekano mu bitaro byo muriGoma kuko kigaragaza intege nke zayo ko ntacyo imaze mu gihe M23 yigaragaje mu gihe gitoya.

    The post Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w'abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibikorwa-bya-m23-byo-gukaza-umutekano-wabaturage-muri-goma-bikomeje-kwambika-ubusa-monusco/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibikorwa-bya-m23-byo-gukaza-umutekano-wabaturage-muri-goma-bikomeje-kwambika-ubusa-monusco

  • Rwiyemezamirimo yemerewe kugurizwa miliyoni 30 Frw nta nyungu: Urumuri yagarutse mu isura nshya – #rwanda #RwOT

    Mu byiciro byabanje, iyi gahunda yitwaga BK Urumuri ishyigikira ba rwiyemezamirimo bakora imishinga itandukanye bagafashwa no kubona inguzanyo itarenze miliyoni 7 Frw gusa muri uyu mwaka yaje yitwa Urumuri aho yibanda gusa ku bafite imishinga irengera ibidukikije.

    Gutangiza Gahunga ya Urumuri nshya byabereye i Kigali ku mugoroba wa tariki ya 6 Werurwe 2025.

    Abashaka kuba abagenerwabikorwa ba Urumuri bagomba kuba bafite ubucuruzi bwanditse mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), bumaze amezi atandatu bukora kandi imishinga bakora ifite aho ihuriye no kurengera ibidukikije.

    Abagenerwa iyo nguzanyo kandi bagomba kuba bakora imishinga itarengeje agaciro ka miliyoni 500 Frw.

    Abujuje ibisabwa batanga ubusabe bwabo banyuze ku rubuga rwa internet rwa BK Foundation noneho hazatoranywemo abarenga ijana bazahabwa amahugurwa ajyanye n'ibyo bakora mu gihe cy'amezi atatu.

    Nyuma hazabaho itoranya rya kabiri bahitemo ba rwiyemezamirimo 30 ba mbere bazahabwa inguzanyo kuva kuri miliyoni 5 Frw kugeza kuri 30 Frw bitewe n'umushinga.

    Abo ba rwiyemezamirimo GIZ izahita ibishingira ibakire inguzanyo muri BK bazishyura mu myaka itatu nta ngwate kandi bagume no muri porogaramu y'amezi atandatu yo kubaha amahugurwa ajyanye n'ibyo bakora.

    Umujyanama mu bya Tekiniki mu mushinga w'ubukungu bwisubira muri GIZ Rwanda, Ikirezi Anitha yavuze ko impamvu bateye inkunga Urumuri ari uko basanze ihuje na gahunda yabo yo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati 'Twari dusanzwe dutanga inkunga mu mishinga yo kurengera ibidukikije ariko tubona ari ngombwa gukorana b'ibigo by'imari kuko twe imishinga tuba dukoraho irarangira kandi byo bihoraho.Twasanze gahunda ya Urumuri ihuje n'ibyo dushaka kuko ifasha mu gutegura ba rwiyemezamirimo bagafata inshingano zo kwaka amafaranga kandi nyuma hari abandi bazayakenera bakayishyura.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid yavuze ko Gahunda ya Urumuri kuri ubu imaze kuba ubukombe mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato.

    Ati 'Dushaka gufasha abatugana gutera imbere ariko tutabagamijeho inyungu.Muri iyi gahunda tumaze gufasha ba rwiyemezamirimo barenga 200 kandi 60% muri bo ni abagore bishyura neza. Bari badusabye kongera amafaranga tubaha none GIZ yadufashije kuyongera. Twishimira ko abantu bagera kuri 600 bashya babonye akazi muri iyo mishinga twahaye inguzanyo.'

    Umumyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, Cyiza Béatrice yavuze ko urumuri ari imwe muri gahunda z'abikorera zifasha iyo minisiteri muri gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe.

    Yavuze ko Gahunda ya Urumuri ari umusanzu ukomeye cyane w'abikorera mu gukusanya ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe kugeza mu 2030 izakenera miliyari 11$ ariko hakaba hamaze kuboneka miliyari 6$.

    Gahunda ya Urumuri yibanda cyane kuri ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, abagore ndetse n'abafite ubumuga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid yagaragaje ko gahunda ya Urumuri imaze kuba ubukombe mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato

    Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda, Maik Schwarz ni umwe mu batangije Gahunda ya Urumuri

    Umumyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, Cyiza Béatrice yavuze ko urumuri ari imwe muri gahunda z'abikorera zifasha iyo minisiteri muri gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe

    Hasobanuwe uburyo Gahunda ya Urumuri izafasha ba rwiyemezamirimo bato

    Gahunda ya Urumuri izafasha ba rwiyemezamirimo 30

    Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari mu bitabiriye gutangiza Gahunda ya Urumuri

    Bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwiyemezamirimo-yemerewe-kugurizwa-miliyoni-30-frw-nta-nyungu-urumuri-yagarutse

  • Hagiye gushyirwaho Sosiyete izafasha abahanzi… – #rwanda #RwOT

    Muri rusange iyi nama yari yubakiye ku kureba uburyo iteka rya Minisitiri rigena imikorere n'imitegurire y'ihuriro/Sosiyete ishinzwe gukurikirana no gucunga uburenganzira bw'umutungo mu by'ubwenge (Collective Management Organisation – CMO) ryashyirwa mu bikorwa n'ibisabwa byose bijyanye no gukusanya no gutanga amafaranga y'ingurane (Royalties) agenewe abahanzi. 

    Ibi biteganywa n'itegeko No 055/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ko hazashyirwaho iteka rya Minisitiri rizafasha mu ishyirwa mu bikorwa itegeko ryavuzwe haruguru. 

    Muri iyi nama yabereye kuri Serena Hotel kuri uyu wa Kane tariki 7 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mushya, Sebahizi Prudence yavuze ko kurengera umutungo mu by'ubwenge ari ingenzi mu kurinda no gushima imbaraga n'impano z'abahanzi, abahanga mu guhanga ibihangano, ndetse n'abavumbuzi.

    Yongeyeho ko kugira urwego rukomeye rw'uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge ndetse na Sosiyete 'Collective Management Organisation — CMO', ikora neza bizafasha abahanzi kubona inyungu ivuye mu bihangano byabo, bikabageza ku mwuga urambye kandi ubafitiye inyungu.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave, we yavuze ko iyi sosiyete igiye gushyirwaho ari igisubizo ku mpungenge z'abahanzi, kuko bamaze igihe bagaragaza ko batabona inyungu ikwiye ivuye mu bihangano byabo.

    Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie France, yashimiye Leta y'u Rwanda ku mbaraga ishyira mu guteza imbere ubuhanzi no kubuhindura umwuga ubasha gutunga ababukora.

    Amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko iyi Sosiyete 'CMO' izatangira iri mu biganza by'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), hanyuma nimara guhabwa ibyangombwa byose ndetse n'ibikoresho byo gukoresha mu kugenzura ahakoreshejwe ibihangano by'abahanzi (System), izegurirwa abikorera.

    Ingingo y'itegeko ya 350 y'itegeko N° 055/2024 ryo ku wa  20/06/2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge ivuga ko 'Ubuyobozi bubifitiye ububasha bukusanya ibihembo by'uruhushya byavuye mu gukoresha ibikomoka ku bihangano, uburenganzira bw'abahanzi n'uburenganzira bushamikiyeho kandi bukabisaranganya ku bafite uburenganzira.'

    Rigakomeza rivuga kandi ko 'Iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano rigena uburyo bw'ikusanywa n'isaranganya ry'ibihembo by'uruhushya byavuye mu gukoresha ibikomoka ku bihangano, uburenganzira bw'abahanzi, uburenganzira bushamikiyeho rikorwa.'

    Iyi Sosiyete ya 'CMO' izasimbura Sosiyete Nyarwanda y’abahanzi [Rwanda Societey of Authors/RSAU], yari imaze imyaka irenga 15 ifasha abahanzi kubona amafaranga ava mu bihangano byabo.

    Yari igizwe n'abanyamuziki, abanditsi, abakora za Cinema n'abashushanya. Yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu mwaka wa 2016 ishyizweho n'itegeko rirebera ubuhanzi n'abahanzi bose bafite ibihangano bifatika bigomba kurindwa ngo birengerwa ku nyungu z'abanyirabyo n'imiryango yabo.

    Iyi sosiyete mu gihe imaze ikora ikurikirana, ikishyuriza abahanzi ndetse ikabagezeho amafaranga avuye mu bihangano byabo kugeza imyaka irenze 50. RSAU yari isanzwe ifite abanyamuryango barenga 600.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Intore Tuyisenge yabwiye InyaRwanda, ko bishimiye kuba Guverinoma igiye gushyiraho indi sosiyete izafasha abahanzi nyuma ya RSAU.

    Ati 'Byadushimishije cyane nk'abahanzi kuko imbogamizi nyinshi RSAU yahuye nazo, zari zishingiye ku bantu batayumvaga, zizavaho. Kuko iyi izaba ikorera mu kigo cya Leta ari nayo igifasha.'

    Akomeza ati 'Ikindi Leta mu izina rya Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, batwemereye kuzakoresha ikoranabuhanga mu kureba ahakoreshwa ibihangano no gusaranganya amafaranga avamo, bityo bifashe abahanzi kurushaho kugirira icyizere iyo sosiyete ya 'CMO'.

    Intore Tuyisenge yavuze ko 'N'ubwo hari ibitaregenze neza ntitwabura gushimira byimazeyo umusanzu wa RSAU yatanze ari nawo musingi uzubakirwaho mu gukosora aho bitagenze neza no gukemura imbogamizi zose RSAU yahuye nazo.'  

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie France washinze Genesis Tv, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mushya, Sebahizi Prudence, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave n'umuhanzikazi Butera Knowless mu nama yize ku ishyirwaho rya Sosiyete ya 'CMO'

      

    Abarimo Dj Pius wamamaye mu bihangano binyuranye, umunyamakuru wamamaye nka Prof Mbata (uwa mbere ivuye ibumoso), Abayisenge Christian wa Isibo TV (Uwa Kabiri uvuye ibumoso) ndetse na Valents wamamaye muri filime zirimo ‘Impanga Tv’ (Uwa Gatatu uvuye iburyo)

      

    Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie France washinze Genesis Tv

      

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mushya, Sebahizi Prudence

      

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave 

    Uhereye ibumoso: Umuhanzi Massamba Intore, umuhanzi Justin Nsengimana ndetse n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153180/hagiye-gushyirwaho-sosiyete-izafasha-abahanzi-kubona-inyungu-mu-miziki-bakora-153180.html

  • RRA yiyemeje kugeza abanyurwa na serivisi z'imisoro kuri 90% bitarenze 2029 – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa 07 Werurwe 2025, ubwo RRA yamurikaga ku mugaragaro umunsi wahariwe ubushakashatsi bugamije kunoza serivisi z'isoresha.

    Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igaruka ku cyakorwa kugira ngo ubushake mu gutanga imisoro no kubahiriza amategeko abigenga bwiyongere nta we uhaswe.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko mu 2022 bari bageze kuri 75% by'abishimiye serivisi bahabwa ku bijyanye n'imisoro n'amahoro, agaragaza ko bakomeje guharanira ko iyo mibare yakwiyongera.

    Ati 'Kugira ngo dukomereze muri uwo mujyo twihaye intego muri gahunda yacu y'igihe kirekire kugira ngo tuzamure iyo mibare, tuve kuri 75% byibuze tugere kuri 90% mu 2028/2029. Twizera ko icyo gihe tuzaba turi ikigo gitanga serivisi by'uzuye aho kuba abashyira mu bikorwa ibyo itegeko riteganya.'

    Imwe mu mishinga itandukanye iri gufasha RRA kuzamura icyo kigero harimo kwimakaza ikoranabuhanga nko guteza imbere urubuga rwayo, kwita kubabagana byisumbuye, guhugura abasora binyuze mu bukangurambaga butandukanye, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi bijyanye no gutanga amakuru.

    Yashimangiye ko mu gihe usora ahawe serivisi nziza, bizatanga umusaruro mwinshi mu bijyanye n'inshingano zo gusora abikoze ku bushake bidasabye kumubwiriza, ibinatanga umusaruro mu gukusanya imisoro yigashishwa mu bikorwa bitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yagaragaje ko ubushakashatsi nk'ubu ari ingenzi cyane ariko asaba ko hashyirwa n'imbaraga mu bijyanye no kongerera ubushobozi abakora ubushakashatsi.

    Ati 'Nta bushakashatsi bukozwe gahunda yo gufata gushyiraho politiki zitandukanye yashingirwa ku bitekerezo by'umuntu ku giti cye aho gushingira ku kuri kw'ibihari. Niba ushaka ubushakashatsi bufite ireme uba ukeneye n'ababukora b'inzobere bivuze ko kububakira ubushobozi ari ingenzi.'

    Atanze urugero nko muri BNR yavuze ko iyi banki ikomeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi aho nko mu myaka 12 ishize yahaye akazi abafite ubumenyi buri hejuru ndetse yohereza abandi gukarishya ubumenyi.

    Muri icyo gihe bavuye ku muntu umwe wari ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga, Ph.D, mu bukungu bagera kuri batandatu barimo n'umwe wize imibare ndetse abandi batanu bari mu masomo yabo ya Ph.D, byose hagamijwe kwimakaza ubushakashatsi buteza imbere ubukungu bw'Igihugu.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr. Félicien Usengumukiza yavuze ko mu bintu umunani bigenderwaho mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa na RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bitatu muri byo birebana ako kanya n'iyi gahunda ya RRA yo guteza imbere ubushakashatsi.

    Ibyo birimo kurwanya ruswa gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, gutanga serivisi inoze n'ibijyanye n'ubukungu n'imiyoborere ihuriweho.

    Muri ubwo bushakashatsi bwamuritswe mu 2024, inkingi ijyanye no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yavuye kuri 88.97% yari iriho mu 2023, igera kuri 86.64% mu 2024 na ho iy'imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri mu zazamutse mu manota kuko kuri ubu ifite 85.84% ivuye kuri 84.04%.

    Umusoro ni wo nkingi y'ubukungu bw'u Rwanda no kwishakamo ibisubizo, bidasabye ko igihugu cyishingikiriza ku nkunga z'amahanga. Mu 2023/2024 RRA yakusanyije imisoro irenga miliyari 2619,2 Frw bingana na 99,3% by'intego yari yahawe, ndetse mu 2024/2025 bigateganywa ko izakusanya miliyari 3061,2 Frw, ibingana na 54% by'ingengo y'imari y'igihugu.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti yavuze ko mu 2029 abishimira serivisi z’imisoro bahabwa bazaba barageze kuri 90%

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yasabye ko RRA yakomeza gushyira imbaraga mu kubakira ubushobozi abashakashatsi bayo

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr. Félicien Usengumukiza aganiriza abashashatsi bitabiriye umunsi RRA yahariye ubushakashatsi

    Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zatuma abasora bitabira ku bushake bwabo

    Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye umunsi RRA yahariye ubushakashatsi

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yihaye-intego-yo-kuba-abanyurwa-na-serivisi-z-imisoro-bazaba-barageze-kuri

  • Kayonza: Ikigo Nderabuzima cya Kageyo gifite inyubako ziyashije kigiye kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'aho ahari hasanzwe hubatswe iki kigo nderabuzima bigaragaye ko ari hafi y'igishanga, ndetse bikaba byaratumye inyubako zitangira kwiyasa mu buryo buteye ubwoba.

    Ishimwe Yvonne utuye mu Kagari ka Kageyo, yatangaje ko iyo imvura iguye bagiye kwivuza baba bafite ubwoba bw'uko inyubako z'iki kigo nderabuzima zabagwira, kuko inkuta zose zasataguritse kugeza hasi.

    Ati 'Hari nubwo tubura aho twivuriza kubera ko hashaje.''

    Ntawumvayabo we yavuze ko hari abarwayi benshi batinya kurara kuri iki kigo Nderabuzima batinya ko imvura iramutse iguye izi nzu zabagwira.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko gusatagurika kw'inkuta z'Ikigo Nderabuzima cya Kageyo babona ko hari ingaruka bishobora kuzateza ari na yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kubaka inyubako nshya.

    Ati 'Ni ikigo Nderabuzima kirimo ibyiciro bibiri, icyiciro cya mbere ni ukubaka inzu y'ababyeyi nyuma hakazubakwa ibindi byumba bitangirwamo izindi serivisi. Iyi nzu y'ababyeyi yubatswe mu buryo yanakwakira izo serivisi mu gihe izindi nzu zitari zubakwa.''

    Meya Nyemazi yavuze ko bazafatanya na Minisiteri y'Ubuzima mu kunoza no kwihutisha serivisi hagendewe ku zizajya zihatangirwa kuko ubu hiyongereyemo iyo kubyaza.

    Iki kigo Nderabuzima gishya kizuzura gitwaye miliyari 1 Frw azatangwa n'Akarere ndetse n'undi mufatanyabikorwa. Hazaba hari inzu y'ababyeyi n'izindi zitangirwamo ubuvuzi busanzwe.

    Magingo aya ikigo Nderabuzima cya Kageyo giha serivisi abaturage ibihumbi 11.

    Inkuta z’ikigo nderabuzima cya Kageyo zariyashije

    Habanje kubakwa inzu y’ababyeyi hakazubakwa izindi nyubako


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ikigo-nderabuzima-cya-kageyo-gifite-inyubako-ziyashije-kigiye-kwimurwa

  • Kamonyi-Karama: Avuga ko yanze ingeso mbi, yanga gusabiriza ashaka iterambere akuye mu budozi #rwanda #RwOT

    Ku myaka 21 y'amavuko, Iradukunda Sofia ni umukobwa wahisemo umwuga w'ubudozi. Avuga ko imyaka itatu yize uyu mwuga nta gihombo abona, ko ahubwo nyuma y'aho, umwaka umwe amaze awukora asanga ari mu nyungu. Ahamya ko byamurinze kwicara mu rugo adakora, bimurinda gusaba ababyeyi buri kimwe, bimurinda ubuzererezi, bimufasha kwigira, aba uwo ariwe none. Asaba abakobwa b'urungano n'abandi gukura amaboko mu mufuka bagakora.

    Umunyamakuru wa intyoza.com amusanze aho akorera Ubudozi muri Koperative BABERWE iherereye mu isantere y'Ubucuruzi ya Karama, Iradukunda amubwira ko guhitamo gukorera muri Koperative aho kujya ku ibaraza, mu masoko cyangwa ngo akodeshe inzu akoreramo ari uko yasanze kuba muri Koperative aribyo birimo inyungu nyinshi.

    Iradukunda Sofia, ni urugero rwiza benshi bakwigiraho. Muganiriye wumva imbaraga iri mu kwigira no kugira ahazaza hafite intego.

    Ati' Kuba muri Koperative bitandukanye no kwikorera ku giti cyawe kuko murahuza, wigiramo byinshi, iyo hari icyo utazi bagenzi bawe bakizi barakwigisha, ntabwo wakwica ikintu kandi mugenzi wawe ahari akizi'. Akomeza asaba bagenzi be baba abato n'abakuru kuva mu bigare bagakura amaboko mu mufuka bagakora, bakiteza imbere, abari mu ngeso mbi bakazivamo.

    Iradukunda, ahamya ko mu gihe kingana n'umwaka amaze akora uyu mwuga amaze kungukiramo byinshi birimo; Inshuti, kumenya neza umwuga ariko kandi ngo n'amafaranga Ababyeyi bamwishyuriye yiga amaze kuyagaruza. Agura amatungo magufi(Ingurube) akazigurisha akunguka, ariko kandi hejuru y'ibyo ngo arimo kwiga Imodoka kuko mu buzima bwe yamye akunda gutwara imodoka kandi byose abikora yiyishyuriye.

    Mu buzima bwe bwa buri munsi, Iradukunda avuga ko ashimishwa no kugira uwo agirira akamaro kuko ubuzima bwamwigishije ko kubaho ari ukubana. Ahamya ko amaze gufasha abana benshi, abishyurira ishuri, ibyo kurya ndetse abadafite inkweto n'imyambaro bamusanze akanezezwa n'uko bamugeraho afite akabafasha kubona ibyo babura bakagana ishuri ntawe ubahutaje.

    Avuga ko muri ubu buzima kwicara nta kintu ukora ubwabyo bimugaza ndetse bigashyira umuntu ahabi kuko kuri we asanga kubaho ubuzima nk'ubwo ariho hava abajya mu bigare bitari byiza, by'abadakora ahubwo baba bashaka gutungwa n'ibyo batavunikiye, abicara bagasaba buri kimwe ababyeyi cyangwa ababarera, abandi bakishora mu ngeso mbi, bakiyambura agaciro nyamara bafite Ubwonko, amaguru n'amaboko bikora neza.

    Iradukunda Sofia, avuga ko ubuzima bwo kubaho afite icyo akora kimwinjiriza bwamwigishije kubaho yiyubaha, bumwigisha Kwigira abaho adasabiriza, atabarizwa mu bigare by'abananiwe gukora, bumwigisha ko gutera imbere biharanirwa kandi ko ikiri icyawe ari icyo waharaniye n'imbaraga zawe zose.

    Abakorera muri iyi Koperative bafite amateka tuzagarukaho.

    Iradukunda, Asaba Abakobwa bagenzi be ndetse n'Abagore muri rusange gukunda gukora cyane ariko kandi by'umwihariko buri wese akagira umwuga kuko ufite umwuga azi neza atawusonzanya, adasabiriza, atandavura, adasuzugurwa na buri wese.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/07/kamonyi-karama-avuga-ko-yanze-ingeso-mbi-yanga-gusabiriza-ashaka-iterambere-akuye-mu-budozi/

  • Abafana ba Motema Pembe basabye Corneille Nangaa kubohora RDC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya Daring Club Motema Pembe (DCMP), imwe mu makipe akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Corneille Nangaa, umuyobozi w'ihuriro AFC/M23, kubohora igihugu. Ibi babigaragaje binyuze mu ndirimbo y'uburakari baririmbye nyuma y'aho DCMP yitwaye nabi, itsinzwe na A.F Anges Verts ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa ku wa 6 Werurwe 2025.

    Mu ndirimbo baririmbaga, abafana bagaragaje akababaro kabo, bavuga bati: 'Nangaa we! Ngwino utubohore kuko Abaluba batwiciye Daring, ngwino utubohore, Abaluba batwiciye igihugu.' Iri jambo 'Abaluba' ryashushanyaga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kuko uyu mukuru w'igihugu akomoka mu bwoko bw'Abaluba, bwahoze butuye cyane mu mujyi wa Leopoldville, ubu wahindutse Kinshasa.

    Ibi birego by'uko igihugu cyangiritse bije bikurikira ibyatangajwe n'amashyirahamwe y'abacukuzi b'amabuye y'agaciro n'abahagarariye sosiyete sivile mu ntara za Grand-Katanga. Abo baturage bashinje umuryango wa Tshisekedi gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuva mu 2019. Bamaze no kugirana amasezerano n'umunyamategeko Me Bernard Maingain, kugira ngo iki kibazo kigezwe mu nkiko. Bagaragaje ko barakajwe n'uko amafaranga akomoka kuri ayo mabuye atifashishwa mu kuzamura iterambere ry'izo ntara.

    Corneille Nangaa we akunze kuvuga ko RDC yashegeshwe n'isahurwa ry'umutungo, ruswa, no kudaha agaciro inzego z'umutekano. Ni yo mpamvu yiyemeje guhindura ubutegetsi, afatanyije n'abarwanyi ba AFC/M23. Ubu aba barwanyi bagenzura ibice by'ingenzi byo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, birimo Umujyi wa Goma na Bukavu, aho bagenda bagaba ibitero mu rwego rwo kugerageza gufata ubutegetsi.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-motema-pembe-basabye-corneille-nangaa-kubohora-rdc/

  • Kamonyi-Karama: Avuga ko yanze ingeso mbi, yanga gusabiriza ashaka iterambere akuye mu budozi #rwanda #RwOT

    Ku myaka 21 y'amavuko, Iradukunda Sofia ni umukobwa wahisemo umwuga w'ubudozi. Avuga ko imyaka itatu yize uyu mwuga nta gihombo abona, ko ahubwo nyuma y'aho, umwaka umwe amaze awukora asanga ari mu nyungu. Ahamya ko byamurinze kwicara mu rugo adakora, bimurinda gusaba ababyeyi buri kimwe, bimurinda ubuzererezi, bimufasha kwigira, aba uwo ariwe none. Asaba abakobwa b'urungano n'abandi gukura amaboko mu mufuka bagakora.

    Umunyamakuru wa intyoza.com amusanze aho akorera Ubudozi muri Koperative BABERWE iherereye mu isantere y'Ubucuruzi ya Karama, Iradukunda amubwira ko guhitamo gukorera muri Koperative aho kujya ku ibaraza, mu masoko cyangwa ngo akodeshe inzu akoreramo ari uko yasanze kuba muri Koperative aribyo birimo inyungu nyinshi.

    Iradukunda Sofia, ni urugero rwiza benshi bakwigiraho. Muganiriye wumva imbaraga iri mu kwigira no kugira ahazaza hafite intego.

    Ati' Kuba muri Koperative bitandukanye no kwikorera ku giti cyawe kuko murahuza, wigiramo byinshi, iyo hari icyo utazi bagenzi bawe bakizi barakwigisha, ntabwo wakwica ikintu kandi mugenzi wawe ahari akizi'. Akomeza asaba bagenzi be baba abato n'abakuru kuva mu bigare bagakura amaboko mu mufuka bagakora, bakiteza imbere, abari mu ngeso mbi bakazivamo.

    Iradukunda, ahamya ko mu gihe kingana n'umwaka amaze akora uyu mwuga amaze kungukiramo byinshi birimo; Inshuti, kumenya neza umwuga ariko kandi ngo n'amafaranga Ababyeyi bamwishyuriye yiga amaze kuyagaruza. Agura amatungo magufi(Ingurube) akazigurisha akunguka, ariko kandi hejuru y'ibyo ngo arimo kwiga Imodoka kuko mu buzima bwe yamye akunda gutwara imodoka kandi byose abikora yiyishyuriye.

    Mu buzima bwe bwa buri munsi, Iradukunda avuga ko ashimishwa no kugira uwo agirira akamaro kuko ubuzima bwamwigishije ko kubaho ari ukubana. Ahamya ko amaze gufasha abana benshi, abishyurira ishuri, ibyo kurya ndetse abadafite inkweto n'imyambaro bamusanze akanezezwa n'uko bamugeraho afite akabafasha kubona ibyo babura bakagana ishuri ntawe ubahutaje.

    Avuga ko muri ubu buzima kwicara nta kintu ukora ubwabyo bimugaza ndetse bigashyira umuntu ahabi kuko kuri we asanga kubaho ubuzima nk'ubwo ariho hava abajya mu bigare bitari byiza, by'abadakora ahubwo baba bashaka gutungwa n'ibyo batavunikiye, abicara bagasaba buri kimwe ababyeyi cyangwa ababarera, abandi bakishora mu ngeso mbi, bakiyambura agaciro nyamara bafite Ubwonko, amaguru n'amaboko bikora neza.

    Iradukunda Sofia, avuga ko ubuzima bwo kubaho afite icyo akora kimwinjiriza bwamwigishije kubaho yiyubaha, bumwigisha Kwigira abaho adasabiriza, atabarizwa mu bigare by'abananiwe gukora, bumwigisha ko gutera imbere biharanirwa kandi ko ikiri icyawe ari icyo waharaniye n'imbaraga zawe zose.

    Abakorera muri iyi Koperative bafite amateka tuzagarukaho.

    Iradukunda, Asaba Abakobwa bagenzi be ndetse n'Abagore muri rusange gukunda gukora cyane ariko kandi by'umwihariko buri wese akagira umwuga kuko ufite umwuga azi neza atawusonzanya, adasabiriza, atandavura, adasuzugurwa na buri wese.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/03/07/35524/

  • Gatsibo: Polisi yataye muri yombi bane mu bitwikiriye ijoro bagatema abaturage – #rwanda #RwOT

    Ku wa 4 Werurwe 2025 abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore bavuze ko baraye batewe n'agatsiko k'abasore batanu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro.

    Abo baturage babwiye BTN ko abo bagizi ba nabi bagendaga bakomeretsa uwo bahuye na we wese.

    Umwe yagize ati 'Bari abantu batanu bafite imitarimba, ibyuma n'imihoro noneho batatu bansanga mu nzu abandi babiri basigara ku irembo. Nabonye bashaka kunyica ngerageza kurwana na bo ariko bankubita inkoni, umwe yahise antema.'

    Undi yagize ati 'Baje umugore wanjye bamukubita inkoni mu musaya, ngerageje kumurwanirira baba bankubise umuhoro mu mutwe ngo nshike intege. Umugore yahize avuza induru barasohoka.'

    Abo bagizi ba nabi bamwe muri bo barabamenye kuko bari bamaze iminsi mike bacumbitse muri uwo mudugudu, igiteye urujijo kikaba ko nta kintu bigeze biba.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yavuze ko urwo rugomo rwaturutse ku businzi ndetse bamwe mu barukoze bakaba batawe muri yombi mu gihe abakomerekejwe bo bajyanwe kwa muganga.

    Yagize ati 'Rwari urugomo rw'abantu basanzwe barwanya abanyerondo n'abaturage. Hari abantu bane bamaze gufatwa bari gukurikiranwa na RIB.'

    SP Twizeyimana kandi yahumurije abo baturage bari bagize ubwoba bakeka ko abo bagizi ba nabi bagaruka.

    Ati 'Turabahumuriza nta cyabaye kidasanzwe ku buryo bagira ubwoba ngo birasubira. Ni urugomo rwatewe n'ubusinzi.'

    Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi bukabije no kunywa ibiyobyabwenge kuko biteza urugomo kandi n'ababifatiwemo batagomba kwihanganirwa kubera guteza umutekano muke.

    Mu Karere ka Gatsibo Polisi yataye muri yombi abagizi ba nabi baherutse kwibasira abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-polisi-yataye-muri-yombi-bane-mu-bitwikiriye-ijoro-bagatema-abaturage

  • Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we w'u Bugereki ku birimo na RDC – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yanyujije kuri X ku wa 07 Werurwe 2025 yakomeje iti 'Baganiriye ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w'ibihugu byombi ndetse n'ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Umubano w'u Rwanda n'u Bugereki urahamye. Impande zombi zifatanya mu nzego zitandukanye ndetse ibi bihugu byombi bigatabarana mu gihe uruhande rumwe ruri mu mage.

    Ubwo Covid 19 yari iri guca ibintu iki gihugu cyo mu Majyepfo y'Uburasirazuba bw'u Burayi cyahaye u Rwanda dose 200.000 z'inkingo zo guhangana n'icyo cyorezo. Icyo gihe hari muri Nzeri 2021 nyuma y'amezi atatu u Bugereki bwongera guha u Rwanda izindi 332.800.

    Uretse mu buvuzi, ibihugu byombi bifatanya no mu nzego nk'ubwikorezi aho mu 2018 u Rwanda n'u Bugereki byasinye amasezerano mu bijyanye na serivisi z'ingendo zo mu kirere.

    Muri Kemana 2024, Ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi zijyanye n'indege, GainJet, cyatangaje ko cyatangiye gukorera ibikorwa byo kugenzura no gusana indege zacyo ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe. Mu buhinzi, Abagereki bihebeye ikawa y'u Rwanda.

    Kugira ngo u Bugereki bwinjire neza muri Afurika, busanga u Rwanda ari yo marembo meza kubera ibyo rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisititiri Nduhungirehe yaganiriye na Gerapetritis nyuma y'umunsi umwe na bwo agiranye ibiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Repubulika ya Tchèque, Jan Lipavský, byagarutse ku kwagura umubano uhuriweho n'ibihugu byombi n'ishusho y'umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

    Ni ibiganiro bibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC intambara ihuriro ry'ingabo z'icyo gihugu rihanganyemo n'umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo, igikomeje nubwo hashyizweho uburyo bwo gukemura ibibazo hisunzwe ibiganiro ariko uruhande rwa RDC rukabikerensa nkana.

    Aho kubyubahiriza iyo nzira y'amahoro, Kinshasa ikomeje kugira uruhare mu bikorwa biheza, ndetse bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abaturage.

    Nk'ubu ubutegetsi bwa RDC bwatangaje ko ibicuruzwa bituruka mu ntara zigaruriwe na M23 bigomba kujya bifatwa nk'aho ari bwo bicyambuka umupaka, ku buryo byitabwaho mu buryo bwihariye bukurikije amategeko agena imipaka.

    Minister @onduhungirehe had a fruitful phone conversation with Giorgos Gerapetritis, Greek Minister of Foreign Affairs. They exchanged on ways to deepen bilateral relations and security situation in the Eastern DRC. pic.twitter.com/qPHObwjnvO

    — Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation (@RwandaMFA) March 7, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yaganiriye-na-mugenzi-we-w-u-bugereki-ku-birimo-na-rdc