Blog

  • Vestine & Dorcas, Tom Close na Bwiza mu bakoz… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Umwe mu bahanzi bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, ni Bwiza washyize hanze indirimbo ‘Hello’ iri mu zigize album ye ’25Shades’ agiye kumurikira abanyarwanda batuye mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe wizihizwa nk'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

    Mu bandi bakoze mu nganzo Massamba Intore, Cyusa Intore na Victor Rutotana bakomeje gusogongeza abanyawanda kuri album zabo, Tom Close wahuje imbaraga na Bull Dogg, Vestine & Dorcas, Bosco Nshut, Jado Sinza & Esther binjiye byeruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza mana nk'itsinda n'abandi.

    Dore urutonde rw'indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:

    1.     Yebo — Vestine & Dorcas

    “>

    2.     Cinema — Tom Close ft Bull Dogg

    “>

    3.     Hello — Bwiza

    “>

    4.     Ndahiriwe — Bosco Nshuti

    “>

    5.     Rwabihana — Massamba Intore

    “>

    6.     Muvumwamata — Cyusa Ibrahim

    “>

    7.     Amatage — Victor Rukotana

    “>

    8.     Imbabazi — Jado Sinza & Esther

    “>

    9.     Hari amashimwe — Auddy Kelly ft Aline Gahongayire

    “>

    10. Sinanirwa — Peace Hozy

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153179/vestine-dorcas-tom-close-na-bwiza-mu-bakoze-mu-nganzo-indirimbo-nshya-za-weekend-video-153179.html

  • Centrafrique yashimiye u Rwanda rwayifashije gukarishya ubumenyi bw'ingabo zayo – #rwanda #RwOT

    Iri shimwe yaritanze kuri uyu wa 7 Werurwe 2025, ubwo abasirikare 438 bahuguwe n'ingabo z'u Rwanda binjiraga ku mugaragaro mu ngabo za Centrafrique.

    Yagize ati 'Mbere na mbere ndashimira Leta y'u Rwanda n'Abanyarwanda mu izina rya Perezida wa Repubulika, Umukuru w'Igihugu, n'ingabo za Repubulika ya Centrafrique.'

    Moloua agaragaje ko ubuhanga abasirikare bashya bagaragarije mu myiyerekano ari igihamya cy'uko batojwe neza kandi ko bazashobora kurinda igihugu cyabo n'abagituye.

    Ati 'Umukuru w'Igihugu ari muri iki cyerekezo kugira ngo abahe ibyangombwa byabafasha mu kazi, bakagarura amahoro n'umutekano mu gihugu. Banteye ishema.'

    Umugaba Mukuru w'ingabo za Centrafrique, Gen. Maj Zéphirin Mamadou, yatangaje ko umutekano wagarutse muri iki gihugu, ariko ko hari hakiri ibisigisigi, aho bamwe bajya guhungabanya ibice runaka, bagakora ubugizi bwa nabi burimo ubujura.

    Gen. Maj Mamadou yagaragaje ko abasirikare bashya ba Centrafrique n'abababanjirije bahawe ubumenyi buhambaye hashingiwe ku bufatanye bw'iki gihugu n'u Rwanda.

    Ati 'Iyo tuvuga amahoro, ni ukubera iyo mpamvu. Ubu rwose dufite abasirikare bahagaze neza. Urabona uru rubyiruko rwinjiye, rwatojwe n'inshuti zacu z'u Rwanda. Wabonye urwego bariho. Ubwo batangiraga amahugurwa, bari abasivili ariko ubu basohotse, urabona umusaruro.'

    Uyu musirikare yasobanuye ko amahugurwa yagiye atangwa mu buryo butandukanye, arimo ay'ibanze ahabwa abasirikare bashya, bagatoranywamo abeza nka 100 cyangwa 150 bajya mu ya ba su-ofisiye.

    Yavuze kandi ko hari abasirikare ba Centrafrique bajya guhabwa imyitozo y'abasirikare kabuhariwe (special forces) mu Rwanda, byose bishingiye kuri ubu bufatanye.

    Ashingiye ku bumenyi abasirikare ba Centrafrique bahabwa, Gen. Maj Mamadou yagaragaje ko nta kabuza bazabasha gutsinda umwanzi wagerageza guhungabanya umutekano wa Centrafrique kuko ari abarwanyi bujuje ibyangombwa.

    Aba basirikare basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu

    U Rwanda rufasha Centrafrique mu gutoza abasirikare bayifasha mu kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano

    uyu muhango wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Camp Kasai

    Ingabo za Centrafrique zitozwa na RDF ibirimo gukoresha intwaro

    Ingabo zatojwe na RDF zifite umutwe wihariye utabara aho rukomeye

    Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, ni we wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango

    Abayobozi b’Ingabo za Centrafrique bashimiwe ku ruhare rwabo mu gutegura abasirikare bazarinda umutekano w’icyo gihugu

    Abasore n’inkumi basoje iyi myitozo bahize gukorera igihugu cyabo

    Abarangije iyi myitozo biganjemo urubyiruko rufite imbaraga zo gukorera igihugu

    Abakobwa 38 bari mu bahawe aya masomo

    Centrafrique yakunze kunyura mu bibazo by’umutekano muke waterwaga n’imitwe itandukanye

    Centrafrique yakunze kunyura mu bibazo by’umutekano muke waterwaga n’imitwe itandukanye

    Abasoje amasomo yabo biteguye gutangira gushyira mu bikorwa ubumenyi bize

    Aba basore n’inkumi biyemeje gukomeza gushyigikira umutekano mu gihugu cyabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/centrafrique-yashimiye-u-rwanda-rwayifashije-gukarishya-ubumenyi-bw-ingabo-zayo

  • Ingengo y'imari yo kugaburirira abanyeshuri ku ishuri yageze kuri miliyari 94 Frw – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 07 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe gufatira ifunguro ku ishuri.

    U Rwanda rwizihizaga imyaka 10 u Rwanda rumaze rufite gahunda yo kugaburirira abanyeshuri ku mashuri aho iyi gahunda yatangiranye n'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, nyuma hakaza kujyaho n'amashuri abanza.

    Ni gahunda yatangiranye ingengo y'imari ya miliyari 4 Frw, uko imyaka igenda ishira amafaranga agenda yiyongera aho mu 2023/2024 yari miliyari 90 Frw.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko abana bahuraga n'imbogamizi zirimo gutura kure y'amashuri, bataha bagiye kurya bagakererwa bigatuma badakurikirana amasomo yabo neza.

    Yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira mu 2014 abanyeshuri batagihura n'izo mbogamizi ndetse ko ahubwo n'abari barataye ishuri kubera iyo mpamvu barigarutsemo.

    Ati 'Iyi gahunda itangira hari abana benshi bari barataye ishuri twabonye bagaruka mu ishuri, ubwo rero binadufasha kugira ngo n'abo bana basubire mu ishuri bashobore kwiga.'

    Akomeza avuga ko iyi gahunda yafashije no mu gutuma abana baza gutangirira ku gihe, kuko ababyeyi mbere babatangizaga batinze kubera ubwoba bw'uko abana bashobora kwicwa n'inzara ku ishuri, kandi ibyo byongera ibyago by'abana bava mu ishuri.

    Umubyeyi witwa Umurerwa Gloria yavuze ko iyi gahunda yaborohereje kuko mbere wasanga bagorwa no gufatanya imirimo ndetse no gukurikirana umwana ngo saa sita aze kugira icyo asanga mu rugo, rimwe na rimwe kikabura.

    Yagize ati ' Kuri iki gihe hari igihe ujya mu mirimo ugataha n'abana bataha, ariko iyo uziko umwana yariye ku ishuri nta mpungenge ugira, rero iyi gahunda ni nziza kandi yatugabanyirije umutwaro'

    Ku rwego rw'igihugu uyu munsi wizihirijwe muri G.S Kigali ndetse hanahembwe ibigo byitwaye neza mu gukoresha ingengo y'imari bihabwa, n'ibyashyize imbaraga mu kwishakamo ibisubizo nko kugira imirima y'imbuto n'imboga n'ibindi.

    Ibigo byitwaye neza ku rwego rw'akarere byahawe asaga ibihumbi 800 Frw, na ho ibyitwaye neza ku rwego rw'intara bihabwa miliyoni 2 Frw.

    Minisitiri w’Uburezi yasangiye n’abanyeshuri bo muri G.S Kigali

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko gahunda yo kugaburirira abanyeshuri ku ishuri yafashije abana bavuye mu ishuri kurisubiramo

    Abitabiriye umunsi wahariwe kugaburirira abana ku ishuri basusurukijwe n’itorero ry’abanyeshuri biga muri Lycée de Kigali

    Abayobozi n’abanyeshuri bateye ibiti by’imbuto

    Abanyeshuri bahawe indyo yuzuye irimo imboga, amata n’imbuto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengo-y-imari-yo-kugaburirira-abanyeshuri-ku-ishuri-yageze-kuri-miliyari-94

  • Umwihariko wa PowerM Ltd, uruganda rw'u Rwanda rwa mbere mu Karere rutunganya coltan na gasegereti hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho – #rwanda #RwOT

    Ayo mabuye y'agaciro acukurwa n'Ikigo cya PowerM Ltd. Coltan icukurwa aha yoherezwa gutunganywa mu ruganda rwa PowerX Ltd mu gihe gasegereti yo yoherezwa mu ruganda rwa LuNa Smelter Ltd ruherereye mu Mujyi wa Kigali gutunganywa.

    PowerM Ltd icukura ikanatunganya amabuye y'agaciro ku rwego rw'ibanze na PowerX Ltd itunganya coltan ikavanwamo ifu ya tantalum ni ibigo by'Ikigo cy'ishoramari mu bijyanye n'amabuye y'agaciro kizwi nka 'Power Resources International Ltd.'

    Kugira ngo PowerM Ltd itangire gucukura aya mabuye y'agaciro muri iki gice cya Ngororero, yabanje gukora ubushakashatsi bw'imyaka ine, harebwa n'urugero iriho n'ubudasa bwayo ugereranyije n'ahandi.

    Mu gice kingana na metero 600 yabonyemo amabuye y'agaciro atandukanye ashobora gucukurwa kugeza mu myaka 16 iri imbere, iramutse icukuwe mu buryo bugezweho, icyakora ubuyobozi bwa PowerM Ltd bukagaragaza ko muri ibi bice hasanzwemo amabuye menshi cyane.

    Mu 2018 yahise itangira imirimo ariko mu buryo bugezweho bukoresha imashini nyinshi cyane kurusha umubare w'abantu, aho mu bindi birombe usangamo abakozi babarirwa mu bihumbi, PowerM Ltd yo ifite abakozi 185 bakora mu byiciro bine, kuko uruganda rukora amasaha 24 ku yandi.

    Iki kigo gicukura amabuye y'agaciro mu buryo butinjira mu musozi cyane nka bimwe byo gukora ubuvumo, ahubwo yo ibanza gukuraho 'couche' y'itaka ryo hejuru y'ahabonetse amabuye, hanyuma yagera ku itaka ry'ingwa ibamo amabuye y'agaciro, igatangira kuritunganya.

    Muri PowerM Ltd hatunganywa umusenyi uri hagati ya toni 1000 na toni 1200 ku munsi. Basya umucanga kugeza ku ngano ya milimetero ebyiri kugira ngo ibuye ry'agaciro ryitandukanye n'imyanda cyangwa andi mabuye.

    Iyo nzira ni na yo ivamo ibilo 800 bya gasegereti na coltan ku munsi, imibare ishobora kwiyongera ikagera kuri toni 1,5.

    Mu bilo 800 by'ayo mabuye yombi, ibigera kuri 480 bingana na 60% biba ari ibya coltan mu gihe ibilo 320 biba ari ibya gasegereti, bingana na 40% by'umusaruro uhaboneka buri munsi.

    Coltan y'i Rukaragata itunganyirizwa aho icukurirwa kugeza byibuze ku rugero rwa 30% kusubiza hejuru. Gutunganywa bivugwa aha ni ugukuramo indi myanda cyangwa andi mabuye aba ari kumwe n'aya avamo tantalum.

    Iyo imaze gutunganywa kuri urwo rugero yoherezwa i Bugesera ahari uruganda rwa PowerX Ltd rutunganya iyo coltan ikavanwamo ifu ya tantalum. Ni uruganda rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 20$ rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.

    Urwo ruganda kandi ruyitandukanya n'indi fu izwi nka Niobium.

    Tantalum ikoreshwa cyane mu gukora ibizwi nk'ibitanda (motherboards) by'ibyuma by'ikoranabuhanga nka mudasobwa, televiziyo, radiyo, telefone n'ibindi. Niobium yo ikoreshwa mu igihe bakora moteri z'indege n'imashini zo kwa muganga zizwi nka MRI.

    Ikilo cya coltan itunganyijwe ku rwego rwa 30% kigura 90$, icyakora ikabarwa mu buryo butandukanye.

    Ni ukuvuga ngo coltan iba itunganyijwe ku rugero rwa 1% igura 2,9$, ukoze imibare ukabona ko iri ku rwego rwa 30% ikilo kimwe kigura hafi 90$, yagezwa kuri PowerX Ltd imaze kubyazwamo tantalum, ikiguzi kikikuba kabiri. Gusa coltan yemerwa kugurwa iyo byibuze itunganyijwe kugeza kuri 20%.

    Aha ni ho Rusizana David ushinzwe imirimo yo gutunganya amabuye y'agaciro kuva akimara gucukurwa kugeza ahinduwemo icyuma muri PowerM Ltd, ahera avuga ko coltan yo mu Rwanda iba ifite agaciro kurusha izindi ku isoko mpuzamahanga.

    Ati 'Ubwiza bwa coltan y'u Rwanda buturuka ku mpamvu ebyiri zirimo ko amabuye yacu atagira imyanda myinshi nyuma yo kuyoza ugereranyije n'andi yo mu mahanga. Indi mpamvu ikaba uburyo bwa kinyamwuga tuyatunganyamo. Abenshi usanga boza mu buryo biboneye. Twe dusya umucanga kugera kuri milimeteri ebyiri, ibituma ya mabuye yandi atandukana na coltan ya nyayo. Ya myanda yose iba yakuweho tugasigarana ibuye ry'agaciro ryacu.'

    Impamvu coltan yo mu Rwanda itunganyirizwa aho icukurirwa kugera ku kigero cy'umwimerere ya 30% ntigere ku 100%, ni uko iba iri kumwe n'andi mabuye, nka Niobium, Ubutare n'andi mabuye, icyakora agera ku moko 10 PowerM Ltd iri guteganya uburyo n'ayo yajya abyazwa umusaruro aho gufatwa nk'imyanda.

    Mu bakozi 185 hafi 99% ni Abanyarwanda noneho 80% bakaba abo mu bice bya Ngororero. Abo barimo Yankurije Betty umaze imyaka irindwi akora mu birombe bya Rukaragata.

    Uyu mubyeyi w'abana batanu ubwo twamusangaga ari gukora ku mashini itandukanya amabuye y'agaciro n'ibifatwa nk'imyanda yagize ati 'Mu myaka irindwi nageze kuri byinshi. Mbere nta mafaranga nagiraga. Ubu nishyurira abana ishuri, nubatse inzu, naguze inka ebyiri, isambu y'ibihumbi 600 Frw n'ibindi byinshi.'

    Umuyobozi w'Ishami rya RMB rishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubugenzuzi bwayo, Nsengumuremyi Donat, yavuze ko hafi 80% by'ibice byo mu Rwanda byose bibarizwamo coltan kuko igihugu giherereye rwagati mu gice cya Kibara Belt kikungahaye kuri ayo mabuye.

    Ati 'Dufite coltan ku bwinshi ndetse ikagira umwihariko wo kuba nziza kurusha izindi. Amabuye ya coltan na gasegereti usanga acukurwa ahantu kenshi mu Rwanda ku gipimo cya 80%.'

    Imibare ya RMB igaragaza ko amabuye y'agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z'Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%.

    Amabuye ya Gasegereti yagurishijwe mu Ukwakira 2023 yari ibilo 431.035 bifite agaciro ka 6.487.192$, mu Ugushyingo hagurishwa ibilo 416.231 ku 6.274.000$ mu gihe mu Ukuboza 2023 hagurishijwe gasegereti ingana n'ibilo 446.342 byinjije 6.923.495$.

    Umusaruro wa Colta mu Ukwakira 2023 wari ibilo 159.297 byinjirije u Rwanda 6.907.161$, na ho mu Ugushyingo aya mabuye yageze ku bilo 128.887 yinjiza 5.364.535$ mu gihe mu Ukuboza 2023, umusaruro wayo wiyongereye cyane kuko hoherejwe hanze ibilo 180.393 byinjije 6.630.391$.

    Ikamyo itunda umucanga urimo amabuye y’agaciro iwujyanye aho usererwa

    Umuyobozi Mukuru wa Power Resources International Ltd, Ray Power, asobanurira abasuye PowerM Ltd ibyo bakora

    Uyu mucanga ni wo uba urimo amabuye y’agaciro ya coltan, gasegereti, ubutare n’andi. Barawusya kugeza ku kigero cya milimetero ebyiri

    PowerM Ltd icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero ntabwo yo ijya munda y’Isi

    Mu birombe bya Rukaragata habarizwa coltan na gasegereti nyinshi cyane

    Iyo urebera kure uruganda rwa PowerM Ltd rucukura gasegereti na coltan mu Karere ka Ngororero

    Uruganda rwa PowerM Ltd rucukura gasegereti na coltan mu Karere ka Ngororero, rufite imashini nyinshi cyane ku buryo umubare w’abakozi ari bake

    Usanga imashini ari zo zikora imirimo myinshi ugereranyije n’abantu

    Uruganda rutunganya amabuye y’agaciro rwa PowerM Ltd ni rwo rwa mbere mu Karere rukora iyo mirimo rwifashishije ikoranabuhanga rihezweho

    Uyu mucanga wuzuyemo amabuye y’agaciro atandukanye arimo na coltan na gasegereti

    Buri munsi PowerM Ltd itunganya umusenyi urenga toni 1000

    Buri munsi PowerM Ltd icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero, itunganya ibilo biri hagati ya 800 na 1500 bya gasegereti na coltan

    Ahatandukanyirizwa imyanda n’amabuye y’agaciro. Ayo yirabura ni yo mabuye y’agaciro

    PowerM Ltd igira abakozi barenga 180 bakora mu byiciro bine

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-wa-powerm-ltd-uruganda-rw-u-rwanda-rwa-mbere-mu-karere-rutunganya

  • I Nyaruguru haje uburyo bushya bwo gukwirakwiza inka ku baturage benshi vuba – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwatangiye mu 2023 aho abaturage bo mu Murenge wa Ruramba bagurirwa mu nka zihaka, bakazorora, zamara kubyara, nyuma y'amezi atandatu bagahita batanga imbyeyi ku wundi muturage, maze undi agasigarana inyana bityo, bigakomeza uko.

    Bamwe mu bagezweho n'iyi gahunda, babwiye IGIHE ko bwabaye uburyo bwiza bwihutishije gahunda yo korozanya, kuko uhawe imbyeyi ayitaho ngo imuhe amata, kandi akanita ku nyana ibyaye kuko iba izaba iye vuba.

    Myasiro Anastase wo mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Rugogwe, mu Mudugudu wa Rugusa, akaba umwe mu ba mbere bagabiwe, yavuze ko yahawe inka mu 2023 ihaka, maze ntiyatinda kubyara itangira kumuha amata n'umuryango we.

    Bidatinze mu gihe kiri munsi y'umwaka, Myasiro yahise atanga imbyeyi kuri mugenzi we witwa Dusabimana Donatha utari woroye, none ubu na we yamaze kumubyarira akuraho inyana ye na we atanga nyina ku wundi muturage wa gatatu.

    Mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ubu ya nka yahawe Myasiro, igeze mu miryango itatu, kuko nyuma yo kuva Kwa Myasiro na Dusabimana, yatashye kwa Ntirandekura Alexis, kandi bidatinze na we izaba imubyariye.

    Umuyobozi wa EAR Rugote, Pasiteri Habananeza Félicien, yavuze ko iyi gahunda yaje nk'agashya kanyuze bose, ko nubwo ari umupasiteri ariko ari n'umuganga w'amatungo, ibyatumye akunda gukurikiranira ibibazo byagiye bigaragara muri Girinka, ari na bwo batekereje uko byakemuka.

    Ati ''Uyu munsi duha umuturage inka nkuru, ndetse hari n'abo zigeraho zikamwa, akayitaho igihe gito na we ikaba iramubyariye.'

    Pst Habananeza, yakomeje avuga ko mu nka 17 boroje abaturage mu 2023 ku bufatanye na Compassion International Rwanda, ubu zimaze kuba 47 mu gihe kitari kinini.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko mu gukomeza gukwirakwiza mu karere hose, ubu uburyo bifuza ko bwakoreshwa na bose bigafasha mu kwihutisha gahunda ya Girinka.

    Ati 'Ni uburyo butuma ufite inka wese ayifata neza kuko buri wese aba afitanye isano ya hafi na yo. Yaba nyina uyifata neza ngo ibone uko yonsa inyana uzasigarana, ndetse yamara kugenda, ugasigara wita ku yo usigaranye kuko iba ari iyawe ukeneye ko ikura vuba.'

    Kugeza ubu, mu Karere ka Nyaruguru harabarurwa inka 45.824 zirimo 11.952 zatanzwe muri gahunda ya Girinka.

    Umuyobozi wa EAR Rugote, Pasiteri Habananeza Félicien, yavuze ko iyi gahunda ituma umworozi wese aryoherwa n’inka ye kuko atangira kubona inyungu kare, aho hari n’abazihabwa zigikamwa

    Dusabimana Donatha yazituriye Ntirandekura Alexis inka nkuruv(y’umukara) nyuma yo kumubyarira yaranabyariye Myasiro Anastase mbere

    Inka zihabwa abaturage ziba ari nkuru mu gihe gito zikaba zirababyariye bagatanga nyina bagasigarana izazo

    Iyi gahunda yaje yaciye uburiganya bwajyaga buba muri gahunda ya Girinka bwo gutanga inka ntoya cyane zacuzwe amata zigatangwa ari ukuzikuraho

    Meya wa Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, agira inama n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere kuyoboka ubu buryo kuko bwihutisha ikwirakwira ry’inka mu baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-nyaruguru-haje-uburyo-bushya-bwo-gukwirakwiza-inka-ku-baturage-benshi-vuba

  • Brig Gen Rwivanga yavuze ku mutekano w'u Rwanda, RDF muri Centrafrique na Mozambique: Ikiganiro cyihariye (Video) – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku butumwa bw'Ingabo z'u Rwanda muri Centrafrique yaba ingabo ziri mu butumwa bwa Loni, Minusca n'iziri mu butumwa bushingiye ku masezerano y'ibihugu byombi.

    Mu myaka 30 ishize, ingingo y'umutekano mu Rwanda ntishidikanywaho kuko rusagurira n'amahanga. Ingabo z'u Rwanda zifatiye runini umutekano wa Centrafrique na Mozambique, ndetse ibihumbi by'abasirikare muri ibi ibihugu bari gutozwa kugira ngo bazashobore kwirindira igihugu mu bihe bizaza.

    Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique bwatangiye mu 2014, burimo ingabo zo mu bihugu bitandukanye ariko iz'u Rwanda zahawe inshingano zikomeye zo kurinda Umukuru w'Igihugu na Madamu we, n'ibikorwa remezo bikomeye birimo Umurwa Mukuru Bangui n'ikibuga cy'indege.

    Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabivuye imuzi, anahishura ko mu minsi mike, abasirikare batojwe na RDF muri Mozambique barenga 600 bazasoza amasomo.

    IGIHE: Mwasuye Ingabo z'u Rwanda ziri mu bice bitandukanye muri Centrafrique, yaba iziri mu butumwa bwa Loni; mwasanze umwuka wifashe gute?

    Brig Gen Ronald Rwivanga: Umwuka wifashe neza cyane. Twazanywe n'ibintu bibiri, icya mbere ni ugusura ingabo za Loni, Minusca, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni, ubwo bikajyana no gusura iziri mu butumwa bushingiye ku masezerano hagati y'ibihugu.

    Icya kabiri, twaje mu birori byo gusoza amasomo y'Ingabo za Centrafrique duhugura.

    Tumaze guhugura ibyiciro bitatu by'Ingabo za Centrafrique. Ingabo zacu twazisuye ahantu hatandukanye, harimo ahitwa Bria, Bossembélé, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yoherejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gutanga ubutumwa ku basirikare.

    Bwari ubutumwa bugamije iki?

    Kubashimira ku kazi keza bakora mu kurinda umutekano mu gihugu cyose, ahantu hose bahawe akazi ko kurinda, ko bagakora neza kandi nk'uko mwagiye mubyumva, abayobozi b'Ingabo, bashimira Ingabo akazi bakora, babahaye ibice bitandukanye, imihanda hagati ya Bangui na Douala muri Cameroon n'umuhanda ugana Sudani, iyo mihanda yose barayirinda, n'abaturage mu bice bitandukanye bavuga ko ingabo zacu zikora akazi nk'uko bikwiye.

    Icya kabiri, yababwiye ko mu Rwanda hari umutekano wuzuye, bakwiye gukomeza akazi kabo badafite impungenge.

    Ikindi cyatuzanye gikomeye cyane ni ugusoza amasomo y'Ingabo za Centrafrique, ibirori byo gusoza amasomo byabaye uyu munsi byari iby'abasirikare 438 byiyongera ku bandi 1250 mu byiciro bibiri, iki ni icyiciro cya gatatu tumaze guhugura twubaka umutwe utabara aho rukomeye.

    Uwo mutwe uzajya ukora gute? Muzawufasha iki?

    Uwo mutwe twarawubatse mu buryo buhambaye, ufite ubumenyi buhagije kugira ngo ejo n'ejobundi nidufata icyemezo cyo kuvanaho ingabo zo mu mujyi wa Bangui, ziriya ngabo zaje mu 2020, bazabe bafite ubushobozi bwo kurinda umujyi no gufasha ingabo ziri mu bindi bice bitandukanye.

    Uyu mutwe rero ufite ubumenyi buhagije. Dusigaje ibyiciro nka bibiri mbere y'uko uwo mutwe wuzura.

    Nyuma y'ibyiciro bibiri musigaje, hazakurikiraho iki?

    Ubwo imyitozo irakomeza, ni gahunda zizafatwa ariko uwo mutwe uzaba wuzuye, utangire inshingano zawo, birashoboka ko tuzafatanya mu kazi tubahugura, n'ubu uwo mutwe uri ahantu hamwe, uri gukora akazi nk'uko bikwiye.

    Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni n'izikorera ku masezerano hagati y'ibihugu, zikorana gute?

    Ingabo za Loni zishinzwe umutekano w'abaturage, kurinda abakozi ba Loni, kurinda umukuru w'igihugu n'abayobozi bandi, ubwo ni Ingabo na Polisi bari mu butumwa bwa Loni n'ibindi bikorwaremezo birimo nk'Ikibuga cy'Indege.

    Ingabo zindi zo zaje ku bufatanye bw'ibihugu mu 2020, zaje zitanga umusada igihe habaye igitero cya Bozizé. Perezida Bozizé afatanyije n'abandi barwanya ubutegetsi bw'igihugu, bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida watowe n'abaturage, Perezida asaba Perezida wacu kumufasha kugira ngo ahagarike icyo gitero.

    Twarabikoze, twohereje ibyo twita 'battle groups', zihagarika ibyo bitero, tumaze kubihagarika twarinze umujyi wa Bangui ari nako kazi bashinzwe ariko dufata na gahunda yo gutoza Ingabo za Centrafrique kugira ngo zigere ku bushobozi bukenewe.

    Ibyo turimo ni cyo cyiciro cya nyuma mu butumwa ubwo aribwo bwose, kugira ngo usigire abenegihugu ubushobozi bwo kwirinda mu gihe mufashe icyemezo cyo gutaha.

    Wabonye abasoje amasomo uyu munsi, nk'umusirikare, icyizere ubafitiye ugishingira kuki?

    Hari ibintu nka bitatu bya ngombwa, icya mbere ni ikinyabupfura cy'abasirikare. Mu bintu tubatoza, mu bintu tubabwira, ntacyo bimaze kuba ufite ubumenyi bwo kurasa neza no gukora akazi ka gisirikare udafite ikinyabupfura, ibyo rero ni ibintu tubabwira buri munsi kuko turabizi ko ingabo zose zitsindwa, zitsindwa kubera ikinyabupfura, imyifatire mibi.

    Birumvikana n'ubumenyi burakenewe ariko byose bishingira ku buyobozi bwiza n'ikinyabupfura. Icyo dukora rero ni ukugira ngo uwo muco wo gukorana ikinyabupfura tuwubatoze.

    Usibye muri Centrafrique, Ingabo z'u Rwanda ziri no muri Mozambique. Ho byifashe gute?

    Byifashe neza cyane. Niba mwibuka ingabo zacu bazongereye umubare, dufata ibice Ingabo za SADC zari zirimo ahantu hitwa Macomia, ubusanzwe twari dufite uturere tubiri gusa, Palma na Mocimboa da Praia, ariko umuyobozi w'igihugu kubera icyizere yari adufitiye, adusaba ko tujya n'ahandi.

    SAMIM ivuye ahitwa Macomia, umwanzi yari akiriyo, yari ahantu hitwa Katupa, mu ishyamba rimeze nka Nyungwe, dukora ibikorwa byinshi, turahamuvana, dukora n'ibindi ku nkengero z'amazi, tugenda tumuvana mu birindiro bye, ubu twavuga ko hatekanye usibye insanganya nto nazo tugerageza gukemura umunsi ku wundi.

    Ubwo igikurikiyeho ni ikihe muri Cabo Delgado?

    Tugeze ku rwego rwo kuvugurura inzego z'umutekano, guhugura ingabo za Mozambique. Icyiciro cya mbere cy'abasirikare bagera kuri 600 kizasoza amasomo ahitwa Nacala, mu minsi iri imbere tuzajyayo gusoza amasomo y'icyo cyiciro cya mbere cy'abasirikare bahuguwe n'u Rwanda. Ndumva naho tugeze ahantu hashimishije.

    Mu butumwa mwahaye Ingabo harimo ubutumwa bw'uko u Rwanda rutekanye. Hashize iminsi hari urusaku mu baturanyi, ndavuga muri Congo no mu Burundi, Abanyarwanda mwababwira iki ?

    Twabizeza ko umutekano mu Rwanda ari wose, imipaka irinzwe neza cyane. Ikibazo aho cyari kiri ku mipaka cyarakemutse, ngira ngo murabizi ko aho M23 yafashe, kuva igihe yahafashe ntabwo turongera kugira ikibazo ku mupaka wacu, bivuze ngo umutekano urahari. Ingabo zacu aho ziri hose zirimo gukora akazi nk'uko bikwiye, zirarinda ubusugire bw'igihugu, imipaka y'igihugu, akazi karakomeza nk'uko bisanzwe, ari nabwo butumwa twatangaga aha kugira ngo ingabo zumve ko u Rwanda rutekanye.

    Abantu bakwiriye kuryama bagasinzira, biriya bivugwa ntacyo bivuze. N'abavuze ibya mbere ngira ngo murabizi uko byagenze, ntacyo bageraho.

    Brig Gen Ronald Rwivanga yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari nta makemwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-rwivanga-yavuze-ku-mutekano-w-u-rwanda-rdf-muri-centrafrique-na

  • U Burusiya bwarashe Misile 70 muri Ukraine, ibikorwaremezo by'Ingufu z'amashanyarazi birangirika bikomeye #rwanda #RwOT

    Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko ingabo z'u Burusiya zagabye ibitero bikomeye byifashishije misile hamwe n'utudege tutagira abapilote (drones), bigateza iyangirika ry'ibikorwaremezo bitandukanye by'igihugu.

    Nk'uko Zelensky yabisobanuye, ibitero byibasiye cyane ibikorwaremezo by'ingufu na gaz, aho misile zirenga 70 zoherejwe muri Ukraine, ndetse u Burusiya bukaba bwarakoresheje drones hafi 200.

    Ibi bitero byateje igihombo kinini, cyane cyane mu duce twa Kharkiv, Kyiv na Lviv, aho ibikorwa remezo byangiritse bikomeye.

    Perezida wa Ukraine yavuze ko ibi bitero byashegeshe abaturage kuko zimwe muri izo misile zagwiriye inzu z'abaturage, harimo imwe mu mujyi wa Kharkiv, aho hari abantu bakomerekeye.

    Ibikorwa by'ubutabazi birakomeje mu gucungura abantu bagwiriwe n'ibyaguye no gusana ibyangiritse.

    Ibitero by'Uburusiya byiyongereye mu mezi ashize, aho Ukraine ikomeje gusaba inkunga y'igisirikare n'ibikoresho bigezweho kugira ngo yibashe kwirwanaho.

    Zelensky yasabye amahanga gukomeza gutera inkunga Ukraine, cyane cyane mu bijyanye n'ikirere, kugira ngo babashe guhagarika ibitero bikomeje kwibasira igihugu cye.

    Ku ruhande rw'u Burusiya, iki gihugu nticyahise gitangaza byinshi kuri ibi bitero, ariko gisanzwe kivuga ko ibitero byoherezwa muri Ukraine biba bigamije kwangiza ibikorwa bya gisirikare no gucogoza ubushobozi bw'iki gihugu bwo kwihagararaho.

    Intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine ikomeje gukaza umurego, ndetse hakaba hari impungenge ko hashobora kubaho izindi ngaruka zikomeye mu gihe nta bwumvikane bugerwaho hagati y'impande zombi.

    Uku gukaza ibitero bishimangira ko intambara ikomeje gufata indi ntera, bigashyira abaturage ba Ukraine mu kaga ndetse bikabangamira imishinga y'amahanga yo gufasha iki gihugu kongera kwiyubaka.

    Source : https://kasukumedia.com/u-burusiya-bwarashe-misile-70-muri-ukraine-ibikorwaremezo-byingufu-zamashanyarazi-birangirika-bikomeye/

  • Mudara, umuhanzi Nyarwanda uri kugaragaza ikizere mu ruhando rwa muzika abikesha indirimbo ye 'Osiyaa' #rwanda #RwOT

    Mudara ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bari kwitwara neza mu ruhando rwa muzika, cyane cyane abakorera umuziki wabo hanze y'igihugu cy'u Rwanda. Uyu muhanzi, ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki binyuze mu ndirimbo ze zirimo ubutumwa bwimbitse ndetse n'umudiho ugezweho.

    Nyuma y'igihe gito asohoye indirimbo ye nshya yise Osiyaa, iyi ndirimbo ikomeje gukundwa ku mbuga nkoranyambaga, by'umwihariko kuri channel ye ya YouTube, aho abayumvise bakomeje kuyigarukaho, bayivuga imyato.

    Indirimbo Osiyaa ni imwe mu bihangano by'uyu muhanzi byafashwe neza n'abakunzi b'umuziki, aho benshi bishimira uburyo Mudara akomeje kwiyerekana nk'umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye.

    Indirimbo Osiyaa yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, aho abafana benshi bishimiye umwimerere w'iyi ndirimbo.

    Amashusho yayo meza kandi arimo ubuhanga, bigaragaza ko uyu muhanzi afite intego yo gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

    Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bujyanye n'urukundo, ibyishimo, ndetse no guharanira inzozi, bikaba ari ibintu bikora ku mitima y'abakunzi b'umuziki by'umwihariko urubyiruko.

    Uyu muhanzi si mushya mu ruganda rwa muzika, kuko amaze igihe akorana umuziki we nabandi bahanzi bakomeye mu gihugu cy'u Rwanda nubwo zimwe mu ndirimbo yakoranye na Yampano, B Threy zitari zasohoka. Ni umwe mu bahanzi bafite intego yo gukomeza kuzamura injyana ya muzika Nyarwanda no kuyigeza ku rwego rwo hejuru.

    Mudara avuga ko afite byinshi byo gutegura bizafasha gutuma umuziki we ugera kure kurushaho, ndetse agira ati: 'Ndi umuhanzi uharanira gukora ibihangano byiza kandi bifite ubuziranenge. Nizeye ko Abanyarwanda n'abakunzi b'umuziki muri rusange bazakomeza kunshyigikira mu rugendo rwanjye.'

    Indirimbo ye Osiyaa imaze iminsi mike igiye hanze doreko imaze kunyura abamaze kuyumva cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana be bakomeje kuyisangiza abandi, bigaragaza ko imaze kugira igikundiro gikomeye.

    Abasesenguzi b'umuziki bavuga ko Mudara afite amahirwe yo kuzaba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki Nyarwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bitewe n'impano ye n'imbaraga ashyira mu buhanzi bwe.

    Mu myaka yashize, umuziki Nyarwanda wagize iterambere rikomeye, aho abahanzi benshi batangiye kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Mudara, umusore w'umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kwerekana ko afite impano idasanzwe mu ruhando rw'umuziki.

    Mudara, nk'umwe mu bahanzi bakorera muzika yabo hanze y'u Rwanda, ari gutanga icyizere ko injyana Nyarwanda ikomeje gusakara hirya no hino ku Isi.

    Abakunzi b'umuziki barashishikarizwa gukomeza gushyigikira impano z'abahanzi nyarwanda, cyane cyane abakomeje guhesha ishema igihugu cyabo binyuze mu muziki.

    Indirimbo Osiyaa ikomeje gukundwa, kandi bivugwa ko ari imwe mu ndirimbo zizafasha Mudara gukomeza kubaka izina rikomeye mu muziki.

    Mudara ahamya ko afite byinshi ateganyije, harimo no gusohora izindi ndirimbo nshya mu minsi iri imbere, ndetse akemeza ko ateganya gukorana n'abandi bahanzi bazwi kugira ngo akomeze guteza imbere umuziki we. Ku bakunzi b'umuziki, ni igihe cyo gukomeza gukurikirana ibikorwa bye, kuko uyu muhanzi afite intego yo gukomeza kwigaragaza nk'umwe mu bahanzi bazanye impinduka mu muziki Nyarwanda.

    Source : https://kasukumedia.com/mudara-umuhanzi-nyarwanda-uri-kugaragaza-ikizere-mu-muziki-mpuzamahanga/

  • Nta cyo dusigaranye cyo guhomba – Abanya-Gaza… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe intambara imaze amezi 16 ihabura Gaza, abatuye aka gace bavuga ko batagifite icyo batinya ku magambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wababuriye ko “abaturage bose ba Gaza bazapfa” niba imfungwa zitararekurwa. 

    Abaturage bo muri Gaza, baravuga ko nyuma y'intambara imaze igihe kirekire, basigaye ari abantu batagifite icyo baramira kuko ntacyo basigaracye.

    Yasser al-Sharafa, w'imyaka 59, wahoze ari umucuruzi ukomeye, ariko ubu akaba acuruza udukinisho twabana ku muhanda, avuga ko yabuze byose yagize ati: “Nari umucuruzi w'imyenda ukomeye Inzu yanjye y'amagorofa atandatu, imodoka, ubucuruzi bwanjye, byose byarashize. Nta kindi nshigaje,” asobanura ko ibyo yari afite byose byangiritse, kandi nta buryo bwo kongera kubaho ubuzima busanzwe buhari.

    Jamila Mahmoud, w'imyaka 62, avuga ko amagambo ya Trump ashyira gusa igitutu ku baturage ba Gaza kugira ngo bahunge batatanire mu bindi bihugu yagize ati:”Nta muriro, nta internet, nta buryo bwo gutumanaho. Ese koko Gaza ni yo kibazo cy'isi yose?”

    Ayman Abu Dayyeh, w'imyaka 60, na we avuga ko n'ubwo Hamas ikwiye kwemera ubwumvikane kugira ngo intambara ihagarare, ntacyo yizeye ko bizahindura mu by’ukuri yagize ati: “Twabuze abantu 50,000, twatakaje amazu yacu, nta n'umwe udufasha,” asanga ibihugu byose byo ku Isi byarabatereranye nkuko tubikesha Aljazeera.com.

    Wael Abu Ahmed, w'imyaka 75, atangaza ko amagambo ya Trump nta gaciro afite kuri we, kuko abona ko byose byamaze gusenyuka ati: “Twabuze byose, nimutwihorere cyangwa mutwice mwese nta kindi,” agaragaza ko abasigaye muri Gaza barimo kubaho mu buzima butoroshye.

    Gusa, abatuye Gaza bavuga ko batagifitiye icyizere amahanga. Bamwe mu baturage bavuga ko bakomeje kubaho mu buzima bubi, batagifite icyizere cy'iherezo ry'intambara cyangwa ko amahanga azabafasha gukemura ibibazo byabo.

    Yasser al-Sharafa w'imyaka 59, wahoze ari umucuruzi ukomeye, ariko ubu akaba acuruza udukinisho twabana ku muhandaJamila Mahmoud, w'imyaka 62, avuga ko amagambo ya Trump ashyira gusa igitutu ku baturage ba Gaza kugira ngo bahunge Ayman Abu Dayyeh, w'imyaka 60, na we avuga ko n'ubwo Hamas ikwiye kwemera ubwumvikane kugira ngo intambara ihagarare asanga ntakizere gihari ko izahagaragra Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze umuburo avuga ko “abaturage bose ba Gaza bazapfa” Hamas niramuka itarekuye impfungwa igifite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153181/nta-cyo-dusigaranye-cyo-guhomba-abanya-gaza-basubiza-umuburo-wa-perezida-trump-153181.html

  • Umunsi Mpuzamahanga wUmugore usanze abo mu R… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu, uzizihirizwa mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: “Umugore ni uw’agaciro.”

    Ni umwanya wo kuzirikana agaciro k'umugore mu muryango, n'uruhare rwe mu iterambere ry'igihugu, hareberwa hamwe aho abagore bageze, imbogamizi bagihura na zo, n'ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa by'ingenzi Leta y'u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uguteza imbere uburinganire hagati y'abagabo n'abagore. Mu 1995, yashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere uburenganzira bw'abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.

    Imvugo yabaye ingiro kuko ubu abenshi bari mu nzego nkuru za Leta zifata ibyemezo mu miyoborere y'igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse baniteje imbere mu bikorera.

    Mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite yabaye iya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi ugereranyije n'abagabo. Abagore bageze kuri 61,25% mu gihe ku rwego rw'Isi bangana na 26,4%.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere hakurikijwe urutonde ngarukakwezi rwa IPU kuva mu myaka icumi ishize.

    U Rwanda kandi rufite abagize Inteko Ishinga Amategeko bakiri mu rubyiruko. Abagera kuri kimwe cya kabiri mu badepite bari munsi y'imyaka 45 ari na yo iherwaho gusubiza hasi ugereranyije na 29,85% ku rwego rw'Isi.

    Abagore kandi bagize 50% bya guverinoma mu gihe inzego z'ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by'abagore, nk'uko amategeko abiteganya.

    Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 63 y'Umuryango w'Abibumbye muri Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire kuko ari intwaro y'iterambere.

    Imibare igaragaza kandi ko abagore batanga umusanzu wa 30% mu bukungu bwose bw'imbere mu gihugu (GDP). Batinyutse kwihangira imirimo kuko ubu bayobora 42% by'amasosiyete y'ubucuruzi yanditse mu gihugu hose na 58% by'ubucuruzi butanditse nk'uko byerekanywe na Raporo y'Ikigo Mpuzamahanga cy'Imari (International Finance Corporation).

    U Rwanda rwateje imbere uburezi cyane cyane ubw'umwana w'umukobwa ndetse imibare igaragaza ko bitabira ishuri cyane ku kigero cya 98% kurusha abahungu, bo bari ku kigero cya 97%.

    Byongeye kandi, abakobwa bashishikarizwa kwiga amasomo y'ubumenyi, ikoranabuhanga n'imibare mbere yafatwaga nk'agenewe basaza babo b'abahungu kandi abatsinze neza bakabona amahirwe yo gukomeza amashuri yabo muri za Kaminuza zikomeye mu gihugu no hanze yacyo.

    U Rwanda kandi rushimwa ndetse rugafatwa na bimwe mu bihugu nk'ishuri ry'imiyoborere myiza no kwimakaza ihame ry'uburinganire.    

    Impuguke mu by’Uburinganire n’Iterambere, Dr Josephine Mukabera, aherutse kubwira RBA ko umugore yateye imbere kuko yahawe ijambo, arigishwa ndetse ashobora kwiteza imbere.

    Ati: “Umugore wo mu Rwanda mu gihe tugezemo ubona yarateye imbere kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibyo umugore hari yarahejwemo mu burezi, mu kazi no muri politiki.”

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyiramajyambere Belancile, yagaragaje ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ridatuma umugore asuzugura umugabo, ahubwo rifasha mu iterambere rye.

    Ati: “Ni ugukomeza kwigisha, abantu tukabigisha ku buryo n’urubyiruko ruzamuka rubizi. Ahubwo uburinganire ni ukureshya mu mategeko, tugahabwa uburenganzira bungana.”

    Guverinoma y'u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zo guteza imbere umugore yaba mu burezi, ubukungu, imiyoborere n'ibindi.

    Mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwashyizeho ingamba zihamye zo kwimakaza ihame ry’uburinganire. Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by'imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

    Nubwo hari intambwe yatewe mu nzego za Leta, mu bikorera haracyagaragara icyuho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire. Raporo zitandukanye zagaragaje ko abagore bakiri bake mu myanya y’ubuyobozi mu bigo byigenga, bikaba bisaba gushyiraho ingamba zihariye zo guteza imbere ihame ry’uburinganire muri uru rwego.

    Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko uburinganire atari imibare gusa, ahubwo ari ugukuraho imbogamizi zibangamira abageze mu myanya y’ubuyobozi. Ibi bisaba guhindura imyumvire, gukuraho imiziro n’imigenzo mibi byabangamiraga abagore mu iterambere ryabo.

    Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, abagore ibihumbi 3 bakora uyu mwuga bahawe telefoni zigezweho binyuze muri gahunda ya ConnectRwanda. Izi telefoni zizabafasha kubona amakuru akenewe no kunoza imikorere yabo, bikazatuma barushaho gutera imbere no guteza imbere imiryango yabo.

    Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y'umurimo mu Rwanda bwagaragaje ko ubushomeri bwagabanyutse bugera kuri 14,7% mu Ugushyingo 2024, bunagaragaza ko abagabo bari ku isoko ry'umurimo ari 71,9% mu gihe abagore ari 57,1%. Icyuho hagati y'ibitsina byombi ku isoko ry'umurimo ni 14,8%.

    Imibare y'inzego z'umurimo mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, abagore ibihumbi 29 bitabiriye gupiganira imyanya y'imirimo y'akazi muri Leta, ariko 1.574 gusa ni bo bagitsinze, 716 bahita bashyirwa mu myanya, mu gihe abandi 745 bashyizwe ku rutonde rw'abategereje ahaboneka umwanya.

    Magingo aya ntihazwi impamvu zituma abagore batitabira gupiganirwa akazi mu myanya ya Leta, ariko biteganyijwe ko hazakorwa ubushakashatsi buzashyira hanze izi mpamvu.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko mu rwego rwo kwzihiza uyu munsi, mu turere twose tw'igihugu hateganijwe ibikorwa bishimangira uruhare rw'umugore n'umukobwa mu iterambere ry'u Rwanda.

    Ati: 'Mu kwezi kwa Werurwe kose hazakorwa ibikorwa byihutisha impinduka mu guteza imbere umugore n'umukobwa, hakurikijwe gahunda zateguwe.'

    Yakomeje agira ati: 'Dukomeze kandi gusigasira ibyo twagezeho mu guteza imbere uburinganire bw'abagore n'abagabo, twubake umuryango ushoboye kandi utekanye.'

    Nubwo hari byinshi byagezweho mu guteza imbere umugore mu Rwanda, haracyari imbogamizi zigomba gukemurwa. Imyumvire idahwitse ikigaragara mu bice bimwe na bimwe, aho abagore bamwe bafatwa nk’abadashoboye, igomba guhinduka. Gukomeza gushyira imbaraga mu burezi, guha abagore amahirwe angana n’abagabo mu nzego zose, no guharanira ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa hose, ni ingenzi mu rugendo rwo kugera ku buringanire nyabwo.

    Umunsi mpuzamahanga w'Umugore washyizweho n'umuryango w'Abibumbye mu mwaka w'1972. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu 1975. Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe.

    Imibare yo mu ibarura rusange ry'abaturage ryo mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bari 13.246.394. Muri bo 48,5% ni abagabo naho abagore bangana na 51,5%. 

    U Rwanda rugiye kongera kwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153168/umunsi-mpuzamahanga-wumugore-usanze-abo-mu-rwanda-bahagaze-he-153168.html