Blog

  • Abakozi ba Banki ya Kigali bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, basabwa gutinyuka – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, ubwo bizihizaga umunsi Mpuzamahanga w'Umugore bahaye insanganyamatsiko igira iti 'Arashoboye'.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire, yagaragaje ko bahisemo kwizihiza uwo munsi mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwabo mu kuyiteza imbere.

    Ati 'Turizihiza umugore ushoboye, kwa kwihangana, gukora yitanze cyane kandi tukizihiza abagore bose ku Isi ariko cyane cyane abo muri BK kuko baritanga, bagakora amasaha menshi ndetse banafite akazi kenshi no mu ngo zabo nko kwita ku muryango.'

    'Turavuga duti iyi banki kugira ngo ikomeze kuba iya mbere ni uko abagore bitanga kandi bakaba bari imbere. Uyu munsi rero ni ukwishimira ibyo tugezeho nk'abagore n'ibindi bikorwa tugomba guteza imbere.'

    Yavuze ko abagore bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya banki ya Kigali, yemeza kandi ko nayo izakomeza guherekeza abagore mu iterambere.

    Ati 'Nka Banki ya Kigali tumaze gukora byinshi mu guteza imbere umugore mu gihugu. Ntabwo duteza imbere umugore w'umukozi wa banki gusa ahubwo n'uw'umukiliya. Umugore ushaka gushora imari, gucuruza, tubafitiye gahunda zinyuranye zigamije guteza imbere ubucuruzi bwabo by'umwihariko, harimo n'inguzanyo idasaba ingwate nka Kataza na BK n'izindi.'

    Yagaragaje ko kuri ubu umugore ashobora guhabwa inguzanyo y'agera kuri miliyoni 50 Frw muri BK nta ngwate yatswe.

    Yasabye kandi abagore gukomeza gutinyuka no gukora cyane bagamije kugera ku iterambere ryabo n'iry'igihugu muri rusange.

    Ati 'Umugore aho ari hose yigirire icyizere, amenye ko ashoboye ari mu mashuri, ari ugucunga imari uyu munsi umugore arabishoboye. Ingero tubona ni uko amabanki menshi ayoborwa n'abagore. Rero na wa wundi ucyitinya, niyigirire icyizere, yigire kuri aba bakuru babimazemo igihe.'

    Yabasabye kandi guhora baharanira kunguka amakuru, gutinyuka, guharanira guhora biga bagamije kwaguka no gutera imbere.

    Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y'Abagore muri BK, Mutawogora Sarah, yagaragaje ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byari bigamije gushimira abagore bakora muri iyo banki no kongera kubibutsa ko bashoboye.

    Ati 'Twaberekaga ko hari intambwe nyinshi zatewe mu gihugu ndetse no mu kazi kacu, zereka umugore ko ashoboye ariko hari n'ibindi byinshi tugomba gukora kandi bitangirira kuri uwo mugore. Kuri njyewe, kuri murumuna wanjye cyangwa mama wanjye, we ubwe akabanza akabyiyumvamo kandi agashyira ibintu mu bikorwa.'

    Yahishuye ko abagore bakora muri BK batinyurwa no kubona bayoborwa n'Umuyobozi Mukuru w'Umugore kandi ababera icyitegererezo cyo kumva ko bashoboye kandi bishoboka.

    Akaliza Liliane Ashley ukora muri Banki ya Kigali yashimye ko bazirikanwe na banki bakoramo, yemeza ko bibatera imbaraga zo gukora kurushaho.

    Ku rundi ruhande, Nkwihoreze Jacky, yagaragaje ko yishimira kuba muri Banki ya Kigali bimakaza ihame ry'uburinganire ku rugero rwiza kandi ko n'abagore bakoramo bakomeje gutanga umusaruro ukwiye.

    Yabasabye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bahawe nk'abagore no kugaragariza buri wese ko bashoboye kandi bagakora bagamije kunoza umurimo.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire, yagaragaje ko bahisemo kwizihiza uwo munsi mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abagore mu iterambere rya banki

    Buri wese yahitagamo ku ruhuka mu buryo bumunogeye

    Aba bagore bagize umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo

    Nkwihoreze Jacky, yagaragaje ko yishimira kuba muri Banki ya Kigali bimakaza ihame ry'uburinganire ku rugero rwiza

    BK yahisemo guha uyu munsi insanganyamatsiko igira iti Arashoboye, mu gushimangira ubushobozi bw’umugore

    Abagore bari bishimiye ibyo birori

    Ibyishimo byari byose kuri aba babyeyi

    Banyujijeho bacinya akadiho

    Abitabiriye uwo munsi bari bizihiwe

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-banki-ya-kigali-bizihije-umunsi-mpuzamahanga-w-umugore-basabwa

  • Bangui: Ingabo z'u Rwanda zakoranye umuganda n'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni umuganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu, aho Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni cyane izikorera mu Mujyi wa Bangui zifatanyije n'abaturage mu bikorwa by'isuku.

    Ni ingabo zifite ibirindiro hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Bangui, M'poko, muri '5e arrondissement'. Ni zo zicunga umutekano w'Umujyi n'ibindi bikorwaremezo birimo n'Ikibuga cy'Indege.

    Uyu muganda usigaye uba buri wa Gatandatu, ugamije kwinjiza mu baturage umuco wo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, nk'imwe muri gahunda za Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

    Umuyobozi wa 5e arrondissement mu Mujyi wa Bangui, Alain Yemo, yatangaje ko ku itariki 10 Ukuboza 2022 aribwo iyi gahunda yatangijwe ariko ko mbere yaho, ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda umuganda wakorwaga.

    Ati 'Mu bihe bigoye Komine yacu ya Bangui yanyuzemo, twari twatangiye gahunda y'Umuganda, mu myaka ya 2016, ubwo ibintu byari bigoye, dufatanyije n'inshuti zacu z'Abanyarwanda zari mu kigo kiri muri 5e arrondissement, twatangije umuganda mu 2015-2016, gusa ntabwo byamaze igihe kubera umutekano muke wari uhari. Ariko twari twatangiye.'

    Yakomeje avuga ko Perezida Touadéra yaje kubishyira mu bigomba kwitabwaho, mu gusukura umujyi, kurwanya isuri n'indwara zinyuranye. Ni gahunda imaze gutanga umusaruro ufatika.

    Ati ' Hari indwara nyinshi ziterwa n'umwanda, hari isuri, ibidendezi by'amazi, ni gute birwanywa. Turi munsi y'umusozi, amazi yose avuye hejuru ku musozi yangiza byinshi, amasoko, inzira z'amazi n'amazi asanzwe akoreshwa, byose bigatera indwara nyinshi. Kuva twatangira rero, hari impinduka kandi zafashije abaturage ba Centrafrique.'

    Yashimiye abasirikare b'u Rwanda ku bufasha badahwema gusa abaturage, avuga ko ari igikorwa cyiza cy'ubushuti.

    Ati 'Abasirikare b'u Rwanda ni inshuti zacu za buri munsi, ntabwo ari abafatanyabikorwa, ni inshuti . niba uzi igisobabanuro cy'inshuti, inshuti ni iyo mubana mu byishimo n'ibibi. Ingabo z'u Rwanda zaradufashije cyane, dukeneye kwigira ku bunararibonye bwabo.'

    Umuturage witwa Yombo Jean Marie we yagize ati ' Kuri njye biranshimisha kubona ko abanyamahanga bari mu gihugu cyacu, bakora akazi neza kurusha n'abaturage ba Centrafrique, bafite igihugu cyabo ari bagize umuhate wo kudufasha, mu gusukura, mu gukemura ibitagenda neza n'ibindi.'

    Umuganda uba muri Centrafrique ni kimwe mu bikorwa Ingabo z'u Rwanda zifashisha mu kwisanisha n'abaturage aho ziba hose mu butumwa, ku buryo bifasha mu gukemura ibibazo bibangamiye umutekano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bangui-ingabo-z-u-rwanda-zakoranye-umuganda-n-abaturage

  • Ibihumbi by'abagore muri Nigeria bizihije umunsi mpuzamahanga w'abagore mu birori byuzuye ubushake n'ubushishozi #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashize ku wa Gatanu, ibihumbi by'abagore bo muri Nigeria bizihije umunsi Mpuzamahanga w'abagore mu mujyi wa Lagos mu birori byagaragayemo ibyishimo n'ukwiyemeza gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.

    Abitabiriye uwo munsi bari bambaye imyambaro itukura, babyinaga bishimira iterambere ry'umugore, bakazamura banneri zigaragaza intambwe yatewe mu rugamba rwo kuzamura uburinganire.

    Uyu mwaka, insanganyamatsiko y'uyu munsi yari 'Kwihutisha Igikorwa,' ijyanye n'isabukuru y'imyaka 30 Itangazo rya Beijing hamwe na Platform for Action, urwego rukomeye ku Isi rwashyizweho kugira ngo rushimangire uburenganzira bw'umugore mu nzego zitandukanye.

    Uretse ibirori, uyu munsi wari n'umwanya wo gusesengura ibibazo bikibangamiye iterambere ry'abagore, cyane cyane mu bijyanye n'imiyoborere.

    Fabayo Temiloluwa, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, yagaragaje ko muri Nijeriya abagore bagifite imbogamizi zikomeye muri politiki. Yagize ati: 'Sosiyete ikunda guhagarika abagore, igabanya amajwi yabo. Abagore rero bakeneye kurushaho kugira ubushake, kurushaho kumenyeshwa, kurushaho kugira uruhare muri politiki.'

    Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore watangajwe ku mugaragaro n'Umuryango w'Abibumbye mu 1977, ariko inkomoko yawo ishingiye ku rugamba rw'abakozi mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20.

    Muri iyo myaka, abagore benshi batangiye kugaragaza akababaro kabo ku micungire mibi y'umurimo, imishahara mike, n'ubusumbane bw'uburenganzira mu kazi, bikaba byaratumye habaho imyigaragambyo ikomeye hirya no hino ku Isi.

    Muri iki gihe, ibihugu byinshi bikomeje gushyira imbaraga mu gushyigikira iterambere ry'umugore, nubwo hakiri imbogamizi.

    Mu gihugu nka Nigeria, nubwo hari intambwe imaze guterwa mu nzego z'uburezi, ubukungu n'imibereho, haracyari icyuho kinini mu bijyanye n'uburenganzira bwa politiki n'uburyo abagore bahagararirwa mu nzego zifata ibyemezo.

    Ibirori byabaye i Lagos byari ishusho y'ubushake bw'abagore bwo guharanira impinduka, kwibutsa isi ko hakiri urugendo rurerure mu kugera ku buringanire busesuye.

    Ibihumbi by'abagore muri Nigeria bizihije umunsi mpuzamahanga w'abagore mu birori byuzuye ubushake n'ubushishozi.

    Source : https://kasukumedia.com/ibihumbi-byabagore-muri-nigeria-bizihije-umunsi-mpuzamahanga-wabagore-mu-birori-byuzuye-ubushake-nubushishozi/

  • Leta ya DR Congo yemereye miliyoni 5$ ku muntu uzafata abayobozi ba AFC/M23 #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ibihembo bigera kuri miliyoni 5 z'Amadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru cyangwa akagira uruhare mu ifatwa ry'abayobozi bakuru b'umutwe wa AFC/M23. Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w'Ubutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025.

    Abashakishwa barimo Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC, Bertrand Bisimwa uyobora umutwe wa M23, na Gen Maj Sultani Makenga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri M23.

    Aba bayobozi bashinjwa kugira uruhare mu makimbirane akomeje kwibasira uburasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi by'iki gihugu.

    Iri tangazo rije mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kwibasirwa n'intambara hagati y'ingabo za Leta (FARDC) n'umutwe wa M23.

    Leta ya Congo ishinja uyu mutwe gushyigikirwa na leta y'u Rwanda, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.

    Mu bihe byashize, Leta ya Congo yakunze gukoresha uburyo bwo gutanga ibihembo ku muntu wese wagaragaza aho abayobozi b'inyeshyamba baherereye cyangwa akagira uruhare mu ifatwa ryabo.

    Iki cyemezo gishya cyafashwe nyuma y'uko AFC/M23 ikomeje kwagura ibice igenzura, bikabangamira gahunda za leta zo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

    Ni inshuro ya mbere leta ishyiraho ibihembo bifatika ku bayobozi ba AFC/M23 kuva uyu mutwe wongeye kubura imirwano mu 2021. Amakuru avuga ko ubufatanye bw'ibihugu byo mu karere n'imiryango mpuzamahanga bukomeje gushakishwa mu gukemura iki kibazo mu buryo bwa dipolomasi.

    Ni ukubitegereza niba iyi gahunda ya Leta ya RDC izatanga umusaruro mu gufata aba bayobozi cyangwa niba ibikorwa bya gisirikare bizakomeza gufata intera nshya.

    Ubuyobozi bwa AFC/M23 ntibwavuze ku itangazo rya RDC, ariko bwagiye buhakana inshuro nyinshi ibirego by'uko ari umutwe w'iterabwoba, buvuga ko ari ihuriro rirwanira uburenganzira bw'abaturage bo mu burasirazuba bw'igihugu.
    Leta ya Congo ishinja uyu mutwe gushyigikirwa na leta y'u Rwanda, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.

    Source : https://kasukumedia.com/leta-ya-dr-congo-yemereye-miliyoni-5-ku-muntu-uzafata-abayobozi-ba-afc-m23/

  • Nirere Shanel yahishuye uko indirimbo Ngukun… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi myaka ishize ari mu muziki, yaranzwe no gukora indirimbo zafunguye imiryango y’ubuzima bwe nka ‘Ndarota’, ndetse n’izo yagiye ahuriramo n’abahanzi banyuranye. Intangiriro y’umuziki we yabaye mu 1998 ubwo yakoraga indirimbo zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yatangiye umuziki mu gihe mu myaka yari igoye ahanini bitewe n’uko imiryango imwe n’imwe yafataga umuziki nk’ikintu kitatunga umuntu, byatumaga benshi basaba abana babo kwiga cyane aho kwinjira mu muziki.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nirere Shanel yahishuye ko atangira umuziki abo mu muryango we batabyumvaga neza. Ati “Naba mbeshye kandi ntabwo byari byoroshye. Urumva no gutangira uririmba ku ishuri, ndabyibuka nkava nko ku ishuri nkaca ku itorero nkajya kwiga kubyina kinyarwanda, nibyo nakoraga nagera mu rugo bakampana kuko ntabwo babyumvaga.”

    Yavuze ko ababyeyi be bamuhanaga kubera ko bamubwiraga kureka gukora umuziki. Avuga ko ibi byatumye agerageza gucira inzira impano ye, bituma ahimba indirimbo zijyanye no kwibuka mu 1998 ariko umuryango we utabizi kubera ko yashakaga kugaragaza impano ye no kuyibyaza umusaruro.

    Ati “Ku buryo n’indirimbo za mbere zo kwibuka, basanga kuri Televiziyo zagezeyo. Rero, indirimbo za mbere, iwacu babonye nagezeyo.”

    Nirere Shanel yavuze ko nyuma y’umwaka umwe, ubwo ni ukuvuga mu 1999 yongeye gukomeza umuziki ajya gukora indi ndirimbo noneho ari kumwe na Mukuru we. Ati “Icyo gihe byo mu rugo bari babizi.”

    Akomeza ati “Ntabwo byari byoroshye. Nagombaga kwiga nkarangiza amashuri yisumbuye ariko na nyuma y’aho ntabwo baba babyumva.”

    Uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo ‘Complete me’ atekereza ko umuryango we wari ufite impungenge ahanini bitewe n’uko ibikorwa by’ubuhanzi bikunze kuba mu masaha y’ijoro.

    Yavuze ko yakomeje gusohora indirimbo, kugeza ubwo mu 2004 yasohoraga indirimbo ‘Nkunda byahebuje’ iramamara mu buryo bukomeye, cyane cyane igatambuka mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu.

    Yasobanuye ko iyi ndirimbo yabaye nk’idarapo ry’umuziki we, kuko ari nayo yabaye imvano yo gushyigikirwa n’umuryango we.

    Ati “Nsoje amashuri yisumbuye mu 2004 ‘Ngukunda byahebuje’ (Hari hashize imyaka 6 ari mu muziki) isohotse ikajya ihora mu ndirimbo zasabwe kuri Radio Rwanda, mu bukwe bwose irimo, aho ngaho batangiye kumva ko koko ari akazi umuntu yakora nk’akandi.”

    Nirere Shanel yavuze ko uko imyaka yagiye yicuma, yagiye yumva impamvu ahanini yatumaga umuryango we udashaka ko ahita yinjira mu muziki.

    Ati “Nshobora kumva impungenge z’umubyeyi ushobora gutekereza ko umwana we w’umukobwa yahohoterwa, cyangwa se gutwara inda zitateganyijwe.”

    Yavuze ko atangira umuziki, hari ababyeyi bari bagifite imyumvire ishingiye ku kumva ko umwana w’umukobwa azaba ikirara, ariko ko uko imyaka yagiye yicuma ibintu byarahindutse n’ubwo n’ubu iyo mibare ikigaragara.

    Nirere Shanel atekereza ko impano ye ayikura mu muryango we, ashingiye mu kuba Mama we ajya yumva aririmba kandi afite ijwi ryiza, ni mu gihe Se hari bimwe mu bicurangisho by’umuziki yagerageza gucuranga.

    Mu 2008, uyu mugore yashyize hanze Album ye ya mbere yise ‘Ndarota’, mu 2009 akina muri filime ya mbere yitwa 'Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away)' yamufashije kwegukana igikombe.

    Iyi filime yo mu 2008 niyo yamuhesheje gutwara igihembo cy'umukinnyi wa filime witwaye neza mu 2009 mu iserukiramuco 'Thessaloniki International Film Festival' yabereye mu Bugereki 'Greece'.

    Yaje no kwitabira iserukiramuco ryo muri 'Slovakia' ryitwaga Bratislava International Film Festival. Muri 2010 yagiye n'iryo muri Kenya ryiswe 'Kenya International Film Festival'.

    Nirere yavuze ko rwari urugendo rutoroshye byatumye ashyira imbaraga mu gutyaza ubumenyi, ndetse aza kubona amahirwe yo kwiga mu Bufaransa ibijyanye n’umuziki ku ishuri rya CESMD (Le Centre d'études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).

    Nirere avuga ko yakomeje urugendo rwe, ndetse yize mu mashuri anyuranye arimo ayo mu Mujyi wa Paris. Ubwo yari mu Bufaransa niho yakomereje ubushuti n’umukunzi we Guillaume baje kurushinga, ku wa 2 Kanama 2014.

    Asoje amasomo ye, yitaye cyane ku gukora umuziki wubakiye ku bumwe no gusakaza amahoro. Biza no gutuma atangiza ubukangurambaga yise ‘Araho’, aho ibivuyemo bigera ku muryango witwa ‘Our Past’.

    Nirere Shanel yatangaje ko yinjiye mu muziki umuryango we utabizi, batungurwa no kumumva mu bitangazamakuru 

    Nirere yavuze ko indirimbo 'Nkukunda byaheguje' yafunguye amarembo y'umuziki we, bituma n'umuryango we ubona ko umuziki ari akazi nk'akandi

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NIRERE SHANEL

    “> 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'NGUKUNDA'BYAHEBUJE' YA NIRERE SHANEL

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU COMPLETE ME’ YA NIRERE SHANEL

    “>

    VIDEO: Melvin Pro- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153193/nirere-shanel-yahishuye-uko-indirimbo-ngukunda-byahebuje-yatumye-umuryango-we-umwizera-vid-153193.html

  • Burera: Equity Bank Rwanda yoroje abagore batishoboye ingurube – #rwanda #RwOT

    Abagore 10 bahawe izi ngurube ni abasoje amahugurwa yo kwiteza imbere, yatanzwe na Love Gates Organization, umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere abaturage cyane cyane abagore. Batoranyijwe mu bagera kuri 412 bahuguwe muri rusange.

    Umuyobozi w'ishami ry'ishoramari n'imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce, yavuze ko batanze iyi nkunga kuko bashyira imbere ibijyanye no gufasha abagore.

    Ati 'Ibihugu byose dukoreramo, Equity Bank yasobanukiwe ko intego yayo ya mbere atari ugutanga amafaranga gusa cyangwa guteza imbere ubukungu, ahubwo ko igomba kugira icyo ihindura mu gihugu n'akarere ikoreramo.''

    Loyce yavuze ko Equity Bank Rwanda yatangije icyitwa 'social impact', nk'ishami rikorerwamo ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho y'abari n'abategarugori ndetse n'urubyiruko.

    Ati 'Muri iryo shami ni ho twatangiriye ubufatanye n'ibigo bitandukanye birimo na Love Gates Organization, ibigo n'inzego za Leta, abikorera n'imiryango itegamiye kuri leta, tugamije kureba icyo twahindura mu buzima bw'abatuye mu Karere ka Burera.''

    Yavuze ko bishimiye isozwa ry'amahugurwa y'abagore bagera kuri 412 mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, kandi ko bateganya guhugura abandi 4500 baturutse mu mirenge iherereye muri aka Karere, ariko ibikorwa bya Equity bikaba bizakomereza no mu tundi turere.

    Bimwe mu bikorwa Equity Bank yashyizemo imbaraga birimo ubuhinzi n'ubworozi, aho yegera abadasobanukiwe byinshi ku ishoramari ikabahugura, bagasobanukirwa iteguramushinga no kwagura iterambere, bakigishwa kwizigamira, ndetse bagafashwa kubona inguzanyo.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yabwiye abari n'abategarugori ko bakwiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo bazirikana ibyo bagezeho.

    Ati 'Amahugurwa twabonye tuyabyaze umusaruro, hagaragare impinduka mu kwiteza imbere, n'abatabashije guhugurwa tuzabasangize ubwo bumenyi.''

    'Ingurube ni itungo ryororoka vuba. Birasaba ko muzifata neza, uko uyifashe neza niko ikungukira ukoroza n'abandi. Ndifuza ko mu gihe cya vuba mwakoroza bagenzi banyu.''

    Guverineri Mugabowagahunde yashimye Equity Bank n'umuryango Love Gates, batekereje guhugura abaturage no kuboroza ingurube, kuko biri mu cyerekezo cy'Igihugu cyo kubavana mu bukene.

    Umuvugizi wa Love Gates Organization yatanze aya mahugurwa, Bahufite Eduard, yavuze ko 'Uyu ni umuryango ukorana na RDB mu kubyaza umusaruro amafaranga ava mu bukerarugendo, no kuzamura imibereho myiza y'abaturage cyane cyane abagore n'urubyiruko. Iyi gahunda yatangiye mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 kugeza uyu munsi dukorana n'abarimo Equity Bank'.

    Equity Bank Rwanda yateguye iki gikorwa mu gushyigikira abagore

    Equity Bank Rwanda yoroje abagore batishoboye ingurube

    Guverineri Mugabowagahunde yashimye Equity Bank n'umuryango Love Gates, batekereje guhugura abaturage no kuboroza ingurube

    Bahufite Eduard ukorera umuryango Love Gates yashimiye Equity Bank Rwanda bakorana by hafi

    Umuyobozi w'ishami ry'ishoramari n'imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce, yavuze ko batanze iyi nkunga kuko bashyira imbere ibijyanye no gufasha abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-equity-bank-rwanda-yoroje-abagore-batishoboye-ingurube

  • Inshingano zabo zarenze izo kubyarira igihugu amaboko – #rwanda #RwOT

    Kubera imiterere y'Isi mu bihe byashize, imyuga myinshi yaharirwaga abagabo bigasa nk'itegeko ko ari bo ibereye, bagomba kuyikora bagashaka ibitunga umuryango; abagore bagafatwa nk'abo gukora uturimo two mu rugo, uruhare rwabo rukagarukira mu gukora isuku, kubyara no kurera abana.

    N'ubwo ari imirimo nayo itoroshye isaba imbaraga nyinshi, yafatwaga nk'aho ntacyo ivuze, aho kugira ngo abagore babyubahirwe, ahubwo bagafatwa nk'aho badashoboye ndetse bagasuzugurwa.

    Ni ibyo kwishimira ko iyi myumvire yagiye ihinduka, Isi iharanira guca ivangura rishingiye ku gitsina, hakurwaho guca urubanza ku bushobozi bw'umuntu hashingiwe ku gitsina bitewe n'imbaraga abagore ubwabo bagiye bagaragaza, bashimangira ko nabo bashoboye, bakuraho urukuta n'imyumvire yabazitiraga, bazamuka mu myanya y'imirimo ikomeye, bagaragaza umusaruro wabo aho bakorera mu nganda, mu nzego z'imirimo ya Leta n'ahandi.

    Tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, wizihizwa Isi yose irushaho guharanira uburinganire n'ubwuzuzanye hagati yabo n'abagabo, mu ngeri zitandukanye z'imirimo kandi bagahabwa uburenganzira bungana.

    Byatumye imirimo kera yahoze yiganjemo abagabo; kuri ubu ikorwa n'abagore, atari ubwitabire gusa ahubwo baba n'indashyikirwa mu kwihutisha iterambere ry'aho bakorera no guhanga udushya; ibimenyetso simusiga byerekana ko ubushobozi bw'umuntu butagomba gushingira ku gitsina.

    No muri Polisi y'u Rwanda, ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ntiryasigajwe inyuma, ryakomeje gushingirwaho mu kwiyubaka, hongerwa umwaka ku wundi, umubare w'abapolisikazi mu mashami atandukanye agize uru rwego.
    Kuva Polisi y'u Rwanda yashingwa mu 2000, mu bapolisi batarenga 3000 Polisi y'u Rwanda yatangiranye, umubare w'abapolisikazi wari ukiri muto cyane kuko wari munsi ya 1%.

    Wagiye ukomeza kwiyongera uko iminsi igenda yicuma, nyuma y'imyaka 10 gusa, mu mwaka wa 2010 urazamuka ugera ku 10.3%, mu mwaka wa 2020 urenga gato 22%, uyu munsi bakaba bagera kuri 24%; kandi umubare uzakomeza kwiyongera.

    Bakora akazi uko bisabwa nka basaza babo bagatanga umusaruro kandi ntibibuze n'abubatse kubahiriza inshingano zo kwita ku muryango nk'uko bigarukwaho na Assistant Inspector of Police (AIP) Penninah Kyalimpa, ukorera mu Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda (Traffic & Road Safety).

    Ati 'Nk'umugore w'umupolisikazi utwara moto yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, nterwa ishema n'akazi nkora, ngira uruhare mu gukumira impanuka ziwuberamo zigahitana ubuzima bw'abantu cyangwa zikangiza ibikorwaremezo. Akazi kacu kaba gapanze ku buryo bitambuza no kwita ku nshingano z'umuryango wanjye kandi ntihagire ikibangamira ikindi.'

    AIP Penninah Kyalimpa avuga ko bakora akazi, bagatanga umusaruro nka basaza babo kandi ntibibabuze no kwita ku muryango

    Ibi Penninah Kyalimpa abihuriyeho na PC Mukamuhoza Clarisse ukorera mu Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire & Rescue Brigade). Yishimira kuba abagore nabo barateye intambwe bakaba bagira uruhare mu gucungira abaturarwanda umutekano.

    Ati 'Muri Polisi y'u Rwanda abagore ntitwasigaye inyuma mu gucunga umutekano. Bintera ishema kuba ngira uruhare mu gutabara abari mu kaga, baba abugarijwe n'inkongi cyangwa abaguye mu byobo n'ibisimu, tukabakuramo twifashishije ibikoresho byabugenewe.'

    Yakomeje avuga ko akenshi akazi bakora bagakorera mu matsinda bigatuma buzuzanya na basaza babo, akazi kakarushaho kugenda neza.

    PC Mukamuhoza Clarisse yishimira kuba barateye intambwe bakaba bagira uruhare mu gucungira abaturarwanda umutekano nk’abapolisikazi

    Iterambere ry'Isi mu Ikoranabuhanga ryagiye rigendana n'impinduka mu miterere y'ibyaha, bisaba inzego z'umutekano kuvugurura imikorere hagamijwe guhangana n'ibiwuhungabanya byagiye birushaho kwiyongera.

    Aya mavugurura ntiyakomye mu nkokora iterambere ry'uburinganire cyangwa ngo aheze ab'igitsinagore, kuko nabo bagaragaza ko bashoboye muri urwo rugamba.

    Sergeant (SGT) Kanyana Justine, ukorera mu Ishami rya Polisi rishinzwe ikoranabuhanga (IT), abasha kugurutsa utudege tutagira abapilote (Drone) twifashishwa mu gushakisha amakuru, gukumira no guhangana n'ibyaha. Avuga ko abagore badakwiye guhezwa mu murimo uwo ari wo wose kuko bashoboye.

    Ati 'Turi mu Isi y'ikoranabuhanga, natwe abapolisikazi twishimira ko ritadusize, ubu tugira uruhare mu gucunga umutekano dukoresheje drone, tukifashisha ubumenyi dufite mu guhangana n'ibyaha by'ikoranabuhanga.'

    Sgt Kanyana Justine asanga abagore nabo bashoboye bakaba badakwiye guhezwa mu murimo uwo ari wo wose ukorwa n’abagabo

    PC Uwimana Janvière na we ni umupolisikazi ukorera mu mutwe udasanzwe muri Polisi y'u Rwanda wo kurwanya iterabwoba (Counter-Terrorism Unit), wabihuguriwe ahabwa imyitozo. Avuga ko n'ubwo benshi bayifata nk'iy'abagabo gusa, nabo bayishobora.

    Ati 'Nkorera akazi mu mutwe udasanzwe wo kurwanya iterabwoba muri Polisi y'u Rwanda. Nabigezeho nyuma yo guhabwa imyitozo abenshi bazi ko yagenewe abagabo gusa, ariko natwe turayishoboye. Icya mbere ni ukumva ubikunze, ugakurikiza ibyo abarimu batwigisha usanga bitagoranye cyane nk'uko abenshi babibona nk'ibidashoboka ku bagore.'

    PC Uwimana Janvière yakebuye abafata akazi akora nk’agasaba imyitozo igenewe abagabo gusa, avuga ko abagore nabo bayishobora, bisaba gusa kumva ubikunze no gukurikiza inyigisho zitangwa

    Corporal (CPL) Karangwa Chantal na we ukorera mu Kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga (Auto vehicle Inspection), avuga ko bimutera ishema kuba agira uruhare mu gutuma ibinyabiziga bigenda ku butaka bw'u Rwanda biba byujuje ubuziranenge, kimwe mu birinda impanuka nyinshi zihitana ubuzima bw'abakoresha umuhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda; ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko uruhare rw'abagore muri Polisi y'u Rwanda rudashidikanywaho hadashingiwe ku mubare wabo gusa, ahubwo bafite n'ubushobozi bwagiye butuma bashyirwa no mu nzego zifata ibyemezo, bahabwa inshingano zo kuyobora.

    Ati 'Uruhare rw'abagore mu gucunga umutekano ntirushidikanywaho hadashingiwe ku mubare gusa, bafite ubushobozi butuma bashyirwa no mu myanya ifata ibyemezo bikomeye, by'akarusho bakagira n'uruhare rwihariye mu gukemura amakimbirane, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.'

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza umubare munini w'abapolisikazi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
    Kongera umubare w'abapolisikazi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni ikimenyetso kigaragaza ko haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga himakajwe ihame ry'uburinganire n'uruhare rukomeye abagore bagira mu gukemura amakimbirane mu ruhando mpuzamahanga, bijyanye no gushyira mu bikorwa umwanzuro w'akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano n'amasezerano ya Kigali yo kurinda abasivili mu bikorwa by'amahoro.

    Umwanzuro wa 1325 w'akanama ka Loni gashinzwe umutekano, usaba inzego zose kongera umubare w'abagore mu gukemura amakimbirane, kubungabunga amahoro, kwimakaza ihame ry'uburinganire mu nzego zose za Loni zishinzwe kugarura amahoro n'umutekano.

    Mu kurushaho kubishimangira; Polisi y' u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe guteza imbere uburinganire n'ubwuzazanye, hagamijwe gukora ubuvugizi ku bibazo bigendanye n'uburinganire, inama y'abagore iterana buri mwaka, n'ibindi bitandukanye bigamije gukemura ibibazo byagaragara bibangamiye ihame ry'uburinganire.

    ACP Rutikanga yashimangiye ko Polisi izakomeza kwihatira kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, hakomeza kwinjizwa abagore benshi muri Polisi y' u Rwanda.

    Yashimiye abapolisikazi bose aho bari uko bakomeje kwita ku nshingano zabo zo gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo babikorana ubwitange, umurava n'ubunyamwuga, abifuriza hamwe n'abandi banyarwandakazi bose kugira umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore mwiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inshingano-zabo-zarenze-izo-kubyarira-igihugu-amaboko

  • Ni umurashi mwiza – Tujyane ku burinzi na Pte Mushimiyimana ukoresha imbunda y'umusada muri Centrafrique (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka Umunsi w'Abagore ugiye kwizihizwa mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ifatika mu kubahiriza ihame ry'uburinganire mu nzego zitandukanye zirimo n'izifatirwamo ibyemezo.

    Kugeza ubu utabariyemo Minisitiri w'Intebe, ba Minisitiri n'abanyamabanga ba Leta ni 31, aho abagore ari 11.

    Uretse muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w'Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 63.75%, muri Sena bakaba 53,8%.

    Abagore n'abakobwa kandi uzabasanga mu nzego z'umutekano z'igihugu nka Polisi n'Igisirikare kandi batanga umusanzu ufatika mu gucunga umutekano haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa boherezwamo mu mahanga. Pte Mushimiyimana Aline ni umwe mu bahamya b'ibi.

    Uyu mukobwa yinjiye mu gisirikare mu 2021, ubu amaze imyaka ine akorera Ingabo z'u Rwanda. Ni umwe mu basirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique. We na bagenzi be bakora amanywa n'ijoro kugira ngo baheshe ishema igihugu cyabatumye, kandi banafashe abaturage boherejwe kurinda kugira umutekano usesuye.

    Mu masaha y'umugoroba, ahagana Saa kumi n'Ebyiri, aba amaze kwitegura akazi. Aba ari bujye ku burinzi ari kumwe na bagenzi be, aho Ingabo z'u Rwanda zigenzura umutekano mu Mujyi wa Bangui.

    By'umwihariko kuri Pte Mushimiyimana, bagenzi be baba bamwitezeho byinshi, kuko ni we ukoresha imbunda nini iba iri ku gifaru. Ayita imbunda ya 'Twelve' cyangwa se 'Imbunda y'Umusada'.

    Ni imbunda ya Machine Gun, irasa ubudahagarara ikagira umunwa winjirwamo n'isasu rya milimetero 12.

    Kugira ngo yinjire mu gisirikare, byaturutse ku rukundo yakundaga abasirikare, akura yumva azakora uyu murimo. Byageze aho arangiza amasomo ye, agahitamo kujya mu Ngabo z'Igihugu n'ababyeyi batabizi.

    Ati 'Numvaga nshaka gukorera igihugu cyane. Bitewe n'amateka yacu, numvaga mfite ishyaka n'umuhate wo gukorera igihugu, njya ku myitozo n'abandi, nkorana n'abasore n'abakobwa bagenzi banjye, dukorana amasomo.'

    Amaze gusoza amasomo, yatoranyijwe mu banyeshuri bagombaga kujya kwiga uko bakoresha imbunda y'umusada. Yarabyishimiye kubera impamvu imwe.

    Ati 'Numvaga nshaka kuba umurashi mwiza, nkavamo umurashi mwiza, nkavamo umukobwa uzi kurasa imbunda ya 'Twelve', njya ku masomo ndayiga, ngira amanota meza, igihugu kingirira n'icyizere kinyohereza hano muri Centrafrique kugira ngo nkomeze nkore akazi'.

    Nubwo afite ubumenyi yashakaga ku bijyanye n'imikorere y'iyi mbunda, avuga ko afite intumbero yo gukomeza kwihugura 'kugira ngo menye izindi mbunda ziri hejuru ya 'Twelve'.'

    Ijoro ry'i Bangui

    Umujyi wa Bangui ni muto mu buso, gusa ni umwe mu ituwe cyane muri Centrafrique. Ufite ubuso bwa kilometero kare 67 mu gihe abaturage bawo barenga ibihumbi 900.

    Mu masaha y'ijoro, abantu baba ari benshi cyane cyane ahari utubari, mu duce tuzwi nka Marche des combattants n'ahandi. Utubari tuba twuzuye, kuva ku turi mu nkengero z'Umujyi nk'akitwa 'Premier miracle de Jésus' kugera ku tundi twinshi dufite izina rya 'Cave'.

    Hamwe na hamwe, hari aho usanga abaturage bari gukina, ahandi bari kotsa inyama, abandi batetse ikawa n'icyayi ku muhanda n'ibindi.

    Ingabo z'u Rwanda bose zibanyuramo, zigenda n'amaguru cyangwa se zigenda n'imodoka zirimo n'ibifaru.

    Pte Mushimiyimana yavuze ko uburinzi bakora butuma barushaho kubaka icyizere mu baturage, bakabisanzuraho.

    Ati ' Abaturage ba Bangui nta kibazo, tugerageza kuganira nabo, baratwishimira, tukisanzuranaho kugira ngo babone ko nta kibazo. Nta kibazo batugiraho, dukora ibishoboka byose kugira ngo batwisanzureho, batuganirize, tubabaze ibibazo baba bafite, bakatubwira. […] dukora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umuturage wagira ikibazo.'

    By'umwihariko, bagenzi be bamwizeramo ubushobozi buhambaye, ku buryo hagize ikintu gihungabanya umutekano, ashobora gutabara akoresheje imbunda aba afite.

    Ati 'Ni imbunda nafatiye ubumenyi, ndayiga, bampa impamyabushobozi y'uko nshobora kuyirasa. Bagenzi banjye baba bamfitiye icyizere, kandi mba numva ko nshobora kubacungira umutekano'.

    Yishimira ko nta mbogamizi n'imwe yahuriye na yo mu gisirikare, ari na byo aheraho ashishikariza abakobwa n'abasore, gufata iya mbere bakajya mu gisirikare.

    Gusa, abasaba ko bagomba kuba bafite ikinyabupfura.

    Ati ' Ugomba kuba ufite ikinyabupfura, ukubaha umukuru n'umuto, ugomba kuba ukunda igihugu cyawe, ukunda akazi ugiye gukora kandi ukishimiye.'

    Usibye abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni, uburinzi muri Centrafrique bukorwa kandi n'abandi bari muri iki gihugu binyuze mu masezerano hagati y'ibihugu.

    Ni amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2020 ubwo Centrafrique yari yugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke mu bihe yiteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mpera z'uwo mwaka.

    Kuva icyo gihe, izo ngabo zifatanyije n'iza Centrafrique, zabashije gukemura ikibazo cyari gihari, zinatangira urugendo rwo gutoza abasirikare ba Centrafrique. Ubu icyiciro cya gatatu cyasoje amasomo ku wa Gatanu tariki 7 Werurwe 2025, bahita binjizwa mu Ngabo za Centrafrique.

    Pte Mushimiyimana Aline yinjira mu gifaru gikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda mu bikorwa byo gucunga umutekano muri Centrafrique

    Pte Mushimiyimana Aline yinjiye mu gisirikare mu 2021

    Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera i Bangui, umutekano waragarutse

    Mu Mujyi wa Bangui abaturage barakora bakageza mu masaha y'ijoro kuko baba bizeye umutekano wabo

    Mu masaha y'ijoro usanga Ingabo z'u Rwanda zizenguruka hirya no hino zireba ko nta gihungabanya abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-umurashi-mwiza-tujyane-ku-burinzi-na-pte-mushiyimana-ukoresha-imbunda-y

  • Byahaye ibyishimo benshi! Patient Bizimana ya… – #rwanda #RwOT

    Patient Bizimana yagaragaje ko 'Edition' ya mbere y'ibi bitaramo mu mahanga izabera muri Canada, aho ku wa 19 Mata 2025 azataramira mu mujyi wa Montreal, ni mu gihe ku wa 20 Mata 2025 azataramira mu Mujyi wa Ottawa ari kumwe n'abahanzi yatumiye. 

    Yagaragaje ko azataramana n'abarimo Serge Iyamuremye ndetse na Aime Frank wamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Mu kiganiro na InyaRwanda, Patient Bizimana yavuze ko yahisemo gusubukura ibi bitaramo kubera umusaruro wabivuyemo kuva mu myaka ishize abitegura. 

    Ati 'Mu myaka irenga 10 byabereye mu Rwanda, kandi byatanze umusaruro. Kuva naza hano muri Amerika urumva ko bitari kunyorohera kubikorera i Kigali ntahari. Rero, nahisemo gutangira kubitegura mpereye muri Canada, hafi y'aho mbarizwa. Uko iminsi ishize indi igataha mbona abafanyabikorwa nzabigeza hirya no hino, no muri Kigali birashoboka cyane.'

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'Ndaje', yavuze ko muri uyu mwaka yahisemo gutangirira muri Canada, kandi ko umwaka utaha nabwo azakora igitaramo nk'iki mu kindi gihugu mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza umunsi wa Pasika.

    Ati 'Ndatekereza gukorera ibitaramo hirya no hino ku Isi. Kandi nzajya nkorana n'abahanzi banyuranye barimo abo nzajya ntangaza mu bihe bitandukanye. Ibi bitaramo urabizi ko byubakiye cyane ku kwizihiza umunsi wa Pasika, nk'uko natumiraga abahanzi mpuzamahanga, no muri ibi bitaramo niko bizajya bigenda.'

    Patient Bizimana avuga ko ibi bitaramo byamuhuje n'abantu benshi, kandi bimwereka ko umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite ejo hazaza heza.

    Hejuru y'ibi kandi, yabonye ko Abanyarwanda bashyigikira abahanzi babo. Ati 'Ishusho byampaye ni uko Abanyarwanda muri rusange bashyigikira abahanzi kandi hari bagenzi banjye b'abahanzi ba 'Gospel' byafunguye amaso babona ko bishoboka.'

    Akomeza agira ati 'Kuko tubitangira harimo inzitizi nyinshi ku bijyanye n'abantu batumvaga impamvu twishyuza amafaranga ku muryango. Abaterankunga (Sponsors) nabo babaga batari bumva neza gutera inkunga igitaramo cya 'Gospel' ariko ubu bikaba byoroshye, bitakigoye.'

    Patient asobanura ko yakoraga ibi bitaramo agamije guhesha Imana icyubahiro ndetse, ahamya ko byahesheje ikuzo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

    Yumvikanisha ko gutegura ibi bitaramo byari mu murongo wo kumvira ijwi ry'Imana, kuko iyo bitagenda uko yari kubihagarika nyuma y'uko mu 2016 yibwe amafaranga y'u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 Frw yari yavuye mu matike ya bamwe mu binyije muri iki gitaramo cyabereye kuri Expo Ground i Gikondo tariki 27 Werurwe 2016.

    Ati 'Byansabye kureba kure no kumvira Imana. Nagiye mpura n'imbogamizi nyinshi zari gutuma ibi bitaramo mbihagarika ariko numviye umukiza. N'iyo mpamvu rero mfite n'icyizere cy'uko bidatinze cyangwa se mu gihe runaka nshobora kongera gutegura ibi bitaramo bya Pasika.'

    Mu bahanzi bakomeye Patient Bizimana yazanye mu Rwanda harimo: Solly Mahlangu wo muri Afurika y'Epfo, Marion Shako wo muri Kenya, Sinach wo muri Nigeria ndetse na Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    'East Celebration' ni bimwe mu bitaramo byashyushyaga Umujyi! Kuko buri mwaka Abakristu babaga biteguye gutaramana n'abahanzi mpuzamahanga babaga batumiwe, hayikongeraho n'abahanzi bo mu Rwanda bahuriraga ku rubyiniro imbere y'ibihumbi by'abantu.

    Ibi bitaramo byasize amateka azahora yibukwa. Nko muri 2018, umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramiye muri Parikingi ya Petit Sitade i Remera, atanga ibyishimo ku mubare mununi w'abantu bari bahateraniye, imvura iri ku bitugu byabo.

    Ku wa 5 Mata 2015, Patient Bizimana ni bwo yatangije ku mugaragaro uruhererekane rw'ibi bitaramo, icyo gihe igitaramo cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel muri uriya mwaka, icyo gihe yari yatumiye abahanzi bo mu Rwanda barimo; Simon Kabera, Aime Uwimana, Diana Kamugisha, itsinda rya The Sisters ndetse na Shining Stars.

    Kenshi yakunze gusobanura ko ‘Easter Celebration Concert’ ari ihishurirwa yagize ryo gukora igitaramo kuri buri Pasika. Cyaje gikorera mu ngata icyo yari asanzwe akora buri mwaka cyitwa ‘Poetic Evening of Praise and Worship’ aho icya nyuma yagikoze mu 2014.

    Tariki 21 Mata 2019 yakoreye igitaramo nk'iki i Gikondo kuri Expo Ground aho yari ari kumwe na Redemption Voice na Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa wamamaye mu ndirimbo 'Fanda Nayo'.

    Patient Bizimana amaze imyaka irenga 16 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza' yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.

    Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y'igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.

    Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.

    Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). 


    Patient Bizimana yatangaje ko agiye gusubukura ibitaramo bya Pasika ahereye muri Canada, aho azataramira mu Mijyi ibiri 


    Aime Frank wamamaye mu ndirimbo ‘Ubuhamya bw’ejo’ azifatanya na Patient Bizimana muri ibi bitaramo 


    Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo nka ‘Biramvura’ usigaye abarizwa muri Amerika, azifatanya na Patient Bizimana muri ibi bitaramo 

    Patient Bizimana azwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka 'Iyo neza', 'Amagambo yanjye', 'Menye neza' n'izindi     

    Patient Bizimana ubwo yateguraga igitaramo cye cya mbere muri Mata 2015 yatumiye benshi mu bahanzi bo mu Rwanda 

    Ubwo umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere

    Patient Bizimana ari kumwe n'umunyamuziki Solly Mahlangu wo muri Afurika y'Epfo 

    Patient avuga ko yatangiye gutegura ibi bitaramo benshi mu bafana batabyumva, kuko bitari byoroshye kubabwira kwishyura ibitaramo bya ‘Gospel’

    Mu 2017, Patient Bizimana yatumiye muri ‘Easter Celebration’ abarimo Apollinaire wamamaye mu Burundi 

    Patient avuga ko gutumira Sinach i Kigali ari kimwe mu bitaramo yishimira yagezeho, byatumye yifuza gusubukura ibi bitaramo 

    Patient Bizimana yatangaje ko yasubukuye ibitaramo bya Pasika nyuma y'imyaka irenga itandatu abihagaritse 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE ZA PATIENT BIZIMANA

    “>     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153189/byahaye-ibyishimo-benshi-patient-bizimana-yasubukuye-ibitaramo-bya-pasika-153189.html

  • Iby’ingenzi byaranze imikino 104 imaze guhuza… – #rwanda #RwOT

    Iyo ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda igisohoka, kimwe mu bintu benshi bahita bareba ni umunsi Rayon Sports izakiniraho na APR FC. Uyu mukino wamaze gufata amarangamutima y’Abanyarwanda dore ko usanga n’udasanzwe akurikirana ibijyanye n’umupira w’amaguru aba abaza ngo uzakinwa ryari. 

    Iyo wabaye ntawe uryama, umufana utsinzwe ashobora no kuburara, umutoza utsinzwe ashobora no kwirukanwa, umukinnyi utsinze bishobora kumuhindurira ubuzima, umufana utsinze biba bimurutira igikombe,….

    Uyu mukino uba utegerejwe n’abenshi uri kuri iki Cyumweru Saa Cyenda muri Stade Amahoro. Ni umukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.

    Kuri iyi nshuro aya makipe yombi agiye guhura asa nk’aho ari mu bihe bimwe nubwo imwe isa nk’aho iri hejuru y’indi gato. 

    Rayon Sports imaze iminsi iri mu bihe bitari byiza kubera ko mu mu mikino itanu iheruka ya shampiyona ifitemo intsinzi imwe gusa.

    Yatsinzwe na Mukura VS,inganya na Musanze FC, itsinda Kiyovu Sports,inganya n’Amagaju FC inangana na Gasogi United.

    Bivuze ko mu manota 15 yashobokaga yabonyemo amanota 6 gusa ibyanatumye yararushaga mukeba wayo amanota 5 none kuri ubu hakaba harimo amanota 2 gusa.  

    Ni mu gihe APR FC yo isa naho iri mu bihe byiza kubera ko mu mikino itanu iheruka ya shampiyona yatsinzemo ine,itsindwa umwe.

    Bivuze ko mu manota 15 yashobokaga yabonyemo 13 bikaba byaranatumye igabanya ikinyuranyo cy’amanota yarushwaga na Rayon Sports aho kuri ubu hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 2 Kandi mbere hari harimo 5.

    Yatsinze Kiyovu Sports 2-1,itsinda AS Kigali 2-1,itsindwa na Mukura VS 1-0 naho itsinda Police FC 3-1.

    Ubwo aya makipe yombi yaherukaga guhura mu mukino ubanza wa shampiyona yanganyije 0-0 muri Stade Amahoro imbere y’abafana barenga ibihumbi 45.

    Inkomoko yo guhangana hagati y'amakipe yombi:

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ihagaritswe n’Ingabo za RPA, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk'akomeye kurusha andi mu Rwanda, dore ko kwiyubaka kwa Kiyovu Sports byagoranye.

    APR FC nk'ikipe ya Gisirikare ntiyiyumvishaga uburyo yatsindwa n'ikipe y'abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n'Abanyarwanda batagira ingano, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n'ikipe yari ishinzwe vuba.

    Byarangiye zibaye abakeba b'ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iba ivuyemo gutyo, nubwo ubu imaze imyaka itatu yerekana ko yagarutse.

    Usibye ibi kandi aya makipe niyo ahanganira ibikombe bikinirwa mu Rwanda dore ko mu myaka 30 ishize, hanyuzemo ikipe imwe gusa akaba ariyo itwara igikombe cya shampiyona naho ibindi byose akaba ari APR na Rayon Sports yagiye abyiharira.

    Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa kuko n'ak'abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, aba Rayon Sports bita APR FC 'igikona' n'aba APR FC bita Rayon Sports 'Gasenyi'.

    Ubwo umukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019 wari urangiye, abafana b'impande zombi barahanganye, baterana amacupa n'ibindi bari bafite, ibi byaviriyemo amakipe yabo guhanwa na FERWAFA.

    Imibare wamenya mbere yuko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w’i 104

    Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 22 bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

    Ikipe y'Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy'Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

    Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y'aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

    Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n'andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n'imikino ya gishuti n'ubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 104.

    Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 44, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 27. 

    Muri iyo mikino 104 habonetsemo ibitego 263, harimo 126 ku ruhande rwa Rayon Sports n'ibitego 137 ku ruhande rwa APR FC.

    Umukino uheruka guhuza aya makipe warangiye ari 0-0

    Imikino yahuje Rayon Sports na APR FC itazibagirana

    Umukino wa mbere utazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w'igikombe cyari cyateguwe n'iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n'inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

    Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

    Mu 2011-2012, mu gikombe cy'Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

    Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w'imikino itwara igikombe cy'isabukuru y'imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n'aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis 'Kanombe' yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

    Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis 'Kanombe', Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil 'Papy Kamanzi' watsinzemo ibitego bibiri.

    Mu 2015 APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 naho muri 2016 Rayon Sports inyagira APR FC 4-0. Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye. 

    Iminota 63 ya mbere y'umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y'iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

    Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b'impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

    Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

    Umurundi Masudi Djuma yirukanywe na Rayon Sports mu Ukuboza 2021 nyuma y'iminsi mike atsinzwe imikino yahuyemo na Kiyovu Sports ndetse na APR FC naho Umunya-Portugal Jorge Paixão ntiyongererwa amasezerano nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2022.

    Amazina atazibagirana muri uyu mukino

    Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

    Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

    Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n'abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

    Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

    Davis Kasirye ni we mukinnyi rukumbi watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino w’abakeba

    Sina Jerôme ni we umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bitandatu) mu mateka y’umukino uhuza APR FC na Rayon Sports

    Jimmy Gatate (uri imbere) ni we washoboye gutsindira amakipe yombi mu mikino yabahuje

    APR FC na Rayon Sports ziracakirana kuri iki Cyumweru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153182/ibyingenzi-byaranze-imikino-104-imaze-guhuza-apr-fc-na-rayon-sports-153182.html