Blog

  • Nimufashe abagore banyu kugira ngo mugire ingo nziza – Kazarwa Gertrude – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku rwego rw'Igihugu kuri uyuwa 08 Werurwe 2025.

    Kazarwa Gertrude yashimye ubuyobozi bw'Igihugu bwarebye kure bugatanga amahirwe angana by'umwihariko bikaba byarazamuye abagore n'abakobwa, ubu bamaze gutera intambwe ifatika mu iterambere ry'Igihugu.

    Yoboneyeho gusaba abagabo by'umwihariko kwita ku bagore ndetse yongera gushimangira ko umugore ari uw'agaciro.

    Ati 'Umugore ni uw'agaciro koko kandi ni umutima w'urugo n'igihugu. Tugira n'imigani mu Kinyarwanda ibivuga neza ko ukurusha umugore aba akurusha urugo. Bagabo basaza bacu nimufashe abagore banyu kugira ngo mugire urugo rwiza. Bagore namwe bagabo turabashimira uruhare rwanyu mu kubaka umuryango kandi ubufatanye mubwimakaze mu bikorwa bitandukanye bireba ubuzima bw'Igihugu haba mu bukungu, mu mibereho myiza ndetse n'imiyoborere.'

    Umyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Chrisophe yavuze ko bimaze kugaragara ko akamaro k'umugore mu iterambere ari ntagereranywa ko no muri ako karere na ho abagore bamaze gutera intambwe ifatika.

    Meya Nkusi ariko yagaragaje ko mu Ngororero hakiri inzitizi ku iterambere ry'umugore kandi zigira ingaruka no ku muryango mugari muri rusange, aboneraho kubasaba kudateshuka ku nshingano zabo mu miryango.

    Ati 'Turacyafite imiryango mike ikirangwamo amakimbirane […].Tuzi ko amakimbirane mu miryango afite ingaruka zikomeye kuko atuma ababyeyi batita ku burere bw'abana. Ibyo biba impamvu ituma bamwe [muri abo bana] baza mu mihanda abandi bagaterwa inda z'imburagihe n'ubundi bwomanzi.'

    Muri uwo muhango kandi abagore batandukanye mu Ngororero bafite imishinga y'iterambere bayimuritse ndetse bagaragaza uburyo imaze kubateza imbere.

    Ku bufatanye n'abafanyabikorwa batandukanye kandi haremewe imiryango itishoboye mu Murenge wa Hindiro amatungo magufi n'ibindi bikoresho.

    Hatanzwe inka 10, ihene 268 n'inkoko 1700 mu gihe mu bikoresho hatanzwe amashyiga agezweho 107 ndetse n'ibigega bifata amazi 106.

    Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamhanga w'Umugore mu Rwanda bizakomeza muri uku kwezi kwa Werurwe.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 08 Werurwe ku rwego rw'Isi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 53 mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 50.

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Nyirajyambere Belancille uhagarariye Inama y'igihugu y'Abagore mu Rwanda ageza ijambo ku bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wahari we Abari n’Abategerugori

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude yasabye abagabo kwita ku bagore babo

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero

    Meya wa Ngorero Nkusi Christophe yasabe abagore bari mu miryango igifite amakimbirane kuyirinda bakita ku burere bw’abana

    Hatanzwe n’ibigega bifata amazi ku miryango itishoboye

    Hatanzwe n’ibigega bifata amazi ku miryango itishoboye

    Abagore mu Ngororero bamaze gutera intambwe ifatika

    Abaturage batishoboye mu Murenge wa Hindiro bahawe inka

    Abanyeshuri ni bamwe m bitabiye kwizihiza Umumsi Mpuzamahanga w’Umugore

    Abafatanyabikorwa ba Leta batandukanye bitabiriye uyu munsi

    Abitabiriye basusurukijwe mu mbyino gakondo

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nimumfashe-abagore-banyu-kugira-ngo-mugire-ingo-nziza-kazarwa-gertrude

  • Rwamagana: RIB yakebuye abumvise ihame ry'uburinganire nabi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 07 Werurwe 2025, ubwo Abadepite bagize Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, baganirizaga urubyiruko n'abagore cyane cyane abo mu buyobozi.

    Ni ibiganiro byibanze ku iterambere ry'urubyiruko ndetse n'uruhare rw'umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

    Ibi biganiro byitabiriwe na Depite Tumukunde Hope ndetse na Depite Uwababyeyi Jeannette n'abagore bari mu nzego z'ubuyobozi muri aka Karere.

    Muri ibi biganiro One Stop Center Ishami rya Rwamagana rikorera mu Bitaro bya Rwamagana, ryagaragaje ko benshi mu bo bakira ari abahohoterwa biturutse ku makimbirane yo mu ngo bangana na 57%.

    Amagambo akomeretsa umutima na yo aracyabwirwa abagore benshi, bavuze ko umwaka ushize bakiriye abahohotewe 1009 ariko ko 86% ari abagore na ho 14% akaba ari abagabo.

    Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yavuze ko abashakanye bakwiriye kubahana aho kubwirana amagambo atuma umwe ahoza undi ku nkeke.

    Yasabye bamwe mu bagore bari mu nzego z'ubuyobozi kudahisha ihohoterwa bakorerwa ngo ni uko ari abayobozi abibutsa ko iyo ubihishe bishobora kuvamo kwicana n'ubundi bugizi bwa nabi.

    Ati 'Itegeko rirakurengera ariko ntabwo rizakubakira umuryango, birashoboka ko ujya wicara ukavuga uti 'amategeko akurengera arahari' ni byo koko RIB na Polisi barahari ariko nimutabivuga kare bizaba bibi. Nimukore byinshi mukumire amakimbirane mu ngo zanyu kandi mugire kwiyoroshya, mureme icyizere hagati yabo mwashakanye.''

    Depite Tumukunde Hope we yavuze ko bazakomeza kwigisha ko nta terambere ridashingiye ku muryango utekanye, ushyize hamwe, witaye ku burere bw'abana kugira ngo ejo bazavemo abagore n'abagabo bakwiye.

    Ati 'Kuba uri umuyobozi ntibigukuraho ko uri umubyeyi kandi ukaba ushinzwe n'ibindi. Ibyo rero ni inshingano zitazigera zivaho. Amategeko yaje kugira ngo yunganire umugore, uburinganire yaba mu by'amategeko ibigenerwa abagabo n'abagore babibone kimwe.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab we yavuze ko ihame ry'uburinganire ryicwa na bose hagati y'umugabo n'umugore avuga ko hari ubwo imiterere y'umuntu ku giti cye iganza, abantu bakagira ngo ni uko ari umugore cyangwa ngo ni uko ari umugore uri mu buyobozi.

    Yasabye buri wese kumva neza ihame ry'uburinganire ry'uko buri wese areshya n'undi imbere y'amategeko ariko ko bidakuraho inshingano za buri wese mu kubaka umuryango.

    Kuri ubu ubusinzi, imicungire y'imitungo, gucana inyuma ni bimwe mu biteza ibindi bibazo mu ngo bikanagira ingaruka ku bana babo aho bamwe bibaviramo kwisanga mu mihanda no guterwa inda mu buryo butateganyijwe.

    Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yasabye abagore bari mu buyobozi kudaceceka mu gihe bahohotewe

    Bamwe mu bagore bitabiriye ibi biganiro bavuze ko bungutse byinshi

    Depite Tumukunde Hope yasabye abagore kubera abandi urugero rwiza

    Meya Mbonyumuvunyi yasanye ab’i Rwamagana kubahiriza ihame ry’uburinganire

    Depite Uwababyeyi yasabye abagore bari mu buyobozi kudaceceka ihohoterwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-rib-yakebuye-abumvise-ihame-ry-uburinganire-nabi

  • Imbamutima za Bwiza ku byamamare byitabiriye igitaramo cye i Bruxelles (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari arangije imyitozo ya nyuma, Bwiza yavuze ko yishimiye bikomeye kuba agiye gukorera igitaramo cye mu Bubiligi.

    Ati 'Abantu baje ni benshi nk'uko mwagiye mubibona, kubigeraho ni ibintu utafata nk'ibisanzwe kuko kugira ngo abantu bareke ibintu barimo bitabire igitaramo cyawe ni ibintu byo kwishimira.'

    Bwiza ahamya ko binamusigira umukoro ku buryo ubutaha yazakora ibikorwa birenze ibyo yakoze.

    Uyu muhanzi wakuze afana bikomeye The Ben, ahamya ko bidasanzwe kwisanga barakoranye indirimbo ndetse uyu munsi bakaba bagiye guhurira mu gitaramo kimwe.

    Bwiza ategerejwe mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri '25 Shades' i Bruxelles ku wa 08 Werurwe 2025.

    Byitezwe ko kigomba kwitabirwa n'abantu batandukanye barimo Juno Kizigenza, DJ Princess Flor, DJ Toxxyk, Lucky Nzeyimana, Ally Soudy n'abandi barimo n'umunyamakuru Ami Pro waturutse i Burundi.

    Uretse aba bategerejwe kumufasha muri iki gitaramo abarimo Aline Gahongayire, Muyoboke Alex, David Bayingana, Tonzi n'abandi benshi bakoraniye i Bruxelles aho bagiye kumushyigikira.

    Iyi album iri kugurwa n'abashaka kuyumva mbere, byitezwe ko izajya hanze ku wa 28 Werurwe 2025, kuri ubu akaba yamaze gusohora 'Hello' indirimbo iri kuri album ibanziriza uyu mushinga.

    Tonzi, Lucky Nzeyimana na Ally Soudy mu bagiye gushyigikira Bwiza mu gitaramo cye i Bruxelles

    Bwiza mu myitozo ya nyuma y’igitaramo agiye gukorera i Burayi

    Bwiza,Tonzi na The Ben mu myitozo ya nyuma y’igitaramo

    Tonzi ari kumwe na Natacha Haguma usanzwe ari umujyanama wa Aline Gahongayire uri gufasha Bwiza mu gitaramo cye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-za-bwiza-ku-byamamare-byitabiriye-igitaramo-cye-i-bruxelles-video

  • Agaciro k'umugore mu Rwanda: Isoko y'ubuzima, imbaraga n'iterambere – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, umugore afite umwanya w'ingenzi kandi udashidikanywaho. Ni isoko y'ubuzima, umutima w'umuryango, kandi ni icyitegererezo cy'imbaraga n'ubwenge.

    Nubwo abagore batabonaga amahirwe angana n'ay'abagabo mu myaka ishize mu nzego zitandukanye, ubu abagore b'u Rwanda bagaragaza imbaraga n'agaciro mu nzego zose kubera ubuyobozi bwiza.

    Bafite ubushobozi bwo guhindura Isi, gutanga ibisubizo byiza mu bibazo bikomeye, no kuba abaharanira imibereho myiza.

    Kuba umugore ari uw'agaciro ntibivuze ko akwiye kubahwa gusa, ahubwo ni ukwerekana ko afite ubushobozi bwo kuyobora, guhanga udushya no guteza imbere igihugu.

    Mu muryango, umugore ni we shingiro ry'umuco, uburere, ndetse n'urukundo. Ni we ushobora kuba umubyeyi w'intwari, umugore w'umugabo, ndetse akaba intangarugero mu guhanga imirimo ifite impinduka nziza ku iterambere ry'umuryango.

    Ni ab'agaciro kuko benshi bafite imyumvire ikomeye baharanira kuzamura imibereho y'umuryango, aho bitanga umurimo wabo mu kurera abana neza, kubafasha kubona ubumenyi, ndetse no kubategura kuba abanyamuryango bafite ubushobozi mu muryango mugari.

    Ntibibagirwa kuba intwari mu guhangana n'ibibazo byugarije imibereho yabo, ahubwo bakaba n'abahagarariye umuryango mu guhanga udushya, no gufasha gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo, bagaharanira kubaka ejo hazaza heza.

    Abagore bafite imbaraga zo gukemura ibibazo bishingiye ku muco no ku bukungu, bitanga umusaruro mu mibereho ya buri munsi. Uwo ni umugore ushobora kuba intwari y'umuryango, akihangira imirimo no gutanga umusanzu mu kuzamura iterambere ry'ingo.

    Mu buryo bw'umwihariko, umugore ni we uteza imbere uburere bw'abana, akabigisha indangagaciro z'ubumwe, urukundo, no kubaha. Iyo umugore afite agaciro mu muryango, byongera ubumwe, iterambere n'umutekano mu muryango muri rusange.

    Mu kazi, umugore ni icyitegererezo cy'umurava. Abagore benshi bari mu nzego z'ubuyobozi, muri siyansi, ikoranabuhanga, mu burezi ndetse no mu bucuruzi. Uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu ni ingenzi, kandi bahangana n'imbogamizi zose ziba zihanze imbere yabo mu buryo buhesha agaciro.

    Igitekerezo cy'umugore ntigikwiye gufatwa nk'ikintu cyoroheje cyangwa kidafite agaciro, ahubwo ni intumbero y'iterambere rirambye.

    Mu bikorwa by'iterambere, umugore ni we nyirabayazana mu nzego nyinshi: uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ndetse no mu bwiza bw'ibidukikije. Igihe umugore ahawe amahirwe angana n'ay'abagabo, ubushobozi bwe bwo gutanga umusanzu w'ingenzi mu gutuma igihugu cyiyubaka burigaragaza.

    Abagore bashoboye kuzamura imibereho y'abaturage, bakanatanga ibitekerezo byiza mu buryo bw'itumanaho, bityo bakaba abajyanama b'imiyoborere myiza.
    Mu Rwanda, umugore yabaye igihagararo cy'ubutwari n'imbaraga mu mibereho y'igihugu.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore bari mu batumye habaho impinduka zikomeye mu muryango nyarwanda. Batangiye kugira uruhare mu kuganira ku mibereho myiza, ndetse bakaba abayobozi muri gahunda za politiki, ubukungu, n'imiyoborere.

    Umugore yashoboye kuba ikiraro cy'ubumwe, agahindura amateka y'u Rwanda, kandi agafasha mu kubaka igihugu cy'imiryango yose.

    Urugero rwiza rw'abagore b'intwari twamenye bamwe muri bo dusangamo Aloysia Inyumba, Godelieve Mukasarasi, Murebwayire Josephine n'abandi, babaye bamwe mu bagore ba mbere bafashije gukemura ibibazo by'umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside.

    Abagore b'indashyikirwa nka we bagiye bagira uruhare mu kubaka igihugu, mu guharanira uburenganzira bwabo, ndetse no guhindura uburyo abantu batekereza ku buzima bw'abagore muri rusange.

    Abagore benshi, nk'uko Nyirasafari yabikoze, bitanze mu nzego zitandukanye, batanga imbaraga mu kongera kubaka umuryango w'igihugu no guharanira ko inzego zose zibaha agaciro.

    Kuva mu bihugu by'Isi yose kugeza mu Rwanda, umugore agomba kuba icyitegererezo cyo gukora neza, kugira ubuyobozi n'imbaraga.

    Agaciro k'umugore si gusa ko agomba kubahwa mu muryango, ahubwo ni ukwerekana ko afite ubushobozi bwo gukora, guhanga udushya, gutanga ibitekerezo byiza, no gutuma ibintu bigenda neza.

    Kuba umugore ari uw'agaciro ni igihamya cy'ubufatanye hagati y'abagore n'abagabo mu guharanira iterambere no kubaka imibereho myiza. Iyo umugore abashije kwitabwaho, akitabwaho n'abandi, igihugu cyose kigira amahoro, uburumbuke, n'ubumwe. Umugore ni isoko y'imbaraga, ubumenyi, n'ubwenge.

    Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza agaciro k'umugore, ni ngombwa ko twese dukomeza gushyira imbaraga mu guha abagore amahirwe angana n'ay'abagabo, kubongerera ubushobozi no kubashyigikira mu bikorwa by'iterambere.

    Gushyira imbere agaciro k'umugore bisobanuye gushyiraho inzira nyinshi z'uburenganzira bw'umugore, kuzamura ubushobozi bwe, no kumufasha kugaragaza impano n'ubushobozi bwiza afitiye umuryango nyarwanda ndetse n'Isi yose ukamurinda ubuharike, kumuharira inshingano zo gutunga umuryango kuko imbaraga z'umwe zitera ingwingira ry'abana bawuvukamo cyane cyane iyo utishoboye.

    Mu gusoza, umugore ni uw'agaciro, kandi agaciro ke kagomba kuba akarusho k'ubuzima bwose. Kugira ngo umugore abashe gukora ibikorwa byinshi byiza, dukeneye kumuha amahirwe, kumufasha kugera ku nzozi ze, no kumwereka ko afite agaciro k'umuntu wese.

    Umugore ni isoko y'ubuzima n'iterambere. Umunsi w'Abagore ni umwanya wo kwizihiza intambwe abagore b'Abanyarwanda bagezeho, ariko kandi no kubasabira ibyiza kurushaho no kubarinda ihohoterwa, ubusumbane n'akarengane. Ni igihe cyo kwibuka ko abagore ari imbaraga z'ingenzi mu rugendo rw'iterambere ry'igihugu n'umuryango.

    Reka nsoze nsiga umugore mvuga nti:

    Umugore ni Uw'Agaciro
    Umugore ni isoko y'amarangamutima,
    Mu mutima we habamo imbaraga n'urukundo,
    Agaciro ke kari mu byo atitayeho,
    Ahara byose, ariko akagumana byose.
    Imbaraga ze ntizishira, n'ubuzima bukarushaho kumurika,
    Uwitwa umugore atanga ibyishimo, arwanya ubukene,
    Abana bamwigiraho uburere n'ubuhanga,
    Umufasha mu gukabya inzozi z'umugabo we,
    Ni isoko y'agaciro, intwari y'ubuzima n'iterambere.

    Arangwa n'umuhate n'imbaraga zidasaza,
    Mu rugo, mu kazi, mu muryango,
    Ni umugore, ni ishema, ni isoko y'iterambere.
    Ndasiga umugore w'intwari ko ari uw'Agaciro kadacagata.
    UMUNSI MWIZA W'UMUGORE

    Beatrice Mukamuligo ni umusomyi wa IGIHE ukunze gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye

    Mukagihana ari mu bagore bahinyuje benshi

    Mukagihana Ernestine ni umwe mu bamaze imyaka 19 batwara bisi

    AIP Peninah Kyarimpa ni we mugore rukumbi watwaye moto za Polisi muri Tour du Rwanda 2025

    Cpl Ndahayo Lea, ni Umusirikare w'u Rwanda, uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo. Ari mu bagore batwara ibifaru.

    Mukantwari Georgette amaze imyaka myinshi atwara ‘taxi voiture’ nk’akazi

    Abari n’abategerugori bo mu Rwanda babarizwa mu nzego zitandukanye ndetse bakabikora neza

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abari b’Abategarugori, ufasha mu kuzirikana intambwe imaze guterwa mu kububakira ubushobozi, no ku mbogamizi zigihari n’uburyo zakemurwa

    Béatrice Dushimimana ni umukobwa w'imyaka 28 wo mu Karere ka Burera, watangiye inzira yo kwikorera binyuze mu buhinzi bw'ibirayi

    Col Stella Uwineza ni umwe mu bagore bagaragaje ubushobozi buhambaye akaba ari mu nzego nkuru za gisirikare

    Mukandayambaje ni umwe mu bakuye amaboko mu mifuka arakora, aba akoresha imashini ziremereye mu gucukura amabuye y’agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agaciro-k-umugore-mu-rwanda-isoko-y-ubuzima-imbaraga-n-iterambere

  • BPR Bank Rwanda Plc yifatanyije n'ab'i Nyagatare mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore – #rwanda #RwOT

    Iki ni kimwe mu bikorwa byayo byo gukomeza kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 iyi banki imaze itanga serivisi z'imari, aho yabijeje ko izakomeza kubaha serivisi nziza.

    Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuri wa 07 Werurwe 2025, aho ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc n'abakozi bayo banifatanyije n'abaturage ba Nyagatare muri siporo rusange.

    Iyi siporo rusange ya nijoro yahurije hamwe abagore batandukanye, abayobozi mu Karere n'abakiliya ba BPR Bank Rwanda Plc mu kwishimira uruhare rw'umugore mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

    Nyuma yo gukora siporo, iyi banki yasangiye n'abakiliya bayo biganjemo abagore.

    Cheri Jennifer watangiye gukorana na BPR Bank Rwanda Plc mu 1998, yavuze ko iyi banki yamufashije kwiteza imbere, ayishimira uruhare rwayo mu guteza imbere abagore no mu kubafasha kwiyubaka mu buryo bugaragara.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iki gikorwa cyo gusabana n'abakiliya ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku kubakira umugore ubushobozi.

    Ati 'Muri BPR Bank Rwanda Plc twishimiye gushinga imizi mu Ntara y'Iburasirazuba. Kwizihiriza umunsi Mpuzamahanga w'Abagore muri Nyagatare, mu gihe tunazirikana imyaka 50 tumaze, ni urwibutso rukomeye ku muhate wacu wo kubakira ubushobozi abagore no gushora imari muri sosiyete.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagaragaje ko kwifatanya n'ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc muri siporo ndetse no mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, bishimangira uruhare rw'iyi banki mu guteza imbere abagore.

    Ati 'Turashima cyane BPR Bank ku ruhare rwayo ikomeje kugaragaza mu kubakira ubushobozi abagore bo mu Karere ka Nyagatare. Binyuze mu mishinga y'ingirakamaro, BPR Bank Rwanda Plc yagize uruhare ntagereranywa mu gufasha abagore mu miryango yacu. Tuzakomeza gukorana mu kurema amahirwe ku bagore.'

    BPR Bank Rwanda Plc yatangiriye ahitwa i Nkamba mu Karere ka Kayonza mu 1975 ari koperative, ivamo iyahoze ari Banque Populaire du Rwanda ubu ikaba yarihuje KCB Bank Rwanda Plc.

    Kuri ubu BPR Bank Rwanda Plc ivuga ko yiteguye gukomeza gushyigikira iterambere ry'abagore no guharanira ko bagera kuri serivisi z'imari mu buryo bworoshye ku bazifuza.

    Abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc n’ab’Akarere ka Nyagatare bifatanyije muri siporo rusange

    Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimiye uruhare BPR Bank Rwanda Plc igira mu guteza imbere abagore bo muri Nyagatare

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yasabye abagore gutinyuka bakagana iyi banki ikabafasha mu mishinga ibateza imbere

    Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bishimiye gusabana na BPR Bank Rwanda Plc

    Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bishimiye gusabana na BPR Bank Rwanda Plc

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc yitabiriye siporo ya nijoro mu Karere ka Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-plc-yifatanyije-n-ab-i-nyagatare-mu-kwizihiza-umunsi

  • Platini P na Nel Ngabo bagiye gukorana album – #rwanda #RwOT

    Iyi album nshya y'aba bahanzi izaba iriho indirimbo 10 izaba yitwa 'Vibranium'. Aba bahanzi nta byinshi baravuga kuri iyi album gusa amakuru ahari avuga ko yamaze kurangira ndetse ibihangano biyigize bikaba bizajya hanze mu minsi ya vuba.

    Ni album yakorewe muri Kina Music ya Ishimwe Clement, aho aba bahanzi basanzwe bakorera byinshi mu bihangano byabo umunsi ku wundi.

    Iyi Album izajya ku isoko tariki 16 Kamena 2025, ishyirwe ku mbuga zitandukanye z'umuziki, aho abantu bazabasha kuyumva mu bihe bitandukanye.

    Ni ubwa mbere bombi bagiye gukorana album. Ariko si ubwa mbere bazaba bakoranye indirimbo kuko baririmbanye mu ndirimbo zirimo nka 'Yamotema', 'Ikofi' yanaririmbyemo Igor Mabano na Tom Close, 'Takalamo' n'izindi.

    Uretse izi ndirimbo, Platini P na Nel Ngabo bafatanyije mu bitaramo bitandukanye, birimo icyo bakoze ku wa 31 Ukuboza 2020, ubwo binjizaga Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2021.

    Nel Ngabo yanataramiye mu gitaramo cya Platini P cyiswe “Baba Xperience” mu 2024, aho baririmbanye indirimbo yabo “Ya Motema”. Baherutse no guhurira mu gitaramo cyafashije abakundana kwizihiza Umunsi wa 'Saint Valentin'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/platini-p-na-nel-ngabo-bagiye-gukorana-album

  • COPEDU PLC yifatanyije n'abakiliya bayo b'abagore kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byizihirijwe ku mashami atandukanye ya COPEDU PLC, arimo iryo muri CHIC no mu isoko rya Nyarugenge.

    Abakozi b'iki kigo cy'imari banasuye abagore bacururiza mu isoko ryo kwa Didi riri mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro.

    Umuyobozi wa COPEDU PLC, Ishami rya CHIC, Uwantege Donatha yavuze ko uyu munsi ari uw'agaciro ku mugore, kandi ko iki kigo cy'imari gihora giharanira icyateza imbere umutegarugori.

    Ati 'COPEDU PLC yaje ireba umugore, ari yo mpamvu buri mwaka tudashobora kwibagirwa kwizihizanya uyu munsi, rero tumushyira imbere haba mu nguzanyo imworoheye, haba mu kubitsa no kwiteganyiriza aza ku isonga.'

    Umwe mu bakiliya ba COPEDU PLC, Sekamonyo Marie Grace yashimiye iki kigo cy'imari kuba kibatekereza, kikabatumira, bagasangira kuri uyu munsi wabo.

    Ati 'Kuba twarayobotse Banki ya COPEDU PLC si uko nta yandi ma banki ahari, ahubwo ni uko ari ho hantu horohera abagore ikadufasha kwiteza imbere mu buryo bworoshye.'

    Ubwo Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri COPEDU PLC, Uwingabire Solange, yari ari kwifatanya n'abagore bakorera mu isoko ryo kwa Didi, yasabye abagore gucuruzanya umurava ariko banimakaza umuco wo kuzigama kugira ngo bakomeze batere imbere.

    Ati 'Uyu munsi rero turi aha nk'ikigo cy'imari kibashishikariza kuzigama kugira ngo ejo hazaza h'umugore hazabe heza cyane. Umuco wo kuzigama ni mwiza ariko ukazigama ahantu hafite umutekano, ugomba no guteganyiriza abagukomokaho ubitsa ahantu hizewe.'

    Uwingabire yaneretse abagore inguzanyo COPEDU PLC yabateganyirijwe kugira ngo bakomeze kwiteza imbere yitwa 'Igire Mugore'.

    Ni ubwoko bw'inguzanyo bwagenewe ba rwiyemezamirimo b'abagore bafite igishoro gito, badafite ingwate y'umutungo utimukanwa bakora imirimo ibyara inyungu.

    Iyi nguzanyo itanga amafaranga ari hagati ya 500.000 Frw na 5.000.000 Frw ariko warabanje kwizigama 30% y'inguzanyo wasabye.

    Mu myaka 28, COPEDU PLC imaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imishinga y'abagore, aho imaze gushora arenga miliyari 2 Frw mu mishinga yabo irenga 3000.

    Kuri ubu, imigabane myinshi ya COPEDU PLC ifitwe n'abagore. Komite nyobozi yayo igizwe n'ubwiganze bw'abagore, ikagira amashami hirya no hino mu gihugu kandi menshi muri yo ayoborwa n'abagore.

    Sekamonyo Marie Grace yashimiye uko Copedu Plc ibatekerezaho

    Abagore bagaragarijwe ko bazirikanwa

    Umuyobozi w’Ishami rya Copedu Plc ryo mu isoko rya Nyarugenge, Oscar Zigiranyirazo, yavuze ko bahora bazirikana abagore

    Ibyishimo byari byose ku bakiliya ba Copedu Plc

    Umuyobozi w’Ishami rya Copedu Plc muri CHIC, Uwantege Donatha, yashimangiye ko uyu munsi ari uw’agaciro

    Uretse kubashimira banasangiye

    Abakiliya ba Copedu Plc bishimiye kuzirikanwa

    Ubwitabire bw’abakiliya ba Copedu Plc ku mashami yayo bwari bushimishije

    Bagize umwanya uhagije wo gusabana nabo

    Umunsi w’abagore wizihizwa mu byishimo byinshi, abantu bakanasabana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yifatanyije-n-abakiliya-bayo-b-abagore-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga

  • Naramubabariye cyereka niba mushaka ko tuzifo… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko iriya ndirimbo ye na The Ben, bayikoze muri Gashyantare 2020, mbere y’uko The Ben atangira umushinga w’indirimbo ‘Why’ na Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania, yaje gusohoka, ku wa 4 Mutarama 2022. 

    Ashingiye ku gihe indirimbo zombi zari gusohokera, iye n'iya The Ben yakabaye yaragiye hanze mbere y’iya Diamond, Bull Dogg yavuze ko iyi ndirimbo yari yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Hollybeat uri mu gihugu cya Canada muri iki gihe, ni mu gihe amashusho yakozwe na Bagenzi Bernard. 

    Avuga ko ari umushinga wari urangiye ku buryo icyari gisigaye kwari ukujya hanze. Uyu muhanzi yasobanuye ko nyuma y’uko iyi ndirimbo itagiye hanze, The Ben yamusabye imbabazi binyuze mu butumwa bwa Telefoni ndetse no kuvugana kuri telefoni, kandi yamuhaye imbabazi.

    The Ben aherutse kubwira itangazamakuru, ko nk'umwana w'umuntu yagerageje inzira zose zishoboka asaba imbabazi Bull Dogg, kandi amwizeyeho ubushishozi.

    Ati 'Jyewe nk’umuntu nakoze iby’umuntu yakora. Nahamagaye Bull Dogg inshuro nyinshi. Ubwo mperuka ni tariki 14 Ukuboza 2024 nsaba imbabazi Bull Dogg, ubwo ni indi nshuro kuko nari narazimusabye mbere.”

    The Ben yavuze ko ari we wasabye Bull Dogg ko indirimbo bakoranye itasohoka, bitewe n'uko yiteguraga gusohora 'Why' yakoranye na Diamond.

    Arakomeza ati 'Bull Dogg yifuzaga ko tuyisohora mu gihe twari tugiye gusohora ‘Why’ (yakoranye na Diamond) nsa nk’umugira inama, ndamubwira nti Bull Dogg nidusohora indirimbo igasohokana na ‘Why’ iraza kuzimirira muri ‘Why’ kuko abantu bari bayiteze cyane.”

    Bull Dogg yemeje ko yaganiriye na The Ben mu Ukuboza 2024 bitsa cyane ku mpamvu iyi ndirimbo itigeze isohoka. Ati “Navuganye nawe ku mpamvu iyi ndirimbo itasohotse ambwira ko bishobotse twakora indi ndirimbo ambwira ko nyine aciye bugufi asabye imbabazi.'

    Ati 'Umbabarire ntakundi byari kugenda, ibyabaye byarabaye. Reka tubyihorere. Nonese nabigenza nte, niko byagenze. Niba bitarashobotse, naramubabariye kandi ntakundi nabigenza. Nonese namubabariye ubundi namutwara iki?’

    Arakomeza ati “Ni umuhanzi Mukuru, ni umuhanzi w’umusitari. Ni umukire, nta hantu nahurira nawe mu bushobozi cyangwa no mu kumurwanya, si namurwanya. N’abantu bumva ko hari ikindi kintu kiri hagati yanjye nawe. Ntacyo.”

    Bull Dogg yavuze ko kuba indirimbo ye na The Ben itaragiye hanze, ntibyamubujije gukomeza gusohora imiziki kandi ‘n’indi izakomeza gusohoka’. Yavuze ko yahaye imbabazi The Ben kuko n’ubundi ntiyari gutanga ikirego.

    Yasobanuye ko kuba kuba buri gihe The Ben yumvikana mu itangazamakuru amusaba imbabazi, bitavuze ko atamuhaye imbabazi, cyereka niba abafana bakeneye ifoto bari kumwe kugirango bazemere ko yamuhaye imbabazi.

    Ati “Nakubajije kumubarira ni ukugenda gute? Ni ukugenda tukifotozanya nicyo bashaka se kugirango bazabone ko namubabariye. Ubwo nanjye ubwo naboneka akambwira ati duhagarare twifotoze abantu tubereke ko twiyunze, nzaboneka niba ikibazo ari njyewe kugirango bigaragare ko imbabazi zatanzwe.”

    Uyu muraperi yavuze ko yemeranya n’umutima we ko yahaye imbabazi The Ben, kandi ko ikibazo bari bafitanye cyarangiye. Ati “Naramubabariye. Amahitamo ye, ni amahitamo ye.”

    Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, The Ben yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugirango azahure umubano we na Bull Dogg birimo no kwishyura indi ndirimbo bakorana.

    Ati 'Namubwiye ko niteguye gukora kintu cyose cyatuma njye nawe twongera kuzana ubuvandimwe bwacu, arambwira ati agiye kubitekerezaho. Niteguye kubikora. Kuko njye nita ku kintu cyampuza n’umuntu kurusha icyantandukanya nawe. Nditeguye ijana ku ijana.”

    Bull Dogg yavuze ko nta kibazo afite mu gihe cyose The Ben yashaka ko bakorana indirimbo kuko ‘ntacyo byaba bintwaye’.  Yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu 2020, bityo kuba itarasohotse mu myaka itanu ishize ‘mbifata nk’igihombo’.

    Bull Dogg yavuze ko ntacyo umutima we umushinja mu ikorwa ry'iyi ndirimbo, kuko yakoze ibyo yasabwaga. Yavuze ko ari nawe wasabye The Ben ko bakorana indirimbo.

    Bull Dogg yarinangiye?

    Ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena yamurikiyemo Album ye “Plenty Love” iriho indirimbo 12.

    Mu bahanzi bamufashije ku rubyiniro, harimo n’itsinda rya Tuff Gang ritagaragayemo Bull Dogg wari witezwe na benshi.

    Nyuma y’uko atagaragaye ku rubyiniro, havuzwe byinshi bijyanye n’uko uyu muraperi atitabiriye igitaramo cy’uyu muhanzi ahanini bitewe n’ibibazo bafitanye bishamikiye ku ndirimbo ‘Rotate’ bari barakoranye.

    Bull Dogg yabwiye InyaRwanda, ko atagaragaye mu gitaramo cya The Ben kubera ko yari arwaye, kandi yari yabiganiriye kuri telefoni na The Ben yamusobanuriye mbere y'igitaramo cye cyabereye muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025.

    Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Bull Dogg yagaragaje ko atinangiye umutima, ashimangira ko nta kibazo afitanye na The Ben. Ati “Nta kibazo mfitanye n’umugabo [Yirinze kumuvuga mu izina] ariko njyewe ‘wangu’ (nshuti).Bull Dogg yatangaje ko yahaye imbabazi, kuko ntacyo yari kurenzaho nyuma y'uko agerageje gukorana indirimbo na The Ben bikanga 

    The Ben aherutse kongera kumvikana mu itangazamakuru asaba imbabazi Bull Dogg nyuma y'indirimbo bakoranye itarasohotse 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIROCYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG

    “>

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153197/naramubabariye-cyereka-niba-mushaka-ko-tuzifotozanya-bull-dogg-kuri-the-ben-nyuma-yimyaka–153197.html

  • Burera: Equity Bank Rwanda yahuguye abagore 412 mu by'imari, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yo kwiteza imbere, yatanzwe na ku bufatanye na Love Gates Organization, umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere abaturage cyane cyane abagore. Abagore 10 muri aba 412 banahawe ingurube zo kubafasha mu rugendo rwo kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'ishami ry'ishoramari n'imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce, yavuze ko batanze iyi nkunga kuko bashyira imbere ibijyanye no gufasha abagore.

    Ati 'Ibihugu byose dukoreramo, Equity Bank yasobanukiwe ko intego yayo ya mbere atari ugutanga amafaranga gusa cyangwa guteza imbere ubukungu, ahubwo ko igomba kugira icyo ihindura mu gihugu n'akarere ikoreramo.''

    Loyce yavuze ko Equity Bank Rwanda yatangije icyitwa 'social impact', nk'ishami rikorerwamo ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho y'abari n'abategarugori ndetse n'urubyiruko.

    Ati 'Muri iryo shami ni ho twatangiriye ubufatanye n'ibigo bitandukanye birimo na Love Gates Organization, ibigo n'inzego za Leta, abikorera n'imiryango itegamiye kuri leta, tugamije kureba icyo twahindura mu buzima bw'abatuye mu Karere ka Burera.''

    Yavuze ko bishimiye isozwa ry'amahugurwa y'abagore bagera kuri 412 mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, kandi ko bateganya guhugura abandi 4500 baturutse mu mirenge iherereye muri aka Karere, ariko ibikorwa bya Equity bikaba bizakomereza no mu tundi turere.

    Bimwe mu bikorwa Equity Bank yashyizemo imbaraga birimo ubuhinzi n'ubworozi, aho yegera abadasobanukiwe byinshi ku ishoramari ikabahugura, bagasobanukirwa iteguramushinga no kwagura iterambere, bakigishwa kwizigamira, ndetse bagafashwa kubona inguzanyo.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yabwiye abari n'abategarugori ko bakwiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo bazirikana ibyo bagezeho.

    Ati 'Amahugurwa twabonye tuyabyaze umusaruro, hagaragare impinduka mu kwiteza imbere, n'abatabashije guhugurwa tuzabasangize ubwo bumenyi.''

    'Ingurube ni itungo ryororoka vuba. Birasaba ko muzifata neza, uko uyifashe neza niko ikungukira ukoroza n'abandi. Ndifuza ko mu gihe cya vuba mwakoroza bagenzi banyu.''

    Guverineri Mugabowagahunde yashimye Equity Bank n'umuryango Love Gates, batekereje guhugura abaturage no kuboroza ingurube, kuko biri mu cyerekezo cy'Igihugu cyo kubavana mu bukene.

    Umuvugizi wa Love Gates Organization yatanze aya mahugurwa, Bahufite Eduard, yavuze ko 'Uyu ni umuryango ukorana na RDB mu kubyaza umusaruro amafaranga ava mu bukerarugendo, no kuzamura imibereho myiza y'abaturage cyane cyane abagore n'urubyiruko. Iyi gahunda yatangiye mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 kugeza uyu munsi dukorana n'abarimo Equity Bank'.

    Equity Bank Rwanda yateguye iki gikorwa mu gushyigikira abagore

    Equity Bank Rwanda yoroje abagore batishoboye ingurube

    Guverineri Mugabowagahunde yashimye Equity Bank n'umuryango Love Gates, batekereje guhugura abaturage no kuboroza ingurube

    Bahufite Eduard ukorera umuryango Love Gates yashimiye Equity Bank Rwanda bakorana by hafi

    Umuyobozi w'ishami ry'ishoramari n'imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce, yavuze ko batanze iyi nkunga kuko bashyira imbere ibijyanye no gufasha abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Burera-Equity-Bank-Rwanda-yahuguye-abagore-412-mu-by-imari-mu-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wabahariwe

  • Abagore bagerwaho na serivisi z'imari mu Rwanda bageze kuri 96% – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ifatanyije na Minisiteri y'Imari n'igenamigambi (MINECOFIN), Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) na Mastercard Foundation

    Raporo ikubiyemo ubu bushakashatsi yashyizwe hanze kuri uyu wa 7 Werurwe 2025, igaragaza uburyo abagore bagerwaho na serivisi z'imari ndetse n'ikinyuranyo hagati y'abagabo n'abagore babona serivisi z'imari.

    Imibare ikubiye muri iyi raporo yerekanye ko ikinyuranyo cyo kubona serivisi z'imari z'ibigo byanditse harimo banki n'ibigo by'imari hagati y'abagore n'abagabo cyagabanutse, aho cyavuye kuri 7% mu 2020 kigera kuri 4% mu 2025.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba zubaka urwego rw'imari ruhamye kandi rudaheza.

    Ati 'Ibikubiye muri iyi raporo bigaragaza ibimenyetso byerekana uburyo u Rwanda rwimakaje ubudaheza mu rwego rw'imari cyane cyane ku bagore.'

    Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu yahamagariye ibigo bitanga serivisi z'imari kongera ingamba zo kugeza izi serivisi ku bagore kugira ngo n'ikinyuranyo gisigayemo kibe cyashira burundu.

    Yagize ati 'Turabahamagarira kugira ngo badufashe kugabanya icyo kinyuranyo kirimo nubwo atari kinini cyane, biragarara ko bigoye cyane ku bagore kuba babona serivisi z'inguzanyo no kubitsa cyangwa kwizigama ndetse na serivisi z'ubwishingizi nazo ziracyari hasi ugeraranyije no ku bagabo.'

    Yakomeje avuga ko kugira ngo intego zo kugabanya burundu icyo kinyuranyo zigerweho bisaba ko abantu bakwiriye guhindura imyumvire.

    Ati 'Urugero natanga ni uko mwaba mufite inzu mutuyemo umugabo akaba yayitangamo ingwate nta kibazo ariko umugore yashaka kuyitangamo ingwate kugira ngo ateze imbere urugo bikaba byaba ikibazo. Ibyo rero bikwiriye gukemuka ku guhindura imyumvire.'

    Ibi yabigarutseho nyuma y'uko muri iyi raporo byagaragaye ko abagore 17% aribo bafite konti muri za banki, mu gihe abagabo ari 27%, bikaba mu bituma abagore bamwe batabasha kugerwaho na serivisi z'imari.

    Nubwo bimeze uko ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore bakoresha serivisi z'imari binyuze kuri telefone, ibizwi nka Mobile Money, bavuye kuri 55% mu 2020 bagera kuri 73% mu 2024.

    Ibiganiro byaranzwe no kurebera hamwe uburyo ingamba zakongerwa kugira ngo umubare w'abagore bagerwaho na serivisi z'imari wiyongere

    Umuyobozi Mukuru wa AFR, Jean Bosco Iyacu, yasabye abakora muri serivisi z'imari kongera ingamba zo kugeza izi serivisi ku bagore kugira ngo ikinyuranyo gisigayemo kibe cyashira burundu

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba zubaka urwego rw'imari ruhamye kandi rudaheza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bagerwaho-na-serivisi-z-imari-mu-rwanda-bageze-kuri-96