Blog

  • Bamwe mu bafana ngo bari bararetse kurya kubera ibibazo bya Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko bari baratewe agahinda no kumva ko ikipe bihebeye igeze mu gihe abakinnyi bamwe batifuza kuyikinira, ahubwo bakigendera bayishinja kubambura.

    Bavuga ko ikipe nka Gikundiro ikunzwe na benshi batajyaga biyumvisha uburyo yaba ikipe y’ibibazo mu gihe ntako batagira ngo bitange, nibyo ngo byateye bamwe kureka kumva amakuru ayivugaho mu rwego rwo kwiha amahoro.

    Muvunyi Elie ukora umwuga w’ubumotari agira ati “Nabuze icyo mvuga numva ndi umuntu ugwiriwe n’isi umutwe urandya, kurya biranga, ngahatiriza birananira ndananuka. Uko najyaga kumva amakuru kuri Radiyo numvaga batangiriye ku bibazo bya Rayon Sports, ngahita mfunga Radiyo kugeza ubwo Radiyo nayibitse burundu”.

    Avuga ko kwitwa umufana wa Rayon Sports bitari bikimuteye ishema nk’uko byahoze aho bamwe bari basigaye bamubona bakamuvugiriza induru. Imyambaro y’ubururu n’umweru ngo yari asigaye abyambara mu ijoro, ariko noneho ngo ababazwa no kumva ko abakinnyi b’abahanga batangiye kuyihunga barimo Rutanga, Kimenyi na Sarpong.

    Ati “Nari mfite inshuti za APR ariko nari nsigaye mpura na bo nkagira isoni, nari nsigaye ngera ahantu bambona bati ‘dore umufana wa Rayon’ nkiruka nkabahunga, mbese nari nsigaye meze nk’uri mu kato. Icyambabaje cyane ni ukumva ko abakinnyi batangiye kuyihunga bayishinja ubwambuzi kandi ari ikipe buri mukinnyi wese yarotaga gukinira, kugeza n’ubwo umukinnyi avugishwa ngo agiye kurisha inkoko ifi koko, ngo akize inzara yo muri Rayon!”

    Uyu mufana witwa Muvunyi Elie arabona icyizere cy’uko ikipe yagarutse ku murongo nyuma y’amavugurura mu buyobozi, akaba yiteguye kuyitera inkunga ifatika.

    Uwitwa Karenzi Emmanuel ukora umwuga w’ububaji we avuga ko abana be bataherukaga akaboga, dore ko ngo uko Rayon Sports yavugwaga neza mu itangazamakuru cyangwa se yatsinze buri mukino ngo mu rugo bamutegekaga guhaha icyo bashaka, none mu minsi ishize bikaba byari byarahindutse kubera ibibazo byavugwaga muri iyo kipe. Icyakora Karenzi muri iyi minsi ngo yatangiye kongera kumva amakuru ajyanye n’imikino mu gihe radio yari yarayibitse kure.

    Ati “Oh! Uzi ko abana batari bakibona akanyama? Ubundi na bo bari babizi, bacungaga Rayon Sports imeze neza bakantegeka kubagurira icyo bashaka, ubu nta n’ubwo nari ngikunda kumva amakuru y’imikino, no kurya nta bushake nari nkigira. Ariko ubu radio nongeye nayifunguye nta makuru anshika, kuko amakuru ari kuvugwa kuri Rayon Sports yanjye nihebeye aratanga icyizere, ubu ni igikombe nta kindi”.

    Uwo mugabo udasiba kwambara agapfukamunwa kanditseho Rayon Sports, avuga ko ibyishimo ku mutima byagarutse nyuma y’igihe kirekire yari amaze atumva inkuru nziza ivugwa kuri Rayon Sports, akaba yiteguye gutanga umusanzu we ushoboka wose nk’uko yari asanzwe abikora ubwo ikipe yari mu bihe byiza.

    Uwitwa Byukusenge Eric ukora umwuga wo kogosha we ngo icyamushegeshe ni ukumva ko ikipe yihebeye ngo kuri konti yayo hariho ubusa, yibaza uburyo konti ye iruta iya Rayon Sports bikamuyobera mu gihe yajyaga yisuzugura avuga ko nta rwego arageraho.

    Agira ati “Natangajwe no kumva muri Raporo umuyobozi wa RGB asobanura ibibazo biteye igisebo biri muri Rayon Sports kandi twirya tukimara, yavuze ko ubwa mbere barebye kuri konti basangaho amafaranga ibihumbi 200, mbanza kwishimamo gake ngira ngo numvise nabi ngo bavuze miliyoni 200”.

    Arongera ati “Uwo muyobozi yarongeye avuga ko bongeye kureba nyuma ya raporo y’amatora y’ubuyobozi basanga konti iriho ubusa buri buri, byarambabaje ariko kandi ku rundi ruhande nicinya icyara nyuma yo kumva ko njye Eric wajyaga nisuzugura ndusha ikipe ya Rayon Sports umutungo kuri konti, birasekeje ariko kandi biteye n’agahinda. Ni agahomamunwa pe!”

    Uwo musore aravuga ko atiyumvisha neza uburyo ikipe ikomeye nka Rayon Sports aho umukinnyi atsinda igitego cy’intsinzi agahundagazwaho amafaranga kuri sitade, akibaza uburyo konte yayo yaba iriho ubusa.

    Gusa arashimira umuyobozi wa Rayon Sports icyuye igihe, kuba yaragize ubutwari bwo kugaragaza ibibera mu ikipe bakunda, bikaba biri mu nzira zo gukosorwa.

    Si abafana ba Rayon Sports gusa bari bababajwe n’ibibazo byo muri iyo kipe. Kigali Today yaganiriye n’abo mu yandi ma kipe bavuga ko bishimiye ko Rayon Sports igarutse mu bihe byiza.

    Micomyiza Jean Damascène ati “Sinyifana ubundi mfana APR ariko ambiyanse ya Rayon muri iki gihugu iba ikenewe, ni na yo kipe tujya guhura tukiyumvamo ubwoba. Kuba rero yari igiye, natwe byari bitubabaje kuko ni ikipe duhangana ikaduha ibyishimo. Utemera urukwavu ajye yemera ko ruzi kwiruka, Rayo Sports irakaze”.

    Abo bafana banyuranye ba Rayon Sports baremeza ko bishimiye impinduka mu buyobozi aho ngo bishimiye Murenzi Abdallah bafata nk’inyangamugayo. Bavuga ko biteguye kuba hafi ikipe yabo no kuyifasha mu buryo bwose bushoboka, aho bemeza ko n’igikombe cya Shampiyona biteguye kugitwara.

    Rayon Sports yari imaze iminsi mu bibazo by’amikoro make ndetse n’ubushyamirane hagati ya Komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse na komite y’umuryango wa Rayon Sports yari igizwe na bamwe mu bahoze bayiyobora.

    Ni ibibazo byageze no ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame wasabye Minisitiri wa Siporo kubishakira umuti.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/bamwe-mu-bafana-ngo-bari-bararetse-kurya-kubera-ibibazo-bya-rayon-sports

  • Agakoresho gapima Covid-19 byihuse kari kugurwa ku buryo budasanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko azatanga utungana na miliyoni 150 mu baturage be, naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryemera ko rizatanga utungana na miliyoni 120 mu bihugu bikennye, ariko bikishyura.

    OMS yavuze ko ifitanye amasezerano n’ibyo bihugu. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku buryo bw’ikoranabuhanga, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS yagize ati “Hari igice tuzabateramo inkunga, ariko dukeneye n’amafaranga agomba guturuka mu bihugu, kugira ngo turangize ibyo twiyemeje”.

    Trump uri mu bihe bikomeye byo guhatanira kongera kuyobora Amerika, we yavuze ko utu dukoresho tuzagera no ku batishoboye. Yagize ati “Muri two, utungana na miliyoni 50 tuzafashishwa abatishoboye”.

    Abarimu, inzu z’abasaza n’abakecuru, za kaminuza cyane cyane iz’Abirabura n’iz’Abahinde b’Abanyamerika, ni byo byiciro bizitabwaho kurusha ibindi.

    Inzobere mu buzima zimaze iminsi ziharanira gukoresha uburyo bwihuse bwo gupima, bukaba ari uburyo bwizewe ku kigero cyo hejuru buhendutse, kandi igisubizo kikaboneka mu minota 15 gusa, mu gihe ubundi buryo bufata amasaha hafi 24.

    Ubu buryo kandi ngo bwafasha cyane mu gihe hari agace kibasiwe cyane, bisaba gushyira mu kato abanduye ku buryo bwihuse. Butuma kandi abapimwa baba benshi, bigatuma hafatwa ingamba ku cyorezo bitewe n’ibisubizo byabonetse.

    Aka gakoresho kamwe gahwanye n’amadolari atanu ya Amerika, ni ukuvuga asaga ibihumbi 4,800 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga ariko ngo ashobora kuzagabanuka mu gihe hakorwa udukoresho twinshi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/agakoresho-gapima-covid-19-byihuse-kari-kugurwa-ku-buryo-budasanzwe

  • US Court Dismisses Namibian Genocide Case Against German #rwanda #RwOT

    A group of Namibians who are descendants of survivors of the Genocide committed against their forefathers in 1904-1908, have vowed to fight on despite their case being dismissed from a US court.

    For many years they have been engaged in a court battle seeking reparations. Last week the US Court of Appeals dismissed their case brought after they unsuccessfully sued the German government for reparations for the atrocities committed from 1904-1908 in US Federal Court.

    Paramount Chief Advocate of the Ovaherero Traditional Authority, Vekuii Rukoro and Gaob Johannes Isaack of the Nama Traditional Leaders Association, have instructed their lawyers in New York to file a Petition for Rehearing and for 'En Banc' Proceedings, following a USA Court of Appeals' decision, which they say had 'fundamental legal error at its heart.'

    'The En Banc Petition will be put to a vote by the entire Second Circuit, which will decide whether or not to rehear and withdraw the flawed decision. We expect to file our En Banc Petition very soon around the first week of October, and we promise to share it broadly after it is filed,' read the statement from the traditional leaders. An en banc session is a session in which a case is heard before all the judges of a court (before the entire bench) rather than by one judge or a panel of judges selected from them.

    District Judge Laura Taylor Swain, last year dismissed the lawsuit by the Ovaherero and Nama authorities who are demanding that the German government pay reparations for what historians are calling the first genocide of the 20st century.

    The l German government is believed to have killed 100,000 people from the Ovaherero communities and 10,000 from the Nama during their brutal colonial occupation of (then) South West Africa. The traditional authorities, who, last year appealed the judge's decision — the appeal which has been dismissed— have vowed to take the matter all the way to the 'US Supreme Court if need be.'

    'The merits of the case were not considered and the Germans by hiding behind technicalities, can, for a while, pop champagne bottles in celebration of their hollow victory. While the smart Germans themselves know that there's nothing to celebrate as their nightmare is to become more complex.'

    The traditional leaders further argued that 'no viable and lasting negotiated settlement is possible without the full, direct and active participation of the Ovaherero and Nama Leaders representing the overwhelming majority of the Victim Communities — as opposed to handpicked pro-Government clan Chiefs.'

    'The US court did not dispute the subject matter of the case and rather advised that the concerned communities must rather seek assistance elsewhere. The terrible wrongs elucidated in Plaintiffs' complaint must be addressed through a vehicle other than the US court system.'

    Herero Red Flag Day in Okahandja.
    Herero Paramount Chief Kuaima Riruako pauses at the grave of Albert Fürnrohr, a Schutztruppe officer killed during the 1904 conflict.

    The traditional leaders' statements come after Landless People Movement (LPM) leader Bernard Swartbooi last month, urged the descendants of communities of affected by the genocide to form their own technical negotiating team, parallel to that of the Namibian government.

    'The affected communities must now wake up and stop just demanding to want to be on the table negotiating with the Germans on the side of Namibia and the government. The affected communities must organise themselves at a higher level, set up joint technical negotiation team, to start putting figures together. Stop internal politicking and submit a proposal to the German authorities,' said Swarbooi.

    Swartbooi's statement were prompted after the Office of the President in August revealed that the Technical Committee (TC) on genocide will work with the National Planning Commission to identify costed projects for the Kharas, Hardap, Khomas, Kunene, Omaheke, Otjozondjupa and Erongo regions.

    'The projects will be in the fields of water provision, rural and peri-urban electrification, road network construction, housing, education, vocational training, value addition, agricultural development and land acquisition,' the statement from the Presidency read.

    President Hage Geingob earlier this year scoffed at a supposed settlement offer of N$192 million from the German government as part of reparations. While several sources from the German side say no such offer was made, Geingob stated that, 'They offered Euro 10 million and we said that is an insult,' he said.

    Windhoek Observer

    Source : https://taarifa.rw/us-court-dismisses-namibian-genocide-case-against-german/

  • VIDEO : Imbamutima za Clarisse wabaye Umudepite ku myaka 23 akimara kwiga ubuhinzi #rwanda #RwOT

    Imaniriho Clarisse wavutse tariki 27 Ugushyingo 1995, aracyari ingaragu, avuka mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, aho umuryango we utuye. Ni bucura mu muryango w’abana bane barerwa na nyina gusa kuko ari we mubyeyi basigaranye.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Ubuhinzi n’Ubukungu, akaba yaratorewe kuba Umudepite aribwo arangije muri Kaminuza y’u Rwanda. Yinjiye mu Nteko agiye guhagararira Urubyiruko, nyuma y’amatora y’Abadepite yabaye muri 2018 agatsinda n’amajwi 52.9%.

    Imaniriho Clarisse yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Ukwezi. Kuri Camera na Micro za Ukwezi TV, yasobanuye uko yitinyutse, amahirwe umwana w’umukobwa afite mu Rwanda ndetse n’iby’agaciro urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro kuko Perezida Paul Kagame arwitayeho bihambaye.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

    Kuba yarabaye umudepite akiri muto, Hon Imaniriho Clarisse asobanura ko urubyiruko rudakwiye kumva ko bakiri bato byo kudahabwa inshingano. Aha ashingira ko mpanuro za Perezida Paul Kagame. Aha ati : “Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika yigeze kutubwira rimwe ngo ntabwo turi bato bo kudafata inshingano. Ntekereza ko imyaka n’inshingano ntahantu bihuriye, iyo inshingano uzinjiyemo wiyungura ubumenyi, usangamo abandi bagufasha kuzubahiriza, ikindi ntuba uri wenyine”

    Mu byo Hon. Imaniriho Clarisse yatangarije Ukwezi TV, harimo kuba umuntu afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe ari Perezida Kagame. Mu kubisobanura, nawe yageze aho avuga ko bimurenze. Aya yagize ati : “Ni byinshi, buriya kuvuga Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika ibyo tumwigiraho cyangwa se ibyo njye mwigiraho, ni byinshi… Buriya hari igihe bishobora kuturenga kuvuga Umukuru w’igihugu… Ni byinshi ariko icya mbere njyewe mukundira, akunda igihugu byuzuye kandi byanyabyo, akunda igihugu cyane kandi aradukunda nk’Abanyarwanda… ni byinshi, njye ubwo biba bihise”

    Muri iki kiganiro, Hon Imaniriho Clarisse yagiriye inama urubyiruko, asobanura ibintu yize mu myaka ikabakaba ibiri amaze ari umudepite, atubarira inkuru y’umunyamahanga watangajwe n’uko Perezida Kagame afata urubyiruko n’ibindi bitandukanye.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

    Umudepite nka Hon. Imaniriho Clarisse agenerwa umushahara ungana ute ?

    Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, niryo rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.

    Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

    Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira :

    • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi ;
    • Buri Mudepite bagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

    Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa hano ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y’ubutumwa imbere mu gihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Imbamutima-za-Clarisse-wabaye-Umudepite-ku-myaka-23-akimara-kwiga-ubuhinzi

  • Gasogi: Imvura ivanze n’umuyaga itwaye ibisenge by’inzu yangiza n’imyaka (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iibisenge by
    Iibisenge by’inzu byagurutse

    Nkubito Paul ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, avuga ko iyo mvura yibasiye cyane umusozi wa Gasogi, ariko cyane cyane Umudugudu wa Karubibi batuyemo.

    Yabwiye Kigali Today ko iyo mvura yatangiye kugwa nka saa cyenda, kandi ikaba yamaze iminota iri hagati ya 15 na 20. Iyo mvura ngo yari nyinshi cyane irimo umuyaga n’amahindu.

    Ati N’ubu tuvugana amahindu aracyuzuye ahantu hose ameze nk’umucanga. Amazu yagiye, ibipangu biragwa, imyaka yangiritse intoki, ibiti mu mihanda biraryamye, amapoto yaguye, imyumbati, … mbese imyaka myinshi yangiritse.

    Nkubito yavuze ko bari kugenda bare uko abaturanyi bameze, bagenda bandika abahuye n’ibibazo bakaza kujya gucumbika mu baturanyi cyangwa bakajya mu mashuri.

    Ati Nkanjye aho nanyuze, ubu jyewe mfite inzu 12 zagurutse, bagenzi banjye ntiturahuza imibare kuko turi kunyuramo turi amakipe”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gasogi-imvura-ivanze-n-umuyaga-itwaye-ibisenge-by-inzu-yangiza-n-imyaka-amafoto

  • In a bid to fight the battle of preventing… #rwanda #RwOT

    In a bid to fight the battle of preventing the COVI-19 pandemic, women living with disabilities have vowed to put in more effort to fight the spread of the virus. Donatille Kanimba, the executive Director of Rwanda Union of the Blind (RUB), emphasizes that to prevent oneself from spreading or acquiring the virus, one requires to put in more effort as an individual. Rwanda Union of the Blind has over 3000 members according to Kanimba. She said that some people living with disabilities become (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4344

  • Kayonza: Over 110kgs of stolen minerals recovered #rwanda #RwOT

    The minerals were recovered on Sunday, September 27, in the house of one Charles Twizeyimana, 43, the suspected thief.

    They include 66.5kgs of cassiterite and 49kgs of Wolfram, which were allegedly stolen in the concession owned by Bugambira Mining Company Limited.

    Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, the Police spokesperson of the Eastern region, said that the alleged theft was unearthed by local residents.

    'Our community policing partners in the area called law enforcement organs reporting that Twizeyimana Charles is an illegal mineral dealer and had brought new consignments of minerals,' CIP Twizeyimana said.

    He added: 'Police and investigators responded to the call, searched Twizeyimana Charles’ house and recovered two sacks of minerals; 66.5kgs of cassiterite and 49kgs of Wolfram. The minerals were traced back to a concession owned by Bugambira Mining Company Limited, where they had been stolen.'

    The spokesperson commended the residents for the spirit of community policing and neighbourhood watch in particular.

    This came less than a week after three other mineral thieves were also arrested in Kayonza District, Rwinkwavu Sector.

    On September 20, 377kgs of coltan were seized from four illegal dealers in Rutsiro District while 15 tonnes of coltan and cassiterite were impounded from illegal dealers in Kamonyi District.

    Article 54 of the law on mining and quarry operations states that, any person who undertakes mineral or quarry exploration, exploitation, processing, or trading without a licence commits an offence.

    Upon conviction, the offender is liable to imprisonment for a term of between two and six months and a fine of not less than Rwf1 million and not more than Rwf5 million or only one of these penalties.

    The court also orders confiscation of any seized minerals or quarry in storage, trading or processing without a licence.

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/kayonza-over-110kgs-of-stolen-minerals-recovered

  • Menya byinshi kuri ‘Agahwayihwayi’ wamamaye ahamagara kuri Radiyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agahwayihwayi wamamaye mu guhamagara kuri Radiyo
    Agahwayihwayi wamamaye mu guhamagara kuri Radiyo

    Ni umugabo wise umwana we Agaciro Development Fund kubera ko yavutse mu bihe iki kigega cyajyagaho, mu kwishimira iyo gahunda abyitirira umwana we.

    Mu busanzwe uyu mugabo yitwa Habanabakize Theoneste uri mu kigero cy’imyaka 32, akaba akomoka ku Kabaya mu Karere ka Ngororero. Avuga ko nyina yamwise Agahwayihwayi kubera ukuntu yavutse ari muto cyane, yaba amuhetse ntamenye ko amuhetse.

    Yagize ati “Navutse ndi gato cyane mama anyita Agahwayihwayi kubera nta biro nari mfite, ngo hari ubwo navaga mu ngombyi ntamenye ko navuyemo nituye hasi, kuva ubwo abantu bose batangira kunyita Agahwayihwayi”.

    Mu busanzwe Agahwayihwayi akora umwuga w’ubufundi ngo aryoherwa no kumva ko avugira kuri radiyo abantu bakabimukundira, ndetse ngo ni na ho yigiye gusetsa kubera ukuntu yavugaga amakuru y’ibyabereye iwabo akabivuga asakuza mu mvuko idasanzwe.

    Yagize ati “Nakundaga gutanga amakuru y’ibyabereye iwacu ndi mu kazi kanjye k’ubufundi, nkavuga nti ‘aloooooo’, wampamagara nkagira nti ‘uraaaaaampamagaye’! Ibi bintu rero byasetsaga abantu cyane nanjye ntangira kubikunda gutyo”.

    Agahwayihwayi asaba abantu gukunda ibyo bakora kandi bakabishyiraho umutima. Avuga ko kubera kuba ikimenyabose ndetse bakanamenya ko ari umukozi utiganda ku kazi ke k’ubufundi yigiye ku Kabaya, abona ibiraka byinshi bikaba bimutunze ndetse ari umugabo wifashije mu rugo rwe na we ubwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-byinshi-kuri-agahwayihwayi-wamamaye-ahamagara-kuri-radiyo

  • Guha umugore imitungo ihambaye nta rukundo birutwa no kumuha dodo ariko ukamukunda – Abavugabutumwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bagore bavuga ko icyo abagore bakeneye mu miryango ari urukundo no kubaba hafi
    Aba bagore bavuga ko icyo abagore bakeneye mu miryango ari urukundo no kubaba hafi

    Yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri ‘Irere Family Network’, ikaba ari urubuga runyuzwaho ibiganiro bigamije kubaka umuryango.

    Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w’imiryango akaba n’umwanditsi w’ibitabo aho yanditse igitabo cyakunzwe cyitwa ‘Izahabu ihishe mu muryango’.

    Umuvugabutumwa Umutesi avuga ko ikintu kigaragariza umugore ko akunzwe mu rugo ari amahoro, kuko aho amahoro ari n’iyo nta butunzi bwaba buhari, n’ubabonye abona ko urugo rwanyu rufite amahoro.

    Agira ati “Utwo kurya dukeya ariko turimo amahoro, turuta imodoka, amataje, n’indi mitungo”.

    Uyu muvugabutumwa akomeza agira ati “Kugaburirwa utuboga (dodo), ariko turimo urukundo, biruta kukubagira ikimasa cy’umushishe, kirimo urwango.

    Umutesi avuga ko ikigaragaza ko umugore akunzwe ari amahoro
    Umutesi avuga ko ikigaragaza ko umugore akunzwe ari amahoro

    Kuba wangurira igitenge cy’ibihumbi 150, imodoka ariko utankunze, utanyishimiye, ndi ku nkeke, birutwa n’uko narya dodo, ariko nkaba nkunzwe mfite amahoro”.

    Kayitesi Rosy, usengera muri Zion Temple na we witabiriye icyo kiganiro, avuga ko abagore bakenera byinshi ku bagabo babo, ariko ko igikenewe cyane ari uko umugabo aha umwanya umugore, ukamwitaho, kuko bimunezeza.

    Ati “Bagabo bacu rwose turabizi ko muba mufite akazi kenshi, ariko rwose muduhaye igihe cyanyu, ni ukuri twanezerwa. Ikindi cya kabiri ni ukudutega amatwi. Rwose dukunda kuvuga, ariko iyo unteze amatwi, ukumva ibyo nshaka, mba numva nyuzwe. Muhabe kandi mudutege amatwi”.

    Kayitesi we yongeraho ko umugore iyo ahawe umwanya ari ikimenyetso cy
    Kayitesi we yongeraho ko umugore iyo ahawe umwanya ari ikimenyetso cy’uko akunzwe

    Akomeza avuga ko umugore akeneye cyane ko umugabo amugirira icyizere, kuko iyo agiriwe icyizere na we bimushimisha.

    Musabemariya Juliet, na we asengera muri Eglise Apostolique, akaba kandi umwe mu bitrabiriye iki kiganiro.

    Avuga ko abagore burya batagoye, kuko banyurwa n’ibintu bidahenze cyane. Kubera iyo mpamvu, avuga ko iyo abagabo babashije kwiyoroshya, bituma urugo rukomera.

    Avuga ko abagore bakeneye gukundwa nk’uko Bibiliya ibivuga, kandi ko biramutse bikozwe neza, nta muryango wasenyuka.

    Musabemariya avuga ko abagore banezezwa n
    Musabemariya avuga ko abagore banezezwa n’ibintu bidahenze

    Ati “Urukundo iyo ruhari rutwikira ibindi byose byashoboraga guteranya ababana. Niba usanze isahane yandaritse, ntibigutera ikibazo kuko uwayihashyize uramukunda, ahubwo uyikuraho”.

    Akomeza avuga ko abagabo bafite uruhare abarira kuri 90% ku cyubahiro bakenera mu ngo zabo, kuko iyo wakunze umugore wawe by’ukuri na we akubaha.

    Jackie Mukabaramba Nirere avuga ko iyo umugore wamuhaye urukundo, ukamuha umwanya ukamwemerera mukaganira kandi ukamubwiza ukuri ndetse ukiyemeza no gufatanya na we, uwo mugore nta kintu muzapfa.

    Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w
    Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w’imiryango akaba n’umwanditsi w’ibitabo

    Icyakora nanone, avuga ko mu gihe kubana neza nk’uko aba bagore babivuga bidashobotse, ari byiza ko umwe abisa undi bagahana gatanya, aho kugira ngo habeho ibikorwa bibi bishobora no gutuma umuntu abaho ahangayitse cyangwa se akaba yabura ubuzima.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guha-umugore-imitungo-ihambaye-nta-rukundo-birutwa-no-kumuha-dodo-ariko-ukamukunda-abavugabutumwa

  • Abaturage baguye mu kantu aho umugabo yivuganaga umusore nyuma yo kumufata aryamanye n'umugore we mu rugo rwabo #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri Zone ya Kiwalimu, Paruwasi ya Wampewo mu Mujyi wa Kasangati, ho mu Karere ka Wakiso, rwagati muri Uganda, baguye mu kantu ubwo umugabo yivuganaga umusore nyuma yo kumufata aryamanye n'umugore we mu rugo rwabo.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 27 Nzeri, aho umusore ukekwaho kuba ari mu myaka 20 y'amavuko, yari aryamanye na Nowerina Nassozi w'imyaka 32 y'amavuko, ubwo umugabo we, Charles Nkubi w'imyaka 50 y'amavuko, yinjiraga mu nzu akamukubita ikintu mu mutwe.

    Ubwo iyi nkuru yasohokaga kuri uyu wa Mbere, umwirondoro wa nyakwigendera wari utaramenyekana neza.

    Ariko, umuvugizi wungirije wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, avuga ko Nkubi yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi nk'uko tubikesha urubuga rwa Spyreports.

    ASP Owoyesigyire ati:'Ukekwaho icyaha yafatiye nyakwigendera mu cyuho n'umugore we Nassozi mu nzu ye. Biravugwa ko Nkubi yafashe ikibando agakubita uyu mugabo inshuro nyinshi mu mutwe ahita amwica'.

    Owoyesigyire yongeyeho ko:'Bazagena ibyaha ukekwa azakurikiranwaho nyuma yo kumenya niba icyo gikorwa ari icyaha yatewe n'urukundo cyangwa yagikoze nkana'.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/29/abaturage-baguye-mu-kantu-aho-umugabo-yivuganaga-umusore-nyuma-yo-kumufata-aryamanye-numugore-we-mu-rugo-rwabo/