Blog
-
Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu kubaka Igihugu #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu kubaka igihugu. -
Indwara 10 za mbere zica abantu benshi mu Rwanda #rwanda #RwOT
Muri raporo igaragaza imiterere y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda hagati ya 2017 na 2019, hagaragazwa indwara 10 zihitana abantu benshi mu byiciro by’abagabo n’abagore, ku isonga hakaza izifitanye isano n’ubuhumekero.source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indwara-10-za-mbere-zihitana-abantu-benshi-mu-rwanda
-
Ntabwo u Rwanda ari cya kirahure cyuzuye – Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga, ko bafite uburenganzira busesuye ku gihugu, abasaba gutaha ariko ko abashaka guhungabanya umutekano batazigera bahirwa n’ibyo bikorwa, dore ko abatsinze intambara zabaye mbere bahari n’uyu munsi bakongera gutsinda byoroshye.source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-u-rwanda-ari-cya-kirahure-cyuzuye-perezida-kagame
-
Imyaka ibiri mu Nteko, ibyo yasezeranyije abaturage, ifatwa rya Rusesabagina – Ikiganiro na Frank Habineza #rwanda #RwOT
Dr Frank Habineza mu 2013 yagiye ku biro bya RGB agiye gufata ibyangombwa by’ishyaka rye. Icyo gihe yashakaga kwiyamamaza mu matora y’abadepite ariko kubera kubibona atinze, ntiyabasha kwiyamamaza, ataha yimyiza imoso, amatora yakurikiyeho yahise ahindura umuvuno ashaka kuba Perezida wa Repubulika. -
Perezida Kagame yihanangirije abatanga serivisi mbi, agaruka ku mugore utwite wapfuye kubera uburangare #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yihanangirije abayobozi badatanga serivisi nziza anakebura abaturage batagaragaza aho bahawe serivisi mbi, avuga ko kuba imitangire ya serivisi hari aho itari myiza bidaterwa n’ibikoresho ahubwo ari imyumvire. -
Njyanama yategetse ko hasubukurwa kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 ritaruzura #rwanda #RwOT
Njyanama yategetse ko hasubukurwa kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 ritaruzura. -
Dore Amasomo 5 y’Ingenzi abakristo dukwiye gukura mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa #rwanda #RwOT
Ni ingenzi cyane kwigira kuby’intumwa zakoze . Ubuzima n’imyitwarire byaziranze bikwiye kubera abakristo bo mu gihe cya none indorerwamo bireberamo.
Amasomo 5 mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, yanditswe na Luka mu buryo bw’urwandiko yandikiye inshuti ye Tewofilo. Muri urwo rwandiko harimo insanganyamatsiko zitandukanye: nko gutangira ku Itorero, inkuru yo kwihangana kw’abavandimwe bacu ba mbere mu kwizera, ariho dusanga abamisiyoneri nka Pawulo na Petero , mu gihe cyo gutotezwa no kwitangira umurimo w’ Imana n’abakozi bayo.
Mu Byakozwe n’Intumwa tubonamo imirimo y’Umwuka Wera, kurinda ubwoko bw’Imana aribyo byavuyemo kuronka agakiza k’ubugingo bwa benshi. Hari inyungu ntagereranywa ugiye gukura muri aya masomo tugiye kubagezaho uko ari 5, gusa nano kuyakurikiza ni byo by’agaciro:
Senga mbere yo gufata ibyemezo byingenzi

Barasenze bati: “Mwami Mana , umenya imitima y’abantu bose , werekane uwo watoranyije muri aba bombi abe intumwa, ahabwe uyu murimo Yuda yataye akajya ahe. Barabafindira , ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n’Intumwa cumi n’imwe ' Ibyakozwe n’Intumwa 1: 24-26
Muri iki gice, mu gihe Petero yari agiye gushyiraho intumwa isimbura Yuda muitorero rya mbere, yerekanye ko ari ngombwa gusenga no gusaba kuyoborwa n’Imana, mu gukora icyo gikorwa nibwo Matiyasi yashyirwagaho.
Iki gice kitwigisha akamaro ko gusenga mbere yo gufata ibyemezo ibyo aribyo byose, kuko Umwami Imana yacu niyo izi byose kandi ninayo ifite icyerekezo cyiza mu buzima bwa buri muntu wese mu mibereho ye ya buri munsi. Abakristo benshi bakunda kugwa mu mutego wo kwicuza kuko ibyo bagerageje gukora bitagenze neza, urugero twatanga aha: Gufata umwenda muri Bank, Gushaka, kwimika abakozi b’Imana, n’ibindi. Muby’ukuri nta mukristo wari ukwiriye kwicuza , ahubwo yagateye intambwe yo kwemera kubanza kubaza Imana mbere yo gufata ikemezo runaka.
Guma mu kwizera kandi ugendera mu bushake bw’Imana

Boshya abantu n’abakuru n’abanditsi baramusumira , baramufata bamushyira abanyarukiko. Nuko bahagurutsa abagabo b’ibinyoma baravuga bati ' Uyu muntu ntabwo asiba gutuka ahera n’amategeko kuko twumise avuga ati 'Yesu w’Inazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ' Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye , babona mu maso ya Sitefano hasa n’aha marayika. Ibyakozwe n’Intumwa 6: 12-15
Sitefano yari umwe mu badiyakoni bari bakomeye mu Itorero rya mbere: 'Umuntu wari wuzuye kwizera n’Umwuka Wera' . Yari umuntu ukomeye imbere y’Imana kandi yashishikazwaga no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ari na byo byatumye abayobozi benshi b’amadini bahagurukira kumurwanya. Ndetse yewe abo bamurwanyaga , bagerageje no gutanga ruswa ku batangabuhamya b’ibinyoma kugira ngo bashinje Sitefano.
Nubwo byagenze bityo ariko, Sitefano we yahagaze ashikamye aguma mu kwizera aguma mu bushake bw’Imana. Niba uri umukristo ugahura n’akarengane cyangwa ibigeragezo urasabwa gushikama. Ntabwo dukwiye gucogora kubera intambara izo ari zo zose twaba turimo kunyuramo. Twibuke ko Sitefano we yanageze aho yicishwa amabuye apfa yuzuye Umwuka Wera kandi ashima kandi asabira abamwicaga. Ibyakozwe n’Intumwa 7: 54 -60
Tugomba kuba mu bushake bw’Imana, naho mu maso y’abantu byasa nk’aho ari “ubusazi”cyangwa 'ubuyobe' , intumbero yacu nyamukuru igomba kuba gushimisha Imana no gukora ubushake bwayo. Ibyiringiro byacu ntabwo bishingiye ku bantu.
Ba inyangamugayo no mu gihe bagushinja

Bakimutera amabuye , arambaza avuga ati' Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.' Arapfukama avuga ijwi rirenga ati ' Mwami , ntubabareho iki cyaha' Amaze kuvuga atyo arasinzira . Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa. Ibyakozwe n’Intumwa 7: 59-60
Mu Byakozwe n’Intumwa 7, Sitefano yavuze ku mateka y’Abisiraheli kuva kuri Aburahamu n’amasezerano y’Imana yamuhaye. Yerekanye kandi ububi bw’imitima y’abantu mu bihe byashize ndetse no mu gihe cye, anabashinja kwica intumwa zose Imana yohereje ngo zamamaze ibwami bwayo. Ibyo rero byakongeje uburakari bw’abishe Sitefano, ariko akomeza kuba inyangamugayo.
Bamuteye amabuye ariko arangwa n’ imyitwarire ya Yesu ku musaraba kandi asaba Uwiteka kubabarira abamuhitanye. Nubwo ibintu bishobora kuba bibi, hakaza ibihe by’inzara, uburwayi, intambara zitari zimwe, amakuba n’ibigeragezo tugomba kubibamo kandi tukaba inyangamugayo. Imana ihora itubereye maso , ntabwo yishimira kubabaza umuntu iteka kandi nta kintu na kimwe kitubaho itakizi .
Ishimire guhugurwa

Kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa , n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko. Barusomye bishimira uko guhugurwa. Ibyakozwe n’Intumwa 15: 29-31.
Muri iki gice turabonamo uko itorero ryo muri Antiyokiya, ryahawe amategeko n’amabwiriza bagombaga gukurikiza, kandi barabyishimiye bakira iyo nama. Ese inama tugirwa n’Umwuka Wera turazikurikiza? Nugira amahirwe yo kubona umuntu wese uguhugurira Inzira nziza, inzira z’Imana uzakurikize ibyo akubwiye, kubera ko dukikijwe n’ibibi byinshi muri iyi si, tugomba gushungura tugatoranya iby’ingenzi byaduha umumaro wo kutugeza mu bwami bw’Imana. Aha rero twakagombye kwishimira guhugurwa, nubwo abantu benshi babifata nk’ibigoye .
5. Witinya!
Kandi none ndabakomeza , nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge . Kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w’Imana , ndi uwayo nyikorera. Akambwira ati’ Pawulo, witinya ukwiye guhagarara imbere ya Kayisari , kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose’. Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe , kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. Ariko dukwiye gusukwa ku kirwa. ' Ibyakozwe n’Intumwa 27: 22-25.
https://www.agakiza.org/Yesu-yaba-ari-mu-bwato-bwawe.html

Humura kuko Imana yishimira kukurokora mu bikogoye byose, kandi inyanja y’ibibazo urimo muri iyi si Yesu arajwe ishinga no kubana nawe muri ubwo bwato. Akenshi tuzi ko kuba mu gakiza k’Imana ntamibabaro tuzahura nayo , ariko siko biri. Intambara n’ibigeragezo tuzahorana nabyo mu gihe tukiri mu isi. Icyakora kuko Imana ari iyo kwizerwa izahora iturengera muri ibyo byose.
Source: bibleoffline.com
Source : https://agakiza.org/Dore-Amasomo-5-y-Ingenzi-abakristo-dukwiye-gukura-mu-gitabo-cy-Ibyakozwe-n.html
-
Rulindo: Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera urugomero bubakiwe rubafasha kuhira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Urwo rugomero ruri mu kibaya cya Muyanza, rwubatswe n’umushinga LWH wari ufite mu nshingano zawo kuhira imyaka imusozi, wakoreraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), rukaba rwaruzuye muri 2019.
Ibikorwa bya LWH ubu biracungwa n’umushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa (SAIP), ari na wo ubu urimo gufasha abo baturage kubyaza umusaruro urwo rugomero, ubagezaho ibikoresho biborohereza kugeza amazi mu mirima yabo.
Bagwaneza Viateur wo mu murenge wa Buyoga, avuga ko kuva urwo rugomero rwatangira gukoreshwa yungutse byinshi kuko yongereye igihe cyo guhinga kubera kuhira.
Agira ati “Mbere nahingaga ibihembwe bibiri gusa kubera ko nagenderaga ku mvura none kuva uru rugomero rwakuzura mpinga n’igihembwe cya gatatu (saison C) nkuhira. Mbere twahingaga mu kajagari tukavanga ibishyimbo, amasaka, ibijumba n’ibindi ariko ubu twarabiretse”.
Ati “Jyewe muri saison C y’uyu mwaka nahinze imboga zitandukanye ndetse mpinga n’ibirayi nshyiramo umwete ndabyuhira. Umurima nahinze nejejemo toni imwe n’ibiro 200 by’ibirayi, iyo toni narayigurishije mbonamo ibihumbi 300Frw, ayo mafaranga ni bwo bwa mbere nari nyabonye nkavuga ko nyakesha urwo rugomero”.
Ibiro 200 byasigaye Bagwaneza avuga ko byabaye ibyo gutunga umuryango we, na ho bya bihumbi 300 akavuga ko yahise abishora mu buhinzi bw’urusenda kuko yizeye amazi.Ati “Ayo mafaranga nahise nyashora mu buhinzi bw’urusenda kandi dufite abashoramari bahita barugura bakaduha amafaranga aryoshye. Ubu nahinze kuri hegitari imwe n’igice kandi rumeze neza kuko nuhira mbikesha ibikorwa remezo duhabwa na SAIP, nkaba nitegura gusarura mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, nkizera ko nzakuramo atari munsi ya miliyoni eshanu”.
-
- Ibiribwa byera mu kibaya cya Muyanza bicuruzwa no hanze y’u Rwanda
Muri icyo kibaya cya Muyanza hari kandi umushoramari munini, Rukera Christine, uhinga urusenda kuri hegitari 30, na we avuga ko atari kubigeraho iyo hataba urwo rugomero.
Ati “Niyemeje guhinga kuri ubwo buso kuko kuhira byoroshye bitewe n’urugomero rudufasha ruduha amazi. Ikindi ni uko SAIP yatwubakiye inzu dusaruriramo, ubwanikiro ndetse n’ibyumba bikonjesha bituma umusaruro utangirika. Ubu nabonye isoko ry’urusenda mu Buhinde aho nzajya nohereza toni 75 kandi nizera ko nzabigeraho”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murindwa Prosper, avuga ko urwo rugomero rufite akamaro kanini kuko rwatumye abaturage babona imirimo mishya.
Ati “Ubu mu mpeshyi baba bari mu mirima bivuze ko imirimo yiyongereye ndetse bakaba ubu baratangiye guhinga imbuto batari bamenyereye ariko zitanga amafaranga menshi. Ni ibihingwa bikenera amazi menshi birimo tungurusumu, tangawizi, water melon, indabo, urusenda n’ibindi, bikaba bifasha abaturage kwikura mu bukene”.
Ati “Uretse kuhira, urwo rugomero ubu rugiye kuzashyirwamo amafi, kikazaba ari ikintu gishya i Rulindo kandi gifitiye akamaro abaturage. Twatangiye no kwigisha abahinzi kongerera agaciro uwo umusaruro, bakazashyiraho inganda nto ziwutunganya bityo imirimo yiyongere abaturage bazamure ubushobozi biturutse kuri uru rugomero”.
Umushinga SAIP ukorera kandi mu turere twa Nyanza, Gatsibo, Kayonza, Karongi, Rwamagana na Rutsiro, ukagera ku bahinzi biciye mu Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB).
-
- Bubakiwe ubwanikiro bwa Kijyambere

-
-
Ntitwakwemera ko intego z’Iterambere rirambye ziburizwamo na COVID-19 – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko ihagarikwa ry’ibikorwa hafi ya byose muri uyu mwaka wa 2020 kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19, ryashubije inyuma izamuka ry’ubukungu bw’isi na SDGs by’umwihariko kugera munsi ya 0%.
Ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze ku rugero rw’8% mu kuzamuka buri mwaka, bwahise bumanuka kugera munsi ya 2% nyuma ya gahunda ya guma mu rugo.
Umuryango w’Abibumbye(UN) wahise ushyiraho ibiganiro mu matsinda bihuza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, kugira ngo basuzume uburyo ubukungu bwakongera kuzahuka nyuma y’igihombo cyatewe na Covid-19, u Rwanda rukaba rwaragiye mu itsinda riyoboye ibiganiro hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), u Bwongereza na Fiji.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba muri iri tsinda rifata imyanzuro ihwanye neza neza n’intego z’iterambere rirambye.
Yagize ati “Gahunda ya 2030(SDGs) ishobora kutagerwaho, ariko ibi ntibivuzeko twakwemera ejo hazaza haciriritse. Dushobora kubaka ibikomeye kandi byiza mu gihe haba hakoreshejwe uburyo bushya bujyanye n’ibibazo bidutegereje”
“Ibi bisobanura ko hagomba kubaho imyumvire yo gushyira mu bikorwa aho gukomeza gukorera mu buryo busanzweho”.
Perezida Kagame yasobanuye imyanzuro ine yafatiwe mu itsinda, ikaba igomba kugenderwaho kugira ngo muri 2030 hazagaragazwe umusaruro uhwanye n’uw’Intego z’Iterambere rirambye hamwe n’Amasezero y’i Paris mu Bufaransa yasinywe muri 2016 hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Umwanzuro wa mbere ujyanye no uguteza imbere uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bwo gushyigikira gahunda z’Igihugu ziteza imbere ubuvuzi kuri bose, uwa kabiri ukaba uwo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’uburezi, hashakwa ibikoresho byabugenewe ndetse na murandasi yihuta.
Umwanzuro wa gatatu ujyanye n’iterambere ridaheza kandi rikozwe mu mucyo, cyane cyane hagatekerezwa ku bagore n’urubyiruko, uwa kane ukaba uwo kutagira icyiciro cy’abantu basigara inyuma hakoreshejwe uburyo buzamura abafite intege nke.
Perezida Kagame avuga ko gahunda zijyanye n’imari ari ngombwa cyane kandi imibare y’umusaruro bitanga ikagaragazwa binyuze mu mucyo.
Asoza agira ati “ntitwakwemera ko gahunda z’Iterambere rirambye ziburizwamo n’icyorezo Covid-19 cyangwa indi kidobya itari yitezwe, reka dukomeze intego”.

-
''Doda neza' kandi vuba, igitabo kizafasha kugabanya ibitumizwa imahanga #rwanda #RwOT
Umwuga w'ubudozi ni umwe muyitunze benshi mu gihugu cyane cyane urubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa n'abandi bayarangije ariko bakabura akazi k'ibyo bigiye bagahitamo kwihugura muri uyu mwuga. Usibye kandi urubyiruko usanga rwiganjemo, unasanga hari nabakuze bawukora kandi bawumazemo igihe kinini.
N'ubwo aba bose bawukora, usanga abawize ku buryo bashobora kuwukora ku rwego mpuzamahanga ari mbarwa, ibi bigatuma bawukora mu buryo bo bita gakondo, bigatuma ibyo bakora bihera ku isoko ry'imbere mu gihugu.
Nyirahabimana Alphonsine, nyuma yo gukora igihe kinini mu ruganda rwakoraga amashashi, avuga ko yaje kubivamo akajya kwiga ubudozi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo akaba amaze imyaka 21 akora akazi ko kudoda. Avuga ko muri iyi myaka yose amaze byamufashije kwibeshaho kuko ashobora kwigurira buri kimwe kandi yiyubakiye inzu ndetse bimufasha no kurihira abana be amashuri.
We hamwe nabagenzi be bakorana yemeza ko kuba badoda ariko batarabyize ku rwego mpuzamahanga bigira ingaruka kuribo ndetse no ku gihugu kuko usanga ibyo bakora bihera ku isoko ryo mu Rwanda, ibi bigaturuka kukuba ntabipimo mpuzamahanga bakoresha mu kazi kabo.
Mu gushaka igisubizo cyo gukora ibintu biri ku rwego mpuzamahanga kuburyo n'abakora akazi ko kudoda imyambaro mu Rwanda barenga imbibe bakagera no kumasoko yo hanze, Bizumuremyi Isaac inzobere mu kudoda akaba amaze imyaka 24 avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika igitabo yise (Doda neza kandi vuba) cyizafasha amashuri y'imyuga yigisha ibijyanye n'ubudozi ku rwego mpuzamahanga ndetse kigafasha n'abandi bose bakenera guhugura abadozi ariko bigakorwa ku rwego mpuzamahanga.
Usibye kuba iki gitabo gikubiyemo uburyo ushobora kudoda ukoresheje ibipimo mpuzamahanga, Isaac avuga ko cyanafasha abantu gukora bari mu rugo kandi bagakora byinshi mu gihe gito kuko iyo uzi ibipimo mpuzamahanga bidasaba ko upima umuntu, ko kandi ibi byanafasha kwirinda zimwe mu ndwara zishobora kwanduzanya harimo nka Virus ya Corona.
Yagize ati:'Igitekerezo cyaje cyera ariko mu gihe hari hatangiye bino bihe bya Corona byatumye ntekereza uburyo nakwandika igitabo kivuga kuburyo bwo gupima mpuzamahanga kugirango abadozi babe bashobora no kuba bakwikorera inganda nto bari mu rugo iwabo bitabaye ngombwa ko bagenda bapima umuntu ku giti cye, kuko bigaragara ko gupima umuntu umukozaho metero bishobora gukwirakwiza indwara kandi bikaba bidatanga umusaruro ku buryo bufatika'.
Usibye kuba hari abadozi bakora uyu mwuga batarawize kandi n'ibigo byigisha ubukorikori bwo kudoda usanga bidafite integanyanyigisho yo ku rwego rushoobora gufasha urangije kwiga kuba yajya mu bindi bihugu agakora ku rwego rwiza.
Isaac avuga ko nyuma yo kubona amasomo yakuye mu bihugu by'amahanga, yafashe uyu mwanzuro wo kwandika igitabo akazagishyikiza ibigo byigisha ubukorikori mu gufasha abarangije kwisanga ku isoko mpuzamahanga.
Iyi nzobere mu kudoda, itangaza ko kudoda nabyo bikenera ama Software abafasha gukora kinyamwuga ariyo mpamvu asanga leta ifashije abafite ibitekerezo byo gukora neza bafashwa kubona andi masomo yisumbuyeho kuko usibye kuba byagirira akamaro ubikora byanafasha n'igihugu kuzamuka mu iterambere aho kujya gushaka umwenda uturutse mubushinwa ahubwo nabo bakaza kugura uwakorewe mu Rwanda.
Kugeza ubu Bizumuremyi Isaac, amaze gufasha abanyeshuri bagera kuri 20 bazi neza gukoresha ibipimo mpuzamahanga akaba afite umushinga wo kwagura ibi bikorwa aho azafasha ibigo bitandukanye kubona kuri iki gitabo kigaragaza ibipimo mpuzamahanga.
Leta yashyize imbere poritiki yo guteza imbere imyuga iciriritse mu rwego rwo gufasha umubare munini w'abaturage kubona imirimo no kuyihanga, ikaba yitezweho kuzamura abari munsi y'umurongo w'ubukene.
Mu bihugu by'i Burayi, ubukungu bwabo bushingiye ku mirimo iciriritse n'iri mu rugero (Small and medium work), ari nayo mpamvu Leta y'u Rwanda nayo yasanze ko iyi myuga iciriritse ariyo ikwiye gufasha abaturage kwiteza imbere.
Mu gihe urubyiruko rwaba rufite imyuga rukora cyangwa ruzi, byafasha kubona no guhanga imirimo itari mike, bityo n'abataragize amahirwe yo kwiga bakabasha kubona icyo bakora kuko imirimo ihangwa yaba ari myinshi.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza
Â
Â
Source : http://www.intyoza.com/doda-neza-kandi-vuba-igitabo-kizafasha-kugabanya-ibitumizwa-imahanga/

