Blog

  • Ubushinwa: Umwarimu agiye guhabwa igihano cyo kwicwa azira kuroga abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo mu Bushinwa rwakatiye umwarimu wigishaga mu mashuri y'incuke kubera uburozi yahaye abana 25, umwe muri bo akaza gupfa. Uyu mwarimu biteganijwe ko azicwa arashwe cyangwa se agaterwa urushinge.

    Mwarimu Wang Yun yatawe muri yombi umwaka ushize wa 2019 nyuma yuko abana bo mu ishuri ry'incuke mu mujyi wa Jiaozuo bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa igikoma cya mu gitondo. Urukiko rwavuze ko yashyize sodium nitrite(uburozi) mu gikoma cya mugitondo cy'abanyeshuri ba mugenzi we kugirango yihorere.

    Ibi byabaye ku ya 27 Werurwe 2019 icyo gihe byavuzwe ko abana 23 batangiye kuruka no gucika intege nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo. Iperereza rya polisi ryakozwe nyuma y'ibirego byavuze ko uyu mwarimu yaba yabahaye uburozi.

    Ku uyu wa mbere w'icyi cyumweru hari tariki 28 Nzeri 2020, urukiko rw'ibanze rwa Jiaozuo rukaba rwakatiye Madamu Wang igihano cy'urupfu.

    Mu itangazo ryayo, police yavuze ko uyu mwarimu yashyize nitrite ya sodium mu gikoma cy'abanyeshuri bakiri bato b'undi mwarimukazi ashaka 'kwihorera' nyuma yo 'gutongana ku bibazo by'ubuyobozi bw'abanyeshuri'.

    Sodium nitrite, ikoreshwa kenshi nkibishyirwa mu biryo nk'inyama kugirango bitangirika ariko bishobora kuba uburozi iyo bishyizwemo ku bwinshi.

    Urukiko rwavuze kandi ko atari ubwa mbere Madamu Wang yaroze abantu, ruvuga ku byabaye mbere aho yavuze ko yaguze nitrite kuri interineti kandi akaroga umugabo we wangiritse byoroheje.

    Umwe muri aba bana bariye uburozi yapfiriye mu bitaro muri Mutarama uyu mwaka wa 2020 nyuma yo kumara amezi 10 avurwa.

    Urukiko rwagaragaje ko Madamu Wang 'yasuzuguraga kandi ko ari mubi, kandi ingaruka z'ibyaha zikomeye cyane, bityo akaba akwiye guhanwa bikomeye'.

    Mu gihe Ubushinwa bwanze gutangaza umubare w'abantu bapfa bazize uburozi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yemera ko buri mwaka hicwa ibihumbi. Iki gihano akaba azagihabwa aterwa urushinge cyangwa akaraswa.
    Source:BBC

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/ubushinwa-umwarimu-agiye-guhabwa-igihano-cyo-kwicwa-azira-kuroga-abanyeshuri/

  • Abantu benshi batunguwe n' ubukwe bwagatangaza bw' abana 2 bakiri bato [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abana bato batanga umunezero mu kubareba, cyane cyane iyo bakora ibintu binyuranye hamwe n'abandi bana bagenzi babo, ariko kuri uyu mwana w'umuhungu n'umukobwa, abantu barimo kwibaza ikinamico hagati yabo nyuma yuko amafoto yubukwe bwabo bayashyize kuri Facebook.

    Nkuko bigaragara mu mafoto, bashyizemo imbaraga uko bashoboye, kandi ubona ko banyuzwe nibyo bagezeho. Mu gukura uva mu bwana, ubona udukino twinshi kandi tunyuranye tw'abana uko bagenda bakura, ariko ubu umaze gukura n'abana bagenzi baee mwakuranye, ntiwatinya kuvuga rwose ko isi iri kwihuta cyane ndetse yabaye umudugudu.

    Nubwo bimeze bityo ariko, bisa nkaho abantu benshi babyitwaramo ukundi, kuva amashusho y'ubukwe bw'aba bana babiri bakiri bato cyane, yateje impagarara benshi bibaza niba aya mafoto y'ubukwe yarafashwe mbere cyangwa se ku munsi w'ibi bisa nk'ikinamico.

    Amashusho yashyizwe ahagaragara n'umukoresha wa Facebook ku izina rya 'Esther Chamberlain', aba bana bagaragaye berekana cyangwa biyerekana nk'abamaze gusezerana, kuva aya mashusho asa nkaho bayasangiye kumunsi w'ubukwe bwabo.

    Ikigaragara nuko biyerekanye kandi bahurira mu rusengero, basinya ibyemezo byubukwe, babyina, ndetse barya nk'abashakanye bari kwizihiza umubano wabo.

    Nibyiza kubona ibintu nkibi, kubera ko mu byukuri ari ikinamico, kandi aba bana bombi barasa neza, ariko ari nkawe umubyeyi wabo, uzabyemera ko bikorerwa ku mwana wawe?

    Tanga igitekerezo cyawe ku gice cy'ibitekerezo hepfo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/29/abantu-benshi-batunguwe-n-ubukwe-bwagatangaza-bw-abana-2-bakiri-bato-amafoto/

  • President Kagame warns poor service providers, cites mother who died in labour on account of negligence #rwanda #RwOT

    The Head of State, who is also the Chairman of the ruling party, the Rwanda Patriotic Front (RPF-Inkotanyi) made the remarks on Monday, while presiding over the party’s extended National Executive Committee (NEC), which was aimed at taking stock of the progress in fighting COVID-19 and asses economic recovery plans.

    President Kagame said that the biggest challenge the country faces today is poor service delivery, not because of lack of infrastructure or means to provide good services but mainly because of a poor attitude that doesn’t give priority to urgency.

    'We need to be doing things at the pace we need to develop. We need to do things faster and better. Mindset is very important,' President Kagame said.

    'If you have everything required to provide services, why don’t you give it? Why do you need to wait another hour, another day to provide the service you should have provided?'

    The head of state said it happens because of two reasons, one being the person who is supposed to give the service and is not doing so and the person who is supposed to get a service and does not get it.

    'If you just accept things to be that way, you walk out of the room and go complaining on the way or you vent your anger elsewhere, you are part of the problem because you are not doing anything about it,' President Kagame said.

    He urged the youth especially to be categorical in rejecting bad services and to also do something to address it rather than complaining.

    President Kagame gave an example of a pregnant woman in Karongi district who lost her life and that of her baby due to sheer negligence because they could not trace her Mutuelle de Sante file yet she had paid her dues.

    He said the woman was tossed up and down and told that they needed to address the issue regarding her records with the headquarters in Kigali and they asked her to go back home and wait, yet the woman had paid and needed a service urgently.

    'It was not because she hadn’t paid. The problem was with the people supposed to give her a service. It was their mistake. They sent her back, later in the evening that same day, she died delivering. The baby died too. This is a true story,'

    'Let us assume that she had other serious issues to address, first give her a service and settle whatever issue there is later,' President Kagame.

    President Kagame said that what is unfortunate is that even the death of a person or people does not change anything people continue to go about their work with the same attitude, adding that it is the innocent people who pay the price; urging leaders to address issues around service delivery as soon as possible.

    President Kagame urged the youth especially to be categorical in rejecting bad services and to also do something to address it rather than complaining.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/president-kagame-warns-poor-service-providers-cites-mother-who-died-in-labour

  • Abakinnyi n’abakozi ba APR FC babimburiye andi makipe gupimwa #COVID19 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ni bwo Minsiteri ya Siporo yatangaje ko imikino yose ubu yemerewe gusubukurwa, ariko hagakurikizwa amabwiriza arimo no gupima abakinnyi bo mu mikino bakina bakoranaho, iyo ikaba irimo n’umupira w’amaguru.

    Ikipe ya APR FC iri no kwitegura amarushanwa nyafurika aho izahagararirau Rwanda muri CAF Champions League, yamaze gupimisha abakinnyi bayo bose ndetse n’abakozi, mu gihe bitegura gutangira imyitozo mu minsi ya vuba.

    Iki gikorwa cyo gupima aba bakinnyi kikaba cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) kuva saa tatu za mu gitondo, kikaba kitabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza bane n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

    Amafoto y’uko byari byifashe

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-n-abakozi-ba-apr-fc-babimburiye-andi-makipe-gupimwa-covid19-amafoto

  • Girinka ni ikimenyetso cy’urukundo Perezida akunda abaturage ntigomba kugurishwa – Visi Meya Murekatete #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bazigurishije bataranazitura nubwo n
    Bamwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bazigurishije bataranazitura nubwo n’uwituye atemerewe kuyigurisha nta yindi isigaye mu rugo

    Abaturage b’Umudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Rukomo II baganiriye na Kigali Today, bavuga ko iwabo gahunda ya Girinka isa n’iyahagaze kubera ko abazihawe mbere bamwe bazigurishije bataritura.

    Umwe yagize ati “Inka zaratanzwe ariko benshi barazigurishije n’umukuru w’umudugudu arimo, uwari ukuriye ubudehe bamukuyeho byose biri mu nshingano za mudugudu none iye yarayigurishije, twabwiye veterineri w’umurenge araza ariko kubera ko batahanwe n’abandi batangiye kuzirya”.

    Undi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko kuba izi nka zigurishwa ngo bitera abatarazibona impungenge kuko bumva nta mahirwe bagifite yo kugerwaho n’iyi gahunda.

    Agira ati “Niba abantu benshi bamaze kuzigurisha kandi bataritura urumva twebwe gahunda yatugeraho gute koko? Keretse nizituruka ahandi naho ubundi icyizere ntacyo rwose, ahubwo mutubarize niba twe tudakwiye guhabwa inka”.

    Twagerageje kuvugisha umukuru w’Umudugudu wa Nyarubuye Nyirarukundo Berina bivugwa ko umudugudu abereye umuyobozi hagurishijwemo inka nyinshi za Girinka nawe ubwe akaba yarayigurishije, ariko ntibyadukundira kuko telefone ye igendanwa atayifata.

    Gusa ariko nyuma twaje kumenya ko arwaye ku buryo atavugira kuri telefone.

    Umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Rukomo Nsanzamahoro Vedaste, avuga ko iki kibazo cy’abantu bagurisha inka za Girinka gihari mu murenge wose, ariko umwihariko uri mu Mudugudu wa Nyarubuye.

    Avuga ko kuva gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka wa 2006 kugera muri 2019, hamaze gutangwa inka 1,264.

    Abazimije igicaniro (abazigurishije) ngo ni 328, harimo abazigurishije ku bushake nta kibazo zifite bangana na 172. Mu nka 328 zagurishijwe, ngo 77 abazihawe ntibazi aho baherereye kuko bimutse mu Murenge wa Rukomo, naho inka 38 abazigurishije bakaba baragiranye n’umurenge amasezerano yo kuzigaruza.

    Avuga ko impamvu benshi bazigurishije byatijwe umurindi n’umufatanyabikorwa wazibahaye.

    Ngo uwahawe inka na OXFAM yagombaga kwitura amafaranga ibihumbi 60 bigahabwa undi akitwa ko ahawe inka, bamwe bayafata mu ntoki bagahita bayarya inka ntigurwe.

    Avuga ko mu ngamba bafashe harimo guhana bihanukiriye uwagurishije inka yahawe kimwe n’uwayiguze, kuko aba arenze ku mabwiriza.

    Ati “Ubundi igihano gikomeye ni uko uwo dufashe ako kanya ayigurisha duhita tuyimwambura tukayiha undi uri ku rutonde, hanyuma uwayiguze akajyanwa kuri RIB kuko aba yarenze ku mabwiriza ya Girinka bakadufasha kumuhana. Uwaduciye mu rihumye akayigurisha tukabimenya nyuma asabwa kuyigarura atabikora na we tukamugeza kuri RIB”.

    Icyakora Nsanzamahoro avuga ko hari bamwe mu bagurishije inka za Girinka bagiranye n’ubuyobozi bw’umurenge amasezerano yo kugaruza inka bagurishije.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko mu zindi ngamba zihari ari ugukomeza ubukangurambaga, abantu bakamenya impamvu bahawe izo nka bakarushaho kuzifata neza kugira ngo babone amata ndetse n’ifumbire.

    Avuga ko abantu bahabwa inka bakwiye kuzifata nk’ikimenyetso cy’urukundo Perezida wa Repubulika abakunda bityo bakazifata neza.

    Ati “Iriya nka ni ikimenyetso cy’urukundo Perezida wa Repubulika akunda abaturage, bityo na bo bakwiye kuzifata neza bibuka ko na bo bagomba koroza abandi, kugira ngo abantu bavire rimwe mu bukene. Si iyo kugurisha ahubwo ni iyo gufasha abantu kwirinda bwaki mu miryango yabo no kuzamura umusaruro ukomoka ku ifumbire itanga”.

    Murekatete Juliet avuga ko abagurisha inka za Girinka batazababarirwa, ahubwo bazajya bagezwa imbere y’amategeko nk’abica gahunda za Leta.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/girinka-ni-ikimenyetso-cy-urukundo-perezida-akunda-abaturage-ntigomba-kugurishwa-visi-meya-murekatete

  • APR FC n’ubwo yabimburiye andi itmakipe kwipimisha COVID-19 ntihita itangira imyitozo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’itangazo rya Minisiteri ya Siporo, rifungura imikino yose mu gihugu, APR FC yafashe iya mbere ipimisha abakinnyi bayo icyorezo cya COVID-19 kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo vuba.

    Ku munsi w’ejo ni bwo MINISPORTS yasohoye itangazo rivuga ko imikino yose ifunguwe ariko amakipe akajya akora imyitozo akurikije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo no gupimisha abakinnyi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo APR FC yapimishije abakinnyi bayo bose, abatoza n’abakozi b’ikipe icyorezo cya COVID-19, ni igikorwa cyabereye ku bitaro bya gisirikare i Kanombe.

    Gusa n’ubwo bapimwe bakaba batari buhite bajya mu mwiherero ahubwo bagomba kubanza kubisabira uburenganzira nk’uko umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver yabitangarije ISIMBI.RW.

    Ati“gupimwa ni kimwe no kujya mu mwiherero ni ikindi. Ngira ngo niba wabonye amabwiriza ya MINISPORTS avuga ko ikipe igomba kugaragaza ko yujuje ibisabwa ubundi igahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo. Gupimisha abakinnyi ni kimwe mu bisabwa, ikipe izagaragariza FERWAFA ko yakoze ibyo isabwa ubundi FERWAFA ibe ari yo idusabira uburenganzira bwo gutangira imyitozo.”

    APR FC ikaba ibikoze bwa mbere mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League 2020-2021 aho izaba ihagarariye u Rwanda.

    Manishimwe Djabel

    Rutahizamu Jacques Tuyisenge

    Kapiteni wungirije wa APR FC, Buteera Andrew

    Myugariro Mutsinzi Ange

    Kapiteni Manzi Thierry apimwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-n-ubwo-yabimburiye-andi-itmakipe-kwipimisha-covid-19-ntihita-itangira-imyitozo-amafoto

  • Le ministre Bamporiki dénonce des produits artistiques obscènes des chanteurs rwandais #rwanda #RwOT

    Il a fait ces déclarations alors qu’il était l’invité de Radio10. L’émission focalisait sur les disposition des artistes soucieux de gagner de l’argent par tous les moyens y compris, dans leurs créations artistiques, le recours à des contenus obscènes qui font des ravages chez leurs nombreux jeunes fans.

    “Très sollicités par le nombreux public jeune, ils devaient être des piliers de l’évolution positive de la culture”, a dit le Ministre avant de railler ces jeunes artistes musiciens rwandais :

    “Quand un artiste opte pour des contenus faisant l’éloge du sexe, c’est généralement la catastrophe. C’est un malheur qui s’abat sur la société. Faire l’éloge du sexe, c’est un crime qui est puni par la loi. Dans notre culture, nous ne faisons jamais la publicité du sexe”, a dit ce Ministre volubile de la jeunesse qui ne montre pas que cette jeunesse rwandaise y compris ses artistes est confrontée à des produits artistiques et culturels variés charriés (cinema, danse érotique…) par l’Occident et qui sont massivement consommés par cette jeunesse et ses artistes.

    Le ministre n’a pas montré, et il lui est difficile, une politique sectorielle de son ministère en matière d’animation culturelle et autres manifestations artistiques élevant le niveau culturel de la jeunesse rwandaise. Histoire de constater que la crise culturelle qui frappe le pays fait en sorte qu’il est offert à la jeunesse rwandaise peu de produits culturels lui permettant d’améliorer sa conception de l’univers.

    “Vous le savez vous aussi, il y a certaines choses qui sont dépassées dans les sociétés humaines qui les ont créées. Elles y sont jetées aux rebuts. La personne qui les consomme est prise pour folle. Et chez nous, nous avons le malheur de voir notre enfant qui les imitent. Des pratiques qui sont dépassées et bannies ailleurs, chez nous la personne qui les reprend est considérée comme une vedette. C’est un défi qui doit recueillir un consensus général pour mieux le combattre et définitivement l’éradiquer”, a dit le Ministre qui a appelé les artistes rwandais à se ressaisir et à interroger l’histoire culturelle rwandaise pour mieux entrer dans l’esprit créatif rwandais.

    Le Ministre demande beaucoup aux jeunes artistes
    Bien au chaud dans son statut de haute autorité nationale, le Ministre Bamporiki a-t-il pensé à créer ou favoriser les activités culturelles ? Si oui, quel fond culturel et artisthique a-t-il suggéré pour accompagner les intervenants dans les divers domaines artistiques pour qu’ils puissent créer des produits culturels renforçant la capacité de penser et la consommation de produits culturels positifs et d’éviter de singer les artistes d’ailleurs avec leurs produits avariés dans la perception de la culturelle rwandaise ?

    Le Ministre devrait suggérer activement et matériellement la construction des infrastructures culturelles (salles de cinéma, de théâtre, jeux de société et maisons de lecture) et d’encadrement des artistes.

    Il faut dire que claironner sur des créations artistiques obscènes avec des tenues et des gestes indécents des chanteurs et danseurs, jeunes artistes rwandais au moment où elles sont légion dans toutes les sociétés africaines nourries au soi disant libéralisme culturel tout droit venu de l’Occident, … non ! Il faut plutôt prendre à bras-le-corps ce phénomème, le disséquer pour mieux le solutionner en s’entourant d’experts en la matière.

    NDJ

    Source : https://fr.igihe.com/Le-ministre-Bamporiki-denonce-des-produits-artistiques-obscenes-des-chanteurs.html

  • Ababyeyi be bamushyingiye ku gahato afite imyaka 12 bamukwa ihene 8 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyirakaberuka Angelique washyingiwe afite imyaka 12
    Nyirakaberuka Angelique washyingiwe afite imyaka 12

    Uwo mukecuru ugenda yicumba akabando ariko bigaragara ko agifite imbaraga n’icyizere cyo kubaho, avuga ko yayobowe na Rudahigwa, aho yibuka ubuzima bukomeye yanyuzemo akemeza ko imico ya kera itandukanye n’iy’ubu.

    Avuga ko kera ababyeyi ari bo bafataga ibyemezo byose bireba umwana, birimo no gushaka ndetse no kumutegeka uwo ashaka bagendeye ku nyungu zabo.

    Uwo mukecuru avuga ko ubwo yari ari afite imyaka 12 ari akana gato kakimenya ubwenge, ngo yagiye kumva yumva se amubwiye ko yamuboneye umugabo ugiye kumukwa ihene umunani.

    Uwo mwana utari wakageze igihe cyo kumera amabere, ngo yumviye se bitewe n’uburyo umuco wabigenaga, ngo baratura baramukwa ajya gushaka, mu kugera iwabo w’umugabo atungurwa no gusanga umugabo bamushyingiye afite undi mugore n’abana bamuruta. Icyo gihe byabaye ngombwa ko ajya kurererwa kwa Nyirabukwe aba ari naho umugabo amutungira.

    Agira ati “Nashatse mfite imyaka 12. Ni Papa wabintegetse ambwira ko yishakira ihene umunani bari kumuha z’inkwano ndamwubaha ndagenda.

    Nari gato ntaramera amabere, ubwo nyine Papa yumvikanye n’uwo mugabo, bararambagiza batura inzoga barankosha ihene umunani barantwara”.

    Uwo mukecuru avuga ko ubwo yarererwaga wa Nyirabuke, nta kintu na kimwe abashinja cy’urugomo, ngo bamufashe neza cyane amaze imyaka umunani ashatse abyara imfura ye y’umuhungu.

    Agira ati “Narerewe kwa Mabukwe kandi bambaniye neza, yari afite n’abana bakuru babahungu bavukana n’umugabo wanjye mbayo ariko nta n’umwe wigeze anyendereza, na biriya bavuga byo gukazanura yewe sinigeze mbona Databukwa agira icyo ambaza bamfataga nk’umwana wabo. Nabaye aho hashize imyaka umunani aba ari bwo mbyara umwana wa mbere”.

    Uwo mukecuru avuga ko mu mbyaro 12 yabyaye ubu asigaranye abana batatu, nyuma y’uko abandi bitabye Imana.

    Yagize icyo asaba urubyiruko rw’ubu

    Nyirakaberuka Angeliqwe atuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze
    Nyirakaberuka Angeliqwe atuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze

    Uwo mukecuru avuga ko urubyiruko rw’ubu rwakagombye kubyaza umusaruro amahirwe rufiye y’imiyoborere myiza, aho umwana wifuza gushaka ari we wifatira icyemezo, ibyo bikaba binyuranye n’ibyamubayeho mu gihe cyabo.

    Ati “Hari ubwo mbona abana b’ubu basamara bikambabaza, mbona badashobotse. Bari bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira imiyoborere ibaha agaciro. Urumva nari umwana mwiza udasamara ariko kubera Papa washatse kungurisha, naramwumviye barankwa ndagenda, nta burenganzira nari mfite”.

    Arongera ati “Uzi ko kera n’inda bazikwaga! Wabyaraga umuhungu baramaze gukwa imiryango ikanywana, wabyara umukobwa bakamushyingira.

    Kera nta mugore waryaga imyama z’ihene zaharirwaga umugabo, ugasya umutsima ukawuvuga akawushyira mu cyibo ugapfundikira umugabo akaza akarya umureba wowe ugasoroma isogo n’ibisusa, waba wishoboye ugashyiramo udushyimbo ukarya. Byari umuco”.

    Uwo mukecuru yasabye urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa kwirinda irari, bakitonda bagakomera no ku busugi bwabo, kuko kera mu bihe byabo ngo uwashakaga yarataye ubusugi babifataga nko kugusha ishyano.

    Avuga ko badakwiye gushaka bahubutse bakurikiye ibintu, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zishobora kubakurikirana mu buzima bwabo bwose kubera gushaka nabi bitewe n’irari ry’ibintu, nk’uko ababyeyi be bamushyingiye ari umwana bakurikiye ibintu bishira.

    Ubu uwo mukecuru atunzwe n’abana be batatu asigaranye, nyuma y’uko umugabo we amaze imyaka umunani apfuye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ababyeyi-be-bamushyingiye-ku-gahato-afite-imyaka-12-bamukwa-ihene-8

  • APR FC n’ubwo yabimburiye andi makipe kwipimisha COVID-19 ntihita itangira imyitozo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’itangazo rya Minisiteri ya Siporo, rifungura imikino yose mu gihugu, APR FC yafashe iya mbere ipimisha abakinnyi bayo icyorezo cya COVID-19 kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo vuba.

    Ku munsi w’ejo ni bwo MINISPORTS yasohoye itangazo rivuga ko imikino yose ifunguwe ariko amakipe akajya akora imyitozo akurikije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo no gupimisha abakinnyi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo APR FC yapimishije abakinnyi bayo bose, abatoza n’abakozi b’ikipe icyorezo cya COVID-19, ni igikorwa cyabereye ku bitaro bya gisirikare i Kanombe.

    Gusa n’ubwo bapimwe bakaba batari buhite bajya mu mwiherero ahubwo bagomba kubanza kubisabira uburenganzira nk’uko umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver yabitangarije ISIMBI.RW.

    Ati“gupimwa ni kimwe no kujya mu mwiherero ni ikindi. Ngira ngo niba wabonye amabwiriza ya MINISPORTS avuga ko ikipe igomba kugaragaza ko yujuje ibisabwa ubundi igahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo. Gupimisha abakinnyi ni kimwe mu bisabwa, ikipe izagaragariza FERWAFA ko yakoze ibyo isabwa ubundi FERWAFA ibe ari yo idusabira uburenganzira bwo gutangira imyitozo.”

    APR FC ikaba ibikoze bwa mbere mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League 2020-2021 aho izaba ihagarariye u Rwanda.

    APR FC yapimishije abakinnyi bayo yitegura gutangira imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-n-ubwo-yabimburiye-andi-makipe-kwipimisha-covid-19-ntihita-itangira-imyitozo

  • Umuhanzi Sahihi yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Mpumura” #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Sahihi Irakiza wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Umukunzi, Mubwire n’izindi, yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kuwugarukamo ahita anashyira hanze indirimbo nshya yise “Mpumura” asaba Imana kumuha ubwenge ngo abone uko ayikorera.

    Akibarizwa mu Rwanda, Sahihi yabarizwaga i Musanze, agasengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi. Amaze gukora indirimbo 14 zirimo; Umukunzi, Mubwire, Inchi Nzuri, Warakoze, n’izindi. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mpumura’ ndetse avuga ko n’izindi nyinshi ziri mu nzira.

    Muri iyi minsi Sahihi ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi ari naho akorera umuziki. Avuga ko yagiye hanze y’igihugu cy’u Rwanda, biba ngombwa ko abanza kwiyubaka. Nyuma y’uko icyari imbogamizi cyakemutse, kuri ubu aratangaza ko agarukanye imbaraga nyinshi ndetse akaba arimo gutegura Album ye nshya.
    Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Sahihi agarukanye imbaraga nyinshi.

    Sahihi avuga ko indirimbo ye ‘Umukunzi’ benshi bakunze, yayanditse ari mu bihe by’amasengesho, ati “Byari ibihe byiza kuko byari ibihe by’amasengesho”. Yavuze ko yakiriye ubuhamya bwa benshi bakozweho n’iyi ndirimbo ye. Ati “Burahari (ubuhamya) bwinshi cyane kuko hari abo yafashije bamenya Imana barakizwa. Hari abo yasubijemo imbaraga ubwo bari bacitse intege. Ni ubuhamya bwinshi nakiriye”.

    Sahihi Irakiza yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Mpumura’ yasohoye yayikoze asaba Imana kumushoboza kuko yasanze nta kintu na kimwe yakwishoboza. Ati “Ubuhamya burimo, narisuzumye nsanga mu buzima bwanjye ntacyo nakwishoboza usibye gusenga ngasaba Imana ikampa imbaraga ndetse n’ubwenge nkayikorera”.

    Yagize icyo yizeza abakunzi be bamaze igihe batamuca iryera ndetse bakaba bataherukaga kumva indirimbo ye nshya. Yagize ati “Icyo nabizeza ni uko hari Album ndi gutegura kandi hamwe n’Imana ubutumwa burimo buzafasha benshi”. Yabijeje kandi ‘byiza byinshi’ asaba Imana kuzabimufashamo. Yasoje agira ati “Abandi ku mutima ndabakunda cyane Imana ibampere umugisha”.

    Video y’indirimbo “Mpumura” wayisanga hano:

    Indirimbo Sahihi yamenyekanyeho cyane yitwa “Umukunzi” nayo wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuhanzi-Sahihi-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-yise-Mpumura.html