Blog

  • Ambasaderi Diane Gashumba yitabiriye igitaramo cya Chriss Eazy na Spice Diana muri Suède #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, ari mu bitabiriye igitaramo gikomeye cyahuje umuhanzi nyarwanda Chriss Eazy n'umuhanzikazi w'icyamamare muri Uganda, Spice Diana.

    Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Stockholm mu ijoro ryo ku wa 8 Werurwe 2025, kikitabirwa n'abakunzi b'umuziki benshi, barimo Abanyarwanda batuye muri Suède n'inshuti zabo.

    Byari ibirori by'akataraboneka, aho Chriss Eazy yanyuze abitabiriye igitaramo n'indirimbo ze zakunzwe nka Fasta, n'izindi. Ku ruhande rwe, Spice Diana na we yashimishije abakunzi b'umuziki we, aririmba ibihangano bye bikunzwe cyane nka Siri Regular na Bajikona.

    Iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri Suède n'ahandi muri Scandinavia.

     Muri iki gitaramo, hagaragayemo n'abandi banyacyubahiro, barimo Eric Kabera, umwe mu bamenyekanye cyane mu gutunganya sinema nyarwanda kuva mu 1994.

    Kabera, wamenyekanye cyane mu ruganda rwa filime binyuze mu bikorwa nk'ishyirwaho rya Rwanda Film Festival no gutunganya filime nka 100 Days, yagiranye ibihe byiza n'abitabiriye igitaramo.

    Abantu bari bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bishimiye uburyo cyateguwe, bagasanga ari umwanya mwiza wo guhurira hamwe, kwidagadura, no kwibuka ibihangano by'abahanzi bo muri aka karere.

    Abanyarwanda baba muri Suède bagaragaje ko bishimiye kubona abahanzi bakomeye baturutse mu karere k'Ibiyaga Bigari baje kubasusurutsa, by'umwihariko Chriss Eazy, ukomeje gukundwa n'abatari bake.

    Iki gitaramo cyari kimwe mu bikomeje kwerekana ko umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka, ukambuka imipaka, ndetse ukitabirwa n'abantu batandukanye bo mu bihugu bitandukanye.

    Junior Giti usanzwe ureberera inyungu za Chriss Eazy, yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona abayobozi b'u Rwanda bitabira ibikorwa bya muzika.

    Source : https://kasukumedia.com/ambasaderi-diane-gashumba-yitabiriye-igitaramo-cya-chriss-eazy-na-spice-diana-muri-suede/

  • Muri stade Amahoro ahagiye kubera umukino wa APR FC na Rayon Sports hamaze gushyirwamo ‘Spider Camera’ zisazwe zimenyerewe mu masitade akomeye y’i Burayi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'imikino yo ku Mugabane w'u Burayi bakunze kubona camera izwi nka 'Spider Camera', ishobora kugenda hejuru y'ikibuga igendera ku migozi. Ubu iyi camera yageze mu Rwanda, kandi izifashishwa mu mukino ukomeye uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025. Uyu mukino w'Umunsi wa 20 wa Shampiyona y'u Rwanda uzaba witabiriwe n'abantu benshi, kandi abafana batazabasha kujya kuri stade bazawukurikirana kuri Magic Sports.

    Spider Camera yari kuba yarashyizwe mu bikorwa rimwe na Stade Amahoro, ariko hashyizwemo igihe cyo kuyinoza no kuyihuza n'ubunini nyabwo bw'ikibuga. Ubu imyiteguro yose yararangiye, kandi iyi camera izafasha mu gutambutsa amashusho meza y'umukino.

    Iyi camera yakozwe n'uruganda Ross Video Ltd. Ifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko wa metero icyenda mu isegonda, kandi ishobora kwambukiranya ikibuga gifite metero 250 kuri 250. Uburemere bwayo ni ibilo 340, naho uburebure, ubugari n'ubuhagarike bigera kuri santimetero 87 na 88. Yubatswe mu buryo bwihanganira ivumbi n'ubushyuhe, aho ishobora gukora neza hagati ya dogere -10°C na 40°C. Batiri yayo ishobora kumara amasaha ane ikora idahagaze.

    Spider Camera izajya ishyirwamo camera zitandukanye bitewe n'amashusho yifuzwa. Mu mashusho y'ibirori n'imikino, hazakoreshwa Sony (P1, P43 na P50), Grass Valley (LDX 80 na LDX 86), Panasonic AK-UB300, na Hitachi DH-H200. Mu gufata amashusho asanzwe, hazifashishwa RED Epic (Dragon, Helium na Monstro), ARRI Alexa Mini, Sony (F55 na Venice), na Panasonic Varicam. Lens zizakoreshwa zirimo Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, na Angénieux Optimo Rouge. Byongeye, iyi camera izaba ifite ibindi bikoresho biyunganira nk'amasakazamajwi, microphone na teleprompter.

    Source : https://yegob.rw/muri-stade-amahoro-ahagiye-kubera-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-hamaze-gushyirwamo-spider-camera-zisazwe-zimenyerewe-mu-masitade-akomeye-yi-burayi-amafoto/

  • Mu mwambaro w’ubururu n’umweru, Nzovu yageneye ubutumwa APR FC n’abakunzi bayo – VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025, Nzovu ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ashyigikiye ikipe ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC mu mukino wa shampiyona.

    Mu kiganiro Nzovu yagiranye na Rwanda Magazine, yatangaje ko ari inyuma ya Gikundiro ndetseko abafana ba APR FC bitegure kubabazwa na Rayon Sports.

    Uyu mukino uraba kuri iki Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, urabera muri stade Amahoro saa 15h00. Nzovu yavuze ko Rayon Sports irabomora i gikona. Ati ' Igikona turakibomora'.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-mwambaro-wubururu-numweru-nzovu-yageneye-ubutumwa-apr-fc-nabakunzi-bayo-video/

  • Ngoma: Abagore bahawe ibirimo inka mu kwizihiza umunsi wabahariwe – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. Ku rwego rw'Akarere ka Ngoma wizihirijwe mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo, witabwirwa n'Abasenateri ndetse n'Abadepite.

    Ni umunsi wari wuje akanyamuneza kuko imiryango icumi yahise yemera gusezerana imbere y'amategeko mu gihe imiryango ibiri yahawe inka, indi miryango icumi ihabwa ibigega by'amazi, amatsinda icyenda yo yahawe ibigega 16 bibafasha guhunika umusaruro bikaba byatanzwe binyuze mu mushinga GPRWEE.

    Muri ibi birori kandi umuryango w'aba- Guides mu Rwanda woroje imiryango ibiri y'abagore ihene, unabaha ibiribwa bitandukanye. Hatanzwe kandi ibitenge ku bagore batishoboye, hanakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.

    Iradukunda Olive utuye mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Cyasemakamba, yavuze ko kuri uyu munsi Mpuzamahanga w'umugore yishimira iterambere yagezeho binyuze mu buhinzi bw'amashu, karoti n'intoryi.

    Ati 'Bwa mbere GPRWEE bampuguye ku kuntu nahinga imboga kandi zigatunga umuryango wanjye, nahereye ku karima gato mpingamo amashu nkuramo 9500 Frw, nyuma y'aho naraguye nkora ubuhinzi bw'umwuga ku buryo mbonamo inyungu y'ibihumbi 2oo Frw mu gihe gito, ni ibyo kwishimira rero.''

    Umubyeyi Françoise wahawe ikigega cy'amazi yavuze ko yishimiye ko kigiye kumufasha kujya abika amazi amufashe mu kuhira uturima twe tw'igikoni bitume arya imboga nziza.

    Ati 'Ikindi kizamfasha kutongera kubura amazi kandi rwose ndashimira Leta iba yatwitayeho.''

    Mukamurenzi Mereciana utuye mu Mudugudu wa Gasoro mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo wahawe ihene n'ibindi biribwa yagize ati 'Ntabwo nari nsanzwe noroye none aba ba-Guides bampaye ihene, Imana ibahe umugisha kandi inawuhe igihugu cyacu cyo cyadusubije icyubahiro, ndabizeza ko umwaka utaha izaba yaramfashije kwiteza imbere.''

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'umuryango w'aba-Guides mu Rwanda, Pudencienne Kamabonwa, yavuze ko bahaye amatungo magufi abagore mu rwego rwo kubashyigikira no kubafasha kwiteza imbere ngo kuko ubuyobozi bwiza bwabahaye ijambo.

    Senateri Nyirasafari Espérance wari witabiriye ibi birori yashimiye imiryango icumi yemeye gusezerana imbere y'amategeko, asaba abagore gukora bakiteza imbere kuko izari inzitizi zose Leta y'u Rwanda yazikuyeho.

    Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twagiraga amategeko yahezaga abagore mu buryo bwanditse cyangwa akagusumbanisha n'umugabo. Ibyo rero ubuyobozi bwacu bwiza bwabivanyeho ubu nta tegeko na rimwe rishobora gusumbanyisha umukobwa n'umuhungu, nta mukobwa wazunguraga ariko ubu amategeko yarabikemuye.''

    Senateri Nyirasafari yibukije abagore ko bashoboye ari nayo mpamvu bakwiriye guhagurukira gukemura amakimbirane yo mu muryango kugira ngo abato babyiruka bakurire mu ngo nziza zitarimo ayo makimbirane.

    Abagore batejwe imbere no guhinga imboga n’imbuto bagaragaje uburyo bari gukirigita ifaranga

    Abana bo mu Karere ka Ngoma bahawe amata nk’ikimenyetso cyo kubifuriza gukura neza

    Imiryango icumi yasezeranye mu mategeko yakorewe ibirori

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kubera ubuyobozi bwiza umugore asigaye agaragara mu nzego zose zifata ibyemezo

    Senateri Nyirasafari yavuze ko abagore bishimira ko ubuyobozi bwiza bwabahaye ijambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abagore-bahawe-ibirimo-inka-mu-kwizihiza-umunsi-wabahariwe

  • Harimo n'izizakora mu ntara: U Rwanda rugiye kunguka bisi 28 z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Izi bisi 28 biteganyijwe ko zizagezwa mu Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 2025. Ni icyiciro cya mbere cya bisi 100 BasiGo igomba kugeza mu Rwanda bitarenze uyu mwaka.

    Iki kigo cyatangaje ko 'izi bisi zizakoreshwa mu mujyi (wa Kigali) no mu ngendo zihuza intara zitandukanye n'umujyi wa Kigali. BasiGo yiyemeje kugeza hirya no hino mu gihugu bisi 100 zikoresha amashanyarazi mu 2025.'

    Bisi ya mbere ikoresha ingufu z'amashanyarazi ya BasiGo, yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2023. Kugeza ubu, ifite esheshatu zikorera mu mihanda itandukanye muri iki Gihugu zirimo ebyiri zashyizwe mu cyerekezo cya Bugesera tariki ya 8 Ukwakira 2024.

    Biteganyijwe ko BasiGo itagomba gukora nk'ikigo gitwara abagenzi ku isoko ryo mu Rwanda, ahubwo izajya ikodesha izi bisi zayo ibigo bisanzwe biri muri ubu bucuruzi.

    Amafaranga yo gukodesha izi bisi ibigo bitwara abagenzi bizajya bitanga azaba akubiyemo igiciro cy'umuriro zitwara, ikiguzi cyo kuzitaho n'ibindi.

    Ku wa 6 Werurwe 2025, Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda, Doreen Orishaba yavuze ko ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda byamaze kuyisaba bisi 360, bigamije gusimbuza izikoresha mazutu na lisansi zashaje, cyangwa kongera umubare wa bisi bifite.

    Ati 'Mu mezi 15, twagaragaje ko izi bisi zacu z'amashanyarazi ari izo kugirira icyizere n'inyungu uburyo bw'imikorere yacu buzanira abafite ibigo bitwara abagenzi. Dufite icyizere ko tuzahaza isoko ry'u Rwanda mu bijyanye na bisi.'

    Kugeza izi bisi mu Rwanda bizajyana na gahunda yo kwagura station zikoreshwa mu kongera amashanyarazi mu modoka. Station iri Rwandex mu Karere ka Kicukiro izahabwa ubushobozi bwo kongera umuriro muri bisi 25 mu ijoro rimwe.

    Hirya no hino mu ntara kandi naho hazubakwa 'stations' zizakoreshwa mu kongera amashanyarazi muri bisi zizajya zihuza Kigali n'izi ntara. Zizaba kandi zifite igice cy'igaraje rishobora gukorerwamo izi modoka igihe zagize ikibazo.

    Umuyobozi Mukuru wa BasiGo akaba n'umwe mu bayishinze, Jit Bhattacharya, yavuze ko ikigo ayobowe gitewe ishema no gukorana n'u Rwanda.

    Ati 'BasiGo itewe ishema no kugeza mu Rwanda uyu mubare munini wa bisi zikoresha amashanyarazi. Umuhate w'u Rwanda mu kwimakaza uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu burambye watanze amahirwe y'ishoramari ku bikorera ndetse n'uburyo bwo guhanga udushya mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.'

    Yakomeje avuga ko 'Binyuze muri iki cyiciro cya mbere cya bisi nyinshi zikoreshwa amashanyarazi (zizagezwa mu Rwanda), BasiGo itewe ishema no gufasha u Rwanda gutera intambwe ikomeye mu kugera ku ntego yo kwimakaza bisi zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi rusange mu gihugu.'

    Mu Ukwakira 2024 nibwo bisi ebyiri za BasiGo zitangiye gukorera ingendo mu Bugesera nk'uburyo bw'igerageza. Iyi sosiyete yateganyaga ko mu gihe kiri imbere zizajya no mu byerekezo bya Musanze na Huye.

    Uretse kuba yarazanye bwa mbere bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo ni na yo ya mbere yungukiye kuri Ireme Invest, yamuritswe na Perezida Kagame mu 2022, ubwo yari i Sharm el Sheikh mu Misiri mu nama mpuzamahanga yiga ku guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, COP27, aho yari yatangiranye miliyoni 104$.

    Icyo gihe BasiGo yahawe miliyoni 300 Frw yo kubaka sitasiyo zifashishwa mu gushyira amashanyarazi muri batiri z'izo bisi mu kwagura imikorere mu Mujyi wa Kigali.

    U Rwanda rugiye kunguka bisi 28 z'amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-n-izizakora-mu-ntara-u-rwanda-rugiye-kunguka-bisi-28-z-amashanyarazi

  • Hatangiye kubonekamo zahabu: Tujyane mu birombe bya Bashyamba byashowemo miliyari 7 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ikirombe cy'Umunyarwanda witwa Ndagijimana Jean Philippe wamenye ibanga riri mu bucukuzi, amafaranga atari menshi yari afite akayashoramo, kuva mu 2021 akaba amaze gushora hafi miliyari 7 Frw.

    Gasegereti bacukura barayitunganya bakayijyana ku ruganda iri ku rugero rw'ubwiza (purity) rwa 70%, ubundi abo bayihaye bakayitunganyamo icyuma cya 'tin' cyifashishwa mu bikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga.

    Ibirombe bya Bashyamba byatangiye gucukurwamo amabuye y'agaciro mu 1931 mu gihe cy'abakoloni, ariko GAMICO Ltd Mining Company yinjiramo mu 2021.

    Ubu bucukuzi bukorerwa kuri hegitari 200, ndetse mu minsi ishize hatangiye kuboneka ibimenyetso by'uko muri ibi birombe harimo n'andi mabuye y'agaciro nka zahabu. Ni amabuye menshi biteganywa ko yazacukurwa mu myaka 34.

    Kugeza ubu GAMICO Ltd Mining Company imaze gukora 'indani' cyangwa ubuvumo umunani bwose hamwe bungana na kilometero 15 zirimo na metero 120 z'ubujyakuzimu, buri kwezi bagacukura toni 28 ziva ku bitare 300.

    GAMICO Ltd Mining Company ikoresha imashini ku rugero rwa 50% mu mirimo yose ndetse bari kubaka uruganda rushya rugezweho ruzajya rufasha gutarura amabuye yose atakara, kugeza ku mabuye angana na milimetero ebyiri.

    Iyo mirimo yose ikorwa n'abakozi barenga 1600, kandi ubona akanyamuneza mu maso bitewe n'uko bahembwa kandi bakitabwaho neza.

    Muri GAMICO Ltd Mining Company abakozi baragaburirwa, ndetse hashyizweho ivuriro ririmo umuganga wabyigiye (medical doctor) n'abaforomo ku buryo ugize ikibazo ahita yitabwaho ku buntu.

    Twizerimana Jean Claude IGIHE yamusanze mu ndani hafi muri metero 600 z'ubutambike imbere mu musozi. Amaze imyaka itatu akorera iki kigo kandi ngo abona iterambere ryacyo na we rimugeraho uko bwije n'uko bukeye.

    Twizerimana uyobora itsinda ry'abantu 60 ati 'Narangije kaminuza mu by'ubwubatsi mbura akazi nza gushakira hano mu mabuye y'agaciro. Nagezemo ku cyumweru cya mbere bampemba ibihumbi 94 Frw, igikurikiyeho bampemba ibihumbi 114 Frw. Umuyobozi wacu yahise avuga ko ashaka kujya aduhembera ibyumweru bibiri, adufunguriza konti. Mu by'umweru bibiri iyo nahembwe make bampa ibihumbi 190 Frw. Hari n'ubwo bigenda neza gasegereti ikaboneka ibihumbi 800 Frw mu minsi 15 akinjira.'

    Ukomeje kuzenguruka mu ndani z'iki kirombe, ubona abakozi banyuranyuranamo bamwe batunda amabuye, abandi bacukura bifashishije imashini zasa urutare, abandi bagenzura bagenzi babo bareba n'iba imirimo iri kugenda neza.

    Uretse Twizerimana ugaragaza ko amaze no kwigurira ikibanza, umubyeyi witwa Mukandayambaje Sephrose, umusanga kenshi mu mirimo ye yo kumena urutare akoresheje imashini ipima ibilo 20.

    Mukandayambaje na we wari muri metero 600 ugiye intambike ugana mu musozi no muri metero 120 z'ubujyakuzimu uvuye hanze y'ikirombe, yavuze ko yiyambuye intekerezo nkene zo kumva ko hari ibyo umugore atashobora, uyu munsi akaba akorera amafaranga menshi.

    Ati 'Natangiye aka kazi nkoresha igitiyo, nyuma mbona abagabo bari gukoresha iyi mashini igezweho. Abakoresha iyo mashini hari umushahara wiyongera k'usanzwe. Naravuze ngo nubwo iremera ngomba kuyikoresha nanjye ayo mafaranga nkayabona. Ni ko byagenze, kandi uwo mushahara uramfasha. Aha munsanze mba ntobora nshaka amabuye, umunsi ukarangira mbonye umusaruro.'

    Mukandayambaje umugabo we yamutanye abana batatu. Ubu yiyemeje kujya muri iyi mirimo 'kugira ngo abana banjye batandagara cyangwa nanjye ngasabiriza.'

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwita ku buzima no kwirinda mu Kirombe cya Bashyamba, Kayigire Dominique, yavuze ko umusaruro wose babona bawukesha abakozi ari yo mpamvu baba bagomba kubitaho.

    Ati 'Uramugaburira, ukamenya ubuzima bwe, urwaye, ukomeretse kubera impanuka ukamwitaho. Mu birombe hari imbangukiragutabara ebyiri zihita zibajyana kwa muganga. Tugira n'ikigega cy'ingoboka gifasha umukozi kugira ngo uwagize ibibazo ahabwe amafaranga ndetse atishyuzwa.'

    Abajijwe ku bijyanye n'ingano y'amabuye babonye muri uyu musozi yavuze ko harimo amabuye menshi cyane, imbogamizi zikaba ishoramari rihagije ryo kuyakuramo.

    Ati 'Aha amabuye aruzuye, tubona na zahabu n'andi atandukanye. Kugira ngo ibuye urikure mu butaka bisaba ishoramari rinini. Ntabwo washora miliyari 7 Frw ugiye gukora ubusa, nta mabuye wizeye. Aha arahari ku bwinshi.'

    Buri cyumweru GAMICO Ltd Mining Company ibona umusaruro uri hagati ya toni esheshatu na toni umunani, cyangwa toni ziri hagati ya 24 na 32 buri kwezi. Mu 2023 iki kigo cyasaruye toni 416 za gasegereti, icyakora mu 2024 kibona toni 337 bitewe n'ibibazo bya Marburg aho mu birombe by'iki kigo hakorerwagamo ubushakashatsi ku ducurama dutera iyi ndwara. Bahombye hafi toni 78 za gasegereti.

    Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwakomeje kwitabirwa cyane nko mu myaka icumi ishize aho u Rwanda rwabihaye umurongo. Ni urwego rubarurwamo abakozi barenga ibihumbi 70.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze gutanga impushya 136 ku bigo by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro 99, impushya 18 z'ibigo bikora ubushakashatsi ku mabuye y'agaciro zahawe ibigo 17, impushya 76 ku bigo bicuruza ayo mabuye n'izindi eshatu ku biyongerera agaciro.

    GAMICO Ltd Mining Company yatangiye gucukura amabuye y’agaciro mu birombye bya Bashyamba mu 2021

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwita ku buzima no kwirinda mu Kirombe cya Bashyamba, Kayigire Dominique yavuze ko icyo kirombe gicukurwamo toni za gasegereti zirenga 28 ku kwezi

    GAMICO Ltd Mining Company abakozi bashyiriweho ivuriro

    Aho amabuye yongererwa ubwiza atandukanywa n’imyanda

    GAMICO Ltd Mining Company iri mu bigo bya mbere bicukura gasegereti nyinshi

    Imashini zifasha mu gutandukanya gasegereti n’ubutare

    Laboratwari ipimirwamo gasegereti muri GAMICO Ltd Mining Company

    Ikirombe cya Bashyamba kiri mu Mujyi wa Kigali gicukurwamo gasegereti igera kuri toni 400 ku mwaka

    Hari indani zafunzwe ku bwo kwirinda ibibazo zateza

    GAMICO Ltd Mining Company ifite abakozi barenga 1600

    Amwe mu bamwiriza uba ugomba gukurikiza iyo ugiye kwinjira mu ndani za GAMICO Ltd Mining Company

    Uyu yari atwaye amabuye y’agaciro ayakuye aho acukurirwa ayajyanye aho atunganyirizwa

    Indani za GAMICO Ltd Mining Company ziba ari ngari aho umuntu agenda yemye

    Uyu ari gushaka umusaruro w’amabuye y’agaciro

    GAMICO Ltd Mining Company ifite ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gucukura amabuye y’agaciro

    Mu birombe by’amabuye y’agaciro hashyirwamo amashanyarazi afite ingufu ziri hejuru kugira ngo imashini zasa ibitare zikore neza

    Gasegereti itaratunganywa yakuwe mu rutare ni uko iba imeze

    Mukandayambaje Sephrose yiyemeje kureka intekerezo z’uko umukobwa/umugore ntacyo yashobora, ajya gucukura amabuye y’agaciro, akazi kamutungiye umuryango

    Aha Mukandayambaje Sephrose yari muri metero 600 imbere mu musozi. Iyo mashini ari gukoresha ipima ibilo 20

    Abakozi ba GAMICO Ltd Mining Company usanga bahugiye mu mirimo itandukanye

    GAMICO Ltd Mining Company ifite indani umunani za kilometero 15 zose hamwe

    <doc821068|center

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangiye-kubonekamo-zahabu-tujyane-mu-birombe-bya-bashyamba-byashowemo

  • Ni ikibazo cyigihe gusa! Bull Dogg yavuze ku… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2024, Bull Dogg yatangaje ko ari gukora kuri Album izaba iranga urugendo rw'imyaka 15 ishize ari mu muziki, byatumye ayita 'Impeshyi 15'. Yagombaga kujya hanze mu Ukuboza 2024, ariko akomwa mu nkokora na gahunda zinyuranye zatumye idahita isohoka. 

    Ni nako byagenze kuri Album ya Tuff Gang abarizwamo, kuko bayitangiye bigizwemo uruhare n'abafatanyabikorwa bagomba kubanza kuganira kugirango iyi Album isohoke. 

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bull Dogg yemeje ko Album ye yamaze kurangira ariko atatangaza igihe izagira hanze, ariko kandi atekereza n'ibijyanye no kuyimurika.

    Ati 'Niko mbitekereza. Cyo kimwe n'uko hashobora kuza umuntu akakubwira ati njyewe ndabona nshobora ku gufasha kugirango iyi Album isohoke, akavuga ati reka twihe igihe runaka kugirango dukore imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru cyangwa se kugirango itwinjirize ku rwego rwo hejuru cyane kurushaho. Ndumva, ariko igomba gusohoka uyu mwaka uko byagenda kose.

    Uyu muraperi yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye, harimo izitsa ku butumwa bw'iyobokamana harimo kandi 'iby'umuhanda, kwikina, kwivuga, harimo izigisha ku buzima busanzwe, ubutumwa bufatika, zose ziravanze. Ni uruvange.'

    Bull Dogg avuga kuri Album ya Tuff Gang, yavuze ko yakozwe 'kandi yararangiye' ariko 'haracyarimo utuntu twa hato na hato tutaracyemuka mu mikoranire n'abantu bamwe twateguranye iyi Album'.

    Yavuze ko atari bo bagize igitekerezo cyo gukora iyi Album kuko 'hari abantu twabyumvikanyeho turavuga tuti dukoze igikorwa nk'iki byagenda gute? Dutangira muri iyo nzira, ni abafatanyabikorwa.'

    Bull Dogg yavuze ko bemeranyije imikoranire n'abafatanyabikorwa, hanyuma batangira ikorwa ry'indirimbo ndetse zirarangira ariko 'sinahita nkubwira ngo izasohoka umunsi uyu n'uyu kuko si njye uvuga ijambo rya nyuma kugirango isohoke, kuko hari abantu bose dufatnyije kuri iki gikorwa.'


    Bull Dogg yatangaje ko yamaze kurangiza ikorwa ry'indirimbo zigize Album ye 'Impeshyi 15' 


    Bull Dogg yavuze ko Album ya Tuff Gang yarangiye, ndetse bari gutegura uburyo izajya hanze  

    “>KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153207/ni-ikibazo-cyigihe-gusa-bull-dogg-yavuze-ku-isohoka-rya-album-ye-niya-tuff-gang-video-153207.html

  • Rotary Clubs zo mu Rwanda zimaze gukoresha arenga miliyari 14 Frw – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho na Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, wemeje ko uwo muryango ugira uruhare rukomeye mu gufasha mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.

    Ati 'Rotary yo mu Rwanda igiye kuzuza imyaka 60, ubu dufite abanyamuryango 550 ariko ntabwo bihagije, dukeneye kwiyongera kuko hari aho usanga ibihugu bifite abanyamuryango barenga 5000.'

    Yakomeje ati 'Urebye imishinga tujya dukora mu nzego zitandukanye usanga kuri ubu tumaze gukora imishinga y'arenga miliyoni 10$. Uba usanga abanyamuryango bacu bafite inararibonye mu bintu bitandukanye, twishyira hamwe tugatekereza ibibazo dufite muri sosiyete dushaka ibisubizo bidufasha kubikemura.'

    Yemeje ko Rotary itanga urubuga ku bantu bakenera gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete muri rusange kandi ko biri no mu ntego zayo.

    Ati 'Kuri ubu ubuyobozi bwacu budusaba kwishakamo ibisubizo, Rotary ni urubuga rufasha abantu gushakisha ibisubizo ku bibazo tubona muri sosiyete tubarizwamo.'

    Uretse ibyo bikorwa kandi yagaragaje ko urubyiruko rufashwa kunguka ubumenyi mu birebana n'imiyoborere hagamijwe kurutoza, cyane ko ari rwo shingiro rya Rotary y'ejo hazaza.

    Ati 'Urubyiruko ni rwo ahazaza ha Rotary y'ejo, uyu munsi ni byo ikoranabuhanga ryaraje, ariko dutangiye kubona ko riri kubatwara mu bindi bintu ariko turi kureba uko twakora ngo ribafashe kwiyubaka, kwiga, guhanga udushya no kuyobora neza.'

    Yagaragaje ko Rotary Club mu Rwanda igira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kugeza amazi meza ku baturage, ubuzima, isuku n'isukura, uburezi, kuzamura imibereho y'abaturage ndetse no kubakira ubushobozi abagore n'abakobwa.

    Rotary y'u Rwanda igizwe na Rotary Clubs zibarizwamo abantu bakuru, Rotaract Clubs zibarizwamo abiga muri Kaminuza ndetse na Interact Clubs zibarizwamo abiga mu mashuri yisumbuye.

    Kuri uyu wa 8 Werurwe 2025, Rotary yungutse izindi Clubs ebyiri za rotaract Clubs ari zo Rotoract Kepler College ndetse na Rotaract East African College.

    Mu rwego rwo gushyigikira abakiri bato buri mwaka, Rotary itegura gahunda yo kwigisha abato no kubatoza kuvamo abayobozi beza b'ejo hazaza aho hahurizwa hamwe abarenga 500.

    Kuri iyi nshuro hari hateranyijwe abarenga 800 bigishwa uburyo bwo guharanira kuvamo abayobozi beza b'ejo hazaza ndetse no guhanga udushya.

    Hanahembwe kandi abanyamuryango ba Rotaract na Interact bagize uruhare mu bikorwa bihindura imibereho y'abandi.

    Mu bahembwe harimo abakoze imishinga inyuranye ndetse n'abagiye bagira uruhare mu kwinjiza abanyamuryango benshi.

    Umunyeshuri wiga muri Kagarama Secondary School, Atete Gretta Ame, yashimangiye ko guhabwa ishimwe bibatera imbaraga, yemeza ko yinjiye muri uwo muryango mu rwego rwo kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abaturage.

    Ati 'Ntabwo nari nakabonye ahantu bakwigisha ubumuntu, ngo bakubwire ko ukwiye no kureba ku bandi. Mu ishuri uriga ugamije gutsinda ngo usohoke ubone amafaranga, ariko inyuma cyangwa hanze hari abandi uba ukwiye gutekerezaho. Ibyo rero ni byo byankuruye kwinjiramo.'

    Lorena Kessy Waihiga Mwangi, yashimangiye ko ishimwe bahawe ryabateye imbaraga kandi risobanuye ko ibyo bakora bigaragarira buri wese, bityo ko bagiye gukomerezaho.

    Yavuze ko abakiri bato bakwiye kurangwa n'indangagaciro nziza zigamije iterambere muri rusange no kwiyumvamo ko bashobora kugira impinduka nziza kuri sosiyete.

    Abahawe ishimwe ku bwo gukora ibikorwa by’indashyikirwa

    Abanyeshuri babarizwa muri Interact Clubs bashimiwe

    Abahize abandi mu gukora ibikorwa byiza bashimiwe

    Umuyobozi wa Britam Insurance Company Rwanda Ltd, Andrew Kulayige, aganiriza urubyiruko

    Lorena Kessy Waihiga Mwangi, yagaragaje ko guhabwa ibihembo bibubakira icyizere

    Banki ya Kigali ni umufatanyabikorwa ukomeye wayo

    Umuyobozi wa Britam Insurance Company Rwanda Ltd, Andrew Kulayige ni umwe mu bayoboye ibi birori

    Hatangijwe na Rotaract Club yo muri Kaminuza ya East African

    Byagaragajwe ko gutoza urubyiruko rukiri ruto birufasha kurutegura

    Hatangijwe Rotaract Club Kepler College

    Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Munyampenda Nathalie, yasabye urubyiruko kurushaho kunoza ibyo rukora

    Urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi

    Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, ashimira Munyampenda Nathalie

    Abaganirije urubyiruko babasabye gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye

    Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, yavuze ko hamaze gutangwa arengwa miliyoni 10$

    Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, ashimira Minisitiri Ingabire Paula

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-clubs-zo-mu-rwanda-zimaze-gukoresha-arenga-miliyoni-10

  • Abiga muri APACOPE bamuritse impano zitangaje bafite mu bijyanye n'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ibyo babimuritse ku wa 07 Werurwe 2024 ku munsi ngarukamwaka wiswe 'Open Day' aho ababyeyi babo n'abandi babishaka baza mu kigo kureba ibikorwa bishingiye ku mpano abanyeshuri babangikanya n'amasomo ndetse n'ibindi bijyanye no gushyira mu ngiro ibyo biga.

    Umunyeshuri witwa Isaro Kayitare Omella wiga mu mwaka wa gatanu Imibare, Mudasobwa n'Ubukungu (MCE) yerekanye uburyo bw'ikoranabuhanga yubatse bufasha kugura amatike.

    Yagize ati 'Nubatse ikoranabuhanga rifasha abantu kugura amatike ya bisi batavuye aho bari. Usanga ubusanzwe iyo umuntu akeneye nka tike ijya mu ntara amara akanya ategereje imodoka agapfusha igihe ubusa kandi yakahageze igihe cyo kugenda kigeze.'

    Undi munyeshuri witwa Mucyo Sangwa Billy we na bagenzi be bubatse ikoranabuhanga ryafasha abagana ibigo bitanga ubwishingizi kubihuza n'abakiliya bakabasha gutanga ubusabe bwabo no gukurikirana aho bugeze batavuye aho bari, bityo bakabasha kuzigama umwanya n'amafaranga.

    Hari kandi abamuritse imishinga yo kubaka za robots bavuga ko bateganya kubikomeza nyuma yo gusoza amasoko.

    Umwe muri bo witwa Nkurunziza David wiga mu mwaka wa gatanu yagize ati 'Kubaka robots bidufasha kumenya mudasobwa neza kuko tuba dushyira mu bikorwa ibyo twiga nka coding. Byadufashije no kwitabira amarushanwa yo kumurika robots tuba aba kabiri ku rwego rw'Umujyi wa Kigali kandi mu myaka nk'itanu iri imbere tuzaba tugeze ku rwego rwo kubaka robots nini.'

    Umuyobozi Mukuru wa APACOPE, Indere Serge yavuze ko icyo gikorwa kigamije guhuza ibyo abanyeshuri biga mu ishuri n'ibyo bashobora gukora bageze mu buzima busanzwe, haba ibijyanye n'amasomo ariko n'izindi mpano zabagirira akamaro ku isoko ry'umurimo.

    Yavavuze ko kandi bituma bagira ubumenyi mu buryo bwuzuye ndetse ko kuva mu myaka mu myaka 10 ishize bakora icyo gikorwa cyagiye kigirira benshi akamaro.

    Ati 'Nk'imishinga y'ikoranabuhanga ibafasha cyane kurikoresha kuko bituma bafata bimwe biga bagatangira gukoramo imishinga hakiri kare kugira ngo nibasoza amashuri yisumbuye babe babizi. Nk'abakomeza muri kaminuza biraborohera cyane. Bibafasha kudahugira mu kubyumva gusa ahubwo bakabyikorera kandi bihuje na gahunda ya Leta yo gushyira mu ngiro ibyo abanyeshuri biga.'

    Nshimiyimana Serge Garille ufite abana babiri biga muri APACOPE avuga ko ibyo babonye abana babo bashobora gukora bibaba ikizere ko uburezi bahabwa bufite ireme kandi ko byongerera amahirwe abana yo kubona ibyo gukora vuba bageze ku isoko ry'umurimo.

    Umuyobozi Mukuru wa APACOPE, Indere Serge yavuze ko icyo gikorwa kigamije guhuza ibyo abanyeshuri biga mu ishuri n'ibyo bashobora gukora bageze mu buzima busanzwe

    Nkurunziza David wiga mu mwaka wa gatanu yavuze ko kubaka robots bateganya kubikomeza nyuma y’amasomo

    Mu byo abanyeshuri bo muri APACOPE bamuritse harimo n’ibijyanye n’umuco

    Iki gikorwa cyo kumurika impano APACOPE igikora buri mwaka

    Abana bato na bo bitabira iki gikorwa cyo kumurika impano muri APACOPE

    Harimo n’abanyeshuri bakora isabune

    Abafite umushinga wo kubaka robots bavuga ko bazawukomeza bakabikora nk’akazi

    Aba bubatse ikoranabuhanga ryatangirwaho serivise z’ubwishingizi

    Aba bana berekanaga uburyo bazi kuboha umusambi

    Ababyeyi bishimira ko abana babo bahabwa uburezi bufite ireme


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-apacope-bamuritse-impano-zitangaje-bafite-mu-bijyanye-n

  • Minisitiri Ingabire yasabye urubyiruko gutinyuka no guharanira guhanga udushya – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gikorwa kigamije gutoza urubyiruko kuba abayobozi beza b'ejo hazaza ndetse no guhanga udushya cyabaye kuri uyu wa 8 Werurwe 2025.

    Minisitiri Ingabire Paula yerekanye ko mu gihe himakazwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho ndetse no guharanira kuba abayobozi beza b'ejo hazaza.

    Ati 'Buri gihe iyo nganira n'urubyiruko mbabwira ku bijyanye no kuyobora. Ntabwo ari ukuba uri minisitiri, umuyozi mukuru w'ikigo runaka cyangwa undi mwanya, ahubwo kuyobora birebana n'impinduka ushobora kuzana utitaye ku mwanya runaka.'

    Yakomeje ati 'Kuyobora ntibisaba kuba ufite umwanya runaka, ahubwo no mu byo ukora byose uba ukwiye kuba umuyobozi mwiza. Mu bushobozi bwawe aho waba uri hose ushobora kuba umuyobozi mwiza. Ahubwo ikibazo ni ese uri gukora iki? Ushobora kwibaza ngo ni izihe mbinduka ndi kugiramo uruhare? Icyo ni cyo kizakugira umuyobozi.'

    Yarusabye kandi kubyaza umusaruro amahirwe rufite yo kuba harimakajwe ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, rugaharanira kuzana impinduka no guhanga udushya.

    Ati 'Mpora nsaba abato ko igihe bamara bakoresha telefoni ku mbuga nkoranyambaga bakwiye kujya bibaza uwo mwanya niba koko bari kuwukoresha uko bikwiye, biri kububakira ubushobozi mu iterambere ryabo, kunguka ubumenyi cyangwa bishobora kubafasha kuzana impinduka muri sosiyete.'

    Yasabye urwo rubyiruko kandi gutinyuka no gukomeza guharanira kunguka ubumenyi mu byo rukora umunsi ku wundi.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ikoranabuhanga mu Rugaga rw'Abikorera, Ntare Alex, yagaragarije uru rubyiruko ko hari amahirwe menshi yashyizweho mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Yagaragaje ko kuri ubu hari umushinga uzwi nka 'One million coders' ugamije gufasha abantu kwiga ibirebana n'ikoranabuhanga, Hanga hubs zigamije gufasha urubyiruko kunoza imishinga mu turere dutandukanye ndetse n'ibindi, abasaba guharanira kubibyaza umusaruro.

    Guverineri Wungirije mu Karere ka 9150 muri Rotary ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, yemeje ko muri uwo muryango baharanira gufasha urubyiruko.

    Ati 'Urubyiruko ni rwo ahazaza ha Rotary y'ejo, uyu munsi ni byo ikoranabuhanga ryaraje, ariko dutangiye kubona ko riri kubatwara mu bindi bintu ariko turi kureba uko twakora ngo ribafashe kwiyubaka, kwiga, guhanga udushya no kuyobora neza.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu gutegura ahazaza harwo, ndetse no guharanira kunguka ubumenyi buzarufasha mu bihe bizaza.

    Minisitiri Ingabire Paula yasabye urubyiruko gutinyuka no guharanira guhanga udushya

    Guverineri Wungirije mu Karere ka 9150 muri Rotary ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, yemeje ko muri uwo muryango baharanira gufasha urubyiruko

    Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, yasabye urubyiruko guharanira kwigira

    Urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abo mu nzego zinyuranye

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-ingabire-yasabye-urubyiruko-gutinyuka-no-guharanira-guhanga-udushya