Blog

  • Icyihishe inyuma y'igitaramo Maître Gims wishyizemo u Rwanda, yateguye i Paris ku munsi wo gutangira Icyunamo – #rwanda #RwOT

    Tariki 7 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuryango mpuzamahanga wifatanya n'u Rwanda mu kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe, hakanafatwa ingamba zo gukumira ngo bitazongera kubaho ukundi.

    Iyi tariki ku bihugu bifite aho bihurira n'u Rwanda birayizirikana cyane ku buryo hari ibitanga ubutumwa bwo kwifatanya n'Abanyarwanda.

    Mu 2019, hasohotse iteka mu Bufaransa rigena ko tariki 7 Mata igihugu n'Umujyi wa Paris bazajya byifatanya n'Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwibuka byashyizwemo imbaraga mu Bufaransa ndetse mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie kuwa 13 Mata 2024 hafungurwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk'imwe mu nzira yo gushyigikira ko Jenoside itazongera ukundi.

    Gusa mu buryo butumvikana, umuhanzi Maître Gims ufite inkomoko muri RDC yitwikiriye umutaka wo gufasha abana bagizweho ingaruka n'intambara zo mu Burasirazuba bw'iki gihugu, ategura igitaramo ku itariki ya 7 Mata 2025.

    Ni igitaramo bigaragara ko gifite intego yo kurangaza abantu bari mu Bufaransa, bagakwirakwizwamo imvugo zangisha abantu Abatutsi bitwaje gutabariza abana bagizweho ingaruka n'intambara yo muri RDC yakomotse ku butegetsi bwa Congo.

    Muri iki gitaramo hazanaririmbamo Youssoupha na we wahisemo intero yo kuvuga nabi u Rwanda igihe cyose.

    Itangazo ryasohowe n'Umuyobozi w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Christophe Renzaho, rivuga ko bababajwe bikomeye no kubona igitaramo cyashyizwe ku itariki mpuzamahanga yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko bigakorwa n'umuhanzi usanzwe azwiho gukwirakwiza imvugo zibiba urwango.

    Ati 'Gutegura ibikorwa kuri iyi tariki ibikorwa by'umuhanzi w'umunye-Congo Maître Gims wanamenyekanye ku mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo zihembera urwango n'ihohoterwa ryibasira Abatutsi ntabwo byaba ari ibintu bitunguranye. Muri filime mbarankuru yakozwe na Netflix yareruye aravuga ngo 'ntabwo urwango rw'Abatutsi waruhagarikisha umutobe w'amacunga'. Asoje aya magambo yakoze ikimenyetso cyo kurashisha imbunda, akangurira abantu ubwicanyi.'

    Renzaho yagaragarije Meya w'Umujyi wa Paris ko gusubika iki gitaramo kikimurirwa ku yindi tariki yaba ari intambwe ikomeye mu gukumira ikwirakwizwa ry'imvugo zibiba urwango n'amacakubiri by'umwihariko byibasira Abatutsi, Abanyamulenge n'Abahema mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Gusubika iki gitaramo bizafasha abashaka guhurira hamwe kuri uwo munsi wagenewe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n'urwango nk'urwo, bakazirikana birushijeho. Bizanafasha kwirinda guteza ibibazo mu baturage kuko iki gitaramo kibaye muri ubu buryo kitabura kubikurura.'

    Consternation de la communauté #Rwandaise 🇷🇼 de France et du monde entier s'indigne devant un AFFRONT AVÉRÉ sur la mémoire du génocide perpétré contre les #Tutsi.@chrismanzi @diasporwanda et toute le monde sur place en #France 🇫🇷 on ne lâche rien. pic.twitter.com/9WUiiHGTZn

    — Eddy Sabiti (@esabiti) March 7, 2025

    Abanyarwanda baha agaciro kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ko gutegura igitaramo ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko uzwi ku mvugo z'urwango ari imwe mu nzira zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Le 7 avril, c’est personnel. Et c’est NON NÉGOCIABLE.

    Mon grand-père a été exécuté d'une balle dans la tête. Ma grand-mère, enterrée vivante. Mes tantes, cousins et cousines massacrés avec une barbarie innommable. Comme moi, la majorité des rescapés portent ces cicatrices à vie.… https://t.co/YRwjYkJqmZ

    — Chris Renzaho 🇷🇼 (@chrismanzi) March 7, 2025

    Gandhi Alimasi Djuna, wamamaye mu buhanzi nka Maître Gims, cyangwa Gims ni umunye-Congo ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa.

    Ni umwe mu bacengewe cyane na politike y'urwango ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo. Yageze ubwo yandika indirimo ashyiramo amagambo asebya Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame.

    Mu 2003 ni bwo Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye yemeje tariki ya 7 Mata nk'Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko inyito yayo nyakuri yatangiye gukoreshwa na loni mu 2018.

    Umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Gashyantare 2003 usaba ibihugu binyamuryango bya Loni guha agaciro tariki 7 Mata no gukurikiza amasezerano yo gukumira no guhana ibyaha bya Jenoside kugira ngo hatazagira ibikorwa bisa n'ibyabaye mu Rwanda byongera kubaho.

    Abanyarwanda n’inshuti zabo ntibumva ukuntu uyu muhanzi ashaka gukora igitaramo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyihishe-inyuma-y-igitaramo-maitre-gims-wishyizemo-u-rwanda-yateguye-i-paris

  • Nyamagabe: Abagore 18 bayobora ingo bagabiwe inka, hashimwa ubutwari bagira mu kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bagabiwe witwa Ugizimfura Marie Rose, wo mu Murenge wa Musebeya, mu Kagari ka Kagano, Umudugudu wa Busanza, ni umubyeyi w'abana batatu. Yabwiye IGIHE ko asanzwe ari umuhinzi w'imyaka itandukanye, ariko akaba yagorwaga no kubona ifumbire.

    Ati 'Kubona ifumbire byandushyaga, byagomberaga gutira inka na bwo ku muntu w'inshuti ikaza mu rugo iwacu ikaribata ibyatsi nko mu gihe cy'ukwezi, kugira ngo tubone ifumbire yo guhingisha, tukongera tukayisubiza.'

    Ugizimfura, yakomeje avuga ko ubu yafashe ingamba zo kongera umusaruro w'ibirayi byera cyane muri uwo murenge, akaba yatanze isezerano ko mu mwaka utaha azaba agaragaza impinduka zikomeye ziturutse kuri iyi nka yahawe.

    Bangugirake Donatille wo mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Rugano, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe atejwe yo kongera korora, avuga ko ubusanzwe yari umuhinzi ariko yagorwaga no kubona ifumbire ihagije, ariko ubu agahamya ko ibyo bigeze ku iherezo.

    Avuga ko gukorera urugo uri umugore bigira imvune, ariko kubera ko ubuyobozi bw'u Rwanda bwahaye umugore ijambo, bituma aho yerekeje amaboko hose yumvwa na we akabasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habimana Thaddée, yavuze ko igihugu cyashyize imbere guha urubuga umugore mu nzego zose z'ubuzima, kugira ngo na we atange umusanzu we kuko ashoboye.

    Ati 'Ubuyobozi bw'akarere dukomeje gushyira imbaraga mu mukoro dufite wo korohereza abagore mu bikorwa bibyara inyungu no gukangurira abagore guhinga kijyambere no kongera udushya mu buhinzi, no mu gusaba no guhabwa serivisi z'imari kugira ngo bakomeze kwiteza imbere n'ibindi.'

    Depite Mukabunani Christine, wari umushyitsi mukuru, yakanguriye imiryango kurushaho kumva neza akamaro k'uburinganire n'ubwuzuzanye mu gukomeza gutera imbere no kubaka umuryango utekanye, birinda icyawutandukanya icyo ari cyo cyose.

    Ati 'Hari imvugo zivuga ko ngo hari imiryango igira za karande zo gutandukana, ukumva bavuga ngo uriya aturuka mu muryango ababyeyi be batabanaga n'ubundi, na we ntibizakunda. Izo karande tuzice, tugerageze kurema imiryango myiza kandi iramba.'

    Yakomeje asaba abaturage n'abayobozi kumenya imiryango itabanye neza, bakayiha ubufasha bukomatanyije, mu mitekerereze no mu bukungu kugira ngo ive ibuzumu ijye ibuntu, ari na ko barandura ihohoterwa n'ibindi bibazo bidindiza umuryango birimo n'ubukene, agaragaza ko bizanyura mu kubaha ubushobozi butandukanye burimo kubaha inka ngo zibateze imbere mu mata n'ifumbire.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wizihizwaga ku nshuro ya 53 ku Isi ndetse no ku nshuro ya 50 mu Rwanda, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umugore ni uw'agaciro.'

    Abagore 18 bayobora ingo bagabiwe inka kuri uyu munsi wabahariwe

    Ababyeyi bagabiwe inka bahize kuzamura umusaruro no kugira ubuzima bwiza banywa amata

    Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée, yavuze ko Akarere kiteguye gukomeza gushyigikira iterambere ry’umugore

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe, Umumararungu Béatha, yashimye intambwe umugore w’i Nyamaabe agezeho mu myaka isaga 30 ishize

    Depite Mukabunani Christine, yasabye abaturage kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko ari bwo iterambere ryiyongera mu rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abagore-18-bayobora-ingo-bagabiwe-inka-hashimwa-ubutwari-bagira-mu

  • Elon Musk yavuze ko ikigo cye cya Starlink cyanzwe na Afurika y'Epfo kuko atari umwirabura – #rwanda #RwOT

    Ni amagambo yatangarije ku rubuga rwa X, ubwo yatangaga igitekerezo ku mashusho y'ikiganiro cy'umucuruzi wo muri Afurika y'Epfo, Rob Hersov, wavugaga ko hari amategeko muri Afurika y'Epfo arwanya abazungu.

    Elon Musk wasaga nk'uwemeza ibyo Hersov yavugaga ko muri iki gihugu yavukiyemo hariho amategeko agonga abazungu, yasubije ati 'Starlink ntabwo yemerewe gukorera muri Afurika y'Epfo, kuko ntari umwirabura'.

    Icyakora ibi byatewe utwatsi n'umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Afurika y'Epfo, Clayson Monyela, wasubije Musk agira ati 'Nyakubahwa, ibyo ntabwo ari ukuri kandi urabizi!'.

    Yongeyeho ati 'Ntaho bihuriye n'ibara ry'uruhu rwawe'. Uyu mugabo yavuze ko Starlink yakwemererwa gukorera muri iki gihugu igihe cyose yemeye kubahiza amategeko abigenga.

    Kuba Afurika y'Epfo ifite amategeko akakaye ku bazungu, biherutse kugarukwaho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko azahagarika inkunga yahabwaga iki gihugu bitewe n'impamvu nyinshi zirimo kuba amategeko agenga ubutaka yarakumiriye abazungu.

    Elon Musk yavuze ko ikigo cye cya Starlink cyanzwe na Afurika y'Epfo kuko atari umwirabura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/elon-musk-yavuze-ko-ikigo-cye-cya-starlink-cyanzwe-na-afurika-y-epfo-kuko-atari

  • Higanjemo abigitsina gore! Ibyamamare byatun… – #rwanda #RwOT

    Kunywa itabi ku byamamare, ni ikintu gisa nk’ikimenyerewe mu Isi y’myidagaduro, kuko usanga haba mu ndirimbo, mu mafilime bakina n’ahandi bashobora kuryifashisha bitewe n’ubutumwa bashaka gutambutsa.

    Nyamara ku rundi ruhande, hari ibyamamare bitungurana no mu buzima busanzwe bikagaragara biritumura mu ruhame, kandi ari abantu basanzwe baryamaganira kure ndetse bashishikariza abandi kurigendera kure mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze.

    Abanyamideli, abahanzi, abakinnyi ba filime n’abanyamakuru bakomeye barimo Jennifer Aniston, Bella Hadid na Dua Lipa bose bagaragaye batumura itabi, nyamara bari bazwiho kwimakaza ubuzima bwiza.

    Dore bamwe mu byamamare batunguranye banywa itabi:

    1.     Abakobwa ba Perezida Barack Obama

    Malia Obama, umukobwa mukuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yavugishije benshi nyuma yo kugaragara atumura itabi mu muhanda i Los Angeles.

    Page Six yatangaje ko Malia Obama yagaragaye i Los Angeles ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023, ari kunywa itabi. Uyu mukobwa yafotowe ari kumwe n'inshuti ze bishimanye anywa itabi.


    Malia Obama yagaragaye atumura itabi nyuma yaho murumuna we Sasha Obama na we aheruka kugaragara ari kumwe n'inshuti ze baganira bahererekanya itabi. Uyu mukobwa yari avuye mu birori.

    Obama w'imyaka 62 mu 2009 yavuze ko na we yanyweye itabi mu gihe cy'ubugimbi bwe na nyuma amaze kurushinga ariko akaza kurireka ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika.

    Mu 2020 mu gitabo Obama yashyize hanze yise 'A Promised Land'' yagaragaje ko uyu mukobwa we mukuru Malia Obama ari mu bamufashije kureka kunywa itabi. Obama yayoboye Amerika mu 2009-2017.

    2.     Jennifer Aniston

    Nubwo asanzwe afatwa nk'umuntu w'intangarugero, Jennifer Aniston yigeze kumenyekana nk'umunywi w'itabi ukomeye mu myaka yatambutse.
    Mu 2022, uyu mukinnyi wa filime wegukanye ibihembo bikomeye, yagaragaye atumura itabi ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko. Ibi byateje impaka, cyane ko yari yaratangaje ko yasezereye itabi burundu kuva mu 2007.

    3. Bella Hadid

    Uyu munyamideli w'icyamamare yagaragaye arimo kunywera itabi mu birori bya filime bya Cannes mu Bufaransa.
    Bella Hadid yigeze kwemera ko yatangiye kunywa itabi afite imyaka 14, kandi ko yarikoresheje igihe kinini. Kuva mu 2017, yari yaravuze ko agiye kureka itabi burundu, ariko amafoto ye aheruka yatumye abakunzi be bibaza niba yaba yararisubiyeho.

    4. Stacey Solomon

    Uyu munyamakuru wa televiziyo yagaragaye anywa itabi ubwo yari kumwe n'umuryango we i Londres mu 2023.
    Yigeze kuvuga ko yakunze kugira ikibazo ubwo yafataga icyemezo cyo kureka itabi, ndetse no mu gihe yari atwite. Yavuze ko yagerageje kugabanya ingano y'itabi yanywaga, ariko ko kureka burundu bitamworoheye.

    5. Dua Lipa

    Uyu muririmbyi ukomoka mu Bwongereza yagaragaye mu kwezi gushize arimo kunywa itabi ari kumwe n'umukunzi we Callum Turner i Paris.
    Ibi byaratunguranye cyane kuko mu 2022 yari yaratangaje ko yaretse itabi burundu kugira ngo asigasire ijwi rye, ndetse n'ubuzima bwe muri rusange.

    6. Holly Willoughby

    Uyu munyamakuru wa televiziyo mu Bwongereza, wari uzwiho ubuzima bwiza, yagaragaye anywa itabi mu 2009 ubwo yari yitabiriye V Festival.
    Nyuma yaho, bivugwa ko yaretse itabi, ariko amafoto yafashwe nyuma nabwo atumura itabi yakomeje gutungura benshi.

    7. Abbey Clancy

    Uyu munyamideli ukomoka mu Bwongereza yagaragaye inshuro nyinshi aryohewe n'itabi, harimo nko mu 2023 ubwo yarimo gufata amashusho y'amatangazo ya Paddy Power.
    Abbey Clancy kandi yigeze kugerageza kureka itabi mu 2011, ariko nyuma y'igihe gito yongeye kugaragara arinywa.

    8. Miley Cyrus

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo za pop yagiye agaragaza ku mugaragaro ko ashyigikiye itabi, cyane cyane iry'urumogi.
    Miley Cyrus yigeze gutangaza ko yafashe icyemezo cyo kudasubira mu businzi no mu kunywa itabi, na nyuma yagaragaye kenshi aritumura mu ibanga.

    9. Johannes Radebe

    Uyu mukinnyi wa filime akaba n'umubyinnyi wo muri Afurika y'Epfo yemeje ko akunda kunywa itabi cyane cyane mu bihe bikomeye by'amarushanwa yo kubyina nka “Strictly Come Dancing”.
    Yavuze ko ababyinnyi benshi b'amafilime banywa itabi kubera igitutu bahura na cyo.

    10. Emily Atack

    Uyu mukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya yigeze gutangaza ko yatangiye kunywa itabi no kunywa inzoga nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye.
    Mu 2023, yagaragaye anywera itabi mu birori byabereye i Londres, biteza impaka kuko benshi bamufataga nk'icyitegererezo mu birebana n'ubuzima bwiza.

    Itabi rifite ingaruka mbi ku buzima zirimo:

    • Kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’ibihaha

    • Kuzana iminkanyari no gusaza vuba kw’uruhu

    • Guhindura ibara ry'amenyo n'inzara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153231/higanjemo-abigitsina-gore-ibyamamare-byatunguranye-bikagaragara-bitumura-itabi-mu-ruhame-a-153231.html

  • Amb. Diane Gashumba yashyigikiye Chriss Eazy… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyaririmbyemo abarimo Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Sambolera' na Spice Diana wo muri Uganda, cyabereye mu Mujyi wa Stockholm ku wa 8 Werurwe 2025.

    Iki gitaramo kandi cyitabiriwe na Eric Kabera umenyerewe cyane mu gutunganya sinema nyarwanda kuva mu 1994. Cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'abatuye muri uyu mujyi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.

    Byitezwe ko nyuma y'iki gitaramo, Chriss Eazy agomba guhita asubira i Kigali, mbere yo kongera kujya i Burayi mu bitaramo bizazenguruka ibihugu binyuranye by'uwo mugabane.

    Nyuma yo gutaramira abo muri Suède, Chriss Eazy azakomereza muri Pologne ku wa 26 Mata 2025 mu gitaramo azahuriramo na Joe Boy, nyuma yaho Ku wa 3 Gicurasi 2025 azataramira i Paris, naho ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi.

    Ibi bitaramo byateguwe na Sosiyete ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi gukorera ibitaramo cyane cyane mu Bubiligi. 

    Chriss Eazy uri kwitegura gukora ibi bitaramo, ni umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat, akaba n’umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuyobozi wa Ewuana Brand.

    Uyu musore yatangiye umuziki mu 2016 ubwo yitabiraga amarushanwa y’impano yiswe “Talent”. Mu 2020, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ese Urabizi?”, akurikiraho “Tegereza”.

    Indirimbo ze zamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, harimo “Inana”, “Amashu”, “Sambolela”na “Edeni”. Mu Ukwakira 2023, yashyize hanze indirimbo yise “Bana”.

    Uretse umuziki, Chriss Eazy ni umuyobozi wa Ewuana Brand, inzu y’imideli igamije guteza imbere imideli n’ubuhanzi mu Rwanda. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo nka “Inana”, “Amashu”, “Sambolela”, “Edeni”, “Bana” n'izindi.

    Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano ikomeye mu muziki nyarwanda, akaba akomeje kwagura umuziki we no kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Ambasaderi Dr. Diane Gashumba ari muri benshi bitabiriye igitaramo Chriss Eazy yahuriye na Spice Diana muri Suede 



    Junior Giti yavuze ko ari iby’agaciro ari iby’agaciro kubona abayobozi b’u Rwanda bitabira ibikorwa bya muzika


    Igitaramo gikurikira, Chriss Eazy azagihuriramo na n’umunya-Nigeria Joe Boy muri Poland

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153220/amb-diane-gashumba-yashyigikiye-chriss-eazy-mu-gitaramo-yahuriyemo-na-spice-diana-amafoto-153220.html

  • Prince Kid yafatiwe muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas. Ishimwe yari yarinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y’igihugu. Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata.

    Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, wari umuyobozi wa kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda,  mu Kwakira 2023 nibwo yahamijwe ibyaha  bibiri aribyo Gukoresha  undi imibonano mpuzabitsina ku gahato  ndetse n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku Gitsina , akatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma yo gukatirwa, ntiyigeze yishyikiriza inzego z’ubutabera ngo arangize igihano cye.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ugushyingo 2023, umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nibaramuka batamubonye mu gihugu, bazitabaza inzego mpuzamahanga zirimo na Interpol kugira ngo afatwe.

    Leta y'u Rwanda, binyuze mu Bushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuva ku wa 29 Ukwakira 2024. Josh Johnson, umuyobozi w'agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu. Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n'inzego z'umutekano zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abantu nk'aba bafatwe kandi birukanwe.

    Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo ndetse bikaba byagarutsweho n’ibitangamakuru bitandukanye birimo wfaa.com.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153223/prince-kid-yafatiwe-muri-amerika-153223.html

  • MUA Insurance Rwanda yatangije 'MUA Femme', ubwishingizi bwagenewe abagore – #rwanda #RwOT

    Iyi serivisi y'ubwishingizi yamurikiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore byateguwe na MUA Insurance Rwanda.

    Serivisi ya 'MUA Femme' igamije gutabara no kugoboka byihuse abagore bagize ikibazo mu kazi kabo ka buri munsi.

    Binyuze muri iyi serivisi, abagore bazajya babona ubwishingizi bw'imitungo yabo irimo inzu, imodoka ndetse n'ubw'ibindi bikorwa byabo ku giciro gito.

    Iyi serivisi igamije guteza imbere ubucuruzi burambye no kwigenga mu bukungu kw'abagore.

    Nko ku bijyanye n'imodoka, umugore ukoresha iyi serivisi azajya abasha kuyishingira, igihe yagize ikibazo ikoreshwe ndetse abe anahawe indi yo kugendamo mu gihe cy'iminsi itanu ku buntu.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya MUA Insurance Rwanda, Mireille Umwali, yatangaje ko yishimiye iyi ntambwe.

    Ati 'Ubu maze imyaka irenga ine ndi mu muryango wa MUA Insurance Rwanda, kandi mbona iterambere ry'iyi sosiyete ryarabaye igitangaza. Uyu munsi, ndishimye cyane kubera uyu mushinga. Iyo wumvise 'MUA Femme,' ndashaka ko ubitekereza nka 'MUA kuri njye.' Byerekana no guha imbaraga umuntu ku giti cye no kureba ko buri mugore afite ejo hazaza heza binyuze muri iyi serivisi nshya'.

    Umwali yashimangiye ko byihutirwaga gukuraho icyuho cy'umubare w'abagabo n'abagore bari mu bijyanye n'ubucuruzi, cyari cyararushijeho kwiyongera kubera COVID-19.

    Ati 'Habayeho icyuho kinini mu kugira uruhare mu bukungu, ariko hamwe na MUA Femme, dufite intego yo kuziba icyuho. Icyerekezo cyacu muri MUA Insurance Rwanda ni ugutanga ibisubizo bishya by'imari n'ubwishingizi, kandi iyi serivisi ihuza neza n'ubwo butumwa. Sinshidikanya ko izateza imbere abagore kugera ku ntera yo gutsinda mu bucuruzi.”

    Yakomeje asaba MUA Insurance Rwanda kongera umubare w'abakiliya b'abagore kugira ngo bahuze na gahunda ya guverinoma y'uburinganire.

    Ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guhagararira uburinganire, aho abagore bafite 61,75% by'imyanya y'abadepite. ariko 40% by'abakiliya ba MUA Insurance Rwanda nibo bagore. Tugomba kuzamura uwo mubare ku gipimo cya 20%'.

    Iyi serivisi ku bufatanye n'ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b'abagore n'abakobwa, Le Village de la Femme.

    Umuyobozi mukuru wa Le Village de la Femme, Aretha Rwagasore, yatangaje ko yishimiye ubu bufatanye.

    Ati 'Le Village de la Femme yatangiye nk'urubuga rw'umugore kandi ikura nk'umuryango ukomeye utera inkunga ba rwiyemezamirimo b'abagore. Dutanga amahugurwa y'ubumenyi mu bucuruzi, inama ku bantu, kandi tworohereza abatugana kubona imari. Uyu munsi, twishimiye gufatanya na MUA muri iki gikorwa'.

    Binyuze muri ubwo bufatanye, Le Village de la Femme na MUA Insurance Rwanda bazakorana na ba rwiyemezamirimo b'abagore 50 baturutse mu nzego zitandukanye.

    Aba bagore bazahabwa amahugurwa y'amezi atatu agamije kubaha ubumenyi n'ubushobozi bwo gukorana n'ibigo by'imari.

    Jovia Mutesi washinze Jov Creations Ltd akaba n'umwe mu bagize Le Village de la Femme, yagaragaje urugendo rwe rwo kwihangira imirimo n'akamaro k'ubwo bufatanye bushya.

    Ati 'Imyaka icyenda ishize, natangiye ndi umuntu ku giti cyanjye, ariko uyu munsi, twakuze tuba umuryango uzwi cyane uharanira iterambere ry'umugore. Amahugurwa twahawe na Le Village de la Femme yabaye ingirakamaro, kandi dutegereje gushimangira ubufatanye bwacu binyuze muri ubwo bufatanye na MUA Insurance Rwanda'.

    Itangizwa rya MUA Femme ni ikimenyetso cy'uko MUA Insurance Rwanda yiyemeje gushyigikira iterambere ry'umugore mu gukemura ibibazo abagore bahura nabyo mu kubona serivisi z'imari no gutanga ibisubizo byihariye.

    Iyi serivisi ya 'MUA Femme' yamurikiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya MUA Insurance Rwanda, Umwali Mireille, yagaragaje inyungu ziri muri iyi serivisi nshya batangije

    Umuyobozi wa Le Village de la Femme, Rwagasore Aretha, yishimiye ubufatanye n'inkunga ya MUA Insurance Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mua-insurance-rwanda-yatangije-mua-femme-ubwishingizi-bwagenewe-abagore

  • Abanyaburayi baraducunaguza – Umugaba Mukuru w'Ingabo za Centrafrique avuga ku itandukaniro rya RDF – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique binyuze mu masezerano hagati y'ibihugu. Ni zo zigira uruhare mu gutoza Ingabo za Centrafrique,FACA, ndetse kuva mu 2020 zagera muri iki gihugu, zikaba zarakoze ibishoboka byose ngo ibibazo by'umutekano muke bibe amateka i Bangui.

    Gen Mamadou yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo we n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, basuraga ingabo ziri mu gace ka Bimbo.

    Yabwiye Ingabo z'u Rwanda ko Perezida Touadéra yamusabye kujya kuzisura, bakishimana, akazishimira umusanzu zikomeje gutanga mu kubaka igisirikare cya Centrafrique mu gihe ibihugu by'amahanga byagiteye umugongo.

    Ati 'Abarimu [abatanga imyitozo ya gisirikare], ndabashimiye. Ndashaka kuvuga ngo mwarakoze ku kazi keza mwakoze. Mufite igihamya. Ntabwo tukiri mu bihe byo kwiringira ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi. N'iyo dusabye kujya mu myitozo, baraducunaguza, ubu twabonye inzira yacu, hagati yacu, yo gukora ibitureba, kandi turanyuzwe.'

    Gen Maj Mamadou yavuze ko iyi mikorere mishya itanga icyizere kandi bigaragara neza ko intego izagerwaho. Yasabye ko imikoranire hagati y'ibihugu ishingiye ku bya gisirikare yakomeza, ku buryo imbaraga zashyizwemo zikomeza gutanga umusaruro.

    Ati 'Ibyo dukora bishingiye ku cyerekezo cy'abakuru b'ibihugu byacu byombi, kandi turi kubikora neza.'

    Yakomeje abwira Ingabo z'u Rwanda ati 'Mu by'ukuri, dutewe ishema na mwe […] akazi gakorwa hano ni ntagereranywa. Ni igisirikare gifite ikinyabupfura, ni igisirikare tugomba gufatiraho urugero kandi turi hafi kubigeraho.'

    Yavuze ko abasirikare basoje amasomo ari urugero rwiza rw'ibishoboka, ku buryo ngo n'abantu bo mu bihugu by'i Burayi babonye urwego rwabo bagatungurwa.

    Ati 'Mwahinduye abantu bacu, rero reka tugume muri uwo murongo, muri uwo murongo w'urukundo, w'ubuvandimwe. Inzira yacu ni ukureba imbere, nta kureba inyuma, tuzi aho tugana, turi kumwe, tugomba gukomeza turi kumwe.'

    Yavuze ko mu gihe cyose Gen Maj Nyakarundi azaba yasubiye mu Rwanda, Ingabo z'u Rwanda zidakwiriye kumva ko ziri zonyine. Ati 'Niba adahari, ndahari. Umuyobozi w'Ingabo wa hano, abyumve ko nta cyuho cya Jenerali [Nyakarundi], mujye muntumira tubyine.'

    Gen Maj Nyakarundi yavuze ko abakuru b'ibihugu byombi, berekanye ko ubufatanye ari ingenzi. Ati 'Tugomba gukomeza, ni amabwiriza y'abakuru b'ibihugu byacu, ni yo mpamvu turi hano, niba hari ibyo tutakoze, uyu ni umwanya mwiza wo kubikora.'

    Gen Maj Nyakarundi ubwo yageraga muri Centrafrique ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, yakiriwe na Perezida Faustin-Archange Touadéra amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame.

    Touadéra yashimye uruhare rw'Ingabo z'u Rwanda, avuga ko nta magambo yasobanura akazi keza zikora.

    U Rwanda rufite Ingabo muri Centrafrique ziri mu byiciro bibiri. Harimo iziri mu butumwa bwa Loni, Minusca, n'iziriyo bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y'ibihugu.

    Iziri mu butumwa bwa Loni nizo zishinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu n'ibindi bikorwaremezo bikomeye mu gihugu nk'Ikibuga cy'Indege n'imihanda imwe n'imwe yinjira mu Mujyi wa Bangui iturutse muri Cameroon na Sudani.

    Usibye abasirikare, u Rwanda rufite n'Abapolisi muri Centrafrique bari mu butumwa bwa Loni. Nabo bafite inshingano zikomeye harimo no kurinda Minisitiri w'Intebe.

    Abasirikare bashyizeho molari basabana n’abayobozi bari babasuye

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yagejeje ku basirikare ubutumwa bwa Perezida Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda

    Gen Maj Zépherin Mamadou yavuze ko Abanyaburayi badakwiriye gukomeza kwiringirwa

    Gen Maj Zépherin Mamadou yavuze ko molari ari ingenzi mu gisirikare

    Yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku muhate n’akazi gakomeye zimaze gukora muri Centrafrique

    Yijeje abasirikare b’u Rwanda ko azababa hafi igihe cyose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyaburayi-baraducunaguza-umugaba-mukuru-w-ingabo-za-centrafrique-avuga-ku

  • Diamond yasubijwe! Tanzania igiye kubaka 'Arena', Zanzibar yubake Stade eshatu #rwanda #RwOT

    Tanzania igiye kubaka inzu y'imyidagaduro n'imikino (Arena) ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 15,000. Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y'uko umuhanzi Diamond Platnumz, umwe mu bakunzwe muri Afurika, amaze igihe asaba ko hashyirwaho ahantu hagari hifashishwa mu bitaramo mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bijyanye n'imyidagaduro.

    Diamond, ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika y'Iburasirazuba no ku rwego mpuzamahanga, yari amaze igihe agaragaza ko Tanzania ikeneye inzu y'imyidagaduro ijyanye n'igihe, izafasha igihugu kwakira ibitaramo bikomeye nk'ibikorwa by'ibyamamare bikorera ibitaramo muri Afurika no hanze yayo.

    Tanzania igiye kubaka inzu y'imyidagaduro n'imikino (Arena) ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 15,000.

    Uyu muhanzi yashimangiye ko abahanzi bo muri Tanzania bafite impano, ariko bagorwa no kubona aho bakorera ibitaramo binini by'ubushobozi buhanitse, bigatuma bamwe bajya kubikorera mu bindi bihugu.

    Nyuma yo gusuzuma ibyo Diamond yavugaga, ubuyobozi bwa Tanzania bwatangaje ko hagiye kubakwa 'Arena' izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 15,000, izifashishwa mu bitaramo bikomeye, amarushanwa y'imikino, n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro.

    Iyi nyubako izashyirwa muri Dar es Salaam, umujyi ukomeye mu gihugu, ukunze kwakira ibirori n'ibikorwa by'ubucuruzi mpuzamahanga.

    Uretse iyo nyubako y'imyidagaduro, ubuyobozi bwatangaje ko muri Zanzibar hagiye kubakwa sitade eshatu nshya zizafasha mu iterambere ry'imikino no kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Iki cyemezo kigaragaza uburyo ubuyobozi bwa Tanzania bukomeje gushyigikira iterambere ry'imyidagaduro n'imikino, bifite uruhare runini mu bukungu bw'igihugu.

    Ibi bikorwa bizatuma Tanzania iba kimwe mu bihugu bifite ibikorwaremezo bihagije mu myidagaduro no mu mikino, bikurura abahanzi n'amakipe yo hanze y'igihugu, bikongera ubukerarugendo n'iterambere ry'abakora muri izo nzego.

    Diamond Platnumz yashimiye cyane ubuyobozi bw'igihugu cye kuba bwumvise ubusabe bwe n'ubw'abandi bahanzi.

    Source : https://kasukumedia.com/diamond-yasubijwe-tanzania-igiye-kubaka-arena-zanzibar-yubake-stade-eshatu/

  • Eto'o yatsinze ubujurire kandi ashobora kwiyamamariza komite nyobozi ya CAF #rwanda #RwOT

    Urukiko nkemurampaka rwa siporo (CAS) rwemeje ko Samuel Eto'o agomba gukomeza urugendo rwe mu nzego nyobozi z'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), nyuma yo gutsinda ubujurire bwe ku cyemezo cyari cyamukurikiranye. Iki cyemezo cyaciye intege CAF, yari yagerageje kumubuza amahirwe yo kwinjira muri komite nyobozi kubera ibihano yari yarahawe.

    Uyu mugabo w'imyaka 43 y'amavuko amaze imyaka ine ayobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon(FECAFOOT).

    Nyamara, ubuyobozi bwe bwagiye butavugwaho rumwe, bitewe n'impaka zishingiye ku micungire ye y'inzego z'umupira w'amaguru. Nubwo yahuye n'imbogamizi, Eto'o yakomeje kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ruhago Nyafurika.

    Muri Nzeri umwaka ushize, FIFA yamuhagaritse amezi atandatu kubera imyitwarire idahwitse, mu gihe CAF yamuciye amande angana n'amadorari ibihumbi 200.000 mu 2023, ishinja kunyuranya n'amabwiriza ajyanye n'iterambere ry'umupira w'amaguru binyuze mu mishinga y'isosiyete ye.

    Mu Gashyantare, Eto'o n'itsinda rye ryemewe n'amategeko bajuririye ibyo bihano, bikaba byari bimwe mu byari bikomeje gushyira ihurizo kuri ejo he hazaza muri ruhago Nyafurika.

    Ibyemezo by'urukiko nkemurampaka rwa siporo byahaye Eto'o icyizere cyinshi, cyane ko Inteko Rusange ya CAF iteganya gusuzuma abakandida ku ya 12 Werurwe 2025. Ni amahirwe mashya kuri Eto'o, ushobora kugira uruhare rukomeye mu miyoborere y'umupira w'amaguru muri Afurika.

    Uyu Munyafurika wubatse izina rikomeye ku isi akina muri Barcelona, Inter Milan, na Chelsea, aracyafite icyifuzo cyo gukomeza kugira uruhare mu iterambere rya ruhago ku mugabane we. Abakunzi b'umupira w'amaguru n'abafana be bategereje kureba uko azitwara muri iki cyiciro gishya cy'ubuzima bwe.

    Uyu munyafurika wubatse izina rikomeye ku isi akina muri Barcelona, Inter Milan, na Chelsea, aracyafite icyifuzo cyo gukomeza kugira uruhare mu iterambere rya ruhago ku mugabane we.

    Source : https://kasukumedia.com/etoo-yatsinze-ubujurire-kandi-ashobora-kwiyamamariza-komite-nyobozi-ya-caf/