Blog

  • Itariki Nk'iyi mu Mateka: Hat-Trick ya Mbere ya Lionel Messi mu Mwenda wa FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Tariki ya 10 Werurwe 2007 ni itariki izahora yibukwa n'abakunzi ba ruhago, by'umwihariko abafana ba FC Barcelona, kuko ari bwo Lionel Messi yatsinze hat-trick ye ya mbere mu mwuga we w'umupira w'amaguru.

    Uyu mukino wari uw'ishyiraniro rikomeye rya El Clásico, aho FC Barcelona yanganyije na Real Madrid ibitego 3-3 kuri Camp Nou.

    Messi wari ufite imyaka 19 icyo gihe, yatangiye kugaragaza impano idasanzwe yari kuzamugira umwe mu bakinnyi b'ibihe byose.

    Ku munota wa 11, nyuma y'igitego cya mbere cya Ruud van Nistelrooy wa Real Madrid, Messi yahise akora ibyo yari kuzajya amenyekanaho gukiza FC Barcelona mu bihe bikomeye atsinda igitego cya mbere cyatumye amakipe anganya 1-1.

    Uyu mukino wari utegerejwe cyane nk'uko bisanzwe mu mateka ya El Clásico, by'umwihariko kubera uko amakipe yombi yari ahagaze.

    Nyuma y'uko Van Nistelrooy yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri kuri penaliti, Messi yongeye kwishyura ku munota wa 28, yerekana ko atari amahirwe ahubwo ari ubushobozi bw'umusore wavukiye guhiga inshundura.

    Real Madrid yongeye kuyobora umukino ku gitego cya Sergio Ramos ku munota wa 72, benshi batekereza ko batsinze.

    Gusa Messi ntiyemeraga gutsindwa kuri uwo mugoroba. Ku munota wa nyuma w'umukino, akoresheje ubuhanga buhebuje, yinjije igitego cya gatatu cyari icya mbere mu mateka ye y'ibihe (hat-trick) mu mukino umwe.

    Camp Nou, abafana ba Barça basamira hejuru uyu musore wari utangiye kwigaragaza nk'icyamamare.

    Iyo hat-trick ya mbere ya Messi yaje kuba intangiriro y'urugendo rudasanzwe rwuzuyemo ibitego byinshi. Kuva icyo gihe, amaze gutsinda hat-trick inshuro 59, akabikora mu marushanwa atandukanye yaba muri shampiyona ya Espagne, Champions League, Copa del Rey ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Argentine.

    Iki ni kimwe mu bimenyetso byagaragaje ko Lionel Messi atari umukinnyi usanzwe, ahubwo yari kuzandika izina rye mu mateka nk'umwe mu banyabigwi ba ruhago.

    Ku itariki ya 10 Werurwe 2007, Lionel Messi wari ufite imyaka 19 y'amavuko yakoze amateka atsinda hat-trick ye ya mbere mu mwuga we w'umupira w'amaguru.

    Source : https://kasukumedia.com/itariki-nkiyi-mu-mateka-hat-trick-ya-mbere-ya-lionel-messi-mu-mwenda-wa-fc-barcelona/

  • Ni umugisha kuri njye – Ishimwe rya Chriss Ea… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo “Sambolela’ yataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Stockholm muri Suede, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025 cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. 

    Cyabaye igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’uyu musore, kuko yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi barimo Spice Diana wo muri Uganda. 

    Iki gitaramo cyari cyateguwe na DJ Mozze usanzwe ubarizwa muri kiriya gihugu, ndetse afasha umubare munini w’abahanzi gukorerayo ibitaramo.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba, Eric Kabera wamenyekanye mu gutunganya Filime n’abandi.

    Cyabaye intangiriro y’ibindi bitaramo, uyu muhanzi ari gutegura gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy yavuze ko kuba Ambasaderi Gashumba yitabiriye igitaramo cye abifata nk’umugisha ugeretse ku wundi, kandi ni igisobanuro cyo gushyigikirwa bya nyabyo.

    Ati “Ndashima Imana. Ndetse ndishimye cyane. Ndashimira abakunzi b’umuziki wanjye byumwihariko abaherereye muri Suede, kuko batweretse urukundo rwinshi. Kuba Ambasaderi Gashumba yitabiriye igitaramo cyanjye, byo ni undi mugisha kuko bivuze byinshi kuri Chriss Eazy ndetse n’umuziki Nyarwanda.”

    Chriss Eazy yasobanuye iki gitaramo nk’ishusho y’uko ibikorwa by’abahanzi birenga imipaka.

    Ati “Navuga ko cyari igitaramo gikomeza kumpamiriza ko imirimo dukora igera ku bantu bacu kandi tugomba gukomerezaho gukora ibyiza byisumbuyeho.”

    Chriss Eazy yavuze ko iki gitaramo cyamuhaye ishusho y'uko n'ibindi ari gutegura mu bihugu byo mu Burayi bizagenda neza, anashingiye ku ishusho y'igitaramo yakuye mu cyo yakoreye mu gihugu cy'u Bubiligi mu minsi ishize.

    Ati 'Naherukaga gutaramira mu Bubiligi. Rero, iki gitaramo twakoreye muri Suede cyampamirije ko bizagenza neza cyane n'ibindi bitewe n'ubwitabire ndetse n'ibyishimo abakunzi banjye banyeretse kandi ndabyizeye cyane.'

    Uruhererekane rw'ibitaramo bya Chriss Eazy bizatangira ku wa 26 Mata 2025 ataramira muri Poland aho azahurira ku rubyiniro na Joeboy, akomereza mu Mujyi wa Paris tariki 3 Gicurasi 2025, ni mu gihe tariki 10 Gicurasi 2025 azataramira i Brussels mu Bubiligi.

    Anafite igitaramo azakora tariki 17 Gicurasi 2025 mu gihugu ataratangaza, cyo kimwe n'igitaramo kizaba tariki 24 Gicurasi, icya tariki 31 Gicurasi, tariki 7 Kamena ndetse na 14 Gicurasi 2025.

    Ibi bitaramo byateguwe na Sosiyete ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi gukorera ibitaramo cyane cyane mu Bubiligi.

    Chriss Eazy uri kwitegura gukora ibi bitaramo, ni umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat, akaba n’umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuyobozi wa Ewuana Brand.

    Uyu musore yatangiye umuziki mu 2016 ubwo yitabiraga amarushanwa y’impano yiswe “Talent”. Mu 2020, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ese Urabizi?”, akurikiraho “Tegereza”.

    Indirimbo ze zamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, harimo “Inana”, “Amashu”, “Sambolela”na “Edeni”. Mu Kwakira 2023, yashyize hanze indirimbo yise “Bana”.

    Uretse umuziki, Chriss Eazy ni umuyobozi wa Ewuana Brand, inzu y’imideli igamije guteza imbere imideli n’ubuhanzi mu Rwanda. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo nka “Inana”, “Amashu”, “Sambolela”, “Edeni”, “Bana” n'izindi.

    Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano ikomeye mu muziki nyarwanda, akaba akomeje kwagura umuziki we no kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Joeboy uzataramana na Chriss Eazy, amazina ye nyakuri ni Joseph Akinwale Akinfenwa-Donus, ni umuhanzi w’umunya-Nigeria wamenyekanye cyane mu njyana ya Afro-pop na R&B. Yatangiye kumenyekana mu 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise “Baby”, yakunzwe cyane muri Afurika no ku isi hose.

    Mu bwana bwe, Joeboy yahuye n’ibibazo by’ubukene byatumaga atabasha kwishyura amafaranga y’ishuri, bikamuviramo kwirukanwa kenshi. Ibi byamuteye ishyaka ryo gufasha abatishoboye, bituma afungura umuryango ugamije kwishyurira abana bari mu buzima nk’ubwo yanyuzemo.

    Mu 2023, Joeboy yashyize hanze album ye ya kabiri yise ‘Body & Soul’, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki. Yakoze indirimbo zakunzwe nka “Sip (Alcohol)”, “Beginning”, na “Don’t Call Me Back”.

    Joeboy yatangije inzu ifasha abahanzi yise ‘Young Legend’, ifite intego yo guteza imbere impano nshya mu muziki. Yanasinyanye amasezerano y’imikoranire na Warner Music, imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya umuziki ku isi.

    Joeboy yataramiye mu Rwanda inshuro nyinshi, harimo igitaramo cya Kigali Jazz Junction mu 2020, aho yafatanyije n’abahanzi b’Abanyarwanda mu gususurutsa abitabiriye.

     

    Chriss Eazy yatangaje ko ari umugisha yagize kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba yitabiriye igitaramo cye, cyabaye tariki 8 Werurwe 2025

      

    Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba

    Eric Kabera wamamaye muri Cinema Nyarwanda (Uwa kabiri uturutse iburyo) yitabiriye igitaramo cya Chriss Eazy cya mbere yakoreye muri Suède

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAMBOLELA'YA CHRISS EAZY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153244/ni-umugisha-kuri-njye-ishimwe-rya-chriss-eazy-kuri-ambasaderi-gashumba-witabiriye-igitaram-153244.html

  • Imyaka 16 irashize bahuriye i Huye! Bull Dog… – #rwanda #RwOT

    Ashingira mu kuba bafitanye indirimbo ebyiri zirimo 'Igikomere' yasohotse ku wa 7 Kanama 2017, ndetse na 'Cinema' yasohotse ku wa 3 Werurwe 2025. Hejuru y'ibi ariko, anibuka ko hari ibindi bikorwa binyuranye bagiye bahuriramo byatanze umusaruro ku mpande zombi.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bull Dogg asobanura Tom Close nk'umuvandimwe Mukuru we kandi uri hejuru 'yanjye mu byo kuba ari mukuru wanjye'.

    Ati 'Hari ukuntu umuntu ashobora ku kwitwaraho nubwo mwaba muri kintu kimwe ukavuga uti uyu ni Mukuru wanjye reka ntware ibintu gacye ntabwo ndibwisanzure cyane.'

    Yavuze ko yahuye bwa mbere na Tom Close mu 2009 bahuriye mu Karere ha Huye, kandi ko kuva icyo gihe yamubereye inshuti y'akadasohoka, kuko mu bihe bitandukanye yakunze kwakira Telefone ye amuganiriza, akamubaza uko ameze, rimwe na rimwe bakajya inama.

    Ati 'Yari umuntu uhora ampamagara akambaza ati umeze neza, akangira inama, yewe bitari no muri gahunda z'umuziki. Kuko ndumva indirimbo ya mbere twakoranye, twayikoze nko mu 2017 yitwa 'Igikomere' kandi twarahuye mu 2009.'

    Nyuma y'uko duhuye, twahuriraga mu bitaramo, yajyaga akoresha ibitaramo byinshi akantumira, hari ibitaramo nibuka twigeze gukorana yari yateguye, icyo gihe nari muri Kaminuza i Huye niba atari nyuma yabwo, akantumira, nkitabira.'

    Bull Dogg yashimangiye ko ubushuti bwe na Tom Close bwakomeje n'uko yamutekerezagaho buri gihe. Ati 'Buriya iyo umuntu agutekerezaho, aba yubaha akazi kawe, impano yawe cyangwa se n'urugendo rwawe rw'umuziki. Niba umuhanzi Mukuru nkawe avuze ati reka uyu muhanzi muto mwifashishije muri ibi bitaramo ngiye gukora, ni uko aba ashima ibyo ukora n'uburyo ukoramo ibintu byawe.'

    Bull Dogg asobanura kandi Tom Close nk'umuvandimwe 'wabashije kwakira uruhande rwanjye rw'imikorere n'ubuzima'. Yavuze ko kuba buri gihe Tom Close yaragiye amutekerezaho, abifata nk'amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, ari nayo mpamvu 'nagombaga kuyafatisha amaboko yombi'.

    Ati 'Mba mvuga nti umuhanzi Mukuru wantanze mu kibuga, hari aho ashobora kunkurura akaba yangeza, haba mu muziki na nyuma y'ubu buzima bw'umuziki.'

    Yavuze ko Tom Close yubatse ibigwi mu muziki w'u Rwanda, kandi hamwe n'imirimo ya Leta akora muri iki gihe, ni umwe 'mu bagucira inzira ugasanga hari icyo bigufashije, cyangwa akaguhuza n'umuntu uzakugirira akamaro nanone mu buzima bwawe'. 

    Ati 'Ni umuntu nubaha cyane kandi ngenderaho n'impanuro ze, nkarebera no ku mikorere ye nkavuga nti uyu musaza yarabikoze.'

    Bull Dogg yatangaje ko imyaka 16 ishize ari kumwe na Tom Close yabaye iy'umuvandimwe byatumye bakomeza gukorana
    Bull Dogg yashimangiye ko Tom Close yamubereye inshuti n'umuvandimwe kuva bamenyana

    Bull Dogg yavuze ko yahuye bwa mbere na Tom Close bahuriye i Huye mu 2009
    Bull Dogg yavuze ko hari ibitaramo Tom Close yateguraga akamutumiramo

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘CINEMA’ YA BULL DOGG NA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153250/imyaka-16-irashize-bahuriye-i-huye-bull-dogg-yahishuye-icyakomeje-ubushuti-bwe-na-tom-clos-153250.html

  • Uko byagenze ngo Prince Kid yisange afatiwe m… – #rwanda #RwOT

    Tariki 03 Werurwe 2025, Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe Ishimwe Dieudonné w'imyaka 38, wari warahunze ubutabera bw'u Rwanda nyuma yo gukatirwa imyaka Itanu ahamwe ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha undi imibonano muzabitsina ku gahato.

    Hari hashize imyaka irenga itatu nta muntu uca iryera Prince Kid wari warakatiwe imyaka itanu ndetse mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ugushyingo 2023, umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nibaramuka batamubonye mu gihugu, bazitabaza inzego mpuzamahanga zirimo na Interpol kugira ngo afatwe.

    Byagenze gute ngo Prince Kid yisange aha hantu?

    Prince Kid (Ishimwe Dieudonné) yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2014 binyuze muri Rwanda Inspiration Backup, sosiyete ye yari ishinzwe gutegura iri rushanwa.

    Mu mwaka wa 2022 Mu kwezi kwa Mata, Ishimwe Dieudone yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina, bityo Rwanda Inspiration Backup ihagarikwa gutegura Miss Rwanda.

    Uyu Prince Kid yaregwaga ibyaha bitatu aribyo;

    Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, yitabye Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, gusa urubanza rusubikwa bitewe n'ubusabe bw'uwamwunganiraga mu mategeko wasabye ko bahabwa umwanya wo gutegura urubanza neza.

    Tariki ya 13 Gicurasi 2022, Prince Kid yongeye kwitaba urukiko hanyuma aburana ku ifungurwa ry'agateganyo mu rubanza rwabereye mu muhezo hanyuma ku wa 03 Kamena 2022 urukiko ruvuga ko akomeza gufungwa by'agateganyo.

    Mu ntangiriro za Kamena 2022, Ishimwe yajuririye icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusa biza guterwa utwatsi akomeza gufungwa by'agatenyanyo.

    Tariki ya 05 Ukwakira 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Prince Kid ku byaha yaregwaga ariko n'ubundi bikomeza kubera mu muhezo ku bwo kurinda umutekano w'abatangabuhamya dore ko hakoreshwaga 'codes'.

    Ku wa 02 Ukuboza 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina ndetse rutegeka ko ahita afungurwa.

    Nyuma y'igihe gito afunguwe, ku wa 02 Werurwe 2023 Prince Kid yagiye gusezerana imbere y'amategeko naho ku wa 01 Nzeri 2023, Prince Kid yahise akora ubukwe na Miss Elsa wamurwaniye ishyaka mu gihe yari mu gihome dore ko nawe yigeze gutabwa muri yombi kubera gushaka guhisha ibimenyetso bishinja Prince Kid.

    Hagati aho, Ku wa 05 Mutarama 2023 nibwo hamenyekanye amakuru y'uko ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w'urukiko wari warasomye ku wa 02 Ukuboza 2022 ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge.

    Tariki 13 Ukwakira 2023, Prince Kid yahamijwe n'urukiko ibyaha bibiri hanyuma akatirwa gufungwa imyaka itanu ndetse n'ihazabu ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Icyo gihe yari ahamwe n'ibyaha bibiri aribyo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Mu gihe abantu benshi bavugaga ko agiye gufungwa, Prince Kid yahise abura ari nabwo mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ugushyingo 2023, umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nibaramuka batamubonye mu gihugu, bazitabaza inzego mpuzamahanga zirimo na Interpol kugira ngo afatwe.

    Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo ndetse bikaba byagarutsweho n’ibitangamakuru bitandukanye birimo wfaa.com.


    Prince Kid yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Texas 


    Prince Kid yavuye mu Rwanda yarakatiwe imyaka itanu


    Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma y’igihe gito akoze ubukwe na Miss Elsa


    Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera za 2023, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yatangaje ko guhunga igihugu bitavuze guhunga ubutabera
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153248/uko-byagenze-ngo-prince-kid-yisange-afatiwe-muri-amerika-153248.html

  • Amahanga ashishikajwe n'amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw'abanyekongo #rwanda #RwOT

    Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kurwanira uburenganzira bw'Abakongomani bavuga ikiyarwanda bahezwa muri iki gihugu, ibihugu by'amahanga bifite inyungu mu gucukura amabuye muri iki gihugu bikomeje kuyobya uburari ku bibera muri iki gihugu bashyira imbere amabuye kurusha ubuzima bw'abantu.

    Ibi Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yabigarutseho ubwo yagaragazaga ko amahanga akomeje kwamagana u Rwanda no kuvugira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta mpuhwe afitiye iki gihugu, ko ahubwo agamije kurengera inyungu zayo cyane cyane izijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Hashize iminsi ibihugu birimo Canada, u Bubiligi n'u Budage bifatiye u Rwanda ibihano, birushinja gushyigikira umutwe wa M23 no kuba nyirabayazana w'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ibi bihugu bigaragaza ko u Rwanda rukora ibi rugamije kungukira mu mabuye y'agaciro ya RDC.

    Mu butumwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukena kandi ifite umutungo kamere.

    Ati 'RDC iri mu ihurizo ry'iterambere. Nubwo ifite umutungo kamere mwinshi, nicyo gihugu gikennye ku Isi. Raporo ya Loni ku iterambere ry'abaturage, yashyize RDC ku mwanya wa 180 (mu bukene) mu bihugu 190 biyiriho.'

    Amb. Rwamucyo yakomeje avuga ko amabuye y'agaciro iki gihugu gifite, agirira akamaro amahanga n'abayobozi bacyo bashyize imbere ruswa.

    Ati 'Tugarutse ku bacukura amabuye y'agaciro ya RDC. Guverinoma ya RDC yashyize imbere ruswa n'abanyepolitike bakomeye bamaze imyaka ibarirwa mu binyacumi baratanze amabuye y'agaciro y'ibihugu nk'ingwate ku bakora ubucukuzi bakomeye, babamenyera icyo mu mufuka. Gukomeza imvugo y'uko ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro ari bwo ntandaro y'intambara muri RDC ni uburyarya no kubeshya. Ukuri kubabaje ni uko iyi mvugo itegurwa n'abayobozi ba RDC barangwa na ruswa ndetse n'abafite uruhare muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kwegeka k'u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushakira ikibazo aho kitari, no kwirengagiza ko impamvumuzi yacyo ari ruswa n'imiyoborere mibi.

    Yavuze ko kuba RDC yarahaye rugari umutwe wa FDLR n'ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo ari cyo gihangayikishije u Rwanda.

    Ati 'Uburinzi n'ubufasha buhabwa FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ikibazo cy'umutekano k'u Rwanda, ndetse n'ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi.'

    Amb. Rwamucyo yavuze ko ibihugu by'amahanga byahisemo kwiyunga kuri RDC mu gukwirakwiza iyi mvugo y'uko u Rwanda rukurikiye amabuye y'agaciro muri Congo, bigamije guhisha ubucukuzi bumaze igihe bikorera muri iki gihugu.

    Ati 'Hari ikirombe cya Zahabu mu Mujyi wa Kamituga, muri teritwari ya Mwenga muri Kivu y'Amajyepfo. Kamituga ni umujyi munini ukorerwamo ubucukuzi bwa Zahabu. Zahabu yavumbuwe aha bwa mbere muri za 1920[…] ikigo cy'Ababiligi Miniere des Grands Lacs Africain (MGL) yatangiye ubucuruzi bwa zahabu mu Kamituga muri za 1930 kugeza mu 1997.'

    'Iyo ni imyaka 67 yo gusahura zahabu nta nyungu ku baturage b'Abanye-Congo. Mu 1997 MGL yagurishije iki kirombe cya zahabu Banro, ikigo cyo muri Canada. Kugeza uyu munsi Banro niyo ifite iki kirombe. Ababiligi nabo baracyafite imigabane.'

    Yakomeje avuga ko nubwo uyu mujyi wo muri RDC ukungahaye, abawutuye bakennye ndetse nta bikorwaremezo by'ibanze nk'imihanda ufite.

    Amb. Rwamucyo yagaragaje ko iyo aya mahanga avugira RDC, atari uko aba ayikunze cyangwa ashyira imbere cyane demokarasi n'uburenganzira bwa muntu, ahubwo aba arengera inyungu zayo.

    Ati 'Iyo u Bubiligi, Canada ndetse n'inshuti zabo z'i Burayi za bagashakabuhake ari nabo mpamvu muzi y'amateka y'iki kibazo, bifatanya na RDC mu kurwanya u Rwanda no kwanga ubwicanyi bushingiye ku moko bukorerwa Abanye-Congo, baba batwawe no kurinda inyungu z'ibihugu byabo z'ubukungu bafite mu duce nka Kamituga n'ahandi muri RDC. Ni igikorwa kigamije gushimisha Abanyepolitike ba Congo bihebye. Ibi ntabwo ari ukubera indangagaciro z'imiyoborere myiza, Demokarasi cyangwa uburenganzira bwa muntu, bigamije kurinda inyungu z'ibihugu byabo.'

    Amb. Rwamucyo atangaje ibi, mu gihe mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umutekano w'u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk'uko bamwe babivuga.

    The post Amahanga ashishikajwe n'amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw'abanyekongo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amahanga-ashishikajwe-namabuye-ya-congo-kurusha-ubuzima-bwabanyekongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amahanga-ashishikajwe-namabuye-ya-congo-kurusha-ubuzima-bwabanyekongo

  • Irakosha! Ibyo wamenya kuri ‘Spider Camera’ y… – #rwanda #RwOT

    Iyi camera yakoreshejwe muri uyu mukino wakinwe ejo ukarangira ari 0-0, yakozwe n’Uruganda rwo muri Canada rusanzwe rukora ibikoresho bifata amashusho rwa Ross Video Ltd.

    Iyi camera ifata amashusho iri kugendera ku migozi iyifasha gutembera impande zose z’ikibuga igurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni 1.2 y’Amadorali y’Amerika.

    Ishobora kugendera ku muvuduko wa metero icyenda mu isegonda ku ntera ya metero 250 kuri 250.

    Uburemere bwayo, ipima ibilo 340, ifite uburebure bwa santimetero 87, ubugari bwa santimetero 88 n'ubuhagarike bwa santimetero 87.

    Yifitemo ubushobozi bwo gukumira ivumbi cyangwa ubushyuhe bwinshi bwayigeraho kuko yahawe umubiri w'inyuma ukozwe muri aluminum. Ikigero fatizo cy'ubushyuhe kigomba kuba dogere Celsius ziri hagati ya -10 na 40.

    Batiri zayo zibika umuriro ikoresha itembera mu kirere. Imwe ifite ubushobozi bwo kuba yawubika mu gihe cy'amasaha ane, iri gukora itahagaze.

    Ubwoko bwa camera ziterekwamo harimo izo gufata amashusho mu birori cyangwa imikino birimo kuba ako kanya ari zo Sony (P1, P43 na P50), Grass Valley (LDX 80 na LDX 86), Panasonic AK-UB300 na Hitachi DH-H200.

    Izifashishwa mu gufata amashusho bisanzwe harimo RED Epic (Dragon, Helium na Monstro), ARRI Alexa Mini, Sony (F55 na Venice) ndetse na Panasonic Varicam.

    Ubwoko bwa 'Lens' buzajyana n'izi camera ni Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, Angénieux Optimo Rouge na 14-40mm.

    ‘Spider Camera’ isanzwe ikoreshwa muri shampiyona zikomeye zo ku mugabane w’Iburayi zirimo English Premier League na Bundesliga.

    Muri shampiyona y’u Bwongereza yakoreshejwe bwa mbere muri 2018 ku mukino Manchester United yanganyijemo na Liverpool 0-0.

    Ikoreshwa no mu yandi marushanwa arimo UEFA Champions League, igikombe cy’Isi ndetse no mu yindi mikino nka Rugby, Tennis n’iteramakofe.

    Iyi Camera kandi ikoreshwa no mu bikorwa by’imyidagaduro nk’aho yigeze gukoreshwa mu birori bya MTV Video Music Awards.

    Spider Camera yakoreshejwe ku mukino wa APR FC na Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153252/irakosha-ibyo-wamenya-kuri-spider-camera-yakoreshejwe-bwa-mbere-apr-fc-icakirana-rayon-spo-153252.html

  • Diyosezi ya Kabgayi yizihije Umunsi w'Umuco mu mashuri ku nshuro ya mbere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo cy'umuco, abanyeshuri berekanye imikino itandukanye iranga umuco Nyarwanda irimo imbyino, imivugo, ikinamico n'ibindi.

    Ni ibirori byitabiriwe n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino n'Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke n'abahagarariye izindi nzego zirimo Minisiteri y'Uburezi, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu n'ubuyobozi bw'uturere turi muri iyi diyosezi.

    Uyu munsi watekerejwe na Diyosezi Kabgayi, uzajya uba buri mwaka hagamijwe guteza imbere umuco n'ururimi rw'Ikinyarwanda kugira ngo rurusheho gukundwa no kuvugwa neza. Ibi ni byo byatumye insanganyamatsiko yawo yitwa 'Twige tumenye Ikinyarwanda ururimi ruduhuza”.

    Ku nshuro ya mbere hahimbazwa uyu Munsi, mu mashuri 214 yo muri Diyosezi ya Kabgayi, hakozwe ku buryo yose ahagararirwa mu byiciro birimo amashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga.

    Mu Gitaramo cy’umuco w’ikinyarwanda kirimo kubera ku ishuri rya College Sainte Marie Reine Kabgayi, herekanywe imikino itandukanye iranga umuco Nyarwanda: imbyino, imivugo, ikinamico n’ibindi.@Rwanda_Edu @REBRwanda @Rwanda_Sports @ministryculture pic.twitter.com/FAOab3n3Vo

    — Federation Rwandaise du Sport Scolaire FRSS (@FRSS2025) March 8, 2025

    Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko Kiliziya Gatolika yabaye ku isonga ry'ababungabunze umuco Nyarwanda ndetse bakawukoraho ubushakashatsi bawutoza umwana w'u Rwanda kugira ngo atawibagirwa mu gihe ahura n'indi mico iva mu mahanga.

    Ati 'Iki gitaramo kiragaragaza uburezi gatolika bureba umwana, bureba umuntu mu mfuruka ze zose. Kiliziya mu burere n'uburezi iha muntu, ntabwo yibagirwa umuco.'

    Yasabye kandi abarezi n'ababyeyi kurinda abana ikoreshwa nabi ry'ururimi rw'Ikinyarwanda, abibutsa ko ari bo ba mbere bagomba gukosora umwana.

    Uwari uhagarariye Minisiteri y'Uburezi, Nsengiyaremye Christophe, usanzwe ari Umuhuzabikorwa w'Uburezi mu Ntara y'Amajyepfo, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi ku birori yateguye, avuga ko 'bidashidikanywaho ko uburere n'uburezi mu mashuri ari muri iyi Diyosezi ya Kabgayi bigenda neza nk'uko abana barererwa muri aya mashuri babigaragaje.'

    Yonyegeyeho ati 'Mboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo rufatika mu kurerera u Rwanda. Ibyo bigaragazwa n'umubare w'ibigo bifasha Leta kurera.'

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino n'Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, na we yashimiye Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko babonye inkomoko yo kwitwara neza kw'amashuri yo muri iyi diyosezi mu marushanwa y'umuco.

    Ati 'Mu byo twibandaho cyane ni umuco kandi twishimiye kubagira nk'umufatanyabikorwa. Biratunezeza cyane iyo tubona amashuri angana atya yateranya, arushanwa mu muco. Natwe tuhabonera impano zitandukanye.'

    Umuco uri mu marushanwa ategurwa n'Ishyirahamwe ry'Imikino mu Mashuri mu Rwanda aho buri mwaka, amashuri arushanwa kuva ku rwego rw'akarere kugeza ku rwego rw'igihugu.

    Umunsi w'Umuco wizihijwe bwa mbere muri Diyosezi ya Kabgayi mu birori byabereye muri College Ste Marie Reine Kabgayi

    Abanyeshuri berekanye ubumenyi butandukanye bujyanye n’insanganyamatsiko yashyizweho

    Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa (iburyo), yasabye abarezi n’ababyeyi kurinda abana ikoreshwa nabi ry'ururimi rw'Ikinyarwanda

    Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko abana bazajya bagaragaza ubuhanga mu marushanwa y’umuco bazajya bashyigikirwa

    Umunyamabanga Mukuru wa FRSS, Rugasire Euzebius n’Umuyobozi wa Tekinike muri iri Shyirahamwe, Habiyambere Emmanuel, bari mu bitabiriye ibi birori byabaye ku nshuro ya mbere

    Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi ku gikorwa yatangije cyo kwizihiza Umunsi w’Umuco

    Amafoto y'abanyeshuri bagaragaza ubumenyi bwabo ku muco Nyarwanda binyuze mu mbyino, imivugo n'imikino itandukanye:


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Diyosezi-ya-Kabgayi-yizihije-Umunsi-w-Umuco-mu-mashuri-ku-nshuro-ya-mbere-Amafoto

  • Amb. Rwamucyo yagaragaje ko impuhwe amahanga afitiye Congo ari nk'iza bihehe – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibihugu birimo Canada, u Bubiligi n'u Budage bifatiye u Rwanda ibihano, birushinja gushyigikira umutwe wa M23 no kuba nyirabayazana w'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ibi bihugu bigaragaza ko u Rwanda rukora ibi rugamije kungukira mu mabuye y'agaciro ya RDC.

    Mu butumwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukena kandi ifite umutungo kamere.

    Ati 'RDC iri mu ihurizo ry'iterambere. Nubwo ifite umutungo kamere mwinshi, nicyo gihugu gikennye ku Isi. Raporo ya Loni ku iterambere ry'abaturage, yashyize RDC ku mwanya wa 180 (mu bukene) mu bihugu 190 biyiriho.'

    Amb. Rwamucyo yakomeje avuga ko amabuye y'agaciro iki gihugu gifite, agirira akamaro amahanga n'abayobozi bacyo bashyize imbere ruswa.

    Ati 'Tugarutse ku bacukura amabuye y'agaciro ya RDC. Guverinoma ya RDC yashyize imbere ruswa n'abanyepolitike bakomeye bamaze imyaka ibarirwa mu binyacumi baratanze amabuye y'agaciro y'ibihugu nk'ingwate ku bakora ubucukuzi bakomeye, babamenyera icyo mu mufuka. Gukomeza imvugo y'uko ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro ari bwo ntandaro y'intambara muri RDC ni uburyarya no kubeshya. Ukuri kubabaje ni uko iyi mvugo itegurwa n'abayobozi ba RDC barangwa na ruswa ndetse n'abafite uruhare muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kwegeka k'u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushakira ikibazo aho kitari, no kwirengagiza ko impamvumuzi yacyo ari ruswa n'imiyoborere mibi.

    Yavuze ko kuba RDC yarahaye rugari umutwe wa FDLR n'ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo ari cyo gihangayikishije u Rwanda.

    Ati 'Uburinzi n'ubufasha buhabwa FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ikibazo cy'umutekano k'u Rwanda, ndetse n'ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b'Abatutsi.'

    Amb. Rwamucyo yavuze ko ibihugu by'amahanga byahisemo kwiyunga kuri RDC mu gukwirakwiza iyi mvugo y'uko u Rwanda rukurikiye amabuye y'agaciro muri Congo, bigamije guhisha ubucukuzi bumaze igihe bikorera muri iki gihugu.

    Ati 'Hari ikirombe cya Zahabu mu Mujyi wa Kamituga, muri teritwari ya Mwenga muri Kivu y'Amajyepfo. Kamituga ni umujyi munini ukorerwamo ubucukuzi bwa Zahabu. Zahabu yavumbuwe aha bwa mbere muri za 1920[…] ikigo cy'Ababiligi Miniere des Grands Lacs Africain (MGL) yatangiye ubucuruzi bwa zahabu mu Kamituga muri za 1930 kugeza mu 1997.'

    'Iyo ni imyaka 67 yo gusahura zahabu nta nyungu ku baturage b'Abanye-Congo. Mu 1997 MGL yagurishije iki kirombe cya zahabu Banro, ikigo cyo muri Canada. Kugeza uyu munsi Banro niyo ifite iki kirombe. Ababiligi nabo baracyafite imigabane.'

    Yakomeje avuga ko nubwo uyu mujyi wo muri RDC ukungahaye, abawutuye bakennye ndetse nta bikorwaremezo by'ibanze nk'imihanda ufite.

    Amb. Rwamucyo yagaragaje ko iyo aya mahanga avugira RDC, atari uko aba ayikunze cyangwa ashyira imbere cyane demokarasi n'uburenganzira bwa muntu, ahubwo aba arengera inyungu zayo.

    Ati 'Iyo u Bubiligi, Canada ndetse n'inshuti zabo z'i Burayi za bagashakabuhake ari nabo mpamvu muzi y'amateka y'iki kibazo, bifatanya na RDC mu kurwanya u Rwanda no kwanga ubwicanyi bushingiye ku moko bukorerwa Abanye-Congo, baba batwawe no kurinda inyungu z'ibihugu byabo z'ubukungu bafite mu duce nka Kamituga n'ahandi muri RDC. Ni igikorwa kigamije gushimisha Abanyepolitike ba Congo bihebye. Ibi ntabwo ari ukubera indangagaciro z'imiyoborere myiza, Demokarasi cyangwa uburenganzira bwa muntu, bigamije kurinda inyungu z'ibihugu byabo.'

    Amb. Rwamucyo atangaje ibi, mu gihe mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umutekano w'u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk'uko bamwe babivuga.

    Amb. Rwamucyo yagaragaje ko impuhwe amahanga yijunditse u Rwanda afitiye Congo ari nk'iza bihehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-rwamucyo-yagaragaje-ko-impuhwe-amahanga-yijunditse-u-rwanda-afitiye-congo

  • NIDA yagaragaje ko abifuza guhindura ifoto iri ku ndangamuntu babyemerewe – #rwanda #RwOT

    NIDA itangaje ibi nyuma y'uko hari abaturage bagaragaza ko babangamirwaga n'amafoto ari ku ndangamuntu zabo atagihuye n'uko bameze uyu munsi ndetse rimwe na rimwe hakaba serivisi batabona kubera icyo kibazo.

    Ndagijimana Charles ukora akazi k'ubumotari yabwiye RBA ko hari serivisi abona abanje gusiragizwa bitewe n'ifoto iri ku ndangamuntu ye igaragaza isura y'umuntu w'umwana nyamara uko yagiye akura yarahindutse mu buryo bugaragara.

    Ati 'Nafashe indangamuntu mu 2016 nkiri mutoya ntaramera ubwanwa, nkiri umwana ndi ku ishuri. Bijya bimpombya kuko ubu hari igihe njya nkenera nko kwaka ibyangombwa mu nzego zitandukanye bakabanza kunshidikanyaho.'

    Uwitwa Tuyishimire Emmanuel we yagize ati 'Iyo ugiye kwaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa pasiporo hajyaho ifoto iri ku ndangamuntu. Twumva bagafashe ifoto nshyashya y'uwo muntu kugira ngo naramuka agize aho ajya hatari aho yafatiye ibyo byangombwa batazamushidikanyaho.'

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, Mugwaneza Annette yatangaje ko ikibazo cy'amafoto yo ku ndangamuntu atajyanye n'igihe gihari ariko ko byemewe kujya kuyahinduza.

    Yagize ati 'Nta kindi [umuturage] bimusaba yaba uri mu ntara [cyangwa i Kigali] yabisaba ku murenge noneho umurenge ukazamwakira 'rendez-vous' yo kuza kwifotoza. Uwashobora kubyikorera kandi yatwandikira email kuri [email protected] akaba yabyisabira tukamuha igihe cyo kuza kwifotoza. Ikindi tumusaba ni ukwishyura 1500 Frw.”

    Mugwaneza yongeyeho ko ayo mafaranga yishyurwa binyuze ku rubuga rwa Irembo kandi ko nyuma yo kwifotoza bundi bushya, uwatse iyo serivisi ategereza iminsi 30 akabona indangamuntu iriho ifoto ye nshyashya.

    Hari abafite indangamuntu ziriho amafoto babona atakijyanye n’uko basa ku buryo bifuza ko ahinduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nida-yemereye-abahura-n-ingaruka-z-ifoto-iri-ku-ndangamuntu-kuyihinduza

  • Neymar Jr ntabwo yigeze aboneka ku mukino wabahuzaga n'ikipe Corinthiansaraye kubw'imvune afite #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunya-Brazil, Neymar Jr, akomeje guhura n'ibibazo by'imvune nyuma yo kugerageza gusubira mu kibuga. Ku mugoroba w'ejo hashize, byari biteganyijwe ko agira uruhare mu mukino wa Santos, ikipe yamureze kuva akiri umwana, ariko ntiyabonetse kubera ikibazo cy'uburwayi.

    Neymar yagize ati: 'Ikibabaje ni uko numvise ububabare mu byumweru bishize. Nifuzaga cyane gufasha ikipe, hanyuma dukora ibizamini mu gitondo ariko nongeye kumva ububabare.'

    Aya magambo agaragaza ko imvune ye ikomeje kumuzonga, bikaba bishobora gutinza igihe yari yiteze kugarukira mu kibuga.

    Uyu mukinnyi wari umaze igihe kinini adakina kubera imvune yo mu ivi yagize mu mwaka ushize, yari yitezweho kongera kwigaragaza mu mukino wa gicuti na Santos, aho abafana bari bamwiteze nk'umukinnyi w'icyubahiro w'iyi kipe. Gusa, ikibazo cy'ububabare bwagarutse bwatumye uyu mukino awurebera kure.

    Kuva Neymar yavunika ubwo Brazil yakinaga na Uruguay mu Ukwakira 2023, urugendo rwe rwo gukira rwabaye rurerure.

    Kuva Neymar yavunika ubwo yakinaga na Uruguay mu Ukwakira 2023, urugendo rwe rwo gukira rwabaye rurerure.

    Yakoze ibizamini bitandukanye ndetse n'imyitozo yo kugaruka mu kibuga, ariko ikibazo cy'uburibwe cyongeye kumubera inzitizi.

    Abakunzi be n'abafana ba Santos bari bafite ikizere ko azakandagira mu kibuga, ariko ntibyashobotse. Ibibazo by'imvune bikomeje kuba umutwaro ku mukinnyi wari usanzwe uzwiho ubuhanga n'ubushobozi bwo guhindura umukino.

    Biracyari amayobera niba Neymar azagaruka vuba cyangwa se niba azakenera igihe kinini cyo gukira neza. Ariko icyizere kiracyahari ko azagaruka mu bihe biri imbere, akaba yahabwa amahirwe yo gukina mu mikino ya Copa América cyangwa se agakomeza urugendo rwe muri Al Hilal.

    Biracyari amayobera niba Neymar azagaruka vuba cyangwa se niba azakenera igihe kinini cyo gukira neza.

    Source : https://kasukumedia.com/neymar-jr-ntabwo-yigeze-aboneka-ku-mukino-wabahuzaga-nikipe-corinthiansaraye-kubwimvune-afite/