Blog

  • Umwami Charles III w'Ubwongereza yanyuzwe n'indirimbo za Davido, yifuza Kumenya Pidgin #rwanda #RwOT

    Umwami w'Ubwongereza, King Charles III, yatangaje ko akunda indirimbo ya Davido yitwa Kante, ndetse yemeza ko iyi ndirimbo yatumye akunda ururimi rwa Pidgin rwo muri Nigeria.

    King Charles III yagarutse kuri ibi binyuze mu kiganiro yagiranye na Apple Music The King's Music Room, aho yavuze ko akunze cyane indirimbo Kante ya Davido yakoranye na Fave.

    King Charles III yavuze ko iyi ndirimbo ya Davido yamufashije gusobanukirwa umuco wa Nigeria no kumva uburyohe bw'ururimi rwaho. Yagize ati: 'Hari ikintu cyihariye kuri iyi ndirimbo. Yatumye nifashisha amagambo make ya Pidgin, kandi nshaka kwiga andi menshi.'

    Uyu mwami yavuze ko atari ubwa mbere yishimira umuziki wa Afurika, kuko n'ubundi akunze kwumva indirimbo z'abahanzi batandukanye bo kuri uyu mugabane.

    Umwami Charles III yongeyeho ko ururimi rwa Pidgin rufite umwihariko n'umwimerere utuma uba nk'uwinjira mu muryango mugari wa Afurika y'Iburengerazuba. Ati: 'Iyo wumvise indirimbo nk'izi, ubona uburyo ururimi rukomeza kunga ubumwe abantu b'ingeri zitandukanye. Ndifuza kuzagera muri Nigeria maze nkavugana n'abaturage muri Pidgin.'

    Si ubwa mbere umwami agaragaje inyota yo gusobanukirwa ibijyanye n'umuco w'ibindi bihugu, cyane cyane ibifite amateka yihariye afitanye isano n'Ubwongereza.

    N'ubwo Pidgin ari ururimi rudakunze kwigwa mu mashuri nk'indimi zemewe, rukoreshwa cyane mu bucuruzi, itumanaho no mu buhanzi muri Nigeria, Ghana, Liberia n'ahandi muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Iyi ndirimbo Kante ya Davido iri kuri album Timeless yasohotse mu 2023, ikaba yarakunzwe cyane n'abakunzi b'umuziki wa Afrobeat.

    Fave, umuhanzikazi wayikoranye na Davido, yagaragaje impano idasanzwe yatumye indirimbo igira umwimerere n'uburyohe bwihariye.

    Uko umwami Charles III akomeje kugaragaza inyota yo kumenya Pidgin, ni ikimenyetso cy'uko umuco wa Afurika ukomeza kugira ingufu ku rwego mpuzamahanga, by'umwihariko binyuze mu muziki. Bishoboka ko mu gihe azaba asuye Nigeria, azagerageza kuvuga Pidgin nk'uko yabitangaje, bikaba byaba amateka mashya ku mwami w'Ubwongereza.

    King Charles III, uzwiho gukunda umuco no kwifatanya n'abaturage bo mu bihugu bitandukanye bikolonijwe n'Ubwongereza, yongeye gushimangira ko Afrika ifite umuco n'ubuhanzi bukomeye.

    Source : https://kasukumedia.com/umwami-charles-iii-wubwongereza-yanyuzwe-nindirimbo-za-davido-yifuza-kumenya-pidgin/

  • Wasanga harimo niyawe! Amafoto aryoshye yara… – #rwanda #RwOT

    Kunganya uyu  mukino byasize Rayon Sports ikomeje kuyobora shampiyona n'amanota 43, irusha APR FC ya kabiri amanota abiri.

    Uyu mukino wari uwa 105 uhuje aya makipe kuva mu 1995. Muri iyo mikino, APR FC yatsinzemo 44, Rayon Sports itsinda 33, banganya 28. Wari umukino ukomeye cyane kuko aya makipe yombi yari yegeranye mu manota mbere yo guhura.

    Mu gice cya mbere, APR FC yatangiye isatira, igira uburyo bukomeye ku munota wa 6, ariko umupira wa Byiringiro Gilbert ushyirwa muri koruneri na Souleymane Daffé. Rayon Sports nayo yagize uburyo bwiza ku munota wa 11, ariko Rukundo Abdul Rahman ateye ishoti rinyura ku ruhande rw'izamu. Mu gice cya kabiri, impinduka zakozwe ntizatanze umusaruro, nubwo Mugisha Gilbert na Aziz Bassane bagize amahirwe yo gutsinda, ariko ntibayabyaza umusaruro.

    Umukino warangiye nta kipe ibashije kubona igitego. Rayon Sports yagumanye umwanya wa mbere n'amanota 43, iguma imbere ya APR FC ifite 41.Abakunzi ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo bareba ko yakwikura mu nzara za APR FC

    Abakunzi ba APR FC nabo bari babukereye baje gushyigikira ikipe yabo bihebeye

    MTN MOMO mu Baterankunga bari ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

    Umunyezamu Ishimwe Pierre yari afite icyizere cyinshi ko aguma kwicaza umunye-Congo Brazaville Pavelh Ndzila

    Mbere y’uko umukino utangira abakinnyi ba APR FC bari bafite icyizere cyinshi ko baza gucyura amanota atatu

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

    Byari indyankurye mu kibuga nubwo amakipe yombi yashakishije igitego akakibura

    Abakinnyi babiri bakomoka mu Burundi Ndayishimiye Richald wa Rayon Sports na Nshimirimana Ismail wa APR FC ubwo bari bari kugundagurana mu kibuga hagati bashaka intsinzi

    Nsabimana Aimable ni myugariro wafashije Rayon Sports guhagarika ba rutahizamu ba APR FC

    Myugariro Youssou Diagne nawe akomeje gufasha Rayon Sports mu mikino itandukanye

    Cheik Djibril Ouattra wicaye hasi ni umwe mu bakinnyi APR FC yari yitezeho ibisubizo mu mukino wayo na Rayon Sports

    Umuzamu Ishimwe Pierre wa APR FC mu bakinnyi bagize umukino mwiza

    Byiringiro Gilbert areba uburyo yakinana na bagenzi be 

    Nsabimana Aimable wa Rayon Sports agerageza guhagarika Cheik Djbril Ouattra na Ruboneka Jean Bosco ba APR FC

    Umuzamu Khadime Ndiaye wa Rayon Sports mu bakinnyi bagize uruhare mu kutinjizwa igitego kwayo

    Ndayishimiye Richald na Nsabimana Aimable ubwo basabaga kufura

    Lamine Bah na bagenzi be 

    Umutoza wa Rayon Sports yari yaje yambaye ikoti ryiza

    Umutoza wa APR FC Darko Novic

    Eric Semuhungu mu byamamare byari byitabiriye umukino wahuje APR FC na Rayon Sports

    AMAFOTO: Emile Maurice

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153258/wasanga-harimo-niyawe-amafoto-aryoshye-yaranze-umukino-wahuje-apr-fc-na-rayon-sports-153258.html

  • Prince Kid yasanzwe muri Amerika! Ni inde ush… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z'icyumweru gishize, nta kindi kiri kuvugwa uretse itabwa muri yombi rya Prince Kid w'imyaka 38 wafatiwe muri Amerika nyuma yo gutoroka ubutabera mu myaka 2 ishize.

    Prince Kid yatumye benshi bibaza umuntu ushyirirwaho impapuro zo gutabwa muri yombi ndetse hibazwa n'uzishyiraho kugira ngo uwakoze icyaha akurikiranwe aho agiye hose mpaka aguweho agafungwa.

    Ubusanzwe mu buryo bwemewe n'amategeko, abantu bashobora gushyirirwaho impapuro zibata muri yombi ni;

    1.    Abashinjwa ibyaha bikomeye: Abo ni nk'abakekwaho ibyaha by’iterabwoba, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu, jenoside, n’ibindi byaha ndengamipaka.

    2.    Abashinjwa ibyaha bihungabanya ubukungu n'umutekano: Abo ni nk'abakekwaho ubujura bukomeye, ruswa mpuzamahanga, ubwambuzi bushukana, n’ibindi byaha bikomeye byo mu rwego rw'amafaranga n’ubukungu.

    3.    Abo igihugu kimwe gisabye ko bafatwa: Iyo umuntu akurikiranweho icyaha mu gihugu runaka, ariko akihisha mu kindi gihugu, ashobora gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.

    4.    Abatorotse ubutabera: Iyo umuntu yakatiwe n'urukiko ariko agatoroka, igihugu cye cyangwa imiryango mpuzamahanga ishobora gusaba ko afatwa.

    Iyo igihugu cyashyizeho impapuro zo guta umuntu muri yombi, ikindi gihugu gishobora kumufata kikamuburanisha cyangwa se kikamwohereza muri icyo gihugu yakoreyemo ibyaha hanyuma akaburanishwa cyangwa se agahanwa.

    Si iyo nzira gusa ahubwo hashobora kwifashishwa Interpol mu gukurikirana uwakoze ibyaha aho Ishyiraho ‘Red Notice’ igakoreshwa mu gushakisha no gufata abakekwaho ibyaha bikomeye.

    Interpol (International Criminal Police Organization) isohora impapuro mpuzamahanga (Notice) zitandukanye zombi zigamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Izo mpapuro ni;

    Red Notice: Uru rwandiko rukenerwa cyane mu gufata no kohereza abakekwaho ibyaha.

    Blue Notice: Ifasha mu gukusanya amakuru ku bakekwaho ibyaha.

    Yellow Notice: Ifasha mu gushakisha abantu baburiwe irengero.

    Black Notice: Igenewe ibirangamuntu by'abatabashije kumenyekana.

    Green Notice: Ibuza abantu bafite imyitwarire y'icyaha kwinjira mu bihugu bimwe.

    Orange Notice: Itanga impuruza ku bintu cyangwa ibikorwa bishobora kugira ingaruka mbi.

    Purple Notice: Igaragaza uburyo n'ibikoresho bikoreshwa mu byaha.

    Interpol-United Nations Security Council Special Notice: Itanga amakuru ku bantu cyangwa ibigo bihanishijwe ibihano na ONU.

    Mu mategeko y'u Rwanda byumwihariko mu itegeko rigenga Police y'u Rwanda, rigaragaza inshingano za Polisi y’u Rwanda, zirimo gukumira no kurwanya ibyaha, no gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu gihugu no mu mahanga nk'uko bikubiye mu ngingo ya gatanu y'itegeko N° 026/2023 ryo ku wa 17/05/2023 rigenga Polisi y’u Rwanda.

    Ibi bihita biha uburenganzira police bwo gukorana na Interpol mu gufata no gukurikirana abakoze ibyaha byambukiranya imipaka.

    Inkiko n'ubushinjacyaha bukuru bifite uburenganzira n'ububasha bwo gukorana na Interpol mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izo mpapuro mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu gutanga Red Notices, zigamije gufata abakekwaho ibyaha bahungiye mu bindi bihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153267/prince-kid-yasanzwe-muri-amerika-ni-inde-ushyira-nushyirirwaho-impapuro-mpuzamahanga-zo-gu-153267.html

  • Chryso Ndasingwa witegura gukora igitaramo ‘E… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere, Chryso Ndasingwa yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Gatete Sharon akaba ari indirimbo ya mbere mu ndirimbo zo gushimisha Imana.

    Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ari iyibutsa ko Yesu ari uwera kandi ko nta handi abantu bakura agakiza uretse mu kwizera Yesu Kirisito gusa.

    Ati 'Ni indirimbo ihimbaza Imana ariko yibutsa ko Yesu ari uwera kandi aduhamagara kubaho mu kwezwa. Yerekana ko nta wundi twakuraho agakiza uretse we kandi mu kwezwa kwe, niho tugira amahoro no guhura n'imbaraga z'Imana.'

    Agaruka kuri Sharon Gatete bakoranye iyi ndirimbo, yavuze ko uyu mukobwa ufite impano idashidikanwaho ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw'Imana binyuze mu kuririmba.

    Yagize ati 'Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw'Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana.'

    Uretse kuba yakoranye indirimbo n'umwe mu baramyi b'abahanga mu muziki, Chryso Ndasingwa yagarutse ku gitaramo 'Easter Experience' ari kwitegura gukorera muri BK Arena ku munsi wa pasika, yavuze ko kizarangwa no kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa nyabwo.

    Ati 'Igihe kirageze! Hari ibikomeye nateganyirije abakunzi b'umuziki wange. Icy'ingenzi ni uko bizaba ari ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana.'

    Yavuze ko hari byinshi ateganyiriza abazitabira igitaramo cye ariko 'Hari byinshi ntari bwerureho ariko nizeye ko bizatungura benshi kandi bikaba umugisha kuri bose.'

    Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n'ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

    Kuri ubu Chryso Ndasingwa ari mu myiteguro y’igitaramo cya Pasika yise Easter Experience kizaba tariki 20 Mata 2025. Mu bo azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True  Promises ndetse na Arsene Tuyi.

    Ni igitaramo kizabera muri Intare Arena i Rusororo ndetse amatike yamaze kugera hanze. Kwinjira ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw.


    Chryso Ndasingwa yashyize hanze indirimbo ‘Mwuka wera’ yakoranye na Sharon Gatete


    Sharon Gatete ni umwe mu bahanzikazi beza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bigaragara ko mu minsi iri imbere araba ari ku ruhembe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana


    Sharon Gatete ni umuramyi w’umuhanga cyane 


    Chryso Ndasingwa ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari mu myiteguro y’igitaramo ‘Easter Experience’


    Chryso Ndasingwa aritegura gukora igitaramo gikomeye 

    Reba indirimbo ‘Mwuka wera’ Chryso Ndasingwa yakoranye na Gatete Sharon

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153277/chryso-ndasingwa-witegura-gukora-igitaramo-easter-experience-yahuje-inganzo-na-sharon-gate-153277.html

  • Siborurema wari uherutse i Iwawa, yarashwe agiye gutema umunyerondo wari utabaye aho yibye – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari k'Amajyambere.

    Uyu Siborurema yari amaze iminsi ibiri avuye i Iwawa kugororwa nabwo kubera ibikorwa by'ubujura.

    Mu masaha Saa Munani z'ijoro nibwo yagiye kwiba mu rugo rw'umusore uba wenyine, yica urugi arinjira atwara ikofi irimo amafaranga n'ibyangombwa, smartphone ebyiri, mudasobwa imwe, inkweto, ipantalo n'ishati.

    Nyiri urwo rugo abonye hari umuntu winjiye mu nzu ye, yahise atabaza irondo naryo rihamagara Polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwo aba bashinzwe umutekano babonaga Siborurema, yirukanse agana mu gishanga.

    Ati 'Abanyerondo batabaje Abapolisi bo kuri Station ya Kigarama, bifatanya n'irondo mu kumukurikira bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.'

    Amakuru IGIHE yamenye yanemejwe n'Umuvugizi wa Polisi, ni uko atari ubwa mbere uyu mugabo agaragaye mu bikorwa by'ubujura. Abamuzi bavuze ko kuva mu 2016, nta mezi yashiraga adafashwe yibye.

    Nko kuva muri Gicurasi 2017 kugera muri Werurwe 2018, yamaze amezi icyenda afunzwe kubera ubujura.

    Mu 2018 nabwo yarafashwe afungwa by'igihe gito, ahita ajyanwa kugororerwa i Iwawa ahamara umwaka. Akivayo, yongeye gufatirwa mu bikorwa by'ubujura, afungirwa i Mageragere aho yamaze imyaka ibiri, hagati ya Kamena 2020 na Kamena 2022.

    Akiva muri Gereza, nabwo yongeye gufatirwa mu bikorwa by'ubujura, ajyanwa i Iwawa.

    Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko uyu Siborurema yari umwe mu batashye ku wa 7 Werurwe 2025 avuye kugororerwa mu kigo cya i Iwawa kubera ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.

    ACP Rutikanga yahaye ubutumwa abajya kugorororerwa i Iwawa, ko bakwiriye gukoresha ayo mahirwe n'ubumenyi bahabwa, mu bibafitiye akamaro aho kwishora mu bikorwa bidakwiriye.

    Ati 'Kugorororerwa i Iwawa ni igihe cyo guhabwa ubumenyi bubafasha guhindura imico mibi ariko bikabaha n'ububasha bwo kuba muri sosiyete bakora ibikorwa biyifitiye akamaro nabo bibafitiye akamaro. Abongera kwijandika mu bikorwa by'ubujura n'ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.'

    Ibyo uyu mugabo yari yibye, birimo mudasobwa, smartphone ebyiri, inkweto n'imyenda, byafashwe kugira ngo bizashyikirizwe nyirabyo.

    Ubujura Siborurema yabukoreye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/siborurema-wari-uherutse-i-iwawa-yarashwe-agiye-gutema-umunyerondo-wari-utabaye

  • Abagize uruhare muri Jenoside bitegura gufungurwa, bagiye kujya bahabwa amasomo yihariye – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse kubigarukaho ubwo yari mu Karere ka Gisagara, mu biganiro byagenewe urubyiruko byiswe 'Rubyiruko menya amateka yawe', byabaye mu rwego rwo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga 1000 rwo mu turere dutandatu two mu Ntara y'Amajyepfo ku mateka y'u Rwanda, by'umwihariko aya Jenoside, Minisitiri Dr. Bizimana, yababwiye ko abagororwa bakatiwe kubera Jenoside bitegura gufungurwa, bagiye gutangira kwigishwa byihariye mbere yo gufungurwa, aho bizajya bitangira mu gihe basigaje amezi atatu ngo batahe.

    Yavuze ko n'ubusanzwe abantu bari mu igororero basanzwe bahabwa ibiganiro, inyigisho zitandukanye n'amahugurwa atandukanye nko kwigishwa gusoma, urubyiruko rutize rujyanwa mu ishuri n'ibindi.

    Nyuma y'izo nyigigisho zitandukanye, MINUBUMWE yatekereje n'izo nyigisho ku bitegura kurangiza ibyo bihano bikomeye, kugira ngo bitegure kugaruka mu muryango nyarwanda bameze neza.

    Minisitiri Dr. Bizimana ati 'Twaje gusanga rero hari abakoze ibyaha bya Jenoside, ubu abasigaye mu igororero ni abahawe ibihano bikomeye kuko hari abakatiwe hejuru y' imyaka 25 n'abakatiwe gufungwa burundu. Abo bantu harimo ba ruharwa batigeze bemera n'uruhare rwabo muri Jenoside, baticuza, badasaba imbabazi, bagitsimbaraye.'

    Icyakora yavuze ko hari benshi bagororotse, bateye intambwe ifatika ariko bakeneye kumenya aho igihugu kigeze ngo bashobore kubana n'abandi neza.

    Yagaragaje ko ari yo mpamvu bateguye iyo gahunda ngo abo bantu bategurwe by'umwihariko kuko muri bo harimo abadaheruka kubonana n'imiryango yabo, abagore babo, abagabo babo n'abana babo, ndetse bakazabahuzwa n'imiryango y'abo biciye.

    Dr. Bizimana, yavuze ko mbere byateraga ibibazo, aho hari abiciwe mu gihe babonaga umuntu wakatiwe imyaka 20 cyangwa 30 afunguwe, ugasanga aje abo yakoreye icyaha batarigeze bitegura ngo bige kwakira umuntu wakatiwe, banitegure kubana na we.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko abarangije ibihano bya Jenoside bazajya babanza kubonana n’abo bahemukiye n’abo mu miryango babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagize-uruhare-muri-jenoside-bitegura-gufungurwa-bagiye-kujya-bahabwa-amasomo

  • Abagore b'i Ngororero barishimira ko batagitega amaboko ku bagabo babo – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na IGIHE ku wa 09 Werurwe 2024, ubwo bari mu gikorwa cyo kumurika ibyo bakora ubwo muri ako karere hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, bavuze ko hamwe ari bo binjiza agatubutse mu miryango yabo binyuze mu bikorwa by'ubukungu bakora.

    Uwamahoro Henriette, amaze imyaka itanu ayobora Sosiyete Nyarwanda y'ubucukuzi bw'amabuye yitwa Ruli Mining Trade ishami rya Ngororero, icukura mu Mirenge ya Gatumba na Muhororo.

    Yavuze ko na mbere yo kuba umuyobozi mu by'ubucukuzi yabanje kubukora kandi ko bumaze kumuteza intambwe ifatika mu iterambere rye n'umuryango we kandi atewe ishema n'umwuga we.

    Ati 'Ni ikintu cyo kwishimirwa cyane kuko mu gihe cyashize mu bucukuzi harimo abagore bake cyane. Ariko uyu munsi turimo turi benshi kuko nko muri Ruli Mining Trade harimo abagore bagera kuri 200 mu bakozi 450 ifite. Ni intambwe ikomeye cyane mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.'

    Uwamahoro yongeyeho ko we n'abandi bagore bagenzi be bakora ubucukuzi bumaze kuzamura imiryango yabo ku buryo bufatika.

    Ati 'Abagore dukorana mu bucukuzi tumaze kugera kuri byinshi kuko nkanjye narubatse, ngura imodoka kandi n'abana biga neza kandi mu rugo tubayeho neza. Aka kazi ntabwo ari ak'abagabo gusa n'abagore baragashoboye kuko imbaraga gasaba na twe turazifite kuko na nge nabanje gucukura ndabizi.'

    Bugenimana Marie Chantal ubarizwa muri koperative ihinga ibitoki bya kijyambere by'imineke mu Murenge wa Matyazo yavuze ko mu myaka itanu we na bagenzi be bamaze bahinga badashobora kubura ibitunga urugo.

    Ati 'Ibitoki tweza kimwe gipima ibilo ijana. Sinjya mbura mituweli kuko igitoki kimwe kinyishyurira mituweli y'abantu bane kandi mbona n'ibyo kurya nkasagurira n'isoko. Umugabo wanjye na we ibyo akora turafatanya tukuzuzanya ku buryo iterambere ry'urugo twembi tuba turifitemo uruhare.'

    Ntirenganya Germaine ari mu bagize koperative yorora amafi yo mu bwoko bwa tilapia ikanahinga imboga n'imbuto mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Kazabe.

    Avuga ko muri koperative yabo abagore ari bo biganje kandi ko amafi bayakesha imibereho myiza y'urugo.

    Ati 'Turi abanyamuryango 36 harimo abagabo 12 n'abagore 26 aho tworora amafi mu byuzi 12. Maze imyaka itatu nje muri koperative kandi nayijemo nta kintu mfite rwose. Ubu mbasha kwishyura Mituweli kandi buri munyamuryango afite ingurube ye bwite. N'abana bacu babona amafi yo kurya kandi n'abaturanyi bakabasha kuyagura hafi.'

    Ntirenganya yongeyeho ko kuri ubu amafi batangiye korora yo mu bwoko bwa tilapia yororoka ku kigero cyiza ku buryo babona bakeneye isoko ryagutse ryo kugurisha umusaruro wabo.

    Ububoshyi ni umwe mu myuga abagore mu Ngororero bayobotse ku bwinshi

    Uwamahoro Henriette amaze imyaka itanu ayobora sosiyete y'ubucukuzi yitwa Ruli Mining Trade ishami rya Ngororero avuga ko byamufashije kugura imodoka

    Ntirenganya Germaine yavuze ko amafi batangiye korora yo mu bwoko bwa tilapia yororoka ku kigero cyiza ku buryo babona bakeneye isoko ryagutse ryo kugurisha umusaruro wabo

    Ibitoki by’imineke abo bagore bahinga bavuga ko kimwe muri byo gipima ibilo 100

    Soiyete ya Ruli Mining Trade, Uwamahoro Henriette ayobora icukura amabuye y’ubwoko butandukanye

    Aba batezwa imbere no kuboha no gucuruza ibikapu

    Amafi yo mu bwoko bwa tilapia abagore bo mu Murenge wa Muhororo borora bavuga ko atanga umusaruro mwiza

    Bugenimana Marie Chantal ubarizwa muri koperative ihinga ibitoki bya kijyambere by'imineke mu Murenge wa Matyazo, yavuze ko amafaranga akuramo yunganira imibereho y’urugo

    Abagore mu Ngororero bakora imyuga itandukanye ibateza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abari-n-abategerugori-bo-mu-ngororero-batagitega-amaboko-ku-bagabo

  • Uko Isimbi warangije Masters mu Bushinwa yahisemo kwiyegurira ubworozi bw'inkwavu z'inyama – #rwanda #RwOT

    Isimbi Shemsa ni umugore ufite umwana umwe. Atuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi ari na ho akorera ubworozi bwe bw'inkwavu z'inyama.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 31, amaze umwaka umwe atangiye Korora inkwavu kandi ngo yatangiye kuzigurisha ku bashaka inyama n'abakeneye izororwa.

    Isimbi yabwiye IGIHE ko arangije kwiga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye Logistics Engineering yakuye mu Bushinwa yahise yiyumvamo kwikorera, atangira umushinga wo korora inkwavu ahereye ku nkwavu icyenda.

    Ati 'Natangiranye inkwavu icyenda ndi kuzigerageza ngo ndebe ko nakorora inkwavu z'inyama ngerageza no kumenya uko zirwara n'uko zororoka, ubu ngeze mu nkwavu 300 zavutse kuri izo, buri rukwavu rwanjye kubera ukuntu ndugaburira ruba rufite ibiro guhera kuri bitanu kugeza kuri birindwi.''

    Isimbi avuga ko ubworozi bw'inkwavu z'inyama ari umushinga mwiza umuntu yakora ukamutunga kuko abantu benshi bakunda korora amatungo magufi abandi bagakunda kurya urukwavu kubera inyama yarwo iryoha.

    Inyama z'urukwavu agurisha ku kilo azitangira 4000 Frw mu gihe icyororo agitangira hagati ya 15000 Frw na 20000 Frw.

    Ati 'Abakiliya ndababona cyane, nubwo nkikeneye kwagura ibi bikorwa kugira ngo ngire inkwavu nyinshi cyane.''

    Isimbi avuga ko nubwo yatangiye umwaka ushize afite inkwavu icyenda z'ishashi, ubu yoroye amashashi y'inkwavu 45 ari na yo avaho izindi nyinshi agenda abona kandi akanagurisha.

    Urukwavu rumwe mu mashayi ye ruba rushobora kubyara inshuro eshanu mu mwaka.

    Yabuze umuganga w'inkwavu

    Isimbi avuga ko kubura ibiryo by'inkwavu birimo ibikorwa n'inganda ndetse n'ibyatsi bikiri imbogamizi mu kwagura umushinga we, hakiyongeraho kubura abavuzi b'amatungo bazobereye mu kuvura inkwavu bituma izirwaye birangira zipfuye.

    Ati 'Inkwavu ni ubworozi bushya ku buryo kubona abantu bazi kuzivura neza bikigoye, gusa turi kugerageza ntabwo zikirwara ngo zipfe nka kera, indi mbogamizi ni uko kubona ibiryo byazo bikigoyemo ukuntu ariko gahoro gahoro bigenda bikemuka.''

    Isimbi asaba urubyiruko kwishakamo ibisubizo bakikuramo imyumvire y'uko akazi keza ari ako mu biro, kuko kwikorera bitanga amahoro n'amafaranga menshi mu gihe watinyutse ukabikora.

    Ati 'Abakobwa nibatinyuke biyumvemo ko bashoboye ntabwo akazi keza ari ugukorera Leta gusa cyangwa gukorera abandi, wakwikorera muri duke kandi ugatera imbere, turi mu gihugu gitanga amahirwe mu bintu byose wakora, rero ndabifuriza ko batinyuka bagakora ibintu bibarimo kandi bagakora bagamije kunguka.''

    Kugeza ubu Isimbi afite abakozi batatu bahoraho n'abandi benshi aha ibiraka byo gushaka ibyo inkwavu ze zirya.

    Isimbi yarangije kwiga mu Bushinwa ahita atangira ubworozi bw’inkwavu

    Yoroye inkwavu zirenga 300 yaratangiriye ku icyenda mu mwaka ushize

    Kimwe mu bibangamiye akazi ke ni ukubura abaganga b’inkwavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitangaje-kuri-isimbi-warangije-masters-mu-bushinwa-akiyegurira-ubworozi-bw

  • Icyo RIB ivuga ku ifatwa rya Prince Kid – #rwanda #RwOT

    ICE yatangaje ko Ishimwe yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amakuru yacicikanye cyane kuri iki Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, ndetse hibazwa byinshi bijyanye n'uburyo Prince Kid yafashwe. 

    Mu itangazo, ICE ivuga ko Ishimwe yari yarinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y’igihugu. Kandi ko Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwabafashije muri iki gikorwa cyo kumufata. 

    Leta y'u Rwanda, binyuze mu Ubushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuva ku wa 29 Ukwakira 2024.

    Josh Johnson, Umuyobozi w'agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu.

    Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n'inzego z'umutekano zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abantu nk'aba bafatwe kandi birukanwe. Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

    Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwerekaga itangazamakuru abantu 7 bakurikiranyweho ibyaha by'ubwambuzi bushukana, umuvugizi w'uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry yabajijwe kuri dosiye ya Prince Kid ndetse n'uburyo yafashwemo.

    Mu gusubiza, Dr. Murangira yagize ati 'Ubutumwa dutanga nta 'official Communication [Itangazo] twari twabona kuri ibyo bintu. Twabisomye nk'uko namwe mwabisomye. Ngirango 'official Communication' niboneka, muzabimenya. Muzabimenyeshwa.'

    Ku wa 13 Ukwakira 2023, nibwo Urukiko mu mujyi wa Kigali rwahanishije igifungo cy'imyaka 5 Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.

    Prince Kid yaburanye ahakana ibirego byose ndetse na bamwe mu bakobwa bavuguruje ibyo bari batangarije mu bugenzacyaha bandika inyandiko yemeza ko batigeze bahohoterwa.

    Ariko umucamanza mu rukiko rw'ubujurire yavuze ko inyandiko zanditswe n'abakobwa imbere ya Noteri bavuga ko batahohotewe zidafite agaciro bityo ko ntacyo zifasha uregwa.

      

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko nta 'Official Communication' barabona ivuga ku itabwa muri yombi rya Prince Kid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153275/icyo-rib-ivuga-ku-ifatwa-rya-prince-kid-153275.html

  • Icyacumi kizanyuzwa muri Banki: Impinduka mu… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imwe mu ngingo zikomeye zikubiye mu mabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda, yashyizwe ahagaragara n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB ategeka ko bikorwa by'imari by'idini/itorero byose bikorwa binyujijwe muri banki cyangwa mu bindi bigo by'imari byemewe mu Rwanda.

    Mu rwego rwo gukumira ihererekanya ry'amafaranga mu ntoki, Umuryango wose ushingiye ku myemerere urasabwa gushyiraho ingamba zikangurira abaterankunga bawo gukoresha banki n'ibigo by'imari byemewe n'amategeko.

    Ku byerekeranye n'amafaranga yakusanyijwe mu biterane cyangwa mu yindi mihango y'imyemerere, umuryango uzajya ubikorera inyandiko unatange raporo mu gihe hakusanyijwe amafaranga arenga ateganywa n'amabwiriza ku bihano mu by'imari birebana n'iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, n'ikwirakwiza ry'intwaro za kirimbuzi.

    Buri muryango kandi ufite inshingano yo kumenya niba inkomoko y'inkunga y'umuterankunga wawo idaturuka cyangwa idafitanye isano n'ibikorwa binyuranije n'amategeko.

    Kugira ngo habeho umucyo mu mikoreshereze y'imari, buri mwaka hazajya habaho igenzura ry'umutungo w'umuryango rikorwe n'abahanga bemewe kandi babifitiye ububasha.

    Mu bindi bishya harimo kwerekana 'inyemezabwishyu ya miliyoni 2 Frw ya serivisi adasubizwa yo gusaba ubuzimagatozi, yishyurwa mu isanduku ya Leta.'

    Biteganijwe ko kandi Umuryango wagabye ishami utabiherewe uburenganzira n'Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali, uzajya uhanishwa igihano cyo guhagarika iryo shami kand utange n'ihazabu y'agera kuri miliyoni 5 Frw.

    Umuyobozi uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n'umwungirije basabwa kuba barize amasomo ajyanye n'iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe n'amategeko.

    Iyo yize mu mahanga atanga icyemezo cy'imihwanire y'impamyabumenyi cyangwa y'impanyabushobozi mu by'iyobokamana gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha.

    Ku muntu wize kamininuza mu zindi ngeri agaragaza 'icyemezo cy'amasomo y'iyobokamana ashimangira impamyabumenyi cy'uhagarariye umuryango imbere y'amategeko n'icy'umwungirije bafite impamyabumenyi zitari izo mu bijyanye n'iyobokamana bize nibura amasaha 1.200 mu masomo y'iyobokamana mu ishuri ryemewe n'urwego rubifitiye ububasha.'

    Amabwiriza yo ku wa 6 Werurwe 2025 yerekeye ibindi bisabwa imiryango ishingiye ku myemerere, ategeka ko umuryango usaba ubuzima gatozi muri RGB werekana icyemezo gitangwa n'Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n'amategeko agenga imyubakire y'aho hantu.

    Basabwa kandi kwerekana inyandiko yemeza gukoresha inyubako ku buryo bwihariye mu bikorwa byo gusenga; inyandiko yemeza gukorera gusa imihango yose, amasengesho n'imikorere y'imyemerere mu nyubako y'umuryango yagenewe gusengerwamo.

    Abashinga amadini n'amatorero n'imiryango ibishamikiyeho bajyaga bakodesha inzu zisanzwe zikoreshwa indi mirimo nka hoteli cyangwa inzu zakira ibirori bakazisengeramo. Amabwiriza mashya ategeka ko iyo nyubako ihabwa icyangombwa cyemeza ko ikorerwamo imihango y'uwo muryango no gusenga gusa.

    Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bizajya bitanga ibaruwa y'imikoranire ari uko hatanzwe 'icyemezo cy'ingero y'inyubako cyemeza ko inyubako izakorerwaramo ibikorwa byo gusenga yujuje ibisabwa n'amategeko y'imyubakire y'aho umuryango ukorera gitangwa n'ubuyobozi bubifitiye ububasha.'

    Hasabwa kandi urutonde rw'abantu nibura 1.000 bo mu karere umuryango wifuza gukoreramo bawushyigikiye, ruriho imikono yabo, inomero z'indangamuntu cyangwa iza pasiporo n'iza telefoni byabo na gahunda y'ibikorwa by'amajyambere Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishyize imbere.

    Imiryango ishingiye ku myemerere ibarirwamo amadini n'amatorero n'indi ibishamikiyeho.

    Ubugenzuzi bwakozwe mu 2024 ku miryango ishingiye ku myemerere harebwa iyubahirizwa ry'amabwiriza ayigenga, bwasize amatorero arenga 50 ahagaritswe gukorera mu Rwanda kubera kutuzuza ibisabwa, mu gihe inzu zisengerwamo zirenga 9.000 na zo zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa byagenwe.

    Mu 2023/2024 imiryango ishingiye ku myemerere 116, yasabye ibyangombwa by'ubuzima gatozi, 19 irabihabwa mu gihe 97 itabihawe kuko itari yujuje ibisabwa.

    Hashyizweho amabwiriza mashya agenga amadini n’amatorero     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153274/umuhamagaro-uzajya-uherekezwa-nimpamyabumenyi-icyacumi-kinyuzwe-muri-banki-impinduka-mu-ma-153274.html